Perezida Kagame yavuze ko Victoire Ingabire ashobora gusubizwa muri Gereza
«ABAHUTU BISHWE MU BURYO MUDASHOBORA GUTEKEREZA»:Musonera Jonathan
Ibi biravugwa na Bwana Musonera Jonathan , umwe mu bagize akanama k’ukuri : commission vérité Rwanda. Akaba yarabaye umusilikare mu ngabo za FPR/Inkotanyi, aho yari afite umwanya ukomeye wo gutoza abinjiraga muri icyo gisilikare. Ndetse mu gihe zari zigeze mu Rwanda, ngo niwe watozaga ibijyanye no kurwanira mu mugi wa Kigali.
Iby’ubwicanyi byose yarabibonye, k’uburyo abivuga ngo ahagaze ku maguru ye yombi.
Twibuke ko we na bagenzi be mo mu kanama k’ukuri ku u Rwanda : commission vérité Rwanda, bakoresheje inama ya mbere mpuzamahanga kuri génocide yakorewe abahutu ku matariki ya 25 na 26 werurwe 2017 i Buruseli mu Bubiligi.
Duteruye iyi ngingo muri gihe hasigaye igihe gito ngo ukwezi k’Ukwakira gutunguke, ukwezi kwatangije ubwicanyi n’amahano ndengakamere ku banyarwanda n’inshuti zabo, ubwo ku ya 01/10/1990, abasilikare ba FPR/Inkotanyi bagabaga intambara mu Rwanda ; kandi nyamara intambara si intango batereka ngo barare inkera y’ineza, si n’intango y’amahoro iyo umuhoro wahawe amahoro.
Iyi ngingo tuyigarutseho na none kuko ari ngombwa ko abantu bamenyera kumva agahinda k’abandi nk’uko uyu Musonera abivuga, ntibumve ko niba uvuze ko umututsi yarapfuye n’umuhutu arapfa, ngo uba upfobeje ?
None se, hano imbere yanjye mpafite igitabo cyanditswe na Aloys Ntiwiragabo, wari général major mu ngabo z’u Rwanda. Aragira ati byonyine muri uko kwezi kwa cumi 1990, FPR yishe abaturage b’abahutu benshi mu mutara n’inkengero zayo.
Ati hagati ya 23 z’ukwa mbere 1991 n’ukwa kane 1991, FPR yishe abahutu benshi mu makomini ya Kingi na Nkuli mu Ruhengeri ;
Muri uko kwezi kandi kw’ukwa mbere 1991, FPR yiciye abahutu benshi ahitwa muri SINABYAYE hagati y’ibirunga Gahinga na Muhabura, ngo habaruwe imirambo 350, n’ahandi, n’abandi. Ubwo se uvuze abaguye Kibeho ko n’abanyamahanga babyiboneye, ukavuga Gakurazo, ukavuga abiciwe muri Kongo bo bavugwa na Loni, wakomeza guhakana ute ko abahutu batapfuye ? None se abishwe bagaruwe mu Rwanda muri za 1997-1998, si abahutu ? si abantu ? si abanyarwanda ?
Reka duhe umwanya uyu Musonera Jonathan na bagenzi be, bo biyemeje gukomeza kugaragaza ukuri no gusaba abanyarwanda kukumva, kukumenyera bityo kukabahuza.
Ikondera libre, 19/09/2018.
Victoire Ingabire mu nzira yerekeza muri Gereza?
Ubwo yakiraga indahiro z’abadepite ku nshuro ya Kane muri manda nshya barahiriye, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko nta gitutu cy’uwo ari we wese yashyizweho mu gufungura umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, yongera amuburira ko atitonze azongera akisanga muri gereza.
Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko hari abakora ibyaha bagombye kuguma muri gereza ku bwinshi, ariko mu rwego rwo kubihanganira hagamijwe inyungu rusange zubaka igihugu biba ngombwa ko bahabwa imbabazi.
Ni ijambo Perezida Kagame yavuze mu marenga kuri abo yise aba “star” ba politiki barekuwe kubera imbabazi basabye, ariko bo bageze hanze batangira kwishongora ko barekuwe ku bw’igitutu cy’amahanga.
Umunyepolitiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, Mme Ingabire Victoire Umuhoza, mu ntangiro z’iki cyumweru yumvikanye kuri radiyo y’Abongereza BBC avuga ko atigeze asaba imbabazi Perezida Kagame.
Victoire Ingabire Umuhoza warekuwe amaze imyaka umunani muri gereza ku gifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe. Inkiko zari zaramuhamije ibyaha birimo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa
Ben Rutabana arahaka ko Leta ya Uganda ifitanye imikoranire n’ishyaka RNC
Abalideri « banyurwa manuma » ntibubaka Demokarasi!

Yanditswe na Seburanga J. Leonard*
Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2018, inkuru y’isezererwa rya bwana MUSONI James wahoze ari minisitiri w’ibikorwa remezo muri guverinoma ya KAGAME Paul yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Abantu banyuranye bayitanzeho ibitekerezo, cyane cyane ku byerekeye impamvu batekerezaga ko ari zo zasunikiye KAGAME Paul gufata umwanzuro wo kumukura muri guverinoma ye. Abari basanzwe bazi ko uwo muminisitiri yari amaze igihe kirerekire avugwaho imikorere igayitse ariko, aho kubihanirwa, agakomeza guhabwa ibikundiro byihariye, bibajije icyabaye ku buryo abantu bari kwizera ko koko KAGAME Paul yafashe icyemezo cyo kumukuraho amaboko.
Benshi batekereje ko ari itekinika risanzwe rya FPR; bityo, aho kuraguza ifuro, bategereje kuzareba aho uwo muvuno werekeza. Abandi batekereje ko yaba afitanye na KAGAME Paul ikibazo gikomeye nk’abantu ku giti cyabo, bityo bafata ibyo kumwirukana muri guverinoma nk’ibidafite icyo bisobanuye kidasanzwe muri politiki y’igihugu. « Abanyurwa manuma » bo byabahaye umwanya wo gutambutsa igitekerezo cyabo cy’uko basanga KAGAME Paul atari we nyirabayazana w’ibibazo byo mu rwego rwa politiki byugarije u Rwanda, maze bemeza rubanda ko yaba yarakuye uwo muminisitiri muri guverinoma ye ngo mu rwego rwo kwigizayo abo bafata nk’abamuvangira.
Iyi nkuru iragaruka kuri uyu muco mubi wo « kunyurwa manuma » wagiye uba inzitizi ikomeye ku maza ya demokarasi mu Rwanda. « Abalideri » banyurwa manuma bakerensa ubukana bw’ubugome bw’umunyagitugu kugeza n’aho basa n’abatakibona akaga gakururwa n’ubutegetsi bwe, ndetse bamwe bakamufata nk’umudemokarate cyangwa « umunyagitugu umurikiwe n’ishoborabyose (dictateur éclairé) », mu gihe we yikomereje gahunda ze zo zo kwikubira ubutegetsi no guhonyora uburenganzira bw’abenegihugu. Bena abo « balideri » ntibubaka demokarasi.
(I) KAGAME PAUL WE UBWE SI SHYASHYA.
Mu bihugu biha perezida wa repubulika imbaraga zidasanzwe (système présidentiel) nk’uko bimeze ku Rwanda, ubutegetsi nyubahirizategeko buba bushingiye ku mahitamo ya perezida ubwe. Ni yo mpamvu amakosa akomeye mu mikorere y’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda yabazwa KAGAME Paul. Ntayabazwa kubera ko ngo n’ubusanzwe « zitukwamo nkuru » −byaba ari ugupfobya uruhare we ubwe afite mu mikorere mibi−, ahubwo ayabazwa kubera ko aba akomoka ku mahitamo ye mabi (1) yerekeranye n’ibikorwa bye bwite cyangwa (2) mu bihereranye no gushyira abayobozi mu myanya, kubaha amabwiriza, kubagenzura no kubafatira ibyemezo mu gihe bigaragaweho amakosa.
Nk’uko umwe mu mfungwa za politiki, RWIGARA Diane, yabikomojeho ubwe agira ati “Ndasaba Perezida Kagame kuturekura njye n’umuryango wanjye”, KAGAME Paul ari ku isonga ry’abafashe icyemezo cyo kumufunga. We kimwe n’izindi mfungwa za politiki (1) bafunzwe kubera ko batavuga rumwe n’ishyaka RPF (Rwandan Patriotic Front) riri ku butegetsi KAGAME Paul abereye umuyobozi, (2) bafunzwe n’inzego zikorera mu kwaha kwe, kandi (3) abayobozi ba za gereza bafungiwemo bashyirwaho bakanahabwa amabwiriza na we mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Uko bigaragara, ntibari kuba bafunzwe iyo Paul Kagame aba atabishaka kubera ko n’iyo bari gufungwa atabizi, aho abimenyeye yari kubafungura.
Kuba umuntu ashinja abandi amakosa kandi wenda baranayakoze koko si ikimenyetso na busa ko we ari shyashya; kuri KAGAME Paul we hiyongeraho ko uruhare rwe mu kaga abanyarwanda barimo rusanzwe ruzwi. Ku rundi ruhande, kuba abo ashinje baceceka ntibamunyomoze si ikimenyetso cy’uko byanze bikunze baba bemeye ayo makosa nk’ayabo bwite; si n’ikimenyetso cy’uko baba bemeye ko batayakoreshejwe na we ubwe. Mu gihugu abaturage badafite ubwisanzure mu kuvuga ibyo batekereza, ntibitangaje ko umuntu yaruca akarumira kandi mu by’ukuri yari afite ibihamya byakabaye bimurenganura iyo aza kuba yemerewe kubigaragaza. Kubw’ibyo, kuvuga ko kutiregura kw’abo KAGAME Paul ashinja bibahamya icyaha ni ibyo kwitonderwa kubera ko, usibye gushegesha umutima w’abagizweho ingaruka mbi n’ubutegetsi bwa KAGAME Paul, (1) binasa n’ibyumvikanisha ko we ari inyangamugayo ikwiye kujora abandi no kubacira urubanza kandi (2) bigashyira mu gatebo kamwe abo arenganya batabasha kuzamura ijwi ngo biregure (n’ubwo bagomba kuba ari bo bake) n’abo ashinja amakosa baranayakoze koko.
(II) UMUCO MUBI WO « KUNYURWA MANUMA » NI INZITIZI IKOMEYE KU MAZA YA DEMOKARASI MU RWANDA.
KAGAME Paul aramutse ashaka gufasha abanyarwanda koko nk’uko bamwe babitekereza,ntibyagaragazwa gusa no (1) kubwira urubyiruko ko abayobozi yishyiriraho ubwe ari abantu badashobotse nk’aho mu Rwanda nta nyangamugayo zishoboye zihaba ngo abe ari zo yagize abayobozi, (2) kuvuga ko hari abayobozi biremereza bagaca intege abashaka gukora ibyiza nk’aho abo biremereza bo atari we ubashyiraho akanabasezerera igihe ashakiye, (3) kwirukana bamwe mu bayobozi bakoze ibyaha nk’aho abo acira inkoni izamba n’abo akingira ikibaba bo bemerewe kuba hejuru y’amategeko agenga abakozi ba leta, (4) kuvuga kenshi ko yifuza impinduka zigamije guteza imbere inyungu z’abaturage ariko ntabishyire mu ngiro nk’aho hari undi mu bo bafatanyije ufite ububasha kumurusha umubuza kubigenza atyo. « Abanyurwa manuma » ni bo bonyine mu balideri baha agaciro amagambo nk’aya y’umwicanyi n’umubeshyi wabigize umwuga. Bena abo « balideri » ntibubaka demokarasi. Ikibabaje ni uko banga kuyoboza, bayoborwa ntibayoboke, bayoba bakanayobya abandi ndetse ingaruka z’ubuyobe bwabo zikazagera no ku baribigengesereye bakirinda kuyoba.
Ni koko, amateka y’u Rwanda agaragaza neza ko uyu muco mubi « kunyurwa manuma » wagiye utuma abanyapolitiki batari bake, bakuruwe n’irondandonke cyangwa ku zindi mpamvu, bagiye bagwa mu makosa akomeye yo kugirana imikorere n’ibisahiranda, ba gashozantambara na ba bangamwabo. Koko rero, lisiti y’« abalideri » bagiye « banyurwa manuma » bakemera gufatanya n’abicanyi babita abademokarate imaze kuba ndende. Abanyarwanda baribuka abanyapolitiki ba opozisiyo babyiganiraga kuba inkoramutima z’inkotanyi mu myaka ya za 1990 si urwa kera ku buryo hari « umulideri » wavuga ko yarwibagiwe. Aho ingaruka z’iryo piganwa ridashishoza rigejeje umuryango nyarwanda hagaragarira bose. « Abalideri » nyabo bo muri iki gihe bazi ko KAGAME Paul na FPR barenze ihaniro kera kandi ko ukuri n’ubunyangamugayo ari ikizira mu mikorere yabo ntibarenga ku nyigisho bakomora kuri ayo mateka mabi ya bamwe mu banyapolitiki bo mu gihe cyahise ngo bemere guheka impyisi, zaba iziri ku butegetsi cyangwa izinjiye muri opozisiyo zimaze gukora amahano.
Ku bw’ibyo, abanyapolitiki bavuga ko baharanira inyungu rusange z’abanyarwanda n’abifuza kuyobora igihugu bakwiye kudaha agaciro amagambo KAGAME Paul avuga yiyobagiza cyanywa agamije guhuma rubanda amaso imbere y’inyanja y’ibibazo by’ingutu yashoyemo u Rwanda; bakwiye kwirinda umuco mubi wokamye abatari bake wo « kunyurwa manuma » n’uwo gusunikira abandi kudafatana ibintu uburemere bukwiye.
(III) IBIHAMYA BYO MU GIHE CYAHISE BIBEREYEHO GUFASHA MU MYANZURO MYIZA YO MU GIHE CYA NONE N’IKIZAZA.
Mbere yo gutumirira rubanda kubashyigikira muri ubwo buyobe, abatumirira abandi kuba « abakarabya ba KAGAME Paul », bakwiye kubanza
(1) gutangaza ku mugaragaro ibisubizo bagiye bahabwa ku butumwa bo ubwabo boherereje KAGAME Paul ubwe mu gihe cyahise kimwe n’icyo bazi ku busabe nk’ubwo abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bamwoherereza mu bihe binyuranye.
(2) kwandikira KAGAME Paul bakamugezaho ibyo bamusaba muri iki gihe, maze baba bamaze kubona igisubizo cyiza akaba ari cyo baheraho (n’ubwo na byo bitaba bihagije) basaba abantu guhindura uko babona imikorere ya KAGAME Paul.
(3) gutangariza rubanda uko bahuza icyifuzo bafite cyo gufatanya na KAGAME Paul mu butegetsi bw’igihugu n’inshingano bafite yo guharanira ko abahekuwe, abahungabanyijwe, abahohotewe, abahutajwe n’abatorongejwe na we, bimuturutseho cyangwa abirebera bahabwa ubutabera.
(IV) HAKENEWE AMAHINDUKA YIMBITSE.
Kuba KAGAME Paul yafata icyemezo cyo gufungura imfungwa za politiki –n’ubwo impfu za hato na hato nk’urwa Me MUTUNZI Donati n’abandi zikomeje kugaragara mu Rwanda zica amarenga ko atiteguye gufata icyo cyemezo– ntibyaba byanze bikunze ari ikimenyetso kidakuka cy’uko noneno yiyemeje guha abanyarwanda ihumure. Aho kumusaba gukora amahinduka atimbitse, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bakwiye kwibutsa KAGAME Paul ko rubanda imwitezeho gukora amavugurwa akomeye yaba akubiyemo nibura ibi ibikurikira:
(1) Guhitamo hagati yo (a) GUHITA YEGURA KU MWANYA W’UMUKURU W’IGIHUGU, nk’uzirikana ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’inyangamugayo (we akaba atarabaye yo) kandi ko u Rwanda rwabayeho mbere ye atabigishijweho inama kandi na nyuma ye ntaho ruzajya no (b) GUKORESHA UBUBASHA AFITE UBU AGAFASHA: (i) igisirikare cy’u Rwanda kwemera uruhare rubi ingabo z’igihugu zagize mu mateka y’u Rwanda, byaba amahire akazifasha kwiyumvisha ko zikwiye kwemera no kwakira neza politiki yo gusesa imitwe yose y’ingabo z’u Rwanda kugirango amaherezo ruzabeho rudafite impugenge za kuteda (coups d’état) n’intambara zishyamiranya abenegihugu kandi zigateza umutekano muke mu karere ruherereyemo, cyangwa se, ibyo byaba bidashobotse, akazifasha kwivugurura zigasezerera iterabwoba, irondakoko, n’umuco mubi wo kwemera gukorerera mu kwaha kw’abantu ku giti cyabo; (ii) polisi y’igihugu kwivugurura igasezerera iterabwoba, irondakoko n’umuco mubi wo gukorera mu kwaha kw’abantu ku giti cyabo, igamije kwiyubaka nk’urwego rucungira umutekano abaturarwanda bose n’abashyitsi barugenderera mu buryo buzira amakemwa; (iii) ubucamanza bw’u Rwanda kugera ku bwigenge, kugirango bube bushobora burenganura abarengana bose, hakubiyemo no gufungura imfungwa za politiki; (iv) Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ubwigenge butuma ishobora gukoresha amatora mu bwisanzure bw’abitoresha n’abatora, kugirango hazageho umukuru w’igihugu wizewe na rubanda n’inteko ishinga amategeko yigenga ku rugero ruhagije ku buryo yazaba ifite ububasha bwo gushyiraho amategeko aganisha ku miyoborere myiza n’ubwo kugenzura uburyo guverinoma iyashyira mu bikorwa; (v) itangazamakuru kugera ku bwisanzure, bityo ribe rishobora gutungira agatoki abanyarwanda n’abayobozi aho bitagenda neza nta nkomyi;(vi) amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe ya sosiyete sivili kubona ubwisanzure, bityo, nta mususu no kwikanga, ashakire ibisubizo ibibazo byananiye ishyaka riri ku butegetsi.
(2) Gusaba imbabazi ku mugaragaro abanyarwanda, by’umwihariko abahekuwe, bahungabanyijwe, abahohotewe abahutajwe n’abatorongejwe na we, bimuturutseho cyangwa abirebera.
(3) Kwemera nta mananiza ibyemezo abanyarwanda bazamufatira (urugero, babinyujije mu nkiko bishyiriyeho, mu mishyikirano cyangwa mu itora rya referendum) bagamije guha ubutabera abahekuwe, abahungabanyijwe, abahohotewe, abahutajwe n’abatorongejwe na we, bimuturutseho cyangwa abirebera.
(V) UMWANZURO.
(1) Kubera ko agaciro ka demokarasi n’uburenganzira bwa kiremwamuntu baharanira burenze kure cyane ibyo umunyagitugu n’abamwububira bashobora gutanga, ntibitangaje ko ab’inyangamugayo mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda batazarota bacyeza umunyagitugu KAGAME Paul, uko inyungu zaba zishobora kuvamo zaba zingana kose.
(2) Kubera ko ibibazo byo mu rwego rwa politiki u Rwanda rwa none ruhanganye na byo bikomoka ku mahitamo mabi y’abantu benshi mu bihe n’ahantu hatandukanye, ntibishobora gukemurwa n’umuntu umwe, intangiriro y’amaza ya demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu mu Rwanda ni igihe abanyarwanda, muri rusange, n’abanyapolitiki barwo, by’umwihariko, bazaba baramaze kwicengezamo imyumvire y’uko nta muntu kamara ubaho, ko imvugo ngo ni « we wenyine ushoboye » ari ikimenyetso cy’uko uwo yerekezaho aba yarananiwe, kuruta uko yaba igihamya cy’uko ari indashyikirwa mu byiza.
(3) Kubera ko bigaragara ko KAGAME Paul afite uruhare rutaziguye mu miyoborere mibi n’amahano yagwiriye u Rwanda, ko ab’inyangamugayo mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda birinda « kunyurwa manuma »; ntibaha agaciro amagambo asize umunyu ya KAGAME Paul avuga yiyobagiza cyanywa agamije guhuma rubanda amaso imbere y’inyanja y’ibibazo by’ingutu yashoyemo u Rwanda; biyumvisha neza ko ari ngombwa cyane ko habanza kubaho amahinduka meza yimbitse kugirango byemezwe ko imyitwarire runaka y’umunyagitugu ari ikimenyetso kidakuka cy’uko yiyemeje gukora ibikenewe ngo asubize ibintu mu buryo.
*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015.Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.
IKINYARWANDA : Gusaba imbabazi bisobanura iki ?
- Ese byaba bivuga kwemera icyaha, no kwemera ko ingaruka zacyo zikugeraho?
- Ese bivuga kwemera icyaha ariko usaba ko ingaruka zacyo zitakugeraho?
- Ese byaba bivuga gutakambira ababishoboye ngo bakuvane mu kangaratete uba urimo ku mpamvu ziguturutseho cyangwa zitaguturutseho?
- Cyangwa byaba bivuga ibyo byose icyarimwe cyangwa kimwe ku kindi bitewe n’ibiba byabaye?
Abashaka kunsubiza kuri ibi bibazo, bakwifashisha ingero ngiye gutanga kuko ndajya mbaza buri gihe icyo gusaba imbabazi biraba bisobanura muli buri rugero.
Urugero rwa mbere:
Umwana w’umunyeshuli yafashwe aca urupapuro mu gitabo cya Mwalimu. Mwalimu ahita amubwira ko asohoka kandi ntazongere kugaruka mw’ishuli rye. Umwana ati : «Mbabarira sinzongera». Ibibazo :
– Ese yasabye imbabazi?
– Ese yemeye icyaha?
– Niba igisubizo ku cya kabiri ari « Yego » , ni ikihe cyaha yemeye?
Urugero rwa kabili :
Bukeye uwo mwana yanyuze mu nzira ahuriramo n’ibisore by’ibirara biramufata biti : « zana amafaranga cyangwa tukwice ». Umwana ati « ntayo mfite ». Ubwo ibirara bitangira kumuhondagura : Aratakampa cyane ati : « Nyabuna nimumbabarire ».
– Ese yasabye imbabazi?
– Ese yemeye icyaha?
– Niba igisubizo ku cya kabiri ari « Yego » , ni ikihe cyaha yemeye?
Hashize iminsi na none avuye kw’ishuli yageze imuhira asanga bamwibye porte-monnaie ye yabikagamo indangamuntu na karita y’ubunyeshuli. Bukeye asubiye kwishuli atanga itangazo ko uwaba yamutwariye porte-monnaie yamubabarira akamusubiza gusa indangamuntu ye.
-Ese yasabye imbabazi?
– Ese yemeye icyaha?
– Niba igisubizo ku cya kabiri ari « Yego » , ni ikihe cyaha yemeye?
Abifuza kunsubiza babicisha ku bwanditsi bwa The Rwandan.
Umusomyi wa The Rwandan
Zadock Bigega
Umuhanzi Kizito Mihigo yaganiriye na Radio Ijwi ry’Amerika
Umunyamakuru Bob Mugabe yanze kubazwa adafite umwunganizi
Kayanza:umukuru w’imbonerakure yishwe n’abantu bavuye mu Rwanda
KAYIBANDA GEREGORI
Kayibanda Geregori (1.05.1924-16.12.1976), ni umunyapolitiki ukomeye mu mateka y’Urwanda. Yabaye perezida wa kabiri wa repubulika y’Urwanda. Niwe wa mbere watowe mu matora rusange. Yasimbuye Mbonyumutwa Dominiko ku mwanya wa Perezida. Mbonyumutwa yabaye Perezida w’u Rwanda kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961. Icyo gihe Kayibanda yari Minisitiri w’intebe wa leta y’agateganyo. Kayibanda yavuye ku butegetsi akorewe kudeta na Habyarimana Yuvenali wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma ye.
Kayibanda Geregori yavukiye i Tare mu Marangara ho mu Nduga, kuya 1 Gicurasi 1924. Ababyeyi be ni Rwamanywa Lewonidasi na Nyirambeba Karolina. Amashuri abanza yayize i Tare 1932-1934 ayakomereza i Kabgayi 1934-1937. Amashuri yisumbuye yayigiye mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon i Kabgayi (1937-1943). Kayibanda yinjiye mu Iseminari nkuru i Nyakibanda ku ya 28 Ukuboza 1944. Amaze gufata icyemezo cyo kutiyegurira Imana nk’umusaserdoti, yavuye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda kuya 15 Ugushyingo 1948.
Kuwa 20 Mutarama 1949 Kayibanda yatangiye umwuga w’ubwarimu muri «Institut Léon Classe» aho yigishije kugeza mu 1952. Ibyo kandi yabifatanyaga n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi mu gukemura ibibazo binyuranye byari byugarije rubanda rugufi aho yari atuye. Kuya 25 Gicurasi 1950, Kayibanda Geregori yashakanye na Mukagatare Verediyana. Babyaranye abana 10. Muri Nzeri 1950 Kayibanda yagiye muri Kongere ya JOC yabereye i Buruseri mu Bubirigi. Avuyeyo yashinze umuryango w’ubucuti hagati y’ababirigi n’abanyarwanda.
Kayibanda yabaye umunyamabanga mu biro by’ubugenzuzi bw’amashuri i Kabgayi kuva mu mwaka w’1953. Mu byo yari ashinzwe harimo kunonosora imfashanyigisho ngo zijyane n’igihe. Kuva muri Kamena 1953, Kayibanda yabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru l’AMI. Yifashishije iki kinyamakuru, yashoboye gutambutsa ibitekerezo bye bituma ahindura imitekerereze ya rubanda ndetse n’ubutegetsi. Yasabye ko uburenganzira bw’abaturage bwo kwibumbira mu mashyirahamwe no mu makoperative bwakubahirizwa ku buryo busesuye.
Mu mwaka w’1955, Kayibanda yavuye ku kazi ko gukora mu bugenzuzi bw’amashuri aba Perezida wa Komite ncungamikorere ya Koperative TRAFIPRO. Icyo gihe kandi yabaye umwanditsi mukuru wa Kinyamateka. Yanabaye umwe mu bagize Inama ngishwanama ya Marangara. Gukora ako kazi byafashije Kayibanda kumenyekanisha ibitekerezo bye.
Ku tariki ya 24 Werurwe 1957, Kayibanda Geregori hamwe na bagenzi be bashyize ahagaragara inyandiko yaje kumenyekana cyane ku nyito ya “Manifesite y’abahutu” yagaragazaga akarengane ka rubanda rugufi yari igizwe ahanini n’abahutu. Iyo nyandiko yari igenewe Umwami Mutara wa III Rudahigwa hamwe n’abategetsi b’Ababirigi. Uretse kwerekana akaga rubanda rugufi yari ifite, yerekanaga n’uburyo ako kaga kakurwaho. Ku buryo bw’umwihariko, iyo nyandiko yasabaga ko ibyiza by’igihugu byasaranganywa mu banyarwanda bose nta kuvangura.
Muri Kamena 1957, Kayibanda afatanyije na bamwe muri bagenzi be bashinze ishyirahamwe ryitwa “Mouvement Social Muhutu” ryari rifite intego yo gufasha abahutu kujijuka no gukora ibikorwa bibafasha kujya imbere. Kuya 9 Nzeri 1957, Kayibanda yagiye mu mahugurwa ku byerekeye itangazamakuru mu Bubiligi. Ayo mahugurwa yayakoreye mu kinyamakuru cyitwa «Journal Vers l’avenir» cyandikirwaga mu Bubirigi.
Kayibanda yagarutse kuwa 08 Ugushyingo 1958, maze ahita akomereza imirimo ye muri Kinyamateka guhera tariki ya 25 Ugushyingo 1958. Umwami Mutara III Rudahigwa amaze gutanga kuya 25 Nyakanga 1959 yaje gusimburwa ku buryo butunguranye na murumuna we Ndahindurwa wimye ku izina rya Kigeri wa gatanu. Umuhango wo kwima kwa Ndahindurwa wabereye i Mwima wa Nyanza ubwo habaga umuhango wo gushyingura Rudahigwa kuwa 28 Nyakanga 1959. Bidatinze, ku itariki ya 7 Kanama 1959, Kayibanda na bagenzi be bashyikirije umwami mushya nanone ibarwa bamusaba guha agaciro impungenge bagejeje ku mwami yari asimbuye ntaziteho. Bumvaga ko ubwo we ari umusore ashobora kugira ubushake bwo kwimakaza uburinganire bw’abanyarwanda imbere y’amategeko.
Kuya 19 Ukwakira 1959 Kayibanda Geregori na bagenzi be bashinze ishyaka rya politiki baryita PARMEHUTU. Iri shyaka mu by’ukuri ryabyawe na rya shyirahamwe “Mouvement Social Muhutu”. Nyuma PARMEHUTU yaje guhindura izina yitwa MDR-PARMEHUTU, Mouvement Démocratique Républicain – PARMEHUTU. Ishyaka ubwo ryari rifashe icyemezo cyo guharanira ko u Rwanda ruhinduka Repubulika, ubwami bukavaho.
Umwami Kigeri V Ndahindurwa akimara kwima ingoma yashyizeho umutwe w’ingabo zatangiye gushakisha no kwica abo zitaga ko ari abanzi b’umwami. Mu by’ukuri izo ngabo zahigaga abanyarwanda bagaragazaga ko bashyigikiye ko uburyo igihugu kiyobowe bwahinduka ku neza y’abanyarwanda bose. Ba Secyugu, Mukwiye, Kanyaruka, Sindibona, Kavumbutse, Kayuku, n’abandi benshi, bahitanywe n’iyi nkubiri. Nyuma y’aho kuya 1 Ugushyingo 1959 insoresore z’abatutsi zikubise sushefu Mbonyumutwa Dominiko bikabyara Revolusiyo, abatutsi bamwe batangiye guhungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Cyane cyane abahunze ni abumvaga ko batategekwa n’abahutu.
Muri Kamena 1960, Umwami Kigeri V Ndahindurwa yagiye mu mihango yo kwizihiza indepandansi ya Kongo yabaye kuya 30 Kamena 1960. Kuva avuye mu gihugu, Kigeri V Ndahindurwa ntiyabashije kugaruka mu gihugu ngo akomeze imirimo ye nk’umwami. Muri uwo mwaka w’1960, habaye amatora ya ba konseye na ba burugumesitiri. Ayo matora yari yaragenwe muri gahunda y’imyaka icumi yo gutegura ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi kubona ubwigenge busesuye. Ayo matora yatsinzwe n’ishyaka MDR rya Kayibanda Geregori. Ishyaka UNAR ryari rishyigikiye umwami ryanze kwemera ibyavuye muri ayo matora maze rirega muri ONU.
Kuya 26 Ukwakira 1960, Abakoloni hamwe n’abayobozi b’amashyaka ya Politiki mu Rwanda bashingiye ku ngingo y’uko Umwami w’u Rwanda yari amaze igihe kinini ataba mu gihugu, bashyizeho leta y’agateganyo n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Agateganyo. Kayibanda Geregori yashinzwe kuyobora Guverinoma y’agateganyo, naho Habyarimana Yozefu Gitera atorerwa kuyobora Inama Nkuru y’Igihugu y’Agateganyo.
Kuya 28 Mutarama 1961, Kongere y’abakonseye n’ababurugumesitiri bari baratowe mu matora yo muri 1960 yateraniye i Gitarama itumijwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Rwasibo Yohani Batisita. Iyo Kongere yafashe ibyemezo bikomeye: Ubwami bwakuweho hashyirwaho Repubulika. Kalinga yaraciwe isimburwa n’Ibendera ry’u Rwanda. Hashyizweho Perezida w’agateganyo ari nawe wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda bwana Mbonyumutwa Dominiko. Kayibanda Geregori yahawe inshingano zo gushyiraho no kuyobora Guverinoma y’agateganyo. Hashyizweho Inteko ishinga amategeko yayobowe na Habyarimana Yozefu Gitera. Hashyizweho n’urukiko rukuru rw’igihugu.
Igihe i Gitarama haberaga Kongere yashyizeho Repubulika y’u Rwanda, mu karere hari intumwa z’Umuryango w’abibumbye zari zaje ku busabe bwa UNAR zije kureba niba ikirego cyayo ku buryo amatora y’abakonseye yagenze gifite ishingiro. Umuryango w’abibumbye, ushingiye kuri raporo y’izo ntumwa wemeje ko kuya 25 Nzeri 1961 haba Kamarampaka. Ikibazo cyabajijwe abanyarwanda muri iyo Kamarampaka, ni ugusubiza niba bashyigikiye Ubwami cyangwa Repubulika. Ikindi cyari uko mu gihe ushyigikiye Ubwami, waba ushyigikiye ko umwami w’u Rwanda aba Kigeri V Ndahindurwa.
Amatora ya Kamarampaka yagaragaje ko abanyarwanda badashaka Ubwami ko ahubwo bashyigikiye Repubulika. Bashingiye ku byavuye muri Kamarampaka, Intumwa za rubanda zari mu Nteko nshingamategeko zatoye Kayibanda Geregori kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuya 26 Ukwakira 1961 agasimbura kuri uwo mwanya Mbonyumutwa Dominiko. Amaze gutorerwa kuba Perezida, Kayibanda yakomeje no kuba minisitiri w’intebe. Uwo mwanya wa minisitiri w’intebe aho kugira ngo ugumeho ndetse uhabwe undi muyoboke w’ishyaka ryari ryatsinze amatora, ahubwo waje kuvaho burundu.
U Rwanda rwasubiranye ubusugire bwarwo kuya 1 Nyakanga 1962. Perezida wa mbere w’u Rwanda rwigenga aba Kayibanda Geregori. Kuva mu mwaka w’1960, ingabo z’umwami zari zariyise INYENZI zagiye zigaba ibitero ku Rwanda zigamije gufata ubutegetsi ku ngufu. Ibitero byari bikomeye byari ibyo mu Birunga, mu Bugesera, Nshili na Bweyeye. Kuri noheli yo muri 1963, igitero cyo mu Bugesera cyari gikomeye cyane, ku buryo cyagarukiye ku kiraro cya Kanzenze ku mugezi wa Nyabarongo. Hari ku bilometero 15 gusa mbere yo kugera mu murwa mukuru Kigali. Ingabo z’u Rwanda zari zigishingwa zabashije guhangana n’izo Nyenzi, zirinda ubusugire bwa Repubulika y’u Rwanda.
Ibitero by’inyenzi, kubera kwica abaturage aho byanyuraga nta kurobanura byaje gutuma buri gihe haba ibikorwa byo kwihorera, cyane nko muri Gikongoro mu myaka ya 1963 na 1964. Bamwe bo muri UNAR na RADER nabo bafashwe nk’ibyitso by’inyenzi barafungwa, bamwe baranicirwa i Nyamagumba kuya 23 Ukuboza 1963. Ariko buhoro buhoro, cyane nyuma y’ibitero by’inyenzi byo mu mwaka w’1963, amashyaka amwe yahisemo kwinjira muri MDR andi azimira burundu.
Kutumvikana hagati mu bagize ubutegetsi bushya bwiganjemo abahutu nti byatinze. Kuya 2 Kanama 1962 kugeza muri Gashyantare 1963 Habyarimana Yozefu Gitera wa APROSOMA yarafunzwe azizwa kwinubira ubwikanyize bwa MDR Parmehutu mu butegetsi. Afunguwe, yaje kwibagirama kugeza muri 1969, ubwo Kayibanda yamwitwaje mu matora y’abadepite muri 1969.
Muri 1963, ibyo kutumvikana byakomereje mu bushyamirane hagati y’abategetsi bakomoka i Butare, mu cyiswe “affaire Nzeruka”, bari bakomeye m’ubutegetsi n’ibigo bya Leta, hamwe n’abi Gitarama. Abakomoka i Gitarama bakaba baratinyagako imiyoborere y’igihugu yazimuka ikajya i Butare. Nzeyimana Isidori, wari umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Rugira Amandini, perezida w’inteko ishinga amategeko na Kalinijabo Karoli, perefe wa Kigali, nubwo uyu yari umunyakigali, bavugwa muri buriya bushyamirane. Undi wabuvuzwemo ni Sezirahiga Fransisiko, perefe wa Butare. Imbuto mbi y’ironda karere yabibwe rugikubita.
Inteko nshingamategeko ya mbere yaje gushyiraho komisiyo yo gukora iperereza ryerekeye ruswa n’indi mikorere idahwitse mu nzego z’ubutegetsi. Raporo y’iyi komisiyo yari iyobowe na Anastase Makuza, ntiyizwe n’abadepite kubushake bwa perezida wa repubulika. Mu nteko yagiyeho muri 1965 iyobowe na Bicamumpaka Baltazari, hashyizweho indi komisiyo ijya gusa n’iriya yo mu nteko yayibanjirije, yaje gukora raporo yiswe “Umutumba” yerekanaga amakosa yakorwaga mu buyobozi byo hejuru bw’igihugu. Ibyo byakuruye umwiryane mu ishyaka MDR ku buryo bamwe mu bayoboke b’ishyaka bahagaritswe byitwa ko “bataye umurongo”.
Guverinoma ya mbere ya Kayibanda yari igizwe n’abaminisitiri baturuka mu mashyaka menshi. Ariko mu mwaka w’1965, MDR yari imaze kuba ishyaka rimwe rukumbi mu Rwanda. Kubera izo mpamvu, Kayibanda yari umukandida umwe rukumbi mu matora rusange y’umukuru w’igihugu, yabaye kuya 3 Ukuboza 1965. Kayibanda yatorewe kuyobora u Rwanda manda ya kabiri, ni ukuvuga imyaka ine kugeza mu mwaka w’1969. Muri iki gihe ibitero by’Inyenzi byari bigikorwa ariko byose ingabo z’u Rwanda zikabikumira. Bamwe mu mpirimbanyi za demokarasi nka Mbonyumutwa Dominiko ntibari bakigaragara mu buyobozi bw’igihugu.
Mu mwaka w’1969 Kayibanda yatorewe kuyobora u Rwanda nka Perezida ku nshuro ya gatatu, kuya 28 Nzeli. Muri iyo manda ye ya gatatu ibyo gutesha abayoboke umurongo, kubera ko bagaragazaga uburyo bunyuranye n’ubw’abayobozi bo hejuru mu miyoborere y’igihugu, byarakomeje. Hagati aho imvururu zabaye i Burundi mu mwaka w’1972, aho abahutu hafi ya bose bize bahizwe bakanicwa n’ingabo zari zigizwe gusa n’abatutsi, zatumye urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda bigaruka. Ku maradiyo y’ibihugu byombi, cyane mu mwaka w’1972 habayeho guterana amagambo ku buryo umuntu yumvaga n’intambara ishobora kuba.
Uretse ibyo kandi, manda ya gatatu ijya kurangira, benshi mu bari bagize Guverinoma wasangaga bakomoka muri Gitarama. Icyo bise “Groupe de Gitarama” cyasaga n’igikorera mu bwiru cyabaye nk’igisimbura perezida Kayibanda, kikajya gifata ibyemezo mu mwanya wa guverinoma. Ni muri urwo rwego, abasirikari bakuru boherejwe kuyobora ibigo by’amashuri n’ibindi bigo bya leta bitagira aho bihuriye n’umwuga wa gisirikari, abategetsi bakuru muri za minisiteri bakavanwa mu nzego zabo, abaminisitiri babakuriye batabizi, ishyirwaho rya ONACO, n’ivanwaho rw’igipolisi cy’igihugu. Imvururu zabaye mu mashuri yisumbuye no muri Iniverisite y’u Rwanda zatumye bamwe mu banyarwanda bahunga. Muri disikuru yavuze kuya 1 Nyakanga 1973, Perezida Kayibanda yavuze ko hari abashaka gukora kudeta, ariko yumvisha ko yiteguye neza. Yagize ati “Iyo kudeta nimuyikore turebe!” Byarabaye kuko kudeta yakozwe mu ijoro ryo ku ya kane rishyira iya 5 Nyakanga 1973. Perezida Kayibanda Geregori yafungiwe i Rwerere ho mu Ruhengeri. Bamwe mu bafasha be ba hafi cyane abanyapolitiki b’i Gitarama bafungirwa mu Ruhengeri.
Kudeta yakozwe n’ingabo z’u Rwanda zimirijwe imbere n’uwari Minisitiri w’ingabo z’igihugu, Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali. Ingabo z’igihugu zashyizeho Komite y’Amahoro n’Ubumwe yari igizwe n’abasirikari bakuru 11 bakomokaga mu turere twose tw’igihugu harimo n’umututsi umwe Koloneri Ruhashya Epimaki. Nyuma y’urubanza rwabaye huti huti, Kayibanda yafungishijwe ijisho, afungirwa iwe i Kavumu. Benshi mu bari abafasha be biciwe muri gereza ya Ruhengeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Byanditswe na
Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi
_____________________________________
1 JOC: Jeunesse Ouvrière Catholique.
2 Baudouin Paternostre de la Mairieu: Le Rwanda. Son effort de développement. Antécédents historiques et conquètes de la révolution rwandaise. Editions rwandaises. Kigali (1972), p.391.
3 Kayibanda Gregoire: “Notre rôle dans la cité” dans L’AMI, n°114, janv.1954
4 Manifesite y’abahutu yasinywe n’aba bakurikira: Kayibanda Geregori, Niyonzima Magisimiliani, Ndahayo Karaveri, Nzeyimana Isidori, Mulindahabi Kaliyopi, Sentama Godifiridi, Munyambonera Silivesitiri, Sibomana Yozefu na Habyarimana Yozefu Gitera
5 Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda
6 Iyo barwa yasinywe n’abari mu buyobozi bwa “Mouvement Social Muhutu” ari bo: Kayibanda Geregori wari President général, Niyonzima Magisimiliyani Vice-President général, Mulindahabi Kaliyopi Secrétaire général na Sibomana Yozefu wari Trésorier général.
7 PARMEHUTU – Parti de l’Emancipation du Muhutu.
8 Uku kutagumishaho umwanya wa minisitiri w’intebe ubangikanye n’uwa perezida byabaye imwe mu mpamvumuzi zatumye demokrasi idashinga imizi neza mu Rwanda.
9 INYENZI – Aloys Ngurumbe, washinze uwo mutwe w’inyeshyamba warugizwe n’abatutsi, yasobanuyeko iryo jambo ari irihinnye ry’ “Ingangurarugo yiyemeze kuba ingenzi”. Ingangurarugo ukaba wari umutwe umwe mu ngabo zari zikomeye z’umwami Rwabugiri. Uwo mutwe INYENZI washingiwe i Kizinga mu Buganda muri 1961.
http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/utuntu%20utuntu/inyenzi%20par%20ngurumbe.htm
10 Synergies africaines en Belgique asbl et SOS Rwanda-Burundi asbl, Les violences politiques au Rwanda: De la monarchie à nos jours, Editions Scribe, Bruxelles, 2018; p.54.
11 Uku gusenyuka kw’amashyaka nka APROSOMA na RADER kuri mu mpamvumuzi zaje gutuma Repubulika ya mbere itabasha kugera ku ntego yo kubanisha abanyarwanda batavuga rumwe muri politiki.
12 Ibid.p.55 [4]
13 Nubwo hari utubazo mu rwego rwa politiki ibikorwa by’amajyambere ntibyabuze kwitabwaho. Ni muri icyo gihe Kaminuza y’u Rwanda yashinzwe (1963), umuco nyarwanda wahawe agaciro ku buryo habaye kongere ya mbere mu rwego rw’igihugu ku muco nyarwanda yabaye kuya 4 Mutarama 1971, aho Kayibanda yasabye guha agaciro urulimi rw’ikinyarwanda.
14 Ibid.p.58 [4]
15 Kanyarengwe Alegisi yagizwe diregiteri wa Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo. Nsekarije Aloyizi agirwa diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwo ku Mulindi.
16 Ibid. p.59 [4]. ONACO: Office National du Commerce. ONACO yagombaga gukusanyiriza hamwe imirimo yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda no gutumiza ibikomoka hanze, ikaba ariyo yonyine yari yemerewe kuranguza mu gihugu cyose.
17 Abasirikari bakuru bagize “Comite pour la Paix et l’Unite Nationale” bakoze kudeta kuya 5 Nyakanga 1973 ni: Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali, Liyetona – Koloneri Kanyarengwe Alegisi, Majoro Benda Sabini, Majoro Buregeya Bonaventura, Majoro Gahimano Fabiyani, Majoro Munyandekwe Yohani Nepomuseni, Majoro Ntibitura Banavantura, Majoro Nsekarije Aloyizi, Majoro Ruhashya Epimaki, Majoro Serubuga Lawurenti, Majoro Simba Aloyizi.
18 Iyicwa ry’aba banyapolitiki ndetse n’iyicwa rubozo rya Prezida Kayibanda waje kwitaba Imana kuya 16 Ukuboza 1976 biri bu byasha Repubulika ya kabiri ya Habyarimana itabashije kwikiza kugeza ivuyeho mu mwaka w’1994.
Sources:
[1] Baudouin Paternostre de la Mairieu: Le Rwanda. Son effort de développement. Antécédents historiques et conquètes de la révolution rwandaise. Editions rwandaises. Kigali (1972).
[2] Kayibanda Grégoire: “Notre rôle dans la cité” dans L’AMI, n°114, janv.1954.
[3] Entretien avec Ngurumbe Aloys (sur l’origine du terme « Inyenzi »)
(«Twaganiriye na Muzehe Ngurumbe Aloys» par Rangira et Kalinganire, Kanguka n°52, 5èmeannée, 12 février 1992, traduit du kinyarwanda par Eugène Shimamungu)
http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/utuntu%20utuntu/inyenzi%20par%20ngurumbe.htm
[4] Synergies africaines en Belgique asbl et SOS Rwanda-Burundi asbl, Les violences politiques au Rwanda: De la monarchie à nos jours, Editions Scribe, Bruxelles, 2018.
Izindi nyandiko zimaze gutangazwa zijyanye n’umushinga “Ibirari by’amateka” ugamije gutangaza ubuzima bw’abanyarwanda bamenyekanye mu kinyejana cya makumyabiri, cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga ni izikurikira:
- Amatariki akomeye mu mateka y’u Rwanda mu kinyejana cya makumyabiri – http://www.therwandan.com/ki/amatariki-akomeye-mu-mateka-yu-rwanda-mu-kinyejana-cya-makumyabiri-1-2/
- Yuhi V Musinga – http://www.therwandan.com/ki/yuhi-v-musinga/
- Mutara III Rudahigwa – http://www.therwandan.com/ki/mutara-iii-rudahigwa/
- Mbonyumutwa Dominiko – http://www.therwandan.com/ki/mbonyumutwa-dominiko/
IGIHE KIRAGEZE NGO URWANDA RUCUNGURWE N’AMARASO Y’ABANA BARWO
kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990, Urwanda n’abanyarwanda binjiye mu mwijima w’icuraburindi utarigeze ubona itabaza kugeza magingo aya. Iri rimbi ry’abazima tukaba twararitawemo ku kagambane gakomeye k’ibihugu by’ibihangange by’iburengerazuba na Kagame ka Rutagambwa kagororewe gutanaga ingoma ngome yaranzwe n’ingoyi n’inkaba by’akarande. Nyuma y’imyaka 30 abanyarwanda b’abatutsi bari bamaze hanze nta kivugira, babeshywe ko bibutswe ndetse bagiye gucyurwa mu Rwababyaye, ntibamenya ko bari bagiye kugirwa ikiraro kigeza ba gashakabuhake mu birombe bya Kongo no guha Kagame icyuho cyo kugira abanyarwanda abacakara b’iteka.
Hategerejwe ko Mobutu wari yarimitswe na ba gashakabuhake abihinduka, kugira ngo hibukwe bya nyirarureshwa ko Urwanda rugira impunzi hanze. Abari banyotewe no gutaha bemye bose, batanze ababo n’ibyabo maze Kagame abikandagiza igifu cye kiremereye. Abari bafite inzozi zo gutaha bose yabiciye ku Muvumba rugikubita. Urugamba rufata isura yarwo nyakuri. Abahutu n’abatutsi bari mu gihugu basangira akabisi n’agahiye, ababibamo inzigo yagombaga kumuha izira igera mu rugwiro. Ku ikubitiro Yica ibihumbi by’abahutu i Byumba, mu rwego rwo gusembura leta yabitirirwaga, kugira ngo nayo yirare mu batutsi bari mu gihugu irimbure maze abone uwo yitirira intambara.
Inzigo yarahemberewe abantu baramarana Kagame utagira ishuri na mba agera ku butegetsi ndetse amaraso menshi y’abavandimwe bacu ageza ba gashakabuhake mu birombe bya Kongo. Kagame arasahura ararengwa asinda amaraso y’abavandimwe bacu. Inkaba ayigira ikidendezi cy’imyidagaduro. Yimika agatsiko k’amabandi azira kirazira, ntagire gakondo mu rwa Gihanga. Bene Kanyarwanda barimburwa n’Abagande. Ibingira, Kabarebe, Gahonzire, n’abandi batakwerekana aho ikivumu cya ba Sekuruza cyahoze, naho Rusagara uvuka mu mucyamo wa Gahini na Rukara, atabwa mu gihome. Abanyarwanda baricwa, barafungwa, baba abacakara n’abatindi b’iteka, n’impunzi mu bihugu byose by’isi.
Ku bwa kamere, abanyarwanda twakomeje kwihangana kugeza ku iherezo, ari ryo iri. Byinshi byaravuzwe birarangira, iki ni igihe cyo gufatana urunana tugakanira Kagame urumukwiye. Iki ni igihe cy’intambara yo kwibohora kwa nyako, iki ni igihe cyo kuryoza abasinze amaraso yacu agahinda n’intimba baduteye. Iki ni cyo gihe rubanda igomba guhitamo uruyitegereje, niba ari ugutegereza kubona abana bacu bicwa n’imvunja nta n’ubushobozi bugura igikwasi tugifite kubera gutindahazwa n’aya mabandi, cyangwa kujya ku kabarore tugahangana nayo. Nta mubabaro cyangwa uburibwe badutera birenze ibyo dufite. abasirikare bagikoreshwa amabi n’aka gatsiko barasabwa kuba intwari bakitandukanya nako hakiri kare, kugira ngo ingufu zabo zirengere rubanda aho gutegereza ngo bazaryozwe amabi bakoreshejwe bahotora rubanda.
Inkubiri n’inkundura byacu ntawe uzabihagarika kugeza umwicanyi ruharwa Kagame n’ingoma ye bahindutse ubusa. Ntitwitaye ku matakirangoyi, n’ubwoba yagize agafungura Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, kuko Urwanda Rwose rukiri gereza. Gahutu Gatwa na Gatutsi turi abavandimwe kandi umwanzi wacu turamuzi. Umwanzi wacu ni Kagame, n’agatsiko ke k’abagande biyitiriye Urwanda. Twiteguye kujyana na buri munyarwanda wese unyotewe n’impinduka kandi usobanukiwe neza impamvu y’iyi ntambara. Urugamba rwaratangiye kandi rurakomeje. Insinzi ntishidikanywaho.
MURAKOZE
UMUHINZA MASHIRA
Amarangamutima y’ivangura mu kwibuka abatutsi bazize genocide. Tatien Ndolimana n’imvugo yuzuyemo agasuzusuguro, ivangura rikabije n’ubuhezanguni.
Yanditswe na Sadiki Karangwa
Mu kiganiro Tatien Ndolimana aherutse gukorana na Mulindahabi Jean Calude, yaranzwe n’amagambo yuzuyemo amaranga mutima yuzuyemo agasuzuguro, ivangura n’ubuhezanguni bukabije. Ndibaza niba akababaro hari umunzani wako bamwe mu banyarwanda bavumbye ku buryo uvuze wese ko ababajwe n’abe hari abandi bahita bamusamira hejuru, bakamutuka, bakamusebya bagamije kwerekana ko aribo bababaye cyane bityo nta wundi wagombye kuvuga.
Amagambo ateye isoni n’agahinda mu gihe hifuzwa ukuri, n’ubwubahane mu banyarwanda.
- Tatien Ndolimana yaratinyutse agereranya urubyiruko rugize umuryango JAMBO asyl n’aba “NAZIS”, kuberako abatutsi ari abayahudi (Jewish). Avugana agasuzuguro kenshi ko mugihe uru rubyiruko rwibuka genocide yakorewe abatutsi ari nko kubona aba NAZIS bibuka abayahudi bapfuye muri Holocaust
- Uyu mugabo yihanukiriye yemeza ko abacitse ku Icumu rya genocide yakorewe abatutsi aribo bafite “légitimité” uburenganzira busesuye mu kwibuka!.
Nibarize Ndolimana Tatien: Ese uri Umunyarwanda? Kuba umututsi wacitse ku icumu bikugira umunyarwanda udasanzwe? Kuba harabaye genocide yakorewe abatutsi bivuga ko abahutu bose n’abazabakomokaho ari abicanyi? Ese wemera ko umututsi wapfushije umuntu umwe akababaro ke gashobora kungana n’uwapfushije benshi? Cyangwa wowe akababaro kaba kanini bitewe n’ubwoko bwishwe, umubare wabishwe n’uburyo bapfuyemo?
Reka turebere hamwe n’abasoma iyi nyandiko ibijyanye na “légitimité”
Kuba Genocide yarakorewe abatutsi byaba bitanga uburenganzira busesuye ku bacitse ku icumu kubirebana no kwibuka?. Bibaye aribyo; nakwibaza, abahutu bishwe hamwe n’abatutsi kubera ko banze kwica, cyangwa bahishe abatutsi, bashakanye cyangwa bavutse ku mubyeyi w’umututsikazi cyangwa abafite isura y’abatutsi bo bakwibukwa ryari ? bakwibukwa nande (légitimité)? Gute? Nonese niba harapfuye n’abahutu n’ubwo ataribyo byagenderwaho, ntabwo bakwibukwa kandi banitwa ko ari abahutu?
Genocide yakorewe abatutsi na Holocaust
Kugereranya ibi byombi, biba ari ukurengera no gushaka kwerekana ko mu Rwanda hari “ubwoko” kandi bwagowe, bwarenganye hari n’abifuza kubumaraho, bityo ibibaho uyu munsi byose (Kwica, gusozesha, gusahura, ….) biba bigamije kurinda ubwo bwoko nk’uko Israel imeze na Palestine!!
Aha nakwibutsa ko abayahudi bishwe n’aba Nazis. Ariko abatutsi bishwe n’aba Hutu babahezanguni, bafatanyije n’abatutsi bacye biyoberanyaga bari mu Rwanda n’abatutsi boherejwe n’Inkotanyi hagamijwe kwerekana ko abatutsi barimo gushira, igikenewe ari ugufata ubutegetsi bwangu. (Byemejwe na Gahima Gerald n’abandi……).
Mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zari zarateye igihugu zarimo zica abahutu kandi ziganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi kandi zinivugira ko zije kubohora abatutsi, abayahudi bo nta ngabo bagiraga zari karateye ubudage zica abadage cyangwa zigamije gufata ubutegetsi mu Budage!
N’ubwo bitagomba kuba cyangwa bitagombye kuba urwitwazo mu gukora genocide, Ntabwo twakwibagirwa ibibi byose byakorewe abahutu mu ngoma za Cyami, n’urwango rwose rwagiye rubibwa muri iyo myaka yashize, nk’uko n’ubu bigikomeza.
Ubuhezanguni mu magambo ya Tatien Ndolimana
Uyu mugabo yumvikanye yibasira abagize Jambo asbl, abaziza gusa kuba bakomoka ku babyeyi b’abahutu, bari muri Leta ya Habyarimana, abekekwa cyangwa abahamijwe ibyaha bya genocide. Ngo kuba batemera ko Leta y’abatabazi yakoze genocide, bagomba gufatwa nk’aba Nazis, kandi bakaba bapfobya genocide “Cyane cyane kubona banatinyuka bagafata icyumweru cyo kwibuka abatutsi bazize genocide”; bakaba banibuka abahutu bapfuye (bazira y’uko ari abahutu).
Narangiza namagana aya magambo y’iterabwoba, agasuguro n’ubuhezanguni bukubiye mu kiganiro Tatien Ndolimana aherutse kugirana na Mulindahabi Jean Claude. U Rwanda ruzagira amahoro arambye mugihe hazabaho kuvugisha ukuri, Kubahana, no kubaha amategeko hatitaweho ubwoko buri ku Ngoma.
Utubazo twa nyuma kuri Tatien Ndolimana: Ese abana bawe ni ayahe amateka ujya ubabwira iyo bakubajije cyangwa mu gihe cyo kwibuka? Aho ntubabwira ukuntu abahutu ari abicanyi, abatutsi bahizwe, bahigwa n’abahutu na nubu? Ntibyaba bitangaje nshingiye ku mvugo zawe.
Ese amacumu ya Amiel Nkuliza n’aya Paul Kagame arasiga amahoro Victoire Ingabire?
Yanditswe na Musabyimana Gaspard
Muri iyi minsi ibigembe by’amacumu y’abo bagabo bombi byatunzwe kuri Victoire Ingabire ubona bisa naho bimukanira nkaho kuba yarafunguwe bibabangamiye. Kuri Paul Kagame byakwumvikana, ariko ku munyamakuru Nkuliza, ntibisanzwe.
Ingabire yasabye imbabazi
Amiel Nkuliza, mu nyandiko ye yise ngo « Madamu Ingabire arimo gukina mukino bwoko ki? » yatangaje mu kinyamakuru « Umunyamakuru » cyo kuri 19/09/2018 yihutiye gushyiraho ibaruwa Victoire Ingabire yanditse yo gusaba imbabazi za prezida wa Republika (grâce présidentielle). Yirengagije ko Ingabire Victoire yakulikizaga itegeko n°30/2013 ryo kuwa 24/05/2013.
Gusaba imbazi (grâce présidentielle) si ukwemera icyaha. Ingabire yarekanye ko arengana mu nkiko, ko ibyo bamurega atabyemera, ndetse no mu rukiko rwa Afruka rw’uburenganzira bw’ikiremwa muntu yatsinze Leta y’u Rwanda bidasubirwaho. Uru rukiko rwanzuye ko umutwe w’ingabo bavuga ko Ingabire yaba afite ntawubaho, bavuga ko amagambo yavugiye ku Gisozi afite ishingiro kuko yayavuze nk’umunyapolitiki. Prezida Paul Kagame nawe yateye mu rya Nkuliza agaruka kuri ibyo byo gusaba imbabazi mw’ijambo rye yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko ku 19/09/2018.
Aho mbona Amiel Nkuliza arengera, agasesezera ni aho yandika ngo Victoire Ingabire yihagararaho, ngo abarwanashyaka baracyamufiteho inyungu, ngo bamuriraho,…
Ingabire ni umukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi kandi asangiye ibitekerezo bye n’abarwanashyaka ndetse n’abandi banyarwanda bamuri inyuma. None se koko, Ingabire atihagazeho, azahagararwaho nande ? Na Amiel Nkuliza umujomba ibikwasi ? Ngo abarwanashyaka « bakimufiteho inyungu ». Nibyo rwose. Ingabire tumuri inyuma. Tumufiteho inyungu kuko yiyemeje kujya kubohora Abanyarwanda. Naho « kumuriraho » nabyo nibyo. Iyo ahagaze hariya i Kigali akabwira Prezida Paul Kagame ko mu bushishozi bwe yakwagura amarembo ya politiki, ko yakagombye gufungura abandi bose bafungiye politiki; ko kuba utavuga rumwe na Leta atari ukuba umwanzi ahubwo ari undi muyoboro wo guteza igihugu imbere,… kuki ayo magambo akomeye utayashyira imbere ahubwo ukajya mu budode?
None se hari undi muntu wigeze ayavuga ari mu Rwanda? None se iyo atinyutse akavuga kariya kageni wibwira ko nta Banyarwanda benshi bavuga bati «Ingabire atuvugiye ibintu». Abo se ntibamuriraho ? Ariko wowe nabonye mu nyandiko yawe wasiritse. Hagomba kuba hari ibindi bitari byiza ushaka gukurura muri rya sezezera navuze iyo uvuga ibyo kumuriraho.
Amiel Nkuliza araguza ifuro kandi aranivanga
Ngo : « Ingabire we ntashaka kwiruka, kuko afite ibyo yizeye, cyangwa yijejwe ». None se koko izi ndagu za Nkuliza nizo? Nta shingiro zifite.
Ngo Ingabire yatangaje ko «adakeneye no kujya gusura umuryango we, abana n’umugabo we, ubu usigaye agendera muri ka kagare bacunga mo ibimuga (fauteuil roulant) ». Niba yarabivuze azi icyo avuga. Naho kumugara k’umugabo we, singombwa kubyasasa kuko umubiri ubyara udahatse, nawe Nkuliza ejo byakugeraho. Simbikwifuriza. Victoire Ingabire yabwiye ikinyamakuru cy’abafurama ko aramutse, asohohotse akeka ko Leta ya Paul Kagame itatuma agaruka. None se muri diskuri ye yo kuri 19/09/2018 Kagame ntiyabivuze atera mu rya Nkuliza. Ngo azafungwa cyangwa azasohoke hanze ajye kuba inzererezi.
Ngo : « Ntibyumvikana ukuntu umuntu umaze imyaka irenga umunani muri gereza adashobora gukumbura abana n’umugabo we, unarwaye ngo arashaka mbere na mbere kubohoza rubanda. Wabohoza rubanda ute, utarabohoza abagize umuryango wawe? »
Ngira ngo abasomye iyi nkuru ya Nkuliza baramugaye kuko Victoire Ingabire ajya mu Rwanda yari azi ko asize umuryango we. Icyo yiyemeje agenda, azataha akigezeho. Afite imigambi itari iyi ibigwari. Ni Imenagitero azataha acyuye intego (uzumve ako karirimbo ka Rugamba). Amarangamutima ya Nkuliza yatumye yivanga mu by’umuryango wa Victoire Ingabire kandi ntazi uko bigenda. Wabanje akamenya iby’umuryango we (niba hari uwo afite) mbere yo kumenya iby’abandi.
Amiel Nkuliza arondora imyanya ngo bashobora guha Ingabire, afindafinda ko ngo ashobora kugirwa ministri, deputé,… Nta n’ubwo Nkuliza akurikira. Ingabire akiri hano i Buraya bohereje Professeur Karangwa Chrysologue ngo amubwire ko aza akaba ministri w’intebe. Ingabire yaramubwiye ati : « Nshaka uriya mwanya prezida Kagame yicayemo ». Si ubu rero agiye kwisubiraho. Erega Nkuliza byerekana ko utazi Victoire Ingabire uwo ariwe. Ni Ndabaga nk’uko bamwe bamwita.
Nyamara Nkuliza, ufite mukushi ku mutima
None nawe, utagize mukushi, wababazwa ni uko Ingabire yavuye muri gereza yambaye neza. Yashokoje neza. Kuki mbere yo kuva muri gereza atabwira abamugemuriraga ngo bamuzanire imyambaro ye? Ese hari Fundrising ikorerwa Ingabire mu mpande zose z’isi. Ayo mafranga yatumye bamugemurira muri iyi myaka 8 ndetse n’inzu ye ikomeza gukodeshwa kandi iranarindwa, n’ibindi. Imisatsi se ntiwumvise ko n’iteka ryo kutugosha abagororwa b’abagore ryasohotse?

Ibyo wifuriza Ingabire ngo aba yaravuye muri gereza yarataye isura, siko byagenze kuko imana n’abarwanashyaka n’abakunzi bamubaye hafi.
Umuhezanguni w’ingengabitekerezo Tom Ndahiro yatewe mu ryawe kuri iyo myambarire ya Victoire Ingabire. Aho navuze ntangira nti amacumu ya Nkuliza n’aya Kagame arasobetse, ni uko perezida Kagame nawe yavuze ko abafunguwe ari aba « star ». Nkuliza rero asigaye afite imvugo yegereye iy’intore izirusha intambwe ! Bravo !
Ngo Ingabire yahawe urubuga (protocole) rudasanzwe rwo kuvugana n’itangazamakuru. Ko yari yarekuwe se hagomba urundi ruhushya ruhe? Kizito se we ntiyavuze? Kandi ngo amagambo ye yari abaze neza (le langage et les mots pesés). Nicyo kikwereka ko Ingabire ari umunyapolitiki uzi ko icyo avuze cyose ashobora kugisubiramo.
Urangiza wongera kwemeza, udashidikanya ugira uti : « Ingabire namese kamwe avuge ko Kagame yamwemereye imyanya mu butegetsi bwe, ariko ye gukomeza kubeshya rubanda ko ari mu barwanya ubutegetsi bwe ».
Ngira ngo nagize icyo mbivugaho. Imyanya yanze mbere ubu siho yayemera. Hanyuma, reka nanjye ndaguze ifuro nkawe, ko wavuze ko wafunzwe, wafungurwa ukavugana na Gacinya Rugumya ko niwongera kwandika ibibangamiye batazagufunga ahubwo bazakunyuza mu ryoya, none se tuvuge ko abo bagufunze noneho ubu bagusabye kubasha kurwanya abatavuga rumwe nabo nka Victoire Ingabire? Kuko kuri wowe abafunze Ingabire ubu agiye kubakorera? None se nawe ko bagufunze twemeze tudashidikanya ko ubu watangiye kubakorera?
Undi mwanzuro wawe uravuga uti : « Abamenyereye kuntera imijugujugu nababwira iki ». Urivamo nk’inopfu. Nawe uzi ko inyandiko yawe icuramye, ko igamije gusesereza uriya mudamu abantu benshi bemera ko ari intwari, ko rero hari abatazihanganira kutakuvuguruza.
Ugire amahoro mu mwambaro wawe mushya.
Major Callixte Sankara ati tuzamukubita umuriro asabe imishyikirano bitagishoboka
“Twemeye guhara n’ubuzima bwacu ngo demokarasi ishinge imizi” Maître Bernard Ntaganda
Ese Victoire Ingabire yararekuwe koko?
Ifungurwa rya Victoire Ingabire mu mboni ya Marc Matabaro
Birasaba iki ngo Kagame na Ingabire bakibanemo mu mahoro? Igisubizo cya Nahimana na Gasana
Me Ntaganda yamaganye ibyavuzwe na Kagame byo kungera gufunga Ingabire
Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside.
Ku italiki ya 20 Nzeri 2018, ikinyamakuru Igihe.com cyasohoye inyandiko yuzuye urwango, ibitutsi n’ubuhezanguni yanditswe na Tom Ndahiro wayise: « Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside». Icyo kinyamakuru cyayisohoye gisa n’aho cyitandukanya nayo mu magambo yo kwigengesera yanditse hasi ngo «Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi»
Ibyo bitekerezo by’urwango ni ibyo kwamaganwa kandi tukamenya n’ikibimutera.
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza akomeje politiki kuko niyo yatumye ataha mu Rwanda
Kuva yafungurwa taliki ya 15/09/2018, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza politiki mu Rwanda. Yerekanye icyerekezo yifuza ko igihugu cyayoborwamo :
- gukorera hamwe mu bitekerezo binyuranye n’amashyaka atandukanye kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi mu bufatanye
- kubaka igihugu mu mahoro, twese tukumva ko kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi atari ukuba umwanzi, ko ahubwo aba ari izindi mbaraga ziba zije, zigomba gushyirwa hamwe mu kubaka igihugu.
- guha buri wese kuvuga icyo atekereza nta nkomyi mu gushyigikira iterambere rirambye, hakoreshejwe gahunda za politiki zinyuranye.Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yavuze ko prison ari ishuri yakomerejemo gutekereza ibya politiki no gukurikirana imibereho y’igihugu.
- Yasabye ko abafungiwe ibya politiki bose bafungurwa kuko biha isura mbi igihugu.
- Yemeje ko azaharanira kwandikisha ishyaka FDU-INKINGI, ariko amarembo n’urubuga bya politiki bigomba kubanza gufungurwa.
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yagaragaje ko ikimushishikaje atari ukujya mu butegetsi, ko ahubwo ari ukugira ngo urubuga rwa politiki rufungurwe, inzitizi zose ziveho.
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasabye izihe mbabazi?
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasobanuye ko atasabye imbabazi (pardon) ku byaha, kuko ntabyo yakoze ; agaragaza ahubwo ko yasabye imbabazi (grâce présidentielle) ku gifungo yari arimo nta mpamvu, ko ndetse urukiko nyafrika rushinzwe uburenganzira bwa muntu (Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples) rwemeje ko yari afungiye ubusa. Imbabazi yagiriwe ntizimubuza gukora politiki afatanije n’Ishyaka rye mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ni kuki rero Tom Ndahiro amwibasiye ? Ubwoba bwa Tom Ndahiro buraturuka he ? Ese uburyo abikoramo si uguhamagarira rubanda kwinjira mu rwango rusenya ? Ese byaba biterwa no kubura ibindi bitekerezo bizima Tom Ndahiro yashyira imbere muri politiki ? Byaba bituruka se ku ishyari ryo kubona umunyapolitiki nka Ingabire utarya iminwa ku bibazo by’igihugu kandi ugaragaza inzira zo kubikemura? Ni iki gituma Tom Ndahiro ahimba ibirego bitari ikosa cyangwa bitagira gihamya?

Ibirego bya Tom Ndahiro bidafite ishingiro
Tom Ndahiro arihanukira agatura hasi ibirego ahimbye, ndetse bimwe biteye kwibaza ukuntu urwango rushobora gutesha umuntu ubwenge:
- Ngo Mme INGABIRE Victoire yambara imyenda ifite amabara y’Ishyaka rye. Ndetse ngo abamwakiye bamuhaye indabyo zifite ayo mabara. Ese koko icyo ni icyaha ? Ibyo se bihuriye he no kugaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ? Kuki igikozwe n’uwo adashaka akibonera mu ndorerwamo ya jenoside ? None se ubwo ni nde wasaritswe na jenoside ?
- Ngo Mme INGABIRE Victoire ari «ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ».
Tom Ndahiro amenye ko Ishyaka FDU-INKINGI rifite programme politique ihamye, kandi uwayisoma wese yanyurwa. Aratinya ibitekerezo bishya, akihindira inyuma yo kuvuga jenoside gusa. Azasome ibyerekeye FDU INKINGI hano, maze ashire ubwoba. - Ngo Mme INGABIRE Victoire agisohoka muri gereza ya Mageragere aba mbere yashimiye ni “abarwanashyaka ba FDU-INKINGI” avuga ko bakomeje kumwitaho “uko bashoboye kose.”
Iki kirego nta shingiro gifite kuko nta kosa ryo gushimira uwagufashije, kandi ibikorwa by’abarwanashyaka byo gushyigikira Présidente no kumusura byose byagiye bikorwa ku mugaragaro, kandi nta kosa ririmo, yewe nta n’icyaha. Kuba Tom Ndahiro abibonamo ikibazo bituruka ku myumvire ye icuramye, kandi yarangiza iyo myumvire akaba ariyo yitirira abandi. - Ngo Mme INGABIRE Victoire ahakana imbabazi yasabye. Usibye ubuhezanguni bugamije gutsindagira abandi ibyaha, Tom Ndahiro azi neza itandukaniro ry’imbabazi bita « pardon » n’imbabazi bita « grâce présidentielle ». Ariko arabyirengagiza, kandi Mme INGABIRE Victoire yarabisobanuye bihagije (reba hejuru aha). Icyo Tom Ndahiro agamije ngo ni ukwerekana ko Mme INGABIRE Victoire yemeye ibyaha bamutsindagiye, nyamara nta kwirengagiza ko urubanza rwageze no mu rukiko nyafrika ruri muri Tanzaniya, ko Mme INGABIRE basanze yararenganye bategeka u Rwanda kumusubiza uburenganzira bwe no kumugenera indishyi z’akababaro. Niba Tom Ndahiro atabizi, azegere Prezida Kagame, niwe utegeka Union Africaine, we arabizi.
- Ngo Mme INGABIRE Victoire afite ubwonko bwaguye ikinya kubera ubuhezanguni. Iki kirego kirimo gutukana kandi nta kimenyetso na kimwe Tom Ndahiro atanga kerekana ubuhezanguni. Wagira rero ngo Tom Ndahiro ari kwireba mu ndorerwamo akibona kuko ari we wasaritswe n’ubuhezanguni nk’uko bigaragarira mu nyandiko ze nyinshi ziri kuri internet.
Ntawarondora amagambo mabi, ibirego n’ibitutsi bya Tom ndahiro, abifitemo ubuhanga, uburambe n’ubunararibonye. Ariko Abanyarwanda bazi ububi bwo guhembera urwango, ntibazagwa muri uwo mutego.
None iyo myitwarire ya Tom Ndahiro izamugeza ku ki ?
-
-
- Tom Ndahiro arateza ubwega ngo « turugarijwe », ngo « abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare ». Nyamara nta cyaha na kimwe agaragaza gihanwa n’amategeko cyaba cyakozwe na Mme INGABIRE. Ndahiro arahamagarira rubanda ko bagereka kuri Mme INGABIRE Victoire ibyaha bidafite ishingiro nk’uko babikoze kuva muri 2010, nyamara byarangiye urukiko mpuzamahanga rw’Afurika CADHP ruri Arusha, Tanzaniya, rwemeje ko yarenganye, ko agomba gusubizwa uburenganzira bwe, ndetse agahabwa na Leta y’u Rwanda indishyi z’akababaro. Gushaka kwongera kumuhimbira ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside nta gishya bizanye ugereranije n’uko yahimbiwe ibyaha atakoze kuva muri 2010.
- Ariko Tom Ndahiro n’abandi nka we bafite ikibibatera :
bifuzaga ko gufungwa kwa Mme INGABIRE Victoire bimucecekesha, ariyo mpamvu Ndahiro amurega ngo ko yavuze ko gufungwa muri prison ari ishuri, ko iyo ufunzwe uri umunyapolitiki iyo politiki idahagarara;
ubushake n’ubwitange bya Mme INGABIRE Victoire byateye ubwoba abahezanguni ba FPR nka Tom Ndahiro kuko Mme INGABIRE afite politiki y’ubwumvikane no gushakira icyiza buri wese.
bari bizeye ko nafungurwa azahita ajya mu Buholandi kureba umuryango we, bityo akaba abaviriye aho. Si ko byagenze, kuba ataragiye byabateye ipfunwe, none ni cyo bari kumuziza.Ndetse ni politiki ijyanye n’amwe mu magambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo kurahiza abadepite bashya kuwa kane kuri 19/09/2018 agira ati :
«… Rero, uwashaka yacisha make ; uwashaka yakora neza, yakorana n’abandi, ndetse mu gihugu cyacu twifuza gukorana n’abandi neza, neza, cooperation. N’amasomo ku isi hose, uko bimaze kugaragara, biratwereka ko gukorana, kuzuzanya, kumvikana, gushakisha inyungu za buri wese aricyo cyonyine gisigaye twakoresha. Uwashaka twabana, twagirana inyungu, twatera imbere hamwe».
Ibi Perezida Kagame abishyize mu bikorwa ntibibe amagambo gusa byaba ari byiza.Tom Ndahiro n’abandi batekereza kimwe na we bakwiye gukurikira aya magambo ya Prezida Kagame, maze hakubakwa u Rwanda rw’ituze n’amahoro. Mu kubaka urwo Rwanda rutunogeye twese, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI ayoboye bazabigiramo uruhare, nta kabuza.
Théophile MPOZEMBIZI
Commissaire wa Information FDU-INKINGI -