Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10374 articles
Browse latest View live

Perezida Kagame yikomye ikinyamakuru The Financial Times

$
0
0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda budacura imibare itari yo ku iterambere bugamije kwigaragaza neza.

Ikinyamakuru Financial Times cyatangaje inkuru y’icukumbura cyakoze ku mibare yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda n’ibyatangajwe na bamwe mu bayikozeho ubushakashatsi.

Mu kiganiro n’urubyiruko kuri uyu wa gatatu i Kigali, Bwana Kagame yasubiye kuri iyi nkuru, avuga ko abona ‘igamije kugaragaza nabi u Rwanda’.

Iki kinyamakuru kivuga ko icukumbura cyakoze ryerekana ko imibare itangazwa na leta y’u Rwanda ku igabanuka ry’ubukene yaba atari ukuri. 

Ati: “Natega n’uwari wese ko nta kintu kitari cyo… cyacuzwe… cyangwa cyahimbwe… ku iterambere turi kugeraho. Ibyo nta gushidikanya”.

Abashakashatsi bavuganye na Financial Times bavuga ko basesenguye imibare y’igabanuka ry’ubukene yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko babona ko ubukene butaba bwaramanutse ku kigero cya 6,9% ahubwo bwaba bwariyongereye.

Bwana Kagame yabwiye urubyiruko ko niba hari utekereza ko u Rwanda rufite ibibazo byo gukemura, “aho ntabwo yibeshya koko turacyafite ibibazo byinshi byo gukemura, kandi turi kubikemura”.

Inkuru y’ibyanditswe na Financial Times murabisanga hans Hasi mu nkuru ya BBC Gahuza-Miryango:

U Rwanda rushimwa n’amahanga gutera intambwe mu bukungu, kurwanya ruswa no kuvana ibihumbi by’abantu mu bukene nk’uko imibare y’ubutegetsi n’ibigo mpuzamahanga ibyerekana. Ikinyamakuru Financial Times cyandika ku bukungu cyakoze icukumbura ryerekana ko iyi mibare yaba atari ukuri.

Kuva mu 2000 Perezida Paul Kagame yajya ku butegetsi byagiye bitangazwa ko ubukungu buzamuka buri mwaka ku kigero niburacya 7%, ibi byatumye banki y’isi yiyemeza guha inkunga u Rwanda y’arenga miliyari enye(4) z’amadorari yo guteza imbere ubuzima, uburezi n’ubuhinzi.

Mu myaka ibarirwa mu icumi ishize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barimo n’abahoze mu butegtsi, bagiye bagaragaza ibyo banenga muri iri zamuka ry’ubukungu n’imibare y’ubukene, bamwe muri bo barishwe, abandi barafunzwe.

Bwana Kagame yatorewe manda ya gatatu mu 2017 n’amajwi 99%. Mu 2018, inkunga ya Banki y’isi yikubye inshuro zirenze ebyiri igera ku kigero itigeze igeraho, miliyoni 545 z’amadorari y’Amerika.

Gusa, isesengura ry’ikinyamakuru Financial Times (FT) ku ibarurishamibare ritangwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda rivuga ko iyo mibare atari yo nibura inshuro imwe, bigatuma hakemangwa iby’iterambere ridasanzwe ry’ubukungu n’ubunyakuri mu mubano w’ubutegetsi bw’u Rwanda n’umuterankunga mukuru wabwo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubukene bwakomeje kugabanuka kuva mu 2001 muri iki gihugu gituwe n’abantu miliyoni 12. Ariko isesengura rya FT ku mibare y’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda rivuga ko ubukene bwiyongere mu gihe kitari gitoya. 

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko, uko ubukene buhagaze mu gihugu biteye inkeke bitandukanye n’ibivugwa na Leta n’abaterankunga bayo. 

Financial Times isubiramo amagambo ya Diane Rwigara, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi wafunzwe amezi 12 nyuma y’uko yashakaga kwiyamamaza kuyobora u Rwanda, aho agira ati: “[Leta] irashaka kwerekana ko turi gutera imbere bityo igahisha mu by’ukuri uko ibintu bimeze”.

“Iyo uje hano nk’umushyitsi, ibintu byose usanga biteguye ngo utangare, ariko ukuri k’ubuzima kurahishe. Bigusaba kububamo ngo ubyemere”. 

FT ivuga ko mu 2015 hari umubare muto w’abahanga bakemanze imibare y’igabanuka ry’ubukene n’iterambere ry’ubukungu itangwa na leta y’u Rwanda, bituma mu 2016 u Rwanda rusubiramo isesengura ryarwo na Banki y’isi itangaza ibyarivuyemo umwaka ushize.

Ibyo abo bahanga bari babonye, bimwe byatangajwe muri “Review of African Political Economy”. Hari abemeje ko ibyo bakoze ari ubushakashatsi bwigenga, gusa byamaganywe na leta y’u Rwanda n’abo muri banki y’isi.

FT yakoze isesengura ry’ibyatangajwe n’abo bahanga, ingingo zirenga 14,000 n’ibiganiro n’abo bahanga bo muri za kaminuza ibona ko izamuka ry’ibiciro mu Rwanda risobanuye ko ubukene bwiyongereye hagati ya 2010 na 2014.

Leta y’u Rwanda na Banki y’isi bahakana ibyabonywe na Financial Times (FT), bashimangira ko imibare yabo ari yo y’ukuri.

Yusuf Murangwa, umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda ati: “Ibyo u Rwanda rwakoze mu kugabanya ubukene…nta gushidikanya ko ari byo. Byaragenzuwe”.

Bwana Murangwa avuga ko izamuka mu rwego rw’imari, kwiyongera kw’imisoro n’ibindi biranga ubukungu bitari gushoboka iyo ubukene buba nabwo bwariyongereye mu gihugu.

David Himbara, wahoze ari umuyobozi w’ishami rishinzwe ingamba na politiki mu biro bya Perezida Kagame kugeza bagize ibyo bapfa mu 2010 agahunga, avuga ko ikigero cy’ubukene mu gihugu ari imwe mu mibare ‘itunganywa’ n’ubutegetsi.

Ikinyamakuru FT gisubiramo amagambo ye agira ati: “Umubare wose kuri Kagame ufite icyo uvuze, yaba muri politiki cyangwa mu bukungu, ubwo nibwo buryo ahuzamo abaterankunga ntibite ku ihohotera akora ahubwo bagahanga amaso ku iterambere ry’bukungu. Agomba rero gukomeza kubereka ko imibare ari myiza”. 

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, gisesengura ibipimo by’ubukene gishingiye ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo. FT ivuga ko iki kigo kigereranya igiciro cy’ibitunga ingo (ziba zakoreweho ubushakashatsi) n’umurongo w’ubukene.

Kuva mu 2001, ibyatangajwe mu bushakashatsi bw’imibereho y’ingo n’ubundi, bigaraza ko buri gihe habagaho igabanuka ry’ubukene, ubushakashatsi bwa kane bwo mu kwezi kwa munani 2015 buvuga ko imibare y’ababa mu bukene yavuye kuri 44,9% by’abaturage ikagera kuri 39,1% mu 2015. 

Iyi mibare yahise igibwaho impaka. 

Gupima ikigero cy’ubukene, kimwe nko kubara ibindi biranga ubukungu, ni umwitozo usaba inzira zinyuranye zirimo nk’isuzuma ku bintu bitandukanye kuva ku bitunga abaturage igiciro n’agaciro kabyo kugera ku buryo igiciro cyabyo cyagiye gihinduka mu gihe n’ahantu runaka.

Kubera ibi, ibarurishamibare ry’u Rwanda ryiyemeje kuzamura urwego rw’ibyo rikoresha mu gupima umurongo w’ubukene kuva mu 2001.

Iki kigo kivuga ko kuzamura uru rwego byari bikenewe kuko n’abantu uko baryaga n’uko babagaho byahindutse.

Mu gihe ibihugu byinshi bihindura bikazamura urwego bikoresha mu gupima ubukene, ikigo cyo mu Rwanda ntabyo cyakoze mu bushakashatsi bwabanje nk’uko FT ibivuga, bigatera kwibaza niba ibishingirwaho ari ukuri mu igeraranya ry’ubukene mu 2011 no mu 2014. 

Mu gusubiza iki, ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda cyasesenguye ibyavuye mu bushakashatsi bwacyo nanone mu 2016, gitangaza raporo nshya kivuga ko cyakoresheje igipimo cy’igiciro cyo kubaho mu kugaragaza neza iby’igereranya ry’ubushakashatsi bwa 2011 n’ubwa 2014 mu by’ibiciro.

Ibyavuyemo, ntibitandukanye n’ibindi – ubukene bwaragabanutse – Bwana Murangwa avuga ko icyo babonye ari uko ubukene bwagabanutse ahubwo ku kigero cya 6,9% hagati ya 2011 na 2014. 

Isesengura rya FT kuri iyi mibare rinyuranya n’ibyabonetse, rikavuga ko ribonamo uburyo buhoraho bwo gushaka kuvuga imibare itari yo kuva mu 2015.

FT ivuga ko yabonye bishoboka gusa kuvuga ko ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6,9% mu myaka itatu mu gihe igipimo cy’igiciro cyo kubaho gitangazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda cyari kuba ari 4,7%. 

Mu buryo bworoshye kumva, ubukene bwari kuba bwaragabanutse kuri icyo gipimo kinini gutya mu gihe igiciro cyo kubaho ku ngo 40% zikennye cyane cyari kuba cyarazamutse ku rwego rwa 4,7% hagati y’ukwezi kwa mbere 2011 n’ukwa mbere 2014. 

Ubukene bwaba ahubwo bwarazamutse kuri 6,6%

Abahanga bo muri za kaminuza bane babajijwe na FT bavuga ko ibiciro mu bice by’icyaro mu Rwanda byazamutse ku kigero kirenze cyane 4,7% hagati y’iriya myaka ivugwa, kandi nacyo kikaba gifatwa nk’igipimo gitoya cyafashwe kugira ngo gitange imibare yifuzwa y’igabanuka ry’ubukene ritabayeho.

Sam Desiere, umushakashatsi mukuru muri Kaminuza ya Leuven mu Bubiligi yize ku mibare y’ubukene mu Rwanda, avuga ko ikigereranyo cy’igiciro cyo kubaho cyazamutse nibura kuri 30% hagati ya 2011 na 2014 ashingiye ku isesengura yakoreye imibare iri mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo.

Ibyo avuga byatanga imibare ivuga ko ubukene mu Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 6,6%. Bwana Desiere agira ati: “Uko ibiciro ku masoko bizamuka, niko ubukene bwiyongera”.

Bwana Murangwa ahakana ibyo gutanga imibare itari yo ku bipimo by’ubukene mu Rwanda, akavuga ko kuvuga ko ubukene mu Rwanda bwiyongereye hagati ya 2011 na 2014 ari ukwibeshya.

Iki kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko bidakwiye gukoresha igipimo cy’igiciro cy’ubuzima gusa mu kwerekana ko imibare yacyo hagati ya buriya bushakashatsi bwombi atari yo. 

Abahawe akazi na letay’u Rwanda bavuga iki?

Ukutabogama kw’inzira zikoreshwa n’abahanga mu bukungu mu kwerekana no kugereranya ibipimo by’ubukene bituma bikomera cyane kugera ku mwanzuro udashidikanywaho.

Gusa n’abahawe akazi na Leta y’u Rwanda nk’abahanga (consultants) bashidikanya ingingo y’ababahaye akazi ku igabanuka ry’ubukene.

Kompanyi yitwa Oxford Policy Management (OPM) yo mu Bwongereza yahawe akazi n’ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare ngo igifashe kurangiza isesengura mu 2015 nk’uko yabikoze no ku bundi bushakashatsi ku mibereho y’ingo bwabanje.

Ikipe ya OPM yasanze ubukene bwarazamutse ku gipimo nibura cya 6%, gusa ibi Leta y’u Rwanda yarabyanze nk’uko umwe mu bakozi b’iyi kompanyi utifuje gutangazwa na FT abivuga. 

Mu gihe icyo gihe mu kwezi kwa 12 amatora y’ivugurura ry’itegeko nshinga yari yegereje, abategetsi ngo bari ku gitutu cyo kugaragaza iterambere mu mibare, kuko imibare y’izamuka ry’ubukene itari kwihanganirwa nk’uko umukozi wa OPM abivuga. 

Nyuma y’ibyumweru mu biganiro ku buryo bushya Leta yifuzaga, OPM yahagaritse amasezerano kandi ntiyasinya kuri raporo ya nyuma nk’uko uyu mukozi abivuga. 

OPM yemereye Financial Times ko mu 2015 koko yari yahawe akazi ko gusesengura ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda ariko banze kugira ibindi barenzaho bisunze ibanga bavuga ko bagirira abakiriya babo. 

Muri Banki hari ababiona ukundi

Imbere muri Banki y’isi naho hari ibitekerezo binyuranye ku mibare y’ubukene mu Rwanda. 

Mu gihe ibiro by’iyi banki mu Rwanda bishyigikiye imibare ya Leta, abakozi batanu b’iyi banki banditse ibaruwa isa n’iburira ubuyobozi bw’iyi banki. Bimwe mu biyirimo ni ubwa mbere bitangajwe.

Mu ibaruwa yo ku itariki 01/12/2015 bandikiye Jim Yong Kim wayoboraga Banki y’isi, umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika n’abayishinzwe muri Kenya, Eritrea n’u Rwanda, bagira bati: “Ibikorwa bimwe biheruka biraganisha ku byago byo gutakaza ikizere kw’iyi banki niba ibikorwa byayo mu Rwanda bigumye mu murongo birimo”.

Aba bakozi mu ibaruwa yabo biyise “Professionals for Truth in Aid” bavuga ko “hari ukubeshya mu mibare itangwa n’ubutegetsi no kunanirwa gutanga imibare nyayo bweruye”.

Iri tsinda ntabwo ryigeze risubizwa, naryo ryarekeye aho.

Umwe mu banditsi iyi baruwa yabwiye FT ati: ” Twayohereje tutavuze imyirondoro yacu kuko twatinyaga kwihorera kuri twe [kwa leta y’u Rwanda]”.

Banki y’isi ivuga ko itakwemeza ubuziranenge bw’iriya baruwa ndetse niba yarakiriwe n’abo yandikiwe kuko yoherejwe inyujijwe mu buryo bwashyizweho na banki bwo gutanga amakuru mu ibanga.

Ibajijjwe ku mpungenge za OPM ku kuri kw’imibare y’ubukene mu Rwanda, Banki y’isi ivuga ko “yari izi ibyo biganiro [hagati ya OPM n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda] ariko itazi ibyumvikanyweho na leta n’uwo yahaye akazi”.

Banki y’isi ishyigikira uruhande rwa leta y’u Rwanda mu mibare ivuga ku bukene, mu kwezi kwa cyenda 2018 no mu kwezi kwa kane uyu mwaka iyi banki yashyigikiye raporo ya Leta ku isesengura ry’ubukene yitwa Revisiting the Poverty Trend in Rwanda, ishimangira igabanuka ryabwo.

Mu nyandiko iyi banki yanditse ko “nta bimenyetso yabonye by’amakosa cyangwa kubeshya”. 

Leta y’u Rwanda yishimira ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bwongereye umusaruro kuva mu 2008 bigatuma imibereho y’imiryango yo mu cyaro itera imbere. 

Gusa, Madamu An Ansoms, porofeseri mu masomo y’iterambere muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi avuga ko muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi iterwa inkunga na banki y’isi abahinzi bategetswe guhinga ibihingwa bimwe ahantu runaka.

Ibi ngo byongereye umusaruro ariko “binahungabanya ibiciro ku masoko” ku bihingwa abahinzi batahinze.

Prof Ansoms avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibintu binyuranye byakenesheje abahinzi batoya mu bice byinshi by’icyaro aho yakoreye ubushakashatsi hagati ya 2010 na 2014.

Ikinyamakuru Financial Times gisubiramo amagambo ye agira ati: “Nubwo abahinzi bagurirwaga ibigori byabo ku giciro cyiza, ijambo ryabo ryari rito ku giciro ugeranyije n’ibyo bahingaga mbere”.


Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko Rwanda Day yasubitswe gusa n’ubundi izabera i Bonn

$
0
0

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, rivuga ko itariki Rwanda Day yari kuzaberaho yimuwe abifuzaga kuyitabira bazamenyeshwa indi tariki mu gihe cya vuba.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Turamenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, yigijwe inyuma ku mpamvu zitaduturutseho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yasobanuye impamvu y’isubirwa rya Rwanda Day kuri micro y’umunyakuru Vénuste Nshimiyimana wa Radio Ijwi ry’Amerika:

Olivier Nduhungirehe aravuga iki ku bya Dr Richard Sezibera?

$
0
0

Mu nkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane uburwayi bwa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera.

Umva inkuru y’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Geofrey Mutagoma ku kutagaragara mu ruhame kwa Dr Sezibera:

Amakuru amwe agaragara ku mbuga nkoranyambaga yo aremeza ko Dr Richard Sezibera yarozwe ndetse yashizemo umwuka ariko ngo Leta y’u Rwanda ikaba yanga kubitangaza.

Human Rights Watch iratabariza abantu bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda

Umunyamakuru Tom Wilson yasobanuye impamvu yanditse ko u Rwanda rutekinika imibare y’ubukene

$
0
0

Ikinyamakuru The Financial Times cyo mu gihugu y’u Bwongereza giherutse kwandika inkuru ivuga ko Leta y’u Rwanda itekinika imibare kugira ngo yerekane ko bukene bwagabanutse mu gihugu.

Nyuma y’itangazwa ry’iyo nkuru havuzwe byinshi ndetse na Perezida Kagame yamaganira kure ibikubiye muri iyo nkuru.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika Vénuste Nshimiyimana yaganiriye n’umunyamakuru Tom Wilson ukorera ikinyamakuru The Financial Times cyo mu gihugu y’u Bwongereza wanditse iyo nkuru amubaza impamvu yahamije ko Leta y’u Rwanda itekinika imibare yerekana uko ubukungu bwifashe.

Mwakumva ikiganiro bagiranye hano hasi:

Hashize iminsi 30 Eugène Ndereyimana wo muri FDU-Inkingi aburiwe irengero

$
0
0

Uyu munsi hashize iminsi 30, Eugène Ndereyimana wo mu ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda aburiwe irengero, umugore we avuga ko amaze gucika intege, abana nabo baracyamubaza aho Papa wabo yagiye.

Yabuze ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi agiye i Nyagatare guhura n’abifuzaga kumva iby’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, FDU-Inkingi, yari ahagarariye mu ntara y’iburasirazuba, nk’uko umuyobozi w’iri shyaka yabibwiye BBC.

Ndereyimana w’imyaka 29 y’amavuko ni we wari utunze urugo rwe rugizwe na we, umugore we n’abana babiri b’imyaka irindwi n’ine.

BBC yagerageje kuvugana n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda ku makuru mashya y’ibura rya Ndereyimana, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Victoire Ingabire, umuyobozi w’iri shyaka, avuga ko Ndereyimana yari ageze hafi y’aho yari agiye gukorera inama maze abarimo bavugana nawe kuri telefone bamutegereje ntibongera kumwumva cyangwa kumubona abagezeho.

Hashize iminsi ine ibi bibaye, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, Modeste Mbabazi, yabwiye BBC ko bashyikirijwe ikirego ko uyu yabuze bagahita batangira kugikurikirana.

Mu gitondo cy’uyu munsi ku wa kane, Mwiseneza Joselyne umugore wa Ndereyimana, yabwiye BBC ko mu rugo bari mu gahinda kuko kugeza ubu nta nkuru ye barongera kubona, ukwezi kurashize.

Ni urugamba rukomeye

Madamu Mwiseneza avuga ko bikomereye umuryango we kubura umuntu wari ubatunze batazi niba akiriho cyangwa yarapfuye. 

Madamu Mwiseneza yagize ati: “Ntacyo abashinzwe gukora iperereza baratubwira. Njyewe urebye nacitse intege”.

Arakomeza ati: “Ni urugamba rukomeye, abana baracyari bato, ntabwo babashije kubyakira, bahora bamutegereje, bambaza ngo ese papa ari hehe?”

Mu kwezi gushize kwa karindwi, Madamu Ingabire uyobora FDU-Inkingi, ishyaka ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yabwiye BBC ko ibi atari bishya kuri bo iburasirazuba.

Yagize ati: “Mu 2016 twahapfushije undi wari uduhagarariyeyo witwaga Habarugira Jean Damascène, yatwawe n’umuntu wari umaze kumuhamagara birangira babonye umurambo, bamwishe”.

Umva ikiganiro Victoire Ingabire yagiranye na BBC kuri iki kibazo:

Ishyaka ISHEMA rirasaba ko IBUKA yaseswa!

$
0
0

Abayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bamaze iminsi mu mwiherero udasanzwe basuzuma byimbitse ikibazo nyakuri kibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda. Bagenze ku mwanzuro ko umuzi nyakuri w’IKIBAZO ari ishyirahamwe ryiyise « IBUKA ».

« IBUKA ni nk’indwara ya « Kanseri » ikomeje kumunga Ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda ».

Abanyarwanda bo mu moko yose barangije gutahura neza icyo IBUKA aricyo, muri kamere yayo no mu mikorere yayo. Twese tuzi ko IBUKA atari ishyirahamwe risanzwe, ritanga umuganda waryo mu kubaka igihugu. IBUKA ni Ishyirahamwe riteye ukwaryo.

Niyo mpamvu benshi bakomeje kwirinda kugira icyo batangaza kuri IBUKA kugira ngo hato badafungwa, bakicwa cyangwa bakaburirwa irengero kubera ububasha bw’umurengera IBUKA yibitseho.

1. IBUKA ni iki ?

Iyo witegereje imikorere yayo, usanga mu by’ukuri IBUKA ari UMUTWE W’ITERABWOBA(une organisation terroriste), wigaruriye inzego za Leta y’u Rwanda, ukazikoresha mu buryo bwo kwimakaza « idéologie raciste »,yemeza ko abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi bonyine aribo « banyarwanda bagomba kwitabwaho»,  bityo bakaba bagomba kwikubira  ibyiza byose by’igihugu.

Naho wakwitegereza kamere yayo nyakuri, ugasanga  IBUKA ari Ishyirahamwe ry’Abatutsi « extremistes » biyemeje guharanira inyungu z’Abatutsi baryemera bonyine.

2. Twibukiranye amavu n’amavuko ya IBUKA

« IBUKA-Mémoire et Justice » yatangiye yiyita Ishyirahamwe ritegamiye kuri Leta (Organisation non gouvernementale). Ngo yari ifite intego yo « Kwibuka jenoside, Guharanira ubutabera no Gutera inkunga abacitse ku icumu » ! 

Yatangiriye mu gihugu cy’Ububiligi taliki ya 16/08/ 1994, ikwirakwizwa mu bindi bihugu. Mu Busuwisi yatangijwe taliki ya 28/05/1995. Mu Bufaransa yahageze mu kwezi kwa Mata 2002 ndetse muri icyo gihugu iza kwemerwa nk’ishyirahamwe riharanira inyungu rusange (Association reconnue d’intérêt général) mu mwaka wa 2014. Yageze mu Buholandi mu 2003, no mu Butaliyani yaje kuhagera.

Mu gihugu cy’u Rwanda ho IBUKA yahatangijwe taliki ya 14/11/1995.

Nyamara haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga,  abashutswe ko IBUKA iharanira inyungu rusange, ntibatinze gutahura ko intego nyakuri za IBUKA zishingiye kuri « idéologie » rutwitsi y’irondakoko n’ivangurabwoko, yisabitse agatsiko k’abashinze IBUKA n’abayobozi bayo bakuru.

3. Dore inkingi 4 zubakiyeho imitekerereze, imyitwarire n’imigenzereze yabo :

(1). barwanya byimazeyo igitekerezo cy’ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi,

(2). bemera kandi bakigisha ko ubwoko bw’Abatutsi busumba ubwoko bw’Abahutu n’Abatwa (idéologie supremaciste)

(3). bakora ibishoboka byose kugira ngo abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi abe aribo bonyine bikubira ibyiza byose by’igihugu,

(4). bacengera kandi bakigarurira inzego za Leta y’u Rwanda (Inzego z’ubuyobozi bw’igihugu, Igisilikari, ubutabera, Ubukungu, Uburezi n’Imibereho myiza y’abaturage ) kugira ngo bazikoreshe mu gushyira mu bikorwa « idéologie supremaciste » yabo.

4. Dore bimwe mu bikorwa bifatika bigaragaza ko IBUKA ishyize imbere IVANGURAMOKO rikaze ryo mu rwego rwa APARTHEID:

(1). Gufata Ikigega FARG Leta ishyiramo amafaranga avuye mu misoro ya rubanda, IBUKA ikagihindura ikigega cyo gufasha abana b’abatutsi bonyine. N’abari bataravuka mu 1994 bitwa abacitse ku icumu bakarihirwa. Yewe n’abari hanze y’igihugu muri 1994 kabone n’abo mu miryango itunze ibya mirenge, barafashwa ; kubera gusa ko ari abatutsi !

(2). IBUKA yadukanye umuco mubisha wo gukoresha ingando zihariye abana b’Abatutsi bonyine, bityo ikabona uko ibacengezamo idéologie  yo «kwirobanura », bakumvishwa ko ntacyo bapfana na bagenzi babo b’Abahutu , ko ahubwo bakwiye kubasuzugura no kubanena,  ahantu hose no mu bihe byose.

(3). IBUKA yihaye ububasha bwo gutoteza no kugaba ibitero ku benegihugu bagaragayeho kugira amatwara yo kurwanya AKARENGANE no guharanira impinduka nziza mu miyoborere y’igihugu niyo nabo baba ari Abatutsi.

(4). IBUKA yihaye inshingano yo gushyira iterabwoba no kwandagaza umwenegihugu wese, ushatse kwerekana ko irondakoko ari ribi.

(5). IBUKA yihaye ububasha bwo gushyigikira no kogoboka abategetsi babi bahemukira abaturage, bagahonyora uburenganzira bwa rubanda.

(6). IBUKA yivanze cyane mu migendekere y’Inkiko Gacaca, ihimbira kandi ishinja benshi mu Bahutu ibyaha bikomeye batigeze bakora hagamijwe kubambura ibyabo, kubafungira akamama, kubasenyera imiryango no kubatesha agaciro.

(7). IBUKA yihaye inshingano yo guhiga bukware abenegihugu batari bake bahungiye mu mahanga, ibatesha umutwe, ibahimbira ibyaha, ibashumuriza inkiko, kandi barengana.

(8). IBUKA irwanya abakandida bashakaga kwiyamamariza imyanya y’ubutegetsi, ikabatera ubwoba abandi ikabahimbira ibyaha batakoze kugira ngo bareke kwiyamamaza.

(9). IBUKA ikurikirana n’abana bavukiye mu mahanga batazi n’iby’u Rwanda igamije kubabuza amahirwe yabo ngo ni uko ari Abahutu.

(10). IBUKA kandi nticira akari urutega Abatutsi bashakanye n’Abahutu n’ababanye nabo ikabita abajenosideri na « Fake Survivors » !

(11). IBUKA ikoresha ingufu zayo zose kugira ngo Abahutu biciwe ababo babuzwe uburenganzira bwo gushyingura ababo mu cyubahiro no kubibuka.

(12). IBUKA ikora n’andi mahano menshi tutiriwe turondora hano ababaza abanyarwanda bikomeye.

          UMWANZURO

  • Nk’uko bigaragarira buri wese ko IBUKA ari Ishyirahamwe ry’Abatutsi b’indobanure bifuza gukomeza gukoresha inzego za Leta ngo bikubire ibyiza byose by’igihugu ;
  • Kubera kandi ko IBUKA yagaragaye nka ya ndwara mbi cyane yitwa « Kanseri » ikomeje kumunga ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ;
  • Abayobozi bose b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda barasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yakoresha ububasha ahabwa n’amategeko agasesa uwo « mutwe w’Abatutsi b’abahezanguni urangwa n’amatwara nk’ay’abaNazi » kandi abayobozi bawo bose bigize  » INKWIRAKWIZABUMARA »bagakurikiranwa n’inkiko.

Niba Leta ya Paul Kagame idashoboye kwipakurura abo bahezanguni, bizaba ngombwa ko « Rubandigooka » ihagaruka ikabyikorera.

Bikorewe Montréal, taliki ya 16/8/2019

Umutaripfana Nadine Claire KASINGE,

Perezida w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO

$
0
0

Imyaka 25 irashize u Rwanda rugwiririrwe n’amahano y’ ubwicanyi   ndengakamere bwa Jenoside. Iyo Jenoside ikaba yarakorewe ubwoko bw’abatutsi bari mu Rwanda, hagwamo na bamwe mu bahutu batavugaga rumwe na leta ya Habyarimana n’iy’abatabazi.  

Ubwo Indege yari itwaye umukuru w’ igihugu Habyarimana n’abo bari kumwe yahanurwaga n’ ingabo za APR nibwo Jenoside yatangiye nubwo abatutsi bari bamaze igihe bicwa. Ibi byemezwa n’abahoze bari mu ngabo za APR. Reka nshimire abo bagabo b’ intwari kubera ko biyemeje kwitandukanya n’ ikinyoma cya FPR inkotanyi cyo gucuruza Jenoside yakorerwe abatutsi. Nyamara kugeza uyu munsi, bamwe mu bacitse ku icumu ntibaramenya ko inkotanyi ari zo ziri ku isonga ry’ iyicwa ry’ababyeyi, abana ndetse n’ abavandimwe babo. Ibyo babikoze bashaka kugira ngo bagere ku butegetsi, kuburyo twavuga ko aribo nyirabayazana wa Jenoside.

Aha nasabaga abazi ikinyarwanda neza, muzansobanurire icyo izi mvugo zisobanura, ngo”ushaka kurya umureti arabanza akamena amagi”, “iyo ugiye kwica inzoka yizingiye ku gisabo ukubita inzoka utababariye igisabo»,hari n’ indi mvugo yumvikanye cyane ku Murindi wa Byumba igira iti, “ umututsi ni uwo turimo gusangira impungure”!

Byumvikane neza ko FPR itaje mu Rwanda ije kurokora abatutsi, ahubwo yaje yishakira ubutegetsi, kubera ko itangira urugamba rwiswe urwo kubohora abanyarwanda, nta bwo guhagarika Jenoside byari biri mu mishanga yabo! Reka da! Ahubwo rwari urugamba rwo gufata bugwate u Rwanda n’ abanyarwanda, no kumarisha abatutsi bari bari mu gihugu, ndetse n’abahutu bifuzaga ko abanyarwanda baba muri demokarasi isesuye ariko ibyo bikaba byari ibanga ry’ agatsiko ka bamwe muri FPR.  

N’ikimenyimenyi, mu gihe imirambo y’abatutsi yari icyanamye ku misozi nta n’ubwo babashije kwihanagana ngo babanze bayishyingure! Ahubwo bo bari bibereye mu kubyina intsinzi, mu gihe inkongoro, inkona n’ imbwa zari zirimo zirya imibiri y’ abacu! Ibyo byose ndabyibuka intimba ikanyahuranya umutima. 

Urwo rukundo birirwa baririmba bakunze abatutsi bari bari mu Rwanda; rutatumye bahagarika kubyina intsinzi ngo bafashe abo bacikacumu gushyingura imibiri y’ababo, yarimo iribwa n’imbwa, ingurube n’inkongoro n’inkona ku gasozi, ni urukundo nyabaki?

Ubwo business yaritangiye yo gucuruza amagufwa, badutegetse gutaburura amagufwa y’abacu, bajya kuyanika mu nzibutso kandi baratubwiraga ko bagiye kubashyingura mu cyubahiro.  Nyamara mbere twe dushyingura imibiri y’ abacu, ntibadutabaye nyamara bo bari baryoshye bibereye mu kubyina intsinzi.  Ubundi bakatubaza badushinyagurira uko twasigaye, ngo kuki wowe utapfuye? Ubundi ngo umututsi ni uwapfuye! Ubwo baduhimbaga amazina menshi ngo turi ba kavukire, abakobwa bacu ngo ni “abasopecya “(ngo impamvu batishwe ni uko bihonze Interahamwe, ndetse n’ inkotanyi zije zikomerezaho zibabohoza zibyita intsinzi, nka sitasiyo ya essence yitwaga sopecya (ubu yahinduwe sopetrade) yo mu Kanogo yanywereyeho n’Interahamwe ndetse n’ inkotanyi zije zikomerezaho).

Simpakana ko Interahamwe zitishe abatutsi, ariko nibaza ukuntu ubuyobozi twari dufite mu Rwanda, bwaguye mu mutego wa FPR, bukananirwa no kubwira abaturage ngo musigeho kwica bene wacu b’abanyarwanda! Ahubwo intero ikaba imwe ngo umwanzi ni umututsi, kugeza ubwo umuturage yica undi kandi bari baturanye, barareranywe, bariganye, baranywanye, barashyingiranye, barabyaranye muri batisimu, …

Igitangaje rero, Jenoside yabaye inyundo ikomeye iyi leta ikubitisha umuntu uwo ariwe wese, ushatse kuvuga ibitagenda neza mu Rwanda: abahutu bose basigaye bitwa « abajenosideri », uretse abemeye kuba abarenzamase nka Nduhungirehe, Rucagu, Ngirente, Bampoliki, Evode, … kugeza ubwo n’ abana babo bategekwa gusaba imbabazi z’ ibyaha bya ba se. Kandi nubwo babujije amahanga gutabara abatutsi barimo bicwa, ntibatinya no kubigira igikangisho ku mahanga bayashinja ko atatabaye igihe abatutsi bicwaga.

Igiteye agahinda rero noneho, ntibanagitinya kuvuga ko mubacitse ku icumu harimo fake survivors “abaricitseho ataribo”, buriya nizere ko hari n’abishwe bataribo “fake victims”; ndetse no kwita abacitse ku icumu collabos “abafatanyabikorwa” b’abakoze Jenoside, kuba baragumye mu gihugu babihinduye icyaha cyo kuba barafatanyije na MDR/MRND, nkuko wa muzindaro mushya w’agatsiko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza yabivuze ku rukuta rwe rwa tuwita(twitter). Ndetse noneho umututsi utemeye kuba mu mutaka wa FPR, bavuga ko we arenze kuba umujenosideri (pire que les “genocideurs “, or worst than “genocidors”) nkuko umuhezanguni Jean Damascene Bizimana yabivuze ubwo hamurikwaga igitabo” Amakayi y’urwibutso”.

Biratangaje, biranababaje, biteye n’ isoni kumva ko mu barokotse iryo rimburabatutsi ngo noneho harimo abanegasiyonisite (negationiste) bahakana Jenoside yabakorewe, nkuko umuhezanguni Tom Ndahiro alias Peter Mahirwe wiyise umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi aherutse kubitangaza muri ya Kangura nshya yitwa ”umuvugizi.wordpress.com”.     

Ubwo urugamba rwo guhagarika genocide, nako rwo gufata ubutegetsi rwari rurangiye, siloga (slogan) nyinshi zaratangajwe, hari iyavugaga ngo “Jenoside ntizongere ukundi “Never Again Jenoside”; nyamara bwari uburyo bwo guhuma amaso abarokotse, ngo bibwire ko baguye mu biganza by’ abacunguzi bakibagirwa ko utazi ubwenge ashima ubwe.

Kugeza uyu munsi, abibwiraga ko bacitse ku icumu baracyaritunzweho na FPR; buri munsi baricwa, baburirwa irengero, bamwe barasogotwa, ngo biyahuye, abandi ngo birashe; bikagera naho bagakangishwa ko” abashatse kubarimbura bagikomeje umugambi wabo”. Ariko se abo bicanyi bamenera hehe izo ngabo zivugwa ko zifite ubutwali budasanzwe! Nonese ko mu Rwanda umutekano ari wose, ndetse warenze n’ imbibi zarwo, n’amahanga akaba aza kubigiraho, ubwo bwicanyi buturuka hehe mu Rwanda rwa Kagame? Nonese ingabo zahagaritse Jenoside zananirwa guhagarika ubwo ubwicanyi bukorerwa abo bavuga ko barokoye? Nonese izo ngabo zahagaritse Jenoside zaba zarimutse mu Rwanda?

Umwari Diyane Rwigara yatanze impuruza aho kugirango yikirizwe, yambikwa icyasha nk’aho hari icyaha yakoze! Nyamara gutabariza uri mu kaga byakabaye umuco wa buri munyarwanda wese. Ibyo Diyane yari yakoze byari ibyo gushimirwa ndetse n’ abandi bakabigira inyikirizo nkuko ubundi byahoze mu muco nyarawanda ko gutabara no gutabarana ari ubutwari.

Reka nibutse ko abayobozi ba IBUKA na CNLG twibeshyaga ko bahagarariye inyungu z’ abacitse ku icumu. Iyo witegereje neza, usanga ahubwo ari abashumba baragiriye agatsiko ka FPR. Akaba aricyo cyatumye bihanukira bakavuga ko Diyane yihaye inshingano zitari ize zo kuvugira abacitse ku icumu, nkaho kubavugira ari umwihariko wa bamwe! Mbese barifuza ko baguma bakicwa? Mbese ni nde kamara mu kuvugira abacitse ku icumu? Dore ko aho bahereye bicwa nta numwe muri aba bayobozi wigeze yamagana iyicwa ryabo. Njye nkurikije amagambo umuyobozi wa IBUKA na CNLG bavuze, bagaragaje ko mu birebana n’iyicwa ry’abacitse ku icumu, ari abafatanyabikorwa ba FPR.  Kuko FPR yayishyize mu kwaha kwa yo, iyikorera kuruta uko ikorera abacitse ku icumu!  

Ese nyuma y’ imyaka 25 dukwiye kureka IBUKA na CNLG bagakomeza kurebera iyicwa ry’ abacitse ku icumu ntawe uvuga?  

Uko byamera kose, FPR n’abayifasha bibuke ko nta muntu muzima utekereza neza ugomba kugwa mu mutego umwe inshuro ebyiri! Kereka bibaye ukwiyobagiza! Koko urwishe ya nka ruracyayirimo! Niba bo ntacyo bakora ku nshingano zabo zo kurengera abacitse icumu twe ntituzabibemerera.

Nkuko umuhanzi Rugamba Sipiriyani yabiririmbye nanjye uwangira nk’ umuhanga nkavugana n’ Imana nayisaba igasubiza imyaka inyuma ikagera muri 1990, maze nkareba ko abanyarwanda bakongera guheka impyisi rupiyefu inkotanyi. Abacu bishwe bo, aho bari barabireba bakabigaya.

 Nkaba nisabira abacitse ku icumu gutinyuka bagaharanira icyubahiro cy’ abacu bishwe ndetse n’ abanyarwanda bose bakareka kuguma kurebera itotezwa n’ iyicwa ry’abacitse ku icumu rya Jenoside n’ abandi banyarwanda kugeza babonye ubuyobozi burengera abanyarwanda bose ntabusumbane.

 Emmelyne MUNANAYIRE 


Impaka zabaye ndende hagati ya Justin Bahunga n’abanyamakuru Didas Gasana na Tharcisse Semana ku mikorere ya P5

Ubuzima butangaje uyu mwana yanyuzemo||Yari umwana ukina n’abandi abikurwamo n’amasasu

$
0
0

Mu buhamya bwa Jean Pierre aratubarira ukuntu ari umwana muto yatanye n’ababyeyi akajya yirirwa abaririza aho bari. Yarahangayitse cyane ku buryo yasenze amasengesho ya nyuma inshuro nyinshi.

Dr David Himbara arashimangira ibyavuzwe na Financial Times.

$
0
0

Kuri radio URUMURI, Dr David HIMBARA arashimangira ko ibyatangajwe na Financial Times ku buryo u Rwanda “rwatekinitse” imibare ku birebana n’ubukene ari ukuri akanaduha izindi ngero zerekana ko ibyo FPR ivuga ko yagejeje ku banyarwanda byose ari ibinyoma.

Tom Ndahiro ntabwo ari umuntu nataho igihe: Victoire Ingabire

Ndi uwa nyuma warokokeye i Mbandaka

$
0
0

Ubuhamya bw’umuntu warokokeye muri Congo ari umwana mutoya. Ababyeyi be barishwe akajya yicwa n’inzara.

Byageze aho akajya acunga abagiye kurya nawe agakoramo. Yari apfiriye muri Congo aza gukizwa n’abanyekongo bamwurije ubwato bwa nyuma bwahagurutse i Mbandaka.

Sinaburiwe irengero!: Karasira Aimable

Kuba umurwanashyaka wa FDU hasabwa iki ? – Tharcisse Nsengimana


Mu Rwanda hashinzwe irindi shyaka rya politiki

Faustin Twagiramungu mu isabukuru y’imyaka 28 muri politiki: yishe iki, yakijije iki?

$
0
0

Faustin Twagiramungu uzwi cyane ku izina rya RUKOKOMA, mu myaka 28 amaze akora politiki yishe iki? Yakijije iki? Muri iki kizami cy’umukino wa politiki wamuha amanota angahe: yaratsinzwe cyangwa yaratsinze?

Ni mu kiganiro na Didas Gasana na Tharcisse Semana mu kiganiro UKURI K’UKURI.

Angola:Museveni na Kagame bumvikanye kurangiza ibibazo

$
0
0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi basinye amasezerano yo kurangiza ibibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano y’ubwumvikane bayasinyiye muri Angola hari abategetsi batatu; Perezida Joao Lorenco wa Angola, Tshisekedi wa DR Congo na Sassou Nguesso wa repubulika ya Congo.

Bamaze kuyasinya, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ati: “Tugiye gukemura ibi bibazo byose”.

Abategetsi b’u Rwanda bashinja aba Uganda gufunga umupaka bitemewe n’amategeko no guhohotera abanyarwanda muri Uganda.

Ibi byatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda baciye ku mipaka yo ku butaka, bigira ingaruka ku buzima bw’abatari bacye n’imiryango yabo.

Uganda ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda, ndetse ikavuga ko bamwe mu bafatwa ari abakekwaho ibi bikorwa.

Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwagize ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. 

Ubu bwumvikane bwagezweho uyu munsi nyuma “y’ibikorwa byo kunga impande zombi byakozwe na Angola ifatanyije na DR Congo”, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu muri Angola bibivuga.

Mu byo bumvikanye, harimo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”, harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko “atekereza ko bidakomeye cyane kurangiza byinshi mu bibazo bafitanye” ngo nubwo byafata igihe kinini kuko n’iyi ari intambwe ikomeye.

Bwana Kagame na Bwana Museveni mu masezerano yabo bumvikanye gushyira imbere ibiganiro mu kurangiza ikibazo cyose hagati y’ibi bihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bibivuga.

Aba bategetsi kandi biyemeje kuzahura ibikorwa by’ihuriro ryitwa ICGLR rihuje ibihugu byo muri aka karere rigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ivugwa cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Perezida Kagame yashimiye byimazeyo umuhate wabo “mu kubafasha kubona ibisubizo hagati y’u Rwanda na Uganda”.

BBC

Kwemera ko watsinzwe nabwo ni ubutwari: Victoire Ingabire

U Rwanda ruvuga ko ibibazo na Uganda bitarangiye aka kanya

$
0
0

Ubwumvikane bwo kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda bwashyizweho umukono u Rwanda ruvuga ko icyo ari kimwe, kubyubahiriza bikaba ikindi.

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda ushinzwe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC ko kugeza ubu bakomeje “kutagira inama” abaturage b’u Rwanda kujya muri Uganda.

Don Wanyama, umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yabwiye BBC ko igikomeye mu byo abategetsi bombi bumvikanye ari ugufungura imipaka.

Yemeza ko u Rwanda ari rwo rwafunze umupaka warwo bikabangamira ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka kugeza ubu u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna – wakoreshwaga cyane hagati y’ibihugu byombi kuko ariyo nzira ya bugufi igera i Kigali – ruvuga ko uri gusanwa.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko “bagiriye inama” abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bahohoterwa, bafungwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo. 

Uganda nayo ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, ndetse ikavuga ko bamwe mu bafatwa ari abakekwaho ibi bikorwa.

Abanyarwanda bakoresha umupaka w’ubutaka kuva mu kwezi kwa kabiri ntibemererwa kwambuka n’uruhande rw’igihugu cyabo, ababashije gutega indege zijya muri Uganda bo barazitega.

Don Wanyama avuga ko Perezida Kagame yatangaje ko hari ibyo bakirangiza ku mupaka nyuma bazahita bawufungura.

Bwana Wanyama avuga ko ubu buri gihugu gitegerejweho gukora ibyumvikanyweho mu gihe cya vuba, gusa ntiyavuze icyo gihe uko kingana mu byumweru cyangwa amezi.

Umupaka wa Gatuna
Kuva mu kwezi kwa kabiri, u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna ku modoka nini, uyu wakoreshwaga cyane ku bicuruzwa biva muri Uganda biza mu Rwanda kuko ari inzira ya bugufi, ubutegetsi bwavuze ko uri gusanwa, byahungabanyije ubukungu cyane cyane bwa Uganda yohereza ibintu byinshi mu Rwanda

Bwana Nduhungirehe avuga ko bizera ko Uganda izafungura Abanyarwanda avuga ko bafungiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ari nayo mpamvu “y’inama” avuga ko bagiriye Abanyarwanda.

Ati: “Aya masezerano uko ateye ubundi yakagombye kurangiza ikibazo, ariko gusinya amasezerano ni ikintu kimwe no kuyubahiriza ni ikindi”.

Abajijwe niba Abanyarwanda ubu bagiye kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byambukiranya imipaka bajya muri Uganda, yavuze ko aka kanya ibibazo bitarangiye.

Yasubije ko babanza kureba ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa. 

Ati: “Ntabwo ibibazo birangiye, nitubona abanyarwanda bafunguwe, batagihohoterwa muri Uganda icyemezo kizafatwa cyo kongera kwemerera abanyarwanda kujya muri Uganda kuko ubu tubagira inama yo kutajyayo”. 

Mu byo Bwana Kagame na Bwana Museveni bumvikanye harimo ingingo yo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”.

Impande zombi ntabwo zasobanuriye BBC icyo gihe cya vuba gishoboka uko kingana.

Viewing all 10374 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>