Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Rwanda:Major John Sengati yarashwe urufaya rw’amasasu!

$
0
0

Amakuru aturuka mu Rwanda ku bantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Major John Sengati aravuga ko Major John Sengati yitabye Imana yiciwe mu mudugudu wa Gishyeshye, Akagari ka Gishyeshye mu murenge wa Rukoma ahagana saa moya z’umugoroba kuwa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2013 ahahoze hitwa Gitarama.

Major John Sengati yakoranye hafi cyane kandi igihe kirekire na Lt Gen Kayumba Nyamwasa kuva mu 1993 kugeza mu 2001. Akaba yari yaravuye mu gisirikare mu 2010 abihatiwe kubera ihunga rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Mu 2011 yibasiwe cyane n’inzego z’iperereza zari ziyobowe na Col Dan Munyuza. Mu 2012 yafunzwe amezi 5 nyuma afungishwa ijisho. Ubu bikaba bivugwa ko yaba yivuganywe ku mategeko ya Gen Jack Nziza bigashyirwa mu bikorwa n’umwe mubo Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha mu bwicanyi Col Franco Rutagengwa ushinzwe iperereza rya gisirikare, amakuru aturuka mu byegera bya Kagame aravuga ko urutonde rw’abagomba kwica ari rurerure.

Major Sengati yakunze gushyirwaho igitutu ngo azashinje Lt Gen Kayumba Nyamwasa ubugambanyi, bivugwa ko yanakuwe ku rutonde rw’abasirikare bagombaga koherezwa mu butumwa bw’amahoro i Darfur ku munota wa nyuma kandi ibisabwa byose yari abyujuje.

Uretse kuba yarabaye ukuriye abarindaga Lt Gen Kayumba Nyamwasa (chief escort), Major Sengati umugore we nyina umubyara ava inda imwe na Rosette Kayumba, umugore wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo, ACP Badege yihutiye gutangaza ko Major John Sengati wari ukuriye isosiyete ye icukura ikanacuruza “colta”, John Sengati Limited yishwe ngo atezwe biturutse ku makimbirane yari hagati ye n’abandi bagize iyo sosiyete y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ubwo yari mu modoka yerekeza i Kigali ava aho iyo sosiyete icukura colta ikorera i Rukoma.

Polisi yavuze ko ngo yarashwe mu gituza no mu mutwe, ngo hari abantu babiri bafashwe bakekwa.

Amakuru twashoboye kubona n’uko mbere y’uko araswa Major John Sengati yaba yabanje kubonana n’ushinzwe iperereza muri polisi mu karere ka Kamonyi. Ngo yabanje guhamagarwa kenshi na polisi ngo bamusaba kubonana nabo yaje kubitaba ngo ushinzwe iperereza muri polisi yamusabye ko bajyana mu modoka imwe, nyuma bamaze gutandukana yahise araswa amasasu menshi mu nda mu mutwe no mu ijosi ku buryo bigaragara ko yarashwe n’abantu benshi, ngo kugeza mu gitondo saa kumi n’ebyiri ku munsi ukurikiyeho umurambo we wari ukiri mu modoka wicaye, polisi yangiye abo mu muryango we kuhegera, kugeza igihe haje imodoka ijyana umurambo mu bitaro bya Kanombe. Imodoka ya Major Sengati bari bayikuyeho ipine rimwe bimeze nk’aho ryakuweho rigiye guhindurwa wenda ryashizemo umwuka.

Ubwanditsi 


Nyakwigendera Lt Ruzibiza ashinja Nyakwigendera Major Sengati uruhare mu bwicanyi bw’impunzi z’i Kibeho!

$
0
0

N’ubwo hashize igihe Nyakwigendera Lt Abdul Vénuste Joshua Ruzibiza yitabye Imana aguye mu gihugu cya Norway aho yari yarahungiye, ariko igitabo cye yise:”Rwanda:L’Histoire secrète” gikomeje gutuma abantu bibaza byinshi cyane cyane ku bantu bafashe umwanya wo kugisoma kenshi.

Igitumye ngaruka kuri iki gitabo cya Lt Ruzibiza n’urupfu rwa Major John Sengati wishwe kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2013 atsinzwe i Gitarama mu karere ka Kamonyi.

Nkimara kumva iri zina rya John Sengati nagerageje kwibaza mu mutwe wanjye aho naba narumvise iri zina, mu gihe nari ngishakisha naguye kuri commentaire y’umuntu kuri facebook ivuga ko Major Sengati nawe yaba yarishe abantu mu gihe cy’ubwicanyi bwibasiye impunzi i Kibeho muri Mata 1995.

Nahise nshakisha mu gitabo cyanditswe na Lt Ruzibiza maze nsoma nitonze ibijyanye n’ubwo bwicanyi n’icyo Lt Ruzibiza abivugaho. N’uko ku rupapuro rwa 380 rw’icyo gitabo naje kugwa kw’izina rya Sergent John Sengati.

Dore uko Lt Ruzibiza abivuga:”Abasirikare bahambiraga impunzi amaguru n’amaboko maze bakazijugunya mu makamyo yazijyanaga hafi y’ikibuga cy’indege i Butare. Aho hantu hari ikigo gito cya Gendarmerie n’amazu ahakikije ajya kuba manini hafi yaho. Aho niho harundanyirizwaga izo mpunzi zikicwa zikubiswe udufuni, kuzica bakoresheje amashashi yazibuzaga guhumeka, kuzijombagura ibyuma n’ibindi.. Ngo impunzi zigera ku bihumbi 2 zaba zaraguye aho hantu. Ngo icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’abasirikare bagera ku 130 baturutse muri Alpha bagera kuri 32, abagera kuri 40 bari bayobowe na Lt Emmanuel Gasana uzwi kw’izina rya Rurayi (ubu niwe mukuru wa polisi mu Rwanda) kongeraho abasirikare bagera kuri 30 bari baturutse mu barindaga Kayumba Nyamwasa (wari Colonel icyo gihe) abo basirikare bari bayobowe na Sergent John Sengati.”

Singiye gusubira mu gitabo cya Lt Ruzibiza ariko umuntu ntiyabura kwibaza ibibazo byinshi:

-Ese ibyo Lt Ruzibiza yanditse byose ni ibinyoma?

-Ese amazina agaruka muri iki gitabo n’ay’abantu bari bafite ibyo bapfa na Lt Ruzibiza ku buryo yari kubabeshyera?

-Ese niba koko abarindaga Kayumba Nyamwasa baragize uruhare muri ubwo bwicanyi ndetse bukabera mu kigo cya Gendarmerie yategekaga, byaba byarabaye atabizi? Ese hari icyo yaba yarakoze ngo bitaba?

-Ese abasoma mujya mukurikira ibibera mu rukiko rw’Arusha? Icyaha cya mbere gikunze kuregwa abasirikare bahoze ari aba Leta mbere ya 1994 ni ukudatabara abicwaga no kudakoresha ingufu bari bafite ngo bahane abasirikare babaga bayoboye babaga bakoze ubwicanyi kuko akenshi nta bimenyetso bigaragaza ko ari bo babaga batanze amategeko yo gukora ubwo bwicanyi.

Nyabuneka banyarwanda nitugerageze kuvugisha ukuri. Niba hari undi munyarwanda ufite ukundi abizi yabitubwira tukamenya inkuru y’imvaho.

Murakoze!

M.M.

Norge

IGIHURU CYABYAYE IGIHUNYIRA: NYANDWI SALATHIEL WAVUZEKO YABESHYWE NA RNC YASUBIYE MU BUHUNGIRO KWIBANIRA N’ABO YITA KO BAMUSHUTSE!

$
0
0

Inkuru n’impamo koko Bwana Salathiel Nyandwi uzwi kw’izina rya Celestin yasesekaye mu mujyi wa Johannesburg mu cy’umweru gishize aje muri tagisi ikura abantu badafite visa yo kwinjira muri South Africa i Maputo mu gihugu cya Mozambike.Iyo modoka yitwikira ijoro maze igasesekara mu mugi wa Johannesburg mu rukerera!

Aha twabibutsa ko uyu mugabo yasubiye mu Rwanda mu mwaka ushize agiye mu nama y’umushyikirano,maze agisesekara ku butaka bw’u Rwanda akaba yaratangarije isi yose ko yari yarahejejwe mu mahanga n’ibinyoma yaroshywemo n’ihuriro nyarwanda(RNC). Akihandagaza agasobanura politiki z’ubuhinzi,ubukungu,niz’uburenganzira bwa muntu bya leta ya Kagame,kandi yari amaze imyaka 18 ari impunzi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda! Ntabwo nibura yari yarakoze akazi ako ariko kose mu butegetsi bwa FPR nibura mu mahanga! Aha twakongeraho ko uretse kuba yari azi i Cyangugu aho avuka yahunze muri 1994 nta n’indi perefegitura y’u Rwanda yari yakozamo ikirenge.

Nkuko yabitangaje akigera i Kigali ko atashye kwikorera imirimo y’ubucuruzi ndetse akanakangurira abo asize inyuma ko bagomba guhambira utwabo huti huti bagataha.Ibintu bikomeje kuba urujijo mu by’ukuri ku kimugaruye mu buhungiro.Amakuru dukesha ambassade y’Africa y’epfo i Kigali ni uko yaba yarasabye Visa bakayimwima kubera ko atari yujuje ibisabwa byose.Bityo akaba yaranyuze i Nairobi muri Kenya akaba ari naho yasabiye visa y’igihugu cya Mozambike hanyuma akinjira muri Africa y’epfo yibese umupaka aho baca muri Senyenge tagisi bakayisanga imbere!

Tuzakomeza kubagezaho amakuru ku birebana n’uyu mugabo uko tuzajya tuyabona.

JD MWISENEZA
Johannesburg

Rwanda – Nyagatare : Bamwe mu batuye muri aka kerere bamaze guhindurwa ibimuga n’abashaka kubambura utwabo.

$
0
0

Kigali, kuwa 14 Gicurasi 2013

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare,umurenge wa Rwimiyaga bamaze igihe kirekire bugarijwe n’intakorwaho ziri muri uyu murenge zihaye uburenganzira bwo kubambura amasambu yabo ku ngufu,kubasenyera amazu,kubirukana aho bari batuye,kubakubita iz’akabwana, kuragira imyaka yabo ndetse ko kubabuza gukora imirimo isanzwe ibatunze irimo n’ubuhinzi[1]. Ibi bikomerezwa bituye muri uyu murenge ngo bijujubya aba baturage kugirango birukanwe aho bari batuye maze  byibonere amasambu yo kororemo inka bititaye kukumenya aho  izi nzirakarengane zakwerekeza.

Uru rugomo rukorerwa aba baturage nkuko babyemeza bikorwa mu ivangura rikomeye ku buryo banibaza impamvu yiri vangura bakorerwa kandi ubuyobozi burebera kuburyo banemeza ko iri hohoterwa rimaze guhindura benshi muri  bo ibimuga by’inkoni,abandi ubu bakaba birirwa bihishahisha mu bihuru kubera gutinya kugirirwa nabi n’abashaka amasambu yabo.

Aba baturage bakaba barimo guhoterwa abakabarengeye barebera kugeza ubwo kuwa 29 Mata 2013 bafashe icyemezo cyo kwandikira  inzego zo hejuru harimo na minisiteri y’intebe nyamara nubwo ubu izo nzego zose zimaze kumenyeshwa aka karengane nubu ako karengane karacyakomeje kuburyo nubu abaturage baracyihishahisha mu bihuru,baranahigwa umunsi ku wundi!

Iri hohoterwa ry’abaturage rimaze kuba umuco mu Rwanda hafi ya hose kuburyo usibye no kumugariramo, abaturage batangiye  no kuburiramo ubuzima kandi ugasanga bamwe mu bayobozi bakuru baba babigizemo uruhare. Urugero ni urw’ umuturage witwa Jean Claude Safari uherutse gukubitwa kugeza ubuze ubuzima[2].

Ibi bikorwa byo kwigabiza imitungo y’abaturage biranavugwa no mu karere ka Kayonza,umurenge wa Kabare[3],akagari ka Gitara aho ubu imyaka yobo (ikawa,imyumbati,urutoki,amasaka,ibijumba…) yigabijwe n’umushinga w’akarere ukora amatarasi maze imyaka yabo ikaba irimo kurandagurwa hatitawe ku kizabatunga nta n’ingurane bahawe. Mu minsi yashize kandi muri aka karere hanavuzwe ifungwa rya bamwe mu baturage bari bagerageje kwanga ko imyaka yabo irandurwa maze leta ibashinja icyaha ubu kigezweho cyo kwangisha abaturage ubuyobozi no kurwanya gahunda za Leta. Ubu abo baturage bararira ayo kwarika ariko bandikiye inzego zose harimo na Perezidanse ya Repuburika basaba kurenganurwa ariko ngo icyizere cyo kurenganurwa  ni gike cyane .

Ishyaka FDU –Inkingi  nkuko ridahwema kwamagana imigirire nkiyi igayitse yo guhohotera abo ushinzwe kureberera no kurengera kandi nyamara ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ntibuhwema kuririmbira abaturage imiyoborere myiza,izira ivangura…

Turasaba Leta kwikubita agashyi igahagarika iri hohoterwa ryo kwica,kumenesha abaturage,kubarandurira imyaka,kubambura imitungo yabo  ku ngufu kandi umutungo w’umuntu ari ntavogerwa nkuko Itegeko-Nshinga ribyemeza. Turasaba kandi ko Leta itakomeza gukingira ikibaba uwo ariwe wese uhohotera abaturage yitwaje icyo aricyo cyose kuko ihame ryo kureshya imbere y’amategeko rigomba kubahirizwa ku benegihugu bose.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi- Perezida w’agateganyo.

RWANDA:IBITEYE UBWOBA BIRI IMBERE NIBA TUDASHIRITSE UBWOBA NGO DUHANGANE N’IBIBI.

$
0
0

Sogukuru ataricwa n’abagome, yarambwiye ati: “…Mwana wanjye ndabona utangiye guca akenge, kandi iyo nkubonye uzamuka neza bituma ngira ibyishimo byinshi nkumva ngize icyizere cy’u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza, kuko twe tutagize amahirwe yo kubaho mu mahoro, kuva mu bugimbi nabayeho mpora mpangayitse, nahoraga niteguye guhunga, kugirirwa nabi, gucunaguzwa no kwamburwa utwo nabaga mfite twose, ndetse niyo mpamvu ubona ntagira imitungo nk’abandi basaza, nuko igihe cyanjye nakimaze niruka ibihugu kubera politiki mbi ikorwa n’abategetsi batagira umutima w’ubumuntu, none rero uzabe umugabo wange ikibi mu mutima wawe, kandi amategeko Rurema yakwanditse ku nkingi y’umutima azakumurikire mu bikorwa byawe bya buri munsi, kuko igihemu cy’umuntu umwe gituma igihugu cyose gisenyuka… unteze amatwi sha? Uzirinde GUHEMUZWA N’IBY’ISI kuko byose ni ubusa, ahubwo ubutwari ni uguharanira ko abantu babana neza, ibyo wifuza byiza, ubyifurize n’abandi kuko nibo muzabana munezerewe…”

Impamvu mbabwiye iri jambo nabwiwe, nukugirango turebere hamwe icyitwa UMUTIMANAMA, icyo umusaza yise “amategeko Rurema yanditse ku mitima yacu”, iyo witegereje aho igihugu cyacu cy’u Rwanda cyavuye, aho kiri n’aho kigana, ubona byuzuyemo umwijima w’icuraburindi kubera ibintu bimwe buri wese abona, nubwo bamwe bahisemo kwirengagiza imitimanama yabo ibabuza guhemuka, kugirango babashe kubona ikibatunga gitubutse kivuye mu mibabaro, imvune n’amarira ya bene wabo bicwa, bamburwa uburenganzira bwo kugira igihugu, kubabuza uburenganzira baremanwe bwo kwihitiramo uko babaho n’umunezero, bakabageza n’aho bababuza uburenganzira bwo kubaho, nyamara baravutse nkabo, bava amaraso nkabo, bagira amarangamutima nk’ayabo mbese nabo bazapfa, nubwo byose babyirengagiza bakibeshya ko bazabaho imyaka n’imyaniko. Ibi bikaba bimaze gufata intera mu Rwanda aho ibinyamakuru bikorera Leta bidasiba gutangaza impfu z’abanyarwanda, batazira indwara cyangwa impanuka, ahubwo bazira ABAGIZI BA NABI, ibyo bikaba bidasiba kuvugwa igihe cyose mu matangazo yo kubika aca kuri Radio Rwanda, n’ubwo abatavugwa aribo benshi.

Igiteye ubwoba muri ubu bwicanyi ariko suko abantu bapfa bishwe n’abanyamahanga, ahubwo nuko UMUNYARWANDA ARIMO KWICA UNDI MUNYARWANDA abifashijwemo n’icyuho kirangwa mu butegetsi bw’igihugu cyacu, aho usanga ikintu kigezweho ari ukujya gushinyagurira ba nyakwigendera babatobatoba ngo barapima icyo bazize kandi akenshi baba bazize ibikorwa bya kinyamaswa byo gutemagura umuntu nk’itungo, kuraswa amasasu menshi kugeza upfuye hanyuma aho kugirango UBUTABERA bukore inshingano zabwo, bigasimbuzwa kujya gusuma icyo nyakwigendera yazize, ibi kandi bimaze kuba umuco ko POLISI Y’U RWANDA idasiba gutangaza ko abakekwa bafatwa, nubwo akenshi tuba tuzi ko arugukina ikinamico, tugaheruka inkuru zirangirira mu kwizeza abantu ko bagiye gukora iperereza, ubundi tugategereza ko ABAGIZI BA NABI BAHANWA tugaheba, kuko akenshi ubakoresha niwe ubakingira ikibaba, kuko aba yitegura kuzabakoresha no mu bindi bikorwa.

Agahinda kanjye ntabwo gashingiye ku bantu bo mu muryango wanjye gusa bamaze gutakaza ubuzima bwabo muri ibi bikorwa, ahubwo nuko umuryango nyarwanda urimo kugenda urushaho kwangirika no kubibwamo ingeso mbi yo gutinyuka amabi y’ubwoko bwose, kandi ababikora turabazi gusa kuko bahawe ububasha ntacyo twabakoraho, abo bakoresha ni inshuti zacu dusangira, ni abavandimwe bacu babaye inyaswa muntu, ni abasore bato n’inkumi zari kuzavamo abagabo bo kwubaka umuryango nyarwanda, ni ababyeyi bari bakwiye kwizihirwa n’urubyaro barutoza imico myiza yubaha uburenganzira bwa muntu, abicwa ni abavandimwe bacu, ni abagabo n’abagore, ni abakecuru n’abasaza bajyaga badutetesha batureze neza bakadutoza ubumuntu, ni ababyeyi bafite abana bari babatezeho byinshi, ni inkingi z’umuryango zari zifatiye runini umuryango mugari w’umunyarwanda, aho abana babo bari babitezeho byinshi, ni abantu bbari bafite inzozi zo kuzabaho neza mu buzima bw’ejo hazaza, ni imbaraga zari kuzateza u Rwanda imbere, rugaserukana ishema mu ruhando rw’ibindi bihugu, muribo harimo abashakashatsi bari kuzavumbura imiti myinshi y’ibibazo bitwugarije, harimo imfura zimwe twifashishaga mu misango y’ubukwe, bakadusabira abageni tukizihirwa, muribo harimo ibyiza byinshi, ariko ABAGIZI BA NABI barimo kugenda babica umwe kuwundi kubera ko kamere mbi yabo inezezwa no kumena amaraso, byo babonyemo umuti w’ibibazo byabo bwite, ibibazo ahanini bishingiye ku bwoba bw’ibyaha ndengakamere bakomeje gukorera abanyarwanda n’isi yose muri rusange…

Bavandimwe banyarwanda, ese mutangazwa cyangwa mutewe impungenge n’ibi mwumva cyangwa mubona buri munsi mu ngingo z’amakuru aho bimaze kuba umuco ko uko ufunguye radio, televiziyo rukumbi tugira, cyangwa ibinyamakuru tugwa ku nkuru z’ubwicanyi bukoranywe ubugome hirya no hino mu Rwanda? Ese iyo mubibonye mwibwira ko mwe musonewe cyangwa mukingiwe kuburyo ubu bugome butazabageraho? Mwibwirako se abicwa ari ibivume cyangwa bari bakwiye kwicwa nkaho atari abantu nkatwe…? Kera ncyiga mu mashuri yisumbuye, umuyobozi w’ikigo yapfushije murumuna we azize abagizi ba nabi, maze mw’ijambo rye atubwira ko tudakwiye kuririra nyakwigendera, ahubwo dukwiye kwirira kuko buri raso ry’inzirakarengane rikurura umuvumo ku gihugu cyose, ntibyatinze icyo gihugu twigiragamo cyaje guhinduka isibaniro mu myaka 4 gusa, na n’ubu kikaba kitarazanzamuka, kuko uwo muvumo yavugaga wabagezemo. Iyo bigeze ku Rwanda ho biba agahomamunwa kuko nicyo gihugu cyonyine kw’isi gipfusha abantu kurugero rutangaje… Inshuro ya mbere nagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cyo hanze tugiye kwiga ibijyanye no gukemura amakimbirane, natangajwe n’uko icyo gihugu kinini cyane kw’isi hari hapfuye abana batatu barashwe n’umugabo wa nyina, ariko igiporisi kigahagurukira uwo mugabo warumaze iminsi yihishe kugeza ubwo bamufataga mugihe c’imyaka 15 yihisha cyane, ubwo yafatirwaga mu kindi gihugu nacyo gikomeye, agahita yoherezwa mu rukiko aho yahamijwe ibyaha aza kwicwa ejobundi aha kuko mugihugu cyabo bemera igihano cyo kwicwa, ibi bikaba byaranteye kwibaza iwacu ukuntu abantu bapfa buri munsi Leta ikajyaho ikatubeshya ko dukataje mw’iterambere?

Ese iterambere ritabungabunga ubuzima bw’abaturage, iterambere ryuzuye urupfu aho abantu bapfa cyane kandi bikagaragara ko bishwe n’abanyarwanda bazira amaherere, iterambere rikoresha inzego zirenze enye z’umutekano ntirikumire ubwicanyi ahubwo tukaba dutegekwa kurara amarondo mugihe dufite Polisi, Igisirikare, Local Defense Forces, DMI, special intelligence, maneko zikorera mu basiviri, Inkeragutabara, INTERSEC, GARSEC, KK SECURITY n’indi mitwe yitwara gisirikare, itabasha gukumira ubwicanyi ahubwo bukaba bukomeje kurimbura imbaga, iryo terambere ritavuza abarwaye indwara zikomeye, ukumva ngo umwana nka Jessica apfuye azira ko yabuze ubushobozi bwo kujyanwa kuvurirwa hanze, igihe Minisitiri ahembwa amamiliyoni ndetse uw’umutekano nawe akaba ahembwa, amaze imyaka irenga 7 ayobora Minisiteri yitwa ko ishinzwe umutekano, ariko abantu bakaba bakomeje gupfa na Perezida ntabe yatanga ihumure cyangwa ngo abyamagane nkuko ahandi bigenda, umutekano wangizwa n’abantu bazwi bari mu gisirikare bamaze kwamamara mu bwicanyi bakorera hirya no hino, aho kugirango bakorweho iperereza ahubwo bakagororerwa, tutavuze akayabo k’imisoro akoreshwa mucyitwa KUNEKA abanyarwada yaba imbere mugihugu no hanze yacyo, aho abasore bato bagiye bahabwa akayabo kugirango bajye birirwa bacura inzangano mu muryango nyarwanda no guhitana abantu hirya no hino, iterambere ry’igihugu aho umukuru wacyo yigamba kwica abanyarwanda ku mugaragaro, Umushinjacyaha wa Repubulika umaze kuruwo mwanya imyaka itari mikeya ntabe yatangiza iperereza ku magambo y’umuntu nka Perezida w’igihugu wiyemerera ubwicanyi no kwambura abantu agaciro kabo abita amazina agayitse ngo ni IMYANDA, IBIGARASHA, ABANZI B’IGIHUGU n’andi menshi, byose bakabikorera abanyarwanda hari abiyita intumwa za rubanda zahindutse abakomamashyi, bakomera amashyi n’imvugo nyandagazi zuzuye ubugome no gutesha umunyarwanda agaciro, hejuru y’imishahara ihanitse bihemba mu misoro ivunanye abantu dutanga turira, igihe abana bacu bahindutse abashomeri batagira n’icyizere cyo kuzabona akazi mu Rwanda kuko abanyamahanga bamaze kwigarurira imyanya myiza yose mu Rwanda, ibintu bitaba mu bindi bihugu, ibi byose bikantera kwibaza aho tugana, n’aho iri terambere ryuzuyemo sinema z’ubugome rituganisha.

Niba dukomeje kurebera abantu bicwa, bamburwa utwabo, bateshwa agaciro, abana b’u Rwanda bashorwa mu bikorwa by’ubugome bimaze kubahindura ba ruharwa mu maso y’abanyamahanga, aho uhura n’umukongomani ugatinya kwiyita umunyarwanda ngo atagutuka ibitutsi bibi kubera ibyo tumaze kubakorera bitari bike, niba twibwira tuti bariya bicwa “bagombaga kwicwa” nkuko Kagame abyivugira iyo acitswe ari mu nteko, niba twemeye ko abanyarwanda… ehh mumbabarire nako “amasazi” yicishwa inyundo mukaba mubona ntacyo bitwaye, njyewe nababurira ko aho tugana, ari habi cyane kurusha aho twavuye muri 1994, ndetse mfite impungenge zuko hazabaho UBWICANYI NDENGAKAMERE butigeze bubaho kuko nyuma y’akarengane abantu tumazemo igihe, nyuma yo kurebera umugabo umwe, sogokuru yambwiraga ushobora kwangiza igihugu agitobanga bigeze aha, aho yakuyeho UBUTABERA, UBURENGANZIRA BW’IBANZE BW’ABANYARWANDA, UBWISANZURE, UBURENGANZIRA BWO KWITORERA ABAYOBOZI, NYUMA YO GUTOBA UBUREZI no gusahurira abanyamahanga utwari kuzatunga abanyarwanda ahubwo akaba ashishikajwe no GUHA AMAPETI abicanyi ruharwa nka JAck NZIZA, Emmanuel GASANA (RURAYI), Gen. James KABAREBE, Col. Dan MUNYUZA, Lt. Col. Tinka, Col. Franco RUTAGENGWA, Col. GACINYA, Gen. IBINGIRA, MUSONI James, Gen. KARENZI KARAKE, Col. Dr. Emmanuel NDAHIRO n’abandi benshi barimo Jeannette KAGAME usigaye akoresha abantu bagahembwa na Leta, imisoro y’abanyarwanda kandi nta kazi nzi yatorewe, ibi byose bakaba babikora biyibagije ko batazarenza imyaka mirongo 80 batarabazwa ibi bakorera abaturage bitwaje inyungu n’inda nini ibashora mu kworeka abanyarwanda mw’icuraburindi n’agahinda kadashira.

Nkaba mboneraho gukangurira abanyarwanda aho muri hose, mukomeze mukomakome abana banyu mubabuze kwijandika muri ibi bikorwa by’ubunyamaswa, kabone n’iyo byaba intandaro yo guhigwa, kuko mu myaka itarenze 10 ibi byose bazaba babibazwa n’amateka nkuko ubu INTERAHAMWE ziri mu kangaratete zizira amaraso zamennye, bityo mukaba musabwe gukangurira, abasirikare bakoreshwa ibi ko mu Rwanda twifuza, ntawuzasonerwa igihe cyose bigaragaye ko yijanditse mu guhekura igihugu yitwaje indamu, ubwoba n’ibindi byose, kuko ingaruka zo kudahana abicanyi, tumaze kuzibona. Interahamwe zishe abatutsi zikaba zigororerwa aho guhanwa kimwe n’izi nkoramaraso navuze haruguru zihora zingenza ngo nanjye zincishe aho zicisha abandi bose, nkaba nazibwira nti, murarye muri menge kuko iminsi y’ubugome bwanyu ibariwe ku ntoki, nimutabiryozwa nanjye muzabiryozwa n’abana murimo kugira imfubyi ijoro n’abanywa, muzabiryozwa n’abo mupfakaza, abo muhindura inshike kandi barabyaye nkuko ababyeyi bababyaye bakabagira, muzabiryozwa n’umunyarwanda wese wifuza amahoro arambye kandi murimo guhemukira u Rwanda mudasize abana, abo mwashakanye, benewanyu bazagibwaho n’umuvumo kuko ibyo muri gukora uyu munsi, byangwa n’Uwiteka, ndetse atazatinda kubibahanira… Baturage musabwe kwitandukanya n’izi nkozi z’ibibi bigishoboka kuko umunsi n’isaha bishobora kubagwa gitumo, kandi ntanumwe uzarokoka umujinya w’Uwiteka keretse uzaba yararinze umutima we. Muramire u Rwanda bigishoboka kandi mukomeze mwamagane, musenge, mutabaze, mwitandukanye nabo mu buryo bwose, ibyo batwicisha nitwe ubwacu tubigura, nitwe tubagize ibyo baribyo kuko tutamaganye ibikorwa n’ubucakura bwabo hakiri kare, nta mbuto iboze ikwiye kuyobora u Rwanda, kandi mwirinde abasa n’aba bakomeje kwurira ku gahinda dufite bibereye iyo za Burayi n’Amerika bashaka kudushora mu bikorwa bidukururira urupfu kuko kutagira ubwenge babyita ubupfapfa. Imana itubabarire ibyaha byacu, kandi itweze no kurushaho, bityo iturinde IMIBOROGO N’IMIBABARO IRI IMBERE.

Kanyarwanda.

U Rwanda Rushya

$
0
0

Twebwe abaturage b’u Rwanda Rushya, turifuza ko Leta yacu yaba ifite Itegekonshinga rikoze neza kandi ririmo ibitekerezo bihuriweho n’abanyarwanda bose. Iryo Tegekonshinga kandi rigomba guha umuturage ububasha bwo kwitorera Perezida ugaragaje gahunda nziza afitiye u Rwanda kandi ugaragaza ko azi kwubaha abaturage nk’abakoresha be, bityo agakorera mu mucyo kandi akaba yiteguye gusubiza igihe cyose ibibazo abazwa n’intumwa za Rubanda, batorwa n’abaturage mu turere bakomokamo, kuko bagomba kuba bazi INTUMWA nziza (ureke ab’ubu bimikwa n’amashyaka yabo rimwe na rimwe batanazi ibyo bazakora mu nteko).

Perezida kandi agomba kugabanyirizwa manda igashyirwa ku myaka itarengeje itanu, ashobora kwitoza inshuro ebyiri gusa kandi igihe cyose agaragaje kutubahiriza amategeko, agakurwaho nta ntambara cyangwa kudeta, ubwo byose bigateganywa muri iryo tegeko nshinga, ikindi cyihutirwa nukugabanya za Minisiteri, Ibigo bya Leta, Amakomisiyo n’inzego nyinshi kuko ubwinshi byabyo butuma bidakorera mu mucyo.

Nta kuntu mwambwira ukuntu dufite Police n’igisirikare n’urwego rushinzwe iperereza rukora neza, bitabungabunga umutekano w’abanyarwanda, ndetse ubutabera bwigenga bugomba kudufasha gukumira ibyaha, kuko uburiho ubu bukoreshwa cyane na Perezida mu nyungu ze n’agatsiko ke, none ingaruka nuko abanyarwanda bicana cyane biteye ubwoba, kuko aho guta igihe bagana inkiko bihanira nkuko babibona inzego z’umutekano zibigenza kubatavuga rumwe na Leta, cyangwa abo bafitanye isano, aho abantu bicwa nkaho ari “imbeba” umugani wa Kadafi wafataga abamunenga akihandagaza akabita imbeba, Kagame nawe nk’umunyagitugu umaze kurengwa yabise “amazirantoki, ibigarasha, ubusa…” n’ibindi bitutsi bigaragaza agaciro aha abaturage b’u Rwanda, burya iyo agize ngo:”Tuzicisha amasazi inyundo” akabivugira mu nteko, ntabibazwe ahubwo agakomerwa amashyi ntanumwe utinyutse kubimubaza bibereka ko nyine azajya yica ayo ”masazi” uko abishatse, ibi nibyo akora.

Ikindi cyerekana ko nta bushishozi, ubunyangamugayo n’urukundo afitiye abanyarwanda, nuko adatinya kubicisha inzara, ababuza gukoresha ubutaka bwabo, akimika abazungu abagabira imyanya bwite ya Leta, ndetse akabaha ubwenegihugu mu manyanga, aha navuga nka ba Pastor Rick Warren, muzambarize uburyo yahawemo passport y’u Rwanda, ese hari umunyarwanda ujya gusaba passport y’Amerika bakayimuha atabanje kwubahiriza amategeko? Iwacu abatwigisha kwihesha agaciro, ibiryo by’abenegihugu babigabira inshuti zabo z’abanyamahanga, abana bacu bakahatikirira, Perezida wacu rero utubahiriza n’Itegekonshinga yishyiriyeho, ngo niwe ushaka guhitiramo Miliyoni 11 zirenga uko bazabaho, n’uzabategeka, ibi sinari numva ubikemanga ngo amutumize kwisobanura mu nteko, kuko iinshingano y’ibanze yarahiriye ni UKWUBAHIRIZA ITEGEKO NSHINGA n’andi mategeko.

Ubwo rero murumva ko kwishongora ko yica abantu bidatangaje kuko anabivugira aho yakagombye kuba atinya, ndavuga mu nteko aho yagize ati: “abagombaga gucyurwa baracyuwe, abo twagombaga kurasa turabarasa” aho yahawe amashyi menshi, ashimirwa kwica abaturage yakagombye kurengera akabitangira, ese mwari mwumva Perezida wa America cyangwa ubufaransa wishimira kwica abaturage be? Ngirango anabigerageje, niyo yaba umwe bahita bamufunga uwo atazavamo, ariko uyu wacu we biramunezeza kuko nyine ari umwicanyi. Ikindi nibaza ni uko abantu nka Jack NZIZA na Dan MUNYUZA bagombaga kwirukanwa mu gisirikare kubera bumvikanye ku materefone bagambanira umunyarwanda KAYUMBA Nyamwasa, ibi kandi babikoze bagaba ku gihugu cya Afurika igitero, ibi bikaba ubwabyo ari icyaha gihanirwa ndetse cyane, kuko kibuza u Rwanda umudendezo warwo, ingaruka zabaye ko ubu kubona visa ijyayo bigoranye kubera zbz bicanyi bashyigikiwe na Kagame.

Muri make rero, igihe cyose tudahagurukiye kuvanaho uyu muntu mu mahoro, tuzamuvanaho amaze kutumarira abana, adipfakaje nkuko arimo kubikora, ndetse ntabwo azabura no kutwishongoraho atwita “Imyanda” kuko niko atubona.

Impinduka irakenewe, kuko none yica abo bose, igihugu kimaze guhinduka indiri y’abagizi ba nabi kuko nta butabera, nta nzego zishinzwe umutekano, ahubwo hari abakoresha izo nzego navuze mu nyungu zabo, aho abasirikare boherezwa kwica abantu banze kwifatanya n’ibibi, aho kurinda abanyantege nke nk’aba bakecuru bicwa urw’agashinyaguro, ntihagire igikorwa.

Wenda muribaza uko byakorwa ariko mu nyandiko zanjye nzabakorera inyigo, tuyisaranganye, murebe uko ba Ghandi, ba Mandela, ba Martin Luther King barwanyije abagome mu bihugu byabo bakabatsinda badakoresheje ingufu, kandi twese tubyumvikanyeho, mu mutekano n’ibanga rikomeye, aho ntakeneye kukumenya nawe udakeneye kumenya, twamuvanaho akagenda abebera, tukamushyikiriza urukiko hamwe n’abo bicanyi bamufasha bose, uhereye kubapanga ubwicanyi barimo ba Jack Nziza abo, kugera kuri aba basore b’abasirikare na maneko bajya gushyira ubwicanyi mu bikorwa, erega ntibigoye buriwese azi umwe mubakora ibi, twabamagana, tukabashyira hanze bakamenyako tuzabibabaza ejo cyangwa ejobundi, kuko uwo bakorera ni umuntu usanzwe usigaje imyaka itarenze 20 kw’isi kuko azapfa nk’abandi bose, ubwo rero mwe mwiyemeje kumukorera, mwibaze mu myaka 10 aho muzaba muri….

Njyewe ndi INJIJI YIZE nkuko yabinyise, ariko nzamwereka ko umutwe umwe utigira inama.

Rwanda Rushya.

Nyuma y’urupfu rwa Claude Safari abatinyutse gutanga ubuhamya nabo baragerwa amajanja!

$
0
0

Nyuma y’iyicwa ry’umusore Claude Safari wari uzwi ku kabyininiriro ka JACLO azize inkoni z’Inkeragutabara n’abandi bitwa ko bashinzwe umutekano mu mudugudu wa Rwagitanga, mu kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; ubu noneho abatinyutse gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye igihe umusore JACLO yakubitwaga bikamuviramo urupfu nabo batangiye kugirirwa nabi mu rwego rwo kubabuza gutanga ubuhamya.

Umusore witwa Geoffrey wari watanze ubuhamya ku byabaye kuri Jean Claude Safari, ubu nawe yarakubiswe arakomeretswa bikomeye.

Bamuteze ari kumwe na bagenzi be babiri, abo bagenzi be babiri barirukanse barabacika, ariko Geoffrey we bashoboye kumufata, bahita bavuga ko ari nawe bashakaga.

Umwe muri abo banyerondo witwa Christophe Bimenyimana umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Jean Claude Safari yahise afata agapfunyika k’urumogi (kuko bizwi ko uwo Christophe we na bagenzi be basanzwe barunywa) agashyira mu mufuka wa Geoffrey noneho ahita yibwirisha bagenzi be bari kumwe ku irondo ngo basake Geoffrey. Ubwo nyine bahise bagwa kuri urwo rumogi bahita babigira urwitwazo.

Aba bantu bitwa ngo ni abanyerondo bizwi ko aribo banywa urumogi bagakoresha n’ibindi biyobyabwenge bikaba bibatera ibimeze nk’ibisazi ku buryo bakubita abaturage bitwa ko barindira umutekano nk’abakubita ibisimba.

Nk’uko umunyamakuru wa The Rwandan yabitangarijwe n’umwe mu basore bari kumwe na Geoffrey ngo nyuma yo gufata no gukubita uyu Geoffrey bakamukomeretsa bikomeye bagize ubwoba babonye yanegekaye baramurekura arataha ariko ikibabaje ngo ni uko abo bagizibanabi bataryojwe ibyo bakoze bagafatwa bya nyirarureshwa bagahita barekurwa ariko ngo abahohotewe barateganye kongera gutanga ikindi kirego ngo barebe ko barenganurwa.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Claude Safari, bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwe barafashwe ariko hari abatarafashwe bakidegembya ari nabo barimo gutera ubwoba abatangabuhamya.

mushobora kubona ifoto y’uko uwo mutangabuhamya yakubiswe hano

Ubwanditsi

The Rwandan

Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwumvise mu muhezo umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire Victoire.

$
0
0

Kigali kuwa 15 Gicurasi 2013-Ubwo kuri uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakomezaga kumva urubanza rw’ubujurire rw’umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Kigali akaba n’umuyobozi wa FDU-Inkingi  Madame Ingabire Victoire, umunyamategeko Ian Edward umwunganira muri uru rubanza yatangiye abwira urukiko ko rwakwiga impungenge z’umutangabuhamya wasabye guha amakuru  urukiko ariko akifuza ko yabikora mu muhezo kubera impungenge z’umutekano we. Urukiko rumaze kumva izo mpungenge no guha ijambo impande zombi ziri muri uru rubanza rwafashe umwanzuro wo kumva uwo mutangabuhamya mu muhezo , maze rutegeka abari baje gukurikirana urwo rubanza gusohoka maze urubanza rukomeza mu muhezo kugeza saa saba z’amanywa ubwo rwasubikwaga rukaba ruzakomeza ku munsi wejo.

Nkuko Leta ya FPR-Inkotanyi isa niyafashe icyemezo cyo guhimbira ibyaha no kubika abatavugarumwe nayo bose muri gereza ,uyu munsi kandi nibwo hari hateganyijwe urubanza ku rukiko Rukuru rwa Karongi rw’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain watawe muri yombi tariki ya 25 Werurwe 2013 nyuma yo kugirirwa babi na polisi y’igihugu kugeza ubwo imukuye amenyo ubwo yari yitabiriye kumva urubanza rwa Madame Ingabire Victoire.

Uru rubanza rukaba ruregwamo Bwana Mutuyimana Anselme na bagenzi batandatu bo mu karere ka Rutsiro bashijwa kuba tariki ya 15 Nzeri 2012 barahuye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka  Sylvain Sibomana bakaganira ariko ubushinjacyaha bwo bukaba bubashinja ko icyo gikorwa cyo guhura bakaganira kuri gahunda z’ishyaka FDU-Inkingi bigize icyaha cyo guhungabanya umudendezo wa leta no kwangisha abaturage ubuyobozi.

Uru rubanza rero rwari rwarimuriwe uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2013 ntirwabashije kuba  kuko rwongeye gusubikwa nkuko byari byagenze tariki ya 2 Gicurasi 2013. Gereza ya Kimironko ikaba itajyanye Bwana Sibomana Sylvain ngo kuko yabuze uburyo bwo kumutwara. Umucamanza akaba yimuriye uru rubanza tariki ya 6 Kamena 2013. Nubwo Bwana Sibomana Sylvain asabwa kwitabira mu mizi  ntiyigeze agezwa imbere y’ubugenzacyaha n’imbere y’ubushinjacyaha,ibi rero bikaba bidasanzwe mu manza shinjabyaha ko umuntu yajyanwa kuburana mu mizi atarigeze abazwa kubyo aregwa.

Ntitwarangiza tutabibukije ko kuva tariki ya 10 Mata 2013 ubwo urukiko rukuru rwa Gasabo rwafataga icyemezo cyo gufunga by’akategenyo bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Shyirambere Dominiko bajuririye icyi cyemezo mu rukiko rukuru rwa Kigali ariko ruricecekera,iminsi mirongo itatu bari bashyizwemo nayo yayarangiye urukiko nabwo rurituramira. Kuva izi nzirakarengane zafungirwa muri iyi gereza ya Kimironko ntizihwema guhohoterwa n’ubuyobozi bwa gereza harimo gufungirwa muri kasho,gukubitwa,kubuzwa kugemurirwa kandi nyamara barerekanye ibyangombwa bya muganga,kugeza ubwo tariki ya 10 Gashyantare 2013 ubuyobozi bwiyi gereza bufashe icyemezo cyo kubambura n’ibyo kurya baba baguriye muri kantine iri imbere mu gereza, bagategeka ko bagomba guhabwa impungure z’ibigori gusa mu rwego rwo kubangamira ubuzima Bwa Sibomana usanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo munda. Izi mfungwa zikimara kwimwa uburenganzira bugenerwa abandi bafungwa zikaba ubu zirimo  kwiyicisha inzara mu rwego rwo kwamagana akato gakabije ziri gukorerwa.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w’agateganyo


GENERAL JACK NZIZA YONGEYE GUSHYIRWA MU MAJWI MU RUBANZA RW’ABASHATSE KWIVUGANA GENERAL KAYUMBA NYAMWASA.

$
0
0

Johannesburg, taliki ya 16 Gicurasi 2013 mu rukiko rw’akarere ka Johannesburg abashinjwa gushaka kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa bakomeje kwiregura aho bahatwa ibibazo n’umushinjacyaka nuri urwo rubanza Adv Shaun Abrahamse.

Umaze hafi icyumweru yiregura ni uregwa nomero ya kane uzwi ku izina rya Richard Bachisa.Akigera imbere y’umucamanza, yatangaje ko we ari umwenegihugu wa Uganda, ariko akaba ari bwiregure mu Kinyarwanda! Twabibutsa ko uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yari umushoferi wa Gen Kayumba Nyamwasa bahunganye kuva mu Rwanda nyuma we agasigara mu gihugu cya Uganda ubwo umukoresha we yahungiraga mu gihugu cy’Africa y’epfo, ariko nyuma yaje kumusangayo.

Bwana Richard Bachisa yireguye ahakana ko abaregwa hanwe nawe bageze kuri batanu ntaho ahuriye nabo kandi atabazi, kandi ko ntako atagize ngo arengere shebuja igihe yaraswaga.Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ibyo uregwa yanditse akimara gufatwa ndetse akanabishiraho umukono.Uregwa yabwiye urukiko ko ibyo yavuze atabyemera kubera ko byanditswe mu rurimi rw’icyongereza kandi ntacyo azi! Yanongeyeho ko atazi gusoma no kwandika bityo ibikubiye muri iyo nyandiko-mvugo(statement) atabyitirirwa kandi yarabibajijwe nta musemuzi uhari! Ubushinjacyaha bweretse urukiko ko uregwa ajijisha busobanura ko afite uruhushya rwo gutwara imodoka rubonwa ari uko umuntu akoze ibizamini bibili(icyanditswe n’icyamaboko).Bongeraho no kumubaza niba atazi no gutelefona ati:ndabizi ni uko bamubwira gusomera urukiko nomero yahamagaragaho nyina maze aba arazisomye abari mu rukiko barumirwa! Ku bijyanye no kuvuga icyongereza ubushinjacyaha bwamwibukije ukuntu yajyaga aganira n’uwahoze amwunganira mu rubanza witwa Joe Strauss bavuganaga icyongereza hagati mu rukiko abura uko abisobanura!

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza uburyo uregwa yahinduranyaga telefone zigendanwa ashaka kuyobya uburari.
Mu buhamya bwatanzwe n’umukozi wa MTN aho yerekanye uburyo abaregwa bavuganaga ku matelefone,ndetse n’abandi batari mu rukiko nka Generali Jack Nziza,Capt Francis Gakwerere warekuwe by’agateganyo nyuma akaza gutoroka agasubira mu Rwanda,uwitwa Vicent nawe ubu kugeza ubu ushakishwa ariko akaba atarafatwa bivugwa ko yaba yihishe mu gihugu gituranye n’afrika y’epfo.Herekanwe urutonde rwa nomero yahamageye,nizamuhamagaye kugeza afatwa,maze hagaragara ko yavuganye cyane na Vicent,Francis Gakwerere,Pascal Kanyandekwe (uregwa no6) na Jack Nziza hagati y’ italiki 10-21 kamena 2010.

Uregwa abonye bimukomeranye yatangarije urukiko ko Vicent yari umugabo we bakundanaga umugabo ku w’undi(homosexuel).Abari mu rukiko barumirwa dore ko uregwa afite umugore n’abana batatu! Ndetse no ku yindi nomero yahamagaraga cyane bayimubajije yatangarije urukiko ko ari iyuwitwa Francoise uyu akaba ari ihabara rye riba mu gihugu cya Uganda!

Urubanza ruzasubukurwa ejo ubwo uregwa nomero ya gatatu nawe azatanga ubuhamya by’ukuntu byagenze.Dore ko yisubiyeho kuko mbere yari yabyanze, ariko umuburanira akaba yamenyesheje urukiko ko ubu abishaka.Icyagaragaye cyane muri iki cyumweru, hifashishijwe uburyo abaregwa bavuganaga ku matelefone ni ukuntu uregwa nomero 6 yavuganaga na Jack Nziza hanyuma nawe agahamagara Vicent maze nawe agahamagara Richard Bachisa bityo bityo ugasanga abaregwa bose havuyeno uregwa nomero ya mbere aribo bashoje umuganbi wo kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa ku mabwiriza yaturukaga i Kigali.

JD Mwiseneza
Johannesburg Regional Court

Rwanda:Umupolisi Mukuru ushinzwe iperereza arafunzwe

$
0
0

Polisi y’Igihugu yafashe icyemezo cyo gufunga Supt. Vincent Habintwari ukekwaho uruhare mu rupfu rw’uwitwa Jean Claude Safari wari ufite imyaka 26 y’amavuko.

Mu cyumweru gishize, ibitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse ku rupfu rwa Safari bivugwa ko yakubiswe bikomeye n’abashinzwe umutekano bazwi nk’inkeragutabara, ariko akaza guhuhurwa n’uyu mupolisi uba mu ishami rikora iperereza (Intelligence Unit).

Ibyo byabereye mu Kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Gashyantare 2013. Safari yitabye Imana ku wa 9 Mata 2013 ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Umuvugizi wa Polisi ACP, Theos Badege yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Polisi ishimangira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, akaba ari nayo mpamvu uyu mupolisi yoherejwe mu butabera…

ACP Badege yagize ati “Nakubwira ko uwo mupolisi afunze kandi idosiye twayishyikirije Parike (ubushinjacyaha). Ibi twabikoze nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze dusanga ibivugwa ashobora kuba yarabigizemo uruhare. Polisi ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amahame agenga akazi.”

Nk’uko ibaruwa Epiphanie Mukakimenyi akaba n’umubyeyi wa Nyakwigendera yandikiye Polisi ibigaragaza, yasabye ko hakorwa iperereza kandi abishe umwana we bagashyikirizwa ubutabera.

Ku wa 15 Gashyantare 2013 ubwo abashinzwe irondo bahagarikaga nyakwigendera Jean Claude Safari, ngo bamukekagaho kwiba “Retroviseur.”

Uyu musore ngo baramukubise bikomeye ndetse bamushyikiriza umupolisi witwa Supt. Vincent Habintwari nawe ngo wongeyemo kugeza ubwo nyakwigendera bamujyanye mu bitaro yitaba Imana kuwa 9 Mata, 2013.

Amakuru aturuka mu bushinjacyaha yemeza ko uyu mupolisi atazakurikiranwa ku cyaha cyo kwica ahubwo azakurikiranwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu, nk’uko Umuvugizi w’ubushinjacyaha abivuga.

Mukurarinda Alain yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu, ariko iperereza riracyakomeje kuko hari n’abandi bagomba kubazwa.”

Umushinjacyaha ufite iyi dosiye utashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru kuko atari Umuvugizi w’ubushinjacyaha, yabajijwe igihe Supt. Vincent Habintwari azashyikirizwa urukiko, asubiza avuga ko atari amadosiye yose ajyanwa mu rukiko, kuko hari n’ashyingurwa ku rwego rw’ubushinjacyaha.

Mukurarinda Alain we yavuze ko Supt. Vincent Habintwari yashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa mbere taliki ya 13 Gicurasi 2013, kandi ko ubushinjacyaha bwemerewe iminsi itarenga irindwi bufunze ukurikiranyweho icyaha.

Izuba Rirashe

Ingabire yatangiye gupangirwa ibyaha akivuga ko azaza gukorera politiki mu Rwanda.

$
0
0

Kigali kuwa 16 Gicurasi 2013-Umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire Victoire aremeza ko ibyaha aregwa byahimbwe nyuma yo kumenya ko agiye kuza gukorera politiki mu Rwanda.

Umutangabuhamya urukiko rwise AA mu rwego rwo kurinda umutekano we ,niwe wihariye umunsi wose aho yasobanuye ukuntu Ingabire Victoire Umuhoza yagambaniwe agahimbwirwa ibyaha byo gukorana na FDLR hifashishijwe uwitwa Uwumuremyi Vital. Uyu mutangabuhamya akaba yabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2009 ubwo nawe yari mu nkambi ya Mutobo yakirirwagamo abatahukaga muri FDLR mbere yuko basubizwa mu buzima busanzwe haje abagabo ba batatu baturutse i Kigali bakakirwa nundi muntu wabwiwe urukiko hakoreshejwe uburyo bwo kwandika ariko abari bari mu cyumba cy’iburanisha bakaba batabashije kumenya uwo ariwe ,maze abo bantu babonanira na Vital Uwumuremyi mu nzu uriya mutangabuhamya nawe yarimo, bereka Vital ifoto yari ku kinyamakuru bari bafite bamubwira ko nyiri iyi foto ari Ingabire , Umuyobozi wa FDU-Inkingi ngo ugiye kuzaza gukorera politiki mu Rwanda.Ubwo ngo nibwo bamubwiye ko bifuza ko yabafasha kuzamushinja ko akorana na FDLR ndetse akazanashaka n’abandi bazabimufashamo. Ubwo ngo abo bantu basinyiye Vital Uwumuremyi sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300 000frw) ngo atangire ako kazi.

Nyuma yo kumva ubu buhamya impande zose zirebwa n’uru rubanza ndetse n’abacamanza babajije ibibazo bitandukanye uyu mutangabuhamya hagamijwe kumva no gusobanukirwa neza iby’ubu bubuhamya , gusa igihe cyabaye gito ibibazo byose byagombaga kubazwa uyu mutangabuhamya ntibyarangira maze Urukiko rw’Ikirenga rufata icyemezo ko ibibazo byari bisigaye byazabazwa ku munsi wejo.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire wari waburiwe irengero yaje kuboneka.

$
0
0

Uyu munsi mu gitondo abari baje gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki utavugarumwe na leta ya Kigali Madame Victoire Ingabire Umuhoza batunguwe no kubwirwa n’Urukiko rw’Ikirenga ko umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire atari bubashe kuboneka ,maze rubaza abarebwa bose n’ububanza icyo babivugaho.Abafashe ijambo bose barimo n’uruhande rwa Ingabire bavuze ko byaba byiza uwo mutangabuhamya abonetse kugirango urubanza rukomeze.Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo kuba ruhagaritse iburanisha mu gihe cy’isaha imwe ngo rurebe ko yaboneka maze rusaba abari mu cyumba cy’iburanisha kuba basohotse mu gihe cy’isaha imwe. Abari baje gukurikirana urubanza bongeye gusabwa kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nibwo umucamanza ukuriye inteko yavuze ko umutangabuhamya yabuze ko na serivise ishinzwe kurinda abatangabuhamya itazi aho aherereye ndetse ko itazi ikibazo yagize.

Ubwo ubura rye ryatumye urukiko rusaba abaregwa ko hakwigwa uburyo umunsi w’urubanza wakwimurirwa indi tariki maze hafatwa gahunda ko urubanza rwazasubukurwa tariki ya 24 Gicurasi 2013. Nyuma y’icyi cyemezo abarebwa n’urubanza bose babwiye urukiko ko ari ngobwa ko uwo mutangabuhamya yaboneka kugirango urubanza rugende neza,ariko Ingabire Victoire yasabye by’umwihariko urukiko ko rwakurikirana mu maguru mashya iby’iri bura ry’uyu mutangabuhamya cyane cyane hitawe ku mpungenge zari zaratanzwe nuyu mutangabuhamya mu ma baruwa abiri atandukanye yari yarandikiye urukiko ndetse iya nyuma akaba yari yarayihaye urukiko tariki ya 14 Gicurasi 2013 asaba ko mbere yuko urukiko rwatangira kumva ubuhamya bwe ko rwabanza kwiga neza ikibazo cy’umutekano muke ashobora kugira nyuma yo kuvuga ubuhamya bwe.

Nyuma y’icyi cyemezo cyo gusubika urubanza abantu batashye bose bazi ko bazagaruka mu rubanza kuri iriya tariki yari imaze gutangwa ariko ahagana mu ma saa saba n’igice z’amanywa nibwo ababuranyi bongeye gutungurwa basabwa kwitaba igitaraganya ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga saa munani. Bahagenze urukiko rubabwira ko rwashakaga kubamenyesha ko noneho umutangabuhamya yabonetse ariko ntibwasobanura uburyo abonetsemo naho bwamukuye ,ariko bumuha ijambo ngo asobanure uko byamugendekeye avuga ko atari ameze neza. Abarebwa n’urubanza bose basabye ko iby’umutekano we byakwitabwaho.

Ubwo ejo urubanza rwasubikwaga urukiko rwari rwijeje abari bakurikiye iburanisha ndetse runategeka serivise ishinzwe kurinda abatangabuhamya ko igomba gukora ibishoboka byose ikarindira uwo mutangabuhamya umutekano ndetse iyo serivise yari yanasabwe ko uwo mutangabuhamya atagomba kubonana n’abandi bantu bo hanze mu rwego rwo gutuma iburanisha rigenda neza.

Ibura ryuyu mutangabuhamya no kuba iyi serivice itabashije kubahiriza inshingano yari yahawe n’urukiko kugeza ubwo itanabasha gusobanura aho umutangabuhamya yari yashinzwe kurinda aherereye ni ikimenyetso simusiga ko serivise z’ubutabera mu Rwanda zifite ikibazo gikomeye cyo kutabasha kubahiriza amategeko ndetse n’inshingano kugeza nubwo zitabasha kubaha amabwiriza y’umucamanza .

FDU –Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

Perezida Kagame yaterewe amagi n’amase Oxford!

$
0
0

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2013 Perezida Kagame uri mu rugendo muri icyo gihugu yaterewe amagi, amase n’ibindi ubwo yari agiye kwakira igihembo nk’Umuyobozi wateje imbere ishoramari muri Afurika  bikekwa ko yatanze ngo bazakimuhe muri Said Business School mu giterane  cyiswe the Oxford Africa Business Conference, icyo giterane cyari cyateguwe n’abanyeshuri bagize itsinda the Oxford Business Network for Africa.

Mu kwinjira muri iryo shuri Perezida Kagame yaciye mu cyanzu mu rwego rwo guhunga abigaragambya bari bariye karungu, ariko byabaye iby’ubusa kuko imodoka yarimo yatewe amagi n’amase!

Muri uwo muhango wo guha igihembo Perezida Kagame yikuye mu isoni atera abari aho bya bipindi bye anibaza uburyo hari abamwita umunyagitugu mu gihe ubuyobozi bwe ngo bwagejeje abanyarwanda ku burezi n’ubuzima ku kigero cya 90%! Aha ariko yibagiwe kubabwira ko za Bourses zakuriweho bamwe kandi imfubyi zikaba zivangurwa mu kurihirwa amashuri n’amanota aherwaho ku kujya muri za Kaminuza akaba atari amwe ku bana bose, ireme ry’uburezi ryo ryagiye buhere nk’amahembe y’imbwa!

Click here to view the embedded video.

Umunsi nyirizina wa Rwanda Day nako Kagame Day wo wabereye ahantu habanje guhindurwa inshuro 4 ndetse no kugirwa ibanga ku buryo na Ambasaderi Nkurunziza mu kiganiro yagiranye na BBC kuwa gatanu tariki 17 Gicurasi 2013 yahishe aho hantu, byabaye iby’ubusa kuko kuva mbere y’umunsi umwe abenshi bari bamaze kuhamenya, byabeyeye mu nzu yitwa Troxy isanzwe yerekanirwamo za sinema na za kinamico.

Ariko uko kwihishahisha kwabereye umuzigo abagombaga kujya muri Kagame Day kuko igikorwa cyo kwiyandikisha cyagombaga gukorerwa mu gice cy’Uburengerazuba bw’Umujyi wa London, abarangije kwiyandikisha bagahita burizwa amabisi bakereza mu Burasirazuba bw’uwo mujyi, iyo mikorere yatumye bamwe mu bantu bari baturutse muri Diaspora y’u Bubiligi bahera hanze kuko uko mubizi iyo Perezida Kagame yinjiye ahantu ntawinjira cyangwa ngo asohoke, baheze hanze rero binjira amaze kugenda.

Imihango yari iteganyijwe gutangira mu masaha ya nyuma ya saa sita yatangiye mu ijoro, nk’uko twabibwiwe na mugenzi wacu wari uhari icyari kigamijwe n’ugutuma abigaragambya bari bategereje Perezida Kagame barambirwa bakagenda.

Mbere y’uko Perezida Kagame yinjira habanje imiziki ya ba Mihigo Chouchou na Masamba wingingiraga abantu gukoma amashyi no kuririmba ariko ubona abantu batabishaka.

Nyuma y’ibipindi bya Mushikiwacu aha ibihembo abahagarariye za kominote zo mu Bwongereza na Claver Gatete wabiraga icyuya nk’uri muri Sauna, Umudamu wa RDB witwa Akamanzi tutibagiwe umucancuro Andrew Mwenda n’umupasiteri witwa Munyaneza wateye amasengesho, Perezida Kagame yashyize araza nko mu ma saa mbiri z’ijoro ariko abanzirizwa n’umufasha we Jyeneti n’urubyaro rwe.

Mzee Kijyana yari yijimye iryinyo yarishyize ku rindi yazinze umunya ndetse ubona yariye umwanda rwose. Habanje umwana wiga mu Bwongereza avuga ijambo akurikirwa n’umudamu wari uhagarariye Diaspora hatahirwa umudamu w’umunyamerika wari wibereye mu byashara by’ikawa y’u Rwanda.

Nyuma hakurikiye Ambasaderi Nkurunziza aha ikaze mwene Asteriya, wavuze ijambo nk’uko bisanzwe yikoma ibihugu ngo byahagurutse bigateranira u Rwanda bikarubeshyera ndetse ngo banarwikoreza ibibazo byabo. Muri make dore ibyo yavuze:

Perezida Kagame amaze gusuhuza ati nimwicare tuganire. Abanza gushima ko baje ari benshi, ko ari imfura kandi ko n’incuti z’u Rwanda ziri aho zingana n’abanyarwanda, ko na zo ari imfura.  Ati icyo nabitiye imfura:”Reka mpere ku mateka y’ejobundi, dusanzwe duhura tukavuga byinshi tukajya inama, tukagira n’imigambi duhuriyeho yo kubaka, aliko ibyo byose ubimenya neza mu bibazo, iyo hari ibibazo, niho umenyera intambwe abantu bateye, imfura ntihunga, imfura no mu bibazo ntihemuka.

Mu mwaka ushize igihugu cyahanganye n’ibibazo bitagiturutseho; kitirirwa ibibazo biturutse ahandi, isi irabitwikoreza turabiheka, twarabihekeshejwe kuko byari biremerereye abari bakwiye ku bikemura cg se ba nyirabyo, twebwe nk’u Rwanda, dufite ibibazo byacu tutakwitirira undi, tukishakamo ibisubizo byo kubikemura, aliko kutwikoreza ibibazo by’abandi ntabwo ari byo (amashyi).

Usibye kutwikoreza ibibazo by’abandi bitari byo tutazanemera, buri muntu, buri gihugu, bagira ubuzima bwabo, nta watuberaho ubuzima bwacu, ubuzima bwacu ni twe tugomba kububa, icyo nshaka kuvuga ni iki?

Buri muntu wese afite ubuzima bwe, ntabwo wabaho ubuzima bwawe ngo ubeho n’ubundi, ngo wongere imyaka 70 ku yawe uyimubereho, ntiwabaho uko ubayeho, ngo n’urangiza uze untegeke uko ngomba kubaho.

Icyo si ikibazo cy’u Rwanda gusa, ni ikibazo dusangiye n’abandi banyafrika, aliko kubera ibibazo by’amateka yacu, twize isomo, ritubwira ngo buri wese akwiye kubaho ubuzima bwe, buri wese akwiye kwigira akigenera, ibyo ntabwo tubisangiye n’abanyafrika bandi nk’ikibazo, dukwiye no kubisangira na bo nk’igisubizo.

Bityo rero umwaka ushize isi yose yaduteraniyeho, ari abanyamakuru, ari abayobozi, ab’imiryango mpuzamahanga, baragambana bavuga ko bagomba guhagurukira u Rwanda, aliko kera, ubundi u Rwanda ni ruto, aliko uwo munsi namenye ko atari ruto, aho abantu bose baruhagurukiye bakarushakaho umugabane, bivuze ko atari ruto, impamvu atari ruto, ni abantu, ni mwebwe abanyarwanda, ntabwo ari ubugali bw’igihugu, ni abantu. Abantu bagira ibibazo bakabyemera bakemera guhangana na byo ntibabyitirire abandi, ikibazo ufite iyo ukigize icyawe, ukemera guhangana na cyo, uragikemura. ibibazo u Rwanda twagize, twabigize ibyacu, ibisubizo ni twe bighomba kuvamo, ibisubizo bishingira ku kwiha agaciro, mujya mwumva ikintu cy’agaciro buri munsi, nta wundi waguha agaciro, iyo wiyubashye, ukubaha n’abandi, ‘abandi barkaubaha.

Iyo wiyandaritse, uba wiyimye agaciro, nta wundi ukaguha. bya bindi batugemurira bakaduha imfashanyo bakadutera inkunga, ntawe ugutera inkunga y’agaciro, ntabaho, buri wese arakiha, ni naho haviriyemo mu gukemura icyo kibzo cy’umwaka ushize, abanyarwanda mu gihugu, ababa hanze, inshuti z’u Rwanda, bagiye hamwe baravuga bati reka duhangane n’ibi bibazo, ndetse n’ikimenyimenyi haza igitekerezo cyo kubura uburyo, abaduteraga inkunga barayihagaritse, turavuga ngo reka dushyireho ikigega, abanyarwanda barabyitabira rugikubita.

Wari wabona aho ubwira abantu, uti reka dushyireho ikigega, hari umuntu wabivuze neza ejobundi aho nari ndi muri Amerika, umunyamerika ati reka mbabwire uko ibyo mu Rwanda ari amayobera, leta yabwiye abaturage ngo bazane amafaranga tuyashyire hamwe, ati abanyarwanda bose bariruka barayatanga, ati nta hantu birabaho kw’isi. Ngo zana amafaranga tuyashyira hamwe, ati agahera ko ayavana mu mufuka akayatanga, ati icyo bivuze ni ikizere, abanyarwanda bafitiye abayobozi babo, ati ni ikizere abanyarwanda bifitiye mu buryo bwo guhangana n’ibibazo byabo. Mu meza abiri, bazanye amafaranga arenze miliyoni 37 z’amadoalari., ubu arakabakaba miliyoni 44, ntibabaza ngo amafaranga yacu, barizeye. Hari umuturage watanze itungo rye, bati ko uritanze uzabeshwaho ni iki, ati nzabeshwaho n’agaciro nihaye. Yarayitanze aliko ariho, kandi ariho neza kurusha uko yari ameze mbere. Ibyo ni umutima wabanyarwanda, ni bwa bupfura navugaga.”

Ahandi perezida Kagame yibukije urubyiruko gukora uko rushoboye, kugira rubone uko rwiga. Ati mujye mwiga kandi mutekereza guhanga umulimo kurusha uko mwakwishyuza ugomba kuwuguha. Niko bikwiye kumera mu bitekerezo, gutekereza guhanga umulimo.

Agarutse kw’ihagarikwa ry’imfashyanyo n’uburyo bamwe na we arimo babyakiriye n’uburyo bimutangaza, n’uko perezida ati “Erega twese tukarakara ngo baduhagarikiye imfashanyo, harya ubwo iyo neza ituruka he? Byaba bitabonetse tugatongana, ngo imfashanyo kuki itaje? Wakoze iki? Kuki umuturage w’ikindi gihugu agomba gutunga abanyarwanda? Iyo uhinduye imyumvire, ukumva ko ntawe ugufitiye umwenda,(amashyi), icyo gihe ibyo bitekerezo bigomba kugukoresha ibyo ari byo byose ngo wibesheho.

Navuze ibintangaza kuri twe, reka mvuge n’ibintangaza bireba abo bandi, ku bandi mbabwiye nti nimupfashe kuri ubu buryo, bakavuga ngo uyu ng’uyu aravuga iki? Ubwo bo baba bahishe iki, kandi dushaka kubafasha ngo tubave ku mugongo, ngo oya, komeza utubere umuzigo.

Ni nk’abantu uko babaho, umubyeyi abyara umwana akamwonsa, akagera aho akamucutsa. Umubyeyi ushaka gukomeza konsa umwana ukuze, hari ikibazo kandi ku mpande zombi, umubyeyi akonsa umwana, n’umwana nawe akumva agomba gukomeza guhekwa kandi ari umugabo.

Ntabwo abanyarwanda n’abanyafrika twabaho dutyo. kandi, abanyafrika, dufite ubwenge nk’abandi, dufite amaboko, aliko turusha abandi umutungo, aliko kubera ko hari icyo tubuze, imitekerereza na politiki mbi, uwo mutungo ukiza abandi bantu, bakagaruka bakadutunga ndetse bakadukubitira kudutunga, cg se bakagutungira kugukubita.”

Perezida Kagame akomereje ku byabereye Oxford. Ati nagiye yo kuvuga nsanga abanyafrika, those fellows, ngo barigaragambya kuri jyewe, bafite amagi baterana aliko barayakeneye. Ubabajije uti mwaje hano mute, cg uti ukora he, biragoye kugira ngo bagusobanurire. Icya 2, barambaza ibibazo bya Kongo, reka nkubwire n’iyo nza kuba mbizi nabisubiza, barazira iki kubimbariza hano babimbarije muri Kongo? The eggs they need to eat. Freedom for being nothing?”  . Aha Kagame yiyibagije ko no mubaje kumusanganira muri Kagame day hari benshi wabaza uko bageze i Burayi niba banakora ngo babone icyo bagusubiza!

Mu mwanya w’ibibazo rwose Kagame yikijije abantu kuko nk’uko byagaragaye ibisubizo yatanze ni bike cyane mbese yari yabaciye amazi wabonaga ashaka kurangiza umuhango ngo yigendere, uretse ko habuze umuntu n’umwe ubaza ikibazo gifatika, ariko ntabwo twabura kuvuga ku dushya twagaragaye muri ibyo bibazo:

- Ruhamanya Vincent wigeze kuba Ministre mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana wari waturutse mu Buhorandi yisabiye umwanya avuga ko abanyarwanda bari mu mahanga babuze akazi uretse bamwe na bamwe bagize Imana bakakabona!

-Murumuna wa Jonathan Musonera (umwe mu bayobozi ba RNC) witwa Martin Rutagambwa yatse ijambo yitandukanya na mukuru we yisabira ko Leta yamufasha kubona abajya bamufasha gukora imashini ze mu gihe zapfuye ngo yashoye mu Rwanda hafi miliyoni hafi 200. Abantu benshi baguye mu kantu bibaza niba tutageze muri bya bihe bya nyuma bivugwa muri bibiliya aho umuvandimwe azajya yihakana undi, umubyeyi azajya yihakana umwana yibyariye! Perezida Kagame mu gusubiza Rutagambwa uwo muvandimwe wa Musonera, yabanje kumushimira ko yitandukanije n’ikibi, naho ku bushobozi bwo gusana imashini yakohereza mu Rwanda, ngo baracyabyigaho, aliko ngo yifashishije RDB bamufasha kubona abasana izo mashini ziramutse zipfuye.

-Kuri Karangwa Hussein wasabye ko perezida yaziyongeza manda, yamubwiye ko bazakomeza iby’amajyambere, bakazaba baganira ku bizaba muri 2017 na nyuma yaho.

-Uwitwa Habimana Yunusu we yashimangiye ko yavuye muri RNC ndetse abitangira umugabo imbere ya Kagame mu gihe nta kwezi gushize abwiye abantu yari yasuye ko Kagame yarangiye ari mu bihe bye baya nyuma!

-Uwitwa Kageruka yabajije niba Diaspora itahagararirwa mu nteko ishingamategeko, ariko igisubizo yahawe ntabwo cyari gisobanutse na busa.

-Umudamu wavuye muri Sweden we ngo yatoye Kagame 200 ku ijana akaba yari afite ikibazo cya musaza we bagongeye inka i Nyagatare yagera mu rukiko agatsindwa

-Umuguinéen n’umumalienne bo basabye Kagame kubabwirira ba Perezida babo bagakora nkawe!

-Umuzungu w’umwongereza we yabajije uko mu Rwanda babigenje ngo bave mu bukene kandi we amaze imyaka irenga 20 akora kandi akiri umukene!

-Umuhinde w’umusaza ngo wo kwa Malidadi we yavugaga ikinyarwanda cy’umwimerere ndetse avuga ukuntu akunda u Rwanda!

-Umunyamahanga yabajije niba u Rwanda rushimwa uyu munsi rudashobora kuba nka Zimbabwe nayo yashimwaga mu minsi ishize ubu ikaba igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, Kagame nawe yamuhaye igisubizo cya nyirarureshwa ambwira ko Zimbabwe n’u Rwanda bitandukanye etc..

-Umudamu umwe yabajije impamvu badahabwa ibyangombwa kandi ari abanyarwanda, Kagame yamusubije ko nta gihugu kw’isi gitanga ibyangombwa ku buryo bworoshye nk’u Rwanda, ariko amubwira ko uhabwa ibyangombwa hari ibibazo agomba kubazwa kandi abanyarwanda bose ntabwo babazwa ibibazo bimwe! Ndetse Kagame yamubajije niba atari muri babandi batinya kwinjira muri za Ambasade z’u Rwanda! Umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda batareshya imbere y’amategeko!

Mu gusoza Perezida Kagame yasohotse abanje gukora mu ntoki za bamwe mu banyacyubahiro bari aho agenda ukwe asize Jyeneti Nyiramongi inyuma, ibyo byaherekezwaga n’indirimbo ya King James waririmbiraga kuri CD!

Ngayo muri make aya Kagame day i London!

Marc Matabaro

Ijambo rya Perezida Kagame muri Kagame day 2013 i London (video)

PAUL KAGAME YATEWE AMAGI N’AMASE I OXFORD (video)


Ban Ki-Moon mu ruzinduko mu karere

$
0
0

Amakuru ava mu muryango w’abibumbye i New York, aravuga ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki-moon azakorera urugendo rw’akazi mu karere k’ibiyaga bigari, azajya mu Rwanda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2013, Bwana Ban Ki-moon azataha i Kigali ishuri rikuru nyafurika ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa (Institut Africain de Lutte contre les Violences faites à la Femme et à la Jeune Fille.)

Bwana Ban Ki-moon azaba aherekejwe na Perezida wa Banki y’isi Bwana Jim Yong Kim, n’intumwa nyinshi ziganjemo abakozi bakuru mu muryango w’abibumbye.

Bwana Ban Ki-moon n’abamuherekeje ngo bazajya mu Rwanda kwirebera intambwe mu by’ubukungu ngo icyo gihugu kimaze gutera no gutera inkunga ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Umuryango w’abibumbye ufite uruhare runini mu gufasha mw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano, n’ubutwererane muri Congo no mu karere. Ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu bigera kuri 11 kuya 24 Gashyantare 2013 i Addis Abeba muri Etiyopiya na Bwana Ban Ki-Moon ahibereye.

Uru ruzinduko ruje mu gihe umutwe w’ingabo za ONU ugamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba ugizwe n’ingabo zizava muri Malawi, Tanzaniya n’Afrika y’Epfo urimo gushinga ibirindiro. Ariko uko bigaragara uwo mutwe wingabo za ONU ugaragara nk’uzahangana n’umutwe wa M23 kuko abayobozi ba M23 bigaragara ko batawishimiye kuko bigaragarira buri wese ko izo ngabo z’amahanga zije kuburizamo imigambi ya M23 yo kwigarurira igice kinini cya Congo hakoreshejwe intambara.

Ku rundi ruhande mu Rwanda ho hari umwuka wa bucece wo gushyigikira M23 no kurwanya ziriya ngabo z’amahanga ubona ko benshi baziteze iminsi bifuza ko zananirwa inshingano zazo bityo M23 ikikomereza gahunda zayo.

Ariko igikomeje gutera inkeke n’ibishobora gukurikira mu gihe hagira abasirikare ba Tanzaniya cyangwa Afrika y’Epfo bagwa muri Congo bikagaragara ko harimo uruhare rw’u Rwanda, n’ubwo benshi babyirengagiza u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bimaze kugira isura itari nziza mu karere ku buryo ikibazo cya Congo kiyongereyeho ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’ibihugu nka Tanzaniya n’Afrika y’Epfo bishobora gutuma amazi arenga inkombe dore ko ingabo z’Afrika y’Epfo zo ziteguye intambara ikaze ku buryo ziteguye gukoresha za kajugujugu kabuhariwe z’intambara n’ibindi bikoresho bya gisirikare bikomeye!

Ubwanditsi

Ingoma z’Igitugu Zihirima mu gisa n’Ubufindo: Umwami w’Abami BOKASSA

$
0
0

Muli iyi minsi twatangiranye ikiganiro ku ihirima ry’ingoma z’igitugu akenshi usanga zihirima mu buryo abantu bataba biteze bitewe nuko abenshi baba bazibonamo ingufu zidasanzwe, ubucuti n’ibihangange ku isi, umutungo ukabije w’ishyaka riri ku butegetsi, igisilikali giteye ubwoba mu bwinshi no mu bikoresho, ndetse n’inzego z’iperereza nyinshi kandi zikaze mu guhiga no kugirira nabi (no guhotora birimo) umuntu wese ugerageje kugaragaza ububi bwazo, umuntu wese ugerageje kuzisaba guhinduka, yewe n’umuntu wese ugerageje gukangura rubanda ngo ayereke ko ikwiye gusaba ubutegetsi bubi kuyiha amahoro.  Twasanze ko hejuru y’ibyo byose abanyagitugu baba biringiye, ukubitiyeho no gushyira iterabwoba rikabije ku banyagihugu aho babarizwa hose, iyo abaturage batangiye gukanguka nta kabuza igitugu kiva mu myanya mu buryo busa n’ubufindo!

Twaganiriye ku ngoma y’Abasovieti mu Burusiya yazanywe n’uwitwa Lenine, nyuma tuganira ku mwami w’Abami (Empereur) Caligula w’Abaromani nawe wagize igitugu kirenze ubwenge bwa muntu. Ubu noneho tugiye gufata akanya gato tuganire ku munyagitugu Umwami w’Abami (Empereur) BOKASSA wo mu gihugu cya Santrafurika.

Ubwana bwa Bokassa, ihangana rya se n’abakoloni, kwicwa kwase no kwiyahura kwa nyina

Uyu mugabo wategetse Centre Africa hagati y’umwaka w’1966 n’uw’1979, ubundi amazina ye yose ni Jean Baptiste de La Salle Bokassa. Mu guhina izina rye rya gi-kirisitu yiyise Jean Bédel (Bédel bisimbura Baptiste de la Salle). Yavutse mu mwaka wa 1921 avukira ahantu h’igiturage uko twabyita mu kinyarwanda cy’ubu, mu murenge witwa Bobangui wo muli Prefegitura ya Lobaye, nko mu birometero 60 uvuye mu murwa mukuru wa Bangui ugana mu majyepfo y’Uburengerazuba.

Jean Bédel Bokassa yababaye akiri muto kuko yapfushije ababyeyi be bombi agifite imyaka itandatu (6) yonyine. Se umubyara, Bwana Mindongon Mgboundoulou, yari umukuru w’Umurenge tugereranyije (Chef de Village) akaba yari ashinzwe kunoza ama-lisiti na gahunda  by’abagombaga gukora mu mirima ya Sosiyete z’abakoloni. Bidatinze rero uburyo bafatwaga bwaje gutera se wa Bokassa umujinya maze yiyemeza guhangana n’Ubuyobozi bwa gikolonize (Centre Africa yakolonizwaga n’abafaransa). Uyu mugabo yahise atangira kwamagana cyane ihutazwa rikabije (brutalité) abanyagihugu bakorerwaga, yamagana gukoreshwa ku gahato nta gihembo no gukubitwa n’insoresore twakwita local defence z’amasosiyete y’abakoloni. Muli iryo hangana rye, uyu mugabo yabashije kubohoza imfungwa nyinshi zakoreshwaga Ubucakara mu mirima y’ipamba. Abakoloni ntibabyishimiye, kuko yaje gufatwa akazirikwa iminyururu akajyanwa ahitwa Mbayiki aho yahise acirwa urwo gupfa ndetse bagahita banamunyongera ahongaho mu ruhame imbere y’abaturage bose ku italiki ya 13 Ugushyingo 1927.  Ubwo iyo nkuru y’incamugongo ikigera ku mugore we witwaga Mariya Yokowo, aliwe nyina wa Bokassa, byahise bimurenga ku buryo nyuma y’icyumweru kimwe gusa nawe yahise yiyahura. Bokassa rero yasigaye wenyine atwarwa na Sekuru ubyara se aba ariwe umurera kuva ku myaka itandatu.

Amaze gukomeza amashuli rero, Abamisiyoneri b’abazungu bamureze bashakaga ko akomeza igipadiri, aliko Bokassa arabyanga nibwo ahise yiyemeza kujya mu gisilikari cy’abafaransa mu mwaka wa 1939. Icyo gihe intambara ya kabili y’isi yaratutumbaga ndetse yari yaranatangiye ku buryo byatumye ibihugu byinshi byari biyirimo byiyambaza abo byakolonizaga mu kubarunda mu ngabo ku bwinshi kugira ngo bazajye gushirira iyongiyo aho koherezayo abana babo bonyine.

Bokassa yaje kwitwara neza ku rugamba maze aza guhabwa ipeti rya Sergent (sgt) mu ngabo z’Ubufaransa zigenga (les forces française libres) hanyuma anigaragaza neza cyane mu gitero cya Provence ku rugamba rukomeye rwamenyekanye ku izina rya « bataille du Rhin ».  Nyuma yoherejwe muli Sénégal mu ishuli rya gisilikali aza gukomereza mu ishuli rya gisilikali ry’ahitwa Châlons-sur-Marne mu Bufaransa. Yaje gukundwa cyane na Général de Gaule waje no kumuhimba akazina ka « le Soudard ». Intambara irangiye yaje koherezwa n’igisilikali cy’ubufaransa mu gihugu cye cya Centre Afrika kugira ngo agire uruhare mu ishyirwaho n’itozwa ry’ingabo z’igihugu iwabo kuko icyo gihugu niyo cyari kikijya gutangiza igisilikali cy’abanyagihugu. Ubwo Bokassa yari afite ipeti rya Kapiteni (Cpt).  Nyuma yaje gusezera mu ngabo z’ubufaransa kugira ngo akomeze yitangire igihugu cye.

Bokassa mu ngabo z’Igihugu cye cya Santrafurika no  gukorera Coup d’Etat mubyara we

Mu mwaka wa 1964 uwitwa David Dacko wari Perezida wa mbere w’icyo gihugu yiyambaje mubyara we Jean Bedel Bokassa kugira ngo amufashe mu gutunganya igisilikali, ali nabwo yahise amugira Chef d’Etat Major w’Ingabo muli uwo mwaka nyine wa 1964.  Ntibyatinze Bokassa aza gutangira kugira akanyota k’ubutegetsi aliko bikamutera ubwoba guhitana mubyara we wari ukili Perezida, ahitamo kuba yitonze agategereza igihe azabona bimworoheye. Mu mwaka wa 1965 ahagana mu mpera zawo, nibwo uwari Chef d’Etat-Major wa Gendarmerie yashatse guhirika ubutegetsi (gukora Coup-d’Etat) bwa David Dacko, hanyuma yohereza n’aba-jandarume gufata Jean Bedel Bokassa Umugaba w’Ingabo mugenzi we, aliko abikora nabi yohereza abantu bacye cyane kuko yari aziko ngo amutunguye. Nibwo Bokassa abikanze abatangira ntacyo bagishoboye kumukoraho, arabivuna bwangu maze afata ingabo ze akocoranaho na Jandarumori gake maze arayiganza bidasubirwaho, ahita abyungukiramo arangiza umugambi nawe yari ajunditse wo guhirika mubyara we. Yahise afata ubutegetsi ku ngufu rero ku italiki ya 31 Ukuboza 1965, mu cyaje kwitwa « Coup ‘Etat de la Saint-Sylvestre », ni uko ahinduka atyo Perezida wa kabili w’igihugu cya Centre Afurika. Yanze kwica mubyara we ariko yahise amufungira ahitwa N’garagba.

Ikomerwa amashyi n’abaturage rya Bokassa mu myaka 7 ya mbere no kwimakaza kwe kw’igitugu gikabije mu myaka yakurikiyeho

Nkuko bikunze kugenda ku banyagitugu bose, habayeho igihe twakwita « Honey Moon cyangwa Lune de Miel » ku baturage ba Santrafurika, kuko mu myaka irindwi ya mbere rwose yakomewe amashyi biratinda, ateza imbere ubwubatsi, ubuhinzi, n’ibindi, akundwa n’abaturage b’igihugu, nubwo yanyuzagamo akagira abo ahutaza! Aliko rubanda ntiyari izi ibiyitegereje nyuma yaho gato cyane.

Nyuma rero, uyu mugabo yimakaje icyitwa iterabwoba rikabije, iyicarubozo rihinduka igikorwa gisanzwe mu gihugu, abaturage abamarira ku munigo, abategetsi bibeshye bagashaka gutekereza ku byiza bya rubanda agafata akabaga nk’ubaga amatungo. Maze yigabiza umutungo w’igihugu, abaturage abicisha inzara itarigeze ibaho, ahotora aba-Ministre, ahimba amazu y’ibohero (prisons) ahantu henshi hatazwi aho abantu bicirwaga n’inzego zishinzwe iperereza nta gutabaza nta no gutabarwa! Abaturage bahinduka ibihungetwe, naho Bokassa n’abe bigaragura mu mutungo w’igihugu no mu misoro y’abaturage nk’abatumwe kubitsemba, babaho ubuzima buhenze cyane, mbese isi bayivaho basa n’abageze mu ijuru, mu gihe abaturage baboroga barira ayo kwarika! Ubutegetsi bwe bwari bushyigikiwe cyane n’igihugu cy’igihangange cy’Ubufaransa kuko Ubufaransa bwamubonagamo umuntu urengera inyungu zabwo muli ako karere ka Afurika kose, maze nabwo buhitamo kwicecekera aho guhita bumuryoza ibyo akorera abaturage. Burya ibihugu by’ibihangange kubyiringira ni ibibazo, iyo abaturage batihagurukiye bakiha gutegera amashyi imiryango mpuzamahanga gusa ngo izabakiza umunyagitugu, amaso yabo ashobora guhera mu kirere. Keretse iyo Umunyagitugu atangiye kwibagirwa ikimuhatse yibwira ko yabaye Imana mu bantu, noneho agatangira kwadukira Ibihugu by’ibihangange byamushyigikiye akabituka akabigaraguza agati, nibwo bishobora kumuhaga bigahumiriza, agahirima nk’igiti gihuye n’ishoka y’abaturage!

Kuzengereza abaturage byaje gufata indi ntera ubwo, muli 1972 ku italiki ya 2 Werurwe, yihandagazaga akavuga ko nta matora azigera abaho, ko we ubwe abaye Pereziida w’ubuzima bwose (Président à Vie cyangwa Life President) akanabitangariza abaturage bose mu ijambo ry’umukuru w’igihugu. Ntibyahagarariye aho, noneho kugira ngo yereke bose ko aliwe wica agakiza kandi yiha icyo ashaka, ku italliki ya 19 Gicurasi 1974 yahise asimbuka ama-peti yose ya gisilikali maze yishyira ku rwego rwa Maréchal (Field-Marshall).  Aha yagira ngo hatazagira n’undi mu perezida wo muli afurika umurusha intera ya gisilikali. Bokassa ntiyacogoye, ahubwo gukanda abaturage no kubazengereza yabikubye noneho inshuro amagana.

Kuko abanyagitugu bagira amayeri menshi yo kwigarurira inshuti, Bokassa yaje gusanga akeneye ubucuti n’igihugu cya Libiya cyayoborwaga na Kolonel Mouamar El Kadhaffi wakundaga idini rya Islam cyane, noneho abona nta kundi yamureshya, nibwo yigiriye inama yo kumwereka ko yakunze Islam nkawe ndetse n’igi-kirisitu yavukiyemo ashatse yakireka. Mu mwaka wa 1976 niho Maréchal Jean Bedel Bokassa yatangarije isi yose ko ahinduye idini abaye umuyisilamu, ndetse ahita afata n’amazina mashya maze yiyita Salah Eddine Ahmed Bokassa, agira ngo ashimishe Kaddhafi yifuzagaho inkunga y’amafaranga kuko ubutunzi bw’igihugu cye bwari butangiye kuzungera! Kadhffi nawe rero yaranyuzwe ntiyazuyaza kumurundaho ifaranga ngo ryo gufasha abaturage ba Centre Afurika aliko uko yaritangaga niko ryashiriraga mu buzima bwiza bwa Bokassa n’Akazu ke, abaturage imiborogo n’inzara no guhutazwa kwabo bigikomeza! Ndetse n’izindi nkunga zose zazaga zashiriraga mu bifu by’abiyemeje kuba benumutsima ubuzima bwose, kuko abaturage bari baranakuriwe inzira ku murima ko iby’amatora bagomba kubyibagirwa!

Ubwo mbere gato ku italiki ya 2 Mutarama 1975 Bokassa yahinduye guverinoma ahita yiyemeza gushyiraho Umwanya wa Minisitiri w’Intebe awugenera umugore witwa Elisabeth Domitien, ali nawe wabaye umutegarugori wa mbere muli Afurika wahawe umwanya nk’uwonguwo. Muli Nzeri 1976 iyo guverinoma itaramara n’imyaka ibili yahise ayikuraho avuga ko ntacyo bimaze kugira guverinoma, maze ahita ayisimbuza icyo yise Inama y’Igihugu y’Ivugururamatwara (Conseil de la Révolution Centre-Africaine). Ubwo yahise anafungura mubyara we David Dacko, yari yarakoreye Coup-d’Etat, maze amugira Umujyanama we wihariye. Mbese yakoraga ibyo ashaka, agafunga uwo ashaka igihe ashakiye, akamufungura igihe ashakiye cyangwa akamwica bitewe nuko bimujemo, agahindagura ibyo ashaka byose uko bimuje mu mutwe, nta rubanza, nta bisobanuro, mbese we n’agatsiko ke bayoboranaga igihugu bari barakigize agatobero, uvuze bagashyira iwa kajwiga, utatse bagahwanya, uwicecekeye bagakomeza bagahonyora kuzageza anogotse, kandi bakamufata nk’aho aliwe munyagihugu mwiza!

Bokassa yiyambika ikamba akaba Umwami w’Abami Bokassa wa mbere (Bokassa 1er)

Kwishyira hejuru kwa Bokassa no gushaka ibyubahiro ntibyigeze bihagarara kuko yakomeje kubigirira inyota, noneho agera aho yumva kuba Marishali bitagihagije kuko n’Abantu nka ba Idi Amin bari barigize ba Marechall, ndetse nyuma gato na Mobutu, n’abandi nka Samora Machel wa Mozambike, ku buryo yari asigaye abona aho bukera atazaba akiruta abandi muli afurika yose kubera ko kwiha ama-peti n’intera n’abandi ba-perezida bashoboraga kubikora. Nibwo afashe icyemezo cyo kuba igitangaza kurushaho, maze ku italiki ya 4 Ukuboza 1977 atangariza isi yose ko abaye Umwami w’Abami (Empereur), niko guhita afata n’Izina ry’Ubwami rya Bokassa wa Mbere (Bokassa 1er).

Iyimikwa rye ryari riteye ubwoba kuko ryahitanye umutungo utabarika w’igihugu, Umunsi mukuru wabereye ahitwa mu Ngoro y’Imikino (Palais des Sport) mu murwa mukuru wa Bangui, aho abatumirwa Ibihumbi bitanu bari bitabiriye urwo rubanza rw’iyimikwa ry’Umwami w’abami Bokassa wa Mbere. Uwari Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Bwana Robert Galley, ndetse na Perezida w’Igihugu cya Ile Maurice bari bitabiriye uwo muhango. Kugira ngo yereke abantu ko atari umuntu wa hafi aha, Bokassa yakoresheje Umwambaro uhenze cyane umeze neza nk’uwo Napoleon 1er w’Ubufaransa yari yarambaye yimikwa mu myaka hafi magana abili mbere yaho. Ayo yose ni amafaranga yavaga mu mitsi ya rubanda rugufi rwaribwaga abaryi barwicayeho nta kivugira. Uwo muhango wari ukabije guhenda kuko watwaye ama-miliyari menshi cyane y’amafaranga y’igihugu, hakoreshejwemo amacupa arenga ibihumbi mirongo itandatu ya Champagne zihenze cyane n’izindi nzoga n’ibinyobwa by’ubwoko bwose, za Zahabu n’imitako ikoze muli diama n’andi mabuye y’agaciro byuzuye hose, ibikoresho bihenze cyane birimo intebe, imitako, utumeza, utubati, udukinisho, n’ibindi byose byari byarakorewe mu bufaransa n’abahanzi banyuranye b’abafaransa bahasaruye akayabo kabatunze ubuzima bwose.  Intebe y’Ubwami (trône) nini cyane yahanzwe n’umuhanzi wari ikirangirire mu bufaransa no ku isi witwaga Olivier Brice (sculpteur), iyo ntebe y’Icyubahiro yari ishushanyijemo (ibajemo) amashusho ya Kagoma ahambaye n’ibindi byinshi kandi itatse diamants ahantu  hafi ya hose n’andi mabuye y’agaciro kanini cyane. Bamukoreye na Garde Robe yo kubikamo imyambaro y’Ubwami yakozwe n’abahanzi b’abafaransa ku kayabo ka miliyoni nyinshi cyane. Ikamba ry’Umwami w’Abami ryo ryari rikoze muli Zahabu rikaba ryaratunganyijwe n’umuhanzi w’ikirangirire Claude Arthus-Bertrand, ndetse ryari rinavanzemo diama nyinshi cyane.  Mbese uwavuga iby’uwo munsi ntiyabirangiza. Gusa umuntu yakongeraho ko mucuti we Kadhafi yamutwerereye amafaranga asaga miliyoni ijana z’amafaranga y’icyo gihugu (ubwo ni hafi miliyoni ijana z’amanyarwanda).

Izina rye ry’Ubwami mu magambo arambuye ryari : Umwami w’Abami wa Centre Afurika ku bw’Ugushaka kw’Abaturage ba Centrafurika, bibumbiye mu bumwe bw’Ishyaka rya politiki ry’abanyagihugu ariryo MESAN (Mouvement pour l’Evolution Sociale de l’Afrique Noire), mu gifaransa  « Empereur de Centrafrique par la volonté du peuple centrafricain, uni au sein du parti politique national : le MESAN » (“Mouvement pour l’évolution sociale de l’Afrique noire”).

Nyuma yaho Empereur Bokassa yaje gukabya ubunyamaswa bwe kuko yavuzweho cyane kurya inyama z’abantu, abo yicaga bamwe yasabaga ko babamutekera agafata ku ifunguro ry’ikiremwa muntu kuko ngo abapfumu be bari baramubwiye ko alibyo bizamuha imbaraga zidasubirwaho no kuba atakwisukirwa n’uwashaka kumuhitana wese ! ibindi bintu byose byo ku isi yari yarabihaze. Ibi abacamanza n’abashakashatsi n’ubu baracyakomeje kubikorera ubushakashatsi bwimbitse.

Yaje gutangira rero kwangwa n’abaturage bari bageze habi, aliko ingufu za gisilikali ntizitume binyagambura, ni uko arushaho kubakandamiza no kubishongoraho mu magambo y’ubwirasi nk’abanyagitugu bose, abumvisha ko nta washobora kumukuraho n’umwe. Uko kurya inyama z’abantu (cannibalisme) niko kwaje kuviramo Umwami w’Abami Bokassa aga-surnom ka « Ogre de Berengo » kubera Ingoro ye y’igitangaza yabaga ahitwa Berengo mu gihugu cye.

Nyuma yo kwishyira hejuru atya rero, yaje gukaza umurego mu kuzengereza abturage be no gusesagura umutungo w’igihugu, kwica abasilikali bakuru bo  mu ngabo na jandarumori, mbese uzamuye agatwe wese ashaka kumubwira iby’umutungo wa rubanda no kuyoboza igitugu inkota n’iterabwoba yahitaga amwerekeza inzira yo kwicwa nta nkurikizi. Iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byo ntibyabagaho.

Yigabije abagore ararongora agira 18 maze ababyaraho abana 40 bose akajya abaha izina rya Prince Bokasa. Dore amazina y’abagore be cumi n’umunani barimo amoko yose, abirabura n’abatari abirabura: 1) Annette Van Helst; 2) Marguerite Green Boyanga;3) Martine Nguyen Thi Hue; 4) Jacqueline Nguyen Thin; 5) Astrid Elisabeth Van Erpe; 6) Catherine Denguiadé; 7) Christine Tongui; 8) Marie-Joëlle Aziza-Eboulia; 9) Marie-Jeanne Nouganga; 10) Éliane Mayanga; 11) Alda Adriano Geday; 12) Gabriella Drimbo; 13) Chantal Belleka; 14) Marie-Charlotte Mathey; 15) Rita Carlos Pimenta; 16) Brigitte Eyenga; 17) Augustine Assemat; 18) Zara Victorine.

Ibibi bye byarakomeje agera aho yica gusa atababariye n’iyonka, ku buryo ubwoba bwabaye bwose mu banyagihugu, amarira aba yose kandi aliko bose bakomeza gukomera amashyi umunyagitugu no kuvuga ko ali we wa mbere mu miyoborere myiza, ali ukugira ngo bakunde baramuke! Amarira y’abaturage bose yatembaga ajya mu nda kuko nta kundi bali kubigenza !

Mu mwaka wa 1979 Amnestey International  yaje kumurega Urupfu rw’utwana ijana (100 enfants) yahotoreye muli prison y’i Bangui mu murwa mukuru w’igihugu cye, atuziza ko twari twagaragaje ko ababyeyi badafite ubushobozi bwo kugura imyenda y’ishuli ihenze cyane bari bategetswe kuzajya bambara.

Ihirima ry’icyiswe Empire Centrafricain n’Amaherezo mabi y’Umunyagitugu Bokassa

Ahagana mu mwaka wa 1979, abantu bose balimo n’abasilikali n’inzego z’perereza n’abandi bari barahahamutse nta n’umwe ugifite umutima mu gituza kubera ubutegetsi bw’igitugu gikabije bwa Bokassa, n’ubwoba bwabarenze, buli muntu yikeka undi, nta ucyizera n’uwo basangiye ibere cyangwa se uwo bashakanye ngo hato atamutanga ku munyagitugu Bokassa.

Hali aho byageze birakabya rero, ndetse binatuma mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira uwa 21 Nzeri 1979, ubwo Umwami w’Abami Bokassa wa mbere yari mu ruzinduko mu gihugu cya Libiya, Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze icyo gihe rwari ruzwi ku izina rya SDECE (Service de Documentation Extérieur et de Contre-Espionnage-SDECE) rwiyemeje kuva mu bwoba rufata initiative yo gukuraho umugabo mu cyaje kwitwa Operation Caban. Kuko babonaga abandi bose yewe n’abagize Etat-Major yaba iy’ingabo cyangwa se iya gendarmerie barishwe n’ubwoba barahisemo kwirira bakicecekera kandi agatsiko kica uwo gashatse nta mbabazi. Abo bahungu rero bo muli Service y’Iperereza ryo hanze SDECE baje gusanga bikabije badashobora gukomeza kubyihanganira maze biyemeza gufata risk zose bakareba ko barangiza ibibazo muli iryo joro Bokassa akili muli Libiya, maze bitoranyamo ikipeya gi-komando  (un commando) bacengera (infiltration) muli bataillon yari ishinzwe gutabara, kwakira no kurinda ikibuga cy’Indege babifashijwemo n’uwari uyoboye iyo batayo aliwe bitaga Colonel Briançon-R, maze bakora akantu ku kibuga cy’indege cya Bangui-Mpoko.  Habaye imirwano ikaze muli iryo joro aliko bwagiye gucya ikibuga cy’indege gikuru abahungu bagikaciye. Mu rukerera hoherejwe ingabo nyinshi zije gutabara, hari n’indege n’abandi basilikali, aliko ingufu zikomeza kwiyongera, abakoze igikorwa baratabarwa nabo mu nzego zose, abandi basilikali babona ko kabaye bali barabuze uko bigobotora biyemeza gusanga bagenzi babo batangiye igikorwa (dore ko abatishimye bari ishyano ryose bari buzuyemo na benshi bo mu ngabo zirinda umukuru w’Igihugu), maze imirwano ikomereza muli Capital ya banguio yose, umunsi urinda wira, gukocorana birakomeza, noneho nko mu ma saa sita z’ijoro abasore baba banogeje ingabo zihaye gukomera ku Umwami w’Abami Bokassa wari yarajengereje abanyagihugu.  Ubwo mu gicuku hagati nibwo abaturage batangarijwe ko zahinduye imirishyo kandi imirwano yarangiye. Batangarizwa ko icyari Empire ya Centre Afurika cyahirimye kandi cyavuyeho na Empereur Bokassa 1er yahirimye, ko hagiyeho Repubulika. Bokassa yahise ahungira muli Cote d’Ivoir ahamara imyaka ine, nyuma ajya mu Bufaransa. Yaciriwe urubanza rwo gupfa kubera ibyaha byinshi cyane yaregwaga, arucirwa adahari. Yaje kunanirwa kuba mu Bufaransa, nyuma afata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye muli 1986 nubwo yari yaraciriwe urwo gupfa. Yarafashwe arafungwa, hanyuma agirirwa imbabazi igihano cyo gupfa cye bagihinduramo igifungo cya burundu muli Gashyantare 1988. Nyuma igihano cye cyagiye gisabirwa kugabanyuka bitewe no kugezwa habi n’ubuzima bwo mu munyururu ndetse n’ubutegetsi bwagendaga buhinduka. Kugeza ubwo muli 1993 Perezida André Kolingba yabonye uko azahajwe n’uburoko ahitamo gutanga imbabazi z’Umukuru w’Igihugu (grace presidentielle) n’ubwo ntacyo byahinduye ku buzima bwe byari kuruta iyo yigumira mu buroko aho abaturage yahemukiye batamubona ngo bajye bamujoga amanywa n’ijoro. Umwami w’Abami Bokassa wa mbere yaje kunanirwa kubaho apfa ahagaze umutima kubera guhahamurwa n’ibyo yakoze n’inyama z’abantu yariye, n’ibindi. Yapfuye mu mwaka wa 1996 rero ahagaze umutima, apfa atakigira n’urwara rwo kwishima, yambaye imyenda iteye ibiraka, anywa amazi y’umugezi nayo akayabona ku bwa burembe hari umugiriye impuwe, mbese yageze habi rwose, ku buryo nta n’umuturage wamuririye!

Ngayo nguko, ngayo amaherezo y’Umunyagitugu wishyize hejuru bigatinda.

 

Bamara, Prosper

National Security Vice-Chairman

PRM/MRP-ABASANGIZI

Uko byari byifashe imbere ya Troxy i London igihe cya Kagame day! (Video)

ISOKO Y’UMUJINYA N’AMAGANYA YA PAULO KAGAME

$
0
0

Ababonye kandi bakumva ibyo Paulo Kagame yavugiye i Londres bagomba kuba bibaza ikimutera umujinya ungana kuriya.

Icya mbere: Paulo Kagame ni umugabo ufite amashusho abiri: Ishusho nyakuri amaze imyaka myinshi ahisha (umwicanyi, rusahuzi, gutegekesha igitugu..). Ishusho yindi cyane cyane yereka abanyamahanga batamuzi. Muriwe rero hari intambara y’inkundura itamuha ubuhumekero, ituma ahora ahekenya amenyo, arakaye.

Icya kabiri: Paulo Kagame yarishe ayogoza u Rwanda n’akarere. Asubiza amaso inyuma akabona imivu y’amaraso n’amarira akibaza ati ibi bintu bizangaruka. Kuko adashobora kubihagarika, arushaho kurakara no kwica ati ninshaka nzabigwemo n’ubundi nta makiriro.

Icya gatatu: Nkuko yabonye uko byamugendekeye i Londres , i Paris, Chicago, Australia n’ahandi, abanyarwanda bamaze kumutinyuka, bamubwira icyo bamutekerezaho. Uretse kumutera amagi n’amase, abanyarwanda baramubwira ngo “hoshi jyenda, uduhe amahoro, twubake u Rwanda rwa twese kandi hamwe”. Ibyo rero bimutera umujinya no kuganya.

Icya kane: abaturanyi n’abandi banyamahanga, harimo n’abahoze ari inshuti ze ubu baramumenye, barushaho kumutunga agatoki bamubwira ngo narekeraho ibikorwa bye bibi. Ku muntu wari waramenyereye gutakwa nabo banyamahanga, ibyo bimutera kwiheba, kuganya no kurakara.

I Londres yihaye kunegura abamuteye amagi, ati bari bakwiriye kurya ayo magi aho kuya ntera kuko nabonye bashonje! Koko? Paulo Kagame ko afite ubukire butigeze bugirwa n’umunyarwanda mu mateka y’u Rwanda, ko atabisa, ahora asa nk’uwaburaye? Ese ko we na bagenzi ( nanjye mbarimo) twateye u Rwanda muri 1990 n’uko twari tubuze ibyo kurya? Erega abamutera amagi ntabwo ari uko bayabuze. Kandi abanyarwanda bashonje mu gihugu no hanze yacyo nibo benshi. Kuba atinyuka kubanegura no kubibagayira birerekana ko adakwiriye kuyobora abanyarwanda.

Dr Theogene Rudasingwa

 

Perezida Obama azasura Afrika ariko ntazasura u Rwanda

$
0
0

Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Amerika mu itangazo byashyize ahagaragara, Perezida Obama n’umufasha we bazakorera urugendo muri Afrika hagati ya tariki ya 26 Kamena na tariki 3 Nyakanga 2013.

Bateganya kuzasura ibihugu bya Sénégal, Afrika y’Epfo na Tanzaniya. Muri urwo rugendo Perezida Obama azabonana n’abayobozi b’ibyo bihugu, abanyemari, abakuru b’imiryango itagengwa na Leta ndetse n’urubyiruko.

Nk’uko bivugwa muri iryo tangazo ngo urugendo rwa Perezida Obama mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara rugamije ahanini kongera ubutwererane hagati y’ibyo bihugu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane cyane mu byo kuzamura ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, gushyira ingufu mu kubaka inzego za demokarasi, no gutegura abayobozi b’Afrika b’ejo hazaza.

Urwo rugendo kandi rugamije kurushaho kugaragaza ubushake bwa Perezida Obama mu gutsimbataza ubutwererane  n’ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara hagamije kubaka amahoro n’imibereho myiza muri ako karere no mu bindi bice by’isi.

Ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda mu minsi ishize byari byatangaje ko Perezida Obama ashobora gusura u Rwanda ariko wenda haba harabaye kwirengagiza aho politiki y’isi igeze ubu, n’uburyo isura ya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe bimeze mu mahanga.

Gukorera uruzinduko mu Rwanda kwa Perezida Obama byaba ari nko kugaragaza bidasubirwaho ko ashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda tutaretse n’imyitwarire y’u Rwanda ku kibazo cya Congo urwo ruzinduko rwaba rubaye nko gutiza umurindi Leta y’u Rwanda ngo ikomeze iyogoze Congo.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera inyungu zimwe na zimwe zifite mu karere zishobora gufunga amaso ku mabi akorwa na Perezida Kagame ariko ntabwo Perezida Obama ashobora kugera aho yemera kwangiza isura ye hejuru ya Perezida Kagame.

Mu magambo menshi Perezida Obama yagiye avuga yagiye atangaza ko Leta ye itazajya yihanganira abategetsi batagendera ku mahame ya demokarasi cyangwa batubahiriza uburenganzira bwa muntu, duhereye ku bihugu yasuye cyangwa ateganya gusura muri Afrika ni ibihugu bigerageza kubaka inzego zitorewe n’abaturage kandi bigerageza kugendera ku mahame ya demokarasi nka Ghana, Sénégal, Afrika y’Epfo na Tanzaniya.

Tubibutse ko mu gihe Perezida Obama yari mu ruzinduko mu gihugu cya Ghana mu 2009 yatangaje ko ibihugu bya Afrika bikeneye inzego zikomeye kandi zubatse mu buryo bwa demokarasi bidakeneye abategetsi b’ibikomerezwa! Iyi mitekerereze ya Perezida Obama ikaba ihushanye cyane n’intero yateye mu Rwanda aho hari abumva ari ba Rudasumbwa, hakaba hari n’abumva Perezida Kagame ntawamusimbura ngo bishoboke kugeza n’aho basigaye bamwingingira guhindura itegeko nshinga nk’aho bayobewe ko nta yandi mahitamo afite uretse kurihindura.

Tugarutse ku bihugu Perezida Obama azasura, harimo Afrika y’Epfo na Tanzaniya, ibi bihugu bikaba byarohereje ingabo mu mutwe udasanzwe ugamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo irimo na M23 iterwa inkunga n’u Rwanda n’ubwo rubihakana, uru ruzinduko rwa Perezida Obama muri ibi bihugu ntawabura kuraguza umutwe ngo akekeranye aho Leta ya Amerika yaba ihagaze mu gihe intambara yarota muri Congo hagati y’ingabo z’ibihugu by’Afrika y’Epfo, Tanzaniya n’umutwe wa M23 bizwi ko ushyigikiwe n’u Rwanda dore ko ari Leta y’u Rwanda n’abandi bari mu kwaha kw’iyo Leta ntako batagira ngo bakorere ubuvugizi M23 bavuga ko uwo mutwe ugomba kugabana ubutegetsi na Leta ya Congo ariko wareba neza abo bantu ugasanga ni babandi n’ubundi badakozwa ibiganiro byaba hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo, umuntu akaba yakwibaza uburyo bashishikajwe no gukemura ikibazo cya Congo mu buryo bwa politiki basize ikibazo cy’u Rwanda.

Marc Matabaro

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>