Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10388 articles
Browse latest View live

IMPURUZA: Paul Kagame ngo yiteguye kwica na Madame Victoire INGABIRE


Bannyahe: Banze kwimuka none ngo hibwe ibendera abaturage nibarishake!

Koko se imva ya Kizito Mihigo yarafunguwe umurambo barawiba?

Aimable Karasira yasuye umuryango wa Barafinda

GUTANGIZA KU MUGARAGARO UMUTWE W’INGABO WA FORCE IMPARTIALE POUR L’AVENIR DU RWANDA (FIAR)

$
0
0

Karehe, 13/03/2020

                                                                                           Ref 001/SE/2020

GUTANGIZA KU MUGARAGARO UMUTWE W’INGABO WA FORCE IMPARTIALE POUR L’AVENIR DU RWANDA (FIAR)

Twebwe  urubyiruko rw’ u Rwanda rubarizwa mu bice byose by’igihugu, mu bihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mumpande zose z’isi muri rusange.

Tumaze kwitegereza uko igihugu cyacu kiyobowe kugeza ubu, mu karengane ndengakamere gashingiye ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ku kutabahiriza amahame ya demokarasi, ivangura moko rishingiye kuri politike ya <<Ndumunyarwanda>> igamije gusiga icyasha ubwoko bw’abahutu kugeza no kuwavutse none, kwibasira no kwica urusorongo abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi babeshyerwa gutegura ibikorwa by’iterabwoba, gukurikira impunzi z’abanyarwanda mubihugu byazakiriye zikicirwayo, kwibasira no guhohotera bikabije abagaragaje ubushake bwo guhatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu, gufunga urubuga rwa politiki n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, gusahura umutungo wa rubanda maze ukiharirwa n’agatsiko k’abantu bake mugihe abandi bicwa n’inzara.

Tumaze kubona ko umubare munini w’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’uw’abanyarwanda muri rusange ukomeje kwibasirwa n’icyorezo cy’ubukene kubera ikimenyane mu itangwa ry’imirimo.

Tumaze kubona ko FPR yimitse politiki ya capitalisme aho ibyiza by’igihugu byose byiharirwa n’agatsiko k’abakire ndetse n’abanyamahanga maze rubanda rugufi bakabura uburenganzira bwose muri gakondo yabo.

Tumaze kumva ikwirakwizwa ry’urwango mu rubyiruko rw’u Rwanda riherutse gukorwa n’ umujyanama w’umukuru w’igihugu général James KABAREBE aho abasore n’inkumi bacitse ku icumu rya jenocide bashishikarizwa kwanga urunuka no gutegura ibitero ku rubyiruko rw’impunzi z’abanyarwanda baba mubihugu by’amajyepfo ya Afrika n’ahandi.

Tumaze kubona ko mu Rwanda harangwa n’ibura ry’ubutabera nyakuri.

Tumaze kubona ko abanyarwanda b’inzirakarengane bakomeje kwibasirwa n’iyicwa rya hato na hato, iburirwa irengero ndetse n’iyicwa rubozo.

Tumaze kubona ko ingoma ya FPR inkotanyi idashishikajwe n’ubumwe, ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, aho inzego hafi ya zose z’ubutegetsi zihagurukira kurwanya abantu basakaza ubutumwa bw’amahoro n’imibanire myiza y’abanyarwanda kugeza n’aho bavutswa ubuzima babanje kwicwa urubozo, aha twatanga urugero kubugome buherutse gukorerwa intwari y’ inzirakarengane KIZITO MIHIGO.

Twarasuzumye dusanga tudakwiriye gukomeza kurebera kandi abantu bashirira ku icumu, niyo mpamvu twiyemeje gushinga umutwe w’ingabo witwa FORCE IMPARTIALE POUR L’AVENIR DU RWANDA. FIAR  mu magambo ahinnye.

Uyu mutwe w’ingabo uhuje Abanyarwanda b’ingeri zose, abahutu, abatutsi, abatwa, bafite inkomoko muturere twose tw’u Rwanda.

ICYEREKEZO cyacu kirangwa no kwemera impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’imibanire myiza na demokarasi hagamijwe kugira ngo tugere ku mpinduramatwara nyakuri kandi irambye.

Twiyemeje gushakira hamwe n’abandi ibisubizo birambye by’ibibazo igihugu cyacu cyashyizwemo n’imiyoborere mibi ya leta y’igitugu ya FPR inkotanyi, ibyo tuzabigeraho tumaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu hanyuma tugafatanya n’abandi gushyiraho inzego zihamye zibereye bene kanyarwanda bose.

Niyo mpamvu dutangarije abanyarwanda ko dushyigikiye ubufatanye hagati y’imitwe y’ingabo n’amashyaka atavuga rumwe na FPR, abantu kugiti cyabo ndetse n’amashyirahamwe ya société civile agamije gutabariza abanyarwanda.

Turasaba kandi duhamagariye abanyarwanda bose babangamiwe n’igitugu cya FPR n’abambari bayo ndetse n’urugomo bakomeje gukorera rubanda rwa giseseka tutirengagije n’abanyamahanga ; guhaguruka bakadutera ingabo mu bitugu tugahuza imbaraga n’ibikorwa bityo tubashe gusezerera ubutegetsi bwa FPR itaramarira ku icumu abanyarwanda.

Twe dusanga aho kumenera amaraso yawe imahanga wayamenera igihugu cyawe maze ukandikwa mubitabo by’intwari.

TURASABA BY’UMWIHARIKO :

  1. Imitwe ya gisirikare yiyemeje gufata intwaro,  kugira imikoranire ya hafi na hafi hagati yayo kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma tubasha guhangana n’umwanzi duhuriyeho twese.
  2. Amashyaka ya politike na société civile batavuga rumwe na FPR, kongera imbaraga munzira mwahisemo, tunabibutsa ko aho bigeze mukwiye gushyigikira n’abiyemeje urugamba rw’umuheto bikunganira inzira mwahisemo.   Mwabonyeko izindi nzira zananiranye.
  3. Turashishikariza abasore n’inkumi, abagore, abagabo, n’undi wese wifuza impinduramatwara yihuse kutwegera  tugafatanya urugamba tugasezerera ingoma ya FPR
  4. Abanyarwanda bari hanze kudufasha gukora ubuvugizi no kuduhagararira aho baherereye hose. Abari mu gihugu nabo cyane abari mu kaga ko baturya urwara tukabaha ubufasha bagahunga bataricwa na FPR

Turangije tubifuriza kugira ubufatanye, uburinganire no kwishyira ukizana kuri buri wese kuko aribyo byonyine bizageza umunyarwanda aheza yifuza .

Murakoze murakarama.

  1. Président :  Major  BAMASO J.Bosco
  2. Sécretaire Exécutif : Captain NIYIGENA Gabriel
  3. Commissaire de service de Documentation : Lt. RWEMA J.Damascene
  4. Commissaire chargé de Diplomatie :  NIKUZE Jeanne
  5. Commissaire chargé de Finance et Logistique : Lt. NKUNDUKURI Andre
  6. Commissaire chargé des Opérations et Formations : Lt .MUGIRANEZA Louis
  7. Commissaire chargé de relation civile-miltaire :  MUTONIWABO  S.Leah

Bikorewe  i Karehe, Sud Kivu

Captain NIYIGENA Gabriel

S.E

“ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRASHIMA RAPORO YA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA YEREKERANYE N’IYUBAHIRIZWA BY’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU MU RWANDA”

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/NT.B/ 2020

Muri raporo yashyizwe ku mugaragara irebana n’ukuntu uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirijwe mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziratunga agatoki ku buryo butaziguye ukuntu Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR yahonyanze   bidasubirwaho uburenganzira bw’ikiremwamuntu  dore ko yabigize intwaro yo kuramba ku ubutegetsi.

Ishyaka PS Imberakuri rirashima byimazeyo igihugu cya  Leta  Zunze Ubumwe z’Amerika kuba kitavuze kiziga ikibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeje guhonyangwa na Leta y’u Rwanda uko umwaka uhise undi ugataha dore ko ihora itungwa agatoki muri raporo zose zikorwa buri mwaka na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ariko,nubwo  Ishyaka PS Imberakuri rishima iyi raporo,rirasanga ari ngombwa ko igihugu cya  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gitera indi ntambwe maze kigafatira ibyemezo Leta y’u Rwanda yakomeje kudaha agacira  raporo zose zakozwe n’iki gihugu ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane  cyane ko uko umwaka  ushize ibintu birushaho kumera nabi mu Rwanda.

Muri urwo rwego,birakwiye ko abafite uruhare bose mu guhungabanyanga uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda bafatirwa ibihano  ku giti cyabo bwite ariko Leta ya FPR  nayo igafatirwa ibihano  byo mu rwego rw’ubukungu cyane cyane mu birebana no guhagarikirwa imfashanyo kuko izi mfashanyo bigaragara ko zishobora kuba zidakoreshwa mu nyungu za rubanda ahubwo zikaba zishobora kuba zikoreshwa mu bikorwa  byo guhungabanya uburenganzira bwabo.Aha,havugwa nk’ibikorwa by’iyicarubozo rikorwa n’abakozi bo mu nzego z’umutekano bahembwa  na Leta kandi  bagahugurirwa ibyo bikorwa  mu mafaranga ya Leta,kuneka  no   kubuza uburyo abatavugarumwe na FPR n’ibindi bikorwa bigaragara ko FPR itabonye imfashanyo y’amahanga nibura byagabanuka.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga igihe ari iki cyo gufata ibyo bihano cyane cyane ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  gisohoye iyi raporo mu gihe abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu aribo Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA;Umuyobozi w’Ishyaka DALFA UMURINZI na Me NTAGANDA Bernard;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri bakomeje gutotezwa  n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda  (RIB) rwiyemeje kubakorera iyicarubozo ry’isenyamutima aho birirwa bafungiwe mu biro bya RIB;nta kurya nta kumwa nyamara baba bamaze kurangiza  kubazwa ibyaha by’ibihimbano  biba byacuzwe mu rwego rwo kubacecekesha.

Bikorewe i Kigali,kuwa 13 Werurwe 2020

Me NTGANDA Bernard /Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

U Rwanda rwemeje ko umuntu wa mbere wanduye COVID-19 ari mu gihugu

Zambia: Misa yo kwibuka Kizito Mihigo.

$
0
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 muri Paroisse St Joseph iri ahitwa Kanyama mu mujyi wa Lusaka muri Zambiya habereye umuhango wo kwibuka Nyakwigendera Kizito Mihigo.


U Rwanda rwafashe imyanzuro mishya mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya ”CORONAVIRUS”

Coronavirus:Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Bushinwa barabagira inama

Raporo ya USA ku Rwanda ifite izihe ngaruka? Habajijwe Nduhungirehe, Prof Kambanda, Dr Himbara

$
0
0

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika iherutse gusohora Raporo inenga uko abategetsi b’u Rwanda bacunga igihugu.

Mu byo ibashinja harimo no guhohotera abaturage, ubwicanyi, irigiswa, ifungwa ritubahirije amategeko, iyicarubozo n’ibindi.

Ese iyo raporo ya USA ku Rwanda ifite ingaruka ku bategetsi?

Habajijwe:

-Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda

-Prof Dr Kambanda umunyamategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza muri Amerika

-Dr David Himbara, impuguke n’umwarimu mu by’ubukungu.

Intambara hagati y’Abayuda n’Abasamariya mu Rwanda? IGISIBO na Mutagatifu Kizito Mihigo 3

Rwanda: abamaze kumenyekana ko banduye Coronavirus bagera kuri 5

Aimable Karasira yahimbiye indirimbo Kizito Mihigo

Rwanda:Virusi ya Corona Ikomeje Kugira Ingaruka Zitadukanye

$
0
0

Mu Rwanda icyorezo cya Virus ya corona gikomeje kugira ingaruka mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw’igihugu.

Umunsi ku wundi haragenda hagaragara zimwe muri za servise zitari gutangwa neza uko bikwiye kubera gutinya icyo icyorezo gikomeje kugariza isi yose

Inkuru yategwuwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa


Rwanda: 8 bamaze kugaragaraho Coronavirus.

Zaina n’abo bari bagiye gufatanya kwica Sandrine bakatiwe imyaka 25|Ibyabo bigiye gutezwa cyamunara

Kizito, abanyarwanda twarakuruhije.

$
0
0

Uyu Munsi taliki ya 17 Werurwe; hashize ukwezi tubwiwe ko Kizito yitabye Imana.Birakwiye ko dusubiza amaso inyuma mu gukomeza gusonanukirwa na SPIRIT ya Kizito Mihigo. Abanyarwanda twaruhije Kizito cyane.Kuva mukurikira guhera muri 2003-2004 kugeza yigendeye muri 2020 (Kizito nicyo kitegererezo cyacu-vision 2020) yarwanye n’imyunvire y’abanyarwanda.

1.ABAHUTU NA KIZITO

Kizito akiri umunyeshuli mu gihugu cy’ubufaransa; yatangije igikorwa cyo kujya yizihiza igitambo cya missa uko umwaka utangiye; cyo gushima no gusaba Imana tuyishimira umwaka turangije, tunayitura umushya dutangiye. Icyo gitambo cya missa cyabaga buri mwaka kw’italiki ya mbere Mutarama i Buruseli mu Bubiligi.

Izo missa zajyagamo abantu bose ariko cyane cyane abanyarwanda. Byatangiye bajyayo bose, ubwo ndavuga abahutu n’abatutsi; nyuma uko abahutu babyitabira ari benshi abatutsi batangira kugenda baba bacye mu bitabira izo missa.

Ku buryo hari nabagusabaga kutajya mu missa ya Kizito ngo kubera abasigaye bazijyamo ku bwinshi.

Natangiye nvuga kuvuna Kizito kuko nta numwe wari wihishuriye ko Kizito ashaka ubumwe bwa nyabwo bw’abanyarwanda. Kizito twaramunanije!

2. ABATUTSI NA KIZITO

Izo missa za Kizito zarakomeje abahutu bagenda baba benshi ari nako abatutsi baba bacye; kugeza atashye mu Rwanda, aho atangiriye kuririmba indirimbo zitali iza kiriziya nkuko byari bisanzwe nka:

-Twanze gutoberwa amateka -Turi abana b’uRwanda -Intare yampaye agaciro……

Abatutsi nibwo batangiye kwongera kumwibonamo, ari nako abahutu batangira kumwishisha. Kandi ari abahutu ari abatutsi, bombi baramuvunaga kuko nta numwe witaye ku butumwa yatangaga ahubwo bashakaga byanze bikunze kumushakira igipande bamushyiramo kuko batiyunvishaga ko hari umuntu nka Kizito wabaho mu Rwanda.

3. ABAHUTU N’ABATUTSI KW’IFUNGWA RYA KIZITO

Taliki ya 15 Mata 2014, Kizito arafunzwe, bamwe bati azize indirimo (igisobanuro cy’urupfu) abandi bati azize gukorana n’abanzi b’igihugu baba hanze.

Abatutsi barongeye baramurekuye Abahutu nabo barongeye baramwitwariye!

Ariko muri ibyo Kizito we ntahinduka ahubwo aracyatwifuriza ubwiyunge bwa nyabwo kandi burambye!

4. ABAHUTU N’ABATUTSI KW’IFUNGURWA RYA KIZITO

Taliki ya 14 Nzeli 2018, nibwo Kizito Mihigo yahawe imbabazi za nyirarureshwa ku byaha aregwa.

Kizito arafunguwe; Ari abahutu ari abatutsi baba mu gihugu, ku mugaragaro bose baramwitaza ngo batikururira ibibazo, kubera ubugizi bwa nabi tuzi twese.

Kizito mu gukunda igihugu cye n’abanyarwanda bose, yisanga abatinyuka kumuvugisha kenshi ari abarenze ibyo by’amoko, n’ababa hanze badafitiye ubwoba leta yamufunze.

5. ABAHUTU N’ABATUTSI BAHUJWE N’URUPFU RWA KIZITO

Taliki ya 13 Gashyantare, 2020 nibwo hatangiye ikinamico ryo kutuvutsa Kizito; kugeza ubwo iryo kinamico rishojwe taliki ya 17 Gashyantare, 2020 ubwo batwunvishaga ko Kizito yiyahuye kandi mu by’ukuri yishwe; Abahutu n’abatutsi, hanze no mu gihugu niho noneho bombi batangiye gusobanukirwa Kizito n’akamaro yari afitiye umuryango nyarwanda.

Ngo nta muhanuzi iwabo ariko Kizito ntako atagize; Imana tugira ni uko ariyo yonyine igikomeje kumukoresha mu buryo bwa roho; bitandukanye cyane n’ubwumubiri kandi nawo wicwa rimwe gusa.

Nkuko Kizito Mihigo yabiririmbye:

‘’Mbese umuntu aramutse adapfa yakugeraho ate mana, ko umutegereje? Gupfa nta muntu byica, bitubera nk’irembo rigana mw’ijuru’’

Banyarwanda Banyarwanda-kazi twese dukomere kuri Spirit ya Kizito kuko niyo ducyeneye.

Gallican Gasana

Basenyewe ku ngufu z’abayobozi basigara iheruheru kubera ko ngo hari abashoramari baguze agace batuyemo.

FPR IRAGURISHA ABAKENE N’IBYABO IKABYEGURIRA ABAKIRE!

Viewing all 10388 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>