ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ABAKONGOMANI:
Ku wa 29/01/2015, Saa sita n’igice (12:30),
Kuva aho bita Kugwe iruhande rwa Oslo Sentralstasjon (Oslo S) tugana ku nteko ishingamategeko ya Norway (Stortinget).
Turamagana ubwicanyi bukorerwa impunzi zose z’abanyarwanda kw’isi ariko byumwihariko izishobora kwiyongera gupfa ubu muri Congo.
Turamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakongomani hitwajwe FDRL kandi yicaye i Kigali isangira na Perezida Kagame inkongoro y’amaraso,(Rwarakabije, Ninja, Murenzi) n’abandi ba genocideri bayoboye abo bahekuye.
Turamagana ishimutwa n’iyicwa ry’impunzi z’abanyarwanda mu karere u Rwanda rurimo cyane cyane Uganda.
Turamagana inkoramaraso ziyita intore ziri mu burayi ku bw’ibimenyetso by’ubwicanyi bwa Perezida Kagame none zikaba zigaruka inyuma kumufasha koreka imbaga y’abanyarwanda.
Turamagana abanyamahanga bigira abanyarwanda bafasha Perezida Kagame guhohotera impunzi abiyita abarundi, abanyecongo barangiza bakaba abanyarwanda.
Turamagana umuco mubi wo kwibasira inkambi z’impunzi aho batesha abana b’abakongomani amashuri bakabashora mu ntambara yoreka akarere none abandi nabo Perezida Kagame akaba abamariye muri Rweru.
Banyarwanda, banyekongo, nshuti, bavandimwe tuva mu karere kamwe muze dufatanye twamagane ubugome bukomeje gukorerwa abacu.
Bikorewe Oslo, ku ya 23/01/2015
Rugema Kayumba