Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

2018: “UMWAKA W’IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE”

$
0
0

2018: Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza.

I.

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

Umwaka wa 2017 urahise, uwa 2018 nguyu uratangiye.

Umwaka w’ibinyoma 7 urashize, Umwaka wo KWIZERA uraje.

Umwaka wa 2017 urahise ariko nk’uko twese twakibonye usize wambitse urubindo umunyagitugu Paul Kagame. Hari impinduka zikomeye uyu mwaka weretse Abanyarwanda ku buryo nta wavuga ko atazibonye cyangwa acikwe n’icyo zisobanuye. Izo mpinduka zikomeye mu myumvire y’Abanyarwanda  zabayeho kubera IBINYOMA birindwi by’ingenzi  umwaka wa 2017 usize ukubitiye ahakubuye ari nabyo byabindi nyine Umunyagitugu Paul Kagame yari yarubakiyeho ubutegetsi bwe. Reka tubyibukiranye muri make:

1.Mythe yo kwita Paul Kagame ngo ni Umukiza warokoye abatutsi ishiranye na 2017

Umuntu wese wakurikiranye amateka y’intambara umutwe wa FPR-Inkotanyi washoje mu mwaka wa 1990 ntayobewe uburyo Kagame mu by’ukuri atigeze ashishikazwa n’ubuzima cyangwa imibereho myiza y’abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi, uretse kubahinduta ibikoresha n’ikiraro yambukiyeho ashaka kwifatira ubugetsi bwose mu Rwanda. Kuba yarahemukiye Abatutsi benshi, bamwe akabarenganya mu buryo bunyuranye abandi akabica rubi, si nkuru mbarirano,  byinshi twarabyinoneye n’ amaso yacu! Icyakora muri uyu mwaka ushize Paul Kagame yerekanye ko yarenze igaruriro mu kumara kwica muri 2015 umunyemari Rwigara Asinapoli wamufashije bitavugwa, agasubira inyuma akadurumbanya umupfakazi we, akamukoza isoni ntacyo amuhora, akamugaraguza agati imbere y’abana n’abashinyaguzi,  akamujugunya mu buroko amjrenganya, none akaba ariho atera imirwi imitungo ya nyakwigendera, mbese nk’uko n’andi amabandi yose yitwaje intwaro yabigenza.

Ubu bugizi bwa nabi burenze igipimo bwakorewe umuryango wa Rwigara bwakuye umutima Abanyarwanda batagira ingano bituma barushaho kumva neza ko burya bwose  ikibazo nyamukuru gikomereye u Rwanda atari ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Byatweretse bisasubirwaho ko ahubwo ibice bibiri by’abenegiguhu bihanganye mu Rwanda ari RUBANDA IGOOKA (90%) ibangmiwe bitavugwa  n’ AGATSIKO K ABANYAMUTENGWE BAGASHIZE (10%), babandi barangwa no kurya ibyabo ariko bagakungahazwa n’ibyo bambuye rubanda ku ngufu cyangwa ku mayeri.

Kugeza uyu munsi agakomye kose mu gihugu byasobanurwaga n’ikinyoma ngo ni uko hari Abahutu bishe n’Abatutsi biciwe! Icyo kinyoma umwaka wa 2017 usize ugikubitiye ahakubuye. Munyarwanda kanguka, ibibazo dufite muri iki gihe birakomoka he ? Nta handi hatari kuri aka Gatsiko k’abanyamurengwe bagashize kigaruriye inzego zose za Leta, kagakoresha ingufu z’ubutegetsi muri gahunda yo guhamisha mu butindi, ubucakara n’ubuja RUBANDA igooka.

2.Ikinyoma cya kabiri cyari ukwemeza amahanga ngo ko Paul Kagame ari umuyobozi mwiza kandi ushishoza bidasanzwe (Vionnary Leader ). Umwaka 2017 usize ahubwo umwerekanye nk’umunyagitugu kabuhariwe ugeretseho no kutamenya icyo kuba umukuru n’umubyeyi w’igihugu bivuga! Uyu mwaka uhise usize agaragaye nk’UMUMAMYI utitaye na gato ku mibereho y’abaturage ategeka nk’aho ari ibisimba, ahubwo ushishikajwe cyane no kwikubira amasoko yose y’igihugu, agakoresha inzego za Leta mu gusahura no kubungabunga inyungu ze bwite n’iz’umuryango zonyine.

3.Kubeshya ko Kagame ari Umudemokarate w’akataraboneka, ushyize imbere gahunda yo kubaka inzego zishingiye ku mahame ya kidemokarasi n’imiyoborere myiza, ntawe uzongera kubyemera kereka atariboneye uko Kagame arangiza manda ze 2 yemererwaga n’Itegekonshinga nyamara  akabirengaho akarihindagura mu buryo bugayitse kugirango akunde azapfire mu ntebe ya Perezida wa Repubulika , ngo kuko ari we ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine, naho miliyoni 12 z’abandi benegihugu basigaye bakaba ari imbwa z’imirizo gusa.

4.Ikinyoma cya kane cyo kuvuga ko Kagame yagejeje u Rwanda ku iterambere ry’indashyikirwa (Ibyagezweho) nacyo umwaka wa 2017 usize ucyise « politiki mbisha yo gukina rubanda ku mubyimba » mu gihe nyine uwa 2017 usize inzara yiswe “Nzaramba” cyangwa “Warwayeryari” iyogoza ibintu n’abantu mu gihugu cyose.

5.Ariko ikinyoma cyakubitiwe ahareba i Nzega kikababazwa kurusha ibindi ni icyagatanu cyari kimaze imyaka 25 yose kigerageza kutwemeza ko Paul Kagame ari umugabo w’intwari idakangwa urugamba . Umwaka wa 2017 watweretse neza kamere ye nyakuri yo kuba ahubwo ari UMUNYABWOBA n’IKIGWARI kabuhariwe ugera aho atinya guhangana n’undi mugabo mu matora akiyemeza gufungira ABATARIPFANA ho imipaka y’igihugu, agahitamo kubuza amakompanyi y’indege kwinjiza i Rwanda abana b’impinja ngo hato batamubuza kwiyibira amajwi mu matora ya 2017 nk’uko yabigize umwuga.

6.Si abagabo bonyine atinya  ! Bwa bugwari butagira imipaka bwa Paul Kagame bwatumye atinya guhangana na Madamu Victoire Ingabire mu mwaka wa 2010, ni nabwo bwamuteye guhinda imishyitsi imbere y’umwari Diane Shima Rwigara  bityo aho guhangana nawe mu matora ahitamo inzira igayitse yo kwambika uwo mwari ubusa mu bitangazamakuru, kumucuuza imitungo y’umuryango we, kumutesha igihe mu manza zidashinga no kumufungisha mu gihe bizwi na bose ko ari inzirakarengane. Ninde se utabona ko ubu buryo bwo gutegeka igihugu ari urukozasoni?

Aka karengane gakomeje gukorerwa Diane Shima Rwigara  nako kerekanye bidasubirwaho ko u Rwanda rwigaruriwe n’IKIGWARI gitunzwe no kwivuga ibigwi bitari ibyacyo.

7.Ikinyoma cyo kudatinya intambara nacyo cyakubitiwe ahagaragara ku buryo noneho Kagame nawe ubwe yiyemerera mu mbwirwaruhame ko mu gihe abaturage b’imbere mu gihugu bahagurukira kumuvudukana atabasha kubona uko asaza imigeri.

Muri make gutamaza ibi binyoma birindwi turondoye byeretse buri munyarwanda wese ko iby’ubutegetsi bwa Paul Kagame ntaho bigishingiye, ko umwaka wa 2017 uhise ari nka wo mwaka wa nyuma w’ukwidegembya kw’ingoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwe bagashize, bityo ubu hakaba hatangiye igihe cyo guhagurutsa ingufu za “Rubanda igooka” zitazabura guhenangura bidatinze iyi ingoma isa neza neza n’iy’Abidishyi.

II.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

UYU MWAKA WA 2018 UJE, uzaniye rubanda impamvu ndwi zo KWIZERA, dukwiye kwakira neza no kwicengezamo.

Koko rero umwaka wa 2018, urasa n’uzanye intumbero yo gushyira ahabona Abalideri bashya, barangwa n’imikorere mishya kandi iberanye n’ibihe tugezemo. Muri urwo rwego, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izafasha abanyarwanda kwitabira gahunda y’impinduka banyuze mu NZIRA NSHYA izarangwa n’intambwe 7 z’ingenzi zizubaka icyizere mu mitima y’abanyarwanda bose:
1.Tuzashishikariza Abanyarwanda babyifuza duhereye ku batuye mu bihugu birangwamo ubwisanzure byo mu Bulayi na Amerika, cyane cyane urubyiruko, kwitabira umushinga twatekereje tugasanga wabafasha kwiyongerera ubushobozi mu mutungo kugira ngo bazabone ya maboko yo gutigisa ingoma y’iterabwoba yabambuye ibyabo, irabakenesha, ibahindura inkomamashyi n’abagererwa kandi nyamara bafite igihugu cyakabaye kibaha amahirwe yo kwiteza imbere. Ushaka kwinjizwa muri uwo mushinga yakwihutira kwegera Umujyanama ushinzwe iyo gahunda mu biro bya Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Ntawujuje ibisabwa uzahezwa.

2.Hazaterana Inama mpuzamahanga ku irimburambaga ryakozwe n’umutwe w’ingabo zikora gicancuro za Paul Kagame mu kwezi kwa Mata 1995, mu nkambi y’impunzi i Kibeho. Uwo munsi amahanga azarushaho kumenya neza ishyano u Rwanda rwagushije ryo gufata abana b’intama ukabaragiza ikirura.

3.Urukiko rwa Rubanda ruzatangira kuburanisha imanza z’abategetsi bakidegembya kandi bararimbuye abaturage bakagombye kurinda no kurengera. Ibimenyetso ubushinjacyaha bukuru bumaze gukusanya bikaba byerekena ko Umunyagitugu Paul Kagame azaza ku isonga ry’abazakurikiranwa n’Urukiko rwa rubanda.

4.Hazashyirwaho itangazamakuru ribereyeho guhugura Abanyarwanda mu byerekeye uburenganzira bwabo, kumenya no kwakira amateka agoye yaranze igihugu cyacu , gutabariza abakorerwa urugomo, kuvuganira abarengana, gususurutsa Abanyarwanda, gukomeza kubahumuriza no kubakomezamo icyizere cy’ejo hazaza hatekanye. Iyi « Radiyo-televiziyo uRwanda” tumaze icyumeru kimwe dutangije ku mugaragaro igiye guhabwa ingufu kugirango izagire uruhare rugaragara mu gusohoza iyo nshingano.

5.Mu buryo budasanzwe kandi bwihariye, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izatsura umubano n’Abanyemari bakomeye ku isi bashobora kuzatera inkunga ifatik gahunda nyakuri zo kuzahura ubutunzi bw’abaturage no gufasha Abanyarwanda benshi kwikura mu bukene.

6. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izatera inkunga igaragara umushinga wose ugamije guhirika bwangu “ubutegetsi-bwibano” bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize, hashyizwe imbere umutekano w’abaturage n’ubusugire b’igihugu cyacu.

7. Tuzihatira gutsura umubano wihariye n’ibihugu bikikije u Rwanda kugirango dufatanye kubaka ingamba zigamije guhagarika iterabwoba n’umutekano muke wabaye karande mu Karere k’ibiyaga bigari mu gihe bizwi na bose ko imyinshi muri iyi mitwe y’iterabwoba iteza akaduruvayo mu Karere kacu  ishingwa ikanaterwa inkunga na Leta y’umunyagitugu Paul Kagame  wibwiraga ko we, ahari, ari ikigirwamana .

III. UMWANZURO

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda ,
Revolisiyo ya rubanda igooka ntikiri umugani, ndetse dore turayikozaho imutwe y’intoki; irashoboka mu Rwanda kurusha uko bamwe bakomeje kubyibeshaho. Kuko twe tuzi neza ko abenegihugu bemera kuyigiramo uruhare bamaze kuba benshi cyane, ndetse n’amahanga afite inyungu mu Rwanda akaba yiteze ko ishobora gutangira umunsi uwo ariwo wose, intambwe igiye gukurikiraho ni uko amatsinda y’abiteguye yatinyuka kandi agatinyurira abandi ibikorwa byo KWIVUMBURA ku butegetsi bw’igitugu bwa Kagame, ku mugaragaro. Ngo ukomeza guhishira umurozi cyane ejo akakumara ku rubyaro.

Uko byamera kose , sinasoza iri ijambo ntifurije umwaka mwiza mwebwe mwese mwifuriza ibyiza igihugu cyacu  cy’u Rwanda:

1.Umwaka mwiza ndawifuriza abenegihugu bahinduwe ABAZUNGUZAYI na politiki mbisha yabambuye ubutaka,ibibanza , amazu…byabo bakabura ahandi berekera. Turifuriza Abazunguzayi umwaka mwiza kuko berekanye ubutwari , mu gutinyuka kumenyekanisha akarengane gakabije bagirirwa. Mufite ingufu zitangaje, ntimugatezuke ku rugamba rwo kurengera uburenganzira bwanyu n’ubw’abanyu.

2.Umwaka wa 2018 uzabe uwo gusubirana ubwigenge ku MFUNGWA zose zikomeje kuborera muri za Kasho zizwi n’izitazwi kimwe no mu magereza anyanyagiye hirya no hino mu gihugu. Abaministri babiri ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bafunzwe aribo Nyakubahwa Madame Victoire Ingabire na Nyakubahwa Deogratias Mushayidi turabazirikana ku buryo bw’umwihariko kandi tubijeje ko tugiye gushyira ingufu nyinshi mu kubavuganira no guharanira ko bafungurwa bidatinze.

3.Uwa 2018 uzasige ABAHINZI-BOROZI basubiranye ukwishyira ukizana mu guhinga no korora uko babishatse, mu buryo bubafitiye akamaro. Igifitiye umuturage umwe akamaro kikagirira igihugu cyose.

4.Umwaka wa 2018 uzabere ABACURUZI b’abanyarwanda umwaka w’urwunguko rukomeye, bave ku ngoyi y’imisoro inyuranyije n’inyurabwenge, amahoro, amakoro n’impano by’urudaca bitangwa ku ngufu bishyirwa mu bigega bya nyirarureshwa bimena mu mifuka bwite y’Abagize Agatsiko k’Abanyamurengwe bagashize.

5.Uyu mwaka wa 2018 uzasige MWALIMU yashubijwe ishema rimukwiye ngo abone uko arerera u Rwanda rw’ejo ruzira umwiryane n’ubwikanyize.

6.Umwaka mushya wa 2018 uzabere IMPUNZI zose z’Abanyarwanda uwo guharanira gusubira mu gihugu cy’isezerano, nta pfunwe, nta n’iterabwoba bashyizweho.

7.Umwaka wa 2018 uzabere URUBYIRUKO RWAKENESHEJWE umwaka w’amizero yo kuronka umwuga n’umurimo urutunze.

8.Uyu mwaka mushya wa 2018 uzahishurire Ingabo z’igihugu cyacu ibanga rigira riti « ubwenge burarahurwa » bityo nabo bazakore akantu karimo ubwenge, bange agasuzuguro , basigeho gukomeza kuba abacakara b’Umuntu umwe n’abajura kabuhariwe bamukikije,bagaruke ku nshingano yabo y’ibanze yo kubungabunga ubusugire bw’igihugu, kurinda inyungu rusange n’umutekano wa rubanda.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho ubwisanzure mu Rwatubyaye.

Imana twemera irengere buri munyarwanda kandi ihe umugisha u RWANDA.

Paris , taliki ya 1/1/2018, saa 00:00
Padiri Thomas Nahimana,
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.


ITANGAZO RY’UMUYOBOZI MUKURU WA RRM RYIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA WA 2018

$
0
0

Banyarwanda, banyarwandakazi, abari mu gihugu na mwe mpunzi mwaciriwe ishyanga ntagicumuro, bayobozi ba RRM na mwe, barevolutiomnaires mwese mwibumbiye muri RRM shalom. Mbanje kubifuriza umwaka mushya muhire. Uzababere uw’impinduka…

Taliki 28/10/2017, ni bwo urubyiruko rw’abanyarwanda rurambiwe ingoma y’agahiri n’agahinda ya FPR Inkotanyi, twahisemo gushinga muvoma ya RRM ( Rwandese Revolutionary Movement )kuva twayishinga intego yacu yambere n’ugukora kuruta kuvuga, kora ndebe ikaruta vuga numve. Tugamije kugarurira abanyarwanda uburenganzira n’ubwigenge bwabo banyazwe n’agatsiko k’abantu bake bibumbiye muri FPR Inkotanyi bakaba barafashe bugwate abanyarwanda bakaba babacura bufuni na buhoro!

Ibyo bamwe mu banyamahanga n’abanyarwanda babona ko bidashoboka twebwe nka barevolutiomnaires tubonako bishoboka! Ibyo abandi batinya tukabasha kubitinyuka.
Ibikangisho by’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi tugomba kubirenga .Taliki 29/10/2017 intwali y’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien Kubufatanye n ‘Urubyiruko ruri mu Rwanda icyemezo cyabaye kuvuga ngo:” turamutwara uko byagenda kose! Umwica atwicana nawe.” Kuva muri gereza ya Mpanga kugeza aho ari ubu. NDASHIMIRA MBIKUYE KU MUTIMA ABANTU BOSE bagize uruhare muri kiriya gikorwa. Ishyaka,ubutwali n’umurava mwagaragaje,byatumye ibyo benshi babonaga ko bidashoboka bibonera n’amaso yabo ko bishoboka kandi nibirenze bizakorwa vubaha.

Banyarwanda,banyarwandakazi ndabizi ko akababaro mufite ari Kenshi: Batatu mu bana Ntamuhanga Cassien yareraga bari bagize umuryango we ababereye mukuru wabo, umwaka urashize inzego z’ubutasi z’u Rwanda zibashimuse! Tuboneyeho akanya ko gusaba dukomeje FPR Inkotanyi kugaragaza aho yashyize abo bana aribo: Ngabo Fikiri Jimmy, Ngabonziza Moses na Mutuyimana Joel. Babuze Ku italiki 4/10/2016. Turasaba kandi ko FPR yagaragaza aho yashyize umunyamakuru; umwarimu muri kaminuza akaba umushakashatsi Ku mateka umuco n’amadini n’umwanditsi w’ibitabo Niyomugabo Nyamihirwa Gérard washimuswe taliki 7/4/2014. Igihe kimwe na Ntamuhanga ndetse na Kizito Mihigo.

Ikigaragaza ubunyamusozi bwa FPR Inkotanyi n’ukubona ukuntu itinyuka ikarigisa Gérard kuko yabwirizaga urukundo n’ubunyarwanda bw’i Rwanda abinyujije mu biganiro binyuranye ku maradiyo ndetse no mu bitabo yanditse. Aha navuga bimwe muribyo : Umusogongero kw’ijambo ry’Imana y’i Rwanda, Nta Yezu nta Ruganzu, Inzira y’abanyarwanda kuva bahiga kugeza bahigana, Gatebe gatoki hagati ya Gahutu na Gatutsi murwa Kanyarwanda.

Intambara FPR inkotanyi yiyeyemeje gushoza ku rubyiruko rw’u Rwanda ntagushidikanyako bizarangira iyitsinzwe kandi sicyera.

Kurigisa Niyomugabo Gerard,ikangaza umuryango we, gufunga Kizito Mihigo na Diane Rwigara n’urundi rubyiruko uruzwi n’urutazwi yamariye mu magereza azwi n’atazwi, urundi rukicwa urhbozo, kuyobora abanyarwanda nk’amatungo nta burenganzira na mba ku kwifatira ibyemezo munyungu zabo bwite,kwirirwa ikurikira abanyarwanda mu buhungiro ngo ibatsindeyo ……ntibikiri ibyo kwihanganirwa!

Akaba ariyo mpamvu urubyiruko twiyemeje kwibumbira hamwe muri RRM kugira ngo dushake uko twakwirwanaho tunatabare abanyarwanda.

uyu mwaka wa 2018 dutangiye abayobozi mwese ba RRM, abayoboke bayo n’abazayinjiramo mwitegureko nzabasaba gukora ibidashoboka kuko mbonako tugomba kubishobora. Abasore nkatwe comanda Ernesto Che Guevara, Fidel Castro na Lawulu Castro bashinze Muvoma 26, bambuka inyanja ya Pacifika ari 82 gusa bacyambuka 60 bahise bicirwa mu mirwano, abasigaye baterera imisozi ya Sierra Maestra bahamagarira rubanda kubasanga bakibohoza rubanda yari ikandamijwe n’umunyagitugu General Fulugencio Batista, warushyigikiwe n’abanyamerika bumvise impuruza inzozi za Che na Castro ziba impamo;izo nzozi nizo ubuyobozi bwa RRM twifuza mu Rwanda. umusore general Charles de Gaulle ubwo ubufaransa bwari bwafashwe bunyago n”abanazi ba Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri yisi, De Gaulle wafatwaga nk’umuntu udafite amateka, yahungiye London mu Bwongereza, ahamagarira abafaransa bose kuresista bakanga kuba ingaruzwa muheto z’abanazi byarangiye inzozi ze zibaye impamo,n’ ubwo umwe mubari bamukuriye Marshall Petain yari yamaze kuyoboka abanazi! Izi nzozi nizo abayobozi ba RRM dushaka muri uyu mwaka dutangiye.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa RRM ndahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda kuresista:

Ntibikabe ko twemera kugirwa abacakara mu gihugu cyacu n’agatsiko k’abanyamusozi batagira ubumuntu; babuza abaturage bacu guhinga ibyo bashaka, bakadufungira ubusa, utwo mukoreye bakatubanyaga!

Rubyiruko kuba revolutionnaire ntibisaba kuba generali cyangwa dogiteri bisaba kugira umutima ukomeye ukunze igihugu, iyo determination no kubasha kumvisha abandi icyo urwanira nibyo bituma impinduramatwara uyigeraho ntakabuza. Lenine yabivuze neza ati “un peuple bien informé,bien discipliné meme minoritaire peut mener bien la révolution”. undi murevolutionnaire Mao ze Dong ati” ntabwo wakora revolution udafite amaboko ya rubanda ” on ne peut pas faire la révolution sans peuple.”

Rubyiruko rw’u Rwanda ntibikabe ko turushwa ubutwali n’umukecuru Adeline Rwigara wemera akabwira za shitani azireba mu maso ko arambiwe akarengane zimukorera!
Ntibikabe ko turushwa ubutwali na madamu Ingabire Victoire ufunzwe azira kuvugira abarenganywa.

Rubyiruko rw’u Rwanda ntibikabe ko twitaba karame inkozi zibibi ziduhekura ziturindisha imbunda nkaho turi inyamaswa z’inkazi.

Rubyiruko rw’abacikacumu bavandimwe Maraso yange ntibikabe ko inkoramaraso Generali Freddy Ibingira na Generali Jack nziza baba ababyeyi ba AERG! amayeri yabo bicanyi ni ukubajijisha ko badukunda mu kibeshyako turi nk’ imbwa zo mu rugo kandi badufata nka za nyiramuhari. Ibyo nabibonye cyera mpitamo kwigomeka kuri abo bagome. ikinshimisha ni uko akarengane kakorewe Diane Rwigara katumye benshi mukanguka mukangarukira! Abenshi ubu mukaba mwariyemeje kwinjira muri RRM. Ni mu gihe kuko ntanakimwe mwakorera FPR kuruta ibyo Kizito yayikoreye cg ibyo Rwigara yayikoreye.

Ndabihanangiriza numvise generali Mubaraka Muganga ababwirako ngo abafitiye akazi! Uwo mwicanyi abo twiganye mu rabyibuka ko 2007- 2008 ariwe wanzegereje ubwo yayoboraga division ya RDF yakoreraga I Butare. Umugambi we na bene wabo nuwo kubagira “interahamwe” igihe RRM izaba yabasumirije bakabashora mu bwicanyi cg bakabashora Imbere mu kikora munda cg mugapfira izo nyangabirama. Muramenye rero muzabareke bohereze urubyaro rwabo cg biyizire duhanagane kuko gupfa twebwe twarabyiyemeje kandi gupfa ntawe byishe. Twabaye ibitambo bihagije igihe kirageze ngo duhumuke.

Rubyiruko rw’abahutu, ntibikabe na rimwe ko mwemera gusaba imbabazi ngo zuko mwavutse muri abahutu . Benshi murimwe namwe musigaye muri incike ntimwemerewe kwibuka abanyu. Abaguye hirya no hino mu gihugu,abiciwe mu makambi anyuranye hanze n’i Kibeho abiciwe mu buvumo mu masoko…ababishe ntimubazi? None ngo mugende mwububa mu gihugu cyacu musabe imbabazi z’ibyaha mutakoze. Uburenganzira bwanyu ntawundi uzabubaha nimuze twibumbire muri RRM Dore twese twabaye ibitambo turi kwishyura ibyo tutariye. RRM izatsinda ntakabuza.

Basirikare b’u Rwanda bapolisi namwe bandi muri mu nzego za Leta zishinzwe umutekano igihe kirageze ngo mugaragaze ko muri abapagasi ba Kagame cg ko muri abakozi ba rubanda arinayo ibahemba. Ndabihanangiriza ko ibyo mukora byose amateka azabibaza kandi ko imiryango yanyu izagira ipfunywe ryibyo mukora. Ndabakangurira mwese kwinjira muri RRM tugafatanya kwibohoza uwo munyamusozi uhora abarobamo umwe akamukindura namwe mugaceceka buriwese agahora ategereje ko umunsi we ugera uboshye inka ziri ku murongo mwibagiro rya Nyabugogo. Ibi ntabwo ari umugani ejobundi abaturage ba Bourkinafaso barangajwe imbere na movement Balain Citoyain,birukanye umunyagitugu Braise Compaorain wari umaze imyaka n’imyaniko abatwaje agahotoro wa mugani w’abaturanyi b’abarundi.

Rubyiruko rwaba urw’ abapolisi n’abasirikare,cyane ba captaine, naba sergeant nimuhaguruke dushyire hamwe mwishakemo ba sergeant Guillaume Saulo, cyangwa ba captain Thomas Sankara, tuneshe uwo munyagitugu kuko abagenerali bahisemo kubaho nk’amatungo magufi akabacira mu maso akabafunga afungura uboshye ari inzugi.

intwali Commanda Marien Ngouabi wayoboye Congo Brazaville, yaragize ati :”igihugu cyawe iyo cyamazwe n’amacakubiri nta kindi wagihanaguza uretse amaraso yawe!”

irisomo urubyiruko rwa RRM ryaducengeye kugeza mu mu maraso n’imisokoro y’amagufwa yacu. Tuzakomeza kuricengeza mu rundi rubyiruko kugeza twibohoye.

Ntibikabe ko miliyoni 12 z’abanyarwanda dufatwa bugwate n’umuntu umwe!
Ntibikabe ko impunzi mwese mwemera kubaho mubundabunda ngo batabatsinda aho mwahungiye.

Ntibikabe ko twemera kugwa ku gahinga, nk’abatagira iwabo
icyatumye FPR na Kagame batabyemera natwe ntituzabyemera.
aho kuba ingaruzwamuheto nimureke tugandire iriya ngoma ngome. Abishyize hamwe ntacyibananira!

uyumwaka dutangiye ukwiye kutubera uw’ibikorwa kuruta amagambo.

Ikizere kirahari kuko amagana y’urubyiruko runyotewe n’impinduramatwa rukomeje kwinjira muri RRM cyane cyane uriri mu Rwanda. Nimukomere kumuheto akazi twarakiyemeje kandi ntituzasubira inyuma tudatsinze.

la patrie ou la mort, nous vaincrons
u Rwanda cyangwa urupfu tuzatsinda.

Sankara Callixte

Umuyobozi wa RRM

Ambassade ya Mugambage n’itahe cyangwa dutahe!

$
0
0

Biragaragara ko muri Uganda impunzi zitagishoboye kubana mu gihugu kimwe na Ambassade y’uRwanda. Niba Leta ya Uganda ishaka kugumya kubana na Leta y’uRwanda, abasirikali b’uRwanda baje mu myitozo, bakidegembya muri Kampala n’imbunda zabo nkaho hano ari iKigali, ibyo birabareba, twebwe nibadukemurire ikibazo habe ho imishyikirano. Aho kwirirwa badushyiraho ibikangisho, birirwa bahimbahimba ibyaha batoratora mu mihanda bagashyira Kayihura, twakemura ikibazo hagati yacu nk’Abanyarwanda, Leta ya Uganda ibidufashijemo.

Ntawanze gutaha, icyo gitekerezo ni cyiza, ariko nkuko twananiwe kubana mu gihugu cyacu, tukabahungira hano, none na hano badusanze bakatubuza amahoro, ni ikigaragara ko tudashoboye kubana mu gihugu kimwe. Niba bahakunze bigarukire hano ni iwabo mu mahanga natwe dutahe iwacu iRwanda. Mugambage hano ni iwabo, Baguma na Burabyo hano ni iwabo, nibashaka bazigumire ino, ntawuzabakumbura! Ariko twebwe ni ngombwa ngo tubone amahoro.

Niba muramu wanjye General Kayihura umukuru wa Polisi ya Uganda, abona ko nkwiriye gutaha mboshywe kubera itekinika rya Baguma n’uriya mwicanyi w’i Kami Burabyo naje mpunga, natange urugero rwiza na we ni Umunyarwanda, afate mushiki wanjye Angella, batahe, nibibagwa amahoro nanjye nzijyana narizanye! Natahe we, abanya Uganda baramuhaze, twe nta n’icyo tubatwaye!

Turambiwe agakungu ka Polisi ya Kayihura n’ambassade ya Mugambage!

Ni gute umuntu w’impunzi ashobora kujyanwa kuri polisi nk’umujura, abapolisi bakamuvugisha bari kuri telefoni na ambasaderi Mugambage? Niba polisi ya Uganda ari akarima ka Kigali, abanya Uganda bikaba nta kintu bibatwaye, natwe ntitwanze ko abantu babana, nibakemure ikibazo cyacu, bikomereze ibyabo.

Mu mpunzi hari mo abashaka kujya I Burayi, hari mo n’abandi nkanjye tudashaka kuva iwacu muri Afurika, mugihugu cy’amata n’ubuki. Rero niba Leta ya Uganda ishaka gukomeza kunywana n’uRwanda, kandi ikaba itashobora kutwumvikanisha ngo twese tube iwacu mu mahoro ntawica undi, ni iduhe uburenganzira twikemurire ikibazo, inzira itaha turayizi n’icyo gukora turakizi.

Jyewe naje muri Uganda kubera ko Perezida Museveni yantumyeho ngo ninze mve muri Tanzania, kuko hano hari umutekano. Naraje nkirirwa mpanganye na bariya bicanyi nahunze, ariko nta kibazo nagiranaga n’inzego z’umutekano wa Uganda. Aho Kayihura aziye muri Polisi yafunguriye abicanyi b’i Kigali amayira, none bamaze abantu; Uwo badahemukiye ngo bamwice baramuhombya, ibyo Perezida arabizi!

Rero ikibazo ni gikemuke kandi batubwire niba tudafite aho gutura kw’isi, tuhishakire dusubire iwacu twijyanye, twarizanye! Cyangwa se Ambassade itahe n’ubundi nta cyo imaze, ni agaco k’ibyihebe, kazanywe no guhungabanya umutekano w’impunzi no kwirirwa gacura umugambi wo gusenya Uganda.

Umwaka mushya muhire! Uzababere mushya pe!

H.T. Sankara

« DORE IBYO NZI KU URUPFU RWA FRED RWIGEMA »/ BARAHINYURA SHYIRAMBERE JEAN

$
0
0

Barahinyura Shyirambere Yohani agarutse gukomeza ikiganiro twagiranye kuya 21/12/2017.

Ni nde waba uzi urwo Fred Rwigema yapfuye ? Uyu Barahinyura aravuga bimwe mu byo azi k’urupfu rwe mu gihe cy’umwaka yabaye muri FPR/Inkotanyi ashinzwe itangazamakuru.

Ese amaze gupfa, byagendekeye gute umugore we, uwa Bayingana n’uwa Bunyenyezi ?

Twabonye hari abanditse ngo ese Barahinyura aravuga uyu Fred Rwigema ngo ntazi ko na benewabo bamwibagiwe ?

Twongere tugushimire Barahinyura wowe wemeye kuduha akabango k’amateka ajyanye n’amahano yagwiriye abanyarwanda, amahano yishe benshi abatapfuye ikabata ku gasi, n’inkurikizi mbi z’ibyo byose ; kandi twibuke ko ngo kwirengagiza amateka, bitera kuyasubizwamo.

Uyu Barahinyura yamenyekanye cyane nk’umwe utoroheye ubutegetsi bwa HABYARIMANA nyamara bombi bari abanyagisenyi !

Mwakwibaza muti ese nicyo cyatumye ajya muri FPR/Inkotanyi ?

Ikondera Libre,

31 decémbre 2017.​​

FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018

$
0
0

Banyarwanda , banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda

Kuri uyu munsi w’itariki ya 31 Ukuboza 2017, mw’izina ry’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza, no mwizina ryanje bwite, nifulize abarwanashyaka ba FDU-inkingi, abanyarwanda dufatanije urugamba rwo kuzahura abanyarwanda mw’icuraburindi ryo kuba baragizwe umunyago, abanyarwanda bose, n’abakunda abanyarwanda bose, Umwaka mushya Muhire wa 2018.

Muzawugiremo amahoro n’amahirwe, uzabemo impinduka mwifuza yo kwipakurura ubucakara bw’abigamba ko babagaruje umuheto; mukabaho mu bwisanzure mu bitekerezo, mutarara mwikanga umuhisi n’umugenzi mukeka ko ari Umukada, maneko cyangwa Dasso uje kubashimuta; ntimwongere gupfukamira umutegetsi kugirango muramuke, cyangwa ngo bamwe bahabwe ibyo bataruhiye kubera ko barusha abandi gukeza ubutegetsi.

Mboneyemo umwanya wo gusaba ko twafatanya tugashimira impirimbanyi za demokarasi ziri mu bihome, izaburiwe irengero, izahotowe cyangwa zitotezwa kubera kwamamaza amatwara yo gufasha abanyarwanda kwibohora ntibakomeze gufatwa nk’amatungo nyirayo akuramo iryo ashatse igihe ashakiye.

Twese tumaze kumenyera ko uvuze ibitagenda bamwegekaho ko ashaka kwoshya abaturage guhirika ubutegetsi buriho, nyamara Urukiko rwa Afrika rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’abaturage rwagaragaje ko, mu gihugu kigendera kuri demokarasi, ari uburenganzira bw’umuntu kunenga ibitagenda . Byagaragaye kandi ko ushatse wese kuvuga ibitagenda mu Rwanda bamwegekaho ikirego cy’uko afite umutwe w’ingabo, kugira ngo bamuce umutwe. Kabone n’iyo abashinjacyaha bataramenya n’izina ryawo naho ubarizwa. Birazwi kandi ko abacamanza nabo bakomeje kwifata nk’abari mu kwaha k’ubutegetsi aho kurenganura abanyarwanda batitaye ku gitsure cy’uwo ari we wese.

Dutekereze kandi tuzirikane imiryango y’izo ntwari itari kumwe n’ababo kubera kurengera uburenganzira bwacu twese.

Turashishikaliza ba mpemuke ndamuke , cyane abo umwe mu baminisitri ba FPR inkotanyi yise ko bashyize ubwenge mu gifu ko nabo bakwibohora mu mitwe bakumva ko nta kadashira. Tuributsa abarimo kwishora nu bikorwa by’ubwicanyi bw’abarwanyarwanda bazabibazwa..

Banyarwanda banyarwandakazi

Uyu mwaka ushize wa 2017 urangiye utwigishije byinshi, birimo ko:

  • Ihindura ry’itegeko nshinga no gufunga usepfuye wese ari ikimenyetso ko agatsiko ka FPR kafashe icyemezo cyo kuguma k’ubutegetsi ubuziraherezo;
  • Ibikorwa by’ubutegetsi bwa FPR byerekanye uzaba wibeshye igihe ukomeje gutekereza ko :
  • iyi ngoma izunamura icumu;
  • agatsiko kari k’ubutegetsi kifata nk’ibimanuka kazageraho kakemera ko hari undi muntu uzi ubwenge ;
  • agatsiko gategeka kazareka kuvuga ko ariko gafite ukuri;
  • kazava ko gitekerezo ko uvuze ibidahuje nako aba ari gukwiza ibihuha bigamije gukangulira ingaruzwamuheto, zabaye iminyago, kwanga ubutegetsi;
  • gashishikajwe no kurengera abatutsi cyane abacitse kw’icumu;

Tukaba twizera ko abantu bamaze kubona kandi ko twagushije ishyano ryo kugira ubutegetsi bwageze aho:

  • umuco wo kurengera impfubyi n’abapfakazi utakibaho,
  • kurimbura imyaka bitakizira,
  • gufunga ababyeyi byabaye umuco,
  • abana bafatwa nk’umwanda bagatwikwa ngo abashyitsi batababona,
  • icyubahiro cy’abatabarutse kitakibaho ahubwo imirambo igahindurwa ibicuruzwa bya politiki,
  • kuroga, guhemukira uwaguhaye byahindutse uburyo bwo gutegeka,
  • abana bigishwa kugambanira ababyeyi,
  • abana bigishwa ko kwica uwo ari we wese udatekereza nka leta byemewe,
  • Abihaye Imana bakoma mu mashyi iyo Prezida Kagame ashishikarije abanyarwanda kwica abo yita ko bagambaniye Urwanda asigaye yiyitiranya nacyo.

Iyi mivumo yose yugarije Urwanda igomba gushakirwa ibisubizo. Duhamagariwe twese gutabara vuba.

Banyarwanda banyarwandakazi,

Igihe cy’Impinduramatwara kirageze.

Ntabwo dukeneye imbunda n’amasasu kugirango twikure m’ubucakara. Impirimbanyi za demokarasi zirangajwe imbere na Mme Ingabire Umuhoza, Mlle Diane Rwigara, abayobozi ba FDU-Ikingi, n’abandi benshi bafunzwe cyangwa batakaje ubuzima bwabo berekanye ko batagitinya FPR. Ubu leta y’agatsiko ni yo ifite ubwoba, iriteranya buri munsi n’ibihugu duturanye, n’iby’Iburayi.

Ikinyoma yaririyeho kuva aya magingo kiragenda gihinduka wa mutego mutindi wica nyirawo.

  • Hari ikinyoma ko hari ubutabera gakondo butaraboneka ahandi bufasha abanyarwanda kwiyunga, ko mu Rwanda umuntu yishyira akizana. Ejobundi urukiko rwa Arusha rwateye Urwanda ishoti rwerekana ko nta butabera nta demokarasi biba mu Rwanda.
  • Ingoma ya FPR yari yaramenyereye gutera ubwoba, gucengera cyangwa gutanga ruswa ngo ibyemezo bigende uko ishaka , byarayipfubanye mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Ejo bundi byarabananiye, nubwo bari binjijemo umwe mu bacamanza, baciye urubanza rwa Prezida wa FDU-Inkingi uko barwumva.
  • Abambari ba FPR bihaye gukanga no gutuka Human Rights Watch ngo ko ibasebya ko ntayica rubozo iba mu Rwanda, urwego rwa ONU rushinze gukurikirana iyica rubozo rwarabyemeje. Igitugu cya FPR nticyashoboye kuburizamo ko yamaganwa.
  • Leta ya FPR yacuruzaga ko ari yo yahagaritse jenoside, none yarikanze itinya ko anketi y’abacamanza b’abafaransa ishobora kwerekana ukuri twese tuzi, ko FPR yahanuye indege ya Prezida Habyarimana kugirango habeho ubwicanyi bwibasiye abatutsi ibone impamvu yo kubura imirwano ifate ubutegetsi. Ubu irimo gushaka gukanga leta y’ubufaransa ngo bahagarike anketi yibwira ko ari nko mu Rwanda. Iriyibagiza ko abadamu b’abari batwaye indege ya Prezida Habyarimana aribo bashoje urubanza ko leta idashobora kuyihagarika.
  • FPR yabaye rusahurira mu nduru, yiha kwigira wa mubyeyi ushaka kwerekana ko akunda umwana kurusha nyina yemera gufata impunzi zizaba zirukannywe muri Israyeli. Aliko byaje kugaragara ko harimo ubujura kuko Urwanda rumara kurya amafaranga yo kuzakira, bagapanga kuzohereza muli Uganda bakigera ku kibuga mu Rwanda , cyangwa bakamara igihe gito. Nkuko FPR yakoresheje ishavu ry’abanyarwanda, jenocide, kugirango yice ikize, yakoresheje akababaro k’impunzi zo muli Israyeli kugirango irye amafaranga ihawe na Israel kandi inacuze izo izo mpunzi uduke zihabwa zikigera mu Rwanda.
  • Prezida Kagame kugirango yerekane ko ubutegetsi bwa FPR bukunda abanyafurika, yemeye gufata impunzi zo muri Libya itabanje kubaza cyangwa kugira inama ibihugu zavuyemo kuzifata. Izi neza ko nizihagera izaherako isaba infashanyo nkuko byagenze ku mpunzi z’i Burundi.

None se koko muzihangana kugeza ryari kwamburwa amasambu yanyu hirya no hino mu gihugu, akegulirwa abategetsi na bene wabo; kurebera imyaka yanyu irimo irarandurwa, umuntu ntaramirwe n’ibyo yahinze, bakaguhingisha kw’itegeko icyo udashaka, kandi wajya kugulisha ibyo usaruye FPR ikagutegeka aho ugulisha, ikaguha igiciro cya ntica ntikize; aho ukubitwa kubera ko utushyuye mutueli kubera ubukene.

Muzihangana kugeza ryari kugurisha utwanyu ngo abana bige bazabone akazi, barangiza ntibakabone kubera ko ntacyo biga cyangwa kubera ko nta muntu ukomeye baziranye mw’ishyaka rya FPR. Abana benshi badashobora kujya kw’ishuri kuko baba baburaye, abagiyeyo nabo ntibigishwe bihagije. Abarimu nabo ubwabo baba bahangayikishijwe n’amaramuko aho kwibanda mu kwongerera abana ubumenyi. Abihanganye bakigisha ntibabona imfashanyigisho zihabwa amashuri arimo abana b’abategetsi n’abanyamafaranga.

Nyamara ubutegetsi bwa FPR bwirirwa bugura intwaro za rutura, aho kugulira abanyeshuri n’amavuliro ibikoresho; aho gushakira abarimu agahimbazamusyi no gufasha amashuri n’abana batishoboye kugira ngo ubumenyi busakazwe hose. Inzego z’umutekano zabaye izo guhungabanya umutekano w’abaturage, zabaye izo kurengera agatsiko kari ku butegetsi n’ibyako.

Abikolera ku giti cyabo bazageza he igihe bacuzwa udufaranga baba babonye biyushye akuya, ngo nibatange imisanzu ya FPR itagira uko ingano ihimbwa buri munsi .

FPR ntiteze guhindura kamere. Uko irimo kwigwizaho ibintu ni nako igira ubwoba bwo kubitakaza, uko ikandamiza abo ikeka ko bayirwanya ni nako itinya kuva k’ubutegetsi itinya ko izakurikiranwa. Yishyize mu mutego idashobora kwikuramo hatagize abayifasha kuvamo, kugira ngo igire icyo iramura kandi no kugira ngo abantu bahumeke. Ibikorwa yishoyemo byo gufata abantu bose yikanze itarebye igitsina, imyaka, ubwoko, uri mu ishaka cyangwa utarimo, ni ibimenyetso by’ubwoba bukabije. Ubundi umuntu ku giti cye iyo akora nk’ibyo bamushakira muganga ngo amufashe gusubiza ubwenge ku gihe. Kuba ntawatinyuka kugira inama aba bategetsi ni amakuba akomeye ku bantu bashaka kugoboka u Rwanda.

Ni yo mpamvu, hamwe n’andi mashyaka ari muri plateforme P5 igizwe Abanyarwanda b’ingeri zose kandi b’amoko yose (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa), baturuka mu turere twose tw’u Rwanda, kandi baranzwe n’amateka atandukanye yacu nk’Abanyarwanda, twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo tuzafashe abanyarwanda gushyiraho itegekonshinga, inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano zumvikanweho; Inzego zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku Munyarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura amakimbirane n’imitwe y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi bw’igitugu; kandi hagashyirwaho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi rwigenga ntiruvogerwe.

Duhamagariye lero abanyarwanda bose, n’andi mashyaka tutarafatanya, gukaza umurego kugira ngo uyu mwaka utaha buri munyarwanda azumve ko ahamagariwe gutabara urwatabyaye, agatera ingabo mu bitugu ziriya mpirimbanyi za demokarasi zifunze zirangajwe imbere na Mudatenguha, Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

Ntitubahamagariye gufata imbunda cyangwa kwica amategeko. Ahubwo nimwange gukora ibintu byose bidahuje n’amategeko yanditse mu Rwanda, n’amategeko mpuzamahanga urwanda rwasinye.

  • Mwange:
  • gukubitwa nk’inyamaswa, uretse ko nazo bitakemewe kuzikubita;
  • gutora uwo mudashaka;
  • kubuzwa kuvuga icyo mutekereza;
  • kujya mu ishyaka udashaka;
  • gutanga imisoro utazi neza aho izakoreshwa;
  • gupfukamira umuyobozi nkaho ari Imana yawe.

Twibuke impunzi z’abanyarwanda zugamijwe n’amaherere yo gucyurwa ku ngufu kubera uburiganya bwa leta ya FPR zahunze. Ngo icyatumye zihunga ntikikiriho! Kandi barahunze ubwo butegetsi bwa FPR.

Twibuke kandi mu mpera z’uyu mwaka bagenzi bacu bavukijwe ubuzima bazira kutavuga rumwe cyangwa gukekwa ko batavuga rumwe na FPR. Twavuga nka JD Habarugira na Iragena Illuminée ubutegetsi bwananiwe no gutanga umurambo we ngo ushyingurwe..

Twibuke na bagenzi bacu bose bari mu gihome. Ubwitange bwabo ntibuzapfa ubusa.

Dufite imigambi ihamye y’ukuntu twasubiza ibintu mu buryo, ari mu bukungu, uburezi, ubuhinzi n’ubuvuzi. Ikibazo cy’impunzi twakirangiza kuko dukorana n’abazihagarariye. Leta ya FPR niyemere tuze tubereke imigambi yacu maze dupiganwe. Ubutegetsi buratuzi, buzi ubushobozi, n’ubumenyi dufite akaba ari nayo mpamvu badufungira abantu.

Abayoboke bacu barimo kwiyongera buri munsi uretse ko tuzakora ku bundi buryo. Ni nayo mpamvu za maneko zisigaye zarakwiye ibyaro zibeshya ko twazitumye ngo babone uko bafata abarwanashyaka bacu. Ntibazi ko tubarusha kumenya ruriya Rwanda. Icyo baturusha ni ubwicanyi ariko murabona ko turimo kubatsinda nta sasu turashe. Biziyongera kurushaho.

Tubifulije umwaka mushya muhire wa 2018, w’impuka mu mahoro.

Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Brusseli ku itariki ya 31 ukuboza 2017

Bukeye Joseph

visi-perezida wa kabiri w’ishyaka FDU-Inkingi.

infovp2@fdu-rwanda.com

PLATEFORME-P5 IRIFULIZA ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’U RWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018

$
0
0

Banyarwanda banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,

Mw’izina ry’abarwanashaka ba P5 no mw’izina ryanjye bwite, mbifulije
Umwaka mushya muhire wa 2018.
Uzatubere twese umwaka wo kwipakurura ingoma y’igitugu kugira ngo buri
munyarwanda yishyire yizane, abone ubwinyagambuliro mu gihugu cye, abone
urubuga rwo kuvuga icyo atekereza; Umuhinzi atungwe n’isambu ye
n’umusaruro we; Umukozi atungwe n’umurimo we; Umunyamwuga n’Umucuruzi
bakoreshe inyungu zabo uko babyumva; Umwarimu n’Abarezi bose bahabwe
agaciro n’uburyo bwo gutegura urwanda rw’ejo; Umunyeshuli abone
ubushobozi bwo gutegura ubuzima bwe no kuzagira uruhare mu Rwanda
rw’ejo; Abasikikari n’Abapolisi bumve ko bashinzwe kurinda umutekano
w’abaturage; Abacamanza bamenye ko bafite inshingano y’Ubutabera no
kurenganura Rubanda; Umunyarwanda wese abone uburenganzira bwo kwitorera
abayobozi barengera inyungu ze no kwiyamamariza umwanya w’ubutegetsi
abona afitiye ubushobozi; Umuntu wese aryame asinzire afite umutekano
n’Amahoro ntawe umuziza ubwoko bwe, inkomoko ye cyanga icyo yigeze kuba,
cyanga ishyaka abamo n’ibitekerezo yemera.

Umwaka wa 2017 udusigiye Inkovu zitari Imanzi. Umunyarwanda yavukijwe
uburenganzira bwe, abantu barafungwa ubutitsa bazira ibitekerezo byabo.
Abantu baraburirwa irengero abandi bakicwa umusubirizo ku manwa y’ihangu
ariko za nzego zivuga ko zifite amatwi n’ijisho hose ntizihoshe ubugizi
bwa nabi. Prezida Kagame arahamagalira kumara abantu mu gihugu
n’impunzi, abamwumva bagakoma amashyi ndetse n’abavuga ko bihaye Imana;
Umuturage ararandulirwa imyaka agacuzwa utwe agafungwa kuko avanye mu
murima we icyo ararira; uwiyubakiye inzu igasenywa cyanga igatezwa
cyamunara ku maherere ngo ntiyatanze ruswa cyanga umusanzu w’Icyama
cyaga ngo yanze kuyoboka FPR; Gihake, ikiboko n’ubucakara byagarutse mu
Rwanda; iyicarubozo ryahawe intebe; FPR yashenye imiryango isenya ingo,
izana umwiryane mu bantu, izikura inzika kandi irayishimangira; Abana
b’abangavu ntibakigira kirengera; Abari bagizwe ibicuruzwa byo
gushimisha abayobozi ngo babone amaramuko cyangwa bahabwe akazi bafitiye
uburenganzira, nta kirazira ikibalirwa mu Rwanda; Urubyiruko rwabuze
Imana rwiyambaza kugeza aho rwishora mu biyobyabwenge cyanga se
rukiyahura kubera ibibazo; abana baricira isazi mu zisho bakabura uko
bajya mw’ishuri, abadafite aho bataha bagatwikirwa muri za ruhurura;
Mutueli aho kugoboka abatishoboye yababereye intandaro yo kwamburwa
n’ingobyi y’urugo, gufungwa cyanga kwicwa ngo kuko babuze icyo
bayishyura. Amahano n’Amashitani yatashye i Rwanda peeee, aho gutahwa
n’Imana iba yiriwe ahandi.

Umwaka wa 2017 usize FPR yarimitse Umwami muri Republika, nyuma yo
guhindura Itegeko Nshinga. Ni we wigize Nyirandabizi wilirwa yiyerurutsa
avuga ko ibitagenda byose biterwa n’abategetsi yashyizeho kandi ariwe
wimitse akabi. Aho gushora umutungo w’Igihugu mu guteza imbere Ubuhinzi;
guha amavuliro n’ibitaro ibya ngombwa biramira abadashoboye kwivuliza mu
mahanga; aho gufasha amashuri n’abarezi kubona ibikoresho, yirirwa
ajugunya ku gasozi abana barishye za Kaminuza ababyeyi biyushye akuya
ngo bazabone ko abana babo bazatera imbere ; Yirirwa afata inguzanyo
Urwandarwejo ruzishyura agira ngo agure imbunda za rutura zo kurimbura
abanyarwanda yikanga za Balinga. Kagame na FPR babujije impunzi amahwemo
aho kuzirengera aho zahungiye; baduteranije n’abaturanyi, haba mu
Burundi, haba muri Kongo haba muti Tanzaniya , yewe ndetse no mu
Buganda, ntaho umunyarwanda akizindukira ngo bamwakire nk’inshutsi.
Badusize ibara, batugira ba ruvumwa, ba gateranzamba basahura, bagatera
umutekano mu bihugu duhana imbibi. Uwavuga amabi yose aba mu Rwanda
bwakwira bugaca.

Twe abagize Urugaga rw’amashyaka n’imitwe ya politiki, ihuriye muri
Plateforme P5 ariyo AMAHORO P.C, FDU – INKINGI, PDP – IMANZI, PS –
IMBERAKURI n’ IHURIRO NYARWANDA (RNC), tukaba turi abahutu n’abatutsi ,
abakomoka mu duce twose tw’igihugu, abavuye muri FPR n’abakoze mu ngoma
zayibanjilije, ntitwahwemye kwamagana akarengane abaturarwanda
bagirirwa. Twiyemeje lero gukora ibishoboka byose ntacyo tuzigamye
kugira ngo tuzabohoze abanyarwanda, duce inzigo, dufashe abanyarwanda
kubana mu mahoro no mu mudendezo. Ni yo mpamvu duraharanira kubaka
igihugu cyubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu; igihugu
kirangwa na demokarasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi
yumvikanyweho; igihugu kirangwa n’ubutabera butavogerwa; igihugu
kitagira ivangura iryo ari ryo ryose; igihugu cyumva kandi kikimakaza
ugushyikirana n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; igihugu gikangurira
Abanyarwanda kwubahana hagati yabo kandi bakubaha n’andi moko.

Muri uyu mwaka wa 2018 twiyemeje lero kuzakora iyo bwabaga kugira ngo
ubutegetsi bw’igitugu buriho tubugeze aharindimuka, bugasimburwa
n’ubunogeye abanyarwanda. Ubutegetsi dushaka bugomba kuzakora ibi
bikurikira:
1. Gushyiraho inzego z’inzibacyuho zifite inshingano yo gutegura
imitegekere mishya biciye mu biganiro bidaheza (Dialogue Inter-Rwandais
Hautement Inclusive ‘DIRHI’);
2. Gushyiraho itegeko nshinga n’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano
zumvikanweho ku buryo zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku
Munyarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura
amakimbirane n’imitwe y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi
bw’igitugu;
3. Gushyiraho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi rwigenga
ntiruvogerwe, no gusaranganya imyanya y’ingenzi mu micungire y’igihugu.;
4. Guteza imbere no gushishikaliza imyumvire imwe y’amateka yaranze u
Rwanda, no kwirinda kuyagoreka, tukareka inzobere mu mateka akaba arizo
ziyandika;
5. Gushyiraho urwego rwigenga rufite inshingano yo kugenzura
ubwubahirize bw’uburenganzira bwa muntu;

Duhamagariye lero amashyaka n’imitwe ya Politiki yose itari muri P5,
Amashyirahamwe atagira aho abogamiye, aharanira uburenganzira
bw’ikiremwamuntu n’andi yose ahangayikishijwe no kuvana abanyarwanda mu
kangaratete, n’izindi nyangamugayo zose zibifitiye ubushake, kugira ngo
tuzahure uyu mwaka wa 2018, duhuze umugambi wo gutabara abanyarwanda.

Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Bruxelles kuri 31 Ukuboza 2017.

Jean-Baptiste Ryumugabe
Umuyobozi w’Urugaga P5
jean_baptiste36@hotmail.com

Faustin Twagiramungu arahamagarira abanyarwanda kwanga ubwami bwa Kagame muri uyu mwaka w’2018

Twavuganye n’abo muri Zambiya kw’iraswa ry’impunzi riherutse kuba


RNC: “umwaka w’2018 ukwiye kuba uwo gusezerera ubutegetsi bwazahaje abanyarwanda”

Mu ijambo ry’umwaka mushya w’2018, Paul Kagame yakomoje ku mutekano n’umubano n’amahanga

Ijambo rya Yuhi VI Bushayija ryifuriza abanyarwanda umwaka mwiza 2018

Urukiko rw’ikirenga rwa Kigali rwimuriye kuwa mbere tariki ya 08/01/2018, urubanza rw’umunyamabanga mukuru wa FDU Sibomana Sylvain na Mutuyimana Anselme.

$
0
0

Ni urubanza rumaze gusubikwa 2 kuko rwagombaga kuburanishwa Ku wa 09/10/2017 nk’uko byari byatangajwe n’ urukiko kuwa 02/10/2017 rubinyujije kuri internet (www.judiciary.gov.rw /programmation octobre/2017). Rwaje gusubikwa kubera ko abajuriye aribo bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme babonye urwandiko rubatumira kuburana bakerewe cyane, urukiko rwo rwari rwarabamenyesheje ku gihe ariko ubwo butumire burayoba kuko bwabanje kuzenguruka amagereza atandukanye harimo nayo bajuriye bafungiyemo, ariko nyuma baza kwimurirwa mu yandi.

Umunyamabanga Mukuru wa FDU Inkingi Bwana Sibomana Sylvain

Nka bwana Sibomana Sylvain yajuriye afungiye muri gereza ya Gasabo(kimironko) nyuma yimurirwa mu ya Rubavu(gisenyi) ari nayo afungiyemo kugeza magingo aya. Naho mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme yajuririye ku rukiko urubanza rukimara gusomwa n’urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi ruri i Karongi kuwa 13/01/2014 afungiye muri gereza ya Muhanga(Gitarama), nyuma yaje kwimurirwa mu ya Nyanza(Mpanga) ari nayo afungiyemo kugeza magingo aya.

Icyo gihe abajuriye n’umwunganizi wabo nibo basabye ko rusubikwa bakabanza kurwitegura kuko bari babonye ubutumire habura iminsi 2 gusa ngo baburane. Ubusabe bwabo bwarakiriwe rurasubikwa kwimurirwa kuwa 04/12/2017 bahabwa n’itariki yo gusoma dossier yo kuwa 23/10/2017.

Anselme Mutuyimana

Kuwa 04/12/2017 naho ntirwaburanishijwe biturutse kucyo twakita uburangare cyangwa amakosa y’ urukiko cyangwa y’ umucamza urufite kuko abajuriye n’ umwunganizi wabo bageze Ku rukiko berekeje k’urwakikriro rw’urukiko(reception) , aho babariza ibyumba imanza ziberamo kugirango bamenye aho bari buburanire ntibisanga k’urutonde , bitabaje ubwanditsi bw’urukiko, maze umwanditsi w’urukiko ababwira ko imanza zitari k’urutonde rwiziburanishwa arizo banyira zo badafite abunganizi mu mategeko(avocats) nabo barimo. Nyamara bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme bo basanzwe bafite ubunganira mu mategeko Me Antoinette Mukamusoni wari kumwe nabo uwo munsi ndetse no mu gihe rwasubikwaga bwa mbere yari yabunganiye, akaba ari nayo mpamvu na none hakekwa ko byaba byaraturutse ku burangare cyangwa amakosa y’umucamanza wari urufite mu gihe rwasubikwaga bwa mbere, akaba wenda atarigeze arushyikiriza ubwanditsi bw’urukiko bwo bushinzwe programmation y’imanza ngo rushyirwe kuri gahunda yizagombaga kuburanishwa kuya 04/12/2017 nkuko yari yarabitegetse.

Amakuru twamenye nyuma yaho nuko urwo rubanza noneho ruzaburanishwa mu rukiko rw’ ikirenga kuwa mbere tariki ya 08/01/2018 Saa mbili za mugitondo kuko ariyo tariki barwimuriyeho. Nkuko bigaragaragara kuri internet (www.judiciary.gov.rw / programmation jamvier 2018).

Uru rubanza rukaba rugiye kuburanishwa mu gihe rumaze imyaka ine (4) rujuririwe kuko rwajuririwe Ku wa 13/01/2014, rukaba kandi ari rumwe mu manza nyinshi zijuririrwa mu rukiko rw’ikirenga(supreme court) zigatinda kuburanishwa dore ko noneho aba bajuriye bari hafi kurangiza igihano cy’imyaka itandatu bakatiwe n’urukiko rukuru.

Tubibutse ko bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme baregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda barwangisha ubutegetsi buriho, ni icyaha cyakomotse Ku nama bagiranye n’urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Nyabirasi na Kivumu, aho baregwa ko banenze ishyaka rya fpr inkotanyi riri kubutegetsi kuri gahunda zaryo zitagenda neza zirimo ubwisungane mu kwivuza, ireme ry’uburezi, ikigega agaciro , iterambere ry’icyaro, umuhanda wa Rusizi_Karongi_Rubavu udakorwa, imisoro myinshi yakwa abaturage n’ibindi.

Iki cyaha cyo guteza imvururu gihanwa n’igingo ya 463 y’Itegeko ngenga n°01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012, rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ariko iki gitabo kikaba kinengwa na benshi bagishinja kuba kimeze nk’ ishyamba ry’ inzitane cyangwa igihuru naho ingingo ya 463 inengwa ko iteye urujijo kandi idasobanutse neza ndetse ifatwa nk’igamije kubuza burundu abaturage ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo kuburyo uvuze ukuri kw’ibiriho wese asigaye abizira hifashijwe iyi ngingo bikitwa kwangisha abaturage ubutegetsi no guteza imvururu n’imidugararo mu baturage.

Kugeza ubu umuntu ashatse iki cyaha yagifata nk’igisakuzo gishya cyadutse Ku ngoma ya fpr inkotanyi, aho umuntu yasakuza agira ati:

Sakwe sakwe

Undi ati:

Soma

Mvuze ukuri ndakuzira

Ukacyica ugira uti:

Kwangisha abaturage ubutegetsi bwa fpr inkotanyi mu Rwanda.

Fpr rero ntibuze icyo isiga i musozi isize igisakuzo .

Abanyarwanda bamaze kuzira kuvuga ukuri kw’ibiriho ariko kudashakwa kumvwa mu matwi ya fpr inkotanyi ni benshi cyane, harimo abishwe, ababuriwe irengero, abaciriwe ishyanga ndetse n’ababorera mu magereza yo mu Rwanda .

Nka Mme Victoire Ingabire Umuhoza,umuyobozi wa FDU Inkingi,
Deo Mushayidi,umuyobozi wa PDP imanzi,
Ntaganda Bernard, prezida fondateri wa PS imberakuri,
Sibomana Sylvain, umunyamabanga mukuru wa FDU inkingi ,
Mutuyimana Anselme, umurwanashyaka wa FDU inkingi,
General Rusagara,
Colonel Tom Byabagamba, Lt Joel Mutabazi na bagenzi be,
Umuhanzi Kizito Mihigo,
Candidate Diane Shima Rwigara,
Mme Adeline Rwigara
N’abandi benshi mubyiciro binyuranye dore ko ubu abafunze bazira gusa kwangisha abaturage fpr barasaga ijana.

Isiraheli yahaye abimukira b’abanyafurika iminsi 90 kuba bavuye ku butaka bwayo

Gihembe:Impunzi z’Abanyekongo zirarebana ay’ingwe na Leta y’u Rwanda

$
0
0

“ Umwanzi agucira akobo; imana igucira icyanzu, impunzi zitegereje igisubizo ku Mana”

Amakuru dukura mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe; iherereye mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda aravuga ko ubu umwuka ari mubi hagati y’izi mpunzi n’Abakozi bahagarariye Leta y’u Rwanda muri iyi nkambi, ubu izi mpunzi zikaba zitakambira umuhisi n’umugenzi kugira ngo azikorere ubuvugizi zirenganurwe.

Aya makuru avuga ko abahagarariye Leta y’u Rwanda mu nkambi ya Gihembe bakomeje kurenganya izi mpunzi mu buryo bwose, bakaba barabigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntihagire igikorwa.

Umwe muri izi mpunzi yagize ati : “ … ubundi wiruka ku mbwa cyane wagera aho ukayimara ubwoba. Ubundi nta rupfu rurenze urwo aba bagabo bahagarariye u Rwanda batwica ubu natwe tugiye guhangana nabo mu buryo bweruye”.

Izi mpunzi zivuga ko zirenganwa cyane n’umukozi uhagarariye urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (Migration) ukorere muri iyi nkambi witwa Innocent Ngirabatware ubabuza uburenganzira bwose burimo no guhagarika abantu bagize amahirwe yo kujya muri Amerika.

Izi mpunzi zakomeje zigira ziti: “Akarengane tugakorerwa na Ngirabatware Innocent uhagarariye Migration mu nkambi. Uyu mugabo yatangiye imirimo ye tariki ya 23 Gashyantare 2017; yaje asimbura umusaza witwa Enock. Uyu mugabo kuva agitangira imirimo kugera ubu araturembeje kugera n’aho ahagarika dossier z’abantu bagize amahirwe yo kujya muri Amerika izo adahagaritse bisaba ko nyirayo yigura agatanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana atandatu na Miliyoni by’Amanyarwanda. Hari bagenzi bacu bayatanze ubu bageze muri Amerika kandi biteguye gutanga ubuhamya bw’iyo nzira y’umusaraba banyuzemo n’uko batanze ayo amafaranga”.

Iyi mpunzi yakomeje igira iti: “ Ubundi iyo gahunda yawe yo kujya gutuzwa muri Amerika iramgiye; werekeza I Kigali aho bita muri League. Kugira ngo wemerwe gusohoka mu nkambi kugira ngo ujye I Kigali muri League, Migration y’u Rwanda iguha icyangombwa kikwemerera gusohoka inkambi, ubu rero kubona icyo cyangombwa birakomeye cyane ukibonye aba asimbutse urupfu. Ubu twahise akazina ka “MUGUNGA”. Mugunga ni agace ko muri Kongo abantu bacu baguye bava Kongo bahungira mu Rwanda habaga abicanyi benshi cyane bari bashinzwe kugirira nabi abari guhunga ku buryo uwabaga ahambutse yabaga ari umurame”.

Izi mpunzi zivuga ko uyu Ngirabatware Innocent azibangamiye cyane; ibi byose akaba abikora abayobozi be babirebera; ubu hakaba hibazwa niba atari umugambi waba Sebuja wo kuvutsa izi mpunzi amahirwe yo kujya muri Amerika dore ko iyi gahunda igitanga bakomeje kuyirwanya nkuko byakomeje gutangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Leta y’u Rwanda ikomeje kubangamira iyi gahunda yo gutuza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda muri Amerika mu gihe Ambassaderi wa Amerika mu Rwanda ubwo yaherukaga gusura izi mpunzi yazimenyesheje ko n’ubwo umubare w’abajya muri Amerika uzagabanukaho ariko gahunda igikomeje kandi ko impunzi za Gihembe ziri muzitaweho kubera ibibazo zahuye nabyo muri Mudende.

Ikindi kibangamiye izi mpunzi ni uko benshi nta byangombwa bafite bitewe n’uko inzego zibishinzwe zitabishyiramo imbaraga bitewe n’impamvu zitazwi.

Umwe muri izi mpunzi yagize ati : “ Urebye abantu bafite icyangombwa kiranga impunzi muri twe (Irangampunzi) ni mbarwa. Iyi Rangampunzi tuyihabwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gutanga Irangamuntu. Baraje baradufotora, abari bujuje imyaka bose nyuma Irangampunzi barazitanga. Nyuma y’Igihe gito kuzitanga byarahagaze ku buryo abatarazibonye byarangiranye n’icyo gihe ntazo babonye nanubu ntazo barabona. Iyo umuntu agize amahirwe yo kujya muri Amerika atayifite nawe ntibamwemerera barayimusaba akababwira ko ntayo yabonye ntibabyemere. Hari n’abahuye n’ikibazo cyo kuzita nabo ntibahabwa amahirwe yo kubona izindi. Ubundi byari biteganyijwe ko uru rwego buri mwaka ruza gufotora kubera ko buri mwaka hari abuzuza imyaka yo gufata icyangombwa ariko hashize imyaka itatu. Iyo rero urwo rubyiruko narwo rubonye ayo mahirwe yo kujya muri Amerika narwo barubaza ibyagombwa kandi batarigeze bafotorwa. Ibi byose babisabwa n’inzego zishinzwe kubibaha”.

Ubundi amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ateganya ko impunzi zandikwa zigahabwa ikarita y’ubuhunzi izemerera guhabwa serivisi zigenerwa impunzi nk’aho kuba, ibiribwa no kurindirwa umutekano nk’abantu batari mu gihugu cyabo; ariko aya mabwiriza ntabwo akurikizwa kuko benshi muri izi mpunzi batangake ko bafite iki kibazo. Ibi byose bakaba bakomeje gusaba ko byakemurwa, iki kibazo kandi cyagarutsweho muri Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ku mibereho y’impunzi ya 2014/2015.

Izi mpunzi zitangaje ibi mu gihe raporo z’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu yakomeje kugaragaza u Rwanda nk’Igihugu kibangamira uburenganzira bwa muntu. Iyi miryango kandi yakomeje gutunga u Rwanda agatoki kuba rukoresha impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda muri service zitandukanye zirimo Igisirikare; igipolisi n’izindi nzego.

Bibaye kandi mu gihe u Rwanda n’Igihugu cy’Igituranyi cya Uganda barebana ay’Ingwe; bikaba bivugwa ko bashobora kurwana bityo u Rwanda rukaba rushobora kuzifashisha abasore bari muri izi nkambi nkuko byakozwe mu myaka yashize mu ntambara za Kongo bikaba bikekwa ko yaba ariyo mpamvu ubu umusore ufite dossier yo kujya muri Amerika bahimba impamvu yo kuyihagarika.

Olive B. M

Nyuma yo gukurirwaho ubuhunzi, impunzi z’abanyarwanda i Brazzaville zimerewe zite?


Umuryango wa Col Byabagamba na Gen Rusagara uratabaza

Rwanda:Hari abagisangira amazi n’amatungo

Evode Uwizeyimana ati :umufaransa uzasohoka mu Bufaransa ashobora gufatwa

Meya wa Rusizi yabujije abaturage be kubwira abanyamakuru akababaro kabo

Abaturage babujijwe gusarura ibirayi none biraborera mu murima!

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>