Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Nyuma ya Ambasaderi Gasana, amashumi ye birayagendekera gute?

$
0
0

Nyuma y’aho inkuru y’iyirukanwa rya Ambasaderi Eugène Richard Gasana ibereye kimomo ubu benshi barimo kwibaza uko bigiye kugendekera abandi bantu bashamikiye kuri Ambasaderi Gasana bari mu myanya y’ubuyobozi cyane cyane muri za Ambasade mu mahanga.

Nabibutsa ko Ambasaderi Gasana yari afite ingufu nyinshi mu bijyanye no gutuma abantu bahabwa imyanya muri za Ambasade cyane cyane mu bihugu by’u Burayi, iyo bigeze mu budage bwo wagira ngo yahagize iwe mu rugo.

Uretse udufi duto dushobora kugira Imana tugaca mu myenge y’urushundura hari abo twakwita ibifi binini badashobora gukira ino serwakira.

Birazwi mu butegetsi bwo mu Rwanda ko iyo umuntu runaka w’igikomerezwa akubiswe hasi hari abantu benshi bamushamikiyeho nabo bahita babigenderamo bitewe n’uburyo abo bantu bafite ibyo bahuriyeho cyangwa bitewe gusa na munyangire.

Birazwi ko Ambasaderi Gasana yagize igihugu cy’u Budage nk’akarima ke ku buryo abahakoze bose batumvikana nawe bagiye bahita bakurwaho vuba na vuba hagahabwa abantu bari mu kwaha kwa Ambasaderi Gasana nawe wabaga wahawe ingufu n’ubucuti bw’imyaka myinshi afitanye na Yohanita Nyiramongi umugore wa Perezida Kagame dore ko ari nawe waguraga imodoka Perezida Kagame agendamo mu Budage ndetse n’intwaro zo mu rwego rugezweho.

Abantu bose babaye ba Ambasaderi mu Budage bagiye bananiranwa na Ambasaderi Gasana duhereye kuri Rugema, Bernard Makuza na Laurien Ngirabanzi ku buryo byatumye Ambasaderi Gasana yoherezwa mu Busuwisi. Ariko ntabwo byatumye ingufu za Gasana zigabanuka mu Budage, ku buryo bivugwa ko Ambasaderi Gasana afite imitungo myinshi n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu Budage no mu Busuwisi byaba ibye ku giti cye cyangwa ibyo afatanije na Yohanita Nyiramongi. Iyi mpamvu akaba ari yo inatuma Ambasaderi Gasana ashaka guhungira mu Budage kuko anahafite ubwenegihugu.

Bamwe mu bashobora guhura n’ibibazo ni aba:

-nkulikiyinka-Ambasaderi Christine Nkulikiyinka: Ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Suwedi, mbere yo kujya kuri uyu mwanya yari Ambasaderi mu gihugu cy’u Budage.

Kuva mbere ya 1994 yakoze mu kazi ka diplomasi kuko yahawe akazi muri Ambasade mu Budage biturutse kuri Nyakwigendera Ambasaderi Juvénal Renzaho.

FPR igifata ubutegetsi, Ambasaderi Gasana wigaga mu Budage yahise abohoza iyo Ambasade maze abakozi bose bayikoragamo bose barirukanwa uretse Christine Nkulikiyinka wahise acudika na Ambasaderi Gasana kugeza ubu!

Uretse ibijyanye n’imbonezamubano inkuru y’uko Christine Nkulikiyinka ari nk’umugore wa kabiri wa Ambasaderi Gasana yabaye kimomo ku buryo ari we wagiye amurwanaho amuhesha imyanya ikomeye ku buryo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka we na Ambasaderi Gasana ari umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu kazi ka diplomasi.

Uretse ibijyanye n’akazi ka Diplomasi bivugwa ko Ambasaderi Nkulikiyinka n’umugabo we baba ari abakozi ba Ambasaderi Gasana mu bikorwa bye by’ubucuruzi mu Burayi cyane cyane mu Budage.

igor-Ambasaderi Igor Cesar: uyu ni inshuti ya Ambasaderi Gasana niwe bivugwa ko yamuhesheje uyu mwanya wo kuba ambasaderi mu Budage ndetse bakaba bafatanije ibikorwa by’ubucuruzi. Ibikorwa byavuzwe cyane ni Hotel irimo kubakwa na Ambasaderi Igor Cesar mu karere ka Rusizi.

Iki kibazo cya Ambasaderi Gasana gishobora gutera ingaruka zikomeye no mu gihugu imbere kuko uretse abashyizwe mu myanya na Ambasaderi Gasana n’abashyizwe mu myanya na Yohanita Nyiramongi bashobora nabo guhura n’ibibazo kuko hari abandi bantu bari hafi ya Perezida Kagame barekereje bashaka iyo myanya ndetse n’izo ngufu zari mu maboko ya Yohanita Nyiramongi na Ambasaderi Gasana.

Hari benshi bahamya ko iki kibazo cya Ambasaderi Gasana gishobora gushegesha bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Kagame ndetse n’umuryango we dore abana ba Perezida Kagame igihe babaga muri Amerika bitabwagaho na Ambasaderi Gasana. Byatangiye no kwigaragaza dore ko no kw’isabukuru y’imyaka 54 ya Yohanita Nyiramongi, umukobwa we Ange ari we wenyine wifurije nyina isabukuru nziza mu izina ry’umuryango. Perezida Kagame we ntiyifurije isabukuru uwo bashakanye ahubwo yahaye Ange inshingano zo kwita kuri nyina!

Ikibazo gishobora kuba ingorabahizi ni ikibazo cy’umuhungu Ian Cyigenza Kagame bivugwa ko Yohanita Nyiramongi yabyaranye Ambasaderi Gasana, bimwe mu byateye ingorane cyane ni ibaruwa Ambasaderi Gasana yandikiye ikinyamakuru Inyenyeri News agisaba gukura inyandiko ku rubuga ndetse no gusaba imbabazi, ibi bikaba byarafashwe na benshi nk’ubuhubutsi no kwishinja icyaha.

Uretse iki kibazo cy’umwana cyangwa ibijyanye n’imyitwarire irimo agasuzugiro muri ONU birakekwa ko Ambasaderi Gasana yaba yaranibaga Perezida Kagame mu bikorwa yabaga arimo by’ubucuruzi yatumwe cyangwa ahagarariye umuryango wa Kagame ku buryo harik abanuganuga ko Ambasaderi Gasana ari umuherwe wo murwego rwo hejuru.

Marc Matabaro

 

 


U Rwanda ruratangaza ko icyemezo cyafashwe n’u Burundi cyateye ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw’ Rwanda.

Rwanda: aho Ministeri y’umutekano mu gihugu ntabwo yaba igiye kuvaho?

Rwanda: ngo nta nzara ihari niba itarica abantu bangana n’abo yishe muri Sudan

Video:Pasteur Bizimungu arasobanura iby’ishya ry’inzu ye

Bisa n’ukuri: Kabila arimo kuraguza?

Rwanda: Hari abayobozi Padiri Nyombayire afata nk’abasongarere barisha ikiyiko mu cyibo

$
0
0

Padiri Prof. Nyombayire Faustin yatunze urutoki abayobozi bakandagira nkana umuco nyarwanda, Ikinyarwanda bakigira nk’abatakizi, bakakivangavanga n’indimi z’amahanga na zo batazi neza.

Mu kiganiro ku murage ndangamuco w’u Rwanda mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’umuco mu iterambere, muri iki cyumweru cyo kwizihiza umuganura, Padiri Nyombayire yashimangiye ko ururimi n’indangagaciro ari zo nk’inkingi zikomeye muri eshanu zigize umuco nyarwanda ugomba kubahwa, ugasigasirwa.

Avugana n’itangazamakuru, uyu mushakashatsi yarambuye uko abona izi nkingi zihagaze mu Rwanda, agaragaza ko hari aho zifite ikibazo.

Avuga ko mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda, hari abayobozi [atifuje kugira abo avuga mu mazina] usanga mu mbwirwaruhame zabo, batita ku kumenya abo zigenewe, bakavangavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga, rimwe na rimwe akabivangavanga abwira abaturage batize.

Yagize ati “Ubundi umuntu warezwe, ururimi rw’abo abwira ni rwo avuga. Kuko kubwira abantu ururimi batazi ni nko kubwira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva. Birababaje rero, na byo tubivuge, cyane cyane ku bayobozi n’abarezi rimwe na rimwe ufata ijambo akarangiza abantu bayoboye ibyo ari byo.”

Inkuru irambuye>>>

Guhuza UBUTAKA cyangwa guhuza UGUTAKA?! Leta ya FPR yari ikwiye gusaba imbabazi ku bwo gushonjesha abaturage no kubatindahaza!

$
0
0

Yanditswe na Gatesire Théodette*

Kwambura abaturage ubutaka cyane cyane ubw’ibishanga n’inkuka; kurandura ibihingwa nk’amasaka, ibijumba, imboga n’urutoki, ubusanzwe bifite uruhare runini mu buzima bwa rubanda; guhatira abahinzi gushyira mu bikorwa gahunda yo guhinga igihingwa kimwe kuri bose iherekejwe n’iteganyabikorwa rikoranywe ubuswa cyangwa ubugome; uburiganya mu gukwirakwiza amafumbire no kudafasha abaturage gushaka isoko ry’umusaruro ukomoka ku byo baba bahatiwe guhinga n’aho ribonetse abahinzi bagashyirirwaho ibiciro bitajyanye n’igishoro cyakoreshejwe kugirango uwo musaruro uboneke, ni isoko y’igihombo kitagira urugero ku bahinzi n’intandaro yo gutindahara n’iy’inzara ihoraho mu bice bimwe by’u Rwanda.

U Rwanda ni igihugu gito ahanini kigizwe n’imisozi, kikaba kimwe mu bihugu by’Afurika bituwe kurusha ibindi kuko kuri buri kilometero kare haba hatuye abaturage basaga 400 kandi abarenga 80% bakaba batunzwe n’ubuhinzi.1 Iyo miterere y’u Rwanda n’imibereho y’abarutuye ituma buri muhinzi aba afite ubutaka buto bwo guhingaho. Kubw’ibyo, hakwiye kubaho itandukaniro rinini cyane hagati y’uburyo ubuhinzi bw’umwuga bwakorwa mu Rwanda n’uko bukorwa mu bihugu byateye imbere, aho usanga bukorwa n’abantu bake cyane bafite aho babukorera hagari bihagije higanjemo ibibaya n’ikoranabuhanga ryateye imbere. Ibyo bituma buri gihingwa cyiharira ubuso bunini cyane, kikanatanga umusaruro ushimishije bitabaye ngombwa ko rubanda ishorwa mu bihombo.

Kutita ku miterere yihariye y’u Rwanda

Mbere y’ibyemezo by’inzaduka byatangiye kwigaragaza cyane muri politiki y’ubuhinzi nyuma y’aho ishyaka rya FPR ryigaruriye ubutegetsi mu Rwanda, wasangaga buri wese mu bahinzi ahitamo igihingwa ashaka akurikije ibyo we n’umuryango we bakeneye ndetse n’ibyo yasagurira isoko uko bimushobokeye. Ahari ibishanga bihingwamo ho wahasangaga ibihingwa ahanini byabaga bigenewe gutunga abaturage igihe cy’izuba ryinshi hamwe n’ibikoreshwa cyane mu guhahira imijyi nk’imboga z’ubwoko bunyuranye, ariko nabyo byabaga byahinzwe ku mahitamo y’abahinzi bakurikije ibikenewe ku isoko n’ibyabaha inyungu nyinshi kurushaho. Iyo ibishanga byabaga bikoreshejwe n’amashyirahamwe y’abahinzi mu guhinga igihingwa kimwe nabwo byakorwaga ku bushake bw’abaturage cyangwa bigakorerwa ku butaka butari busanzwe bukoreshwa n’abaturage mu buhinzi ngo bibe byatera abatibona muri iyo gahunda igihombo kirenze icyakwihanganirwa, ari na ko leta ikora ibishoboka byose kugirango umusaruro ubunetse ube ufite isoko kandi ryiza. Aho ni nk’ahahingwaga umuceri n’ibisheke.

Kuva mu mwaka wa 2008, mu Rwanda hashyizweho gahunda yo guhuza ubutaka ndetse himakazwa politiki yo guhinga igihingwa kimwe ku buso bunini bivugwa ko hari hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa ndetse no gukora ishoramari mu buhinzi muri gahunda yiswe Crop Intensification program (CIP).1 Abaturage bahatiwe guhuza ubutaka kuko, nk’uko byavuzwe haruguru, buri wese aba afite isambu ntoya cyane ugereranyije n’ubuso bukenewe kugira ngo buhingweho igihingwa cyashyizwe imbere. Ibyo byakuruye ibihombo bikomeye cyane ku baturage kuko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagombye kurandura ibihingwa byari bisanzwe biteye ku butaka bwagombaga guhuzwa. Mu bihingwa byibasiwe bigakururira abaturage igihombo gikabije, harimo ibijumba ubusanzwe byafatwaga nk’ingabo ikingira inzara mu banyarwanda ari nabyo byavuyeho imvugo ngo ‘umukungujumba‘, amasaka yafatwaga nk’igihingwa cyubashywe kubw’imikoreshereze yayo yihariye mu muco nyarwanda (nko mu bijyanye n’umuganura) n’urutoki rwafatwaga nk’igihingwa nyamibwa kubera ko kiramba mu murima kandi kigashobora kugoboka umuturage igihe cyose mu buryo butari bumwe –inshuro nyinshi uwabaga afite urutoki rwiza n’ibindi yabaga abifite, akaba umuhungu mu bahungu.

Kutita ku mvune n’ugutaka kwa rubanda

Umuntu wese usobanukiwe iby’ubuhinzi n’umusaruro wabwo ntagushidikanya ko anasobanukiwe imbaraga bisaba umuhinzi kuva mu itera kugeza igihe cy’isarura. Ibihingwa byose biravuna, ariko reka dufate urugero rumwe rw’igihingwa cy’urutoki. Nyuma yo gutegura umurima, gushaka imbuto no kuzitera, kurufumbira, kuruhingira, kurukonyorera, kurusharirira, gutega insina zibikeneye imihembezo no kurusasira ni imirimo ihoraho kugira ngo umuntu agire umurima w’urutoki rutanga umusaruro mwiza. Benshi bazi akamaro bene urwo rutoki rugira mu guhashya inzara kubera ko urutoki rwiza ruhoramo ibitoki bishobora gusarurwa. Mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe, harimbuwe intoki zifite agaciro kanini kuko ahenshi habaga harateganyirijwe igihingwa cy’ibigori. Ikibabaje ariko ni uko umusaruro w’ibyo bigori udashobora kuziba icyuho cy’icyo gihombo ku baturage. Bite se ku bindi bihingwa? Imigozi y’ibijumba, amasaka n’imboga z’ubwoko bwinshi byaranduwe inshuro nyinshi cyane kandi buri gihe abaturage barira. Mbese ni impuwe kuba ubutegetsi bwa FPR bwaragiye buhitiramo abaturage igihingwa runaka bumaze kubategeka kurandura ibyo bari batezeho amaramuko? Oya rwose! Ibaze ko mu murima wezemo ibigori, umuhinzi adashobora no gucamo ikigori na kimwe ngo acyokereze umwana we nta mususu! Iyo abikoze aba yububa kandi yikanga ko umuyobozi yamubona akamuhana.

ibigoli

Si amakabyankuru! ibi bigori birimo kuribwa n’inyoni, uwabihinze ntiyakoraho na kimwe uwamutegetse kubihinga ataramuha uburenganzira bwo gusarura! Ibaze nawe gusya utiteze irobe cyangwa kuragira izo udakama! Ni byo abanyarwanda bita kugokera ubusa cyangwa kuruhira agatsi! Mu zindi ndimi ho babyita ‘slavery’ cyangwa ‘esclavage’!

Politiki y’ubucakura bugamije ubucakara

Mu by’ukuri kuba habaho ubuhinzi buteye imbere mu Rwanda ntako bisa. Guhitamo ibihingwa birwanya inzara, kwagura ubuhinzi no kubukoresha mu gushaka imari, gushakira abahinzi imbuto nziza, gukwirakwiza ifumbire mu bahinzi no kubaha inama z’ababihugukiwemo yaba ari intambwe nziza mu mibereho myiza y’abaturage. Ariko umuntu ureba kure iyo yitegereje uko bikorwa, avumbura amacenga n’ubucakura bukabije bubyihishe inyuma.

Kubera ko abaturage bashoboraga kwinangira ntibashyire mu bikorwa izo politiki zibangiriza zikanabahenebereza, leta ya FPR ibigiranye iryenge, yashyizeho inzitizi zo mu rwego rw’amategeko zituma umuturage wabikora yakwisanga mu bihombo by’urukurikirane. Urugero, kuko yari izi ko abaturage bashobora guhitamo kuraza imirima aho guhinga ibyo bahatiwe, yashyizeho itegeko riyiha uburenganzira bwo gufatira ubutaka bw’uwaba agerageje kubikora yitwaje ko budakoreshwa neza.** Kuko bimeze gutyo, ni bake bashobora gutinyuka gudahinga ibyo leta itegetse. Nanone, kubera ko leta yategetse abaturage kuzibukira umuco wabo wo kubika imbuto zikomoka ku musaruro wabo ikabategeka kujya bategereza izo ibazaniye, akenshi zibageraho imburagihe, umuhinzi yatakaje ubushobozi bwo guhingira igihe abishakiye. Ni na ko bigenda ku mafumbire bahabwa.

Iyo imyaka yeze, leta ni yo itanga uburenganzira bwo gusarura, ni na yo ishyiraho igiciro cy’umusaruro ikanagena abemerewe kuwugura no kuwushyikiriza inganda. Mu by’ukuri umuntu yakavuze ko rubanda yahindutse ABAGERERWA, ariko sibyo kuko n’ubwo umugererwa nawe yakoreshaga ubutaka butari ubwe, yahingaga icyo ashatse, gusa akamenya ko agomba guha nyir’ umurima amaturo bigendanye n’uko umusaruro we uhagaze –umuntu yabigereranya no gutanga icyatamurima. Nanone umuntu ashobora kwibaza niba rubanda ahubwo itarabaye ABAPAGASI. Nabyo si byo; umupagasi arahembwa, yaba atanyuzwe n’igihembo agasezera akajya ahandi kandi ntabihanirwe. Urebye neza, usanga abahinzi bo mu Rwanda rwa none babayeho nabi birenze iby’abagererwa n’abapasi. Ubuzima barimo bwujuje ibisabwa ngo bwitwe UBUCAKARA (= ‘slavery’ mu cyongereza cyangwa ‘esclavage’ mu gifaransa) ku mpamvu zikurikira:

  1.  Bahinga ubutaka butari ubwabo, babeshywa ko babukodesha mu buryo burambye ariko mu by’ukuri bashobora kwamburwa igihe icyo ari cyose –ni ukuvuga ko bahingira nyiri ubutaka ari we leta ya FPR.
  2. Imirimo yose bakora mu mirima bahingamo, bayikora ku mabwiriza ya nyir’ubutaka (= leta ya FPR) mu buryo butagoragozwa, badashobora kumwungura igitekerezo na kimwe kuko bamutinya nawe akaba atiteguye kubatega amatwi –ni ukuvuga ko baba mu buzima bwa cishwa aha.
  3. Bakora badahembwa, bakagomba kwirwanaho mu buryo bunyuranye kugirango babashe gukomeza kubaho.
  4. Abihaze bakanyuranya n’imitekereze ya nyir’ubutaka (= leta ya FPR) barabihanirwa.
  5. Babaho bafungiranye mu guhugu kuko kugisohokamo bitaborohera kuko abayobozi babirwanya bivuye inyuma.*** Abagerageje kugisohokamo bakanabishobora, amaherezo baragarurwa, haba ku ngufu, ku mayeri cyangwa ku kagambane. Mu by’ukuri nk’uko bisanzwe bizwi ku bari mu bacakara, abahinzi bo mu Rwanda bari mu mimerere y’imbohe.

 Politiki yo kwibonekeza mu mahanga

Abashishoza bashobora gutahura ko leta ya FPR nta mpuhwe ifitiye rubanda, ko ahubwo ibyo ikora byose iba igamije gushakira ubuzima n’ubukire abambari bayo, gukenesha abaturage ngo batubaka amikoro maze bakagira uruvugiro rwo kuyinenga mu bya politiki no kujijisha amahanga yongera ubuso buhizweho imbuto. Urugero, kubera ko bazi ko banki n’ibigega mpuzamahanga bishingira ku buso buhinzweho ibinyampeke bigena urwego iterambere ry’igihugu rigezeho (= indicators of development) n’abaterankunga bakabigenderaho mu gutanga inkunga y’amadevize (= foreign currecy) u Rwanda rukeneye bitavugwa, babishyiramo ingufu batitaye ku bihombo by’abaturage. Ni koko ingeso ya FPR yo kwibonekeza ku baterankuga n’imiryango mpuzamahanga ikoresheje ububeshyi bw’umwuga bwahawe akabyiniriro ko ‘gutekinika’, wahawe intebe n’ubutegetsi bwayo, uzakururira abanyarwanda amahano atari amwe.

Gutindahaza no gushwiragiza rubanda

Iyo usuzumye neza, usanga ibyemezo bifatwa na leta ya FPR mu birebana n’ubuhinzi mu Rwanda bisa n’aho bigamije gushonjesha abaturage ku bushake no kubambura ubushobozi bwo kugira icyo bageraho. Bene nk’ibyo leta ibikora ibategeka kurandurira ibihingwa ndetse no kubambura ibishanga byabatungaga cyane cyane mu gihe cy’izuba. Ibyo bituma abaturage bahora baba bashonje, bagahora bacuragira bashaka uwabafasha kubona amaramuko. Mu mimerere nk’iyo, umuturage aba ahangayikishijwe no kuba yabona amafunguro ku buryo ibindi bintu by’ingenzi, nko kuba yagira ibyo aharanira mu bya politiki cyangwa ibihereranye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nta mwanya biba bigifite mu bitekerezo bye.

Akenshi leta ya FPR ikoresha ubuhendanyi ku baturage b’abashonji maze ikabakoresha ibigamije inyungu zayo. Mu mwaka ushize wa 2015, igihe ba nyamujya iyo bijya bacicikanaga batanguranwa kugeza ibikarito n’ibiseke byuzuye amabaruwa asaba ko itegekonshinga ryahindurwa, byagaragaye ko guha umukecuru Mukagafurama Melesiyana n’abandi nka we amafaranga y’impamba, ay’icumbi n’ay’ibiribwa gusa byari bihagije kugirango bajye ku biro by’inteko ishinga amategeko gusaba ko ingingo batanazi y’itegeko nshinga yahindurwa.2Nanone muri uwo mwaka, bamaze kwizezwa guhabwa ibyo kurya bya buri munsi mu gihe bari kuhamara, abantu biganjemo urubyiruko bemeye kujya birirwa bakanarara imbere y’Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda mu myigaragambyo yari igamije gushyira igitutu kuri leta y’Ubwongereza ngo Karenzi Karake wari warafashwe na polisi y’icyo gihugu arekurwe. Icyateye abantu kwibaza ariko kigatuma abatari basanzwe bamenyereye imikorere ya FPR basobanukirwa neza kurushaho ko ari leta yari yabatumye kubigenza batyo, ni uko bamwe mu bigaragambyaga bavugaga ko baje kwamagana abafaransa cyangwa abadage.3

Ni uko bigenda. Umushonji ntacyo batamukoresha igihe bamwemereye icyo arya. Ni yo mpamvu iyo FPR ishaka kugukoresha akadakorwa ibanza ikagutindahaza maze waba umaze kuzahara ikakwiyegereza mu ishusho y’umutabazi cyangwa umufatanyabikorwa ikoresheje ibyo yakunyaze; waba umaze kugarura agatege iti saba ko itegekonshinga rihinduka cyangwa vuga ko so yari imbwa akaba yarabyaye umuntu!

Politiki ya ‘nta mpuhwe’ n’ubusambo bw’isoni nke

Muri iyi minsi, mu gice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu haravugwa inzara yiswe Nzaramba yatumye abaturage basuhuka, abasigaye nabo bakarya rimwe ku munsi nabwo ntibahage. Abo mu karere ka Kayonza bo bivugira ko igishanga cyajyaga kibatunga mu gihe cy’izuba ryinshi leta yagifashe ikababuza kongera kugihinga.4 Ariko biravugwa ko n’i Kigali muri kapitali inzara yahageze, aho amahoteli yakira abashyitsi bitabiriye amanama mpuzamahanga abaha ibiryo bike cyane hakaba n’ubwo bishize rwose hari abatarafungura.5 Minisitiri w’ubuhinzi wasabye imbabazi mu ruhame kubera icyo kibazo,6 yakagombye no gutera indi ntambwe akagira ubutwari bwo kuzisaba n’abaturage kuko urwego ahagarariye rwagize uruhare runini mu kaga k’inzara badashobora kwivanamo mu gihe cya vuba.

Ikibabaje ariko, aho gukemura ikibazo cy’inzara no kongerera abahinzi ubushobozi, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe yakenesheje abantu benshi abandi ibikoreza umuzigo w’inzara ihoraho. Bamwe mu baturage bagezweho n’ako kaga bananiwe kwihanganira kwambarira ibicocero aho bambariye inkindi maze bariyahura. Abandi bo batanze utwo bari bafite bahongera ibisambo byoherejwe na leta byari bishinzwe kubangiriza bagira ngo wenda byaca inkoni izamba cyangwa byabongereraho igihe gito cyo kwitegura ingaruka z’ako kaga. Si ko byabagendekeye kuko ibyo bisambo byagiye byimurirwa mu tundi turere gukomerezayo amahano maze ababaga barabihaye ruswa bagahomba kabiri. Abakozi bashya babaga bazanywe mu turere twabo gusimbura abagiye ntibabuze gushyira mu bikorwa uwo umugambi wo kubarimburira intoki n’ubwo batari bayobewe ko bamwe mu baturage bari barahongeye bagenzi babo bababanjirije.

Kugabiza abaturage ba Rusahuriramunduru

Indi ngaruka ikomeye umuntu atakwirengagiza, ni igihombo gikomeye cyageze ku baturage bashyizwe muri gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe. Urugero rufatika rwagaragaye mu turere twa Gatsibo na Gakenke, aho abahinzi babuze isoko ry’umusaruro wabo w’ibigori ku buryo bisanze nta yandi mahitamo bafite uretse kubigurisha ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’igishoro bari barashyize mu kubihinga. Ibuka igihe byasakuzaga mu bitangazamakuru ko abahinzi bo muri utwo turere barira ayo kwarika kuko umusaruro wabo wabuze isoko. Aho kugira ngo abahumurize anatekereze uburyo abacuruzi bagabanyirizwa imisoro hagamijwe kuborohereza mu kugurira abaturage umusaruro wabo ku giciro gikwiye, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yaciye abahinzi intege ababwira ko uwabuze isoko yamuhamagara akarimushakira.7 Mu by’ukuri koko ubwo yari atanze umuti w’icyo kibazo? Ni abaturage bangahe bo mu Rwanda bashobora gutinyuka guterefona minisitiri wa leta ya FPR tuzi? Haba se hari abahinzi bashize ubwoba bakamuterefona? Niba bahari bazamenyeshe abandi bahinzi ibyavuyemo banabarangire isoko! Ubundi se kuki minisitiri atafashe urugendo ngo abasange aho bari abe ari na ho abahera iyo nama na numero bazamuterefonaho?

Icyakora, abazi gutekinika bo bungukiye muri izo ntugunda. Amatoni n’amatoni y’amafumbire yari yarateganyirijwe guteza ubuhinzi imbere yagiye agurishwa magendu ku nyungu z’abarusha abandi ubusambo n’igitugu. Biranashoboka ko hari ababoneye inyungu mu gutumiza imbuto zitujuje ubuziranenge. Ikizwi neza ni uko nta n’umwe weretswe rubanda ko yabihaniwe cyangwa yabicyahiwe ku mugaragaro. Ibyo byose byishyuwe na rubanda itazi icyo yakora kugeza ubu. Abaturage benshi barashonje ku buryo babaho babara ubukeye. Nanone ariko, iyaba byarangiriraga aho, leta ntikomeze kubikoreza indi migogoro ikubiyemo imisanzu ya FPR, imisanzu mu kigega Agaciro Development Fund, imisanzu y’uburezi butagamije ireme, n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza butagamije kubungabunga amagara yabo.

NOTES

FB_IMG_1470992972999

*Gatesire Théodette ni umutegarugori wafashe icyemezo cyo gutangaza ibyo atekereza mu bya politiki nyuma y’imyaka myinshi yamaze atagira icyo abivugaho. Nk’umunyarwanda, yiyemeje gutanga umusanzu we mu gukemura ibibazo byugarije igihugu abinyujije mu nyandiko zitandukanye harimo n’iz’ubushakashatsi nk’uko yari asanzwe abikora mu rwego rwo kubungabunga ibinyabuzima. Zimwe mu nyandiko z’ubushakashatsi yakoze hamwe n’izo yagizemo uruhare zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga nko kwa Elsevier, Springer, Hindawi n’ahandi. Mbere y’uko yerekeza iy’ubuhungiro mu mpera za 2015 yari umukozi wa The Dian Fossey Gorilla Fund International i Musanze.

**Uko bigaragara, abaturage nta yandi mahitamo bafite usibye kuruma gihwa kuko baramutse banze gushyira mu bikorwa izo politiki z’ubuhinzi zibahombya, amaherezo ubutaka bakoreshaga bushobora kwegurirwa ba nyamujya iyo bijya biteguye kugendera ku bushake bwa leta ya FPR, yo nyir’ubutaka. Uramutse utari uzi ko ari uko bimeze cyangwa ubishidikanyaho, reba ku cyangombwa cyawe cy’ubutaka. Urasanga handitseho ngo‘amazezerano y’ubukode bw’ubutaka. Muby’ukuri ibyo bisobanura ko nta butaka ugifite kuko wahawe igihe runaka cyo kuba ubukodesha –ntibitandukanye cyane n’uko umuntu yatisha umurima akawuhingamo mu gihe yumvikanyeho na nyirawo. Gerageza gutekereza uko bizagenda igihe imyaka y’ubukode wahawe izaba igiye kurangira. Icyo gihe nikirangira buzasubira mu maboko ya leta ibuhe uwo ishaka. Wowe cyangwa abagukomokaho nimuramuka mubisabye, leta ishobora kwemera ubusabe bwanyu ikongera kububakodesha. Ishobora nanone kutita ku busabe bwanyu ikubuha undi cyangwa ikabwikoreshereza, wenda kuko izaba ibona habereye igikorwa yita ko ari icy’inyungu rusange. Uzabigenza ute? Nuzaba warubatsemo se uzaterura amazu yawe uyimukane cyangwa uzahebera urwaje bayasenye urebera kandi warakoresheje n’andi mikoro wari ufite wishyura inguzanyo ya banki wafashe wubaka ayo mazu?

***Mu nkuru yo mu kinyamakuru Rugali yo ku ya 19 Kamena 2016, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamaliya Odette, avugwaho kuba yarabujije abaturage guhungira inzara mu bihugu by’ibituranyi bifite amahahiro, maze abahitiramo gusuhukira mu tugari duhana imbibi n’utwabo nk’aho izuba ryateye ayo mapfa riva mu kagari kamwe rigasimbuka utwegeranye na ko.Ahubwo n’ibyo gusuhukira mu tugari bizwi neza ko leta ahagarariye ibirwanya kuko mu meza ane mbere yaho ikinyamakuru Umuseke mu nkuru yacyo yo ku ya 24 Gashyantare 2016 cyagarutse ku mvugo ye yuzuye ubushinyaguzi n’ubwishongozi, aho yasabaga abashonji kudasuhukira aho bashobora kubona ibyo kurya ahubwo bagahagarara gitore bagafatanya n’abijuse guhangana n’iyo nzara!9 Ukuri ni uko gusuhukira mu bindi bihugu bituma amahanga amenya ko leta ya FPR itindahaza nkana abaturage kandi ko iba ibeshya iyo ivuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa; bityo leta ya FPR ntacyo itakora ngo bahame mu Rwanda kuko itarajwe ishinga n’amagara yabo!

1Arumugam Kathiresan, 29 June 2012. Farm land use consolidation in Rwanda, assessment from the perspectives of agriculture sector. Retrieved from: http://www.minagri.gov.rw/fileadmin/user_upload/documents/agridocs/Farm_Land_Use_Consolidation_in_Rwanda.pdf(Last accessed on 18 June 2016).

2Birori Eric, 5 Kamena 2015. Gatsibo: Avuga ko ibaruwa [petition] yazaniye Inteko ari meya wayanditse aramusinyisha. Byakuwe kuri: http://www.makuruki.rw/IMIBEREHO-MYIZA/article/GATSIBO-Avuga-ko-ibaruwa-Petition-yazaniye-inteko-ari-meya-wayanditse-aramusinyisha (last accessed on 18 June 2016).

3Ijwi ry’Amerika, 26 Kamena 2015. Rwanda: Imyigaragambyo yiyama Ubwongereza. Byakuwe kuri: http://www.radiyoyacuvoa.com/a/rwanda-imyigaragambyo-yiyama-ubwongereza/2838878.html (last accessed on 18 June 2016).

4Assumpta Kaboyi, 15 Kamena 2016. Inzara iravuza ubuhuha muri Kayonza. Byakuwe kuri:http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3377452.html (last accessed on 18 June 2016)

5Igihe, 15 Kamena 2016. Ikosa ryo kwicisha abashyitsi inzara ryasubiriye hashize iminsi 4 perezida Kagame arivuze. Byakuwe kuri: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikosa-ryo-kwicisha-abashyitsi-inzara-ryasubiriye-hashize-iminsi-4-perezida (lsat accessed on 18 June 2016).

6Girinema Philbert, 16 Kamena 2016. Minisitiri Mukeshimana yasabiye imbabazi mu ruhame ku ibura ry’amafunguro mu nama. Byakuwe kuri: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mukeshimana-yasabye-imbabazi-ku-makosa-yatumye-abitabiriye-inama (last accessed on 18 June 2016).

7Iraguha Richard Dan, 11 Ukwakira 2015. Ababuze isoko ry’ibigori bazampamagare ndibashakire –Minisitiri Kanimba. Byakuwe kuri http://www.igihe.com./amakuru/u-rwanda/article/ababuze-isoko-bazampamagare-ndibashakire-minisitiri-kanimba (last accessed on 18 June 2016).

8Rugali, 19 Kamena 2016. Iburasirazuba: imiryango isaga ibihumbi 40 yabuze ibiribwa igobokwa n’ikigega cya leta. Byakuwe kuri: http://www.rugali.com/iburasirazubaimiryango-isaga-ibihumbi-40-yabuze-ibiribwa-igobokwa-nikigega-cya-leta/ (last accessed 24 June 2016).

9Umuseke, 24 Gashyantare 2016. Iburasirazuba: inzara iri gutuma bamwe basuhukira mu mahanga. Byakuwe kuri: http://www.umuseke.rw/iburasirazuba-inzara-iri-gutuma-bamwe-basuhukira-mu-mahanga.html (last accessed 24 June 2016).


Bugarama:Abantu bikekwa ko ari abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda

$
0
0

Umusore witwa Kwizera Jean, w’imyaka 20,utuye mu mudugudu wa Buhanga,akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama yarashwe n’abantu avuga ko bari bambaye gisirikare kandi bavuga Ikirundi arakomereka cyane mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira kuri uyu wa 14 Kanama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko uwo musore arwariye bikomeye mu bitaro bya Bushenge,nyuma yo kujyanwa ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama, agahita yihutanwa ku bitaro bya Mibilizi bikananirana akajyanwa mu bya Bushenge.

Avuga ko aho yarasiwe ari muri Kilometero 1,5 gusa uvuye ku mugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n’intara ya Cibitoke mu Burundi,aka gace kandi kakaba ku bilometero 6 gusa uvuye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Kwizera yarashwe yarashwe arinze imyumbati y’iwabo yari iri mu isarurwa.

Gitifu yagize ati ” Ubundi ubu bari mu isarura ry’imyumbati,aho bayisarura bakayitonorera mu mirima bakanayanikamo,nijoro bamwe bakajya bajya kurinda iyabo kugeza igihe izumira bakayijyana mu ngo kuko hari igihe ngo yibwa, uyu musore akaba yari acunze iyi y’iwabo, mu ma saa saba z’ijoro ngo uyu musore yabonye abantu 2 bamusatira bambaye imyenda ya gisirikare kandi bavuga ikirundi, agira ngo ni abajura, afatamo umwe,igihe bakigundagurana mugenzi we ahita amukubita urusasu mu kuguru kw’iburyo,ivi ararishwanyaguza.’’

Inkuru irambuye>>

Imodoka yari itwaye uhagarariye Amerika mu Rwanda yahitanye abana babiri

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016 mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi,  Imodoka yari itwaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, yakoze impanuka igonga abana batatu bari bahekanye ku igare, babiri bahita bitaba Imana, undi arakomereka bikabije.

Umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu mihanda, CIP Emmanuel Kabanda yemereye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye, ndetse ko yahise ihitana abana babiri.

Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke i Rusizi, yabaye ahagana saa 14h00 z’amanywa.

Inkuru irambuye>>

Ambasaderi Gasana yahunze!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2016 aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana yafashe icyemezo cyo guhunga ntasubire mu Rwanda.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko kugeza ubu akiri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe bw’Amerika ariko akaba yaravuye mu nzu y’Ambasade y’u Rwanda. Benshi bahamya ko adashobora gutinyuka kuguma mu gihugu cy’Amerika igihe kinini kubera amagambo y’ubwishobozi n’agasuzuguro yakoresheje kuri Samantha Power uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye.

Biravugwa ko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Budage yabayemo igihe kitari gito ndetse bivugwa ko afitemo amazu ndetse n’ibindi bikorwa bibyara inyungu, bikaba binavugwa ko nyina w’Ambasaderi Gasana nawe mu minsi ishize yabarizwaga mu gihugu cy’u Budage dore ko icyo gihugu Ambasaderi Gasana yakibayemo kuva kera ari umunyeshuri n’ubwo yari impunzi y’umunyarwanda yabaga mu gihugu cy’u Burundi amakuru dufite n’uko aba mu Budage nk’umunyeshuri yagenderaga kuri Passport y’u Rwanda yari yarahawe na Nyakwigendera Ambasaderi Yuvenali Renzaho. (witabye Imana ari mu ndege ya Perezida Habyalimana yahanuwe ku ya 6 Mata 1994).

Uretse ikibazo cy’umwana bivugwa ko yabyaranye n’umufasha w’umukuru w’igihugu, hari ikibazo cyatangiye kugaragara cy’uko hari benshi bari bafite ibyo bapfa na Ambasaderi Gasana batangiye kugaragaza ko bishimiye ibibazo arimo. Uretse abafite ibyo bapfuye bishingiye ku gasuzuguro n’ubwishongozi yagaragazaga kubera kwitwaza ubucuti yari afitanye n’umuryango wa Perezida Kagame, ubu noneho haravugwa ikibazo cy’abagabo bakoranye na Ambasaderi Gasana  muri za Ambasade zitandukanye batewe ipfunwe ry’uko abafasha babo baba byarabaye ngombwa ko bagira icyo bamarira Ambasaderi Gasana ibyo abo bagabo bakaba bari basanzwe babizi ariko bakaba batatinyukaga kugira icyo bavuga cyangwa bakora mu gihe Ambasaderi Gasana yari ku ibere.

Amakuru ava i Kigali yo aravuga ko idosiye ya Ambasaderi Gasana yo yarangije gutegurwa bikaba bivugwa ko ashinjwa kunyereza umutungo, gusuzugura abamukuriye barimo n’umukuru w’igihugu n’ibindi…..

Biranavugwa ko abo gushinja Ambasaderi Gasana bahari cyane cyane ngo abumvaga Ambasaderi Gasana yigamba ko ari we wigishije Perezida Kagame kwambara neza ko ngo ubundi yambaraga kinyeshyamba n’ibindi…

Ben Barugahare

 

INZARA IRAVUZA UBUHUHA MU RWANDA, ABAYOBOZI BO BAKARUMA GIHWA!

$
0
0

Muri iyi nyandiko nahaye umutwe witwa ”INZARA IRAVUZA UBUHUHA MU RWANDA, ABAYOBOZI BO BAKARUMA GIHWA”, ndagirango nshimangire kandi nunganire umwari/umutegarugori Gatesire Théodette mu nyandiko ye y’ejobundi hashize, ku wa 15/08/2016, yasohotse kuri uru rubuga ”The Rwandan”. Iyo nyandiko yiswe ” Guhuza UBUTAKA cyangwa guhuza UGUTAKA?! Leta ya FPR yari ikwiye gusaba imbabazi ku bwo gushonjesha abaturage no kubatindahaza!”, Umwari/umutegarugori Gatesire Théodette we yibanze cyane kunyandiko zasohotse muri mwaka w’2016 gusa. Njye rero ndashaka kureba amavu n’amavuko n’imiterere y’iki kibazo cy’inzara mu Rwanda mpereye kubyanditse n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga mu myaka ine yose ishize. Kubera ubwinshi bw’ibitanganzamakuru byagarutse kuri iki kibazo muri icyo gihe, duhisemo kubagezaho uko byavuze icyo kuri icyo kibazo mu byiciro bitatu.

Muri iki gice cya mbere ndabagezaho gusa uko BBC-GAHUZA-MIRYANGO yabitangaje mu myaka itatu ishize, ntirengagije ariko ko n’Ijwi ry’Amerika (VOA) naryo ryakoze inkuru zitandukanye kuri icyo kibazo muri icyo gihe.

Mpereye ku gikorwa cy’isesengura n’icukumbura uyu mwari/mutegarugori yakoze (gikwiye gushimwa no guterwa inkunga ngo gikomeze), ndagirango ngaruke gato ku byagiye bivugwa mu itangazamakuru mu gihe uyu mugambi wo gusonzesha abaturage nkana no kubanyaga ibyabo wavukaga n’ibyo abaturage ubwabo bagiye bawuvugaho mu myakahafi ine yose ishize. Ibi mbikoreye kubera ko nabonye bikenewe kandi bikwiye kujya dusubiza amaso inyuma tukareba ibyagiye byandikwa cyangwa bivuga ku kibazo iki n’iki.

Mu makuru ya BBC-GAHUZA-MIRYANGO yo ku wa 15 Gicurasi 2013, abaturage b’i Kayonza mu gutakamba kwabo baratuye bambwira Ministiri w’ubuhinzi (umushikirangji ajejwe ubuhinzi) ko batishimiye na gato uko Leta irimo ibanyaga inkuka n’ibishanga byabo byabagobokaga mu gihe cy’izuba n’amapfa. Banamaganiye kandi kure urugomo rwo kubarandurira imyaka, berkana ko ibyo bizabaviramo akaga gakomeye ko kwicwa n’inzara.

Icyo gihe, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Karibata, yarirenze ararahira avuga ko atigeze anabona ibaruwa abaturage ba Kayonza bamwandikiye batakamba basaba ko kubarenganya no kwigabiza ibyabo byahagarara. Inkuru ya BBC GAHUZA-MIRYANGO y’icyo gihe yasohotse muri aya magambo nyirizina:

“ Mu Rwanda abanyagihugu bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabare, bavuga ko bariko bararandurirwa ivyo barimye mu mugambi wo kurima Soya ku materasi.

Mw’ikete bandikiye umushikiranganji ajejwe ubuhinzi n’ubworozi, bamusaba kubarenganura kuko inshumbusho bari bemerewe batayironse.

Aho baganira na BBC, abo banyagihugu bavuga ko uwo mushinga w’amaterasi ugamije guhuriza hamwe amatongo yabo ngo bayarimemwo Soya, wirengagije ivyo bari bumvikanye.

Ngo bari bumvikanye ko ibirimwa vyose bizorandurwa muri uwo mugambi, bazobaronsa inshumbusho ngo ariko gushika ubu ntaco bararonka.

Bavuga ko mu gihe ibiterwa vyabo nk’imyumbati, ibiharage n’ibitoke biriko birarandurwa ata kindi babahaye co kubisubiriza, inzara igihe kubamerera nabi.

BBC yashoboye kuvugana n’umushikiranganji ajejwe uburimyi n’ubworozi, Agnes Karibata, atubwira ko iryo kete ataryo arabona ngo ariko abo banyagihugu barabesha.

Yavuze ko bahabwa amafaranga y’amanyarwaya ibihumbi bibiri ku munsi, ngo rero ivyo vy’uko boba bashonje ntivyumvikana ”.

Kuri iyi nkuru ya BBC GAHUZA-MIRYANGO hashyizweho n’agace k’ibaruwa abaturage b’i KAYONZA bari bandikiye Ministiri, aho bagiraga bati: «Nyakubahwa Minisitiri [...] icyemezo nk’iki cyo kuturandurira imyaka kizadutera ubukene n’inzara ». Ako gace k’iyo baruwa ni aka gakurikira:

11911568_960448684000971_1525940944_n

Uhereye kuri bivugwa na banyirubwite ubu bishe n’inzara aho ntibikwiye ko Lata ahubwo gukurikiranwa mu mategeko-mpuzamahanga mu kuba yararumye gihwa ku gutakamba kw’abaturage bayitabazaga no mugukomeza gahunda yayo yo gukenesha no kwigarurira ibyabo, cyane cyane iby’abakene n’abatagira kivurira? Ese abanyamadini bo aho ntibari bakwiye nabo kubazwa impamvu barebereye cyangwa babaye abafatanyacyaha muri urwo rugomo? Ko bashinzwe ubundi guhwitura Leta iyo babona ibyinagaza cyangwa isahura ibya rubanda, none nabo bakaba bararumye gihwa bakaryumaho aho ntitwari dukwiriye kubabaza uruhare rwabo (responsabilité morale) muri uru rugomo rwa Leta mu kwigabiza imitungo y’abaturage no kubakenesha? Aha ni ihurizo rikomeye kandi rireba buri wese, yaba umuntu ku giti cye cyangwa se uhagarariye ikigo iki n’iki cya Leta cyangwa idini iyo aryariryo ryose.

Ibyo Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri aherutse kuvuga ku itariki ya 11 Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho agira ati: « Siniyumvisha uko mu Rwanda havugwa inzara nta muturage wapfuye », ko nta nzara iri mu Rwanda ko ahubwo mu turere tumwe natumwe hari ‘amapfa’, byari bikwiye kwitwa agasuzuguro n’agashinyaguro kuri Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi ndetse no kutagira umutima-nama wo gucunga neza ibya rubanda (incomptence ou irresponsabilité de la gouvernance ou de la gestion du pays).

Abanyamadini ndetse n’abanyamashyaka bose (akorera mu gihugu ndetse n’akorera hanze yacyo) bumva aka gashinyaguro bakaruca bakarumira, bari bakwiye kwitwa ingwizamurongo n’abafatanyacyaha mu mugambi mubisha wa FPR-INKOTAYI wo kurimbura abanyarwanda ikoresheje uburyo bwo kubanyaga no gushyiraho nkana amategeko cyangwa amabwiriza yo gukenesha rubanda. Abatura nabo bakamaganira kure aka karengane n’urugomo bikorerwa abaturage hagamijwe inyungu z’agatsiko k’abari ku butegetsi (abaribo bose: abantu ku giti cyabo, abakorera mumashyirahamwe mu ihugu imbere n’inyuma yacyo cyangwa mu mashyaka) bakwiye gushyigikirwa no gushimwa, ariko cyane cyane bagahozwaho ijisho ngo ejo batagwa mu mutego nk’uwo ibihugu bimwe by’i Burayi n’Amerika ndetse n’abanyamashyaka yugamwe mu mutaka wa FPR (Formu des partis) yaguyemo.

Ubutaha nzabagezaho zimwe muzindi nyandiko z’ibindi bitangazamaku bya Leta n’ibyitwa ko byigenga byo mu Rwanda byagiye bivuga kuri iki kibazo cy’inzara. Munyandiko ya gatatu nzasoreza ku bitanganzamakuru-mpuzamahanga byibanze ku isesengura ry’ikibazo cy’imibereho y’abaturage muri rusange n’iki kibazo kinzara ku buryo bw’umwihariko. Tuzasoreza mu kwibaza uko Leta iyobowe na FPR yagiye yitwara muri iki kibazo, uko yagiye iruma gihwa, amahanga nayo ntabihe agaciro ndetse n’abanyamadini n’abanyamashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR (partis d’opposition).

Tharcisse Semana

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwishyira mu rubanza rw’amateka

$
0
0

Nyuma y’amarorerwa yo muri 1994, Kliziya Gatolika Mu Rwanda yakomeje gutungwa agatoki no kuregwa kugira uruhare muri ”génocide” no mu kugoreka amateka nkana y’igihugu. Nyuma y’imyaka makubyabiri ubu igaraguzwa agati, ikomeje guhatirwa kwemera no kwemeza ko yo (personne morale) n’abana bayo (personnes physiques) bagize uruhare mu bwicanyi kandi ko n’ubu ihishira ukuri ku marorerwa yo muri 1994 no mugupfobya igikorwa cyo kwibuka.

Ibi byagiye bigaragara ku buryo bwinshi bunyuranye uhereye ku ifungwa rya nyakwigendera Musenyeri MISAGO AUGUSTIN, umwepiskopi wa Gikongoro (ubu wasimbuwe na Célestin HAKIZIMANA), ku ihamagazwa n’igaraguzwa gati rya arikiskopi wa diyosezi ya Kigali Musenyeri TADEYO NTIHINYURWA imbere y’inkiko gacaca tutibagiwe n’abihayimana batari bake bagiye bafugwa cyangwa bagatotezwa bikomeye kugeza n’aho bamwe bashyirwa ku rutonde rw’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya ”Jenoside” mu ma Paruwasi no mu ma Seminari.  Aha twakwibutsa nko mu uw’2004, abapadriri bagera ku 10 komisiyo y’abadepite yemeje ko bigisha ingengabitekerezo bamwe bikabaviramo guhunga igihugu abandi bakaruca kugeza igihe muyaga ya FPR-INKOTANYI iyoyoka. Muri abo twavuga nka Padriri Fortunatus Rudakemwa wayoboraga i Seminari ntoya ya Cyangugu (ubu uri mu buhungiro), Padri Protais Dusabe wo ku Nyundo (ubu uri mu buhungiro), Padri Jean-Bosco Nsengiyumva (wahoze mu muryango w’abanyamutima ba Yezu na Mariya, wabanje guhunga none ubu akaba ari umupadriri wa Diyosezi ya Kigali), Padri Yozefu Ngomanzungu wigishaga mu i Seminari Nkuru i Nyakibanda (utarigeze ahunga ariko agacunaguzwa bikomeye ndetse akabuzwa amahwemo), Padri Diyoni Mbonimpa wa diyosezi ya Byumba (wagarukiye ku rwobo) n’abandi bari hirya no hino mu ma Paruwasi bakekagwaho gupfobya ”jenoside” ubu benshi muri bo bahisemo inzira y’ubuhungiro.

Mu kiganiro cyiswe ”L’ABCES DE LA VERITE”, a documentary film by Leopold GASIGWA, kiboneka k’urubuga-nkoranyambaga youtube bamwe mu bayobozi ba Kliziya Gatolika yo mu Rwanda baguye mu mutego wa FPR-INKOTANYI birengagiza nkana ukuri bazi bagoreka n’amateka ku byabaye. Muri iyi nyandiko nahaye umutwe ugira uti: ” Kliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwishyira mu rubanza rw’amateka”, ndagerageza kugaruka no gusesengura amashusho-mvugo (vidéo) akubiyemo ibyavuzwe na Padri Andereya KIBANGUKA (wahoze ayobora Paruwasi ya Mutagatifu Mikayile – St-Michel), arikiskopi wa diyosezi ya Kigali Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA na Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE ubu uyobora Bazirika nto (Basilique) ya Kabgayi.

Padri Andereya KIBANGUKA: ”kuva muri mirongurwenda na 95 na 6, twashyizeho ihuriro ry’abapadriri b’abanyarwanda, ariko twumvaga ari ihuriro ry’abapadriri bose: abapadriri b’abahutu baza kubyanga barabipinga, banga kubizamo, abahutu bamwe na bamwe; ariko hari n’abahutu bamwe na bamwe bazaga. Muri iyo nama, muri iryo huriro, twagiye dukora inama kenshi dusaba ko [ibintu byo kwibuka wenda byari bitaraza muri icyo gihe]:  abapadriri bagiye bagira uruhare muri ”jenoside” Kliziya yabacira urubanza kuko ifite inzego zica imanza; ibafatira ibihano ariko ubuyobozi bwa Kliziya burabyanga”.

Amashusho arerekana neza ko Padri Andereya KIBANGUKA avuga arakaye kandi ashinja kiriziya Gatolika arimo kuba itaritabiriye igikorwa yo gucira imanza abapadri n’abandi bihayimana. Ariko arirengagiza nkana ko n’iyo iza kubikora itari kubona uko kiranuka na Leta kuko n’ubwo muri Kliziya hacibwa imanza ntaho Kliziya igira amabohero azwi yo guhaniramo abanyabyaha bayo. Ibihano iha abayoboke bayo ni ibihano byo kugirango bisubireho gusa (sanctions discplinaires et non sanctions pénales). Aha ntawabitindaho cyane kuko ari mu bifuzaga ko abapadriri babahutu bagirwa igikoresho cyo gushinja bamwe muri bagenzi babo kuba barishe abo basangiye ubwoko bw’abatutsi. Arivugire we ubwe ko abapadriri babahutu bapinze imikorere y’ishyirahame ry’abapadri ryari rikataje mu mugambi wo kwifatanya na Leta ya FPR-INKOTANYI mu  gushinja abahutu ”jenoside, cyane cyane abajijutse. Aha umuntu yabaza Padri Andreya Kibanguka uko byari kugenda iyo hagira bamamwe bahamwa n’icyaha hanyuma Kliziya ikabaha ibihano: Ese Leta ya FPR yari kubyemera? Yari kwihanganira ko barangiza ibihano bahawe ntibakurikirane? Ubusanzwe nta muntu ukurikiranwa n’inkiko ku cyaha kimwe yaba yaratsindiye cg yarahamijwe. Ese Leta ya FPR yari kuviramo aho koko itihimuye…??? Ese ko Padri Andereya Kibanguka atagira icyo avuga kubapadri b’abatutsi banze icyo gitekerezo kandi ko bizwi ko nabo bariho n’ubwo ari bake?! Agatinze kazaza ni amaenyo yaruguru. Ukuri kuzatsinda kabone n’iyo byatwara imyaka myinshi; kabone niyo kwaba guharanirwa n’abantu mbarwa b’inkeho cg b’ibirangirire nka Padri KIBANGUKA. 

Leopold GASIGWA: Kwibuka kugeza ubu muri Kliziya bivugwa ko bitegurwa mu buryo butari professionnel; donc, kuburyo uzaza mu myaka iri imbere atazabona abihayimana biciwe muri Kliziya Gatolika identification yabo [Mgr Tadeyo aritsa agira ati: huu...]; urugero: nk’umuntu witwaga MUVARA Félisiyani, yiciwe muri ”jenodide” yakorewe abatutsi, muramuzi [Mgr aritsa agira ati: huu...]; ashyinguwe mu irimbi rusange muri katederari ya Butare [Mgr aritsa agira ati: huu...]; aho, niwe wenyine cyangwa se niwe nzi waba warazize ”jenoside” yakorewe abatutsi. Bikomeje kuriya murabona byaba aribyo?

Igisubizo cya Mgr Tadeyo Ntihunyurwa: Cyakora twese tuzi ko yazize ”jenodide”, kumushyira hariya ntabwo twigeze twumva ko hari icyo duhisha. [Mgr Tadeyo amara akanya gato acecetse cyane ubona ko ashakisha igisubizo kijyanye  n’ibyo ubutegetsi bwifuza… Aha iyo witegereje cg udasesengura kamere ya Mgr Tadeyo Ntihunyurwa ntiwahita wemeza vuba na bwangu ko ashakisha kure igisubizo, kuko n’ubusanzwe uko ateye adakunda gusubiza asukiranya amagambo, ahubutse cg se avuga vubavuba. Icyo umuntu yakwemeza gusa ni uko mu gisubizo cye bigaragara ko ”jenoside yakorewe abatutsi” atsindirwa ayinyura kuruhande akirinda kwemeza vuba na bwangu ibyo atemera mu mutimanama we. Ni ”jenoside” [yakorewe abanyarwanda, amoko yose arimo] we yemera. Ntago rero ari ”jenoside yakorewe abatutsi” yemera nk’uko byigishwa na FPR];  cyakora abo bashaka kuvuga ngo: abo dukeka bapfuye batyo, tubahe ikimenyetso kibagaragaza, batandukane n’abapfuye ku rupfu rusanzwe, ibyo twabyigaho twabikora rwose”. Aha bishatse kuvuga iki? Kuba yemeza adategwa ko ibi byakwigwaho bigakorwa, bishatse kuvuga ko Kliziya ubwayo idafite uwo mugambi wo kubyigaho ko cyakora bakomeje gubishyirweho igitsure ba bikora kugirango bashimishe ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI.

[...] kuba hari abaseminari…, [aha Mgr Tadeyo arasubiza yirebera mukirere ubona rwose ko adashaka gusubiza ibibazo abazwa, ariko ko ntakundi yabigira agomba kwihangana akagira igisubizo atanga...] bijanditse mu bwicanyi bakaba barabaye abapadiri, ndumva tutari kubakundira [aha Mgr Tadeyo arasubiza azunguza umutwe byerekana ko ashwishwiburiza umubaza ko ibyo bavuga ari ibihimbano rwose. Aha niho hagaragara ukuntu nk'umwe mu bayobozi ba Kliziya ya mbere ya ''jenoside'' atiyumvisha ukuntu bakomeza kugaraguza agati Kliziya n'abayobozi bayo. Ntabyerura ngo abivuge ariko uku kuzunguza umutwe ntakindi bishatse kuvuga uretse ku mirwa gusa ku birego batabira ngo babuze Kliziya n'abayobozi bayo amahwemo]

Leopold GASIGWA: ”Mubona Kliziya mu myaka iri imbere mu gihe ariko muzaba mutakiriho ariko bigaragara ko mwanyuze muri Kliziya gatolika Musenyeri archevêque Ntihinyurwa [aha Mgr Tadeyo arikiriza yitsa agira ati: huu... akanamwenyura asekera ku mutsi w'iryinyo] mutagize icyo mukora mubona Kliziya itazaba ishinjwa gupfobya no guhakana ”jenoside yakorewe abatutsi”?

Mgr Tadeyo: ”Ariko ntidushobora gupfobya ”jenoside”. Leopold GASIGWA: ”ariko biravugwa”. [Mgr Tadeyo aritsa agira ati: huuu..]. Mgr Tadeyo: ati: … twirinde ko byaba… [aha Mgr ajunguje umutwe bigaragara ko hari na bimwe mu bisubizo bye batashyizehano kuri video]

Leopold GASIGWA: ” Turi mu bihe byo guhangana n’abapfobya n’abahakana ”jenoside yakorewe abatutsi”. Ku munsi wanone haravugwa double génocide cg se ”jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu. Uko niko abanegasiyonisite babivuga [aha Mgr Tadeyo aritsa agira ati: huuu…]. Mwebwe ni iki mwabwira urubyiruko kuri izo ”jenoside” ebyiri zivugwa?

Mgr Tadeyo: ”Njewe ndaaa….ndakoraaaa….ubushishozi kubyo nabonye. [aha Mgr aravugana ikiniga akananyuzamo agaceceka akanya gato]. Igihee…FPR ifata ubutegetsi… ayo mezi y’ukwaaaa….gatanu n’ukwagatandatu, ukwa karindwi n’ukwa munani…mbese uwo mwaka wose 1994, ntiyari inaniwe nayooo….. guhanagura abahutu bariho icyo gihe. Igakomeza ityo. Ntiyari ibinaniwe ariko ntiyabikoze. [aha Mgr Tadeyo aravuga ubona asesemukwa asa nk'ukozwe mu gisebe, adashaka kugaruka kuri ibyo bihe bimwibutya byinshi bibi, cyane cyane amabi ya FPR atatinyuka kuvugira kuri mikoro. Ibi byumvikane ko gutinya kwiteranya n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR akaryamira ukuri akuzi nk'umuyobozi mukuru wa Kliziya bizagira ingaruka zo guhora burigihe Kliziya gatolika iregwa kuyobya amateka no gusingiza ubutegetsi kandi izi ibibi byayo . Ejo hashize ndetse na n'ubu FPR na bamwe mu banyapolitiki binkomamashyi bagiye bibasira abapadri bera (Pères-Blancs) bavuga ko aribo bari ku isonga mu kwigishije amacakubiri no kugoreka nkana amateka y'igihugu; noneho ubu ko Kliziya Gatolika ifite abayobozi kavukire ikaba idatinyuka kugorora amateka uko agorekwa ireba, ejo ejobundi izivana noneho ite muri uyu mutego w'urubanza rw'amateka ikomeje kwijandikamo?].

Leopold GASIGWA:‘hari n’abapfobya ”jenoside” b’abapadri. Nka Padriri Thomas NAHIMANA we arabyivugira. Arazwi mu Bufransa, yashinze n’ishyaka. [Mgr Tadeyo akitsa agira ati: huuu.. ariko ubona yumiwe cyane]. Ubundi umupadri ashobora kuba mu mirimo ya politiki akaba no mu mirimo y’igipadri?

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: Oya, umupadri icyo ashinzwe ni ukunga abantu: akabunga n’Imana, akanabunga nabo ubwa bo, atiriwe avuga ngo bakoze iki cyaha. Kuba turi abantu hakaba n’Imana, Imana ni intungane; twebwe abantu turi abanyabyaha; tugomba kwiyunga nayo rero mu rukundo rwayo ikunda bose, ariko kandi muri urwo rukundo rwayo, tugomba no kurusangira. Ni icyo umupadri ashinzwe. [aha Mgr Tadeyo aravuga yigengesereye cyane, akoresha ibimenyetso bisobanura neza ubutagatifu bw'Imana n'uburyo abantu bagomba kwiyunga hagati yabo ndetse n'Imana babifashijwemo m'umupadri; ariko iyo witegerje magambo avuga n'amarenga (ibimenyetso) akora, ubona abara amagambo ngo adatana akaba yajya hirya y'amahame n'inyigisho bya Kliziya (dogmes et doctrine sociale de l'Eglise). Nk'uko ibimenyetso bibigaragaza kandi aravuga atsindagira cyane anihanangiriza].

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA arakomeza agasubiza ikibazo agira ati: ”Sinumva ko ishyaka uriya mupadriri yashinze, sinumva ko ryunga abanyarwanda. Sindabona… simfite programme ye, y’ishyaka rwe;.[aha Mgr Tadeyo aravuga akoresha ibiganza byombi, abibumbye asa nk'urahira yivuye inyuma ko ntaho ahuriye na Padri Thomas n'ishyaka rye. Uburyo asubiza, bitandukanye no hejuru aho yigengeseraga ngo agakoresha amagambo adakwiye mu kuvuga ibijyanye n'amahame n'inyigisho bya Kliziya].

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA arakomeza agasubiza umubaza agira ati: ”ariko ibyo nagiye mbona ashobora kwandika numva ko atari ishyaka rihuza abanyarwanda. Ibyo rero nk’uko nabivuze nk’umupadriri ntabwo ari byo. Yewe n’undi wakora politiki itanya abanyarwanda, yaba akora POLITIKI MBI; nkaswe rero uwari ushinzwe kubunga akajya mu bindi ”.

Igitangaje aha, ni uko Mgr Tadeyo NTIHINYURWA yihanukira akavuga ko ishyaka rya Padri Thomas NAHIMANA RITUNGA ABANYARWANDA, kandi we ubwe avuga ko adafite programme y’ishyaka rye. Ikindi gikomeye kandi nk’umuntu usobanukiwe yakagombye kuba yaritondeye ni aho avuha ko mubyo yashoboye gusoma Thomas NAHIMANA yanditse bigaragaza ko bidahuza abanyarwanda, bishatse kuvuga ko amuhamije ku mugaragaro ingengabitekerezo y’amacakubiri. Aha rero Mgr Tadeyo NTIHINYURWA arirengagiza nkana ko ishyaka rigirwa n’ibitekerezo by’abarishinze bumvikanyeho (projet d’idées) ko bitagizwe n’inyandiko z’umuntu umwe ku giti cye kabone niyo yaba afite uruhare runini mu kurishinga. Aha bishatse kuvuga ko Mgr Tadeyo NTIHINYURWA atari akwiye kwihanukira ngo ashinze ishyaka ingengabitekerezo y’amacakubiri, kabone niyo yaba ayishinza umwe mubarigize (Thomas Nahimana). Byongeye, ntabimenyetso simusiga atanga cg ashingiraho ngo agaragaze ko Thomas NAHIMANA yigisha amacakubiri. Aha sindi umuvugizi wa padri Thomas (kuko ashobora kwisubiriza) cg se uw’ishyaka ISHEMA nabonye ryashubije Mgr Tadeyo NTIHINYURWA ariko ridacukumbura uburemere bw’ibyo avuga n’uko abivuga. Njye rero ndasesengura gusa ntawe shaka kubera umuvugizi cg umushinjacyaha. Aha byumvikane neza. Ni ishingano yanjye nk’umunyamakuru usesengura ibyapolitiki unahugukiwe mu by’amadini (Journaliste politique et sociologue des religions)

Mu isesengura rya njye rero ku miterere n’imitekerereze y’ubuyobozi bwa Leta na Kliziya mu Rwanda (analyse socio-anthropologique de l’autorité politique et ecclésiastique) ndasanga kuba Mgr Tadeyo NTIHINYURWA yaratinyutse akavuga ibi bintu bifite uburemere bukomeye gutya, ndetse no mu rwego rw’amategeko bishobora kuviramo Thomas Nahimana n’abayoboke b’ishyaka rye bose gukurikiranwa (kuko bashinjwa amacakubiri: kutunga abanyarwanda), atarabikoze agamije inabi abifuriza, ahubwo ari ugushaka kwikura imbere y’umubaza ikibazo gikomereye Kliziya y’U Rwanda abereye umuyobozi mukuru kuva mbere y’AMAHANO YAGWIRIRIYE U RWANDA muri 1994 kugeza magingo aya. Ni uburyo rero bwo guhunga ikibazo no kwanga kurebwa nabi n’ubutegetsi buriho, dore ko ahora agaraguzwa agati mu nkiko za gacaca. Ku rundi ruhnde ariko, kuba Umuyobozi wa Kliziya nk’uyu usobanukiwe kandi ukwiye kudatwarira iyo rigoramiye ahubuka akavuga amagambo nk’aya ko ” Padri Thomas Nahimana n’ishyaka ISHEMA” bapfobya ”jenoside” biteye impungenge no kwibaza. Kuba azi neza Padri Thomas NAHIMANA (kuko yabaye umuseminari we mbere y’intambara) akaba amwihakana nkana ndetse ntasabe ibisobanuro by’uko apfobya ”jenoside”, birerekana ko mu Rwanda abantu bahindutse ibikange; ko iyo bavuze ko uziranye na kanaka utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR uba uri mu mazi abiri, bityo akaba aribyo bituma uyu arikiskopi ubundi uzwi ho gushyira mu gaciro yarashatse kwerekana ko yayobotse ubutegetsi buriho ko ntakundi abona yabaho atinyutse kugaragaza icyo atekereza k’umurongo w’ishaka iri n’iri rirwanya FPR. Ibi ndabishingira kubyo Mgr Tadeyo NTIHINYURWA yivigira we ubwe: ”[...] kabone n’undi wakora politiki itanya abanyarwanda, yaba akora nabi; nkaswe rero uwari ushinzwe kubunga akajya mu bindi”. Iyo Mgr Tadeyo NTIHINYURWA aza kuba yisanzuye, ashobora kuvuga akamuri ku mutima atinkanga cg ngo abanze gukebaguza (environnement sociopolitique de libre expression), ndahamya ntashidikana ko aba yaratuye agatunga agatoki abakora politiki itanya abanyarwanda ahereye kuri politiki ya NDI UMUNYARWANDA yigishwa n’ishyaka FPR riri ku butegetsi. Aha rero ntagushidikanya ko arimo kwigura; ko atagambiriye kwihakana no kwicisha-nkana Padri NAHIMANA n’abayoboke b’ISHEMA.

Mgr Smaragde MBONYINTEGE: [...] amategeko yacu ni ”claire”, ni ”clear” nk’uko babivuga mu Rwanda. Mgr Smaragde MBONYINTEGE: [n’ubwo Bitumvikana ku mashosho, aha Mgr Smaragde MBONYINTEGE arasubiza ikibazo cya mubajijwe kuri Padri Thomas Nahimana cyerekeranye n’uko yashinze ishyaka. Arasubiza aseka kandi akoresha ibimenyetso by’ibiganza bye, bigaragaza ko yamaganye Padri Thomas Nahimana mu gikorwa cye cyo gushinga ishyaka. Aravuga avangavanga indimi: igifaransa (yarerewemo yanigishijemo akiri umuyobozi w’Iseminari nkuru ya Nyakibanda) n’icyongereza (kugirango yerekane ko ajyana n’ibigezweho: kuvuga icyongereza).

Umupadri washinze ishyaka aba yikuye muri Kliziya; keretse iyo hari ikintu yumvikanyeho n’umwepiskopi we babona gifitiye igihugu cyose inyungu. Icyo gihe biravugwa, bikaba ”déclaré”. Ariko ubusanzwe umupadriri washinze ishaka aba yikuye mu Kliziya [aha Mgr Smagde aravuga atunga urutoki kandi ubona yihanangiriza... arakoresha kandi ijambo ry'ikinyarwanda akarisobanuza ijambo n'igifaransa: Icyo gihe biravugwa, bikaba ''déclaré'']. Aha Mgr Smaragde aritiranya Kliziya, imbaga/umuryango w’Imana n’umurimo w’upadriri. Inyigisho nsha za Kliziya gatolika zatsindagiwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri bita mu gifaransa ”concile vatican II” yatangiye ku ya 11 Ukwakira 1962 ikarangira ku ya 8 ukuboza 1965 zivuga ko Kliziya ari imbaga/umuryango w’Imana ugizwe w’abasaseridoti n’abakristu basanzwe (abalayiki: laïcs) ndetse n’abatarabatizwa ariko babiharanira (abigishwa: catéchumènes). Mu myanzuro y’iyo nama nkuru mu gitabo cyiswe Urumuri rw’iamahanga cg rw’isi mu kilatini bise: Lumen Gentium: « Lumière des nations » no mukindi kiswe ” Klizia mu rugendo rwayo hano ku isi mu kilatini: Gaudium et Spes: « l’Église dans le monde de ce temps » yerekana ko n’abandi bantu batabarizwa muri Kliziya gatolika ariko bagororokeye Imana bagakora n’ibihuje n’inyigisho za Kliziya Gatolika nabo babarirwa muri iyo mbaga y’Imana. Kuba rero Padri Nahimana atagikora umurimo w’ubupadri ntibivuse narimwe ko yaciwe mu Kliriziya (Imbaga/Umuryango w’Imana); ni umuyoboke nk’abandi bose uretse ko atakiri mu murimo uhoraho w’umuherezagitambo.

Mu gusesenguye neza iby’amahame ya Kliziya Gatolika n’ibyo Mgr Smaragde Mbonyitege yavuze, dusanga harabayeho kwibeshya cg se kwihuta mu magambo agatandukira cyane. Ikindi tutabura kuba twavuga ni uko wenda ariko abyemera we. Ibi rero bikaba byerekana no muri rusange ukuntu muri Kliziya Gatolika (mu buyobozi ndetse no mu bayoboke bazanzwe) harimo abakigendera ku nyigisho zishaje: inyigisho za mbere ya Vatikani ya kabiri, aho Kliziya yumvikanaga gusa nk’ubuyobozi bukuru bwa Kliziya n’abihayimana gusa. Ntibitangaje rero kuba wenda Mgr Smaragde yaba agifite iyi myumvire yakera; byongeye yabyirutse ariko bigisha kandi no mubyo yize akaminuzamo amahame ya Kliziya ntarimo (yize ibijyanye na spiritualité: ibyerekeranye n’inyigisho zo gusenga mu ruhererekane rwa Kliziya Gatolika). Aha gusa nk’umuyobozi wa Kliziya gatolika yakagobye kwitonda mu mvugo y’ibyerekeranye n’amahame niba atanemera ibya Vatikani ya kabiri, byibuze akabivuga ntiyitiranye ibintu: KUVANWA KU MURIMO W’UBUPADRI no GUCIBWA MU KLIZIYA. Kuba afite ibyumvire y’uko utari mu murimo w’umupadriri kandi yarabiherewe ububasha aba atari no mu mbaga/murango w’Imana ibyo simbitindaho, ahubwo ndashaka kugaragaza gusa ukuntu atandukanye cyane na Mgr Tadeyo Ntihinyurwa mu isesengura ryanjye. Batandukaniye he rero? Aho batandukaniye ni uko iyo witegereje vedéo ubona Mgr Smaragde avuga akora n’ibimenyetso bijyanye neza neza n’ibyo yemera mu mutimawenama (sa conscience), naho Mgr Tadeyo Ntihinyurwa ukabona ashakisha kure ndetse ukabona imvugo isigirije (diplomatie) atayishoboye nk’uko Smaragde we bigaragara ko akarimi kijyana. Ntabwoba afite namba kuko we ntaho ahuriye n’ibyabaye kuri Mgr Tadeyo Ntihinyurwa (kugaraguzwa agati no gushinjwa jenoside muri za gacaca). Iyo usesenguye ubona Mngr Smaragde avuga yisanzuye kandi yiyiseye naho Mgr Tadeyo Ntihinyurwa we akavuga aziga aguna amagambo ngo adacikwa cyangwa ngo akanga rutenderi. Ibi bishatse kuvuga iki rero? Ibi bishatse kuvuga ko umwe (Smaragde) ari ku ibere ry’ubutegetsi bwa FPR iyobora igihugu; ko ntacyo yikanga, naho undi we (Tadeyo) akaba ari mu bari mu kaga bagomba guhora bigengesereye.

Leopold GASIGWA: Mwebwe muri Kliziya gatolika ntacyo muteganya kubijyanye n’abapadri n’abihayimana bayo baba baratandukiriye bagakora ”jenoside”? Ndi muri posisiyo itumva ko Kliziya Gatolika yaba yaragize uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya ”jenoside”. Ariko iteka ryose mu gihe Kliziya gatolika itaritandukanya n’abo babi bayo, biragoye kugirango utandukanye Kliziya n’abayo babi. [Mgr Tadeyo akitsa agira ati: huuu...]. Mwebwe ntacyo mwaba mukora ku rwego rw’isi… by’umwihariko ku rwego rw’u Rwanda?

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: [Mgr Tadeyo atuje cyane ubona ko yumiwe arabaza ati: mubuhe bryo?]. Leopold GASIGWA arasubiza: mubyo kuba mwagira muti:icyambere: kwemera ko hari abanyu bagize nabi [Mgr Tadeyo akitsa agira ati: huuu..], mwamara kubyemera, ntekereza ko hagobye gusabwa imbabazi mu izina rya egilize (église) [Mgr Tadeyo akitsa nanone agira ati: huuu..], ariko biherekejwe n’ibikorwa.

Mgr Tadeyo: Yeee… [aha Mgr arikoroje akanavuga ubona asesemwa, yangira...], ibyo ni byiza ngirangooo…wenda navuga ko bikiri hafi; hari ankete (enquêtes) zigikorwa, hari n’imanza zigicibwa. Ubwo ngubwo nk’uko bagira bati icyaha cya ”jenoside” ntigisaza, ubwo ngubwo n’igihe cyo kubivugaho no kugira bati abangaba icyaha baragikoze ibyo byakorwa. [aha ngaha Mgr Tadeyo mu biganza bibiri bibumbiye hamwe arakubita ku meza, bishatse kwerekana ko avuga nk'umuyobozi kandi ko ibyo avuga abyemera n'ubwo ubu abona bahatira Kliziya gusaba imbabazi no gupfukamira Leta, affirmation d'autorité]. Icya kabiri: tuzitandukanya nabo kuri icyo cyaha cy’ubwicanyi gusa; ariko icyaha cy’uko ari abantu bashobora gusaba imbabazi Imana ikazibaha, aho ngaho inzira banyuramo yo kugaruka ku neza ntitwaba duciye ukubiri nabo; ariko igihe baguma mu cyaha twakwitandukanya nabo [aha Mgr Tadeyo aravuga atuje cyane kandi akora ibimenyetso byerekana ko ari umuyobozi mukuru wa Kliziya udakwiye kuvugirwamo no kubazwa ubusa cg gutegekwa gukora ibyo Kliziya abereye umuyobozi itatekerejeho bihagije].

Leopold GASIGWA: mu kukigumamo njyewe niba byumva neza bisobanuye ibintu bibiri: ushobora ku kigumamo ugikora [aha Mgr Tadeyo aritsa atuje cyane agira ati: yeee...], ushobora no mu kukigumamo ukihishemo utigaragaje uwo uriwe.

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: [aha aritsa agira ati: yeeee...]. icyo gihe baaaa… icyo gihe tujya kuvuga tuti tubasabiye imbabazi, icyo gihe nabo tuzabasaba ko nabo basaba imbabazi [aha Mgr arahonda igikonjo cy'intoki ku meza, bishatse kuvuga ko yerekana ko ari umuyobozi ukomeye kandi uzi icyo avuga udakwiye kubazwa amanjwe...].

Leopold GASIGWA: Hari ubwo mwaba mubitegura vuba abakorewe ibyaha bakiriho? [Mgr Tadeyo atuje aritsa ati. Huuu...]. Akenshi igitumye mbivuga gutyo ni uko Kliziya gatolika abantu bayishinja ko hari abapadri bayo bafashe abana ku ngufu mu Butliyani, mu bihugu by’i Burayi. Izo manza zirahari na Papa yagize icyo abivugaho; ariko iyo ugiye kureba usanga hashize imyaka mirono itanu ibyo byaha bibaye; none Kliziya gatolika yo mu Rwanda ntiyaba ntawacitse ku icumu ngo abone ubutabera? [aha Leopold GASIGWA arajijisha ashaka guhatira Mgr Tadeyo gutobora ngo avuge akari imurore, akirengagiza nkana ko abakorewe ibyo byaha abenshi muri bo batakiriho. Ni uburyo bwo gusembura ngo abe yamuvanamo ijambo].

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: Njyewe ndumva ibyo bitagera aho ngaho, kuko bigeze aho ngaho n’abantu bagenda basa n’abatabizi; ariko ndumva bizakorwa mbere [aha Mgr Tadeyo aratuje akavuga ariko ubona adahagaze kubyo avuga, ntagamije guhindura imitekerereze y'ibyo abantu bavuga kuri Kliziya Gatolika (il n'a pas l'air e convaincre son interviweur et son public)].

Mgr Smaragde MBONYINTEGE: [aha video ntiyumvikanisha mu majwi ikibazo cyabajijwe Mgr Smaragde, uwayikoze aradushira mu cyera gati.... Mgr ARASUBIZA GUSA] Hari ibintu biherutse kuvugwa mu Rwanda bavuga abana basabye inzira tugomba gucamo kugirango mu Rwanda haze ubwiyunge. Icyo kintu… uzi polémique zabaye kuri BBC nyinshi cyane zagiye zihererekanywa. Ikintu njyewe nishimira kandi nshyigikiye haba ibyavugiwe ku maradiyo haba hose ni uko mbona abantu bose barambiwe (mu ndahige) cg barambiwe ( mu mpitagihe) kugendera ku bwoko. Ubwoko sibwo buzubaka abantu, kuko ubwoko ni isoko y’inyungu bwite; ariko igihugu n’abakivukamo nibo bazadufasha guhindura aya mateka tukareba uko twubaka u Rwanda umwana w’umuhutu, umwana w’umutwa yibonamo, ndetse n’umunyamahanga urugendamo, bidashingiye kuri ayo mavangura kuko ivangura uvu ni nk’igisebo ku Rwanda. Umuntu wese ukoresheje ivangura aba atonetse umunyarwanda kuri cya gisare cya ”jenoside” n’ingaruka zacyo; ni aho ngaho numva tugomba kwerekeza imyumvire n’imikorere yacu.

[aha Mgr Smaragde MBONYINTEGE ARAGARUKA KU KIBAZO CY'amko mu Rwanda ubu cyabaye igikangisho cyo kwigizwayo no guhimbirwa ko ukivuze atuwe n'ingengabitekerezo y'ivangura. Iyo witegereje ''video'' ugakurikira neza n'ibyo avuga, ubona ko kuri we kuba umuhutu, umututsi cg umutwa bitari bikwiye gutera abantu ipfunwe, ko ahubwo ari uburyo bwo kumenya uwo uriwe no kuba wakubaha undi mudahuje isura cg ubwoko. Gusa, Mgr Smaragde MBONYINTEGE ntiyerekana uko byakagobye kugenda n'aho ahagaze by'ukuri imbere y'imyumvire ya FPR-INKOTANYI ivuga ko mu Rwanda nta bwoko buriho. Aha nk'umuyobozi yari akwiye kuba yerekanye aho ahagaze ugereranije n'ibivugwa na FPR: Ese birakwiye ko abantu bareka kuvuga amako yabo nk'uko byigishwa? Ese habayeho ''jenoside y'abatutsi'' cg ''jenoside'' y'abanyarwanda (bose mu moko yabo)? Aha Mgr Smaragde MBONYINTEGE ntahasubiza kandi bikenewe. Kliziya ayobora yemera iki? ''Jenoside'' nk'uko Mgr Tadeyo NTIHINYURWA we aribyo akoresha cg ''jenoside yakorewe abatutsi'' FPR ihatira abantu kumira bunguri? Agatinze kazana ni amenyo ya ruguru. Reka dutegereze ko hari icyo azashyira akabivugaho gisobanutse neza].

Tharcisse Semana

Mu Rwanda kubera guhenda bageze aho basigaye bita ibirayi IROTI nk’inyama!

Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero mu Rwanda habura gato!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bakurikiranira hafi ibibera mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko muri uku kwezi gushize kwa Nyakanga 2016, ingabo z’u Burundi zari zigiye kugaba igitero gikomeye mu Rwanda ariko ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Burundi ndetse n’abajyanama ba gisirikare b’abanyamahanga bafata icyemezo cyo kuba bagihagaritse.

Amakuru twabonye avuga ko ingabo z’u Burundi zahawe imyotozo ikaze n’abajyanama bavuye mu gihugu cy’u Bushinwa bari bateguye igitero simusiga mu Rwanda ahantu hatorezwa abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi mu ishyamba rya Nyungwe riri mu majyepfo y’u Rwanda.

Nk’uko ayo makuru yemejwe n’abandi bantu batandukanye mu iperereza twakoze ngo icyari kigamijwe cyari ukugwa gitumo abasore b’abarundi batorezwa n’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe aho bitoreza hagasenywa ndetse byaba na ngombwa hakagira abafatwa bunyago kugira ngo berekwe abanyamakuru n’umuryango mpuzamahanga.

Ahagobaga kwibasirwa ni ahantu habiri hari mu ishyamba rya Nyungwe mu birometero bigera kuri 20 uvuye ku mupaka w’igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.

Nk’uko abaduhaye amakuru batubwiye, ngo icyo gitero cyarahagaritswe kubera impamvu z’amakuru y’iperereza igisirikare cy’u Burundi cyari kimaze kubona yavugaga ko umwanzi bagombaga gutera yamenye amakuru y’icyo gitero maze abasore b’abarundi batozwaga barahakurwa bashyirwa ahandi kure noneho ingabo z’u Rwanda nazo zigakomeza ibirindiro byazo muri ako gace ku buryo icyo gitero iyo kiba cyari gupfuba.

Ibi byumvikanisha ko u Rwanda rufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi rufite abantu baruha amakuru imbere mu gisirikare no mu zindi nzego mu Burundi, ariko na none bikaba bidashidikanywaho ko mu barwanya abutegetsi mu Burundi bari mu Rwanda hari abaha amakuru ubutegetsi bitwa ko bahunze umunsi ku munsi!

Umwe mu baganiriye na The Rwandan ukurikira ibibera mu karere yabwiye abanyamakuru bacu ko ikibazo hagati y’u Burundi n’u Rwanda gikomeye cyane ku buryo kigomba kuzarangira habaye intambara byanze bikunze. Mu gusobanura avuga ko iki kibazo cyatangiye ubona Leta ya Kagame ari yo ishaka gutera u Burundi none uko ikibazo kimeze kuri ubu ni uko abarundi kubera kwizera imbaraga n’ubufasha bw’ibihugu nk’u Bushinwa, u Burusiya, Tanzaniya, Afrika y’Epfo n’ibindi usanga ari cyo gishaka kwereka u Rwanda ko gifite imbaraga za gisirikare ndetse hagashyirwaho n’igitutu cya politiki kuri Perezida Kagame ubwe bityo u Rwanda rukareka gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi.

Abasesengura politiki yo mu karere bahamya ko abarundi bakuye isomo rikomeye ku mateka y’u Rwanda bakaba barafashe umwanzuro w’uko batazakora amakosa nk’ayo Perezida Habyalimana yakoze yirinda gukurikirana ingabo za FPR ku butaka bwa Uganda igihe yari abishoboye, ahubwo bo bazemera kurwana n’u Rwanda aho kugira ngo barwane intambara ya kinyeshyamba ishobora kuzabananiza.

Ikindi abarundi basa nk’aho bakuyemo isomo ni ingabo z’amahanga zabaye ikiraro cyo gufasha FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda, abarundi bo bakaba barafashe icyemezo cyo kuzamaganira kure.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda n’ubwo ifite igisirikare gikomeye n’intwaro nyinshi kurusha u Burundi, Perezida Kagame ntabwo ashobora kwishora mu ntambara n’u Burundi mu gihe yaba atizeye inkunga ikomeye y’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko azi neza ko ateye u Burundi yaba akojeje agati mu ntozi, abarundi ubwabo ntabwo ari agafu k’ivugwa rimwe uretse ibyo kandi ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa n’u Burusiya bishigikiye u Burundi bidasubirwaho kongeraho ibihugu by’Afurika nka Tanzaniya n’Afrika y’Epfo bimaze kurambirwa agasuzuguro ka Perezida Kagame.

Kuba Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri mu matora kandi Perezida Kagame akaba atazi uzatorwa bituma agenza make, ariko mu gihe Hillary Clinton yatorwa ibintu bishobora guhinduka kuko icyo gihe Kagame yaba yizeye ubufasha budasubirwaho bwa Bill Clinton waba ufite ijambo rikomeye mu butegetsi bw’umugore we.

Frank Steven Ruta


Imodoka ya UNHCR yakoze impanuka, Polisi isangamo urumogi

$
0
0

Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze utegetswe yasanzwemo ibiro 86 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Kanazi, ho mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

Yagize ati:“Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe. Ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho.”

Yakomeje agira ati:“Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ifite nomero ziyiranga IT 904 RD ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga.” 

CIP Kanamugire yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugirango na we afatwe.

Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.

Yagize kandi ati:”Turagira inama Imiryango itegamiye kuri Leta guha akazi abashoferi b’inyangamugayo batakoresha imodoka zayo mu bikorwa binyuranije n’amategeko. Turashima kandi abaturage kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bafatwa.”

Inkuru irambuye>>

Imvo n’imvano y’ifungwa rya Enoch Ruhigira mu Budage

Ibiribwa byavaga mu Burundi ubu birakosha ku isoko mu Rwanda

Amakuru y’imvaho kw’irasana ryabereye i Nyarutarama

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko habayeho kurasana i Nyarutarama mu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2016. Amakuru atangazwa na Polisi y’u Rwanda akaba avuga ko iyo polisi yishe umugabo witwa Channy Mbonigaba ngo wari witwaje intwaro ndetse ngo hakomeretse n’umupolisi ku buryo bworoheje muri iryo rasana. Polisi kandi irahamya ko uwo mugabo ngo yakoranaga n’umutwe witwa Leta ya Kiyisilamu (IS)

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bavuga ko inzu polisi yarasiyemo ukekwaho iterabwoba isanzwe ibamo n’abasirikare!

Aya makuru atangwa na polisi y’u Rwanda ahushanye cyane n’amakuru The Rwandan yashoboye kubona muri iki gicamunsi cyoku wa kane tariki ya 18 Kanama 2016.

N’ubwo hari bimwe bikiri urujijo ariko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko ibitangazwa na polisi y’u Rwanda ari ikinyoma cyambaye ubusa:

-Inzu yerekanywe ko ari ho Channy Mbonigaba yarasiwemo, ntabwo ari aho Channy Mbonigaba yabaga ahubwo ni ahantu ashobora kuba yari afungiye, kuko amakuru yizewe agera kuri The Rwandan avuga ko iriya nzu yari Gereza y’ibanga (safe house) y’inzego z’iperereza z’u Rwanda ndetse n’abaturage batuye hafi aho bahamya ko iyo nzu yabagamo abasirikare!

-Amakuru ava ku Gisenyi mu bantu bazi neza nyakwigendera Channy Mbonigaba avuga ko yafashwe n’abantu bari mu modoka ifite ibirahure byirabura akaburirwa irengero ubu hakaba hagiye gushira umwaka!

Abavandimwe n’inshuti z’uwo mugabo wacururizaga ku musigiti i Gisenyi barashakishije ntaho batageze ariko baraheba none babonye umuntu wabo babonye afatwa ngo yishwe arimo kurasana na polisi!

Ikidashidikanywaho ni uko uyu Channy Mbonigaba yari afungiye muri iriya Gereza y’ibanga (safe house) ahubwo icyo umuntu yakwibaza ni iki cyabaye cyatumye yicwa havuze amasasu angana kuriya?

Biramenyerewe ko DMI mu kwica akenshi idakoresha amasasu ahubwo akenshi bakoresha uburozi, gukubita agafuni, kuniga cyangwa bakakwicisha ishashi bakubujije umwuka n’ibindi… Rero kugira ngo bibe ngombwa ko hakoreshwa amasasu nk’ayumvikanye muri uriya mugoroba n’uko ibintu byari bitoroshye na gato.

Amakuru twabonye tugikorera igenzura ryimbitse aravuga ko uriya mugabo Mbonigaba yari afungiye muri iriya Safe house maze akaza guca mu rihumye abamurindaga agashobora kwaka umwe imbunda agatangira kurasa abari bashinzwe kumurinda no kumwica urubozo maze nabo babona bikomeye bakitabaza abapolisi n’igisirikare bakabona kumwica, ariko ngo birashoboka ko uyu nyakwigendera yaba atari we wenyine wivumbagatanije ahubwo wenda niwe Leta yahisemo kuvuga dore ko ayo makuru yatugezeho yahamyaga ko haguye benshi barimo abari bafungiye muri iriya nzu ndetse na bamwe mu bamaneko bari bashinzwe kuyirinda no kwica urubozo abahafungirwa.

Ikigaragara n’uko gukorana na Leta Kiyisilamu bigiye kuba indi turufu ya Leta y’u Rwanda mu kwikiza abo idashaka ari nako yibonekeza ku bihugu by’igihangange kw’isi ngo biyitere inkunga hato Leta ya Kiyisilamu idashinga imizi muri aka karere.

Amakuru twabonye arashimanirwa n’ibyo abaturage batuye i Nyarutarama babwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ariko inkuru zose zijyanye n’iri raswa zari ku mbuga zahise zikurwago ikitaraganya bishatse kuvuga ko Polisi y’u Rwanda ifite byinshi ishaka guhisha.

Frank Steven Ruta

Dore uko inkuru y’ikinyamakuru izuba rirashe yakuwe ku rubuga yari imeze:

Ukekwaho iterabwoba aho yarasiwe ni mu rugo rubamo abasirikare!

Yanditswe na Jean Claude Ndayishimye – 18/08/2016 8:46 am

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bavuga ko inzu polisi yarasiyemo ukekwaho iterabwoba isanzwe ibamo n’abasirikare.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama yishe Channy Mbonigaba ukomoka i Rubavu ukekwaho ibikorwa by’iterabwoba nyuma y’amasaha atatu irasana na we, aho yanakomerekeje umupolisi umwe.

Aho byabereye ni mu nzu irebana n’aho ishuri rya Hope Academy ryakoreraga. Abahatuye babwiye Izubarirashe.rw ko iyo nzu isanzwe ibamo abasirikare.

Ni mu bipangu byinshi bituwemo n’abanyamahanga benshi, aho biba bigoye kubona umuntu uhacaracara.

Izubarirashe.rw twageze aho iri sanganya ryabereye tubasha kuganira na bamwe mu bo twahasanze, gusa ntibifuje ko dutangaza imyirondoro yabo.

Umwe mu basekirite bacunga umutekano ku nzu ibamo abanyamahanga iri muri metero 30 uvuye aho polisi yarasiye uwo ukekwaho iterabwoba, yavuze ko guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba bumvise urufaya rw’amasasu rwamaze amasaha nk’atatu.

Umugore wari uje kwishyuza amafaranga y’umutekano ku gipangu kimwe kiri aho yemeje ko iyo nzu polisi ivuga ko yarasiyemo umuntu ibamo abasirikare, aho ngo batajya banabishyuza amafaranga y’umutekano.

Yagize ati “Hari uko dukorana na bo, twe tubishyuza amafaranga y’isuku, kuko ku mutekano badufasha ntacyo twirirwa tubabaza, gusa jyewe uko mbibona ni abasirikare.
Undi musekirite na we ucunga umutekano yabwiye Izubarirashe.rw ko uretse abapolisi n’abasirikare nta wundi muntu wabashaka kuhatambuka.

Yagize ati “Njyewe numvise amasasu gusa mbona n’abapolisi n’abasirikare hano ariko ntabwo nakubwira ngo ibyabereye muri iriya nzu ni ibiki. Nta muturage wigeze asohoka, amasasu yavugiraga muri iriya nzu, nta muturage wagira umutima wo gusohoka.
Uretse abapolisi benshi bari bahari ngo haje kuza n’abasirikare bake. Akomeza avuga ko uretse ibyo byabaye nta mutekano wari wahungabanye mbere ngo abaturage babe babasha no gutabarana.

Ati “Hano mpamaze igihe kinini, nta mutekano muke nigeze mpabona pe.”
Yunzemo ati “Natwe twese twageragezaga guhengereza ariko circulation yari ihari yari iy’abashinzwe umutekano gusa. Nta muturage wabashaga kuhatambuka kuko bari abababuzaga. Ubundi hano ku mugoroba haba haca abaturage ariko uwashakaga kuhaca bamusubizaga inyuma.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa polisi ariko ntibiradukundira.

 

 

London: Umufasha wa Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana

$
0
0

Amakuru ahera kuri The Rwandan ava i London mu Bwongereza aravuga ko Christine Mukankanza Rusagara umufasha wa Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana azize indwara bivugwa ko ari Cancer muri iki gitondo cyo ku wa kane tariki 18 Kanama 2016 aguye mu bitaro by’i London mu Bwongereza.

Nabibutsa ko umugabo wa nyakwigendera ari we Brig Gen Frank Rusagara ndetse na musaza wa nyakwigendera ari we Col Tom Byabagamba bafunze aho bakatiwe imyaka igera kuri 20 y’igifungo mu rubanza benshi mu bakurikiranira ibibera mu Rwanda hafi bafashe nk’ikinamico no kwikoza isoni bya Leta y’u Rwanda.

famille rusagara

Nyakwigendera kandi ava inda imwe na Dr David Himbara wahoze ari umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ubu akaba ari mu buhungiro aho abarirwa mu barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwa nyakwigendera hari amakuru yavuzwe cyane y’uburyo Leta y’u Rwanda yari yaranze ko ari Brig Gen Rusagara, ari Col Byabagamba bavugana na nyakwigendera byibura ku murongo wa telefone!

Christine Mukankanza Rusagara yavutse mu 1960, yahuriye na Brig Gen Rusagara muri Ministeri y’ingabo za Uganda aho bombi bakoraga ndetse baza no kurushinga mu 1988

Uyu nyakwigendera asize abana 5 barimo abahungu 3 n’abakobwa 2. Veronica Shandari, Che Rwatambuga, Steve Rusagara, Isabella Barakagwira, na Ezra Kanyambo.

 IMANA imwakire mubayo.

Frank Steven Ruta

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>