Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si « Urunyaruvu » gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana.

$
0
0

Hari Abanyarwanda batari bake,  basanzwe bazi Seraphine Mukantabana, batangajwe n’amagambo yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Invo n’Invano cyo ku wa gatandatu ushize taliki ya 18/5/2013. Muri icyo kiganiro Mukantabana yavuze byinshi biteye amakenga ,  nko kuba yaratangaje :

(1)Ko kwibuka Abahutu bishwe ari ugupfobya Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi.

(2)Ko Impunzi zishaka kubaza ibibazo byazo zitagomba kubinyuza mu nzira ya politiki , ko ahubwo  buri wese agomba kubaza ibye ku giti cye.

(3)Ko Abahutu biciwe cyangwa bangirijwe imitungo bagomba kutagira icyo babaza Leta  ngo kubera ko ibyabaye mu 1994 tugomba kubyibagirwa.

Reka tugerageze kubisesengura !

 1. Ministri Seraphine Mukantabana ni Inkotanyi

Ubundi iyo umuntu yemeye kwinjira muri Leta, akaba Ministri ku mugaragaro, biba bisobanura ko yemera ibitekerezo by’Ishyaka riri ku butegetsi , byaba ibyiza bifitiye abaturage bose akamaro,  byaba n’ibyo bamwe mu benegihugu batemera , nyamara ishyaka riri ku butegetsi rikaba ribikomeyeho nk’ umwihariko waryo. Muri ubwo buryo Minisitiri Seraphine Mukantabana ni umuyoboke wa FPR-Inkotanyi : yemera ibyo FPR yemera, akigisha ibyo iryo shyaka ryigisha !

Gusa birashoboka ko umuntu yakwinjira muri Leta akaba Ministri atemera ibitekerezo byose Ishyaka riri ku butegetsi rishyize imbere. Icyo gihe aba yinjiye muri Leta afite irindi shyaka aturutsemo rifite ibyo ripfana (cyangwa ryumvikanyeho) n’iriri ku butegetsi. Nanone ariko ariko icyo gihe uwemeye umwanya muri iyo guverinoma  ntagomba kuvuga ku mugaragaro ibyo atumvikanaho nayo, aricecekera. Iyo ashatse kugaragaza ko hari ibyo atemera aregura akabivuga ari hanze ya Guverinoma.  Byumvikane neza : andi mashyaka  ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, bagafatanya muri guverinoma, ntabwo abarwa muri Opozisiyo : bene ayo mashyaka niyo Abakongomani bakundaga kwita « Les Mouvanciers » cyangwa « ABAGERERWA »! Abari muri opozisiyo bakagombye kugaragarira mu myanya itorerwa na rubanda nko mu Ntekonshingamatageko.

Minisitri Seraphine Mukantabana si « Mouvancière » gusa, kuko nta rindi shyaka aturutsemo, ahubwo ni Inkotanyi y’amarere. Icyakora amateka ye, uko yabayeho n’imyaka yamaze mu buhungiro(ahunga FPR !) , bigaragaza ko  Ministri Seraphine Mukantabana atari « Inkotanyi yabuvukanye » , ni « Inkotanyi yabyadukanye ». Ikibazo cya bene aba  rero, ni uko iyo bagize amahirwe bagahabwa umwanya, bagomba gukora iyo bwabaga kugira ngo berekane ko Ingengabitekerezo ya FPR bayihumeka kurusha abashinze FPR ubwabo !

Nta gitangaza rero kiri mu byo Ministri Seraphine Mukantabana yatangaje, bigamije gutesha agaciro impunzi z’Abanyarwanda no gushinja Abahutu bose ko bakoze jenoside. Reka tugaruke kuri bimwe muri biriya bitekerezo yashyize ahagaragara byerekana ko politiki ya FPR  ari « ntakigenda » !

2. Ngo kwibuka Abahutu bishwe n’Inkotanyi  ni ugupfobya Itsembabwoko ryakorerwe Abatutsi.

Mu by’ukuri iyo ubyitegereje neza, ingengabitekerezo ya FPR ntaho itaniye n’Iyinterahamwe : ivangura risozwa no kwica inzirakarengane hashingiwe ku bwoko !

Kuri FPR, Abahutu si abantu ku rwego rumwe n’Abatutsi. Kwica umuhutu si icyaha : niyo mpamvu uwishe Abahutu atagomba gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ahubwo agomba kugororerwa .Twibuke uko hatanzwe amapeti agororera abishe Abihayimana i Gakurazo, i Kibeho, Kongo…). No mu gihe cy’Interahamwe, kwica Umututsi bwari ubutwari !

Muri iki gihe, Abahutu ntibagomba kugira uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro ababo bishwe na FPR, kuko nyine badakwiye « icyubahiro » gihabwa « Abanyarwanda ». Iyo Kagame avuga Abanyarwanda, ntimwibwire ko aba abariramo Abahutu ! Yabisobanuye kenshi no mu buryo bwinshi.

Ibyo Ministri Seraphine Mukantabana avuga, si ibye , ni IBANGO (article) rikomeye ry’ingengabitekerezo y’irondakoko FPR-Inkotanyi yubakiyeho. Minisitri Mukantabana azwi nk’ umuhutukazi . Kuvuga ko Abahutu bishwe batagomba kwibukwa ku mugaragaro nk’uko bikorerwa Abatutsi ; ngo ko Abahutu bagomba kwibukira ababo mu mutima no mu mutwe wabo gusa bakarekera aho, birerekana ko,  mu gihe gito amaze muri Leta, Ministri Seraphine Mukantabana yarangije gusobanukirwa ko Abahutu nta cyiza bagomba gutegereza kuri Leta ya FPR, ko nibatirwanaho, ngo bishakemo ababavuganira, bazapfira gushira !

3. Ngo Abanyarwanda b’Impunzi ntibagomba kubaza ibibazo byabo mu nzira ya politiki.

Ministri Mukantabana arashishikariza Abahutu b’Impunzi kutabaza ibibazo byabo mu nzira ya politiki, ngo buri wese ajye abaza ibye ku giti cye !

Aha na none Ministri Mukantabana aricira Abahutu ijisho. Arabumvisha indi ngingo ikomeye y’indangakwemera  (credo) ya FPR : Abahutu ntibacyemerewe gukora politiki. Mu Rwanda hariho Ishyaka rimwe rukumbi, niryo rigomba kugumaho ! FPR ntishaka ko hagira abandi bakwisuganya ngo barengere inyungu z’abashyizwe ku ruhande(exclus) ! By’umwihariko Abahutu ntibemerewe kurema ishyaka rya politiki, ntibemerewe gutekereza kuri ejo hazaza h ‘igihugu, nta mwanya bagifite mu rubuga rwa politiki y’u Rwanda!

Niyo mpamvu Ishyaka rya politiki rikekwaho kuba ryarengera inyungu za « rubanda nyamwinshi » ridashobora guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu,  ryaba ryari risanzwe ririho rigaseswa( MDR), cyangwa rigacibwamo ibice (PS Imberakuri), ryaba ryitegura kubaho, abayobozi baryo bagahimbirwa ibyaha bikomeye(crimes) , bagafatwa, bagafungwa , bagakatirwa (Victoire Ingabire…).

Niyo mpamvu Abahutu kimwe n’Abatutsi banga irondakoko , bakaba baharanira ubutabera butarobanura mu Rwanda, bagomba kumva ko igihe cyo kuva hasi kigeze maze bagahugukira kwisuganya mu buryo bwa politiki (bakagira uruhare rugaragara muri Opizisiyo)  kugirango n’inyungu z’abashyizwe ku ruhande (exclus) zishobore kurengerwa ! Abakomeje kwizera kuvuganirwa na ba Mukantabana  murariraye !

4. Ibyabaye mu 1994 tugomba kubyibagirwa iyo hari Umuhutu ushaka kubyungukiramo !

Hari ingingo y’igitekerezo (argument) itangaje abo muri FPR bakunze gukoresha ! Iyo Umuhutu ashaka gushingira ku byabaye mu 1994 , ngo asabe ko uburenganzira bwe bwakubahirizwa, baramucyaha , bati wowe uracyabaza ibyo mu 1994 ? Bati twarabyibagiwe. Nuko Abahutu basenyewe , abambuwe imitungo yabo, abiciwe (na FPR cyangwa Interahamwe) , bakabura ihene n’ibiziriko , kuko nyine ngo bagomba kwibagirwa ibyabaye mu 1994 !

Nyamara Leta ya FPR yo yubakiye inyungu zayo zose ku mwaka w’1994 ! Uyu munsi (muri 2013 !!!) abana b’Abatutsi bonyine barihirwa na Leta amashuri (abanza , ayisumbuye na Kaminuza)  kubera ibyabaye mu 1994 ; hari abarihirwa Mitiweli zo kwivuza, abubakirwa amazu kubera ibyabaye mu 1994 ! Ikibi si uko aba benegihugu  bafashwa , igiteye inkeke ni uko bagomba gufashwa ari uko habanje kwigizwayo (exclusion) abana b’Abahutu nabo bahuye n’akaga . Bivuzeko Leta iriho itabafata nk’Abanyarwanda buzuye ? Harya ubu iyi ngengabitekerezo ya FPR yo irubaka cyangwa irasenya igihugu ?

Mu gihe Mukantabana ashishikariye guhatira Abahutu kwibagirwa ibyabaye mu 1994 (ndibaza impamvu IBUKA itaramwamagana !!), FPR yo yafashe icyemezo kera cyo guhindura  Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho ari ryo Tegekonshinga rigenga u Rwanda ! Amoko (Hutu-Twa-Tutsi) yakuwe mu Irangamuntu hasigaraho ubwoko bumwe gusa bw’Abatutsi bwanditswe mu Itegekonshinga, mu ngingo ya 14 ! Andi moko ntakwiye no kuvugwa !!!  Hutu na Twa basimbujwe ubwoko ushyashya bw’  « Abakoze jenoside » n’”Abasigajwe inyuma n’amateka”… ! Kuba FPR ari yo ibaha izina uko ibyishakiye, bisobanura icyo bishaka kuvuga!  FPR irifuza ko, nk’uko ubwoko bw’« Abarokotse jenoside » buhererekanwa «  de père à fils »(Umwana w’umucikacumu avuka ari umucikacumu !) , n’ubwoko bw ‘ « Abakoze jenoside » buzahererekanwa uko ibisekuruza bizagenda bisimburana ! Mbese nk’uko ubuhake bwari karemano, mu gihe cy’ingoma ya cyami ! IKINYOMA NYAMUKURU cya FPR ni aha kiri !  La tricherie du FPR est là !

Umwanzuro

(1)Politiki ya FPR yubakiye ku irondakoko ridakwiye kwemerwa n’Abanyarwanda bashyira mu gaciro. Reba inkuru yabanje twise « Ikibazo cy’irondakoko n’irondakarere kizasuzumwa kandi kibonerwe igisubizo ».

(2)Na none ariko hari ibintu tudakwiye kwitiranya : Irondakoko rijejeta rigaragara mu Rwanda muri iki gihe, aho Abatutsi bahabwa imyanya yose ifatirwamo ibyemezo n’imyanya yose ihemba neza mu gihugu (Igisilikari, polisi, guverinoma, intekonshingamategeko, inzego z’ubucamanza, administration, ibigo bya Leta, amashuri…)  ntirikwiye gushinjwa Abatutsi bose. Si abantu benshi bagira ubutwari bwo kwanga umwanya mwiza bahawe mu kazi, ngo nuko bawuhawe hashingiwe ku bwoko ! Ntiwaba uri umunyeshuri ngo nurihirwa na Leta ubyange, kabone n’iyo waba ubona neza ko uwuhawe mu buryo bw’icyenewabo !

Perezida Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye Ishyaka rya FPR  nibo bagomba kubazwa politiki ruvumwa y’irondakoko (Apartheid) bahisemo kubakiraho politiki bayoboresha u Rwanda. Nibyumvikane neza ko babikora babizi neza kandi babishaka : Baracamo rubanda ibice kugirango bashobore kuyobora Abanyarwanda nk’amatungo!

(3)Abahutu bari muri guverinoma ya FPR, ntibahari kubera ko bajyanywe no kuvuganira no kurengera inyungu z’abandi Bahutu. Bagabiwe imyanya bitewe n’uko bikundiwe (ni Abagererwa) na High Excellence(ufatwa nka Nyirigihugu), kubera ahari umurava bagaragaje mu kwemera ibitekerezo bya FPR bityo bakaba bagomba gufatwa nk ‘INKOTANYI nk’uko nabo babyiyemerera, bakanabigendera. Umuhutu waba akibeshya ko bashobora kumuvuganirira arata igihe cye. Nta kindi bashinzwe rero uretse “gushyira mu bikorwa gahunda za Leta”, ni ukuvuga imigambi ya FPR Inkotanyi yose,  harimo na za gahunda ntindi zatagangaje rubanda nko gusenyera abaturage amazu biyubakiye, kubarandurira imyaka, kubaca imisoro n’imisanzu isumbye ubushobozi bwabo, kubambura udusambu twabo, kubirukana mu mugi wa Kigali, kubabuza gushyingura ababo, kwima abanyeshuri ba Kaminuza buruse cyangwa inguzanyo, irondakoko mu kazi, gufunga inzirakarengane nka ba Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deogratias Mushayidi ….

(4)Ibyo Ministri Seraphina Mukantabana yavugiye kuri BBC, kimwe n’ibyo abameze nkawe badahwema gutangaza, nibihabwe agaciro bikwiye. Ntibiyoberanye( “Urunyaruvu”-Caméleon), bavugira FPR, nicyo biyemeje: bahisemo IMBEHE yabo, ibibazo by’abaturage bari ku ngoyi ntacyo bibabwiye. Niba uko abaturage babayeho nabi binababaza, ntacyo babikoraho! Iyo FPR ibonye muri abo Bagereerwa bayo hari utangiye kuzamura agatwe akavuganira abaturage barengana, imuhindura IKIGARASHA agafungwa cyangwa agakubitwa akandoya! Ngayo nguko.

Njyewe rero  niyemeje guhaguruka ngafatanya n’abo tubyumva kimwe , mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda , tukarwanya politiki ya FPR ishingiye ku irondokoko rikabije, tugamije kuvuganira abarengana no kubaka politiki yarengera n’inyungu za ba Nyamuke (minorités ethniques et/ou politiques), kugira ngo igihugu cyacu kizabe u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana.

Akarengane abandi batinya kuvuga, twe tugiye guhagarara ahirengeye, dufate ihembe tukamaganire ku mugaragaro, kandi ntituzaceceka akarengane gashingiye ku irondakoko n’irondakarere kadacitse burundu mu Rwatubyaye.

Wowe se uruhare rwawe ruzaba uruhe?

Padiri Thomas Nahimana.

thomas


Ese ko PPR-Imena isaba korohera Kagame, ese Kagame we yoroheye abanyarwanda?

Nyuma yo kuva mu ishyaka Abasangizi, Abdallah Akishuri aravuga ko Urukatsa rwitandukanije n’Abasangizi

$
0
0

ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI

Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare w’abanyamuryango baryo.

Nyuma yo kwakira ibitekerezo binyuranye biturutse mu banyarwanda batandukanye biganjemo abanyamuryango ba Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) bifuza ko urugendo twatangiye rwo kuzana impinduramatwara mu Rwanda rutasubira inyuma,

Tunejejwe no gutangarariza abanyarwanda bose, abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ibi bikurikira :

1. Twiyemeje kudasubira inyuma no gukomeza umushinga watekerejwe n’abantu bibumbiye mu muyoboro wa Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) ariwo F.P.P.- URUKATSA mubwigenge busesuye budafite aho buhuriye n’ibikorwa by’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

2. Twiyemeje gutangariza abanyarwanda muminsi ya vuba ingengabitekerezo tuzagenderaho n’uburyo bushyashya bw’imikorere y’URUKATSA Ibyo bikazagaragarira mumahame remezo azashyirwa ahagaragara mugihe kitarambiranye.

3. Abayobozi bazahagarariye URUKATSA bazatangazwa kumugaragaro mu mahame remezo yarwo.
Turangije dushimira abanyarwanda bose bakomeje kutuba hafi badutera inkunga mubitekerezo.
Bishyizweho umukono kandi bitangajwe kuwa 22Gicurasi2013

Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’ URUKATSA
AKISHULI Abdallah

IMBANZIRIZAMUSHINGA YO GUSHYIRAHO UMUTWE W’ INGABO Z’ URUKATSA

$
0
0
  1. I.                   INTANGIRIRO :

Hashize igihe kirekire Abanyarwanda babuzwa kwitekerereza ubwabo ahubwo bagatekererezwa n’ubutegetsi ndetse n’abanyapolitiki uko bishakiye, ibyo bigatuma baturwa ibintu hejuru batagizemo uruhare mu kubishyiraho  ari nayo mpamvu usanga babyinubira kuko ntacyo biba bibamariye ahubwo biba bikimariye ababishyizeho ubwabo.

Ni muri urwo rwego rero Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje kujya rigisha inama abanyarwanda ku bibazo bimwe nabimwe biremereye nk’uyu mushinga wo kurema umutwe w’ingabo twifuje kubamurikira kugirango bagire icyo bawuvugaho mbere y’uko utangira gutekerezwaho mu buryo bw’imishobokere n’imishyirire mu bikorwa.

  1. II.                INKOMOKO Y’IZINA URUKATSA

Izina URUKATSA ryatoranyijwe kuba izina ry’ubutwari ry’Umutwe w’Ingabo ugamije kurengera Rubanda wiswe mu rurimi rw’igifaransa Forces de Protection du Peuple (FPP).  cyangwa se mu rurimi rw’icyongereza People Protection Forces (PPF). Uyu mutwe kandi ugamije kuba icyitegererezo cy’uburyo ingabo z’igihugu zagombye kuba ziteye, zitarangwamo ukwikanyiza k’agatsiko kamwe kazahora kavanwaho n’akandi kamwe gakora nk’iby’akakabanjirije. Ni urugero rero rwerekana ko bishoboka kugira umutwe w’Ingabo uhuriweho n’abanyarwanda b’amoko yose kandi ushinzwe kumenya inyungu z’abanyagihugu aho gushorerwa buhumyi mu bikorwa by’iterabwoba n’ubuhotozi n’abanyapolitiki bashyira imbere inda nini n’irari ryabo kurusha imibereho y’igihugu n’abaturage bacyo.

Ijambo urukatsa ubwaryo rikomoka ku nshinga y’ikinyarwanda « gukaka »  bivuga kwiyasa, gusaduka nabi cyane kw’ikintu cyari kizwiho ko gikomeye ko bitakibaho nk’urutare, icyuma, umuhanda wa kaburimbo, ikiraro gikomeye, n’ibindi… Ingufu kabuhariwe zituma bene icyo kintu cyari kizwiho kuba kitamanyagurika kigira gitya kikiyasa, kikamenagurika, nizo bita URUKATSA.

Mu magambo asanzwe yumvikana twavuga ko izina URUKATSA risobanuye « Abajanjagura » cyangwa « Abasatagura », bishatse kuvuga mu gifaransa  “Les Concasseurs”, naho mu rurimi rw’icyongereza bikavuga “The Crushers”.  Urukatsa rero bikaba bisobanura abatuma icyari gikomeye nk’urutare gikaka.

URUKATSA rikaba ari izina ry’umutwe w’ingabo z’intwari cyane zabayeho mu gihe cya kera, zikaba zaragaragaye cyane nyuma y’Ingoma y’Umwami Kigeri Ndabarasa, ubwo zayoborwaga n’igikomangoma Semugaza, umuhungu wa Kigeri Ndabarasa ubwe.

Umutwe w’URUKATSA wabaye Ingabo z’intwari cyane cyane ubwo zashwanyaguzaga bidasubirwaho Ingabo z’u Rwanda zitwaga ABAKOTANYI zari zigerejeho, zikiha kujya  kugota no kumenesha URUKATSA.

Umwami ubwe  byari byamuteye ubwoba gutera URUKATSA, ariko ati kuko Abakotanyi ntawabigererezaga, yiyemeza kubajyana ngo bajye guha isomo URUKATSA.  Bahageze bahaboneye ishyano batatekerezaga guhura naryo ; URUKATSA rwakubise Abakotanyi bidasubirwaho. Basakiraniye ahitwa i Nyakayaga ho muri Byumba mu cyahoze ari Komini Murambi ndetse rubakomatanya n’indi mitwe myinshi y’ingabo zari zaturutse impande zose gufasha Abakotanyi kurwanya URUKATSA, ariko biba iby’ubusa ; izo ngabo zose URUKATSA ruzikandira hamwe rurazimenagura, n’Umugaba mukuru w’Abakotanyi arahagwa ; ahasiga ubuzima. Iyo mitwe yatsinzwe hamwe n’Abakotanyi yari myinshi ariko iyari ikomeye ni iyitwaga: Abacumita, Abashumba, Intaganzwa, ndetse n’Abahurambaga.Aba bose Urukatsa rubasekurana n’Abakotanyi maze amagambo ashira ivuga kuko Umugaba w’Abakotanyi wari ubakuriye bose yapfiriye muri icyo gitero.

Ibyo byose byari byaraturutse ku buhemu bwo mu gihugu imbere nk’uko bikunze kubaho. Semugaza yahemukiwe n’umugabekazi witwaga Nyiratunga hamwe n’abatware b’ibisahiranda barimo uwitwaga Rugaju, ubwo URUKATSA  ruyobowe na Semugaza rwatabaye Umwami Yuhi wa IV Gahindiro n’Umugabekazi Nyiratunga bari bagoswe n’Igikomangoma Gatarabuhura cyashakaga kubica ngo gifate ubutegetsi.Urukatsa nk’Ingabo zanze guhemukira abaturage n’U Rwanda zitabara i Bwami zimenesha abashakaga kumena amaraso y’inzirakarengane.

Muli icyo gihe Nyiratunga n’abandi batware aho kugororera uwabatabaye, bashaka kugambanira Semugaza umutware w’URUKATSA ngo niwe washatse kwica umwami, ariko ahita acikana n’URUKATSA bajya ahagana mu gihugu cy’I Ndorwa (aho twakwita mu Mutara ubu kuzamuka ugana za Ankole ya Uganda).

Umwami w’I Ndorwa witwaga Gahaya ashaka kubategeka kumuyoboka ariko Semugaza n’Urukatsa rwe banga kuyoboka Igihugu cy’amahanga ngo kibahake; maze Gahaya n’abo mu Ndorwa bashatse kwimana ubuhungiro, Urukatsa rwarabamenaguye n’ingabo zabo rwigarurira agace kamwe rugaturamo nta kivogera. Ni icyo gihe ab’i Bwami mu Rwanda bateguraga kumutera bakohereza ingabo z’Abakotanyi ubwo basakiraniraga i Nyakayaga Abakotanyi bakahatsindirwa nkuko twabivuze haruguru.

Ikindi gitangaje ni ukuntu Semugaza n’URUKATSA bakigenda, i Bwami bafashe umuhungu wa Semugaza witwaga Ruyenzi bashaka kumugira ingwate, Semugaza n’Urukatsa babatumaho bati nimuduhe Ruyenzi nimwanga turaza kumwitwarira ku gahato. Umwami agira ubwoba aramwohereza.

Nyuma Umwami w’u Rwanda yagabye igitero mu Bunyabungo (ahagana Bukavu no hirya yaho muli Congo), akubitwa n’abashi we n’Ingabo z’u Rwanda, Urukatsa rubyumvise rugira impuhwe ni uko umugaba w’Urukatsa Semugaza atambikana n’Urukatsa batera ntawe babwiye bakubita ingabo z’abanyamahanga zose babohoza ab’i Bwami bati ngaho nimutahe ntimuzongere kwiyemera!

Semugaza n’URUKATSA bisubirira mu Ndorwa muli ka gace bari barihaye ku ngufu bakomeza kwiberayo, mbese berekanye ko ari Intwari zidasubirwaho. Umwami niko kugira ubwoba akoresha iperereza amenya ko Semugaza ajya guhunga nta cyaha yari yarakoze ahubwo abanyeshyari aribo bari baramuteranyije bashaka kumwicisha bakamuhimbira ibyaha (twibuke ko muri FPR guhimba ibyaha babifitemo uburambe).

Ni uko umwami yohereza intumwa zijya kumusaba imbabazi ngo natahe azane n’Urukatsa. Uwanda rwakira neza Urukatsa nk’Ingabo zikwiye ishema.  Urukatsa  rushimangira ko arirwo mutwe w’Ingabo utavogerwa umunsi Semugaza wayoboraga Urukatsa yamenye ko bakuru be na barumuna be bitwaga Ibigina bashakaga kurwanira ingoma kandi bigaruriye ingabo z’igihugu hafi ya zose, nuko ajya gusakirana nabo  ndetse n’Ingabo bari bigaruriye zose Urukatsa rurabahashya.

Barwaniye i Rubona rwa Gihara (Runda, Gitarama) URUKATSA ruhakura Intsinzi yavugishije rubanda maze abaturage baruvuga imyato. Baharwaniye iminsi igeze kuri ine,  Semugaza n’ingabo ze URUKATSA zitsinsura iz’i bwami, zibageza ku Rugogwe rwa Kinyambi ahitwa mu Nkoto muri Gitarama ahahoze ari muri Komine Kayenzi.

Ubwo URUKATSA rwongera kubakubita inshuro ndende, rubageza ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye, Gitarama), aho baharwaniye amezi atandatu; hanyuma Urukatsa rubambura ingoma babungeranaga bayivuza bayobya abaturage, “ngo rubanda nimuvune umwami”.

Ubwo Ingabo z’Urukatsa, zigumya guhashya Ibigina, zibigeza i Mwendo wa Kiryango mu Kabagali mu gace k’uburengerazuba bwa Gitarama. Bamaze kuhabageza, rubanda bose babavaho basigara baririmba Urukatsa rwatabaye u Rwanda; basigara bonyine batagira kivuna maze Urukatsa rurahabatsinda.  Semugaza atabarukana n’ingabo ze URUKATSA rubanda babogeza.

III. IMPAMVU Z’ISHINGWA  RY’UMUTWE W’URUKATSA

Nk’uko bigaragara mungingo ya 30 igize ingamba z’ishyaka PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY – PRM/MRP-ABASANGIZI, ubuyobozi bw’Ishyaka bwasanze bishobora kuba ngombwa kurema umutwe wa gisilikare utarobanura abana b’Abanyarwanda nk’uko byagiye bigaragara  mu ngabo zose zabayeho kuva u Rwanda rwaremwa kugeza ku munsi wa none.

Ishyirwaho ry’uyu mutwe ntirisobanura ko turi ba gashoza ntambara ahubwo turashaka kumenyereza abana bose b’u Rwanda, Abahutu, Abatutsi, Abatwa, ndetse n’abavuka ku babyeyi badahuje ubwoko (imvange), gukorana umurimo wo kubungabunga umutekano w’igihugu n’uw’Abanyarwanda bose nta vanguramoko n’irondakarere byongeye kuzamo nk’uko byabayeho muri ex-FAR yari igisirikare cy’abahutu bahezagamo abatutsi cyangwa RDF ya FPR Inkotanyi, igisirikare nacyo cy’abatutsi giheza abahutu mu myanya y’ubuyobozi buciriritse n’ubwo hejuru, n’intarutsi zirimo ntizigiremo ijambo.

Ikindi kandi twakuye isomo ku baturanyi bacu b’i Burundi. Turibuka neza ko igihe Nyakwigendera Perezida Merchior Ndadaye (umuhutu) yatsindaga amatora binyuze mu nzira ya demokarasi.

Byaragaragaye ko bitamworoheye kuyobora igihugu gifite ingabo z’ubwoko bumwe bw’abatutsi zitatojwe umuco w’ubworoherane ari nacyo cyaje kumuviramo kwicwa n’ izo ngabo kubera ko zitari ziteguye guhindura imyumvire ijyanye n’impinduramatwara ishingiye kuri demokarasi ubworoherane no gusangira ibyiza by’igihugu.

Byongeye kandi, ikindi abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa, ni uko mu gihugu nk’icyacu cyamenyereye gukoresha igitugu cya gisirikari, n’iyo bibaye ngombwa ko habaho isaranganya ry’ubutegetsi ku mashyaka ya opozisiyo n’iriri kubutegetsi ntacyo bimara mugihe iryo saranganya ritageze no mu nzego z’umutekano (igisirikari, igipolisi, inzego z’iperereza), kuko izo ngabo zikomeza kugendera ku ngenga- bitekerezo y’ishyaka riri ku butegetsi ndetse zikarushaho gukaza ubukana mu kurenga ku nshingano zazo zo kurinda umutekano w’abenegihugu bose.

Niba dushaka kugera ku mpinduramatwara nyakuri, ni ngombwa rero gutekereza uburyo habaho igisirikari gihuje amoko yose kandi gikorera Abanyarwanda bose, kirangwa no kwemera impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane na demokarasi.

Bityo rero, kubera izi mpamvu z’ingenzi tuvuze haruguru, ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abanyarwanda  ko basuzumana ubushishozi imbanzirizamushinga y’ishyirwaho ry’ ishami rya gisilikare ryiswe:

People Protection Forces/Forces de Protection du Peuple, PPF/FPP-URUKATSA kugirango bagire uruhare mu ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo kuko ari nabo bazaba bawugize.

Nk’uko twabivuze haruguru, uyu mutwe wa gisirikare PPF/FPP-URUKATSA ntiwatekerejwe kuko turi bagashozantambara y’amasasu. Twawutekereje kugirango dutegure urubyiruko nyarwanda rw’Abahutu, Abatutsi, Abatwa. Imvange, mu gukorera hamwe, ikiganza mu kindi, mu Ngabo z’Igihugu nyakuri ndetse no mu zindi nzego z’umutekano (igipolisi, inzego z’iperereza, n’urwego rugenzura abinjira mu gihugu n’abasohoka).

Urugamba rwacu rw’ibanze ni uguhiganwa mu bitekerezo no mu bikorwa byatuma u Rwanda ruba urw’Abanyarwanda bose nta vanguramoko, irondakarere, n’irindi vangura iryo ari ryo ryose ryongeye kugarukamo.

Umutwe w’URUKATSA ushingiye ku mahame y’Ishyaka MRP-ABASANGIZI kandi binyuze ku buyobozi bw’Ishyaka, uzafatanya kandi uzihatira kuzagirana amasezerano y’ubufatanye n’indi mitwe iteye  nkawo cyangwa se ifite aho ahurira n’ishingano zawo, amashyaka n’amahuriro ya politiki cyangwa se andi yose atari aya politiki ndetse n’abantu kugiti cyabo, igihe cyose ubyifuza azaba yagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu kuzuzwa kw’inshingano z’URUKATSA, cyangwa se yagaragaje mu buryo busobanutse ko gukorana n’URUKATSA byagirira akamaro igihugu cyacu hadatandukiriwe  intego n’inshingano by’URUKATSA.

  1. IV.             IBIZIBANDWAHO MU KUGENA INSHINGANO Z’URUKATSA 
  1. Kuba Ingabo z’icyitegererezo ku bijyanye no kutarangwamo amacakubili cyangwa ubwikanyize bw’agatsiko ako aliko kose, no kuba icyitegererezo mu buryo Ingabo n’inzego z’umutekano zinyuranye mu gihugu zishobora kandi zigomba kubaho zibereyeho kurinda umutekano w’abanyagihugu nta vangura ribayemo, aho kubahutaza no kubahotora;
  2. Gushyigikira ibikorwa n’ibiganiro byose bigamije kuzana Demokarasi, ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda, ubutabera buhamye kandi bwigenga  kuko ubu ibyo byose bibangamiwe na leta y’igitugu ya FPR- Inkotanyi ;
  3. Kurwanya ihohoterwa ry’ikiremwamuntu aho riva rikagera rigirirwa  umuntu uwo ariwe wese cyane cyane irigirirwa abari n’abategarugori, abana, ndetse n’irigirirwa urubyiruko rujyanwa mugisirikari kungufu ;
  4. Kwuka igitutu ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kugirango bwemere imishyikirano n’abatavuga rumwe nabwo ;
  5. Kurinda umutekano w’abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko umutekano w’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abarwanashyaka bayo, baba abari hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu imbere ;
  6. Gusezerera ingoma ya FPR-Inkotanyi mu gihe ikomeje kunangira  yanga kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe no gukomeza kwica abanyarwanda urubozo ;
  7. Kugarura umutekano w’abanyarwanda no kubungabunga ubusugire bw’igihugu nyuma yo gusezerera FPR Inkotanyi ;
  8. Kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo ;
  9. Kurinda umutekano w’impunzi zitahuka kugirango ziticirwa mu nzira zikira mu Rwanda ;
  10. Guha amahirwe angana abanyarwanda bose bashaka gukora igisirikari  cy’igihugu ntavangura iryo ariryo ryose no kutabihatira utabishaka ;
  11. Kwubaka igisirikari cy’umwuga kibereye u Rwanda n’abaruvuka, kidatonesha bamwe ngo gikandamize abandi, kitari icy’ubwoko bumwe nk’uko bimeze ubu, kandi kitavugirwamo n’uwo ariwe wese ku nyungu zitandukanye n’iz’igihugu ;
  12. Guha amashyaka yose ubwisanzure bwo gukorera politiki mu gihugu ntawe uhutajwe cyangwa se ntawe utoneshejwe kurusha undi ;
  13. Kudatenguha abanyarwanda twuzuza neza kandi tudatandukira  inshingano badutezeho.
  1. V.                Inzego  za FPP-URUKATSA:

Inzego z’ubuyobozi ni izi zikurikira :

1. Inteko nkuru ya gisirikari

2. Inteko nkuru y’igororamitima (Aumonerie)

3. Etat major nkuru mpuzabikorwa

4. Etat major ya mobile forces/mobile forces

5. Etat major ya forces specialiséés/special forces

6. Etat major ishinzwe iperereza rusange, izaba igabanyijemo ibyumba bibili, Icyumba cy’Ibikorwa by’Ubutasi no gusesengura amakuru mu bya gisilikali n’Urugamba, n’Icyumba cy’inzobere mu gushaka amakuru no kurinda abanyarwanda aho bali hose ndetse no kubungabunga umutekano w’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali

Inteko nkuru ya gisirikari igizwe na:

  • Abasirikari bagize uruhare mu nzego zifata ibyemezo za gisilikali  haba mu ngabo ziliho ubu cyangwa se izindi zabayeho mu Rwanda n’ahandi (aliko bakaba ali abanyarwanda). Aba bantu bagomba kuba bazwiho kuba inzobere n’inararibonye mu bya gisirikari bitewe n’uburambe cyangwa ubuhanga bwabaranze igihe bakoraga imirimo ya gisirikari hatitaweho kureba ibisirikari babayemo mbere;
  • Abayobozi bagize za Etat major zose z’umutwe wa FPP-URUKATSA.

Umurimo w’iyi nteko ni uw’ ubujyanama mu bya gisirikari ku bayobozi bagize Etat major zose za FPP- URUKATSA. Uburyo bwo kuyinjiramo n’uburyo izayoborwa bizateganywa n’amabwiriza y’umwihariko.

Inteko nkuru y’Igororamitima igizwe:

N’abantu bakomoka mu madini anyuranye aboneka mu Rwanda halimo n’irya gihanga bashinzwe kwigisha ubutumwa bw’iyobokamana mu gisirikari kugirango bafashe ingabo za FPP- URUKATSA kwuzuza neza inshingano zazo zidatandukiriye kubushake bw’ Imana hakurikijwe imyemerere ya buri muntu mu bwubahane bw’amadini.

Iyi nteko kandi kimwe n’inteko nkuru ya gisirikare ifite n’inshingano y’ubujyanama ku bayobozi bakuru bose b’Urukatsa.

Uburyo bwo kuyinjiramo n’uburyo izayoborwa  bizateganywa n’amabwiriza y’umwihariko.

  1. UMUSOZO

Imbanzirizamushinga y’ishyirwaho ry’Umutwe w’URUKATSA ije mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, amashyirahamwe cyangwa se abantu ku giti cyabo bifuza ko habaho impinduka nziza (changement positif) mu miyoborere y’igihugu nta kintu na kimwe bagezeho bitewe n’ubwirasi n’ubwibone bya FPR-Inkotanyi  isuzugura buri wese na buri shyaka ryose. Ibyo bigaterwa ahanini  n’uko ariyo yonyine ifite ububasha bwose ku ngabo z’igihugu no ku nzego zose z’umutekano mu gihugu.

Amashyaka ya politiki akaba atarigeze ahabwa amahirwe na make yo gutuma Ingoma y’igitugu yicajwe ku ntebe na FPR mu Rwanda ihindura imyumvire.

Umwihariko w’URUKATSA nk’uko biteganijwe muri uyu mushinga, ugaragazwa no guha agaciro n’umwanya ukomeye abahawe ikiruhuko cy’izabukuru, abahoze mu ngabo, n’abavuye ku rugerero bo mu mitwe y’ingabo yose yabayeho mu Rwanda, abantu bavuye mu mitwe inyuranye iharanira kwibohoza, abakozi b’inzego zishinzwe umutekano zo mu gihugu (Igisirikari, igipolisi, n’izindi) bemera icyerekezo (vision) cy’Urukatsa, impunzi z’abahutu n’iz’abatutsi ndetse n’iz’abatwa zituye mu mpande zose z’isi, abasore n’inkumi (urubyiruko) bakunda igihugu cyabo babarizwa mu  mu mirimo, inzego n’ibigo binyuranye biboneka mu Rwanda no mu mahanga. Aba bose bakaba bahuriye ku myumvire y’uko bikenewe cyane kandi vuba na bwangu guhatira ingoma ya FPR-Inkotanyi gutega amatwi intabaza y’abaturage maze ikareka ibikorwa byayo by’ubugome, guhotora no kuyoboza igitugu, cyangwa se ikava ku butegetsi nta mananiza, bitaba ibyo hagashakwa ubundi buryo bwakoreshwa kugirango ibyo bigerweho.

N’ubwo muri uru rugamba, ubushake n’ihuza ry’ingufu z’abanyarwanda bose bafite inyota y’ubwisanzure ari bwo shingiro ry’ibanze Urukatsa rwizeye nk’ uburyo bufatika, FPP-Urukatsa ntiyirengagije ko n’inkunga y’ibihugu byose byasinye amasezerano y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iy’ibihugu bifite inyungu n’ababikomokamo mu karere k’ibiyaga bigari yagira akamaro kanini.

Niyo mpamvu dusaba ibihugu by’inshuti z’u Rwanda  kugira uruhare runini mu ntambwe zo kwigobotora ingoma y’igitugu gikabije  ya FPR-Inkotanyi bidutera inkunga zose zijyanye n’iki gikorwa cy’ingirakamaro, mu gihe iyi mbanzirizamushinga izaba yagaragaye nk’igitekerezo kigomba gushyirwa mu bikorwa. Twijeje amahanga yose afite inyungu mu karere igihugu cyacu giherereyemo ko Urukatsa rutazabangamira izo nyungu.

Ndetse ahubwo ayo mahanga  twayabwira ko gutera ingabo mu bitugu n’abanyarwanda bashaka impinduka nziza n’Urwanda rusangiwe n’abanyagihugu bose bizatuma agarurirwa ikizere n’abaturage bo mu karere kuko ubu cyatakajwe n’uko abo baturage bakeka ko ubukana bwa FPR-Inkotanyi bwo gukora ibikorwa by’ubwihebe n’iterabwoba (terrorisme) mu karere bwaba buterwa n’uko ishobora kuba hari ibihugu bifite ijambo kuruta ibindi biyishyigikiye. AYa mahanga tuyizeyeho cyane kugira uruhare mu kumvisha FPR-Inkotanyi ko igomba kuvanaho amananiza yose agamije kudaha ijambo mu gihugu abatavuga rumwe nayo ku miyoborere y’igihugu, amananiza agamije gutuma amashyaka atavuga rumwe nayo adashobora guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu imbere, amananiza yose atuma itangazamakuru ryigenga rinigwa ntiribeho mu gihugu, amananiza atuma abanyarwanda bicwa uko bwije uko bukeye bazira ibitekerezo byabo ku miyoborere ibakorerwaho. Aya mahanga kandi tuyatezeho kutazabangamira intambwe z’Urukatsa igihe bizaba bigaragaye ko hagomba kubaho kuganira na FPR-Inkotanyi mu buryo budasanzwe.

Turasaba ibihugu bigize imiryango ya EAC, IGAD, na SADEC, CommonWealth, Francophonie ndetse n’indi miryango mpuzamahanga yose ishyigikira imiyoborere myiza n’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, kudutera inkunga, kugirango ihumure n’ituze bigaruke mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika.

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Taliki ya 31/03/2013

Perezida w’ishyaka: Dr. Gasana, Anastase;

(Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki, Mukeshimana, Isaac

(Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe Amajyambere y’Icyaro, Batungwanayo, Janvier

(Sé)

Visi-Perezida: Bamara, Prosper; ushinzwe umutekano

(Sé)

Niba mwifuza kugira ibitekerezo cyangwa ibibazo mutugezaho mwohereze ubutumwa bwanyu kuri: prm-mrp-urukatsa@yahoo.com

N.B.: Utanga igitekerezo cyangwa ikibazo agomba kubanza akivuga mu mazina ye akagaragaza n’icyo akora, n’aho aherereye.

Karugarama yaba azize kuvuga ko byaba byiza ko Kagame arenda muri 2017?

$
0
0

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi rigaragaza impinduka zabaye muri guverinoma y’u Rwanda

1. Minisitiri w’ubutabera/Intumwa nkuru ya Leta: Karugarama Tharcisse yasimbuwe na Busingye Johnson, biravugwa ko Karugarama yaba agiye guhabwa indi mirimo mu rwego mpuzamahanga. Ariko hari ibivugwa ko yaba azize amagambo yasohotse mu kinyamakuru The Guardian aho byavugwaga ko Karugarama yifuza ko Perezida Kagame yava ku butegetsi mu 2017 kugira ngo habeho kugendera ku mategeko. Kuri icyo kibazo Perezida Kagame yabajije umunyamakuru kuki atabaza Karugarama we impamvu ategura kandi amaze igihe kinini kuri uriya mwanya, ngo ese abona ari we wenyine ushobora kuba Ministre w’ubutabera?

2. Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri: Musoni Protais asimbuwe na Madamu Stella Ford Mugabo. Musoni we ngo yaba azize ubuhehesi ngo bumaze iminsi bumuvugwaho kenshi n’ubwo yakomeje gukingirwa ikibaba.

Perezida Kagame yashyizeho kandi abandi bayobozi mu buryo bukurikira:

1. Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe:  Barikana Eugene yasimbuwe na Ambasaderi Kimonyo James

2. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo: Kamanzi James asimburwa na Rwakunda Christian

Johnston Busingye

Johnston Busingye

Stella Ford Mugabo

Stella Ford Mugabo

James Kimonyo

James Kimonyo

Izindi mpinduka zabaye tumaze kumenya n’ubwo zitari muri ririya tangazo n’uko bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu bihugu byo hanze bahamagajwe :Augustin Habimana  wari i Burundi, Venantie Sebudandi wari muri Sweden na Solina Nyirahabimana wari mu Busuwisi. Aba ba ambasaderi bivugwa ko ngo baba bazize kudatanga umusaruro.

Ubwanditsi

 

Rwanda:Umwe mu basirikari bakorera urwego rw’iperereza yumviswe mu rubanza rwa Madame Ingabire Victoire

$
0
0

Kigali kuwa 24 Gicurasi 2013-Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2013 hakomeje urubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire, maze umutangabuhamya AA arangiza gusubiza ibibazo byabajijwe n’ubushinjacyaha. Nyuma yo gusubiza ibyo bibazo,urukiko rwumvise undi mugabo witwa Angelus Rwamamara nawe wahamagajwe n’urukiko kugirango agire ibyo asobanura ku byamuvuzweho n’umutangabuhamwa AA. Mu buhamya bw’uyu mutangabuhamya, yari yasobanuriye urukiko ko uyu mugabo Angelus ukorera urwego rw’iperereza rwa gisirikare rwa leta Kigali ko ariwe wahamagaye kuri telefone akavugana n’abantu bari i Kigali ari nabo bahaye akazi  PPU-Doyen,ariwe Uwumuremyi Vital bakamushinga gahunda yo guhimbira ibyaha bishinja Madamu Ingabire Victoire ko akorana na FDLR maze bamara kunononsora uyu mugambi mubisha uyu Vital Uwumuremyi agahabwa agashimwe ka sheki y’ibihumbi magana atatu by’amanyarwanda(300 000frw).

Uwo musirikari wa DMI ,yahakanye ko akorera DMI ndetse ko atanayizi,yavuze ko akorera mu gisirikare gikorera ku butaka, ariko asabwe gutanga ikarika y’akazi arayibura yerekana ikarita yivurizaho. Gusa uyu mutangabuhamya mu bisubizo yagiye aha urukiko ndeste n’abandi bamubazaga mu rubanza yagiye ahuza imvugo na bimwe mubyo umutangabuhamya AA yari yavuze,ndeste anemeza ko amuzi ariko yagerageje guhakana ko ibyo bikorwa byo guha Vital misiyo yo kuzashinja Ingabire  Victoire atabizi.

Mu rukiko kandi haje kuvugwa indi baruwa yashyikirijwe ubushinjacyaha y’umugabo washakanye n’umutangabuhamya AA, muri iyi baruwa uyu mugabo avugamo ko yiteguye kugaragaza uburyo umugore we yashutswe n’uruhande rwunganira Ingabire.

Umutangabuhamya AA,akimara gusoma iyo nyandiko y’umugabo we kuko yahawe ababuranyi bose yahise abwira urukiko ko uyu mugabo ntacyo yakagombye kubwira urukiko kuko ibyabaye byose byabaye adahari afunze.

Urubanza rwarangiye  umutangabuhamya AA asaba ko yasubira iwe mu rugo akajya kureba abana yasize anabwira urukiko ko atizeye umutekano we kuva umugabo we ari kwandika ibintu bimusenya.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza taliki ya 3 niya 4 Kamena 2013,humvwa uwo mugabo Kayiranga Gerubard,wari mu rukiko  none yigamba ku bari bicaranye nawe asa nuwiteguye guhutaza umufasha we kubera ubuhamya yahaye urukiko aho yanavugaga ko we gereza atayitinya ko azayisubiramo ni biba ngombwa.

Tuboneyeho kubamenyesha  ko ,umunyamabanga  mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Dominique Shyirambere bahamagajwe n’Urukiko Rukuru rwa Kigali  kuburana ubujurire kw’ifungwa ry’agatenganyo taliki ya 27 Gicurasi 2013. Ibi bibaye nyuma yuko uru rukiko  rwirengagije ubujurire bwabo ku ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 ku cyemezo cyo kuwa 10 Mata 2013. Iyo minsi 30 yo gufungwa nayo yararangiye ubushinjacyaha ntibwasaba ko yongerwa cyagwa ngo  barekurwe, ubu bakaba bafunze mu buryo butemewe n’amategeko. Iri fungwa rinyuraje n’amategeko niko rijyana no guhohotera izi mfungwa kugeza nubwo zitemeregwa uburenganzira butandukanye bwemererwa abandi bafungwa kugeza naho bafungirwa muri za kasho,bagakubitwa ndetse bakimwa n’uburenganzira ku buzima. Iri hohoterwa rirerekanwa no kuba uyu Sibomana Sylvain ubu yarajyanwe gufungirwa muri gereza ya Muhanga mu buryo budasobanutse nyamara urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwarategetse ko afungirwa muri Gereza ya Remera. Ibi bikaba binerekana ibyo duhora tuvuga ko inzego z’ubutabera mu Rwanda zitigenga kuburyo n’ibyemezo by’abacamanza bidahabwa agaciro bigahindurwa n’izindi nzego uko zishakiye.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risaba rikomeje ko umutangabuhamya AA yarindirwa umutekano ku buryo bwihariye cyane cyane uyu mutangabuhamya nawe ubwe yavuze ko afite ikibazo gikomeye ku mpungenge z’umutekano we, izi mpungenge kandi zikaba zinashingiye ko bigaragara  ko umugabo we atishimiye uburyo yatangaje ukuri kw’ibyabaye kuburyo nabyo bishobora kumugiraho ingaruka zo kuba yanahohoterwa nuwo bashakanye.

Twagirimana Boniface

Visi Perezida w’agateganyo

FDU-Inkingi

Rwarakabije asanga Kagame yarabaye imfura ntasubize Kikwete!

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye na La Nouvelle Relève, ikinyamakuru cya ORINFOR cyandikwa mu rurimi rw’igifaransa, Général Major Paul Rwarakabije, umuyobozi mukuru w’amagereza mu Rwanda, akaba yarahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FDLR, Forces combattantes Abacunguzi (FOCA), Paul Rwarakabije asanga ngo ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Mrisho Kikwete ari igitutsi ku Rwanda ukurikije intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego nyinshi zitandukanye!

Rwarakabije asanga ngo kugereranya uko ibintu bimeze mu Rwanda no muri Congo cyangwa Uganda ari ukwirengagiza ukuri.

Uwo mugabo wahoze ari umujandarume mu Nzirabwoba n’ubwo atarahamba umugore we n’abana be mu cyubahiro, we asanga intambwe ngo zimaze kugerwaho mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imiyoborere myiza, gucyura impunzi za mbere na nyuma ya 1994 n’ibindi.. ngo zishimishije. Ngo kugereranya ibyo bihugu n’u Rwanda n’ukugereranya ibitagereranywa.

Kuri uwo mujenerali wahoze ategeka ingabo za FDLR, ngo u Rwanda rwerekanye ubwisanzure muri politiki, ngo nta muntu ubuzwa uburenganzira bwe ku gihugu cye! Ngo ayo magambo ya Perezida wa Tanzaniya ni ukwirengagiza ku bushake intambwe yatewe n’u Rwanda!

Rwarakabije akomeza avuga ko Perezida Kikwete, nka Perezida w’igihugu cy’abaturanyi kandi kiri mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba (EAC) ari mu bantu bafite amakuru ahagije ku nzitizi u Rwanda ruhura nazo n’uburyo u Rwanda rushaka ibisubizo bijyanye n’izo nzitizi. Ngo amagambo ya Perezida Kikwete aratangaje cyane.

Si ibyo gusa kuko ngo Rwarakabije asanga Perezida Kagame yarabaye imfura akitwara neza agaceceka amaze kumva amagambo ya Perezida Kikwete, ngo n’imyitwarire myiza yafasha muri diplomasi! (Aha Rwarakabije yibagiwe ko Kagame yahise atuma Mushikiwabo!)

Bwana Rwarakabije asanga ngo ivangura ry’amoko, amacakubiri, guheza abandi ari byo byaganishije kuri jenoside yakorewe abatutsi! Ngo kugirana ibiganiro na FDLR byaba ari ugusenya ibyagezweho byose mu nzira yo kongera kubaka u Rwanda.

Marc Matabaro

The Rwandan

Augustin Habimana wahoze ahagarariye u Rwanda i Burundi yafatiwe muri Kenya!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Augustin Habimana, wari uherutse gukurwa ku mwanya w’uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi, nyuma akaburirwa irengero, yaba yatawe muri yombi n’abayobozi ba Kenya kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013!

Nta muyobozi wo mu rwego rwo hejuru muri Leta y’u Rwanda uremeza aya makuru ariko bivugwa ko Leta y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose ngo Augustin Habimana yoherezwe mu Rwanda n’ubwo ibyo aregwa bidasobanutse neza. Ariko birakekwa ko uyu mugabo wakoze igihe kinini mu nzego z’perereza yaba yari afite amabanga menshi Leta itinya ko yajya ahagaragara.

Uyu mugabo wahoze ahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi yari yakuwe ku mwanya we mu minsi ishize akaba yari yaburiwe irengero ubwo yari agarutse i Kigali. Bivugwa ko kuvanwa ku mwanya we byaturutse ku bakozi bakoranaga mu biro bihagarariye u Rwanda i Bujumbura bahoraga bamurega ibyaha bitandukanye birimo ndetse ngo no kugirana imigenderanire n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Si ibyo gusa kuko uwo mugabo ngo yaba yaragiye ahamagarwa inshuro nyinshi muri polisi aho yabaga yagiranye ikibazo cyo gutanga indezo n’abagore benshi bagiye babyarana abana.

Andi makuru avuga ko yagizwe Ambasaderi i Burundi avuye ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe iperereza ryo mu gihugu imbere mu nzego z’iperereza z’u Rwanda (NISS) ao yakuwe kuri uwo mwanya ku mpamvu zikiri ibanga!

Uyu Austin Habimana yakoze mu biro bihagarariye u Rwanda mu Bubiligi ndetse mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi yakoraga mu nzego z’iperereza zo ku butegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Habyalimana mu myaka ya za 1990.

Marc Matabaro

The Rwandan


Imishyikirano n’igikorwa cyo gucyura Rwarakabije cyatwaye Leta y’u Rwanda miliyoni 2 z’amadolari!

$
0
0

Nyuma y’aho Général James Kabarebe, Ministre w’ingabo mu Rwanda abajijwe niba yarigeze agirana ibiganiro na Général Paul Rwarakabije wahoze mu mutwe wa FDLR kugira ngo atahuke, Kabarebe yasubije ko nta biganiro yigeze agirana nawe ko ahubwo yatahutse ku bushake bwe agafashwa kugera mu rwamubyaye. Ariko amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko imishyikirano na gahunda yo gucyura Rwarakabije yatwaye Leta y’u Rwanda akayabo k’amadorali agera kuri Miliyoni 2 y’Amerika!

Birumvikana ko ubajije Kabarebe yabihakana ariko hari ababihagazeho benshi ndetse bagize uruhare muri iki gikorwa cyo kugira ngo Rwarakabije ashobore gutaha mu Rwanda dore ko yari afitiye uburakari ubutegetsi bw’i Kigali kuva aho ingabo za FPR ziciye umugore we n’abana mu 1997 mu cyahoze kitwa Ruhengeri. Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko umwe mu bakada ba FPR yamenye amakuru y’uko umugore wa Rwarakabije ari mu kitwaga Segiteri ya Ryinyo mu cyahoze kitwa Komini Nkuli, ariko ntabwo bari bashoboye kumumenya. Kugira ngo bashobore kumwica bishe abagore batagira ingano muri ako gace kugira ngo basobore kwicamo uwa Rwarakabije!

Ku bijyanye n’itahuka rya Rwarakabije hari benshi bagize uruhare mu mishyiirano n’igikorwa cyo kumucyura. Twavuga nka:

- Eugène Ngayabaseka Serufuli wari umuyobozi wa Kivu y’amajyaruguru icyo gihe

-Umupasitoro w’umunyekongo witwa Nkota

-Madame Anne Musabyimana cyangwa Musabyemariya umugore wa Général Major Ngendahimana Jérôme, ubu akaba yaragororewe kuba Depite wa FPR

- Général Ngendahimana Jérome waje ibyumweru 2 mbere ya Rwarakabije aje kureba uko ibintu bimeze.

- Lieutenant Colonel  Nzeyimana Thaddée, wari umufasha wa hafi wa Rwarakabije

- Colonel Murenzi Evariste alias Mwalimu

-Mwami Tulikunkiko Bigembe wa Ufomando ya mbere n’iya kabiri wari ahitwa Kibua (Ngando)

Uwavuga abagize uruhare muri iyi mishyikirano ntabwo yabavuga ngo abarangize

umwe mubatanze amakuru yagize ati:

“Niba hari abashobora kugera kuri Rwarakabije bazamubaze ababwire icyo aya magambo ashatse kuvuga niba nta mishyikirano yarimo: hagati ye na Kabarebe kuri telefone satellitaire ya Rwarakabije  

Kabarebe abwira Rwarakabije ati:”Mpagaritse ingabo”

Rwarakabije nawe abigiriwemo inama na aide de Camp yasubija Kabarebe ati “Nanjye mpagaritse igitero”, ……

Kabarebe arongera ” wakwigumiye aho se ahubwo nkakoherereza izindi ngabo ukagura aho uri”

Mbaye mpiniye aha, ariko niba hari abibwira ko amateka azajya akomeza kwandikwa uko babyihimbiye kubera inyungu zabo bitwaje ko nta n’uwo kubara inkuru wasigaye baribeshya.”

Ubwanditsi 

The Rwandan

 

Ese Rwabuzisoni, Rwarakabije yibuka Major Pilote Haguma?

$
0
0

Mbere y’uko Paul Rwarakabije ajya gukotana no guhamiriza yabanje kwirenza Major Pilote Haguma amuziza ko Major Pilote Haguma yari atanze igitekerezo cy’uko bareka abana n’abagore bagatahuka mu Rwanda cyangwa bagahungishirizwa kure y’urugamba hagasigara abasirikare barwana bonyine. Hari n’abavuga ko yari amaze kuvumbura ko Rwarakabije yaba arimo kugambanira abo bari kumwe, abandi bakavuga ko yaba yaranze gukurikira Rwarakabije nk’uko yabimusabye ngo bajyane mu Rwanda.

Igihano Rwarakabije yamuhaye n’ugukubitwa inkoni ijana, yateje abasirikare Major Pilote Haguma baramukubita bihurirana n’uko yari arwaye maraliya y’igikatu ahita yitaba Imana.

Iyo ngeso yo gukubita inkoni abasirikare ubundi byaba muri Gendarmerie Natioanale, byaba muri Armée Rwandaise ntabwo yigeze ibaho ubanza Rwarakabije yarimo yitoza imikorere y’igisirikare cya FPR yari agiye kwinjiramo!

Umuntu uzi neza Major Pilote Haguma avuga ko yari umugabo utuje w’imico myiza, uzi kwiyoroshya, uyu Haguma ngo azwiho kuba ariwe wakijije Dismas Nsengiyaremye mu 1994, yamutwaye muri kajugujugu aramubungerana kugeza ubwo abonye aho amujyana.

Ese ubu Rwabuzisoni Rwarakabije ahuye Nyirabaritonda Béatrice, umugore wa Major Pilote Haguma yatinyuka kumureba mu maso?

Umusomyi wa The Rwandan

Belgique

IYO NZA KUBA PEREZIDA KAGAME…

$
0
0

Njyewe Perezida Kagame Paul, maze kwisuzuma no gusesengura amateka yanjye kuva nkiri umwana muto, ubuzima butandukanye naciyemo, ubugoye n’ubworoheje, ibigeragezo naciyemo, inyigisho zitandukanye nahawe mu buzima bw’ishuri, ubwa gisirikare, ubw’ubuyobozi mu nzego zitandukanye nagiye nkoreramo kugeza ubwo mbaye Perezida w’u Rwanda, nsanze ngomba gukosora amakosa menshi nibwirako nakoze, yaba ayo nakoze mbigambiriye cyangwa ayo nakoze ntabigambiriye akaza kunyitirirwa nyuma kandi nkaba nyemera kubera arijye wategekaga ibikorwa ndetse nkaba nemera inshingano zanjye nk’umukuru w’igihugu.

Mboneyeho umwanya mwiza wo gutangariza ku mugaragaro abanyarwanda, abanyarwandakazi n’inshuti z’u Rwanda ko: maze kubitekerezaho neza, nyuma yo kugisha inama umufasha wanjye Jeanette, umuryango wanjye bwite, inshuti zanjye, abajyanama banjye batandukanye na bagenzi banjye bayobora ibihugu byabo bitandukanye, maze kandi kubona ko nk’umuntu hari byinshi nakoze nibwirako ari byiza nyuma bikaza kugaragaza ko bitanyuze abanyarwanda benshi, nsanze ari ngombwa ko mbisabira imbabazi abanyarwanda kandi mbizeza impinduka idasanzwe muri iki gihe cy’imyaka ine manda yanjye isigaranye, nkaba ngirango mbagezeho ingingo nkuru zikubiye muriyo mpinduka tugiye gutegurana n’inzego zose dufatanyije kuyobora iki gihugu;

Ingingo ya mbere ishingiyeho impinduka dushaka gutegura ikaba igizwe n’IVUGURURWA RY’ITEGEKONSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA BICIYE MURI REFERENDUM: Leta tuyoboye yiyemeje gutegura ivugurura ryimbitse ry’Itegekonshinga rya Repubulika hagamijwe kuvugurura inzego zitandukanye z’igihugu, kugabanya ububasha bwa Perezida hagamijwe kwongerera ubushobozi inzego bwite za Leta kugirango igihugu cyacu gishinge imizi muri demokarasi, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda bukava ku rwego bwari buriho bukarushaho kuba bwiza, duteza imbere umuco, uburezi, ubutabera, ubuyobozi bwiza bushingiye ku baturage n’ibindi.

Hakaba hagiye gushyirwaho ammatsinda atandukanye agizwe n’inzego zitandukanye zirimo amatsinda y’abaturage b’inzego zose bazagenda bitoramo ababahagariye bajijutse kandi bafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo byabo baturage kuko iryo Tegekonshinga rigomba kuba rishingiye ku byifuzo byabo, ni mur’urwo rwego ntawuzahezwa mw’itegurwa ryaryo kuko tuzegera abanyarwanda baba abari mugihugu, abari hanze yarwo, abavuga rumwe na Leta ndetse n’abatavuga rumwe nayo bari hanze mu buhungiro ntibazahezwa kuko dushaka kurangiza burundu ikibazo cy’ubuhunzi n’ubuzima bubi hagamijwe kwubaka igihugu gikomeye kandi cyubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu no gushimangira kugira inzego zihamye kandi zitayoborwa n’umuntu umwe, ahubwo tugire ubutegetsi bukorera inyungu z’abaturage, ndetse zigomba gutanga raporo kuri bo, tugomba kandi kwimakaza umuco w’uko ubutegetsi butangwa n’abaturage, bugakorera abaturage, bugakorera mu mucyo kuburyo burikimwe umuturage ashaka kumenya kizaba kibasha kuboneka bitavunanye kandi muburyo bworoshye, itegeko rizatuma umuturage agira ububasha bwo gushyiraho umuntu ugaragaje gahunda iruta izindi no gukuraho umutegetsi igihe atubahirije inshingano ze biciye mu matora. Ibi biakaba bizashimangira ihame ry’ubwisanzure busesuye, buhesha umunyarwanda agaciro hagamijwe kuruteza imbere no kwubaka amahoro arambye.

Ingingo ya kabiri igizwe KUGABANYA IMICUNGIRE MIBI Y’UMUTUNGO WA LETA NO GUTEZA IMBERE GUKORERA MU MUCYO: Mu bibazo byinshi twagiye tunyuramo, banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda, harimo icyo gusesagura umutungo mukeya dufite, ibi bikaba bigaragarira mw’isuzuma twakoze aho abahanga batandukanye bakomoje ku kintu cyo kugira inzego nyinshi za Leta zidafite akamaro, cyangwa zigongana mu mikorere yazo ya buri munsi, ni muri urwo rwego, njyewe kugiti cyanjye, na Guverinoma nyoboye twafashe icyemezo cyo kugabanya za minisiteri tugasigarana 6 gusa zikomeye kandi zifitiye abanyarwanda akamaro, kugabanya ibigo bya Leta hahuzwa inshingano za bimwe cyaneko byagaragaye ko nta mpamvu yo kugwiza ibigo byinshi, aha twatanga urugero nka RGB, Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Urwego rw’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, ibi byose dufite Minisiteri imwe y’Ubutabera yabikora byose, kuko tuzaba dufite Inteko Ishinga amategeko ifite intumwa za rubanda zatowe n’abaturage bitari nkuko byari bisanzwe, ndetse ibi birakorwa vuba mu matora y’ubutaha, aho naciye iteka rihindura irisanzwe aho abaturage bazajya batora umuntu witwaye neza kandi bigakorerwa mu mucyo kuburyo uwo wese ugaragaje ibitekerezo byiza na gahunda ihiga izindi ariwe bazagirira icyizere akabahagarira mu nteko, akabavuganira ndetse abadepite bagahabwa ubwisanzure buhagije bitandukanye nuko byari bisanzwe, nkaba numva ibigo bya Leta bizagabanywa ku Rwego eya 85% kugirango birusheho gutanga serivisi neza, kandi duhamagarira abikorera kuzafata zimwe mu nshingano Leta yafataga bityo urwego rw’abikorera narwo rubyungukiremo.

Sinabura kandi kubabwirako, ibintu byose byatwaraga amafaranga menshi Leta, nk’igisirikare, ingendo z’abayobozi, amanama adashira kandi atwara amafaranga menshi, ibikorwa bitari ngombwa njyewe ubwanjye nateraga inkunga, nka CECAFA yanyitiriwe, Urwego rw’iperereza, amagereza, iminsi mikuru yizihizwaga, imishahara y’umurengera igomba kuringanizwa ku nzego zose ntihabemo ubusumbane, bityo tuzabashe kurokora umubare munini w’amafaranga yakora ibikorwa bitandukanye bijyanye na “infrastrustures” zizafasha mu kwihutisha iterambere rusange ry’u Rwanda, nko kwubaka ibitaro bitandukanye, amashuri agezweho yigisha imyuga, ikoranabuhanga rigezweho, imihanda, kuzamura umushahara w’abarimu, abasirikare, abapolisi, abaganga n’izindi nzego za Leta byagiye bigaragara ko bahembwaga intica ntikize, ubu tukaba tugiye gushyiraho umushara fatizo kuri buri rwego rw’umurimo tugabanya ubusumbane hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturarwanda muri rusange, ibi kandi bikazakorwa tutarinze kuzamura ingengo y’imari kuko ayo mafaranga ubwayo azava muri izo mpinduka zitandukanye twavuze haruguru, by’umwihariko umushahara wa Perezida n’ibindi byose agenerwa kimwe n’imishahara y’abayobozi bakuru bose bikaba bizagabanuka kugirango tuzibe icyuho cy’ubusumbane burangwa mu nzego bwite za Leta.

Umutungo w’igihugu, imikorere y’abakozi ba Leta, gupiganirwa imyanya bikaba bigiye gukosorwa kuko ubu tugiye kwongera ubushobozi abakozi bakora mu nzego z’ubutabera, hatoranywa abafite ubushobozi kandi hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi, kuko aba kimwe n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubutabera bagiye kuba abarinzi bakomeye bashinzwe kureberera no guhagarira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mpinduka, tukaba tutazihanganira, ruswa, ikimenyane, irondamoko n’ubundi buriganya bwakorwaga mw’itangwa ry’akazi kuko aribyo byavukije abanyarwanda n’u Rwanda amahirwe yo kugira iterambere rirambye no kugira igihugu cyizihiye benecyo. Aha nkaba mbonyeho gushishikazriza inzego zose kugira abagenzuzi murizo bashinzwe kumenya niba abakozi bubahiriza inshingano zabo neza, kandi bakorera mu mucyo kuburyo bizajya byorohera buri wese gutahura ikosa runaka rikozwe na kanaka, ndetse buri wese akaba afite uburenganzira bwo kwiyambaza abagenzuzi asaba ko kanaka afatirwa ibyemezo ku makosa yakoze, ntakwihanganira amafuti kuzongera kubaho, bityo bizatuma tumenya neza abashoboye n’abadashoboye.

Inzego z’ubutabera kandi zizaba umusemburo w’amahoro arambye kuko guhera ubu zigiye kwongererwa ubushobozi, kandi zikazajya zihutisha imanza, aho zizajya zikurikirana abanyabyaha bose ntawuhishiriwe, hagamijwe kurandura burundu umuco wo kudahana, kugeza ubwo hazatorerwa Itegekonshinga rivuguruye kandi riha ububasha bwisumbuye izi nzego.

Mu ngingo ya gatatu ari nayo ya nyuma tugiye KUVANAHO ABAYOBOZI BOSE BAVUGWAHO CYANGWA BAKEKWAHO AMAKOSA N’IBYAHA BITANDUKANYE, NDETSE TWIHATIRE KWINJIZA AMARASO MASHYA: Ibi bigiye gukorwa kugirango uwo wese ukekwaho ibyaha runaka, ashyikirizwe inkiko. kabone n’iyo yaba yarasanzwe akomeye gute, ibi bikazadufasha kurandura umuco mubi wo kudahana, turandura urw’ikekwe mu banyarwanda. Nkaba nijeje abanyarwanda bose muri rusange ko ntamuyobozi w’umunebwe cyangwa umuntu ukekwaho icyaha tuzasigarana muri Leta mu gihe cy’iyi manda yanjye isigaye, kugirango dufashe u Rwanda gutera intambwe ruva mu miyoborere ishaje tujya muri demokarasi isesuye.

Nkaba mboneyeho kandi guhamagarira abanyarwanda mu bice bitandukanye byose byo kw’isi, abasaza, abakecuru, urubyiruko, abana bato, abakire, abakene, abatwa, abatutsi, abahutu, abacitse kw’icumu, abahutu babuze ababo mu ntambara yo zagiye ziba mu bihhe bitandukanye, bishwe n’ingabo zahoze ari iza APR/RDF, impunzi ziri ku migabane itandukanye, kwitabira iki gikorwa kigamije kwunga abanyarwanda, nkaba mboneyeho kandi kubashishikariza kugaruka ku muco wacu wa kera, dushishikazwa no kureba ibiduhuza kurusha kureba ibidutanya, twihatira gukunda kuvuga no gutoza abana bacu kuvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda ryo pfundo riduhuza twese, doreko Imana yaduhaye amahirwe tukaba tuvuga ndetse tugakoresha ururimi rumwe, ibi bitandukanye cyane n’ibindi bihugu muzi aho usanga bihuzwa n’ururimi rw’abakoroni… Aha nkaba mboneyeho gusaba inzego zibishinzwe, guhindura bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda ku mbuga za “internet”, kuko bimaze kugaragara ko inyinshi zandikwa mu rurimi rw’Icyongereza igihe abagenewe ubutumwa buzandikirwaho ari abanyarwanda, aba nibo bagomba guhabwa “priority”.

Ntabatindiye rero, nkaba nshimira abanyacyubahiro mwese mwari muteraniye hano, mbasaba ko twese dufatanya nkuko bisanzwe guhugura abanyarwanda, tubasobanurira neza impamvu y’iyi mpinduka mu miyoborere y’igihugu, ndetse bizasaba ko hakorwa ibiganiro byinshi kugirango barusheho gusobanukirwa, tubategurira kuva mu miyoborere ishaje bagana muri DEMOKARASI ISESUYE, nkaba nshimira abo bose bakomeje kungezaho ibitekerezo byiza kandi nshishikariza buriwese kwiyumvamo umutwaro w’Igihugu, kuko ejo nimwe muzaba mukiyoboye, mbifurije amahoro y’Imana, kandi ibahe umugisha, Ihe umugisha n’u Rwanda.

Murakoze.

Ehhhhhh, burya zari inzozi!!!!!!! Mbega ukuntu zari nziza… Uziko zaturinda AKAGA!!!

Mumbarire njye nitwa KANYARWANDA

” Inkoko y’inyamahirwe icukiriza mu nsi y’agaca”:Padiri Tomasi Nahimana

IKIGANIRO MBWIRWARUHAME TALIKI YA 16/06/2013

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yemera ko uburyo buboneye bwo guharanira ko urubuga rwa politike rufunguka mu Rwanda, ari ukujya gukorera mu gihugu kugira ngo afatanye n’Abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, guharanira ko ibintu bihinduka, Abanyarwanda bagahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo mu bwisanzure ubuyobozi bubanogeye.

Ni muri urwo rwego amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yafashe icyemezo gikomeye kandi kidakuka cyo kujya gukorera mu Rwanda bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa  Kamena 2013.

Twishimiye rero kubatumira mu kiganiro mbwirwaruhame kizaba ku cyumweru taliki ya
16 Kamena 2013, guhera saa munani (14h) kugera saa kumi n’imwe (17h), kuri iyi adresse :
Place de la Vaillance 7; 1070  Anderlecht, Bruxelles.

Muri iki kiganiro tuzabagezaho ku buryo burambuye impamvu amashyaka yacu yafashe icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda, na gahunda duteganya tumaze kugera mu Rwanda. Tuzaboneraho n’umwanya wo kumva inama n’ibyifuzo by’abazaba bitabiriye ubu butumire.

Twishimiye kandi kubamenyesha ko iki kiganiro kizabanzirizwa mu gitondo n’ikindi kizaduhuza n’abahagarariye amashyaka yose atavuga rumwe na Leta akorera mu buhungiro kugira ngo twungurane ibitekerezo kuri gahunda zacu no ku bufatanye mu guharanira demokarasi mu gihugu cyacu.

Ikaze rero, muzaze muri benshi, kandi tubaye tubashimiye.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 29 Gicurasi 2013.

 

Jean-Marie Mbonimpa                                           Jean-Damascène Munyampeta
Umunyamabanga mpuzabikorwa                       Umunyamabanga mpuzabikorwa
wa RDI-RWANDA RWIZA                                      wa PDP-IMANZI

E-mail : rdi_rwanda810@yahoo.fr                                E-mail : pdp.imanzi@gmail.com
Tel. : 0041-787471982                                                       Tel. : 0032-477971465

Gen Kayumba Nyamwasa yatangarije BBC ko ashyigikiye amagambo ya Perezida Kikwete

$
0
0

Mu kiganiro Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagiranye n’umunyamakuru Omar Mtasa w’igisata cya BBC cy’ururimi rw’igiswahiri, yavuze ko igihe cyo gushaka umuti w’ibibazo by’u Rwanda hakoreshejwe intambara cyarangiye kuko uretse gukomeza kwica abantu nta musaruro byatanze ahubwo hagombye gushyirwa imbere ibiganiro nk’uko Perezida Kikwete yabivuze.

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yatangiye avuga ko ibintu byari byarakomeje gushyirwa mu bwihisho ariko amagambo ya Perezida Kikwete akaba yashyize ahagaragara ikibazo nyacyo n’uburyo icyo kibazo cyakemuka. Niwe muntu wa mbere utinyutse gushyira ibintu ahagaragara. Ngo niba umukuru w’igihugu cy’abaturanyi atanze igitekerezo ku buryo abona ibibazo byakemurwa mu nzira y’ibiganiro ni ikintu cyiza cyane kandi ariya magambo ntabwo yagombye gufatwa nk’ikintu cyoroshye kuko yayavugiye mu nama yarimo n’abandi bakuru b’ibihugu.

Muri icyo kiganiro Lt Gen Kayumba yagaye cyane imyitwarire ya Perezida Kagame, utarasubije mugenzi we Perezida Kikwete nk’uko Perezida Museveni yabigenje ahubwo akohereza Ministre we w’ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo gutukana!

Umunyamakuru yabajije Lt Gen Kayumba niba yifuza ko Leta y’u Rwanda yaganira na FDLR gusa cyangwa yaganira n’abandi batavugarumwe na Leta barimo n’umutwe wa politiki arimo wa RNC.

Mu gusubiza Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasubije ko uburyo bwiza ari uko Leta y’u Rwanda yaganira n’abayirwanya bose nta kuvugana n’umwe ngo ureke undi kuko ngo kuvugana n’umwe ukareka undi n’ubundi izo ntambara zizakomeza.

Umunyamakuru yifuje kandi kumenya impamvu Lt Gen Kayumba yifuza ibiganiro noneho ubungubu, yasubije ko intambara zigiye kumara imyaka myinshi kandi ntabwo zikemura ibibazo.

Ku bijyanye n’uko ngo Lt Gen Kayumba yaba yifuza ibiganiro kuko atakiri mu butegetsi bwa Perezida Kagame. Mu gusubiza Lt Gen Kayumba yagize ati:

” twageze ku butegetsi biciye mu ntambara ariko ntabwo byakemuye ibibazo by’u Rwanda, niba ari ukuvuga ngo ubu turashaka kwinjira muri Leta mu nzira iyo ariyo yose, inzira y’intambara niyo yaba ibangutse twahita tujya kurwana ariko kubera ko twayiciyemo twabonye ko atari yo nzira nziza”.

Ku bijyanye na Gen Laurent Nkunda ubu usa n’ufungiye mu Rwanda, Lt Gen Kayumba abona kuba hari haratangiye ibiganiro na Leta ya Congo byari inzira nziza, ibyiza bikaba ko habaho kuganira na Perezida Kabila hagashakwa umuti w’ibibazo ngo naho gufata Laurent Nkunda bakamufungira mu Rwanda imyaka myinshi nta rubanza ntabwo byakemura ikibazo.

Ubwanditsi

The Rwandan

 

Bernard Membe, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya ati:Perezida Kikwete ntabwo azasaba imbabazi Leta y’u Rwanda

$
0
0

Dodoma- Perezida Jakaya Kikwete ntabwo azasaba imbabazi Leta y’u Rwanda cyangwa ngo ahindure aho ahagaze ku kuba Leta y’u Rwanda yagombye kugirana ibiganiro na FDLR.

Nk’uko Bwana Bernard Membe, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yabibwiye inteko ishingamategeko ya Tanzaniya ngo Perezida Kikwete yatanze icyo gitekerezo agamije gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo by’akarere.

Bwana Membe avuga ko nta buryo na bumwe buhari bwatuma Perezida Kikwete asaba imbabazi z’uko yavuze ukuri k’uko ibintu bimeze.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya imbere y’intekonshingamategeko y’igihugu cye yongeye kwerekana aho Leta ya Tanzaniya ihagaze agira ati:

”Leta y’u Rwanda nta yandi mahitamo ifite uretse kugirana ibiganiro by’amahoro n’abayirwanya, abenshi muri bo bakaba bari mu mashyamba ya Congo”

Ngo Leta y’u Rwanda imaze imyaka isaga 17 irwana n’abo bayirwanya idashobora kubatsinda burundu, bikaba ari ngombwa kugirana ibiganiro nabo. Kandi ngo kuba bari mu mashyamba ya Congo bikomeje gusubiza inyuma inzira igana ku mahoro mu karere.

Bwana Membe yongeye ati:

”Leta y’u Rwanda yarwanyije ibyatangajwe na Perezida Kikwete, ariko Perezida Kikwete ntabwo azasaba imbabazi kuko ibyo yavuze bishingiye ku bintu bigaragara. U Rwanda rwagombye gukurikiza iyo nama. Perezida wacu ntabwo ashobora gusaba imbabazi z’uko yavuze ukuri!”

Mu gusoza Bwana Membe yavuze ko Perezida Kikwete nta mugambi mubi yari afite ubwo yatangaga icyo gitekerezo mu nama ya 21 y’umuryango wa’Afrika yunze ubumwe yaberaga i Addis Abeba muri Etiyopiya ku ya 26 Gicurasi 2013. Ngo Leta y’u Rwanda igomba kumenya ko amahoro ashakwa hagati y’abahanganye kandi imishyikirano y’amahoro iba hagati y’abanzi ntabwo ari hagati y’inshuti.

Ubwanditsi

The Rwandan


Icyo njye nigiye ku gitekerezo cya Prezida Kikwete:Mureke Politike yo kuba Rutemayeze (opportunistes)

$
0
0

Inkuru ya Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete wasabye ko Leta y’u Rwanda yaganira na FDLR, yashyuhije imitwe benshi. Ariko njye insigiye isomo rishobora kuba ritandukanye niryo abandi bakuyemo!

Mbere na mbere ndabanza kuvuga ko nanjye nishimiye igitekerezo Prezida wa Tanzaniya yatanze cy’uko Leta y’u Rwanda yakagombye gushyikirana na FDLR. Birazwi kandi ntabwo na Leta y’i Kigali iyobewe ko abagize uyu mutwe bose atari abanyabyaha ahubwo ari urwitwazo ikomeza gukoresha kugirango inige rubanda ikore ibyo ishaka yica kandi igakiza uwo ishaka!

Gusa banyarwanda tujye dusubiza amaso inyuma turebe dukore icyo nakwita remise en question (kwibaza ku bintu) ntidutwarire ibintu mu kirere. Aha ndashaka kugirango twese hamwe twibaze ikibazo kimwe kijyanye n’abitwa abanyapolitike batavuga rumwe na Leta iriho ubu; KO BOSE NABONYE BARISHIMIYE IBYATANGAJWE NA PEREZIDA KIKWETE, amatangazo reka sinakubwira ku buryo watekereza ko ari intsinzi ndetse bamwe bagasa n’abenda kugaragaza ko babigizemo uruhare mu buryo buziguye kuba aho ibintu bigeze ubu; NI KUBERA IKI ABA BOSE BO NTA N’UMWE WIGEZE AHAGURA ATI REKA DUSHYIRE HAMWE NA FDLR niba koko nk’uko barimo kubigaragaza muri iyi minsi ko FDLR atari abicanyi nkuko bakomeje gusigwa iryo bara?

Njye rero nkabona ko abenshi barwanira ubutegetsi bashyiraho amashyaka ubutitsa ariko mu by’ukuri ari uburyo bwo kugirango bicare barekereje ko hari icyahinduka ngo barebe ko bakwibonera imyanya batitaye ku buryo baba bayigezeho, batitaye ku nyungu za rubanda ahubwo ari ukwishakira utunyungu twabo bwite, abandi ndetse banakorera abo babeshya ko barwanya (Leta y’ i Kigali), nkaba nanibwirako aricyo gituma byarabananiye gushyira hamwe ngo bahuze imbaraga zo kuyirwanya.

Ese ko kera  abanyapolitike bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, harimo n’abahutu bafashe inzira bagasanga Inkotanyi, aho zari iyo za Mulindi n’ahandi, imisanzu reka sinakubwira, kuki ubu noneho badafata inzira ngo babigenze nk’uko byagenze icyo gihe niba koko bafite umugambi wo kurwanya FPR ngo bagende basange abayirwanya aho bari mumashyamba cyangwa se nibura bavuge bati reka tuyishakishirize imisanzu dukore mobilisation nk’uko babikoreye inkotanyi? N’uko izo Nkotanyi se batari bazi amahano zikora? Niba batinya gukorana na FDLR ngo nuko yiswe abicanyi (nk’ Insina ngufi ariyo icibwaho urukoma)?

Nimubabwire basigeho politike ya opportunisme no kubeshya, bave mu magambo bajye mu bikorwa, cyangwa abirirwa bavugako bagiye guhaguruka bakajya i Kigali, bagende basange abiyemeje kurwanya FPR nk’uko bamwe muri bo babikoze basanga FPR irwanya Perezida Habyarimana  cyangwa se bareke abafite gahunda yo gukorera rubanda bashaka kuyikura mu kagaga mu bukene n’agahinda, bakore.

Kandi Birashoboka

Mwambwira uko mubitekereza kuri

yesbirashoboka@gmail.com

Bill Clinton afite umwana yabyaye hanze w’umwirabura ushaka kubonana nawe!

$
0
0

Bill Clinton wahoze ari umukuru w’igihugu cy’Amerika yaba afite umwana w’umuhungu utari uzwi witwa Danny Lee Williams Jr. Uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 nawe ubu afite abana arashaka kubona se Bill Clinton mbere uko apfa.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru GLOBE, ngo Bill Clinton agomba kuzakoresha ibizami byo kwa muganga kugira ngo bamenye niba uwo mwana ari uwe cyangwa oya. Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton yifuza ko ibyo bizami byo kwa muganga ngo bifatwa kugira ngo amenye ko umugabo we ari we w’uwo mwana kugira ngo yirinde ibibazo bishobora gutera mu gihe Hillary Clinton yashaka kwiyamamariza gutegeka Amerika.

Danny Lee Williams, uwo mugabo uvuga ko ari umuhungu wa Bill Clinton, yaba yaravutse biturutse ku mibonano hagati ya Bill Clinton n’umugore wicuruzaga w’umwiraburakazi witwa Bobbie Ann Williams.

Bill Clinton, ubu ufite imyaka 66, arwaye indwara y’umutima ndetse n’indwara yitwa Parkinson. Bikaba bivugwa ko iminsi ye ibaze. Niyo mpamvu Danny Lee Williams yifuza kubonana n’uwo yita se vuba no kugira ngo amwemere nk’umwana we.

Danny Lee Williams yifuza kandi ko Bill Clinton yabonana n’abuzukuru be bagera kuri 5 bafite imyaka hagati ya10 n’amezi 5.

Ubundi Bill Clinton asanzwe afite umukobwa witwa Chelsea Victoria Clinton uri mu kigero cy’imyaka 33 akaba yaramubyaranye na Hillary Clinton

Ben Barugahare

The Rwandan

Barugahare

Iyo Kagame aba umugabo aba yarasubije Kikwete aho kumuteza Mushikiwabo na za IBUKA: Lt Gen Kayumba

$
0
0

Radio Itahuka, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2013 yagiranye ikiganiro kirambuye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Muri icyo kiganiro yasubije ibibazo by’umunyamakuru w’iyo Radio ku mugabane w’Afrika, Bwana Claude Marie Bernard Kayitare ndetse hari abandi banyarwanda bari hirya no hino kw’isi bagiye babaza ibibazo bakoresheje umurongo wa Telefone cyangwa babyohereje mu nyandiko.

Muri icyo kiganiro Lt Gen Kayumba yasobanuye uko azi Perezida Kagame, imiterere ya FPR kuva kera, ibyavuzwe na Perezida Kikwete, ndetse n’uburyo ba MInistre Karugarama na Musoni birukanywe n’ibindi…

Mushobora gukurikira icyo kiganiro cyose hano>>

Ikiganiro mbwirwa ruhame cy’ishyaka PPR-Imena i Bruxelles

$
0
0

 

Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PPR-IMENA(Parti Populaire Rwandais) bunejejwe no kubatumira mu kiganiro mbwirwaruhame kuri uyu wa Gatandatu taliki 08/06/2013, guhera 15h00 kugera 19h00, kikazabera kuri Hotel Husa President Park, Boulevard du Roi ALBERT II 44, 1000 Bruxelles muri 100m uvuye kuri Gare du Nord.
Muri iki kiganiro muzaganirizwa n’abantu batandukanye ku ngingo zikurikira:

  1. Amateka y’ u Rwanda n’imibanire y’abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
  2. Ubwiyunge n’imbabazi mu muryango nyarwanda.
  3. Ubworoherane na Demokarasi mu muryango nyarwanda.
  4. Diaspora Nyarwanda n’amashyaka ya opozisiyo mu guharanira impinduka ya politiki mu Rwanda.
  5. Inzira y’ibiganiro byageza abanyarwanda ku mahoro arambye.

Muzaboneraho n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye birebana na porogarame y’ishyaka PPR-Imena.
Muzaze muri benshi.

Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena

ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA?

$
0
0

Kuva Isi yabaho, kuva u Rwanda Rwarema, myaka ikabakaba mirongo itanu n’imisago mfite, ni ubwa mbere mbonye inkuru ikantera kwumirwa no gutangara, nabonye abanyagitugu, numvise inkuru z’abajura kabombo, narebye firime (film) zivuga ku bikorwa bya mafia zitandukanye ndetse nsoma ibinyamakuru byo mu Butaliyani ahavugwa cyane mu mujyi wa Sisilia mu Butaliyani, ahafite inkomoko y’uyu muryango w’abantu b’abaherwe kabhariwe mu gukora ibikorwa bibi bibazanira inyungu, ibikorwa akenshi bihitana imbaga y’inzirakarengane bigamije kwihwizaho ubutunzi mu nzira zose, kabone nubwo zaba zigayitse nk’izo Kagame na mafia ye yibumbiye muri FPR babigenza.

Ikinteye rero kugaruka kuri MAFIA yaremwe ikanayoborwa na Kagame Paul, benshi bakunze kwita H.E. kubera igitinyiro amaze kugira mu bikorwa byo kwica abantu benshi ahanini agamije gucecekesha abantu, ni inkuru yo mu kinyamakuru The New Times cyo kuwa 2 Kamena, 2013 ivuga kwigurishwa ry’umutungo wa Rwandatel S.A., sosiyete y’ubucuruzi ya Leta yarishinzwe ibijyanye n’itumanaho, yahombejwe nkana na Kagame, ubwo yayishyiragamo abayobozi badashoboye kuyobora amasosiyete akomeye nk’aya, akazana agashya mu micungire yayo aho abagande, ubwoko bushya bw’abanyarwanda burangajwe imbere n’umujura kabuhariwe Sam NKUSI wayiyoboye kuva muri 1994 kugeza yirukanywe yarazamuwe mu ntera aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, aho yirukanywe n’inshuti ye magara, Perezida Kagame Paul amushinja kunyereza umutungo wa Leta no kugaragaza imyitwarire idahwitse, agasuzuguro n’iterabwoba ku banyarwanda aho yabahohoteraga mu buryo butandukanye, nyuma y’igihe kinini abanyamakuru baramugize iciro ry’imigani aho yagarukaga kenshi mu makuru, uyu munyabubasha Sam NKUSI wibye imitungo y’igihugu akaba ariwe wegukanye sosiyete Rwandatel S.A. ku gaciro ka Miliyoni 4 gusa z’amadolari y’Amerika binyujijwe muri Sosiyete akuriye yitwa LIQUID TELECOM, bavuga ko ibarizwa muri Afurika y’Epfo, kimwe nay a yindi ifite Indege za Kagame yitwa EXECUJET.

Iyo tuvuga ko Kagame ariwe kibazo u Rwanda rufite kugeza ubu tuba tuvuga ko ariwe wenyine kugeza ubu ufite ububasha mu Rwanda bwo guhitiramo abanyarwanda uko babaho, ubayobora, uburyo bavuga, uburyo bahabwa imirimo ya Leta, uburyo bacuruza, niba bagomba kwunguka cyangwa guhombywa, niba bahabwa amasoko ya Leta cyangwa bameneshwa n’ibindi byinshi, tukaba tuzi neza uburyo abacuruzi bakomeye cyane mu Rwanda bazwi mbere y’intambara na nyuma yayo badakomoka I Bugande bagiye bananizwa gucuruza, bagahimbirwa ibyaha, bagaterwa ubwoba, hafi kuraswa bikabaviramo guhunga, ibyo basize inyuma byose Kagame akabishyira mu mufuka we abikoreye mu cyitwa FPR, aha twabibutsa ba KAJEGUHAKWA Valens wambuwe BACAR na ERP, twavuga RUJUGIRO Tribert wasize yigurishirije utwe kuko yabonaga ishyamba atari ryeru bagasigara bamuhimbira gukorana na FDLR ibintu biba bigoye kwinjiza mu bwonko bw’abanyarwanda, twavuga kandi ba KALISA Alfred bambuwe BCDI ikagurishwa na FPR iyeguriye ECOBANK, twavuga nka Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) imaze gutobwa n’imiyoborere mibi y’abantu Kagame aha kujya mubuyobozi agamije ko bazambya buri kimwe kugirango azacyigarurire kimaze kuva isupu, ndetse kigura amakeya, twavuga Banki ya Kigali yahindutse iya Kagame mu buryo benshi bibaza aho uy mugabo uhembwa Miliyoni 11 z’amanyarwanda utaragiraga n’urwara rwo kwishima yaba yarakuye igishoro hatari mukuyogoza umutungo w’igihugu, uw’abantu bwite twavuze haruguru, uwa D.R.Congo n’ubundi bucuruzi bukorwa nawe n’agatsiko ke butemewe n’amategeko, kugeza aho asigaye abarirwa mu baherwe ba mbere kw’Isi.

Banyarwanda musoma iyi nkuru, ndagirango mbereke ukuntu Rwandatel S.A. yapangiwe na Kagame akayiyogoza atitaye ku nyungu z’abaturage, akarinda ubwo ayihombya abigambiriye kugeza ubwo iyo Rwandatel igeze ubwo imugurishwa ku giciro giteye isoni, kandi gihombeje Leta mu buryo butigeze buba ahandi kw’Isi, byose akaba abikora ntihagire n’umwe utinyuka kubaza impamvu n’aho akura ububasha bwo kubikora, doreko u Rwanda atari isambu yagabanye, akaba akomeje guteza Miliyoni 11 z’abanyarwanda zirenga akaga gakomeye yitwaje umwanya we nk’umukuru w’igihugu (gikennye) cy’u Rwanda.

Ngarutse kugihombo Rwandatel yahuye nacyo, njye mbona gitewe nuko Kagame yari afite inyota yo kuzashyira RWANDATEL S.A. mu mutungo we bwite, nkuko yagiye abigenza kuri za MTN RWANDACELL yahoze ifitwemo imigabane ingana na 50% na Leta y’u Rwanda, ibi bikaba byaraje guhinduka imigabane ya Cristal Ventures iyi yahoze ari Tristar Investment, bigakorwa mu buryo nanjye ntabasobanurira doreko hahinduwe izina ry’umunyamigabane nta kiguzi kizwi cyishyuwe Leta, nkuko bisanzwe, mbibutse ko uwashinze iyi MTN ari Nkusi Sam ugaruka kenshi muriki kibazo, uyu akaba inararibonye mu bijyanye n’itumanaho, doreko muri FPR ikiri ku rugamba ariwe washyizeho imiyoboro itandukanye y’itumanaho Radio Muhabura n’amaradio benshi bita ibyombo byakoreshwaga n’abasirikare mu ntambara, uyu rero akaba ari nawe wagororewe kuyobora Rwandatel S.A. nyuma y’intambara, ikigo yarazi neza uburyo cyunguka, umutungo wacyo ndetse azi n’icyo bisaba ngo kigwe mu gihombo doreko aya mayeri yo guhombya ibigo bya Leta hagamijwe kuzabigurisha FPR kuri makeya bamaze kubigiramo uburambe, muzabaze icyitwa Privatization icyo cyunguye igihugu, muzasanga cyarabaye ikivomesho bakoresha bavoma umutungo bwite wa Leta bawushyira mu mutungo bwite wa FPR, iyi nayo ikaba iyoborwa n’agatsiko, kandi ako gatsiko kose kakagemurira umutegetsi w’igitugu Kagame Paul, doreko iyi FPR itagira n’umucungamari uzwi, amafranga yose amenwa muri comptes za Kagame mu mabanki atandukanye kw’Isi, nko mu Rwanda, Ubusuwisi, Ubushinwa, Ibirwa byo muri Mauritius, Dubai, Afurika Yepfo yabaye indiri yo gushingiramo amasosiyete, aya afitwe n’abanyarwanda bagize agatsiko kandi bakorera Kagame, bakitwa abashoramari hagamijwe kuyobya abanyarwanda no kubajijisha ngo hatagira ubaza impamvu yabyo.

Nkimara kumenya iyi nkuru, nihutiye kubaza mugenzi wanjye ufite uburambe muri Rwandatel doreko yagiye akorana nayo maze mubaza icyo yaba azi kuri iyo sosiyete yitwa LIQUID TELECOM ihagarariwe na Sam NKUSI maze ahita aseka cyane, ansubiza ko we yaraziko hazaza icyitwa ATLEK STREAM gikorera muri Telecom House yahoze ari iya Rwandatel, iki kikaba ikigo cya Sam NKUSI gitanga serivisi z’itumanaho rya Wireless, ariko mu rwenya rwinshi ambwirako aba atari abana mu mikino y’ubu Mafia, niho yagize ati, nusanga ibi bintu bitarimo, NYIRUBUTAMA Jean Paul, ntusangemo muramu we Richard MUGISHA, ntusangemo NKUSI Sam, ntusangemo ba Hatari SEKOKO, NSHUTI Manasseh wayoboraga CRISTAL VENTURES, ntusangemo abandi bantu bakomeye muri FPR umenyeko atari ibya Kagame, ati aba bose yagiye abakoresha u gusenya iki kigo, kugeza ubwo bivuganye KABANDANA Marc wananiwe kwihutisha gahunda yabo ahubwo agaseta ibirenge ngo ashaka kuzana gukorera mu mucyo kugeza ubwo bamunanirije bakanamufunga nyuma yo kumushyiraho amakosa atandukanye, igihe we yagiye atunga agatoki umunyabubasha wica agakiza Sam NKUSI, ibi akabikora yirengangije ko Kagame na Sam bafitanye ubucuti burenze kure ubu busanzwe, burya ngo yanabyaye umuhungu wa Kagame muri batisimu, ndetse mu rwenya rwinshi yanagize ati: “Sam uriya ntaho yigeze ajya, yarushijeho kwiba abanyarwanda yitonze kandi ntawumuvuga afatanyije na Kagame, doreko ari mu bantu bakeya bashobora kwinjirana imbunda zabo mu rugo kwa Kagame, kandi akaba yinjira akanasohokera igihe ashakiye”. Kur’uyu mutangamakuru wacu yadutangarijeko umubano wabo warushijeho kuba mwiza igihe Sam yavanwaga muri Leta, Kagame akishariririza, ndetse yongera ho ko we n’abandi birukanwe muri Rwandatel mu gihe cya Sam bari bizeyeko bazarenganurwa ndetse uyu we agahanwa yihanukiriye, doreko bari barazize kutihanganira ubujura bwe muri Rwandatel igihe yari ayibereye umuyobozi mukuru.

Naho kubijyanye n’abandi yagiye akomozaho muri ubu bujura burenze kure mafia yo kw’isi yose, uyu munyamategeko yagarutse cyane kuri Richard MUGISHA warushinzwe gucunga igihombo, uyu ngo mu nshingano ze z’ibanze harimo gukora kuburyo Rwandatel S.A igurwa na Kagame akoresheje ibikoresho bye nka Sam NKUSI, HATARI SEKOKO, NSHUTI Manasseh n’abandi, ibi bakabifashwamo na muramu wa Richard MUGISHA witwa Jean Paul NYIRUBUTAMA ukorera muri Amabasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo nk’umujyanama wayo, uyu ngo mu nshingano ze akaba akora misiyo za Kagame wenyine, kuko aribyo ashinzwe, tukaba twatangarijwe ko uyu Jean Paul ariwe washinje sosiyete yitwa Execujet itunze indege za Kagame, aho ayifatanyije mu buryo bwemewe n’amategeko n’uwitwa NSHUTI Manasseh, aba bose kuba bazi ntamafaranga babona agura indege zihenze, bakorera Kagame, iikindi uyu Jean Paul yagarutsweho mubari bayoboye igikorwa cyo kwivugana Kayumba Nyawasa, ubu urubanza rukaa rukiri mu rukiko, uyu mugabo akaba azwiho kuba “umukozi mwiza” mu gaharanira inyungu za Kagame, ndetse muramu we Richard MUGISHA, usanzwe akora umwuga wo kwunganira abandi mu mategeko nawe akaba ari mu batoni b’ingoma y’igitugu, nkuko twabitangarijwe n’undi munyamategeko ukorera i Kigali wanatubwiye byinshi ku bikorwa bye, ko ubusanzwe atari igitangaza, ahubwo ngo ni umuswa kandi ntabushobozi arusha abandi benshi bamubanjirije mur’uyu mwuga, kuko ngo imbaraga ze ziterwa no kuba yaraturutse I Bugande nk’abandi bose bagize agatsiko ka Kagame, bityo amasoko akenera ubujyanama mu by’amategeko yose kandi arimo amabanga akomeye kandi ahenze ngo bajya kwumva bakumva yeguriwe uwo Richard Mugisha utunze mushiki wa NYIRUBUTAMA jean Paul tutabashije kumenya neza, ndetse ngo akaba na musanzire wa Generali RUTATINA uzwi cyane kuba icyegera cya hafi cya Kagame, ibi bikaba byarahinduye uyu Richard n’Ibiro bye by’Amategeko byitwa Law Trust Chambers ibyatwa mu Rwanda, nubwo ngo bizwi ko batize kurusha abandi, ndetse bakaba batazwi hanze y’u Rwanda nk’abunganizi mu mategeko bafite izina. Aha twashatse kumenya ibindi biraka uyu Richard MUGISHA yaba yarakoranye n’agatsiko maze, uyu munyamatego unatinze cyane mu mwuga ansubizanya agahinda agira ati: “Shyuhuuhhhh, ibiraka se bifite amafaranga batamuha ni ibihe, reba ibigo bikomeye byose bya Leta yagiye akorana nabyo, amabanki yose yagiye agurishwa na Kagame ayambuye beneyoo nka za BCDI, reba BPR, reba BCR, reba za BK reba za projets zikomeye za Gaz, Ibigo bya Leta bikomeye, rea ibya FPR byose barabyigaruriye, ndetse niba nkubeshya, uzarebe iki kiraka cyo gukora amategeko y’ishoramari, niwe Leta yagiriye icyizere, nyamara dufite abafite Phd mu mategeko b’abanyabwenge mur’iki gihugu ariko bavuga igifansa n’icyongereza abo ntibigeze batekerezwa, nyamara urebye inshuro ayo mategeko yasubiwemo akimara gushyirwaho, wibaza icyo bashingiraho bamuha ibi biraka kikayobera, ni umuswa pe, ariko nyine ni umunyembaraga kubera kua bamwiyumvamo, erega niko system ikora, bagiha uwabo nyine, bagakomeza gukira mugihe twe twicwa n’inzara, ngo tutazabasuzugura igihe bazaba bifuza gukora ibyo bashatse, wowe se ntubyumva… Tunabireke ejo ntazabura ubuzima ma… Ndacyakeneye kurera abana nyabuneka”.

Ibi bintu maze kubyumva nahise nohereza umuntu kundebera ko yambonera amakuru kuri Law Trust Chambers aho ikorera hafi yo kuri MINIJUST, uyu akaba yagombaga kujya kumbariza ibijyanye n’uko ipiganwa ryo kugurisha RWANDATEL S.A ryakozwe nyamara ngo ahageze yasanze uwo Richard MUGISHA nyiri CHAMBERS LAW TRUST adahari, ubwo biba ngombwa ko twiyambaza impuguke mu bukungu wansabye kutavuga izina rye, niba igiciro cya Miliyoni 4 z’amadolari LIQUID TELECOM yagurishijweho RWANDATEL gikwiriye, ahita aseka cyane, ansubizanya ikiiga ati, mu Rwanda nyine urabyumva ko gikwiriye, bitewe n’uwaguze, yongeraho ati ese turetse no kuba iikigo cyarahombye ubwabyo, nabyo byaturutse ku micungire mibi ikabije wagirango bari babifite muri gahunda, uzi amafaranga MTN ibereyemo RWANDATEL uko angina bikomotse ku minara yayo MTN ikodesha? Uzi se agaciro ka Fibre optique yashowemo akayabo, ibikorwa byo kuyubaka bigakorwa na RWANDATEL kandi baziko irimo kujya mugihombo giteye ubwoba, nyamara hakirengagizwa amahame yo gushora imari, abuza gushora mu ishinga ihenze igihe cyose sosiyete irimo guhomba? Uzi se imicungire y’ibkorwa by’iyi Fibre Optique byaratwaye angahe, ko nabyo ubwabyo byakorwaga na madamu wa Perezida Kagame, Jeanette Kagame, uyu wagombaga kubanza kuvanamo aye, none ngo agaciro k’iminara, fibre optique, amazu, ubutaka, izina, imyenda nk’iyo ya MTN n’ibindi byinshi tutazi ngo ni Miliyoni 4 $ gusa??? Ibi biteye iseseme, iki gihugu nzaba ndeba ibyacyo… Ese hari ipiganwa ryabayeho bajya kukigurisha? Kuki NKUSI Sam wahombeje iki kigo aho gukurikiranwa ariwe ugurorowe kukigura, ibi ntacyo bikubwiye wowe?” Uku niko iyi mpuguke yambajije, mpitamo kumuseraho nihutira kujya mu kkazi kanjye, muushimira ibitekerezo n’umwanya we yampaye.

Nkimara kwumva iyi nkuru nagiye kuri internet kureba agaciro imirimo yo kwubaka umuyoboro wa ‘’fibre optic” yatwaye Rwandatel na Tigo zari zihuriye kur’uyu mushinga maze Reuters ihita impa imibare iteye ubwoba ingana na Miliyoni 95 n’eshanu z’amadolari y’America, nukuvuga iki giciro ubwacyo gisobanuye aho Kagame na Sam NKUSI we bakuye amafaranga yo kugura Rwandatel yose, mu mirimo yo kwubaka uyu muyoboro, tuzi neza ko yakozwe na Nyakwubahwa Jeanette Kagame, ubwaho yahakuye amafaranga arenze kure ayo Miliyoni 4 $ zagurishijwe RWANDATEL S.A. Nkaba mboneyeho guhamagarira ababishaka kureba inkuru zikurikira:http://allafrica.com/stories/201306030372.html n’iyihttp://www.reuters.com/article/2011/03/16/ozabs-rwanda-telecoms-idAFJOE72F07D20110316 maze mumbwire icyo abanyarwanda bagomba kwishimira muri ibi bikorwa bigayitse bya Perezida Kagame, ushyiraho abategetsi mu bigo bya Leta, akkabaha amabwiriza yo gukora nabi agamije ko ibyo bigo bihomba, kugirango we ubwe azagarue yigurire kuri makeya ibi bigo bifitiye abanyarwanda akamaro, aho abantu batari bakeya batakaza imirimo yabo, ntibahabwe imperekeza, ubushomeri bukiyongera, amafaranga Kagame n’agatsiko ke bungutse ntanashorwe mu Rwanda ngo hato batazafatirwa mu manyanga, nyamara ntibibuke ko uwububa abonwa n’uhagaze.

Banyarwanda, ibi nibyo bikorwa byo gukunda igihugu tubwirwa? Ese nikoo kwihesha agaciro wicisha abaturage inzara, warangiza ukaza kubajujubya ubaka amafaranga ya hato na hato ngo ngaho barihesha agaciro? Ese twemere dupfe nabi kubera ubutegetsi bw’agatsiko katarenze miliyoni imwe y’abaturage, kagizwe ahanini n’abanyamahanga b’abagande, aho twicwa n’umufumbira Jack NZIZA afatanyije na MUSONI James witwa ko ari umunyarwanda akaba amaze imyaka 20 muu Rwanda atazi n’ikinyarwanda? Aba nibo batwigisha gukunda igihugu, igihe bagisahura nk’abagiye gupfa, bagatindahaza abaturage, uvuze ibitagenda bakamwica, abanyeshuri bakabura buruse yabo yahozeho tukiri abakene nyakujya, none bamara kwijuta bakatwitirira iterambere badusesereza ngo uu Rwanda rwavuye mu bukene? Harya aya mafaranga barya ntibahage, bakaba badashira irari ryo kwiba no kwica, iyi mitsi yacu barya tuzakomeza turebere ngohato tutavuga tugapfa? Kuki inda nini igiye kuduhemuza, bamwe tukemera guhinduka abicanyi, maneko ziteranya imiryango yacu bwite ngo ngaho turamaranira gukundwa na Kagame n’agatsiko ke k’amabandi kayogoje u Rwanda, harya iyo FPR bitwikiriza hari n’urupfusha ibarihira muri Mutuel? Harya iyo turimo kwirukanirwa abana I Butare kubera inda nini ya FPR iri shyaka ridufasha iki? Duhumirize twicwe, twibwe, dukeneshwe, duteranywe n’abaturanyi tuzira inda ya Kagame udahaga??

Mwari mukwiye guhagurukira rimwe nkabitsamuye tukanga akajagari kandi mu mahoro, njyewe ubwanjye natangiye inzira ndende yo kwiyomora ku bikorwa bibi by’izi nkozi z’ibibi, kandi ntawuzampagarika kuko umwanzi turakorana umunsi ku munsi, mboneyeho gushishikariza abanyarwanda ho bari hose, amoko yose uko ari atatu azwi mu Rwanda, gushyira hamwe tukamagana, tugakumira, tukitandukanya kandi tukarwanya aba banyamahanga, badakunda u Rwanda, batanifuza kubaho nk’abanyarwanda doreko banze no kwiga ikinyarwanda, ahubwo bashishikajwe no kutumara uruhongohongo, batwicisha intwaro zacu zakaturinze, batwiba utwacu bakadusahurira mu bihugu by’amahanga, injiji zikomeje kwototera umutungo wacu, aho bazawumara bakatumara kuko aricyo dupfana gusa… Kandi ngo wima igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa. Muhaguruke twange ubu bukoroni bubi, maze izi nkozi z’ibibi zizashyikirizwe inkiko.

Kanyarwanda.

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>