Burundi: Uwari ufungiye kwica Gen Nshimirimana yishe umucungagereza
Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo bari bafungiwe muri Mali barekuwe
Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Mali aravuga ko Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo bari bafungiwe muri icyo gihugu barekuwe.
Aba bagabo bari bafunze kubera gushinjwa Genocide barekuwe kubera ko barangije 2/3 by’ibihano bari barahawe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwari Arusha.
Ferdinand Nahimana, wari umwarimu w’amateka muri Kaminuza yari yakatiwe imyaka 30 naho Padiri Emmanuel Rukundo wari umupadiri mu gisirikare yari yakatiwe imyaka 23.
Bombi bari bafungiye muri Gereza y’ahitwa Koulikoro, muri Mali, kubera amasezerano iki gihugu cyagiranye n’umuryango w’abibumbye ONU.
ALBERT RUKERANTARE NAWE YAMAZE GUSOMA KURI WA MUTI WA FPR INKOTANYI
Umushyikirano 2016: Musenyeri Rukamba yakuriye inzira ku murima FPR
Evode Uwizeyimana yubahutse Musenyeri Nzakamwita
Evode Uwizeyimana ashobora gukurwa muri Guverinoma ikitaraganya!
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera ashobora kwirukanwa muri Guverinoma cyangwa agasabwa kwegura nyuma yo kwibasira Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba mu nama y’umushyikirano 2016.
Abantu batandukanye bakurikiranira hafi bibera mu butegetsi bw’i Kigali baganiriye na The Rwandan barahamya badashidikanya ko iki gikorwa cya Evode Uwizeyimana cy’agasuzuguro cyababaje benshi ndetse cyasize bumiwe.
Evode Uwizeyimana yahubutse atazi intambara arwana iyo ari yo
Evode Uwizeyimana nk’umuntu winjiye mu butegetsi bwa FPR vuba aha hari byinshi atazi ku bijyanye n’ihangana rya Kiliziya Gaturika na Leta iyobowe na FPR.
N’ubwo Evode yize amategeko tukaba tutanashidikanya ko azi no kuyasobanura ariko ntabwo twananirwa kugaya imivugire yamuranze igihe cyose aho akunze kugaragaza agasuzuguro, ikinyabupfura gike, amagambo atameshe n’izindi mvugo zikarishye.
Intambara Kiliziya irimo na FPR ni intambara igamije gutera ubwoba Kiliziya byaba na ngombwa bikayishobokera ikayigira akarima kayo. Iyo ntambara ntabwo ari intambara yeruye ni intambara ikoreshwamo ubwenge n’amayeri menshi atandukanye kandi ikerura ku bibazo bimwe na bimwe gusa nka Genocide. Icyo Evode atasobanukiwe ni uko FPR ihanganye na Kiliziya idahanganye na Musenyeri Nzakamwita nk’umuntu, ikindi ni uko mu byo FPR ikora byose byaba no kwica abihaye Imana n’ibindi ntabwo ibishyiramo agasuzuguro kandi biba binateguwe neza.
Evode yumvise abandi basaba Kiliziya Gusaba imbabazi nawe aba abyijugunyemo n’agasuzuguro kenshi kandi mu kibazo cyari gitangiwe na Musenyeri nzakamwita nta makimbirane Leta na Kiliziya bigifitanyeho byari umuganda yatangaga nk’umuntu mukuru w’inararibonye wubashywe kandi wari ubabajwe n’ibibazo biri mu ngo n’imiryango y’abanyarwanda bigira ingaruka ku buzima bw’igihugu.
Musenyeri Nzakamwita ni muntu ki?
Musenyeri Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba avuka mu cyahoze ari Komini ya Kiyombe ni umuntu wubashye cyane n’abantu bose baba ari abahutu n’abatutsi kubera uburyo yitwara, yitwaye ndetse n’imibanire yagiye agirana n’abantu mu bihe bitandukanye. Hari n’amakuru avuga ko Musenyeri Nzakamwita yabujije bamwe mu bantu bo mu muryango we kwishora mu bikorwa by’urugomo bagamije ngo kwihorera FPR ikimara gufata ubutegetsi.
Aho Musenyeri Nzakamwita yabaye n’aho yakoze hose ari abo yakoranye nabo, ari abana yareze mu mashuri yagiye abamo umuyobozi nk’amaseminari ndetse n’abakristu ni umuntu benshi babona Evode atari akwiye kogeraho uburimiro yitwaje ibibazo Leta y’u Rwanda ifitanye na Kiliziya.
Icyo Evode wenda atamenye ni uko uburyo yasuzuguye Musenyeri Nzakamwita na Perezida Kagame ubwe atabitinyuka kubera uburyo azi Musenyeri Nzakamwita kuva kera. Ku batabizi nabamenyesha ko Nyina wa Perezida Kagame ari we Asteriya Bisinda avuka mu gace kamwe na Musenyeri Nzakamwita n’ubwo ntahamya neza niba hari amasano bafitanye ya hafi icyo navuga ni uko baziranye kuva kera ndetse basuranaga.
Evode rero guhaguruka agahubuka agatuka inshuti ya hafi y’umuryango wa Perezida Kagame, agatuka umuntu wubashye n’abanyarwanda benshi batandukanye kugeza no mu bari mu buhungiro mu mahanga ni ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Evode cyane cyane ko yabikoreye mu ruhame.
Byibura iyo Evode atinyuka undi Musenyeri utari umututsi, utari hafi y’umuryango wa Perezida Kagame ndetse wenda akamwibasira yamushumurijwe nk’uko FPR isanzwe ibigenza byari kumvikana ariko aha ho yarengereye.
Hashobora gukurikiraho iki?
Abashoboye kureba amashusho yafashwe nk’uko agaragara ku mushumi twashyize kuri iyi nyandiko ahagana haruguru, abandi bayobozi bari hafi ya Evode bari bumiwe, ku buryo nka Ministre w’ubuzima Diane Gashumba we yari yabuze aho akwirwa akagerageza gusa n’ushaka kugira icyo abwira Evode nko ntarengere ariko bikaba iby’ubusa.
Byabaye ngombwa Perezida wa Sena, Bernard Makuza ahagoboka akagerageza gukomakoma ngo arebe ko yasana ibyo Evode yari amaze kwangiza. Ndetse byagaragajwe n’amashyi menshi Makuza yahawe n’abari mu cyumba cy’inama.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko hari benshi mu bayobozi bamaze gusaba Evode Uwizeyimana gusaba imbabazi Perezida Kagame kuko yasebeje Leta ndetse akanazisaba Musenyeri Nzakamwita ku giti cye. Ariko hari amajwi menshi ahamya ko Evode ashobora guhita yirukanwa muri Guverinoma.
Marc Matabaro
Ikiganiro cya Perezida Kagame n’abanyamakuru: 16 Ukuboza 2016
Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide?
Uriya PHILBERT NSENGIMANA ibyo avuga ni amateshwa ntabwo numva icyo agamije yibeshyera :
1. Kubyerekeranye n’urwango avuga ngo yigishwaga rwo kwanga abatutsi, ntabwo ari byo na mba ni ikinyoma cyambaye ubusa :
– Iwabo mu rugo bari ababyeyi b’inyangamugayo. Se umubyara Bugingo Yozefu yayoboye Commune Gisovu imyaka 16 ( 1976-1992).Yayoboye iyo Komini neza ariko muri 1992 ntabwo yari akiyiyobora. Nta ruhare na mba yagize mu byabaye nti yari agikora no mu Gisovu. Sekuru ubyara Nyina witwaga Rwamuza yabaye umuvugabutumwa w’abadiventiste b’umunsi wa karindwi nyuma aza gutorerwa kuyobora Commune Kagangare ( yaje kuba Mwendo) mu matora ya 1960. Yayoboye Commune neza nta muntu yigeze ahohotera cyangwa yangira ubwoko bwe.
-Nyina umubyara yari umwarimukazi w’inyangamugayo nta we yangaga.
– Aho yakuriye akahiga amashuri abanza muri commune Gisovu nta batutsi bari bahatuye. Ama secteurs yari atuye mo abatutsi ni Gitabura, Muramba n’agace gato kagana Bisesero. Ariko nta batutsi bari batuye za secteurs Twumba , Gisovu , Ntarutagara n’izindi za ruguru. Kandi abanyeshuri bigaga hafi y’aho batuye nta mwana wazamukaga za Muramba cyangwa Gitabura ngo ajye kwiga Gisovu na Twumba. Murumva rero ko batari kumwigisha kwanga abatutsi kandi nta bo bigana. Ndiyumvisha ko n’iyo buzuzaga amoko ku ma fiches yabo batari bakeneye kubabwira ngo bahaguruke kuko bari bazi ko bose ari abahutu. Aho uruganda rw’icyayi na ISAR biziye mu Gisovu, abatutsi bazaga kuhakora . Bari amacuti ya se ndumva atari kwigisha umwana we kwanga amacuti ye basangira.
– Arangije amashuri abanza, Nsengimana Jean Philbert yagiye kwiga muri petit seminaire ya Nyundo. Iyo seminaire yari muri Diocèse ya Nyundo yayoborwaga n’umututsi w’i Gitarama Musenyeri Karibushi Wenceslas. Abayoboraga n’abigishaga muri iyo seminaire benshi bari abatutsi. Ndumva rero batari kwigisha kwangwa.
2. Ahubwo ndabona uriya musore ari gukina umukino nk’uwa Nkundiye ya Kabego. Ku ngoma ya Rwabugiri u Rwanda rwateye ku Ijdwi maze bica umwami w’abahavu witwaga Kabego ka Mwendo. Bakimara kumwica umuhungu we Nkundiye asaba umwami w’u Rwanda ko yamuhaka akamutwarira Ijdwi, barabimwemerera. Igihe bari mu Gitaramo Nkundiye yigamba ku bandi batware ko ahatswe neza kuri Rwabugiri. Nuko umuntu aramucyurira ati « ni byo koko uhatswe neza kuko uhakanywe n’ibishahu bya so ». Ni bwo Nkundiye agize agahinda bucya ajya kugumura Ijdwi . Niho havuye wa mugani ngo « incyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo ». Rwabugiri yaje kugaba yo igitero maze baramugota , ahunga agana ku Ibinja arohama hafi y’aho bita i Nyakarengo.
Uriya musore rero yahunze muri 1994 maze agera za Tingi Tingi, iwabo babacyurira ku ngufu i Kisangani barokotse ubwicanyi bwahakorewe. Bageze mu Rwanda se Joseph Bugingo baramufunga nta dossier agwa muri gereza.
Buriya rero Philbert ari gusaba imbabazi z’ibyo atakoze kugira ngo batabona ko yaba yararakajwe n’ibyo bakoreye umubyeyi we.
Naho ingengabitekerezo, kwanga abatutsi, .. nta byo mbona kwa Bugingo n’ikimenyimenyi uriya Philbert na barumuna be barongoye abatutsikazi bavuye hanze.
DHR
Ari Evode Uwizeyimana, ari Musenyeri Nzakamwita ni inde wavuze ukuri?
None se izo ngo zisenywa nande? Si agatsiko? Njyewe ubwanjye nibwiriwe n’abantu twiganye bari muri ubwo butegetsi ukuntu ruswa y’igitsina ivuze ubuhuha!
Bariya abagore benshi ubona muri buriya butegetsi baba bafite Afande wabajyanye ku Gitwe cy’Intare kwa Ngarambe François!
Ubwo urumva nawe rero uwagusabiye akazi kaguha mpatswenumugabo, facilité de crédit-maison n’ibindi utibagiwe n’agashahara gatubutse wamurutisha uwo mugabo wagukoye agendesha amakanya?
Igikurikiraho rero n’uko izo ngirwa bagore najya gutanga care kwa Afande, Seburingwene akaza gukubitwaho inzugi mu rukerera! Yakishyiramo akanyabugabo ngo aravuze ubwo escort ya nyiramama wanjye ihita imuraza brigade ngo yakoze ihohoterwa ryo mu ngo!
Hari n’abagore bakomeye mu cyama rero nabo bashakira udusore twiza imyanya ifatika! Ubwo utwo dusore natwo rero tuba twabaye udupfubuzi dore ko ngo abanywa birya binini bigabanya ubukana ngo bagira akayihayiho cyane!!!!!!
Ngaho ng’uko! Ubwo se abo bana babeshywa inkundo kandi nyamara imitima ya bagenzi babo iri mu ncura na sugar dadies urumva aho batakihorera arihe?
Urumva rero ko Evode kuzibya Musenyeli yarimo arwanira ishyaka Leta kuko Musenyeli yari atandukiriye agatera ibuye ku Karere!!!
Jean Bosco Ngendahimana
Dr Frank Habineza wa Green Party yashimiye Perezida Kagame
Dr Frank Habineza yatangaje ko azahatana mu matora y’umukuru w’igihugu!
Amakuru agera kuri The Rwandan na kanyarwanda.net kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016 aravuga ko ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije Green Party rimaze gutangaho Dr Frank Habineza nk’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017.
Ibyo byatangarijwe mu nama ya bureau politique y’ishyaka Green Party yabereye kuri Hotel Le Printemps ku Kimironko yari yatumiwemo n’abanyamakuru.
N’ubwo byari byitezwe ko Dr Frank Habineza azaherekeza Perezida Paul Kagame mu matora yo mu 2017, ntabwo byabujije Dr Frank Habineza guhaguruka agafata ijambo akishimira icyo kizere agiriwe n’ishyaka rye ndetse yemeje ko “AZATSINDA AMATORA”!!
Nabibutsa ko ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016 mu gihe inama y’umushyikirano yari irimbanije Dr Frank Habineza yatse ijambo ashimira Perezida Kagame anatanga n’ibitekerezo ku buryo imitegurire y’inama y’umushyikirano yanozwa kugira ngo ishobore gutanga umusaruro.
Amakuru acicikana i Kigali aravuga ko Dr Frank Habineza atari we wenyine uzabera Perezida Kagame umuherekeza (Best Man) ahubwo haravugwa na Madamu Christine Mukabunani…
Uyu mukino ubundi ukaba umenyerewe mu rwego rwo kugira ngo amahanga abone ko habayeho guhatana, Ubusanze amashyaka PL na PSD niyo yaherekezaga Perezida Kagame, reka tubyite guherekeza kuko ibizava mu matora ubu byaramenyekanye ndetse abakabya bavuga ko n’amajwi abakandida bazagira ubu yarangije gutegurwa. Ibi bigatera benshi kubifata nko kwikinisha(mastrubation) ndetse no kwangiza umutungo w’igihugu habazwe akayabo icyo kinamico gitwara tutibagiwe no gutesha umwanya abaturage bata akazi kabo bahatirwa kujya mu myiyamamazo ya Perezida Kagame no kubyukira ku murongo w’itora bazi neza ko amajwi yabo nta gaciro ahabwa iyo bagize amahirwe ntibatorerwe n’abayobozi b’ibanze.
Kuri Dr Habineza n’abandi baherekeza bo ntacyo bahomba kuko mu myirondoro yabo haziyongeramo ko bigeze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ibi ni ibintu biba bikenewe n’umuntu nka Dr Frank Habineza kugirango ashobore kugira icyubahiro mu mashyaka aharanira ibidukikije kw’isi hose ndetse n’abashobora kwikora ku mufuka bo muri ayo mashyaka yo mu bihugu by’i Burayi n’ahandi bakagira icyo batanga gitubutse bafite ikintu kigaragara behereyeho gifatika Dr Habineza aba baretse.
Ben Barugahare
Email: therwandan@ymail.com
LETA YA KAGAME YABA IZI NEZA IBYO IVUGA?
Ngo Papa (Vatican) nasabe imbabazi ku cyaha cya jenoside kubera ko yasabye imbabazi kw’ihohoterwa ry‘abana ryakozwe na bamwe mu bapadiri!
1. Sinshaka kujya mu kibazo ” Kiliziya Gatulika niki?” cyangwa, “Kiliziya Gatulika iba he”? Ubishaka yajya muri Vatican 11 Council Documents. Ni ngombwa gusobanukirwa icyo Kiliziya Gatulika iricyo mbere yuko tuvuga ibindi kuri iyi subject.
2. Kugirango ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika busabe imbabazi ku cyaha cyakozwe n’umupadiri, uwihayimana cyangwa umukirisitu usanzwe, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika bwagombye kuba bwaragize uruhare mu cyaha kivugwa. Urwo ruhare rushobora kuba mu buryo bwa vicarious liability cyangwa se mu buryo bw‘ubufatanyacyaha ( criminal liability).
3. Ese, umukoresha ( Kiliziya Gatulika) ashobara kuryozwa ( vicarious liability) ibyaha – bihanwa n’amategeko mpanabyaha by’umukozi; ibyaha umukozi yakoze ari mu kazi k’umukoresha?
Ubundi kirazira ko umukoresha abazwa ibyaha by’umukozi we. Ariko, hari situations eshatu ( exceptions) iyo imwe muri izo exceptions ibaye, umukoresha aryozwa ibyaha by’umukozi we ( vicarious liability). Kugirango umukoresha abazwe ibyaha bihanwa n‘amategeko mpanabyaha umukozi yakoze, kimwe mubikurikira kigomba kuba cyarabaye:
(a) Umukoresha ( Kiliziya Gatulika)agomba kuba yategetse umukozi we ( padiri) gukora icyaha aregwa, CYANGWA
(b) Ibikorwa bigize icyaha umukozi ( padiri) aregwa n’ibyo bikorwa bigize akazi umukozi (padiri) yahawe gukora.
CYANGWA
(c) Umukozi ( padiri) yakoze biriya byaha hagamijwe ko umukoresha ( Kiliziya Gatulika) abona inyungu. Kandi izo nyungu zigomba kuba zihura n’inyungu umukoresha yashakaga kubona igihe yahaga umukozi we (padiri) akazi yakoreyeho icyaha. Ibyo bikorwa ( ibyaha) umukozi ( padiri) yakoze bigomba kuba bifitanye isano n‘akazi umukoresha ( Kiliziya Gatulika) yahaye umukozi gukora.
Birumvikana ko ku cyaha cya jenoside bivugwa ko abapadiri bamwe bakoze, nta exception n‘imwe yatuma umukoresha ( diyoseze ) wa bariya bapadiri yabazwa kiriya cyaha gihanwa n’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko, abapadiri bakoze child abuse ku bana muri Amerika n‘ahandi, bo ibyaha bifitanye isano n’akazi bari bashinzwe gukora. Akazi ka padiri karimo counseling, gusiga amavuta matagatifu ku bantu, guha abantu amazi y’umugisha, gutanga penetensiya, etc. Ibyo byose bikorwa mu mwiherero, mu buryo bw‘ibanga. Iyo niyo environment biriya byaha by’urukoza isoni ku bana byakorewemo. Kandi, Kiliziya Gatulika ifite inyungu ko abantu bagana abapadiri mu mwiherero , mw’ibanga ngo babone amasakaramentu.
Ni ukuvuga ko hagati ya bariya bana na diyoseze, hariho fiduciary relationship. Kandi bariya bapadiri ( abakozi ba diyoseze) bakoresheje position yabo kubona advantages – kandi ku bana bato – bityo diyoseze ikaba itarakoze akazi kayo ka supervision yaba padiri bashinzwe abana bato kandi hari fiduciary relationship hagati y‘abana na diyoseze.
Kuvuga ngo abantu bishwe bahungiye kuri paruwasi/kwa padiri bityo Kiliziya Gatulika ikabibazwa, ntabwo bihagije. Kwa padiri ntabwo ari ikigo gishinzwe gucumbikira abantu kandi kwa padiri ntabwo hafite ibyangombwa bisabwa abantu bacumbikira abandi, harimo no gucungirwa umutekano. Akazi ka padiri nta nshingano zo gucumbikira abantu zirimo n’ubwo yaba ari mukaga yahahungira bitewe nuko yumva ko byamufasha. Nubwo umuntu uhunga akaga akariko kose atakumirwa kwinjira ahantu akeka ko hatekanye, uwakira umuntu uhunga akaga atagomba gusabwa gukora ibitangaza cyangwa gukora ibintu bidasanzwe.
Kubera izi mpamvu mvuze haruguru, kuvuga ngo Papa asabe imbabazi kuri jenoside kubera ko yazisabye ku bana bafashwe, ni ukuvanga amasaka n’amasakaramentu. Nta kuntu umuntu yasaba imbabazi ku cyaha atagizemo uruhare ku buryo bwa vicarious liability cyangwa criminal liability.
4. Ese, Kiliziya Gatulika yaba iregwa ubufatanyacyaha naba padiri bivugwa ko bakoze jenoside cyangwa se, Kiliziya Gatulika hari uburyo yagaragaye mu bwicanyi?
Ubundi, iyo bigaragaye ko umuntu yafashije undi gukora icyaha gihanwa n’amategeko mpanabyaha, ( aiding and abetting or accessory), uyu muntu ahanwa nkaho we ubwe yakoze icyo cyaha uregwa yakoze bityo akaba yabihanirwa akanabiryozwa.
Kugirango umuntu ahamwe n’icyaha kitwa aiding and abetting ibyaha by’undi muntu, hagombye kuboneka ibimenyetso by’ibintu bikurikira:
(a) ko icyaha kivugwa koko cyakozwe
(b) uregwa gufasha uwakoze icyaha mu by‘ukuri yatanze itegeko ko icyaha gikorwa, yasabye ko icyaha gikorwa
(c)uregwa gufasha uwakoze icyaha yagombye kuba yarafashije uregwa gukora icyaha abigambiriye kandi ashaka ko icyaha koko gikorwa.
Kandi,
(d) uregwa ubufatanyacyaha yakoze (b) na (c) mbere y’uko icyo cyaha gikorwa/kiba.
Iyo umuntu aregwa ubufatanyacyaha ( accessory), uwafashije mu cyaha arabihanirwa akaba yanatanga indishyi y‘akababaro. Kugirango ibi bibe, hagombye kugaragazwa ibimenyetso simusiga ko:
(a) umufatanyacyaha yari azi neza, adashidikanya ko, umuntu yafashaga yakoze icyo cyaha, kandi
(b) uwafashije yabikoze agambiriye kubuza ko uwakoze icyaha afatwa ngo ahanwe uko biteganywa n’amategeko.
Birumvikana ko Kiliziya Gatulika itafashije umuntu uwariwe wese mu cyaha kiswe jenoside yabaye mbere y‘uko kiriya cyaha gikorwa ( aiding and abetting) cyangwa nyuma y’icyaha (accessory).
Imanza z‘abapadri bakoze ibyaha bya child abuse, facts zabo ziratandukanye. Abayobozi ba bariya bapadiri bahamwe no gufasha abapadiri mu cyaha nyuma y’icyo cyaha ( accessory). Gute? Muri cases zose, diyioseze zamenyaga ko abapadri bahohoteraga bariya bana.
Akenshi, ubuyobozi bwa diyoseze icyo bwakoze ni uguhindurira bariya bapadiri bakabashyira ahandi cyangwa ubuyobozi bwa diyoceze bukavugana n‘imiryango y’abo bana hagamijwe ko babikira ibanga abo bapadiri. Nukuvuga ko diyoseze/Kiliziya Gatulika yagize uruhare muri biriya byaha by’ihohotera rya bariya bana. Kuba Papa yarasabye imbabazi kuri biriya byaha byo birumvikana.
Mu kwanzura:
Nta theory n‘imwe izwi mu mategeko ( mpanabyaha cyangwa mbonezamubano), ethics, morality cyangwa criminal justice yashingirwaho kubwira Kiliziya Gatulika gusaba imbabazi ku cyaha cya jenoside. Kuba Papa yarasabye imbabazi ku byaha byakozwe na bamwe mu bapadiri ku bana muri Amerika n’u Burayi, ntaho bihuriye na case ya “jenoside” ivugwa mu Rwanda. Na none, Leta ya Kagame iravanga amasaka n’amasakaramentu.
Prof. Charles Kambanda
U Rwanda ni urw’Abanyarwanda cyangwa ni urw’Intore za FPR?!
Abantu bakomeje kwibaza impamvu ibihugu bitari u Rwanda, hakubiyemo n’ibyo mu karere biha Padiri NAHIMANA Thomas ibyangombwa by’inzira, nyamara u Rwanda, cyo gihugu cye kavukire, rukabimwima.
By’umwihariko, abatari basanzwe bakurikiranira hafi gahunda z’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda bagaragaje ko bifuza kumenya icyatumye leta y’u Rwanda igeza n’aho itegeka ko abuzwa kugera mu Rwanda akoreshe visa yahawe n’igihugu cya Kenya. Ikigaragara, kuri leta ya FPR, ubunyarwanda ni umwihariko w’intore butore zayo n’abo zishimye kubutiza. Abayinenga bo, abo itashyize muri gereza cyangwa ngo ibambure ubuzima, yabaciriye ishyanga.
Yanditswe na Seburanga Jean Leonard*
Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2016 ni bwo umunyamabanga mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda Padiri NAHIMANA Thomas yahagurutse ku kibuga cy’indege i Paris mu Bufaransa, maze yerekeza i Kigali anyunze Amsterdam na Nairobi. Mu buryo butari bwitezwe, ku munsi wakurikiyeho ubwo yari i Nairobi agiye kurira indege, abakozi ba kompanyi ya Kenya Airways yo nyir’indege yagombaga kumugeza i Kigali bamumenyesheje ko leta y’u Rwanda yari yatanze amabwiriza ko atemerewe kugera mu Rwanda, maze bamwangira kwinjira mu ndege.
Icyo cyemezo cyo gukumira umwenegihugu akabuzwa gutaha mu rwamubyaye cyababaje kandi cyamaganwa na benshi. Ariko hari na bake bagishyigikiye, cyane cyane abambari ba FPR; abo batanze impamvu zinyuranye, harimo iy’uko UMUNTU UJYANYWE MU RWANDA NO KUHAKORERA POLITIKI ATAKWEMERERWA KURUGERAMO AKORESHEJE VISA Y’UBUKERARUGENDO. Hifashishijwe uburyo bw’ibibazo n’ibisubizo, iyi nkuru iragaragaza ko iyi mpamvu nta shingiro ifite.
Mbese umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri wimwe ibyangombwa by’inzira bitangwa na leta y’u Rwanda, aramutse akoresheje amahirwe ahabwa no kuba afite ubundi bwenegihugu agamije kudasubika urugendo rwe rwo kujya mu Rwanda hari ikosa yaba akoze?
Oya rwose. Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri wimwe ibyangombwa by’inzira bitangwa na leta y’u Rwanda, ashobora gukoresha pasiporo ye yahawe n’igihugu cy’amahanga agasaba visa y’u Rwanda; kandi na yo atayihawe, byaba ari ikimenyetso cy’inyongera ko leta y’u Rwanda yaba igamije gutambamira urugendo rwe. Amaze kubona ko leta y’u Rwanda ntabushake ifite bwo kumushyirira visa muri pasiporo ye y’amahanga, ashobora kwitabaza Kenya cyangwa Uganda akayisaba kumuha visa y’ubukerarugendo mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (East African Community visa); ayihawe, ariko leta y’u Rwanda ikamwangira kwinjira mu gihugu cye ayikoresheje, ntibyaba bishaka kuvuga ko adafite ibyangombwa by’inzira byuzuye. Ahubwo byaba ari igihamya simusiga ko leta y’u Rwanda yamaramaje kumuheza ishyanga.
Uko ni ko Padiri NAHIMANA Thomas yabigenje. Nk’umunyarwanda usubiye iwabo ntiyari akeneye visa. Gusa kuko pasiporo ye yahawe na leta y’u Rwanda yari yararangije igihe yagenewe, kandi akaba yari yaramaze kumenyeshwa ko yari kuzahabwa pasiporo shya ari uko ageze mu Rwanda, yari akeneye urupapuro rw’inzira yari gukoresha mu rugendo rwe agana i Kigali. Uko bigaragara, urwo rupapuro Padiri NAHIMANA Thomas ntiyaruhawe, akaba ari yo mpamvu yahisemo gusaba iyo ambasade kumuha visa yo kwinjira mu Rwanda akoresheje pasiporo yahawe n’igihugu cy’u Bufaransa. Hari amakuru avuga ko iyo visa atarayihabwa kugeza magingo aya. Nyuma y’igihe kirekire ambasade y’u Rwanda imurerega, Padiri NAHIMANA Thomas yaje kwiyungura inama yo gusaba igihugu cya Kenya kumuha visa y’ubukerarugendo mu bihugu by’Afrika y’iburasirazuba, hakubiyemo n’u Rwanda. Icyo gihugu cyarayimuhaye kandi bidatinze arayikoresha, ari na yo yagenderagaho ubwo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016 yangirwaga kurira indege yari kumugeza mu Rwanda imuvanye i Nairobi.
Mbese umunyapolitiki winjiye mu Rwanda akoresheje visa y’ubukerarugendo y’umuryango w’ibihugu by’ Afrika y’iburasirazuba, yaba ashobora kuhakorera politiki?
Yego rwose. Umunyapolitiki winjiye mu Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo akoresheje pasiporo y’amahanga, aramutse anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, nk’uko bimeze kuri Padiri NAHIMANA Thomas, ashobora kuhakorera politiki nk’undi munyarwanda wese, hirengagijwe ko mu gihe yagarukaga mu gihugu yakoresheje urupapuro rw’inzira yahawe n’igihugu cy’amahanga na visa y’ubukerarugendo mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba yahawe na kimwe mu bihugu biwugize.
Uko ni ko Padiri NAHIMANA Thomas yateganyaga kubigenza. Kuba leta yaramwangiye kugera mu Rwanda ishingiye ku bwoko bwa visa yagenderagaho, ntibikwiye gufatwa nk’aho Padiri NAHIMANA Thomas yanyuranyije n’itegeko runaka. Ahubwo bikwiye gufatwa nk’uburyo –BUDAHWITSE– FPR yahisemo igamije gutambamira gahunda z’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda. N’iyo kandi haza kuba hariho itegeko ribuza umunyarwanda gukorera politiki mu Rwanda mu gihe yaba yahagarutse akoresheje pasiporo yahawe n’ikindi gihugu na visa y’ubukerarugendo, kubera ko byari kuba bikiri muri gahunda, ni ukuvuga bitarashyirwa mu bikorwa, leta y’u Rwanda nta mpamvu yari kuba ifite yo kubifata nk’ibyamaze kuba ngo ibe yabishingiraho ifata icyemezo cyo kumubuza kugera mu rwamubyaye. Ahubwo yagombaga gutegereza kugeza igihe agereye mu Rwanda ikareba niba koko ahakorera politiki nk’uko byari muri gahunda ze; atari ibyo, byari kuba ari wa muco wo guhana icyaha kitaraba. Ibiri amambu, Padiri NAHIMANA Thomas yari azi neza ko iryo tegeko ritariho.
Mbese ntibiri mu nshingano za leta y’u Rwanda n’ambasade zayo gufasha umunyarwanda wagirira ikibazo mu ngendo ze mu mahanga, by’umwihariko igihe yagira ikibazo arimo gutaha mu Rwanda?
Leta y’u Rwanda, ibinyujije kuri za ambasade zayo, ifite inshingano ikomeye yo gufasha umunyarwanda wagirira ikibazo mu mahanga, hakubiyemo no kumworohereza gusubira mu rwamubyaye, yaba avuga rumwe na yo cyangwa ari umwe mu bayinenga. Niba rero leta ya FPR yaranze kwakira Padiri NAHIMANA Thomas ku mpamvu z’uko ngo gusabira ahandi visa bitubahisha ambasade z’u Rwanda nk’uko hari uwigeze kubisobanura atyo, ikwiye gusobanura impamvu itari yaramuhaye urupapuro rw’inzira yo ubwayo, ibinyujije kuri ambasade y’u Rwanda i Paris. Yanasobanura impamvu, na nyuma y’aho ifatiye icyemezo cyo kumubuza kurira indege ya Kenya Airways yagombaga kumugeza i Kigali, itamwiseguyeho ku bw’icyo cyemezo cyamushoye mu gihombo kikanamukereza ngo inasabe ambasade y’u Rwanda i Nairobi kumwitaho mu gihe yamaze ku kibuga cy’indege i Nairobi no kumuha urupapuro rw’inzira rwari gutuma akomeza urugendo rwe agana i Kigali nta nkomyi.
Mbese mu Rwanda haba hari itegeko rivuga ko mu bihugu bibonekamo ambasade y’u Rwanda, nta munyarwanda wemerewe kuhasabira visa y’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba akoresheje pasiporo yahawe n’igihugu cy’amahanga?
Ubusanzwe, mu gihugu kigendera ku mategeko, umwanzuro wose w’umuyobozi ugira itegeko ushingiraho. Iyo ubutegetsi buriho mu Rwanda buba bugendera ku mategeko, uwatanze amabwiriza yo kubuza Padiri NAHIMANA Thomas kurira indege, yari no kumumenyesha mu nyandiko cyangwa mu bundi buryo –nabwo bwagombye kuba buteganywa n’itegeko– impamvu yamuvukije uburenganzira ahabwa n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba. Ibinyuranye n’ibyo, ibinyamakuru Igihe na Kigali Today mu nkuru zabyo zo ku ya 11 Ukuboza 2016 zitangaza ko Perezida Paul Kagame nawe ubwe yiyemereye ko bitari bikwiye ko Padiri NAHIMANA Thomas yangirwa kwinjira mu Rwanda. Ariko, kugeza ubu nta kimenyetso cyari cyaboneka cy’uko umukuru w’igihugu, yaba we ubwe cyangwa abinyujije ku bafasha be, yaba yarandikiye cyangwa yaraterefonnye Padiri NAHIMANA Thomas ngo amumenyeshe uko leta y’u Rwanda yiteguye gukosora amakosa yakoze no gucyaha abamukumiriye.1, 2
Kubera ko leta ya FPR yahisemo kutabigenza ityo, umuntu yakwibaza icyaba cyihishe inyuma y’icyemezo cyayo cyo gukumira Padiri NAHIMANA Thomas. Uko bigaragara, ku mpamvu za politiki, leta ya FPR ntiyari yiteguye kumwakira ku butaka bw’u Rwanda kuko imufata nk’umunyapolitiki w’umukeba ukunzwe na rubanda, ititeguye guhatana nawe mu matora.
Mbese ko Padiri NAHIMANA Thomas adatezuka kuri gahunda y’ishyaka ISHEMA yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, amaherezo FPR izava ku izima koko imureke atahe mu rwamubyaye?
Abantu batekerezaga ko ishyaka FPR ari ntakorwaho biboneye ko hari imivuno ya politiki ishobora kuriyobera. Padiri NAHIMANA Thomas n’ishyaka abereye umuyobozi berekanye ko ishyaka FPR rifite ubwoba. Ni koko, berekanye mu buryo bufatika ko nk’uko batahwemye kubyigisha “UBUTEGETSI BW’IGITUGU BUHIMWA NO KUBUTINYUKA”. Uko abantu barushaho gutinyuka ubutegetsi bwa FPR, ni ko burushaho guhinda umushyitsi. Amaherezo, ukwiyongera k’umubare w’ababutinyutse kuzatuma buva ku izima bureke abatavuga rumwe na bwo babyifuza batahe mu rwababyaye mu mudendezo. Erega u Rwanda ni urw’abanyarwanda!

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.
1Philbert Girinema, 11 Ukuboza 2016. Perezida Kagame ntiyiyumvisha impamvu Padiri Nahimana yangiwe kwinjira mu Rwanda. Byakuwe kuri: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ntiyiyumvisha-impamvu-padiri-nahimana-yangiwe-kwinjira-mu(accessed 12 December 2016);
2KT Editorial, 11 Ukuboza 2016. Nahimana ntiyari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu – Perezida Kagame. Byakuwe kuri: http://www.kigalitoday.com/amakuru/article/nahimana-ntiyari-akwiye-kubuzwa-kwinjira-mu-gihugu-perezida-kagame (accessed 12 December 2016).
Gatabazi arikoreza urusyo abana be
“ Njye ndi umukristu gatolika, ariko numvishije mu minsi ishize harasabwe imbabazi, mu bintu bijyanye n’uruhare rwa Kiliziya cyangwa rw’abantu bo muri Kiliziya gatolika bagiye bagira uruhare muri jenoside, ariko ntabwo humvikanyemo uruhare rwa institution, hakwiye kubaho kudufasha kugira ngo n’uyoboka, ayoboke Imana ariko na Institution arimo ibe yagaragaje responsability yagize, uruhare iba yaragize muri jenoside yakorewe abatutsi, babyumve ari i Roma ari no mu Rwanda bumve ko iyo nshingano bayifite”.
Aya ni amagambo ya Honorable Gatabazi mu Nama ya 14 y’Umushyikirano.
Gatabazi ndamuzi ni umukristu gatolika, ayobora umuryangoremezo w’abanyarushaki baba i Kigali. Uretse n’ibyo yigisha gatigisimu abana bitegura guhabwa Ukaristiya ya mbere, ni umukateshiste.
N’ubwo atazi gutekereza cyane mpamya ko Kiliziya ayizi, yayikuriyemo, yayizemo, ayifitemo ubutumwa. None se biriya avuga abikurahe?
- Gatabazi ni agakingirizo
Wagira ngo ukubaho ku urwego (institution) urwo arirwo rwose mu Rwanda kugomba kwisanisha na jenoside. Mbega ubwenge!Abakurikira ibyo mu Rwanda babona neza ko Gatabazi nta gishya yavuze. Ibyo yavuze ni ibyo CNLG ihora ivuga, ariko nayo isubiramo ibyo Kagame yavuze yongeye no gusubiramo muri iyi nama. Yibaza impamvu Kiliziya isaba imbabazi ahandi itaza kuzisaba no mu Rwanda igatanga n’indishyi.
Abazi uko Inkotanyi zikora bumva neza impamvu ari Gatabazi batumye (briefing) kubaza ikibazo. Gatabazi ni umuhutu wujuje ibyangombwa. Ubanze we na Bamporiki ubuhutu bwabo batabushidikanyaho nk’ubwa Ministri Philibert cyangwa ubwa Mureshyankwano ngo bafite ba nyina b’abatutsikazi. Gatabazi,uretse no kuba umuhutu ni umukiga wo muri “mbwenu”. Ni agakingirizo rero bashyize imbere ngo abaze ibya Kiliziya. None se ni we ubabajwe na jenoside yakorewe abatutsi kurusha Myr Rukamba? Ni we ubababajwe n’uko Kiliziya Gatolika bayirega kurusha abapadiri benshi tuzi b’Inkotanyi. Ari ibya Kiliziya ari iby’Inkotanyi arasubiramo ibyo bamutumye. Aravuga mara. Icyo arusha abandi ni ukuyoborwa n’inda isumba ubwenge. Bigatuma ibyo avuga bibura ubushishozi.
- Gatabazi areba kugarukira hepfo ya karuvati ye gusa
Ibyago igihugu cyacu cyagize ni abantu bareba hafi. Abantu batabanza gutekereza ku ngaruka z’ibyo bakora. Ni benshi bameze nka Gatabazi bishimira imbehe bahabwa n’Inkotanyi uyu munsi , bakavuga kandi bagakora ibyo biboneye batabona ingaruka bizagira ku banyarwanda. Gatabazi ntabona ko Inkotanyi zishaka amafaranga muri Kiliziya Gatolika. Ayo mafaranga azatangwa n’abakristu (abenshi ni abahutu), kugera no kubisekuruza nka bitanu. Kiliziya izubaka amazu y’abacitse ku icumu bataravuka, yishyure n’amashuri y’abana bataravuka, uko ibihe bihora bisimburana. Amaturo y’abakristu, udushinga abapadiri n’abandi bihayimana bakora hirya no hino mu gihugu tuzajya tubanza twishyure Ibuka mbere yo gushyigikira ibikorwa by’iyogezabutumwa. Umupadiri uzakererwa kwishyura bazamurega ingengabitekerezo ya jenoside.
Abakristu, abapadiri n’abandi bihayimana b’abacikacumu (Barimo ba Myr Rukamba) ntacyo bazahomba; bazaba abagenerwabikorwa b’izo ndishyi. Nta cyaha kirimo bazakomeza gusingiza Imana uko bisanzwe. Bene Gatabazi n’abazabakomokaho igihe cyose bazaba bakiri abakristu gatolika bazishyura izo ndishyi.
Gatabazi mu kureba kugarukira munsi ya karuvati ye, yibwira ko hari ibifaranga bizava i Roma bikaza kwishyura indishyi zizagenerwa Ibuka, igihe Kiliziya izatangira gutanga indishyi. Yibwira ko abazungu batekereza nkawe. Mu gihe Kagame, Dr Bizimana Jean Damascène na Myr Rukamba bari gukora umushinga uzatunga bene wabo, Gatabazi arasukangura ibyo bamutumye atazi ingaruka zabyo. Icyo atazi ni uko arimo agereka urusyo ku bana be n’abazabakomokaho, mu gihe we azaba yaratabarukanye umugayo no kurangwa n’ibitekerezo bigufi, kuko ni intore si imfura, abana be n’abazabakomokaho bazaba bibaza niba yari afite ubwonko mu mutwe cyangwa amajyane.
Musangwa Emmanuel
musangwae@yahoo.fr
Inkomoko y’insigamigani “Yihaye kuvodavoda”
Kuvuga ngo “Kanaka yihaye kuvodavoda” byaturutse ku mugabo witwaga Evode Uwizeyimana ku ngoma ya Paul Kagame ahayingayinga mu mpera z’umwaka wa 2016. Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yarigize akaraha kajyahe, yibwira ko afite ibisubizo by’ibibazo byose, ari inshyanutsi ndetse anavugira hejuru nk’inyombya kandi akanubahuka abantu bose, ataretse abamuruta, ibyo byose akabikora yitwaza imico mibi yabyirukanye yibwira ko igezweho.
Kuvodavoda ubundi byaturutse ku izina ry’uyu mugabo rya Gikirisitu yafashe abatizwa n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika kera akiri umwana ariryo Evode nyine (kuvodavoda). Evode Uwizeyimana rero yakuze ari umuhungu wirarira cyane, yibona ko arusha abantu bose ubwenge. Mu mikurire ye, yize amategeko. Nuko nyuma y’ahagana mu w’i 1994 ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi, uyu Evode Uwizeyimana yaje guhungira ibwotamasimbi kwa ba rutuku. Yarahageze rero nibwo yabonye ko ariwe kamara mu gushaka ibisubizo by’i byari byaragwiririye u Rwanda.
Mu mibereho ye aho i bwotamasimbi yabeshwagaho cyane no gusebanya cyane cyane yigira umusesenguzi w’amategeko mpuzamahanga. Mu misesengurire ye, yagiraga imvugo yuzuye agasuzuguro kugeza ubwo yise abari abayobozi b’u Rwanda icyo gihe ko ari “agatsiko k’amabandi”. Yazengurutse amashyaka y’abanyarwanda aho ibwotamasimbi, maze arabacagagura si ukwanduranya yivayo arangije yitahira mu Rwanda.
Ageze mu Rwanda, mu buryo bwatunguye abo asanzeyo ndetse n’abo asize hanze, aza guhabwa umwanya ukomeye wo kuba umwe mu byegera bya Kagame wari utwaye icyo gihe. Yasanze mu Rwanda hari umuco wo kuganira wakundaga guhuza abanyarwanda baturutse imihanda yose y’isi. Uwo muhango wari wariswe “Inama y’umushyikirano” kandi wakundaga kuba cyane cyane mu kwezi k’Ukuboza kwa buri mwaka.
Mu nama ya mbere y’umushyikirano uwo mugabo yagiyemo, imico mibi ye ntiyamukundiye kuko yahavuye akoze ibara. Ubwo uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba witwaga Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita yafataga ijambo, yashimye ibyagezweho byose cyane cyane umutekano ku nkiko zose z’igihugu ariko avuga ko mu ngo (mu rugo) umutekano utari mwiza kandi ko ingaruka zagaragaye hagati y’abashakanye, ababyeyi bihekura, abana bicaga ababyeyi ndetse n’ayandi mahano anyuranye yagendaga yiyongera mu rubyiruko. Mu kwicisha bugufi kwinshi Musenyeri yarangije ijambo rye atanze igitekerezo cy’uko ibirindiro by’umutekano byamanurwa bikagera no mu ngo kandi n’abazigize bakabigiramo uruhare runini.
Mu gihe uwo muhango w’Umushyikirano wari utararangira, nyirakazihamagarira Evode Uwizeyimana yatse ijambo, bararimuha, maze ahaguruka yinanura ibitugu mu bwirasi bwinshi yari asanzwe azwiho. Nuko abari muri iyo nteko mbonekarimwe baratangira barongorerana mbese nk’aho bakavuze bati noneho uyu mwirasi agiye kuvuga iki.
Nuko nawe araterura ati “Murakoze Nyakubahwa kumpa ijambo, hari ikintu mvuga ku cyo bise ku gitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, igitekerezo kikwiye gusenywa”. Amaze kugisubiramo, avuga ko abanyarwanda bose batahaga mu ngo. Akomeza agerekaho ko yibaza impamvu Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo kandi we nta rugo yagiraga (muri icyo gihe abihaye Imana ntibemererwaga gushaka). Maze mu bwishongozi bwinshi Evode yongeraho ko yenda abantu babimubwira mu isakaramentu ryo kwicuza ibyaha bitaga Penetensiya. Mu bwenge buke yagiraga, yakomeje avuga ko nta hantu ku isi utabona ibibazo nk’ibyo Nzakamwita yari yavuze. Abivugana amakaka menshi ndetse anavangamo ururimi rwa ba rutuku, anaruvuga nabi (zero clime). Mu bari bicaye aho muri iyo ntego, barumiwe, bamwe bazunguza imitwe, abandi babura aho barigitira kubera kumirwa. Mu byababaje abaraho n’uko yahubutse akavuga ko Musenyeri atigeze atanga igitekerezo cy’ikibazo yavuze; Evode uwo yarangije agereranya Musenyeri, umusaza usheshe akanguhe wanganaga na Sekuru wa Evode, amugereranya n’umwana w’ingimbi ngo wari watanze igitekerezo mu buryo bwiza buruta ubwa Nzakamwita.
Abari aho bibajije niba noneho Evode yahanzweho, maze uwarukuriye iyo nteko witwaga Makuza amuca mu ijambo ashimangira ko igitekerezo cya Nzakamwita cyumvikanye kandi ko kireba umuryango nyarwanda. Maze amashyi ngo kacikaci. Makuza akomeza amukosora nuko Evode aho kubyumva neza arazurura bya cyane nk’uko byagaragaraga cyane mu mashusho y’ikoranabuhanga yari agezweho icyo gihe.
Bityo rero iyo umuntu ahubutse atazi ibyo arwana nabyo, atazi ikimuhatse, ari umwirarizi wa cyane, mu mivugire ye akayombera hejuru kurusha abandi, akibwira ko ariwe kamara… icyo gihe baravuga ngo yihaye kuvodavoda.
Rwanda Diaspora Global Network – RDGN: hatowe ubuyobozi bushya
Hamaze muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN gutorwa coordination committee:
Coordinator: Murenzi Daniel from Arusha
Vice: Tom Ntagozera from Danemark
Sec: Théophile Rwigimba from Canada
Communication and information : Uwodukunda Placide from China
Advisor : Catherine Muhimpundu from South Africa
Musenyeri Nzakamwita nawe yari akwiye kugawa
N’ubwo ntashyigikiye na busa ibyavuzwe na Evode Uwiringiyimana, umunyamabanga wa Leta muri MInisteri y’Ubutabera kuko byarimo agasuzuguro n’imvugo nyandagazi, ariko na Musenyeri Nzakamwita nawe yagombaga kugira ibyo agawaho mu mivugire ye.
Kuki nk’umuntu uhagarariye Kiliziya Gaturika atinyuka kuvuga ko mu Rwanda hose hari umutekano uretse mu ngo?
Si byo:
- Niba mu ngo nyinshi nta mutekano uhari bishatse kuvuga ko no mu gihugu nta mutekano uhari.
- Abantu batandukanye barapfa buri munsi abandi bagafungirwa ubusa, ese ibyo Musenyeri Nzakamwita byo ntabwo ajya abimenya?
- Inzara, ubushomeri, akarengane, guhunga byo ntabwo bigaragaza umutekano muke?
Mu gihe inama y’umushyikirano yavugaga ko mu gihugu hari umutekano ndetse ibikorwa byose bikitirirwa Perezida Kagame ndetse n’ibya baringa Perezida Kagame byageze aho bimutera isoni usaba ko abantu bagabanya kwiyemera bavuga ko ibintu bigenda neza.
Ikindi umuntu yakwibaza ni ukubera iki kiriya kibazo Musenyeri Nzakamwita yagiye kukivugira hariya kandi afite ahandi yakivugira kandi kikagera kuri benshi kandi afite uburyo buhagije bwo kugisobanura.
Ese umunsi FPR yabajijwe ibinyoma byayo Kiliziya Gaturika ntizisanga yaguye mu bufatanyacyaha?
Umunsi abaturage bazabaza Kiliziya impamvu itabavugiye igihe bamburwaga amasambu, igihe bicwaga n’inzara, igihe bakwaga imisanzu y’imirengera idasobanutse Kiliziya izavuga ko itabibonaga?
Mu gihe abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda basa nk’abapfukamye imbere ya FPR nta n’ubwo batinyuka gusaba ko bagenzi babo bishwe bahambwa mu cyubahiro muri za Diyosezi zabo.
Amabaruwa y’abepiskopi azwi nka Lettre pastorale yacishwagamo ubutumwa bwa Kiliziya ntacyandikwa yabaye nk’umugani. Bigaragare ko ari ugutinya kugongana na Leta yabashinja kurwanya gahunda zayo.
Tugarutse mu bibazo biri mu muryango byo Musenyeri Nzakamwita ntaho yabeshye ko ibibazo birigaragaza, nta minsi ishize kwa Perezida Kagame rwarashyaga naho Evode Uwizeyimana wibasiraga Musenyeri nawe urugo rwe rwasenyutse kera.
Martin Kamanzi
Dr Nkusi Yozefu arihe?
Imyaka ibaye 22 Inkotanyi zifashe ubutegetsi. Imyaka 22 ni myinshi. Havutse benshi hapfa benshi. Hari benshi bapfanye agahiri n’agahinda ko kutabona u Rwanda rusubiranye ubwigenge. Abenshi mu bagambaniye igihugu bari kwangara hirya no hino, babuze ayo bacira n’ayo bamira gusa ngo barashutswe.
Abandi Inkotanyi zaberetse ko nta mikino. Benshi batanze imisanzu ntizabarebeye izuba, abandi bakizwa n’amaguru, abasigaye mu gihugu ubu baricuza.
Bitera kwibaza iyo umuntu nka Kayumba Faustin Nyamwasa yivugiye ati sinumva icyo Habyalimana twamurushije, twamurwanirije iki ko na mbe na we. Ni benshi bicuza ibyabaye iyo babonye akaga abenshi mu banyarwanda barimo.
Mvuze Dr Nkusi Yozefu kuko mu minsi ishize yagerageje kuvuga. Tugiye kumva twumva ngo zamujyanye. Abo zajyanye muri iyi minsi ni benshi. Ibi byatumye nongera kwitegereza abanyapolitiki batavuga rumwe n’Inkotanyi dufite. Imigambi yabo ni iyihe?
Benshi muri bo wagira ngo ntibazi ibibazo by’abanyarwanda. Biba bisekeje kumva ishyaka rifite muri gahunda zibanze kurwanya igitugu cya Habyalimana hashize imyaka 22 apfuye. Harya abo bazatugeza he?
Abandi ni ugushaka kugaragara kuko ntakindi bakora. Barahari bahereye muri za 1990 babeshya. Bakoreraga Leta, bagakorera n’Inkotanyi. Inkotanyi zije bazifasha kubeshya. Diskuru bavuze n’uyu munsi umuntu yakongera akazumva.Inkotanyi ziberetse ko zitakibakeneye bati twarashutswe ariko nimureke dufatanye mbayobore tubohore igihugu. Kabiri ku mugabo. Utagira isoni we ntamwara.
Dr Nkusi rero yatumye nongera kwibaza kuri aba bavandimwe bahora boherezwa mu Rwanda. Bamwe bari baracecetse utamenya iyo baba, ukumva ngo bafashwe. Bibagiwe ko urugamba rugikomeza bajya kwihisha n’imiryango yabo none barabajyanye. Wenda bari bafite uburyo bwo kuvuga cyangwa kwandika ariko ntibabikora barihisha, kugeza umunsi babafatiye barabajyana ntanuvugije induru ngo abaze ibyabo. Byagombye kubera abandi isomo. Uko babajyana ugaceceka niko bazakumanukana. Ni muri ya gahunda yo kumara amazi mu ngunguru ukoresheje ikiyiko. Ntizihuga. Abandi bakoze uko bashoboye, baravuga barandika, ziza kubajyana ariko hari icyo bakoze.
None se aba banyapolitiki badashobora no kwandika itangazo hafashwe umuntu umwe ni bo bazarengera imbaga y’abanyarwanda ?
Niba badashobora kuvuga ubu bari hanze aho bishoboka bazavuga bageze mu Rwanda aho nta mikro bazaba bafite kandi bagenzurwa bikomeye? Aba ni bo bazarengera impunzi ziri muri mu mashyamba mu gihe n’ufashwe na polisi mu gihugu kigendera ku mategeko ntacyo bavuga. Ibi biranshisha.
Umunyapolitiki aragerageze gutaha ngo arebe ko haboneka ubundi buryo, akimwa inzira nibura ntibamagane ibyo bintu? Abanyarwanda bashaka kuzarengera ni abahe?
Iyo ndebye ibyo byose nibaza niba dufite koko abanyapolitiki bakunda u Rwanda n’abanyarwanda. Nkabona inzira ikiri ndende, dukenyere dukomeze.
Musangwa Emmanuel
musangwae@yahoo.fr
Sigaho Rugano uraroga abana
Rugano ntabwo nzi aho wize, ariko imyaka yawe yagombye kugufasha gushyira mu gaciro. Ukamenya ko rwose kuvuga ukuri ari indangagaciro ya mbere. Iyi ndangagaciro ni yo iha izindi agaciro. Kuko izisigaye zose n’iyo wazivuga mu magambo meza ate, n’iyo wazivuga mu mivugo myiza cyangwa ukazitondeka nk’ibisingizo kumwe kwa Rucagu, ntacyo zamara kuko zaba ari ibinyoma. Iyo igihugu cyose kubeshya kibigize umuco, abasaza bakabeshya, abasore bakabigana, abana bagakura bitiranya ikibi n’icyiza. ingaruka zabyo tuzazakiza amaboko yombi.
- Abafaransa bapfa iki n’Abanyarwanda?
Rugano wishakira igisubizo cy’ibibazo byacu mu Bafaransa kuko ubwacu ntitwiyoroheye. Birashoboka ko baba baragize uruhare ariko abakurambere bacu bavugaga ko usenya urwe umutiza umuhoro.
None se Rugano uzavuga ko Abafaransa aribo babigishije kubeshya bisigaye byarabaye indangamuntu ya kabiri nako ngo ni ugutekinika, ubwo ikinyoma kikaba “tekinike”. Burya n’iyo imbwa wayambika ikanzu ikomeza kuba imbwa.
Rugano rero reka kugoreka amateka. Bariya Bafaransa warondoye ntabwo kuba bava mu Bufaransa bibagira abanzi b’Abanyarwanda. Baje bafite ubutumwa n’ubu bugikomeza. Umva, ntibaje mu Rwanda gusa hari n’ahandi bagiye. Sinzi icyo bapfaga n’uRwanda (rutari rwakabayeho uko turuzi ubu). U Rwanda rwari rumeze uko rwari rumeze nta kidasanzwe cyarimo nk’uko ushaka kubyumvikanisha. Ntabwo muri Afrika yo hepfo y’Ubutayu bwa Sahara hari u Rwanda gusa, n’ikimenyimenyi babanje kubufatanya n’ibice by’ibindi bihugu: Nyanza Merdional, Rwanda-Urundi n’ibindi. Ibyo byabaye ejobundi kandi byanditse henshi. Buriya nta n’ubwo abaturage b’u Rwanda bageraga nibura kuri miliyoni imwe. U Rwanda rudasanzwe, Abafaransa baje bashaka urukurahe urukurahe? Ubwibone hano. Iyaba wari uziko n’uyu munsi Abafaransa benshi batazi urwo Rwanda uvuga aho ruherereye.
- Subiramo ubushakashatsi bwawe
Icyumweru cya Gihanga cyabayeho kuva ryari? Gihanga uwo yabayeho gihe ki? Urajya ufata imigani (mythes) ariyo urunda mu mitwe y’urubyiruko ngo uravuga amateka. Twubakire ubuzima bw’igihugu kuri migani(mythes).
Izo nka mwavugiraga ntizabaga mu Rwanda honyine. Si namwe mwazivugiraga gusa. Ikindi rero si n’ibyo kurata. Ukagira ngo kubyinira inka wabyita ubuhanga, ntuziko byerekana abantu bakiri inyuma mu mitekerereze (primitifs). Ubwabyo kubyinira inka ukazambika inigi ntubona ko ari uko twari tukiri inyuma. Guha agaciro inka kurusha abantu urabyita gutera imbere. Ubu Perezida Kagame tumushakire inka zijye ziyereka aho yagiye gusura abaturage?
- Kumena amaraso mu mateka yacu birimo
Kugira abakurambere bacu abamalayika sibyo bizavura ibibazo dufite. Rugano niba ugerageza gusoma amateka twagize abami b’abicanyi kabuhariwe bagombye kujya muri CPI. Mazimpaka mu busazi bwe yishe abanyarwanda benshi kugera no ku bana be. Rwabugiri wahoraga yasinze, yishe abo ashoboye. Ubwo u Rwanda rwari paradizo. Inkota y’Imbirima na Matovu uzi icyayikurikiye. Rwabugiri yarishe kugera no kuri base wabo. Wandusha kumenya niba Abafaransa baramuhaye imyitozo cyangwa bakamuha intwaro. Ndahamyako ku Rucunshu hatarimo Abafaransa. Nyamara haguye abanyarwanda benshi kongeraho abaguye mu bwicanyi bwakurikiyeho. Intambara za Basebya na Ndungutse ndemeza ko Abafaransa nta ntwaro batanze.
Rugano reka amateka yacu tuyakire uko ari. Ni ayacu abandi. Kuko Abanyarwanda birwa baraswa ngo bacitse polisi ntituzabeshyera Abanyamerika cyangwa Abongereza, ahubwo ni ugukunda amaraso kw’Abanyarwanda. Twishimira ko amaraso ameneka byarimba tugakoma amashyi. Ibyo ni ibya kera n’abazungu bataraza. Nitudakira iyo ndwara yo gukunda kumena amaraso si abazungu bazayidukiza. Wabonye aho bavuga kumena amaraso abantu bagakoma amashyi. Ukagira ngo abana bazakura batazi ko kwica ari byiza. Niba se umuyobozi yivugiye ko yabanza akakwica uragira ngo uwiba ahetse ntabwiriza uwo mu mugongo. Tuvuge ko na byo ari Abafaransa ko atanabivuga mu gifaransa.
- Rugano umuhanga mu mateka
Rugano ubushakashatsi mu mateka bugira uko bukorwa. Amateka ni ubumenyi (science), bufite umurongo n’inzira (méthode) bukoresha. Amateka ntabwo ari ukugerekeranya imikarago mu magambo meza ibyo n’imivugo. Si no gufata ibitekerezo by’abiru bari bashinzwe gucura no kurinda ingengabitekerezo y’ubwami ngo tubyite amateka.
Abiru hari ibyo bagiye bahimba, ibindi bakabikabiriza kugira ngo barinde ubwami kuko aribyo bari bashinzwe. Ntiwaterura inanga z’abacuranzi basingizaga umwami, ngo ugerekeho ibyivugo by’abarwanyi n’ibitekerezo by’abiru ngo ubyite amateka. Ntukihe rubanda batazagira ngo turi abaswa bigeze aho. Ibya “ Ndi umunyarwanda” byo nawe urabizi ko ari ingengabitekerezo y’ubutegetsi buriho, ni nk’uko benshi baririmbye “Umugambi n’umwe”. Nta gishya utubwira. Ariko birumvikana igihe.com ni uruganiriro nzi neza ko aho abahanga mu mateka bateraniye utahajyana uru rwenya rwawe . Jya uganirira ku gihe, impungenge ni uko biyobya abakiri bato.
Musangwa Emmanuel
musangwae@yahoo.fr
“ Umujinya mwiza” ; Tom Ndahiro nareke gukwiza amwiryane
Wa muhungu Kizito Mihigo, wacitse ku icumu rya jenoside, ubu akaba ari 1930, ni we wigeze kwiririmbira ati “Umujinya mwiza”. Ubanze iyo ndirimbo Tom Ndahiro atayizi.
- Tom Ndahiro umushakashatsi
Tom yiyita umushakashatsi ariko iyo usomye ibyo yandika wibaza niba ari byo koko ntumbaze ibyo ashakashakamo. Hagowe uwamwigishije uburyo bikorwa (méthodologie de recherche).
Nasomye ibyo yagezeho mu bushakashatsi bwe byerekeranye n’uruhare rwa Kiliziya muri jenoside bintera kwibaza, niba tuzagendera ku marangamutima y’abantu basazwe n’umujinya tukagira aho tugera mu kunga abanyarwanda. Inyandiko ye iragira iti :
“Abasenyeri gatolika mu Rwanda babanze kwisabira imbabazi mbere yo kuzisabira abandi”
Kimwe n’abandi batekereza nka we barashaka kuyobya Abanyarwanda. Sinirwa nongera kuvuga ku ruhare rwa Kiliziya n’uko rugomba gufatwa byarasobanuwe. Kereka abashaka ibindi bitari ukunga Abanyarwanda. Aba kenshi barangwa no kuvanga ibyiciro bareberamo.
Ntiwafata ubutumwa abepiskopi boherereje abakristu kugira ngo bubafashe mu nyigisho zitangwa ( message pastoral) ngo ubwitiranye n’ibirego bijya mu nkiko bakaburana hagatangwa n’indishyi.
Niba Tom yarasomye ubutumwa abepiskopi banditse nta rukiko cyangwa urundi rwego rw’ubuyobozi babwandikiye ngo avuge ko barusabye imbabazi. Nawe ubwe ntazo bamusabye ntazazibahe.N’abandi bose bihutiye kuvuga ko bidahagije ko ari intambwe ya mbere nta mbabazi Kiliziya yabasabye ni ukwitaba utaguhamagaye. Iriya mvugo yumvikana ku bakristu gatolika bajya mu misa ku cyumweru kuko nibo yari igenewe. Yewe na Perezida wa Republika niba yarabwumvise agomba kuba yarabwumviye mu misa. Kuba hari aho butasomwa, amatangazo mu Kiliziya afite uko atangwa. Kiliziya ifite uko yubatse ntitukavange.
Kuvuga ku butumwa butakugenewe byaba ari ukurengera, cyangwa kwiganirira bisanzwe (opinion). Kujya gusobanura cyangwa gushima ibiri muri ubu butumwa ni ukwitumiriza kubera inyungu, Abanyarwanda bose bamenye ko arizo mushaka kuri Kiliziya. Kuvuga ko Papa ariwe wagombye gusaba izo mbabazi ni ukutamenya imikorere ya Kiliziya, bakibwira ko ahari aribwo bazabaha menshi.
Ndumva twareba abagenewe ubutumwa kandi Kiliziya ifite uburyo ireba niba ubutumwa bwarageze kubo bugenewe. Sinzi niba Tom cyangwa n’abandi hari ubwo Kiliziya yabagize abagenzuzi, cyangwa ngo babe hari abakristu bahagarariye.
- Imbabazi nk’iza bihehe
Niba hari inyandiko zizwi zigaragaza uruhare rwa Kiliziya muri jenoside cyangwa ibindi bimenyetso nibayirege iburane, nitsindwa ihanwe. Aho guhora bigirwa igikangisho. Iyo nyandiko zihaba bari no kuyijyana mu Rukiko Arusha ikisobanura.
Tom ibaruwa ya Perraudin uvuga ko ihari wayifashe ukayisomera Abanyarwanda ukerekana aho ategura jenoside. Nuyibura uzambwire nyiguhe. Abantu bazi gutera igipindi baheza abantu mu kirere mu bintu bidafatika. Iyo bibaye urubanza werekana ibimenyetso. Niba bihari muba mwaramureze. Nimurege Institution yari ahagarariye iziregura.
Abapadiri n’abihayimana bagize uruhare muri jenoside ndahamya ko utatwerekana aho Kiliziya yabatumye. Ubwo babikoze ku giti cyabo mufite inkiko mwabareze bakaburana. Hari abafunze, numva n’abo muvuga mwabashyikiriza inkiko ntimukomeza kuvuga mu kigare. Ndumva ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha cyane icya jenoside, mu Rwanda butabuze.
Kiliziya muyirege mwerekane ibimenyetso nibwo twazunga abanyarwanda. Guhatira abantu gusaba imbababzi nta bimenyetso ni ukubangamira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda. Tuvuge se ko ari imbabazi mwayigiriye.
- Tom urabeshya Abanyarwanda
Reka mvuge kubyo wabeshyeye Papa Jean Paul II. Kuba Papa Jean Paul II yaravuze ko mu Rwanda hari ivanguramoko yasubizaga ikibazo yabajijwe n’urubyiruko ku wa 8 Nzeri 1990 kuri Stade Amahoro. Ntibivuze ko ryakorwaga na Kiliziya. Ndahamya ko n’ubu aje yavuga ko ryiyongeye. Uze gusoma neza urasanga yarashumangiraga ibyo abepiskopi bavuze. Ibindi sinzi aho ubivana dore ibyo yavuze:
Heureux les artisans de paix! A ce propos, vous avez demandé «Saint-Père, savez-vous que le racisme et le régionalisme font rage au Rwanda et même au sein de l’Eglise? Quel rôle assignez-vous à votre Eglise pour se convertir et dénoncer les injustices?».
Mes Frères les évêques rwandais ont abordé ce sujet dans leur Lettre pastorale: «Le Christ, notre unité». Avec eux, je vous dis:(…)
Hahirwa abubaka amahoro ! Kuri ibi, mwambajije « Nyirubutungane, muzi ko ivanguramoko n’irondakarere bica ibintu mu Rwanda ndetse no muri Kiliziya ?Ni uruhe ruhare mwashinga Kiliziya yanyu kugira ngo yivugurure kandi yamagane akarengane ? » (…)
Abavandimwe dusangiye ubwepiskopi bo mu Rwanda bavuze kuri iyo ngingo mu Ibaruwa yabo ya gishumba : « Kristu bumwe bwacu ». Hamwe nabo ndababwiye nti : (…..)
Aha werekanye ko wasomye Imvaho Nshya. Umuntu asomye yihuta yagira ngo ni umuntu w’umushakashatsi koko. Imvaho Nshya ni nde wabyanditsemo? Ni Tom. Bakubwiye ko uri umushakashatsi wumva inyandiko zawe barajya bazireberaho. Bano bahanga.Usigaje kutubwira ngo wabisomye muri Rushyashya. Gusoma ntibihagije haba no gusesengura ugashyira ibintu mu mwanya wabyo. Papa Jean Paul II abivuga hari benshi bari bahari n’ubu bakiriho. (Ku mugereka w’iyi nyandiko ndaguha ijambo rya Papa, kugira ngo ubutaha utazagira ngo ni wowe usoma wenyine bityo ureke ibinyoma)
- Myr Visenti Nsengiyumva
Hari ibyo yakoze cyangwa yavuze mu izina rya Kiliziya mwabyerekana. Ntukibwireko kuba yari umwepiskopi ibyo akoze byose biba ibya Kiliziya. Usomye ibyo Prof. Charles Kambanda aherutse kwandika wasobanukirwa ntuvangavange.
Reka mvuge ko ibyo wasomye muri iyo Kinyamateka yawe ari byo n’ubwo imisomere yawe ntayishira amakenga.
Rwose ibirego umurega umuntu wese arabona ari ugushakisha.
“Muri iki gihe igihugu kigiye kugendera ku mashyaka menshi, ni izihe nama Kiliziya yaha abakirisitu ngo bamenye uko bazabyifatamo? Kiliziya yo se izafata uwuhe murongo ko iyo urebye mu mateka ya mbere gato y’ubwigenge usanga yari ishyigikiye amashyaka yarimo rubanda nyamwinshi (PARMEHUTU, APROSOMA).”
Buriya uduhaye nk’inyandiko Kiliziya yari ishyigikiyemo aya mashyaka byadufasha. Ntibihagije ko wowe cyangwa uwo munyamakuru mubivuga ngo bihite biba ukuri. Birashoboka ko hari abapadiri n’abihayimana bari muri ayo mashyaka (uretse ko batabyemerewe), ariko hari n’abari muri UNAR na RADER. Ndemeza ko bose ntawari wahawe ubutumwa na Kiliziya muri ayo mashyaka. Ndumva amashyaka atagira ba omoniye. Abapadiri muri MDR babayemo muri MRND babayemo muri FPR barimo bafitemo n’imyanya. Ntugafate abanyamakosa ngo aribo utangaho urugero. Abenshi bajyayo rwihishwa kandi Kiliziya ifite uko ifata abapadiri barenze ku mategeko muri urwo rwego. Nta narimwe Tom azajya kwereka Kiliziya uko igomba gufata ibyemezo nk’uko ajya abyiyongoza muri Rushyashya. Nta tegegeko cyangwa inyigisho Kiliziya yajya gushaka muri Rushyashya ifite ibitabo bihagije kandi kugera uyu munsi birayihagije.
None se Kiliziya gufatanya na Leta byabaye icyaha ryari. Niba hari ibibi bafatanijemo byerekane. Mutange ikirego. Ubu se tuvugeko Myr Nzakamwita na Myr Rukamba bagiye mu nama y’umushyikirano gutanga ibitekerezo ari bibi kuko bafatanije na FPR.
“Muri izi ntambara abazifungiwe n’ubwo mwabasuye kenshi, bagaye uruhare rwa Kiliziya mu ifungurwa ryabo. Ntimwababwira umurimo wakozwe na Kiliziya Gatolika benshi batanigeze bamenya?”
Myr Visenti aho yabeshye simpabona. Kuko ntashinzwe guca imanza nibyo yerekana. Kuba yabita ibyitso cyangwa Inkotanyi ayo mazina niyo yakoreshwaga. Siwe wayabise.Yakoze ubutumwa bwe arabasura nk’imbabare nk’uko abivuga. Aho akababaro kabo katamureba simpabona.
“Inama na za raporo zimwe zivuga ko mu bihayimana borohereza abatutsi kwinjira muri iyo miryango, naho abahutu bakabaca intege. Ibyo byanditswe mu binyamakuru bimwe na bimwe. Ayo makosa niba yarabayeho yateye ingaruka zihe? Ese ubundi Kiliziya politiki y’iringaniza y’amoko iyibona ite, irarishyigikiye”?
Igisubizo yatanze ni cyo rwose ijana ku ijana. Ahubwo hamwe na we twibajije ikibitera cyaba kimwe mu byatugeza ku bumwe n’ubwiyunge. Ibi n’uyu munsi ni ko bimeze.
Iby’iringaniza byo tubyihorere. Ibihari birirengeje ububi.Umuntu wese uba mu Rwanda abona ukuri. Hari ibyo guhakana byakugora rwose, n’umwana w’igitambambuga yabibona.
Tuzahura ubutaha jya gushakisha ibindi binyoma n’umujinya wo kubyandika.
Kalimba Alfred
Rencontre de Jean Paul II avec les jeunes le 8 Septembre 1990 à Kigali