Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10368

Amashyi akomerwa umunyagitugu Kagame Paul ninayo azamukomera

$
0
0

Ejo nibwo umunyagitugu Kagame nibwo yongeye kwicukurira urundi rwobo simuziga rumuganisha ku iherezo rye mabi. Ariko nubwo bimeze bityo ubwo hakorwaga itekinika cyangwa ikinamico ryo kumutanga nk’uzahagararira RPF mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe vuba aha. Irushanywa ry’amashyi n’impundu nibyo byagiye biranga ibihe byose iyo bamushukaga ko bamushigikiye, Kagame.

Aya mashyi ntago ari ubuhoro ukurikije amateka y’isi muri rusange na y’u Rwanda by’umwihariko. Ubwo yafataga ijamo umunyagitugu Kagame byamushobeye abura aho ahera n’ubwo rwose amashyi yari menshi ari nako bamushuka ko bazamutora ijana kw’ijana nkuko bisanzwe nyamara we akiyibagiza ko ayo mashyi ari inzira azisangamo wenyine n’umuryango we ubwo amashyi n’impundu bamuha bizahinduka induru no gukomerwa nk’igisambo.

Amateka atubwira ko mwene ariya mashi n’impundu byagiye biharwa abanyagitugu nka Hitler, Musolini, Mubutu n’abandi ariko amaherezo byabahindukiye induru. Ikibabaje ni uko Kagame atibuka ko ibyo bihe nawe byanga byakunda bizamugeraho bimusange wenyine abo bose bamushuka ko bazamutora ijana kw’ijana nibo bazamutera amabuye bamukomera induru icyo gihe ntago bizamworohera gusubiza ibihe inyuma.

Uyu munsi aravuga rikijyana, aritsamura akakirizwa impundu, aratukana agahabwa amashyi, arica agasabwa imbabazi, anyereza umutungo wa leta bikitwa iterambere ry’abaturage, yubaka imitamenwa ye bikitirirwa rubanda rwishwe na nzaramba, asenyera abanyarwanda bikitwa guteza imiturire imbere, ategeka abantu guhinda igihingwa kimwe bikitwa ubuhinzi bwa kijyambere, arandura imyaka ya rubanda bikitwa inyungu rusange, arica akanahiga bukwakare abazunguzayi n’abana bo mu mihanda bikitwa isuku ry’umujyi. Ibi byose hari igihe bizahinduka abamushyigikira muri aya mabi bamukomere induru.

Kagame yakagombye kumenya ko mu minsi ya nyuma azisanga wenyine adafite umukomera amashyi, nta mbaraga azaba agifite na busa n’umwana w’igitambambuga azamwegera amukubite ikofi ntacyo azamutwara.

Umwanya wawe ni uyu nyakubahwa perezida Kagame, iminsi ishyira ubusa hato utazicuza bitagishobotse.

By Prosper


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10368

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>