Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Président Kagame na Guverinoma ye, “baratega zivamo”! Abo bashatse kwegekaho génocide yakorewe Abatutsi bose ntibahama!

$
0
0

Kuva Président Kagame na FPR bafata ubutegetsi mu Rwanda muri “coup d’Etat” yamennye amaraso menshi y’abanyarwanda muri Mata 1994, Kagame yakunze kugenda ashakisha uwo yakwegekaho itegurwa rya génocide yakorewe Abatutsi guhera muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, ariko bikaba byaragiye bimubera ibamba!

Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe muri macye, ukuntu Kagame na Guverinoma ye, bashatse kwegeka génocide yakorewe Abatutsi ku Bahutu bose mu Rwanda ntibikunde; noneho tunarebe uko bashatse kuyegeka ku Bafaransa nabyo bikanga; ndetse ahagana ku musozo turebe uko bananiwe no kuyegeka kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, kuko nabyo byabayobeye!

Président Kagame yashatse kwegeka génocide yakorewe Abatutsi ku Bahutu, ntiyabahama!

Kuva Président Kagame na FPR bafata ubutegetsi mu Rwanda muri “coup d’Etat” yamenneye amaraso atagira ingano y’abanyarwanda muri Mata 1994, bakunze kwumvikanisha ko génocide yakorewe Abatutsi icyo gihe, yakozwe n’Abahutu bose bo mu Rwanda aho bava bakagera!

Mu rwego rwo kugirango Kagame na FPR bahamye Abahutu bose icyo cyaha kidasaza (Crime impréscriptible), basabye ibihugu by’ibihangange byabashyize ku butegetsi aribyo Leta zunze ubumwe zamerika n’Ubwongereza, kubashyiriraho urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda “Tribunal Pénal International pour le Rwanda” (TPIR). Urwo rukiko rukaba, rwarahawe inshingano yo gufata (arrêter), gucira imanza (juger) no gukatira ibihano (condamner) abo babaga bifuza gufata.

Urwo rukiko rukaba rwarashyizweho n’ibihugu byari bigize inama ishinzwe amahoro ku isi y’umuryango w’abibumbye muri icyo gihe (Conseil de sécurité de l’ONU). Icyo gihe, iyo nama ishinzwe amahoro ku isi yarateranye, maze itora umwanzuro wa 955 ushyiraho urwo rukiko mpuzamahanga k’u Rwanda (TPIR) mu mpera za 1994. Muri ibyo bihugu 15 byari bigize inama iharanira amahoro ku isi (Conseil de sécurité), harimo n’u Rwanda. Icyatangaje abantu icyo gihe ariko, ni uko leta y’u Rwanda ya Paul Kagame ariyo yonyine yanze gutora urwo rukiko, kandi ariyo yari yarusabye!

Muri icyo gihe, leta ya FPR Kagame yari ishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange, ku buryo yakoraga ibyo ishatse byose, imeze nk’”umwana uri iwabo uvuna umuheha, akongeza undi”, nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda. Icyo gihe leta ya Kagame yangaga gutora urwo rukiko kandi ariyo yarusabye, yari imaze kubona ko itazashobora kuruvugiramo uko ishatse, kugirango ubutabera bwarwo ibugire ngondagonde nk’uko yagize ubw’inkiko za Gacaca yashyizeho mu Rwanda!

Mu bantu barenga 90 urwo rukiko rwaburanishije, bose bakomoka mu bwoko bw’Abahutu, kandi bizwi ko no mu bwoko bw’Abatutsi naho harimo abagize uruhare muri iriya génocide yakorewe Abatutsi, barimo Président Kagame ubwe, ndetse n’abandi batari bacye muri FPR!

Ikindi mu byatangaje abantu, ni uko urwo rukiko hari abo rwasanze ari abere, maze rubafungura rugononwa, kuko batahawe uburenganzira bwabo butandukanye, nko guhabwa indishyi z’akababaro, ndetse no guhuzwa n’imiryango yabo!

Ikindi kandi, urwo rukiko rwashakishije “plan” y’iriya génocide yakorewe Abatutsi ku ruhande rw’Abahutu, maze rurayibura! Nyuma yo gukora amaperereza ahagije (investigations) no gushaka ibimenyetso byayo (preuves juridiques), ibyashatswe ku ruhande rw’Abahutu byarabuze, maze ahubwo biboneka ku ruhande rw’Abatutsi bo muri leta Kagame na FPR ! Yaba umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko (Procureur Général) Madame Carla Del Ponté, ndetse na Madame Louise Arbour nawe wigeze kuba umuhinjacyaha mukuru (Procureur Général) w’urwo rukiko, ntawashoboye kwerekana ibyo bimenyetso aho byabonekaga, kubera ko Kagame na FPR bari bagikunzwe n’ababashyize ku butegetsi, bityo bahitamo gutegeka ko iyo “plan” itagomba gushakirwa kuri urwo ruhande yari yabonetseho, kubera inyungu za politiki (intérêts politiques)!

Kagame amaze kubona ariko ko ikinyoma cye kigaragaye, bitewe n’uko TPIR itashoboye kwerekana “plan” ku ruhande rw’Abahutu mu myaka 20 yamaze, Guverinoma ya Kagame yo, yakoze ibishoboka byose kugirango itegurwa (planification) ya genocide yakorewe Abatutsi, izashyirwe ku Bahutu. Ibyo byakozwe muri gahunda zitandukanye zirimo n’icyiswe “Ndumunyarwanda”, kivuga ko abana b’Abahutu, abuzukuru, ubuvivi n’ubuvivure bwabo, ngo bagomba kuzahora iteka basaba Abatutsi imbabazi z’ibyaha batakoze! Byose ari ugushaka ukuntu byava ku mutwe wa Kagame, wakomye imbarutso ya genocide, ubwo yatangaga itegeko ryo guhanura indege ya Président Habyarimana!

Président Kagame yashatse kwegeka génocide yakorewe Abatutsi ku Bafaransa, ntiyabahama!

Ubwo génocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikaze, leta ya Président François Mitterand w’igihugu cy’Ubufaransa, yo yahisemo kwohereza ingabo zo gutabara mu Rwanda (intervention humanitaire), mu gihe ibindi bihugu byo byareberaga, kandi abantu bari barimo gushira bicwa urw’agashinyaguro!

Muri icyo gihe, leta ya Président Mitterand yohereje ingabo zigera ku 2500, mucyo bise “Opération Turaquoise”. Muri iyo opération, abasilikare b’abafaransa bakaba baratabaye abanyarwanda bo mu bwoko bwose (Abatwa, Abahutu n’Abatutsi) bari mu karere izo ngabo zarimo. Icyo gihe izo ngabo zakoze akazi gakomeye, ubwo zabuzaga inkotanyi gukomeza kwica Abahutu zari zishe kuva zatangira intamabara muri 1990, ndetse zinabuza interahamwe kwica Abatutsi bari muri zone Turquoise. Iyo zone Turquoise yari igizwe na Préféctures 3 arizo: Gikongoro, Cyangugu ndetse na Kibuye.

Aho abafaransa baviriye mu Rwanda muri Kanama 1994, nibwo FPR yashoboye gufata icyo gice cyagenzurwaga n’abasilikare b’Abafaransa, bityo ziba zifashe igihugu cyose. Muri icyo gihe ariko, FPR yishe Abahutu bari mu nkambi ya Kibeho bagera kuri 8000 ! Noneho nyuma yaho, Président Kagame wari ukiri Vice Président wa Republika ariko akaba ari we wari uzwi nka “l’homme fort”, akajya yinuba kenshi mu bihe bitandukanye, avuga ko bimubabaje kuba we na FPR ye batarashoboye kwica bakamara impunzi z’abahutu nk’uko babyifuzaga! Izo mpunzi zikaba ari izari zarabahungiye muri Zaire, ariyo RD Congo muri iki gihe.

Kubera iyo mpanvu rero, nibwo Kagame yatangiye kwishyiramo Abafaransa, ababeshyera ko bishe Abatutsi bari muri zone Turquoise, kandi bo barakijije Abatutsi bari muri iriya zone navuze haruguru, mu gihe andi mahanga yareberaga. Ubwo bukaba bwari uburyo bwo kubasiga icyaha cya génocide mu ruhando rw’amahanga, kugirango itegura ry’icyo cyaha kive kuri Kagame, watanze itegeko ryo guhanura indege y’uwari Président w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, kuko aribyo byabaye imbarutso yayo. Ababikurikirira hafi, bakaba bemeza ko Kagame yifuje kwegeka icyaha cyo gutegura génocide yakorewe Abatutsi ku Bafaransa kubera ko bamubujije kumara Abahutu nk’uko yabyifuzaga! Icyo gihe kuba abafaransa bari mu Rwanda byafashije Abahutu benshi guhunga Kagame n’ingabo za ze za FPR, n’ubwo muri 1996 izo ngabo zaje kwambuka umupaka w’u Rwanda na Zaire (RD Congo), maze zikajya gutsemba impunzi z’abahutu bari barahungiye muri icyo gihugu, nk’uko bari barabyifuje na mbere hose.Twibuke ko impuguke za ONU zaje kwemeza muri raporo zise “2010 UN Mapping Report”, ko ingabo za FPR za Kagame zakoze génocide yakorewe Abahutu muri Congo, n’ubwo baje kuvuga ko bigomba kwemezwa, ngo ari uko hari urukiko rubifitiye uburenganzira rubyemeje ku mpamvu za politiki. Twibuke ko mu gihe gishize Dr Rudasingwa Théogène nk’umuntu wakoranye bya hafi na Président Kagame, aherutse kwemeza ko iriya génocide yakorewe Abahutu yateguwe na Président Paul Kagame afatanyije na bamwe mu bagize agatsiko ke.

Indi mpamvu yatumye Kagame yishyiramo Abafaransa, ni n’uko Ubufaransa bwafashaga ingabo za ex FAR mu bufatanye mu bya gisirikari (Coopération militaire). Kuri Kagame, ntiyifuzaga ko Ex FAR yagira uyifasha, kandi bwari uburenganzira bw’izo ngabo ndetse na leta ya Habyarimana kugirana ubufatanye mu bya gisirikare n’igihugu icyo aricyo cyose, nk’uko n’ibindi bihugu bibigenza. Kagame rero akaba atifuzaga uwafasha ingabo zari iz’u Rwanda mbere ya 1994, mu gihe we n’ingabo ze za FPR inkotanyi zari zifashijwe cyane cyane n’Abanyamerika, Abongereza ndetse n’Abagande, kandi zo zari n’inyeshyamba (rebèlles)! Murumva kwikunda gukabije?!

Indi mpamvu yatumye leta ya Kagame yishyiramo Abafaransa, ni uko igihugu cy’Ubufaransa cyatanze impapuro (mandats d’arrêts internationaux) zo guta muri yombi abasilikare 9 ba FPR barimo na Général Major Paul Kagame, Président w’u Rwanda ubu. Izo mpapuro zikaba zaratanzwe n’umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguillère. Abafaransa bajya gufata kiriya cyamezo, bagendeye kuri “compétence personnèlle passive”, bukaba ari uburenganzira bwemewe n’amategeko mpuzamahanga, kubera ko aba pilotes bari batwaye indege ya Président Habyarimana bari Abafaransa, noneho leta yabo ikaba ariho yashingiye, mu gukurikirana uwagiriye nabi abenegihugu bayo. Tukiri kuri iyo ngingo, twibuke ko mu rwego rwo kwihimura ku bafaransa, leta ya Kagame yashyizeho icyo yise “Commision Mucyo”, ngo yo gushakisha ibyo barega Abafaransa, bashingira gusa kuri “rapports politiques” bagiye bahimbahimba, mu gihe abafaransa bo bajya gutanga ziriya “mandats d’arrèts internationaux”, bo bashingiraga kuri “dossiers judiciaires”, bari bafite, zakozwe hagendewe kuri “rapports judiciaires”, ndetse n’amaperereza yimbitse (enquètes judiciaires) bakoze. Ibi byo bikaba bifatika, mu gihe biriya bya Kagame byo ntaho bishingiye kuko byashingiraga kuri “rapports politiques” z’impimbano gusa, zitari “rapports judiciaires” ziba zicukumbuye.

Twibuke kandi ko muri uko gushaka gusiga Abafaransa génocide yakorewe Abatutsi Président Kagame na n’ubu agikomeje kugerageza, ariko nk’uko byagaragaye kenshi bikaba bizafata ubusa, cyane cyane ko ingabo z’abafaransa zari zaje mu Rwanda zanahawe ubutumwa na ONU. Twibuke ubundi ariko ko nta muntu urega ingabo za ONU, n’ubwo bizwi ko iz’abafaransa zo zirengana, kuko zo zatabaye abanyarwanda b’amoko yose barimo n’Abatutsi.

Président Kagame yashatse kwegeka génocide yakorewe Abatutsi kuri Kiliziya Gatolika, none nayo ntiyihamye!

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda, umubano wa leta ya Kagame na Kiliziya Gatolika, ntabwo wigeze uba mwiza na gato. Impamvu ni uko muri génocide ya 1994, Abatutsi bari barahungiye muri za Kiliziya zitandukanye mu Rwanda, bishwe n’interahamwe. Hari n’amakuru ariko ngo yagiye yemeza ko haba hari abihaye Imana bamwe, baba baragize uruhare muri buriya bwicanyi.

Mu gihe gishize, Président Kagame yasabye ko Kiliziya Gatolika nk’urwego (Institution) yasaba imbabazi abacitse ku icumu (victimes) ry’iyo génocide, ndetse ngo ikanazisaba leta ya Kagame! Nyuma y’icyo cyifuzo ariko, abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, batangaje ko abakoze ayo mahano, aribo bagomba kuyasabira imbabazi mu izina ryabo, bitewe n’uko icyaha ari gatozi (la résponsabilité pénale est personnelle). N’ubwo ibintu bimeze bityo ariko, leta ya Kagame yo yakomeje gutsimbarara, ivuga ko nta kundi byagenda, ko Kiliziya gatolika igomba gusaba imbabazi nk’urwego byanze bikunze!

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, nibwo amakuru yasakaye, ko Président Kagame yagize uruzinduko i Vatikani, ndetse akaba yaranakiriwe na Nyirubutungane Papa Francis! Nyuma y’ibiganiro bagiranye byamaze iminota 25 gusa, Nyirubutungane Papa Francis yasabye Imana imbabazi z’ibyo yise ibyaha, no kuba Kiliziya yaragize intege nke mu gihe cya génocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu gihe ariko icyifuzo cya leta ya Kagame cyo cyari kikili cya kindi, ko Papa Francis yasaba imbabazi azisabira Kiriziya nk’urwego (institution), Nyirubutungane Papa Francis we, siko yabigenje! We, yasabye Imana imbabazi, kubera ibyo mvuze haruguru, ntabwo yazisabye leta ya Kagame cyangwa abacitse ku icumu rya génocide, kandi ari cyo leta ya Kagame yifuzaga.

Igitangaje ariko, ni uko leta ya kagame yatangiye kubwira IBUKA ko igomba gukora ibishoboka byose, ikerekana ko imbabazi Papa Francis yasabye zidahagije! Kubwa IBUKA, ngo hagomba guterwa indi ntambwe, maze Papa Francis agasaba imbabazi uko leta ya Kagame ibyifuza!

Ikigaragara ariko, ni uko ibyifuzo bya Président Kagame na leta ye bitazigera bijya mu bikorwa. Mu yandi magambo, izo mbabazi Kagame na leta ye bashaka ko Papa asaba uko babishaka, ntabwo bizashoboka kuko imbabazi Papa Francis yasabye, zidatandukanye n’izo uwamubanjirije ari we Papa Yohani Paul wa 2 yasabye mu mwaka wa 2000, zikaba kandi zidatandukanye n’izo abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda nabo basabye.

Agashya rero, ni uko kuri Président Kagame icyizere cyaraje amasinde, kuko nk’uko abantu bose babibonye imizinga yavuyemo imyibano! Muri uko gushaka ko Kiliziya Gatolika yasaba imbabazi nk’urwego, icyo Président Kagame yashakaga, kwari ukugirango yegeke kuri Kiliziya Gatolika, itegura rya genocide yakorewe Abatutsi, bityo akayikura ku gatwe. Ibi bikaba ari uko Kagame ahorana ubwoba budashira (paranoia) bwaturutse ku mbarutso we ubwe yakomye, ubwo yatangaga itegeko ryo kurasa indege yari itwaye uwari umukuru w’igihugu muri 1994, Nyakwigenedera Juvénal Habyarimana. Ubwo bwoba bukaba bunashingira kandi ku kuba yarananze gutabara Abatutsi ubwo bari basumbirijwe n’interahamwe, kandi nyamara bo bari bamwizeyeho kubakiza, maze we agahitamo kubataba mu nama, avuga ko uwari we wese wari gushaka kuza mu Rwanda kubatabara (intervention humanitaire), yagombaga gufatwa nk’umwanzi ! (Kuraswa)! Icyo gihe muri 1994 yanavuze n’ijambo abantu benshi batazibagirwa, ngo: “N’iyo Abatutsi batuye u Rwanda bashira, Abatutsi bazatura u Rwanda ntibazabura”! Ibi bikarushaho gusobanuka, iyo urebye aho ageze muri iki gihe yica Abatutsi biganjemo abarokotse ku icumu rya genocide ya 1994 muri iki gihe! Abo ni nka Nyakwigendera Rwigara, Nzamwita Toy, Rwabukamba, Mucyo n’abandi benshi ! Iyo unarebye ukuntu abanyamahanga ari bo basigaranye agaciro mu Rwanda kuruta abenegihugu, usanga koko burya, ubu bwicanyi yari yarabutekereje kuva na cyera, n’ubwo abantu batinze kubibona bwose! Bivuga ko imbere ya Kagame, Abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya 1994, ntacyo bamubwiye! Kuri Kagame, abo Batutsi ni nk’Abahutu, urebye uko abibasiye muri iki gihe, bimeze nk’uko yagize Abahutu, badasiba kwicwa umusubizo! Icyo abantu bamaze kubona, ni uko yaba génocide yakorewe Abatutsi, ndetse na genocide yakorewe Abahutu itari yemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha, zose ni Kagame wazitangije, ndetse aranazikoresha! Ibi biranasobanura imvugo isigaye igezweho, ivuga ko ugereranyije amahoro yo ku ngoma ya FPR n’ayo ku ngoma ya MRND, abantu benshi basigaye bemeza ko ayo ku ngoma ya MRND aruta kure ayo ku ngoma ya FPR, n’ubwo kubwa MRND bitari shyashya.

Nk’uko rero binagaragariye mu rugendo Kagame yagiriye i Vatikani kwa Papa ejo bundi tariki ya 20 Werurwe 2017, Papa na we nk’Umushumba wa Kiriziya Gatolika amuteye utwatsi, amwereka ko atari Kiliziya Gatolika igomba gusaba imbabazi nk’uwateguye iriya genocide. Ikindi kandi umuntu atasiba gushima, ni ubutwari buhambaye buherutse kuranga Musenyeri Filippo Rukamba, uherutse na we guhakana yivuye inyuma ko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda nk’urwego, itigeze ishishikariza abayoboke bayo gukora génocide yakorewe Abatutsi ! Irindi jambo ryiza cyane Musenyeri Rukamba yongeyeho, ni uko iyo génocide itakozwe n’ubwoko bw’Abahutu muri rusange, nk’uko ubutegetsi bwa Kagame buhora bubyumvisha abanyarwanda n’abanyamahanga, bubeshya! Musenyeri Filippo Rukamba rero, abaye umwe mu bantu bacye cyane batarya iminwa mu kuvugisha ukuri, kandi n’abandi banyarwanda twese twagombye kureberaho, tugatera ikirenge mu cye! Musenyeri Philippo nawe rwose ahubwo umuntu yavuga ko abaye umutaripfana, n’ubwo atari mu ishyaka ISHEMA ry’abataripfana!

Aha rero, biraboneka ko Guverinoma ya Président Kagame yabuze uwo yegekaho génocide yakorewe Abatutsi! Yashakishije uwo yayegekaho muri iyi myaka 23 yose ishize iri ku butegetsi, none birayiyobeye! Iyi guverinoma ya Kagame rero yagombye kuva mu nzira, maze ikabisa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Président wayo, ariwe Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, kuko bimaze kugaragara ko yo imaze kugirirwa icyizere n’abanyarwanda benshi, kubera imigambi yayo myiza irimo kugenda isohoza uko bwije uko bucyeye, mu kwumvikanisha ibibazo birenze urugero by’Abanyarwanda.

Guverinoma ya Kagame, ni iyo kwica abanyarwanda gusa, kubambura ibyabo no kubicisha inzara! Nta kindi imaze! Yokamwe n’ikinyoma gusa, kandi na Kagame aherutse kubyiyemerera we ubwe, mu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru ba FPR! Nigire vuba rero ive mu nzira, maze iya Padiri Thomas, ize ikize abanyarwanda, kandi biraboneka ko ibishoboye! Mwibuke ko mu gihe ubu Kagame ntaho akijya ngo yumvwe kuri ino si, Guverinoma ya Thomas Nahimana yo ikomeje gutsinda ibitego hirya no hino ku isi, ibonana n’abategetsi banyuranye muri Amerika! Mwibuke kandi ko ejo bundi Guverinoma ya Padiri Thomas igiye kujya no mu Bwongereza, Australia, Ubuholandi, Ubudage n’ahandi henshi, hose ijyanwe no kuvugira abanyarwanda Kagame amaze yica urubozo!

Président Kagame yigeze kwivugira ko umunsi Abahutu n’Abatutsi bashyize hamwe, ngo azahambira ave ku butegetsi, maze akinguruke abanyarwanda atarashe n’isasu na rimwe. None rero, ibyo byarabaye! Guverinoma ikorera mu buhungiro ya Padiri Thomas Nahimana, ihuriwemo n’Abahutu n’Abatutsi. Iki kandi ni gishyashya mu mateka y’u Rwanda, ko Abahutu n’Abatutsi bavuga rumwe muri “opposition”! Si n’ibyo kandi gusa, muri iyo Guverinoma naho harimo abari n’abategarugoli, bangana n’umubare w’abagabo bayirimo! Kagame rero, niyubahirize ijambo yavuze, niba ari umugabo koko. Niba kandi atabikoze, amenye noneho ko ubu ari Guverinoma kuri Guverinoma. Ntabwo bikiri bya bindi bye byo gukomeza kwica abanyarwanda uko yishakiye! Oya.

Mwibuke ko mu kiganiro Padiri Thomas aherutse kugirana n’umunyamakuru Amiel Nkuriza, mu nyandiko yise: “Ibihe turimo: Thomas Nahimana yahaye umwitangirizwa guverinoma y’agatsiko”. Uyu munyamakuru yamubajije uko Guverinoma ye yakwitwara, haramutse hagize abanyapoliki b’abanyarwanda badafite umurongo umwe n’uwa Guverinoma ye bashoza intambara nk’inzira y’ubusamo yo gufata ubutegetsi mu Rwanda. Kuri icyo kibazo, Padiri Thomas Nahimana yagize ati:Kugeza uyu munsi u Rwanda nta ntambara rurimo; sinzi niba hari n’umuntu ushyira mu gaciro wayifuriza Abanyarwanda. Intambara irasenya ntiyubaka. Gusa, intambara y’amasasu nayo ni imwe mu nzira zishobora kwitabazwa, n’ubwo ari amaburakindi. Haramutse rero hagize abashoza intambara, Guverinoma yacu ntiyaterera agati mu ryinyo ngo yibere indorerezi, mu gihe abenegihugu bicwa cyangwa bicana. Yakora ibishoboka byose kugirango intambara ihagarare vuba, ibisubizo biboneke biciye mu nzira y’ibiganiro. Ikindi rero ni uko nk’umuyobozi wa Guverinoma, ntashobora kwongera kuvuga ko intambara ari ikizira. Inzira z’amahoro zigeragejwe bihagije, ntizigere ku gisubizo gishimishije, bikaba ngombwa ko umunyagitugu uzahaje rubanda akurwa ku butegetsi hitabajwe ingufu za gisirikari, ntabwo tuzazuyaza gusuzumana ubushishozi iyo nzira no gufata umwanzuro, hagamijwe kurengera inyungu rusange z’abanyarwanda.”

Twizere ko birenge yumvise(Kagame). Ikindi kandi amenye ko Ukandagira agahungu adahonyorandetse kona nyina w’undi abyara umuhungu”.

Mu gusoza, murabona rero ko n’ubwo Kagame yihishe kuva cyera bwose, arashyize aragaragaye! Nyuma yo gushakisha uko ashyira iriya genocide ku Bahutu, nyuma yo gushakisha uko yayishyira ku Bafaransa, ndetse na nyuma yo gushaka kuyegeka kuri Kiliziya Gatolika, Président Kagame aragaragaye! Ni we mugénocidaire, naho ureke abo babeshyeye! Kagame na Guverinoma ye, “baratega zivamo”, aka ya mvugo y’ikinyarwanda! None se, ko yihishe imyaka 23 yose, agashakisha abo ahirikiraho itegura rya kiriya cyaha ndengakamere cya genocide we yatangije, none akaba ababuze, murabona se hasigaye iki? “Aratega zivamo”! Umutegetsi ugendera ku kinyoma iriya myaka yose anica, nta mutegetsi uba arimo.

Abanyarwanda twagombye gufata inshingano zacu nk’abayoborwa, maze tugakuraho ubutegetsi bw’umwicanyi kabombo Kagame, tugashyiraho ubutegetsi butubereye nk’abanyarwanda, kandi ubwo bushobozi turabufite (uretse ko wagirango ntitubizi). Burya rero koko, twagombye kubona koko ko Abahutu n’Abatutsi ntacyo mu byukuri dupfa, kuko twibasiwe twese hamwe n’umwanzi wa twese, ari we Paul Kagame n’ubutegetsi bwe bubi. Dukurikize urugero rwa Guverinoma yo mu buhungiro, aho Abahutu n’Abatutsi basigaye bavuga rumwe kandi bakanakorera hamwe muri “opposition”, maze murebe ko Kagame adakizwa n’amaguru!!!

Kuva “atega zivamo”, twagombye kumufatirana hakiri kare tukamwigizayo, atari yahindura umuvuno mu kumara abenegihugu, nduzi ko agira myinshi !

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda.


Nasanze “…kumvira UBUTEGETSI ariyo nzira yonyine yo kubuhindura UBUYOBOZI…”: Jean Mbanda

$
0
0

Bavandimwe , Benerwanda kandi Benurwanda, ndabashuhuje, mugire AMAHORO!

Mboherereje ku mugereka w’iyi nyandiko incamake y’ubushishozi nakoze ku myumvire n’imibereho ya POLITIKI mu gihugu cyacu, mu bihe bishije.

-Nasanze “…kumvira UBUTEGETSI ariyo nzira yonyine yo kubuhindura UBUYOBOZI…”.
-Erega banyabusa mureke tujye twibukiranya ko:” intebe y’ubutegetsi yotsa ko rero atali ngombwa kwenyegeza”.

Izi nteruro zombi niyo mpamba nitwaje njya guharanira umwana wo kuyobora igihugu nk’uko umuvandimwe wacu Jean-Claude Mulindahabi yabibangerejeho. Mboneyeho akanya ko kumushima no kubashima mbibutsa kuzirikana ko: UBUKIRE tubugezwaho n’UMULIMO, UBUKUNGU tukabugezwaho n’UMUCO.

Dutahe cyane. Uwanyu utabasaba kumukunda , kandi udategetswe kubakunda

Jean Mbanda

Igereranya hagati y’urubanza rwa Violette Uwamahoro n’urw’umuririmbyi Kizito Mihigo

$
0
0

Urubanza rwa Madamu Violette Uwamahoro wari ugiye kurenganira mu Rwanda agatabarwa n’abazungu, rwibukije abanyarwanda ikibazo cy’umuririmbyi Kizito Mihigo n’abo bareganwa bamaze iminsi irenga igihumbi muri gereza. Muri iyi nyandiko turagerageza kugereranya izi manza zombi, tugaragaze aho zihurira n’aho zitandukaniye, kuko bashinjwe ibyaha bimwe byo gufatanya n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) bagamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa Perezida wa Repuburika.

Ibimenyetso muri izi manza zombi, ni ibiganiro byakorewe kuri WhatsApp. Kizito Mihigo ngo yaganiriye n’uwitwa Sankara wo muri RNC wageragezaga kumwinjiza muri iryo shyaka, naho Madamu Violette Uwamahoro we ngo yaganiraga na mubyara we Nshumbusho Jean Pierre w’umupolisi mu Rwanda, nawe ngo agerageza kumwinjiza muri RNC.

Nk’uko umuririmbyi Kizito Mihigo yabanje kuburirwa irengero ndetse Polisi y’u Rwanda ikabanza kuvuga ko itazi aho aherereye nyamara nyuma y’igihe ikaza kumwerekana mu mapingu imbere y’abanyamakuru, ni nako byagendekeye Madamu Violette Uwamahoro. Nawe yamaze iminsi myinshi yarabuze, Leta y’u Rwanda ivuga ko itazi irengero rye, nyamara nyuma y’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga na Leta y’Ubwongereza, Polisi iza gutangaza ko imufite.

Muri izi manza zombi, igihe abaregwa bamaze bafungiwe ahantu hatazwi nticyitaweho n’abacamanza. Ntibigeze kandi bavuga ibyabakorewe muri icyo gihe cyose bari baraburiwe irengero.

Muri izi manza, hagiye hagaragaramo ukwemera icyaha gufifitse kuri bamwe mu baregwa. Umuhanzi Kizito Mihigo yemeye ibyaha asaba n’imbabazi mu biganiro n’abanyamakuru na mbere y’uko urubanza rutangira, ibintu bidasanzwe, aza gukomeza abyemerera n’imbere y’urukiko anasaba imbabazi. Abareganwa nawe bose bo bahakanaga ibyo baregwa. Umupolisi Nshumbusho mubyara w’Uwamahoro nawe yemeye ibyaha ariko ntibyamubujije kuguma mu buroko mu gihe mubyara we wabihakanaga arekuwe.

Aho izi manza zitandukaniye nuko mu rubanza rwa Mihigo, abaregwa bose bakomeje gufungwa baba abemera ibyaha cyangwa ababihakana. Nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka bafunze, umwe mu baregwa witwa Niyibizi Agnès watangiye yemera ibyaha nawe akaza kubihakana, yaje kurekurwa n’urukiko rukuru. Abandi bose bakomeje gufungwa kandi bahabwa ibihano biremereye kuva ku myaka 10 kugeza kuri 30. Mu rubanza rwa Madamu Violette Uwamahoro ho habayemo kurekurwa kwe hasigara hafunzwe mubyara we bavuga ko yashukwaga.

Hari imyanzuro itanu abantu bahuriraho nyuma yo gukurikirana izi manza z’amakinamico ya politiki.

1. Abashinjwa ibyaha byo kurwanya ubutegetsi babanza guterwa ubwoba, guhohoterwa no guhatirwa kwemera ibyaha.

2. Leta y’u Rwanda nta bubasha na buke ifite bwo guhangana n’igitutu cy’amahanga mu gihe ifunze umwenegihugu wabo. Aha irekurwa rya Madamu Uwamahoro ryatwibutsa na none irekurwa rya Peter Erlinder nyuma y’igitutu cya Amerika. Abanyarwanda batagira kirengera bo bashobora kuborera mu munyururu kandi barengana.

3. Imbabazi abantu basaba mu ruhame babitegetswe na Leta ya FPR, ntacyo zimaze kuko ntazo igira. Ikiba kigamijwe mu manza nka ziriya za politiki zitagendera ku bimenyetso, ni ukubona ubuhamya bushinja. Bityo rero uwemeye icyaha aba yishinje ku mugaragaro maze abamujisha bikaborohera.

4. Umucamanza nta gaciro na gatoya aba afite kuko nta cyemezo afata ahubwo byose abibwirizwa n’abanyapolitiki.

5. Nk’uko bivugwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye nka Amnesty International, icyo FPR iriho ikora mu ihohoterwa ikorera abanyarwanda mbere y’amatora ya Kagame ateganijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka, ni ugucecekesha umuntu utavuga rumwe nayo wese ikoresheje uburyo bwose bushoboka.

Nta gushidikanya ko iyo Madamu Uwamahoro Violette ataza kugira ubwenegihugu bw’Ubwongereza, ubu aba yarakomeje agafungwa, akazakatirwa ibihano biremereye nka Deo Mushayidi, Joël Mutabazi, Victoire Ingabire cyangwa se Kizito Mihigo n’abo bareganwa.

Yashoboraga kandi kuburirwa irengero nk’abandi benshi tutazi irengero ryabo nka Illuminée Iragena, Gérard Niyomugabo n’abandi.

Jean Yves Sugira

KWIBUKIRA HAMWE ABAZIZE ITSEMBABWOKO RY’ABATUTSI N’IRY’ABAHUTU Bruxelles, 8 Mata 2017

Aho gushyigikirwa n’amajwi ibihumbi y’injiji, nashyigikirwa n’ijwi rimwe ry’imfabusa: Jean Mbanda

$
0
0

“Aho gushyigikirwa n’amajwi ibihumbi y’injiji, nashyigikirwa n’ijwi rimwe ry’imfabusa” aya ni amagambo yanditswe na Bwana Jean Daniel Mbanda umaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Kanama 2017.

Abenshi mu bakurikiye ibyagiye bitangazwa cyane cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda aho byinshi muri byo byatinze ku kuvuga ko Bwana Jean Mbanda yabonye ijwi 1 rukumbi mu matora y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ibi bivuzwe na Bwana Jean Mbanda birasa n’igisubizo kigenewe bamwe bari batangiye kwibaza ukuntu umuntu wananiwe gutorerwa kuyobora FERWAFA yashobora gutorerwa kuyobora igihugu.

Uretse ko benshi mu banyarwanda bazi uburyo Vincent de Gaulle Nzamwita yatoreshejwe ku gitugu kubera ko yari umukandida w’abajenerali bikaba binavugwa ko yaba yarashyizwe muri uriya mwanya na Gen James Kabareba unakomeje kumukingira ikibaba n’ubwo Vincent de Gaulle Nzamwita yagize umupira w’amaguru mu Rwanda ayo ifundi yagize ibivuzo.

Ikindi gitangaje mu bitangazwa n’ibinyamakuru by’i Kigali gisa nko kwibonekeza bashinja Jean Mbanda guhakana Genocide ni amagambo Bwana Jean Mbanda yavuze kuri Colonel BEMS Théoneste Bagosora mu 2015, aho bahitamo aho Mbanda yibaza impamvu Colonel BEMS Théoneste Bagosora afunze.

Ariko bakirengagiza kuvuga ko ayo magambo yayavuze bitewe n’ibyo yasomye mu myanzuro y’urubanza rwa Colonel BEMS Théoneste Bagosora ndetse bakirengagiza nkana kuvuga mu nkuru yabo ko Colonel BEMS Théoneste Bagosora ari we wakijije  Jean Mbanda kimwe n’abandi batutsi bari bihishanye mu 1994.

Jean Mbanda ntagarukira aho gusa kuko akoresheje urukuta rwe rwa Facebook yashize hanze urwandiko rwo ku itariki ya 19 Ukuboza 2005 rwa Parike ya Repubulika y’u Rwanda rwerekana ko atigeze akatirwa n’inkiko z’u Rwanda! Dore ko byavuzwe ko yari yafunzwe azira ibaruwa ikakaye yari yanditse muri Kamena 2000 yavugishaga inani na rimwe

Urwo rwandiko rwari ruherekejwe n’amagambo akurikira:

“ku bafite ibyo bibaza ku buhemu Gahima Gerald yankoreye musome neza icyi cyemezo cya parike nkuru y’Igihugu kigaragaza que mon casier judiciaire Ali VIERGE.

MBASABYE KANDI KUBISAKAZA

Murakoze.”

Ibi nabyo bigasa n’igisubizo ku bantu benshi bibazaga impamvu Jean Mbanda yakwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kandi bizwi ko yafunzwe igihe kinini  kandi mu ngingo ya 99 y’itegeko nshinga havugwamo ko uhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba atarakatiwe n’inkiko igihano kirenze amezi 6 y’igifungo.

 

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Kigali: hari inyandiko idasinye (Tract) irimo guhererekanwa n’abaturage rwihishwa

JONATHAN MUSONERA ARARENGANA

$
0
0

Yego unyereye arinyagambura, ariko kandi ntimugashake kugera mw’ijuru mudapfuye.

Ni byo koko screenings zari nyinshi hari n’izo Musonera atibutse nk’iza Bujumbura n’i Mushiha, zari zishinzwe kujonjora abasore baturukaga i Rwanda, twagera Nakivale kwa “Rose wacu”, ahitwaga mu Miyenzi, iryo zina ndyibutse Musonera yari yaryibagiwe, twese tukaba kimwe, nta murundi nta munyarwanda, twese tukitwa ba Jean Claude. Warokoka Rose, ukagwa mu maboko ya Dan Munyuza, we mukamarana igihe cyose uzamara mu myitozo.

Rero ngo inkuru ibara utashye, kumurokoka bihwanye no kurama. Musonera rero, twahagurukanye i Burundi dukora amafunzo hamwe, jye nagiye muri Gahinga na Muhabura, Musonera asigara kuri training wing.

Gusigara yo rero ntibivuga ko wabaga wizewe ahubwo wabaga ukiri kwigwaho cyane! Natwe abagendaga imbere ku rugamba, babaga badukurikije ingenza ukarwana uri nk’umucakara, bakugerageza, wakwibeshya no kw’ijambo cyangwa ugifite ya miteto wakuye iwanyu, ugapfa.

Waba uri kumwe nabo bashaka kubwirana ko bari kumwe na adui, umwe akaguhamagara ati bite Jean claude!!! Ubwo bikakwibutsa amateka wahunze.

Ibyo ni ibintu bicye cyane si n’ibyanjye kubivuga. Jyewe icyo nshaka kuvuga ni uko nemera ibyo Musonera yavuze, ni ba abeshya, musome ibyo umuhanuzi Obadiya yavuze, biri hano hasi, umunyarwanda uzanyura muri iyi screening/ijonjora, ni we uzatura mu Rwanda rwa nyuma ya Kagame.

Kwirirwa mwanjama Musonera muturutse impande zose, ni ikigaragaza ububi bwanyu. Erega n’iyo bitavugwa na Musonera, n’undi wese yabivuga kuko nta cyahishwe kitazahishurwa.

Musonera yavuze ukuri, nta muhutu yaburaniye, ahubwo yabahaye urugero rwiza bakwiye gukurikiza rwo kwambika ubusa bene wabo bamaze abantu izuba riva bakaba bakibakingiye ikibaba. Nta n’ubwo kuvuga ngo jenoside yakorewe abahutu hari icyo bimariye abahutu.

Nkuko izina jenoside yakorewe abatutsi ntacyo imariye abayirokotse. Abatutsi bayiriraho bayiriyemo umuvumo, none mbona hari abahutu nabo babona ko abo bene wacu hari icyo bababarushije.

Rero mbabwire icyo mwisabira muzakibona! Ntabwo ubwicanyi bwakorewe abahutu bumeze nk’ubwakorewe abatutsi, n’iyo haba harapfuye abahutu benshi cg se ubwo bwicanyi bukaba bwujuje ibyangombwa bibugira jenoside.

Mwese murabizi uretse kwirengagiza, musome hasi aha Umuhanuzi Obadia arabibutsa n’ibyo mwibagiwe kuko hashize igihe ntawe ubibazwa. Buri wese arenzaho yibwira ko Iyaturemye nayo yibagirwa.

Ndangije mvuga rwose ko nta opposition Musonera yaciye intege, ahubwo yamanuye ba batutsi bishyize mubushorishori, abaringaniza na babahutu bagenzi babo b’abicanyi baragenda baba umwe. Abicanyi ni ubwoko bumwe, ababarokoka n’ubundi bwoko, ni yo mpamvu mu Rwanda nta moko azongera kuhaba, nyuma y’urubanza rw’intabera mugiye mwese kuzatanga mo ubuhamya, buri wese akanyura muri iri jonjora rya Obadiya.

Kandi ntihazagire ugirango ibi nabivuganye na Musonera kuko mperuka kuvugana na Musonera mu mwaka wa 2000 yaje Uganda, kuva icyo gihe kugeza uno munsi nta contact ngirana na Musonera kandi iyaza kugira icyo abeshya, mba munyomoje. Mujye mwubaha umuntu uvuga ukuri yiboneye n’amaso.

Obadiya

Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli
1.
Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu:
Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko.
2.
Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane.
3.
Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by’urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’
4.
Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.
5.
“Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bīhaza? Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?
6.
Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!
7.
Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.”
8.
Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?
9.
Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n’icyorezo.
10.
“Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw’iteka ryose.
11.
Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk’uwo muri bo.
12.
Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba.
13.
Ntukajye mu irembo ry’ubwoko bwanjye ku munsi w’ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w’ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w’ibyago byabo.
14.
Ntugahagarare mu mahuriro y’inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w’amakuba yabo.
15.
“Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.
16.
Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk’abatigeze kubaho.
17.
“Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab’inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.
18.
Kandi ab’inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n’ab’inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n’ab’inzu ya Esawu bazaba nk’umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab’iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n’Uwiteka.
19.
“Kandi ab’ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n’abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy’Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n’igihugu cy’i Samariya, n’Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi.
20.
Kandi abo muri izo ngabo z’Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n’ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y’ikusi.
21.
Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw’Uwiteka.”

Thomas Sankara Habyalimana

Ubutwari bwa Victoire Ingabire abukura he? :Justin Bahunga


Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi y’umuriro

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017 aravuga ko Gereza ya Kimironko iherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali irimo kugurumana.

Rwanda/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo « kwibuka » bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe?

$
0
0

Kuki abanyarwanda bakomeje kubusanya ku Mateka bahuriyeho ? U Rwanda ruzategereza igisekuru cy’ubutaha, kugira ngo abana barwo bavuge Amateka amwe ku gihugu cyabo? Kuki bidashoboka uyu munsi? Ni kuki isura y’ikibazo nyirizina ijya ku karubanda by’umwihariko mu gihugu cy’Ububiligi? Mbere yo kwinjira mu ngingo ikubiye mu mutwe w’iyi nyandiko, ni byiza kubanza kwibukiranya ibintu by’ingenzi bifite aho bihuriye na jenoside cyane cyane ku gihugu nk’u Rwanda. Ni ngombwa gusobanukirwa neza icyo jenoside bivuga. Jenoside ireba abanyarwanda yemejwe ryari yemejwe na nde?  Byagenze bite ngo yongererwe icyuzuzo cyangwa indango (le qualificatif)? Impaka cyangwa ibyo abanyarwanda batavugaho rumwe muri iki gihe bishingiye kuki? Ukuri ni ukuhe?

Jenoside ni iki?

Nk’uko inzobere, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, LONI, ubisobanura, jenoside ni icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, bukibasira abantu bitewe n’icyo baricyo, hagamijwe kubarimbura bose cyangwa igice cyabo, byaba bishingiye ku bwoko, idini, cyangwa aho bakomoka. Jenoside iba igamije kuvanaho (gutsemba), cyangwa se kubuza abantu runaka kongera kororoka bitewe gusa n’icyo baricyo. Ubwo bwicanyi buhitana abakuru n’abana, bukanahitana ibitsina byombi. Nk’uko bigaragargara, ni icyaha gikubiyemo ubugome bw’indengakamere, aho igice cy’abantu runaka gicirirwa gukenyuka kubera gusa ziriya mpamvu zivuzwe hejuru bahuriyeho. Mu gisobanuro cya jenoside, hanongerwamo ko ari igikorwa gitegurwa (planification).

Mu rwego rwo gukumira iki cyaha ndengakamere, Umuryango LONI, warushijeho kwerekana ibimenyetso bikiranga mu masezerano mpuzamahanga yo ku itariki ya 9 Ukuboza 1948, mu ngingo ya kabiri hagira hati :

« jenoside irangwa n’igikorwa cyose kigamije kurimbura hashingiwe ku cyo abantu bahuriyeho (ubwoko, idini, inkomoko, …) kabone n’iyo byaba ari ukurimbura igice kimwe cy’abo bantu. Jenoside igerwaho binyuze mu bikorwa bikurikira byibasira igice cy’abantu runaka:

-Ubwicanyi

– Kuzahaza umubiri, cyangwa iyozabwonko ritesha abantu gutekereza, ntibabashe gukoresha neza ubwenge bwabo

-Gupyinagaza no gutuma bantu bakurikira buhumyi ugira ngo ubakoreshe icyo wishakiye

-Kugira abantu ingumba cyangwa kubabuza kubyara bitewe n’icyo baricyo

– Kwigarurira abana b’igice runaka, bakagabirwa abandi

Cyakora hari impaka hagati y’inzobere mu mategeko ku gisobanuro cyagutse cy’ijambo jenoside, ndetse hari n’abatemera ibisobanuro bijya kure y’inyito ihinnye. Ni ho usanga, abantu badashyira mu rwego rwa jenoside, ubwicanyi bwakozwe na ba Staline, Mao, Pol Pot cyangwa ba Mengistu kuko ngo ubwo bwicanyi ndengakamere bwari bushingiye ku bakora politiki, abakoraga mu nzego izi n’izi cyangwa ngo bikaba byari bishingiye ku mibereho runaka y’abantu. Hagati aho, byakwitwa jenoside, bitakwitwa yo, byose ni ibikorwa by’ubunyamaswa bidakwiye ikiremwamuntu.

Jenoside yemezwa ite ? Yemezwa na nde ?

Nk’uko bisobanurwa n’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, Urukiko rubifitiye ububasha ni rwo rushobora kwemeza ko icyaha runaka ari jenoside. LONI ubwayo, si yo yemeza jenoside, dore ko nta n’imirimo muri LONI igenewe kwemeza ikintu nk’icyo. Cyakora hari inzego zishyirwaho na LONI zishobora kugira icyo zivuga ku bibazo nk’iki, nk’uko bishobora no gukorwa n’inzego z’ubutabera mu gihugu iki n’iki ariko zigashingira ku mahameremezo yavuzwe na LONI. Ni muri ubwo buryo LONI yashyizeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI, Cour pénale internationale) rufite icyicaro i La Haye mu Buholande. Uretse uru rukiko, ni no muri ubwo buryo hari ibihugu bifite inkiko zifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha ndengakamere nk’icya jenoside. Umuntu yavuga nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubusuwisi, Ubuholandi, Kanada n’ibindi.

Ariya masezerano mpuzamahanga avuzwe hejuru, asobanura ko kubera uburemere bwa jenoside, nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa, yaba umuyobozi, yaba uyoborwa, kandi kiriya cyaha, ni icyaha kidasaza.

Ku bireba u Rwanda, mu rwego mpuzamahanga, jenoside yavuzweho na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri LONI tariki ya 28 Kamena 1994. By’umwihariko, iyo jenoside yemejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, rwashyizweho na LONI mu mwanzuro N°955watowe n’Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi ku itariki ya 08 Ugushyingo 1994. Uru rukiko ni na rwo rwashimangiye icyaha cya jenoside cyakorewe mu Rwanda, mu rubanza rwa Jean Paul Akayezu, tariki ya 2 Nzeli 1998, ubwo rwamuhamyaga jenoside. Cyakora byafashe igihe kinini kugira ngo mu rwego mpuzamahanga bive ku nyito ya jenoside nyarwanda (génocide rwandais), bigere kuri jenoside yakorewe abatutsi (Génocide perpétré contre les Tutsi). Mu mwanzuro N°2150 wo ku itariki ya 16 Mata 2014 (ni ukuvuga nyuma y’imyaka isaga 20), nibwo LONI yatangiye gukoresha inyito y’iki gihe. Hagati aho, ubutegetsi bw’u Rwanda na bwo, bwahindaguye kenshi inyito y’iki cyaha, bikaba bituma abantu babibona nk’ikimenyetso cy’imyumvire iteye urujijo. Habanje gukoreshwa « Itsembatsemba n’itsembabwoko », nyuma abategetsi basaba ko hakoreshwa ijambo « Itsembabwoko »,  bidateye kabiri bati dukoreshe « jenoside », noneho ahagana mu w’2009, bemeza ko hakoreshwa inyito: « jenoside yakorewe abatutsi ». Hari abavuga ko, uko inyito yagiye ihindurwa, byatanze isura kuri bamwe ko hari inzirakarengane zishwe zavanywe mu nyito nyrizina. Ibintu nk’ibi na byo bifite uburemere, ku buryo kumenya ukuri kwabyo, no kukumvikanaho, bisaba ko abanyarwanda bicarana bagasasa inzobe.

Umuhakanyi wa jenoside (négationniste) arangwa ni iki? Gupfobya jenoside byo bivuga iki?

Uhakana jenoside ni uwemeza ko itabaye kandi yarabaye. Gupfobya jenoside ni ukatayiha uburemere ikwiye. Urugero, nk’uwashaka kuyigereranya n’urupfu rw’abagwa ku rugamba bahanganye mu ntambara. Hagati aho, hari abibutsa ko, hari igihe abanditsi cyangwa abatanga ibitekerezo batwerererwa kuba « négationnistes » bitewe gusa no kutabona ibintu kimwe n’abanyabubasha bari ku butegetsi. Ni gute umuntu wemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi, bahindukira bakamwita « négationniste »? Abakurikiranira hafi ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda bigambiriwe (barimo umubiligi Filip Reyntjens) bemeza ko « négationistes » ari abahakana jenoside yakorewe abatutsi ikozwe n’intagondwa z’interahamwe na bamwe mu basirikare ba ex-FAR. Abo kandi, banongeraho ko iyo nyito (négationistes) ikwiye no guhabwa abahakana ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu, ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu bigambiriwe haba mu Rwanda haba no muri Kongo, bikozwe n’ingabo za APR zari zikuriwe na Jenerali Paul Kagame. Ubu bwicanyi « mapping report » ya LONI ikaba ivuga ko Urukiko rubifitiye ububasha rushobora kwemeza ko ari jenoside ruhereye ku bimenyetso bitangwamo.

Komeza usome inkuru yose hano >>>>>>>>>>

Nadine Izere yaribeshye none akubitiyeho kubeshya na rubanda.

$
0
0

Mu nyandiko yatangajwe ku rubuga “Iwacu Heza” kuya 28/03/2017 igashyirwaho umukoko n’uwitwa Nadine Izere , umwaditsi aratanga impamvu kuriwe ngo zaba zaratumye mu by’ukuri ingabo z’u Rwanda za mbere ya 1994 zitsindwa. Dore umushumi wayo

Kugira ngo nerekane ko yibeshya kandi akabeshya n’abasomyi, ndagaruka ingigo kuyindi kuzo atanga nifashishije inyandiko ye. Icyo mvuga kuri buri ngingo ndagishyira murindi bara muli iyi nyandiko.

Icya mbere navuga n’uko umwanditsi atazi neza amatekaya les FAR. Ingabo z’u Rwanda zo kugera muli 1994, arazita “Inzirabwoba”. Aha akaba agaragaza ko atazi ahi iyo nyito yakomotse n’abo yari igenewe. Koko rero Ingabo z’u Rwanda muli rusange ( Armée Rwandaise et Gendarmerie Nationale) ntabwo arizo zakwitwa “Inzirabwoba”.  Hari amazina yihariye imwe mu mwitwe y’ingabo yari yariswe hakurikijwe inshingano zayo cyangwa uko abasizi n’abahanzi bayibonaga (iyo mitwe).  Bityo umutwe w’abashinzwe gufata iyambere iyo umwanzi ateye : (Bataillons ou Escadron de Reconnaissane) witwaga mu Kinyarwanda: Imbanzirirakubanza. Umutwe wari ushinzwe imbunda za rutura zo kurasa kure zishyigikira abari ku rugamba (Batillon d ’Artillerie de Campagne) witwaga: Ingobokarugamba. Umutwe wari ugizwe n’abasirikare kabuhariwe bamanukira no mu mitaka « Bataillon Paracommando » witwaga:Inzirabwoba.

Mu ntambara ariko kubera ko umutwe b’aba paracommamando wavugwaga hose ko aho ugeze uhashya umwanzi kandi indirimbo ibasingiza yariyarahimbwe na Padiri Gaspard Mudashimwa ikaba yarifite injyana ihora itambuka kuri Radio, mu mitwe ya bamwe byaje kwiyandika mo ko FAR =Inzirabwoba. Ngurwo urwego Nadine Izere wanditse kuri les FAR ariho.

Aratangira ati:

“Inzirabwoba ashobora kuba arizo ngabo mu mateka y’isi zatsimzwe urugamba zikaba “humiliated” mu buryo burenze igipimo. Muri iki gihe tugiye kwinjira mu cyunamo cyo kwibuka genocide yakorewe Abanyarwanda, iki akaba aricyo gikorwa cya nyuma Inzirabwoba zagizemo uruhare mbere yo kuyabangira ingata, dushobora gusubiza amaso inyuma tukareba impanvu zatumye Inzirabwoba zihinduka Inyabwoba, aha ndashaka kuvuga mbese impanvu yatumye zitsindwa urugamba zikamburwa igihugu zari zishinzwe kurinda.”

Icyo mbivugaho:

Birumvikana ko uwandika yatunguwe akanatangazwa n’uko abateye u Rwanda muli 1990 baje kunesha abarurengeraga .

“Impamvu ya mbere: Kutagira experience.

Hakozwe analysis nyinshi naba experts benshi ku mpanvu Inzirabwoba zatsinzwe. Ariko sinigeze mbona umuntu ugira icyo avuga ku kibazo cya ‘lack of experience” mu ngabo za Habyarimana. Inzirabwoba nta hantu zari zarigeze zirwana. Experience ni ngombwa mu kintu icyaricyo cyose. Guteka, gutwara Imodoka, kwigisha, gukora news blog, ikintu icyaricyo cyose abagifitemo uburambe bagikora neza kurusha abagikoze bwa mbere. Ku rundi ruhande, Inkotanyi zari zifite experience mu kurwana. Abenshi mu nkotanyi ntibwari ubwa mbere barwanye intambara yo kubohoza igihugu. Nta myaka 10 ishira America itagiye mu ntambara, burya baba bagira ngo abasirikari babo bagire experience babe “battle-hardened’.”

Icyo mbivugaho:

Aha umwanditsi afite urujijo rutuma yitiranya science militaire: “apprendre à tuer et à être tué” n’ubundi bumenyi . Aho ugomba gukora expérience « on live » kugira ngo urebe niba ibyo wize muli théorie bihwitse. Kuri we, nta gihugu cyagombye kugira ingabo niba kidasho za intambara buri gihe ngo gitoze izo ngabo zacyo! Nanone kuri we intambara ziba hirya no hino inyinshi ziri mu rwego rwo gutoza ingabo.  Impamvu nyakuri z’intambra , akenshi zishozwa n’abanyapolitike , kuri we ntacyo bimubwiye. Rero ngo kuba nta myaka 10 yashira Amerika itagiye mu ntambara ibiterwa no gutoza abasilikare bayo. Iby’inyungu zayo nko gushaka kuba”mpatsibihugu” kandi ibifitiye ubushake bwa politique n’ubushobozi , we ntacyo abyumvaho. Turetse n’ibyo, tukemera iyo “experience” y’intambara avuga ko les FAR zitagiraga, imwe mu mpamvu zatsinzwe, ntabwo yasobanura uko ingabo za Irak igihe cya Saddam Hussein zaje gutsindwa kandi zari zifite experience ndende mu ntambara kuva iyo zarwanye na Iran, n’igihe yigaruriraga Koweit, n’izindi…

“Impamvu ya kabiri: Gusuzugura Umwanzi

Inkotanyi ziteye abantu benshi barazisuzuguye, bibwiyeko ari uduteroshuma nk’utw’abasekuruza babo bazwi kwizina bo ubwabo biyise: Inyenzi. Inkotanyi zishobora kuba zararushaga ingufu Ingabo za Habyarimana kuva urugamba rutangira. Urugamba rurangira bwo, mu gihe genocide yabaga, Inkotanyi nizo zari zifite abasilikari bari “organized”, Ingabo za Habyarimana zari zarakwiye imishwaro, ntabwo arizo zikwiye kubazwa ngo kuki ntacyo zakoze kugirango zihagarike genocide. Iki kibazo kigomba kubazwa abari bafite ubushobozi kandi barebwa n’iki kibazo. Abo ni Inkoyanyi, na International Community. Ahari hari kubera ubwicanyi hose, Inkotanyi zashoboraga kwirwa zigenda, zikarara zigenda, (n’amaguru) bugaca zihageze. Kagame yatanze itegeko ko bareka genocide ikaba, bagatanga abatutsi mo igitambo, kugira ngo azabone uko akanda Abahutu yitwaje ko bakoze genocide nkuko amaze imyaka 24 abikora. Abanyamerica bashoboraga kohereza helicopters nke zuzuye aba Marines bakava nka Djibouti aho bafite base, mu gihe cy’amasaha make bashoboraga kuba bageze ahari hari kubera ubwicanyi bakabuhagarika. Imwe mu mpanvu Abanyamerika bashize ingufu nyinshi mu guhiga Abahutu nukugirango bayobye uburari, hekugira ubabaza impanvu ntacyo bakoze kandi bari babifitiye ubushobozi. Ibi byemezwa na prof Allam Stam, wanabaye umusilikari akaba asobanukiwe ibya gisilikari.”

Icyo mbivugaho:

Iyo ingabo zihanganye, uko igihande kimwe kibona ikindi (cyita ”Ennemi”) bikorwa n’inzego zibishinzwe mu gika cyitwa “Evaluation de l’ennemi”. Umwanditsi rero ntabwo ahera kuri “évaluatio de l’ennemi” officielle inzego za FAR zibishinzwe zakoraga, kandi birahari, ahubwo arahera ku mvuga za propaganda n’impuha zidafite ahozihuriye na “appreciation militaire”.

Impanvu ya gatatu: Morale nke, kubura political support

None wowe uri ku rugamba, hanyuma ukunva umunyapolitiki ukomeye agize ati Niyo Byumba yafatwa, cyangwa ukunva ngo yagiye i Brussells kubonana n’abahagarariye umwanzi (kandi adafite authority yo kujya kunegocia mu izina ry’u Rwanda), none wowe wakora iki? Ubundi ibi babyita “treason” Iyo Habyarimana ataba Malayika, umuntu nkuriya yagombaga kuraswa! Byageze aho abasilikari bata morale kandi ntawabarenganya!

Icyo mbivugaho :

Biratangaje kubona « Impamvu nyamukuru y’itsindwa ry’ingabo z’igihugu » atariyo atindaho ahubwa akabifata nka « détail ». Ntabwo yumva ko « l’armée est un outil aux mains du politique ». Mu ntambara, uko armée yaba imeze kwose, iyo le volet politique yasuruye, armée iratsindwa. Ingero ni nyinshi mumateka.

Impanvu ya kane: Abasilikari bashakaga ubuzima

Abantu benshi bajyaga mu gisilikare bagiye kwishakira ubuzima. Abenshi ntabwo bari barigeze batekereza ko u Rwanda rushobora guterwa, bakaba bagomba kujya kurwana, bashobora kugaruka baramugaye, cyangwa bakagaruka bari muri “box”, bikaba birangiriye aho. Principle yo “kwitangira igihugu “to the point where you can lay down your life” nukuvuga gupfira igihugu ntabwo yabaga mu Nzirabwoba! Byaravuzwe ko Abasilikari bakuru batajyaga ku rugamba. Boherezaga aba Sous-lieutenants, aba Sous-lieutenants nibo boherezwaga kuyobora ibitero. Aba babaga aribwo bakinjira mu gisilikari, nta experience baragira, hanyuma bakaba aribo bahabwa tasks zikomeye zo gukora plans, no kuzexecuta. Mu bisilikari bikomeye nko muri America, aba generals bafite ubumenyi mu kurwana no kuyobora ibitero nibo bakora plans, kandi bakayobora urugamba. Ntabwo bigumira mu biro kure y’urugamba nkuko abo kwa Habyarimana babaga bibereye mu biro i Kigalli, batikozaga urugamba. Aba Sous-lieutenants benshi barapfuye, abandi bamugarira ku rugamba. Kwa Habyarimana ibintu byakorwaga macuri.

Icyo mbivugaho:

Aha arabeshya akongeraho no gusebanya biturutse ku bujiji afite uko ingabo zitegekwa ku rugamba na propaganda et legendes zahimbwe nyuma y’intambara.  Niba se koko ari ba Sous-Lieutenants boherezwaga ku rugamba, ko nta sous-lieutenant wigeze ategeka I bataillon , bishoboka bite ko bavuga ko bataillon iyi n’iyi ariyo yarwanye aha n’aha? Contradiction.  Muli FAR, kimwe no mu Nkotanyi, no muli US Army, Armée Russe, Armée française etc… structure ni imwe: Sergent ategeka ku rugamba une section ( 11 hommes), SLt agategeka Peloton ( 30 hommes), Lt cyangwa Capitaine agategeka Compagnie ( +-120 hommes), Major cyangwa Lt Colonel agategeka Bataillon  (+- 500hommes)…etc. Aho yakuyeko les FAR bo batigeze bakurikiza izo principes mu gihe Inkotanyi zo zazikurikizaga ni he? Guhera ko ,ngo Gen Rwigyema wayoboraga igitero cya mbere yaguye en première ligne , ubusanzwe ahaba hari “caporal éclaireur”, ntiyabiheraho ngo avugeko iyo ari ”art militaire” yagombaga gukurikizwa ngo FAR zitsinde. Harya Kagame ko yari Major yari kuri “ligne de front” i Nyakayaga, i Butaro, i Kivuye cyangwa i Rwempasha?   Ibya hafi muli 1994 yageze muli CND i Kigali ryari?

Impanvu ya gatanu: Abasilikare barasuzugurwaga cyane.

Abasilikari baratukwaga ngo ni inkandagirabitabo, ngo ni ba “tete vide poche pleine” n’ibindi bitutsi nkibyo. Habyarimana yakoze amakosa menshi. Ntabwo nunva ukuntu yahejeje Abatutsi hanze, ntabone ko bazashaka gutaha ku ngufu, ngo yite ku gisirikari ashaka ibikoresho n’abantu bazi kurwana. Igisilikari cyari “dumping ground”. ESO na ESM byajyagamo abantu babuze ubundi buryo, birukanwe mu mashuli cyangwa batabashije kujya kwiga i Ruhande cyangwa ngo babone Bourse bajye kwiga mu mahanga. Ibisirikari bikomeye urugero Amerika ntabwo bifata “rejects”. Bafata “the brightest”. West Point aho bavugako mwene Kagame yagiye kwiga agatsindwa, ariyo aba Officiers ba Amerika bigamo ifata abana b’abahanga cyane, berekanye “leadership skills” bari muri “high shcool” kandi bagerayo bakabatyaza ku buryo barangiza bafite ubushobozi bwinshi batazi gutera ipeti no kugenda ku karasisi gusa, no gukangata ngo barakomeye nkabo kwa Habyarimana!

Icyo mbivugaho:

Aha umwanditsi aragaragaza ubumenyi buke mu mateka agakabya ntagire n’isoni zo kwemeza amafuti buri wese yanyomoza. Niba we ubwe yarasuzuguraga abasilikare cyangwa yarabyigishijwe n’abandi, ntiyagombye kwemeza ko impamvu ari uko abakijyagamo babaga ari nta handi bashoboraga kujya gukora. Ngo abajyaga mw’Ishuli Rikuru rya gisilikre ESM ni abatarashoboraga kwemererwa kujya muli Universuté? Akani agahomamunwa. Njyewe ubwanjye nahamya ibyo nzi nakurikiye kubinjiye muli ESM kuva 1973 kugeza muli 1990.

Nabihamya kubera bamwe twabanyemo, abandi nkabigisha mo naho abandi nkaba nari mu rwego rwajonjoraga abajya mo. Ndahamya ko mu binjijwe muli ESMi cyogihe mvuga, bose bavuye mu mashuli yemereraga abayarangije kujya muli Kaminuza (diplome ou certificat donnant accès aux études supérieures). Ayo akaba yari par préfecture: Kigali: Collège saint André, Collège Officiel de Kigali, Séminaire Saint Paul; Gitarama: Collège de Byimana, Shyogwe,Gitwe; Butare: Groupe Scolaire , Collège Humanitéés modernes Nyanza, Collège du Christ Roi, Séminaire Kansi, ; Cyangugu;: Collège Nyamasheke; Gisenyi: Séminaire de Nyindo, Scientitiques filles; Ruhengeri; Collège de Musanze, Rwaza Ecole Normale des filles; Byumba: Ecole Normale Moyenne, Séminaire Rwesero; Kibungo: Séminaire Zaza.

Eh bien , pendant toute la période dont je parle (1973-1990), les candidats à l’ESM provenaient de ces établissements et ceux qui ont été retenus étaient dans pour établissement dans le Top cinq des premiers de la classe. L’ESM recrutait en juillet-aôut , ce qui fait que ceux qui n’étaient pas retenus pouvaient aller à l’Université (et non le contraire).

Tout comme ceux qui étaient par la suite au cours de la formations écartés de l’ESM ( réformés médicalement ou caractériellement ou échoués) pouvaient aller à l’Université.

Ingero ni nyinshi zerekana ko abinjiye muli ESM atari uko bari « ibigarasha » igihe barangizaga les  humanités, kandi zakwerekana ko ahubwo abananiwe kuyinjiramo cyangwa bayirukanwe mo bageraga muli Kaminuza bagakomeza brillament ndetse bakavamo « abategetsi ».

Naho ESO (Ecole des Sous Officiers) kuba yarakiraga abafite nibura imyaka itatu y’amashuli yisumbuye, birumvikana ko n’abatsindwaga bari hafi kuyarangiza ( 5° ou 6°) bari bemerewe kuryinjiramo kandi nta gipfobeje iryo shuli.

Impanvu ya gatandatu: Military Intelligence or lack thereof

Nkomeza kwibaza niba Habyarimana yari afite Military Intelligence, niba yari ihari sinzi niba yarakoraga. Iyo iba ikora ntabwo u Rwanda rwari guterwa rutunguwe ku buryo Inkotanyi zateye mu Rwanda nta masasu ahari. Ngo hari umuntu w’ikitso washutse Habyarimana ngo ayo bari bafite arashaje, hanyuma baragenda barayatwika. Amasasu ya mbere abasilikare bajyanye ku rugamba Habyarimana yagiye kuyasaba muri Egypt. Ibi birashumangira ingingo navuze hejuru ko Habyarimana atitaga ku gisilikare uko bikwiye!

Icyo mbivugaho:

Aha nanone umwanditsi aravanga impuha, amarangamutima n’ubujiji mu bumenyi bwo kurengera igihugu ( problem de defense). Iyo aba ahugukiwe yari kubanza kwerekana “chaine de ravitaillement en munitions” yari iteganijwe, uko itakurikijwe noneho akabona kwihanukira aca iteka nk’uko abikoze.

Impamvu ya Kalindwi: Greed gushaka gukira vuba

Abasilikare bahugiraga kwiba no guhungisha ibyo bibye. AHANTU HENSHI ABASILIKARE BAGIYE BAHUNGA MBERE Y’ABATURAGE! Abagiye mu nkotanyi, bashukishijwe, amafranga, abagore, imyanya.

Icyo mbivugaho:

Aha ntacyo avuze. Ni bya bindi ngo: “Iyaguye ntawe utayigera indiga”!

Impamvu ya Munani: Internal wranglings/ Lack of Organization

Abasilikare cyane Abakuru babaga baryana bapfa utuntu nko kuvuga ngo ninjye wagombye guhabwa uriya mwanya, nijye wagombye kujya muri iriya mission. Bamwe bari bafitanye amasinde n’abakiga muri rusange, abandi bari bafitanye amasinde na Habyarimana cyangwa na bene wabo ba Habyarimana bari bakomeye. Hari abangaga kurwana ngo ntibashaka gufumbira umurera. Ikibazo nuko banze gufumbira umurera, bagafumbira Congo!

Biragaragara ko igisirikare cya Habyarimana nta “chain of command” cyagiraga niba yari inahari ntabwo yari “strict”. Biragaragara ko abasilikari benshi bikoraga ibyo bashaka kandi ntibigire ingaruka. Igisilikari nkiki ntabwo gishobora kurwana intambara ngo kiyitsinde. Mu bindi bisilikare ntabwo ushobora kuva kuri post yawe ngo ujye kwiba no guhungisha umuryango wawe n’ibyo wibye. Bakurasa byangwa bakagukorera icyo bita “court marshall” ugafungwa! Uba uri aho “superiors” bawe bagushize, ukahava aruko ubonye “order” ikubwira kuhava n’icyo ukomba gukora next!

Icyo mbivugaho:

Idem qu’ au point precedent: “Iyaguye ntawe utayigera indiga”
Umwanditsi arigira Nyirandabizi akoresha ama termes techniques atanumva, nka “Chain of command” ngo itarabagaho muli FAR ! Ntavuga ryari? Cyangwa biturutse he? Code penal militaire ariyo iteganya ibyo byo kurasa, na Cour Martiale, n’ishyirwa mubikorwa by’ibyo iteganya kuri we bigenwa “intempestivement” d’abasoda bari ku rugamba, mu gihe Leta ibagenga itabikozwa cyangwa ishyigikiye  abakora ibyo ibuza?

Impanvu ya Cyenda: Umuteto no kudamarara

Byaravuzwe ko iyo abasirikare batabonaga byeri batarwanaga! Abantu bari mu miteto nkiyo urunva bari guhangana bate n’abana bishavuriye biri bitungiwe n’impungure!
Icyo mbivugaho:

Umwanditsi yajandamye muli propagande d’après la guerre n’amarangamutima. Ntaho byahurira n’isesengura mubya gisirikare.

Impanvu ya cumi: Incompetency

Abasirikari ba Habyarimana bari bafite ibibazo byinshi, ikibazo cy’ibikoresho, akajagari, ubumenyi buke, lack of leadership, narangiza nvuga ko bari incompetent. Nigeze kureba video kuri Youtube y’umusilrikari watwaraga helicopter avuga ukuntu aho zari ziri hatewe, ngo agafata helicopter akayihungisha! Narasetse ndambarara hasi. Umuntu afata helicopter aho kujya kuyirasisha ngo yivune umwanzi  akayihungisha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Twe twibwiraga ko dufite ingabo ziturinze, zo ziri busy zihungisha indege z’intambara aho kwerekeza aho rukomeye!!!

Icyo mbivugaho:

Umwanditsi yiyambitse ubusa kuko kuri iyi  ngingoye ya cumi yerekanye ko ariwe “incompétent” mais atari uwo mu pilote wa FAR.
–         Ntabwo atubwira niba iyo hélicoptère , même de combat, yari prêt au combat. Un héli de combat « non armé de rockets  devient un simple héli de transport en moins de capacité de transport » !
–         Ntabwo yumva ko hari principe de combat ivuga ko matériel ( héli n’izindi…) idashobora gukoreshwa uwo mwanya igomba gukizwa nibura gushwanyurwa cyagwa kugwa mu minwe y’umwanzi .

Umwanzuro.

Birakwiye kwibaza kucyatumye Ingabo z’u Rwanda za mbare ya 1994 zasimbuwe n’izavuye  Ouganda zije ziyita Inkotanyi. Ariko guhagararira kuri ibyo gusa utumva ko iby’ingaboz arwanaga byari mu rwego rwa gahunda za politike y’igihugu, y’akarere, y’isi… ( enjeux politico-stratégiques régionaux et mondiaux), noneho byose ugashaka kubisobanuza uko byagenze sur les terrain, ni bwa « buswa bw’abize ».

Comme je l’ai écrit dans mon livre : Grandeur et décadence des Forces Armées Rwandaises, Editions Sources du Nil, Lille 2010), tous les acteurs perdants dans la tragédie rwandaise devraient assumer leurs responsabilités sans vouloir insinuer que celle des FAR serait la plus lourder dans cette défaite.

Emmanuel Neretse

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana ishimutwa rya Bwana Aloys HARERIMANA

$
0
0

Ku wa gatandatu taliki ya 01 Mata 2017, Bwana Aloys HARERIMANA, umuyoboke w’ishyaka PDP-Imanzi, yashimuswe n’abantu bambaye sivili, bamusanze iwe mu rugo, mu mudugudu wa Rukukumbo, akagari ka Kabirizi, umurenge wa Rubavu, intara y’iburengerazuba ; bamutwara mu modoka ya « pick-up » y’umweru, ifite numero ya pulaki RAC 456 R, itwawe n’umusirikare. Iyo modoka yerekeje mu mujyi wa Rubavu.

Ishyaka PDP-Imanzi riramagana rikomeje iri ishimutwa rya Bwana Aloys HARERIMANA, wari umaze iminsi ahamagarwa kuri telefoni ye igendanwa n’abantu atazi bamusaba kutongera kuvugana kuri telefoni na Bwana KAYUMBA Jean Marie Vianney, Visi-Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-Imanzi.

Rirasaba inzego z’umutekano za Leta y’u Rwanda gushakisha Bwana Aloys HARERIMANA, kumucungira umutekano no kumusubiza iwe nta yandi mananiza, mu gihe yaba afite ibyo akurikiranyweho, agashyikirizwa ubutabera binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko. Rirasaba kandi imiryango mpuzamahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’itangazamakuru gukurikirana iki kibazo kugeza igihe Bwana Aloys HARERIMANA abonekeye.

Ishyaka PDP-IMANZI ririzeza Abanyarwanda ko ritazacibwa intege n’urugomo rukomeje kugirirwa abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kandi ko rizakomeza guharanira ibiganiro bisesuye kandi bidaheza hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose ku bibazo by’urudaca byabibasiye uko ingoma zagiye zisimburana mu Rwanda.

Harakabaho Demokarasi, Leta yubahiriza amategeko, ubwisanzure no kwishyira ukizana kwa buri wese mu Rwanda.

Bikorewe i Kigali ku wa 01 Mata 2017

KAYUMBA Jean-Marie Vianney

Visi-Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-Imanzi (sé)

Umuti w’ibibazo by’u Rwanda uko byahanuwe n’abakurambere: Ambasaderi JMV Ndagijimana

Urupfu rwa Bernard Rwasibo ruravugisha benshi!

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Mata 2017, benshi muri twe twari tuzi Bernard Rwasibo twakubiswe n’inkuba twumvise inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe, hari abaketse ko ari ukubeshya kuko wari umunsi wo kubeshya ariko hatangiye kugaragara amafoto y’umurambo we kuri whatsapp bityo abashidikanyaga turushaho kugwa mu kababaro!

Icyababaje benshi kurushaho ni uko hari abantu benshi batafashe umwanya wo kumenya ibyabaye bagashaka gukoresha uru rupfu mu marangamutima rimwe na rimwe arimo na politiki mu gihe tuzi twese ko nyakwigendera bitari ibintu bye!

Nyakwigendera Bernard yitabye Imana ari kumwe na bagenzi be

Umuryango we washyize ubutumwa ku rubuga go fund me ababyifuza bakaba bakoresha urwo rubuga mu kugira icyo batanga mu gufasha umuryango wagize ibyago.

Ubwo butumwa buragira buti:

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya mbere zukwa kane 2017, umuryango wa Rwasibo ubabajwe no kubamenyesha ko umuhungu wabo bakundaga bose Rwasibo Bernard yitaby’Imana bibatunguye i Kigali.

Bernard kubamuzi kuva mumashuri mato, mubuzima bwe bugufi yabanye n’abantu bose, yitanga kandi yarangwaga nurugwiro no kwicisha bugufi.

Twe incuti zumuryango, turabiyambaje kugirango dushire hamwe dufashe umuryango muribi bihe bitoroshye.

Mwizina rya Jean Bosco Rwasibo, tubaye tubashimiye kutuba hafi.

Imana ibahe imigisha.

JMV. Rutagarama

Nyuma y’urupfu rwa Bernard habonetse ubuhamya bw’uwabonye uko byagenze mushobora kwiyumvira hano hasi:

N’ubwo bwose hari ibibazo by’imanza hagati ya Bernard Rwasibo n’umuvandimwe we  Jean Bosco Rwasibo nta cyemeza habe na kimwe ko urupfu rwa Bernard rufite aho ruhiriye n’izo manza

Mushobora gusoma urubanza hagati ya Jean Bosco Rwasibo na Bernard Rwasibo hano hasi:

Urubanza hagati ya Bernard Rwasibo na Jean Bosco Rwasibo

Bernard Rwasibo yari atuye mu mujyi wa Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi asize abana 2, umukobwa w’imyaka 13 n’umuhungu w’imyaka 9.

Umuryango we watangaje ko azashyingurwa mu Rwanda ku matariki bazamenyesha mu minsi iri imbere.

Imana imuhe iruhuko ridashira! Ababanye nawe, abiganye nawe twese twababajwe n’urupfu rwe Imana imwakire mu bayo!

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Whatsapp: +260955670497

Kuki George Rwigamba yabeshye ngo nta masasu yarashwe muri Gereza ya Kimironko?


Imyigaragambyo ikaze muri Gereza ya Kimironko

Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni «camp de concentration»

$
0
0

Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 01 mata 2017, ni bwo gereza ya Kimironko yahiye, ibikoresho by’abagororwa bikongokera mo. Nyuma y’umunsi umwe gusa, ni bwo abanyururu bigaragambije, basaba inzego za gereza ko zabashumbusha ibikoresho byabo. Nyamara ntacyakozwe kuko ubuyobozi bwatumye gereza ishya, si bwo bwari no guhindukira ngo bunashumbushe ibyayihiriyemo.

Amateka ya gereza ya Kimironko

Mbere y’uko inkotanyi zifata ubutegetsi, muri 1994, iki kigo cyiswe gereza, cyari icya Onatracom. Kubera ubwinshi bw’abantu abasirikare b’inkotanyi basakumaga ku misozi hose yo mu nkengero z’umugi wa Kigali no mu makomini yegeranye na Kigali, ubwinshi bwabo bwaburiwe umwanya, zibatsindagira muri icyo kigo cya Onatracom, cyaparikwaga mo amabisi, nyuma yo kuvana no kujyana abakozi ku kazi. Leta yagombaga kubona aho ishyira abo bantu, yapfuye kubarundamo gusa, nta byangombwa biteganywa mu magereza y’u Rwanda, birimo. Ni ukuvuga amazi, ibitanda, aho batekera, aho bituma, aho bogera, n’ibindi bikoresho bya ngombwa bisabwa mu magereza yose yari asanzwe mu gihugu.

Mu rwego rwo kugoboka abo bantu, bari bacucitse nk’ibishyimbo, Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR), wihutiye kuzana amahema muri icyo kigo, kugirango abanyururu babone aho bikinga izuba ryamenaga imbwa agahanga muri uko kwezi kwa karindwi. Uyu muryango wahise unamena mo ibiribwa : ibishyimbo, ibigori n’amavuta, ariko abafungwa babura amazi yo kubitekesha n’aho babitekera, kubera ko ubuyobozi bwa gereza bwahise bufunga amazi mu ma robinets yose. Kugirango aho bitekerwa haboneke, byafashe byibura ukwezi abanyururu benshi bapfira muri icyo kigo, kubera ko baburaga amazi yo gutekesha n’aho batekera ibyo CICR yari imaze igihe ibagemuriye.

Ku wa 13 gicurasi 1997, ubwo numero 50 y’ikinyamakuru nayoboraga yanyongerwaga mu icapiro ry’igihugu (Imprimerie nationale), procureur Emmanuel Rukangira, yankatiye urwo gupfa, ansangisha abandi muri iyo «camp de concentration». Ubuzima nasanze butangiye kugaruka kuko CICR yari yasabye ubuyobozi bwa gereza ko amazi bayafungura, ari na bwo ama robinets yatangiye kuboneka mo amazi, ariko mu gihe gito n’ubundi ubuyobozi bwa gereza burongera burayafunga. Kugirango babone ayo gutekesha ibyo bigori n’ibishyimbo, abanyururu bajyaga kuvoma amazi hanze ya gereza, ariko n’ubundi ayo bazanaga akababana iyanga.

Umugambi wari uwo kubica

Gereza ya Kimironko ubundi yari igenewe abaturage basanzwe b’abahinzi, baturukaga mu makoni yo muri Kigali ngali, arimo Gikomero n’ayegereye inkengero z’iyo komini. Abenshi mu bari bafungiwemo nta madosiye bagiraga. Abasirikari cyangwa abantu ku giti cyabo, bazaga bashoreye imfungwa, bakajugunya muri gereza, bityo bityo. Uwitwa Rutabagirwa, wari burugumesitiri wa komini Gikomero, buri munsi ntiyaburaga nka babiri aheka ku ipikipiki ye, akajugunya muri gereza. Buri gihe ku mugoroba, ntihaburaga na none imfungwa zirigiswa n’abacungagereza, bakajya kuzicira inyuma y’ikigo.

Ibi byaje guhinduka aho CICR isabiye uwari umuyobozi wa gereza (Gatare James) kumuha umubare w’abafungiye muri iyo «camp de concentration», ndetse n’amadosiye yabo akamenyekana. Iri barura ryaje guteza ingorane zikomeye, ndetse bigera kuri minisitiri w’ubutabera w’icyo gihe (Faustin Nteziryayo), na Nkubito Alphonse wa Cladho, bananiwe gukemura icyo kibazo, kuko mu by’ukuri na bo nta bushobozi bari bafite bwo kugikemura.

CICR ibonye ko ibibazo bibaye politiki, aho kuba ikibazo cy’imfungwa zakoze ibyaha, yakoze akazi kayo ko kwinjira muri gereza ku ngufu, no gushyiraho itsinda ry’ababara abo bantu, cyane cyane ko bamwe banyerezwaga ninjoro, bakicirwa inyuma ya gereza. Umwicanyi mukuru wabo yari uwitwa Surveillant-chef Kavunangoma n’uwari umwungirije witwaga Damaseni.

Kugirango CICR imenye abantu banyerezwaga, bakajya kwicirwa inyuma ya gereza, yitabazaga abanyururu bamwe na bamwe, batangaga amakuru mu ibanga. Muri abo, mvuze ko nari mbarimo, ntawanyomoza. Iri banga ryaje kumenyekana, ubwo nyuma y’umwaka umwe gusa, ubuyobozi bwakoresheje imyigaragambyo ngo yo gusaka imbunda muri iyo gereza, ariko bugamije mu by’ukuri gufunga no gukubita abo bakekaga ko batanga amakuru mu bazungu bo muri CICR. Abitwa Dominiko Makeli na Amiel Nkuliza, bafashwe mu b’ikubitiro, bakubitwa nk’iz’akabwana. Urupfu barukijijwe n’abanyururu, bongoreye abagore babo, ubwo bari babagemuriye, ko Amiel na Makeli bapfiriye muri gereza, bazize inkoni.

Umugore wa Makeli n’uwa Amiel, bahise birukira mu muryango wa Nations-Unies urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wakoreraga hariya muri Lycée ya Kigali, gutabaza. Abakozi bawo bazindukiye kuri gereza, basaba Gatare James kwerekana aho iyo mirambo yombi iherereye. Uyu muyobozi wa gereza, yahise abwira abo bakozi ba Loni ko abo banyamakuru bombi batigeze bapfa. Nyamara abo bagabo bombi n’umugore umwe, banze kuva kuri gereza, batabonye iyo mirambo. Byaje kunanirana, bitabaza minisitiri Faustin Nteziryayo, n’umuyobozi w’amagereza (Nyirampabwa), basabye Gatare ko izo ntere zisohorwa mu kasho, kugirango zimurikirwe abo bazungu. Nguko uko twasohowe mu kasho turi imirambo. Nguko uko minisitiri Nteziryayo yahise asaba Nyirampabwa na Gatare ko ntawe uzongera no kudukoza urwara. Nguko uko Amiel na Makeli babaye ibitambo by’abashoboraga gukomeza kwicirwa inyuma ya «camp de concentration».

Ugushya kwa gereza ya Kimironko

Ugushya kwa gereza nkubona mo impamvu ebyiri: iya mbere ni uko kuva muri 94, iriya «camp de concentration» itigeze ikorerwa imirimo iteganywa mu bindi bigo by’amagereza, uko ari cumi na kimwe. Ubucucike bw’abantu bwakomeje kwiyongera, babyiganira muri ayo mahema yo ku Kimironko. Icya kabiri ni uko, uko ibihe byagiye byigira imbere, ubuyobozi bwa gereza bwagiye bworoshya ingoyi, ku buryo abagororwa bemererwaga kwinjiza itabi, bakanarinywera muri ayo mahema. Ugushya kwayo kukaba gushobora kuba kwaratewe n’iryo tabi ryanywerwaga muri ayo mahema, yari amaze igihe, adasimburwa.

Indi ntera yatewe mu magereza y’u Rwanda, yagombye no kwishimirwa, ni uko noneho abanyururu bari basigaye batinyuka kwigaragambya. Ni ukuvuga ko bamaze gutinyuka ubuyobozi, cyane cyane ko iyo harimo abafungiwe ubusa, bamaze imyaka bataburanishwa cyangwa ngo barekurwe, baba bararenze ubwoba bw’urupfu. Hari abo nasizemo barimo nka ingénieur Habyarimana, wari Comité central wa MRND mu mugi wa Kigali, waje gufungurwa n’urukiko kubera ko nta dosiye yagiraga, ariko aza gusubizwamo. Si uwo gusa kuko hari n’abandi benshi barimo nka Basile Nsabumugisha, wahoze ari perefe wa Ruhengeri, ubu wamereye mo isharankima, kandi nta dosiye agira. Abo ni abazwi, abatazwi bo murumva urwo bapfuye, nyuma y’imyaka irenga 20.

Ibi byose ni ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwa FPR, abo buticaga muri kiriya gihe, bwabaga bubibikiye muri za «camps de concentration» nk’iya Kimironko na Ririma, kugirango bujye bubica buhoro buhoro. Uwo Imana itarakuraho amaboko, nguko uko yagiye arusimbuka.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Ibihe turimo : Abatumva ni abatagira amatwi ; u Rwanda ruritegura intambara n’Uburundi

$
0
0

Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rugize ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse génocide (Association des étudiants-rescapés du génocide-AERG), General Mubaraka Muganga yahamagariye uru rubyiruko kwitegura kurwana intambara u Rwanda rwitegura gushoza mu gihugu cy’Uburundi.

Iki kiganiro cy’uyu musirikare mukuru w’inkotanyi, cyumvikana mo amagambo ajimije, nyamara anakarishye, ku buryo udashaka kuyumva, ngo anayasesengure, ari utagira ubwenge cyangwa amatwi yo kumva. Ukudakora «analyse du discours» nk’iyi ya Gen Mubaraka, ngo inamaganirwe kure, ntaho bitaniye na wa muco  wa «ntibindeba», watwokamye. Nyamara iyi «ntibindeba» ni yo yatumye u Rwanda rugwa mu kaga, kuva rwagabizwa ibisumizi by’inkotanyi, kuva muri nyakanga 1994.

Abanyapolitiki n’abasirikare b’ingoma yabanjirije iyingiyi – y’abasazi -, barihandagazaga, bakavuga amanjwe yose imbere ya rubanda, ibyo mu rwego rwo kubaka ingoma yabakamiraga kugirango hatazagira uyihungabanya. Uku gushyigikira ingoma mu mafuti, mu bugoryi no mu bugome, ni  byo byayiviriye mo amahano yaje kuvukamo  génocide yo mu 1994.

Ibikuke by’abasazi, byasimbuye ingoma ya MRND-CDR, aho kurebera ku mateka mabi bivuga ko byirukanye mu gihugu, ahubwo bimaze imyaka irenga makumyabiri, biyatiza umurindi.  Ibi bigaragarira mu ma disikuru bigeza kuri rubanda, byibeshya ko ari ayo kurwubaka, nyamara ari ayo kurutanya no kurukururira ibyago n’intambara, zigamije kurumarisha.

Disikuru «gashozantambara» ya Gen Mubaraka Muganga

Ijambo rya Mubaraka Muganga, mukurikira mu nsi y’iyi nyandiko, rirahamagarira nta shiti urubyiruko kwijandika mu ntambara ubutegetsi bw’u Rwanda bwiteguye gushoza mu Burundi. Uretse no guhamagarira abo basore kujya gushirira ku rugamba, Mubaraka Muganga aranabatoza kwitandukanya na bagenzi babo, aho atangira agira, ati: «Umusirikare w’u Rwanda atakaje ubuzima, arengera AERG/GAERG, nta gihombo. Muri impamvu yacu yo kubaho». Aya magambo arakomeye, cyane cyane ko yabwirwaga abana b’abatutsi gusa, barokotse génocide y’abahutu. Ni nko kubabwira, ati «intambara turwana ni izo kubarengera kugirango abahutu batazongera kubamara».

Nk’uko ishyirahamwe Ibuka nta muhutu n’umwe uririmo, cyangwa wigeze uriyobora, sinemeza ko no muri AERG hari abanyeshuri bo mu bwoko bw’abahutu, bayirimo. Haramutse hari abayirimo, baba ari abiyitirira ubwoko, nk’uko ingoma zose zo mu Rwanda zakunze kubonekamo abihutura n’abitutsura.  Byumvikane neza ko iri jambo rya Gen Mubaraka, abanyeshuri bitutsuye, ritabagenewe. Iyo riza kubagenerwa, uyu mu generali – nemeza ko atari injiji, nk’izindi nyinshi zigize ingabo arimo – yari kuvuga ati «ni mwebwe «mwese» tubereyeho» , aho kuvuga ngo «Muri impamvu «yacu» yo kubaho». Iyi «yacu» ni ijambo rikomeye, riheza inguni, rishingiye ku ivangura mu rubyiruko rw’abanyarwanda, rugizwe n’abahutu n’abatutsi. Iby’abatwa byo ni ibindi.

Nibutse ko ubutegetsi bwo mu Rwanda rw’inkotanyi bugizwe n’ingabo z’abatutsi gusa; aha ndavuga abasirikare bakuru, uko bakabaye. Aba ni bo bateye u Rwanda, bavuga ko baje kwirukana ubutegetsi bw’abahutu. Aba bamaze gushoza intambara no kwihorera ku bwoko ngo bwari bwarabahejeje i Shyanga, bahise banubaka amashyirahamwe yo kubarengera ubwabo bonyine, abanyarwanda baturuka mu bundi bwoko, baba ibicibwa batyo; bitwa abicanyi uko bakabaye. Nguko uko ubwo butegetsi bwashinze Ibuka igizwe n’abatutsi gusa, bushinga na AERG, igizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri, baturuka mu bwoko bw’abatutsi, gusa.

«U Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange…»

Aya magambo ya General Mubaraka hari abashobora kuyafata nk’aho yoroshye; nk’aho ari urwenya. Ntawe uyobewe ko u Rwanda ruri mu bihugu bya nyuma bikennye ku isi. Kuba ubutegetsi bw’i Kigali butinyuka kuvugira ku karubanda ko noneho u Rwanda ruhindutse igihugu cy’igihangange ku isi, ntawe ukwiye gufata aya magambo nk’aho asekeje. Ni amagambo afite aho ashingiye, afite n’aho yaturutse. Mwibuke ko minisitiri w’intebe wa Israyeli, Benyamin Netanyahu, aherutse mu ruzindu mu Rwanda. Aho ahaviriye, u Rwanda rwashyize mu bikorwa umushinga wo kuhubaka isinagogi, nka ya yindi y’abayahudi. Bivuze ko génocide nyarwanda ubu igenda ifata indi ntera. Mu gihe kiri imbere ntimuzatangazwe n’uko génocide yari yariswe nyarwanda n’umuryango w’abibumbye, ikaza kwitwa iy’abatutsi n’ubutegetsi bwa Kagame, noneho izitwa génocide y’abayahudi bose, n’abatutsi barimo.

Kugirango mwumve uburemere n’inkomoko by’iri jambo rya Mubaraka Muganga, ndibutsa ko inyinshi mu ngabo za FPR zitoreza ibikorwa by’imirwano mu gihugu cya Israyeli. Israyeli kandi iri mu bihugu by’ibihangange, bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ntambara zo gutsemba abanyepalestina, aho bari hose ku isi. Iyi ntambara yiswe intambara ntagatifu, mwibuke ko imaze imyaka n’imyaniko yarabuze kirangira, kubera ko ari abanyamerika bayiri inyuma. Kuba rero Gen Mubaraka avuga ko u Rwanda noneho rubaye igihugu cy’igihangange ku isi, ni aho bituruka; ni Israyeli n’abanyamerika barimo kuruha ingufu zo gupanga izindi ntambara, zakunze kuvugwa mu karere k’ibiyaga bigari, intambara zo kurengera abo bita «les nélotiques». Aba ba mpatsibihugu bagambiriye kubaka mu karere kacu ibyo bise «empire hamite»; ni ukuvuga kwimakaza, kurengera ubwoko, no kumaraho abo mu bundi bwoko bita «les bantous» (Soma witonze document y’intwari Déogratias Mushayidi, n’igitabo cya Noheli Ndanyuzwe).

«Les nélotiques» ntihagire abumva ko ari abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi, gusa. Ni ibihugu byinshi, birimo Etiyopiya, Eritrea, agace gato ka Sudani, Somaliya, n’ibindi byiyitirira ubwo bwoko. Ngayo amarenga ya Gen Mubaraka, aho arimo kwita u Rwanda ko ubu ngo rwabaye igihugu cy’igihangange ku isi. Ngaho aho akura ririya jambo rikomeye, aho agira, ati: «Muri impamvu yacu yo kubaho».

«Murashomereye kubera akanya gato»

Ndasaba ko buri wese ukunda u Rwanda, yibaza gato kuri aya magambo y’uyu musirikare mukuru w’u Rwanda. Hari abakeka ko Gen Mubaraka ari we wibwirije kuyavuga. Ibi si byo. Yarayatumwe, yaranayatojwe, nk’uko yabyitangarije, agira, ati: «Umutoza wacu yadutoje neza, anaduhahira ku isoko, aduhitiramo udukoni twiza dusobanutse ; ubushomeri ni ubw’akanya gatoya, mugomba guhora mwiteguye».

Muri «tactique» ya gisirikare ku isi yose, ntabwo ari umusirikare uwo ari we wese ushoza urugamba, n’iyo yaba afite ipeti nk’irya General. Intambara zose zishozwa n’umugaba w’ikirenga. Mu Rwanda rw’ubu, umugaba wazo ni Pahulo Kagame. Byumvikane neza ko aya magambo Muganga yayatumwe na shebuja, General Paul Kagame, kugirango ayamuvugire, muri ariya marenga. Ikizayakurikira ni intambara y’akarere, cyane cyane ku gihugu cy’Uburundi, aho uyu mugenerali abyemeza, agira, ati :«Nta kigwari cyo mu Rwanda kibaho ; n’ikigwari kimwe kiba kiruta ba baturanyi nka cumi». None abaturanyi bavugwa hano ni ba nde? Udashaka kumva icyo iyi ntero n’inyikirizo bivuga, ni uko atagira amatwi yo kumva, no gutekereza aho ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke, bituganisha.

«Ariko nifuzaga ko hano habonetse ikiraka, nta n’izindi ngabo natwara»

Ubwo muri 1992 intambara hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR yari irimbanije, uwari minisitiri w’intebe, Dr Dismas Nsengiyaremye, kuri radiyo Rwanda, yagize, ati: «Mu Rwanda hari urubyiruko rurenze miliyoni; ruhagurukiye rimwe intambara u Rwanda rurwana n’inkotanyi, ntiyamara kabiri». Aha Nsengiyaremye yiyibagizaga ko urubyiruko rwose rw’u Rwanda rutigeze rwitoza kurwanisha imbunda. Bivuze ko iryo jambo rya Nsengiyaremye ryahamagariraga abasore kujya kurwana n’ingabo z’inkotanyi, zitoje igihe kirekire mu kwicisha udufuni n’izindi ntwaro zikomeye, mu gihe abo yahamagariraga kurwana na zo, batari bazi no kurashisha itopito !

Iyo Mubaraka Muganga atinyutse kuvuga ijambo nk’iri «Habonetse ikiraka, nta n’izindi ngabo natwara», azi neza ko abo basore abwira atari abasirikare bitoje kurwana, bivuze ko aba ahamagariye urubyiruko gushirira ku rugamba, urugamba rufitiye inyungu (gusa) abari ku ntebe y’ubutegetsi. Mu kuvuga aya magambo, Mubaraka ntaho ataniye n’abari bagize ubutegetsi bwa MRND-CDR, we na shebuja bakivuga ko ngo batoje interahamwe zo kumara abatutsi. Abwirwa benshi, akumva bene yo.

«Nta ntare iribwa n’imbwa»!

Aya magambo na yo utayumva, yariye intumva. Hari abayabonamo ko wenda imbwa n’intare bivugwa hano na Gen Mubaraka, ari za nyamaswa z’ishyamba, n’izo dusanzwe tuzi, dutunze mu mago yacu. Ndibutsa ko ikirangantego cya Leta ya FPR-Inkotanyi gikozwe n’imikaka y’intare. Intare ni umutware w’ishyamba; inkotanyi na zo ni inyeshyamba, kandi n’ubwo zimaranye ubutegetsi imyaka irenga 20, ubunyeshyamba bwazo ntaho bwagiye; ziracyagendera ku mategeko y’ishyamba (La loi de la jungle). Imbwa ivugwa hano, ni iyenda kurwana n’intare mu minsi iri imbere. Si ngombwa nsubiremo abo Mubaraka arimo kwita imbwa, muri iki gihe. Cyeretse niba mutazi gusoma, cyangwa mutarumvise neza «discours» y’uyu musirikare mukuru, umwe mu batoni ba Gen Paul Kagame.

«Na mwe muri «part of the army»!

Mbere y’uko asoza iri jambo nita gashozantambara, Gen Mubaraka Muganga yongeye kumvisha aba banyeshuri ko na bo ari abasirikare; ko bagomba kwitegura gufasha ingabo z’u Rwanda mu ntambara zirimo gutegura. Ati: «Kugirango n’iyo ntambara dushobore kuyitegura, nyuma ya «army week», abo twitezeho umusada ni mwebwe; muzaba aba mbere kuba muturi hafi. Na mwe muri «part of the army» (Ndlr: na mwe muri mu bagize ingabo (zacu).

Aya magambo ya Gen Mubaraka anyibutsa aya Dr Jean Kambanda, yavugiye muri kamena 1994, imbere y’imbaga y’urubyiruko rwo muri komini Nyakabanda, ubwo yagiraga, ati: «Ngiyi imbunda; inkotanyi nikurasa, na we uhagarare uyirase; inkotanyi ntizibarusha ibigango». Abo Yohani Kambanda yabwiraga icyo gihe, ni na bo Gen Mubaraka arimo kubwira uyu munsi. Aba bayobozi bombi, bataniye hehe? Ntaho bataniye, ahubwo bahuriye kuri ya mateka, atagira icyo atwigisha.

Urubyiruko Kambanda yabwiraga icyo gihe ni rwo rwaje kwijandika mu bwicanyi, rutazi icyo rurimo kwicira inzirakarengane z’abatutsi. Uwarushishikarizaga kwica, ubu akingiwe ikibaba n’inkiko mpuzamahanga. Abo yashishikarizaga kwica, abenshi muri bo barimo guhira (gushya) mu magereza yo mu Rwanda, aho n’ubundi bari basanzwe batunzwe n’amamininwa y’ibigori. Abandi barabundabunda mu Burayi na Amerika, aho bamwe bihinduye mo abanyepolitiki, kugirango amashyaka barimo azajye abakingira ikibaba. None abo Mubaraka Muganga arimo gutoza kwica muri iki gihe, baba ari bo bakandida b’ubutaha muri aya magereza, ubu aruta ubwinshi ibikorwa by’amajyambere: ibitaro n’amashuri? Igisubizo cy’iki kibazo, si icyanjye; ni icyanyu.

U Rwanda rwaragowe; rukwiye igangahurwa!

Kuva namenya ubwenge, sinigeze ntuza mu mutima wanjye. Sinzi niba narabiterwaga n’ibyo nagiye nitegereza, bikampahamura. Mu butegetsi bwa MRND-CDR – namenye bihagije -, nakunze gutangazwa n’ukuntu bwari bushingiye k’ugutonesha abaturukaga mu karere k’amajyaruguru, perezida Habyarimana yaturukaga mo. Nakunze kwibaza impamvu abo  «bakiga» ari bo bigaga bonyine, ari na bo bonyine bari biganje mu bigo bya Leta, no muri za minisiteri. Mu y’Ububanyi n’amahanga, nabaye mo imyaka itanu yose, narabirebaga ngafatwa n’ihahamuka.

Ubwo twari mu mishyikirano ya Arusha, tuganira n’abo «bavandimwe» bafite ubutegetsi muri iyi minsi, nababonaga mo imfura z’i Rwanda, zishobora kugangahura u Rwanda, rwari mu mayira abiri. Izo «mfura», ubu zabaye «imfunya», ni zo z’ubungubu, zirimo gutobanga u Rwanda n’abanyarwanda, kurusha abo zaganiraga na zo, icyo gihe.

Iyo nshyize ku munzani iri hahamuka ryose, numva nahitamo gusaba rubanda, urubyiruko rwose, kwanga urunuka ubutegetsi n’abategetsi babashora mu ntambara z’urudaca, ingaruka ikaba ari bo zibasira.

Mpita na none nifuza gusaba abarwanira ubutegetsi mu Rwanda, guha ituze abanyarwanda bo mu bwoko bwose, urubyiruko muri rusange, kuko barwitwaza kugirango bagere ku nyungu zabo, inyungu zo gufata ubutegetsi, ubu butegetsi akaba ari yo nzira y’ubusamo yo kwikungahaza mu by’isi.

Ni nde muri uru rubyiruko utabona ko, ubwo inkotanyi zarushoraga mu mirwano, ntacyo zarumariye? Ni nde utabona ko urubyiruko Jean Kambanda yahamagariraga kwica, ari rwo rwabigizemo ingaruka, Kambanda yigaramiye?

Ubutegetsi buraryoha ni byo, no kuburinda ni «muhimu», ariko nta mpamvu yo kwitwaza abo butareba kugirango bashirire mu ntabara zo kubufata, no kubugumaho. «A bon entendeur, salut»!

Ijambo rya General Mubaraka Muganga, ribahe indorerwamo yo kwireberamo, kugirango mumenye igikwiye; icyiza n’ikibi.

Amiel Nkuliza, Sweden.

“Uguhima Atiretse Agira Ati: Ngwino Turwane”

$
0
0

Mbanze nshimire umuvandimwe Amiel Nkuliza isesengura ryimbitse yakoze ku ijambo rya Jenerali Mubarakh Muganga. Ibihe turimo wa mugani ntibisanzwe!

Icyampa abantu tukajya tumenya kuzirikana mu gihe ari ngombwa! Nta giteye ukubabara kurusha ukuntu usanga twivuruguta mu makosa amwe mu bihe binyurenye mu buzima bwacu bwose tukananirwa kwigira ku mateka kabone n’ubwo ayo mateka yaba ari aya hafi cyane.

Mwibuke ukuntu abanyarwanda bagiye bavuga amagambo akarishye akangurira imbaga “gukora” , “kwiyangira”.. n’ibindi byafashwe nko kubakangurira ubwicanyi banenzwe cyane nyuma ya 1994. Ndetse abenshi bakaba bakibazwa n’ubutabera cyangwa bafuniye amagambo bavuze icyo gihe.

Ese abavuga amagambo nkariya muri iki gihe cyangwa ayarengeje ubukana baba bibuka neza ko, abayavugaga kiriya gihe batari bazi ko ibihe bizahinduka? Nyamara byarabaye! Iki nicyo kibazo tugira! Iyo umuntu afite amahoro mu gihe runaka yirengagiza ko hari abandi batayafite, kandi ko nawe nta masezerano yo kudahemukirana yasinyanye n’iminsi.

Siniriwe ndondora abakurikiranyweho amagambo yo guhamagarira imbaga kumarana nk’ibi tubona ariko ndagirango nibutse amwe mu magambo dusanga mu gitabo abakirisitu bemera avuga ku rurimi kugirango bimfashe kuvuga ingingo nshaka kugeraho. Dore uko Mutagatifu pahulo avuga ububi bw’ururimi:

Ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye.

Ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica.

Kandi koko ururimi ni umuriro.

Yemwe, ni ububi bungana n’isi!

Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose,
Rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.

Ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana

Niyo mpamvu umuvandimwe Mubarakh yacitswe agatukana akita abaturanyi ibigwari, akabagereranya n’imbwa. Niyo mpamvu adatinya gutobora ngo avuge ukuri ati: “kugirango n’iyo ntambara dushobore kunayitegura”…. Sinzi niba abo yabwiraga bazirikana ijambo ‘Intambara’ cyo bivuga!

Nyamara naho u Rwanda rwaba igihangange rute, abantu bakwiriye kuzirikana ko intambara isenya, itubaka. Ntanuwarukwiriye kwirata avuga ko ashaka ikiraka cyo kurwana kuko “Uguhima Atiretse Agira Ati: Ngwino Turwane” kandi intambara abantu barayitangira ariko ntawe ubasha kumenya aho yerekeza kuko uku abantu bayibwiraga bijya bihindura icyerekezo. Ushobora gusanga abashaka ikiraka cyo kurwana birangiye babonye icyo guhunga cyangwa ntibayihonoke nyamara amahoro no kubana neza byashobokaga.

Uru rubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye gushishoza rukima amatwi abashaka gukoresha amaraso yarwo ashyushye mu bikorwa by’ubuhemu bwo kwicana no kurinda inyungu z’agatsiko.

Umwana w’umututsi wavutse muri 1994 ubu fite imyaka 23. Uwo niwe muntu muto ushoboka wakwitwa uwacitse ku icumu rya genocide. Tubaze ko uwo mwana yatangiye amashuri afite imyaka 5 nkuko bisanzwe, bivuze ko yaba amaze imyaka 2 arangije muri kaminuza dufatiye ku rugero rw’imyaka 4 muri kaminuza. Cyangwa se tuvuge ko kubera impamvu zitandukanye aribwo arangije kaminuza. Bivuze ko nta muntu mu Rwanda wakagombye kwitwa uwacitse ku icumu ari munsi y’imyaka 23. Nyamara dusanga abana b’imyaka 12 bajya muri secondaire, kugeza mu binjira ubu muri kaminuza aribo bigishwa ariya magambo haba mu ngando cyangwa mu mashyirahamwe y’itwa ayabacitse ku icumu. Harya koko ubu uwigisha ingengabitekerezo ya jenoside kurusha ubutegetsi buri mu Rwanda n’inde?

Aba bana mutoza gukurana urwango mubabwira ngo bacitse ku icumu, icumu ryabaye nyuma ya 1994 muba mushaka kuvuga ni irihe? Harya Tingi-Tingi na Ngara babwiye abana babo ayo baboneye mu nkambi murengaho mukabyita ingengabitekerezo ya jenoside?

Banyarwanda ko amacakubiri ntacyo amaze mwaciye bugufi mugasabana imbabazi mukareka guhembera inzangano ko ibyo muhembera mutazamenya iyo byabaganishije?- Ndongera nti: “Uguhima Atiretse Agira ati: Ngwino Turwane”

Nyagasaza Siliveri

Generali Juvenal Habyarimana, imyaka 23 irashize.

$
0
0

Imyaka 23 irashize usize u Rwanda,u Rwanda utahwemye gushakira amahoro, ubumwe bwa abana barwo.

U Rwanda utahwemye gushakira amajyambere asangiwe n’abanyarwanda b’amoko yose, warusize utaruhunze, umwanzi yakwivuganye uvuye gushakira u Rwanda amahoro.

Ubwo abanyarwanda twari dutegereje ko wagiye kuduhahira amahoro,ariko umwanzi ntiyatumye ko ugeza ihaho waruzanye kubanyarwanda.

Uyumunsi turakwibuka, twibuka abo mwarikumwe ndetse n abanyatwanda bose bazize urugomo.

Generali, uribuka ko hari abajyaga bavuga ko umunsi wapfuye impundu zizavuga. Imyaka 23 irashize utabarutse, impundu ziheruka mu Rwanda ugihari mubyeyi.

Ntamubyeyi ukibyara ngo impundu zivuge, kubera kwikanga ko umwanzi yamenya ko yibarutse hungu akajyanwa ku rugamba mu ntambara z’urudaca z’agatsiko kayobowe n’umugome wa kwivuganye Paul Kagame, abandi bibaza uko ibi bondo bizabaho muri nzaramba.

Generali, imiborogo niyose kubanyarwanda,abahutu ,abatwa n abatutsi nubwo abakwivuga ari agatsiko ka abatutsi kaje kabeshya abanyarwanda ko kaje kubacungura, ariko kugeza ubu abatutsi baricwa, bagafungwa, bagahunga bakamburwa ibyabo, bakanasenyerwa.

Assinapol Rwigara bamwishe urwagashinyaguro barangije baranamusenyera.

Karegeya Patrick bamwishe bamunigishije ikiziriko, Kayumba Nyamwasa bashatse kumwica incuro zitari nke, Rujugiro baramwangaje ubu ntiyakandagiza ikirenge i Kigali, imitungo ye barayimwambuye, Rudasingwa na mwene nyina Gahima ni impunzi zihigwa bukware abo ni abo mbashije kwandika, ariko umubare w’abishwe bangajwe bakamburwa utwabo ntubarika.

Abahutu sinirirwa mbivuga kuko ntaho nabihera, gusa babandi binda nini bagiye gufatanya n’umwanzi, ubu barangajwe basaziye ishyanga abandi barishwe.

Ntampundu zavuze nk’uko bamwe birirwaga babivuga, havuze imiborogo kandi na n’ubu imiborogo iracyari yose.

Mubyeyi, Ubu inzara yitwa Nzaramba iraganje mu Rwanda, abaturage barasuhutse kubera inzara, ikirushaho kuba kibi nuko ntaho gusuhukira bafite kubera agatsiko kafashe igihugu kabanishije abanyarwanda nabi n’ibihugu by’abaturanyi kubera intambara gateza mu gihugu cya Kongo, nta Munyarwanda ukandagira muri cyo gihugu, intambara umunyagitugu Kagame yateje i Burundi nta munyarwanda uhatarabukira, muri Tanzania ni uko. Ubu U Rwanda rwahindutse gereza ifungiyemo inzira karengane.

Generali, ibikorwa by’amajaymbere wahoraga ugeza ku baturage, ubu byagizwe impfabusa n’agatsiko ka kwivuganye, gusa mu mitima ya rubanda biracyari ingira akamaro.

Umuganda wakoranaga n’abaturage wizihiwe, ugasabana nabo, Agatsiko karawiyitiriye ariko kandi bikananira kwisanzura mu baturage nk’uko wabikoraga uhinga, ukora ibikorwa rusange n’abaturage, abaturage baragukumbuye, bakumbuye ibihe byiza wagiranye nabo, ubasekera ubikuye ku mutima, bagutura ikibazo ukagishakira umuti.

Ubu nta muturage ukivuga, ngo nta ntore itaka ipfa icecetse ako ni agashya agatsiko kazanye, mu gihe wegeraga abaturage bakakugezaho ibibazo byabo, agatsiko kegera abaturage kababwirako kagiye kujya kabarasa ku manywa y ihangu.

Ni byinshi navuga, ariko kandi byinshi urabireba. Gusa ibi byose byatumye rubanda rurushaho kugukunda, no gukunda ibyiza wabagejejeho mu myaka wabanye nabo.

Komeza uruhukire mu mahoro. N’ubwo umwanzi yadukwije imishwaro, akaba aduhiga bukware, ntabwo twacitse intege. Turikisuganya. Muminsi itarambiranye impundu zizongera zivuge mu moko yose nk’uko byahoze mbere twongere tunywere ku muheha umwe, ubutabera buzakora, abakoze urugomo, bakwivugana babiryozwe.

Komeza udusabire twe abana wasize usabire n’u Rwanda. Turagukumbuye kandi turagukunda, Generali.

RIP, General.

Jeanne Mukamurenzi.

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>