Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10381 articles
Browse latest View live

Hashize amezi atatu atsinzwe ariko ngo kuri Mpayimana icyizere ni cyose


Na n’ubu inzara irakibasiye bamwe mu banyarwanda. Kuki nta ngamba nyazo ubutegetsi bufata?

Leta y’u Rwanda ikomeje gushotora igihugu cya Uganda

UMUZABIBU WA RWIGARA

$
0
0

Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Kagame, ngarutse kukugaya !
Umutima ukomeje kuremererwa
No gututumbamo intimba,
Iyo ndeba umubyeyi
N’umwana yabyaye
Warabambitse amaroza,
Ubagaraguza agati,
Ukaba ubica urubozo,
Warabanje kubicira !

Uyu Diyani Rwigara
Umaze iminsi utoteza
Wamutangiye mu Nteko,
Umushumuriza Abajepe
N’abaporisi bitwaje urwego,
Igipangu barapanda,
Ibisenge barasenya,
Imitungo barasahura,
Bagira imbohe bene urugo !

Umubyeyi umubyara
Ntiwamutinya ari mukuru:
Umugongo baravunagura,
Akaboko baracocagura,
Umurindisha insoresore,
Kumuha akabanga birakajya !

Ariko akamuga karuta agaturo;
Turashimira Imana
Yamuciriye akanzu;
Tunyuzamo tukamuca iryera
Azanywe imbere ya Pilato,
Mu nkiko z’umurimbo
Zahindutse inyundo
Yo guhonda Umunyarwanda
Udakunzwe n’iyi ngoma !

Washatse kubivugana,
Imana basenga irabakwima,
No mu maboko y’ababisha
Ibasesekazaho imigisha,
Kuko ari Imana y’ukuri !

Ubajugunya mu buroko,
Ngo bazaborereyo,
Maze Rwigara wishe
Azabure abamuzungura,
Imitungo ye utware !

Kagame ko ukabije ubugome !
Iryo rari ry’ibintu se
Rizakumara intimba,
Rikubakemo ubumuntu ?

Utarica Rwigara,
Wamuhuguje ibibanza;
Imyanzuro y’inkiko
Igutegeka kubimusubiza
N’ubu ntirubahirizwa !

Aho umariye kumwica,
Umusenyera igorofa;
Mu bushinyaguzi bwawe,
Utegeka abo yasize
Kuzishyura ababasenyeye;
Mbê ko ukabije ubutindi !

Umuzabibu wa Rwigara,
Bene wo bawukomeyeho,
Ntibawukwegurira ku neza,
None uwufashe ku ngufu !

Aho ayo menyo arya urw’undi,
Imana ntizayagukura mu kanwa,
Ikagusigira ibihàànga
Iguhora guhangana na yo
Uyitsembera urubyaro ?

Umuzabibu wa Rwigara,
Wawushyizeho uruzitiro,
Uwuragiza abafatanyabyaha bawe,
Ngo bawukurindire.
Igicuku cyamara kuniha,
Bakaza basesera,
Bakagutura imbuto z’umuzabibu
Basoromye rwihishwa.

Ahabu, ko uri umwami w’ikirumbo !
Ko mbona ukabije ubusambo,
Inda ikaba yarakurenze,
Aho umuzabibu wa Rwigara
Amaherezo ntuzaguhagama ?

Ubwo usahura iby’abandi,
Ugasarura aho utabibye,
Aho wowe n’umugore wawe
Ntimuzapfana ibisare,
Mwagwa mu mujyi
Imbwa zikabanywera amaraso;
Mwagwa ku gasi
Mukaribwa n’ibisiga,
Ntihasigare n’igikanka ?

Ko urya akaribwa n’akataribwa,
Ntushyire uturaso ku mubiri
Nk’urya yicariye umwobo,
Ugahora uri Mpwerazikamwa,
Kandi amashyo y’inka
Ajagata mu nzuri,
Mu nkuka za Muhazi !
Dore wanitse imbavu
Nk’umuturage usanzwe
Wazonzwe na Nzaramba !

Ko usambira byose nk’isuri,
Ugasahura twose nk’isiha,
Ugahunika mu muheno,
Amaherezo azaba ayahe ?

Waba se umunyabwenge bucye,
Ntukome agatima ku minsi
Iteka inzovu mu rwabya ?
Iyo mitungo wiîrârâmô,
Ukayihuguza bene yo,
Ngo urazigamira urubyaro,
Uzi ko ingoma yawe nihirima,
Ibyo wibye bizagaruzwa,
Bigasubizwa bene byo ?

Ko umuryango wa Rwigara
Wiringira Uwiteka,
None Imana nibatabara,
Yazindukiye kubahorera,
Uzayihungira hehe ?

Bya bitwaro bya rutura
Watumije mu Bushinwa,
Bigashiriraho imisoro
Y’umuturage ushonje,
Bizahagarika umuyaga w’ishuheri
Uzaza kugushushubikanya
Waka nk’igishirira ?

Bya bikurankota
Biterera ku munigo
Uwo ubitungiye agatoki,
Bizagucungira umutekano
Imana nicugusa ibirunga,
Bikabòògera rimwe,
Nyiragongo ikakurukaho ?

Ni yihe ngabo izagukingira,
Icyoko cy’îhòòra nikireta,
Inkuba ikamanuka mu mirabyo
Ije kurwanira intungane,
Ikahuka muri ya miturirwa
Wanyanyagije muri Kigali
Nk’iminara y’ubwibone,
Ikayihindura umuyonga ?

Uti « mfite Furedi Ibingira
N’ingabo ze z’ibigango
Mu ngamba z’Inkeragutabara;
Yanyiciye Abepisikopi ndamushima,
Abapadiri na bo aradiha,
Kiriziya yose arayisibasiba,
N’Imana niza azayesa,
Ntizamenya ikiyikubise ! »

Ntukirirwe wihenda,
Wa mugani w’Abarundi,
Ngo wikubite ku gatuza,
Uti « ndi igitangaza,
Uwo ntishe ndafunga,
Uwo nanga nkakanyaga,
Uwo ntinya nkanyereza,
Nabaye gitinywa ! »

Uti « natoje ingabo zanjye
Mu migenge ya Gabiro;
Ubu ntunze utudege
N’ibibunda n’ibisasu,
N’urubyiruko rw’intore,
[Nda ndambara yandera ubwoba !]

Ibyo se Imana irabikangwa
Yararemye ijuru n’isi,
Izi umubare w’iminsi uzabaho,
Yarabaze umusatsi wawe ?

Ni iki gituma wizera
Ko kuri uwo munsi ugumye
Nyamvumba na Ruvusha
Muzaba mukivuga rumwe ?
None baâzahindura umuvuno,
Barambiwe kuba ruvumwa,
Mukavangura ingabo,
Hagati yawe n’igihugu,
Bagahitamo umuturage !

None se Muganga na Murokore
Bààraâmbîrwa kwica urubozo
No kujujubya Umunyarwanda,
Bagahinduka abarokore,
Bakirirwa mu masengero
Baririmba hoziyana,
Bahimbaza Uwiteka ?
None baâzâakììra agakiza,
Nk’abanyabyaha b’i Ninivi
Bakijijwe n’ijwi
Ry’umuhanuzi Yona ?

Aho ntuzasigara wenyine,
Abo twita inkoramaraso
Barahisemo kwisubiraho,
YESU yarabagiriye ubuntu,
Akabahurutura ku ifarasi,
Mu nzira ijya i Damasiko ?

Singucira urubanza,
Intungane si jyewe;
Ntuvunire ibiti mu matwi,
Niba ataratahwamo n’urupfu:
Wihinyuza Nyirigira,
Kuko nakora mu ntagara
N’amaguru atazagukiza !

Numvise ko uhora mu bapfumu,
Ngo ntacyo ukora utaraguje;
None dore imitsindo:
Subiza bene wo
Umuzabibu wa Rwigara;
Umupfakazi n’impfubyi yasize
Basohoke muri gereza,
Nta yandi mananiza;
Wibavutsa amagara,
Ngo ubone uko wiba amagana
Rwigara yaruhiye !

Ese umurage gacaca izasigira Abanyarwanda ni uwuhe ?

Akana Alice aremeza ko amaze ngo kuruka uburozi ISE yamuhaye!

“Namaze gutera ishoti” ishyirwaho ry’urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana

$
0
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko atazigera ategura itegeko rishyiraho urwego rushinzwe kurwanya iyicarubozo.

Uwizeyimana Evode yabirahiriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu minsi ishize.

Komisiyo yarimo yumva ibisobanuro bye ku mushinga w’itegeko rigena ibyaha b’ibihano. Evode yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego zitandukanye zigamije kurengera uburenganzira bwa muntu, gushyiraho urundi rwego ngo byaba ari ugushaka guhangira abantu akazi.

Yagize ati “Icyo kintu muzaba mureba nikigera muri komisiyo iwanyu aha ngaha. Dufite Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu. Iryo tegeko ryayo turarifite n’icyo kintu cyatunaniye kugishyiramo. Ntibadusobanurira icyo kintu kindi bashaka kurema twe turavuga ngo dufite Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ifite mu nshingano ibi n’ibi.

Harimo kuba bizatwara ingengo y’imari, kereka niba ari ‘job creation’ (kwihangira akazi). Nababwiye ko ntazigera mbiha umugisha n’iryo tegeko ntazaribazanira ririmo icyo kintu. N’abo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu babe babyumva hakiri kare, rwose.”

Imvano y’iki kibazo ni umunyamategeko wo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Ngabonziza Theophile, wari muri ibyo biganiro, wavuze ko hagakwiye gushyirwaho itegeko ryihariye ku cyaha cy’iyicarubozo na cyane ko hazajyaho urwego ruzaba rushyinzwe kugenzura ibyo byaha, aho ngo ruzajya rusura aho abafungwa bafungiye ndetse n’ahandi.

Yagaragaje ko hari amasezerano mpuzamahanga adahatirwa yo muri 2002 yo kurwanya iyicarubozo u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko urwo rwego rwajyaho, anasobanura ko imyiteguro yo kurushyiraho igenda neza.

Yagize ati “Amasezerano y’inyongera adahatirwa yo mu mwaka wa 2002 u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano bigomba gushyiraho urwego rugomba kugenzura iyubahirizwa ry’ayo masezerano kandi rufite n’ububasha bwo gusuzuma ahantu hose hafungiye abantu cyangwa ahandi aho ari ho hose hakekwa iyicarubozo. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu hanifujwe ko kubera urwo rwego ruzajyaho, ngira ngo gushyiraho urwo rwego bigeze ahantu hashimishije, ngira ngo itegeko rizaza aha ngaha muzabireba, ku bw’ibyo ngibyo, hanifuwe ko hajyaho itegeko ry’iyicarubozo ukwaryo…”

Minisitiri Evode yabaye nk’utera utwatsi iki cyifuzo avuga ko hari Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bikaba biri mu nshingano zabyo kureba ko bwubahirizwa, ashimangira ko niba hari aho inshingano zayo zitagera hazavugururwa itegeko riyishyiraho aho gushyiraho urwego rushya.

Yagize ati “Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu niba bashaka ko tuvugurura itegeko riyigenga tukagura manda yayo tuzabishyiramo ariko kuvuga ngo tugiye kurema ikindi kintu, icyo kintu bazana ni ikintu bavuga ngo kizaba gishinzwe ngo kureba ibikorwa by’iyicarubozo, ngo kureba ibikorwa ry’izimira ry’abantu […] Nonese musanzwe mukora iki? Niba ibyo bintu bitari mu nshingano zanyu nka komisiyo, ntabwo ari cyo natekereje kuganira uyu munsi ariko mu itegeko rihari narangije kubitera ishoti. Bazabinyuze ahandi. Ariko ikigaragara dushobora gufata itegeko tukagura manda ya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kuko ifite ishingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.”

Yatanze urugero rw’inzego za Leta zashyizweho hirindwa ko byazajya bitanga raporo zabyo z’ibikorwa muri za minisiteri, ahubwo zikabitanga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu no mu Nteko Ishinga Amategeko. Ngo byari bigamije kwirinda ko ba minisitiri bazajya bivanga mu mikorere yabyo.

Uretse Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Minisitiri Evode yatanze izindi ngero nka Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Urwego rushyizwe kureba iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside n’ibindi.

Mu minsi ishize itsinda ry’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu zaje mu Rwanda zigamije kugenzura ibikorwa by’iyicarubozo rikunze kuvugwa. Gusa iki gikorwa nticyageze ku musozo kuko izo mpuguke zahise zisubirira i Geneve mu Busuwisi, ziza gutangaza ko Leta y’u Rwanda yabashyizeho amananiza yo kugera ahafungirwa abantu ndetse no kuba nta bwisanzure zari zifite mu kuganiriza abatangabuhamya.

Bidateye kabiri Guverinoma yahise itangaza ko ibyo izo mpuguke zavuze atari byo, aho ngo yazifashije mu buryo bushoboka bwose.

Guhagarika uru ruzinduko kw’izi mpuguke byanaje nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isabye Guverinoma ko igomba kureba amasezerano yagiranye n’Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch.

Ni nyuma y’aho muri Nyakanga 2017, uyu muryango usohoye icyegeranyo kivuga ko mu Rwanda abajura bicwa.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu na yo yahise ikora ubushakashatsi, ivuga ko ibyo “HRW” yavuze ari ibinyoma kuko ngo hari abantu yavuze ko bishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kandi bakiriho.

Human Rights Watch yakunze gusohora raporo ishinja Leta y’u Rwanda kuniga ubwisanzure bwa politiki n’ubwitangazamakuru, ubushize yavuze ko igisirikari gikorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha kugira ngo babyemere banatange andi makuru akenewe.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko uyu muryango ukora raporo zidashingiye ku kuri, rugasaba abasoma raporo zabo kudatwarwa n’amarangamutima y’abazandika kuko ngo nta cyiza barwifuriza.

Source: izuba Rirashe

SIT IN NGO MUTAHE 05/12/2017


KOMISIYO UKURI RWANDA iributsa inshingano yo kurwanya icyakurura jenoside cyose no guhana abayigizemo uruhare bose.

$
0
0

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya jenoside no kuzirikana abayiguyemo bose, KOMISIYO UKURI RWANDA iboneyeho umwanya wo kwunamira abahitanywe n’ihonyabwoko no kwifatanya n’imiryango yabo ku isi yose. Muri ibi bihe bikomeye by’ubwironde bushingiye ku moko, ku nkomoko cyangwa ku madini, uyu munsi ugomba kutubera inkomanga yo guhangana bidasubirwaho n’irondabwoko, n’ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa ihezwa ry’undi kubera icyo aricyo. Ibyo byombi ni imungu ya nkongwa ihembera ingengabitekerezo ya jenoside.

KOMISIYO UKURI RWANDA iributsa ko za Leta n’ubutabera bifite inshingano yo guhashya icyatera jenoside no guhana abayigiramo uruhare. Iyo nshingano yarirengagijwe mu birebana n’u Rwanda ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwashinzwe gucira imanza abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyoko muntu n’iby’intambara ariko rwahagaze nta n’uwa kirazira ruciriye urubanza mu bahoze ari inyeshyamba za FPR Inkotanyi bari ku butegetsi ubu ngubu.
N’iyo mpamvu iperereza ryihariye ryacukumburaga ibyaha byakozwe na bamwe mu nyeshyamba za FPR Inkotanyi, rishyizweho n’umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko Madamu Carla Del Ponte, ryaburijwemo. Ku mugaragaro urwo rukiko rwabogamiye ku batsinze intambara. Dushyigikiye ikurikiranwa ry’abantu bose bagize uruhare muri jenoside, mu byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara kandi ntitwemera itoneshwa rya bamwe mu bicanyi hitwajwe uruhande babarurwagaho mu ntambara.

Ku birebana n’akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda, Raporo y’Umuryango w’Abibumbye bise « Mapping Report » ku marorerwa yakorewe muri Kongo hagati ya 1993 na 2003 yagaragaje ko hakozwe itsembabwoko ryibasiye ibihumbi magana by’Abahutu hagakorwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’iby’intambara byahitanye za miliyoni z’abantu.

Kubera inyungu zikomeye z’ibihugu by’ibihangange bishyigikiye ingoma iri ku butegetsi mu Rwanda nazo zivugwaho n’iyo Raporo byatumye abo ba mpatsibihugu kugeza magingo aya bakingira ikibaba abakoze ubwo bwicanyi ntibakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Umuryango w’Abibumbye wakoresheje iryo tohozwa ryavuyemo iyo raporo wararuciye urarumira. KOMISIYO UKURI RWANDA iragaya uko guceceka no gutambamira ubutabera hejuru y’amaraso yamenetse.

Bikorewe i Buruseli ku wa 9 Ukuboza 2017

Jonathan Musonera
Prezida wa Komite y’Ubuyobozi bwa
KOMISIYO UKURI RWANDA

 


The Rwanda Truth Commission is a not-for-profit, non-partisan, international organization dedicated to promote truth-telling and justice so that all Rwandans can heal and reconcile.

Olivier Karekezi yasobanuye imvo n’imvano ry’ifungwa rye

$
0
0

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier, kuri uyu wa mbere mu gitondo yasubukuye imirimo mu ikipe ye nk’uko RuhagoYacu yari yabitangaje, akaba yakiriwe neza n’abakinnyi, abayobozi n’abafana ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.

Uyu mutoza w’iyi kipe ya Rayon Sports yamaze iminsi 17 muri gereza, kuva yafungwa hakaba nta mpamvu yigeze itangarizwa abakunzi b’umupira w’amaguru.

Urukumbizi rwari rwinshi ku bakinnyi b'uyu mutozaUrukumbizi rwari rwinshi ku bakinnyi b’uyu mutoza

Olivier Karekezi yasanzwe ku itabaro ry’urupfu rwa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, atwarwa na Polisi, kuva icyo gihe (Tariki ya 15 Ugushyingo) kugeza afunguwe (tariki ya 02 Ukuboza) nta ruhande na rumwe yaba Polisi y’u Rwanda cyangwa umutoza Karekezi Olivier, rwigeze rutangaza impamvu nyakuri uyu mutoza yafunzwe iyi minsi yose.

“Ndashima Imana ko nongeye kugaruka mu kazi kanjye nkongera kubona abakinnyi banjye, ndishimye bikomeye.” Karekezi Olivier aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere nyuma y’imyitozo yo mu Nzove.

Karekezi yashinjwaga kugambanira ikipe y’igihugu

Uyu mutoza avuga ko ageze mu maboko y’abashinzwe umutekano mu Rwanda, bamushinje kugambanira ikipe y’igihugu, icyaha mu buzima bwe atigeze atekereza gukora.

“Nabwiwe ko nashatse kugambanira ikipe y’igihugu ku mukino wa Ethiopia. Nababwiye ko bidashoboka kuko nababwiye ko Rayon Sports yari ifitemo abakinnyi 8, kandi bose naboherereje ubutumwa mbere mbifuriza amahirwe masa, binongeye nkaba narandikiye umutoza wungirije Mashami ubutumwa nyuma y’umukino, mubwira ko nishimiye intsinzi bagize.”

Lomami wari wamusigariyeho yabanje kumuha raporo/Foto HardyLomami wari wamusigariyeho yabanje kumuha raporo/Foto Hardy

Karekezi yashinjwe n’umusore w’umurundi witwa Thierry

Karekezi ajya gufatwa n’inzego z’umutekano, ni amakuru bakesha umusore w’umurundi witwa Thierry werekanye ubutumwa bugufi yandikiranye na Karekezi amushinja ko yashakaga ko baroga ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

“Hari umusore witwa Thierry ni we wazanye ubutumwa bugufi avuga ko twandikiranye anshinja kuba naramuciyeho nshaka gutsindisha Amavubi.”

“Ibi ntabwo ari byo na gato, kuko mu butumwa bugufi twandikiranye harimo n’aho nanditse mu Kirundi, kandi njye sinzi ikirundi, byongeye kandi uyu ntabwo njye nziranye na we.”

“Yarebye ifoto yanjye yari kuri whatsapp ayikura kuri google, arangije aba ari yo akoresha yandikaho amazina yanjye ubundi afata telefoni 2 akajya yiyandikira ubutumwa akanisubiza.”

Yakomeje agira ati “Muri macye njye ntabwo nari nzi uyu musore, kuko mu mezi 4 hafi 5 maze inaha ntabwo nigeze mbonana na we n’inshuro n’imwe. Namubonye bwa mbere twicaranye ku meza ari ku nshinja ko naje kumureba ndi mu modoka ya benz y’umweru ngo twicara mu kabari ahantu, ngo nta muntu wigeze atwakira, ariko byose byari ibihimbano.”

Uyu mutoza yakrikiranye imyitozo y'abakinnyi be, ubona acyeye mu maso/Foto HardyUyu mutoza yakrikiranye imyitozo y’abakinnyi be, ubona acyeye mu maso/Foto Hardy

RuhagoYacu yamenye ko uyu Thierry yabaga i Kabuga, bikavugwa ko asanzwe ari inshuti ya Nzamwita Vincent De Gaulle, umutoza Mashami Vincent w’Amavubi ngo na bamwe mu bakinnyi b’Amavubi.

Abanyamakuru babajije Karekezi niba yararezwe na FERWAFA nk’uko bivugwa, Karekezi atangaza ko atazi niba ari Degaule cyangwa FERWAFA yamureze, icyo yabonye ari uko uyu musore ari we bahuye amushinja, atazi uwagejeje ikirego mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda

“Niba ari FERWAFA yatanze ikirego, niba ari Thierry wagitanze simbizi, igikuru ni uko inzego z’umutekano zabikurikiranye kuri ubu nkaba ndi hanze.” Karekezi Olivier, nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere.

Karekezi avuga ko abakinnyi be batigeze baza kumushinja

Polisi y’igihugu yahamagaje Rutanga Eric na Yannick Mukunzi, bikavugwa ko bari bajyanywe gushinja Karekezi, ariko uyu mutoza yabihakanye avuga ko atari ko bimeze, kuko aba basore bari bagiye kubazwa na bo kuri iyi dosiye, ariko ntabyo kumushinja byarimo.

Abakinnyi batari mu ikipe y'igihugu bakaba batanarwaye ni bo bakoze imyitozo bonyineAbakinnyi batari mu ikipe y’igihugu bakaba batanarwaye ni bo bakoze imyitozo bonyine

Karekezi yongeye kwitsa avuga ko akunda igihugu cye, kandi yishimira ibyo yakoze mu ikipe y’igihugu, anavuga ko n’abandi bagakwiye kubanza guharanira kugira icyo bakora, cyafasha igihugu na ho we nta kibazo afite na gito.

Uyu mutoza yatunguwe no kwishyuzwa ku mukino wa Ethiopia kandi atari asanzwe yishyura

Olivier yemereye abanyamakuru ko ku mukino wa Ethiopia yaciwe amafaranga yo kwishyura itike yo kwinjira kandi yari asanzwe atishyura.

“Nageze ku kibuga ndi kumwe n’umufasha wanjye, banga ko twinjira, bavuga ko ngomba kwishyura, mbabajije uko byagenze icyaba cyahindutse, bambwira ko ari itegeko bahawe.”

“Umugore wanjye yasobanuje ababwira ko njye nakiniye ikipe y’igihugu ntagakwiye kwishyuzwa amafaranga yo kwinjira mu mukino, ko we yakwishyura ariko batagakwiye kwishyuza uwahoze akinira Amavubi ari na yo aje kureba, barabyanga, twese twishyuye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda turinjira.”

De Gaulle ntanshinzwe-Karekezi Olivier

Uyu mutoza yabajijwe niba nta kibazo kidasanzwe afitanye na Perezida wa FERWAFA, avuga ko nta gihari kuko atari umukoresha we.

“Mu minsi ishize hari ababonye ntishimira ibyo yari yavuze ku bahoze bakinira Amavubi, ubu rwose nta kibazo mfitanye na we.”

“De Gaulle ntaho mpurira na we kuko ntabwo anshinzwe, sintoza ikipe y’igihugu, ndumva ari bwo naba ndi mu nshingano ze.”

“Ibyo yavuze ejo bundi ntacyo nigeze mbivugaho.”

Karekezi Olivier yiteguye gukomeza akazi ke!

Uyu mutoza yavuze ko yashenguwe bikomeye no gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti, ariko yiteguye gukomeza akazi ke, kandi akizera ko azabona umusaruro mwiza mu ikipe ya Rayon Sports.

“Ntabwo nzasubira i Burayi nzakomeza amasezerano yanjye n’ikipe ya Rayon Sports, ngiye kwicara nganire n’abayobozi ba Rayon Sports dushake umutoza wo kungiriza, ubuzima bukomeze.”

Abayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya, King Bernard na Prosper bari mu bakurikiranye imyitozo y'ikipe yabo kuri uyu wa mbere/Foto HardyAbayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya, King Bernard na Prosper bari mu bakurikiranye imyitozo y’ikipe yabo kuri uyu wa mbere/Foto Hardy

Rayon Sports ifite umukino na Etincelles ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Bimenyimana Bonfils Caleb yakiranye urugwiro Umutoza we Karekezi OlivierBimenyimana Bonfils Caleb yakiranye urugwiro Umutoza we Karekezi Olivier
Rayon Sports izakina na Etincelles kuwa kabiri w'icyumweru gitahaRayon Sports izakina na Etincelles kuwa kabiri w’icyumweru gitaha
Olivier Karekezi kugeza ubu yungirijwe na Preparateur physique, Lomami MarcelOlivier Karekezi kugeza ubu yungirijwe na Preparateur physique, Lomami Marcel

 

Source: Ruhago yacu

Rugema Kayumba ati: Kagame kwibasira Uganda arabiterwa n’ubwoba

Uwiringira undi muntu avumwe!

$
0
0

Bavandimwe mwababaranye nanjye mu bihe bikomeye nabagaragarije, niringiye ko namwe mwamenye ko nta mpamvu yo kurwana naringifite. Naracecetse kuko nubundi ntari mfite uburyo bwo kubibasobanurira ngo mu byumve hatabonetse mo ucumura ku busa, mpita mo gutegereza igihe nzababwira ibirebeshwa amaso.

Nkuko mpora mbibabwira, ndi umusirikari wumvira itegeko, si ndi ukuboko kwikoresha. Ubwo habagaho kiriya kibazo cy’uriya muvandimwe nababwiye, nategereje itegeko ukwezi kurinda gushira kuranarenga. Noneho umunsi umwe, numva itegeko rimbwira kwambarira urugamba nkuko nabibabwiye. Narwanye iminsi 6, ku wa kalindwi mugihe nari naberewe nziko ngiye kurimbura inkike z’i Yeriko, numva rya tegeko rimpagarika ngo; “Birahagije!” Nuko nsubiza imyambi mu ntagara, nisubirira mu banyamahoro.

Rero bavandimwe, mujye mwiringira Imana iminsi yose! Yaremye ibi byose mubona nawe urimo, ndetse n’ibirema ni yo yabiremye. Nta muntu n’umwe ushobora kuyigandira ngo agubwe neza. Icyiza wakora ni ugukora icyiza, ni byo byo nyine byafasha uwo ariwe wese. Kuko nta cyo wakora ngo uhime Imana cg uyinanize.

Icyo rero nshaka kubabwira ni uko Imana ari iyo kwiringirwa kdi itabeshya. Yarambwiye iti birahagije, ndigendera nisubirira mu buzima busanzwe, ntegereza kurebesha amaso, ibyo yambwiye, none bavandimwe mushatse kubyirebera namwe mwabirebesha amaso. Kandi rwose mujye musingiza Imana mutayiryarya kuko iba ibareba munda, ni Yo yaharemye.

Icyo mwakwishimira namwe ni uko mwabaye ibikoresho byayo; ku nkunga mwanteye iturutse ku urukundo. Imana ijye ireba ineza yanyu, ibagirire neza. Mbasabiye umugisha, murakarama! Amahoro y’Imana abane namwe!

H.T. Sankara

OYA !!

Nyuma y’itumizwa rya Gen Kabarebe, Leta y’u Rwanda yakoreshejye Raporo Ishinja ubufaransa muri Amerika!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’itumizwa rya Gen James Kabarebe n’ubutabera bw’ubufaransa ngo ahuzwe n’umutangabuhamya umushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, mu kwihimura Leta y’u Rwanda yakoreshejye Raporo Ishinja ubufaransa kugira uruhare muri Genocide muri Amerika!

Nk’uko bigaragara muri iyo raporo y’amapaji asaga 50 yakozwe n’ibiro by’ababuranira abandi byitwa Cunningham Levy Muse bibarizwa mu mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iyo unyujijemo amaso mu bivugwa usanga nta gishya kirimo ahubwo usanga ari ugusubiramo ibyari bisanzwe byaratangajwe n’ubundi mbere mu ma raporo atandukanye mu myaka yashize!

Umuntu akaba yakwibaza impamvu Leta y’u Rwanda isesagura umutungo muke ifite mu gukoresha amaraporo mu mahanga kandi nayo ifite abanyamategeko mu gihugu kandi n’abo banyamahanga yitabaje ntibagire igishya bazana kidasanzwe kizwi cyangwa kidasanzwe cyarasohotse mu yandı maraporo.

Ese mama kuba iyi raporo yarakozwe n’abazungu b’amanyamerika bizayiha agaciro kurusha iyakorwa n’abanyarwanda?

Ese ubu nibwo budasa abategetsi b’u Rwanda bahora bigisha? Ese uku niko kwigira bavuga? Ese habuze abanyarwanda bazi gukora amaraporo ku buryo hitabazwa twa tuzungu bagayaga mu bihe bishize?

Ese iby’iyi raporo si nka bya bindi bya Ambasaderi Jacques Kabare wahamagajwe nyuma akamera nka wa mugore wahukanye yabona batinzwe kujya kumucyura agahitamo kwicyura ngo adatinda agaharikwa?

Mushobora gusoma iyo raporo yose hano hasi mu rurimi rw’icyongereza:

Umwuga wo kumenya gucinya inkoro.

$
0
0

Mu kinyarwanda nyacyo, ijambo inkoro rikoreshwa ku nyamaswa, byagera ku bantu hakavugwa « igituza ». Naho iyo bikabirijwe hakoreshwa « agatuza ». Byakwerekeza mu kwifata ku gahanga, bakavuga « igituntu ».

Muri uru Rwanda, hadutse udushya twinshi turimo kwihangira imirimo kabone n’iyo waba udafite urushoro. FPR n’abambari bayo biyemeje kurya akabi n’akeza, agashoboka n’akadashoboka.

Intore nyayo ni izi guhakirizwa. Umutwe wayo ugereranywa n’igishura cya nayiloni, ibiganze bye bigereranywa n’umwayi cyangwa se umurama w’amasaka, umubiri we muri rusange uteye nk’ibumba, na ho umutima wayo ugizwe n’ibice bibiri : kimwe n’ink’ubutare bwo mu Miyove kwa Nyirantama, naho ikindi ni nk’icyondo cyo mu Rugezi kwa Basebya ba Nyirantwari.

Reka twemeranye ko umugaragu uteye atyo bigoye kumubonera ibisobanuro. Ese twamwita ngo iki ? Mumfashe tumushakire akazina. Gusa na we ubwe ntiyiyizi.

Uhamagawe wese, asubiza ngo » ndiyo bwana ». Tumushakiye mu Banyarwanda, birashoboka ko twamubona. Gusa ikibatandukanya ni uko Umunyarwanda nyawe arangwa n’umutima umwe rukumbi, mu gihe uyu mugaragu we agira myinshi.

Ingero ni nyinshi none reka tugendere kuzifatika ziranga ingoma ya RWABUJINDIRI.

Agatsiko kayigize karahubuka, kagira umushiha n’ubugugu, karangwa n’inyota yo kumena amaraso, gusesagura, kararya ntigahaga, kagira ubushushu, karihara kandi kakihararukwa cyane cyane mu byemezo gafatiraho hutuhuti, kagira ububwa butagereranywa, karangwa n’imvugo yuje ubugome, ubwirasi n’agasuzuguro. Kigira nyoni nyinshi imbere y’abanyamahanga. Muri make gahora gashaka kwigira miseke igoroye. Ariko ye!

Uko byagenda kose, aba bagaraugu bakeza iyi ngoma, uko bukeye n’uko bwije, ni bo bayitera kwishira mu myanya idakwiye-kwisumbukuruza. Umwami wabo abahoza mu bishya nk’ababaji. Arangwa n’ingendo z’urudaca, ibitaramo bidafututse, aho atera akiyikiriza, muri make yigize rwihangira-imirimo! Iyo yihanganye agakora ikijyanye n’inshingano ze, yumva yabaye rudasumbwa, rudasimburwa, bityo abacinyankoro bakaboneraho kumurigata ibirenge bagira bati:”uri indashikirwa irusha abandi intambwe”. Icyo yirengagiza n’uko n’umuswa kurusha abandi aba abaye indashikirwa mu buswa bwe.

Aha hari umwitangirizwa!

Ni muri urwo rwego abeshya Abanyarwanda go igihe cyo se aba yagiye kubahahira. Ngo iyo atagendeye mu ndege, afata gali ya moshi. Gusa akatwemeza ko twe tutayizi ko yaba igeze i Buganda yerekeza i Rwanda.

Muri uko kuduhuma amaso, yongera imisoro. Ahora iteka adukangisha umutekano, bitaba ibyo akavuga intambara. Iyi yo ngo ituma ahora aribwaribwa mu biganza. None yaba yarafashwe na rubagimpande abazungu bita “arthrose-rhumatoide”? Mu kuburabuza rubanda, ntahwema kuririmba iterambere n’ikorana buhanga. Agacishamo akumvisha abategera i bwami ko intore ze zicura za mudasobwa.

Muri uwo mukino w’injangwe n’imbeba, abazi gucinya inkoro, ndavuga abagagaragu be, bamubeshya ko bamukunda kandi ko bamushigikiye. Abibaza icyo babahora, nka Bamporiki, bakamuhimbira ibisigo n’ibisingizo. Inkunduzi zikitabira amanama y’urudaca, ngizo muri za Rwanda day, mu mishikirano no mu kwigana imigendere n’imvugo z’umwakagara. Hari nabigereka ho urusyo bavuga ko bazajya barasa rubanda izuba riva. Abandi bakifata kugahanga bagahangara rubanda ngo ni”imihirimbiri”. Naho nyir’ubwite we ati:”injiji ni izageze mu ishuli”! Birababaje!

Benshi mu nyaryenge bafata umwuga wo gucinya inkoro nk’umwe mu myuga igayitse cyane, ku buryo bawufata nk’uburozi muri rubanda. Muri iki gihugu, abategetsi bindashima bimuriye ubwonko bwabo mu gifu. Niyo mpamvu batiyumvisha uburemere bw’agahiri n’agahinda bahoza kubo bagombywe kurengera. Ariko byose babirengaho ng’aha mama bararengera ubutegetsi bw’agatsiko katuraza ku mahiri n’iminigo.

Iyi jugujugu ya nshimwe-nshimwe niyo itumazeho urubyaro, niyo ifungisha ababyeyi, ni nayo yateye Nzaramba, n’ibindi bibi bitabarika byibasiye imiryango nyarwanda.
Aba bagaragu b’ingoma ntindi ntibasiba kuyisiga no kuyisigiriza kugeza n’aho bamwe bitangaho ibitambo ngo ejo idapfumuka. Ukumva bamwe bavungo ko barangije umwaka wose barakoze nabi ,uretse umwami wabo wenyine. Ntibigera bibaza agaciro n’ikiguzi kijyanye no gucinya inkoro. Kuki batarega agatuza kabo ngo ariko bamena , ahubwo bagahitamo kukabundikira batitahe kungaruka bizabatera?

Ngarutse kubyo navuze haruguru, nta wundi mwuga mubi ubaho nk’uwo gucinya inkoro. Abashomeri nkimwe nabazunguzayi bo babibonye kare. Bahisemo kuryamira ukuri aho kuryamira ubugi bw’intorezo.

Igihe kirageze ngo hagire igikorwa, bityo imitima yaterewe hejuru isubizwe mu gitereko. Ibi birasaba ko haboneka abagabo b’inkorokoro bahagurukira icyarimwe nk’abitsamuye ngo babashe gushegesha agatsiko ngo mwirebere uko imizinga ivamo imwibano. Bityo aho inkomamashyi zacinyaga inkoro hashingwe imibambantoni.

John Baligbe


Ambasaderi JMV Ndagijimana arasobanura iby’icyegeranyo kirega u Bufaransa uruhare muri Genocide

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda arasobanura iby’abanyarwanda 40 bafashwe binjira muri Tanzania

Abanyarwanda babujijwe kwinjira muri Uganda

Abubatse Kigali Convention Center bakomeje kwishyuza

Umunyamategeko Dr Charles Kambanda asanga icyegeranyo cyakozwe ku ruhare rw’ubufaransa nta gaciro gifite

$
0
0

Umunyamategeko Dr Charles Kambanda akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yagize icyo avuga ku cyegeranyo gishinja Leta y’u Bufaransa uruhare muri Genocide Leta y’u Rwanda yakoresheje mu biro by’ababuranira abandi by’i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byitwa Cunningham Levy Muse.

Dr Charles Kambanda yagize ati:

“Byumvikane, iriya company y’abavoka ni private. Ni kimwe n’ukwo Kagame yansaba – as a private Attorney in New York – gukurikiranira ikibazo cye yita uruhare rw’abafaransa. Iyi deal hagati ya Kagame na bariya ba avocats ntaho bihuriye na Leta cyangwa inkiko z’America. Kandi nta rukiko rwa America rufite ububasha rwo kuburanisha ruriya rubanza. Icyo Kagame yakoze ni private consultation.

Ahubwo ibibazo abantu bagombye kwibaza ni:

( a) amafaranga bari guhemba bariya ba avocats privés bapfusha ubusa nta kindi yari gukora? Bariya bavocat basaba amafaranga atari munsi ya $5000 kw’isaha.

2. Ni iki kishyashya bariya ba avocats bagiye gukora uretse gusubira muri ziriya za propaganda za Kagame?

3. Ibyo bariya ba avocats bageraho byose, nta kirego bashobora gutanga mu rukiko uretse mu rukiko rw’u Rwanda cyangwa mu Bufaransa.

4. Ese, Kagame akeneye abavocats ba America kugirango inkiko za Kagame zitangize urubanza rutanafite icyo rwageraho kuri bariya bafaransa?

5. Ese Kagame n’abavocats b’abanyamerica bakora privately bashobora to prosecute bariya bafaransa mu nkiko z’ubufaransa?

Mbega ubujiji n’ugusesagura umutungo w’abanyarwanda?

Kandi bariya ba avocats bakoranye bya hafi na Hillary Clinton mu gihe cya impeachment ya Clinton. Ese, byaba ari uburyo bw’ugushakira bariya ba avocats ikiraka cyane cyane ko bariya bavocats batakibona ibiraka by’imanza za Leta ya US zikomeye?

Ni inde uzahagarika Kagame kugirango amafaranga y’abanyarwanda adakomeza gusesagurwa kuriya?

Nabyise ubujiji kuberako abagiriye Kagame inama kugana private Attorneys muri America bashobora kuba bashingiye kuri ruriya rubanza twarezemo Kagame hano. Bakumva ko buri kirego gishobora kujya mu nkiko za America. Icyo batazi ni uko Statute twakoresheje kurega Kagame ntabwo igira provision ya genocide! Kandi, ibyo babeshyera bariya bafaransa byose, biganisha kuri theory ya respondeant superiores.

Tuvuge ko intention ya Kagame ari ukubona indishyi z’akababaro kuri bariya bafaransa, ni hahandi kutamenya itegeko na theory twakoresheje turega Kagame hano.”

Viewing all 10381 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>