Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

Impuruza ya Ibukabose Rengerabose itewe n’iki? Ese koko mu Rwanda hari apartheid?

$
0
0

Ibi bibazo kimwe n’ibindi musanga muri iki kiganiro umunymakuru Jean Claude Mulindahabi wa Radio Urumuli yabibajije Perezida w’umuryango Ibikabose Rengerabose, Amb Jean Marie Vianney Ndagijimana. Ni nyuma y’aho uyu muryango usohoreye inyandiko y’amapaji asaga 20. Iyo nyandiko wayise Impuruza, ndetse ihabwa intero igira iti: #StopapartheidinRwanda


Victoire Ingabire arinzwe n’imana |Abatamwifuriza ineza bazagenda mbere ye: Ikiganiro na J. Bahunga

Urubanza rw’abarwanashyaka ba FDU rwakomeje. Nzabandora arasobanura uburyo yahohotewe i Kirehe

Kigali:Bazeye na Abega ba FDLR bongeye kugezwa imbere y’urukiko

$
0
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019 bamwe mu bari abayobozi ba FDLR bongeye kitaba urukiko, abo ni Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega na Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye.

Urubanza rwakurikiranywe n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi wari mu rukiko mu nkuru mwumva hano hasi:

Umuyoboke wa FDU-Inkingi avuga ko afunze kuko FPR, iri ku butegetsi mu Rwanda, ishaka ‘kumwumvisha’

$
0
0

Abayoboke 11 b’ishyaka FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bashoje icyiciro cyo kwiregura, mu kwiregura umwe muri bo avuga ko afunze kuko ishyaka rya FPR, riri ku butegetsi, rishaka ‘kumwumvisha’.

Kimwe n’ababanje, babiri ba nyuma bireguye uyu munsi mu rukiko na bo bahakanye umugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko bemera ko bari mu gice kitavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko mu baje kumva uru rubanza mu cyumba cy’urukiko mu karere ka Nyanza hari haje na Madamu Victoire Ingabire uyobora iri shyaka FDU-Inkingi.

Abaregwa bose baregwa ko bari mu mugambi wo gushinga umutwe witwara gisirikare utemewe n’amategeko.

Uretse kwinjira mu gisirikare aba baregwa kandi gukusanya inkunga y’amafranga yo gufasha uyu mutwe ndetse no gushakisha abayoboke hirya no hino mu gihugu.

Evode Mbarushimana wireguye bwa mbere uyu munsi agaragazwa n’ubushinjacyaha nk’uwari umuhuzabikorwa w’umugambi wo guhungabanya ubutegetsi mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko inama zicura imigambi yo kubangamira ubutegetsi zaberaga iwe mu rugo zikitirirwa ‘ibimina’ byo guhana amafranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko aya mafranga yakusanywaga yari ayo gufasha gushinga umutwe witwara gisirikare.

Uwashinje mugenzi we avuga ko yabikoze ku ngufu 

Mbarushimana aregwa kandi kuba ku isonga y’ibikorwa byo gushakisha abarwanyi ndetse akanabafasha kugera mu gihugu cya Kongo Kinshasa aho uyu mutwe wari watangiye gukorera.

Evode Mbarushimana yemera ko ari umuyoboke w’ishyaka FDU Inkingi ariko nta mwanya yari afite mu buyobozi bwaryo nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha.

Nk’umuyoboke avuga ko yari afite uburenganzira bwo gushakira ishyaka abayoboke nk’uko n’andi mashyaka abikora kandi ibyo bitari bigamije gushinga umutwe wa gisirikare.

Umucamanza yamwibukije ariko ko hari umwe mu bo bareganwa wamushinje. 

Uwavugwaga ni uwitwa Papias Ndayishimiye, wasabye urukiko gutesha agaciro inyandiko zishinja Mbarushimana kuko ibyo yemeye gusinyira yabikoreshejwe ku gahato ubwo yari mu bugenzacyaha.

Undi ngo afunze kuko FPR ishaka kumwumvisha

Nsabiyaremye Gratien na we wireguye yari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu ntara y’uburengerazuba.

Yabwiye urukiko ko afunze kubera ko ishyaka FPR riri ku butegetsi rishaka kumwumvisha kuko yayobotse FDU Inkingi itavuga rumwe na ryo.

Aya magambo yabaye nk’arakaje umucamanza wahise amutegeka gusaba imbabazi bitaba ibyo akamburwa ijambo.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu yo kuzana FPR mu rukiko kuko atari yo yatanze ikirego.

Nsabiyaremye yemera ko yari umuyoboke wa FDU Inkingi ndetse ko azi n’ihuriro ry’amashyaka P5.

Gusa na we yavuze ko iri huriro ryari rigamije guhangana n’ubutegetsi mu nzira za politiki ko ritari rigamije inzira y’intambara.

Iburanisha ry’uyu munsi ryumvikanyemo impaka nyinshi zirebana n’ibimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bwanditse byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bugufi abaregwa bifashishije bakora ibyaha.

Abaregwa basaba ko ibi bimenyetso bigaragazwa bitaba ibyo bigafatwa nk’ibidahari, ubushinjacyaha buvuga ko bitoroshye kuboneka.

Uru rubanza ruzongera gusubukurwa mu kwezi kwa karindwi, humvwa abunganira abaregwa mbere y’uko ubushinjacyaha bubasabire ibihano.

BBC

Victoire Ingabire yabwiye BBC ko agiye kurega ibinyamakuru bimusebya

$
0
0

Mu kiganiro Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi yagiranye na Radio BBC Gahuza-Miryango kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019, yatangaje ko agiye gusaba ibinyamakuru byose byanditse bimusebya kuvuguruza ibyo byatangaje cyangwa akabijyana mu nkiko.

Victoire Ingabire yavuze ko arambiwe ibikorwa byo kumwibasira no kumusebya bikorwa na bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda.

Mushobora kumva ikiganiro Victoire Ingabire yagiranye na BBC hano hasi:

Kigali:Agace Sankara afungiyemo kamenyakanye

$
0
0

Imnsi ibaye icumi inkuru y’incamugongo itashye mu banyarwanda banyotetwe n’impinduka haba abari mu Rwanda ndetse n’abari mu mahanga. Impamvu  ni itabwa muri yombi rya Majoro Sankara Callixte Nsabimana wari umuvugizi wa FLN. Ibi bikaba byarabe ku kagambane k’ibihugu bya Comores na Zambia aho byananiwe kurenza amaso akavagari k’amafaranga leta y’u Rwanda yatanze nka ruswa kugira ngo uyu mugambi ugerweho.

N’ubwo Sankara yari yabashije kuva muri Comores akagera muri Zambia , inzego z’umutekano z’iki gihugu zari zamaze gutamira ku makotanyi zemera kumurekura kubera igitutu cya Tanzania, ariko zikora ibishoboka byose ziha ubufasha intasi z’u Rwanda amakuru yose na numero za telephone yakoreshaga bifasha ba rushimusi kumwoga runono kugeza ageze muri Zambia aho yafatiwe bigizwemo uruhare rukomeye na Generali  James Kabarebe winjiriye ubuyobozi bukuru bwa Zambia yitwaje ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha bityo birangira impirimbanyi ya demokarasi ishimuswe ijyanwa I Kigali.   

Sankara afungiwe Nyarutarama aho yagizwe intere kubera iyicarubozo yakorewe!

Amakuru  dufite avuga ko Sankara akigezwa i Kigali bamutwaye muri imwe mu Nzu isanzwe iri mu zicumbikira abantu leta iba  ishaka gukorera iyicarubozo. Amakuru akomeza avuga ko  yakorewe ibikorwa bibabaza umubiri hagamijwe kumukuramo amakuru yose bamwifuzagamo no kumutesha agaciro ngo atakaze ubushobozi bw’imitekerereze ishyitse. Ibi bikorwa ngo byaba byaramuzahaje cyane ku buryo yataye ubwenge ndetse agacika umugongo ku buryo magingo aya atarashobora guhagarara yemye kubera ko uruti rw’umugongo rwagize ikibazo. Kuri  ubu ngo uyu mugabo aracyari  muri iyo  nzu y’ibanga iherereye Nyarutarama ku muhanda ujya ku murenge wa Kinyinya aho iyo nzu inazwiho gufungirwamo abayobozi bakuru ba gisirikali baba bakekwaho ibyaha bikomeye aho azengurutswe n’abaganga bamwitaho umunota ku wundi kugira ngo barebe ko yatora agatege. Iri zahara rya Sankara ngo niryo  ritumye ataragezwa imbere y’ubutabera kuko leta itinya ko agejejwe imbere agaragaza intege nke byagaragara nabi imbere y’amahanga.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali

Victoire Ingabire yasabye bamwe mu banyarwanda gushyira hasi urwango bamufitiye.

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika, Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi yasabye bamwe mu banyarwanda gushyiraha hasi urwango bamufitiye.

Yasobanuye kandi ko agiye gusaba ibitangazamakuru byanditse bimusebya kwandika bivuguruza ibyo byamuvuzeho cyangwa akabijyana mu nkiko.

Muri icyo kiganiro yatanze ibisobanuro ku byabereye mu karere ka Karehe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019, akana ari nabyo byavuyemo iyandikwa ry’inkuru zisebya Victoire Ingabire.

Mushobora gukurikirana hano hasi ikiganiro yahaye umunyamakuru Eugénie Mukankusi wa Radio Ijwi ry’Amerika.


PAUL KAGAME URANANIWE CYANE, EGURA WIRUHUKIRE

$
0
0

Kuri Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame.

Impamvu : Gusaba ko Guverinoma mukuriye yakwegura!

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika,
Maze kubona aho ikipe uyoboye igejeje Rubanda,
Ngendeye kandi ku bibazo n’ibyifuzo wagejejweho na Rubanda igooka igihe wasuraga intara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba, mboneyeho kukugezaho ibi bikurikira:

1. Ikipe iyo itagishimisha abafana ihindura abakinnyi cyangwa umutoza akegura.

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika, iki ikibazo waracyiboneye ubwo uheruka gusura intara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba . Wivugiyeko urambiwe guhora ubazwa ibibazo bimwe bitabonerwa ibisubizo !! Mboneyeho kukwibira akabanga ko ikipe utoza inaniwe! Bityo rero ukaba usabwa kwegura kuko Rubanda irambiwe intero n’inyikirizo bidahinduka! Egura Rubanda itarabigusaba cyangwa ngo ibiguhatire !!!

Ibi bibazo si ubwa mbere ubibazwa kandi si n’ubwanyuma !!!

Abantu bahabwa inka bwacya kabiri bakazamburwa!! Abatazambuwe bakazigurishiriza ubwabo kuko nta bushobozi bwo gutunga inka babona kandi nabo bakubitira abana kuryama!!

Umuntu yiyubakira inzu yiyushye akuya bwacya bakayimwambura !! Utinyutse kubaza Ikibazo cy’ako karengane akoherezwa kurya ibigori! Aha aba agize Imana kuko iyo adafunzwe araswa ku manywa y’ihangu!! Iki kibazo Perezida wa Repubulika warakibajijwe igihe wari watangiye tour du Rwanda. N’ubwo iki kibazo gisa nkaho cyahindutse urwenya »kujya kurya ibigori « , bigaragara ko abaguhagarariye batitaye ku nyungu z’umuturage ahubwo baba bashishikajwe no gusahura Rubanda aka wa mugani ngo « ibifi binini bitungwa n’udufi duto »!!!

2. Rubanda irambiwe kunyunyuzwa imitsi n’ikipe ubereye ku isonga !

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Birababaje kubona Rubanda yiyuha akuya, itanga imisoro y’umurengera, ugatanga itegeko ngo bubakemo amakaragiro !!! Ubwo ukaba utanze icyuho cyo kunyereza imisoro ya Rubanda hagurwa ibimashini bishaje bidatanga umusaruro, kimwe cya kabiri cyayo ntumenye irengero ryayo !! Ikindi kandi iyi sisitemu (system) yo kwandagaza abaministiri imbere yabo bayobora nayo irarambiranye kuko dusanga idakemura ibibazo !! Agatsiko gasahura ibyarubanda kageze igihe cyo guhirima!

Abaturage ntibemerewe gukoresha umusaruro w’ibirayi uko babyifuza! Amakusanyirizo adatanga umusaruro nta kindi agamije uretse kuzuza imifuka y’ibifi binini no gukenesha abaturage. Iki kibazo cyo gukenesha Rubanda nzakigarukaho mu nyandiko yanjye y’ubutaha.

3. Rubanda irarambiwe gutegekwa gufana ikipe itsindwa ! Egura cyangwa uhindure abakinnyi. Nibikunanira Rubanda ibasezerere………!!

Nabonye uri umufana wa Arsenal !! Arsène Wenger uzamubaze ibanga azakubwira! Nako urabizi kuko uri umwe mu bafana ba Arsenal batifuzaga ko yakomeza gutoza ikipe nyuma yo kugaragaza ko itagitanga umusaruro( « Kagame appelle au changement à Arsenal  » BBC News, 4/5/2018). Nari ngiye kuvuga ko muhuje ibigwi ariko ndabiretse gusa nawe yamaranye ikipe imyaka ikabakaba iyo umaranye iyawe !!! N’ubwo yari afite imigabane myinshi muri Arsenal ntibyamubujije kwegura ! None Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko umaze kwigwizaho imitungo itagira ingano, abakugaragiye nabo akaba ari abaherwe badaterwa ubwoba no kunyunyuza imitsi y’abo bashinzwe, Rubanda ikaba ikora amanywa n’ijoro igirango irebe ko bwacya kabiri!! Wabaye intwari ukegura itiriwe ibigusaba cyangwa ibiguhatire ! Nakugira inama rero ko « Visit Rwanda  » wahaye Arsenal ahubwo yakwitwa « visit Arsène Wenger  » ahari yakugira inama y’uburyo umuntu aba intwari akegura igihe ikipe abereye umutoza itagitsinda ibitego !!!

Kwegura si ubugwari ahubwo ni Ubutwari ! Iyo uri umunyapolitike byo biba akarusho kuko bigaragaza ko guharanira inyungu rusange za Rubanda n’igihugu muri rusange ari byo bikuraje ishinga.

Mbaye mbashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo muzakirana ubushishozi iyi nama y’Umutaripfana,

RUGARAVU Protais 

Biracyaza…………

“ABAHUTU BAKOREWE GENOCIDE, NARI UMUSIRIKARE, NARABIBONYE N’AMASO YANJYE “:Jonathan MUSONERA

Joseph Matata kuli Radio Urumuri ati: Paul Kagame na FPR nibo MUTWE W’ITERABWOBA

Tom Ndahiro yigeze kurizwa n’ibyo akora umunsi umwe turi mu kabari! 

$
0
0

Izina Tom Ndahiro ni izina rizwi cyane mu Rwanda kuko uyu mugabo akunze kugaragara avuga kuri genocide yakorewe abatutsi aho yiyita umushakashatsi kuri yo. Amagambo yuje ubuhezanguni akunze gukoresha mu biganiro atumirwamo bitandukanye yatumye izina rye ritumbagira haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

N’ubwo ibi ariko abikora atabyishimiye kuko iyo yicaranye n’inshuti ze ajya azitura agahinda aterwa no kwirirwa mu mwanda ashorwamo na FPR akandi akaba ahamya ko igihe kizagera akabiryozwa. 

Tom Ndahiro yatangiye aka kazi gute ?  Ahembwa nande ? 

Uyu mugabo wemeye kuba agatebe kayora ivu rituruka mu mazuku ya FPR ni umututsi wavukiye muri Tanzania. Mu gihe cy’intambara ya FPR Tom yabaga ku Murindi ashinzwe gutekera abasilikari impungure no kubasiriza inkwi muri rusange. Ibi byatumaga agenda amenya amakuru y’urugamba kuko yumvirizaga amakuru abasilikari babaga bari kuvuga. Nk’umugabo wavutse ari inshyomotsi muri we,  yaje gufatiraho ubwo urugamba rwarangiraga yigira umunyamakuru n’ubwo nta bumenyi yari afite muri uyu mwuga.

Yakoreye imvaho nshya akajya yirirwa akanga abahutu bose ko nibatamuha ruswa abita abagenocideri (abashidikanya bazabaze Pierre Céléstin Rwigema wahoze ari Ministre w’intebe).

Aka kazi kaje kumunanira cyane ko nta n’ubumenyi yari agafitemo maze DMI iza kumugira maneko ya gisivili aho yirirwaga aneka abanyamakuru bakoreraga umuseso n’ibindi binyamakuru byakoraga ibyo FPR idashaka.. Aka kazi ngo yagakoze neza cyane kuko muri kamere ye asanzwe ari umuntu uzi gucura ibinyoma. Uyu Tom Ndahiro ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi kubera kwirirwa asebya abadahuje ibitekerezo bya politike na FPR. Aha hiyongeraho essence y’imodoka, kurya muri restaurant z’icyama n’ibindi.

Tom Ndahiro nka Peter Mahirwe ni umucakara utemera ibyo akoreshwa !

Ahagana mu mwaka wa 2009 nibwo iri zina Peter  Mahirwe ryamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yuje urwango yatambutswaga n’uyu mugabo wiyise Peter Mahirwe. Impamvu yiyise aya mazina ni uko ubwe nawe atemeraga ibyo atangaza muri make byari bimuteye isoni kubikora mu mazina ye asanzwe n’ubwo byabaye iby’ubusa abasore bakorera DMI bakamushyira ku karubanda. Birumvikana ko nk’umuntu wavugaga ibidasanzwe yagombaga gukurikiranwa n’abantu benshi kandi ni nako byagenze. Ibi byose yabikoraga ku mabwiriza ya Jacques Nziza. Uru rwego rushinzwe iperereza rumaze kubona ko iri zina rimaze kugira abantu benshi barikurikirana hafashwe icyemezo ko ubutumwa bwose busebya abadakunda kagame buzajya bunyuzwa kuri ririya zina kugira ngo bugere kuri benshi. Kubera ko uyu Tom  Ndahiro a.ka Peter Mahirwe atari umuhanga mu ndimi  , cyane kuko nta rurimi rw’amahanga yandika neza kubera atigeze yiga amashuri ahagije, byababaye ngombwa ko hagomba kubaho itsinda ry’intiti rikora muri OGS (office of government spokesperson) rizajya ryandika ubutumwa bwibasira abarwanya Kagame hanyuma bukanyuzwa kuri ririya zina rya Peter Mahirwe. Ibi byarakozwe maze uyu Mugabo aramamara karahava.

Tom Ndahiro yashatse kubivamo akangishwa urupfu !

Nyuma y’aho uyu mugabo agiriwe inama n’abamukunda ko ibyo akora ntaho bitaniye n’ibya Kantano cyangwa Bemeriki mu gihe cya genocide, yashatse gukuramo akarenge ariko intasi za Kagame zimutera ubwoba ko niyibeshya akareka kariya kazi azabizira, ikindi ni uko yahise yakwa email n’ijambo ry’ibanga rya Compte ya Peter Mahirwe maze maneko za Kagame zikajya zirundaho ibyo zishakiye zitanabanje kumugisha inama kandi ategekwa kutibeshya ngo agire icyo ahindura. Niko kuguma hamwe aremera ahebera urwaje.

Tom Ndahiro  yigeze kurizwa n’ibyo akora ari mu kabari !

Mu mwaka wa 2017 ubwo yari mu kabari k’i Nyamirambo kitwa le capri gaherereye kuri Cosmos yaje kubazwa n’umusaza wari wicaye iruhande rwe impamvu bambitse ubusa umwari Diane Rwigara kandi kizira mu muco. Kubera ko agacupa kari kamaze kumugeramo yaremeye abwiza abari iruhende rwe ukuri kose. Yavuze ko biriya yabitangiye asa n’ukina , ariko nyuma umutima ukaza umukomanga, ariko ngo yashatse kubihagarika ngo yikorere business aza guterwa ubwoba. Amakuru avuga ko Tom  yahise avugana amarira menshi  ko mubyo azaraga abana be itangazamakuru ritarimo kuko ngo ariryo ryabaye intandaro y’ibibazo arimo byose kuko ahora yibaza uko azabaho inyuma ya FPR. 

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali

Ingoma ya Kagame ikomeje kwerekana ko nta mahoro ishakira Abanyarwanda

Abanyamakuru ba igihe na Kigali today ntibazi uwanditse inkuru ishinja Ingabire amacakubiri

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inkuru ivuga ko Ingabire Victoire ubwo yari mu nama n’abayoboke be mu karere ka Kirehe, ngo yaba   yari muri gahunda yo  gushaka abantu ashyira mu mutwe wa gisilikari, ariko ngo abashinzwe ubukangurambaga bakibanda ku bo mu bwoko bw’abahutu. Iyi nkuru yasakaye mu binyamakuru bya igihe.com na Kigali today ku ikubitiro. Twashatse kumenya imvo n’imvano y’aya makuru yavuzwe kuri Ingabire cyane ko we atemera ibyamuvuzweho maze tuganira na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi binyamkuru byombi.

Rugero Samson ( izina ryahinduwe), akorera igihe.com yahakanye yivuye inyuma ko nta munyamakuru wa igihe.com wigeze ajya muri iriya nama ko ahubwo bishoboka ko hari ahandi iriya nkuru yakorewe hatazwi hanyuma umwanditsi mukuru agategekwa kuyitambutsa. 

Yagize ati :”icya mbere igihe.com igira umunyamakuru muri kariya karere , iyo ubuyobozi buza kumenya iby’iriya nama ya Ingabire n’abayoboke be, bwari koherezayo umunyamakuru wacu. Mu byukuri nta munyamakuru wacu wigeze akandagira mu cyumba cyabereyemo inama kuko iriya nama yari iteguwe mu ibanga rikomeye cyane”

Uyu munyamakuru yakomeje atubwira ko atari ubwa mbere igihe.com gitambukije inkuru ubuyobozi butazi aho yakorewe.

“ibi birasanzwe hari igihe chief editor(umwanditsi mukuru) yakira email atazi n’uyohereje agategekwa gutambutsa iyo nkuru adahinduyemo ikintu na kimwe kabone n’ubwo haba harimo n’amakosa y’imyandikire”.

Undi munyamakuru twaganiriye akorera Kigali today ndetse akaba ari n’umwe mu banditsi bayo. Avuga ko ibyavuzwe kuri Victoire Ingabire ari ibihuha kuko bitumvikana ukuntu iriya nkuru yakozwe ndetse ikanatambutswa mu kinyamakuru gikomeye nka Kigali today kandi nta munyamakuru wa yo n’umwe wari muri iriya nama. 

“Murabizi neza ko Kigali today ifite amikoro ahagije.  Ku buryo iba ifite umunyamakuru muri buri karere k’u Rwanda. Nta munyamakuru wacu n’umwe wigeze akandagira muri kariya gace agiye gukora inkuru. Cyakora kuko ibi tubimenyereye byo kutwohereza inkuru tugahatirwa kuzitambutsa tutanazikosoye ntabwo njye byanguye hejuru kuko birasanzwe”

Yakomeje avuga ko ikimenyetso cya mbere kiranga bene izi nkuru ziba zakorewe ahantu hatazwi, ngo nta mazina y’umunyamakuru aba yanditsweho ahubwo akenshi bazitirira ubwanditsi muri rusange  cyangwa bagahitamo izina ry’irihimbano bitewe n’uko nta munyamakuru wakwemera kwandikwaho inkuru nk’iyo iba yuzuyemo ubunyamwuga buke.

Uyu mugabo ahamya ko izi nkuru ziba zakorewe mu rwego rushinzwe iperereza ku nyungu zarwo maze narwo rukazikwirakwiza mu binyamakuru cyane ko byose biba bitunzwe n’amafaranga ava muri uru rwego cyangwa mu bindi bigo byegamiye kuri leta cyangwa ishyaka FPR riri ku butegetsi akaba ari yo mpamvu ubuyobozi bw’ibi binyamakuru budashobora kwanga gutambutsa uyu mwanda uba wiswe inkuru.

Gilbert Mwenedata arasaba Leta y’u Rwanda kureka gutoteza Victoire Ingabire.

$
0
0

Akoresheje imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook, Gilbert Mwenedata, Perezida w’ishyaka IPAD ndetse akaba yarashatse no kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo mu 2017, yavuze ko ibirimo gushinjwa Madame Victoire Ingabire ngo byo gushaka abajya mu mitwe y’iterabwoba ndetse ngo agashaka abahutu gusa ari itekinika ko uko ali Madame Victoire Ingabire adashobora gukora ibintu nk’ibyo.

Uretse ku mbuga nkoranyambaga, Gilbert Mwenedata yavuganye n’umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi wa Radio Urumuli mu kiganiro musanga hano hasi:


Umutekano w’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda urageramiwe: Jean Claude Kabagema.

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye na Radio Urumuli ku isabukuru y’imyaka 21 ishize Bwana Seth Sendashonga yishwe, Jean Claude Kabagema, umukuru w’ikigo Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique arasobanura itangazo ryasohoye n’icyo kigo ni kuri micro ya Jean Claude Mulindahabi, umunyamakuru wa Radio Urumuli mu kiganiro musanga hano hasi:

Ngo bigeze iwa Ndabaga, none biyemeje impinduramatwara ihereye mu mbere! Barasobanura icyo bivuze.

$
0
0

Hari abasanga ibibazo by’u Rwanda bigeze ku kigero cyo hejuru, ku buryo bisaba ingamba zidasanzwe. Ni muri urwo rwego hari abari n’abategarugori biyemeje gutanga umuganda wabo mu kubyumvikanisha kurushaho hagamijwe ko bishakirwa umuti amazi atararenga ingombe. Ni byo Jeanne Mukamurenzi adusobanurira.

”KWIBASIRA ABATAVUGARUMWE NAYO NI IKIMENYETSO CY’UKO FPR IRI MU MAYIRA ABIRI”

$
0
0

ITANGAZO N° 008/PS.IMB/NB/2019

Rishingiye ku nkuru z’ibinyoma zikwirakwizwa n’ibinyamakuru Igihe,Rushyashya, Kigali Today bizwi nk’imizindaro ya FPR;

Rigarutse kandi ku byaha bikomeye by’ibihimbano biri gushinjwa abatavugarumwe na FPR bakorera mu Rwanda;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha ibi kurikira:

Ingingo ya mbere:

Ibyaha biri gushinjwa abatavugarumwe na FPR bakorera mu Rwanda ni ibinyoma byambaye ubusa biri mu mujyo w’iterabwoba rya FPR kugira ngo ibacecekeshe!

Ingingo ya 2:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko abibasiwe muri iyi minsi ari Mme Victoire INGABIRE; Prezidante wa FDU Inkingi ushinjwa kurema umutwe w’iterabwoba, amacakubiri na Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri wa PS Imberakuri ushinjwa genocide! Aba bombi bahuriye ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide nk’uko byatangajwe na Dr BIZIMANA Jean Damascene; Umunyamabanga Uhoraho wa CNLG wasabye ko bagomba gutabwa muri yombi.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye guhamiriza abarwanashyaka baryo n’impirimbanyi zose ndetse n’Abanyarwanda ko iri iterabwoba rya FPR ridashobora kubacecekesha ahubwo ko iri terabwoba ryayo ari “ITERABUTWARI” cyane ko aba bayobozi bibasiwe biyemeje gutanga ubuzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw’Abanyarwanda bw’abasumbirijwe.

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba amahanga cyane cyane ibihugu by’inshuti z’u Rwanda ko bitakomeza kurebera itoteza ryototera ubuzima bw’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda riri gukorwa n’ishyaka FPR. Aha rikaba risaba ko ibyo bihugu bifatira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bakomeje kwibasira abatavugarumwe na FPR nk’uko byabikoze mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Vénezuala n’ahandi.

Bikorewe i Kigali, kuwa 15/05/2019

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

Abanyarwanda 2 baregwaga ubwicanyi bwo muri pariki ya Bwindi bajyanywe gutuzwa muri Australia.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gicurasi 2019 aravuga ko abanyarwanda 2 baregwaga ubwicanyi bwabereye muri Pariki ya Bwindi muri Uganda bwibasiye abakerarugendo bava mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, abo banyarwanda boherejwe gutuzwa mu gihugu cya Australia. Aba bagabo bari bamaze imyaka 15 bafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nabibutsa ko mu 1999 habaye igitero ku bakerarugendo kikagwamo abagera kuri 8 muri Pariki ya Bwindi iri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu cya Uganda. Aba bamukerarugendo barimo babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babiri bo muri Nouvelle-Zélande n’abandi bane bo mu Bwongereza.

Byahise bitangazwa mu binyamakuru mpuzamahanga ko abagabye icyo gitero ari umutwe wa ALIR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse abagabye icyo gitero ngo bahaye ubutumwa bamwe muri abo bakerarugendo buvuga ko basaba ibihugu bya USA, Canada, Ubwongereza n’ibindi kureka gutera inkunga Leta y’u Rwanda.

Umutwe wa ALIR wahise ushyirwa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse na FBI itanga Miliyoni 5 z’amadolari ku bazatanga amakuru ku bantu bagize uruhare muri iki gitero.

Bidatinze hatawe muri yombi abagabo batatu b’abanyarwanda babaga mu mutwe wa ALIR ngo biyemereraga ko bagize uruhare muri iki gitero, abo bantu ngo bari bafungiwe i Kami nyuma yo kubazwa na FBI bashyikirijwe abayobozi ba Amerika bajya gufungirwa muri Amerika dore ko muri ba mukerarugendo bishwe harimo abanyamerika 2.

Igihe urubanza rwaburanishwaga hagati ya 2002 ma 2003 muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika byaje kugaragara ko ibyo abo bagabo batatu biyemereye igihe bari bafungiye i Kami babyemeye kubera iyicwarubozo bakorewe ndetse hakurikijwe ibizamini byo kwa muganga bigaragara ko abo bagabo atari bo bakoze ibikorwa byo gufata ku ngufu abo bakerarugendo bishwe nk’uko bari babyemeye igihe babazwaga i Kami!

Abunganiraga abo banyarwanda 3 yavuza mu rukiko ko abo baburanira bategetswe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda ibyo bagomba kuvuga bishinja banemera ibyaha nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo.

Ubushinjacyaha bwa Amerika bwafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana abo bantu kuko bakorewe iyicwarubozo kandi nta bimenyetso bigaragaza ko bagize uruhare mu kwica abo ba mukerarugendo. Mu 2006 iki kirego cyaje kuvanwaho nyuma y’aho umucamanza avuze ko bemejwe icyaha nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Ariko abo banyarwanda 3 ntabwo bahise barekurwa n’ubwo bari batse ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ahubwo bafungiwe mu bigo bifungirwamo abimukira bakekwaho ibyaha bikomeye.

The Rwandan yaje kumenya ko Léonidas Bimenyimana na Grégoire Nyaminani bemeye kureka kwaka ubuhungiro muri Amerika no kutazarega basaba indishyi maze bagashakirwa ikindi gihugu cyo gutuzwamo. Ibi byaje gushoboka ubwo igihugu cya Australia cyaje kumvikana na Amerika kikemera kubakira. Mugenzi wabo Francois Karake we aracyafungiye muri Amerika kubera ikibazo yagiranye n’abacungagereza igihe yari afunze.

Ababikurikiranira hafi bahamya badashidikanya ko iki gitero cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’iperereza hagamijwe ko umutwe wa ALIR washyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse na Leta ya FPR igakomeza kubona inkunga idasubirwaho ya diplomasi n’amafaranga y’ibihugu byari bisanzwe biyifasha byiganjemo ibikomokamo abo ba mukerarugendo bishwe.

Kuba abo bagabo 3 bafashwe baremereye ibyaha i Kami ndetse bagasobanura neza uko byakonzwe nk’abari bahari bigaragaza ku buryo budasubirwaho ko ababigishije ibyo bagomba kuvuga ari nabo bari inyuma y’icyo gitero kuko ibimenyetso abo baregwa batanga nta handi bari kubikura batabihawe n’abagabye icyo gitero.

Kuba baremeye ko aribo bagabye igitero ndetse bakemera ko ari bo bafashe ku ngufu abo banyamamerika banavuga ukuntu imyenda yabo y’imbere yasaga, nyamara mu bimenyetso byose byegeranyijwe na FBI birimo n’ibyo kwa muganga bikagaragara bidasubirwaho ko abo bantu atari bo bafashe ku ngufu abo bakerarugendo ndetse uretse ibyari muri dossier bigishijwe andi makuru yakuwe aho ubwicanyi bwabereye atari muri dossier wasangaga abo baregwa batayazi!

Iyi nkuru ije mu gihe havugwa amakuru y’ubucuti budasanzwe hagati ya Perezida Kagame na bamwe mu bantu bazwi mu rwego rw’isi mu gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, urugero ni uwitwa Moustapha Ould Limam Chafi umuherwe ukomoka mu gihugu cya Mauritania wagaragaye iruhande rw’abayobozi b’u Rwanda ku kibuga cy’indege i Kanombe igihe Cheikh Tamim Ben Hamad Al Thani, Emir wa Qatar yasuraga u Rwanda mu tariki ya 21 Mata 2019. Nyuma y’ibyabereye muri pariki ya Bwindi mu 1999 bigatuma ALIR ishyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ntawabura kugira impungenge mu byo Perezida Kagame ashobora gukora bikitwa iterabwoba bikegekwa ku bamurwanya kugira ngo akomeze atsimbataze ubutegetsi bwe dore ko imvugo yo gushinja abarwanya ubutegetsi gukora iterabwoba isigaye igezweho mu mvugo z’abayobozi b’i Kigali n’ababashyigikiye.

‘Abaminisitiri’ baranenga uwavuze ko François Mitterrand yagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda

$
0
0

Abantu 23 bahoze ari abaminisitiri muri guverinoma z’Ubufaransa banenga umunyapolitiki Raphaël Glucksmann wavuze ko Perezida François Mitterrand yagize uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda, aba bavuga ko nta ruhare yayigizemo.

Raphaël Glucksmann wahoze ari umunyamakuru ubu washinze ishyaka rya politiki ryitwa ‘Place Publique’ mu kwezi gushize yatangaje ko François Mitterrand wayoboye u Bufaransa (1981 – 1995) ari ‘umufatanyacyaha muri jenoside yakozwe mu Rwanda’.

Ikinyamakuru kigenga “Le Canard Enchaîné” kivuga ko ibaruwa iriho imikono y’abantu 23 barimo Jack Lang, Michel Charasse, Hubert Védrine, Bernard Cazeneuve, Elisabeth Guigou, Edith Cresson, Roland Dumas n’abandi… banenga ibyatangajwe na Raphaël Glucksmann.

Abo bose ni abo mu ishyaka rya gisosiyalisiti bahoze ari abaminisitiri muri guverinoma zinyuranye. 

Bavuga ko ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki, uri kwiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko y’ubumwe bw’Uburayi, bidafite ishingiro, bakamusaba kubivuguruza.

Le Canard enchaîné ivuga ko mu nyandiko yabo bagira bati “Ni gute umuntu atangaza biriya, kandi Ubufaransa ari cyo gihugu cyonyine, nyuma y’uburenganzira bwatanzwe n’umuryango w’abibumbye, cyohereje ingabo zo gutabara mu gihe cya Jenoside ngo zikize abantu mu gihe isi yose yari yigize ntibindeba?” 

Aba ba ‘minisitiri’ bavuga ko “politiki y’Ubufaransa mu Rwanda icyo gihe ishobora kunengwa ariko ko nta bimenyetso bihari bifatika bihamya ibyatangajwe na Glucksmann kuri Mitterand”.

Raphaël Glucksmann ntiyivuguruje. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko muri uku kwezi Radio J yo mu Bufaransa yamubajije kuri ibi yatangaje maze avuga ko “Ubufaransa bwafashije ubutegetsi bwakoze Jenoside mu buryo bwa politiki n’uburyo bw’imari, mu gihe François Mitterrand yari Perezida”.

Raphaël Glucksmann yahoze ari umunyamakuru ubu yashinze ishyaka rya politiki ryitwa 'Place Publique'
Raphaël Glucksmann yahoze ari umunyamakuru ubu yashinze ishyaka rya politiki ryitwa ‘Place Publique’

Ubutegetsi bw’u Rwanda busanzwe bushinja ubw’Ubufaransa kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside mu Rwanda mu 1994, ariko Ubufaransa ntibwemera ibi birego.

Mu myaka 25 ishize, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bugirana ubushyamirane bwa politiki. Kuva mu mwaka wa 2015 Amb. Michel Flesch yava mu Rwanda, Ubufaransa nta wundi burohereza mu Rwanda. 

Ku itariki ya 8 y’ukwezi gushize kwa kane, mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu umubano w’ibihugu byombi “wateye imbere cyane” kuko Perezida Macron afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibi bihugu.

Muri iki cyumweru, ubutegetsi bw’Ubufaransa bwatangaje ko umunsi wa tariki 07 y’ukwezi kwa kane buri mwaka uba “umunsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi” ku rwego rw’umurwa mukuru Paris. Uyu munsi usanzwe utangiza ibikorwa byo kwibuka mu Rwanda. 

BBC

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>