Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

ISHEMA PARTY : Ikiganiro cyo gusezera ku Banyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa

$
0
0

ISHEMA PARTY : Ikiganiro cyo gusezera ku Banyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa

Nk’uko mwabimenyeshejwe n’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda mu matangazo atandukanye,

Nishimiye gutumira Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa n’inkengero zayo mu kiganiro giteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 10 /09/2016 guhera saa munani z’amanywa.

Muri icyo kiganiro, Padiri Thomas NAHIMANA umunyamabanga mukuru akaba n’umukandida w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda n’uwa Nouvelle Génération ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hamwe n’intumwa ayoboye azasobanura umushinga witwa
KUNGA ABENEGIHUGU KUGIRA NGO TWIYUBAKIRE RWANDA MODERNE/ RASSEMBLER POUR MODERNISER LE RWANDA / TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA.

Buri wese azagira umwanya wo gutanga igitekerezo cye, gusaba no guhabwa ibisobanuro ku mushinga wo kujya gukorera Politiki mu Rwanda no gutanga umusanzu wa ngombwa mu rugamba rwo kubohoza Abanyarwanda binyujijwe mu nzira y’amahoro.

Icyumba inama izaberamo muzakimenyeshwa vuba.

Ku bakeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri Nimero + (33) 64.43.60.13.11 cyangwa mukohereza ubutumwa kuri e-mail : ishema_party@yahoo.fr

Muzaze muri benshi .

Chaste Gahunde
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
ISHEMA Party


Imyumbati icyenda yatumye isambu y’umuturage igurishwa!

$
0
0

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gatare mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye ho mu Karere ka Ruhango burashinjwa kugurisha isambu ya Sinzibiramuka Eduard kubera imyumbati icyenda umwana we yibye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016, ni bwo umukuru w’umudugudu wa Gatare yafashe icyemezo cyo kugurisha isambu ya Sinzibiramuka nyuma y’uko abuze amafaranga yo kuriha imyumbati icyenda umwana we w’imyaka 12 yari akuye mu murima w’abandi.

Bizimana (Izina ryahinduwe) utuye muri aka gace yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho umwana wa Sinzibiramuka atwariye iyo myumbati icyenda, umukuru w’umudugudu wa Gatare Nshimyumukiza Protogene na nyir’imyumbati bahise batangira kumukubita[Sinzibiramuka] bigera aho bamushuka ngo agurishe isambu ye kugira ngo abone amafaranga yo kuyiriha.

Yagize ati “ Nyine nyuma y’ako babonye ko umwana we ayitwaye bahise bajya kuri uwo musaza batangira kumukubita no kumukanga ngo baramufunga ku buryo byageze aho basa nk’abamujyanye ku Murenge bageze mu nzira baramushuka barumvikana ajya kugurisha isambu ye ako kanya kugira ngo yishyure amafaranga y’iyo myumbati.”

Akomeza avuga ko Sinzibiramuka akimara kumva ko ashobora gufungwa kubera ko nta mafaranga na make yari afite yo kwishyura iyo myumbati, na we yahise yemera agurisha isambu ye ku mafaranga ibihumbi 120 gusa, mu gihe bivugwa ko mu minsi ishize hari abantu bashakaga kuyimugurira bamuhaye ibihumbi 400 akabyanga.

Nta mafaranga na make yatahanye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwendo, Gahamanyi Emmanuel yemeza ko mu mafaranga ibihumbi 120 uyu muturage yishyuwe nta na make yatahanye.

Yagize ati “Nibyo isambu ye yaragurishijwe ariko byagizwemo uruhare n’umukuru w’umudugudu wa Gatare kuko ni we wamushutse ngo bayigurishe batananyuze mu bunzi kugira ngo arihe iyo myumbati icyenda.”

Yakomeje avuga ko ikintu kibabaje ari uko uyu muyobozi w’umudugudu na nyir’imyubati basa nk’aho ari bo bigabaniye ayo mafaranga gusa.

Yagize ati “Yose ni nk’aho ari bo bahise bayirira kuko ibihumbi 80 bahise babyishyura nyir’imyumbati andi ibihumbi 20 bayaha nyir’umurima ku buryo n’ibindi bihumbi 20 byari bisigaye bahise bajya kubinywera inzoga mu kabari.”

Inkuru irambuye>>>

Umuryango “Amahoriwacu” urakangurira abanyarwanda ku mpinduka yo muri 2017

IBYA FPR NA KAGAME BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU (igicecya kabiri).

$
0
0

Ubushize nabagezagaho uburyo abiru bo muri FPR bashoboye kubona inzira yo kwikiza Kagame mu bwenge n’umupango muremure, ku buryo na we atasobanukiwe. Bamubeshye ko bagiye guhindura Itegeko Nshinga ngo akaziyamamaza ubuzira herezo. Bakora umushinga w’itegeko ubihamya, nyamara mu itegeko ryasohotse babikuramo. Baba bamwikijije batyo mu bwenge, nta nduru. Ubu anashatse kwiyamamaza muri 2017 byamusaba irindi vugurura. Kandi na ryo nta cyababuza kuritekinika kuko bamurusha gusobanukirwa na rwa rukuta rw’amategeko rumaze imyaka 22 rwubakwa. Byatangiye barwubakira kuzibira abarwanya Kagame, none birangiye na we rumutaye hanze y’Umujyi. Ni byiza ariko kurebera hamwe impamvu zatumye ibi bishoboka.

FPR koko ni umuryango

Mu gitabo cye yise “Les Institutions du Rwanda précolonial”, Alexis Kagame asobanura uko u Rwanda rwari rwubatse. Itsinda rinini ryari ubwoko (abasinga, abazigaba n’abandi). Mu nsi yaryo hazaga imiryango. Umuryango wabaga ugizwe n’inzu nyinshi. Umuryango wabaga ari itsinda ry’abantu bahuje igisekuru, nko kuvuga ngo Abarwakagara, Abagereka n’ibindi. Inzu yo yabaga igizwe n’abahuje igisekuru cya hafi, nk’abuzukuru bavuka ku nkomoko imwe.

FPR rero na yo nk’uko yabyiyise, koko ni umuryango. Igizwe n’inzu nyinshi, kandi ubu zitagihuriye ku nyungu zimwe. Inzu zari zimenyerewe cyane zari izishingiye ku mavuko, aho abantu bakuriye. Umupasitoro w’umunyamurenge yazisobanuje isengesho ritazibagirana. Umunsi umwe yarateruye ati: “Mana turagushima ko wita ku bana bawe bose, ukumva amasengesho yabo. Ariko Mana uca utangaza. Dore nk’ubu twaragusabye ngo wice Mobutu, uca ugerekaho na Kabila. Kandi natwe Mana, waraturinze hano mu Gwanda (Rwanda). Reba abavuye Burundi Mana. Barashinze utubari, baranywa barasinda, kandi baragushima. Abavuye Kongo, Mana, barashinze amadini, bararonka amaturo, ubu baranezerewe. Abavuye Uganda Mana, warabahaye amaranka (rank), urabaha amabodi (bya bigo biherwa na board ari na ho mu by’ukuri habarizwa amafaranga), ubu baranezerewe. Abari mu Rwanda Mana, warabahaye FARG, baranezererwa, bibagirwa n’ababo bapfuye. Ariko abavuye Tanzaniya Mana, ntaco wabahaye, nyamara baranezerewe”.

N’ubwo hari uwabifata nk’urwenya, ariko ntiyabeshye. Koko biragoye kubona ikigo giherwa na board kitayoborwa na James, Janet, Grace (hapana Grâce). Izi nzu zinyuranye ntaho zagiye. Gusa uko umuryango wagiye waguka hiyongeyeho izindi zitari nke.

Inzu nshya zigize umuryango mugari FPR

1. Inzu y’abanyapolitiki n’iy’abasirikari.

Inzu za mbere ebyiri zikomeye muri FPR ziyubatse igishingwa. Ku ruhande rumwe hari abanyapolitiki, ku rundi hakaba abasirikari. Kubusanya mu ntero n’inyikirizo hagati y’aya matsinda byatangiye kare ubwo higwaga inzira zanyurwamo mu kugaruka mu Rwanda. Abanyapolitiki bumvaga igikwiye ari ugushyira igitutu (pression) kuri leta y’u Rwanda, bakayitangatanga mu mahanga, ikazashyira ikemera imishyikirano yo kugabana ubutegetsi. Ibisigisigi by’iri tsinda ni ba Tito Rutaremaha, ba Polisi Denis, ba Protais Musoni, n’abandi biyongeyemo nyuma nka Wellars Gasamagera, Emile Rwamasirabo n’abandi. Abasirikari bo bumvaga nta yindi nzira uretse urugamba rw’amasasu. Ikindi batumvikanagaho, ni ikiguzi cy’urwo rugamba. Abasivili batinyaga ko intambara yashyira mu kaga Abatutsi b’imbere mu gihugu, nk’uko byari byaragenze mu bitero by’ Inyenzi. Abasirikari bo ibyo ntibabikozwaga. Baragiraga bati: abo Batutsi biziritse kuri Habyarimana baguma mu Rwanda twe turahunga ubwo rero bazajyane; ngo “ iyo agahuru kizingiye ku gakoba bijyana mu nkono”.

Abasirikari bakoze bya gisore, baratera, igihugu bagifata nyuma y’imivu y’amaraso menshi. Kuva ubwo batangiye gusuzugura abasivili nk’abantu batagira gahunda. Ni ho haturutse ya mvugo ngo “wewe civilian” nko kuvuga ngo “wewe mjinga”. Imanga itandukanya aya mazu yombi yaje kwiyongera mu matora ya 2003. Mu kuyategura, rya tsinda ry’abanyapolitiki ryumvaga hashakwa umuyobozi ushoboye ibya politiki, Kagame akagumana igisirikari n’iperereza nk’uko byari bimenyerewe. Ariko bari banabonye urwaho rwo kumwigaranzura kuri ka gasuzuguro navuze k’abasirikari ku basivili. Mu nyandiko y’ubushize nakomoje ku buryo bateranye incuro eshatu batora umukandida uzahagararira FPR muri ayo matora ya 2003. Muri izo ncuro eshatu, hagiye hatorwa undi utari Kagame, byarangira ngo amatora yagenze nabi, bagasubiramo. Amaherezo Kagame yakoresheje igisirikari, atumiza rya huriro kaminuza muri stade, ahabwa amashyi, aba abaye umukandida atyo, n’ubwo ubu buryo nta na hamwe bwari buteganyijwe mu mategeko agenga FPR. Ushyizeho ibyo gutera muri 1990 ukongeraho n’uku kwigira umukandida bidaciye mu nzego, Kagame yari atsinze ba banyapolitiki bibiri ku busa.

Ejo bundi rero, hadutse ibyo guhindura Itegeko Nshinga, ba basivili na bo bari babonye umwanya, ni bwo bamukubise mpaga. Bavumbuye ko abasirikari bakangata ariko ibyo gusoma no gucengera amategeko bibasoba. Baba baboneyeho, Kagame bamupfumbatisha umushinga w’itegeko rimwemerera kwiyamamaza ubuziraherezo, baca inyuma basohora itegeko nshinga ritanamuha n’icyanzu yanyuramo abigerageza. Baba bamupfunyikiye batyo ikibiribiri.

2. Inzu y’abasirikari bahugukiwe mu by’umwuga n’inzu y’abakigendera kuri siyasa baherewe mu rugano.

FPR igifata igihugu, icyarangaga abasirikari bayo ni imyumvire ireba hamwe. Biranumvikana kuko bose bari baratojwe kinyeshyamba, baronse ibere rimwe rya siyasa yo mu rugano. Nyuma ariko, mu kugerageza kwiyubaka no kubaka ingabo z’umwuga zubashywe ku rwego mpuzamahanga, abatari bake boherejwe mu mahugurwa, abandi boherezwa mu butumwa bw’amahoro hanze. Ibi na byo byacukuye indi manga mu ngabo za FPR. Ku ruhande rumwe hari ba bajenerali n’abakoloneli bakigendera kuri siyasa n’imyumvira batojwe mu rugano. Aha usangamo ba Fred Ibingira, ba Mubarak Muganga, ba Gumisiriza, Kabarebe, Murokore, Alexis Kagame, Ibambasi, Dan Munyuza, Jack Nziza n’abandi benshi. Kimwe mu byo bahuriyeho, ni ukutigiramo “confidence”. Kuri bo Kagame ni we ntangiro n’iherezo rya byose. Kandi biri n’amambu koko yabakuye mu busa abagira icyo bari cyo. Cyakoze aba ni bo benshi mu ba Ofisiye bakuru. Aba rero ntibashobora no kurota mu nzozi u Rwanda rutayobowe na Kagame. Icyo gitekerezo kinabaciye mu bwonko bahita bagwa muri koma (coma).

Ku rundi ruhande, hari abandi bajenerali n’abakoloneli bagiye bahindura imyumvire kubera inzira zindi banyuzemo nyuma yo gufata igihugu. Ibyo babonye mu mahanga banyuzemo mu gihe cy’amahugurwa  cyangwa bigiye ku zindi ngabo bakoranye mu butumwa bw’amahoro, ni uko umwuga wabo ushobora kwihesha agaciro utubakiye ku buhake bw’umuntu kanaka, kabone n’aho yakwitwa Kagame. Ikindi kibahangayikishije ni uko kubakira system ku muntu umwe ari ukubakira ku musenyi, kuko icyamuhungabanya cyayisenya mu mizi. Aha rero ni ho bahurije na ba biru: kumva ko icy’ingenzi ari uko system ijya mbere. Kwikanyiza kwa Kagame no kwibonamo inkingi itanyeganyega batangiye kubona ko ari ikibazo kizashyira FPR mu mage. Aha usangamo ba Patrick Nyamvumba, Charles Kayonga n’abandi. Aba na bo buhoro buhoro batangiye kwinjira muri ya myumvire ya cyami navuze ubushize, ko bibaye ngombwa umwami Kagame yanywa cyangwa agatanga aho kugira ngo yiyitiranye na system bazajyane mu kaburi!

Indi mpamvu na none ariko yagiye ibatera guhindura imyumvire ni n’ikibazo cya génération. Muri iri tsinda  higanjemo bamwe bakiri bato bariho bazamuka, bagasanga kubara ejo habo hazaza bashingiye ku muntu umwe Kagame ari ukutareba kure. Kuri bo igikuru ni uko system yakomeza, ikiga kujyana n’aho ibihe bigeze, na bo bakayigiramo amizero y’ejo hazaza. Wa mugambi w’abiru wo kuywesha Kagame babinyujije mu itegeko nshinga ngo ingoma idahungabana, aba basirikari bawuhaye umugisha kandi bawinjiranamo ubwenge bwinshi.

3. Inzu y’abasore “ambitieux” barota gusimbura Kagame.

Mu by’ukuri, iyi nzu yo ni Kagame wayiyubakiye atabizi cyangwa atabishaka. Muribuka imyaka yamaze asubiramo igihe n’imburagihe ko nta yindi mandat akeneye. Yarabivuze itetu, abivuga mu ndimi zose, mu ndagihe no mu nzagihe, bigera aho bamwe bo muri FPR bibwira ko koko akomeje. Icyo we yishakiraga ngo ni uko igikuba cyacika, hagatagira rya kinamico ry’uko aramutse atakiyobora u Rwanda abana batazongera kurota n’imbyeyi ntizongere kureta, mbese nk’umwami wa kera. Gusa icyo yiyibagizaga ni uko mbere ye byavuzwe n’abami ibiti n’ibyatsi, nyamara baje gutanga u Rwanda rwo rukikomereza. Ikindi cyamushutse ni uko ba basirikari bakuru navuze bakigendera kuri siyasa yo mu rugano, ari na bo mu by’ukuri yisangaho kurusha abandi, batahwemye kumujya mu matwi bamubwira ko ngo mu Rwanda hose nta yindi ntero n’inyikirizo, ko ngo atiyamamaje Abanyarwanda bose bakwiroha mu Kivu.

Muri ya mayeri ye rero, we yahisemo bimwe bita kwigira idolari ngo bakunde bamwinginge, atangira ya disikuru ko ngo adakeneye kongera kwiyamamaza, aba abibye atyo urumamfu. Mu cyama rero buriya harimo insoresore zibitseho inyota na ambition itari nke. Aba rero baratangiye bishyira mu myanya. Ngabo ba James Musoni, ba Olivier Nduhungirehe, ba Gasana Eugène, ba Francis Kaboneka n’abandi. Aba na bo aho bavumburiye ko biriya yabivugaga yiganirira, bamwe bakubiswe n’inkuba kuko bari baramaze kwishyira hanze nk’inopfu. Abandi babonye ko niba akomeje kwiyamamaza ubuziraherezo bashobora kuzamutanga gusaza bagitegereje, dore ko atanabaruta bihambaye. Aba na bo batanze umusanzu ugaragara muri uriya mugambi w’ubwiru wo kunywesha umwami (Kagame) bagakiza Karinga (system).

4. Uko Kayumba yinjiye mu ihurizo.

Aba biru n’amashumi yabo bamaze kunoza umugambi wo kuywesha Kagame bakamuvana mu nzira babinyujije mu Itegeko Nshinga, babonye ko hari ikibazo badafitiye igisubizo. Icya mbere batayobewe ni uko iriya system utayiyobora udafite ingufu mu gisirikari. Kandi nk’uko nabivuze, ntibayobewe y’uko abenshi mu basirikari bakuru ba RDF bari muri ya nzu y’abagendera kuri siyasa yo mu rugano. Aha rero ni ho biyegereje Kayumba ngo umugambi nucamo azabe ku ruhande rwabo, kuko bamubona nk’umuntu wagirirwa icyizere mu ngabo. Na we yabyakiriye bwangu ku mpamvu eshatu. Iya mbere ni uko koko system atayanga. Ntawe uramwumva ayivuga nabi. Ikibazo cye ni Kagame. Kagame rero avuye mu nzira, ibisigaye nta ribi. Impamvu ya kabiri ni uko byamugaruriye icyizere akabona ko n’ubwo yanzwe n’umwami ariko ataciwe n’ingoma (system). Icya gatatu ni uko nta yandi mizero yari asigaranye. Aho ba Rudasingwa bavumburiye ibanga, babaye nk’abakubiswe n’inkuba, kandi amarira yabo afite ishingiro. Nta kuntu batari kubabazwa n’ingufu bashoye mu kuzenguruka amahanga bamagana amabi ya Kagame na system ya FPR, ngo bashimishwe n’uko uwo bibwiraga ko bafatanyije umunshinga we yiririmbira gusa inyikirizo (ububi bwa Kagame) byagera ku ntero (ububi bwa system) akaba ikiragi, akanacaho akanywana n’abo badacana uwaka.

Harakabaho ubwiru n’abiru.
Ubutaha tuzabagezaho aho umupangu ugeze na za scénario ziwugize.

BIRACYAZA…..

Luc Nzaramba.
Ankara, Turquia.

 

Mussa Fazil yabeshye abanyarwanda ko Kagame ari ba wa Taifa.

$
0
0

Uyu ntago azi gutandukanya umukoresha cg boss cg uwaguhaye akazi n’umuntu waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyangwa wakoze impinduramatwara runaka.

Uyu muteruzi w’ibibindi arashaka kutwemezako kuba Kagame yarafashe igihugu akakigurisha ku banyamahanga (doing business), akica uburezi bw’igihugu ngo buge aho mu mahanga, agakuraho ubusabane, akica system y’ubuhinzi, agashyira mu byago diplomasi, agatindahaza rubanda rugufi ku bushake itangazamakuru akaritegeka kubihisha, akagundira ubutegetsi…agateza intambara n’ubuhunzi ari byo kuba BABA WA TAIFA.

Iyi njiji(Kagame wayihaye akazi niwe ubizi) cyangwa umunyamashuri watanzwe imbere n’inda iritiranya ibintu ikanabivanga kuko yizeyeko ntawayivuguruza yaba ku mbaraga n’ubumenyi kuko uburezi bwishwe bugasimbuzwa iterabwoba.

Yavuzeko Kagame yashyizeho umurongo mushya uzagenderwaho. Reka twemezeko gushyiraho umurongo ari byo bubyeyi bw’igihugu. Ariko kuki atasobanuye uwo murongo?

Kuko awuvuze bamuha urw’amenyo. Uwo murongo nta wundi ni capitalism. Ni system ishingiye ku gusahura rubanda, ku gusaba uwo wimye, kwima uwaguhaye, iterabwoba, ubukene, n’ibindi bibi. Amakuru n’amateka birabigaragaza aho na Kagame umuzanye yakubwira ko capitalism atari ikintu. Ko akunda abaturage.

“Mu bihugu byose habaho umuntu bavuga ngo uyu ni ‘Father of the Nation’, ni ‘Baba wa Taifa’ [umubyeyi w’igihugu], ushyiraho imirongo bagenderaho.” Aya ni amagambo ya Minisitiri Sheihk Musa Fazil Harerimana. Uretse no gisobanura nabi baba wa taifa, iyo mirongo ye ntiyemewe. Gushaka igishoro ubanje gusenya aho ugikura birivuguruza naho yaba injiji ntiyabyemera.

Yakomeje avugako umuyobozi mwiza ari umuntu wagaruye u Rwanda akarugira urw’Abanyarwanda bose bakaba abenegihugu badafite ivangura n’amacakubiri, badatoneshwa kandi badapyinagazwa, biyumvanamo, nta tonesha rigendeye ku idini, akarere cyangwa ubwoko. Fata ibi yavuze ubicurike, ushake contraire nusanga atari ukuri untere amabuye. Capitalism ntishobora gukora nta vangura.

Ati “Abanyarwanda bakeneye umuntu ubateza imbere. Reba ukuntu u Rwanda ruri gushimwa hirya no hino, abanyamahanga baraza kwigira hano mu Rwanda bibaza ukuntu mu Rwanda abantu bicanye kuriya ejo bundi, none bakaba bongeye gutera imbere mu myaka mike.” aha ntiyavuze abashima u Rwanda ko ari abo bajura Kagame yarugurishijeho. Ntiyanavuze abateje ubwo bwicanyi ko ari abaguze isoko ry’igihugu ari na byo byabateye kwica abaturage n’abayobozi babo. Naho iryo terambere niba ari ubushomeri n’ubusambo n’ubunebwe ntiriramba. Kuko ibyo ni byo bisenya imiryango.

Yongeyeho ko Abanyarwanda bifuza umuyobozi ureba kure akagira u Rwanda igicumbi gihuza kikanahuruza amahanga nkuko ruherutse kubyerekana ubwo rwakiraga Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Aha naho yabeshye cyane kuko urwego rw’ububanyi n’amahanga ni rumwe mu zifashe nabi cyane kubera ahanini ko igikorwa cyo kugurisha igihugu cyatumye duta umuco nyafurika ahandi bakaba batuvuma. Ibi byagaragariye aho iyo nama y’itabiriwe n’abantu bake kandi abaturanyi ntibaze nyamara ijya kurisha ihera ku rugo mu kubana twagahereye ku baturanyi.

Ibi bibindi uyu mugabo yateruye, bikurikiye ibindi binyoma bya semuhanuka yatangaje ku kigo cy’amatangazo ya Leta.

Ati”abapolisi bacu bafite imyitozo’ kuko barashe abantu muri Rusizi. Aba bashomeri bo muri Rusizi nta ntwaro bari bafite. Mu gihe ahandi umupolisi udafite intwaro abazifite azibambura, uyu we ngo abona kurasa umusivile ari ubutwari.

Mu gihe njye umusivile nashyira intwaro hariya nkamuhonda nkoresheje intoki, we ngo aho kumukuramo amakuru yamwica akazatangaza ibyo yishakiye nk’ubwira ibirimarima.

Ntawuyobewe ko hari ibibazo bisaba imbaraga zihambaye u Rwanda rutabona, ariko gukora umusingi(foundation) ukomeye byo biroroshye. Aho kubakira ku kinyoma amateka agaragazako cyaranzwe no gusenya, twakubakira ku kuri.

Aho kuvugishwa n’umugati tukavugishwa n’inyungu z’igihugu kuko uyu mugambi w’ikinyoma kigamije kumarisha abanyarwanda ntiwagerwaho abawuri inyuma batarashira.

Aha ndavuga nk’ushyigikiye abeza n’ababi. Utazikosora umuryango nyarwanda/mpuzamahanga uzamuhana. Uzatoroka ibihano Imana imwihanire.

Ubu biragoye gusana ibyo Kagame n’abateruzi b’ibibindi be bangije ariko ntibiragerakure bishobora gutangirwa nonaha.

Ngaho mbwira niba ibi byo kubakira ku ntambara, ikinyoma, gukoresha injiji, guhungisha abanyabwenge, kwiyenza ku baturanyi, gushyira umutungo wa Leta mu bakozi ba leta bikitirirwa private sector kandi wumva ari public sector bikubiye mu kwitiranya PUBLIC MANAGEMENT NA BUSINESS MANAGEMENT HITWAJWEKO SCIENCE ZOMBI ZIRIMO IJAMBO MANAGEMENT, iki kinyoma ni cyo Yesu yavuzeko kiganisha kukurimbuka nyamara ba Fazil aba birirwa basakuza ngo iterambere rirambye!

Ntago u Rwanda ruzaburamo intambara mu gihe kugundira ubutegetsi, kwikubira umutungo n’ubwicanyi bizaba bikomeje.

Ibi mbivuze nk’inzobere.

Kavenya Emmanuel Kanguka

IMIRAMBO MU KANYARU

Mu RWANDA hakwiye kwoherezwa MINUAR ya 3 mbere ya 2017.

$
0
0

Mu gihe FPR yazaga gufata ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu (Coup d’Etat) yaje ibeshya abanyarwanda ko izanye “démocratie”, na “Etat de droit” bivuga igihugu kigendera ku mategeko. Ariko, ukurikije uko yitwaye mu ntambara ubwo yamarishaga Abatutsi, ndetse ikanamara n’Abahutu kandi na n’ubu bigikomeza, biraboneka ko aho bigeze mu Rwanda hakwiye kwoherezwa abasirikare ba ONU bashinzwe kubahiriza umutekano mu Rwanda “Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda” MINUAR ya 3. Ibi bikaba ariukugirango amatora yo muri 2017 azagende neza, FPR ntizashobore kuyiba nk’uko yibye ayo muri 2003 na 2010. Ibi ndabivuga gutya, kuko aho kugirango FPR ize ishyira mu bikorwa ibyo yaje ibeshya abanyarwanda, bimaze kugaragara ko ahubwo yari ifite agenda yindi, itagize aho ihuriye n’ibyo yaje ivuga. Aho kugirango ibintu bigende neza mu gihugu, ahubwo byikubye inshuro zitabarika mu kuba bibi, kandi ari FPR ibikora ibizi nezainabishaka. Kubera iyo mpamvu, mu Rwanda hakwiye kwoherezwa MINUAR ya 3 kubera impamvu nsobanura mu kanya.

1.Igisirikare cy’ubwoko bumwe gusa.

Igisirikare cy’ubwoko bumwe nicyo kibazo cya mbere gikomereye abanyarwanda bo muri kino gihe. Mubyo FPR yaregaga MRND, harimo ko igisilikare ku gihe cyayo ngo cyari cyiganjemo ubwoko bumwe bw’Abahutu. Ariko FPR imaze gufata ubutegetsi ikoze “coup d’Etat” ikanica uwahoze ari umukuru w’igihugu Nyakwigendera Président Juvénal Habyariman, yo yakoze ibirenze ibyo yaregaga MRND, ku buryo igisilikare kigizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’Abatutsi, ku buryo n’Umuhutu umwe cyangwa babiri bashyizwemo, biba ari ukugirango FPR ibeshye amahanga ko Atari Abatutsi gusa bari mu gisirikare cyayo, ko n’Abahutu barimo, kandi bazi neza ko n’abo bashyizemo nta jambo bagira. Ikindi abanyarwanda twakwibuka neza, ni uko n’ubwo igisilikare cyo kubwa Habyarimana cyarimo Abahutu benshi, ntacyo cyari cyaratwaye Abatutsi mbere ya génocide ya 1994, ugereranyije n’uko igisilikare cya FPR cy’Abatutsi cyishe Abahutu kuva muri 1990 mbere y’uko genocide iba, kugeza magingo aya. Kuba rero Abanyarwanda bandi batari Abatutsi batibona muri kiriya gisilikare cya FPR, kandi FPR ikaba ikomeje kumara abo banyarwanda biganjemo Abahutu, niyo mpamvu bikwiye ko mu Rwanda hakoherezwa MINUAR ya 3, kugirango abo batisanga mu gisilikare cya FPR nabo amajwi yabo yumvikane, bityo n’Abahutu b’abasivili bazatore abo bifuza batikanga FPR. Birumvikana ko leta ya Président Kagame yakwitwaza “principe de la non intervention” ndetse na “Principe ya non ingérence” zikoreshwa ku gihugu cyigenga. Ariko, izi “principles” zikora iyo ubutegetsi buri mu gihugu buyoboye abenegihugu neza butabica. None mu Rwanda siko bimeze, kuko ubutegetsi buhari bwa FPR inkotanyi, nta kindi bukora, uretse kwica abenegihugu bwagombye kurinda. Ubu, “Principe de la Non intervention” na “Principe de la non ingérence” ni “principles” za cyera, zitagikurikizwa ubu. Iyo abantu bategetswe nabi, babuzwa uburenganzira bw’ibanze (droits fondamentaux) burimo n’ubwo kubaho (droit à la vie), igihugu nta burenganzira kiba gifite ku bwigenge (independence). Icyo gihe,“le droit d’ingérence” iba yemewe, abenegihugu bagatabarwa. Ubwigenge bw’igihugu, bwubahirizwa gusa, iyo abenegihugu bayobowe neza. Ku birebana n’u Rwanda, siko bimeze kuko igitugu gihari nta handi kiba! None rero, kuva FPR ibyo yaje ibeshya abanyarwanda ataribyo yakoze, maze ahubwo ikima abanyarwanda uburenganzira bwose ku buryo burenze kure uko byari byifashe itari yaza, niyo mpamvu amashyaka yose ya “opposition” yagombye gusaba ONU kwohereza ingabo zayo byihutirwa mu Rwanda, kuko aho ibintu bigeze birenze. Ibi byazatuma abanyarwanda bashobora kwitorera abayobozi mu mutuzo nta gitugu n’imbogamizi iyo ariyo yose mu matora agomba kuba mu Rwanda muri 2017. Kuri jye, mbona bishoboka ko MINUAR ya 3 yaoneka bitaruhanyije cyangwa ngo bitinde, kuko bihagije guha MONUSCO iri hakurya muri Congo indi mandat yemerera izo ngabo kwambuka umupaka, ikaza kubahiriza amahoro mu Rwanda, kuko ingabo za FPR zitari iz’abanyarwanda bose. Imyaka irenga 20 FPR yica, yagombye kuba impamvu y’uko u Rwanda rwakwamburwa ubwigenge igihe gito, maze abanyarwanda bakihitiramo abandi bayobozi nta nkomyi. Bityo, izo ngabo za l’ONU zikaba zanahabwa n’inshingano yo gushyiraho igisilikare gishya abanyarwanda twese (Abatwa, Abahutu n’Abatutsi) twibonamo, maze igitugu kigacika mu Rwanda burundu. Bityo, uwatorwa mu matora ateganijwe mu Rwanda mu mwaka utaha, akaba yaba yavuye mu cyifuzo cy’Abanyarwanda bose, bitari mu cyifuzo cya FPR yagiye yiba amatora haba muri 2003 ndetse no muri 2010.

2.Amagambo mabi ya Président Kagame ahigira gutsemba abanyarwanda.

Ayo magambo mabi (discours maccabres) ya Président nayo, yerekana ko mu Rwanda hari igitugu gikabije, ku buryo umunyarwanda nta burenganzira na buke afite, kuko FPR yabumubujije burundu. Ibi nabyo bikaba indi mpamvu y’uko mu Rwanda hakwiye MINUAR ya 3. Niba Président wa Republika agiye hariya akihandagaza akavuga ko azarasa abanyarwanda bazagaragaza ko batamushaka, aho kubahumuriza, ubwo se igitugu kirenze icyo ni ikihe? Harya ngo imvugo niyo ngiro, ngo Président Kagame ibyo avuze arabikora? Nibyo koko kandi, kuko iyo agiye kwica abanyarwanda arabirata! Reka ntange ingero nke:

Mwibuke ijambo Président Kagame yavugiye i Murambi ho ku Gikongoro, aho yavugaga ko ababazwa no kuba atarashoboye kumara impunzi z’Abahutu zahungiye muri Congo, n’ubwo uko yaje kuzica yohereje ingabo ze muri ex Zaire (Congo) byagaragaje ko n’ubundi aricyo yifuzaga kuva cyera.

Mwibuke ijambo Président Kagame yavugiye i Nyabihu, aho yavugaga ko azajya arasa abanyarwanda ku manywa y’ihangu.
Mwibuke kandi ijambo Président Kagame yavugiye i Bwisige muri Byumba, aho yavugaga ko azi gusya ibigori. Aha akaba yarashakaga kuvuga ko azi kwica Abahutu, yagereranyaga n’ibigori ngo azi gusya. Mwumve agasuzuguro Président Kagame asuzugura abanyarwanda!

Ubundi, iyo bigaragaye ku buryo ubwo ari bwo bwose ko umukuru w’igihugu atubaha abo ayobora, aba agomba kwegura. Ikibabaje ni uko Abanyarwanda batinye kugaragaza kwanga ubutegetsi buriho kandi rwose batabushaka. Uretse ko batanazi ko nyamara babifitiye ubushobozi baramutse babishatse, kuvanaho buriya butegetsi ni nka kano kanya! Kuba abanyarwanda badashaka ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi byagaragariye mu myigaragambyo yigeze gushaka kuba ikoreshejwe na Bwana Ntaganda Bernard umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ryitwa PS Imberakuri. Icyo gihe abanyarwanda bari batangiye kwigaragambya mu mugi wa Kigali, maze leta ya FPR itinya ko abanyarwanda bigaragambya, icubya iyo myigaragambyo vuba na bwangu, kuko iyo iyo myigaragambyo ikunda, amahanga yari guhita asaba Président Paul Kagame kuva ku butegetsi. Icyo gihe FPR yakoze uko ishoboye kugirango iyo myigaragambyo itaba, noneho yo yongera amayeri yo kwereka abanyamahanga ko abaturage bakunda leta kandi atari ko bimeze. Urugero ni nko mu minsi ishize, ubwo FPR yategekaga abanyarwanda kwikorera ibiseke, ngo bajya gusaba mu nteko nshinga mategeko ko President Kagame yakongera kwiyamamaza ngo noneho akazageza muri 2034. Icyo gihe, hari bake mu banyamahanga baketse ko abanyarwanda bakunda President Kagame, kandi atari byo na buhoro.

3.Amatora ya 2003 na 2010 yaribwe.

Ubujura bw’amatora FPR yakoze muri iyo myaka yombi,nabwo ni ikintu gikomeye kibi leta ya FPR yakoreye Abanyarwanda, kuko mubyo yabujije Abanyarwanda, harimo n’uburenganzira bwo gutora (Droit de vote). Kuva FPR yajya ku butegetsi, nta na rimwe Abanyarwanda bigeze bayishimira kandi nayo irabizi. Ibi bikaba aribyo byatumye yiba amatora ya Président wa Républika yabaye muri iriya myaka yombi, kugirango Abanyarwanda bimwe umwanya wo gusezerera ingoma y’igitugu ya Président Kagame, bigaragara ko uwaha Abanyarwanda ubushobozi bwo kuyisezerera aricyo bakora gusa. Mwibuke mwese ukuntu Président Kagame atabaga yabonye n’amajwi 20% ! Ariko bamara kubona ari uko bimeze, bakajya bafata amajwi ya Bwana Faustin Twagiramungu bigaragara ko yari yatsinze Président Kagame ,mu matora aherutse bakayajugunya mu misarane, maze bakarara amajorobateza ibikumwe n’amano, bibira Président Kagame amajwi, kugirango akunde atsinde amatora.

4.Ubutegetsi bwafunze abashatse kwiyamamaza, abandi barahunga.

Iki nacyo ni ikindi kibazo cyabereye abanyarwanda ingorabahizi, kuko abakandida biyamamarije kuba Président wa Republika, bamwe barafunzwe, abandi bagahunga. Urugero rw’abafunzwe ni Déogratias Mushayidi na Dr Théonèste Niyitegeka bafungiye mu Rwanda, bazira gusa kuba barashatse kwiyamamariza kuba Président wa Republika, kugirango bavaneho ubutegetsi bw’agahotoro bwa Président Kagame na FPR ye. Undi ni Bwana Faustin Twagiramungu, ariko we akaba yarashoboye guhunga aho aboneye ko ubuzima bwe bwari mu mazi abira.

5.Ubutegetsi bukumira cyangwa bugafunga abanyamahanga bagiye bagaragaza ukuri ku bibera mu Rwanda.

Ingeroz’abanyamahanga bafunzwe, abandi bagakumirwa ni nka Peter Erlinder , umunyamerika wafungiwe mu Rwanda, azira gushaka kuburanira Madame Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda azira gushaka kwiyamamariza umwanya wa Président wa Republika. Aha mwibuke n’abandi banyamahanga bakumirwa kuko batemera ibinyoma bya FPR nka Jane Corbbin wakoze film yitwa “Rwanda’s untold story”. Undi ni Anjan Sundaram wanditse igitabo cyitwa “Bad news: Last journalists in a dictatorship.” Undi ni Robin Philpot wanditse igitabo cyitwa “ça ne s’est pas passé comme ça à Kigali”. Bisobanura ngo si uko byagenze i Kigali. Hari na Jean Pierre Péan, Charles Onana, Allan Stan na Christian Devenport n’abandi benshi…

6.Gukenesha abeneguhugu ku bushake.

Gukenesha abeneguhugu ku bushake bikorwa na leta ya Président Kagame, bigaragazwa no kuba leta itemerera abenegihugu baciriritse kwihangira imirimo mito mito, no gucuruza. Urugero ni abishakishiriza imibereho muri Kigali (abazunguzayi) babujijwe na leta ya Président Kagame gukora ku buryo bunyuranye ngo batanduza umugi wa Kigali, nk’aho bo atari abenegihugu. Kuri ino ngingo,Président Museveni ubwo abagande bari bamubajije impamvu i Kigali hari isuku ariko i Kampala ntihabe isuku, yabashubije ababwira ko kuba mu Rwanda bafite isuku bivuga ko no mu mara yabo naho ngo harimo isuku, ngo hakaba naho hakubuye. Mu yandi magambo akaba yarashakaga kuvuga ko abanyarwanda bashonje kubera ko iyo mu mara y’umuntu nta kirimo, ni uko aba afite inzara. Bityo akaba yarashakaga kuvuga ko abanyarwanda bishwe n’inzara kuko babujijwe kwishakishiriza, ariko abagande bo bakaba barya bagahaga, kuko leta yabo idakumira abazunguzayi mu kwishakira imibereho muri Kampala, bikaba ari byo bituma Kampala idasa neza. Ngaho noneho na Amnisty international yasohoye rapport y’uko leta ya Président Kagame ifunga abakene aho kubateza imbere! Namwe nimunyumvire leta ifunga abakene nk’aho gukena ari ingeso! Icyo dukwiye kumenya ariko, ni uko Kigali itaruta Kampala uko byagenda kose.

7.Gushyiraho policies zigamije kwica abanyarwanda

FPR yashyizeho policies zigamije kwica abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu. Izo ni nko gukona Abahutu, guca caguwa mu Rwanda, kubuza abantu kunywa ikigage n’urwagwa, kubuza abantu guhinga ibyo bashaka bagategekwa guhinga igihingwa kimwe, gutegeka abantu guhinga urusenda, kubategeka guhinga indabo, kwimura abantu utabahaye amafranga ahagije azatuma bashobora kubona ahandi batura mu buryo bubereye ikiremwa muntu n’ibindi bibi byinshi !

Mu gusoza, ibi ngaragaje ni bike cyane mu bintu bibi ubutegetsi bwa FPR na Président Paul Kagame bukorera abanyarwanda, byagombye gutuma mu Rwanda hakoherezwa MINUAR ya 3. Imikorere nk’iriya ni ugusuzugura abenegihugu kubera kutabakunda, kandi bikaba bitakiri ibyo kwihanganirwa. Kuva rero ari kuriya bimeze, abagize amashyaka ya opposition nyarwanda aho bava bakagera niba bakunda abanyarwanda koko, bagombye gusaba ONU bashyizeho umwete ko yakwohereza abasirikare bo kubahiriza umutekano mu Rwanda kuko kuva FPR yagera ku butegetsi mu Rwanda, ibintu aho gutera imbere byasubiye inyuma ku buryo bukabije. Igitangaje kandi kinababaje, ni uko nk’uko mubyiboneye cyangwa mwabyiboneye, FPR ibikora ibizi neza kandi ibishaka! Igikwiye rero, ni ukugira vuba, abanyarwanda bagatabarwa, abantu batari bashira, kuko bigaragara ko ariyo ntago Président Kagame na FPR bafite. Aha rero, ntabwo umuntu yavuga ko abanyarwanda bigenga, bicwa n’ubutegetsi bigeze aha. Iyi niyo mpamvu bikwiye ko u Rwanda rwamburwa ubwigenge igihe gito, maze hakaza ingabo za ONU zafasha abenegihugu gusubiza ibintu mu buryo, kuko ingabo zitwa ko ari iz’igihugu bigaragara ko atari iz’igihugu, ahubwo ari iz’ubwoko bw’Abatutsi gusa na Président Kagame, abandi banyarwanda (Abahutu n’Abatwa) tutibonamo.Bityo, amahoro arambye agataha mu rwatubyaye.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda

Congo-Brazzaville: Ambasaderi Jean Baptiste Habyarimana yagiye kwishongora ku mpunzi!

$
0
0

Ku wa kane tariki ya 25/08/2016 Ambassadeur w’U Rwanda muri Congo-Brazzavile Dr HABYARIMANA Jean Baptiste ari kumwe n’abayobozi ba HCR ndetse n’abategetsi bicyo gihugu banyuranye barebwa n’ikibazo cy’Impunzi bagiye mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda iri mu nkengero z’umugi wa Brazzavile ahitwa KINTELE mu rwego rwo gukangurira impunzi gutaha.

Inama yatangijwe n’ijambo rya ambassadeur wibanze ku gukangurira impunzi gutaha ngo nkuko izindi mpunzi zirenga miriyoni 3 zamaze gutaha.

Nyuma ambassadeur yaje guha ijambo impunzi ngo zigire icyo zivuga.

Kintere

Umwe mur izo mpunzi yafashe ijambo ariko avuga ko nta magambo afite avuga menshi ko ahubwo afite za rapports zinyuranye zakozwe n’imiryango mpuzamahanga nka Human right watchs (HRW) ndetse n’izi nzobere mu bushakashatsi zoherejwe n’Umuryango w’abibumbye zivuga ku marorerwa akorerwa abanyarwanda haba imbere mu gihugu ndetse no hanze. Avuga ko bari bwisangiremo impamvu zigaragara kandi zumvikana zituma Impunzi zidataha, yongeraho ko bari bwiboneremo amagambo akarishye cyane kandi ateye ubwoba abategetsi b’u Rwanda barimo Perezida Kagame ubwe na ba ministre be bakomeye nka MUSHIKIWABO na KABAREBE bakoresha kandi bigamba ko bishe benshi muri bo kandi babigambiriye ndetse banashimangira ko bazakomeza kwica, atanga urugero bari busange muri izo raporo aho KABAREBE yavuze ko iyo wihaye kubaho nk’imbwa upfa nkayo ahasigaye abayora umwanda bakakujugunya ngo udakomeza kunukira abahisi n’abagenzi kandi ko ibyo aribyo bitegereje n’abandi bose.

kintere1

Icyatumye inama irangira ikubagahu bigatuma ambasaderi bamuvugiriza induru bamusaba gusohoka akabavira aho n’amagambo ababaje cyane yasubije umugore wari umubajie n’amarira menshi ndetse atunga agatoki HCR yo yacyuye nyina yagera mu Rwanda nta n’ukwezi amazeyo bakamukubita umuhini agapfa . Ambasaderi rero yamusubije ko ari bene wabo bavukana bamukubise uwo muhini atabanje no kumubaza n’izina rye ndetse n’akarere byabereyemo, Impunzi zahise zibibonamo ubushotoranyi zisakuriza rimwe. Aho Ambasaderi yabisabiye imbabazi ahubwo yungamo ati ” ESE MWAGIZE NGO MURI ABA CONGOLAIS, MUZANSHAKA NTABAHAMAGAYE KANDI NTIMUZAPFA KUMBONA” yabaye nkukojeje agati mu ntozi maze bose bahagurukira rimwe bamusaba guhita abavira aho.

Abari bahagarariye Leta ya Congo ndetse na HCR batangajwe n’uko ibintu bihise bijya irudubi kandi byari byatangiye neza impunzi zibitakanye baza kubabazwa n’ibisobanuro bahawe n’Impunzi doreko Ambasaderi yavuze ayo magambo mu Kinyarwanda.

kintere2

Arnord


Twaganiriye n’abo muri Rutsiro. Baratabaza kuko baramburwa amasambu yabo ku ngufu.

FPR na politiki ya « Nyunyuza Ujugunya » : Gahunda kirimbuzi yo guhombya nkana abacuruzi bose ba Nsinangufi !

$
0
0

ABACURUZI BAHOMBYA NKANA NABO BATABARWA NO KWIYEMEZA GUHIRIMBANIRA DEMOKARASI N IMIYOBORE IBONEYE.

Byasobanurwa bite ko mu gihe abacuruzi bahomba umusubizo, Rwanda Revenue Authority ikusanya umusoro w’umurengera? Uko bigaragara, ishyaka FPR riri mu mugambi wa “NYUNYUZA UJUGUNYA” (tugenekereje twabyita “SUCK AND SACK,” mu rurimi rwicyongereza).

1.Benshi mu banyarwanda bamaze kugera aho batagitangazwa n’uburyo abakora ubucuruzi mu Rwanda bahomba umusubizo ari na ko abacuruzi bashya batazi akaga kabategereje binjira muri uwo mwuga. Bisa rwose n’ibyabaye ibintu bisanzwe. Bamwe baranabyakiriye, n’ubwo ari ku bw’amaburakindi. Abandi bo byarabarenze maze biyemeza guhindura imirimo. Hari n’abafashe icyemezo cyo gusuhuka bagamije gucururiza mu bihugu biyobowe na leta zidahombya ababikoreramo.

2.Birumvikana ko hari impamvu nyinshi umuntu ashobora gucuruza ahomba. Ariko hari impamvu zo guhangayika kurushaho iyo ibihombo bitezwa na politiki za leta ubusanzwe ifite inshingano zo gufasha abacuruzi kwirinda ibihombo. Kubera ko leta ya FPR igendera ku ihame ry’uko bamwe baremewe kuba abacakara b’abandi, ishyiraho za politiki n’amategeko agamije kurobanura abakwiye gukora ubucuruzi bunguka (Intore butore) n’abagomba kubukora bahomba (ba “Nsinangufi”) ari nako ibanyunyuza imitsi kugeza bashizemo umwuka. Iyi nkuru yibanda ku kugaragaza ukuntu amategeko agena uburyo abakora ubucuruzi buciriritse batanga umusoro utaziguye ku musaruro agamije guhombya nkana abacuruzi batarenza amafaranga 20,000,000 y’igicuruzo ku mwaka (ari nabo biganjemo abatari intore butore). Hakoreshejwe urugero rwa MTN, iyi nkuru iranerekana uburyo za Kompanyi zikomeye, akenshi ziba ari iza FPR mu buryo busesuye, izifitemo imigabane cyangwa ari iz’abafatanyabikorwa bayo, zitumirira abantu gucuruza ibicuruzwa byazo ku biciro zizi neza ko bihombya ababyitabiriye.

3.Ubusanzwe, umucuruzi atanga umusoro ku musaruro aba yakuye mu mirimo ye y’ubucuruzi agendeye ku ihame ry’uko iyo bigaragaye ko atungutse, nta musoro yishyura. Iyo ari uko bimeze abacuruzi bakora umurimo wabo mu bwisanzure kandi batekanye. Ikibabaje ariko, si ko bimeze ubu mu Rwanda kuko umusoro w’abakora ubucuruzi buciriritse utabarirwa ku ngano y’amafaranga bungutse, ahubwo ugenwa hashingiwe ku mubare w’amafaranga bacuruje mu mwaka (“chiffre d’affaires annuel”, mu gifaransa, cyangwa “annual turnover”, mu cyongereza), mu buryo bubaganisha mu gihombo bidasubirwaho.

4.Itegeko n° 16/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rigena imisoro itaziguye ku musaruro (ryuzuzwa n’Itegeko n°73/2008 ryo kuwa 31/12/2008), mu ngingo yaryo ya 11, igika cya 2, riteganya ko “Umusoro ucishirije, ungana n’ane ku ijana (4 %) y’ibyacurujwe mu mwaka, utangwa na ba nyir’ibikorwa biciriritse.” –ingingo ya 2 yo igira iti: “ibikorwa biciriritse” bivuga imirimo y’ubucuruzi ibyara amafaranga yacurujwe ari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000) kuri buri gihe cy’umusoro.

5.Hari uwatekereza ko ayo mafaranga 4 % ku gicuruzo atari menshi ku buryo yahombya umuntu. Ariko si ko biri. Reka tubisuzume twifashishije urugero rukurikira.

Tuvuge ko ikiguzi n’igiciro by’amadevise bimaze umwaka bidahinduka, maze utekereze uko byari kugenda iyo uza kuba umuvunjayi maze ukaba waragiye ugura amadolari 70 buri munsi (ku mafaranga y’u Rwanda 790.54 buri dolari) kandi ukagira amahirwe yo guhita ubona abo uyagurisha uwo munsi, ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda 806.35 kuri buri rimwe.1

 6.Mu gihe cy’umwaka, uramutse warihaye konji y’iminsi 13-14, igishoro cyawe cyari kuba cyariyongereye kikava ku mafaranga y’u Rwanda 19,500,000 watangiriyeho kikagera ku mafaranga 19,890,000 (ni ukuvuga inyongera ya 1.96 %). Umaze kwishyura umusoro ungana na 4 % kuri icyo gicuruzo (ni ukuvuga amafaranga y’ u Rwanda 795,600) wari gusigarana amafaranga 19,094,400; bivuga ko wari kuba wamaze kugwa mu gihombo cy’amafaranga 405,600. Zirikana ko wari kuba utariyishyura umushahara wawe w’umwaka cyangwa ngo ukuremo andi mafaranga wakoresheje kugirango ubucuruzi bwawe bushoboke cyangwa ayo wagujije ngo uzibe icyuho cy’ayo abajura bakwibye. Ibyo bindi ubyirengagije gusa ukihemba umushahara w’amafaranga 360,000, igishoro cyawe cyari kuba cyaragabanutseho 3.9%, ukaba usigaranye atarenga 18,734,400 muri 19,500,000 watangiranye. Birumvikana ko amarira yari kuba ari menshi kuri wowe n’abawe, ariko leta ya FPR yo yari kuba yarakuyemo ayayo! Iyo abo bireba atari intore butore, ihame ryayo ry’imiyoborere ni “NYUNYUZA UJUGUNYA” (tugenekereje twabyita “SUCK AND SACK,” mu rurimi rw’icyongereza).

7.Reka dufate urundi rugero. Reka noneho tuvuge ko iby’ubuvunjayi utabikunze cyangwa wari mu mimerere itakwemerera kubikora, maze ukihitiramo gucuruza udukarita twa airtime za MTN. Iyo uba waracuruje udukarita twa airtime 39,776 mu mwaka (ni ukuvuga udukarita 113 buri munsi) ukiha na konji y’iminsi 13-14 mu mwaka, igishoro cyawe cyari kuba cyarazamutse kikagera kuri 20,335,000 (arimo igicuruzo cy’umwaka cya 19,888,000).2 Umaze gusora 4 % kuri icyo gicuruzo, wari gusigarana 19,540,000. Wakuramo ayo wihembye 360,000 ugasigarana atarenga 19,180,000 muri 19,500,000 watangiranye (ni ukuvuga igihombo cy’amafaranga y’u Rwanda 320,000). Ibyo bivuga ko wirengagije ibindi byose, hakubiyemo ayo wishyuye ipatanti (30,000) n’inyungu ya 15 % ku nguzanyo ya banki (2,925,000),3 ayo ushyira mu isanduku y’umurenge y’isuku (36,000 mu mwaka) n’ay’umutekano w’aho ucururiza (12,000 – 36,000 ku mwaka). Kuri ayo hiyongeraho imisanzu uha ishyaka FPR (tuvuge 2,000 buri kwezi) n’ayo utanga mu kigega Agaciro Development Fund nk’umucuruzi (wenda nka 30,000). Uyateranyije yose usanga ahwanye n’amafaranga 3,057,000; wayakura mu yo wari wasigaranye, igihombo kikazamuka kikagera kuri 17.3% (ni ukuvuga igihombo cy’amafaranga 3,377,000). Ibyo bivuga ko mu by’ukuri nta faranga na rimwe usigaranye ku mufuka kuko n’ubundi igishoro wari wakigujije muri banki. Ahubwo ufitiye banki umwenda udashobora kwishyura, ungana n’ayo 17.3 % y’igishoro yari yakugurije (ni ukuvuga umwenda w’amafaranga 3,377,000). Waba utegereje gusa ko banki iza guteza icyamunara inzu yawe cyangwa undi mutungo wari watanzeho ingwate ngo yiyishyure umwenda uyirimo.

8.Ingero zaba nyinshi. Igicuruzwa cyose urangura ku mafaranga 1,000 ukagicuruza ku mafaranga ari munsi ya 1,250-1,300 (ni ukuvuga inyongera ya 25-30 % ku kiranguzo) cyaguhombya mu kanya nk’ako guhumbya niba ucuruza ayo wagujije muri banki kandi ukaba wishyura umusoro wa 4 % ku gicuruzo –Zirikana ko ibicuruzwa byunguka gutyo ari mbarwa cyane kandi ko bifite inenge yo kutihuta mu migurirwe yabyo kuko bigira abakiliya bakeya. By’umwihariko, tekereza amafaranga abacuruza umuriro w’amashanyarazi wa REG bafata kuri buri KWh, ndetse n’uko umufuka wa sima (cement) cyangwa ikarito y’isabune ifurishwa imyenda byunguka. Nanone, gira amatsiko yo kumenya amafaranga umufuka w’umunyu, uw’isukari n’uw’umuceri cyangwa ikidomoro (bidon, jercan) cy’amavuta yo guteka byungura abo ubigura nabo. Gerageza nanone kwiyumvisha uburyo umufuka w’ifarini w’ibiro 50 uba uhagaze 16,000 maze ugacuruzwa ku mafaranga 16,200, byakabya akaba 16300! Uratekereza ko watera kabiri utarahomba? Oya rwose. Inyungu y’amafaranga 200 cyangwa 300 kuri buri 16,200 cyangwa 16,300 wakiriye ni make cyane ku mucuruzi uri mu cyiciro cy’abishyura umusoro ungana na 4 % y’igicuruzo, bikaba agahomamunwa mu gihe ukoresha amafaranga wagujije muri banki. N’ubwo wacuruza amakontineri (contenaires) n’amakontineri, wongere uti amakontineri n’amakontineri, maze ukishyura umusoro ungana 4 % y’igicuruzo,NTUSHOBORA KUDAHOMBA.

9.Ba “nsinangufi” b’abatindi, abakene n’abakishakisha, baba abakora ubuhinzi, abacuruza cyangwa abari mu bukorikori, bahonyozwa amategeko abakumira mu iterambere n’abashora mu bihombo. Ni koko, uko umuntu akomeza gukorera iyo mirimo mu Rwanda ruyobowe n’ishyaka FPR, kandi akaba atiyizi nk’intore butore cyangwa ngo nibura abe ari intyoza mu guhakwa yaranamaramarije kuba inkomamashyi (agamije kwishyira mu mimerere yatuma intore butore zihitamo kumurinda ibihombo mu gihe runaka), ni ko imitungo ye igenda imushiraho, maze amaherezo agafasha hasi imyambaro akiruka ku gasozi, nk’uko byagendekeye BAGABOBARENGANYWA n’abandi batari bake.4 We afite n’umwihariko w’uko ubusanzwe yari yarakoze ibitangaza kuko, mu gihe FPR itari yagashoye akaboko kayo mu by’ibigori, imirima, amashyamba n’ibibanza, Bagabobarenganywa yari yarashoboye gukorana umwete n’ubutwari maze atsinda imbogamizi z’ubumuga yakuranye agera ubwo yegeranya igishoro cyari gihagije ngo atangire ubucuruzi bwa butike. Uko iminsi yagiye ihita ni ko leta ya FPR yagiye ishyiraho politiki n’amategeko atambamira imyungukire mu nzego zose z’imirimo ndetse ahatari hake ikora ku buryo abinjiye mu mirimo runaka bisanga barahisemo inzira ibashora mu bihombo “programmés.” Bidatinze, Bagabobarenganywa yisanze mu gihombo yateguriwe n’abacurabwenge ba FPR, ibye bitezwa icyamura, ishema yahoranye nk’uwihangiye umurimo rirayoyoka, amaherezo arerura yiruka ku gasozi.

10.Hari ubundi buryo bwinshi butavuzwe muri iyi nkuru leta ya FPR ihigikamo abacuruzi, bukubiyemo:

*kuvana Taxis mini-bus zo mu bwoko bwa Hiace mu mihanda n’iyo zisigayemo ba nyirazo bagahatirwa kwegamira ku mashyirahamwe batazi neza uko acungwa nka RFTC;

*guhanika umusoro kuri za “caguwa” hagamijwe gukenesha abazicuruzaga n’abaziguraga;

*guhagarika abanyonzi b’amagare akora taxi kugirango bahatire rubanda kwishakamo ayo kwishyura amatike muri za coaster z’intore butore n’abacinyankoro ba FPR (abanyonzi bongeye gukomorerwa hafi y’impera za 2014, uko bigaragara, ku mpamvu z’ihindurwa ry’itegekonshinga ryo muri 2015, dore ko banagize uruhare rukomeye mu karasisi ko gusaba ko rihindurwa ngo Paul Kagame ahabwe uburenganzira bwo gukomeza gutegeka, we utuma amagare agenda, akavubira abahinzi imvura, kandi bakwitega ko igihe azaba atakibakeneye bazongera bagakumirwa); 

*gukoresha ingufu za leta mu gufunga amazu asanzwe akorerwamo n’abucuruzi nk’uko byagendekeye abakoreraga ahitwa “mu cyarabu” i Huye hagamijwe guhombya ba nyir’ayo mazu, kubonera abaherwe abakodesha imiturirwa yabo no kubashakira ibindi bibanza byo kubakamo amagorofa (zirikana ko bamwe muri ba nyir’ugufungirwa amazu bananirwa kubaka ibigezweho maze bagahatirwa kugurisha ibibanza abifite cyangwa bakabyamburwa);

*gukuraho amasoko bacururizagamo kandi ntibahabwe imyanya mu masoko mashya;

*no kubuza abasanzwe barangura umusaruro w’ibihingwa hagamijwe kwegurira isoko umuntu umwe mu karere cyangwa mu turere twinshi (ibi bituma uwahariwe isoko yishyiriraho ikiguzi kibereye inyungu yifuza, agahombya abaturage nta nkomyi).

11.Nguko uko ABIYUMVAMO KO BARUSHA ABANDI UBUNYARWANDA (Intore butore) barushaho kujya mbere, mu gihe ba “NSINANGUFI” barushaho gutindahara ari na ko birushaho kugaragara ko icyo benshi bafata nk’IGITONYANGA KIVOMVWA MU NGUNGURU BAGAMIJE KUYIKAMYA mu by’ukuri atari igitonyanga, ahubwo ari ibicuba bigamije kwihutisha irimburwa rya ba rubanda nyamwishi. Amaherezo abiringiraga kuzagobokwa n’ubwinshi bwabo bazisanga ari ba NYAMUKE kandi BARATINDAHAJWE, maze Intore butore zibyite kugabanya ubukene zinabiherwe IBIKOMBE n’IMIDARI mu ruhando rw’amahanga, n’abarokotse bitwe “ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA,” nk’aho amateka ari umuntu ngo abe ariyo afite imyumvire n’imigirire bisigaza abandi inyuma!

12.Niba waraminuje cyangwa utarize bene ayo mashuri ahanitse ariko ukaba wifitiye impano karemano idasanzwe, waba warahombejwe na leta ya FPR mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Imana yarayikurinze kugeza ubu ariko ukaba utazi niba utari mu batahiwe cyangwa rwose wiyumvamo umuhamagaro wo kwifatanya n’abababaye n’aho wowe waba usa n’aho uri ntakorwaho, zirikana ko abantu nkawe ari bake mu iyi isi ya Rurema nk’uko ubwiza na zahabu bitaba sesabayore. Wikwangiza impano yawe; wigurisha ubwiza bwawe umutanyu w’igitenge n’umunyenga mu ivatiri cyangwa ngo ugurane ubwenge bwawe amadegede n’ikidari. Impano yawe yishakishe UMUDENDEZO, UBWISANZURE n’AMAHIRWE ANGANA kuri bose.

13.Kubera ko impano yawe ishobora gufasha abandi gutahura vuba na bwangu imigambi mibisha ya FPR cyangwa ikabaha amikoro yo kubigeraho, ihutire kwibohora wowe ubwawe maze ujye mu mimerere yatuma ukoresha neza kurushaho iyo mpano mu gufasha abandi kwibohora ku ngoyi ya FPR. Zirikana ko n’ubwo imodoka yaba ifite moteur ikora neza byahebuje idashobora gukora urugendo itagira amapine n’ibijyanye nayo. N’aho ibyo byaba bihari, kuyiyobora byagorana iramutse idafite Volant n’ibindi. Inakenera lisansi iyiha imbaraga. Ni koko, imodoka ikenera ibintu byinshi kandi byose by’ingenzi mu mikorere yayo. Impano yawe nayo ishobora gutanga umusaruro urenze uwo wari uyitezeho iramutse yiyunze ku mpano z’abandi hagamijwe kwibohora kuruta uko wakomeza kuyiharira cyangwa kuyipfusha ubusa uyishyigikiza leta ya FPR yiyemeje guhonyora rubanda.

14.Witinda rero cyangwa ngo witinye; nta gushidikanya ko uri igisubizo n’ISHEMA rya rubanda niba wiyemeje kuba mu ruhande rw’abababaye, atari mu buryo bwo kwiyemeza kubibaberamo bo bituramiye, ahubwo mu buryo bwo kubasangiza (nk’abamaze kwinjira mu rugendo rwo kwibohora) impano yawe idasanzwe, yaba ari iyo muri muzika, muri politiki, mu buvuzi, mu by’umutekano n’ibindi.

Jean Leonard Seburanga

Photo6

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

NOTES

1Ku ya 12 Kanama 2016, ikiguzi cy’idolari ry’Amerika cyari amafaranga y’u Rwanda 790.54 (kurigura cyangwa “buying” mu cyongereza), n’aho igiciro cyaryo ari amafaranga y’u Rwanda 806.35 (kurigurisha cyangwa “selling”, mu cyongereza). Byakuwe kuri <<http://www.bnr.rw/index.php?id=89&tx_excratearch_excratearch%5Baction%5D=&tx_excratearch_excratearch%5Bcontroller%5D=ExchRateArchive&cHash=ee79272d4dce48107697c3ef24328f01(accessed August 13, 2016)>>.

2Iyi mibare yakozwe hashigiwe ku gitekerezo ko agapaki k’udukarita 50 twa airtime ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 500 kamwe kamwe turangurwa amafaranga y’u Rwanda 23,950 mu tugari tw’icyaro nka Mugera ya Gatsibo.

3Reba inkuru yo mu kinyamakuru igihe ivuga iby’inyungu ku nguzanyo mu Rwanda <<http://www.mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/abadepite-bagaragarije-bnr-uburemere-bw-inyungu-zakwa-ku-nguzanyo-mu-mabanki (accessed August 13, 2016)>>

4Izina ryarahinduwe ku bw’umutekano wa nyiraryo

 

SOURCE :

https://muriho.blogspot.fr/

Ubutegetsi bw’u Rwanda bukorera nde?

$
0
0

Ubusanzwe ubutegetsi cyangwa ubuyobozi bw’igihugu icyo ari cyo cyose ni urwego rushinzwe gutegura, gushyira mu bikorwa, gufata imyanzuro, kubungabunga no kurengera imibereho myiza, iterambere n’umudendezo by’abaturage bashinzwe kuyobora.

Impamvu ubutegetsi bwihatira gukorera ubutaruhuka abaturage ni uko abo baturage ari bo baba barashyizeho ubwo butegetsi bakaba kandi bashobora kubukuraho mu gihe bwaba budakora uko babyifuza.

Tugarutse ku ngingo yacu rero, tukareba uko Leta y’u Rwanda yitwara imbere y’abanyarwanda wakwibaza uwo ikorera ndetse n’uwayishyizeho!

Reka mbahe ingero kugira ngo byumvikane neza:

Ubwo abaturage bo mu burasirazuba barakaga inzara ndetse bagasuhuka, Leta yavuze ko rwose nta nzara iri mu gihugu ko abasuhuka bafite impamvu zabo bwite.

Mu karere ka Ruhango ubwo batakaga inzara bise “Nzaramba” igisubizo Leta yatanze cyari iki “Imisozi iratohagiye nta nzara iri muri aka karere”!

Urugero rwa kabiri mbaha ni urw’imirambo yabonetse mu kanyaru aho u Rwanda n’u Burundi byitanye ba mwana ariko Leta y’u Burundi ikemera ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ngo hamenyekane imvo n’imvano y’iyo mirambo ibi bikaba byaranzwe na Leta y’u Rwanda!

Ibi byiyongeraho abantu bagiye bashimutwa ndetse imwe mu miryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bimwe mu bihugu bikamagana iryo shimutwa Leta y’u Rwanda yo iti ahubwo turaza kurenzaho tuge tubarasa ku manywa y’ihangu!

Mu minsi ishize kandi natangangajwe no kubona ko ngo mu Rwanda ubushomeri bwagabanutse rwose ngo bukaba bugeze kuri 2%!

Izi ngero n’izindi ntarondora zigaragaza ko Leta y’u Rwanda ifite abo iharanira gushimisha batari abaturarwanda!

Nta munyarwanda uretse uwarenzwe cyangwa uwaguranishije ubwenge bwe umugati utabona ubucyene buvuza ubuhuha mu Rwanda! Ntawutabona uko ireme ry’uburezi ryazahaye! Ariko ubu ngo u Rwanda ruyoboye Afurika mu iterambere n’ubukungu!

Iyo witegereje usanga Leta y’u Rwanda yihatira gushimisha Rugigana!

Ariyo mpamvu usanga itekinika ryarashyizwe imbere aho ba Rugigana basimburana ino bigiza nkana ngo baje kwiga ibanga u Rwanda rukoresha mu kunyanyagira mu iterambere! Ikibabaje ni uko Leta yashatse uturangazabageni yereka abo ba Rugigana nk’ikitwa isuku mu mugi wa Kigali aho isafuriya ihora yera kuko ntabyo kuyitecyeramo bihari ariko tukabeshya ko uretse no kwijuta twagaburiye n’abaturanyi.

Mbere yo gusoza nababaza nti ese Leta y’u Rwanda ikorera nde? Ninde wayishyizeho?

Ku bwanjye ikorera uwayishyizeho! Niba warayishyizeho ishime ubwo ni wowe ikorera! Niba uziko utayishyizeho rero ntacyo ukwiye kuyisaba cyangwa kugira icyo uyibaza!

Emile Ndamukunda

Tatien Ndolimana Miheto na Dr Bizimana Jean Damascène barapfa iki?

$
0
0

Muri iyi minsi Bwana Tatien Ndolimana Miheto yadukanye umuderi udasanzwe umenyerewe mu buryo bwo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook.

Muti bite?

Muri iyi minsi hari inyandiko Bwana Tatien Ndolimana Miheto yashize ku rubuga rwe asobanura imyumvire ye ku kibazo kiri mu Rwanda anavuga ko atemeranya na Dr Jean Damascène Bizimana umukuru wa CNLG ndetse akagera n’aho amwita injiji.

Mu nyandiko ye  Bwana Tatien Ndolimana Miheto hari igika kigira kiti:

Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.

Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.

Umuntu usesengura akaba abona iki gika gisa nk’aho ari cyo muzi w’ubwumvikane buke hagati y’aba bagabo bombi.

Igitangaje ni uko abantu benshi bifuje ko Bwana Tatien Ndolimana Miheto yabaha ibisobanuro birambuye ndetse agatanga ibimenyetso ku byo abona Dr Jean Damascène Bizimana adakora neza mu kazi ke, ariko igitangaje ni uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto ibyo bimenyetso cyangwa ibyo bisobanuro atabitanga ahubwo ahitamo kwiraza i Nyanza akavuga ko agiye kubitanga vuba bidatinze, abantu baba bagitegereje ahubwo agahitamo gusiba ibitekerezo by’abatinyutse kumubaza ku rukuta rwe rwa Facebook ariko na none igitangaje akongera agashyira ya nyandiko ye ku rukuta rwe rwa Facebook asa nk’aho ashaka kwibutsa abantu iby’iyo nyandiko!

Uyu mukino usa nk’uw’ijangwe n’imbeba waba uhatse iki?

Nkurikije uko nasesenguye inyandiko ya Bwana Tatien Ndolimana Miheto ndabona hari imyumvire yindi ashaka kwerekana isa nk’ivuga ko abahutu n’abandi bishwe na FPR ( Bwana Tatien Ndolimana Miheto we abyita intambara) bagombye kwibukwa ariko ibyo byo kubibuka bigatandukanwa no kwibuka abatutsi baguye muri Genocide mbese ngo bigakorwa  nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945, nk’uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto abikomozaho mu nyandiko ye.

Ikibazo gihari kandi kigaragara ni uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto asa nk’uwagize ubwoba bwo gusobanura neza icyo gitekerezo cye birambuye dore ko intagondwa zimwe na zimwe zivanze n’abateruzi b’ibibindi bameze nk’abamuteze igico ngo natinyuka kunyuranya n’umurongo ukurikizwa na Leta ya Kigali usanzwe waragizwe ihame nka Bibiliya bamwanjame dore ko hari n’abatangiye kumujomba ibikwasi ku mugaragaro.

Dr Jean Damascène Bizimana

Dr Jean Damascène Bizimana

Dr Jean Damascène Bizimana afatwa na benshi nk’umuntu w’intagondwa mu buryo amashuri yize asa nk’aho ntacyo amumariye kuko aho yagiye atanga ibiganiro n’imbwirwaruhame abantu benshi barumirwaga bakibaza niba uwo mugabo afite mu mutwe hakora neza cyangwa yaba yifitiye indi ntego ashaka kugeraho atavuga ku mugaragaro.

Ku bivugwa na Bwana Tatien Ndolimana Miheto byo abantu bamwe baribaza icyo agamije. Ese ni indi turufu yadukanye afitemo inyungu tutazi dore ko ibitarimo inyungu atabikozwa? Ese ni ugusaza kurimo gutuma agenda ashyira ubwenge ku gihe? Ese arashaka ko uriya mwanya wa Dr Bizimana muri CNLG ari we bawuha?

Wenda tuzabimenya mu minsi itaha Bwana Tatien Ndolimana Miheto naramuka atinyutse agatobora akavuga ibitekerezo cye mu buryo busobanutse.

Marc Matabaro

Hano hasi hari iyo nyandiko ya Bwana Tatien Ndolimana Miheto uko amaze iminsi ayishyira ku rukuta rwe rwa facebook

[22/08 18:00] Tatien Miheto: Abaswa n`inkundarubyino, baranziza uRwanda.

Hanze aha hari abantu banganya ubwenge na ba ba Dogiteri President Kagame yita injiji, usanga baragwije za diplomes ariko ari injiji zirimo zangiza igihugu/zangiriza abanyarwanda, hari kandi bagenzi babo inkandagirabitabo zidakozwa gutekereza.

Ndi mu bantu bize uko impunzi z`abanyarwanda zarwanirirwaga n`Inkotanyi zazatuzwa, n`uburyo byashoboka.

Ndi mu bantu batekereje kuva umunsi abagenosideri batsindiweho, buryo ki abarescape bakwitabwaho, buryo ki twashyingura mu cyubahiro abacu, buryo ki habaho rééducation y`abanyarwanda muri rusange.

Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.

Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.

Gutekereza kuri iyi ngingo ikomeye yo kureba icyatuma abanyarwanda tugira lecture imwe ku mateka yacu abanyarwanda, umuyobozi wa CNLG abyita kugira ingengabiyekerezo ya genocide, kuriwe kubona ko uRwanda rukwiye kuzibuka ubuziraherezo izi tragédies zombi, abyita ingengabitekerezo ya génocide cyangwa double génocide.

Kwibuka iyi ntambara, umuyobozi wa CNLG Bizimana, sinzi niba hari icyo bimubangamiyeho; kwibuka iyi ntambara, hakubiyemo 
byinshi, kw`isonga hakabamo libération (gufata igihugu no gutsinda abagenosideri), hakabamo no kwibuka impamvu zateye iyi ntambara, kwibuka abayiguyemo (honorer la mémoire des victimes militaires des 2 armées ainsi que des victimes civiles), no kubahiriza intwari zatsinze (kuziha impeta n`ibindi), byose bigakorwa neza neza nk`uko bikorwa na Israel n`ibihugu by`uburayi n`America) igihe cya commémorations za Shoah n`igihe cya commémorations z`intambara z`Isi (iya 1914-1918 n`iya 1940-1994).

Imitekerereze nk`iyi ye, yo kutifuza izi commémorations zombi, ni ubuswa kuko gusiba ipagji ikomeye cyane y`amateka y`igihugu (gaumer une page grave constitutive de l`histoire d`un pays), ni ugusenya si ukubaka, bitihi se ni ukubaka ku musenyi.

Ntabwo millioni zigera kuri 70 bahitanwe n`intambara ya kabili y`isi, amateka avuga ko ababishe/icyabishe ari génocide, ntabwo commemorations z`iyi ntambara zivangwa na commémorations za Shoah, nyamara byombi bizahora byibukwa ubuziraherezo.

Rwanda naryo rukwiye kuzibuka ubuziraherezo amateka akomeye yarwo, by`umwihariko yubakirwaho, uRwanda rwa nyuma ya 1994. Si umuyobozi wa CNLG ukwiye kuvuga ko bidakwiye, ese bimuteye ipfunwe?

Nakomeza bene iyi mitwalize, ndizera ko ababishinzwe bazahita babona ko adafite ubwenge bwamufasha nibura gupfundura udushumi tw`inkweto z`uwo yasimbuye kuri uwo mwanya.

Kuwa 22/08/2016

Tatien Ndolimana Miheto

WASAC ikomeje kubeshya Abatuye Kanombe

Gen. Mubarak Muganga ati: abo tuzajya dufata ntabwo tuzajya turushya Polisi ngo bajye gufungwa maze bagemurirwe!

$
0
0

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, Gen. Mubarak Muganga, yatangaje ko abashinzwe umutekano badashobora kwihanganira umuntu wese ukora ibikorwa biwuhungabanya birimo ubujura, gupfumura inzu, gukora iterabwoba n’ibindi nka byo

Yabibwiye abaturage bo mu Murenge Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016, aho bawukoreye mu Kagari ka Rwimbogo.

By’umwihariko, ku kibazo cy’abashikuza abagore amasakoshi na telefone kigenda kigaragara mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nka Nyamirambo na Nyabugoro ngo uzabigerageza azabona isomo.

Gen. Mubarak wavuze ko ari mushya ku mwanya w’ubuyobozi bw’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba kuko yari asanzwe ayobora izo mu Ntara y’i Burengerazuba, yagize ati “ Hari abantu tudashobora kumvikana batajya bampa n’amashyi kuko baranzi. Ba bantu bashikuza isakoshi z’abagore n’amatelefoni ndetse n’abashaka imirimo itaduhesha agaciro. Uzashikuza isakoshi dushikuze ukuboko kwawe.”

Yakomeje agira ati “ Nizere ko mbivuze ku mugaragaro mwese mwabyumvise kandi mfite abasore babyigiye bambara nkamwe rimwe na rimwe ntimubimenye, ndetse n’abambaye nkanjye iyo twabishatse. Mujya mubona uko bahagaze hirya no hino. “

“Igishoboka gusa ni ukugutokoza mu jisho cyonyine kandi rimwe(Icyo Kinyarwanda mwacyumvise?)Ntabyo kurushya bagenzi bacu b’abapolisi ngo bamujyanye ubundi abantu bamugemurire.N’abandi mubibabwire, muti ’umuntu waje hariya ntasanzwe. Ni byo nigiye, ni byo nigishijwe.Nta wateza umutekano mucye ngo tubyemere, wenda agiye ahandi ntazi ariko ntajye muri ’East Africa’, kuko turi igihugu kimwe.’”

Ku kibazo cy’abashaka kuzana ibikorwa by’ubutagondwa Gen Mubarak yavuze ko bazajya bahanwa bikomeye kurenza abandi.

Ati “Aba bantu baza bashaka guhungabanya ibikorwa by’amajyambere abantu bagezeho kuko bareba nk’inzu aho gutekereza kubaka indi akumva yayijya munsi igaturika. Aba bo impamba mbafitiye irenze iya babandi bashikuza amasakoshi, kandi bo nimbahana nzajya nongeraho ko ndi umuyisilamu kuko ntitwakwemera abantu biyitirira idini runaka mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Mu rwego rwo gusigasira umutekano u Rwanda rufite, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga gukumira icyaha kitaraba buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse agatanga n’amakuru ku igihe kandi vuba.

inkuru irambuye>>

Rwanda: hashobora kubaho impinduka muri Guverinoma mu minsi ya vuba

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko mu minsi ya vuba hashobora kubaho impinduka muri Guverinoma ndetse nimwe mu myanya itari ifite abayobozi bagashyirwaho.

Uretse Ministeri y’ubuzima ubu idafite uyiyoboye kubera ko Ministre Agnès Binagwaho yirukanwe hakaba hataragira indi ushyirwaho hari izindi Ministeri nyinshi zishobora guhabwa abayobozi bashya bitewe n’uko abari baziyoboye hari amakosa yabagaragayeho cyangwa kubera impamvu zindi zitandukanye.

Hari bamwe mu ba ministre bashobora gukurwaho ubu cyangwa bagakurwaho nyuma y’amatora cya 2017 mu gihe nta kindi kintu cyakwitambika muri icyo kinamico ngo bigende ukundi.

Harakekwa ko bamwe muri aba ba ministre bashobora guhabwa isinde:

-Ministre James Musoni, uyu mugabo mu minsi yashize yari umutoni ariko kuva aho mushuti we Gen Jack Nziza agiriye kwiga mu Bushinwa kongeraho ikibazo cya Yohanita Nyiramongi, amajwi menshi aremeza ko James Musoni bamwe bazi ku kabyiniriro ka Rajabu ashobora kwigizwayo akenshi ko ikigare yari aherereyemo gitangiye guta ingufu mu butegetsi bwa Kagame kandi hakaba hari insoresore zatyaje amenyo nazo zishaka kurya ku gatubutse

-Ministre Séraphine Mukantabana, nyuma y’aho bimaze kugaragara ko nta ngufu agifite hanze ku buryo hari umuhutu wamwizera ngo atahuke icyizere afitiwe kiri hasi cyane hakiyongeraho n’amakosa ya hato na hato tutibagiwe n’inzu akoreramo ishobora kugarika ingogo nk’uko byagaragaye mu itangazamakuru

-Ministre Kanimba, muri iyi minsi umufasha we ntabwo yorohewe n’uburwayi, ndetse ibibazo byinshi by’ubukungu birimo kugenda byigaragaza ku buryo hakenewe itekinika ryo mu rwego rwo hejuru ku buryo umuntu ugerageza kugendera mu kuri nka Kanimba atakwizerwa muri iryo tekinika.

-Ministre Musa Fazil Harelimana ashobora gushimirwa kuko bisa nk’ibigaragara ko Ministre ayoboye bayatse inshingano nyinshi yari ifite ku buryo isigaye imeze nk’igiti bakokoye. Uyu muswayire (si ugusuzugura abasilamu ariko ibikorwa n’uyu mugabo nta musilamu w’ukuri wabikora uretse umuswayire) akaba asa nk’uwabiteye imboni mu gusaza imigeri akaba yaratangiye kwita Perezida Kagame, “BABA wa Tayifa” cyangwa yogeza igihe yumvise hari bagenzi be b’abasilamu bafunzwe cyangwa bishwe, ngo arebe ko imbehe itubama. Iyi Ministeri y’umutekano ishobora kuvaho kubera ikibazo cy’ubukungu, abaha inguzanyo u Rwanda bakaba basaba ko Leta yakwizirika umukanda

-Ministre Jean Philbert Nsengimana ashobora gushimirwa ndetse na Ministeri ye ikavaho bitewe n’ibibazo by’ubukungu u Rwanda rurimo nk’uko twabivuze haruguru, uretse ko iyi Ministeri nta n’umusaruro ugaragara yerekana uretse wenda kujya urubyiruko IWAWA ku bwinshi, ibijyanye n’Ikoranabuhanga byo byabaye agatereranzamba kuko hari abarangiza amashuri y’ikoranabuhanga barize mudasobwa mu magambo gusa bataranayibona!

-Ministre Francis Kaboneka ni umuntu wa Gen Jack Nziza bishatse kuvuga ko nawe arebye nabi yagenda mu ihururu ya Nyiramongi uretse ko ashobora kubisimbuka akazirukanwa amaze gukoreshwa mu kazi k’ikinamicomatora cyo mu 2017.

-Undi uvugwa ni Gen Jack Nziza nyuma yo kurangiza amasomo washoboraga kuzasimbura Gen James Kabarebe ku mwanya wa Ministre w’ingabo mu myaka iri imbere ariko uko ibintu bimeze ubu bishobora kuba bizagorana.

Si muri Guverinoma gusa kuko no muri za Ambasade zo hanze hashobora gucamo umweyo cyane cyane wakwibasira abari mu myanya irimo abantu basa nk’aho bahawe biciye kuri Ambasaderi Eugène Richard Gasana umaze iminsi akuye meza nk’uko abarundi babivuga.

-Igor César, ambasaderi w’u Rwanda mu Budage bivugwa ko ari mubyara wa Ambasaderi Gasana ndetse bakaba bafatanije mu bikorwa byinshi by’imali,

-Christine Nkulikiyinka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwedi nawe ashobora kubigenderamo azize ubucuti n’amabanga by’igihe kirenze imyaka 20 afitanye na Ambasaderi Gasana

-Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yakoranye na Ambasaderi Gasana i New York, kuba yarabaye Ambasaderi mu Bubiligi bivugwa ko harimo uruhare rwa Ambasaderi Gasana, uretse ibyo by’akazi bihuje aba bagabo bombi hari ibindi byinshi bibahuza by’imbonezamubano dushatse kubivugaho byasaba ko twinjira mu buzima bwite bw’aba bantu kandi atari cyo tugamije muri iyi nyandiko.

Muri make mu gusoza iyi nyandiko twavuga ko i Kigali hiteguwe impinduka mu nzego nyinshi, zimwe zishobra kuba vuba aha izindi zikaba nyuma y’ikinamicomatora cyo muri 2017

Frank Steven Ruta

Email: therwandan@ymail.com


Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94

$
0
0

Ifungwa rya Enoch Ruhigira mu Budage taliki 20/07/16 rikomeje kugarukwaho, kandi ni mu gihe, kuko ari mu banyarwanda bake b’abahutu, bagira ibyo bazi bijyanye n’ubunararibonye bwabo, bakabishyira mu buryo bw’ibitabo, kugirango ibyo bahagazeho – biboneye ubwabo cyangwa bumvise -, bizagirire abanyarwanda benshi akamaro, ndetse n’abanyamahanga bakwifuza kurushaho gusobanukirwa n’ibyi Rwanda. Kimwe mu bitabo yanditse cyitwa: “Rwanda : la fin tragique d’un régime.” Cyasohotse muri 2011.

Singaruka k’ucyo yaba yarafungiwe, kuko kuva uri umuhutu uzi ubwenge werekana ibibi FPR yakoreye abanyarwanda, udashobora kwemera gukorana nayo, abo itishe, yarabafunze, abandi ikomeza kubabuza uburyo aho baba bari hose kw’isi. Ikibabaje nuko ibi ibikora itishingiyeko ubushobozi bw’igihugu bwose bugendera mur’iyo gahunda, abaturage ba giseseka barigupfa, bishwe n’inzara, bwashoraga kubaramira. Icyo ngirango mvugeho, ni ukwerekana ukuntu Enoch Ruhigira yarokotse genocide FPR yakoreye abanyarwanda, cyane cyane ab’abahutu.

Nti rero Enoch Ruhigira nawe yari mubo FPR yagombaga kwica muri 94. Amalisiti nk’aya yakunze kuvugwa kubyerekeye amarorerwa yagwiriye Urwanda, ariko nari ntarahura na zimwe mur’izo zakozwe na FPR. Iyo ngirango ngeze ku basomyi, ni iri mu gitabo cy’umwanditsi w’umukongomani witwa Patrick Mbeko cyitwa “Le Canada dans les guerres d’Afrique Centrale,” mu mugereka wacyo wa gatatu (annexe 3: Plan du FPR contre Habyarimana et les Hutus; p.640).

Iyo lisiti iherekeje ibarwa Colonel Alex Kanyarengwe yasinye nk’umuyobozi wa FPR, tariki 14/01/94, ikaba yarandikiwe i Byumba, aho inkotanyi zari zifite ibirindiro mur’icyo gihe. Dore uko iyo barwa itangira (yanditse mu cyongereza, nkaba nayihinduye mu kinyarwanda):

“FPR ishimishijwe no kugeza indamutso ku banyamuryango bose baba mu Rwanda no mu mahanga ya kure. Ishimiye abo bose batanga amafranga, ibitekerezo n’imbaraga zabo mukuyiteza imbere. Abagize ubuyobozi bwa FPR baragirango bizeze abatanga inkunga n’abayikunda ko gahunda zo kuvana k’ubutegetsi no mu Rwanda Habyarimana n’agatsiko ke k’abahutu zirikugenda neza, ariko zitondewe. Iyongera ry’uburinzi bw’umutekano wa Habyarimana ntibyahinduye gahunda cyangwa ngo bihungabanye abanyamuryango n’abatanga inkunga. Turigusuzuma hamwe n’abajyanama bacu uburyo bwo kurasa indege ye. Abasirikari ba FPR bari i Kigali batubwirako abenshi mu banyarwanda bagiseseka b’abahutu, bashyigikiye ku mugaragaro cyangwa ku buryo butaziguye igitugu cya Habyarimana. Abahutu babaga mu mahanga, cyane cyane muri Amerika y’amajyaruguru, ubu bari mu bikorwa byo guhagarika gahunda zacu. Musabwe byihutirwa gutangiza ibikorwa bimwe na bimwe byo kubahashya, ndetse mukatwohereza amazina yabo hamwe n’ayabagize imiryango yabo.

Twahawe n’abari i Kigali amazina y’abandi bahutu barwanya gahunda yacu. Dukeneye kumenya neza ubwoko bwabo, umubare w’abagize imiryango yabo n’aho batuye. Ibi bikenewe vuba kuko gahunda yacu igomba gusozwa mu minsi ya vuba cyane.”

Noneho ibarwa igahita itanga amazina y’abo Inkotanyi zari i Kigali zari zagejeje ku butegetsi bwazo bwari ku Mulindi i Byumba:

Bagosora Theoneste
Bahigiki Emmanuel
Bamwanga Jean Baptiste
Bangamwabo Francois-Xavier
Banguwiha Edison
Banyaga Augustin
Banyeretse Francois
Banzi Wellars
Banzubaze Marie
Bapfakurera Cassien
Baragendana Seraphin
Barahinyura M. Immaculee
Barahinyura-Shyirambere Jean
Barayagwiza Jean Bosco
Bicamumpaka Jerome
Bigilimana Ignace
Bigwaneza Pierre Celestin
Bikindi Simon
Biramahire Jean
Bizimana Augustin
Bizimana J. M. Vianney
Bizimungu Augustin
Bizimungu Casimir
Bizimungu Deo
Bizimungu Telesphore
Bucyana Martin
Buroko Ernest
Butare Jean Baptiste
Butera Jean Baptiste

Cyamukungu Mathias
Cyicaro Pierre Celestin
Cyubahiro Pheneas

Gahigi Gaspard
Gahinda Gratien
Gakeri Georges
Gasarabwe Edouard
Gatabazi Felicien
Gatsinzi Theophile

Habimana Kantano
Habimana Jean
Habimana Jean Pierre
Habimana Nyirasafari
Habumugisha Innocent
Habyarimana Jean
Haguma P. Celestin
Hakizamungu Etienne
Hakizamungu Jean Baptiste
Hakizayezu Deo
Hakizayezu Mathieu
Harelimana Fidele
Harelimana Stanislas
Hategekimana Jean-Baptiste
Hategekimana Juvenal
Higaniro Ildephonse
Hitimana Noel

Ilyivuze Cyprien
Iyamuremye Innocent

Kabuga Felicien
Kalisa Victor
Kambanda Jean
Kandekwe Papias
Kanyamibwa Samuel
Kanyarubira Laurent
Karamira Froduald
Karangwa Wellars
Karinganire Joseph
Katabarwa Jean Baptiste Kayihura Gilbert
Kwilinda Abijah

Maniragaba Baributsa
Maniragaba Bernard
Maniragaba Thaddee
Mayira Ephrem
Mbaraga Paul
Mbonampeka Stanislas
Mbonyumuhire Pierre
Mpore Jean Chrysostome
Mpungirehe Gabriel
Mugenzi Justin
Mugesera Leon
Mugimba Jean-Baptiste
Muharurukundo Norbert
Muhawenimana Aloys
Muhutu Jean-Damascene
Mujawamariya Christine
Mujawayezu M. Marthe
Mujyambere Felicien
Mukambonera Drocella
Mulihano Isaac
Munyaneza Bosco
Munyaneza Sylvere
Munyanganizi Donat
Munyantwali Eustache
Munyarukiko Pheneas
Munyazesa Faustin
Mupenda Frederic
Murayi Paulin
Murego Donat
Murengezi Ildephonse
Mureramanzi Felix
Mureramanzi Silas
Murwanashyaka Jean Nepo
Musabe Pasteur
Musengimana S.
Mushyandi Joseph
Mutagoma Denys
Mutombo Raphael
Mutwewingabo Bernard
Mvukiyumwami Joseph
Mvurirwenande J.M.Vianney

Nahimana Eugene-Clement
Nahimana Ferdinand
Ndagijimana Cyprien
Ndagijimana Jean Damascene
Ndalihoranye Jean Baptiste
Ndamiye Claude
Ndangiza Aphrodis
Ndayisaba Faustin
Ndekezi Bonaparte
Ndindabahizi Emmanuel
Ndindabahizi Jean
Ndutiye Francois
Nduwayezu Jean-Damascene
Nemeyabahizi Jean-Baptiste
Ngaboyamahina Papias
Ngeze Hassan
Ngirabatware Augustin
Ngiruwonsanga Viateur
Ngunda Theogene
Nibamwe Providence
NiyibiZI Schadrack
Niyitegeka Dieudonne
Niyitegeka Eliezer
Niyonzima Gaspard
Nizeyimana Bonaventure
Nizeyimena Emmanuel
Nkezabera Ephrem Nkundiye
Nkurunziza Ananie
Nsabimana Deogratias
Nsabimana J.M.V.
Nsanzimfura Gaspard
Nsengamungu Bernardin
Nsengiyaremye Dismas
Nsengiyumva Oswald
Nsengiyumva Thaddee
Nsengiyumva Philbert
Nshamihigo Anselme
Nshimiyimana Jean-Damascene
Nshimyumuremyi J.B.
Ntaganda Charles
Ntagayire Bibiane
Ntagerura Andre
Ntahobari Maurice
Ntamabyariro Agnes
Ntambara Augustin
Ntawulikura Froduald
Ntawumenyumunsi Daniel
Nteziryayo Gerard
Nteziryayo Simeon
Ntilivamunda Alphonse
Ntizihabose Aaron
Nyagahene Antoine
Nyandwi Charles
Nyilimbibi Elie
Nyirabagenzi Laurence
Nyirabahinka Patricie
Nyirabarinda Beatrice
Nyiramasuhuko Pauline
Nzabagerageza Charles
Nzabonimpa Callixte
Nzirorera Joseph

Parmehutu Justin

Rangisaba Epimaque
Renzaho Juvenal
Rucagu Boniface
Rudatsikira Ildephonse
Rugenza Vedaste
Rugira Jean Bernard
RUHIGIRA ENOCH
Ruhumuliza Pheneas
Rukiramakuba Emmanuel
Rutaganda George
Rwabuhungu Innocent
Rwabukumba Seraphin
Rwanyagatare Leonard

Sagatwa Elie
Sakindi Pontien
Sebazungu Evariste
Segasayo M. Maximin
Serugendo Joseph
Serushyana Francois
Sibomana Nabantu
Simba Robert
Simbizi Stanislas
Sinaruguliye Jean de la Croix
Sindikubwabo Theodore
Singaye Fabien
Sinyobewe Marc

Temahagari Ignace
Twagirayezu Evode
Twizeyimana Faustin

Ukundankwaya Manasse
Usabuwera Rose
Uwera Celine

Zigiranyirazo Protais

Birumvikanako iyi lisiti iri muri zimwe inkotanyi zakoze, bityo ikaba itariho abahutu bakomeye bose zagombaga kwica. Aba giseseka bo kubica ntihagombaga amalisiti.

Bivugwako nyuma yuko ingabo z’Urwanda n’abashinzwe umutekano bamenyeyeko mu gihugu hose inkotanyi zari zaratangiye na mbere y’intambara yo mu Kwakira 1990 kuharema amatsinda yo kuzifasha mu ntambara yazo ngo zifate igihugu (amatsinda Abdul Ruzibiza na Valens Kajeguhakwa bagarukaho mu bitabo banditse), nazo zari zaratangiye gushakisha abantu bagize ayo matsinda, ariko cyane cyane abayayobora. Ni mur’urwo rwego, nka nyuma y’igitero cyambere cy’inkotanyi cyo kuya 1 y’Ukwakira 1990 abakekwaga bose ko bashobora kuba barikuzifasha bafashwe ari benshi, ariko nyuma benshi bakarekurwa, nyuma y’uko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ishakurije yamagana icyo gikorwa.

Nyuma yuko bigaragaye ko inkotanyi zarifite amalisiti y’abahutu zagombaga kwica mw’ikubitiro (ibi byari byaratangiye kwigaragaza aho zari zaranyuze hose cyane cyane muri za Byumba na Ruhengeri, hagati ya 90 na 94), – kandi ni nako byagenze nyuma yuko indege ya Habyarimana ihanuwe kuya 6 Mata 1994 -, hari icyo umuntu asigara yibaza. Aha umuntu yakwibutsako Kayumba Nyamasa, umwe mu bakuru bayoboraga inkotanyi icyo gihe, yemeza mu kiganiro yagiriye kuri radiyo itahuka mu kwezi kwa Kalindwi 2016, ngo kuberako yarokoye umuhutu wari ukomeye i Byumba, ariwe Dismas Nsengiyaremye, ngo ari ikimenyetso gihagije cyerekanako ngo inkotanyi ziticaga abanyarwanda, cyane cyane abahutu, zibicira kubera ubwoko bwabo gusa.

N’uruhande rwa Leta y’icyo gihe ningombwa ko rwari rufite amalisiti yarwo rw’abo rukekako bari barigukorana n’inkotanyi mu mugambi wo kuyihirika. Hamwe n’ayo inkotanyi zari zarakoze, nyuma zikanica abo zarizarayashyizeho, zikayitirira iyo Leta yariho, nyuma rero y’aya malisiti asa nagaragara, ni gute wasubira inyuma ugahamyako genocide yakorewe abatutsi bonyine! Ibi bikibazwa, mu gihe bimaze kugaragarako abapfuye benshi cyane bari abahutu (ibi nibyo abalimu ba kaminuza Stam na Davenport bavuga muri filimi ya BBC: Rwanda untold story,” aho bahamya mu bushakashatsi bakoze); abahutu rero bakaba barishwe kubera ubwoko bwabo nta kindi kigaragara gifatika.

Impande zombi zarizihanganye mu gihe cy’intambara y’inyeshyama (hagati ya 90 na 94) zarizite amalisiti z’abo zagombaga kwikiza. Abaturage ba giseseka – abahutu n’abatutsi batabarika babigwamo. Abaribarakoze amalisiti bakoze iyo bwabaga ngo umugambi wabo bawugereho. Ikibababaje nuko bitahagarariye aho na nyuma y’uko inkoyanyi zifashe ubutegetsi. Zimaze gutsinda, abatari barishwe mu ntambara, baragumye mu gihugu, baratoraguwe barakukumbwa hirya no hino mu Rwanda (ubu hari uturere twinshi mu gihugu twahinduwe inzuri z’inka z’abatutsi bayobora Urwanda). Abo zamariye hanze cyane cyane muri Kongo, ni urundi rwego mu bwicanyi bwazo. Inkotanyi zarishe, zirica, zirongera zirica, si ukubica, zisya zitanzitse, zikoresheje uburyo n’amayeli yose ashoboka. Imyaka ishize ari 26 zica abanyarwanda. Noneho ngo impamvu yo gukomeza kubica ngo ni ukurandura mu gihugu imitwe y’ibyihebe ya al-Quayda na IS.

Imyaka ishize ari 22 inkotanyi zitegeka Urwanda. Urugero rw’iriya lisiti, imwe muri nyinshi zakoreshejwe mu kwica abahutu bari bagize icyo bamariye igihugu muri rusange, n’izindi zigikorwa kugeza uyu munsi, irerekana ko Inkotanyi zateye muri 90 zigamije kugarura ubutegetsi bwose, ubukungu bwose bw’igihugu mu maboko y’abatutsi b’indobanure, bumva kandi bagakorera inyungu z’umwami mushya w’Urwanda, Paul Kagame, we n’agatsiko ke. Nkuko byari bimeze mbere yuko rubanda rwa giseseka rwigobotoye ubuhake. Kuba abantu nka Enoch Ruhigira bafungwa nta cyaha kizwi azira s’ikindi, nuko ibitekerezo yagaragaje mu bitabo bye bibangamiye inyungu z’ubwami bw’i Rwanda. Nkuko gihake ya kera yaciwe mu Rwanda n’abagabo n’abagore bari bazi icyo bashaka, n’ubu, ubuhake bushya bwo ku ngoma ya Kagame, burasaba abantu bazi icyo bagamije kugirango buranduke.

ambrose-nzeyimana

Ambrose Nzeyimana

Bamwe mu bayobozi mu mujyi wa Kigali basabye ko abakekwaho iterabwoba bajya baraswa nta rubanza rwiriwe ruba!

Ibaruwa ifunguye kuri President Paul Kagame.

$
0
0

Nyakubahwa president wa Repubulika,mbanje kugusuhaza.

Nyakubahwa nanditse iyi baruwa mfite agahinda kenshi ku mutima, nagiye nifuza ku kwandikira kenshi kugirango nkugezeho ibibazo byugaije igihugu cyacu. Buri gihe ubwo nafataga ikaramu n’urupapuro ngo nkwandikire, nabonaga amashusho y’abaturage bishwe n’inzara batakamba, nkabona amashusho y’abaturage bishwe n’inyota kubera kubura amazi basangira ibiziba n’amatungo, nkareba abashinzwe umutekano bakubita bakica abazunguzayi ngo kuko baje gucururiza mu mujyi wa Kigali, nkagira agahinda, nkabona nkwandikiye mfite agahinda ikaramu yanyerera nkakubahuka.

Nakomeje kwibwirako Nyakubahwa wahagurukira ibi bibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu, ugashakira abaturage amazi meza yo kunywa, ukavugurura politike y’ubuhinzi dore ko politike mbi y’ubuhinzi igiye kwicisha abaturage inzara, narahebye ahubwo ibintu birarushaho kuba bibi.

Nyakubahwa iyibaruwa nyanditse mfite agahinda ku bw’ibyo, ndagira ngo nkwisegureho aho ndibukoreshe imvugo idakwiye, nta kindi ni agahinda ko kubona abaturage bagiye kwicwa n’inzara ukagerakaho n’inyota. Kera umuntu yarasonzaga akanywa amazi akaryama. Ubu abaturage barabwirirwa bakaburara ugize amahirwe akabona ibiziba inka zabyinagiyemo, dore ko izo nka nazo zitunzwe n’abaturage mbarwa.

Nyakubahwa Paul Kagame, ejobundi amakuru yasesekaye hose mu gihugu yerekeranye n’indege zitagira abapilote (drones) leta yawe yaguze ngo zizajya zigemurira abarwayi amaraso, nkaba nibaza aho aya maraso azajya ava mu gihe abaturage babura ibyo kurya bakabura amazi meza yo kunywa.

Izi ndege zaguzwe akayabo k’amafaranga, nyamara aya mafaranga yari gushyirwa mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage n’indi mishinga yindi ifitiye abaturage akamaro ibafasha mu kwikura mu bukene. Izi ndege zawe nyakubahwa ntacyo zizageza ku baturage biragaragara ko waziguze ku nyungu zawe bwite ubyitirira abaturage. U Rwanda ntirukeneye izi ndege muri iki gihe. Ibi tubyita misplaced priorities Nyakubahwa.

Nyakubahwa andi amakuru arimo acicikana hirya no hino mu ntore zawe ni aya Rwanda day izabera muri AmeriKa.

Nyakubahwa, biteye isoni n’agahinda kubona ukomeza kugira ingendo za hato na hato zitwara akayabo k’amafaranga mu gihe igihugu gifite ibibazo bikomeye.

Izo ntore uzaba ugiye gusura, nta n’imwe inywa amazi y’ibiziba, nta n’imwe iburara, ziratuje ziratunganiwe, zizaba zije kukubyinira, no kugushimagiza, nziko nta n’imwe izatinyuka kukubwira uko abaturage bamerewe. Ayamafaranga azapfa ubusa muri izi ngendo, yashyirwa mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage. Miliyoni makumyabiri za hoteli uzaba ugaramye mo, nyakubahwa, yakwishyurira abanyeshuri batari bake muri kaminuza.

Nyakubahwa,

Igihugu cyacu gifite ibibazo, urabyirengagiza ariko ibibazo ni byinshi kandi uko ukomeza ubyirengagiza niko bikomeza kuba umurundo. Ibi bibazo bigusaba guhaguruka ukabishakira umuti. Umuti w’ibibazo u Rwanda rufite ntuzava muri Rwanda day, ntuzava mu ngendo za hato na hato ujyamo ukabeshya ko wagiye guhaha. Iyaba koko uhaha nkuko wabivuze, nta muturage uba wicwa n’inzara, akicwa n’inyota, agasangira amazi y’ibiziba n’amatungo, abazunguzayi bagakubitwa bakicwa, abanyeshuri bakabura za buruse. Urihahira ugahahira urugo rwawe na ka gatsiko kawe ubundi rubanda ugaterera iyo. Wibuka rubanda iyo amatora ageze ubahatira gutora aha no gutora yego muri refendumu yo kukwimika ubuziraherezo.

Nyakubahwa niba udahagurutse ngo ufate ibyemezo bihamye, rubanda ruragukoza isoni kandi vuba cyane. Dore bimwe mu byo ugomba gukora kandi vuba ibyi ingendo bikajya ku ruhande.

Cost saving measures, nk’umuyobozi warukwiye kwiheraho, niba ugenerwa am modaka atanu, nibura ugasigarana atatu, ayo Nyakubahwa nibazako aguhagije, muri za minisiteri, minisiteri zimwe zigakurwaho, ntacyo zimariye rubanda, amafaranga azitangwaho yajya mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro. Imishahara y’abayobozi bakuru ikagabanywa bahereye ku mushahara wawe Nyakubahwa ndetse no muri za minisiteri.

Nyakubahwa, iki ni igihe cyo gusarangaya ibyiza ntibigenerwe bamwe mu gihe rubanda Nyamwinshi ntacyo ifite. Iki nigihe cyo kuvugurura politike y’imiyoborere, ubuyobozi bukareba rubanda rukorera, inyungu za rubanda zikaza ku mwanya w’ibanze aho gukorera inyungu za bacye. Iki ni igihe cyo kuvugurura politike y’imibanire n’ibihugu by’abaturanyi. Hakaba ubuhahirane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda, abaturage bakajya mu bihugu by’abaturanyi nta nkomyi.

Nyakubahwa intambara zawe ushoza mu bihugu by’abaturanyi zitumye abanyarwanda baba ibicibwa mu Burundi, Congo, Tanzania ndetse na Uganda. Ibi kuri wowe n’agatsiko kawe ntacyo bikubwiye kuko ubusanzwe izi ntamabara uzishoza ku nyungu zawe n’agatsiko kawe.

Igihe kirageze cyo gushyira inyungu z’abaturage imbere.

Ndagira ngo ndangize ngusaba gutanga ihumure mu baturage, ubagezaho ingamba ugiye gufata zitari izo kubarasa ku manywa y’ihangu, ahubwo ingamba nziza zizatuma umuturage yongera guseka aticwa n’agahinda yibaza aho avana icyo kurya, aho aribuvome amazi yo kunywa.

Tanga ihumure mu baturage, nicyo ubereyeho nka President
Tanga ihumure mu rubyiruko
Tanga ihumure mu mfungwa zirengana zifungurwe.
Tanga ihumure kuri mwarimu uhembwa intica ntikize
Tanga ihumure ku muhinzi, ubuzwa guhinga mu murima we.
Tanga ihumure mu bazunguzayi ibisumizi byawe byica nk’uwica isazi
Tanga Ihumure murwatubyaye.
Tanga ihumure mu banyapolitike, habeho ubwisanzure bwo kuvuga ibitagenda neza mu gihugu bageze gahunda zabo kuri rubanda maze rubanda izahitemo uwo ruyoboka.
Tanga ituze mu karere.

Nyakubahwa Paul Kagame,

Ndangije nkwifuriza kugira umutima wita ku bibazo bya rubanda, nkwifurije gutanga ihumure mu banyarwanda n’ituze mu karere.

Umwe muri rubanda,

Jeanne Mukamurenzi

Rwanda: Umunyamakuru John Ndabarasa amaze ibyumweru 3 aburiwe irengero

$
0
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko umuryango w’umunyamakuru John Ndabarasa wayoboraga Sana Radio warumenyesheje ko babuze umuntu wabo, bakamushaka bagaheba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, kuwa 26 Kanama 2016, yabwiye Izubarirashe.rw ko iki kibazo RMC yakimenyesheje urwego rwa polisi rushinzwe kugenza ibyaha (CID).

Mugisha avuga ko CID yabasabye gusobanura icyo kibazo mu nyandiko, bakaba bari kubikora.

Ati “Twarabimenye tubimenyesha polisi muri CID batubwira ko ari amakuru mashyashya bumvise, y’uko bagiye gukora iperereza ariko ko tugomba gukora a formal request (kubisaba mu nyandiko), ni byo twarimo n’umwe mu bagize umuryango wa Ndabarasa waduhaye ayo makuru kugira ngo badufashe kubikurikirana…”

Ntiturabasha kuvugana n’abo mu muryango wa Ndabarasa.

SP Ndushabandi Jean Marie Vianney ukora mu biro by’umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu yabwiye Izubarirashe.rw ko umuryango wa Ndabarasa ugomba kugeza iki kibazo kuri sitasiyo ya polisi iwegereye.

Ati “Ababyeyi be se cyangwa umuryango we bajye gutanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ibegereye, kugira ngo hakorwe iperereza, ashakishwe. Ubundi iyo ari umuntu wabuze mu muryango tutitaye ku cyo yaba akora umuryango we ujya gutanga ikirego kuri polisi.”

Kagame Manzi Justin wahawe kuyobora Sana Radio nyuma y’aho Ndabarasa aburiwe irengero, aravuga ko aheruka kumuca iryera kuwa 7 Kanama 2016, bakaba barabuze aho bamushakira kuva icyo gihe.

Avuga ko ubusanzwe bakoranaga ikiganiro cya mu gitondo. Tariki 8 yaje mu kiganiro abura Ndabarasa, agikora wenyine, bukeye Ndabarasa amuhamagara amusaba kumusanga kwa Rubangura ngo aramukeneye mu buryo bwihutirwa.

Manzi yabwiye Izubarirashe.rw ko atashoboye gusanga Ndabarasa kwa Rubangura kubera akazi kenshi yari afite, bapanga ko baza kubonana nimugoroba, nimugoroba yakira ubutumwa bwa Ndabarasa amumenyesha ko yagiye i Kampala.

Avuga ko kuva icyo gihe atabasha kumubona no kuri telefoni, akaba yibaza impamvu atagarutse nk’ejo kandi yari yamubwiye muri ubwo butumwa ko agaruka bukeye.

Abo mu muryango wa Ndabarasa ngo bamubaza aho ari akabura icyo abasubiza, kuko Ndabarasa ngo yari yarababwiye ko nibajya bamubura bajya babaza Manzi kuko yari inshuti ye ya hafi cyane.

Source: izuba rirashe

ITERAMBERE RYA LETA YA KAGAME NI IGIPINDI GISA :

$
0
0

Yananiwe no guha abaturage amazi meza ! Ikwiye amanota 15 /100.

Igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge, bamagane ibipindi bya FPR -Inkotanyi wagira ngo bibereyeho gushinyagurira abaturage cyangwa kubakina ku mubyimba ! Kwirirwa biyerekana imbere y’amahanga ngo bazanye iterambere ry’indashyikirwa mu Rwanda mu gihe Leta ntacyo ikora ngo nibura ihe abaturage amazi meza yo kunywa, ni agahomamunwa !

Mu mahugurwa duherutse gukorera Abayobozi b’Amakipe Ishema twibanze ku bintu 10 by’ingenzi ushobora gupimiraho iterambere ry’igihugu. Reka mbibasangize.

I. Ubundi iterambere nyaryo rigaragarira he, ripimirwa he ?

Dore ibintu icumi by’ibanze byerekana ko igihugu runaka kiri gutera intambwe igaragara mu iterambere :

(1) Abaturage bafite ibyo kurya bihagije

(2) Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi

(5) Abaturage bafite amazi meza

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye

(8) Abaturage barindiwe umutekano

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane

(10) Urubyiruko rushobora kubona imirimo no kugira amizero y’ejo hazaza hazima

II. Ese mu Rwanda byifashe bite ?

Gahunda zose za Leta ishishikajwe n’iterambere ry’ukuri zakagombye kuba zigenewe guteza abaturage intambwe ijya mbere muri ibi bintu icumi bivuzwe haruguru. Iyo Leta itabishoboye iregura ikavaho cyangwa se abaturage bagahaguruka bakayivudukana.
Iyo bikomeje kuririmbwa ko Kagame ariwe ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine kubera ko yazaniye Abanyarwanda iterambere ry’akataraboneka, byakagombye kugaragarira mu bisubizo bihamye Leta ye itanga bijyanye n’izi ngingo icumi zavuzwe hejuru .
Twebwe nk’abenegihugu, iyo dusuzumye dusanga Leta ya Paul Kagame ikwiye amanota 15/100 mu byerekeye iterambere yazanye

Dore aho ayo manota aturuka :

(1).Abanyarwanda bafite ibyo kurya bihagije ? Amanota : 1/10

Igisobanuro : Inzara yitwa NZARAMBA igiye kumarira abaturage ku icumu biturutse ahanini ku byemezo bya Leta bihubutse kandi byuje urugomo nko :

*Kwambura abaturage ubutaka bwabo hashingiwe ku mategeko afifitse,

* Politiki yiswe iyo guhuza ubutaka yabahatiye guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro

*Ubukunguzi bwo gutema intoki no kurandura imyaka y’abaturage ….

(2). Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza ? 1.5/10

Politiki yo guca nyakatsi yashoboraga kugira umusaruro mwiza iyo iza gukorwa mu bwitonzi, ikabanza gusobanurirwa abaturage, kandi ntigaragaremo akarengane . Gusenyera umuturage inzu ngo ni uko yubatse muri rukarakara cyangwa isakaje ibyatsi ariko ntumutere inkunga ngo yubake inzu iboneye ni ububisha bwakorwa gusa na Leta yanga abaturage bayo. Abasenyewe bakomeje kwangara, kurara hanze, kwandura indwara zibahuta …..

Imiturirwa y’abaherwe n’abanyamahanga bigaruriye Kigali Leta ya Kagame ihora ikinga abazungu mu maso sicyo gipimo cy’iterambere ry’u Rwanda. Ni ikinyoma . N’ikimenyimenyi ngo ayo magorofa y’i Kigali yabuze abayakodesha !

Politiki yo gutuza abantu mu midugudu yashoboraga kugira akamaro iyo bidakorwa mu gitugu gikabije. Aho Leta ishaka gushyira umudugudu, yagombaga kubanza kuhageza amazi meza, amashanyarazi , ishuri, ivuriro….Iyo biza gukorwa gutyo abaturage bari kwijyanayo ku bwende kandi bishimye.

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye? 1.5/10

Politiki ya « Mutuwele yo kwivuza » cyari igitekerezo cyiza. Ariko cyaje guhinduka icyanzu cyo gusahura rubanda no kubabeshya ngo baravurwa kandi mu by’ukuri batavurwa. Ntibikiri ibanga amafaranga yose batanze nka « Cotisation ya mutuelle » yaranyerejwe . Leta ubwayo yabyemeye mu kwirukana nabi Ministri w’ubuzima Agnes BINANGWAHO ndetse na ba Meya benshi baherutse kwirukanwa bashinjwa kunyereza amafaranga ya Mituweli. Hagati aho abari bayatanze bahitanywe n’icyorezo cya Malariya ku bwinshi, ababyeyi batagira ingano bo bagafungirwa mu bitaro babuze ubwishyu !

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi ? 3/10

Raporo zinyuranye zikozwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu (Inteko Ishingamategeko …) zakomeje kwemeza ko uburezi buhabwa abana ba rubanda guhera mu mwaka w’1994, mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, nta REME bufite.
Ku ruhande rumwe, igitekerezo cyo gushuka abaturage ko abana bose baziga bagatunga dipolome ariko zitagize icyo zibamariye kiragayitse cyane kandi kizagira ingaruka zikomeye kuri ejo hazaza h’igihugu.

Ku rundi ruhande, bigaragara ko abana b’abategetsi aribo batangwaho umutungo w’igihugu kugira ngo bige mu mashuri y’akataraboneka yo muri Kigali , ndetse bigasozwa no kubohereza mu Bulayi na America . Uku kwikubira ibyiza by’igihugu kurakabije kandi kugomba guhagarara.

Nanone kandi hari ivangura rikaze rikomeje kugaragarira mu gukoresha umutungo w’igihugu hagafashwa abana bamwe barihirwa amashuri , abandi ndetse b’abahanga bakabura ubufasha. Ninde utabona ko iri vangura rishingiye ku irondakoko niridakosorwa amaherezo rizadusenyera igihugu bikomeye !

Uku gusumbanya abana b’igihugu bisa n’ibyimitse politiki ya « apartheid » hagati y’abana b’u Rwanda, FPR yarishyizeho igamije kwimika ubusumbane bukomeye mu gihe kizaza. Ninde wabishima uretse uwanzi w’igihugu ?

(5)Abaturage bafite amazi meza ? 0.5/10

Abaturage badafite amazi meza nta buzima buzira umuze bashobora kugira. Bagira umwanda, bakazongwa n’indwara z’ibyorezo zinyuranye. Ihere amaso iyi videwo ikurikira urebe uko iki kibazo cyazahaje abaturage kandi Leta ya Kagame ikaba idashaka kugikemura!

Yewe ngo n’ahubatswe amariba ya kijyambere , abaturage babanje gutanga imisanzu, nta mazi yigeze ageramo ! Ngiyo rero politiki y’igipindi ye !

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo ? 2.5/10

Abaturage bahatiwe gutanga amafaranga atagira ingano kugira ngo bahabwe amashanyarazi . N’ubwo insinga zakwirakwijwe ahatari hake, incuro babona umuriro mu kwezi ni mbarwa . Nyamara barakomeza bakariha …. Buri kwezi !
Reka twibutse ko amashyanyarazi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo .

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye ? 2/10

Politiki yo guca « Caguwa » mu Rwanda yagaragaje ko Leta ya Kagame ihora ifata ibyemezo bibangamiye cyane inyungu za rubanda . Bizwi ko U Rwanda rudafite inganda zakora imyenda mishya ihagije. Ikindi kandi abaturage bose ntibaragira ubushobozi bwo kugura imyenda mishya gusa. Iki cyemezo cyo guca caguwa cyagaragaye nko kwishongora bikabije kandi bitarimo ubwenge. Yewe n’ibihugu by’i Bulayi byakataje mu majyambere biracyacuruza imyenda ya caguwa !

Aho Leta ya Nyakubahwa Paul Kagame ntiyibwira ko u Rwanda rutuwe n’abaministri n’abaherwe batuye Kigali gusa ? Ndetse twumva ko n’abagizwe abamisitiri bagurizwa amafaranga yo kugura iyo myenda mishya ! Abaturage basanzwe se bo bazagurizwa nande ?

(8)Abaturage barindiwe umutekano : 1/10

Mu Rwanda imbere nta ntambara y’amasasu ihari nyamara inzego zishinzwe gucunga umutekano(Polisi, igisirikari, Inkeragutabara…) ntizisiba kurasa abaturage b’inzirakarengane ku manywa y’ihangu no kubahoza mu iterabwoba ridahuga.
Intambara z’urudaca Leta ihozamo ibihugu duturanye nazo amaherezo zizabyarira Abanyarwanda akarambaraye niba iyi politiki yo kwigira gashozantambara mu karere idahagaritswe .

Nta mutekano abanyarwanda bafite, bahora babunza imitima, buracya ngo ntibwira, bwakwira ngo ntibucya ! Ababonye icyanzu bakizwa n’amaguru bagahungira mu mahanga ;

Uyu se niwo mutekano ukwiye igihugu biririmbwa ko ari intangarugero mu iterambere no mu miyoborere myiza ?

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane ? 2/10

Hari ingero nyinshi zerekana ko ruswa yahawe intebe ; umuco kirimbuzi wo « gutekinika amadosiye » ntukiri inkuru mbarirano ; inzego z’ubutebera ntizigenga ahubwo zahinduwe ibikoresho by’inyungu z’ishyaka rukumbi rya FPR . Gereza zuzuye abaturage batagira amadosiye kimwe n’abafunze gusa kubera ko banenga politiki idahwitse ya FPR.

Leta yimika akarengane bigeze aha , si Leta yo kwizerwa .

(10) Urubyiruko rufite imirimo n’amizero y’ejo hazaza hazima ? 0/10

Urubyiruko nirwo maboko y’igihugu rukaba n’amizero y’iterambere rizaramba. Iyo urubyiruko rwihebye ntiwavuga ko uri kubaka igihugu.

Mu Rwanda urubyiruko ruremerewe cyane n’iterabwoba, ubushomeri n’ubukene. Umugabane ungana na 85 % w’urubyiruko ntacyo Leta ya Kagame ikora ngo irufashe kwikura mu bukene no kwizera ejo hazaza hazima. Icyo Leta ya Kagame imariye urubyiruko ruyikeneyeho ibisubizo ni ukujya kubafungira ku karwa ka IWAWA ; kubashora mu ntambara zo mu bihugu duturanye zibatikiza umusubizo n’uzirokotse agasigara ari igisenzegeri kitazagira icyo cyimarira.
Umwanzuro

Leta ya Paul Kagame abaturage baramutse bayigiriye ubuntu bayiha amanota angana na 15 /100 , ubundi bakayisezerera bwangu Leta nk’iyi ntabwo ikwiye guhabwa amahirwe yo gukomeza kugaraguza abaturage agati no kwivuga ibigwi itagira . Politiki z’ibipindi Abanyarwanda barazirambiwe. Niyo mpamvu hakenewe IMPINDUKA.

By’umwihariko Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwishakamo ubutwari, rugahagurukana impirita maze mu matora ataha ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017 n’ay’Intumwa za rubanda yo mu 2018, rukihitiramo abayobozi bashya . Njyewe ndetse ndashishikariza abasore n’inkumi kuzitabira amatora ari benshi kandi bakitorera abakandida ba « Nouvelle Génération » kuko umushinga wacu « Kunga abenegihugu ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne(Together to modernize Rwanda) », ukubiyemo ibisubizo bifatika kuri ziriya ngingo 10 zagaragajwe hejuru, ari nazo zubakirwaho iterambere rirambye ry’igihugu .
Mbifurije mwese guhorana ishema.

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017.

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>