Birakwiye kandi birumvikana ko Inkotanyi zivuga imyato kuko zatsinze intambara zari zarashoje muli 1990. Ariko kandi zagombye kugira ikinyabupfura cyo kudakabya cyane no kuba indashima zitanacira akari urutega abazifashije muli iyo ntambara.
Mu nyandiko y’igihe.com yiswe ngo 17 Mata nibwo Inkotanyi zarashe radiyo rutwitsi “RTLM” ahavugwa ngo: “Abatutsi bakicwa. MINUAR yari yarasabye ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gucecekesha RTLM bakoresheje ubuhanga bakanga bavuga ko byabahenda.” Uwayanditse yirengagije cyangwa ntiyamenye ko iyo MINUAR ariyo yatumye studios za RTLM ziraswa.
Ababikurikiraniraga hafi bose bazi ko RTLM yarashwe hashize igihe gito General Romeo Dallaire avuye muli studios aho yari yarasabye ko nawe bamuha ijambo ryahita kuri antennes. Mu by’ukuri yashakaga kumenya neza aho ikorera akanashyira mu mibare yabugenewe ( coordonnées) imwe bakoresha kugira ngo barase ku ntego runaka iri kure. Ibyo kandi yari yarabikoze no kuli Etat-major y’ingabo kuko yigeze kuza yitwaje kubonana na Chef wa Etat-major, ageze kuri barrière aho binjirira abaza abasirikare bagombaga kumufungurira ati: “numvise ngo hari igisasu cyaguye hano, mwanyereka aho cyaguye?” Nabo barahamwereka hafi y’uruzitiro. Ariyamilira ati: “iyo aba njye mba narashe ku biro bya Chef d’Etat-major cyangwa kuli Centre des transmissions”. Anabishongoraho avuga ko we yari “un officier artilleur” ni ukuvuga uzobezereye mu kurashisha intwaro za rutura zirasa kure, kandi nibyo!
Amaze gusubira i Remera kuli stade muli QG ye yari muli Hotel Amahoro aho yakoranaga n’Inkotanyi, igisasu cyahise kigwa kuli Centre des transmissions ya Etat-Major, by’amahirwe abantu n’ibikoresho bari bamaze kuvamo.
Birakwiye ariko “ntibitunganye” rero ko mu kwivuga imyato inkotanyi zibeshya cyangwa ngo zibagirwe no gushimira abazifashije gufata igihugu.
Zac Biampa
DHR