Kongere ya FPR: Polisi Denis yatinye kuvuga, Bampoliki we asaba kumukiza abamutega imitego
Kabarebe yemeje ko nta sasu na rimwe ryakoreshejwe mu kwica impunzi muri 1996.
Mu nama ya FPR yabereye i Rusororo ku itariki ya 21 Ukuboza 2019 Gen James Kabarebe yavuze ibigwi bya FPR ku bijyanye n’umutekano mu myaka 32 imaze.
Dr Augustin Iyamuremye ati Iyo menya FPR mbere niyo mba nararahiyemo
Kigali: Benshi bamaze gufungwa bazira kwamagana isenyerwa ririmo kubakorerwa.
Ijambo ryo gusezera Perezida Pierre Nkurunziza yabwiye abasirikare n’abaporisi
Victoire Ingabire: ikiganiro kuri Vision 2020
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, Victoire Ingabire umukuru w’ishyaka DALFA Umurinzi yatanze ikiganiro akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Facebook
MANIRAGUHA VENUSTE USANZWE AKORESHWA N’INZEGO Z’UBUTASI ZA KAGAME MU GUCA IBICO BY’UBWICANYI, UBU NONEHO ARIMO KWIGISHWA GUSHINJA MU NKIKO!
Maniraguha Venuste ni mwene Rukara na Nyakadende akaba akomoka mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagali ka Kamashangi, Umudugudu wa Burunga, akaba atuye mu Karere ka Rubavu aho akora akazi k’ubugeni (Kwandika ku mazu, gukora amakashe,…) Yandikira kandi abantu ku mashini, agakora ubutumire bw’ubukwe n’ibindi (Secretariat Public). Akaba yarabashije no kwiyoberanyiriza mu nsengero, aho ari umucuranzi…! Iyi mirimo akora imufasha kwihisha mu bantu ari nako abatungira agatoki abateza ba shebuja. Kuri ubu, iki gisahiranda cyasimbuje ubwonko inda, kimaze kwicisha no gufungisha abantu batagira ingano.
Amakuru yizewe neza afitwe n’ijisho ry’Abaryankuna, ni uko uyu Venuste, abicanyi ba Kagame bamwereka abantu bashaka kwikiza bakumvikana ubufaranga bazamuha maze agakora uko ashoboye akabatura mu cyaha, yarangiza agahamagara ba Shebuja maze akabwira bagenzi be ko birabuye ngo buri wese akize aye! Ubwo bakaba bamunyujije mu cyanzu abandi bakabanyuza mu ryoya!
Uyu Venuste Maniraguha amaze igihe kirekire afungisha abantu abinyujije mu kwinjiza abantu muri business yo gukora amafaranga (Amakorano cyangwa y’ibicupuri) y’amanyarwanda n’amadorali y’Amerika yarangiza we agasigara aho. Inzego z’iperereza nka RIB zirabizi ariko kuko arizo zimutuma araho arakomeza akoreka imbaga. Ibi byo gucuruza amafaranga byo aranambuka akajya kubikorera n’i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo! Si ibyo akora cyangwa ngo akoreshwe, bahindura umuvuno bitewe n’uwo bashaka kwica cyangwa gufunga!
Amakuru tuvana ahantu hizewe, ni uko ubu noneho akomerewe, kuko arimo kwigishwa kujya kuba umutangabuhamya w’ibinyoma mu rubanza ariko akaba atari gufata ayo masomo neza kuko abo bashaka ko ashinja asanzwe atabazi, bakaba ntakintu na kimwe bigeze bakorana cyangwa bakoeresha iwe, cyane ko ari abanyakigali, akaba umunyacyangugu, bakaba batuye i Kigali mu gihe we atuye Rubavu.
Nk’uko Bank zakundaga kumanika amafoto y’abazambuye aho abazigana bose bareba (abo bitaga ba Bihemu), natwe tubagaragarije uyu Maniraguha Venuste ngo mumenye ko we atari Bihemu gusa, ahubwo ko ari Icyorezo. Abantu amaze kwicisha no gufungisha ntibagira ingano. Umubonye umugendere kure kandi ntubure kumutungira agatoki mugenzi wawe ngo amenye uko amwitwaraho, mugihe dutegereje ko igihugu kizabona ubuyobozi nyabuyobozi bukamukanira urumukwiye nk’uko bitegerezwa kugenzwa kuri ba shebuja bamutuma!
Ibi byo gutoza abatangabuhamya bw’ibinyoma si bishya mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Hari abo byakijije n’abo byarangiye babaye abasazi kubera kwemera kurya amafaranga y’amaraso ukajya kubona ukabona umuntu w’inzirakarengane bamukatiye burundu cyangwa aranishwe, bikagira ingaruka ku muryango we no kubandi baturage muri rusange, hejuru yo gusimbuza ubwenge inda!
Urubanza Maniraguha Venuste ari gutorezwa kuba umutangabuhamya mo tuzarubatangariza ubutaha. Uwaduhaye amakuru amaze kutubwira ko byemejwe cyangwa byananiranye!
Ibi Venuste arimo gukoreshwa byakoreshejwe n’ Umwamikazi Yezebeli uboneka muri Bibiliya mu gitabo cya mbere cy’Abami, aho yoheje umugabo we Umwami Ahabu, kunyaga uruzabibu rwa Naboti, akoresheje abatangabuhamya b’ibinyoma, aho yagize ati: “ Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo. Imbere ye muhashyire abagabo babili b’IBIGORYI bamushinje bati ‘watutse Imana n’umwami’. Nuko muhereko mumujyane mujye kumutera amabuye mumwice”. 1Abami 21:9-10.
Abagabo b “ibigoryi” ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, si Maniraguha Venuste gusa! Abanyarwanda babonye benshi cyane. Ariko iki ni igihe cyo kwikebuka. Kuko aba bagabo boretse imbaga kandi bazabibazwa mu gihe gikwiriye!
CYUBAHIRO Amani
Intara y’Uburengerazuba.
NI NDE UZABAZWA IZI MPUNZI Z’ABAHUTU ZICWA?:Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin
Abateruzi b’ibibindi koko?
Mbere y’uko uyu mwaka urangira, nifuje kubwira abo duhurira aha ko iyi mvugo yo kwitana abateruzi b’ibibindi jye ntayishimira kubera impamvu ntanga:
Impamvu ya mbere ni uko ari ugutesha agaciro umuco wacu wa kinyarwanda wo kubana kivandimwe no guturana inzoga. Inzoga imara urubanza kandi igomba kugira uyikorera. Hari benshi babihinduyemo ikibazo cy’amoko ariko nyamara ni umuco wa kivandimwe. Ntawakorera uwo yanga cyagwa asuzuguye urwagwa ngo ajye kugukurira ubwatsi, kugusabira cyangwa kugutebukiriza umugeni. Abibwira rero ko abikorera inzoga ari abahutu gusa baribeshya bakanabeshya n’abatazi umuco. Iyo ufite urubanza wiyambaza umusore w’umuturanyi w’inkoramutima akaba ari we ugutwaza ikibindi cy’urwagwa. Akajyana n’umukobwa wawe cyangwa umukazana wawe cyangwa umukobwa wo mu baturanyi wikoreye igiseke mukazinduka. Urabashorera ukajya kuvugira inzoga ijambo cyangwa ugatumayo umusaza ukuruta uri bukubahishe iyo wohereje ubutumwa. Uwo muntu ugutwaza urwagwa kumutesha agaciro usa n’umwita umucakara ni ukugomera umuco. Guterura ibibindi, kubitwara, yewe no gusuka inzoga mu ruvumbiro ni ibintu bisanzwe bitagira ubwoko.
Impamvu ya kabiri ni uko muri iyi minsi iyo mvugo ikunze gukoreshwa batunga agatoki abahutu bari mu buyobozi bwa leta i Rwanda. Ibi na byo simbyishimira n’ababibita ndabanenga. Niba abantu barahisemo kuba mu gihugu kuki wababuza no kugikorera? Kiriya gihugu kirimo abaturage barenze miliyoni umunani ni kuki hari abumva kitagira abagikorera umunsi ku wundi ? Ikintera impungenge ni uko bamwe mu bita abandi abateruzi b’ibibindi bafite imiryango mu Rwanda, ikeneye kwigishwa, kuvurwa, kubona services zinyuranye, baganira baha amafaranga ariko bakumva abakorera abaturage ari abateruzi b’ibibindi. Cyangwa bakanumva ko abateruzi b’ibibindi ari abandi bose uretse abo mu miryngo yabo kandi na bo bari mu gihugu.Nirinze kuvuga amazina y’abantu ku bushake ariko nsanga dukwiye guha amahoro abiyemeje kandi bakabasha gukorana na leta ya FPR, tukareka bakigeragereza aho kubacunaguza nk’ababatunze. Niba baterura ibibindi se bikaba bibatunze turabashakaho iki? Twabaretse bakigeragereza niba batabirengaho ngo bagire uwo birirwa batuka ku gasozi. Igihugu gikeneye abagikorera, babishoboye nimubahe rugari aho kubumvisha ko atari bo bikorera. Si bo bahembwa ku kwezi? Si bo bahagararira igihugu iyo babikeneweho? None se niba batanafata ibyemezo byose twabaretse bagafata ibyo bemerewe niba bo barabihisemo turabashakaho iki?
Abandi bitwa abateruzi b’ibibindi ni abari hanze bari mu mashyaka y’abahoze mu butegetsi bwa FPR ariko ubu bakaba barabuhunze. Ubirebera kure abona bakeza uwanyazwe . N’ubwo byaba byo ariko, niba bo barabihisemo dukwiye kubaharira ibyo bahisemo ntitwivange mu byabo. Kwirirwa tubatoteza tubita abateruzi b’ibibindi ni nko kubabwira ko bakwiye kujya ahandi batazabiterura ahubwo bazabiterurirwa kandi tutanahabereka. Ibyo na byo nkabona ari ukwivanga mu buzima bwabo nta mpamvu.
Impamvu ya gatatu intera kutishimira iyi mvugo ni uko mbonamo ikintu gisa n’igitugu n’iterabwoba. Kuri jye mbona ari ukubura inema y’UBWOROHERANE. Le manque de tolérance. Niba umuntu afite ibyo yahisemo ni kuki tutabimuharira tutabyivanzemo? None se liberté d’opinion, liberté politique, liberté de choisir twirirwa turirimba twazayigeraho ryari n’ubu tudashobora kuyemerera abo tubana ubu uyu munsi?
Iyi mvugo rero y’abateruzi b’ibibindi nsanga ari ihohotera mu rindi, ikwiye kutuva mu mutwe, tukayishyira hasi, tukareka buri wese agakora ibintu uko abyumva, agakorana n’uwo ashaka kandi akaba aho ashaka natwe tugakora neza ibyo twahisemo. Uko tuzitwara ni byo bizatuma ba bandi tunenga imyitwarire badusanga kuko bazaba babona hari icyo turusha abo tubona nk’ababahatse uyu munsi.
Muzagire umwaka mwiza na Noheli nziza
Jean Claude Nkubito (Facebook)
Yarokotse ubwicanyi bwayobowe na Kagame, Kayumba Nyamwasa, Richard Sezibera na Rugambwa mu Ruhengeri
UMUJAGARARO(STRESS) MU NZEGO NYINSHI☺☺BAYOBOYE IBIHUGU BATARIZE AMASHURI AKOMEYE
Mu gicuku saa munani z’ijoro umunyamakuru yasuye imvura ibamereye nabi
Urubanza Major Sankara ashinjwamo ibyaha 17 rwasubitswe.
Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’iz’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’U Rwanda rwasubitse iburanisha ry’urubanza rwa Callixte Nsabimana “SANKARA” bisabwe n’ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari urundi rubanza ruregwamo abasirikare bari baragitorotse bakinjira mu mutwe wayoborwaga na Sankara.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari impungenge z’uko urubanza rwa Sankara rwaba rufitanye isano n’uru rw’abasirikare bityo zikaba zishobora kuburanishwa n’inkiko zitandukanye kandi bitemewe n’amategeko.
Nsabimana Callixte aregwa ibyaha 17 birimo iterabwoba.
Icyicaro cy’urukiko rwa Nyanza cyari cyizengurutswe n’abapolisi benshi bafite imbunda. Mu mbuga y’urukiko ndetse n’imbere mu cyumba cy’iburanisha ho hari hari abacungagereza na bo bitwaje imbunda.
Hari hatanzwe amabwiriza yo gusaka abanyamakuru binjiye no kubabuza kwinjiza ibikoresho by’akazi nka telefoni ngendanwa cyangwa ikindi gikoresho cyose cy’akazi.
Bwana Nsabimana wari wambaye w’ibara ry’iroza, yari yunganiwe n’umunyamategeko Moise Nkundabarashi, ni na we wamwunganiye akigezwa mu Rwanda.
Sankara yasomewe urutonde rw’ibirego 17 birimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, iterabwoba no gukorana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe gushoza intambara ku Rwanda.
Mbere y’uko agaragaza niba yemera cyangwa ahakana ibyo aregwa, ubushinjacyaha bwahise buzamura inzitizi busaba ko urubanz a rusubikwa.
Bonaventure Ruberwa wari ubuhagarariye yavuze ko hari urundi rubanza rwo ruregwamo abasirikare batorotse bakinjira mu mutwe wa FLN.
Ahawe ijambo Callixte Sankara we yavuze ko abasirikare bavugwa atabazi kandi ko atigeze abazwa ibibazo birebana nabo mu bugenzacyaha.
Yasabye ko urubanza rwe rwakomeza hatitawe kuri urwo rundi.

Ibi kandi ni nabyo byashimangiwe na Moise Nkundabarashi umwunganira wavuze ko ubushinjacyaha butagomba gusaba isubikwa kandi ari bwo bwatanze ikirego.
Nyuma y’umwiherero, urukiko rwashyigikiye icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabaga ko haba inama yo kugereranya imanza zombi hakarebwa niba zidafite aho zihurira mbere y’uko hemezwa urukiko rufite ububasha bwo kuziburanisha.
Ikibazo cya Sankara cyatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2018 igihe havugwaga ibitero bitandukanye mu majyepfo y’igihugu hafi y’umupaka U Rwanda rusangiye n’U Burundi.
Icyo gihe Callixte Nsabimana wavugwaga ko ari Major, yigambye ko ibitero byagabwaga n’umutwe w’inyeshyamba FLN w’ishyaka MRCD yari abereye umuvugizi.
Yemezaga ko uyu mutwe washinze ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe kandi ko wifuza guhirika ubutegetsi bw’U Rwanda.
Sankara yatawe muri yombi mu kwezi kwa kane kwa 2019, mu buryo butasobanuwe.
Igihe yageraga imbere y’umucamanza ku nshuro ya mbere, Sankara yavuze ko yemera ibyaha byose ashinjwa kandi ko asaba imbabazi ku bantu baba barahutajwe n’ibitero by’ingabo yayoboraga.
BBC
Urubanza rwa Sankara:Abanyamakuru batari aba Leta bangiwe kwinjirana ibikoresho mu rukiko
Major Callixte Sankara wahoze ari umuvugizi wa FLN yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2019.
Umutekano wari wakajijwe cyane ndetse n’abanyamakuru badakorera ibinyamakuru bya Leta bangiwe kwinjirana ibikoresho byabo ndetse na za telefone zigendanwa.
Inkuru irambuye dukesha umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa wari mu rukiko.
«ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA ABANYARWANDA BARI MU KAGA NYUMA YO GUSENYERWA NA LETA YA FPR INKOTANYI »
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°021/PS.IMB/NB/2019 :
Rishingiye ku makuru yizewe yemeza ko abenshi mu Banyarwanda bari mu buzima bubi nyuma yo gusenyerwa na Leta ya FPR igiye gusoza umwaka wa 2019 yitwa “Leta Rusenyi”;
Bimaze kugaragara ko bamwe muri abo Banyarwanda basenyewe bagiye kugwa ku gasi ;
Nyuma yo kubona ko benshi mu basenyewe Leta ya FPR itigeze ibaha ubufasha bukwiye nko kubashakira aho baba, kubaha ibifungurwa, imyambaro, kuvuzwa n’ibindi ;
Ishyaka PS Imberakuri riratangariza Abanyarwanda ; Abagiraneza n’Amahanga ibi bikurikira :
Ingingo ya mbere :
Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima bubi bamwe mu Banyarwanda babayemo nyuma yo gusenyerwa na Leta ya FPR INKOTANYI maze ikabata ku gasi bakaba basa nk’impunzi mu gihugu cyababyaye.
Ingingo ya 2 :
Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko iki gikorwa cyo gusenyera bamwe mu Banyarwanda cyakozwe na Leta ya FPR INKOTANYI cyaranzwe no guhubuka cyane ko bigaragara ko nta ngamba zihamye Leta yari yarateganyije mu gukumira no gukemura ibabazo byose bizavuka nyuma yo gusenyera abo bamagorwa.Bitabaye ibyo;gusenyera abo Banyarwanda byafatwa nk’igikorwa cy’ubugome bwambaye umugoma.
Ingingo ya 3 :
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2019 ;Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ari ngombwa ko Abanyarwanda bose bazirikana aba benewabo bari mu kaga babafasha mu buryo bwose bushoboka.Ishyaka PS Imberakuri rirasaba imiryango y’abagiraneza barimo CARITAS, Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare n’Umuryango Nyarwanda Utabara Imbabare n’imiryango mpuzamahanga yegamiye ku bihugu bifitanye umubano na Leta y’u Rwanda harimo USAID, DFID, AFD guhagurikira rimwe igafasha aba banyarwanda bamagorwa.
Bikorewe i Kigali,kuwa 24 Ukuboza 2019
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateur wa PS Imberakuri (Sé)
Ubutegetsi bwa FPR ntibufite ingamba na gahunda by’igihe kirere cyangwa gito zo gukumira ibiza
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 26 UKUBOZA 2019
Ejo kuwa gatatu taliki ya 25 Ukubuza 2019 mu masaha ya nijoro,imvura y’umuvumbi yibasiye Umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali maze yangiza imihanda, yangiza amazu y’abaturage n’ay’ubucuruzi nka MIC n’aya Leta harimo ibitaro bya CHK byahindutse ikiyaga. Amakuru ari gucicikana mu gihe iri tangazo riri gutegurwa biravugwa ko iyi mvura ishobora kuba yahitanye abantu.
Kuba iyi imvura yaguye iri joro yaba yangije bimwe mu bikorwa remezo byo mu Mujyi wa Kigali; nk’ ikimenyetso ntakuka cy’Ubutegetsi bw’u Rwanda, kugeza aho ubuzima buhagarara, imodoka zikananirwa kugenda, abantu bakarara rwa Ntambi birashimangira neza ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi butarashobora gushyira imbaraga mu bikorwa by’ibanze byihutirwa kandi nkenerwa by’iterambere.
Abatavugarumwe n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi ntibahwemye kwerekana ko ubutegetsi bwayo budafite ingamba na gahunda by’igihe kirere cyangwa gito zo gukumira ibiza cyangwa guteganyiriza Abanyarwanda nk’uko babivugaga muri Vision 2020, uyu munsi bigaraga ko yabaye icyuka.
Iyi imvura yagaragaje neza ko ikibazo gikomeye atari ugutura gusa mu bishanga cyangwa mu manegaka ahubwo ikibazo ni uko Ubutegetsi budafite ingamba zihamye zo kubaka ibikorwa remezo rusange by’iterambere cyane ko iyi imvura yangije imihanda n’amazu bitubatse mu bishanga cyangwa mu manegeka.
Kuba ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi butita ku bikorwa remezo by’ibanze si uko amikoro abuze ahubwo ni uko bubaho mu buryo burenze ubushobozi bw’igihugu, bugashora umutungo w’igihugu mu bikorwa bidafitiye inyungu rusange abanyarwanda.
Birababaje kuba ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi budashyira imbaraga mu gutunganya ibikorwaremezo birimo imihanda, amazu y’ubutegetsi, za ruhurura kugeza igihe imvura igwa kandi atari nyinshi nk’uko tubibona ahandi maze ubuzima bw’Umurwa Mukuru Kigali bugahagarara ijoro ryose nyamara ubutegetsi bushora amafaranga mu mishinga idateza imbere umuturage. Aha hashyirwa mu cyezi amafaranga yahawe ikipe ya Arsenal, Paris St Germain n’andi ashyirwa mu bikorwa byo kubaka amazu y’agatangaza cyangwa agurwa indege n’ibindi.
Mu gusoza, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda bifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo muri iri joro kubera iyo mvura, abo yasenyeye ndetse n’abangara ku gasozi nyuma yo gusenyerwa mu minsi ishize.
Bikorewe i Kigali,kuwa 26 Ukuboza 2019
Mme Victoire Ingabire UMUHOZA
Prezidate wa DALFA UMURINZI (Se)
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Se)
Rwanda: imvura nyinshi yahitanye abantu 12
Imvura idasanzwe yaraye iguye mu Rwanda yacogoye ariko yasize yangije byinshi mu gihugu cyose .
Umujyi wa Kigali ni wo wahababariye cyane. Uretse abantu bapfuye, inkengero z’umujyi ziracyagaragaramo ibimenyetso by’imyuzure .
Ikigo gishinzwe iteganyagihe cyaburiye abantu ko n’uyu munsi bagomba kwiteganda indi mvura.
Icyoba ni cyose mu baturage mu gihe iyagwa yakwangiza ibintu mu gihe n’ibyambere bitaratangira gusanwa.
Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabaz i yatangarije abanyamakuru ko iyo mvura idasanzwe yaraye iguye yahitanye abantu 12 mu gihugu, bamwe batwawe n’imyuzure abandi bagwiriwe n’amazu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyavuze ko ubukana bw’imbura yaraye iguye ari ubwa mbere bubayeho mu Rwanda.
Umujyi wa Kigali wonyine wabuze abaturage bawo bane bahitanywe n’ingaruka z’iyi mvura.
Amazu asaga 100 ni yo byavuzwe ko yasenyutse burundu mu gihugu cyose. Imihanda isanzwe ibarirwamo n’ikomeye na yo irimo iyasenyutse ku buryo hari iyafunzwe ijoro ryose ntikoreshwe.
Havuzwe kandi n’imodoka ndetse n’amapikipiki byakunkumakanywe n’amazi .
Igipolisi cy’igihugu cyatangarije abanyamakuru ko kimaze kurohora imodoka 6 ndetse n’amapikipiki 20, kikaba kigishakisha benebyo.
Inganda z’amazi nk’urwa Nzove mu mujyi wa Kigali ngo zabangamiwe bikomeye n’ingaruka z’iyi mvura kuko amazi y’isuri yivanze n’ayamaze gusukurwa.
Hari kandi n’insinga zitwara amashanyarazi ndetse n’inkingi zayo zangiritse ku buryo ibice bimwe byagize ibibazo byo kubona umuriro w’amashanyarazi.
Ministeri ishinzwe ibikorwaremezo (infrastructure) yatangaje ko ubu hari ikibazo gikomeye muri uru rwego kubera iyi mvura .

Uyu munsi mu gitondo imihanda yari yafunzwe nijoro yari yongeye gufungurwa.
Imodoka zagendaga ariko bitazoroheye kubera ibyonda n’amabuye yari arunze mu muhanda ndetse n’abantu bageragezaga gusukura bakura mu nzira ibyo imivu y’amazi itashoboye kujyana mu mugeze wa Nyabugogo.
Iyi Nyabugogo isanzwe igira amazi atari mensi yari yuzuye cyane ndetse yanasatiriye cyane umuhanda mukuru werekeza mu majyepfo y’igihugu .
Imirima y’ibisheke itari kure y’aka gace ka Nyabugogo yari yarengewe.
Mu gihe hakongera kugwa imvura nk’iyaraye iguye byashoboka ko hakwangirikja ibintu byinshi.
Kugeza ubu nta ngengo y’imari iragaragazwa ikenewe mu gusana ibyangiritse, ngo haracyakorwa isesengura ry’ibyangiritse byose.
Gusa umujyi wa Kigali wonyine wari uherutrse gutangaza ko ukeneye miliyari 9 z’amafranga y’U Rwanda yo gufasha abimuwe mu manegeka .
Iyi mibare ikaba ishobora kongerwa n’ibyaraye byangijwe n’imyuzure yo mu ijoro ryakeye ndetse n’ishobora kugwa kuri uyu wa Kane.
Perezida Nkurunziza yemeje ko u Rwanda rwateye u Burundi.
Amarira y’ingona y’Intore i Kigali: RNC na HIMBARA mu majwi! Mwitege 2020!
Mbere gato y’uko twinjira mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019, Intore zo muri Diaspora zahuriye i Kigali mu nama isanzwe itegurwa buri mwaka n’inzego z’iperereza z’u Rwanda zitwikiriye umutaka wa za Ambassade na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Izi nama zirasanzwe buri mwaka. Ariko igitangaje muri iyi yabaye ejo bundi, ni amarira y’ingona yarizwe n’abo bana batozwa kwica amategeko y’Imana bakiri bato, cyane cyane itegeko rya gatandatu n’itegeko rya cyenda.
Izo ntore FPR irutira u Rwanda, Kagame akazirutira Imana, zirangajwe imbere n’abategetsi b’ingoma y’agatsiko, na Nduhungirehe uzikomokamo usigaye arusha inkotsa kuba vuvuzela, zarize ayo kwarika zitakambira imana yabo Kagame ka Rutagambwa, na FPR ko bakora iyo bwabaga (uburozi) bakabangatura n’amacumu bakabakiza abo bita ngo ni abarwanya igihugu! Ngo: “Nyabuna nimudutabare bamaze kutwicamo abagera mu 10!” N’ubwo bavuga amazina ya babiri gusa!
Abibanzweho cyane ngo babangamiye izo ntore ngo ni abagize RNC ngo ariko nta mbaraga bafite! Hamwe na David Himbara urwanisha imbunda yo mu bwoko bwa stylo! General Nyakarundi akaba yaravuye Canada adashoboye kumucecekesha nk’uko yari yabisabwe na Pahulo!
Aho gutabariza, cyangwa gukusanya amadolari n’ama euros yo gufasha abanyarwanda FPR yasenyeye amazu bubatse biyushye akuya, bakaba barara rwa ntambi banyagirwana inzara n’ibibondo mu mvura y’i Kigali kuri Noheri, ahubwo urwo rubyiruko rwihutiye gutabariza abishwe na FPR mu gisata cyayo cya External Intelligence kiyoborwa na Anaclet Kalibata nawe wari wicaye muri iyo nama.

Uwakumva baririra Louis Baziga akumva baririra Theogene Turatsinze wagira ngo ni urundi rukundo. Aba bose urupfu bapfuye muri Mozambique rufite stamp ya ya ntare mubona mu kirango cya FPR, si ibanga. Sendashonga. na Lizinde i Nairobi, Uwilingiyimana i Buruseli, Ruzibiza muri Norvege, Karegeya i Johannesburg, Charles Ingabire i Kampala, ayo maraso yose yamenywe n’abibwira ko Kagame ari imana.
Ugiye mu isesengura ry’amateka uhita wibuka uko kuva kera, inda y’ingoma ya FPR yaranzwe no kumena amaraso ikabyitirira abandi. Tuzabigarukaho mu nyandiko zacu zitaha. Ariko reka twibukiranye imfu zaranze amateka ya FPR: Urupfu rwa Felesiyani Gatabazi, Urupfu rwa Donati Gapyisi, iyicwa ry’Abagogwe, iyicwa ry’abaturage bo mu kitwaga zone tempo zasize zihindanyije bikomeye isura ya Leta ya Habyarimana mu ruhando mpuzamahanga. Ndetse na Habyarimana ubwe yaje gupfa urwo rupfu, FPR-Propaganda machine ikomeza guharanira kugeza kuri uyu munota kubyegeka ngo ku ntagondwa z’abahutu!
Iyo technique yageragejwe mu minsi ishize mu bihugu by’abaturanyi mu mugambi wo gusabota ubutegetsi bwabyo. Mu Burundi urupfu rwa General Adolphe Nshimirimana, urupfu rwa Madamu Hafsa Mosi, gushaka kwica Ambassadeur Nyamitwe, na General Prime Niyongabo byari bigamije gusiga icyasha ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza no kwatsa umuriro muri icyo gihugu. Iyo Abarundi bataba abagabo b’ijunja n’ijambo ubu igihugu cyabo kiba cyaratse umuriro.
Museveni nawe yaje kurabukwa yaraburiwe ibyo aba ba commando ba FPR yatoje bari bari gukorera ku butaka bwe bari hafi kugera iwe mu mbere. General Kazini, AIGP Kawesi bo bari bamaze kwicwa! Muzehe Philemon Mateke ejo bundi yavugije iya bahanda amaze kuvumbura surprise Kigali imubikiye. Asigaye ajya i Gisoro yigegengesereye!
Aya marira y’ingona yaririwe i Kigali ni umuburo ku banyarwanda biyemeje kurwanya ingoma y’igitugu n’agahotoro ya FPR na Kagame, cyane cyane abari mu mahanga. Mwitege 2020! Akenshi ayo marira abanzirizwa n’ibikorwa by’ubwicanyi biba byamaze gutegurwa. Niyo mpamvu abari mu mahanga cyane cyane musabwa kwitonda, gukenguza no kurwana urugamba rwo kubohora abanyarwana mu kuri ariko cyane cyane mu bwenge. Ubu red list yamaze gutegurwa mu byumba by’ibanga kwa Kalibata. Abayiriho batitonze uzasanga imiryango yongeye gushyingura. N’ubwo nta ntambara itagira ibitambo ariko gushishoza ni ngombwa. Ziriya ntore zabajije biriya bibazo muri iriya nama zabaye “briefed” mbere yayo. Kubibaza muri iriya nama ku mugaragaro kwari ugutegura “opinion”. Ubu igikurikiyeho ni uguha “briefing” intore zatoranyijwe zizewe ziba mu mahanga bahereye ku zagiye kurira ubunani mu Rwanda. Ubundi 2020 action plan igashyirwa mu bikorwa amaraso akameneka! Ikibabaje nuko hari n’intore zibigenderamo zitabwiwe ibanga! Niyo mikorere ya FPR.
Ariko kandi iyi “old strategy” ya FPR imaze kuvumburwa! Inzego z’iperereza z’ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda zamaze kumenya ububisha n’ubucakura bwica bwa FPR na Kagame. Uretse Uganda n’ u Burundi, Ububiligi, Suwede, Canada, Australia, byose bizi akari imurori. Ngira ngo mwiboneye uburyo itangazamakuru rikomeye naryo ryo muri ibyo bihugu ryabyanditseho muri uyu mwaka turangije.
Nta gucika intege rero. Cyane cyane ku rugamba rw’umuheto rw’ ikaramu. Gukoresha twitter, facebook, instagram, websites, n’izindi mbuga mu nzira yo gutabariza no kubohora abanyarwanda ni intambara ikomeye kandi ifite akamaro, itamena amaraso, kandi idasaba ubuhanga bwo kurashisha imbunda, cyangwa izindi trainings. Niyo mpamvu usanga intore zimeze nka za nkende zashatse kurira insina yeze imineke ziranyerera maze bizinaniye zigenda zivugisha ngo n’ubundi iyi mineke ntiyari ihiye neza. Muri iyi nama intore nazo nuko: ziti tugiye guhagurukira gukoresha imbuga nkoranyambaga, ubundi ziti abaturwanya na mbaraga banafite ntacyo bazadutwara! Harimo ukwivuguruza gusekeje.
Abashobora kuvuga ku ka rubanda muhagarare mwemye muvuge ukuri. Abandika mwinyegeje namwe ntimucogore, abari i Rwanda, abari i Mahanga ntimukangwe n’imiyaga ihuha ihuhera ihita. Twese dutahirize umugozi umwe dutabare abanyarwanda.
Lambert Kayinamura
Gen Rusagara na Col Byabagamba bakatiwe imyaka 15 mu bujurire.

Urukiko rw’ubujurire rwakatiye Col Tom Byabagamba gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare. Ashingiye ku mategeko umucamanza yavuze ko urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhanishije gufungwa imyaka 21 rutagaragaje icyo rushingiraho

Gen Frank Rusagara na we akatiwe gufungwa imyaka 15.
Ni mu nkuru dukesha Eric Bagiruwubusa, umumyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika wari mu rukiko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2019