Maze igihe kirekire nkurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko natangiye kuwureba nkiri muto ndetse kugeza uyu munsi bikaba bikinshishikaza gukurikira iby’umupira w’amaguru haba mu Rwanda, muri Afrika ndetse no ku isi hose ku buryo buhoraho. Ikigaragara ni uko uyu munsi ikipe y’igihugu cyacu Amavubi ihagaze nabi cyane kandi ikaba idatera imbere ahubwo irushaho gusubira inyuma uko imyaka ishira indi igataha. Mu by’ukuri iyi kipe y’igihugu Amavubi iheruka gushimisha abanyarwanda muri 2004 ubwo yajyaga gukina muri Tunisia muri coupe d’Afrika ndetse ikanitwara neza ku buryo abenshi twavuze tuti ubanza noneho football y’u Rwanda igiye gufata indi ntera ariko kugeza uyu munsi amaso yaheze mu kirere, icyo twumva ni ugutsindwa umusubizo ndetse no gusubira mu gikombe cya Afrika ugasanga bitari hafi aha.
1. GUHUZAGURIKA KWA FERWAFA
Mu by’ukuri Ferwafa (Fédération Rwandaise de Football Amateurs) usanga ihuzagurika cyane ku buryo nta programme ihari ifashe yo guteza football nyarwanda imbere kandi ngo n’ikipe Amavubi ikomeze izamuke igere ku ntera z’ibindi bihugu bikomeye ndetse yongere ijye isubira guhatanira igikombe cya Afrika. Icyabyishe kandi kigahuhura Ferwafa ni uburyo abasirikari bakuru bashatse kuyigarurira no kuyiyobora nka ba generali Kayizari na ba generali Kazura kimwe n’abandi bagenerali bayoboye ama clubs. Hari uguhatanira kuyobora ikintu (ibi n bisanzwe ni n’uburenganzira bwa buri munyarwanda) ariko hakaba no gushobora kuyobora no guteza imbere icyo kintu uharanira kuyobora ukagiha indi ntera. Ibi ntibishoborwa na bose.
Muri gahunda aba civil benshi bagiye bigizwayo nabo basirikari bakuru twavuga nka Mbanda Jean ufite ubunararibonye mu bya football nyarwanda wigijweyo mu matora nabo basirikari babaga bapanze gutsinda. Ariko nyuma nabo babonye ko iyo Association ntaho igana baremera bararekura ku buryo uyu munsi Ferwafa iyobowe n’umucivili witwa Ntagungira Célestin Abega nawe ukunda football kandi akaba yaranabaye n’umusifuzi mu rwego rwo hejuru. Ndetse Abega akaba yaratorewe no kuba muri commission ya Fifa ireba iby’ubusifuzi. Abo basirikari ndabashimira cyane kuko babonye bitagenda bagakuramo akarenge.
2. MINISTERI YA SPORT NTIBIYIREBA
Nigeze kuganira kuri iki kibazo cyo kudatera imbere cy’umupira w’amaguru hamwe na bamwe mu babaye ba ministre ba sport nka Bayigamba Robert hamwe na Habineza Joe tuganira kuri kino kibazo. Icyo gihe Amavubi yari yuzuyemo abanyamahanga bazaga bagakina nk’abacancuro rimwe wabashaka mu mikino ikurikiyeho ukababura kubera ko bo bakorera amafaranga mbere na mbere aho gukinira igihugu. Uyu munsi amakipe aragerageza gukinisha abanyarwanda ariko haracyari cya kibazo cyuko n’umunyamahanga ahita ahabwa nationalité ariko ukabona yisubiriye gukina iwabo. Gucungira kuri aba bantu ni bimwe mu byadindije football nyarwanda mu myaka yashize.
Ministere ya sport mu Rwanda nta kagufu ishyiramo, bwana Habineza niwe wambwiye ko nta budget ihagije ihari yateganyijwe kuri sport zose zaba fooball, n’izindi nka za basketball, volleyball, handball, athlétisme, etc… Rero niyo mvuga nti ubu sport itagira amafaranga ihora iri inyuma. Byaragaraye ku isi hose ko moteri ya sport ari amafaranga n’aba sponsors. Mu gihugu gikennye nk’u Rwanda aho budget isaranganwa mu bindi bikorwa sport izahora inyuma ku buryo kwifuza ko ikipe Amavubi itera imbere bizahora mu nzozi zacu.
3. ORGANISATION
Uretse ikibazo cyo guhuzagurika cyabaye mu buyobozi bwa Ferwafa , kikiyongera no ku kibazo cy’amikoro kiri muri ministeri ya sport hiyongeraho ikibazo cya organisation. Iki kibazo kigaragarira cyane ko nta gahunda nimwe ihari cyangwa iteganyijwe y’ukuntu ikipe y’igihugu yategurwa, ikitegura amarushanwa mpuzamahanga ndetse ikaba yagera kure mu ihatanira ry’igikombe cya Afrika. Bisaba kugira focus idasanzwe iyo ushaka kugera kure.
Ndemeza ko n’iyo Ferwafa yabona amikoro ahagije (ubundi Ferwafa ikorana na Fifa niyo iyigenga ndetse ikanayifasha) nibwira ko ntacyahinduka na kimwe ngo Amavubi abe yagera kure. Kubera ko iyo nta gahunda ihamye kandi ifatika ihari (Road map) yo kugeza Amavubi kuri niveau ya compétitivite continentale ihari niyo warunda imizigo y’amafaranga ugaterekaho ntacyo byatanga.
4. UWANTIZA FERWAFA IMYAKA INE GUSA
Ibi mvuga ndabivuga nk’umuntu ukunda football nyarwanda na mpuzamahanga kandi wagiye uyikurikiranira hafi (nubwo ntigeze mba mu buyobozi bwayo mu Rwanda) kandi nkabivuga nk’umuntu ukurikirana football mpuzamaganga ngakurikira uko amakipe ategurwa, uko staff iherekeza gutegura ikipe ikomeye yubakwa kandi nkanakurikira uko abakinnyi bashakwa nuko bategurwa haba mu mikinire na nyuma y’imikino ndetse n’ino aha Montreal muri hobby zacu nyuma y’akazi mu gihe gito tugira twashoboye kubaka no guha gahunda ikipe y’abanyarwanda ya football ikomeye ikaba imaze kuba ubukombe.
Nsanga Ferwafa ikeneye organisation ikomeye yashobora kugeza ikipe y’Amavubi kure ku buryo ifata indi ntera ikomeye. Niho nahereye mvuga nti njye ku giti cyanjye nemeza ko uwantiza Ferwafa imyaka ine gusa Amavubi nayageza ku gikombe cya Afrika kigataha mu Rwanda. Icyo nakora ni ukubaka organisation ikomeye cyane ikikije ikipe Amavubi. Ariko bigasaba kugira ubwinyagamburiro bwo guhitamo staff muri organisation, gutoranya abatoza, abakinnyi ndetse n’abanyungirije tutibagiwe no kwongera amikoro. Iyo organisation ikagira focus imwe gusa yo kugeza Amavubi ku gikombe cya Afrika. Iyo organisation kandi ikaba accountable ikereka gahunda ihamye abanyarwanda ndetse nuko ibikorwa bikorwa muri transparence ku buryo ikitwa ruswa cyose gicika ahubwo hagashyirwa imbere kubaka ikipe de calibre continental. Icyo Amavubi azira ni mauvaise gouvernance na manque de vision à long terme bya Ferwafa n’abandi bayivugiramo batayibamo bayiha order zidasobanutse. Hakenewe Map road ihamye igashyirwa mu bikorwa na organisation ikomeye itavugirwamo. Aka gashyirahamwa Ferwafa uwakantiza nazana igikombe cya Afrika mu Rwanda mu myaka ine gusa abanyarwanda bakongera bagaseka. Naho ubundi ubu kwogeza Amavubi ni ukwiyemeza guhora ubabaye. Bigomba guhinduka.
TITO KAYIJAMAHE
Montreal – Canada
Umukunzi w’Amavubi.