Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata 2013, muri Anker Hotel rwagati mu mujyi wa Oslo muri Noruveji habereye inama yahuje abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’abayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC bari bayobowe na Bwana Jonathan Musonera wari waturutse mu gihugu cy’u Bwongereza na Bwana Sixbert Musangamfura, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka FDU-Inkingi wari waturutse mu gihugu cya Finland.
Inama yatangiye mu ma saa munani mu cyumba gito cyo muri iyo Hotel ya Anker, yari yitabiriwe n’abanyarwanda, abanyekongo ndetse n’abanyanoruveji bakabakaba 40. Mu gutangiza iyo nama umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cya Norway, Bwana Kayumba Rugema yahaye ikaze abari muri iyo nama anasobanura n’impamvu impinduka ari ngombwa mu Rwanda, yasabye abari aho gushyiraho akabo ngo mu Rwanda hageho ubutegetsi bubereye bose aho abatutsi n’abahutu baziyumva muri ubwo butegetsi, yatangaje kandi ko ari ubwa mbere mu gihugu cya Norway hateranira inama y’abanyarwanda baturuka mu moko atandukanye ndetse bafite n’ibitekerezo bitandukanye bya politiki bakaganira nta mususu. Ubundi habaga amanama akoreshwa na Ambasade y’u Rwanda aho hashyirwa imbere gusa ibivuga neza Leta ya FPR gusa abanyarwanda ntibashobore kwinigura ngo bavuge akabari ku mutima, andi manama aba y’abanyarwanda akenshi aba ari amanama y’amashyirahamwe akenshi ashingiye ku moko ku buryo abatari mu moko yateguye ayo mana akenshi baba bahejwe ku buryo n’iyo bibaye ngombwa basohorwa muri ayo manama.
Muri iyo nama hagaragayemo abanyarwanda b’ingeri zitandukanye narimo abarezwe icyaha cya jenoside na Leta y’u Rwanda kandi batarabaga mu Rwanda mu 1994, hagaragaye kandi abantu bisanzwe bizwi ko bashyigikiye cyane Leta ya Kigali byaba mu bikorwa no mu magambo ku buryo umuntu atamenya niba bari bitabiriye ibyo biganiro bafite ubushake bwo gusabana n’abandi banyarwanda cyangwa bari bagamije gushakira amakuru ubutegetsi bw’i Kigali. Kuri Bwana Kayumba Rugema, iyo nama ngo yagenze neza kandi yitabiriwe n’abantu benshi ugereranije n’inama zikoreshwa n’Ambasade y’u Rwanda kandi byaba amikoro no gutegura iyo nama byavuye mu mufuka w’abayoboke ba RNC muri Norway, akizera ko mu manama ataha nk’izaba tariki ya 26 Nzeli 2013 izitabirwa n’abantu benshi dore ko izaba ihuje abantu b’ingeri zitandukanye bakomoka mu Rwanda no bihugu bindi bitandukanye.
Mu magambo yabo ari Bwana Musangamfura, ari Bwana Musonera bibanze ku gusobanura ububi bw’ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda, uburyo buniga demokarasi bugahohotera abanyarwanda, ndetse abakongomani bari bitabiriye iyo nama nabo bahawe ijambo bavuga bashize amanga, abavuze bose batanze ubutumwa bw’amahoro bavuga ko ntacyo abanyarwanada n’abanyekongo bapfa kuko ari abavandimwe ahubwo ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda aribwo bubateranya kubera ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi bukomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Mu ijambo Bwana Musangamfura wa FDU-Inkingi yavuze mu rurimi rw’icyongereza yagerageje gusobanura muri make uburyo ibintu byifashe mu Rwanda aho abatavuga rumwe na Leta bakomeje guhohoterwa bazira ibitekerezo byabo bya politiki. Yasobanuye kandi ku buryo abantu benshi bibeshya ko u Rwanda rutera imbere mu gihe ayo majyambere atagera kuri bose arangirira i Kigali gusa hagamijwe kwereka abanyamanga basura u Rwanda. Yasobanuriye abari aho uburyo FDU Inkingi na RNC bafite ingamba zo kurangiza ibyo bibazo.
Bwana Jonathan Musonera wa RNC, we yasobanuriye bari aho ko ibibazo u Rwanda rufite bifite inkomoko mu mitegekere mibi yaranze u Rwanda kuva butegetsi bw’abami kugeza ubu. Yifashishije amateka yasobanuye byinshi ndetse avuga ko abanyarwanda benshi birengagiza amateka cyangwa bibagiwe amateka yabo. Ngo ikibazo si ubwoko ahubwo n’abayobozi bakoresha ubwoko mu guteranya abanyarwanda bagamije inyungu zabo bwite. Kuri Bwana Musonera ngo FPR ntabwo yahagaritse Genocide ahubwo ngo Genocide yarabaye irarangira ahubwo ngo FPR iza yifatira ubutegetsi yitwaje iyo Genocide yashyize imbere nk’iturufu kugeza ubu. Yasobanuye kandi uburyo abantu bari bakomeye muri FPR bagiye bicwa abandi bakigizwayo ku buryo hasigaye hashirwa imbere udukingirizo nka ba Bazivamo na ba Rucagu mu rwego rwo kubeshya amahanga n’abanyarwanda mu gihe bizwi ko abo bantu ari ibikoresho badahagarariye cyangwa batavugira abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bitwa ko baturukamo. Yikomye kandi intore we yita inkunguzi agereranya n’interahamwe azishinja ubugizi bwa nabi bugamije gutera ubwoba abanyarwanda kugeza aho hasigaye hifashishwa amarozi. Ku buryo abanyarwanda bahunze u Rwanda bakurikiranwa aho bahungiye mu gihe bitigeze bibaho ku butegetsi bwariho mu myaka yashize.
Musonera yagiriye inama abanyarwanda bari aho ababwira ko bagombye gufatanya. Yazize ati:”abitwa ko ari barebare nibafate ibyo hejuru abitwa ko ari bagufi bate ibyo hasi bose babihurize hagati bubake u Rwanda ruzira kwikanyiza.”
Abanyekongo bari aho nabo bahawe ijambo aho bagarutse kenshi ku kaga kibasiye igihugu cyabo biturutse ku nyungu z’ubutegetsi bwa FPR bufatanije na ba mpatsibihugu ariko bakomeje kugaruka ku buvandimwe n’ubucuti hagati y’abanyarwanda n’abakongomani bakifuza ko habaho ubusabane aho kwitana abanzi.
Undi wavuze muri icyo kiganiro ni uwitwa Pasteur Nsabimana, wabaye umwe mu bayobozi ba Liprodhor ndetse akaba no mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, aho yasobanuye ibyo yabonye akiri mu buyobozi aho abahutu benshi bagirwa ibikoresho bagashyirwa imbere mu rwego rwo kubeshya amahanga n’abanyarwanda mu gihe nta bushobozi habe na buke baba bafite. Yagarutse ku majyambere we abo ngo agarukira i Kigali gusa. Yasobanuye kandi uburyo uwahoze ari Perezida, Bwana Pasteur Bizimungu yatotejwe ndetse aboneraho no gusobanura uburyo we n’abandi bari abayobozi barimo Colonel Cyiza, Ministre Rwaka n’abandi bagiye bagaraguzwa agati n’ubutegetsi bwa FPR.
Mu mwanya w’ibibazo habajijwe ibibazo bitandukanye ndetse hatangwa n’iby’ibyifuzo ariko umwanya wabaye muto ku buryo abantu bose bari aho batashoboye guhabwa ijambo. Ariko ntabwo twakwibagirwa uburyo umwe mu banyarwandakazi bari bitabiriye iyo nama bivugwa yaba afite se wahoze mu buyobizi mu Rwanda FPR ikamwigizayo yagaragaje ko atemeranya na Bwana Musonera ku ngingo zimwe na zimwe, ariko mu bisobanuro yahawe hifujwe ko hashyirwa imbere ukuri bityo byinshi abanyarwanda batemeranywaho bikumvikanwaho biciye mu gushaka ukuri. Uwo mutegarugori wagaragaje ubushake bwo gushakira umuti ibibazo by’u Rwanda biciye mu kuri yifuje ko habaho umutima wa kimuntu mu banyarwanda ku buryo abashegeshwe n’ibibi byabaye mu Rwanda bafashwa bose nta kurobanura. Yagaragaje kandi akababaro aterwa n’abantu bamwe ngo bashyirwa mu buyobozi kandi bakekwaho uruhare muri Genocide mu gihe haba hari abahutu bandi b’abere bafungirwa ubusa bazira Genocide kandi barengana.
Ibibazo bindi byabajijwe byibaze ku bibazo by’abantu bamwe bahoze muri RNC mu Bubiligi bagashinga ishyaka bise Imena rivuga ko rishyigikiye FPR, Bwana Musonera yasubije ko RNC atari FPR ko buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gushinga ishyaka cyangwa kujya mu ishyaka yishakiye ngo RNC ntawe ikumira. Yongeyeho ko kandi abantu batagombye kujya mu ishyaka bakurikiye umuntu aho bagombye gukurikira ibitekerezo n’ibyo iryo shyaka rigamije.
Ibindi bibazo byabajijwe Bwana Musangamfura aho yasobanuye aho imanza za Madame Ingabire ndetse n’abandi barwanashyaka ba FDU bafunzwe zigeze. Ku bijyanye n’ubwumvikane buke buri muri FDU aho hari ibice bitumvikana, yasobanuye ko hari igice cyishyize ku ruhande kubera kudashaka ubufatanye na RNC ariko yasobanuye ko uko iminsi izagenda bizageraho abo bantu bagasubira mu murongo ngo dore ko ari n’abavandimwe.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ikijyanye n’icyo RNC na FDU bateganyiriza abashyigikiye FPR mu gihe baba bafashe ubutegetsi. Bwana Musangamfura yasobanuye ko bo batazakora nka FPR ngo batoteze abanyarwanda bagenzi babo ngo n’uko bari muri FPR ahubwo ngo hagomba kwirindwa gukora amakosa nk’ayo FPR yakoze aho yatoteje ndetse ikomeje no gutoteza abahoze mu butegetsi yasimbuye.
Inama irangiye hakurikiyeho kuganira abantu basangira ikirahuri, abantu barinegura karahava aho abenshi bari aho bavuze akabari ku mutima bashize amanga, bose icyo bahurizagaho n’ukubaka igihugu kizima kibereye bose bakifuza ko abanyarwanda bose bababarirana kuko bose bahemukiranye hakabaho kureba ibihuza abanyarwanda aho kureba ibibatanya. Icyo gitaramo cyagejeje ahagana mu ma saa yine z’ijoro aho abari aho bemeranyije ko bagomba gushyiraho akabo ngo bafashe u Rwanda kuva mu bibazo rurimo.
Ariko nta byera ngo de, mu gihe iyo nama yabaga ngo hari ikindi gikorwa cyitiriwe amasengesho cyari cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda, kuri Bwana Kayumba Rugema umwe mu bayobozi ba RNC muri Norway ngo icyari kigamijwe ngo ni ugutuma inama ya RNC na FDU ititabirwa na benshi.
Ubwanditsi