Umusirikare wa RDF yimwe ubufasha bwo kwivuza ngo ni umwana w’interahamwe!
Nyuma ya Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro, haravugwa ifungwa rya Brig Gen Eugene Nkubito!
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru ava mu Rwanda ndetse yageze mu binyamakuru bitandukanye byandikirwa hanze y’u Rwanda aravuga ko Brig Gen Eugene Nkubito wigeze kuyobora ingabo mu majyaruguru y’igihugu, ubu yaba afungiye mu kigo cya gisirikare I Kanombe.
Iri fungwa rije rikurikira kwirukanwa no gufungirwa mu rugo kwa Brig Gen Emmanuel Ndahiro wayoboraga ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, ndetse akaba yarigeze kuba umuganga wihariye wa Perezida Kagame, akanayobora inzego z’iperereza.

Bivugwa ko Brig Gen Dr Ndahiro yaba yarazize ubutumwa bwa whatsapp yashatse koherereza uwo bashakanye maze akibeshya akohereza ubwo butumwa kuri groupe ya whatsapp ya Ministeri y’ingabo!
Bikaba bivugwa ko ubwo butumwa bwari amakuru atavuga neza ubutegetsi buriho mu Rwanda yari mu kinyamakuru cyandikirwa hanze y’u Rwanda!
NINDE UTAHIWE?
Yanditswe na Benito Kayihura
Ubundi urupfu rwose aho ruva rukagera nu rubi, ariko nta kintu gitera agahinda, umujinya no gupfa wicuza nko kubona Senior officer agwa mu buroko cyangwa yicwa na sergent mw’ikinamico ryo guhanuka ku ma escalier, kugongeshwa imodoka, kurogwa azira gusa ngo amagambo yavugiye mu kabari ntashimishe ibukuru, gusoma cyangwa kumva ibyo Noble Marara avuga akanandika cyangwa se, akirukanwa mu kazi imbura gihe biherekejwe no kunyagwa imitungo yaruhiye ndetse bakanamukenesha, azira amatiku namazimwe y’inshingamatwi/DMI za Kagame zihora zikebaguza zikanumviriza abanyarwanda!
Kagame niba atagira isoni byibura age agira ubwenge, gufata umuntu warwanye yitanga ngo ube icyo uricyo, agakora ibikorwa n’ibidakorwa, amahano no guhemuka ngo arebe ko ingoma yawe yakogera, warangiza ukamuhemba kurangiriza ubuzima bwe mu buroko ngo nuko asomye ibyo twandika hano koko ubwo wumva mu mutwe wawe bizunguruka neza? Ese wari uziko wica umwanzi umwe hakavuka 3? warenganya umuntu 1ukibyarira abanzi 10? Ese niba wibagirwa vuba ntanubwo wakwigira kuri Mugabe icyo gusuzugura abasirikare bakugize icyo uricyo bibyara? (Uti nge nizeye abajepe bange babika imbunda zose z’igihugu bityo ibyabaye kuri Mugabe nge ntibyambaho kuko AK 47 zonyine zidashobora gufata igihugu? Haaaaaaaaaa!) Ntaho ngiye uzambwira!
Ese mwa ba Generals mwe ndetse n’ingabo zose muri rusange by’umwihariko senior officers koko ntacyo experience y’imyitwarire ya Kagame y’ubusazi n’ubunyamanswa abakorera no kutabaha agaciro ibigisha ngo mugire icyo mukora? Ndibuka mu ntambara 94 agasaza imvi zuzuye umutwe kanshiyeho kishwe n’agahinda n’amarira rwose ubona ajenga mu maso kavuga kati KOKO PEE UMUNTU AGASHORERA UNDI AKAGENDA AKICA HABE NO KWIRWANAHO NGO UMURYE URWARA? ATI NGE UZAZA KUNYICA TUZAFATANA MU MASHATI ANYICE NANGE MUSIGIYE BYIBURA URUGUMA! amagambo akomeye yuwo musaza yankoze ahantu nange ntangira kumva nzabigenza gutyo nange. Ubu iyo ndebye ibibera muri RDF nibaza igituma abantu birirwa bivuga ibigwi bakangata mu basiviri by’ukuntu ngo ari indwanyi zarwanye intambara nyinshi kdi zigatsinda zananirwa kwirwanirira iyazo ntambara ngo zitsinde? Nonese tuvuge ko nta bwenge mugira bwo kubona ko ibiba kuri bagenzi banyu namwe umunsi umwe bizabageraho? Ese aho abataragerwaho mwaba mwibwira ko mukingiye/vaccinated? ese niba kurwana ku buzima bwanyu byarabananiye mwashatse ubundi buryo bwo kwirinda yenda budafite icyo bwangije mutarashira?
Kagame iyo abajijwe n’abazungu aba yubashye adashobora gutuka cyangwa ngo abakabukire impamvu adafungura urubuga rwa Demokarasi mu bwatsi bwe, avuga ko u Rwanda rufite amateka atandukanye nayabo bityo ko bo ibyo bita Demokarasi iwabo bitabereye abanyarwanda ko ahubwo we afite demokarasi mu buryo bwe bwihariye ibereye u Rwanda n’abanyarwanda, None mwa ba General mwe niba gukomanga igikopo/kurasa mwirwanaho byarananiranye muri za nama Kagame ajya abatumiramo ubona mwatitiye icyuya cyabize, mwazamusabye namwe gushyiraho uburyo bwanyu bubabereye bwo gukemura internal affairs atabasuzuguje ngo anabateze abasivili n’isi yose muri rusange? muzamusabe kwitoramo urwego rw’abuunzi maze nihagira umusirikare ukora icyaha gito age aza kwisobanura muri ako kanama, bamuhwiture ariko akomeze imirimo ye? ndetse munamusabe guhita afungura abantu bose bafunzwe mu buryo nkubwo.
Ese ubundi gusoma amakuru kabone nubwo yaba avuga Leta uko idashaka ibi koko n’icyaha? Ese Kagame ashaka gutunga abasirikare bitwara nk’abakozi bo murugo badashishikajwe no kumenya amakuru n’ibisa nayo byose cyangwa abagore bahora birebera serie movies z’urukundo n’udutiku tw’abagore zo muri Philippine, Mexico na Brazil cyangwa show za Kim Kardashian n’a ama Channels avuga ku myenda n’imisatsi bigezweho batagomba gukurikirana amakuru ya Politike n’ubukungu ngo bamenye aho isi igeze? Niba aribyo ashaka azabirukane bose asigaze Ibingira na Gen Emmanuel Murokore batazi no kwandika amazina yabo? (Ariko ngo Ibingira asigaye azi gusoma daa! ubanza aha nange nari nsebanyije, Haaaaaaa), Ese uretse kurenganya abandi ibi twandika we ubwe ntabisoma? Nonese yagiye gushyiraho ikipe ishinzwe kutuvuguruza ikuriwe n’umukobwa we cyangwa igihe abwira intore ngo ntizigaceceke igihe tumuvuze uko adashaka kuri social media atari uko we yabisomye? Ese ubona Abanyamerika atari bo bafata iya mbere mu gutangaza ko Korea ya ruguru yagerageje igisasu rutura cya kirimbuzi kandi aho ikirasira idatumira abanyamerika? nubu se Umunyamerika uzajya areba TV yo muri Korea cyangwa Video ya Isil kuri youtube bage bahita bamujyana Guantanamo?
Ku mugani wa wa Munyamakuru wa C FM ngo uwikoreye umusaraba niwe uba uzi uburemere bwawo, nge nabagiraga inama nkiyo numvanye umusaza ukuze imyaka 23 ishize, mwe rero niba mwarahisemo kuba nk’ihene ziri mu kiraaro zizi neza ko zitegereje shebuja ko azajya aza agakuramo imwe imwe akajya kubaga mpaka zishize kdi zifite ubushobozi bwo kugira icyo zikora ntizigikore aha singe wabibaza, ubwo nimwicare mutegereze, urupfu, agatebe gaherekejwe no gukeneshwa cyangwa uburoko n’urupfu rutunguranye. Umusirikare ubundi yagakwiye kugwa ku rugamba arwanira ubusugire bw’igihugu cye cyangwa se n’imbere mu gihugu arwanira uburenganzira bwe nubw’abenegihugu yarahiriye kurinda, apana kugwa mabuso private cg sergent yirirwa amushota imigeri ugasaza ucumbagizwa n’inkoni aho gucumbagizwa n’isasu rya aduii.
Nge icyo nibaza niki: Who’s the next/Ninde utahiwe? nge mbona hatahiwe Ibingira na Dan Munyuza, wowe ubona arinde?
UBUTUMWA KW’ISABURU Y’IMYAKA IRINDWI Y’IHURIRO NYARWANDA (RNC)
Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bayoboke namwe Bakunzi b’Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku ngoyi y’igitugu, nshuti z’u Rwanda, kuri iyi sabukuru y’imyaka irindwi Ihuriro Nyarwanda rimaze rishinzwe, mw’izina ry’ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro no mw’izina ryanjye bwite ndabasuhuje kandi mbifurije amahoro n’amahirwe aho muri hose.
Ndashimira cyane abanyarwandakazi n’abanyarwanda b’ingeri zose banze kuba imbata z’icuraburindi biyemeza guhagurukana ibakwe, bagana Ihuriro bahujwe n’umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo n’ubw’abanyarwanda bose. Ndabashimira uburyo bitanga batizigamye, amanywa n’ijoro, n’uburyo bashyira hamwe imbaraga zabo, ubwenge bwabo n’ubundi bushobozi bwabo bwose kugira ngo akarengane, uburyamirane n’ibindi bibi byose byimakajwe n’ingoma y’igitugu bicike mu rwa Gasabo, maze abanyarwanda bazashobore kwishyira no kwizana mu gihugu cyabo.
Ndabashimira urukundo bafitiye u Rwanda n’abanyarwanda, rwatumye biyemeza gutanga igiciro icyo aricyo cyose kugira ngo igihugu cyacu kizacane ukubiri burundu n’amateka y’ubutegetsi bubi yakiranze kuva cyera kugeza magingo aya.
Aha mboneyeho kwunamira intwari zose zatanze ubuzima bwazo kuri uru rugamba, harimo abavandimwe bacu Patrick Karegeya, umwe mubashinze Ihuriro na Jean Damascène Habarugira, umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi, bahitanywe n’abicanyi b’agatsiko kari k’ubutegetsi i Kigali.
Mfashe mu mugongo imfubyi n’abapfakazi, n’imiryango yose yabuze ababo, ari abishwe imirambo yabo ikagaragara, ari n’abashimuswe bakaburirwa irengero nka Emmanuel Nkubana, Rwalinda Michael na Illuminée Iragena, bazize guharanira ko abanyarwanda bagira ubwisanzure.
Ndihanganisha kandi inzirakarengane zose zifungiye mu mabohero no mu mazu y’iyicwa rubozo anyanyagiye hirya no hino mu gihugu zizira ibitekerezo byazo no gushakira abanyarwanda amahoro. Aha navuga nka perezida w’ishyaka PDP-Imanzi Déo Mushayidi, présidente w’ishyaka FDU-Inkungi Victoire Ingabire, visi-perezida waryo wa mbere Bonifasi Twagirimana, n’abayoboke baryo batandatu: Ndayisenga Papias, Nsabiyaremye Gratiani, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert na Twagirayezu Fabien; nkavuga Jenerali Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, Colonel Rugigana Ngabo, Lieutenant Joel Mutabazi, Kizito Mihigo, Diane Rwigara hamwe n’umubyeyi we Adeline Rwigara.
Ihuriro ribijeje ko ritazatatira igihango abo bavandimwe bacu batangiye ubuzima bwabo cyangwa bagafungwa bakababazwa bikomeye, ko rizarangiza urugamba batangiye kandi ko igihe nikigera ibigwi byabo bizandikwa mu mateka y’intwari zitangiye igihugu.
Bavandimwe dufatanyije urugamba, ku munsi nk’uyu w’isabukuru y’Ihuriro Nyarwanda, ni ngombwa ko dusubiza amaso inyuma, tukareba aho tugeze ikivi twateruye cyo kubohoza u Rwanda ku ngoyi y’agatsiko, tukanasuzuma intera isigaye ngo tucyuse maze amahoro, ubumwe n’ubwisanzure, aribyo ntego z’Ihuriro Nyarwanda, byimakazwe mu rwatubyaye.
Mbere na mbere ariko, birakwiye ko tubanza kwibutsa muri macye impamvu zatumye Ihuriro rishingwa, tukanagaragariza buri wese ko izo mpamvu zikiriho, zikomeye kandi ko zigenda zongera ubukana.
Nk’uko bigaragarira mu nyandiko itangaza ishingwa ryaryo, Ihuriro Nyarwanda ryavutse kubera amabi menshi aranga ubutegetsi bw’u Rwanda, harimo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, gutegekesha igitugu, kuziza abantu ibitekerezo byabo, gucecekesha itangazamakuru ryigenga, kwikubira umutungo w’igihugu, kwimakaza akarengane, n’ibindi bikorwa biganisha u Rwanda muyandi makuba ndengakamere.
Ikigaragarira buri wese, ni uko muri izo mpamvu zose nta n’imwe yavuyemo. Byonyine turebye ibyabaye muri uyu mwaka wa 2017, dusanga ahubwo ibyo twanengaga dushinga Ihuriro bigenda birushaho gushinga imizi :
– Abicishije mu ngirwamatora yabaye mu kwa munani, perezida Paul Kagame yiyimitse nk’umukuru w’u Rwanda ubuzima bwe bwose. Nkaho bitamuhagije, yanahise ata mu munyururu umwe mubari bifuje gupiganwa nawe, Diane Rwigara na bamwe mu muryango we, amuziza ko yatinyutse kuvuga akarengane n’ibindi bibazo bikomeye biri mu gihugu.
– Abahagarariye ishyaka FDU inkingi mu Rwanda na bamwe mu bayoboke baryo barafunzwe, abandi baricwa, abandi baburirwa irengero.
– Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu yongeye gushyira hanze ibyegeranyo byerekena ukuntu inzego zitwa ko zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage ahubwo zibica umunsi k’uwundi.
– Ubutegetsi bw’u Rwanda bwanze ko impuguke z’umuryango w’Abibumbye zisura ahavugwa ko hakorerwa iyica rubozo, kubera gutinya ko amahano ndengakamere ahakorerwa ajya hanze akagaragazwa imbere y’isi yose.
– Leta ya Kigali yakomeje umuco wayo mubi wo guteza umutekano muke mu bihugu bituranye narwo, kuburyo ubu u Rwanda ntarwinyagamburiro rusigaranye, kuko rwaterewe icyizere n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byose. Ibivugwa cyane muri iki gihe ni umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda, kuva aho udutsiko tw’abicanyi ba Leta ya Kigali tuvumburiwe, abari batugize bakagezwa imbere y’inkiko.
Igitangaje ni uko aho kwikosora, Leta y’agatsiko ishaka kugereka kubatavuga rumwe nayo ayo mabi ikorera mu karere no mu Rwanda. Nkaba mboneyeho akanya ko gusaba abanyarwanda aho bava bakagera, kudufasha kwamaganira kure imigambi mibisha ya Leta y’agatsiko yo kugerageza gusiga ibara umuntu wese cyangwa umutwe wa politiki utavuga rumwe nayo, ibagerekaho gushinga cyangwa gushyigikira imitwe y’iterabwoba. Uko gushaka kwivanaho ibikorwa by’iterabwoba Leta ya Kagame ikora mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ikabyegeka ku bandi, Ihuriro Nyarwanda ribyamaganye ryivuye inyuma. Ihuriro ryacu ntiryigeze riba, kandi nta na rimwe rizaba umutwe w’iterabwoba.
Hejuru y’ibi bibi byose bikomeje gukorwa na Leta y’agatsiko, hiyongereyeho ko abanyarwanda basigaye babwirwa ko u Rwanda atari igihugu cyabo. Mu gihe yiyamamazaga i Karongi kw’itariki ya 27 nyakanga 2017, perezida Kagame yarihanukiriye avuga ko ngo ibyo kugira igihugu kikaba icya banyiracyo, abanyarwanda, bitarenze imyaka makumyabiri n’itatu, ni ukuvuga guhera muw’ 1994. Mu mpera z’ukwezi gushize, mu kiganiro yahaye urubyiruko, ministre w’Ingabo James Kabarebe yarongeye abisubiramo abishimangira, we ahubwo anahera muri 1987 avuga ko mbere y’icyo gihe u Rwanda nk’igihugu rutabagaho, ko ngo nta identity igihugu cyari gifite y’abanyarwanda. Umuntu akaba yakwibaza niba abari batuye mu Rwanda mbere ya 1994 batari abanyarwanda. Ibi byaje byiyongera ku mvugo yo kwita abanzi b’u Rwanda abantu bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, ukibaza ukuntu haba hariho abanyarwanda bakwanga igihugu cyabo kiziritsemo amateka yabo n’ayabasekuruza babo bikagushobera.
Iyo umuntu yitonze agasesengura izi mvugo zitangaje, asanga perezida Kagame yaragezeho akiyitiranya n’u Rwanda. Mu myumvire ye, niwe Rwanda kandi wenyine, akaba ariyo mpamvu yumva ko ariwe ntangiriro n’iherezo ryarwo. Ni nayo mpamvu, mu gihe abanyarwanda bagirirwa nabi buri munsi, avuga ko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano kubera ko we arinzwe. Mu gihe ubukene n’inzara byazahaje abaturage, avuga ko u Rwanda rukize kuko we yigwijeho imitungo avoma mu mitsi ya rubanda.
Ibi byose birerekana ko impamvu zatumye Ihuriro rishingwa aho kugira ngo zigabanuke, ahubwo ibintu bigenda bidogera kurushaho.
Icyiza ni uko muri iyi myaka irindwi ishize rivutse, Ihuriro rimaze kuba ubukombe rikaba ryiteguye gukura abanyarwanda mu kangaratete, no kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, byaba ibyo mu karere k’ibiyaga bigari cyangwa ibya kure.
Ubu ryagabye amashami hirya no hino nk’igiti cy’inganzamarumbo, rishyiraho intara n’uturere mu bihugu by’amahanga cumi na bitatu, udashyizemo mu bihugu by’iburasirazuba bw’Afrika no mu Rwanda nyirizina. Aho hose niko abahagarariye Ihuriro n’abayoboke baryo bakora bivuye inyuma ibikorwa bya Diplomasi n’ubundi buvugizi, kugira ngo amahanga asobanukirwe neza n’impamvu ubutegetsi bw’i Kigali bugomba guhinduka.
Nibanze kuri uyu mwaka wa 2017, nababwira ko usigiye akarusho Ihuriro Nyarwanda. Abayobozi bakuru bagize Biro politiki yaryo bahuriye muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa munani, bafata ingamba zikomeye zo kwihutisha urugamba banatanga umurongo uhamye w’uburyo izo ngamba zizashyirwa mu bikorwa. Muri uwo mwiherero, banemeje inyandiko nyinshi zizatuma imikorere myiza y’Ihuriro izakomeza gutera imbere. Bashimangiye kandi icyemezo cyo gukomeza guteza imbere ubufatanye n’andi mashyirahamwe, ari aya politiki cyangwa aya sosiyete sivile, nk’uburyo bwo kwongera ingufu n’umuvuduko mu gutabara abanyarwanda. Aha nabamenyesha ko muri uyu mwaka wa 2017, ubufatanye n’indi mitwe ya politiki duhuriye mu mpuzamashyaka P5 bwarushijeho gutera intambwe ishimishije, kandi harateganywa kwongera ibikorwa bishingiye kuri ubwo bufatanye mu minsi iri imbere.
Uyu mwaka wa 2017 unarangiye Biro politiki yemeje Umushinga w’umuryango-Nyarwanda ubereye buri wese (projet de société/social project) ukubiyemo icyo Ihuriro Nyarwanda riteganyirije abanyarwanda muri buri rwego rw’ubuzima bw’igihugu, tukaba tuzawubamulikira mu minsi ya vuba.
Banyarwandakazi, Banyarwanda, bayoboke namwe bakunzi b’Ihuriro Nyarwanda, bavandimwe dufatanyije uru rugendo, ibimenyetso by’ibihe birerekana ko ubutegetsi bw’agatsiko k’i Kigali bugenda bumungwa kurushaho, ko intwaro zabwo z’iterabwoba n’ikinyoma zitazashobora kuburinda igihe kirekire. Ibyo bimenyetso birerekana kandi ko ibikorwa by’abifuza impinduka byagize umusaruro ushimishije. Ibi ariko ntibidutere kwirara, ahubwo bitubere impamvu yo kwongera imbaraga no gushishikariza bagenzi bacu bataraza k’urugamba rwo kwibohoza kutugana, bumve ko gutabara ari none atari ejo. Impinga tuyigeze kure, ariko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo twuse ikivi. Mw’izina ry’ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro no mw’izina ryanjye bwite, ndangije ubu butumwa nifuriza isabukuru nziza abayoboke n’abakunzi b’Ihuriro Nyarwanda.
Mugire amahoro
Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
Dr Emmanuel Hakizimana
Cassien Ntamuhanga arabatashya
Yanditswe na Kanuma Christophe
Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru wa Radio Ubuntu Butangaje akaba yari umuyobozi w’iyo Radio kuva yashingwa, yafunganywe n’umuririrmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo, barenganyijwe The Rwandan yabonye amakuru avuga ko ari mu gihugu cy’Afrika y’Epfo nyuma y’urugendo rutoroshye.
Cassien Ntamuhanga yari yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, aza gutoroka Gereza ya Mpanga I Nyanza ari kumwe n’abandi bagororwa babiri mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2017.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Rwandan yadutangarije uko byamugendekeye.
N’ubwo yirinze gutangaza byinshi ku mayeri n’ubuhanga yakoresheje asohoka gereza n’uko yasohotse mu Rwanda kugira ngo bitazatambamira abandi bazifuza kunyura aho yanyuze; yemeza ko koko yatorotse we na bagenzi be bakoresheje imigozi yagaragajwe n’ubuyobozi bwa Gereza amafoto agashyirwa mu bitangazakuru.
Cassien Ntamuhanga yemeza kandi ko itoroka rye ryagizwemo uruhare n’umutwe ugizwe n’abagabo n’abagore b’abanyarwanda bakiri bato uhuriwemo n’abaturuka mu moko yose witwa Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ukaba wari uyobowe na Gérard Niyomugabo bivugwa ko yishwe mu gihe yakorerwaga iyicwa rubozo n’inzego z’iperereza mu Rwanda. Abatangana ngo bashinzwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’abatutsi n’abahutu intego yabo ngo ni ukwibuka Bose no kurengera Bose hagamije guca inzigo hagati y’abahutu n’abatutsi. Ibyo leta y’u Rwanda ntibikozwa niyo mpamvu ngo bakorera mu ibanga rikomeye kugirango baticwa.
Cassien Ntamuhanga na bagenzi be babiri batorokanye bikoreye operation yo gusohoka muri gereza ya Mpanga, basohotse berekeje i Nyanza. Bageze i Nyanza Ntamuhanga yahise ahamagara abasore 2 bo mur’uwo mutwe w’ABATANGANA baza kumutwara bajya kumuhisha ngo adafatwa bahita batangira gutegura uko yasohoka igihugu yemye.
Cassien NTAMUHANGA ati: “SINDATANGA AGATEGO, ARIKO NKENEYE KWIRAMBURIRA AMAGURU”
Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga nk’uko abyivugira ngo yatorotse imwe mu ma gereza yo mu Rwanda irinzwe kurusha izindi ( Gereza ya Nyanza tubibutse ko iyi gereza ariyo u Rwanda rwajyaga rwirirwa ruratira abazungu ngo ni gereza iri ku rwego mpuzamanga ngo bayizanire imfungwa ifunge, aha akaba ari naho hafungiye bamwe mubahamijwe ibyaha n’ urukiko rwa ONU rwashyizweho kuburanisha ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’inyeshyamba zo muri Sierra Léone zari zishyigikiwe na Charles Taylor)
Cassien Ntamuhanga akaba yarahatorotse hakoreshejwe uburyo nk’ubwa gikomando nk’uko byitangarijwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza mu Rwanda (RCS), abantu benshi bakomeje Kwibaza ukuntu we na bagenzi be baba barabashije gutoroka iriya Gereza n’ababafashije abo aribo ariko ntibabone igisubizo kivuye kuri ba nyirubwite cyangwa ababafashije, ibi bikaba byarakurikiwe n’amakuru anyuranye yakomeje gucicikana hirya no hino mu binyamakuru byaba ibyandikirwa mu gihugu no hanze yacyo amwe yemeza ko Ntamuhanga yagaragaye ahantu runaka.
Twabajije Callixte Sankara iby’iyo Association cyane ko bivugwa ko ari umwe mubayishinze yemeza ko koko iyo association Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ko ihari kandi bakorera mu Rwanda mu ibanga rikomeye kandi nibo bafashije Cassien Ntamuhanga kwambuka umupaka.
Abatangana bamaze kumugeza hanze y’igihugu akazi gasigaye kahise kajya mu maboko y’inzego z’ubutasi za RWANDA REVOLUTIONARY MOVEMENT (RRM) ishyaka rishya riherutse gushingwa vuba na Callixte Sankara na bagenzi be.
Ibyakurikiye n’uko Callixte Sankara abifashijwemo n’ubutasi bwa RRM bahise bategura uko yabageraho muri Afrika y’Epfo ntawumuriye n’urwara cyane cyane ko bumvaga byanze bikunze ko inzego zikorera leta y’uRwanda zitari zisinziriye mu gushaka uko yatabwa muri yombi.
Mu gusoza ikiganiro twagiranye Cassien Ntamuhanga asoza ashimira abantu bose bamufashije kuva mu menyo ya rubamba baba ari abantu ku giti cyabo, urubyiruko rwa Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ndetse na RWANDA REVOLUTIONARY MOVEMENT (RRM).
Itoroka rya Ntamuhanga Cassien ryongeye kwerekana ko, n’ubwo inzego z’umutekano za leta y’uRwanda zivuga ko zikomeye cyane, zifite intege nkeya abarwanya ubutegetsi bashobora kwifashisha bakazicisha bugufi.
Ese uwavugwaga aha aho si AKANA Alice Umukobwa wa Nsekalije?
Uburanira James Kabarebe yasobanuye impamvu banze kwitaba ubutabera bw’u Bufaransa
Umuvugizi wa RNC arahakana ko abantu 40 bafatiwe muri Uganda ari abarwanyi ba RNC
Perezida Kagame aravuga ko Diane Rwigara ari igikoresho cy’amahanga!
ISESENGURA KU CYEGERANYO CUNNINGHAM LEVY MUSE YASOHOYE ISHINJA FRANCE URUHARE MURI GENOCIDE
Perezida Kagame aragaya abavuga ngo amahanga hari icyo aza kwigira ku banyarwanda
Ministre Louise Mushikiwabo arasobanura impamvu Leta y’u Rwanda yisunze CUNNINGHAM LEVY MUSE
ABA BAFANA BA RAYONS SPORT BARIKOCOYE NYUMA YAHO OLIVIER KAREKEZI AFUNGUWE
BWANA YUMVIHOZE CELESTIN INZIRAKARENGANE MU ZINDI ABAMBARI BA FPR INKOTANYI BAKOMEJE UMUGAMBI WO GUCIRA IMBERAKURI MU MAGEREZA
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 003 /PSI/2017
Rishingiye ku iyicwarubozo, ihohoterwa n’ihungabanywa byakorewe kandi bikomeje
gukorerwa abayoboke baryo;
Rigarutse kandi ku ifungwa rya hato na hato rikomeje kubibasira;
Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza amahanga, Abanyarwanda n’Imberakuri ibi
bikurikira:
Ingingo ya 1:
Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe bikomeye n’ifungwa ryakorewe undi muyobozi waryo,Bwana Yumvihoze Celestin, Prezida wungirije w‘ishyaka PS Imberakuri mu mujyi wa kigali.Yafashwe n’inzego z’umutekano kuwa 2 ugushyingo 2017 ubwo yari yururutse kuri moto agiye kuruhukira ahantu. Amakuru atugeraho n’uko umumotari wari umutwaye ariwe wari wahawe gahunda yo kumufatisha. Umumotari niwe wamusabye ngo baruhukire aho hantu banyweyo soda, bakimara kwicara, abashinzwe umutekano bahise bahasesekara bahita bamuta muri yombi nta kindi bavuganye, bamwambika amapingu bamwuriza imodoka, hirengagijwe ingingo ya 37 yo mw’igazete ya leta N°27 yo kuwa 8/7/2013.
Ingingo ya 2:
Agifatwa, Bwana Yumvihoze Celestin izo nzego zahise zimujyana muri Gereza yo kwa
Kabuga, bukeye zimwimuira huti huti kuri biro bya polisi ya Kagugu, bikomeza gutyo
ku buryo mu minsi mike gusa yimuwe izindi nshuro ebyiri zose. Ibyo byose bikorwa
kugirango umuryango we n’Imberakuri tutamenya aho tumushaira. Ishyaka PS
Imberakuri ryakomeje kubikurikirana ari nako ribyamagana dore ko amategeko
atubahirijwe nkuko biteganywa mu Ingingo ya 38 yo mw’igazete ya leta N°30 yo kuwa
24/05/2013. Kuri ubu, abacurabyaha ba Leta ya Kigali bamucuriye icyaha cyo kugumura rubanda no kurwangisha abategetsi dore ko abayobozi babuze! Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rubiha umugisha aribwo rwamufungiye muri gereza ya Nyarugenge akaba akatiye iminsi 30 y’akamama, kugirango abashinjabiyoma babone uko batekinika ibimenyetso. Ibi byose bikorwa birengagiza ko afashwe nta mpapuro zimufata nkuko, biteganwa n’amategeko mungingo yayo ya 37 mw’ifata n’ifungwa
Ingingo ya 3 :
Ishyaka PS Imberakuri riributsa Leta ya Kigali ko kudasubiza inkota mu rwubati
ahubwo ikazishingura izijomba inzirakarengane ziharanira demokarasi mu mahoro,igamije kuzicecekesha burundu, mu rwego rwo kugundira ingoma ubuziraherezo, ko iyi atari inzira iboneye, ahubwo igikenewe ni ukubaka imitima y’abantu kurusha uko wabubakira amagereza. Imberakuri zirasabwa kudacika intege bityo dukomeze guhagarara kigabo duhangana n’abanyagitugu mu mahoro kugeza tubagamburuje bityo abanyarwanda bagaha ubuyobozi ababukwiye kandi babakorera. Ishyaka PS Imberakuri rirasaba kandi izindi mpirimbanyi za demokarasi gukomeza ubutwari,twese hamwe tugasaba amahanga kotsa igitutu Leta ya Kigali kugirango ibashe kubahiriza amahame ya demokarasi.
Imana ibarinde!
Bikorewe i Kigali kuwa 15 ukuboza 2017
Prezida Interimeri wa PS Imberakuri
MWIZERWA Sylver (sé) .
Rwanda: Umunyamakuru Bob Mugabe yabujijwe gusohoka mu gihugu!
Yanditswe na Ben Barugahare
Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa facebook umunyamakuru Bob Mugabe aravuga ko yabujijwe gusohoka mu gihugu ngo hari iperereza rikimukorwaho kuva mu 2016!
Nk’uko Umunyamakuru Bob Mugabe yakomeje abivuga ngo inzego za Police zamuherekeje mu modoka zimugeza iwe nyuma yo kwangirwa kujya mu mahanga.
Mbere yo kwangirwa gusohoka mu gihugu umunyamakuru Bob Mugabe yari yanditse ku rubuga rwa Facebook ko inzego z’abinjira n’abasohoka mu gihugu yazeretse urwandiko rw’inzira (passport) n’itike y’indege, ariko izo nzego ngo zamusabye kwerekana n’irangamuntu yo yari ayifite, n’ikarita y’akazi ariko yo yavuze ko atajya ayigendana iyo agiye mu mahanga. Mbese bari basigaje kumwaka Mitiweli cyangwa ikarita ya Batisimu!
Ibyo byangombwa byose ngo inzego z’abinjira n’abasohoka zarabijyanye zimubwira ko ategereza!
Byarangiye Police imusubije iwe ngo aracyakorwaho iperereza ryatangiye mu 2016 rigikomeje n’bu ngubu!
Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko umunyamakuru Bob Mugabe yari yerekeje ku mugabane w’u Burayi aria ntabwo twashoboye kumenya igihugu yari yerekejemo cyangwa impamvu y’urugendo rwe.
Umunyamakuru Bob Mugabe n’ubwo hari abavuga ko ari maneko ukorera Gen James Kabarebe, ni umwe mu banyamakuru b’abanyarwanda bari mu gihugu badatinya kuvuga ibyo batekereza.
N’ubwo James Kabarebe yatinye kwitaba, James Munyandinda we yahaye ubuhamya bwe abacamanza b’abafaransa na none!
Yanditswe na Ben Barugahare
Ubucamanza b’abafaransa bari babahamagaje ariko ntibitabye. Ministre w’ingabo mu Rwanda, James Kabarebe na Frank Nziza umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda bagombaga guhuzwa n’umutangabuhamya wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda James Munyandinda kuri uyu wa Kane tariki 14 no ku wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2017.
James Munyandinda ashinja James Kabarebe na Frank Nziza kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana Juvénal ku wa 6 Mata 1994.
Kuba James Kabarebe na Frank Nziza bataritabye abacamanza b’abafaransa baboneyeho umwanya wo kongera kumva ubuhamya bwa James Munyandinda.
James Munyandinda yongeye gusubiriramo ubuhamya bwe abacamanza Nathalie Poux na Jean-Marc Herbault, ariko nta makuru mashya yatanze.
James Munyandinda wahoze ari umusirikare mu Rwanda kuri iyi nshuro ya gatatu yahuraga n’abacamanza b’abafaransa guhera muri Werurwe 2017 yashimangiye ibirego bye bishinja James Kabarebe na Frank Nziza akomeza yemeza ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’abasirikare ba FPR bari i Masaka.
James Munyandinda yaboneyeho uwo mwanya asubiza ku birego yarezwe n’ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza mu ibaruwa bandikiye abacamanza b’abafansa bamurega kubeshya no kurimanganya.
Ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza barega James Munyandinda kubeshya mu buhamya bwe no mu buryo yavuye mu Rwanda mu 2008. Ndetse banavuze ko James Kabarebe nka Ministre w’ingabo uri mu kazi atashobora kujya mu Bufaransa guhangana n’umuntu uvuga ibinyoma.
Imbere y’abacamanza b’abafaransa James Munyandinda yisobanuye birambuye kuri buri kirego yarezwe n’ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza ku buryo umwe mu baburanira abaregeye indishyi bari mu miryango y’abari mu ndege ya Perezida Habyalimana yavuze ko ibisobanuro bya James Munyandida byumvikana neza kandi bisobanutse ahubwo bigaragara ko ibirego by’ababuranira James Kabarebe bareze James Munyandinda ari itekinika ry’abayobozi b’u Rwanda.
Rwanda: Inzego z’iperereza za gisirikare zikomeje kugaragara mu bikorwa byo gushimuta abantu
Yanditswe na Frank Steve Ruta
Nk’uko bikomeje gutangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch mu ma raporo atandukanye, muri iyi minsi abasirikari b’u Rwanda bakajije umurego mu guhohotera no kwica urubozo bamwe mu baturage b’inzirakarengane babashinja kuba bari mu mitwe itavuga rumwe na leta yu Rwanda.
Amakuru agera kuri the Rwandan aremeza ko Bamwe mu bantu bafitanye amasano n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi ya FPR atemerewe gukore mu Rwanda (yiganjemo akorera hanze y’igihugu) bahaswe ibibazo ari nako bakorerwa iyica rubozo n’inzego z’umutekano z’U Rwanda ndetse abandi baburirwa irengero.
Benshi mu bagiye batabwa muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko bumeze nko gushimutwa bagiye bajyanwa mu bigo bya gisirikare n’ahandi hantu hatemerewe gufungirwa abantu kuko batifuzaga ko barogowa muri ibyo bikorwa by’urugomo. Ni muri urwo rwego Intumwa za biro y’Umuryango w’Abibumbye irwanya iyicarubozo zahagaritse uruzinduko zagiriraga mu Rwanda. Nk’uko itangazo rya ONU ribivuga, leta y’u Rwanda yabashyizeho amananiza menshi kandi yanga no gukorana nabo. Bari bamaze iminsi itanu mu butumwa bwagombaga kumara icyumweru cyose. By’umwihariko, izi ntumwa ntizabashije kugera muri za gereza n’ahandi abantu bafungirwa nk’uko zabyifuzaga. N’aho zageze ntizabashije kuganira n’imfungwa mu ibanga. Bavuga kandi ko babonye amakuru ababwira ko bamwe mu mfungwa baganiriye bashobora kubiryozwa.
Amakuru yageze kuri the Rwandan aremeze ko umugabo witwa Karimijabo Stanislas wari utuye mu karere ka Ruhango yafashwe n’abagabo babiri bari bambaye gisivili, bamukurikiye bari mu modoka yo mubwoko bwa Toyota Avensis, aho yavaga ku kiliziya cy’itolero ry’abagatulika ahetswe kuri taximoto.
Abatugejejeho aya makuru bemeza ko yabanje kujyanwa ku kigo cya police mu Ruhango nyuma y’umunsi umwe akaza kujya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kami giherereye hafi umujyi wa Kigali, aho we n’izindi mfungwa yakorewe iyicwa rubozo n’inzego zishinzwe umutekano.
Bamwe mu bantu bo mu muryango wa Karinijabo Stanislas batashatse gutanga amazina yabo kubera umutekano wabo babwiye The Rwandan ko badashidikanya ko inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zashimuse ndetse zikorera iyica rubozo Karinijabo Stanislas zimuziza ngo kuba akorana n’abanzi b’u Rwanda.
Ibi bikaba biterwa ngo n’ibiganiro yajyaga agirana na mwishywa we witwa Emmanuel Tuyisenge uba mu gihugu cy’Ubufaransa, ngo uyu akaba ari umuyoboke w’Ihuriro Nyarwanda (RNC) ritavuga rumwe na leta y’U Rwanda.
Ibi uyu muryango ukabyemeza ushingiye ku kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2017 icyumweru kimwe mbere y’ishimutwa rya Karimijabo Stanislas umwe mu nshuti ze ufite abavandimwe mu nzego z’iperereza z’u Rwanda yaramubwiye ubwo barimo gusangira mu kabari ko hari amakuru ari gucicikana ko akorana n’abanzi b’U Rwanda akamusaba nk’inshuti ye kwitwararika ku mutekano we kandi yaba koko hari aho yaba ahuriye nibyo biri kuvugwa akabivamo amazi atararenga inkombe.
Abavandimwe n’inshuti za Karimijabo Stanislas bagerageje gukurikirana aho umuntu wabo afungiye ariko bagiye baterwa ubwoba n’inzego z’ibanze ndetse bamwe mu bashinzwe umutekano mu duce batuyemo ntabwo batinye kubabwira ko nibadaceceka nabo bakurikizwa Karimijabo Stanislas.
Nacuruje amagi kuko nta ngufu zo guterura amakarito nari mfite
Umushyikirano wa 15 nta muntu wemerewe kwinjirana ikintu cyose kiri Electronic!!
Gahunda *Y’Umushyikirano wa 15*
*1)* Gufata Badges ni kuri MINAFFET kuva;
– Ejo kuwa gatanu, taliki ya 15 ukuboza 2017, kuva saa 14h30 kugeza 18h30
– Bizakomeza no kuwa gatandatu, taliki ya 16 ukuboza 2017 kuva saa 9h00 kugeza 14h30
*2)* Security checking yabazirabira Umushyikirano izabera kuri Kigali Convention Center, kuwa mbere taliki ya 18 ukuboza 2017 kuva saa 7h30
*3)* Parking y’Imodoka Iteganyijwe ku Inteko ( Parliament) na MINIJUST
*4)* Musabwe Kutazana igikoresho icyaricyo cyose kiri electronic. Urugero: “Phones, Camera, Tablets ,Laptops etc…”
*N.B*:Musabwe kumenyesha abo muyobora bose biyandikishije muri iyi gahunda ko basabwe kubahiriza igihe cyane cyane twigesha agaciro nk’intore za Diaspora Nyarwanda.
Murakoze, mugire amahoro y’Imana.
Murenzi Daniel
Chairman – RDGN
Tel +250788306667