Banyarwanda, Banyarwanda kazi, aho muri hose, mbanje kubasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2015, nsaba Nyagasani ngo uyu mwaka uzasige duteye intabwe ikomeye mu mpinduka z’ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda. Ibaze uti : umusanzu wanjye uzaba uwuhe muri uyu mwaka mushya dutangiye.
Iyi nyandiko igamije gutanga ibitekerezo kunyandiko ya Samuel Lyarahoze, yasohotse mukinyamakuru ikaze igira iti : Abayobozi basabwe gutinyuka : ni ubuhe buryo dufite bwo kugaragaza akababaro kacu mu mahanga?
Ibyo abanyamashyaka, abanyapolitiki, imiryango idaharanira inyungu, abantu kugiti cyabo, tumaze iminsi dukora, dushaka kugaragaza akababaro k’abanyarwanda mu mahanga; biragaragara ko ntamusaruro ushimishije byatanze. Ikibazo rero cyo kwibaza tuti : kuki ibikorwa dukora bidatanga umusaruro, gifite ishingiro.
Ikigaragara nuko, iyo ukora ibintu bimwe, muburyo bumwe, umusaruro uzageraho nawo ukomeza kuba umwe. Mugihe ibyo dukora bitaragera kumusaruro twifuza, tugomba kwibaza kumikorere yacu. Kugira ngo tugere kumusaruro utandukanye n’uwo tugeraho udashimishije, tugomba guhindura ibyo dukora n’uburyo tubikoramo.
Ibyo rero byatumye nibaza ibi bibazo bikurikira : Ibyo dukora byo kugaragaza akababaro n’agahinda, n’ihohoterwa ry’abanyarwanda;
- Bigomba kugezwa kuri bande bafite ubushobozi bwo guhindura ibintu?
- Bigomba gutangwa na nde, ufite legitimité na credibilité ?
- Bigomba gutangwa bite kugirango byunvikane neza (moyens, format et contenu) ?
Ese aho ntitwaba turegera uregwa? Ese aho ntitwaba turegera Kagame n’ubutegetsi bwe, Etats-Unis d’Amerique na UN kandi aribo baregwa? Bibaye aruko bimeze se, none hakorwe iki? Twitabaze bande? Kuri iyi ngingo, abanyarwanda ntabwo tugomba gukora ikosa nk’iryo ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze, igihe Uganda na FPR byateraga u Rwanda, aho kugira ngo u Rwanda rwerure ruvuge ko twatewe n’ Ubuganda, tugakomeza twivugira ngo twatewe n’impunzi zishaka gutaha iwabo. Iyo twerura tukavuga ko twatewe n’Ubuganda, ikibazo cyari kunvikana mubundi buryo; n’inkunga twari kubona zari kuboneka mubundi buryo.
Ubu rero tugomba kwerura tukavuga uruhari Leta z’unze ubumwe z’ Amerika na Loni bafite mukaga n’akababaro abanyarwanda cyane cyane impunzi zo muri Congo turimo. Abanyamerika tugomba kubashyira imbere y’amahitamo abiri. Guhitamo gukomeza gishyigikira ubutegetsi bw’ubwicanyi babafasha gukomeza kutwica no kuduhonyora, cyangwa se bagahitamo kuzahangana n’ibikorwa bitewe no kwiheba no guta icyizera muri za demokaraties occidentales na Loni, bizakurikiraho kandi bishobora guhungabanya inyungu zabo muri Afrika, igihe tuzaba twirwanaho turwana no kubacu, dukoresheje uburyo ubwo aribwo bwose budushobokeye.
Ikibazo cy’ingufu z’abanyarwanda bari hanze n’impunzi (ingufu z’amafaranga, ingufu z’abanyabwenge, etc)
- Ntabwo tuzi neza ingufu zose z’abanyarwanda bari hanze uko zingana n’aho ziherereye.
- Izo ngufu zaba sensibilize gute?
- Izo ngufu zahurizwa hamwe zite?
Ikibazo cy’ingufu z’abanyamahanga bunva neza ikibazo cy’abanyarwanda
- Ntabwo tuzi neza ingufu zose z’abanyamahanga bunva ikibazo cyacu kandi bashobora kuba bakidufashamo
- Izo ngufu zaba sensibilize gute?
- Izo ngufu zahurizwa hamwe zite?
Ikibazo cy’ingufu z’ibihugu duturanye dusangiye akababaro n’akarengane
- Izo ngufu twazimenya dute?
- Izo ngufu twakorana nazo dute? Tuzifasha guhindura ubutegetsi mubihugu byabo, nabo badufasha guhindura ubutegetsi mugihugu cyacu?
Abenshi twita aba politiciens sibo ahubwo bari aba gestionnaires.
Ntitukibeshye ngo nuko umuntu yabaye Ministre mu Rwanda cyaba ari igihe kirekire cyangwa kigufi cy’amezi make nkuko byagenze kuri bamwe, ngo uwo muntu ahise aba umu politicien. Nitwiha kugendera kuri abo bantu ntacyo tuzageraho. Abenshi usanga baragiye muri iyo myanya, bagamije inyungu zabo batagamije inyungu z’igihugu. Bamwe ils ne faisaient que gérer un ministère ariko bitandukanye no kuba uri umunya politike nyawe. Ubu turi mubihe bitoroshye, tugomba kwiga ubundi buryo bushya, bujyane n’ibihe turimo, bwo gukora politike.
Diplomatie active de résistance et de libération
Amashyaka ya oposition akorera hanze, agerageza gukora politique nkaho turi mubihe bisanzwe. Mumashyaka, ngabo ba commissaires bashinzwe: ibyuburinganire bw’ibitsina, ushinzwe iby’ubukungu n’iterambere, etc, etc. Ese izo commissariats zose turazikeneye muri ibi bihe turimo? Cyangwa turimo kwibeshya kuri za priorités dufite?
Amashyaka yose akorera hanze yagombye gushyira ingufu zabo cyane cyane kubintu bitatu:
- diplomatie active de résistance et de Libération
- mobilisation et sensibilisation y’abanyarwanda kubibazo bitwugarije
- ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda
Statégies za diplomatie active de résistance et de libération, ntabwo naziganiraho kurubuga rwa internet, ariko ibyo ni bimwe mubyo njye n’ishyaka nemera kandi nayobotse MDR tuzibandaho muri uyu mwaka utangiye wa 2015.
Jotham Rwamiheto
Montréal, Canada
Impirimbanyi ya Demukarasi
Twandikire kuri : mdr.yibuka@hotmail.com