Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Kugira inda ingana gutya ni ibisanzwe n’abagabo barazigira: Ministre Agnès Binagwaho

$
0
0

Rosine Mutimukeye w’ imyaka 5 y’ amavuko, yapfuye ku cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2015, nyuma y’ igihe gito afashwe n’ indwara yatumye amera nk’umubyeyi ufite inda y’imvutsi.

Uburwayi bwa Rosine bwatangiye kugaragara afite imyaka ibiri y’ amavuko butuma intugu n’ amaboko binanuka bikamubuza guhumeka neza ahubwo agahora arira.

Mu kiganiro Minisitiri w’ ubuzima Dr. Agnes Binagwaho aherutse kugirana n’ itangazamakuru, yabajijwe ku burwayi bwa Rosine Mutimukeye, asubiza ko kugira inda ari ibisanzwe kandi ko n’ abagabo bazigira.

Kugirra inda ingana gutya ni ibisanzwe kuri MInistre Binagwaho

Kugirra inda ingana gutya ni ibisanzwe kuri MInistre Binagwaho

Bamwe mu bafashije umuryango wa nyakwigendera kugira ngo ubashe kumuvuza, Cyuzuzo na Joseph Uwagaba Khaleb, babwiye IGIHE ko bagerageje uko bashoboye bakaba hafi uyu muryango, ariko ko bagiye gukomeza gufasha abasigaye.

Ababyeyi ba Rosine bavuga ko babajwe no kuba umwana wabo yitabye Imana, mu gihe gisaga ukwezi bamaze kwa muganga batamenye indwara yari afite.

Indwara ihitanye Rosine Mutimukeye wari umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bya CHUK, ntiramenyekana.

Rosine yitabye Imana afite imyaka 5 y’ amavuko, avuka ku babyeyi Jean Bosco Uwihoreye na Patricia Mukamunana batuye mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Inkuru ya Jean Paul Kayitare

Source: Igihe.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles