Impuzamashyaka MRCD-Ubumwe n’ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byishimiye kugutumira mu mbwirwaruhame bateganyije kuli 18 Kamena 2019 i saa 10h30 i Buruseli.
Ikiganiro kizasuzuma uko byifashe mu Rwanda mu rwego rwa politike n’umutekano, hanareberwe hamwe ingamba z’ubufatanye bihaye nk’imitwe ya politike itavuga rumwe na Leta ya Kigali, mu rwego rwo guhindura ibintu bwangu mu Rwanda ngo rube igihugu cyubahiriza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Amakipe yacu azabakira guhera saa 9h45 kuli adresse : Place Schuman (Metro Schuman, sortie 4) A l’entrée de *Residence Palace (Centre international de presse) mwerekwe icyumba cy’imbwirwaruhame.
Contact: +32 484 93 40 58; +33 753 22 64 81*
Bruxelles, 14/06/2019
Paul RUSESABAGINA, MRCD, Président*
Faustin TWAGIRAMUNGU, RDI-RWANDA RWIZA, Président (signé)*
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yabonanye na mugenzi we w’U Burundi Perezida Petero Nkurunziza mu rugendo yagiriye muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako yavuganye n’Ijwi ry’Amerika ibiri mu itangazo basohoye bamaze kuganira. kuri micro ya Frederic Nkundikije.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru New York Post aravuga ko umugore w’umunyarwandakazi yatangaje ko yafashwe ku ngufu inshuro ebyiri na Ambasaderi Eugène Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uwo mugore nk’uko bivugwa mu kirego yavuze ko Ambasaderi yamusomye ku kiganza akanamubwira amagambo y’urukozasoni ateye ubwoba mbere yo kwisanga bari kumwe mu cyumba cya Hoteli iri mu mujyi wa New York mu gace ka Manhattan.
Urega wari mu kigero cy’imyaka 21 icyo gihe avuga ko yakoraga nk’uwimenyereza umwuga (stagiaire) mu muryango w’abibumbye ONU mu 2014 igihe Ambasaderi Eugène Gasana yamukorega ibya mfura mbi.
Ambasaderi Gasana w’imyaka 56, ngo yaba yarahohoteye uwo munyarwandakazi inshuro ebyiri zose hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 2014.
Uwo munyarwandakazi avuga ko Ambasaderi Gasana yamutumiye gusangira amafunguro muri Millennium Hilton Hotel cyangwa muri One UN Plaza mbere yo kumwumvisha ko bagomba kuzamukana bakajya mu cyumba cy’inama. Ngo bageze muri icyo cyumba uwo mugabo w’ibigango ufite metero hafi ebyiri n’ibiro birenga 100 ngo yaba yarafashe ku ngufu uwo mugore ukabakaba metero imwe na 60 (1,60m) upima n’ibiro 60! Ariko uwo mugore ntabwo yagize ajya kurega ngo yari afite ubwoba atinya ko Ambasaderi Gasana yamugirira nabi cyangwa akibasira abo mu muryango we baba mu Rwanda kandi ngo uwo mugore yari azi ko Ambasaderi Gasana afite ubudahangarwa bugenewe abahagarariye ibihugu byabo mu mahanga (immunité diplomatique.)
Nk’uko mu kirego bakomeza babivuga ngo Ambasaderi Gasana ntiyahagarariye aho kuko nyuma y’iminsi mike ku itariki ya 11 Nyakanga 2014 yongeye kumwibasira amufata ku ngufu bwa kabiri.
Ikitaramenyekana kugeza ubu ni ukumenya impamvu uyu mugore yamaze igihe kingana n’imyaka 5 akabona gutanga ikirego. Dore ko Ambasaderi Gasana yavuye ku mirimo ye muri Kanama 2016 ubu akaba yarabonye uruhushya rwo gutura mu buryo buhoraho muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika (résidence permanente).
Ababuranira uwatanze ikirego babwiye ikinyamakuru New York Post dukesha iyi nkuru ko uwo bunganira arimo gukorana n’ibiro by’umushinjacyaha wo mu gace ka Manhattan mu mujyi wa New York urimo gukora iperereza kuri ibi birego. Ubushinjacyaha bwirinze kugira icyo butangariza iki kinyamakuru.
Ikinyamakuru New York Post ngo ntabwo cyashoboye kubona telefone ya Ambasaderi Gasana ngo agire icyo abivugaho.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe akoresheje urubuga rwa facebook yatangaje ko aka Ambasaderi Eugène Gasana kashobotse, ngo ubuhamya ni bwinshi kandi ngo mubamushinja harimo n’abanyamahanga, ndetse ngo hari n’ubundi buhamya i Berlin mu budage (nabibutsa ko naho Ambasaderi Gasana yahabaye ahagarariye. u Rwanda)
Ntabwo Olivier Nduhungirehe yahagarikiye aho ahubwo yakomeje yisekera ihuriro Nyarwanda RNC avuga ko ryibeshye ko ryabonye umuyoboke w’icyatwa (ambasaderi Gasana) yemeza kandi ko Ambasaderi Gasana yarangiye ko ahubwo baba bitegura kumugemurira kuko muri Amerika batajya bihanganira ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu no guhohotera bishingiye ku gitsina.
Ababikurikiranira hafi bahamya ko iminsi iri imbere itazorohera Ambasaderi Gasana kuko yarenze umurongo utukura ubwo yari atangiye kwinjira mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Ibyatumye yirukanwa byo benshi babonaga ko Perezida Kagame yasaga nk’uwabyihanganiye n’ubwo byatokozaga icyubahiro cye nk’umukuru w’igihugu ndetse nk’umugabo mu rugo rwe ariko ibyo kujya muri Uganda kubonana ba Perezida Museveni n’ibindi bikorwa birwanya ubutegetsi byatumye amazi arenga inkombe.
Abaraguza umutwe batangiye kuvuga ko ibirego bigiye kwisukiranya n’iyo ibi aregwa muri Amerika yabicika hazaza n’ibindi dore ko n’umunyamabanga wa Leta Olivier Nduhungirehe yabikomojeho. Aho ibi birego bikomereye n’uko n’ubwo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwavaho ibi birego biregwa Ambasaderi Gasana byo ubutabera mu bihugu by’amahanga buzakomeza kubikurikirana.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Urumuli, Dr David Himbara wahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame yatangaje ko ibyo Perezida Kagame yavugiye mu gihugu cya Nigeria ku bijyanye no kurwanya ruswa mu Rwanda bihabanye n’ukuri.
Mushobora kumva hano hasi ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Urumuli, Ambasaderi Jean Marie Ndagijimana wigeze kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yabeshyuje ibyamuvuzweho na Perezida Kagame mu nama ku bijyanye no kurwanya ruswa yaberaga mu gihugu cya Nigeria mu minsi ishize.
Ni kuri micro ya Jean Claude Mulindahabi mu makuru ya Radio Urumuli yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kamena 2019.
Kuri uyu wa 18 kamena 2019, abanyarwanda batagira ingano bahuriye i Bruxelles mu Bubiligi
Kwamagana umunyagitugu Paul Kagame wari witabiriye inama ya EUROPEAN DEVELOPMENT DAYS(EDD) yateranye ku nshuro yayo ya 13.
Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti “Addressing inequalities, building a world which leaves no one behind” ngenekereje mu Kinyarwanda “kurwanya ubusumbane, kubaka isi itagira uwo isiga inyuma”
Iyi nsanganyamatsiko yatumye nibaza icyo Umunyagitugu Paul Kagame aba aje gusangiza abandi mu gihe mu Rwanda harangwa ubusumbane mu mfuruka zose z’igihugu; muri serivise no mu buzima bwa buri munsi ! si icyo gusa kandi PAUL KAGAME icyo Arusha abandi nuko agerekaho gukenesha rubanda; kuburabuza; kwica umuntu wese ugerageje kugaragaza ko mu Rwanda ubusumbane bwahawe intebe!
Ni muri urwo rwego abanyarwanda baturutse imihanda yose y’isi, bakitabira imyigaragambyo bamaganira kure kandi bagaragariza amahanga uburyo umunyagitugu Paul Kagame adasiba kugarika ingogo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Igihe imyigaragambyo yari irimbanyije, intore za Kagame zibasiye imodoka za bamwe mu bari bitabiriye imyigaragambyo zizimena ibirahure! Izi modoka zari ziparitse kure gato y’ahaberaga imyigaragambyo.
Abigaragambya bakimara kubona ibyabaye bitabaje Police dore ko yari ibacungiye umutekano! Police yahise itangira iperereza kuko izo ntore zitahise zifatwa.
Abanyapolitike ndetse n’abahagarariye imiryango ya société civile bari aho, bavuzeko bagiyegukora rapport y’ibyabaye maze bagahamagarira abanyarwanda n’abanyamahanga cyane cyane abatuye i Bulayi mu myigaragambyo karundura yamagana iterabwoba umunyagitugu Paul Kagame akomeje gukorera abanyarwanda, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Mu ijambo ryo gusoza imyigaragambyo , umuhuzabikorwa wa société civile (CLIIR) Joseph Matata, yabwiye abitabiriye imyigaragambyo ati:”Kagame mwaramuhagurukiye, ntabwo ari igiparu aravaho! Indi nkuru nziza nuko intore ze yazitoje kwicana, twebwe twabatoje kuba libre no kwerekena uburenganzira bwanyu no gutinyuka. Muri abagabo!” Akomeza agira ati “umudigitateri yigiza nkana kuberako aba abona abantu bamwihoreye, ariko iyo bamuhagurukiye!!! Umudigitateri afite utuboko tubiri, akagira utuguru tubiri, akagira agatwe kamwe, akagira amatwi abiri, akagira umunwa umwe, akagira amaso abiri, ni nk’umuturage uwo ariwe wese! Ni ukuvuga ko imbaraga umudigitateri afite nimwe muzimutiza, muzimwambuye yakwirukanka akamera nk’inkoko ikwamiye mu nkike! Ubwo rero murabyumva ni ahanyu, mumwambure amaboko ahasigaye ak’umwicanyi kazaba gashobotse!”
“Kurwanya ubusumbane, kubaka isi itagira uwo isiga inyuma” bigomba guhera mu Rwanda , umunyagitugu Paul Kagame nta mwanya akwiye mu ruhando mpuzamahanga!
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabajijwe ku kwishyirahamwe kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina avuga ko ari abagabo bagizwe n’itangazamakuru gusa.
Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage. Abajijwe kuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo amunenga, Kagame yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana, ko nta rubanza rumuriho.
Kuwa kabiri, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko “basanze bafite intego zisa” maze “biyemeza gukorera hamwe”.
Nyuma y’uku kwishyira hamwe, Twagiramungu yabwiye BBC ko biyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yemere kumvikana nabo.
Kuri uku kwishyirahamwe kwabo, Perezida Paul Kagame yabwiye ikinyamakuru TAZ ko aba bagabo ari abo mw’itangazamakuru kuko ngo bahozeho igihe cyose.
Ati: “Abo bantu, Twagiramungu na Rusesabagina bari iburayi bakoresha impuhwe z’ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure. Ariko ni agatsiko k’aba ‘hooligans'”.
{hooligans – ni abantu bagambirira guteza abandi ibibazo}
Perezida Kagame avuga ko hari ubwo yumva bamwe mu banyaburayi babatera inkunga kuko ngo badakunda Kagame, bakumva uburyo bwo kumutera ari ugufasha iryo tsinda.
Faustin Twagiramungu kuwa gatatu yabwiye BBC ko niba Leta y’u Rwanda ishaka amahoro yakwemera kuganira nabo, ati: “Niba atayashaka [Kagame] nakenyere duhangane nawe”.
Urukiko rw’ubujurirre mu Rwanda rwatesheje agaciro icyifuzo cya Liyetona Joel Mutabazi wasabaga kurekurwa by’agateganyo akaburana ubujurire ari hanze .
Lt Mutabazi yajuririye uru rukiko avuga ko atemera igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare, igihano yahawe mu 2014.
Yabwiye urukiko ko afunze mu buryo bunyuranye n’amategeko anasaba ko rumurekura by’agateganyo ngo yivuze neza uburwayi.
Mutabazi yahunze u Rwanda mu 2011 ari umusirikare nk’uko biri mu byo aregwa, yafatiwe muri Uganda mu 2013 yoherezwa mu Rwanda. Mu maburanisha yabanje yavuze ko yashimuswe.
Muri Uganda hari kuburanishwa urubanza rw’abantu, barimo n’abasirikare, baregwa uruhare mu ‘kumushimuta no kumwoherereza u Rwanda’.
Uyu munsi umucamanza yatesheje agaciro inzitizi zose zatanzwe n’uruhande rw’uregwa mu iburanisha riheruka nk’uko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa wari mu rukiko abivuga.
Lt Mutabazi yari yabwiye urukiko ko arwaye cyane kandi atemererwa kuvurwa neza.
Yavuze kandi ko afungiye mu kato mu kigo cya gisirikare i Kanombe mu cyumba gito cyane, kitagira idirishya kandi kitinjiza umwuka uhagije, aho gufungirwa muri gereza ya Mulindi.
Uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rutemera ibyo yavuze kuko aha afungiye ari ishami rya gereza ya gisirikare ya Mulindi.
Uwunganira Joel Mutabazi ubushize yari yabwiye uru rukiko ko nta biteganyijwe cyangwa byatangajwe ko gereza ya Mulindi yaguriwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe.
Ku nzitizi z’uburwayi, umucamanza yavuze ko kuvuza imfungwa biri mu nshingano za Leta kandi ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe avurirwamo bifite inzobera zitaboneka henshi mu gihugu.
Liyetona Joel Mutabazi afatwa nk’ukuriye itsinda ry’abandi umunani bose baregwa ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu no kugirira nabi perezida wa repubulika.
Bamwe mu bareganywe nawe baherutse kubwira uru rukiko rw’ubujurire ko baretse ubujurire bwabo, ko bemeye kandi basabira imbabazi ibyaha bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare, ariko bizeye koroherezwa ibihano.
Icyemezo cy’uru rukiko ku busabe bwa ‘jenerali’ Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bwo kurekurwa by’agateganyo nacyo cyari gitegerejwe uyu munsi ariko cyimuriwe tariki 28 z’uku kwezi.
Umutwe wa politiki witwa Ihuriro Nyarwanda, RNC, utavuga rumwe na leta y’u Rwanda uri mu mahanga, wasohoye itangazo wamagana leta y’u Rwanda kuko iwita umutwe w’iterabwoba.
Mu nkuru dukesha igitangazamakuru Jambo News yanditswe na Emmanuel Hakuzwimana ku itariki ya 18 Kamena 2019 haravugwamo uburyo Leta y’u Rwanda yubatswe imitwe yitwara gisirikare mu bihugu by’i Burayi ariko cyane cyane ikaba yiganje mu gihugu cy’u Bubiligi aho ibiro bihagarariye u Rwanda biri kw’isonga mu kubaka iyo mitwe.
« Les services Belges ont été informés de l’existence d’escadrons de la mort rwandais en Europe »,(inzego z’ubutasi z’u Bubiligi zamenyeshejwe ko hari imitwe y’abicanyi y’abanyarwanda mu Burayi) iyi nteruri yavuzwe n’umuyobozi w’inzego z’ubutasi z’u Bubiligi muri Kamena 2018 yakojeje agati mu ntozi ituma ubwanditsi bw’igitangazamakuru Jambo News gikora iperereza ryimbitse kuri iyo mitwe y’abanyarwanda. Mu gihe kijya kungana n’umwaka mu maperereza yakozwe i Bruxelles, i Kigali ndetse tutibagiwe na Paris abanyamakuru ba Jambo News bakurikiraniye hafi imikorere y’udutsiko dukorera Leta y’u Rwanda dukora ibikorwa by’ubutasi mu bihugu by’u Burayi, utwo dutsiko inzego z’ubutasi z’u Bubiligi zikaba zatratwise “imitwe y’abicanyi”. Abanyamakuru ba Jambo News bashoboye kwegera abantu bakabakaba 10 bakorana bya kure cyangwa bya hafi n’iyo mitwe yitwara gisirikare ikorera Leta y’u Rwanda mu Burayi. Abo bemeye kuganira n’abanyamakuru ba Jambo News bababwira akarimurore kuri iyo mitwe Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles ikaba ari yo muhuzabikorwa w’ibi byose. (Umwirondoro w’abo batanze amakuru ntabwo washyizwe ahagaragara kubera impamvu z’umutekano)
Mu bihe binyuranye aya macakubiri yagiye atera amakimbirane akomeye kugera no kubwicanyi nk’uko tubizi mu mateka yacu.
Uyu munsi nanditse ngirango by’umwihariko ngaruke ku ngingo y’ingenzi nshaka kuburira Abanyarwanda b’umutima kugirango bakomere ku muco w’ubwitonzi no kwigengesera usanzwe uranga Abanyarwanda mu gihe dukomeje kubona ko leta ya Kagame igenda itoza bamwe mu Banyarwanda umuco mubi w’urugomo n’iterabwoba.
Ibyo nandika birava mubyo nabonye nk’umwe mu bashinzwe umutekano mu Ihuriro nyarwanda RNC, mubihe binyuranye n’ibikorwa tuba twahuriyemo.
Gusa ntagombye gusubira mubyabaye mubihe byashize ndavuga ku urugomo duherutse kugirirwa n’abambari ba Kagame ubwo twari mu myigaragambyo mu Bubiligi ku itariki ya 18/06/2019.
Binyuranye n’ibisanzwe abiyise intore za Kagame zifitemo ubugome bunyuranye n’ibisanzwe ku buryo zigaba ibitero ku bantu zibatunguye, zigahondagura cyangwa zikangiza ibikorwa n’ibikoreshonkenerwa by’abo batavugarumwe.
Iyi ni imodoka ya Thomas HABYARIMANA zamennye ikirahuri.
Iyi nayo ni iya Côme BIZIMUNGU.
Iyi nayo ni iya Côme BIZIMUNGU.
bikorwa nk’ibi rero byo gusagarira abantu ku maherere bigaragaza ko intore zabaye ibyihebe cyanecyane ko zibikora zititaye ku mutekano w’ibindi bihugu baba ngo zubahirize ubusugire n’umudendezo w’abaturage babyo ndetse n’inzego zabyo z’ubuyobozi.
Ikindi giteye ubwoba ni uko abo bantu baba bashyigikiwe cyangwa bakoreshwa n’ubutegetsi bwa Kigali ibinyujije muri ambassade.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019 kuri Kigali Convention Centre, abantu babarirwa mu bihumbi bakoze igisa nk’imyigaragambyo nyuma yo guhamagarwa n’abo bise ko ari abatekamutwe babasezeranya kubaha amafaranga y’insimburamubyizi mu cyiswe ” Wealth Fitness Event ” amakuru agera kuri Afrimax TV dukesha iyi nkuru n’uko Urwego Rushinzwe ubugenzacyaha RIB rumaze guta muri yombi abari bateguye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga yavuze ko bagikora iperereza ku bantu bose bihishe inyuma ya kiriya gikorwa cy’ubutekamutwe kiswe ‘wealth and fitness summit’, cyatangiye basaba abantu kwiyandikisha ku buntu binyuze kuri email, nyuma bakaza kubasaba gutanga amadolari. Col. Jeannot Ruhunga avuga ko abatanze ariya mafaranga kuri Mobile Money bo bazayasubizwa kuko byoroshye kubibona, naho ku bayatanze bageze kuri Hotel Radisson Blue (Convention Center) aho inama yagombaga kubera ngo abo bayahaye RIB yabafashe.