Ishyaka riharanira iterambere n’ubusabane PPC ryakoze inama rusange yo ku rwego rw’igihugu kuri iki cyumweru kuwa 18/06/2018, ryemeza umukandida rizamamaza rikanashyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Hari hashize icyumweru cyose muri Kigali hahwihwiswa ko Ishyaka PPC rizatanga umukandida ku mwanaya wa Perezida wa Repubulika, nk’uko ryabigenje mu mwaka w’2003 no mu mwaka w’2010.
N’ubwo ku nshuro ebyiri za mbere (Manda zibanza) iri shyaka ryatangaga DR Alvera Mukabaramba ho umukandida utararengaga umutaru, uwagarutse cyane mu majwi ko yagombaga gutangwaho umukandida ni umudepite Jean Thierry Karemera, Umunyamabanga Mukuru wa PPC, umwe mu bahawe imyanya mu nteko ku buvungukira amashyaka yaherekeje Kagame agenerwa mu Nteko Ishinga Amategeko.
Kugeza ku munsi w’ejo, Umuyobozi wa PPC, Mukabaramba Alvera yivugiye ko umukandida wabo amenyekana uyu munsi. Abanyamakuru bahamagawe babwirwa ko PPC iri butange umukandida wayo nk’ishyaka, kuko ngo batagombaga kwigana abandi.
Ubwo Kongere yateranaga, igihe cyari cyahawe abanyamakuru cyigijwe inyuma ho hafi amasaha hafi atatu, babwirwa ko abarwanashyaka bakiri mu mpaka z’icyemezo bari bubatangarize.
Mu gihe abanyamakuru bari bategeje guhabwa karibu, mu muryango ugana icyumba cy’inama PPC yakoreyemo kongere, hasohotsemo Aimable Bayingana (Chief Communication Officer wa FPR-Inkotanyi), wasohotse asa n’uwijimye mu maso, yinjira mu ijipe ya V8 y’umukara, arikubura arataha.

Abanyamakuru bagihabwa ikaze, umwe mu bayobozi bakuru ba PPC yafashe micro abaza abanyamuryango umukandida bemeje, abafashe ijambo uko ari batandatu (mu bakabakaba 50 bitabiriye kongere), batangaza ko umukdanida bemera cyane kandi biyumvamo ari Paul Kagame wazamuye u Rwanda nabo bakibona mu iterambere.
Nyuma yo kubishyira mu myanzuro, abanyamakuru babajije impamvu izina Karemera Thierry ryakomeje guhwihwiswa mu minsi ishize nk’umukandida w’ishyaka PPC, Mukabaramba na Thierry ubwe n’abandi bayobozi ba PPC basa n’abikanze imbere y’abanyamakuru, barangije bavuga ko ibyo batabizi.

Ubuyobozi bwa PPC bwahaswe ibibazo n’abanyamakuru bukomeza kubinyura ku ruhande, birangira bityo, bemeje ko igihe nikigera nabo bazatanga umukandida, kuko ubu bakisuganya nk’uko byavuzwe na Dr Mukabaramba Alvera ukuriye iri shyaka.
PPC yatanze kandidatute bwa mbere mu mwaka w’2003, habura umunsi umwe ngo amatora abe, Mukabaramba atangaza ko yikuye mu matora, ko amajwi ye ayahariye Paul Kagame. Mu mwaka w’2010 nabwo yariyamamaje, abona amajwi 0.4 %. Muri 2017 biyemeje gushyigikira Kagame usanzwe ayobora u Rwanda.
Frank Steven Ruta