Ivarisi yanjye ntabwo nayifunguye ndakiteguye gutaha:Padiri Nahimana
Gutabaza cyangwa kwifashisha inshuti igihe ufite ikibazo gikomeye kandi kidasanzwe iwawe si ikosa, si no guseba nkuko benshi babyibeshyaho.
Leta y’uRwanda biragaragara ko idashoboye gukemura ikibazo cy’inzara idasanzwe ubu yugarije ibice byinshi by’igihugu kuburyo ubu ingarame(abitabye Imana bazize inzara)
zatangiye kuboneka.Ubu muri Bugesera nabonye ibinyamakuru bivuga ko hamaze kupfa abagera kuri bane.Ndibwira ko wa mu minisitiri muri perezidanse wavugaga ko ategereje ko abantu bapfa ngo yemere ko mu gihugu hari inzara ubu atakongera kubihakana.
Ubu mu gihugu hose haravugwa ubujura bw’imyaka iri mu mirima amatungo n’ibindi kuburyo nabyo byatangiye kuba intandaro y’umutekano muke,hamwe abayobozi cyane cyane abasirikare barimo gukemuza ikibazo kwica abafashwe bibye.Ubu twandika mu karere ka Rutsiro muri kino cyumweru gishize hamaze kwicwa abantu batatu ; bariri bishwe ngo bashinjwa kwiba Inka undi wakubishwe ejo kugeza ashizemo umwuka we ngo yazize ko yari yibye intama. Mu kare ka Rusizi naho hari umuturage umwe watemaguwe bivugwa ko yari agiye kwiba igitoki kubera inzara. Aha ntibivuze hatari n’abibira ingeso kuko ibi nabyo ntibura muri sosiyete.
Igihugu cyose ubu ikibazo kibakomereye ni inzara ivuza ubuhuha kuburyo harimo n’abari kurya ibitakariwe cyane cyane imyumbati iri guturuka ngo za Tanzaniya ariko bigaragara ko itatunganyijwe neza ku buryo hamwe na hamwe hari abo iri kwirenza . Ariko nta mahitamo rubanda ifite ubu ikiri imbere yabo aho kwicwa n’inzara yahitamo kwicwa n’ibyo yariye bitujuje ubuziranenge.Ibi kuri jye mbona ntaho bitaniye no kwiyahura.
Abaturage kandi nubwo ubu bari mu mazi abira kubera inzara yishwe Nzaramba nta nkunga ifatika barimo guhabwa cyane cyane imfashanyo z’ibiribwa ndetse uwanemeza ko imfashanyo zisa naho ari ntazo ntiyaba abeshye.
Abaturage bari banatanze igitekerezo ko inzara bafite bamwe bise “Nyobozi” ko yakemuka ari uko basubijwe ibishanga bambuwe na leta bagahingamo imbuto zera vuba zabaramira na cyane ko bemeza ko bataramburwa ibyo bishamga batigeze basonza mwene aka kageni ariko leta yararuciye irarumira.
Iki kibabzo bisa naho kimaze kurenga ubushobozi bwa leta y’uRwanda kuburyo jye numvaga leta yari ikwiye gutanga impuruza ku bagiraneza hanyuma abaturage bacu bagatabarwa kuruta gukomeza kwihagararaho nyamara abaturage bawe barimo gupfa ubibona bishwe n’umudari! Ndumva ibi ntawabitugayira nk’igihugu kuko nubundi nta mugayo uruta uwo kubona abaturage bawe barimo kwitaba Imana bazize kubura icyo bashyira munda.
Ingamba nazo zo guhangana n’ingaruka ziyo nzara n’ibibazo bihita bijyana nayo hagati mu baturage ndabona nabyo byakwiganwa ubushishozi kuko niba uwibye agomba kwicwa ibyo bisobanuye ko uwishwe yibye kanaka cyane cyane kubera inzara ubwo bisiga amakimbirane mu miryango nayo ashobora kubyara ibindi bibazo nyuma ari naho numva hashakishwa umuti mu gutabara abaturage hagakemurwa ikibazo nyamukuru gihari kuko cyakemura wenda bimwe mu bibazo bigishamikiraho.
Sinavuze no kukindi kirimo guhuhura ikibazo cy’ inzara n’ubundi iri hose mu gihugu kirimo na politiki zikorwa zikongera umubare w’abatagira akazi cyangwa n’abagafite bigasa naho bakora ariko ntihagire icyo bacyura mungo zabo ngo kiramire imiryango yabo aha navuga nk’amakoperative yuzuyemo ba Runyunyusi birirwa banyonga icyagatunze abanyamuryango,gufata imirimo yari itunze benshi ukayishyira mu mifukaka y’umuntu umwe cg akarwi k’abantu bake ubwo abandi bakisanga baroshywe mu bushomeri….
Ibi byose rero birasaba igisubizo kugirango bifashe rubanda guhangana n’iyi nzara karahabutaka yugarije igihugu.
Bayobozi rero ndibwirako mudakwiriye gukomeza gutsimbarara mu guhakana ibyazamuye imyotsi itagira ingano kuko ubu ntibigikunze ko bihishwa ahubwo nimutabare niba mufite uhushobozi niba kandi mufite ubudahagije mbona nta kinegu kirimo gutabariza abaturage bawe ukarokora ubuzima bwabo.
Boniface Twagilimana
Mu gihe U Burundi bushinja u Rwanda gushaka kwica Nyamitwe u Rwanda rwo rurabihakana
Nyuma y’igikorwa cyo kugerageza kwivugana umujyanama ushinzwe iby’itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Willy Nyamitwe, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkulikiye yashyize mu majwi igihugu cy’u Rwanda ko cyagize uruhare muri icyo gitero.
Yabitangaje mu kiganiro yahaye Radio Ijwi ry’Amerika:
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Colonel René Ngendahimana we arahakana yivuye inyuma ibyatangajwe n’u Burundi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika:
Igisubizo kuri Seburanga Jean Léonard: « Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose ».
Mpere kw’ifoto washyize kuri muriho.blogspot.be umbaza ibibazo: Iriya foto iriho jye na mugenzi wanjye Minisitiri Aloyiziya Inyumba turamukanya na perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Wenda waketse cyangwa se wibwiye ko iri buntere ipfunwe ushaka kuyikoresha nka intimidation, nka bullying strategy ariko wibeshye cyane.
Iriya foto ntingwa nabi habe na busa kuko inyibutsa Imberabose mugenzi wanjye Nyakwigendera Minisitiri Aloyiziya Inyumba twabanye muri guverinoma kuva muri Nyakanga 1994 kugeza muri Mutarama 2003. Twari twarahujwe twembi n’ibitekerezo bya politiki twari dusangiye/duhuriyeho byubakiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane, ubwihanganirane n’ubwubahane bikenewe hagati y’abatutsi n’abahutu we akaba yararangwaga no kuba imberabose y’umututsi jye nkaba imberabose y’umuhutu.
Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ku bumwe n’ubwiyunge mu 2000 i Kigali (nari nyirimo si inkuru mbarirano) Aloyiziya Inyuma icyo gihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) mw’ijambo rye yavugiye aho atanga raporo yagize ati: “Ikibazo cy’abahutu n’abatutsi mu Rwanda kirakomeye cyane, ni ingorabahizi, kuko abahutu bavuga ko ari abatutsi bagiteye bityo ko ari nabo bari bakwiye kukirangiza”.
Gutyo. Yashakaga ko tukijya mu mizi tukakirandura n’imizi yacyo kuva kw’iyicwa ry’Abami b’abahutu bishwe n’Abami b’abatutsi kugeza ubu. Kuva uwo munsi, FPR yahise imwikoma imuziza ko yakojeje agati aho atagombaga kugakoza nk’umututsikazi; ko atagomba kubusanya na propaganda narratives za FPR zivuga ko mu Rwanda nta moko akihaba ko ubumwe n’ubwiyunge ari munangi; ko rero abangamiye ingoma y’Abega, ko agomba kuyibisa. Ni uko byamugendekeye, Imana imwakire iteka mu bayo.
Icya kabiri: Urambajije uti: “nifuza kumenya niba uzi impamvu Boniface Twagirimana yiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta kandi agakomeza kuba mu Rwanda”. None se Padiri Nahimana ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, yari agiye kuba hehe? Si mu Rwanda se, nkuko Boniface Twagirimana ahaba! Kuki se urenga ku by’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta witwa Nahimana wari ugiye kuba mu Rwanda, uko kuba mu Rwanda ukabihakanira mugenzi we Boniface Twagirimana!
Uravuga ko “yiyita” umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta uhereye hehe? Ngaha aho Boniface Twagirimana afitiye ukuri aho avuga ubwirasi n’ubwiyemezi bwanyu ngo ni mwe banyapolitiki ba nyabo mu kutavuga rumwe na Leta abandi ari “ukubyiyita”.
Icya gatatu, Uti: “Nizera ko igisubizo uzampa kizatuma nsobanukirwa impamvu wahisemo gushyigikira ibyo Boniface Twagirimana avuga anenga Padiri Nahimana n’abari bamuherekeje ashingiye ku byamubayeho i Nairobi ubwo bageragezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda”.
Imwe mu ntego z’ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mbereye umwe mu bayobozi bakuru ni “gushakashaka, kuvuga no kuvugisha ukuri” kuko ibinyoma, kubeshya, kubeshyerana uburyarya n’ubuhendanyi ari byo bigejeje u Rwanda n’abanyarwanda aha habi buri wese ushaka kubona, abona.
Boniface Twagirimana yavugishije ukuri. Nta munyapolitiki n’utari umunyapolitiki usoma ibyanditse kuri murandasi (internet), wumva amaradiyo, wakurikiye Padiri Nahimana Thomas uyobowe ko ari umuntu w’umwirasi w’umwiyemezi. Ibyo ni ikimenyabose.
Niba Boniface yatoboye we akabivuga ukuri, akabivuga uko biri, nta nka yaciye amabere! Yari agiye mu Rwanda gukora politiki se ni we wa mbere wari ugiye yo? Dr. Niyitegeka Theoneste wari umuganga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wabaye uwambere mu kuva mu mahanga mu 2003 agiye gukorera politiki mu Rwanda aho yagiye agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda kuko ari uburenganzira bwe.
Kagame na FPR ye baramufunze muri gereza ubu amazemo imyaka 13. Wigeze wumva Padiri Nahimana mu byo avuga muri iyi minsi bisa no kwiyamamaza imburagihe hari aho avuga ku byabaye kuri mugenzi we w’umunyapolitiki Dr. Niyitegeka ngo nibura asabe ku mugaragaro ko yafungurwa?
Mu 2003 abanyarwanda Ntakirutinka Karoli na Bizimunugu Pasteur bashinze ishyaka ritavuga rumwe na FPR bise Parti Democratique du Renouveau PDR-UBUYANJA bagamije gukorera mu Rwanda politiki itandukanye n’iya FPR. Kagame na FPR ye bahise babata muri gereza 1930 imyaka 10 nyuma yayo ubu bakaba bafungiye mu ngo zabo badashobora no kujya hanze kwivuza kandi byitwa ngo barangije igihano cyabo cy’igifungo!
Wigeze wumva muri iyi minsi y’ukwiyamamaza imburagihe kwa Padiri Nahimana hari aho avuga aba banyarwanda b’abanyapolitiki nkawe ibyo bagerageje, n’urwo bapfuye na n’ubu bagipfa hariya i Kigali ngo asabe leta ya Kigali n’ubwo byaba symbolique gusa, ko bareka gufungirwa mu ngo zabo ?
Mu 2010, Ingabire Umuhoza Victoire Perezida wa Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) yagiye kwandikisha ishyaka rye no kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika kuko ari uburenganzi bwe na we. Kagame na FPR bamuta muri gereza 1930 bamukatira imyaka 15 y’igifungo cy’urugomo.
Mu magambo Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi avuga, hari aho wumvise asaba irekurwa ry’umunyapolitiki mugenzi we Victoire Ingabire? Mu 2015 Colonel Byabagamba Tom wari umuyobozi umukuru w’abasilikare barinda Perezida Kagame yarezwe n’ubushinjacyaha bwa gisilikare ko yavuze ngo “ abategetsi bo mu Rwanda ni abicanyi; ese bazunamura icumu ryari”.
Iri jambo rirakomeye, cyane cyane iyo rivuzwe n’umuntu nkuriya uzi byinshi wabonye byinshi. Colonel Byabagamba ntawabimutumye ngo abivuge, ni we wiyemeje kuba inyangamugayo yiyemeza kuvuga no kuvugisha ukuri ku byo azi, arakuvuga.
Wigeze wumva muri iyi minsi Padiri Nahimana amaze yiyamamaza muri politiki ye ya “mwambonye” hari icyo avuga ku butwari n’ubunyangamugayo bwa Colonel Tom Byabagamba wavuze ukuri akakuzira agakatirwa igifungo cy’urugomo cy’imyaka 20 ya gereza. Colonel Byabagamba yanze kuripfana ahitamo kurikocora, ariko Padiri Nahimana habe no gupfa kujijisha nibura ngo amubarire mu “bataripfana” be n’ubwo atari we!
Icya kane: Ikibazo cyawe ku bufatanye: Kizwi nawe ubwawe wivugiye/wanditse ko wanyumvise kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda mpamagarira/nshishikariza abantu UBUFATANYE. Na n’ubu ni ko bikimeze kuko biri mu mahame remezo y’ishyaka ryacu Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI rishyira imbere politiki yubakiye ku ndangagaciro z’ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane n’ubufatanye hagati y’abanyarwanda b’amoko yose kandi mu buryo nyakuri buri genuine butari ukuryaryana no kubeshyana.
Ntaho jyewe n’abo dukorana twigeze twivuga ibigwi ko twabibashije, ariko umugambi uracyari wawundi. Twe tuzi neza ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi nkuko abantu bakita kikaba n’igihugu cy’ibibazo miliyari na miliyari. Tuzi rero ko nta muntu umwe cyangwa agatsiko k’abantu kashobora gukemura biriya bibazo by’umurundo u Rwanda n’abanyarwanda bafite.
Twe uko tubibona, niba biriya bibazo byose bigomba gukemurwa mu nyungu z’abanyarwanda bose, kuki umuntu yajya kwikorera urwo rusyo wenyine aho kurwikorera arufatanije n’abandi niba inyungu zizavamo ziteganijwe kuba n’izabo bandi! Kuki! Niyo mpamvu twe turwanya politique de l’exclusion de l’autre iyo ari yo yose n’icyo yaba ishingiyeho cyose harimo na biriya mushingiraho ngo ni mwe kamara mu ibyo mwise nouvelle generation versus ancienne generation(abakiri bato/abasheshe akanguhe), mu bwenge bwanyu bwinshi cyane no kwiyemera kwanyu mukibagirwa ko namwe ari yo mugana, ariko cyane cyane mukibagirwa ko mu kinyarwanda cyanyu, cyacu twese, baca umugani ngo “UKIZE UBUSORE ARABUBAGIRA”.
Uri umwalimu muri Kaminuza uri n’umushakashatsi, nushaka kumenya byinshi kuri uyu mugani uzanage akajisho kuri Koreya ya Ruguru urebe uko iyobowe n’urungano rwanyu nyuma uzaba umbwira!
Icya gatanu, Uti: “Urugendo rwa Padiri Nahimana Thomas rwatumye iby’uko Kagame adashaka la vraie opposition mu Rwanda bigaragara kurushaho”. Ntabwo ari byo. Twari dusanzwe tubizi, ntawe bitagaragariye uretse mwebwe. N’abaturage bo mu Rwanda batagize amahirwe yo kugera mw’ishuli barabizi neza cyane.
Nkuko nabivuze haruguru, tuzi uko byagendekeye umunyapolitiki Dr. Niyitegeka Theoneste ufunze kuva 2003, uko byagendekeye abanyapolitiki Ntakirutinka na Bizimungu ubu bafungiye mu ngo zabo, uko byagendekeye Andrea Kagwa Rwisekera Perezida w’ishyaka Green Party wishwe n’aba DMI ba FPR bamukase umutwe, uko byagendekeye umunyapolitiki Victoire Ingabire Perezida wa FDU Inkingi wakatiwe imyaka y’igifungo cy’urugomo 15 ;
Uko umwaka ushize byagendekeye Colonel Tom Byabagamba wo muri FPR wagerageje kuzamura ijwi ritandukanye cyangwa se ribusanyije n’irya Kagame agakatirwa imyaka 20 y’igifungo cy’urugomo rw’ubutegetsi bubi bw’igitugu buri mu Rwanda. Kwiyongera kuri iyi liste ndende bihagije kwanyu, ni ukwiyamamaza imburagihe no gukora politiki ya “mwambonye ko ari jye ushoboye kurusha abandi” kandi murimo musubiramo iby’abandi bakoze.
Harakabaho Demokarasi mu Rwanda ishingiye ku mashyaka ya politiki n’amashyirahamwe yigenga atavuga rumwe na FPR na Leta yayo.
Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze ubumwe za Amerika talili ya 29/11/2016;
Dr. Gasana Anastase, Perezida w’Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo n’ubutegetsi bwacyo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk’uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; ntawica undi.
Ibaruwa ifunguye kuri Nyakubahwa Amb. Gasana Anastase
Nyakubahwa, maze gusoma ibyo watangarije ku rubuga DHR ku ya 26/11/2016 nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Facebook rwa nyakubahwa Me Innocent Twagiramungu,
nshimishijwe n’uko wemera ko Kagame adashaka abatavuga rumwe nawe mu gihugu cy’u Rwanda. Uko ni ukuri kudashikanywaho n’uwo ari wese ushyira mu gaciro.
Kubw’ibyo, niba uzabona ubu butumwa bwanjye nifuza kumenya niba uzi impamvu Boniface Twagirimana yiyita umunyapoliki utavuga rumwe na leta kandi agakomeza kuba mu Rwanda. Mbese byafatwa ko yiyemera cyangwa ko afite ubutwari asumbije abandi? Keretse ahubwo niba nyakubahwa Boniface Twagirimana, ushyigikiye, ari ku isiri na FPR! Biramutse ari uko bimeze yaba yaratatiye igihango cya Madame Ingabire Victoire Umuhoza kandi mu gihe gikwiye yazabigayirwa. Nawe ntiwazabura kunengwa.
Nizera ko igisubizo uzampa kizatuma nsobanukirwa impamvu wahisemo gushyigikira ibyo nyakubahwa Boniface Twagirimana avuga anenga Padiri Nahimana Thomas n’abari bamuherekeje ashingiye ku byababereyeho i Nairobi ubwo bageragezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda.
Nanone nifuza kumenya niba ubufatanye ushyigikiye ari nka bwa bundi wahamagariraga abantu kuri radio Ijwi rya Rubanda ubashishikariza gufatanya na nyakubahwa Prof. Dr. Rev. Mupenzi Jean de la Paix! Nanakenera kumenya umubare w’amashyaka ya opposition yashinzwe n’abanyarwanda umaze kwifatanya na yo n’ ibyo mwagezeho. Niba udafatanya nabo ubiterwa n’iki kandi uhera kuki ushyigikira abanenga Padiri Nahimana Thomas mu by’ imifatanyirize ye n’abandi?
Urugendo rwa Padiri Nahimana Thomas rwatumye iby’uko Kagame adashaka la vraie opposition mu Rwanda bigaragara kurushaho. None se, wowe ni iki wakoze cyangwa uteganya gukora gisumbye umuganda yatanze muri urwo rwego? Ku bashishikajwe n’ubufatanye hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, iki ni igihe cyo gushyigikira abataripfana. Si igihe cyo kubakina ku mubyimba no kubajora.
Sinasoza iyi baruwa nkwandikiye ntashimiye abayobozi b’amashyaka ya opposition bahisemo gushyikigikira abataripfana ku mugaragaro, batitaye ku byo batemeranywaho nabo.
Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo amahirwe angana.
Horana amahoro,
Seburanga Jean Leonard
Belgique
E-mail: seburanga@yahoo.fr

Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.
Kiliziya Gatolika irongeye (igice cya kabiri)
Ubushize nari natangiye inyandiko igira iti “ Kiliziya Gatolika irongeye“, ibyo byaje nyuma y’uko Kiliziya isohoye itangazo risaba imbabazi. Inyandiko yari igamije kwerekana uburyo
iyo witegereje amateka y’u Rwanda usanga Kiliziya ifite uruhare runini mu mahano yagiye aba ku banyarwanda. Mu gihe niteguraga kubagezaho igice gikurikiyeho Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imiyoborere yasohoye itangazo ryemeza ibyo natangiye kuvuga agira ati:
“Icya mbere, nk’uko basaba imbabazi ku ruhande rw’abantu bamwe batanavugwa amazina, abepisikopi basa n’abashaka ahubwo gukura Kiliziya muri ibyo bintu, ku ruhare urwo arirwo rwose yaba yaragize muri Jenoside. Ibimenyetso bigaragara mu mateka binyuranya n’ibyo.’’
Ni ukuvuga imbabazi za nyirarureshwa, zirengagiza byinshi biboneka mu mateka. Imbabazi zongera amacakubiri mu banyarwanda aho kuyavura. Imbabazi zivangura amoko aho kuyafasha kwiyunga. Ni mu gihe kandi ivanguramoko rikomeye riri kandi rikomoka muri Kiliziya Gatolika.
Dukomeze ibyo nababwiraga ubushize.
- Nyuma y’ubwigenge
Aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, Kiliziya ntiyarebye kure ngo yamagane akarengane. None se iyo Inyenzi zateraga abandi bagakomeza bakamamaza Inkuru Nziza uko bisanzwe birengagije ko hari abanyarwanda benshi bari hanze bumvaga batubakira ku musenyi. Kuki nta hantu tubona ubutumwa bwa Kiliziya buvuga kuri izo mpunzi?
N’ubwo mu bahunze harimo abakristu gatolika benshi abayoboraga Kiliziya mu Rwanda ntibabakurikiranye ngo bamenye uko babayeho. Yemwe n’abapadiri bahunze benshi bamaze igihe barabuze uburenganzira bwo kwita ku bo bahunganye. Intama zirazimira ugakora nkaho ntacyabaye. Ushaka kumenya impamvu Inkotanyi nyinshi zanga Kiliziya, zikaba mu yandi madini yahera aha akabyumva. Bake bakomeje umutsi ariko abenshi bibajije icyo iyo Kiliziya yabamariye mu kaga barimo.
Ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyalimana Kiliziya na Leta bafatanye urunana babyina amahoro n’ubumwe by’abanyarwanda. Babeshya kuko hari igice cy’abanyarwanda cyari hanze.
Ku bijyanye n’amashuri n’imibereho, abatutsi benshi bahungiye mu Kiliziya kuko ari ho bisanzuraga. Icyo gihe abapadiri benshi bari abatutsi. Kiliziya Gatolika yazadusobanurira impamvu Seminari Nkuru yigeze icikamo ibice bibiri kimwe kikajya ku Nyundo ikindi kigasigara mu Nyakibanda. N’uburyo abafaratiri benshi b’abatutsi bahise bajya muri iyo Seminiari yo ku Nyundo.
Birazwi hari abapadiri b’abahutu benshi bahunze Diyosezi ya Nyundo. Abazi amateka ya Seminari ya Nyundo. Kuba Kanyarengwe Alexis yarabaye umuyobozi wa Seminari yo ku Nyundo byatwereka byinshi ku kibazo cy’amoko kiri muri Kiliziya imbere. Seminari zari zubakiye ku moko.
- Inkotanyi zitera zari zifitiye urwango Kiliziya
Kuva intambara itangiye mu 1990 kurasa umupadiri cyangwa undi wihayimana byari umukino ku Nkotanyi. Kuri bo Kiliziya yarabahemukiye. Mu gihe abenshi twumvaga kurasa abepiskopi batatu icyarimwe ari amahano; ku Nkotanyi ni umukino woroshye nta bushumba bababonagamo, bababonagamo abagome n’abagambanyi.
Kugira ngo zumvishe abakristu ba za Byumba ko ibya Kiliziya ari igipindi, ko batagombye kujya mu misa, zababwiraga ko Imana zayirasiye mu Kaniga ( Uba ukinjira mu Rwanda uva Uganda ruguru yo Ku Murindi wa Byumba). Ni ukuvuga ko bayirashe urugamba rugitangira.
Ndibuka umusirikare mukuru w’Inkotanyi yatwicaje hasi atubaza aho twazindutse tujya. (twajyaga mu misa ya mbere); yaratubwiye ati “ Ariko abanyarwanda muzaba injiji kugeza ryari? Tubabwira ibintu biri “clear” (bisobanutse), bibazanira amajyambere ntimutwumve, ariko bariya birirwa bababwira ibintu biri “involved” (bidasobanutse, bicanze), murabitaba, mukanazinduka”.
Inkotanyi niyo myumvire zifite kuri Kiliziya Gatolika, ibindi ni diplomasi. N’iyo zose waziha amafishi ya batisimu ku ngufu nk’uko Myr Smaragde yayihaye Perezida Kagame ku ngufu, ntacyo bihindura, agahinda babayemo, umujinya barakaye kugira ngo batahe ntibyahanagurwa n’utwo duhenda bana ngo ni ifishi ya batisimu.
Mu biganiro byinshi byagiye bitangwa cyane cyane mu cyunamo uru rwango rwumvikanagamo. Abanyarwanda barabizi kandi barabibona.
Biracyaza
Emmanuel Musangwa
Abafite ubumenyi buhambaye mu by’ubukungu n’iterambere nimudusobanurire
Abafite ubumenyi buhambaye mu by’ubukungu n’iterambere ntimwadusobanurira uburyo ubu tubwirwa ko ubukungu buri gutera imbere cyane mu Rwanda nyamara:
– Ubukene bugaragarira amaso mu bice byose by’igihugu,
-Abenshi mu banyarwanda barwanira gushyirwa mu byiciro by’abatishoboye kandi koko wareba imibereho yabo ugasanga ntaho babeshya,
-Ubushomeri burushaho gutumbagira,
-Inzara itavana mu ruge Nzaramba,
-Ibiciro by’ibiribwa bikomeza kuzamuka,
– Ifaranga ry’uRwanda rikomeje guta agaciro,
-Kwishyura inguzanyo zatswe amabanki bigoranye kuburyo ubu cyamunara hirya no hino zivuza ubuhuha,
-Ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi,imihanda… bikiri bike cyane nibihari hamwe bikaba ari imboneka rimwe kandi bihenze cyane….
Hejuru yibi byose n’ibindi ntarondoye ubu turizezwa ko mu myaka 13 iri mbere nta munyarwanda numwe wo kubara inkuru uzaba ukiri umukene daaa!
Ejo nibwo numvaga na ba badepite n’abasenateri barimo babaza minisitiri Kaboneka n’abandi bashinzwe iby’ubuhinzi bavuga bati “ko ibintu muza mukatubwira hano ko rwose ibintu bimeze neza ndetse rwose ko ari munange ko twe iyo tugiye kuri field(iyo hasi mu baturage) tuhasanga ibitandukanye nibyo mutubwira hano?”
Aha umuntu yakwibaza ati”ninde ubeshya undi ?Ni abayobozi babeshya inteko? Inteko niyo yibeshya cg nayo iba yigiza nkana?
Boniface Twagilimana
Ubutwari bw’abari n’abategarugori mu kurwanya akarengane
By’umwihariko nongeyegushima ubwitange ndetse n’ubutwari bikomeye b yagaragajwe n’abataripfana bo mw’ ishyaka ISHEMA. Kw’ itarikiya 22 Ugushyingo 2016, ubwo Padiri Thomas NAHIMANA, Madame KANSINGYE Claire, Kejo Skyler na Bwana Venant NKURUNZIZA biyemezaga gukora urugendo rurereru
basubira mu gihugu cyababyeye bagiye kwandikisha ishyaka ISHEMA kugirango Umukandida Padiri Thomas NAHIMAMA azabone uko yiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka 2017.Nubwo Leta y’ u Rwanda yaje muri Kenya aho bagombaga gufata indenge igombakubajyana SOBANURA MULI MAKE mu Rwanda, ntibyabaciye intege
By’ umwihariko, nshyigikiye bidasubirwaho ubutwari bwa Madamu Kasingye Claire Nadine wari ku rugamba hamwe n’uruhinja rw’amezi arindwi utaratinye kwiyemeza kujya guhangana n’ingomay’agatsiko iyobowe na Paul Kagame. Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu mubyeyi n’ uruhinga rwe yiyemeje gufata iyinzira itoroshye, aho byageze naho barara muri Transit, nyuma yaho Leta y’u Rwanda yari imaze kwangira Padiri NAHIMANA abo bari kumwe kwinjira mu ndege ibajyana I Kigali. Ubutwari bagaragaje ntawakwirengagiza ko ari igikorwa cy’indashyikirwa mu kwanga gucecekeshwa na Leta y’igitugu y’ u Rwanda rugeze ahakomeye; aho rutinya abari n’abategarugori nka Kansingye , biyemeje guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda kabone niyo byaba ngombwa ko batanga ubuzima bwabo.
Nemera ko wa mubare muniniw’abagore bari mu nteko bakunze kuvuga, bose baramutse bahagurukiye rimwe , bakavuganira abaturage hari byinshi byahinduka. Igitangaje kandi nakomeje kwibazaho ni ikijyanye n’ukuntu Leta y’uRwanda idahwema gushishikariza Abanyarwanda gutaha mu rwababyaye ariko ikaba yaranze ko Padiri NAHIMAMA Thomas nabo bari kumwe bataha mu Rwanda. Ibi bigaragaza ko Leta y’ uRwanda itazigera yemera nabusa Abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye n’iby’agatsiko kayobowe na KAGAME gafite ubwoba bw’umuntu wese ugereageza kuvuga ibitagenda neza mu nyungu z’abaturage. None kagaciro na ndumunyarwanda barata biri hehe? niba Umunyarwanda abuzwa kwinjira mu gihugu cya mubyaye?
Isomo rikomeye twakura muri urugendo rwa Padiri NAHIMANA Thomas, KANSINGYE Claire, Kejo Skyler na Venant NKURUNZIZA ni ukwiga uburyo abari n’abategarugori nabo bafata iyambere mu kwigobotora iyi ngomba y’agatsiko. Abari n’abategarugori turashoboye, kandi dufite ibitekerezo byagirira bagenzibacu akamaro. Bityo rero uyu ni umwanya mwiza wo kujya ahagaragara, tukarwanya akarengane aho kava kakagera.
Umusomyi wa The Rwandan
M.UWAMAHORO
BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !
Nyuma y’ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y’u Rwanda yasohoye ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA
no kwiyamamaza mu matora yegereje, ubu twatangiye ingendo zo kuganira n’abanyarwanda b’inzego zinyuranye kugira ngo dupange « gahunda yihutirwa kandi idasanzwe » yo guharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda ku gihugu cye.
Ejo kuwa kabiri taliki ya 29/11/2016 twasuye abo mu mujyi wa Bruxelles . Twari dufite ibikorwa bine kuri gahunda :
1.Twabanje gusuhuza impirimbanyi z’uburenganzira bwa kiremwamuntu zari kuri SIT-IN imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Buruseli. Twamaranye nk’isaha imwe . Batwakiriye neza , tuganira ku gikorwa cyiza bamaze imyaka irindwi yose bakora cyo gushinga ihema imbere y’Ambasade yacu y’i Buruseli , bamagana ihohoterwa rikabije Leta ikorera abaturage banyuranye. Ku mahema agize iyo SIT-IN handitse mu nyuguti zigaragara ngo « Au Rwanda le Droit est mort».
None se koko wa mugani, Leta ya FPR igeze aho isohora abantu mu ndege, igakuraho uburenganzira bwacu nk’abenegihugu bwo gutaha iwacu , murumva koko itaribagiwe burundu icyo « Le Droit » aricyo ?
2.Nyuma yo gusezera ku bari kuri SIT-IN byabaye ngombwa ko njya gusuhuza Ambasaderi Nduhungirehe, ngamije kumushyikiriza ubutumwa bwanditse twise « Declaration de Nairobi : Nous ne voulons pas la guerre, nous préférons rassembler pour moderniser le Rwanda ». Ariko iyo ngira amahirwe yo kumubona nifuzaga no kumubwiza « inani na rimwe » ko tugaya byimazeyo uko Leta ahagarariye yitwaye « mu kibazo cya Nayirobi ». Icyakora hari ikintu cyantangaje : ninjiye mu gipangu cya Ambasade nitwaje urupapuro gusa mu ntoki, nifitiye umutuzo mu mutima no ku mubiri. Ariko uko abagabo bari bahari babyitwayemo byanyeretse ko igihugu cyacu kigifite ibibazo bikomeye. Abagabo bankubise amaso barihinda, bahindura isura, babura aho bakwirwa, icyuya kirabarenga, birukira gufunga inzungi za Ambasade ngo ntabona uko ninjira ! Ubwo kandi nibwo batangiye kutubwira amagambo mabi, ngo ntaburenganzira dufite bwo kugeza ikirenge muri « Rwanda House » ! Tukitwa Abanyarwanda ariko ngo nta burenganzira bwo gukandagiza ikirenge iwacu! Byatumye mbwira abo basore batwukaga inabi , ari nako bagaragaza imijinya y’akataraboneka nti : ese aho mu Rwanda haracyaba IMFURA cyangwa zisigaye muri bitabo by’amateka gusa !
Twahise tuhava kuri Ambasade, twikomereza urugendo. Muri make kuri Ambasade twahamaze nk’iminota itageze kuri itatu. Ariko ubwoba nabonye mu maso y’abo bagabo bwanteye kwibaza, kubabara mu mutima no kubagirira impuhwe ! Abanyarwanda bazabaho bashyize umutima mu gitereko ryari koko ? Icyerekana ko abo bagabo (nyamara ngo ni abasilikari !) bari bafite ubwoba ni uko twapfuye kuhatirimura ikirenge, polisi y’ababiligi ihuruzwa by’igitaraganya ngo « Padiri Thomas agabye igitero muri Ambasade » !
Erega bararushywa n’ubusa, « ndi umunyarwanda », « turi abanyarwanda »! Nta leta n’imwe yo ku isi ishobora kubinyambura, kubitwambura ! Utubuza « kujya iwacu » niwe ufite icyaha kitazabura kugira ingaruka ku mateka y’igihugu cyacu. Kereka ako karengane gakosowe mu maguru mashya, abana bose b’u Rwanda bakiyumvamo ko bose bafite « amahirwe angana » ku gihugu cyabo. Politiki y’ivangurabanyarwanda icyuye igihe, ikwiye gusimburwa na politiki yo « Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne »!Mbabariye abatabona ko ibintu birimo guhinduka mu buryo bwihuse cyane kuko bashobora kuzasigara ku ruhu nk’ikirondwe….!
3.Nyuma yo gusura Ambasade, twagiye gutanga « Memo » yacu muri za Ambasade zinyuranye z’ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu Rwanda no mu Muryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Ubulayi (Union Européenne). Aho hose batwakiriye neza cyane…..aho tutakirwa ni iwacu gusa ! Biteye agahinda.
4.Nyuma y’ibyo twagiye ahantu hitwa mu GISAZA tuhahurira n’Abanyarwanda benshi bifuzaga ko tuganira . Nibwo bwambere naganiriye n’abanyarwanda banyuranye, numva agashyuhe keza kanzamutse mu mutima, niyumvamo ishema ridasanzwe ryo kuba mvuka muri abo bantu bafite umutima wa kimuntu, bifuriza u Rwanda amahoro n’iterambere rirambye kandi risangiwe. Ni ubwambere nicaranye n’abanyarwanda batuje, bavuga badakebaguzwa, bakampa icyizere ko hariho « ABAREVOLISIYONERI » nyakuri bifuza ko mu Rwanda habaho impinduka nziza, yubaka, ifasha rubanda kubaho bafite ishema ryo kwitwa abanyarwanda.
Muri icyo gitaramo cyabereye aho ku GISAZA hatanzwe ibitekerezo byinshi byiza. Muri byo , abanyarwanda twari kumwe baduhaye misiyo itoroshye yo « kugarura ku meza y’ibiganiro » umushinga wo guhamagaza « Inama RUKOKOMA ya opozisiyo nyarwanda yose ».
Mu by’ukuri icyo gitekerezo si gishya, cyagizwe n’abantu banyuranye ndetse amashyaka hafi ya yose yagize uko akigerageza. Natwe mu Ishema icyo gitekerezo twarakigize ndetse tugikoramo umushinga turawandika, tubara n’ikiguzi cy’ibyakenerwa. Muri uwo mushinga iyo nama twari twarayihaye akazina ka « LES ETATS GENERAUX DE L’OPPOSITION RWANDAISE » .
Ikigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n’ari hanze y’u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye impunzi z’Abanyarwanda, abanyamakuru, abahagarariye amadini….iyo nama yabera mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa.
Gusa rero kugira ngo iyo nama ishobore kubaho kandi igire icyo igeraho bisaba ubushobozi Abataripfana bonyine batibitseho bwo kugurira amatiki y’indege abatumirwa bose, kubarihira aho bacumbika no kubatunga, kuriha icyumba cy’inama….. Iyo nama yahuza abantu nibura 150 kandi ikamara iminsi itanu(5). Iyo nama yatumirwamo abahagarariye ibihugu bifite inyungu mu Rwanda kandi na Leta y’u Rwanda ntiyahezwa, ahubwo yahabwa ijambo. Muri iyo nama havugwa ibibazo byose by’ingenzi bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye….Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi. Turashishoza tugasanga nta muntu n’umwe wabona ko iyi nama ari igihombo keretse umwanzi w’Abanyarwanda wenyine.
Igikenewe muri iki gihe ni uko haboneka « Abaterankunga » b’iki gitekerezo bityo kigashobora gushyirwa mu bikorwa bidatinze. Niba wumva mu mutima wawe ko wifitemo ubushobozi bwo kugira icyo ubikoraho, wizarira, bitumenyeshe.
Umwanzuro
Igihe kirageze ngo poliki y’iterabwoba yahawe intebe mu Rwanda ihabwe akato bidasubirwaho . Leta y’u Rwanda niyugurure amarembo, abana bose b’u Rwanda biyumvemo ko bahabwe amahirwe angana. Amahoro azasakara i Rwanda.
« Imizi y’amacakubiri ni ukutagira ubwigenge… »(Kizito Mihigo)
Impinduka nziza ngiyi yaje kandi ntakigishoboye kuyihagarika….
Gusa nta wundi ubitubereyemo .
Twese hamwe tuzatsinda.
Padiri Thomas Nahimana
ISHEMA ry’ u Rwanda.
Bimwe mu byerekanywe n’ubutegetsi bwa President Kagame, ubwo bwangiraga Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be gutahuka mu gihugu cyabo u Rwanda.
Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, Padiri Thomas Nahimana na bamwe mubo bakorana mu buyobozi bukuru bw’ishyaka ISHEMA, bahagurutse i Paris muri France, mu mugambi bari bamaranye iminsi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Abo bari kumwe ni Bwana Chaste Gahunde, Madame Nadine Claire Kasinge n’umwana w’amezi 7 witwa Kejo Skyler, ndetse na Bwana Vénant Nkurunziza.
Iyi nkuru yababaje abanyarwanda aho bari hose ku isi, cyane cyane mu Rwanda, ubwo abantu benshi bavugaga ko noneho aho bigeze President Kagame agomba kuva ku butegetsi, byanze bikunze, maze akareka abanyarwanda bakishyiriraho umukuru w’igihugu bashaka.
Abanyarwanda n’abanyamahanga, batangajwe n’uko Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be, baje kwimwa uburenganzira bwo kwinjira mu ndege yagombaga kubavana i Nairobi muri Kenya, ibajyana i Kigali mu Rwanda, ubwo babwirwaga n’abakozi ba Kenya Airways ko bahawe amabwiriza na leta ya President Kagame yo kutajyana Padiri Thomas na bagenzi be mu Rwanda ! Aho i Nairobi, bahageze bagomba guhindura indege yari ibavanye muri France, kugirango bafate indi, nk’uko bijya bigenda mu ngendo z’indege.
Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe bimwe mubyo kwangira Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu Rwanda byerekanye. Ibyo ni uko President Kagame atinya Padiri Thomas Nahimana; kuba mu Rwanda nta democracy ihari; kuba President Kagame azi ko adakunzwe n’abanyarwanda; kuba nta butabera buba mu Rwanda; imvugo ya leta yo gucyura impunzi ni ikinyoma, President Kagame yibye abanyarwanda ubuyobozi bw’igihugu; ndetse n’uko gusimburana ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro bidashoboka.
Président Kagame atinya cyane Padiri Thomas Nahimana!
Biratangaje kubona umuntu nka Président Kagame, ufite abasirikare benshi cyane, ibifaru ndetse n’indege z’intambara, yanga ko Padiri Thomas Nahimana hamwe n’abantu batarenze 4 barimo n’umwana w’amezi 7 kwinjira mu Rwanda, kubera kubatinya, nta n’akabunda na kamwe nibura ka masotera bari bafite!
Nk’uko bimenyerewe mu Rwanda, abazi Président Kagame bavuga ko ari we wenyine, uba ashaka kuvugwa, akaba yifuza ko nta wundi muntu wavugwa! Bigaragarare rero ko yabonye abanyamakuru n’abandi bantu benshi bari biteguye kwakira Padiri Thomas Nahimana n’ikipe y’ishyaka ISHEMA yari ayoboye, maze ishyari rikamwica, agahitamo gutegeka ko Padiri Thomas yangirwa kwinjira mu Rwanda. Bivuga ko President Kagame, yatinye ko abanyarwanda bakwikundira Padiri Thomas Nahimana, bakaba bamugirira icyizere mu matora ya President wa Republika ataha yo muri 2017.
Amakuru ari mu Rwanda, ni uko abanyarwanda benshi bari biteguye kwakira Padiri Thomas Nahimana, banafite n’amatsiko menshi yo kwumva imigambi myiza abazaniye! ibi bikaba byaratewe n’igihe Padiri Thomas yatangazaga mu kinyamakuru “le Prophete”, ko ashaka kujya gukiza abanyarwanda ibibazo byinshi basigaranye, bishingiye ku nzara irikoroza mu gihugu muri kino gihe, n’ubukene, byose byazanywe na FPR Kagame, ibizi neza kandi ibishaka.
Kubona rero umuntu w’umugabo nka Président Kagame atinya undi mugabo nka Padiri Thomas Nahimana, kubera imigambi myiza yumvanye ishyaka rye ISHEMA, byonyine byagombye kuba impamvu yo gutuma President Kagame, agira isoni, akava mu nzira, maze Padiri Thomas Nahimana byagaragaye ko afitiwe icyizere n’abanyarwanda benshi, akayobora abanyarwanda, akabahumuriza, akabakiza inzara, agahinda na “genocides” za hato na hato za Kagame. Biratangaje kubona umuntu ukomeye nka President Kagame, yumva ko Padiri Thomas Nahimana ageze hafi aza mu gihugu, maze agatitira kurusha uwanyagiwe n’imvura y’itumba!!! Birenze urwenya, mba ndoga Data! Yoo! Ese burya niko asigaye ameze?!!!! Biratangaje pe!
Nta “democracy” iba mu Rwanda
Kuba leta ya Président Kagame yangiye Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be, kujya mu Rwanda, kugirango bandikishe ishyaka ryabo, maze bazanahatane mu matora yo mu mwaka utaha wa 2017, bigaragaje ko ibyo FPR yajyayaga ibeshya ko mu Rwanda hari democracy, nta yiriyo na nkeya!
Ubundi, ubutegetsi bwa leta ya FPR bwajyaga bubeshya abantu bose ko mu Rwanda hari democracy, none kuba yangiye Padiri Thomas kwinjira mu Rwanda, bihise bigaragaza ko nta democracy ihari, kuko bigaragara ko nta n’amashyaka atavuga rumwe na FPR ahaba. Bivuga ko amashyaka ahari, yose akorera mu kwaha kwa FPR! Umunyarwanda wo mu Rwanda nta burenganzira afite bwo kujya mu ishyaka ashatse (freedom of association). Muri make, nta “opposition” ihaba!
Hari abantu bavugaga ko buriya ishyaka ISHEMA rigiye gukomera amashyi Kagame na FPR, ariko kiriya gikorwa cyo kwangira bariya bayobozi bakuru b’ishyaka ISHEMA kwinjira mu gihugu cyabo nabo bafiteho uburenganzira, cyerekanye ko koko ishyaka ISHEMA ritari rijyanywe mu Rwanda no gukomera amashyi FPR nk’uko byari byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’iryo shyaka Madame Nadine Kasinge Claire, ubwo yavugaga ko badateganya gukorera mu kwaha kwa FPR. Ibyo yabitangaje, ubwo iryo shyaka ryatangazaga ku mugaragaro itariki yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
Mwibuke ko atari ubwa mbere President Kagame yanga “democracy”. Mu mwaka wa 2003, President Kagame ntiyari yatsinze amatora ya President wa Republika yabaye muri uwo mwaka! Ishyaka rye FPR ryaramwibiye amajwi, maze nta n’isoni batangaza ko President Kagame yabonye amajwi arenga 90%, kandi atari yabonye n’arenga 20%! Ikindi kandi, mwibuke ko mu matora ya President wa Republika yo muri 2010, nayo President Kagame atayatsinze! Icyo gihe bwo yari yabonye amajwi atanagera kuri 18%, n’ubwo na none abamwibiye bavuze ko yagize arenze 94%! Kuba nta matora yizewe (free and fair elections) aba mu Rwanda, ni imwe mu mpamvu zerekana ko mu Rwanda nta “democracy” ihaba.
President Kagame azi neza ko adakunzwe n’abanyarwanda.
Leta ya FPR yakunze kujya yemeza ko Président Kagame akunzwe n’abanyarwanda. Ariko icyagaragaye, ni uko ibyo ari ibinyoma byambaye ubusa. Ibi byakunze kuvugwa cyane, mu gihe havugwaga ko abanyarwanda batandukanye mu Rwanda imbere, bagiye bikorera ibiseke, abandi ibikarito, ngo byabaga byuzuyemo amabaruwa abanyarwanda babaga banditse, ngo basaba inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko itegeko nshinga ryahindurwa, ngo kugirango Président Kagame, akunde yiyamamarize manda ya 3, ndetse ngo azanasazire ku butegetsi !
Andi makuru ariko, yaje kujya yemeza ko ahubwo abanyarwanda ku bwabo batigeze n’umunsi n’umwe, bifuza ko President Kagame yategeka manda ya 3. Icyabaye, ngo ni uko ishyaka riri ku butegetsi ariryo FPR ryagiye rihatira ku ngufu abanyarwanda bo mu gihugu hagati, kwandika amabaruwa, ngo basaba ko President Kagame yakwiyamamariza manda ya 3; ibi bikaba aribyo byitwa gutekinika mu mvugo ya FPR, igezweho kino gihe.
Kuba rero, leta ya FPR yangiye Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu Rwanda kandi leta ya FPR Kagame yari yaramuhaye ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu, bigaragaza ko Président Kagame azi neza ko adakunzwe n’abanyarwanda bari mu gihugu, kuko ari we watanze itegeko ryo kubuza Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu Rwanda. Ibi bikaba ari ukugirango abanyarwanda bo mu gihugu hagati, bimwe amahirwe yo kujya kwiyumvira amatwara n’imigambi myiza banyotewe yagiye atangazwa n’ishyaka ISHEMA mu bihe bitandukanye. Ayo matwara ashingiye ku “Kwunga abenegihugu, kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne”. President Kagame azi neza ko iyo migabo n’imigambi ya Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka rye ISHEMA, ntaho ahuriye n’urwibutso rubi abanyarwanda bamufiteho, rushingiye kuri “genocides” zidashira, inzara, ubukene, n’agahinda karenze kamere batewe n’ingoma ye irambiranye! Bivuga ko Président Kagame atinya guhatana n’umuntu nka Padiri Thomas Nahimana, byamaze kugaragara ko akunzwe cyane n’abanyarwanda benshi, bifuza ko ari we uba President wa Republika y’u Rwanda guhera muri 2017.
Mu Rwanda nta butabera buhaba. (Impartial and independent justice)
Mu gihe umwe mu bakozi ba DMI, yabeshyaga ko ngo bashimira leta ya France kuba yaremeye kwoherereza u Rwanda Padiri Thomas Nahimana, uyu Padiri Thomas Nahimana we yahise abihakana, asobanura ko nta wamwohereje, ko ahubwo we yijyanye mu Rwanda, ndetse anongeraho ko adatinya ubutabera bw’u Rwanda. Yanongeyeho kandi ko yiteguye guhangana n’ibyo ari aribyo byose leta y’u Rwanda yirirwa imubeshyera ko yaba yarakoze, kuko byose ari ibinyoma.
Ikimenyerewe ni uko leta y’agatsiko ka President Kagame, ishishikazwa cyane no kubeshyera abanyarwanda batandukanye hirya no hino ku isi, ibyaha batakoze, noneho ikanishimira cyane kubakira, ngo kugirango ibacire imanza za ngondagonde, imenyereye gucira abantu, gusa kuko ari Abahutu. Nyamara ahubwo, ikirengagiza ko hari na bamwe mu Batutsi muri RPF, nabo baregwa kuba barakoze ibyaha ndengakamere, mu myaka aya za 1994, nkuko biherutse kwemezwa na Dr Thégène Rudasingwa, wahoze akorana bya hafi na President Kagame.
Mu gihe rero leta ya Kagame imaze iminsi yakira abantu batandukanye boherejwe n’ibihugu babagamo gucirwa imanza, igitangaje ni uko noneho na leta ya FPR ubwayo yiyerekaniye ko bwa butabera yajyaga ivuga ko ifite, ari ntabwo koko! Yerekanye ko ubutabera bwabo ari ngondagonde! None se, niba koko bari bafite ibyo bashinja Padiri Thomas Nahimana, kuki batamuretse ngo agere mu Rwanda, noneho bamucire izo manza bahora babeshya amahanga ko baca?! Ikigaragara ni uko ibyo FPR ivuga ko imurega nta n’aho binashingiye, kuko iyo biza kuba bifite ishingiro, baba bamuretse akinjira mu gihugu, maze nyine bakamucira izo manza! Bivuga mu yandi magambo ko Padiri Thomas Nahimana ari umwere.
Imvugo ya leta yo kuvuga ko abanyarwanda bayihunze batahuka ni ikinyoma.
Abantu biganjemo abanyamahanga, bagiye babeshywa na leta ya Président Kagame, ko bagiye bacyura impunzi z’abanyarwanda zahunze muri za 1994. Nyamara rero uko byagiye bigenda, ingabo za President Kagame zabaga zaragiye gucyura impunzi z’abanyarwanda muri Congo, zagiye zibikora ku ngufu, kuko nta mpunzi yabonye uko FPR yica, yigeze yifuza kuyigemurira, yibeshya ngo iratashye mu gihugu iyobora! Iyo abasilikare ba President Kagame bageraga mu mpunzi, icyo bakoraga cya mbere ni ukuzirasa urufaya rw’amasasu menshi, maze impunzi zikagwa hasi, zipfa ari nyinshi cyane! Noneho kubera ko wa mugani w’abanyarwanda “nta bapfira gushira”, bamwe bakarokoka, barushaho kuhungira kure, maze abandi ingabo za Kagame zikakabafata. Mubo zafataga, zakuragamo abagifite imbaraga, bagaragara cyangwa bigeze kwiha, cyangwa se basobanukiwe, maze zikabica. Noneho zarangiza, zigafata impunzi zibona ko zangiritse, zananutse, zirwaye cyane, babona ko n’ubundi zizapfa, maze bakaba arizo bacyura mu Rwanda. Ibi bikaba byari ukugirango abasirikare ba Kagame, bereke abazungu n’abanyamakuru ko bagiye gucyura no gutabara, kandi ahubwo bo barabwiraga izo mpunzi ko bazica abahutu kugeza isi ishize!
Kuba rero leta ya FPR yangiye Padiri Thomas Nahimana gutahuka mu Rwanda, kandi ari byo FPR yajyaga yirirwa ivuga ko abanyarwanda bose bahamagariwe gutaha mu Rwanda, bikagera n’aho ibeshya UNHCR ko igomba gushyira mu bikorwa “cessation clause”, kugirango impunzi zitahe, bigaragaye ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
President Kagame yibye abanyarwanda ubuyobozi bw’igihugu kuko yemera
Gusimburana ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro ntibishoboka mu Rwanda!
Nyuma y’aho Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be baburijwe n’ubutegetsi bwa Président Kagame gutahuka mu gihugu cyababyaye, abantu baribaza byinshi. Muri ibyo harimo kwibaza niba bishoboka ko abategetsi ku mwanya wa President wa Republika mu Rwanda, bashobora gusimburana mu mahoro. Ibi biraterwa n’ukuntu abayobozi b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, bifuzaga kujya mu Rwababyaye guharanira guhindura ibintu FPR yangije bashyize imbere ibiganiro, none leta ya FPR ikaba ibabujije kwinjira mu Rwanda. Wagirango rwose igihugu cyacu gifite umwaku muri urwo rwego, kuko kugeza uyu munsi, nta mukuru w’ u Rwanda wigeze asombura undi mu mahoro nk’uko bigenda ahandi henshi !
Ikibabaje, ni uko abayobozi b’u Rwanda b’iki gihe, nabo bazi ko gusimburana ku buyobozi bukuru bw’u Rwanda bitagiye biba mu mahoro, maze aho kugirango baharanire ko byajya noneho biba mu mahoro, usanga ahubwo na bo, bagaragaza ko utazabavana ku butegetsi, adakoresheje imbunda n’amasasu, atazigera agera ku butegetsi. N’ikimenyimenyi, President Kagame yagiye abyivugira inshuro zitari nke! None rero, bigaragare ko kiriya gikorwa cy’urukoza soni leta ya FPR yakoze, cyo kwangira Padiri Thomas kwinjira mu gihugu, cyagaragaje ko gusimburana ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro bikiri inzozi, n’ubwo ishyaka ISHEMA ryo ryari riherutse gutangaza ko ryo muri iki gihe ryahisemo gukoresha inzira y’ibiganiro, kugirango ibintu bihinduke mu Rwanda.
Ubwo biyemezaga kuva muri “transit” y’ikibuga cy’indege cya Nairobi muri Kenya, Padiri Thomas Nahimana yagize ati: “Aka gasuzuguro k’abayobozi bacu, ko gutuma twebwe nk’abanyarwanda tudashobora kwinjira iwacu, biratwibutsa ko hashize imyaka irenga makumyabiri n’ingahe, hari abafashe intwaro, kubera ko ubwo burenganzira bari barabubuze. None abongabo bafashe intwaro kugirango ubwo burenganzira babusubirane, biradutangaza rwose ko ari bo bagira batya, bagatangira kubuza ubwo burenganzira abandi ! Nkaba rwose mpamagarira abanyarwanda ngo icyo kibazo twicare tugitekerezeho, tukiganireho birambuye, tugihagurukire, dushake igisubizo.” Yongeyeho kandi ko, icyemezo bafashe nyuma y’ibyo, ko ahubwo aribwo we n’ishyaka ISHEMA, aribwo bagiye kwongera ibikorwa byo gushaka kujya mu Rwanda iwabo, mbere yo gusubira mu buhugu baje baturutsemo, akaba yanongeyeho basubiyeyo kugirango bongere bapange neza indi gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
Ese ubu noneho, umuntu yavuga ko President Kagame ari kubafasha kworoshya ibintu, cyangwa ahubwo arimo kubikomeza? Ikigaragara ni uko arimo kubikomeza. None se, u Rwanda ni akarima ka se wa President Kagame ari we Rutagambwa? Igisubizo ni oya. None abanyarwanda turagana he? Ahaa, Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!
Mu gusoza, nyuma ya biriya byose byagaragaye nyuma yo kwangira abayobozi b’ishyaka ISHEMA gutahuka mu gihugu cyabo, ikigaragara ni uko aho ibintu bigeze bikabije! Iyo umutegetsi ufite imbunda z’amoko yose, hamwe n’abasirikare batabarika nka President Kagame, yangiye umunyapolitiki udafite n’akabunda na kamwe gutahuka mu gihugu cye nk’uko yabikoreye Padiri Thomas Nahimana, amwangira guhiganwa na we mu matora y’umukuru w’igihugu kandi ari uburenganizra bwe, byerekana ko uwo mutegetsi ntacyo aba ari cyo mu gihugu! Ikindi kandi, byerekana ko biba bikwiye ko uwo mutegetsi aba agomba kuva mu nzira, maze abemewe na rubanda, bakaba aribo bonyine bayobora. Mu yandi magambo, President Kagame agomba kuvira mu nzira Padiri Thomas Nahimana, kuko yagaragaje ko yabonye ko abanyarwanda bikundira ya “revolution” itamena amaraso, Padiri Thomas Nahimana yakunze kwigisha ko ariyo nzira ikwiye muri iki gihe, kugirango abanyarwanda basezerere ubutegetsi bw’agatsiko ka President Paul Kagame. Erega n’ubundi, “nta gahora gahanze.” Kandi uretse n’ibyo, “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”. President Kagame yabishaka atabishaka, ubwoba asigaranye bwerekanye ko na we azi ko ntacyo ari cyo mu Rwanda. Bityo, akaba akwiye kwigirayo, agaha abanyarwanda amahoro yababujije, kuva mu myaka irenga 20 ishize, niba adashaka ko abanyarwanda barakara, maze bakamwereka inzira isohoka!
Abanyarwanda aho bari hose, bahise babona ko President Kagame ntaho ashingiye! Bityo rero, ibyiza ni ukumwamaganira kure, maze akigizwayo inzira zikigendwa, atari yongera gusubukura ku buryo bweruye, za “genocides” ze abanyarwanda twarambiwe.
Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.
Leta y’u Rwanda ngo igiye gukurikirana abafaransa ishinja Genocide
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwatangiye gukurikirana bamwe mu bari abayobozi muri Leta no muri Guverinoma y’Ubufaransa, bakekwaho uruhare muri Jenoside
Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yavuganye n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Rwanda Bwana Richard Muhumuza kandi Radio Ijwi ry’Amerika yavuganye n’umunyamategeko Innocent Twagiramungu asobanura uko abona iki kibazo mu rwego rw’amategeko.
Dr Joseph Nkusi washinze urubuga SHIKAMA afungiye muri Gereza ya Kimironko
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016, aravuga ko Dr Joseph Nkusi washinze urubuga SHIKAMA ubu afungiye muri Gereza ya Kimironko nyuma yo kwirukanwa n’abayobozi b’igihugu cya Norvège bamuganisha mu Rwanda.
Bimenyerewe ko abantu birukanwa n’ibihugu by’amahanga bakunze kwakirwa n’abanyamakuru uruhuri ndetse hakabaho n’ikimeze nk’iterabwoba no kwifotoza ku bashinze umutekano ba Leta y’u Rwanda ubwo baba batwaye aboherejwe n’ibihugu by’amahanga amaguru asa n’adakora hasi n’amapingu rugeretse.
Kuri Dr Nkusi siko byagenze yagejejwe mu Rwanda mu kintu gisa nk’ibanga rikomeye, amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Dr Nkusi yanagejejwe imbere y’ubucamanza, ubushinjacyaha bukamurega ibyaha bitandukanye birimo ngo no gusebya igihugu n’abayobozi bacyo.
Dr Nkusi wari waratse ubuhungiro mu guhugu cya Norvège bivugwa ko yimwe ubuhungiro kubera impamvu zidasobanutse neza ariko bamwe bakeka ko zishingiye kuri politiki y’ivanguraruhu no kurwanya abimukira ifitwe na bamwe mu bafata ibyemezo mu gihugu cya Norvège tutibagiwe ko na bamwe muri bo baba badasobanukiwe neza n’ikibazo cy’u Rwanda.
Kuba harabaye ibanga kuri iri jyanwa rya Dr nkusi bikekwa ko ari uburyo abafashe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda basa n’abumvikanyeho n’abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda induru z’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iharanira uburenganzira bw’impunzi muri Norvège.
Dr Nkusi yamenyekanye cyane kubera ikinyamakuru Shikama ndetse yagiye yumvikana kenshi kuri Radio BBC Gahuza Miryango asobanura ikibazo cy’intambara yo guhirika Perezida Kadhafi muri Libiya dore ko yize no muri icyo gihugu imyaka myinshi.
Dr Joseph Nkusi kandi yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ndetse aba n’umurwanashyaka w’imena w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda rya Padiri Thomas Nahimana mbere yo kurisezeramo.
Marc Matabaro
Email: therwandan@ymail.com
IBI KO BiCA AMARENGA BIHISHE IKI?
FPR yagumye gutangaza ko ifite amayeri igihumbi (1000)benshi ntitubyemere, abandi ntidusobanukirwe. Mbese ayo mayeri nayayigeza kuki? Ni ayahe?
Maze kwitegereza inzara iri guca ibintu mu gihugu, impfu za hato na hato, umubare munini w’abanyarwanda baborera mu magereza, umubare munini w’abanyarwanda baheze ishyanga, nasanze amayeri ya FPR ari ayo kuyifasha kwicira abanyarwanda kurwara nk’inda.
Reka duhere ku nzara iteye ubwoba mu rwatubyaye, abanyarwanda mu mpande z’igihugu havuyemo abacuramugambi bayo mayeri barashonje. Aho buri gace inzara bayihaye amazina.
Bamwe bayita (WARWAYE RYARI? )iri zina rikunda gukoreshwa mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo rikaba rikoreshwa kubera gutakaza ibiro kwa hato na hato kw’abanyarwanda kandi batarwaye.
Abandi bayita( KINGA METARIKE DUHURIRE MU GAHENEREZO )iri zina rikoreshwa n’abantu bo mu giturage, ubundi agahenerezo ni udusoko duto twafashaga abakene kubona ibya make kuko babiguraga ku mwandiko, byongeye kandi hajyagayo ibicuruzwa bitari byiza kuko ibyiza byajyaga ku masoko manini. Mu giturage umuntu ukingisha metalike yabarwaga nk’umuntu ukomeye bigatuma atarabarwaga mu bagombaga kujya guhahira mu gahenerezo. Ariko ubu nawe ya mayeri yaramurindimuye.
Abandi bayita (NTUNDATEHO ABUZUKURU) byo birumvikana ngo umusaza ushonje asiganya umuhungu we kugaburira abuzukuru be.
Abenshi bayita NZARAMBA bishatse kuvuga ko ntaherezo ryayo.
Ibi mbivuze nyuma yo kumva urusaku abaturage baturiye igishanga cya Muyumbu bamaze iminsi bafite. Ngo nyuma yo kunyagwa ubutaka bwabo bukegurirwa bamwe mu bayoboye impunzi z’abarundi kuza mu Rwanda, ntimumbaze niba ari ingororano. Insina zabo zaratemaguwe, ibishyimbo bararanduye, imboga n’ibigori bateye hejuru. Yewe ndetse ngo hari n’umuturage ugomba gusenyerwa ngo kuko ari mu mbago abo barundi biherewe na leta. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko nta ngurane bahabwa nk’uko amategeko abiteganya.
Tugiye kungingo ya kabiri yerekeranye n’impfu za hato na hato, ugirango u Rwanda rugiye kurangira nk’isabune. Ntabusobanuro bwinshi mbitangaho kuko benshi murabisobanukiwe.
Ibyerekeranye n’ibihome barundamo abanyarwanda ndumva nabyo ntawe utabizi kuko hari n’aho bapakira impinja zikaborera kwa Kabuga.
Abanyarwanda benshi bahejejwe ishyanga ntibemerewe gukandagiza ikirenge mu rwababyaye icyakora hatewe intambwe ngo imirambo yabamwe izajya iza mu Rwanda beneyo nibatabyemera tuyibe.
Nkaba narangiza mbaza nti ko kera iyo ibuye ryagaragaraga ritabaga ricyishe isuka? Nuko twe abanyarwanda tutabona?
Ntihagire untera ibuye.
Théophile Ntirutwa
UBUTUMIRE BWA KOMITE YO GUSHYIGIKIRA PADIRI NAHIMANA THOMAS (ISHAMI RY’U BUBILIGI)
Bavandimwe dusangiye ubwenegihugu,
Nshuti z’u Rwanda,
Byamaze kugaragarira bose ko leta y’u Rwanda ikomeje kubangamira nkana demokarasi no kwambura abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu mu mudendezo n’ubwo kugira ibitekerezo no kubitangariza rubanda ntakwishisha.
Dushingiye ku kuba ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016 Padiri NAHIMANA Thomas, umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA, akaba n’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017, n’ikipe yari ayoboye barimwe na guverinoma y’u Rwanda uburenganzira bwo gusubira mu rwababyaye, ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi bakabuzwa kurira indenge ya kompanyi ya Kenya Airways yagombaga kubageza i Kigali,
Twebwe, abagize komite ishinzwe guhuza ibikorwa byo gutera Padiri NAHIMANA Thomas ingabo mu bitugu, twateguye inama igamije guha abazayitabira uburyo bwo kwibonanira nawe akabasobanurira ibyamubayeho i Nairobi imbonankubone, akanabagezaho n’ingamba nshya afite.
Iyo nama izaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016 i Buruseli mu Bubiligi, Rue des Ailes no60, 1030 Schaerbeek, guhera 13h30 kugeza 16h00 (ntabwo ari kure ya Place Communale-Collignon. Ku bakoresha uburyo bwa transport en commun bashobora kuhagera bateze Tram 92, bakaviramo ahitwa EENENS; ugereranyije ni nko ku bilometero 2 uvuye kuri Metro Botanique).
Abazitabira iyo nama bazahabwa umwanya wo kubaza Padiri NAHIMANA Thomas ibibazo kuri gahunda ye yo kujya gukorera politiki mu Rwanda banahabwe umwanya wo gutanga inkunga yabo y’amikoro, buri wese uko ashoboye, hagamijwe kubaka inzira yo kwisubiza uburenganzira twambuwe n’ingoma ya Kagame, dore hashize igihe kirekire.
Padiri NAHIMANA Thomas ntatezuka ku cyemezo cye cyo gutaha mu Rwanda agamije kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017. Ni yo mpamvu komite y’abiyemeje kumutera ingabo mu bitugu ikomeje gukora ubukangurambaga kugirango haboneke amikoro yo kumufasha kugera kuri iyi intego.
« Demokarasi ntigira igiciro igira ikiguzi ».
Tubaye tubashimiye kutazahabura kwanyu,
Uhagarariye komite yo gushyigikira Padiri NAHIMANA Thomas
Joseph NAHAYO
Telefoni: 0496/768804
Ese koko Abasilikari b’Abafaransa bagize uruhare muri jenoside mu Rwanda?
Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais!
Iyi nyandiko nayikomoje ku gitekerezo Padiri Thomas Nahimana yatangaje mw’itangazamakuru cyerekeranye no gutumira inama Rukokoma yahuza abahagarariye abanyarwanda b’ingeri zose, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Mu gihe cy’amashyaka menshi mu Rwanda muri za 90 ubwo n’inkotanyi zari zirigutera u Rwanda zishaka gufata ubutegetsi, ijambo Rukokoma nibwo ryadutse rizanywe n’umunyapolitiki Faustin Twagiramungu. Uburyo ryasobanuwe cyangwa ryumvikanye icyo gihe nuko iyo Rukokoma yifuzwaga, yagombaga kwiga ku bibazo byose byari byugarije igihugu icyo gihe ikanerekana icyerekezo cy’ibisubizo byabyo byumvikanweyo na benshi.
Icyo abakukiranira hafi politiki nyarwanda kuva mur’ibyo bihe bazi, nuko iyo Rukokoma itigeze iba kugeza uyu munsi. Ibi bigasa nibigaragazako wenda cyangwa ni n’ukuri koko, ko mu banyapolitiki cyangwa n’abandi banyarwanda berekana ko bababajwe n’ibibazo by’igihugu, haba harimo abungukira mu kudakemura ibibazo bibangamira benshi. Ibi bikaba mu gihe abafite ingufu zituma ntagihinduka, bakomeza kuzikoresha, abapfa bose n’ibipfa byose bigakomeza gutikira ntacyo bikanga.
Ariko abapfa n’ibipfa ntibikwiye gukomeza. Niyo mpamvu nanjye nshyigikiye rwose iki gitekerezo cya Padiri Thomas Nahimana cy’inama yahuza abanyarwanda b’ingeri zose zishoboka, bahura bakaganira ku bibazo by’igihugu cyabo, bakabihera mu mizi kugeza uko bimeze mur’ibi bihe, noneho bakumvikana ku bisubazo bikwiye byanyura benshi. Mu mwanzuro, ndibuze gutanga uko mbona iyo nama yakorwa.
Rukokoma uko Padiri Thomas Nahimana ayivuga
Mu mutwe w’inyandiko ndibaza nti ni Rukokoma yifuzwa cyangwa ni Dialogue Inter-Rwandais. Dore uko Padiri Thomas Nahimana yatangaje iyo nama mu nyandiko yasohotse tariki 30/11/16 mu kinyamakuru therwandan. Aragira ati:
“Ikigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n’ari hanze y’u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye amadini, …. Iyo nama yabera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.”
Agakomeza agira ati:
“Muriyo nama havugwa ibibazo byose by’ingenzi bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye… Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi.”
Ibyo bibazo byakwigwa mu nama Rukokoma Padiri Thomas Nahimana yifuza ntabwo yabishyize ahagaragara neza mu buryo burambuye ngo abanyarwanda babimenye, wenda ngo bagire n’icyo babivugaho cyangwa banungure ibitekerezo abayijyamo, babereka bimwe mu bibazo n’ibisubizo bashobora kwibagirwa.
Igitekerezo cya Colonel Patrick Karegeya
Mu rwego rw’ibiganiro bikenewe hagati y’abanyarwanda, na Colonel Patrick Karegeya mw’izina ry’ishyaka RNC, mbere yuko prezida Paul Kagame amuhitana ku ya 01/01/2014, hari ibarwa yandikiye Mr. Douglas E. Coe uyobora The Fellowship yari yise “Guhagarika umutekano mucye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigali hakoreshejwe ibiganiro.”
Iyo barwa irasesengura imitegekere y’ubutegetsi bwa FPR na prezida Paul Kagame, ikanasaba ubufasha bwo gutegura ibiganiro byahuza abanyarwanda kugirango ibibazo biterwa n’iyo mitegekere itari myiza na busa bibonerwe umuti.
Hari nkaho iyo barwa igira iti:
“Urugero rw’ubwoba n’iterabwoba biganje mu Rwanda ntibituma abanyarwanda bashobora kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomereye igihugu ngo babe banabibonera ibisubizo.”
Mbere ya Padiri Thomas Nahimana na Colonel Patrick Karegeya, wenda n’abandi ntibuka, hari ibitekerezo, yewe n’inzego nyinshi zagerageje guhuza abanyarwanda kugirango baganire ku bibazo by’igihugu cyabo. Mur’ibyo bitekerezo, harimo na Dialogue Inter-Rwandais.
Dialogue Inter-Rwandais yo n’iki?
Igitekerezo cya Dialogue Inter-Rwandais cyakunze kuvugwaho cyane mu myaka icumi irengaho gato ishize ya nyuma ya 2000, ubwo amashyaka yari ari gukorera hanze y’igihugu yasaga najandajanda cyane (nubwo uko imyaka yakomeje kugenda, ayo mashyaka yagiye yikosora buhoro buhoro, ariko inzira ikaba nanone ikiri ndende).
Dialogue Inter-Rwandais yaje kongerwaho ko iri “Hautement Inclusif,” mu magambo ahinnye iza kwitwa DIRHI; ikaba yari igamije ibikurikira:
- Guha ijambo umunyarwanda ukandamijwe uruhari rugaragara mu miyoborere y’igihugu cye imubereye;
- Gufasha abanyarwanda gushyiraho inzego bitoreye zihamye, zizewe na bose zatuma hatongera kubaho impunzi cyangwa inyeshyamba zizikomokamo;
- Kubona ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’umutekano wa buri munyarwanda watuma bose babana mu mahoro, ndetse bagashobora no kubana n’ibihugu by’ibituranyi, cyane cyane Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Kubera ko iyo ubirebye neza usanga u Rwanda ruri nyirabayazana mu ntugunda ziri mu karere k’ibiyaga bigari.
Uwamenya kundusha aho igitekerezo cya DIRHI gihagaze muri ibi bihe yaba ashubije abashishikajwe n’imibanire mwiza hagati y’abanyarwanda ubwabo, ndetse no hagati y’igihugu cyabo n’amahanga.
Ntawavuga ku biganiro hagati y’abanyarwanda, maze ntagire icyo akomoza ku masezerano y’Arusha yasinywe hagati y’Inkotanyi na Leta y’u Rwanda kuya 04/08/1993.
Amasezerano y’Arusha
Hari abanyarwanda batari bake bemezako amasezerano y’Arusha hagati y’Inkotanyi na Leta y’u Rwanda kiriya gihe ari kimwe mu byatumye igihugu yewe n’akarere kose bigwa mu makuba muri 94, ndetse na nyuma yaho. Akaba yarakoreshejwe mu rwego rw’ubuhanga bwo kurwana intambara no kwigarurira ibihugu.
Icyagaragaye nuko amasezerano yagabanyaga ubutegetsi by’u Rwanda hagati y’abantu n’imitwe ya politiki na gisilikari batigeze batorwa n’abaturage. Bikumvikana rero ko abayungukiyemo, ari abari bahangayikishijwe no kugera ku butegetsi gusa, ntaho bahuriye n’inyungu z’abaturage uretse wenda mu magambo gusa.
Isomo aha rikaba ryaba gutandukanya abaharanira gutegeka u Rwanda byanze bikunze, n’abaturage batanga ubwo butegetsi dukurikije uko itegekonshinga ribivuga. Mu nama zaba ziteganyijwe, byaba ngombwako abaharanira gutegeka batakomatanya kwitwako bahagarariye abaturage, mu gihe batatoye n’abo ngo babahagararire. Inyungu z’abaturage zahagararirwa na sosiyete civile iba itagamije ubutegetsi. Bijyo n’amasezerano yashyirwaho umukono nyuma y’ibiganiro yatandukana, mu gihe abitwako batagamije gutegeka, bagira ibyo basaba abashaka ubutegetsi.
Umwanzuro
Padiri Thomas Nahimana atangaza iki cyifuzo cyo gutumiza Rukokoma, we n’Ishyaka Ishema bari bamaze guhura n’insaganya idasanzwe i Nairobi abanyarwanda benshi, yewe n’amahanga menshi, biboneye cyangwa bumvise, ubwo prezida Paul Kagame yamwangiraga gukandagira mu Rwanda. Nahimana yatangaje ko Ishema ryari risanzwe rifite uwo mushinga, ariko ibihe u Rwanda rurimo bikaba bisaba ko wenda wakwitabwaho kurushaho. Abagize iki gitekerezo cy’ibiganiro bakakigeza ku banyarwanda, bakagira n’icyo bagikoraho ngo gitere intambwe, ubwo wenda Nahimana yareba uko agira icyo abasaba mur’urwo rwego.
Amatora yo muri 2017 ni igihe ubundi prezida Paul Kagame yagombye kuva k’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ariko nkuko yabyerekanye iyi myaka yose ishize, – n’igikorwa cyo gukumira Padiri Nahimana kikabishimangira -, ntabwo yiteguye kuburekura ku neza, ngo areke abanyarwanda ngo bamwerekeko batamukunze. Bimushobokeye ahubwo ngo yageza no muri 2034.
Gutumiza inama yafasha guhindura ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda, birakenewe koko cyane. Ikidakenewe ni inama yo kugabana ubutegetsi hagati y’abanyarwanda batatowe. Ubutegetsi butangwa n’abaturage. Inama ikenewe yaba iyo guhuza abanyapolitiki bashaka gutegeka u Rwanda kugirango bahuze umugambi wo guhindura imitegekere mibi iriho, bitababujije kubupiganira hagati yabo, na cyane cyane mu gihe amatora yo kububahesha yashoboka.
Ariko mur’uko gutumiza inama nk’iriya, gutandukanya abaharanira ubutegetsi n’ababutanga nabyo birakwiye cyane. Niyo mpamvu, mu gihe abanyapolitiki baba bajya umugambi umwe, mu rwego rw’inama yatumirizwa igihe kimwe, byanashoboka ahantu hamwe, ariko ibyigwaho bitandukanye kuberako abatumirwa baba batandukanye, abahagarariye sosiyeye sivili: amadini, abacuruzi, abakozi ba leta barimo abasirikari, abapolisi, abarimu, abaganga, abacamanza, n’abandi, abahinzi, abanyeshuli, abagore, urubyiruko, abakozi bo mu bigo bw’igenga, n’abandi, nabo bakwigira hamwe ibibazo igihugu gifite, bakumvikana ku bisubizo bihuriweho na benshi, maze bakabigeza ku banyarwanda bose, ndetse n’amahanga hamwe n’imiryango ifasha u Rwanda.
Yaba Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais rero, uko ariko kose abantu bahitamo kuyita, kimwe muri byo kiracyenewe cyane vuba, ubu noneho wenda kurusha uko byaribikenewe muri za 90, kubera ibibi byinshi byabaye hagati aho, bikangiza ubunyarwanda n’ejo hazaza h’abanyarwanda. Ibyo bibi bidatekerejweho mu bwisanzure ngo bibonerwe umuti, amateka yazabibaza abanyarwanda turiho mur’iki gihe, adushinjako ntacyo twamaze.
Ambrose Nzeyimana
Samantha Power yasabye Perezida Kagame kudafata manda ya 3
Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017
Umwaka wa 2016 usigaje iminsi mike. Bityo buri wese akaba yitegura uko ashoboye guhimbaza iminsi mikuru isoza umwaka, hamwe n’umuryango we. Ikindi cy’ingenzi kizakorwa na benshi ni ugukora gahunda y’umwaka wa 2017.
Mu buzima ni ingenzi kugira gahunda. Dufata ajenda zacu tukandikamo imigambi n’ibyemezo binyuranye twafashe. Muri iki gitekerezo cyange hari ibyo nshaka kukubwira utagombye kwibagirwa niba uri umuntu wuzuye.
- Umuntu wuzuye agira amateka
Bimaze kuba akamenyero ka benshi guhimbaza isabukuru y’amavuko yabo n’ababo. Nibyo koko umunsi wo kwinjira mu buzima bwo kuri iyi si ni uwo kwibuka. Bityo tukumva uburemere bw’ubuzima, bw’amagara yacu. Ajenda yacu irimo iminsi tuzizihizaho ayo masabukuru.
Ikindi tutagombye kwibagirwa nk’abanyarwanda ni amateka ya buri muryango. Nta muryango n’umwe utarabuze umuntu mu mahano yatugwiriye. None se nutibuka abo mu muryango wawe, ni nde uzabibuka? Amateka yawe se ni wowe agarukiraho cyangwa ashamikiye no ku bandi? Aho waba wibuka itariki ababyeyi bawe, abavandimwe bawe cyangwa inshuti zawe biceweho, n’aho baguye. Byaba byiza unageragageje kumenya uko byagenze. Ni amateka y’umuryango. Bityo aho baguye wabishobora ukahasura ubazirikana, uzirikana n’ubwo bumwe mwari mufitanye. Bakurimo, nawe ubarimo. Hari byinshi mwasangiye, ibyishimo n’imibabaro. Hari byinshi ubibukiraho: Ifoto, umwambaro, igitabo, inyandiko,ibikoresho binyuranye, indirimbo, ahantu ndetse n’ibindi byinshi bigusubiza mu bihe mwabanyemo, byongera kukwereka ishusho yabo muri wowe. Ishusho yabo nta handi iri ni muri wowe. Ibyo byose bibakwibutsa aho bishoboka ni ukubibika nk’ibanga rikomeye ryubakiyeho amateka y’umuryango wawe.
Ni ngombwa ko ubasha gusobanurira abana n’abuzukuru amateka y’umuryango wabo. Mbere yo kumenya amateka y’igihugu n’ay’isi nibamenye amateka y’umuryango wabo.
Byaba bibabaje rero utazi amatariki abawe biciweho n’aho biciwe n’uko bishwe. Ayo matariki ni ukuyahimbaza ku buryo bunyuranye bijyanye n’imyemerere yawe.
- Ntuzibagirwe
Mu buzima bw’abantu hari byinshi bibamo, bikaba byagira uruhare rukomeye mu mibereho yabo. Aha sinshaka kuvuga ibisanzwe tuzi: kuvuka, gushyingirwa, kwinjira mucyiciro runaka, gutsinda ikizami n’ibindi bihamya icyerekezo cy’imibereho yacu. Ibyo mwarabyanditse kandi ndumva mubyibuka uko mushoboye.
Na none ndashaka kwigarukira ku byatubayeho nk’abanyarwanda. Kwibuka umunsi intambara yagereye iwanyu. Kwibuka uko mwahunze bwa mbere. Kwibuka igihe inkambi yanyu bayisenyeye n’uko byari bimeze. Kwibuka igihe wagereye mu buhungiro niba ukiburimo. Kwibuka ibihugu wanyuzemo uhunga. Kwibuka umunsi warokokeyeho, mu gihe wibwiraga ko wpfuye byarangiye. Kwibuka abagushishe. Kwibuka abakurokoye. Kwibuka igihe watahukiye.
Ni byinshi ushyira muri ajenda yawe nashakaga kukwibutsa iki gice kireba amateka kandi ni ingirakamaro. Ntiwabaho urangamiye iyo ujya gusa utazirikana iyo uva. Ni ukubura ubumuntu kwibwira ko hari abandi bazabigukorera. Ni amateka yawe nabo bazareba abo mu miryango yabo. Agahomamunwa kaba kwibwira ko hari abafite uburenganzira bwo kwibuka ababo, abandi batabyemerewe. Aha ariko ntawe wabeshyera kuko ndumva ntawe uza kwandika muri ajenda yawe. Nta nukubuza gusobanurira abana bawe amateka y’umuryango wanyu. Ndumva nta muhanga mu mateka waza kwandika amateka y’umuryango wanyu uwo ntabaho. Kutagira amateka ni ukutabaho.Ntuzagire uwo witwaza; nta wakubujije kwandika, kubika no kwibuka amateka yawe n’ay’umuryango wawe.
Muzagire umwaka mwiza wa 2017 muzirikana kandi mwibuka amateka y’imiryango yanyu.
Emmanuel Musangwa
Ikiganiro na Joseph Bukeye
Alice Cyusa asezeye kigabo!
Amakuru agera kuri The Rwandan na Kanyarwanda.net ava i Kigali aravuga ko nyuma y’inama y’inzego z’ubuyobozi za Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yamaze hafi amasaha 5 n’igice, yatumijwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga hatashoboye gutorwa komite y’inzibacyuho. Hemejwe ko izo nzego zizatorwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2016. Si ibyo gusa kuko ibikorwa byose bya Diaspora byari biteganijwe muri uku kwezi k’Ukuboza 2016 byahagaritswe byose!
Iyo nama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016 guhera saa munani mu igorofa ya Kabiri ya Ministeri y’ububanyi n’amahanga i Kigali yari yatumiwemo gusa abagize Komite yari iyobowe na Alice Cyusa na komite yahiritse iyari isanzweho ihawe umugisha na Ministeri y’ububanyi n’amahanga, komisiyo y’ubugenzuzi (Audit commission) n’abakuru ba za diaspora muri buri gihugu cyangwa ababahagarariye umuntu umwe kuri buri gihugu. Nk’uko bisanzwe iyo nama yari yatumijwe n’umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Claude Nikobisanzwe mu izina rya Ministre Louise Mushikiwabo.
Amakuru ubwanditsi bwa The Rwandan na Kanyarwanda.net bwashoboye kubona ava ahantu hizewe ndetse ashimangirwa n’inyandiko za Email twashoboye kubonera kopi, biragaragara bidashidikanywaho ko ikibazo cyabaye muri Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) cyaturutse muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ndetse no mu nzego zishinzwe iperereza ryo hanze (external intelligence).
Muri ubwo butumwa bwa Email, Alice Cyusa Kabagire yanditse asezera kuri bagenzi be bakoranye Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) aravuga ko mu cyumweru gitaha hazatorwa ikipi nshya ngo yizeye ko abazatorwa bazashobora kusa “ikivi” we n’abo bari kumwe batagize amahirwe yo kurangiza!
Mbere yo gusezera Alice Cyusa yatangaje ubutumwa noneho ava imuzi ikibazo cyateye ubwumvikane buke muri Rwanda Diaspora Global Network (RDGN), muri ubwo butumwa avuga ko iyo abaza abajyanama be batari kumwemerera ko atambutsa ubwo butumwa ngo yahisemo kubikora atababwiye ngo asangize bagenzi be ibibazo yahuye nabyo.
Mu gutangira yavuze ko ashaka gusangiza bagenzi be ibyabaye kuko “aribwaribwa” ariko kandi na none kubera ko yafatanije na bagenzi be urugendo bamazemo imyaka ibiri.
atangira agira ati:
Ndabizi ko mwese mwibaza byinshi cyane, mukeneye ibisobanuro byinshi, I hate leaving you “hanging” cg se seeking answers. ..maybe mutaribubone.
I sincerely apologize.
So, here is a message, an email that I had sent to PS in Monday, ubwo nari musabye ngo aduhe permission to meet with the Rwanda’s Senate ( Foreign Affairs Commission) – Nibo bari babidusabye.
Nk’uko Alice Cyusa abyiyandikira ubwe ngo Ministeri y’ububanyi n’amahanga yanze ko bahura na Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi bituma ahita asubiza umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Claude Nikobisanzwe muri aya magambo:
“Dear PS Claude, Thank you for your prompt response. Although I respect your position and decision, with all due respect I disagree with it. Putting on hold Diaspora activities, by the same token punishing the entire Rwandan Diaspora just because of a “small click of ill-intentionned individuals” has decided to cause havoc in our Diaspora Family, I find that wrong and extremely unfair. I have always been told that as a leader, one should always try to do the right thing and move foward with those willing to work for the greater good of our nation. That “Agatsiko” invented “amatiku” like you put it, tried to create a crisis, a leadership vaccum, orchestred “a coup d’etat”, installed a new diaspora gouvernement, now they want move onto putting in place “a diaspora transitional leadership”, they are doing everything possible to stop the adoption of RDGN’s constitution, etc.. It is important to mention that none of these actions has been condamned by Minaffet!! It is very unfortunate to see that our Diaspora is greatly suffering from this situation! Our constituents came home, on holidays, hoping to benefit from their vacation, enjoy to the maximum the couple of weeks they were able to spare, spent their resources, and now we are telling them that because a group of people decided otherwise, all our constituents’s efforts are going to be wasted?! I don’t see how we will go back to them and talk about mobilization, patriotism, “Homecoming”, giving back, contribute to their country’s progress, etc... if we can’t even allow them to have a normal patriotic-vacation time in their motherland!!! Yes, “Unity of all Rwandans” is extremely important to all of us, but “destructive behaviors” of some of our Patriots should be strongly condamned and fought against by all of us.
Sincerely, Alice“
Isesengura
Nyuma yo kubona aya makuru ndetse no kuganira n’umwe mu bantu babaye mu nzego za Diaspora igihe kinini umuntu avuze ko hari ubushake bugaragara bw’abantu bamwe na bamwe bwo gusiga ibyondo izina rya Alice Cyusa ntabwo yaba yibeshye.
Alice Cyusa yari arangije igihe cye agiye, kuki harimo gukoreshwa ingufu nyinshi ngo agende nabi kandi ntihatorwe amategeko asobanutse agenga Rwanda Diaspora Global Network (RDGN)?
Ibi bishatse kuvuga ibintu bibiri by’ingenzi:
-Amategeko asobanutse yagenga Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) ashobora kuba atajyanye n’inyungu z’ubutegetsi buriho mu Rwanda bwa FPR ndetse akaba adafasha inzego za Leta y’u Rwanda nka Ministeri y’ububanyi n’amahanga, za Ambasade, inzego z’iperereza mu kazi kazo. Birazwi ko inzego za Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) zifatwa na benshi nk’umuyoboro w’ishyaka FPR wo gucengeza amatwara mu banyarwanda baba hanze ndetse zikaba n’uburyo inzego z’iperereza zikoresha bwo kubona amakuru no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga. Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yigenga ifite amategeko asobanutse itari mu kwaha k’uwo ari we wese ntacyo yaba ikimariye ubutegetsi bwa FPR.
-Alice Cyusa nk’umuntu wagaragaje ubuhanga, ubwigenge ndetse n’ubushake mu kazi yakoraga yumvaga nyuma yo kuyobora Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yashoboraga no kuba yahabwa undi mwanya ukomeye muri Leta mu Rwanda, ibirimo kuba ubu biragaragara ko hari ingufu zishaka ko bitaba akagenda yandagajwe nabi ntagire inyungu akura mu kazi yakoze kuko naho ubundi ntabwo bari gushaka kumwirukana arangije manda ye ahubwo bari kumureka akigendera.
N’ubwo Umunyamabanga uhoraho muri MInisteri y’ububanyi n’amahanga, Claude Nikobisanzwe ari we usa nk’ugaragara muri iki kibazo ntawe uyobewe ko ari umugererwa urimo gukoreshwa na ba Nyirabuja aribo Ministre Louise Mushikiwabo na Ambasaderi Mathilda Mukantabana. Biramenyerewe ko Claude Nikobisanzwe akunze gushyirwa imbere kandi atari we ufata ibyemezo (mu gihe yari muri Ambasade muri Afrika y’Epfo yari igikoresho cyashyirwaga imbere na Didier Rutembesa n’abandi kugeza ubwo yijanditse mu bikorwa by’urugomo byatumye yirukanwa inkubagahu muri icyo gihugu)
Abasesengura bahamya iki kibazo cyatangiriye muri Amerika kubera inzangano, ivanguramoko n’amashyari asanzwe kirakura kugera ubwo gihindutse ikibazo rutura cyane cyane ko nyirubwite Alice Cyusa atigeze atuza ngo agendere mu murongo abandi bagererwa bakorera FPR bagenderamo ahubwo agashaka kwihagararaho kugeza ubwo yerekanye ko ntawe atinya ndetse agasuzugura abo yabonaga nk’aho ari abagererwa boherezwaga na ba nyirabuja nka ba Jack Tutuba, Claude Nikobisanzwe n’abandi.
Imiterere ya Alice Cyusa ubwayo ngo ntabwo yakorohereza ubutegetsi bwa FPR mu mikorere yabwo: abamuzi bavuga ko bigoye kumwumvisha uburyo yajya mu bikorwa bisanzwe bikorwa n’abashyigikiye FPR nko kwica, kuneka, kubeshyera, kwiba n’andi mabi nk’ayo.
Tumwifurije kuva i Kigali Amahoro
Frank Steven Ruta
therwandan@ymail.com
kanyarwanda.com@yahoo.com