Umunyamakuru Robert Mugabe yemerewe kuburana adafunze
HABYARIMANA Yuvenali
Habyarimana Yuvenali (8.03.1937 – 6.04.1994) – Yabaye Perezida wa gatatu w’u Rwanda (5.07.1973 – 06.04.1994). Mbere ye Mbonyumutwa Dominiko yabaye perezida w’u Rwanda ku gihe cya Repubulika y’agateganyo kuva kuwa 28 Mutarama 1961 Kugeza kuwa 26 Ukwakira 1961, hanyuma Kayibanda Geregori wabaye Minisitiri w’intebe ku gihe cya Mbonyumutwa, aba perezida w’u Rwanda kuva kuya 26 Ukwakira 1961 kugeza kuya 04 Nyakanga 1973.
Habyarimana Yuvenali yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937. Yavukiye mu muryango w’abahinzi mu Gasiza mu Bushiru, avuka ari umuhungu wa mbere iwabo. Yari afite benenyina batatu na bashiki be bane. Ise umubyara ni Ntibazirikana Yohani Batisita, naho nyina ni Nyirazuba Suzana.
Amashuri abanza Habyarimana yayize i Rambura. Ayisumbuye yayize mu Seminari i Kabgayi ayarangiriza muri Koleji yitiriwe Mutagatifu Pawulo i Bukavu, aho yize ibyerekeye imibare n’imibereho y’abantu. Ayarangije yagiye kwiga iby’ubuganga muri Iniverisite y’i Lovanium i Leopoldville (ubu yitwa Kinshasa) muri Kongo mbiligi. Gusa umwaka w’amashuri 1960-1961, aho kugira ngo akomeze kwiga iby’ubuganga, Habyarimana yinjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikari ry’u Rwanda.
Nkuko byanditswe na Omer Marshal, kuri ibyo byo guhindura amashuri Habyarimana ngo yavuze ko “Byabaye mahire. Ndi umwofisiye wahiriwe; ibigenga imikorere y’abaganga (déontologie) bijya gusa n’ibigenga imikorere y’umwofisiye. Hombi hasabwa ubushake, ubwitange no kwitegura kuba wakwiyibagirwa kugira ngo ukize abandi”[1]. Yabaye umukuru w’icyiciro cya mbere cy’abize mw’ishuri ry’abofisiye ry’u Rwanda. Ku ya 1 Nyakanga 1962 perezida w’u Rwanda rwigenga Kayibanda Geregori yahaye Liyetona Habyarimana Yuvenali inshingano zo kurinda ibendera ry’igihugu. Kuya 17 Kanama 1963, Habyarimana Yuvenali yashakanye na Kanziga Agata, baza kubyarana abana umunani.
Kuva mu mwaka w’1961 kugeza mu mwaka w’i 1967, ingabo z’u Rwanda zari zicyubakwa zahanganye n’ibitero by’Inyenzi zari zishyigikiye ubutegetsi bwa cyami bwakuweho na Repubulika binyuze muri Kamarampaka. Habyarimana Yuvenali yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda (Chef d’etat major) kuva muri 1963. Yanabaye kandi minisitiri w’ingabo z’igihugu n’abapolisi asimbuye Mulindahabi Kaliyopi muri 1965, na minisitiri wo kurinda igihugu (ministre de la défense nationale) kugeza muri 1991, ubwo yasimburwaga na Koloneli Ndindiriyimana Ogusitini muri guverinoma yari iyobowe na Nsanzimana Silivesitiri.
Mu mwaka w’i 1973, nyuma y’umutekano muke mu gihugu n’ubwumvikane buke hagati y’abategetsi bakomokaga i Gitarama na benshi mu bakuru b’ingabo bakomokaga muri Ruhengeri na Gisenyi, Habyarimana Yuvenali, ari Minisitiri w’ingabo z’igihugu, yakuye ku butegetsi perezida Kayibanda Geregori. Icyo gihe yari ayoboye Komite y’Amahoro n’Ubumwe yahagaritse inzego z’ubutegetsi zariho hamwe n’itegekonshinga. Akimara gufata ubutegetsi, amashyaka ya politiki yarasheshwe ndetse no gukora politiki byari bibujijwe. Icyo gihe, mu mashyaka ya politiki atanu yariho ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge ku ya 1 Nyakanga 1962, hari hasigaye ishyaka rimwe gusa, ari ryo Muvoma iharanira Demokarasi muri Repubulika – MDR.
Ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Kayibanda Geregori kuya 5 Nyakanga 1973 ryabaye rishingiye ku bushyamirane hagati y’uturere: “Groupe de Gitarama” na “Groupe d’officiers du Nord”. Kudeta yabaye isa nikurikira imvururu zari zimaze hafi umwaka zibaye mu Burundi, aho itsembabwoko ryibasiye ubwoko bw’abahutu ryabaye, maze benshi muri bo bagahungira mu Rwanda. Ikibazo cy’amoko mu Rwanda ho, cyasaga nikigenda kigabanya uburemere, ariko cyaje kwitwazwa n’abari bahanganye mu rwego rwo kurwanira ubutegetsi.
Perezida Kayibanda Geregori amaze kuvanwa ku mwanya wa perezida yabanje gufungirwa i Rwerere mu Ruhengeri, nyuma aza gufungirwa iwe mu rugo i Kavumu h’i Gitarama. Abanyapolitiki bagenzi be, abasirikari, hamwe n’abacuruzi bafunzwe mur’iyo nkubiri bagera kuri 55. Bamwe bafungiwe ku Gisenyi, abandi mu Ruhengeri. Haje gushyirwaho Urukiko rwa Gisirikari rwo kubacira imanza. Rwatangiye imirimo yarwo ku ya 4 Gashyantare 1974 rukorera munzu y’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhengeri. Imanza zose ntizashoboye kurangizwa. Ariko barindwi bakatiwe kwicwa biza gusimbuzwa n’igifungo cya burundu. Baba abakatiwe cyangwa se abatarakatiwe, bose uretse Kayibanda Geregori, baguye muri gereza bafashwe nabi.
Nyuma ya kudeta yo muri 1973, abasilikari bayoboye igihugu birengagije ibyo impinduramatwara ya 1959 yari yarazaniye abaturage, birimo ububasha n’uburenganzira bwo kwitorera abategetsi babo, baba ababurugumesitiri ndetse n’abadepite. Ibyo gutorwa kw’ababurugumesitiri byasimbuwe no gushyirwaho n’ubutegetsi.
Kuya 2 Gashyantare 1974, nibwo hatangijwe ibikorwa by’umuganda. Rimwe mu cyumweru abenegihugu batuye mu murenge runaka, cyangwa bakorera mu kigo runaka barahuraga bagakorera hamwe umurimo wo gutunganya cyangwa gutangiza ikintu gifitiye rubanda akamaro. Umuganda wafashije mu kubaka imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi bikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda. Wakorwaga kandi n’ingeri zose z’abenegihugu, abasirikari, abacuruzi, abaganga, abihaye Imana, abakozi ba Leta aho bava kagagera, ibigo byigenga, n’abaturage nyine.
Ku ya 5 Nyakanga 1975 Habyarimana Yuvenali yashinze Muvoma Revolisiyoneri iharanira amajyambere MRND, riba ishyaka rimwe mu gihugu ribumbiyemo abanyarwanda bose. Niwe wariyoboye kuva icyo gihe kugeza muri 1993 ubwo yasimburwaga na Ngirumpatse Matayo. Politiki yaryo yari igamije gukomeza amahoro n’ubumwe by’abanyarwanda no gukwiza iterambere risaranganyijwe ku banyarwanda bose. Nyuma y’imyaka 5 itegekonshinga ubutegetsi bwa Kayibanda bwagenderagaho rihagaritswe, itegekonshinga rishya ryemejwe muri referandumu yo mu mwaka w’1978. Ryagenaga ko perezida wa MRND ari we washoboraga kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika wenyine.
Mu mwaka w’1978 habaye ivugururwa ry’uburezi. Imyaka yo kwiga amashuri abanza yongereweho imyaka 2. Hashyizweho gahunda yo kwigisha mu kinyarwanda. Imyaka ibiri yongerewe ku mashuri abanza, byari biteganyijwe ko nyuma yayo abana bazaba batabashije gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye bazaba bafite ubushobozi bwo kuba babona akazi bagakora. Hashinzwe kandi ibyo bitaga CERAI aho bigishirizaga abana ibyabafasha kwishingira imirimo batagombye gukora nk’abahinzi cyangwa aborozi (ubwubatsi, ububaji, ubukorikori, n’ibindi).
Ibikorwa binyuranye byo guteza imbere abenegihugu byitaweho. Ibigo byo kwigisha abantu bakuru gusoma no kwandika byashinzwe hirya no hino mu gihugu, ndetse n’iby’ubuvuzi. Kubyara abo ushoboye kurera no kurya intungamubiri byigishwa na ONAPO. Guhinga kijyambere, kurwanya isuri hubakwa imiringoti no gutera ibiti, ibi byose byatejwe imbere. Nino ku butegetsi bwa Habyarimana televiziyo yadutse mu Rwanda (Ukuboza 1992), imishinga yo kubaka ingomero za Rusizi ya mbere n’iya kabiri ngo zibyazwe amashanyarazi zubatswe. Gazi metani yo muri Kivu umushinga wo kuyibyaza amashanyarazi wari waratangiye kwigwa.
Kuva Habyarimana akimara gufata ubutegetsi kugera mu mwaka w’1982 ubukungu ku isi bwari bwifashe neza. Ikawa n’icyayi byazaniraga igihugu amadevize byagurishwaga neza. Ariko nyuma y’umwaka w’1982 ibintu byatangiye kugenda biba bibi, amadevize yo gushyira mw’iterambere rinyuranye ry’igihugu aba make. Ibiciro by’ikawa byaraguye ku isoko mpuzamahanga. Gusa ariko ibyo ntibyahungabanyije amahoro n’ubumwe icyo gihe byasaga n’ibiganje mu Rwanda.
Habyarimana yari afite politiki yo kubana neza n’amahanga, agahera ku bihugu bifitanye imbibi n’u Rwanda. Muri 1976 u Rwanda, Zayire (ubu yitwa Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo) n’u Burundi byashinze umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari bya Afurika uhabwa icyicaro ku Gisenyi – CEPGL. Intego nyamukuru y’uwo muryango kwari ukwimakaza ubusabane (intégration) mu by’ubukungu hifashishijwe ukworohereza abatuye akarere n’ibicuruzwa kurenga imbibi mu bihugu bigize uwo muryango. Ni mu rwego rw’uyu muryango hemejwe amasezerano yo kudacumbikira ababa bafite umugambi wo guhungabanya umutekano wa kimwe mu bihugu biwugize.
Ku ya 24 Kanama 1977, ku Rusumo hasinyiwe amasezerano yo gushinga Umuryango wo gutunganya inkuke z’umugezi w’Akagera OBK. Ayo masezerano yasinywe hagati y’u Burundi, u Rwanda na Tanzaniya, atangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 5 Gashyantare 1978. Ku ya 19 Gicurasi 1981, Uganda yiyongereye ku bihugu byasinye amasezerano yo ku Rusumo. Mu ngingo ya 12 y’ayo masezerano byemejwe ko icyicaro cy’uwo muryango gishyizwe i Kigali, Leta y’u Rwanda igatanga ibikenewe uko ibishoboye kugira ngo inzego z’uwo muryango zibashe gukora neza kugeza igihe umuryango uzabasha kubyikorera (ibiro bya sekeretariya y’umuryango n’amacumbi y’abakozi b’iyo sekeretariya).
Politiki y’ubumwe, amahoro n’amajyambere byari bishyizwe imbere n’ubutegetsi bwa Habyarimana mu ntangiriro yaje kugenda icumbagira buhoro buhoro uko imyaka yagiye ikurikirana. Imanza zo hagati ya 1973 na 1976 z’abari baravanywe k’ubutegetsi, igabanyuka mu bwisanzure mu byerekeye ibitekerezo n’ubukungu, ivanwaho ry’itorwa ry’aba burgumesitiri, byari muri bimwe byatangiye kwinubirwa na bamwe. Muri rusange ubutegetsi bushya bwagendeye ku mikorere itari shyashya muri byose mu gufata ibyemezo binyuranye bireba igihugu n’imitegekere yacyo.
Mu mwaka w’1980 bamwe mu bari barafatanyije na Habyarimana gukura ku butegetsi perezida Kayibanda Geregori, bashatse kumukura ku butegetsi ariko birabapfana. Uwari Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Koloneli Kanyarengwe Alegisi yahungiye muri Tanzaniya, abandi barimo Lizinde Tewonesiti wari ushinzwe iperereza barafashwe bafungirwa mu Ruhengeri. Urukiko rwabaciriye igihano cyo gupfa ariko perezida Habyarimana abagirira imbabazi icyo gihano gihindurwamo icyo gufungwa burundu.
Muri 1985, Lizinde Tewonesiti yongeye kuburanishwa ashinjwa iyicwa ny’abanyapolitiki 55 abenshi ari ab’i Gitarama baguye muri gereza hagati ya 1973 na 1976. Uru rubanza rwabereye mu muhezo. Urwo rubanza hamwe n’ibindi bibazo by’imitegekere mur’iyo myaka ntibyatumye habaho imyumvikanire itomoye kw’iyicwa ry’abo banyapolitiki, cyangwa ibyerekeye indishyi z’akababaro z’imiryango yabo, ndetse no ku byerekeye agaco ka Lizinde n’abo bari kumwe bagambiriye kuvanaho ubutegetsi bwa Habyarimana muri 1980. Ibi byose byatumye ubushyamirane hagati ya Kiga na Nduga bukomeza, ku buryo bwaje kwigaragaza cyane mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa Habyarimana, ubwo bamwe bo mu Nduga bageze aho babogamira kuri FPR kugira ngo bihimure kubo mu Rukiga bitwaga ko aribo bafite ubutegetsi.
Mu mwaka w’ 1981, perezida Milton Obote wa Uganda yirukanye abavuga ikinyarwanda bose muri icyo gihugu, harimo n’impunzi z’abanyarwanda, abarega ko ngo bashyigikiye Mareshali Idi Amin Dada mu mirwano yamushyamiranyije nawe barwanira ubutegetsi. Kuri iki kibazo cy’abirukanywe mu Buganda, Perezida Habyarimana yibukije muri icyo gihe uburyo imipaka y’ibihugu byo mu karere yashyizweho n’ibihugu by’i Burayi, hatitawe ku buryo bw’imiturire y’abatuye akarere akanaka iteye. Yaje gusobanurako mu Buganda hari uturere turimo abavuga ikinyarwanda bahafite ibisekuru byinshi n’amasambu menshi bitewe n’amateka.
Yakomeje agira ati mu gihe Uganda yashaka kwirukana abo bantu ibagira abanyarwanda ngo nuko bavuga ikinyarwanda, byaba na ngombwa ko n’ubutaka batuyeho bwahabwa u Rwanda kubera ayo mateka yihariye y’akarere. Bityo imipaka yashyizweho n’abazungu ikaba yakosorwa wenda. Aha Habyarimana yashakaga kwerekana ko bikomeye gutandukanya abanyarwanda bitwa impunzi n’abari batuye mu bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda bisanze imahanga kubera iyo mipaka yemejwe i Berlin ho mu Budage mu mwaka w’1884/1885. Iyo mipaka yaje kongera kwemezwa mu nama zabereye i Buruseli n’i Berlini mu 1910. Icyo gihe intara zimwe z’u Rwanda n’abanyarwanda bari bazituye baje kwisanga bashyizwe mu bihugu by’ibituranyi.
Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kandi cyakunze kugarukwaho ubwo havugwaga abahunze mu gihe cya Revolusiyo mvugururamuco yo mu w’1959 na nyuma yaho. Mu bihugu bikikije u Rwanda no mu mahanga ya kure, abanyarwanda biganjemo abatutsi hanze, bageraga hafi ya miliyoni muri za 90. Mu gihe bamwe muri bo bagaragaye bafasha perezida wa Uganda Idi Amin waje gutsindwa na Milton Obote muri 1979, nyuma baje noneho gufasha Yoweri Museveni kuva muri 1981, mu gihe yari inyeshyamba arwanira gufata ubutegetsi. Museveni yaje gufata ubutegetsi i Kampala muri 1986 kimwe cya kane cy’ingabo ze kigizwe n’abakomoka ku mpunzi z’abanyarwanda. Ureste ibyo kandi, Habyarimana nawe yashyigikiye cyane Museveni mu ntambara yarwanaga uyu agambiriye gutegeka Uganda.
Kubera umwuka mubi waterwaga no kuba izo mpunzi ziri mu Buganda, kandi ndetse benshi murizo bafite ubwenegihugu bw’Ubuganda, no kuba na zimwe zari zifite imyanya ikomeye mu butegetsi bw’icyo gihugu, Uganda ya Museveni n’u Rwanda rwa Habyarimana byaje gushyiraho Komisiyo yo mu rwego rwa minisiteri yo kwiga uburyo ikibazo cyazo cyakemurwa mu mahoro. Inkotanyi zateye kuya 1 z’ukwakira 90, hari hategerejwe mu kwezi kwa cyenda, abahagarariye impunzi bagombaga gusura u Rwanda ngo birebere, mbere yuko bazatahuka. Naho muri Nyakanga kuya 27 kugeza 30 z’i 1990, komisiyo ihuriweho n’u Buganda n’u Rwanda yari yarateranye kugira ngo igene gahunda y’imitahire yazo. Iyo nama yarimo n’abahagarariye UNHCR na OAU. Muri Mutarama 1991 indi nama yariteganyijwe yo kureba icyagezweho n’iryo sura ry’u Rwanda ryari kuba muri Nzeli y’umwaka 1990.
Guhera mu mwaka w’1987, bamwe mu batutsi bakomokaga ku mpunzi zahunze u Rwanda muri za 60, nyuma yo gufasha Museveni kugera ku butegetsi, batangiye kwitegura kugaruka mu Rwanda bagamije gufata ubutegetsi ku ngufu. Mu mwaka w’1988, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri muri Iniverisite y’u Rwanda i Butare, perezida Museveni asubiza ikibazo cyerekeranye n’ibitero ku Rwanda byaba bitegurirwa muri Uganda yavuze ko ibyo bitero ari “baringa”. Kuwa 23 Nzeri 1990, Museveni yabwiye Bizimungu Kazimiri wari wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we Habyarimana ku bitero by’abatutsi baba i Buganda ko nta batutsi bari mu ngabo ze bazatera u Rwanda.
Iminsi umunani nyuma yaho, ku ya 1 Ukwakira 1990, Ingabo za Uganda zateye u Rwanda. Zari NRA/RPF ziri mu cyiswe “Inkotanyi” ziyobowe na Jenerali Majoro Fred Rwigema wari wungirije Minisitiri w’ingabo wa Uganda. Inkotanyi zitera, igihugu cyari mu bihe bikomeye kubera ubukungu butari bwifashe neza. Inkotanyi zitera u Rwanda ku ya 1 Ukwakira 1990, perezida Habyarimana yari i New York mu nama y’Umuryango w’abibumbye. Yahise agaruka mu Rwanda, anyura mu Bubiligi no mu Bufaransa. Ibi bihugu byombi by’i Burayi bwohereje ingabo zo kurinda umutekano w’abenegihugu babo, naho Zaire ya Mobutu yohereje ingabo zagiye ku rugamba ariko zirumaraho iminsi 10 gusa ziratahuka; ku buryo kuya 30 Ukwakira 1990, ingabo z’Urwanda zitsinda Inkotanyi muri kiriya gitero zikabasha kuzirukana k’ubutaka bw’u Rwanda, ntazindi z’amahanga baribafatanyije.
Mu mwaka w’1991, Itegekonshinga ry’u Rwanda ryaravuguruwe. Amashyaka menshi yaremewe, maze muri uwo mwaka hemerwa amashyaka atanu ariyo MRND, MDR, PSD, PL na PDC. Itegekonshinga kandi ryemeje ko hashyirwaho umwanya wa Ministiri w’intebe. Muri 1991 Bwana Nsanzimana Silivesitiri ukomoka muri MRND yashyizeho guvernoma ihuriweho n’amashyaka abiri (MRND+PDC). Nyuma mu kwa kane 1992 Nsengiyaremye Disimasi wo muri MDR ayobora Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atanu (MRND+MDR+PSD+PL+PDC). Muri Kamena 1992, i Buruseli mu Bubiligi FPR yashoboye gusinyana n’amashyaka MDR, PSD na PL amasezerano y’ubufatanye mu guhangana na perezida Habyarimana.
Kuva Inkotanyi zatera u Rwanda, Leta iyobowe na Habyarimana yagerageje gushaka uburyo haba amasezerano maze amaraso y’abanyarwanda akareka kumeneka ari menshi. Imishyikirano yatangiriye i Nsele muri Zaire muri Werurwe 1991 ikomereza Arusha muri Tanzaniya. Amasezerano ahagarika imirwano hagati ya Guvernoma y’u Rwanda n”umutwe w’Inkotanyi yashyizweho umukono kuya 4 Kanama 1993. Ayo masezerano mu byo yateganyaga harimo gushyiraho leta y’agateganyo yagombaga kumara amezi 22 nyuma hakabaho amatora. Ibyo gushyiraho iyo leta y’agateganyo ntibyakunze kubera ko Inkotanyi n’abari bazishyigikiye bagiye batumirwa mw’ishyirwaho ry’inzego bakabura babigambiriye. Ibintu byarangiye perezida Habyarimana yishwe n’Inkotanyi ubwo indege yarimo yarashwe igihe yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe. Nyuma y’iyicwa rya Habyarimana n’abo bari kumwe muri iyo ndege ku ya 6 Mata 1994, Inkotanyi zubuye imirwano hirya no hino mu gihugu, harimo cyane cyane mu murwa mukuru wa Kigali. Iryo yubura ry’imirwano ryavuyemo Jenoside yahitanye abanyarwanda b’amoko yose batagira ingano, ndetse n’abanyamahanga.
Byanditswe na
Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi
Izindi nyandiko zimaze gutangazwa zijyanye n’umushinga “Ibirari by’amateka” ugamije gutangaza ubuzima bw’abanyarwanda bamenyekanye mu kinyejana cya makumyabiri, cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga ni izikurikira:
- Amatariki akomeye mu mateka y’u Rwanda mu kinyejana cya makumyabiri – http://www.therwandan.com/ki/amatariki-akomeye-mu-mateka-yu-rwanda-mu-kinyejana-cya-makumyabiri-1-2/
- Yuhi V Musinga – http://www.therwandan.com/ki/yuhi-v-musinga/
- Mutara III Rudahigwa – http://www.therwandan.com/ki/mutara-iii-rudahigwa/
- Mbonyumutwa Dominiko – http://www.therwandan.com/ki/mbonyumutwa-dominiko/
- Kayibanda Geregori – http://www.therwandan.com/ki/kayibanda-geregori/
Sources:
[1] Jeanne Habyarimana: Mon père, cette autre partie de moi qu’on m’a arrachée. Hommage à Juvénal Habyarimana. Editions Scribe, Bruxelles, 2016.
[2] Omer Marshal: Au Rwanda. La vie quotidienne au pays du Nil rouge. Didier Hatier, Bruxelles, 1987.
[3] Jean Marie Ndagijimana: How Paul Kagame deliberately sacrificed the Tutsis. Editions la Pagaie, Paris, 2010.
[4] Augustin Ngirabatware: Rwanda: Le faîte du mensonge et de l’injustice. Editions Sources du Nil, Collection “Le droit à la parole”, Lille, 2006.
[5] Tharcisse Renzaho: Rwanda la bataille de Kigali, du 06 avril au 4 juillet 1994. Editions Sources du Nil, Collection “le droit à la parole”, Lille, 2015.
[6] Enoch Ruhigira: Rwanda: la fin tragique d’un régime, Volume 1: le leg démocratique gaspillé. Editions la Pagaie, Jouve, 2011.
[7] Synergies africaines en Belgique asbl et SOS Rwanda-Burundi asbl: Les politiques au Rwanda, de la Monarchie à nos jours. Editions Scribe, Bruxelles, 2018.
1 Jeanne Habyarimana, 2016: Mon père, cette autre partie de moi qu’on m’a arrachée. Hommage à Juvénal Habyarimana. Editions Scribe, Bruxelles, p.210.
2 MDR-PARMEHUTU Mouvement démocratique républicain – PARMEHUTU.
3 Abaturage muri rusange bakiriye ihirikwa ry’ubutegetsi neza, cyane ko muri Komite y’Amahoro n’Ubumwe harimo abofisiye 11 bo mu turere twose tw’igihugu. Kandi muri iyo Komite Majoro Ruhashya Epimaki yari umututsi abandi basigaye ari abahutu.
4 Synergies africaines en Belgique asbl et SOS Rwanda-Burundi asbl, Les politiques au Rwanda, de la Monarchie à nos jours, Editions Scribe, Bruxelles, 2018 p. 63.
5 Abari bagize urwo rukiko rwa gisirikari bari aba: president: Major Ntibitura Bonavantura, Juge assesseur: Komanda Tewonesiti Lizinde, Procureur de la république: Kavaruganda Yozefu, greffier: Kayibanda Dewogratsiyasi, Conseil Juridique: Maitre Ruhashyankiko Nikodemu.
6 Ikosa rikomeye cyane Habyarimana Yuvenali yakoze ni ukutita ku buzima bw’uwo yasimbuye kugeza ubwo apfiriye nabi iwe i Kavumu. Urupfu rwa perezida Kayibanda Geregori hamwe n’iyicwa ry’abanyapolitiki bamwe biri mubyo Habyarimana yakomeje gushinjwa, byashyamiranyije abakiga n’abanyenduga, kugeza ingoma ye irangiye.
7 Ibidem, p.64 [7]
8 MRND – Mouvement révolutionnaire national pour le développement. Mu bihugu byinshi by’Afurika muri iriya myaka byagenderaga ku butegetsi bushingiye kw’ishyaka rimwe rukumbi. N’ubutegetsi henshi bwari buri mu baboko y’abasirikari, barabugezeho binyuze muri za kudeta.
9 CERAI – Centre d’Enseignement Rural et Artisanal Integré.
10 ONAPO – Office National de la Population.
11 CEPGL – Communauté Economique des Pays des Grands Lacs.
12 OBK – Organisation pour l’aménagement et le développement du bassin de la rivière Kagera
13 Ibidem, p. 65 [7]
14 Perezida wa Uganda Idi Amin Dada yakuye k’ubutegetsi Milton Obote akoze kudeta kuya 25 Mutarama 1971. Obote yaje guhungira muri Tanzaniya. Nyuma y’intambara yarwanywe hagati ya Uganda na Tanzaniya muri 1979 kuberako Amin yari yigaruriye agace kamwe ka Tanzaniya kari hafi y’akarere ka Kagera, yaje gutsindwa kuya 11 Mata z’uwo mwaka, arahunga ava mu gihugu, nuko Uganda yongera gutegekwa na Milton Obote. Mur’iyo ntambara, abaganda batari bishimiye ubutegetsi bwa Idi Amin barimo n’abari bashyigikiye Obote bayirwanye bafatanyije n’ingabo za Tanzaniya.
15 Convention de Bruxelles entre l’Allemagne, la Belgique et le Royaume Uni signée le 11 Août 1910; arrangement signé le 14 Mai 1910 à Bruxelles, et un autre arrangement signé le 26 Août 1910 à Berlin.
16 Kuva kuya 15 kugeza kuya 18 Gashyantare 1989, inama ya mbere mu rwego rwa minisiteri ihuriweho n’u Rwanda na Uganda yiga ku kibazo cy’impunzi yabereye i Kigali ikurikirwa n’inama ya mbere idasazwe ihuriweho n’ibihugu byombi; kuva kuya 14 kugeza kuya 17 Ugushyingo 1989 habaye inama ya kabiri ikurikirwa n’isuzuma ry’icyo kibazo ryizwe na komisiyo idazanzwe; iyi komisiyo yasohoye raporo yayo muri Mata 1990. Synergies africaines en Belgique asbl et SOS Rwanda-Burundi asbl: Les politiques au Rwanda, de la Monarchie a nos jours. Editions Scribe, Bruxelles, 2018, p.69.
17 Hari hateganyijwe ko General Fred Rwigema yari kuzana n’abari kuza gusura u Rwanda.
18 Enoch Ruhigira: Rwanda la fin tragique d’un régime, volume 1: le leg démocratique gaspillé. Editions la Pagaie, Jouve, 2011, p.243.
19 UNHCR – United Nations High Commission for Refugees.
20 OAU – Organisation for African Unity.
21 Jean-Marie Ndagijimana: How Paul Kagame deliberately sacrificed the Tutsis. Editions la Pagaie, Paris, 2010, p.41-44.
22 Icyo gihe Bizimungu Kazimiri yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
23 A. Ngirabatware, Rwanda: Le faîte du mensonge et de l’injustice. Editions Sources du Nil, Collection “le droit à la parole”, Lille, 2006, p.24.
24 NRA/RPF – National Resistance Army/Rwandan Patriotic Front.
25 Ku by’umwihariko w’ishyaka rya MDR, nubwo abari batumwe naryo, aribo Bagaragaza Tadeyo na Twagiramungu Fawustini, kuganira na FPR muri iyo mibonano, batahutse basinyanye ubwumvikane n’inkotanyi, biro politiki yari yarabihanangirije ibabuza kugira icyaricyo cyose basinyana nayo mu gihe urwo rwego rutaragisuzuma neza. Iri kosa ryabaye rimwe mu byatumye cyane cyane Twagiramungu Fawustini atangira kudashyigikirwa n’inzego za MDR, kubera kubogamira kuri FPR kutihishiraga.
26 Tharcisse Renzaho: Rwanda la bataille de Kigali, du 06 avril au 4 juillet 1994. Editions Sources du Nil, Collection “le droit à la parole”, Lille, 2015, p.48-52.
Cassien Ntamuhanga yemeza ko nta kuntu Boniface Twagirimana yari gutoroka
MRCD yagize icyo itanganza ku ifungurwa rya bamwe mu banyapolitiki
ITANGAZO RYA MRCD n° 2018/10/01:
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Nimugire amahoro!
Muri ibi bihe u Rwanda rurangwa na politike y’ikinamico n’ibyemezo bya politike bishingiye ku bwikanyize no ku binyoma bigamije gusinziriza abanyarwanda n’amahanga;
Ubuyobozi bukuru bwa MRCD, umuryango nyarwanda uharanira impinduka muli Demokarasi, buramenyesha Abanyarwanda bose ibi bikulikira
1. Turishimira ifungurwa rya bamwe mu bafungiwe ibikorwa cyangwa ibitekerezo bya politike, n’abandi bose bafunguwe muli iyi minsi ishize;
2. Turasaba ko Perezida Kagame na Leta ye batera indi ntambwe bagafungura n’izindi nzirakarengane zose ziboheye mu magereza atandukanye cyane cyane abahimbiwe ibyaha, aliko mu by’ukuli bazizwa ibitekerezo n’umurongo wa politike bafashe mu rwego rwo kurengera inyungu za rubanda;
3. Turakangurira abanyarwanda kumenya ko:
a) Perezida Kagame wiyimitse nka Ntibashishwa, Simbikangwa na Ntampuhwe atahindutse na gato. Ibi byemezo bya nyirarureshwa ngo aha arafungura imfungwa za politike, akabeshya ko yafunguye urubuga rwa politike ashyira mu Nteko ishinga amategeko abadepite 2 b’udukingirizo, bikaba bitanadutangaza agize abo yashyira mu myanya y’ubutegetsi, byose ni ikinamico rigamije kubungabunga ubutegetsi bwe busa n’ubugeze aharindimuka.
b) Impinduka mu mibereho y’abanyarwanda ntabwo izazanwa no kubeshyabeshya abatavuga rumwe na Leta cyangwa kubatamika imitsima ngo bakunde baceceke. Impinduka mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda ntabwo izashoboka n’iri jagata ry’ingabo n’intwaro zakwirakwijwe hose ku mirenge y’u Rwanda. Impinduka isesuye mu mibereho y’abanyarwanda ntabwo kandi izashoboka mu gihe Perezida Kagame na FPR, hejuru yo kwikubira umutungo w’igihugu, bakomeje gahunda bimitse zo kunyaga abanyarwanda zibacuza uducye babonye biyushye akuya, mu misoro y’urudaca no muli cyamunara z’imitungo y’abo agatsiko FPR kikomye.
c) Turamaganira kure umugambi wo gukoresha bamwe mu bitwa ko ba tavuga rumwe n’ubutegestsi ngo baburizemo kandi bapfobye urugamba twatangije, twebwe MRCD n’umutwe w’ingabo zacu FLN.
Ngiyo impamvu tumenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga batuye cyangwa bashora imari mu Rwanda ko:
a) Amalira ya rubanda rurengana azamarwa n’ikibatsi cy’abanyarwanda twibumbiye muli MRCD n’umutwe w’ingabo zacu FLN. Imihigo yacu tuzayesa bitarambiranye
Perezida Kagame agomba guhagarika imvugo ye yuzuyemo ubwishongozi n’iterabwoba agakoresha imvugo iha agaciro urwego rw’Umukuru w’igihugu kandi ikubiyemo ibyemezo bigamije gukemura burundu ibibazo by’abanyarwanda.
b) Batagomba kurangazwa n’ikinamico rya Perezida Kagame n’abambari be, ahubwo bagatera ingabo mu bitugu umutwe wa FLN ufite inshingano zo gukoresha ingufu mu gihe izindi nzira zose zizaba zananiranye ngo amahoro arambye agerweho mu Rwanda.
c) Opozisiyo yo guherekeza ingoma mpotozi ya Kagame na FPR itagomba kugira uwo irangaza, kandi izafatwa nka FPR ubwayo mu bikorwa bibisha ikomeje kugirira rubanda.
Imana ikomeze ihumurize abanyarwanda bose n’abarutuye bari ku ngoyi y’agatsiko FPR twiyemeje guca bidasubirwaho.
Muhorane amahoro y’Imana
Pahulo RUSESABAGINA
Perezida wa MRCD
http://www.mrcd-ubumwe.org
Twitter: @MUbumwe
Email: contact@mrcd-ubumwe.org
Gutumiza Ingabire kuri RIB: Iterabwoba, kurimanganya no kujijisha abanyarwanda
Yanditswe na Marc Matabaro
Ku munsi wo kuba mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 benshi twabonye amakuru avuga ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yahamagawe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).
Benshi tukimara kumenya iyi nkuru twibwiye ko iri tumizwa ryaba rifite aho rihuriye n’izimira rya Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza i Mpanga, inzego za Leta y’u Rwanda zivuga ko yatorotse gereza nyamara ari ubuyobozi bw’ishyaka rye FDU-Inkingi, ari n’abandi bazi neza iyo Gereza ya Mpanga bemeza ko badashira amakenga iryo toroka ndetse bakemeza ko Boniface Twagirimana yishwe cyangwa agashimutwa na Leta y’u Rwanda n’inzego zayo z’umutekano.
Ariko mubyatangajwe na RIB mu itangazo yashyize ahagaragara ntacyo yavuze ku izimira rya Bwana Boniface Twagirimana.
Iterabwoba
Iyo umuntu asomye itangazo rya RIB yitonze ahita akubitwa n’inkuba akibaza byinshi ku mikorere y’uru rwego. Mu gika cya kabiri harimo imvugo iteye cyane kwibaza aho bagira bati:
“By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Ese uretse kwigiza nkana uru rwego ruyobewe ko Madame Ingabire ndetse n’abandi bose avugira bafunzwe baregwa ibyaha bifite aho bihuriye na politiki? Aha natira imvugo ya Me Bernard Ntaganda akunze gukoresha mbaza RIB nti ese:
Ari Madame Ingabire n’abo bandi avugira hari uvuga ko akora akazi ko guhinga amateke cyangwa akaba yarafunzwe atitiriwe gukorana byibura n’umutwe wa politiki runaka? Ese amahanga n’ibinyamakuru mpuzamahanga iyo bivuga kw’ifungwa rya Madame Ingabire n’abandi bivuga ko hafunzwe umuhinzi w’amateke cyangwa hafunzwe umunyapolitiki?
Nkaba nibutsa abanyarwanda ko iyi mvugo yadukanywe yo gutera ubwoba abantu ngo ntibakavuge imfungwa za politiki yadukanywe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera, Bwana Evode Uwiringiyimana mu kiganiro yakoranye na Televiziyo y’igihugu (RBA) ku wa 18 Nzeri 2018 aho yihanukiriye akavuga ko mu Rwanda nta mfungwa za politiki zihaba ndetse nta n’umuntu n’umwe ufungwa cyangwa ngo akurikiranwe kubera kuba umunyapolitiki cyangwa gukora politiki.
Iyi mvugo yuje iterabwoba ndetse n’ubwishongozi twavuga ko imeze nko gucanira urutare byakozwe na Kamegeri mbere yo kurukarangwaho, isa nk’iyigiza nkana, none se umunyapolitiki ajya gushinga ishyaka rya politiki adasanzwe azwi? Ese ko ari amahanga n’abandi bita Madame Ingabire n’abandi ba “opposition Leaders” hari ubwo Ingabire ari we ujya gutegeka imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n’ibihugu ngo bamwite umunyapolitiki cyangwa nibo bamuhitiramo izina babona rimukwiriye?
Muri iyi video Bwana Evode Uwizeyimana asoza ntacyo aduhisha yerekana icyo Madame Victoire Ingabire bateganyirijwe mu gihe bataba ibiragi cyangwa ngo bahinduke abakombambehe ba Leta iyobowe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR.
Kuri Bwana Evode Uwizeyimana na Leta ya FPR yayobotse gutanga ibitekerezo bitari mu murongo wa Leta ni ugushora intambara kuri Leta nayo igomba kukurwanya!
Nkaba aha nakwibaza nti: Ijambo rya Perezida Kagame, ibyakorewe Bwana Boniface Twagirimana, gutumiza Madame Ingabire muri RIB n’ibindi ni intambara Leta itangiye kuri Madame Ingabire nk’uko Bwana Evode Uwizeyimana abivuga muri iyi video?
Kurimanganya no guhonyora amategeko
Mu gika cya gatatu cy’itangazo rya RIB baragira bati:
“Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi. Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.”
Ubwabyo ibi RIB ivuga ni irimanganya ndetse nta n’ubwo bihuye n’amategeko u Rwanda rugenderaho. Ese aha RIB yahataga ibibazo Madame Ingabire yunganiwe n’umunyamategeko? Ese yari akurikiranyweho ikihe cyaha batadusobanurira hano ingingo zigiteganya n’izigihana?
Ibi bisabwa n’amategeko batasobanuye n’ibiki? Ni ukudasura umuryango wa Rwigara babanye muri Gereza cyangwa kutajya mu rubanza rwabo? Ni ukutajya gusenga cyangwa mu isoko ngo ahure n’abanyarwanda bamwishimiye bamugaragarize urugwiro? Ni ukudasubiza ibibazo by’itangazamakuru mu gihe umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye? Ni ukutavugana se n’abo bahuje ishyaka bari mu mahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga ngo bamusuhuze cyangwa bamuhe amakuru y’ibyabaye adahari? Ni ukutavuga ko yazize politique kimwe n’abandi asabira gufungurwa?
Gutandukira mu nshingano no gushaka guteranya Madame Ingabire n’aabanyarwanda n’impunzi
Mu gika cya kane cy’itangazo rya RIB baraglra bati:
“Yanabwiye RIB ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko. Yanavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.”
Ese RIB yabaye urwego rushinzwe Diaspora muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ryari? Ese Ingabire igihe yazaga mu Rwanda bwa mbere yabanje guca muri “Come and See, Go and Tell” program? Ese uretse kurimanganya abana ba Madame Ingabire RIB ibona ikihutirwa mbere yo kubonana n’umubyeyi wabo ari ukujya kwifotoranya na ba Gen Kabarebe na Ibingira cyangwa kujya kwerekwa indaki Perezida Kagame yihishagamo za 105mm za Capitaine Bugingo? Cyangwa gusobanurirwa na Bampoliki ibyo aganira na nyina?
Iyi nteruro isoza y’iri tangazo iragaragaza ikimeze nka Propaganda yo gushaka gushora Madame Ingabire muri gahunda za FPR (atabibasabye) hagamijwe cyane cyane kwerekana ko yarangije kujya mu kwaha kw’abamufatiye inkota ku gakanu no gushyira urujijo mu banyarwanda baba hanze y’igihugu bumva ko ibya ngombwa byose bitaruzura ngo basure u Rwanda bizeye umutekano n’ubwisanzure bwabo.
Uko bigaragara barashaka kumuteranya n’ishyaka rye n’abakunzi be ngo asigare wenyine nta n’amahanga akimufata nk’umunyapolitiki ukomeye maze bamukande ari wenyine. Ndetse bamuteshe umutwe ku buryo avuga cyangwa akora ibintu atatekereje neza ngo babidodemo ibyaha byamusubiza muri Gereza mu gihe ataruciye ngo arumire.
Umwanzuro
Mu gusoza iyi nyandiko nakwibaza ibibazo bihita binitangira ibisubizo:
-Ese Ingabire niba atari umunyapolitiki akaba nta n’icyo ari cyo mu gihugu kuki RIP imutumaho ikanateza ubwega ishyira ku mbuga amatangazo mu ndimi hafi ya zose? (uretse igifaransa barimo baharanira kuyobora umuryango w’ibihugu bikivuga)
-Ese abanyarwanda bitabye kuri RIB bose hasohorwa amatangazo nk’ayasohowe Madame Ingabire yagiyeyo? Ese abahamagarwa muri RIB bose baganirizwa kuri gahunda bafitiye abana babo n’uburyo bagomba gusura u Rwanda?
-Niba RIB yagiranye imishyikirano na Ingabire hagakorwa itangazo, byari bikwiriye ko iryo tangazo rishyirwaho umukono n’impande zombi (joint statement). Ngo bamwumvishije ko ibyo yatangaje ko urubanza rwe ari urwa politiki ari icyaha ashobora guhanirwa, maze nawe ngo asubiza ko byatewe n’ubujiji mu by’amategeko kandi yagiriwe inama mbi! Ni iki kitwemeza ko Ingabire yemeye biriya bintu? Nta cyo.
-Ese Perezida Kagame ko yise Madame Ingabire umustar, yumva ari umustar mu biki niba atari muri politiki? Ko Kizito Mihigo we ari umustar mu kuririmba.
FDU ngo RIB yashyize iterabwoba kuri Ingabire, inashaka kumuteranya n’abanyamuryango
Mu kiganiro Justin Bahunga, Visi-Perezida wa 2 kabiri wa FDI Inkingi yagiriye kuri Radiyo Itahuka, yasubije ibibazo yabajijwe na Serge Ndayizeye.
Ni ibibazo bijyanye no kuba Perezida w’iri shyaka, Victoire Ingabire yaratumijwe, akanahatwa ibibazo na RIB, Uwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda
“Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho.”: Diane Rwigara
Diane Rwigara, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko azakomeza ibyo yatangiye muri politiki.
Yarekuwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, nyuma yo kumara umwaka urenga muri gereza ashinjwa ibyaha birimo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda.
Yahakanye ibyo aregwa.
Yatangiye avuga ku buzima bwe bwo muri gereza.
Yagize ati: “Ni ubuzima butari bwiza, ariko nagombaga guhangana nabwo nkabubamo.
“Uburyo imfungwa za politiki zifatwa si bumwe n’ubwo izindi mfungwa zifatwamo.
“Ariko muri rusange, navuga ko bwari bwiza. Nishimiye cyane kuba narafunguwe [by’agateganyo] kuko gereza si ahantu heza ho kuba.”
Imfungwa za politiki?
Imvugo “imfungwa za politiki” iri mu byatumye Victoire Ingabire ahamagazwa n’ubujyenzacyaha nyuma y’iminsi 24 arekuwe.
Uwo mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yafunguwe mu kwezi gushize kwa cyenda ku mbabazi za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Itangazo ryasohowe n’urwego rw’ubujyenzacyaha rivuga ko Madamu Ingabire yari yahamagawe kugira ngo amenyeshwe ko ibimaze iminsi bitangazwa na we cyangwa byavugwaga mu zina rye, bishobora gukurikiranwa nk’ibyaha.
Uru rwego rwavuze ko nyir’ubwite na we yemeye ko hari bimwe bivugwa mu izina rye bikozwe n’abamwiyitirira kandi bikaba bishobora kumwanduriza izina.
Diane Rwigara avuga ko “bitoroshye kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umuyoboke w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.”
Yagize ati: “Uribasirwa, urabifungirwa, bamwe baburirwa irengero, abandi bakicwa.”
Yabajijwe n’umunyamakuru wa BBC James Copnall niba ateganya gukomeza gukora nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubu yabaye afunguwe by’agateganyo, cyangwa niba wenda bitamuha umutekano kuba acecetseho gato.
Diane Rwigara yasubije ati: “Mbere yuko mfungwa nari natangije itsinda ry’agakiza ryitwa Itabaza, rero nzakomezanya naryo.
“Turashaka ko riba urubuga, urubuga rw’ingenzi abantu bo mu Rwanda bumvikanishirizamo ijwi ryabo. Rero, yego, nsubije ikibazo cyawe, nzakomeza ibyo natangiye.”
Yavuze ko nubwo “atishimiye” ibyabaye ku bo mu muryango no ku bamushyigikiye, “aticuza” ibyabaye.
Abajijwe ikimutera gukora ibyo akora, yagize ati: “Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda – ubwoba.
“Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho. Rero nifuza ko ibintu bihinduka, ndashaka ko tubaho mu gihugu aho utajyanwa mu nkiko kubera ko ufite igitekerezo gitandukanye n’icya leta.”
“Sinshaka gusubira [muri gereza], ariko nibiba ngombwa nzasubirayo. Tuzareba uko bizagenda.”
Mu mwaka ushize wa 2017, Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza mu matora ya perezida, ariko akanama k’amatora kanzura ko atabyemerewe kavuga ko yakoze uburiganya mu kuzuza ibyangombwa bijyanye na kandidatire ye – ikirego we ahakana.
Ayo matora ya perezida yatsinzwe na Paul Kagame, n’amajwi arenga 99%.
Umuryango w’umunyamakuru Jean Bosco Gasasira ufite ibyo usaba Leta y’u Rwanda
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Umuryango w’umunyamakuru Jean Bosco Gasasira ubu uri mu buhungiro mu gihugu cya Sweden, urasabira ubutabera Bwana Jean Bosco Gasasira udashobora kwivugira kubera impamvu z’umutekano we.
Mu itangazo uwo muryango washyize ahagaragara uravuga uhangayitse nyuma yo kumva ko uwahoze ari umupolisi witwa Aimable Murenzi wari warakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwica urubozo Bwana Jean Bosco Gasasira akamusiga yibwira ko yapfuye, yarekuwe ku buryo butubahirije amategeko.
Uwo muryango ukomeza uvuga ko wakubiswe n’inkuba nyuma yo kumva ako karengane, ukaba usaba Leta y’u Rwanda kongera guta muri yombi Aimable Murenzi agasubizwa muri Gereza.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 nibwo inkuru y’ikiswe itoroka rya Aimable Murenzi yasakaye hose, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rukaba rwaravuze ko uyu Aimable Murenzi yatorokanye na Visi Perezida wa Mbere w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Boniface Twagirimana. Nyamara abazi neza Gereza ya Mpanga i Nyanza bari bafungiyemo bakaba bakemanga iryo toroka.

Harasabwa kandi ko Bwana Evode Mudaheranwa wahoze ari umunyamabanga wa mbere muri biro bihagarariye u Rwanda muri Sweden akaba yarirukanywe muri icyo gihugu azira kugira uruhare mu kuroga Jean Bosco Gasasira nawe yakurikiranwa kuri icyo cyaha cy’ubugome.
Nabibutsa ko ubu Evode Mudaheranwa ari umwe mu bahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Tanzania.
Twabibutsa kandi ko undi munyarwanda witwa Aimable Rubagenga ariko wiyise Emmanuel Habiyambere yatawe muri yombi n’igipolisi cya Sweden mu 2013 mu gihe yari mu mugambi wo kugirira nabi Jean Bosco Gasasira afatanije na Gen Jackson Nkurunziza uzwi kw’izina rya Jack Nziza.
UBUSENGUZI BWA RYARAHOZE SAMUEL KU MYITWARIRE YA INGABIRE UMUHOZA VICTOIRE BURATIZA UMURINDI PAUL KAGAME NA FPR YE.
Mme Victoire Ingabire Umuhoza akiva muri prison yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yamuhaye imbabazi hakurikijwe amategeko, ndetse anavuga ko izo mbabazi zagirirwa n’abandi bafungiwe ibibazo bya politike. Gusa iyo urebye neza Paul Kagame yari yamuteze imishubi mu nzira.
Imwe mu mishubi cyangwa amahwa Mme Ingabire yahuye nayo ni amagambo yavuzwe na Perezida Paul Kagame imbere y’inteko ishinga amategeko. Perezida Paul Kagame yaravuze ngo uko kwigira umustar ngo ntiyasabye imbabazi byatuma asubira muri gereza cyangwa akajya kuzerera hanze ngo dore ko nta n’ikindi yashobora kujya gukorayo.
Nyamara nk’uko FPR isanzwe ikora, Perezida Paul Kagame yari yateguye abayoboke ba FPR ngo kubwira Mme Ingabire amagambo amugira igicibwa cya politike mu ishyaka rye FDU Inkingi no muri opposition nyarwanda. Nibwo bidatinze abambari ba FPR barimo Tom Ndahiro, wiyita Peter Mahirwe ku mbuga nkoranyambaga yahise acisha muri kinyamateka Umuvugizi WordPress inyandiko zo gutesha agaciro Mme Ingabire ndetse na FDU Inkingi.
Zimwe muri izo nyandiko ni izi:
1) Ingabire Victoire arashinja Ingabo kubangamira abanyarwanda n’abaturage.
2) Kwemerera Ingabire gukora politike umurimo ni uguhembera Jenoside.
3) Victoire Ingabire si umunyapolitike, na FDU Inkingi ikwiye gucibwa vuba.
Izo nyandiko zose zateguraga gutesha umutwe opposition kuko zaganishaga ku bahutu bose n’abandi bantu batabona ibintu kimwe na FPR cyangwa batayiyobotse.
Izo nyandiko zose ntizigeze zivuga ibyiza Mme Ingabire yavuze ndetse bijyanye no gushyigikira Minisitiri Mme Louise Mushikibabo mu butegetsi bwa OIF, umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa. Ibi Mme Ingabire yabifashe mu inyungu z’igihugu nyamara FPR siko ibibona.
Ni muri urwo rwego rwo gucecekesha Mme Ingabire byavuzwe ko umwe mu bamwungirije Vice perezida wambere wa FDU Inkingi Bwana Boniface TWAGIRIMANA yabuze, ndetse Ingabire agahamagarwa na RIB bukeye bwaho kugirango acecekeshwe ndetse banamwereke ko ntacyo avuze.
Twumva ko yabwiwe kutavuga ibyerekeye politike nta nubwo bamusobanuriye irengero rya Visi Perezida we wa I Boniface Twagirimana. Kurundi ruhande FPR yari yagize insinzi kuko muri opposition amagambo arimo asohoka ubu ni urukozasoni. Wagira ngo ibibazo biriho bireba Mme Ingabire wenyine, cyangwa FDU gusa. Nyamara FPR igamije gusenya opposition ihereye k’umuntu wumvwa kandi utegeka ishyaka rikomeye. Mme Ingabire ari mu banyarwanda bakunzwe kandi bashobora gushyira abayoboke b’ishyaka FDU -Inkingi hamwe, ibyo byariye FPR na Perezida Paul Kagame.
Mu gihe umurambo wa Boniface Twagirimana utaraboneka haravugwa byinshi bishingiye ku mayeri ya FPR na Paul Kagame yo gucecekesha opposition cyangwa kuyivugisha ibidakwiye birimo kwishakamo amakosa. Boniface Twagirimana aramutse yarishwe ntibyatangaza abazi amateka ya FPR igihe cyose yagiye yica igamije gucecekesha abo batavuga rumwe.
Muri iyi minsi yashize byagaragaye ko Ingabire ashaka kumvikana na Paul Kagame mu gihe yavugaga ibyiza byagezweho ariko nk’umuntu ufite inshingano ntabwo yacecetse kubirebana n’ibyo abona bitameze neza. Ikibazo rero ni uko abo twita “abo muri opposition” barimo bajijisha, ndetse bageze naho bavuga ngo “ivuzi vuzi rya Victoire Ingabire Umuhoza niryo ryicishije Boniface Twagirimana”
Ibi ni ugushaka kuyobya uburari babishaka kandi babizi. Ni uguha ukuri FPR na Paul Kagame bivuze ngo guceceka kwa opposition niko kuri naho kuvuga ibitameze neza niyo makosa agomba guhanirwa.
Ikindi ingaruka z’imvugo nk’iyi ni ukuzana umwuka mubi muri opposition ndetse no mubayoboke ba FDU Inkingi na P5. Hari naho umuntu yavuze ngo “V” ntakiri victoire nkaho ariwe gusa uru rugamba rureba, nkaho atarakwiye kuvuga. Ukomeza kubyungukiramo ni FPR na Perezida Paul Kagame.
Ukuntu hasohotse inyandiko nyinshi zitamitse Mme Ingabire Umuhoza Victoire ndetse zimwita “génocidaire” hamwe n’ishyaka rye rya FDU Inkingi, ndetse no kuba uwitwa Tom Ndahiro avugako ishyaka rye ryakurwaho byerekana ibyihishe inyuma y’ubutegetsi bwa FPR.
Ibi byose bigamije gukumira abahutu ndetse n’undi muntu wumva ibibazo nkabo mu bijanye na politike aho bari hose ku isi, ikibabaje abaswa batabona kure babibonamo FDU Inkingi na Mme Ingabire Victoire gusa. Igihe abantu batangiye kwitana bamwana mu bihe bikomeye nk’ibi niho baba batangiye gutsindwa. Mwibuke ko atari bwo bwambere FPR na Paul Kagame bashyira akaduruvayo n’urujijo mu banyarwanda, byarabaye mbere ya 1994, na nyuma yaho igihe abahutu bose bagiye bigizwayo umwe umwe bitewe n’uko bashakaga kuvuga ku karengane k’abandi bahutu n’abatutsi.
Ni ngombwa ko abantu bumva ko Mme Ingabire Umuhoza Victoire atari Nyamwigendaho, ibyo azira ni uguharanira demokarasi n’amahoro arambye mu Rwanda. Kuba abantu barangwa no guhubuka mu mvugo zabo bihandagaza bakavuga ko “ivuzi vuzi” rye ariryo ritumye vice perezida we arigiswa ni ukujijisha, gusenya FDU Inkingi ndetse na Opposition muri rusange ubwayo no gushyigikira politike y’igisuti ya FPR.
Dr Ngiruwonsanga Tharcisse
Erevan: Louise Mushikiwabo yatangiye kubyina Intsinzi
Hari amakuru mashya ahamya ko Perezida Kagame yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Globe and Mail cyo mu gihugu cya Canada aravuga ko hari amakuru mashya avuga ko ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ifatwa nk’imbarutso ya Genocide mu Rwanda.
Aya makuru mashya yaje ashimangira andi yari asanzwe avuga ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame ndetse agatanga n’ibindi bimenyetso bishya.
Imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byakorewe rimwe n’ibyakoreshejwe mu guhanura indege ya Perezida Habyalimana yasanzwe ku rutonde rw’ibisasu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda, izo ngabo za Uganda zikaba ari zo zanahaye ibisasu bihanura indege ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame mu ntambara hagati ya 1990 na 1994.
Uru rutonde rwashoboye kugera ku mwarimu muri Kaminuza witwa Filip Reyntjens, ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi ugiye kumara imyaka irenga 20 akora ubushakashatsi ku iyicwa rya Perezida Habyalimana. Mu bushakashatsi bwe yashoboye kubona isano rya hafi hagati y’imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byari bitunzwe n’ingabo za Uganda n’imibare yari yanditse ku bisasu bibiri byahanuye indege ya Perezida Habyalimana tariki ya 6 Mata 1994. Ikagwamo ba Perezida b’u Rwanda n’u Burundi n’abari babaherekeje.
Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame mu gihe cy’imyaka irenga 20 yakomeje gushinja iryo hanurwa ry’indege abasirikare ba Leta y’u Rwanda ya kera (FAR), ndetse ikomeza no guhakana ko nta ruhare yagize muri icyo gikorwa.
Filip Reyntjens, umwarimu muri Kaminuza ya Anvers akaba yarananditse ibitabo byinshi ku Rwanda mu gihe cya Genocide, yakomeje gushakisha mu gihe cy’imyaka irenga 20, imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege by’ingabo za Uganda kuko yabibonagamo ikimenyetso simusiga kigaragaza ko ibisasu byahanuye indege ya Perezida Habyalimana byari mu maboko y’ingabo za Paul Kagame.
Yashoboye kumenya bidasubirwaho ko ibisasu bihanura indege byakoreshejwe mu 1994 bitari ku rutonde rw’ibyari bitunzwe n’ingabo za Uganda mu gihe ibindi bisasu bifite imibare bifitanye isano byari mu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda. Ibi bikaba byatuma umuntu yibaza ko ibi bisasu byahanuye indege ya Perezida Habyalimana Uganda yabihaye ingabo za FPR mu ntangiriro z’imyaka ya 1990.
Abashinjacyaha b’abafaransa bakoze iperereza ku makuru ajyanye n’iyicwa rya Perezida Habyalimana mu 1994, nyuma y’amaperereza y’abacamanza b’abafaransa muri iyi myaka 10 ishize, bagiye kuzabaza byanze bikunze impapuro zigaragaza imibare yari ku bisasu bihanura indege byari bitunzwe n’ingabo za Uganda mu rwego rw’iperereza ryabo.
Filip Reyntjens avuga kandi ko umuntu wahoze mu gisirikare cya Uganda yashyize ubuzima bwe mu kaga agashobora kumubonera amafoto agaragaza imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byo mu bwoko bwa (missiles SAM-16) byari mu bubiko bw’ingabo za Uganda. Ngo iki gikorwa cyari kiruhije kinateye ubwoba kuri uwo musirikare washakaga amakuru y’ibanga.
Ayo makuru yaturutse mu gisirikare cya Uganda ashimangira amakuru ava mu bantu batandukanye harimo n’icyegeranyo cyo mu 2016 cy’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kivuga ko hari imbunda irasa igisasu gihanura indege yatswe inyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo yari ifite imibare iyiranga isa n’iy’ibisasu byo mu bubiko bw’ingabo za Uganda.
Ikinyamakuru Globe and Mail mu mwaka ushize kikaba cyarashoboye kubona icyo cyegeranyo cy’ibanga cy’umuryango w’abibumbye.
Inyandiko z’igisirikare cya Uganda ni ikimenyetso simusiga mu kwerekana bidasubirwaho ko Ingabo za FPR zari ziyobowe na Perezida Kagame zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Ibi Filip Reyntjens akaba yabihamirije ikinyamakuru The Globe mu kuganiro bagiranye kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukwakira 2018. Yagize ati: “Sinzi ko bizashoboka ko noneho hagira uhakana nyuma y’ibimenyetso bigana gutya.”
Mu bwicanyi bwahitanye Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missiles sol-air byarashwe ku ndege ya Perezida Habyalimana yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yiteguraga kugwa ku Kabuga cy’indege cya Kanombe i Kigali, imuvanye mu biganiro by’amahoro mu gihugu cya Tanzania. Abandi bantu 7 kongeraho n’abari batwaye iyo ndege uko ari 3 bahasize ubuzima.
Bwana Reyntjens yashoboye kubona imibare yari ku mbunda 2 (lanceurs) zirasa ibisasu byo mu bwoko bwa missiles SAM-16 byakorewe muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, byasanzwe i Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Iyo mibare akaba yarayishyikirije abashingamateka b’abafaransa mu myaka ya 1990.
Kuva ubwo Bwana Reyntjens yakomeje gushakisha imibare yari yanditse ku bisasu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda kugira ngo amenye niba ibisasu 2 byarashe indege ya Perezida Habyalimana byaravuye mu byo igihugu cya Uganda cyaguze muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu mpera z’imyaka ya 1980.
Urutonde rw’ingabo za Uganda rwerekana imibare isa neza neza n’iyasanzwe ku bisigazwa byasanzwe mu Rwanda mu 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, iyasanzwe muri rapport ya ONU yo mu 2016 mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’iyasanzwe ku gisigazwa cy’igisasu mu Rwanda mu 1991 mu gace FPR yarwaniragamo.
Ibi bisasu cyangwa imbunda zibirasa uko ari 4 bifite imibare ibiranga 5 itangizwa na «048» na «049.». Ibindi biranga ibyo bisasu cyangwa imbunda zibirasa byose ni bimwe nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwatanzwe n’uwo muntu wahoze mu ngabo za Uganda, ibisasu byo mu bubiko bw’ingabo za Uganda bifite imibare imwe igizwe imibare 5 yose itangirwa na «048» na «049». Ukugereranya ibi bisasu byose n’imibare ibibaranga bigaragaza nta gushidikanya ko ibisasu byari mu bubiko bw’ingabo za Uganda n’ibyahanuye indege ya Perezida Habyalimana ari bimwe byanaguriwe hamwe n’abantu bamwe!
Icyegeranyo cy’ibanga cy’umuryango w’abibumbye cyo 2016 kivuga ku mbunda irasa igisasu cya missile yambuwe inyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda n’abasirikare ba Congo igaragaza ko ihuje byinshi n’izindi nkayo zasanzwe i Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, cyane cyane imibare iziranga ndetse n’igihe zakorewe. Hasabwe ko ibi bimenyetso byashyikirizwa akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye cyangwa abakora iperereza b’abafaransa.
Ikinyamakuru The Globe kivuga kandi ko hari ubuhamya bugizwe impapuro 12 bwatanzwe n’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, buvuga ko yumvise Perezida Kagame asobanurira babiri mubo bakoranaga uburyo yapanze ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Nabibutsa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa ari we wayoboraga inzego z’iperereza z’ingabo za FPR mu 1994.
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace ati: niba ari intambara ya politiki mushaka murayibona
Ibyo mutamenye ku ishimutwa rya Boniface Twagilimana.

Yanditswe na Marc Matabaro
Nyuma y’aho inkuru y’izimira rya Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi itangarijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, The Rwandan yatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo dore ko Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Hillaire Sengabo yavuze ko yatorotse naho ishyaka FDU-Inkingi ndetse n’abandi bazi neza Gereza ya Mpanga bakaba bo badashira amakenga icyiswe itoroka.
Mbere na mbere uvugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana ni umugabo wahoze ari umupolisi akaba yaravukiye i Karagwe muri Tanzania, uyu akaba yari akatiwe burundu nyuma yo gukorera iyicwa rubozo umunyamakuru Jean Bosco Gasasira akamusiga yibwira ko yamwishe. Nyuma yaje gufatwa arafungwa ariko bisa nko kumuhanira guhusha uwo yatumwe. Aimable Murenzi wari umaze imyaka 11 muri Gereza yari afite akazi ko gucunga umutekano muri Gereza ndetse abagororwa bagenzi be bamufataga nka maneko w’ubutegetsi kuko yari kw’isonga ry’abahohotera izindi mfungwa zifunzwe zizira ibyaha bijyanye na politiki no kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nguwo uwamaranye na Boniface Twagirimana iminsi 3 bagahita bapanga gutorokana!!

Twashoboye kumenya ko ku itariki ya 02 Ukwakira 2018 hari ku wa kabiri umuvugizi wa Urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa Hillaire Sengabo ari kumwe na Directeur wa Gereza ya Mpanga John Mukono bahamagaye Aimable Murenzi (bivugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana) bajya kumwereka neza iriya nzu bavuga ko bari bafungiyemo we na Boniface Twagirimana, ubundi nyuma bahamagara umufungwa arayikoropa neza, aribwo bwakeye ku wa gatatù bagejejemo Boniface Twgirimana, ibiryamirwa bye byose babimwambuye uretse ikiringiti kimwe bamusigiye.

Boniface Twagirimana akimara kugezwa muri Gereza ya Mpanga ku wa gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 yajyanywe mu kato ahari hafungiye mbere ba Déogratias Mushayidi, Dr Niyitegeka Théoneste, Col Michel Habimana… ku buryo ntamufungwa wundi babonanye.
Itegurwa ryose ryakozwe na Kamugisha Michel afatanyije na John Mukono, bahise bapanga gahunda yo guha telefone Aimable Murenzi ayijyana mu gikapu cye abikamo imyenda aho yararaga mu mudugudu Urugwiro numéro 10, ubwo amaze kuyishyira mu gikapu, yasohotse hanze ajya kuvugana na John Mukono wahise abwira ushinzwe umutekano w’ahantu imbere mu gipangu witwa Bwanakweri isidore ndetse n’ushinzwe policing witwa Kamanzi bajya gusaka Aimable Murenzi basangayo iyo telefone bahita basohora ibintu bye byose hanze y’igipangu cya golf wing, ubundi impamvu yo kumwimura iba irabonetse bamujyana kubana na Boniface Twagirimana aho Mushayidi yabaga, iyo kinamico ya Aimable Murenzi na John Mukono yamaze umwanya kuko bamwambitse n’amapingu mu kwerekana ko byakomeye!
Aimable Murenzi bamaze kuhamugeza byabaye ngombwa ko baryama hamwe mu cyumba kimwe mu gihe ubusanzwe igihe Mushayidi, Habimana, na Dr Niyitegeka bahabaga buri wese yararaga mu cyumba cye. Hari amakuru avuga ko mbere yo kugirira nabi Boniface Twagirimana bamuteye imiti imubuza guhumeka neza kugirango adatabaza.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018 ahagana i saa sita, Directeur wa Gereza ya Mpanga, John Mukono yaje kuri gereza arinjira abacungagereza bibaza ikimuzanye birayoberana, amaze nka nyuma y’iminota nka 10 bumva imodoka irahinze iza muri gereza maze John Mukono ahamagara abari kuri barrière ya mbere kuyifungurira, imodoka irinjira igeze kuya kabiri nabwo irinjira.
Maze iyo modoka iparika hafi y’inyubako bita Hangari aho basurira imfungwa, Maneko Mudacyahwa yahise atanga amabwiriza ku bacungagereza bari ku burinzi ku gipangu kuhava bakerekeza kuri bureau ye iri hafi yo kwa muganga, icyo gihe igipangu cyasigaye kitarinzwe, bahise binjira aho Boniface Twagirimana yari bamufunga akandoyi, bamushyira isashe mu maso bafatanyije na Aimable Murenzi ubundi bamushyira mu modoka.
Bageze ku gipangu kuko nta mucungagereza wari uhari Mudacyahwa yavuyemo aracyifungurira ubundi. Barakomeza baragenda, Imodoka yerekeje ku muhanda ntawamenye aho berekeje, Aimable Murenzi ngo yasohotse yambaye ipantalo y’ikoboyi n’inkweto za sport.
Ibyabaye kuri Boniface Twagirimana bazabazwa Directeur Mukono John, Maneko Déo Mudacyahwa, Murenzi Aimable, na Kamugisha Michel.
KAMARAMPAKA NIKURIKIRWE NA « NANZE AGASUZUGURO »:Mme Marie Claire MUKAMUGEMA.
Louise Mushikiwabo Afite Amahirwe yo Kuyobora Francophonie
Inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango mpuzamahanga w’abakoresha Igifaransa, OIF, yatangiye uyu munsi i Erevan, umurwa mukuru w’Armenia. Ejo bazatora umunyamabanga mukuru w’umuryango. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, arapiganira uyu mwanya n’umunyamabanga mukuru ucyuye igihe, Umunyakanadakazi Michaelle Jean.
Louise Mushikiwabo ni we uhabwa amahirwe menshi kubera ko Afrika yose, Ubufaransa na Canada, ibihugu bya mbere bikomeye muri OIF, bamushyigikiye.
Mu Bufaransa, amashyaka atandukanye yamaganye leta yabo, nk’uko ikigo ntaramakuru AFP kibitangaza. Marine Le Pen, umuyobozi w’ishyaka ry’intagondwa “Rassemblement National”, yavuze, ati: “Birandenze kubona Ubufaransa bushyigikira minisitiri wa Kagame wanga Ubufaransa urunuka, wajugunye Igifaransa agisimbuza Icyongereza mu mashuli no mu butegetsi.” Marine Le Pen watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu aherutse na Perezida Emmanuel Macron, yakomeje, ati: “Minisitiri Mushikiwabo nawe ubwe yigeze kuvuga amagambo atuka Ubufaransa.” Ariko ntiyasobanuye ayo ari yo, igihe n’ahantu yaba yarayavugiye.
Umuyobozi w’ishyaka ryitwa “La France Insoumise,” Depite Jean-Luc Mélenchon, we yagize, ati: “Perezida Macron ni umwanzi wa Francophonie, kubona ashyigikira umwe mu bagize ingoma y’igitugu ya Paul Kagame.”
Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda rwizeye ko ubuhanga n’uburambe bya Mushikiwabo, n’imigambi afitiye uwo muryango yo kongera kuwuteza imbere ari bimwe mu bizatuma abakuru b’ibihugu bamugirira icyizere bakamuhitamo nk’umunyamabanga mukuru.
VOA
URUPFU RWA Dr GASAKURE Emmanuel KIMWE MU BIMENYETSO BYEREKANA KO INGOMA YA FPR IRI MU MAREMBERA
Yanditswe na RUGAMBARWINTWARI
Uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi, akaba na muganga wihariye wa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME, Dr GASAKURE Emmanuel (PHD) hashize imyaka yishwe n’uwo yavuraga kubera akagambane, ishyari, inda nini na munyangire biri mu biranga FPR-Inkotanyi kuva yatangiza urugamba muri za 1990.
Abari inshuti za Dr Emmanuel Gasakure bavuga ko yari umuganga mwiza akaba inzobere mu kuvura umutima akanigisha, mbere y’uko asinya amasezerano n’urupfu ngo abe muganga w’umwihariko wa Perezida, ni we wayoboraga iryo shami kandi yakoze byinshi mu kubaka iyigishwa ry’ubuvuzi mu burezi ndeste no mu buvuzi bw’igihugu muri rusange.
Inkomoko y’urupfu rwe ni uko yari afitanye ikibazo n’umuforomokazi BINAGWAHO Agnès cyakomeje kigera aho gikomera akamugambanira ku mugore wa Perezida ari we madamu Jeanette Kagame. Mu by’ukuri ikibazo yari agifitanye n’umugore wa Perezida we azi ko ari Agnès BINAGWAHO.
Nta kindi bapfuye ni amafaranga bibaga muri Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), yari abereye umuyobozi undi akaba umukonsirita nk’impuguke mu by’ubuzima by’umwuga ntibumvikane muri byinshi, uburyo umutungo wacungwaga cyane uwavaga mu baterankuga nka Leta Zunze Ubumwe za Amarika, aho umugore wa Perezida yayibaga binyuze kuri Agnès BINAGWAHO baziranye i Bujumbura bakaba inshuti z’akadasohoka, n’uburyo ibikoresho bikenewe hagurwaga ibyapfuye cyangwa ibidakenewe ku buryo wasangaga nta miti mu bitaro bya leta.
Mu by’ukuri amakuru twakuye mu nzego z’ubuvuzi ni uko uwo mugore yatezaga akajagari muri iyo MINISITERI. Andi makuru twabashije kumenya ni uko igihe havukaga ibibazo byo kutumvikana hagati y’igihugu cy’igituranyi cya Uganda, bikaba ngombwa ko Perezida Kagame akora urugendo agasura Perezida Museveni aho yakiriwe muri Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park mu gace ka Kasese, noneho Ipad n’izindi mpapuro bya Perezida byibwa n’ubutasi bwa Uganda kandi Dr GASAKURE ari we wari ubifite.
Twabibutsa ko iyo Ipad yariho amabanga ya Perezida Kagame, uburwayi bwe n’imiti afata byaje gusohoka ku rubuga rumena amabanga rwa Weakliks. Urwo rugendo rwakozwe 2012.
Dr GASAKURE, wari umuganga wihariye wa Perezida yaje kugira ikibazo mu kazi ke, aho uwo yari ashinzwe kuvura yaburaga ibitotsi igihe kirekire, bitewe no kwica abantu benshi noneho akarota baza kumwica, bagahamagara muganga, bimuyobeye akazimya telefone ye noneho abashinzwe kumurinda, bakaza gutwara uwo muganga ku KIMIHURURA ngo bararane irondo mu rugo rwa Perezida ruri kuri MUHAZI.
Dr Gasakure bimaze kumurenga agisha inama abaganga bagenzi be, bahuje ubwoko bigera kuri BINAGWAHO, abibwira mucuti we ko Dr GASAKURE, yamennye amabanga y’igihugu bihumira ku mirari umugore abyibutsa umugabo ni uko yicwa atyo, nyuma yaje kumenya ko yarenganije Nyakwigendera ni bwo yakuye ku buminisitiri uwo mugore bitunguranye. Twabibutsa Dr GASAKURE Emmanuel yiciwe kuri station ya Police i REMERA ku mabwiriza ya Perezida Kagame n’umugore we, ku 20 werurwe 2015.
AKAMASA KAZACA INKA KAZIVUKAMO
Anne na Adeline Rwigara bagomba kuzitaba urukiko rw’ubucuruzi
Valentine Rugwabiza ashobora gusimbura Louise Mushikiwabo
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Erevan mu gihugu cya Arménie aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, Louise Mushikiwabo wari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF).
Uwo bari bahanganye umunyakanadakazi Michaëlle Jean yashatse kwihagararaho agaya uburyo ibihugu bijya mu bwumvikane bigafata ibyemezo mu miryango mpuzamahanga byirengagije amahame ya demokarasi n’uburengenzira bw’ikiremwamuntu, ibi bigaragare ko byari nko gutunga urutoki u Rwanda.
Perezida Kagame nawe akaba yabwiye itangazamakuru ko atishimiye ukuntu Michaëlle Jean yavuze yibasira u Rwanda n’ubwo ataruvuze mu izina.
Intsinzi ya Louise Mushikiwabo akenshi yatewe n’inyungu u Bufaransa bufite muri Afrika ndetse n’inyungu Canada ishaka ku Bufaransa no ku bihugu by’Afrika kuko igihugu cya Canada cyirifuza umwanya mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (UN Security Council), ku bijyanye n’amahame ya Demokrasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku miryango nk’iyi ntacyo bivuze cyane kuko hafi y’icya kabiri cy’abayobozi b’Afrika bari mu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa ari abanyagitugu kandi batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Perezida Emmanuel Macron akaba we yaragerageje kwerekana ko ngo u Rwanda ruri mu nzira nziza rwivugurura rugana kuri demokarasi (Ese yaba avuga infungurwa rya Victoire Ingabire, Kizito MIhigo, Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara?)
@EmmanuelMacron défend la nomination de Louise Mushikiwabo à la tête de l'@OIFfrancophonie : "Le visage qu'est en train de montrer le #Rwanda
est celui du changement et de la transformation. Le pays est en train de faire une vraie transition politique" pic.twitter.com/u7QL0yd7tX
— FRANCE 24 Français (@France24_fr) October 12, 2018
Abakora isesengura basanga kuba u Bufaransa bwarahisemo Louise Mushikiwabo harimo amayeri yo kongera kugaruka muri Afrika y’ibiyaga bigari no gucungira hafi Perezida Kagame bamwigiraho inshuti kugira ngo atabangamira ubucukuzi bwa Peteroli burimo gukorwa n’isosiyete y’Abafaransa Total mu gihugu cya Uganda dore ko hashowemo n’amafaranga menshi kuko hazubakwa n’uruhombo runini ruzajyana iyo Peteroli ruyikura hafi y’ikiyaga Albert kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Indi mpamvu bamwe bavuga ni ishingiye ku rurimi rw’igifaransa rwafatwaga nk’ururimi rugayitse mu Rwanda ubu kigiye kongera gusa nk’igihawe agaciro kibe cyahabwa umwanya gikwiye mu mashuri no mu mirimo. Byatangiye no kugaragara kuko urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda rwatangiye kwandika mu gifaransa mu gihe mu minsi ishize byari nk’ikizira, ndetse ubufaransa buhora bushinjwa uruhare muri Genocide n’abayobozi b’u Rwanda. Ese bazaba bifashe kubera itorwa rya Louise Mushikiwabo? Uko bigaragara nyuma y’uko ubushinjacyaha bufatiye icyemezo cyo gusaba urukiko kudakurikirana abagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana nta washira amakenga ko iki cyemezo kidafite aho gihuriye n’itorwa rya Louise Mushikiwabo n’abayobozi b’u Rwanda ntabwo basibye kwibasira u Bufaransa.
Les Chefs d'État et de Gouvernement des pays membres de l'OIF ont élu par acclamation Madame Louise Mushikiwabo comme la nouvelle Sécrétaire Génerale de la Francophonie. Celle-ci a été présentée par le Président Kagame comme la candidate du Rwanda et de l'Afrique.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018
Le Président Kagame félicite la Ministre Louise Mushikiwabo après sa désignation par acclamation comme nouvelle Secrétaire générale de l'Organisation Internationale de la Francophonie (OIF). #SommetEVN2018 #Francophonie2018 pic.twitter.com/a9VD8prHud
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018
Va @LMushikiwabo, jolie "Imbuto" du pays des ancêtres, va, fille d'Afrique! Continue à porter haut le flambeau "Agaciro", au cœur de la Francophonie!
-JK.— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 12, 2018
Bamwe mu bayobozi b’u Rwanda basanzwe batavuga igifaransa batangiye kugikoresha ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo bikibagora kwikanira urwo rurimi bamwe batatinyaga kwita “ururimi rw’interahamwe”. Twizere ko bitazarangirana n’uku kwishimira iyi ntsinzi.
Elle danse tres bien!!
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 10, 2018
Felicitations pour la grande Victoire, Mukuruwacu @LMushikiwabo https://t.co/fJ3Qohfifj
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 12, 2018
Hari n’abadashira amakenga uku gushyigikira Louise Mushikiwabo kw’abafaransa bakaba babifata nka cya gihe Ruganzu yaragizaga Nyagakecuru ihene zikarya ibitovu byose yihishagamo maze Ruganzu yamutera akabura aho yihisha.
Amakuru The Rwandan imaze iminsi ibona ava mu bantu begereye ubutegetsi bw’u Rwanda aravuga ko Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York ari we ushobora gusimbura Louise Mushikiwabo ku mwanya wa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza avuga neza igifaransa n’icyongereza (Bilingue) yagize imyanya ikomeye kuva yagaruka mu Rwanda mu 1997 ku buryo ari inararibonye ndetse kurusha uwo ashobora gusimbura Louise Mushikiwabo. Yavukiye mu gihugu cya Congo mu 1963 akaba yarize iby’ubukungu afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (
Dore imwe mu mirimo ikomeye yakoze mbere yo guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye New York:
- Yabaye Ministre ushinzwe umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba (East African Community)
- Yabaye umuyobozi mukuru (Chief Executive Officer) wa Rwanda Development Board (RDB)
- Yabaye umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO)
- Yahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i Genève mu Busuwisi, icyo gihe akaba yari anayoboye intumwa z’u Rwanda mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) ndetse agahagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Busuwisi
- Yabaye umujyanama mu by’ubukungu mu biro by’umukuru w’igihugu
Abakora isesengura basanzwe bazi Ambasaderi Rugwabiza bavuga ko agiye kugera ikirenge mu cy’uwamubanjirije mu gukomeza kwigarurira imitima y’abayobozi ibihugu cyane cyane iby’Afrika y’uburengerazuba (dore ko yahabaye) akoresheje kubareshya no kubasangiza kuri bimwe mu byo abanyarwandakazi bafitemo ubuhanga bwihariye. (Ibi bikorwa nka gahunda ya Leta ndetse hari benshi muri bashikibacu bahujwe na bamwe mu bayobozi bakomeye mu bihugu by’Afurika n’ahandi kw’isi).
Déclaration du Président de la Commission @AUC_MoussaFaki sur l'élection de la nouvelle Secrétaire Générale @LMushikiwabo de l'organisation internationale de la francophonie @OIFfrancophonie @ https://t.co/EOGZsqJGJ3 #Rwanda #Armenie pic.twitter.com/AyOagKB2DK
— African Union (@_AfricanUnion) October 12, 2018
Ambasaderi Rugwabiza abamuzi bavuga ko yakomereza aho Louise Mushikiwabo yari agejeje ndetse akarenzaho, dore ko we hari byinshi arusha Louise Mushikiwabo nko kuba atuje adakunda gukoresha amagambo akomeye arimo rimwe na rimwe ubwishongozi n’agasuzuguro.
Ku bashobora guhangana nawe Ambasaderi Rugwabiza haravugwa Ambasaderi Kimonyo ariko kuba atavuga igifaransa bikaba byamuzitira naho Ambasaderi Nduhungirehe, kuba umuhutu bikaba byatuma atizerwa ku mwanya nk’uyu ukomeye kandi uburyo yitwara ku mbuga nkoranyambaga aho ashyira imbere ihangana byatuma isura y’u Rwanda ihangirikira, twakongeraho ko u Rwanda rushobora gutakaza ubwiganze mu bihugu by’Afurika akenshi byigaruriwe kubera kureshywa (séduction), bitanga ishusho ko aba bagabo bombi batahagarara imbere ya Ambasaderi Rugwabiza.
Ambasaderi Kimonyo we hari amakuru avuga ko ashobora koherezwa i New York gusimbura Ambasaderi Rugwabiza.
Ubucamanza bw’ubufaransa burasabwa ko abakekwa guhanura indege ya Perezida Habyalimana batakurikiranwa!
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru ava i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 aravuga ko ubushinjacyaha bw’ubufaransa bwasabye abacamanza guhagarika gukurikirana abanyarwanda bakekwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.
Nk’uko inyandiko ubushinjacyaha bwandikiye urukiko The Rwandan yashoboye kubonera kopi ibivuga ngo harasabwa ko abakekwa batakurikiranwa kuko amaperereza yakozwe atatanze ibimenyetso bihagije byerekana ko Rose Kanyange Kabuye, Charles Kayonga, Samuel Kanyemera, James Kabarebe, Jacob Tumwine, Jack Nziza, na Faustin Kayumba Nyamwasa bagize uruhare mu bufatanyacyaha mu gikorwa cyo guhanura indege ya Perezida Habyalimana.
Urwo rwandiko kandi rukomeza ruvuga ko nta bimenyetso bihagije byagaragaje ko Frank Nziza na Eric Hakizimana bagize uruhare mu gikorwa cyo guhanura indege ya Perezida Habyalimana.
Icyemezo cya nyuma kikaba kizafatwa n’urukiko ruzemeza bidasubirwaho ko iyi dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana irangiye burundu.
Abakurikiranira hafi ibya politiki baremeza ko iki cyemezo gisohotse ubu mu gihe Louise Mushikiwabo yari amaze gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, gifite aho gihuriye n’inyungu za politiki dore ko na Perezida Emmanuel Macron yagerageje kwemeza abanyamakuru aho yari Erevan muri Arménie ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kwivugurura rugana muri demokarasi!
Me Joseph Cikuru Mwanamaye ati ikibazo cy’indege ya Habyalimana ntirarangira
Yanditswe na Me Joseph Cikuru Mwanamaye
Abantu benshi bashobora kuba bari kwibaza impamvu nta Radio, TV cg media mpuzamahanga iri kuvuga inkuru y’icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bw’Ubufransa bwo gusaba Umucamanza ushinzwe iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Président Habyalimana n’abandi bari kumwe, ngo ntazohereze dosiye mu Rukiko kuburanishwa mu mizi.
Abandi bakibaza bati “Ese ko ntacyo aba pro-FPR Inkotanyi bari kubivugaho ngo babyishimire”???
Igisubizo kuri ibyo byose, ni uko wenda bisanzwe bimenyerewe ko le dépôt ou l’émission d’un avis, par le Parquet, de non-lieu de poursuite dans une affaire, n’est pas une clôture du dossier pénal. Ahubwo ari icyemezo Procureur afata bitewe n’izindi nyungu za politiki igihugu cye kigambiriye.
Mu gihugu kigendera ku mategeko no ku mahame y’ubutabera, le juge d’instruction n’est pas tenu de se conformer au réquisitoire du Procureur. Ni ukuvuga ngo Juge d’instruction ashobora kwanga icyifuzo cy’Ubushinjacyaha agendeye ku bimenyetso yifitiye biri muri dosiye ndetse n’ibyavuye mu iperereza yakoze, maze agategeka ko dosiye ikomeza kuburanishwa mu Rukiko rubifitiye ububasha.
Yewe n’iyo Juge d’Instruction ya confirmant l’avis donné par le Procureur, ntibivuze ko urubanza ruba rurangiye, kuko les victimes, parties lésées bemerewe kuregera Urukiko batisunze Ubushinjacyaha.
Ibyo ni ibisanzwe mu miburanishirize y’imanza nshinjabyaha.
Ni muri urwo rwego, k’ubwanjye mbona nta bakagombye kwishima cg bababare ngo dosiye yarangiye, yashyinguwe burundu, cyangwa ngo abanyamakuru ba kinyamwuga bazi iby’amategeko ngo bajyeho bandike ngo UBWO UBUSHINJACYAHA BWANDITSE KO BUTAGIKURIKIRANYE DOSIYE, NI IGIKUBA CYACITSE.
Mu busesenguzi bwanjye, mbona Procureur français yabikoze mu nyungu za politiki hagati y’ibihugu byombi kugira ngo u Rwanda n’Ubufransa bigere ku byo bumvikanyeho bashaka muri diplomatie no muri politiki.