Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Rwanda: Nyuma yo gushimutwa IRAGENA Illuminée yaguye mu maboko y’inzego z’iperereza!

$
0
0

Amakuru atangazwa n’ishyaka FDU Inkingi mu itangazo ryashyize ahagaragara mu ijwi ry’umuvugizi waryo Bwana Yusitini Bahunga, riravuga ko ryahawe amakuru n’abo mu muryango wa Madame IRAGENA Illuminée ko yitabye Imana ari mu maboko y’inzego z’iperereza z’u Rwanda azize iyicwa rubozo ryamukorewe.

Nk’uko iryo tangazo ribisobanura uyu Madame Iragena yari umukozi mu bitaro byitiwe umwami Fayçal ku Kacyiru akaba yari n’umwe mu bayobozi b’umuryango udaharanira inyungu ABIRU, ufasha abana batishoboye kwiga, akaba asize abana 4 naho umugabo we akaba yarahunze nyuma yo kumva ko umugore we yashimuswe.

N’ubwo bwose ishyaka FDU Inkingi ryagerageje gutabariza uyu Nyakwigendera ariko byabaye iby’ubusa kuko nyuma yo gufungirwa i Kami yagiye yimurwa ajyanwa mu mazu afungirwamo mu buryo butemewe n’amategeko atandukanye (safe house) y’inzego z’iperereza z’u Rwanda ari nako akorerwa iyicwa rubozo. Nta rwego rushinzwe umutekano cyangwa ubutabera rwegeze rwemera ko uwo mubyeyi ari mu maboko y’inzego z’iperereza.

Ishimutwa rya Madame IRAGENA Illuminée rigaragara ko rifite aho rihuriye n’ishimutwa ryakorewe umubitsi wungirije wa FDU Inkingi, Lewonila Gasengayire nawe washimuswe muri ibyo bihe ariko we akagira amahirwe yo kurekurwa dore ko n’imodoka abamushimuse barimo yari yamenyekanye (RAA442M) n’ubwo yongeye gutabwa muri yombi muri uku kwezi kwa Kanama 2016.

Mu gihe Lewonila Gasengayire yari yashimuswe n’inzego z’iperereza zimufatiye kuri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 igihe yari agemuriye Madame Victoire Ingabire, mu bibazo bamuhataga bamubazaga kuri Madame IRAGENA Illuminée kubera ko Lewonila Gasengayire mu gihe yashimutwaga yafatanywe igitabo cyanditswe na Madame Victoire Ingabire cyari kigenewe Madame IRAGENA Illuminée ndetse cyanditsemo n’izina rye ku rupapuro rubanza!

Madame IRAGENA Illuminée bivugwa ko yafashwe ari mu nzira ava iwe mu rugo ajya ku kazi ku bitaro byitiriwe umwami Fayçal ku Kacyiru, ubwo byari tariki ya 27 Werurwe 2016 kuva ubwo yahise aburirwa irengero.

Mu gusoza itangazo, Ishyaka FDU Inkingi rirasaba Leta y’u Rwanda gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo cya Madame IRAGENA Illuminée ndetse rikagaragaza n’impungenge rifite ku ifungwa rya Lewonila Gasengayire umubitsi waryo wungirije.

Marc Matabaro

 


Polisi y’u Burundi irashinja igisirikare cy’u Rwanda kurasa abaturage b’u Burundi ku bushake!

$
0
0

Hano hasi mushobora kumva ikiganiro umuvugizi wa polisi y’u Burundi Bwana Pierre Nkulikiye  ndetse n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana bagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika.

 

 

 

 

 

Gloria Kayitesi umufasha wa Lt Joel Mutabazi aratabariza musaza we umunyamakuru John Ndabarasa waburiwe irengero

$
0
0

Mushobora kumva hano hasi ikiganiro umunyamakuru wa BBC Gahuza Miryango yagiranye na Gloria Kayitesi, umufasha wa Lt Joel Mutabazi ufungiye mu Rwanda ndetse akaba na mushiki wa John Ndabarasa waburiwe irengero.

 

 

Imwe mu ndirimbo z’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi John Ndabarasa

RNC: Abagize biro ya comité nkuru nshingwabikorwa nyuma y’amatora yo kuwa 31 kanama 2016.

$
0
0

1. Umuhuzabikorwa mukuru: Jérôme Nayigiziki.

2. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa mbere : Kayumba Nyamwasa.

3. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri: Gervais Condo.

4. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa gatatu: Jean Marie Micombero.

5. Umunyamabanga mukuru: Emmanuel Hakizimana.

6. Umubitsi mukuru: Corneille Minani.

Abatorewe kuyobora amatsinda ya Rwanda National Congress.

1. Itsinda ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ibibazo by’impunzi.
Frank Ntwali

2. Itsinda ry’igenamigambi. Kenedy Gihana

3. Itsinda ry’umutungo. Providence Rubingisa

4. Itsinda ry’itangazamakuru n’itumanaho. Abdulkarim Ali

5. Itsinda ry’ubukungu, ibidukikije n’imibereho myiza y’abatugage. Theophile Habarimana

6. Itsinda ry’uburezi n’umuco. Ben Rutabana

7. Itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge. Joselyne

8. Itsinda ry’amategeko n’imyifatire mbonerabupfura. Dr Mutabazi

9. Itsinda ry’ubushakashatsi. Jean Paul Turayishimye

10. Itsinda rya Diplomasi. Donatile

11. Itsinda rya mobilizasiyo: Epimaque Ntamushobora

12. Itsinda ry’urubyiruko: Faustin Rukundo

13. Itsinda ry’abali n’abategarugore. Christine Mukama

Haravugwa igihuha cy’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

$
0
0

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeli 2016 abantu batandukanye bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga batunguwe no kumva inkuru zivuga ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Lt Col Rugigana Ngabo batorokeshejwe n’abantu bambaye gisirikare babakuye muri Gereza yo ku Mulindi!

Ayo makuru yacicikanaga hakoreshejwe whatsapp natwe muri The Rwandan yatugezeho ariko tubanza gukora igenzura n’iperereza ryimbitse mu miryango ndetse no mu nshuti z’abavugwaga ko batorokeshejwe aho bari bafungiye ku Mulindi, twabajije umuturage utuye hafi ya Gereza ndetse tunabaza n’abantu batandukanye bari mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, abo bose twabajije bose baduhakaniye ndetse batubwira rwose ko nta kintu kidasanzwe kigeze kiba abavugwaho ko batorotse ubu bari muri gereza ku Mulindi nk’uko bisanzwe.

Nyuma yo kumenya ibi natwe twibajije uwaba afite inyungu mu gukwiza iki gihuha n’icyo yaba agamije.

Benshi twaganiriye bahamya ko ari byabindi bita guhirika ikibuye bigamije kurangaza abantu ngo bibagirwe ibirimo kuba ubu birukankire mu gushaka amakuru kuri icyo gihuha. Abandi bati bashakaga ngo barebe abishima babafunge, abandi bati ni ukugira ngo bazabice bavuge ko bari bagiye gutoroka n’ibindi n’ibindi… Mbese buri wese yabisobanuraga uko abyumva.

Mushobora kwiyumvira namwe icyo gihuha hano hasi namwe mugashungura:

 

 

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

BURAMATARI W’INTARA YA CIBITOKE YARI YANZE KWAKIRA IMIRAMBO Y’ABARUNDI 2 BAMAZE IMINSI BICIWE MU RWANDA

$
0
0

Amakuru ava ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa kuri Ruhwa, kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, aravuga ko Imodoka yarimo imirambo 2 y’abarundi baheruka kwicwa n’Abasirikare b’u Rwanda, yari yanze kwakirwa n’umukuru w’Intara ya Cibitoke ku mpamvu z’uko iyo mirambo yazanywe n’abasirikare b’u Rwanda kandi yari kuzanwa n’abategetsi b’u Rwanda!

Iyindi mpamvu yatumye Buramatari wa Cibitoke atakira iyo mirambo n’uko izina ry’umwe muri abo bishwe ritariryo !

Buramatari w’iyo ntara akaba yahise asaba abo basirikare gukosora ayo makosa hakiri kare kugirango bashobore kwakira iyo mirambo y’abo barundi biciwe mu Rwanda. Ibi rero Buramatari yasabaga byaje gukosorwa arashyira yakira imirambo y’abaturage b’igihugu cye.

Buramatari w’intara ya Cibitoke yari kumwe n’Imiryango y’abo bagabo babiri bishwe hamwe n’abandi bategetsi b’iyo ntara ya Cibitoke!

Abayobozi b'u Burundi n'imiryango ya ba nyakwigendera

Abayobozi b’u Burundi n’imiryango ya ba nyakwigendera

Kugeza ubu twandika iyi nkuru  igisirikare cy’uRwanda ntikiramenyesha ubuyobozi bw’u Burundi ku mugaragaro impamvu abo baturage bishwe! Ariko amakuru avugwa muri ako gace avuga ko bishwe kuko bari bambutse umupaka nta ruhushya bafite ariko ibi nabyo bikaba bifite amategeko abihana ariko atari ukwicwa!

Ikindi kitarasobanuka abarundi benshi bibaza ni ukumenya aho ibiribwa abo baturage bari bikoreye bagiye kugurisha mu Rwanda byagiye kuko u Rwanda rwazanye imirambo gusa nayo iri mu masanduku adasa. Ese kubera inzara imeze nabi mu Rwanda baba bahisemo kurya iby’abapfu ahokubisubiza nabyo?

Kuri Radio ijwi ry’Amerika umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yashinje abasirikare b’u Rwanda kurasa abaturage b’abarundi ku bushake.

Mushobora kumva hano hasi uko umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Bwana Pierre Nkulikiye yabisobanuye kuri Radio Ijwi ry’Amerika

 

Ben Barugahare

Email: therwandan@ymail.com

 

 

Ikiganiro mbwirwaruhame cya FDU-Inkingi ORLEANS mu Bufaransa

$
0
0
ITANGAZO RY’UBUTUMIRE
Ubuyobozi bw’ishyaka FDU-INKINGI, buramenyesha abarwanashyaka ba FDU-INKINGI n’abandi bantu bose barishyigikiye ko ku Cyumweru  tariki ya 04/09/2016 batumiwe mu Kiganiro mbwirwaruhame kizabera ORLEANS, France, saa 15 H 00 (cyenda).
Adresse y’aho Inama izabera: 103 rue du Fbg Madeleine 45 000 ORLEANS. 
ARRÊT TRAM B: PORTE DUNOISE
Gahunda y’uwo munsi iteye itya:
·         Ijambo ribimburira gahunda.
·         Gahunda y’Ishyaka iyobowe n’Abayobozi bashya bazaba bamaze gutorerwa muri Kongere isanzwe y’Ishyaka izabera Orléans  kuva kuya 03 kugeza ku ya 04 Nzeri 2016 n’iterambere rigezweho mu cyerekezo cya demokarasi.
·         Ibibazo binyuranye.
·         Fundraising ya Radio Inkingi
Nyuma y’Inama hazaba ubusabane no kwica akanyota.
Tubaye tubashimiye ukuzitabira Inama kwanyu.
Ubuyobozi bw’ishyaka FDU -INKINGI
Joseph BUKEYE, 
Vice-président wa kabiri
Contact: Emmanuel Dukuzemungu, Commissaire aux Affaires sociales et Réfugiés,  06 67 51 57 39

Umukuru w’igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi.

$
0
0

Rubyiruko rw’u Rwanda  nimuhaguruke dufate ubutegetsi.

1.Rubyiruko, bana b’u Rwanda, mwebwe mwese duhujwe no gukunda by’agahebuzo igihugu cyacu, mukaba mwariyemeje gukura amaboko mu mifuka, muharanira ko igihugu cyacu cyajya imbere, mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco wo kuvuga ukuri uko mwakubonye cyangwa mwakwumvishe ntamususu: aka kanya ndi hano mbashimira urwo rukundo mwibitseho rubatera ubutwari bwo gukorera igihugu cyacu mutizigama nubwo tuzi ko ibihe kirimo bitoroshye. Ndifuza kubibutsa ko urwo rukundo, ubwo bushake, uwo murava mwifitemo ari zahabu ku gihugu cyacu.

2.Ndagira ngo cyane cyane mbashimire, hanyuma kandi mbasabe gushyira hamwe imbaraga zacu mu bikorwa byo kugandura bagenzi bacu badashaka kureba ukuri mu maso. Bariya bakunze kwanga kubona ko igihugu cyacu gikeneye ubutwari bwabo, bariya bashishikazwa no guca intege twebwe twiyemeje kwanga twivuye inyuma akarengane gakabije gakorerwa rubanda, umuco mubi wo kubeshya no kudasaranganya neza  ibyiza by’igihugu mu baturage bose, nta vangura.

3.Itegekonshinga ry’igihugu cyacu ritwemeza ko u Rwanda ari Repubulika igendera ku mahame ya demokarasi.  Bisobanuye ko u Rwanda ari igihugu kivoma imbaraga zo kubaho mu bushake no mu bwitange bwa rubanda  . Twibuke ko U Rwanda rwabaye Repubulika mu mwaka w’i 1961, ni ukuvuga ko uyu munsi Repubulika yacu imaze imyaka 54 gusa. Ni Republika ikiri ntoya ugereranyije n’izo mu bindi bihugu byo ku isi. Ariko n’ubwo bwose ari ntoya mu myaka, ni Republika yagize amateka atoroshye, kuko yanyuze kenshi mu bihe bibi.

4.Kugirango Republika yacu rero irusheho kwiyubaka no kugira ingufu hakenewe imbaraga zacu twebwe urubyiruko, tugomba kumenya kandi tukiyumvisha yuko ari umukoro wacu guharanira kugira uruhare rugaragara  mu kwiyubakira u “Rwanda Moderne”. Ni ukuvuga u Rwanda rutarangwamo ubuyobozi bukora nko mu gihe cy’ingoma ya cyami , ubwo hari abumvaga ko ari abenegihugu gusumba abandi, ko hari abavukiye gutegeka abandi bakavukira kubabera abaja n’abagaragu .  U “Rwanda moderne” tugomba kubaka ni igihugu gihangayikishijwe no guha abaturage bacyo ubwigenge n’ubuzima bwiza uyu munsi,  no gutegurira abana bacu ejo hazaza hatekanye ,  ndetse ejobundi n’abuzukuru bacu bakazasarura ibyiza twabibye ku neza yabo .

5.Republika yacu ikeneye ingufu zacu urubyiruko, urukundo rwacu, imibanire ya kivandimwe hagati yacu . Ikineye ko tuba abasangiraguhugu bazi ubwenge,  bakundana koko, batabarana, bagaterwa ishema no kwitwa Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko. Kuba dutandukanye mu miterere no mugenzereze ni inyungu si igihombo . niyo mpamvu bidakwiye kuduteranya ngo dusubiranemo nk’uko byagiye biba urwitwazo rwo gusenya igihugu cyacu mu gihe cyashize. Ubutwari bwo gufungura amaso tukareba ibibazo byugarije igihugu cyacu, tugahangana nabyo  tudahuzagurika, tugafatana urunana mukwishakamo ibisubizo nta buryarya, nibwo buzatuma Repubulika yacu ishora imizi y’amajyambere nyayo, adashobora gusenywa n’uwariwe wese, kuko igipimo cy’ amajyambere nyayo y’igihugu ari umunyagihugu ubwe ubayeho mu bwisanzure butavongerwa.

6.Birumvikana ko kugirango ibyo bigerweho hakenewe ko twemera gutegana amatwi,  kudasuzugurana harebwe igihangararo, kavukire cyangwa icyenewabo. Hakenewe ko dushyira imbere agaciro ka buri wese, mu mitekerereze ye no mu migenzereze ye, bityo tugashyira ku meza ibitekerezo byacu twese, buri sewe agatanga igitekerezo cye gitanga  igisubizo bitewe ni uko abibona, ibisubizo byose mu gutandukana kwabyo bikubahwa, maze hakarebwamo ibishobora gushyirwa mu bikorwa, twese tugatanga umuganda mu kubishyira mu bikorwa ku nyungu z’abenegihugu bose, nta vangura.

7.Ntidukwiye kubyibagirwa cyangwa kubyirengagiza, kubaka amateka meza y’igihugu cyacu y’uyu munsi ni inshingano kuri buri wese muri twe. Ibi nitubikora neza twirinda amakosa yakozwe mu gihe cyashize, cyane cyane tugendera kure ivangura rishingiye ku moko n’uturere, abana bacu bazabidushimira kandi bazakomereza aho twebwe tuzageza. Kubera urugero rwiza bazaba batubonanye, nabo bazaharanira aheza habo, ejo heza h’abana babo ndetse n’ejobundi heza h’abuzukuru babo, gutyo gutyo u Rwanda ruzasugire rusangambe.

8.Uyu munsi kubaka igihugu kizima ni inshingano ni iyacu.  Abana bacu bazaturuhura uwo muzigo kandi bakomereze aho tuzaba twagejeje. Kwikorera uyu mutwaro bisaba ubwitange bukomeye ariko ni ngombwa kuko amahoro n’iterambere by’igihugu cyacu ariho bizashingira. Iyi niyo patriotisme dukwiye kugira iyacu nk’urubyiruko.

9.. Nk’uko buri wese abibona, bamwe mu bayobozi bacu, by’umwihariko umukuru w’igihugu Nyakwubahwa P. Kagame, bageze igihe cyo kuruhuka n’ubwo batabyemera. Ariko kandi nitudaharanira kubereka ko turi tayari mu kubasimbura ntibazabyirotera. Gusa abo bayobozi nabo turabasaba guha urubyiruko urubuga rwo kuvugiramo ibitekerezo byarwo, no gushyira mu bikorwa “initiatives” zarwo. Mu gihe abayobozi batwimye ubwo bwisanzure dufiteho uburenganzira ndetse bagakoresha iterabwoba nk’uko bimenyerewe kugirango baduhatire kwituramira , bavandimwe rubyiruko ndabahamagarira kudaheranwa n’ubwoba. Ubwoba busenya kandi bukica roho z’abana b’igihugu.  Igihe cyo guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu ngiki cyaje.

IMG-20160821-WA0001

10.Umwaka utaha w’2017 hazaba amatora y’umukuru w’igihugu, ndetse no mu w’2018 hazaba ay’intumwa za rubanda. Izi ni “opportunités” tutagomba gupfusha ubusa zo kwerekaniramo ubushake n’umurava dufitiye igihugu cyacu

11.Gusa nanone twitonde kandi dushishoze, ntitugwe mu mitego yatugusha mu makosa bakuru bacu baguyemo mu bihe byashize. Ntitwemere gushukishwa ubusa ngo twishore mu bikorwa by’urugomo, ntitwemere gutekererezwa ngo dukoreshwe  butama ibyo tutiyumvamo nk’aho nta bwenge n’umutimanama tugira. Aya ni amakosa yakunze gukorwa mu bihe byashize ahanini bitewe n’ubujiji bamwe bari bifitiye, kurundi ruhande bitewe n’ubugome abandi mubajijutse bari bifitemo, ndetse n’ubugwari bw’abandi bari bajijutse batagize ubutwari bwo kurwanya ubugome bwa bagenzi babo. Ayo makosa yadukururiye ingorane zitagira ingano mu bihe bitandukanye by’amateka y’igihugu  cyacu.

12.Rubyiruko nimwe Nouvelle Generation itegerejweho Abalideri bazagoboka Repubulika y’u Rwanda bakayikura ku kiziriko cy’iterabwoba .

13.Reka nsoze mbisabira mwebwe urubyiruko rw’Abataripfana kimwe namwe mwese mutwikundira cyangwa mutwiyumvamo, ngo mutsinde iterabwoba, mukomeze mwisuganye mu matsinda yanyu, mwikomezemo ubwo bushake bwo gukorera igihugu cyacu,  bityo muze twese tuvire hasi rimwe tutangize IMPINDUKA zubaka igihugu cyacu bundi bushya. IGIHE NI IKI.

Murakoze.

logo

Umutaripfanakazi, Yvonne Uwase.


Yohanita Nyiramongi ngo yaba arimo atabaza!

Amatora y’abayobozi muri FDU-Inkingi

$
0
0

Prezida: Victoire Ingabire Umuhoza (afungiye mu Rwanda)

Visi-Prezida wa mbere: Boniface Twagirimana (Rwanda)

Visi-Prezida wa kabiri: Joseph Bukeye (U Bubiligi)

Umunyamabanga mukuru: Sylvain Sibomana (afungiye mu Rwanda)

Umunyamabanga mukuru wungirije: Emmanuel Mwiseneza (U Bufaransa)

 

Président Kagame ntagikomeye! Abanyarwanda babishatse bamuvanaho nonaha!

$
0
0

Kuva Président Kagame yajya ku butegetsi, yakanze abanyarwanda, ku buryo buri wese yishyizemo ko ari ntayegayezwa!

Nyamara ariko, biyibagije kureba ko hari byinshi bibi yakoreye abanyarwanda, ku buryo byamugabanyirije imbaraga yagiyeho afite, ubu akaba asigaye na we ubwe atacyumva niba ari we koko, kuko imbaraga yari afite zamushiranye!

Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zikomeye, zatumye uyu mukuru w’u Rwanda, asigaye nawe abona ko byamurangiranye. Muri ibyo harimo:

1)Kuba yarafunze abasilikare bamushyize ku butegetsi abandi bagahunga,
2)Kuba abasivili b’inkoramutima ze baramuhunze,
3)Kuba yaratangiye kujya avuga uko ba mpatsibihugu bamufashije kwica abanyarwanda,
4) Kuba abanyarwanda baramenye uruhare rukomeye yagize mu kubatsemba,
5)Kuba asigaye yimwa amafranga n’abafashaga ubutegetsi bwe,
6)Kuba yaragiye yiba amatora muri 2003 na 2010,
7)Kuba Kagame yanga imyigaragambyo y’abatavuga rumwe nawe,
8)Kuba Abahutu n’Abatutsi basigaye bafatanya gushakisha uko Président Kagame yavannywa ku butegetsi.

1.Kuba yarafunze abasilikare bamushyize ku butegetsi abandi bakamuhunga.

Abasilikare bakuru batari bake mu bashyize Président Kagame ku butegetsi, bafashe iy’ubuhungiro, abandi ubu barafunze. Mu bahunze harimo Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa, Nyakwigendera Colonel Patric Karegeya, Majoro Théogène Rudasingwa, Major Théogène Rutayomba, Major Robert Higiro, Major Alphonse Furuma, Major Emanuel Nkubana n’abandi.

Naho mu bafunzwee, harimo Général de Brigade Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, Capitaine David Kabuye, tutibagiwe kandi n’abo yashyize ku gatebe, bafite amapeti atandukanye. Muri aba bose, buri wese yari afite abo ayobora, kandi bamwumva neza n’uyu munsi, kabone n’ubwo bitwa ko batakiri mu gisirikare cya RPF. Bamwe bayoboraga za “brigades”, abandi bayoboraga za “bataillons”, abandi za “compagnies”, “pélotons”, na za “séctions”.

Aba basilikare bose, ni benshi cyane, kandi bose ntibashimishijwe n’uko Kagame akomeza kugaraguza agati abayobozi babo. Aba bonyine babishatse, kuvanaho Président Kagame ni nk’aho mvugiye aha. Tukivuga iby’abasilikare kandi, mwibuke ko na FDLR iba muri Kongo yamunaniye! Nayo yiminjiriyemo agafu, ikisuganya uko bikwiye, ikiyegereza Abanyapolitiki b’abasivili babifitiye impano, yamuvanaho bidatinze. Si amagambo kandi !
2.Kuba abasivili b’inkoramutima ze baramuhunze.

Inkoramutima za Président Kagame zamuhunze si abasirikare gusa. Harimo n’abasivili. Muri abo harimo uwahoze ari Président w’inteko inshinga amategeko Joseph Sebarenzi, Bwana Faustin Twagiramungu na Bwana Pièrre Célestin Rwigema bombi bababaye ba Ministre b’intebe buri wese mu gihe cye, ndetse n’abandi ba Ministres benshi barimo Protais Mitali. Hari kandi n’abanyamakuru, baba abavugiraga kuri radio cyangwa abandikaga mu binyamakuru bitandukanye bahunze. Aho bari mu mahanga, ntibacecetse. Bose bahuriza kugusobanura ububi bw’ingoma ya Président Kagame, ndetse n’uko amariye abanyarwanda ku icumu. None se, aho Président Kagame akomeye ni hehe, mu gihe abo babanye bagenda bamuvamo ubutitsa? Igisubizo ni uko nta mikomerere ye rwose. Mu myaka ya za 1990 abantu bajyaga bakeka ko Mareshal Mobutu wa Zaire yari agikomeye, ariko kubera imyaka yari amaze ku butegetsi abaturage be baramuhaze, yavuyeho mu kanya nk’ako guhumbya, kandi byatangaje abantu bose! Président Kagame rero nawe, ntagikomeye! Asigaye ku izina gusa, nk’intare ishaje!

3.Kuba yaratangiye kujya avuga uko ba mpatsibihugu bamufashije kwica abanyarwanda.

Mu bihe bishize, twagiye twumva mu magambo avugwa na Président Kagame, harimo no kwinuba cyane, wumva ko asigaye ababazwa n’uko ngo hari ba mpatsibihugu bafatanyije gukora ibyaha, none akaba ari we (Président Kagame) wenyine ngo bashaka kubiryoza! Iyo avuga ibi, aba ashaka kuvuga ya “jenoside” yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse na ya “jenoside” yindi yakorewe Abahutu muri Zaire guhera muri 1996, n’ibindi byaha bitandukanye yakoze, nduzi ko bimaze kuba byinshi ! Erega uretse kwigiza nkana, Président Kagame azi ibyo yakoreye abanyarwanda, kandi bimutera ikidodo gikomeye! Iriya”jenoside” yakorewe Abahutu, Président Kagame we arayemera, kuko atayemera ntiyajya aterwa ubwoba na UN Mapping Report iyemeza. Iriya nayo ni “jenocide”, n’ubwo ONU igitegereje igihe gikwiye kugira ngo izashyireho Urukiko rubifitiye uburenganzira ruzayemeza ku buryo budasubirwaho kandi rugakurikirana Kagame n’abafatanyacyaha be.

Twibuke ko na “jenoside” yakorewe Abatutsi mu by’ukuri  yemejwe na ba “experts” ba ONU Kandi na  “Mapping Report” yemeje ko muri Zaire habaye “jenoside” y’Abahutu, nayo yanditswe n’aba “experts” ba ONU !  Aha rero niho ruzingiye : Kagame baramudanangiye byararangiye, hasigaye umunsi n’isaha urugogwe rukamugwa hejuru . Ikiri ukuri ni uko abo ba  mpatsibihugu bafatanyije na Président Kagame gutsemba Abatutsi n’Abahutu batazemera na rimwe ko abavamo, ntibazemera ko abamenera amabanga. Baramwubikiriye, mu gihe bagishaka uko  bamwikiza. None  harya ubwo ngo aracyakomeye? Igisubizo ni oya.

4.Kuba abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baramenye uruhare rukomeye yagize mu kubicisha.

Intambara ya FPR  yatangiye mu Ukwakira 1990 batubwira ko bazanye “démocratie”. Ariko ibyo bazanye birenze “dictature”, kuko na vuba aha biboneka ko bigiye kubyara ibisa n’ibyabaye mu 1994. Batubwiraga ko baje kurenganura Abatutsi, ariko nyamara ubwo bari basumbirijwe, twagiye kumva twumva ngo uwategekaga FPR icyo gihe ariwe Major Paul Kagame, aravuze ngo ikibazo kiri mu Rwanda kiri hagati y’abanyarwanda ubwabo, ngo uza gushaka kuza kuvuga ngo aratabara, barahita bamurasa! Ngaho nimumbwire, ni nde wundi wateguye kwica Abatutsi utari Major Kagame? Abonye bageze mu menyo ya rubamba, aho kugirango ashyigikire abashatse kuza kubatabara, ahubwo avuga ko nibaza abica! Ikindi kandi, burya ngo ni nako intumwa za FPR zabaga zicicikana muri ONU, zisobanura ukuntu “intervention militaire internationale” itari ngombwa, kandi nyamara ku rundi ruhande, ngo “Gouvernement” y’Ababatabazi, yo byari byayirenze ku buryo yo nta kindi yasabaga, uretse “intervention”, kugirango Abatutsi bicwaga icyo gihe batabarwe, “anarchie” yariho mu gihugu iveho, maze amasezerano ya Arusha ashyirwe mu bikorwa maze amahoro atahe mu Rwanda. Ariko Major Kagame (Président Général Kagame) yarabyanze kuko yishakiraga kwifatira ubutegetsi bwose, kabone n’iyo yategeka u Rwanda rwabaye umuyonga! Ninde wundi wanze ko Abatutsi ndetse n’abandi banyarwanda bari mu kaga batabarwa utari Major Paul Kagame? Nta wundi, ni we! Kandi ubwo ngo yari yaje kubakiza! Ese, ko Abatutsi bashyize bakamenya ko ari Président Kagame wabicishije, murumva babishatse batamuvanaho kano kanya? Igisubizo ni yego.

 5. Kuba asigaye yimwa amafranga n’abafashaga ubutegetsi bwe.

Ababikurikirira hafi, bavuga ko ingoma ya Président Paul Kagame ariyo yahawe inkunga y’amafranga menshi n’abanyamahanga, kurusha ayo bahaye ingoma ya Nyakwigendera Président Grégoire Kayibanda, ndetse n’iya Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana zose hamwe. Igitangaje ariko kandi kinababaje, ni uko abo banyamahanga bahaye amafranga menshi Président Paul Kagame, bagira ngo bashyigikire koko ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda, ariko Président Kagame we, akaba amaze kwerekana ko ubwo bumwe, atari bwo bwamuzanye ku butetgetsi mu Rwanda. Icyamuzanye, yabanje kugihisha n’ibinyoma byinshi, ariko abantu bose bamaze kubona ko icyamuzanye ku butegetsi ari ugusahura igihugu no kwigwizaho imitungo , ibyo kandi akabigeraho yifashishije politiki mbisha yo gutandukanya abanyarwanda burundu ashingiye ku moko, bamwe akabatsemba, abandi akabakenesha abicisha inzara, ahasigaye akabahatira kumuririmba no kumushimagiza ngo yazanye iterambere ry’agatangaza ngo kubera isuku igaragara i Kigali! Imitamenwa y’abanyamahanga n’abanyakazu b’i Kigali se niryo terambere ? None se, aba bamuhaye aya mafranga, ko bamaze gusobanukirwa ko yayanyereje yose, bakaba basigaye bayamwima, harya Président Kagame ngo aracyakomeye? Ashwi daa, murebe neza!
6. Kuba yaragiye yiba amatora muri 2003 na 2010.

Kuba Président Kagame yaragiye yiba amatora haba muri 2003 ndetse no muri 2010, bigaragaza ko nawe azi neza ko abanyarwanda batamukunda kandi batamushaka nk’umuyobozi wabo. Président Kagame azi neza ko adakwiye kandi na mbere hose atari akwiye kuyobora u Rwanda. Abanyarwanda rero baramutse babishatse, bakajya mu muhanda gato gusa, bereka amahanga ko barambiwe ingoma ye yiterabwoba kandi ko biyemeje kuyisezerera, nta kindi Président Kagame yakora, uretse kuyabangira ingata agahungisha imitungo ye. Nta n’ubwo noneho yanatinyuka no kuvuga ngo ararasa abaturage nk’uko kera yabikoraga yica abantu ikivunga. Yabikoraga kuko yari inyeshyamba, kandi akaba yari agishyigikiwe. Ubu rero yimwa amafranga yo gushyigikira ubutegetsi bwe, sibwo yatinyuka kurasa Abanyarwanda ikivunga, kuko amahanga yahita afasha Abanyarwanda kumukuraho nta yindi nteguza.

7.Kuba Kagame yanga imyigaragambyo yabatavuga rumwe nawe.

Kuva FPR yaza ku butegetsi, ibintu bibi imaze gukorera abanyarwanda ntibigira umubare. Ariko igiteye agahinda ni uko Kagame ashinyagurira abanyarwanda bicwa n’inzara mu kubahatira kujya bavuga ko ibintu byose ari byiza; Kagame yabakuye mu bukene; barya bagahaga bakaryama mu mutekano usesuye ! Ikindi, ngo nta munyarwanda ugomba kuvuga ko ingoma zabanjirije FPR hari amajyambere ndetse n’ibindi bikorwa byiza byinshi zari zaragejeje ku banyarwanda mbere yayo! Ngo bajye bemeza ko FPR ariyo yonyine yazanye ibyiza gusa, kandi ahubwo ibyo yazanye ari amahano gusa! FPR yigishije abanyarwanda kujya bita ibara ry’umukara umweru, maze iry’umweru bakaryita umukara! Mbega ikinyoma! Noneho rero, hakaba n’agahebuzo, aho babwira abantu ko nta burenganzira bafite bwo gukora imyigaragambyo berekana ko badakunze ubutegetsi. Bizwi  neza ko abanyarwanda baramutse bigaragambije gato, Président Kagame yaba yavuye ku butegetsi byarangiye! Ingufu zonyine Président Kagame asigaranye, ni uko abanyarwanda batari bigaragambya. Umunsi babikoze, azaba yagiye.

8.Kuba Abahutu n’Abatutsi basigaye bafatanya gushakisha uko Président Kagame yavannywa ku butegetsi.

Mu Rwanda, ubundi bimenyerewe ko abatavuga rumwe n’umutegetsi uri ku butegetsi, baba ari abo badahuje ubwoko. Haba ku ngoma ya cyami, haba ku ngoma za Republika zombi zayikurikiye ndetse n’iya Président Paul Kagame uriho ubu, niko byagiye bigenda. Ariko, ubu ni igitangaza cyabaye, aho ubona noneho Abahutu n’Abatutsi bagerageza kumva ko bagombye gukorera hamwe kugirango bavaneho ubutegetsi buriho bwa Président Kagame, kugirango bashyireho ubundi bose bahuriyeho. Reka dufate ingero nke: Mu Ihuriro nyarwanda RNC, mu ishyaka Ishema na Nouvelle génération, ndetse no mu yandi mashyaka niko bimeze. Mwibuke kandi ko Président Kagame we ubwe, yigeze kwivugira ko umunsi Abahutu n’Abatutsi bashyize hamwe, azahambira ibikapu, maze agasubira iyo yaje aturutse kandi ngo nta n’isasu na rimwe azarasa!

Ikigaragara ni uko abanyarwanda noneho bakangutse bakaba batangiye kwiyunga no gufatanya urugamba. Ni ukuvuga ko amaherezo ya Kagame turi kuyakozaho imitwe y’intoki kandi na we ubwe arabizi !

Igikwiye gukorwa muri Opozisiyo ni ukongera akagufu, twese tukarushaho gufatanya gusunika FPR maze murebe ukuntu ingoma ya Président Kagame ihita icuranguka!

Icyo navuga mu kwanzura, ni uko nk’uko mubyiboneye, Président Kagame asigaye ku izina gusa, bikaba bisigaye byoroheye ababigerageza bose kuba bamuvana hariya yicaye mu Rugwiro. Muribonera neza ko bitakiri inzozi, kuko nta kabaraga yisigaraniye, asigaye ameze nk’intare yakutse amenyo kubera izabukuru bityo yatontoma abantu bakibwira ko igishoboye kuruma. Byahe byo kajya ! Abanyarwanda ubwacu, nitwe twibitseho urufunguzo. Tubishatse, umunyagitugu Paul Kagame twamusezerera! Ariko niduhitamo gukomeza kwituramira Umunyagitugu azakomeza asugire, asagambe, atere imbere muri FPR ye, adahwema kwica no kwicisha abanyarwanda kuko mwese mwiboneye ko ariyo ntego ye.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.

Mgr Birindabagabo ati:Ndashima Imana ko Rick warren ataje muri Rwanda Shima Imana

$
0
0

Musenyeri Birindabagabo Alexis, Umuyobozi w’Umuryango Peace Plan, ashimira Imana ko Pasiteri Rick Warren ataje mu giterane cya ‘Rwanda Shima Imana’ ngo kuko iyo yaje ibikozwe byose bimwitirirwa kandi byakozwe n’abanyarwanda.

Musenyeri Birindabagabo Alexis

Musenyeri Birindabagabo Alexis

Birindabagabo agira ati “Rick Warren yagize uruhare mu gushinga umuryango wa ‘Peace Plan’, igitekerezo cyo cyaje abantu bicaye muri uyu muryango. Mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri yitabiriye iki giterane ndetse anatanga inkunga y’amafaranga. Ariko ubu turashima Imana ko adaheruka kuza muri iki giterane ndetse nta n’inkunga agitera. Kuba adaheruka kuza mbishimira Imana kuko iyo yaje abantu bamwitirira igiterane.”

Yatanze urugero yifashishije umugani agira ati “Kutaza kwe mbishimira Imana, kuko abantu banini iyo bagiye ahantu abato ntibagaragara. Igitekerezo cya Rwanda Shima Imana ni icy’abanyarwanda, ariko kubera ko cyamereye munsi y’igiti kinini cyitwa Rick Warren na Peace Plan, abantu barabimwitirira no mu gihe nta nkunga ashyiramo bumva ko atangamo amafaranga.”

Ati “Umwaka wa mbere n’uwa kabiri yarabikunze ashyiramo n’amafaranga, noneho dutangira ibiganiro byo kuvuga ngo Rwanda Shima Imana ko ari iy’abanyarwanda, Rick Warren ashyiramo amafaranga y’iki?”

Inkuru irambuye>>>

Rubavu: Abasilamu babwiwe ko gukora iterabwoba mu Rwanda ari ukuvanga amata n’amaraso

$
0
0

Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil abwira abasilamu b’i Rubavu ko bagomba gukanguka bakarwanya iterabwoba

Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yasabye abasilamu bo mu Karere ka Rubavu kwirinda iterabwoba, ababwira ko kujya mu iterabwoba byaba bisa no kuvanga amata n’amaraso.

Ibi yabivuze mu nama yagiranye n’aba basilamu yibandaga kuri bagenzi babo bane baherutse kuraswa bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati “Umunafiki ni mubi kurusha umukafiri, ubwo se ko batwita abanafiki dutege  amajosi bayace kuko ari abana bacu ? Wowe urabagirira impuhwe ariko bo ntazo bazakugirira.”

Inkuru irambuye>>>

Mu gihe nyina ari mu majye, Ivan Cyomoro umuhungu wa Kagame arimo kurya iraha!

$
0
0

cyomoro

cyomoro1

Aha we n'inshuti ze bari muri imwe muri za ndege za se.

Aha we n’inshuti ze bari muri imwe muri za ndege za se.

 

cyomoro4

 

cyomoro5

 

Orléans/France: Kongre y’ishyaka FDU-Inkingi yatoye Komite nshya ishyiraho n’abakomiseri


Babyuka saa cyenda z’ijoro bajya gutanguranwa amazi y’igishanga

$
0
0

Abaturage bo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko babangamiwe cyane nuko batabona amazi meza yo kunywa no gukoresha, nyamara bamaze imyaka igera kuri 5 bubakiwe umuyoboro wayo.

Aba baturage bavuga ko bubakirwa uyu muyoboro w’amazi bizezwaga kugerwaho n’amazi meza, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Kubera ko uyu murenge nta migezi ugira, kubona amazi ngo ni ukubyuka saa cyenda z’ijoro bajya gutanguranwa utuzi duke tuboneka mu bishanga, ngo nyuma y’iyo saha n’ibyo biziba byo mu gishanga biba bibona umugabo bigasiba undi, bigasaba kujya kuvoma ay’ikivu, bakaba ari yo bakoresha.

Inkuru irambuye>>

Ngoma:Umuganga yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana

$
0
0

Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma yaraye yishwe arashwe n’umuntu utaramenyekana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 4 rishyira kuwa mbere tariki 5 Nzeli 2016.

Jean Damascene Bizumuremyi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera yabwiye Umuseke ko uwarashwe yitwa Christian Maniriho yari umukozi muri Laboratoire y’iki kigo nderabuzima.

Uyu mukozi ngo yarashwe saa tatu z’ijoro, kugeza ubu uwamurashe akaba ataramenyekana ndetse agishakishwa.

Inkuru irambuye>>>

Ikibazo cy’abazunguzayi kiracyari ingorabahizi

Ubukungu n’Iterambere by’u Rwanda ni Balinga

Ibitaro birashinjwa gufunga abatagira mituweli, umwe muri bo yapfushije umwana

$
0
0

Umwe mu barwayi bari bafungiye mu bitaro bya Gisenyi yapfushije umwana nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo kujya kumuvuza indwara y’“icyo mu mutwe”.

Uwimana Jeannette ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki yabwiye Izubarirashe ko yaje mu Karere ka Rubavu hari umuntu umubeshye ko agiye kumushakira akazi ko mu rugo yagera i Rubavu akamutoroka.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ngo bahise bamutera inda ajya kubyarira mu bitaro bya Gisenyi ariko ngo amaze kubyara ibitaro biramufunga byanga ko ataha akaba amaze mu bitaro ibyumweru bitatu n’igice.

Kuri uyu wa mbere umwana we yahise yitaba Imana kuko yari afite uburwayi bw’icyo mu mutwe (uburwayi bufata mu mutwe harabayeho kwika) ibitaro ngo bikanga ko asohoka mu bitaro ngo ajye kuvuza umwana we mu bavuzi gakondo kuko ari bo babasha kuvura iyi ndwara.

Uwimana yabwiye Izuba Rirashe ati “Nkimara kumenya ko umwana wanjye afite uburwayi nasabye ko njya kumuvuza barabyanga kuko ntagira mituweli, none babonye umwana apfuye ni bwo bambwiye ngo ntahe kandi akiri muzima banyangiye gutaha, bari kumbwira ngo mujyane mu bayobozi bamushyingure, kuki se bamumpa ari umurambo kandi baramunyimye mbere?”

Inkuru irambuye>>>

 

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>