Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ndinshyi z’ahazagurirwa ikibuga cy’indege cya Gisenyi
Rwanda Revenue Autority irahakana ko itafunze uruganda rwa Rwigara rw’itabi
NDAMIRA – Episode 13
Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu
Francoise yagerageje uko shoboye yoza RUGEMA, ariko ibisebe byari bikomeye cyane, ubwo yatubwiye ko ikihutirwa ari ukumujyana kwa muganga. Yaramupfutse aranamwuhagira birangiye turamusasira araryama, ubwo mu rwego rwo gushimira Francoise namuhaye igisorori cy’umuceri, biramushimisha, ahita anambwira ko hari undi mudamu biciye umugabo witwa GIKUNDIRO Domina twitaga maman Thierry kandi akaba ntacyo afite aha abana. Uwo mudamu yambwiraga yari uwa KABANDANA bari biciye ku irondo, nari nsanzwe nzi umugabo we ariko we ntamuzi, nuko mbwira Francoise nti mubwire aze nawe tumuhe umuceri. Ntabwo yari kure kuko yari atuye haruguru y’urugo rwacu maze Francoise aramuhamagara, araza ncisha igisorori mu miyenzi yari yubatse urugo ndamuhereza icyo gihe yari atwite inda nkuru.
Uwo munsi wose twiriwe twibaza uko turibugeze Rugema kwa muganga biradushobera neza neza. Bwakeye tutarabona igisubizo, gusa mu gihe twibazaga uko turi bubigenze twabonye imodoka y’umukongomani twari duturanye imanutse kandi nta bantu benshi bari bayirimo, maze wa mu GD witwa Jean Paul aramuhagarika amusaba ko yadufasha kugeza RUGEMA kwa muganga. Umukongomani yaratwemereye ariko atubwira ko afite ikibazo cya lisansi y’imodoka ko afite ubwoba ko itaza kuzamuka ngo igere CHK, ubwo twibazaga uko ikibazo cya lisansi tugikemura, umwe muri ba bahungu bamfashije kuzana RUGEMA witwa Michou, yaje kudusura ngo arebe uko ameze asanga dufite icyo kibazo cya lisansi, ubwo yahise asubira iwabo atuzanira icupa rya lisansi, dushyira mu modoka y’uwo mukongomani, ubwo Rugema ajya mu modoka barajyenda na wa mu GD ajyamo arabaherekeza.
Ubwo bahise bagenda mba nsigaye mu rugo jyenyine n’umukozi na za mpunzi zari zarahungiye kwa Agatha, mu by’ukuli nta mutekano twari dusigaranye, kuko no kwa Lieutenant Mutabazi hari hasigaye umusilikare wamurindaga kuko we yari yaragiye, gusa mu kugenda yadusigiye ibintu by’ibiribwa yari afite mu nzu, ba ba GD bandi bari baraje mu rwego rw’umutekano nabo bari barasubiye mu kigo.
RUGEMA baramujyanye bamugeza kuri CHK, Jean Paul nawe ahita ajya kwa KAMANZI kuko ariho Agatha yari yahungiye kandi yaratuye neza neza mu marembo ya CHK. Jean Paul rero yahise akomeza akazi ko kurinda Agatha. Bahise bakomeza bajya i Kabgayi bahaba iminsi mikeya, ibintu bitangiye gukomera i Kabgayi, bahita bongera kumuhungisha bajya ku Gikongoro kuko ari ho papa wa Agatha yakomokaga. Barahageze abaturage baho bashaka kumwicana n’abana be ariko abo ba GD bombi bari bamurinze bamuhagararaho. Bahise bahindukira berekeza ku Kibuye, bahageze igihe abafaransa bari baraje muri Opération Turquoise, ubwo Agatha n’abana be bahise bahungira mu bafaransa, abo ba GD 2 bari babarinze bahita bakomeza n’izindi ngabo barahunga. Intambara irangiye ni Jean de Dieu gusa wagarutse aza no gusura kwa Agatha nta maherezo ya Jean Paul twigeze tumenya niba akiriho cyangwa yaritabye Imana ntacyo mbiziho.
Ubwo Rugema amaze kugezwa kwa muganga, natwe aho twari turi ubuzima bwarakomeje, mu ngorane nyinshi gusa dukomeza kubana n’izo mpunzi ariko hirya no hino abantu bakomezaga kwicwa. Wa mukobwa witwaga Pélagie yari afite mwene wabo twari duturanye witwaga GAHAMANYI, uyu akaba yari umukarateka akaba yaranigishaga karate urubyiruko. Mu bo yigishaga karate rero harimo n’urubyiruko rwari rwaragiye mu nterahamwe, ubwo rero bari baramwijeje ko batamwica. Interahamwe zari zarabohoje imodoka zikajya zijya i Gikondo mu gishanga gushakayo ibiryo, uwo GAHAMANYI rero niwe wabatwaraga, bari baranamuhaye na grenade yagendanaga. Hari undi mugabo nawe interahamwe zari zaravuze ko zitazica, witwaga Paul akaba yari we mugabo wa wa mugore wavuye Rugema, abo bagabo bombi Paul na Gahamanyi bagendanaga n’izo nterahamwe. Ubwo kuko GAHAMANYI yari afite uwo mukobwa mwene wabo wari muri izo mpunzi twari kumwe yakoreshaga uko ashoboye kose ngo ntitugire ikibazo cyo kubona ibidutunga.
Uko ubwicanyi bwakomezaga ni nako intambara y’inkotanyi n’ingabo za leta yarushagaho gukara, bigeza ubwo ku mataliki ya 14 cyangwa ya 15 inkotanyi zigaruriraga umusozi wa Rebero. Muri iryo joro zamanukiye mu rugo rwo kwa Mwarimu hahandi najyaga mpungira kera, kuko yaratuye munsi yo ku I Rebero zihasanga bamwe mu bari abapagasi be ariko abenshi muri bo bari barahindutse abicanyi, babasangana n’abandi bicanyi bandi bitwaga ba Muhire na ba nyirarume ni ukuvuga basaza ba nyina w’uyu Muhire.
Inkotanyi zababeshye ko ari abasirikare ba leta, maze zirababwira ngo nimuze tubereke ahantu twabonye abatutsi, abo bapagasi bahise bakora ku mihoro bati reka tuze tubereke uko tubagenza. Barasohotse bakurikira inkotanyi bishimye, nazo zihita zibagota zirabica.
Mu ijoro ryakurikiyeho Inkotanyi zaje iwacu mu rugo hamwe nari naravuye, zafashe abakozi n’abapagasi bari mu rugo zirabatwara zigeze ku irembo zibaza abo bakozi zari zitwaye ko nta wundi mugabo usigaye mu nzu maze abakozi bavuga Jean Marie, inkotanyi zahise zibabaza aho arara barahabereka, ziramukomangira yanga gukingura. Ngo yababajije abo aribo n’impamvu baje kumufata n’injoro, inkotanyi zihita zirasa mu nzu noneho yemera gusohoka, agifungura umuryango bahise bamurasa bamutsinda aho.
Bamaze kumurasa bahita bagenda na ba bakozi, ntawamenye irengero ryabo. Inzu nini yari irimo maman ntabwo bayikozeho nta nubwo bamuvugishije. Mu gitondo cya kare maman yari yansanze kwa Agatha, mu gihe kingana n’icyumweru kimwe Interahamwe n’inkotanyi bari bamaze kudukuramo abantu.
Maman rero rwa rwango rwose yanyangaga rwahise rushira tuba incuti mbega ndongera mba umwana, n’ubwo bwose kwa Agatha hari kwa mwisengeneza we ariko nijye yaje ahasanga ndamwakira, mushakira icyumba aryamamo, yari kumwe n’undi mukobwa Jean Marie yari yarateye inda ahetse umwana we yari yaramubyariye witwaga Albert Philipe Kennedy, uwo Kennedy yari akiri agahinja bamuhetse. Baraje tubana aho, bukeye bwaho nibwo njye na mukecuru twasubiye mu rugo, dushaka abantu badufasha gushyingura Jean Marie nuko amateka ye arangira gutyo.
Tumaze gushyingura Jean Marie twagarutse kwa Agatha, twariyunze rwose mbega twongeye kuba umuryango umwe twongeye kuba umubyeyi n’umwana. N’ubwo bwose Jean Marie yari amaze kwitaba Imana, ndetse na Rugema ubuzima bwe bukaba bwari mu kaga, ariko byibura nashimishwaga no kuba mu gihe nk’icyo gikomeye narabashije kwereka maman ko yanyangiraga ubusa. Nari niteguye kumubera byose kuko nta mwana we yibyariye mu nda yarasigaranye ni jyewe mwana we wari uhari. Undi mwana wari uhari ni Espérance, ariko kuko babaga ku Kicukiro we n’umugabo we n’abana babo, nta makuru yabo twari tuzi, niba bakiriho cyangwa se barapfuye. Ni jye na mukecuru gusa twari dusigaranye, twagombaga kubana byanze bikunze, tugakundana tukanafashanya.
Twakomeje kubaho gutyo hamwe na za mpunzi twari kumwe. Bigeze ku italiki ya 20/04 wa musirikare wabaga kwa Lieutenant Mutabazi nawe yarigendeye dusigara nta na busa dusigaranye ari twe twenyine. N’ubwo bwose uwo musirikare umwe ntacyo yari gukora ngo ahagarike ibitero by’interahamwe, ariko byibura iyo twamubonaga twumvaga dutekanye.
ku italiki ya 22/04/1994 ni italiki ntazibagirwa na rimwe, n’italiki nakwita italiki y’ibibi byose. Uwo munsi byari ku wa gatanu ndabyibuka nk’aho byabaye ejo. Mukecuru yansabye ko namuherekeza tukazamuka mu rugo tukarebayo ibintu twahazana. Twaragiye tugeze hafi yo mu rugo tubona akana kitwaga Muzehe ko kwa André wari umuturanyi, ariko umuryango hafi ya wose wari wararimbutse ako kana katubonye kari mu masaka, kaza kadusanga ubwo duhita tujyana mu rugo katubwira ko iyo bwije kaza kwirari aho mu rugo. Twafunguye inzu turinjira dufata ibyo twagomba gufata noneho dusiga dufunguye idirishya kugira ngo nimugoroba kajye kaza kirarire mu nzu. Ubwo karagendaga kagashaka ibyo kurya mu ntoki, dore ko ibintu byinshi byari byeze kakaza mu rugo kakanyura mu idirishya kakinjira mu nzu kakiryamira.
Twaramanutse tugasiga aho dusubira kwa Agatha, tugeze hafi yo kwa Agatha ahantu habaga igipangu cy’abarundi, twahanze bariyeri ariko ntibagira icyo batubaza turakomeza no kwa Agatha. Tugeze mu rugo twahasanze GAHAMANYI yaje kureba wa mukobwa mwene wabo Pélagie, ubwo GAHAMANYI nahise mubwira ko dufite ikibazo cy’umunyu kuko wari washize, ambwira ko ari butume umukobwa yari abereye nyirarume witwaga UMUTONI, icyo gihe numvaga mu mubiri ntameze neza, numvaga marariya ishaka kugaruka dore ko yari yaransabitse, namusabye ko niba hari ibinini afite nabyo yabimpera UMUTONI akabizanana n’umunyu. Yanyijeje ko ibinini nabyo bihari, abwo amaze kuvugana na Pélagie yahise agenda, mu kanya gato UMUTONI aba araje azanye umunyu n’ibinini.
Byari hafi mu ma saa tanu, MUTONI amaze kuvugana na Pélagie yahise asezera ansaba ko namuherekeza. Mu nzira twagombaga kunyuramo muherekeje twagombaga guca kuri ya bariyeri nari nanyuzeho kare ndi kumwe na mukecuru. Twamanutse munsi y’urugo tugeze mu muhanda duhura n’umuhungu witwaga Toto, akaba murumuna wa Kayitani umwe muri baramaze abantu babica. Ubwo UMUTONI yasuhuje Toto ngo: “bite To”?. Ubwo Toto yahise amusubiza ngo “ziba se wa kanyenzi we”!
N’ubwo bwose ubwicanyi bwari bwose ndetse mbizi neza ko abarimo kwicwa ari abatutsi kandi n’UMUTONI akaba yari we, ariko siniyumvishaga ukuntu umwana w’umuturanyi mwasangiraga byose ashobora guhinduka umuntu mubi bene ako kageni. Ubwo UMUTONI amaze kumva igisubizo cya Toto yahise areba hasi, nanjye numvise bindakaje cyane muri jyewe ariko ntacyo nari gukora nahise mbwira Umutoni nti: “mwihorere twigendere”, uko biri kose ntacyo Toto yari kudukoraho kereka guhuruza wenda gusa.
Twarakomeje twigira imbere hafi ya ya bariyeri, maze UMUTONI arambwira ati: “ngaho isubirire mu rugo ndabona bariya bagabo bareba nabi”. Nahise musezeraho nsubira inyuma, mu gihe nari ntaratera intambwe, umwe muri abo bagabo babiri bari kuri bariyeri aransifura ndahindukira arandembuza birumvikana ko ntari kwanga. Ubwo nahise nkomezanya n’UMUTONI, tugeze kuri bariyeri badusaba kwicara hasi batwaka ibyangombwa mpita mbereka indangamuntu. UMUTONI we ababwira ako atarafata ibyangombwa. Umugabo yaranyitegereje akabona ibyo asoma mu ndangamuntu bihabanye n’ibyo yibwiraga cyangwa se yari yasomye mu maso ndavuga ku ishusho.
MUNYANGABE wari warandeze yari umuhutu, mu kujya gufata indangamuntu rero nayifashe nk’umwana wa MUNYANGABE kandi ku bwoko bandika ko ndi umuhutu, ariko abagenekerazaga ubwoko bw’umuntu bashingiye ku isura banyegekaga ku batutsi. Uwo mugabo rero nawe yasomye ko ndi umuhutu mu ndangamuntu biramucanga, niko kumbaza ngo uriya mukecuru mwanyuranye ahangaha uramuzi? Nahise musubiza ntajuyaje nti uriya ni maman rwose niba ugira ngo ndabeshya reba amazina ye ari aho ngaho mu ndangamuntu. Uwo mugabo wambazaga yari umurundi areba imirari, yaguhangaga ijisho ukabura aho ukwirwa. Undi mugabo bari kumwe yitwaga Kalisa iwabo hari ku musaza witwaga Mpabuka, bombi we na mushiki we bari barinjiye mu mutwe w’interahamwe, we nari muzi kandi nawe yari azi iwacu kandi nanjye anzi. Nahise mutakambira nti Kalisa rwose ntabwo unzi? Ubwo ntangira kumwibutsa amazina yanjye banyitaga mu bwana, mwibutsa ukuntu yigeze kuza mu rugo agasingira urwagwa na papa akiriho. Ibyo namubwiraga byose nta kimwe yari yitayeho yansubije mu ijambo rimwe gusa ngo: ISOBANURE.
Ubwo uwo murundi yongeye kundeba rya jisho rye ry’imirari noneho yarakaye cyane arambaza ngo ibyago uriya mukecuru yagize urabizi? Nta byo gutinda mu makorosi nahise mvuga nti: “mukuru wanjye inkotanyi zaramwishe”. Burya ngo iyo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe ntako ntagize ngo nikure aho hantu, ku bw’amahirwe baraturekura, ubwo Umutoni yakomeje iwabo kwa GAHAMANYI nanjye nsubira mu rugo, ariko intege zari zacitse.
Nageze munsi yo kwa Paul wa mugabo umugore we wari waravuye Rugema, mbona umukobwa waho twari inshuti wigaga kuri ESA nawe witwaga Violette, ndazamuka ndamusuhuza mubwira ibimbayeho n’UMUTONI dore ko abo bakobwa bombi bari inshuti magara ntunsige. Nahise musaba amazi yo kunywa, maze ayanzanira mu gakombe k’icyuma ndabyibuka maze ambwira amagambo atazigera amva mu bwonko n’umunsi n’umwe.
Yarambwiye ati: “Jean de Dieu, uyu munsi TURAPFA”. Nahise nikanga maze ndamubaza nti ngo ngw’iki? Abisubiramo ngo uyu munsi TURAPFA, yahise ansaba kunywa amazi vuba nkagenda kugira ngo interahamwe zitansanga aho ngaho.
Hejuru y’ibyo nari maze kubonera kuri bariyeri, n’inkuru nari maze kumvana Violette, narushijeho gucika intege, mpita musezeraho nta yandi magambo nari kubona yo kumubwira. Nahise ngera mu rugo kwa Agatha, naho nsanga ibintu byahindutse mbona wa mukobwa Pélagie yabuze aho areba, yabuze uko yifata ndamubaza nti bite? Ambwira neza neza nk’amagambo Violette yari amaze kumbwira ngo uyu munsi TURAPFA.
Hari umugabo wari ahongaho witwaga Védaste wajyaga ukorera Agatha uturimo two kubaka nawe yari ahari ndamubaza nti ibyo ndi kumva ni ibiki? Aransubiza ngo interahamwe zavuze ko INYENZI zisigaye kwa BAYAVUGE, kwa AGATHA, kwa PAUL no kwa GAHAMANYI, ko kandi uyu munsi bagomba kurara bazimazeho, aha kwa BAYAVUGE hari iwabo wa RUGUMIRE wakinaga muri Panthère Noire.
Ubwo nabuze aho nkwirwa bwa burwayi niyumvagamo bukomeza kuzamuka, nanjye nicarana n’abandi hanze duhebera urwaje. Bigeze mu ma saa munani tukicaye hanze, nagiye kubona mbona munsi y’inzu hazamutse umugabo ufite mbunda uwo nta wundi yari Kayitani. Nkimubona nahise mvuga ku mutima nti basi karabaye. Ibigwi bye mu kwica nari narabyumvise.
Umutima wahise ujya mu mutwe umutima uradiha mbega ubwoba ntigeze ngira mu buzima buba bunyuzuyemo. Ariko mu kwitegereza neza mbona aje akurikiwe na Paul inyuma ye hari GAHAMANYI, ba bagabo bombi interahamwe zari zarijeje ko zitazica. Mbonye Paul na Gahamanyi umutima washushe nk’usubira mu gitereko, ariko nkomeza gutitira n’umutwe urandya cyane. Ubwo baricaye baraganira ndibuka GAHAMANYI avuga ati: sha intambara nirangira nzanywa byeri nzumvishe.
Ku by’ubwoba bwari bundimo no kubabara umutwe nahise njya kuryama, nageze ku gitanda nicaye numva kirasakuza kuko cyari icya rasoro. Nahise mvanaho matelas nyishyira hasi. Nibwiraga mu mutima wanjye ko iyo bagiye kwica umuntu babanza kumwaka indangamuntu, ariko na none nakwibuka uburyo wa murundi yambazaga antera ubwoba atanemera ko iyo ndangamuntu ari iyanjye nkumva ntari bubone imbaraga zo gutanga ibindi bisobanuro. Nafashe indangamuntu ndayirambura ahari ubwoko mpashyira hejuru kugirango rwose baze kwisomera batambajije byinshi.
Naryamye kuri matelas nashyize hasi, ndyama ngaramye mfata agatabo ka KOUAKOU, ntangira kugasoma ariko mu by’ukuri ntacyo nasomaga mbega kwari ukubura uko ngira. Ubwo abandi nabo bari hanze bari babuze aho bakwirwa nabo. Hari umudamu wari wabuze ibyicaro byamurenze yahisemo we kuza kwicara muri salon y’iyo nzu nari ndimo. Ariko uzi gupfa ubizi ko uri bupfe wategujwe ko isaha iyo ari yose uri buze kwicwa? Nta cyaha wakoze, nta rubanza waciriwe, ukicara utegereje urupfu gusa? Nafashe agatabo mu ntoki ngahanga amaso ariko ibitekerezo byari ahandi, nibutse inzira y’umusaraba yose nanyuzemo, nibuka abantu bose, abangiriye neza n’abangiriye nabi, nibuka Rugema n’ibikomere biteye ubwoba yari afite, nibuka intumbi ya Jean Marie niboneye n’amaso yanjye n’imyenge y’amasasu bari bamurashe, nshyira ibitekerezo kure cyane gusa nkabura igisubizo kuko nabonaga urupfu rurimo kunsatira cyane.
Igitekerezo cyanjemo cyari icyo gusenga. Narabyutse sinibuka niba narapfukamye cyangwa nari mpagaze, gusa narabyutse ndasenga. Nasabye Imana ibintu bitatu mu magambo make cyane. Icya mbere, nasabiye ijuru inzirakarengane ziri kwicwa. Icya kabiri nyisaba ko niba bishoboka yandindira ubuzima kuko rwose ntifuzaga gupfa. Icya gatuta nayisabye ni ukwakira roho yanjye niba bibaye ngombwa ngo ndibwicwe. Nyuma yo kuvuga iryo sengesho nta kindi numvaga narenzaho nararyamye mfata ka gatabo nkomeza kubeshya amaso ngo ndasoma.
Bigeze nko mu ma saa kumi za ni mugoraba nibwo igitero cyaje. Cyari kiyobowe n’umurundi witwaga NZOYISABA Fréderic, uyu murundi yakoraga muri ambassade y’abanyamerika ariko yari umugome urengeje abandi ubugome. Cyari igitero kinini cyane, Binjiriye mu irembo uko bazaga narababonaga neza kuko idirishya ry’aho nari ndyamye ryarebaga ku irembo neza neza. Uwo murundi yahise avuga n’ijwi rirenga mu gifaransa ngo Vous devez tous mourir. Ntabyo kubaza ibyangombwa cyangwa ikindi batangiye kurasa, ariko mbere yo kurasa yabajije GAHAMANYI ngo nakubwiye ngo iki? Ubwo GAHAMANYA atangira gutakambira wa mukobwa Pélagie, amusabira imbabazi, ubwo uwo murundi yahise amubwira ngo zana iyo grenade. GAHAMANYI yahise ayimuha ubwo batangira kurasa, byabaye mu kanya gato cyane nta n’iminota itanu yashize. Mu bari muri icyo gitero ndibuka mo umuhungu witwaga BAKAME Simon wo kwa Mugengankwavu, hakabamo umuhungu witwaga Kamare wari waranyize imbere muri primaire, cyari igitero kinini cyane. Harimo abafite imbunda, abafite imihoro n’abandi babaga basanzwe nko ku nzira interahamwe zikabasaba kubakurikira. Ubwo bamaze kurasa abo bantu mu nzu nari ndimo hinjiramo interahamwe yakoraga akazi k’ubukarane ku muhanda twitaga Depite. Yaraje ifata wa mudamu wari wicaye muri salon, imutera icyuma imubaza ngo nta yindi nyenzi iri hano mu nzu? Uwo mudamu yaramusubije ngo hari umwana w’umusore uri mu cyumba, ubwo uwo musore yavugaga yari jyewe.
Sinzi uko nasobanura ibyambayeho icyo gihe, sinzi niba ari isengesho, kuko nkeka ko atari jyewe wasenze jyenyine, nabyita igitangaza cy’Imana gusa. Barishe barasahura inzu y’Agatha nini barayibomora, basahura ibintu byose bajya mu bikoni , no mu tuzu two hanze bagiye ahashoboka n’ahadashoboka, binjira mu bisenge byinzu..ariko nta muntu n’umwe wigeze winjira mu cyumba nari ndimo. N’iyo nterahamwe yitwaga Depite yabajije umudamu niba nta nyenzi iri mu nzu akamusubiza ko hari umwana w’umusore urimo ntiyigeze yinjira muri icyo cyumba.
Icyiciro cy’abica cyamaze kwica, hakurikiraho abasahura barasahura, ubwo abica bahise bakomereza kwa Paul, gusa Paul ubwo bazaga kwa Agatha yahise yiruka, baza kumutsinda mu gishanga cya Rwampala, bajya iwe bica umugore we Francoise wa wundi wari waravuye Rugema, bica wa mukobwa Violette, wari wampaye amazi, bica abana be babiri bato. Aba bo babishe urupfu rubi cyane, kuko bafashe abahungu babiri bavaga inda imwe bari bafite aka butike ku muhanda barababwira ngo nibo batari bagira umuntu bica maze babaha abo bana ngo babice.
Bakomereje kwa GAHAMANYI, basanga umugore we yacitse n’abana, bahasanga wa mukobwa witwa UMUTONI twari turi kumwe kare, maze ya nterahamwe yitwaga Simon BAKAME, imugirira impuhwe kuko GAHAMANYI yajyaga amwigisha karate, maze asaba ko batamwica akamutwara iwabo akazamugira umugore we. Ni uko UMUTONI yarokotse.
Ubwo aho nari ndi numvise abantu bose bagiye ndasohoka nambaye sandale, ariko nakandagira nkumva birasakuza cyane, nzikuramo nsohoka nambaye ibirenge, mbona imirambo hanze, ubwo nahise nihutira kureba niba maman akiriho ko nawe batamwishe, nsanga yicaye mu nzu y’umuturanyi twitaga Agronome, gusa wa mukobwa Jean Marie yari yarateye inda bari bamukubise umuhoro mu kiganza yarimo kuvirirana amaraso, bwari bumaze kwira ubwo nyine twararanye n’iyo imirambo ahongaho…….
Biracyaza…
Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:
Whatsapp: +254790617702
Email: lbe125@yahoo.fr
Izindi nyandiko wasoma
NDAMIRA Episode 14
Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu
Iryo joro ntabwo nigeze nsinzira kuko nibwiraga ko bari bugaruke bakatwica. Icyakomaga cyose nahitaga mbyuka nkareba mu idirishya, nkongera kwitegereza ba nyakwigendera twari tumaranye hafi ibyumweru bibiri tubana, dusangira akabisi n’agahiye, mbese twari twarabaye nk’umuryango umwe. Iryo joro ryatinze gucya ariko igihe kiragera buracya, abaturanyi bazindukiye mu rugo baje gushyingura iyo mirambo.
Abaje gushyingura imirambo bari benshi barimo ndetse n’abari baje mu gitero. Uko binjiraga bafata imirambo bayijyana mu cyobo babumbagamo amatafari cyari inyuma yo kwa Paul nawe wari waraye wishwe, nabonye umwana wo muri famille imwe mu biciwe aho wari wabashije kwihisha, uwo mwana yitwaga Jean Marie. Yari umwana wo mu kigero cy’imyaka nka 11 cyangwa 12 ngereranyije, uwo mwana naramurabutswe ari inyuma ya toilette, kandi aho niho abo bajyaga gushyingura iyo mirambo bagombaga kunyura. Nahise ntekereza ko ashobora kubonwa n’abicanyi bivanze n’abaje gushyingura imirambo. Ubwo nahise mukurura muhisha muri iyo toilette ndagije mpagarara ku muryango nikoresha nkurimo kwihagarika. Nakomeje kuhahagarara kugeza abo bantu bashize mu rugo. Uwo mwana yakomeje gucaracara aho ariko ansaba ubufasha bwo kumurengera, nta cyindi nabashaga gukora uretse nko kumwicira ijisho cyangwa nkamuha ikimenyetso cyo gusubira nk’inyuma iyo habaga hinjiye umuntu nkeka ko yaba ari mu bicanyi.
Uwo mwana byakomeje kugenda gutyo nyuma aza kubona urwaho asimbukira munsi y’umuhanda, amanuka mu bisheke byari bihinze muri gishanga cya Rwampala. Iyo famille yari yiciwe aho ni iy’umugabo twitaga Etienne, ariko we ntabwo yari ahari, umugore we n’abana be n’abuzukuru babatsinze aho. Uwo mwana Jean Marie nyuma naje kumenya ko yabashije kubona abagiraneza bamujyana i Burayi, ubu ni umugabo ukuze sinzi amakuru ye niba akiriho nibwira ko ibi abyibuka.
Ubwo iyo mirambo imaze gushyingurwa twagerageje koza aho babiciye kugirango amaraso aveho, ubwo nibwo interahamwe zagarutse aho ngaho zirimo wa murundi wari waje ayoboye icyo gitero witwaga Fréderick, ubwo bari baje gushaka undi muntu wari wabacitse witwaga Rubangura. Uyu Rubangura Maman we Mariyamu yari nyina wabo wa Agatha, nawe rero hamwe n’umuhungu we bari mu bari barahungiye aho ngaho. Ubwo amakuru y’uko turi buterwe yamenyekanaga, Rubangura yari yabashije kwihisha, mu bishwe icyo gihe ntabwo yararimo, interahamwe rero zagarutse kumuhiga bukeye bwaho.
Ubwo zahageraga zisaka ahantu hose zishaka Rubangura, nibwo wa murundi yangezeho arambaza ngo wowe uri uwahe, urakora iki aha? Ubwo umutima wahise ujya mu mutwe nti kambayeho, mu by’ukuri nta mwuka wo kumusubiza nigeze mbona gusa namurebye mu maso ntahumbya arongera arambaza ngo urakora iki aha? Mu gihe nkitekereza icyo nakora wa muturanyi witwaga Agronome niwe wangobotse aramubwira ngo uwo ni umuhutu mwene wacu mureke. Nuko uwo murundi asubiza inkota mu rwubati mukira gutyo.
Rubangura baramushatse baramubura, basubirayo ariko mbere yuko basubirayo hari haje izindi nterahamwe nkuru zirimo NDUWAYEZU Jean Baptiste wari Perezida w’interahamwe muri iyo secteur ya Kimisange, ari kumwe n’uwari umwungirije witwaga SAFARI Jean Claude, ndetse na Konseye witwaga GAKURU Théoneste, harimo kandi n’undi mugabo nkeka yari umuserire witwaga Musa. Barahageze, ngira ngo ahari rwari nko mu rwego rwo kureba uko igikorwa cyagenze kuko numvise aho ngaho konseye avuga ngo ubu noneho ni ugukubura umwanda wose ugashiraho. Ayo magambo uyu muyobozi yavuze nayibajijeho cyane kandi na nubu ndacyayibazaho, kuko mbere gato ku itariki zirindwi, yari yaje atabaza avuga ko abaturage bamwicanye umuntu, mu gihe gito cyane yahise ahindura imvugo ahubwo akangurira kurimbura n’abasigaye.
Undi muntu wanteye kumwibazaho ni uwari wungirije Prezida w’interahamwe aho ngaho. Mu byo muziho uyu SAFARI Jean Claude yari umututsi, ise yitwaga Furuma, akaba na se w’umuhungu twari twariganye mu mashuri abanza witwaga FURUMA Anastase, uyu we yari yaranagiye mu nkotanyi binavugwa ko ageze mu Nkotanyi, umwe mu basirikare bakuru witwaga Major FURUMA yamukunze akamugira umwe mu barinzi be kuko bitiranwaga. Si ibyo gusa kuko uyu SAFARI yavaga inda imwe n’abagabo bitwaga SANANI ndetse na KAMATARI. Umuhungu wa KAMATARI nawe twari twariganye witwaga KAMATARI Norbert yari yaragiye mu nkotanyi, ariko abavandimwe be bitwaga Rwamukwesha na Manjyunjyu bajya mu mutwe w’interahamwe, gusa genocide itangira sinongeye kubabona. Ibi nabyo byambereye inshoberamahanga.
Ubwo Rubangura bamubuze baragiye, nsigara mu rugo n’abandi twari kumwe, ubwo abaturanye bakaza kudusura. Mu badusuye rero harimo umukobwa nawe wankekaga kuba umututsi, niko kumbaza ngo ese wowe wabashije kurokoka? Ndamusubiza nti narokotse ntacyo nabaye. Ubwo twakomeje kuganira bisanzwe nyine byo kurenzaho. Kubera icyo kibazo uwo mukobwa yari ambajije, byakuruye impaka z’abantu batari abatutsi ariko bakaba basa nabo cyangwa se abantu basa n’abahutu ariko mu by’ukuri ari abatutsi. Ubwo mu kuganira icyo kiganiro nibwo haje umu maman asobanura ko n’ubwo ku ishusho utapfa guhita ubibona ariko ko hari ubundi buryo bigaragariramo. Ubwo buryo rero kwari ukureba mu biganza. Yavugaga ko imirongo yo mu biganza by’abahutu itandukanye n’imirongo yo mu biganza by’abatutsi yageragezaga kubisobanura ariko nkabona ntabyumva na mba. Ubwo twese twahise twisuzumisha, tumwereka ibiganza byacu ngo aturebere uko duhagaze, yararebye angezeho arahigima ntiyagira icyo avuga, arangije kurebera abandi arambwira ngo nimuherekeze. Naramuherekeje tugeze mu nzira tugenda arambwira ati ntukagire uwo wereka mu biganza byawe bitazagukoraho.
Ubwo amasaha yakomeje gukura nta kiriyo nta kurira ni ukuryumaho gusa. Byageze nimugoroba, umukozi witwaga Béatrice twitaga Maman Gatete aba arahishije, ariko ntabwo nari kubasha kurya na gato, ubwoba bwari bwose, nkurikije ibyo nari naraye mbonye n’ibyo nari niriwemo, nifuzaga icyangurutsa kikamvana mu Rwanda. Ubwo bigeze nko mu ma saa moya n’igice nagiye kubona mbona Rubangura arahingutse ansanga mu cyumba. Nahise mubwira uburyo biriwe bamuhiga musaba guhita agenda bataramenya ko ahari. Rubangura wabonaga ko yataye umutwe yarambajije ati ese ndazira iki? Ndamusubiza nti Rubangura ntabwo wamenye ko abantu bose bari impunzi hano bishwe, ni wowe babuze kandi nawe baraguhiga, ubwo twavuganaga wa mukozi Béatrice yahise adusanga aho ngaho aramusuhuza arangije ahita ajya ku muhanda guhamagara abicanyi ngo baze bice Rubangura. Nanjye aho twari dusigaranye nakomeje kumwotsa igitutu ngo agende vuba, kuko isaha iyo ari yo yose bashobora kuza kumureba. Nagize amahirwe Rubangura aranyemerera ahita azamuka, ajya kwihishe mu gikari cy’inzu Lieutenant Mutabazi yabagamo.
Agitirimuka aho, Béatrice yahise ahinguka aho ngaho ari kumwe na ba basore babiri bacuruzaga butike interahamwe zari zategetse kwica abana bo kwa Paul. Abo bahungu barahageze barambaza ngo inyenzi batubwiye yinjiye aha iri hehe? Nahise mbasubiza nti nta Nyenzi nigeze mbona. Ubwo ntatarangiza kuvuga Béatrice aba arantanguranwe ati erekana Rubangura nsize muri kumwe. Nahise mbasubiza ko Rubangura anyuzeho akansuhuza agahita yigendera. Nuko abo bahungu baravuga ngo ese ni Rubangura? Bahita bisubirira iwabo. Mu by’ukuri n’ubwo bwose aba basore bari barategetswe kwica abana ba Paul, ariko nta mutima mubi bagiraga.
Iryo joro ryarakeye nk’ibisanzwe turabyuka uko bisanzwe, tumanjiriwe nyine birumvikana nta gusohoka mu rugo kuko interahamwe zakomeza kuza gushakisha Rubangura. Bigeze nko mu ma saa yine, Rubangura yarongeye aragaruka, yari yataye umutwe. Wa mudamu Béatrice amubonye yaramuhamagaye mu nzu yo kwa Agronome, amuzimanira icyayi arangije afungira inyuma asubira ku muhanda azana izindi nterahamwe ziraza zitwara Rubangura. Ntabwo nongeye kumubona nta n’ubwo nzi urupfu bamwishe.
N’ubwo bwose uyu mudamu Béatrice atigeze atera icyuma cyangwa ngo ateme Rubangura n’amaboko ye, ariko urupfu rwe ruri ku gahanga k’uyu mudamu. Nemera ko inkiko gacaca hari icyo zafashije ariko kandi hari na byinshi na none bitagenze neza, mu bitaragenze neza harimo urubanza rw’uyu mugore. Yakingiwe ikibaba n’uwari President w’abacikacumu rya Genocide mu murenge wa Kigarama witwaga KABISA Jean Damascène afatanyije na Nyakwigendera Agatha, ibi nzabigarukaho igihe episodes zizaba zigeze mu gihe cya gacaca.
Rubangura baramutwaye birarangira, ubwo nibwo nahise negera mukecuru maman dore twari twaraniyunze, mbese ibibazo byari byaraduhuje. Naramubwiye nti maman, urabizi ko aha turi ari kwa Agatha, kandi Agatha ari mu bahigwa, ikindi kandi uri nyirasenge, amaherezo bizarangira batwisubiranye. Ndabona ibyiza ari uko twasubira aho batuzi neza, bazi ko umugabo wawe Munyangabe yari umuhutu, bazi neza ko Jean Mari yishwe n’inkotanyi, naho nidukomeza kuguma hano bizarangira natwe batwishe. Ubwo nahise mubwira ibyo wa mu maman wandebye mu biganza yambwiye, ubwo maman nta kindi yahise akora yemeye inama zanjye, tuzinga utwangushye dusubira hejuru i Nyarurama, aho bari basanzwe batuzi neza….
Biracyaza…
Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:
Whatsapp: +254790617702
Email: lbe125@yahoo.fr
Izindi nyandiko wasoma
Abdallah Akishuli ati: Twatangiza intambara mu gihe icyo ari cyo cyose
Umuryango IBUKA BOSE RENGERA bose ntabwo ushyigikiye inyito ivuga Genocide yakorewe abatutsi gusa
Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Gicumbi bijihije isabukuru y’imyaka 4 uruganda rwabo Leta irugurishije.
Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu
Nyuma yo gutera ubwoba, kuri uyu wa kabiri gukubita ndetse no kunyaga, byasabye izindi ngufu z’umurengera FPR aho Abahinzi b’icyayi bahawe ruswa ngo bazajye mu gikorwa cyo kwibuka imyaka ine (4ans) uruganda rw’icyayi rwa Murindi leta irugurishije abanyamahanga.
Mu Karere ka Gicumbi mu mirenge igaragaramo ubuhinzi bw’icyayi ku wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018 hagiye haba amanama ku bahinzi bafite icyayi muri kano karere, aho abitabiriye ayo manama bahawe buri wese agapapuro kariho izina rye na nimero y’umurima we w’icyayi ngo azafatiraho amafaranga agera ku bihumbi bine (4.000 Frws).
kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2018 barimo kwizihiza imyaka 4 uruganda rw’icyayi rwa Murindi rugurishijwe na leta ahagana ku Murindi. Uwo munsi nibwo bahawe na bya bihimbi bine (4000frw) bari bemerewe.
Ese ikigamijwe kuri aba bahinzi ari ikihe?
Ntakabura imvano, n’ibi hari ababifitemo inyungu, abambere n’abayobozi bayobora ibyayi muri ibyo bice byo ku Murindi aho babiba muri abo bahinzi b’icyayi ingengabitekerezo yo kumva ko uwafashe atarekura, ko FPR ariyo ibabeshyejeho, dore ko ahahinzwe kino cyayi hose ari igishanga, kandi mwibuke ko babarura ubutaka bw’icyitwa igishanga cyose aho hitwa aha Leta.
Aha wakwibaza niba perezida watowe 99% mu matora aheruka, atangiye kujya atanga ruswa kugirango abaturage bajye mu bikorwa bye harimo nk’icyi cyo kwizihiza imyaka 4 uru ruganda leta irugurishije.
Kuri uyu wa Kabiri koko byagezweho aha ku Murindi, umunsi urizihizwa ndetse na bya bihimbi bine (4000frw) biratangwa kuri buri muhinzi, ndetse bakirizwa na za fanta, gusa ikintu nyamukuru bemerewe ni ukuzabaha agahimbazamusyi kuri buri muhinzi ku biro bye mu myaka ibiri, ubwo ni 2016, na 2017, aho bazahabwa 0,5 FRW ku kiro.
Ushyize mu nyurabwenge n’ibi wabibonamo ruswa kuko ikigamijwe ari ukwibagiza abaturage ko FPR yabatwaye icyayi cyabo n’uruganda rwabo bishatse kuvuga ko umunsi umwe bashobora kuzabyuka bumva batagifite uburenganzira na bumwe bwo gufata amafaranga ava mu musaruro w’imirima yahoze ari iyabo igatwarwa muri bwa buryo navuze haruguru bw’uko ibishanga byose ari ibya Leta.
Mu nama y’abo bahinzi bari babwiwe ko hazaza Perezida wa Repuburika Paul Kagame, gusa siko byagenze ahubwo haje Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, uvuka aho ku Mulindi ndetse na Ministiri Mukeshimana. Aho bombi bagaragarijwe n’abayobozi b’uru ruganda ibyiza uruganda rwagezeho, n’uburyo ngo umuhinzi asigaye ahembwa neza, bagaragarizwa amavu n’amavuko y’uru ruganda, ndetse n’ibikorwa bateganya kugeraho kimwe ni’byo bagezeho birimo kugura amamashini mashya yasimbujwe ashaje muri urwo ruganda.
Twabibutsa ko imyaka 4 ishyize uru ruganda rugurishijwe na Leta rukegukanwa n’umunya Kenya.
NDAMIRA – Episode 19
Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA
Twakomeje urugendo, mu gihe kitarambiranye duhura na za unités zacu, bagenzi bacu bibajije uko duciye mu nkotanyi birarayobera. Uko twari twakagiye i Taba duherekeje wa musirikare, inkotanyi zahise zifata no kuri Komine Kayenzi zitarwanye, kuko abasirikare bari bahari barazumvise bahita bigendera. Nahuye na Lt Magambo n’abandi bagenzi banjye dukomeza urugendo. Bwaje kwira turi muri Komine Nyabikenke, umwe mu bayobozi ba Bataillon Rutare twari twasanze aho, ari nayo twagendanaga yari afite kwa Sebukwe hafi aho.
Twagiye kubasura, ubwo abandi basirikare nyine basigaye bakambitse ahantu mu gashyamba jyewe njyana n’abakuru. Birumbikana rero umuntu wari ugiye kwa sebukwe uko bamwakiriye. Ubwo nanjye nashakishije uburyo ninjira mu kiganiro cyabo maze mbaza uwo mugabo ko yaba azi umu Sous-Préfet wigeze gutegeka aho mu mpera z’imyaka ya 1970, witwaga MUNYANGABE Ladislas, ambwira ko amuzi ko banakoranaga ahubwo. Ubwo nahise mubwira ko ari Papa wanjye, ibyo nabikoreye kugirango mpamye identité yanjye, namweretse n’ibyangombwa rwose arishima abo basirikare bamubaza niba ari byo koko uwo mugabo amuzi, arabyemera.
Ntabwo twahatinze, nko mu ma saa tanu z’ijoro twasubiye aho abandi basirikare bari. Twararyamye buracya mu gitondo, dukomeza urugendo, ariko nabaga mfitemo akazi kenshi, Lt Magambo yagiraga ikintu cyo kutihanganira agakosa na gato, iyo wakoraga ikosa yahitaga agufunga, ubwo kubera ko twari ku rugendo gufungwa kwari ukwamburwa imbunda ukabohwa, ibwo ibyo bikorwa byo guhana nijye wabikoraga, iyo twabaga tugeze aho turuhukira nagushyiraga mu kato ntiwegere abandi kugeza igihe uherewe imbabazi.
Twakomeje kugenda uwo muhanda wose bwaje kwira tugeze ku kiraro, kigabanya Gitarama na Ruhengeri, aho niho twatangiye guhurira n’abantu bari banyuze mu nzira yo mu Nzove. Twahagaze gato turaruhuka, noneho wa musirikare w’umu Major wari watwimye Imodoka n’agasuzuguro yongera kudusanga aho ngaho aratubwira ngo turinde icyo kiraro. Lt Magambo yarabyemeye, ariko uwo mu Major amaze kugenda ahita atubwira ati: twigendere. Byari biteye umujinya umuntu yakwimye imodoka abasirikare be bagiye n’imodoka, yarangiza ngo nimurinde ikiraro!
Twigiye imbere gato Lt Magambo adusaba gushinga bariyeri, iyo bariyeri twayishingiye gufata abasirikare batannye batandukanye na unités zabo. Iyo wazaga uri umwe gusa cyangwa muri babiri, twarabahagarikaga tukabasaba ibyangombwa, tukababaza aho unités yabo iri, twakumva ujijinganya tukagusaba ku neza kugumana natwe, iyo wigiraga ishyano ukanga twakwamburaga imbunda n’amasasu tukakureka ukigendera. Abasirikare benshi bemeye kwiyunga natwe ku buryo compagnie yacu yari yuzuye neza.
Twakomeje urugendo tuza kugera muri Vunga aba ari naho turara, aho hantu hari imbeho nyinshi n’imvura, ikaze cyane. Mu gitondo tubyutse Lt Magambo yadusabye ko tutakwibeshya ngo tugende intatane, atubwira ko icyatumye atubaza ko hari abatutsi baturimo kwari ukugirango atubwire ukuntu tuzitwara tugeze muri izo nce, kuko habaga interahamwe mbi cyane iyo bakubonaga bakagukekaho ubututsi uri wenyine bahitaga bakwica. Lt Magambo yadusabye kudatatana kugirango hatagira uwicwa.
Tugeze muri Zaïre namenye amakuru y’abantu benshi bajyiye bicwa gutyo rimwe na rimwe ari n’abahutu, aha navuga nk’umuhungu witwaga Umulisa wari umuhanzi wiciwe i Ntendezi kandi yari umuhungu wabo wa NGIRUMPATSE Matayo. (Inkuru zirambuye nzazibagezaho mu gitabo ndimo gutegura ibi ni nko kubasogongeza).
Ubwo hamaze gucya, n’akazuba kari gatangiye kuza twakomeje urugendo, gusa ariko ntabwo twari tukiri twenyine kuko hari abantu benshi cyane abasirikare n’abasivile barimo guhunga. Twarakomeje turakandagira, twaje kuruhuka tugeze kuri Shyira. Aho kuri Shyira twahicaye akanya gato, ubwo ni nako abantu benshi bakomezaga kunyura aho ngaho bahunga, hari abari ku maguru n’abari mu ma modoka.
Hari ukuntu rero haje kuzamuka imodoka ya Toyoya Stout 2200 y’ubururu. Nta bantu benshi bari bayirimo inyuma, ubwo Lt Magambo yarayihagaritse abasaba ko abasarikare bakiri abana babatwara bakazadusanga mu Ruhengeri.
Nyiri iyo modoka ntabwo yanze, twagiyemo turi nk’icumi turahagarara, baduha umusirikare umwe w’umu sergeant wo kuduherekeza. Imbere mu modoka hari hicamo umushoferi n’umugabo w’inzobe nkeka ko yari we nyiri imodoka hamwe n’umudamu, abandi bo muri famille bari inyuma, nibo twuriye dusanga mo. Twamaze kurira imodoka iragenda, mu kugera mu modoka rero, nahuriyemo n’umwana w’umukobwa naha nk’imyaka 15, twahuje amaso aramwenyura, nanjye n’umva nongeye kuzamukwamo n’ibyiyumviro byo gukunda.
N’ubwo bwose nari naniwe cyane, nta no koga cyangwa kugira gute, ariko narimo umusore mwiza, n’ubwo nitinyiraga inkumi bwose ariko nari umuhungu ufatika. Umukobwa rero yaramwenyuye ndamusuhuza, ubwo ibiganiro bigenda bizamuka ari nako binaryoha, yambwiye ko iwabo hari hafi yo ku Ntwari i Nyamirambo, ntabwo nibuka izina yambwiye, gusa mu kanya gato twamaranye nari namukunze cyane, kandi nawe byagaragaraga ko yankunze.
Twakomeje urugendo muri ubwo buryohe ntifuzaga ko burangira, ariko ngo akaryoshye ntigatinda mu itama, mu gihe ibiganiro n’uwo mwana utagira uko asa byari bigeze aharyoshye, twahise tugera kuri bariyeri y’abasirikare i Nyakinama. Baraduhagaritse ubwo bahita bategeka ko abasivile bakomeza abasirikare tukajya I Nyakinama muri Kaminuza.
Uwo mwana namusezeyeho ntabishaka, nawe ariko wabonaga atifuza ko ngenda, gusa nyine nta kundi byari kugenda, twaratandukanye, niba akiriho ubu ni umudamu mwiza rwose, aramutse abasha kubona izi nyandiko yanyakura tukaganira.
Ubwo twageze i Nyakinama dukambika mu gashyamba kari hafi aho, mu masaha y’ijoro nibwo abo twasize inyuma badusanze, nabo barakambika, budukeraho.
Twiriwe aho, nko mu ma saa munani, nibwo twahawe bisi zitujyana mu Bigogwe. Ubwo twuriye bisi turagenda, twageze mu ga centre nkeka gashobora kuba kitwa mu Byangabo, Lt Magambo ahagarika iyo bisi, abwira abasirikare gushaka uko birwanaho ku byerekeranye no kurya. Abafite amafranga baguze inzoga mbega buri wese yafashe icyo ashoboye n’uko yifite, jyewe kuko nta n’urupfumuye nari nifitiye nacungiraga kuri Lt Magambo, ntacyo yanyimaga. Twanyweye inzoga ariko jyewe nywa nkeya ahubwo nshaka akanyama kokeje numva nguwe neza.
Ubwo twari ahongaho nibwo twabashije kumva radio twumva uko igihugu gihagaze, mu kumva amakuru nibwo twatangiye kumva abasirikare bakuru, bo muri FAR bagiye ku ruhande rw’inkotanyi, Lt Magambo mu kubyumva yamaze akanya yiyumvira ntacyo avuga maze avuga n’ijwi rinini cyane ati: ABATUTSI BARARENGANYE. Yavugaga ko abatutsi bishwe bitwa ibyitso by’inkotanyi nyamara ahubwo bamwe mu basirikare ba FAR bari ibyitso bikomeye by’inkotanyi.
Ubwo yahise anywa inzoga nk’uziyahuza, yaranyweye arasinda atangira kwiyenza ku basirikare nkamuba hafi ngo hatagira umukubita, muri uko kurwana n’abasirikare ayoboye, hahingutse umusirikare w’umu pilote wari ufite ipeti rya Major, yari muri pick up y’umweru yahise ayisohokamo Lt Magambo amubonye agira ubwoba ahita yiruka, kubera ko yari yasinze ntiyihutaga uwo mu Major yahise amufata amukubita inshyi amwambura pistolet ye arangije amujugunya muri iyo pick up, ahita ajya kumufungira mu Bigogwe.
Nkeka ko Lt Magambo atazize ubusinzi gusa ahubwo no kuba yarahagaritsa bisi yuzuye abasirikare bakajya mu tubari aho gukomeza iyo bajyaga nabyo yashoboraga kubihanirwa.
Ubwo natwe twahise twurira bisi turamanuka no mu Bigogwe, twaraharaye buracya mu gitondo Lt Magambo baramufungura araza adukoresha inama gato areba ko twese duhari, birangiye duhita dufata position mu mbago z’ikigo cya Bigogwe.
Twahawe saladine ubwo ni jyewe wazigabanyaga abasirikare, buri wese yafataga 2, twagiye mu baturage bari aho ngaho tubasaba ibirayi, turateka ariko buri wese yirwanagaho cyangwa se muri groupe, njyewe rero nari nshinzwe kwita kuri Lt Magambo.
Twaraye aho, buracya mu gitindo baduha mission yo kujya guhungisha abaturage ahantu hitwaga ku Kabatwa, hari munsi ya Kalisimbi, n’ubwo bwose hari mu kwa karindwi ariko nta zuba nigeze mpabona hari imbeho nyinshi cyane. Aho ngaho twahamaze iminsi mikeya, dukangurira abaturage kugenda.
Hejuru hari agasozi noneho twigira inama yo gushingayo imbunda nini ya Mitralleuse Lourde, ubwo abasirikare bagombaga kuyikoresha bazamutse kuri ako gasozi, tubareba nta kibazo, ariko inyuma y’uwo musozi hari inkotanyi, zararetse abo basirikare barazamuka, bakihagera induru ziba ziravuze, ubwo bahise babagota iyo mbunda barayibambura batangira natwe kuturasaho kuko bari hejuru yacu.
Nta kindi twakoze ntabyo gutera umugeri turasa twahise twigendera, umuhungu umwe twari kumwe witwaga BIZAGWIRA Richard, yinjiye muri boutique ahubuzamo ijerekani ya Petrol ashaka kuyirukankana, nahise mubuza mwibutsa ibintu twataye i Kigali.
Yaranyumviye ayita hasi turigendera. Aho naho ryari ishiraniro hari umudamu wijishuye umwana amuta ku nzira yiruka, umwana asigara arira, byanyibukije amateka yanjye nabuze icyo nkora kuko umuriro wari uturi inyuma wari uteye ubwoba. Ubwo abasirikare bari bazi izo nzira batugiye imbere tumanuka dukikiye ikigo cya Bigogwe ariko ntitwakinjiramo.
Twarakomeje ahantu hari imirima y’amashu na za karoti, dukomeza izo nzira zose ariko tuza kugera muri kaburimbo, twarakomeje tuza kugera kuri Ecole d’Art yo ku Nyundo, tujya muri iryo shuri, ariko twari twatatanye, buri wese yajyendaga ukwe. Jyewe icyo nacungagaga nacyo ni za saladine nari nasaguye nazihaga abasirikare b’aba rocrues bakagenda bazikoreye, nabona umwe arushye nkaziha undi. Gusa tugeze aho kuri Ecole d’Art narazibatse ndazitwarira kuko nabonaga tugana hahandi bavuga ngo umwana arira nyina ntiyumve, nagombaga gutekereza uburyo bwo kwirwanaho.
Mu gihe twari aho kuri iryo shuli, hari umusirikare twari kumwe yari arimo kumva radio yavugaga mu giswayire iyi Radio ishobora kuba yari BBC, bavuze amakuru y’ukuntu inkotanyi ziri kwihuta cyane na ndetse ko bushobora gucya zafashe umujyi wa Gisenyi, ku mutima naravuze nti katubayeho. Twahise duhaguruka dufumyamo, nko mu ma saa saba zishyira saa munani z’ijoro twari tugeze ku Gisenyi mu mujyi. Nahageze nshonje cyane, nasanze umuntu wokeje inyama z’intama muha saladine ebyiri anyokereza inyama zihagije, iruhande rwe hari undi wacuruzaga inzoga za bock nawe muha saladine ampa icupa, numva ngaruye akabaraga.
Ubwo nashatse aho ndambika umusaya, buracya mu gitondo tukagenda dushakana, twirirwa muri ibyo, jyewe icyo nakoze za saladine nazigurishije n’abakongomani bari ku mupaka, ndangije amafranga nyakubita umufuka, kuko nateganyaga ko azandengera nitwambuka. Umunsi wiriwe gutyo turimo tuzerera mu mujyi wa Gisenyi, bigeze nko mu ma saa cyenda, bombe y’inkotanyi iba yituye mu mujyi wa Gisenyi, ubwo twese uko twakabaye twahise tubyiganira ku mupaka wa Zaire tubyigana kwinjiramo, hari abandi bari bambutse kare, nanjye nari nigeze kugera i Goma ndagaruka, twinjiye ikivunge tuba tugeze hakurya.
Biracyaza….
Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:
Whatsapp: +254790617702
Email: lbe125@yahoo.fr
Izindi nyandiko wasoma
Paul Kagame: umwanzi w’amahoro mu karere k’ibiyaga binini yaratahuwe
Nagize amahirwe yo kumenyana n’abaturage b’ibihugu by’Ubugande, Congo, Burundi, Tanzania cyane cyane abo Kagame yagiye akoresha mu ntambara zayogoje akarere kose.
Ibi byatumye nsobanukirwa umwanzi akarere gafite ndetse n’icyakorwa kugira ngo uyu “umwicanyi” nk’uko za raporo nyinshi zibitangaza ko kuva yafata ubutegetsi abarenga “miliyoni esheshatu bamaze kwicwa”.
Mbere na nyuma ho gato ya 1994 yabanje kwica umuntu wese yakekaga kuba yabangamira inyungu ze haba mu Rwanda ndetse no mu karere, ibi byatumye abanyarwanda benshi bicwa ahereye mu basirikari, abasivile, nibwo yicaga ba Vedaste Kayitare(Intare batinya), Kabera Assiel, Seth Sendashonga, Théoneste Lizinde, Assinapol Rwigara, Jean de Dieu Mucyo, Habarugira, Gasakure n’abandi benshi kugeza ku bana bo mu muhanda, n’abazunguzayi.
Nyuma yo gufata ubutegetsi amaze “kwica aba perezida babiri” yakomeje umugambi we wa mpatsibihugu mu karere ahereye muri Congo-Kinshasa. Abibuka neza uwo mugambi ni uko yakoresheje Abanyamulenge (Sud-Kivu) n’Abanyamasisi (Nord-Kivu) nk’iteme rimugeza ku nyungu ze bwite n’ubwo hari ibisahiranda(Kabarebe…) byagiye bikomorerwaho nabyo ubu byabaye ibiherwe ariko abo yakoresheje navuze haruguru bakomeza kuba mu bukene bukomeye hakiyongeraho umutekano muke izo ntambara zateye ku buryo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bafatwa nk’abanzi mu gihugu cyabo ndetse na ba nyirabayazana w’intambara z’urudaca.
Nyuma y’igihe kinini abanyamulenge baje kumutahura ko nta rukundo abafitiye ahubwo ko ashishikajwe n’inyungu ze, hakurikiyeho abo muri Nord Kivu n’ubwo bo bagifite inzira ndende.
Amakuru mfite ni uko arimo gushakisha uko yakongera gukoresha Jenerali Makenga n’ubwo yamunaniye kugeza aka kanya nandika iyi nyandiko, amakuru kandi avuga ko Makenga yarahiye ko atazongera gukorana na Kagame kugeza apfuye nyuma y’aho amushutse agashinga M23 amwizeza ubufasha ariko nyuma byaje kurangira yisanze mu kaga aho yarokotse ha Mana amaze gupfusha abana benshi.
Uku kwihagararaho gutuma Kagame yumva adatekanye bitewe n’uko yashwanye n’ibihugu by’ibituranyi byose hakiyongeraho ko atagifite ijambo muri Sud na Nord Kivu. Mbere yaho gato Kagame yari afite umugambi wo guhungabanya umutekano wa Tanzania ubwo yahigiraga kwica uwahoze ari perezida Jakaya Kikwete amuziza gusa ko yamugiriye inama yo gushikirana n’abatavugarumwe nawe. Abatanzania baramutahuye n’ubwo bicecekeye!
N’ubwo perezida Magufuli yagerageje gukoresha dipolomasi ariko azi neza ko Kagame ariwe mwanzi wa Tanzania ifite bityo agomba guhora ari maso. Uwavuga iby’u Burundi ntabwo yabirangiza, bijya kuba bibi cyane Kagame yacikishije Hussen Rajab hakurikiyeho ipfuba ryo guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, abari inyuma y’icyo gikorwa bahungira mu Rwanda ndetse akomeza ibikorwa bibi byagiye bihitana Abarundi umunsi ku w’undi. Ikibabaje ni uko hakiri abarundi cyane cyane abatutsi bagifashe Kagame nk’umucunguzi wabo ari nabyo bituma benshi mu Barundi batarasobanukirwa neza Kagame uwo ariwe. Cyane ko bake mu bahungiye mu Rwanda yabahaye imirimo ya nyirarureshwa ari nako abacuruza (abari mu nkambi) mu miryango mpunzamahanga kugirango yibonere amafaranga. Yaratahuwe!
Ubugande nibwo burimo kurwana no guhangana n’abantu ba Kagame yakoreshaga imyaka myinshi ishize aho bicaga, bagashimuta abo yita ko bamurwanya kandi ari impunzi zikeneye kivugira. Abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihu cyagize Kagame uwo ariwe uyu minsi ntabwo bashidikanya kuvuga ko Kagame ari umugome ndetse wibagirwa vuba. Ikibabaje ni uko Kagame uhora ahiga impunzi aho ziri hose cyane cyane i Bugande akiyibagiza ko yabayeho impunzi nawe ahubwo imigambi ye ari uguhungabanya umutekano w’abagande ndetse no kwibasira abadashaka gukorana nawe bari mu nzego z’umutekano za Uganda. Yaratahuwe!
Mu buryo bweruye cyangwa bw’ibanga ibihugu bikikije u Rwanda byose bifitanye amakimbirane na Kagame ikibabaje ni uko abanyarwanda babihomberamo. Umuti rero ni ukwishyira hamwe abo navuze haruguru (Tanzania, Congo, Burundi, Uganda) bakarwanya uyu munyagitugu wayogoje akarere kose. Ni amahire ko abayobora ibyo bihugu bamuzi neza n’ubwo bakora kidipolomasiya, natwe abaturage twese twirinde inzira zose Kagame akoresha kugirango duteze imvururu mu bihugu byacu bityo amahoro asangame twishire twizane.
Ndagaruka cyane cyane ku baturage ba Sud na Nord Kivu mbaburira ko Kagame ataracika intege n’ubu aracyashakisha abo yakoresha haba mu basirikari, abapasitoro, abacuruzi, abanyeshuri, abanyapolitike yewe n’abaturage basanzwe. Mube maso mutazongera kwisanga mubyo mutazi, afite amayeri menshi akoresha iyo bibaye ngombwa akoresha amafaranga bityo rero ntimushukwe n’akamanyu ku mutsima. Mwibuke aho Nkunda na Ntaganda bari ndetse munazirikane urupfu rwa Mutebutsi n’abandi benshi bishwe bamaze gukoreshwa amabi(kwicisha bene wabo), birababaje!.
Akarere ntikazabona amahoro Kagame akiri ku butegetsi.
Umusomyi wa therwandan
Abaturage barashinja igisirikare cy’u Rwanda kwica abaturage bambuka bajya muri Congo
Ikibazo cy’ibirayi kigiye gutuma abaministre bitaba inteko ishingamategeko!
INAMA MPUZAMAHANGA KU RUHARE RW’UMURYANGO W’ABIBUMBYE MU RWANDA.
Rwanda Truth Commission (Komisiyo Ukuri Rwanda)
Irarikiye ababyifuza mwese kuzaza mu nama mpuzamahanga ku ruhare
rw’umuryango w’abibumbye ku gihugu cy’u Rwanda.
Iyo nama izabera I Buruseli mu Bubiligi
Ku wa 07 Mata 2018
Amasaha: 10:00 – 16:00
Ibizaganirwaho:
LONI (ONU) yitwaye ite ku kibazo cy’u Rwanda kuva muri 1945 kugez’ubu?
Ubutabera ku byaha byakozwe na FPR Inkotanyi
Kwinjira ni ubuntu. Kwiyandikisha bizarangira ku wa 31.2. 2018
Kwiyandikisha ni kuri email: rwanda.truth.commission@gmail.com
Icyumba cy’inama kizamenyeshwa abaziyandikisha mu minsi ya vuba.
Bikorewe I Buruseli ku wa 5 Gashyantare 2018.
The Rwanda Truth Commission
Jonathan Musonera
Prezida wa Komite Nshingwabikorwa
(Buruseli, 08.04. 2018):KWIBUKIRA HAMWE ABANYARWANDA BISHWE BAZIRA UBWOKO BWABO
UBUTUMIRE
Umuryango Rwanda Truth Commission utumiye ababyifuza bose mu
mihango yo kwibukira hamwe Abanyarwanda bo mu moko yose bishwe
bazira ubwoko bwabo.
Iyo mihango izabera I Buruseli mu Bubiligi ku wa
08 Mata 2018 guhera 14:00 – 17:00
Icyumba cy’inama kizatangazwa mu minsi ya vuba.
Bikorewe I Buruseli ku wa 05 Gashyantare 2018.
Rwanda Truth Commission
Jonathan Musonera
Prezida wa Komite nshingwabikorwa
NDAMIRA – Episode 20
Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA
Twageze i Goma, dusanga abasirikare b’aba Zaïrois, abasirikare b’abafaransa n’abanyamakuru badutegereje. Ubwo twahitaga turambika imbunda hasi, icyo gikorwa cyakorwaga n’abasirikare b’aba zaïrois n’abafaransa. Ubwo abanyamakuru nabo ntabwo bari kuhatangwa, twaba turi ku murongo abasirikare badusaka abanyamakuru nabo bafotora reka sinakubwira.
Jyewe imbunda yanjye nari nayitanze kare ubwo ninjiraga i Goma mbere yo guhunga mu kivunge. Ubwo nanjye nagiye ku murongo nk’abandi, ariko ngeze hafi y’ahari itangazamakuru, mpita nsohoka mu murongo, nangaga ko itangazamakuru rimfata amafoto, kuko uko byagenda kose n’ubwo twambutse turi abasirikare, ariko mu maso y’abandi no ku nyungu runaka, twese twitwaga abicanyi. Nuwashoboraga kukubona kuri TV cyangwa mu kinyamakuru yashoboraga kuvuga ngo na kanaka disi nawe yamaze abantu, ni uko isi yacu imeze ntawe nabirenganyiriza.
Mu rwego rwo kwirinda itangazamakuru navanyemo nyine ishati ya gisirikare nari nambaye, njya ku ruhande ngenda mu basivile ariko abasirikare turi kumwe nkakomeza kubacungira hafi.
Iryo joro twaraye ahantu hasaga n’ahari rond point, sinibuka neza ukuntu hitwa, bukeye mu gitondo nshakisha uko nakora ku munwa, ntabwo nibuka niba twarongeye kurara aho ngaho irindi joro, gusa twahise tujya mu nkambi. Twebwe twahise twerekeza mu nkambi ya Mugunga. Twakurikiye umuhanda wa kaburimbo, twagendaga dukikiye ikivu, buza kwira tugeze ahantu ntibuka, turara iruhande rw’ikivu. Iryo joro abantu batangiye gupfa, ndumva hari nk’abasirikare nka babiri baraye bapfuye turabashyingura. Bukeye mu gitondo twakomeje urugendo.
Si abasirikare bacu twari kumwe gusa bitabye Imana kuko no mu basivile byari uko, ubwo mu mpamvu bavugaga ko iri gutera izo mpfu, iya mbere bavugaga amazuku (Gaz) yo mu Kivu, ubundi bakavuga ko ari uburozi turimo guhabwa n’abatutsi bo muri Zaïre barimo n’impunzi za kera zo muri 1959, kuko byavugwaga ko hari abasirikare baguze Amandazi ku mugore bose barara bapfuye, abandi batayariyeho bwakeye bamushaka baramufata bamusaba kuyaryaho aranga batangiye kumukubita atabarwa n’abafaransa ahita yambuka ajya ku Gisenyi bivuze ko atari umwe gusa wenda hari benshi bakoraga gutyo ariko ku giti cyanjye sinabihagazeho. Twahawe amabwiriza yo kutarya ibyo bicuruzwa, ariko jyewe naririraga sinari nishoboreye.
Umunsi ukurikiyeho twakomeje urugendo, ubwo hari inkambi ya mbere yari yafunguwe, iyo niyo yajyagamo abasivile, abasirikare barakomezaga, iyo mbishaka nari kujya mu nkambi y’abasivile, ariko natinyaga abasivile, nikomereje njya mu nkambi y’abasirikare. Nta kintu na kimwe twari dufite, ubwo abasivile bo bahitaga bahabwa ibyo kubafasha twebwe abasirikare ntacyo twahabwaga. Ndibuka ubwo twagendaga natoraguye igisorori mu nzira, sinzi uwari wagitaye, icyo gisorori nicyo nakoreshaga mvoma mu minsi ya mbere, twajyaga kuvoma ku Kivu. Ntabwo nibuka intera yari ihari uko yareshyaga ariko harimo akagendo, tekereza kugenda iminota 30 irenga ugiye kuvomera mu gisorori!
Ku bijyanye n’amafunguro nabyo mu basirikare ntabyo twabonaga, gusa mu basivile ho byari bihari twebwe mu basirikare baduhaga umuceri cyangwa ibigori mu gakombe ka saladine.
Maze kubona ko inzira igiye kutwica, nigiriye inama yo kujya mu nkambi y’abasivile gushaka yo ibyo kurya. Narazindutse kare nerekeza ku nkambi y’abasivile, ariko ibyo nabonye byari biteye ubwoba. Aho twari mu gisirikare urupfu rwari rwatangiye kutuzamo cyane, ariko mu basivile ho byari bikaze cyane, nabonye imirambo myinshi cyane yari itonze nk’amasiteri y’inkwi, abasirikare b’abafaransa nibo bayishyinguraga babanje gucukura icyobo rusange, bakabajunyamo bakarenzaho itaka. Byavugwaga ko ari icyorezo cya Korera na Macinya.
Ubwo nageze mu nkambi, nshakisha aho prefecture ya Gikongoro iherereye, maze kuhabona nshakisha ahari komine Musange, maze kuhabona ndibaruza, maze mvuze amazina ya Papa bose bahita banyakirana icyubahiro. Munyangabe n’ubwo bwose yari yaritabye Imana ariko izina rye ryakomeje kugira agaciro bitewe n’ibikorwa yakoze mu rwego rwa politique, akaba kandi yari n’umusaza ugira ubupfura. Bumvise ndi umwana wa Munyangabe, bahise banshyira imbere bampereza ibiryo byinshi mu buryo bushoboka, ku buryo nikoreye nkaruha. Nageze mu nkambi nshyira bagenzi banjye, nyine ba bandi twafatanyaga kurinda Lt Magambo, hamwe na Magambo. Byakomeje gutyo byaba bigiye gushira ngasubira mu nkambi ngahabwa ibindi.
N’ubwo byari bimeze gutyo ariko urupfu narwo ntabwo rwari rutworoheye, abantu barapfaga cyane. n’ubwo bwose twari twabujijwe kurya ibiryo bicururizwa ku nzira bavuga ngo byarozwe, ariko n’ubundi urupfu ntaho rwagiye rwakomeje kutwiraramo. Ntabwo nize ubuganga yewe nta na gake mbiziho, ariko kera bajyaga bavuga ko iyo warozwe ugahabwa serumu, uhita upfa, gusa ariko ahongaho iyo wagiraga amahirwe wabonaga serumu. Iyo babaga bayigushyizemo wabaga wizeye gukira. Ndibuka umunsi umwe ubwo twari turyamye ikivunge turi benshi, natangiye kumva uwo twegeranye atatse, ngira ngo biroroshye, uwo hirya ye nawe biba uko, mu gitondo mu bantu barenga icumi twari turyamye hamwe nijye wavuyemo ndi muzima, muri abo bapfuye harimo n’umwe mu basirikare barindaga Lt Magambo witwaga Mushi. Umunsi ubanziriza urwo rupfu yari yiriwe yogosha Capitaine MUNYAKAYANZA Augustin wari umukuru wa Bataillon yacu, iryo joro nawe ntabwo rwamusize.
Burya ngo nubona urupfu ruhitanye umuturanyi, ejo rugatwara umuvandimwe, ejo bundi rugatwara uwo mukorana cyangwa mwiganye, ujye umenya ko nawe rukugera amajanja. Abo twabanaga rwabatwaraga ndeba, nanjye nari nteregereje umunsi wanjye ko ugera ngo runtware kuko nabonaga ariyo maherezo.
Narazindutse mu gitondo njya ku Kivu, kumesa imyenda, koga no kwica inda, nimvuga inda ntimwumve eshanu cyangwa makumyabiri, zari inda ku buryo nazishe igice cy’umunsi zikanga gushira. Zari zarinjiye ahantu hose no mu mukandara zari ishyano ryose.
Narameshe, imyenda yose ndayanika nikingaga ku bibuye byabaga biri ku nkombe z’i Kivu, nabona nta muntu uri hafi nkava inyuma ya ya mabuye nkica inda imyenda itaruma, aho yumiye narayifashe niherera inyuma y’ayo mabuye ndazica koko, ariko zanga gushira.
Bigeze nko mu ma saa munani narahagurutse ndataha, ngitera intambwe nk’ebyiri nanjye numvise ikintu kimfashe mu nda, ku mutima nti basi, najye ndagiye tu. Gupfa ntacyo byari bintwaye kuko nari narabonye impfu nyinshi cyane, cyane ariko icyo gihe nifuzaga ibintu bibiri gusa, icya mbere kudapfira kuruzuba rwinshi, icya kabiri gupfira ahantu hafi y’inzira ku buryo byibura nza kubona abandenzaho itaka. Nta gitekerezo cy’uko nabasha gukira nari mfite, yewe nta n’ubwo nigeze nsenga kuko nari nabonye benshi bapfa kandi uko babaga bafashwe niko nanjye nari nafashwe. Ikindi kandi nari ndi kure y’inkambi ku buryo ntari no kubona ubuvuzi bwihuse, wenda ngo nanjye bampe serumu. Ibyangombwa byose byasabwaga ngo mpfe byari byuzuye, icyari gisigaye kwari ukwitegura urupfu muri conditions nifuzaga gupfamo, arizo kutagwa ku ruzuba, kandi nkaba ndi ku nzira cyangwa hafi yayo.
Nifashe mu nda ndasindagira ngenda nshakisha agati k’umugenge kandi kari ku nzira, aho hantu hari ibiti by’imigenge byinshi, hakaba n’amabuye menshi, nagize amahirwe mbona ahantu hari agacucu kandi ku nzira. Nahise ndyama, ntegereje izindi etapes zari zisigaye ngo nanjye nceho. Agatotsi karantwaye ndasinzira, ndasinzira koko, nta muntu wigeze anyuraho, bigeze nko mu ma saa kumi, numvise mfite akantu k’akabeho, ubwo nari nkangutse akayaga ka ni mugoroba gakonje karimo kumpuhaho. Nitegereje ikirere mbona burimo kwira ndavuga mu mutima nti reka nongere nsindagire nze kugwa mu nkambi cyangwa hafi y’aho abaganga bamfasha, kuko aho hashoboraga kuba hari inyamaswa zikandya ntarashiramo umwuka, ntari bunabashe no kwirwanaho.
Ubwo narahagurutse ndakururuka gahoro gahoro, ndagenda mbona ngeze mu nkambi, nkigerayo nagiye kureba Lt Magambo, ndamubwira nti mon Lieutenant nanjye nafashwe. Nta kindi yansubije yakoze mu mufuka ampereza ikinini kimwe kitwaga nigram ahari sinibuka. Icyo kinini nakwita ikinini gitagatifu nicyo cyandokoye, narakinyoye basi mu kanya gato bwa bubabare nari mfite buhita bushira, nagiye kuryama nta kibazo mfite.
Ubwo muri iyo minsi ubuzima bwakomeje kugenda gutyo, ndibuka rimwe twigeze gusurwa n’umusirikare mukuru cyane, niba nibuka yari General KABIRIGI, abasirikare bose bari bamutinye, yari yambaye myenda abasirikare bajyanaga mu minsi mikuru. Hari n’abanyamakuru, mu bibazo bamubajije ndibukamo kimwe. Umunyamakuru yaramubajije ngo SI VOUS VOYEZ UN TUTSI ICI QU’EST CE QUE VOUS ALLEZ FAIRE? Uwo mu general yamusubije ko nta kidasanzwe cyaba kuko n’ubundi abatutsi aho ngaho bahari.
Muri icyo kiganiro bigaragara ko cyari cyiteguwe cyane, nabonye abasirikare bari bafite icyapa kiriho ifoto ya Bill Clinton icyo gihe wari President wa USA, ntabwo nabashije kumenya impamvu yabyo icyo gihe, ariko uko nagendaga menya ibintu byinshi kuri iriya ntamabara, namenye icyo, icyo cyapa cyavugaga.
Ubuzima bwarakomeje, nkajya njya ku Kivu, kuvoma, kumesa se, cyangwa koga no kwica inda, umunsi umwe nibwo naje guhurira ku Kivu na wa mwana w’umututsi iwabo bari barishwe muri genocide akagira amahirwe akajya mu gisirikare, twaraganiriye, tubwirana byinshi, ambwira ibyamubayeho n’ukuntu yagize amahirwe akajya mu gisirikare. Twaraganiriye ndetse tuza no gufatira umugambi hamwe wo kugaruka mu Rwanda.
Yambwiye ko hari abandi bene wabo b’aba gendarme nabo bifuza gutaha ariko bo bari barahisemo kujya mu nkambi y’abasivile. Ubwo umugambi twarawunogeje twumvikana ko tuzajyana mu nkambi y’abasivile nkabonana nabo bene wabo bandi, tugapanga ibyo gutaha.
Bwarakeye tujyayo, turaganira tunoza umugambi, ariko hakaba hari inkuru z’uko iyo wabaga winjiye mu Rwanda bikagaragara ko wize cyangwa uzi akenge inkotanyi zakwicaga. Twumvikanye ko umuti w’icyo kibazo woroshye ko nitugera ku mupaka tuzigira injiji.
Ubwo twaratashye umugambi tuwunogeje igisigaye kwari ukumvikana umunsi, ni ibintu byagombaga gukorwa mu ibanga rikomeye, jyewe na Gatera twagarutse mu nkambi, dusanga harimo akavuyo. Habayeho igikorwa cyo guhemba abasirikare bari basanzwe mu gisirikare, ariko twebwe batwima umushahara, twasanze rero aba recrues bivumbuye, bafashe Capitaine MUNYAKAYANZA baramushorera bamujyana kuri QG, ariko mu babikoze sinari ndimo kuko ntabwo nari mpari, niyo mpaba kandi sinari kubikora.
Gusa Lt Magambo yarambwiye ati bagomba kubaha amafranga yanyu kuko namwe mwararwanye. Ni byo koko byarangiye amafranga bayaduhaye, ariko baduhaye ukwezi kumwe. Sinibuka umubare ariko ni nka 4500 Frw cyangwa 5000 Frw gutyo. Abandi bamaze guhembwa bahita batangira udukorwa two gucuruza, ariko jyewe kuko nari mfite umugambi wo guhita ngaruka mu Rwanda ntacyo nigeze nkora. Muri kamere yanjye ubusanzwe sinkunda igitoki, kereka ari akagwa kengetse neza cyangwa imineke myiza, ariko igitetse singikunda rwose, ariko icyo gihe numvaga nifuza kurya igitoki kigeretse ku bishyimbo, gikatiyemo ibitunguru by’amababi kandi nta mavuta arimo. Ubwo amafranga nahembwe nakoze ku buryo ibyo biryo mbiteka.
Bukeye bwaho nagiye kureba wa muhungu Gatera tujyana ku Kivu tunoza umugambi, twemeranya ko tuzajya mu Rwanda ejo bw’uwo munsi, ku italiki tya 15/08/1994, nari maze iminsi 28 gusa muri Zaire. Yahise ajya mu nkambi y’abasivile guteguza ba bagendarme bandi twagombaga gutahana, mu kugaruka arambwira ati nta kibazo inkoko niyo ngoma tugomba gutaha mu Rwanda. Twararyamye, imyenda nari nayimeshe inda nazo nakoze uko nshoboye ndazigabanya, basi ubwo turasinzira nta bwo bwatinze gucya, turitegura, icyo gihe kuko twari dufite agafaranga ntabwo kujya mu nkambi y’abasivile n’amaguru byari biturimo. Hari umuntu wari ufite imodoka nkeka yari Toyota Land cruser ijya gusa na kaki, niwe wakoraga Taxi kuva ku nkambi y’abasirikare kugera ku nkambi y’abasivile, twarayuriye mu kanya gato tuba tugeze kuri ba bahungu.
Bose bari abatutsi, gusa ikintu cyantangaje n’uko twagezeyo tugasanga bahinduye gahunda, bari bafite ubwoba, batubwiye ko bagiye kubanza kwitonda batapfa kuza mu Rwanda gusa. Ubwo Gatera nawe yahise agira ubwoba nawe ibyo gutaha aba abivuyemo, bose bari abatutsi, Gatera we aho yabaga mbere yo kuza mu gisirikare bari bararimbuwe we abasha gucikira mu gisirikare, yewe yanakundaga n’inkotanyi kubi, ariko ubwoba bwamurushije ingufu nawe yanga ko dutahana.
Muri kamere yanjye sinjya nkunda gusubira inyuma, sinjya nemera no gutsindwa ntagerageje, nabwiye Gatera nti uzi n’ibindi? Nti jyewe ndagiye sinshobora gusubira inyuma. Gatera yaramperekeje angeza kuri taxi, kuva aho ku nkambi kugera I Goma ni za minibus zakoraga taxi, ninjiye muri taxi, nicara ahegereye idirishya Gatera wari umusore muremure w’igikara kiza kinoze, mu kunsezeraho yampaye nk’urwibutso ka bibiliya gato ka Nouveau Testaments. YANDITSEMO AMAZINA YE, GATERA ALPHONSE ARAMBWIRA ATI : “NUGERA I RWANDA AMAHORO UZAGERE IWACU UNDEBERE KO BAKIRIHO UBABWIRE KO NANJYE NKIRIHO”, YAMPAYE ADRESSE ARAMBWIRA ATI:”IWACU NI MURI BUTARE, KOMINE NYARUHENGERI, SECTEUR NYARUHENGERI.” Nguko uko natandukanye na GATERA Alphonse, sinongeye kumubona niba yarabashije kubaho, wenda tuzahura.
Ubwo Taxi yaruzuye, umushoferi arayatsa, basi ubwo Gatera ndamusiga, mu kanya gato sinari nkibasha kumubona taxi yari igeze kure. Nicaye muri taxi nasubije ubwonko inyuma nibuka Gatera aza bwa mbere mu ba recrues bari bavuye ku masomo ya gisirikare y’iminsi mike, wabonaga ko afite ikintu cy’ubwoba, yaritwararikaga cyane ntiyifuzaga ko hari ikosa na rimwe ryamugaragaraho, ni mu gihe kuko aho mu gisirikare niho honyine yabashaga kubona ubuhungiro. Gatera nari muhangayikiye, kuko byarashobokaga ko yakwicirwa ahongaho, kuko abicanyi mu nkambi y’abasivile bari barimo si kimwe no mu nkambi y’abasirikare yari kuba ari kumwe n’abasirikare bagenzi be bamuzi.
Taxi yaragiye igera i Goma mu mujyi, nahise nsohokamo, manuka umuhanda werekeza ku mupaka, nageze ku mupaka, nca ku basirikare b’abakongomani ntacyo bambajije, ninjira mu Rwanda ariko nari mfite akoba….
Biracyaza……
Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:
Whatsapp: +254790617702
Email: lbe125@yahoo.fr
Izindi nyandiko wasoma
IMPAMVU 8 ZEREKANA KO KWITA FRED GISA RWIGEMA INTWARI Y’U RWANDA NTA SHINGIRO BIFITE !
I.Umuntu ahinduka ate INTWARI y’igihugu ?
Umuntu yitwa intwari y’igihugu kubera ko ari umwenegihugu, watuye muri icyo gihugu , akahagira ibikorwa by’indashyikirwa kandi abaturage bakemera ko ibikorwa bye byabagiriye akamaro koko. Niho bahera bamwibuka, bamusingiza, bamuha icyubahiro ndetse bagatoza urubyiruko kumenya ubuzima bwe hagamijwe kumwigana.
Urwego Umunyagitugu Paul Kagame yashinze Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rutangaza ko » INTWARI y’IMANZI ari intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje ». Muri iki cyiciro niho hashyizwe Fred Gisa Rwigema, ndetse akaba ari wenyine muri uru rwego rw’ikirenga kuko abangikanyijwe n’umusilikari utazwi !
II. Ese Fred Gisa Rwigema ni intwari y’u Rwanda koko ?
Fred Gisa Rwigema yavutse taliki ya 10/4/1957 yicwa taliki ya 2/10/1990.
Yahunze u Rwanda mu 1960 afite imyaka itatu gusa, ntiyagize amahirwe yo kuruturamo ukundi.
Ndi mu Banyarwanda batari bake bareba bagasanga Fred Gisa Rwigema adakwiye rwose kwitwa INTWARI y’u Rwanda.
Dore impamvu 8 zerekana ko Fred Gisa Rwigema atari intwari y’u Rwanda na busa.
- Fred Gisa Rwigema ntiyigeze atura mu Rwanda.
- Fred Rwigema nta gikorwa na kimwe cy’indashyikirwa gifitiye abaturage akamaro yakoreye mu Rwanda.
- Ahubwo taliki ya 1/10/1990 Fred Gisa Rwigema yayoboye Umutwe w’abicanyi kabuhariwe witwa FPR-Inkotanyi maze atangiza intambara simusiga (n’ubu itararangira!) yarimbuye Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri , Abahutu, Abatututsi, Abatwa ndetse n’Abanyamahanga : benshi biciwe mu Rwanda, abandi bicirwa mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba ya Kongo, n’ubu hari umubare w’abenegihugu barenga ibihumbi 500 bacyangara mu mashyamba no mu mahanga ! Uwatangije igikorwa kibisha nk’icyo ni intwari ya nde ?
- Jenerali Fred Gisa Rwigema yatangije intambara ayigwamo ku munsi wa kabiri ! Ubutwari bw’umujenerali utangiza urugamba rw’amasasu akaba ariwe wicwa rugikubita bushingiye he ?
- Uretse imva , nayo tutazi neza niba ari umurambo wa Fred Gisa Rwigema uyirimo koko, nta kintu na kimwe kiri mu Rwanda yibukirwaho, yewe nta n’umuhanda waba waritiriwe izina rye !
- Umuryango we nta gashimo wigeze uhabwa nk’uwahaye igihugu INTWARI y’IMANZI !!!!
- Umudamu we, Janeti Rwigema, abayeho mu buryo buteye agahinda : nta n’amahirwe afite yo kubaho yisanzuye nk’abandi bapfakazi basanzwe , ahubwo we ameze nk’ubaho muri Gereza. Nta mihango ya Leta agaragaramo, mbese kuva umutwe wa FPR-Inkotanyi wafata ubutegetsi mu Rwanda ameze nk’uri mu gihano azira kuba yarashakanye n’ « INTWARI y’IMANZI » Fred Gisa RWIGEMA !!!!
- Abana ba Rwigema babaho mu ipfunwe ryo kuba barabyawe na Fred Gisa RWIGEMA
Umwanzuro
Abaririmba ubutwari bwa Fred Gisa Rwigema, nk’Intwari y’u Rwanda, bazatubwire neza aho bushingiye ! NTAHO. Ahubwo turasaba ko yakurwa bwangu ku rutonde rw’intwari z’ u Rwanda.
Nanone ariko ngo ntakabura imvano ! Niba Umunyagitugu Paul Kagame yaremeye ko izina rya Fred Gisa Rwigama (ubundi bizwi ko yanga urunuka!) ryongerwa ku rutonde rw’Intwari z’u Rwanda ndetse akitwa INTWARI y’IMANZI , ni uko yabanje kubipanga agasanga abifitemo inyungu ! Kagame ni umugome ariko si umuswa ! Kwandikisha izina rya Fred Gisa Rwigema nk’intwari, ndetse akamwita IMANZI, yabikoze yiyerurutsa agamije gusa gucubya umujinya w’umuranduranzuzi yabonaga ututumba mu bakunzi ba Fred Rwigema, ababanye na we bakaba batayobewe urwo yapfuye, n’uwamwishe ! Kubarindagiza muri ubwo buryo bwo kumwita Intwari byatumye bacisha make, byongerera Kagame igihe cyo kubikiza nabo , umwe umwe, kuzageza ku wanyuma!
Icyo twasaba Kagame ni uko yarekera aho gukinisha Abanyarwanda no kubatesha igihe bahatirwa kunamira intwari ZE za nyirarureshwa, na we ubwe atemera, barimo ndetse n’abo we ubwe yambuye ubuzima ! Iryo kinamico riragayitse kandi rirarambiranye.
Nanone kandi Umunyagitugu Paul Kagame namenye ko yiruhiriza ubusa. Intwari nyakuri z’u Rwanda, ntawe uziyobowe: ni Babandi bakuye rubanda mu buja, kabone n’ubwo tubona neza ko muri iki gihe bwagaruwe n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize. « Les mêmes causes produisant les mêmes effets « , amaherezo iyi RUBANDA akomeje gucura bufuni na buhoro izibyaramo imbaraga zikenewe, imuhagurukane, yongere YIBOHOZE izuba riva.
Niba atisubiyeho bwangu, igihe kizagera, ndetse dore ngiki kiregereje, abenegihugu bamusumire, bamusabe kugira byinshi asobanura.
Gashyantare, 2018
Padiri Thomas Nahimana
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
Tél : 0033652110445
Email: nahimanathom@gmail.com
Karoli Ndereyehe ati : ko FPR yagize Abanyarwanda ingwate n’ingaruzwamuheto Bazatabarwa na nde?
Ni bande FPR yagize ingwate:
Aba FPR barahiriye ku nkota ngo batazaba urwishe ab’i mena nka Seth Sendashonga, Lizinde Theoneste, Karegeya Patrick ;
Abashutswe na FPR bakayirwanirira nyuma bagasanga baribeshye bakaba barafashije FPR kuba le monstre ;
Aboroshwe mu bwicanyi na FPR barimo abakoze amahano bagerageza kuvanaho ingoma ya Général Juvénal Habyarimana n’abarokotse bashoye mu bwicanyi ngo barimo kwihorera ;
Aba ex-FAR bahawe imyanya ngo bajye bashinja ubutegetsi bwa Habyarimana ko bwateguye génocide
Abahuhutu bijanditse mu bwicanyi bahawe imyanya cg bafunguwe ngo bashije abandi ibinyoma
Abadepite abakozi ba leta bahabwa iya mirenge ngo bashyireho amategeko ashimangire uburambe bwa FPR ku butegetsi kandi akandamiza rubanda aho kururengera
Inzego zishinzwe umutekano wa FPR na général Kagame bagafungira ubusa rubanda cg bakabarasa ku manwa y’ihangu
Abacamanza baguriwe na FPR ngo birengagize Ubutabera bace iimanza uko ubutegetsi bwa FPR bubishaka
Impunzi zasize ibintu mu Rwanda zikaba zishaka kubisubizwa
Abanyenda nini « bashyize ubwenge bwabo mu gifu »
Abanyeshuri birirwa bagirwa intore ngo bazabone uko bazahabwa akazi na FPR
Abarokotse baba abatutsi cg abahutu batinya ko utwasigaye twahumbahumbirwa kw’icumu
Abaturage bicishwa inzara bakirirwa bashaka icyabaramura, bakaba birirwa bahagarakiwe n’abasilikari, abapolisi, aba DASSO batinya kuraswa ngo batava n’aho bari bari
Gereza ya Mpanga: Uwishinja guhanura indege ya Habyalimana amereye nabi abandi bagororwa!
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gashyantare 2018 ava muri Gereza ya Mpanga I Nyanza ni aya abahafungiye basaba ko batabarizwa kuko bamerewe nabi cyane kandi ngo itotezwa bakorerwa rikaba rigirwamo uruhare rukomeye na Burigadiye (uyu ni umufungwa nawe ushinzwe umutekano).
Uyu Burigadiye yitwa Tuyisenge Jean de Dieu yahoze ari umugendarme muri Ex FAR ufunze yarakatiwe burundu na Gacaca ariko ngo kubera kwishyira imbere no kuba igikoresho cya Leta ngo yiyemerera ko ariwe wahanuye indege ya Perezida Habyarimana!
Ibi bigatuma akundwakazwa na Leta ikamuha n’ubwo bubasha bwo gutoteza imfungwa ngenzi ze afstandje n’ubuyobozi bwa Gereza, ubu muri iyo gereza uwo yatse amafaranga, umuvuguruje cyangwa uwo adashaka amubeshyera ko afite telefone bakamushyira muri kasho.
Hari ukundi muri gereza ugira akantu ukakagurisha ngo ugure wenda agasukari…iyo ubikoze utamunyuzeho agufungira mu kato akubeshyeye icyaha runaka icyo akunda gukoresha ni ukubeshyera ko ufite Telefone. Muri make ni system ikorera Leta mu kwibasira no gutesha umutwe abagororwa.
Ariko iraswa ry’uwo mugororwa i Mpanga ryatangaje abantu aho havuzwe ko yari atorotse kandi aho yari afungiye hari umurinzi kandi hanafunze ikindi akaba yararasiwe mu gipangu kandi imbere gato y’aho yari afungiwe.
Umusomyi wa The Rwandan
S/Lt Seyoboka yiregura ati “Imyobo (y’amasasu) mubona kuri CND nijye wayicukuye
Yiregura yavuze ko iminsi myinshi yari mu rugo kwa Habyarimana ahari hanapfiriye sebukwe Col Sagatwa
Yavuze ko indi minsi avugwa mu bwicanyi kuri St Famille na St Paul yabaga ari ku rugamba arwana n’inkotanyi
Sous Lieutenant Jean Claude Seyoboka Henry woherejwe n’ubutabera bwa Canada mu 2016 kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside uyu munsi yavuze ko yiteguye kuburana ndetse atangira kwiregura. Avuga ko hari umwicanyi bitiranwa wamenyekanye i Kigali muri Jenoside bashobora kuba bamwitiranya na we.
Ku rukiko rwa girisikare i Nyamirambo uyu munsi, Lt Col Deo Rusizana Umucamanza ukuriye uru rubanza yatangiye yibutsa impamvu uru rubanza rwa Seyoboka Jean Claude Henry rwasubitswe kenshi, avuga ko uyu uregwa yashakaga guhinduranya umwunganizi mu mategeko ubu akaba afite uwitwa Kazeneza Theophile wasimbuye Me Nkundabatware Albert.
Batangiye Seyoboka abazwa niba yiteguye kuburana avuga ko yiteguye ndetse ahita atangira kwisobanura ku byaha aregwa.
Seyoboka akurikiranyweho ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside, gufata no gusambaya ku gahato n’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Uyu mugabo w’imyaka 51 aregwa ubwicanyi bwabaye ahantu hatatu muri Kigali ahitwaga kuri CELA, kuri St Paul na St Famille, akaregwa kandi ubwicanyi bwakorewe umugore witwa Francine Umulisa, abana be babiri, murumuna we ndetse n’uwabakoreraga mu rugo bwabereye mu Kiyovu aho se wa Seyoboka (Seyoboka Damien) yari afite urugo.
Anaregwa gufata ku ngufu umukobwa witwa Uwimana Chantal, kujya mu bitero byahitanye umunyamakuru Kameya Andre, na Gafaranga, Jeanine wari umugore w’icyotara (metis) n’abo bari kumwe iwe, na Rutabana Thomas n’abandi bari kumwe na bo bishwe.
Yahawe umwanya ngo yiregure kuri ibi byaha byagiye binatangirwa ubuhamya bw’uburyo yabikoze ku ruhande rw’ubushinjacyaha.
Seyoboka yahakanye ibi byaha, avuga ko se umubyara atigeze abatoza kwanga Abatutsi ndetse ko se umubyara mu bagore babiri be harimo n’umwe muri bo wahigwaga (w’Umututsi).
Yagiye yisobanura ingingo ku yindi agenda ahakana ubuhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, abamushinje muri Gacaca n’abamushinje kuva yazanwa mu 2016 n’abahaye amakuru Ubushinjacyaha mbere y’uko azanwa.
Umucamanza yamubajije niba yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, avuga ko abyemera ariko ko we nta mugambi yigeze agira wo kwica Abatutsi.
S/Lt Seyoboka yavuze ko intambara itangira mu 1990 yariho yiga muri Kaminuza ariko bigeze aho amashuri barayahagarika abona kwinjira mu gisirikare mu 1991 ahita ajya kwiga igisirikare.
Mu 1992 ngo nibwo yarangije abona ipeti rya Sous-Lieutenant ahita ajyanwa gukorera i Kanombe mu mutwe w’abarwanisha imbunda nini.
Mu 1993 avuga ko yasubiye i Butare kwiga nanone kugera mu 1994 ubwo ibyo we yitaga intambara yari ikiri kuba, umucamanza yahise amubwira ko atari itambara ahubwo hariho hakorwa Jenoside ku batutsi FPR irwana no kuyihagarika, akomeza avuga ko aribwo bavuye i Butare asubira i Kanombe.
Yisobanura ku matariki ashinjwa kubonwa mu bwicanyi, yavuze ko tariki 07 Mata kugeza tariki 13 Mata ngo yari mu rugo kwa Perezida Habyarimana Juvenal indege ye ikimanuka kuko ngo hari hapfiriyemo sebukwe, Col Sagatwa Elie.
Akavuga ko atongeye kujya mu Kiyovu na hariya hose avugwa mu bwicanyi.
Ngo bamwitiranya n’undi Jean Claude uzwi mu bwicanyi
Yagiye atanga ‘references’ ku manza zaciriwe Arusha no mu buhamya bwahatangiwe, avuga ko hari uwitwa Lieutenant Jean Claude (ntihavugwa irindi zina rye) wari warasezerewe mu ngabo wagaragaye cyane mu bwicanyi muri ibyo bice byo mu mugi wa Kigali.
Akavuga ko kuba yitiranwa na Seyoboka ku izina ry’irizungu kandi akaba yari Lieutenant wasezerewe mu ngabo, we (Seyoboka) yari Sous-Lieutenant icyo gihe, bishoboka ko abamushinja bamwitiranya n’uwo wavuzwe mu rubanza rwa Col Tharcisse Renzaho n’urwa Protais Zigiranyirazo ko yari azwi cyane mu bwicanyi mu mugi wa Kigali.
Avuga ko mu bamushinja, uwitwa Bizimana Jean wari Bourgoumestre wa Komini Nyarugenge n’undi witwa Hussein Longolongo n’uwitwa Kamangu Emmanuel babaye ibyamamare mu bwicanyi mu mugi i Kigali bakaba bashaka kumushyiramo na we kandi ngo we atarigeze ajya mu bwicanyi.
Ngo hari abamuzi bari mu ngabo za RDF bazamushinjura
Yagiye yiregura ku matariki yo mu kwezi kwa Mata 1994 avugwa mu bwicanyi, akavuga ko amwe yari mu rugo kwa Habyarimana Juvenal, andi yari ku rugamba barwanaga n’Inkotanyi.
Nka tariki 13 Mata 1994 aho bamushinja ko yari mu bwicanyi uyu munsi yireguye ko uyu munsi aribwo yatwaye umuryango we awuvana mu Kiyovu abajyana ku Gisenyi, ndetse avuga ko hari uwitwa Major Ngaruye Saratiere ubu uri mu ngabo za RDF ushobora kuzaza kumutangira ubuhamya ko tariki 14 Mata aribwo babonye ubutumwa bubasaba gusubira mu kazi bahoze bakoramo mu bigo bya gisirikare.
Tariki 15 Mata ashinjwa ko yishe abantu mu mugi wa Kigali kuri St Famille ariko arabihakana, yiregura ko iyi tariki yagiye kuri Etat Major asaba uruhushya asubira i Butare kuzana imyenda ya gisirikare yari afiteyo.
Tariki 16 Mata ngo yasubiye i Kanombe ku ruhushya rwa Maj Mutabera Aloys wari umukuriye amuhaye akazi ko kujya kurashisha imbunda nini yitwa ‘Katyusha’ Lance rocket 107mm bari barabatije Orgue de Staline, ku rugamba rwa Kanombe na Remera FAR yariho n’Inkotanyi. (reba video hasi)
SeyobokaYireguye ko atishe Umulisa Francine n’abana be, ngo bari barahungiye kwa se Damien Seyoboka ahubwo igihe yajyanye umuryango we ku Gisenyi uriya mugore yanze ko bajyana amubwira ko hari umuzungu wamubwiye ko nibaza kumutwara na we azamuhungisha bityo aramusiga.
Seyoboka yemeza ko uriya mugore yishwe mu kwezi kwa karindwi 1994 mu gihe we yavuye mu Rwanda tariki 28 Gicurasi 1994 Inkotanyi zimaze kubatsinda.
Avuga ko mu bo yahungishije harimo na mukase witwa Mukasakufi Eugenie wari mu bahigwaga ngo kandi n’ubu ukiriho.
Seyoboka yiregura ati “Imyobo (y’amasasu) mubona kuri CND nijye wayicukuye
Uyu mugabo saa munani n’igice kugeza saa kumi n’iminota 16 yakomeje kwiregura, avuga ku bitero yarezwe ko yagaragayemo birimo kwica Jeanine, Rutabana Thomas, Kameya Andre na Gafaranga. Seyoboka yavuze ko adahakana ko bariya bantu bishwe ariko ko atari we wabishe. Yahakanye ko kuva mu matariki ya 15 Mata kugera ku ya 10 Gicurasi 1994 atageze mu Kiyovu ahakorewe ubwicanyi ngo yari ku rugamba i Kanombe.
Yavuze ko tariki ya 10 Gicurasi 1994 yahawe amabwiriza yo gusimbura S/Lieutenant Karemangingo Revocate warasaga imbuna nini na we ariko akaba yari yakoze impanuka y’imodoka, uyu ngo arahari aba muri Mozambique na we yazamushinjura.
Mu buryo bwo gutebya, Perezida w’Urukiko yumvise ubwoko bw’imbunda yitwaga Canon 105mm (abo ku ruhande rw’Inkotanyi ngo bari barayise Dimbahasi), abaza Seyoboka uko yakoraga, undi amubwira ko ari we wazirasaga ari esheshatu. Seyoboka uvuga ko yari i Runda, ngo yahavaga aje kugenzura ibisasu biremereye byarashwe n’Inkotanyi, na we agashaka ahantu heza ho gushyira imbunda nini ngo abasubize.
Yavuze ko yavaga i Runda, akajya Mont Kigali, Kacyiru kuri za Ministeri ndetse na Gikondo ashaka aho arasira Inkotanyi, aho niho yemeye ko imyibo igaragara ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko ari ibisasu yaharasaga.
Seyoboka yireguye kandi avuga ko yagiye muri Milles Collines ahari hahungiye Abatutsi benshi, ndetse ngo hari abo yasuhuje abihanganisha, yikomereza akazi ka gisirikare ko gushaka aho yashinga imbunda nini ihangana n’Inkotanyi.
Umucamanza amubajije umutima mwiza yari afite icyo gihe, Seyoboka yavuze ko yari ku mabwiriza ya Etat -Major. Umucamanza yamuhaye ingero nyinshi z’abantu bakijije abandi muri Jenoside, ariko S/Lieutenant Seyoboka we akaba yari ashishikajwe no gusenya imbunda nini Inkotanyi zakoreshaga ngo zitabare abicwaga, no kuba ataritandukanyije na Leta yicaga abantu.
Seyoboka yasubije ko atabeshya ko hari uwo yakijije ariko ngo nta n’ubwo yishe abari muri Milles Collines kandi ngo yashoboraga kubwira abasirikare bakabarasa.
Ati “Nta Mututsi natabaye, ariko iyo hagira untabaza nari kumufasha.”
Urubanza rwasubitswe Seyoboka amaze kwisobanura, rukazasubikurwa kuri uyu wa kane, Ubushinjacyaha buvuga ku kwisobanura kwe, ndetse nyuma hakazakurikiraho gutanga urutonde rw’abatangabuhamya ku mpande zombi, hanagaragazwa icyo bazafasha mu rubanza.
Source:
Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW
Imyigaragambyo kw’isi hose yo Kwanga ko Isiraheli Yohereza Impunzi mu Rwanda
Abimukira amagana bakoze imyigaragambyo kur’uyu wa gatatu imbere y’ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Isiraheli yo kwamagana icyemezo cyayo cyo kwirukana impunzi z’Abanyafurika.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri Isiraheli avuga ko bamwe mu bimukira bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ashyira mu majwi u Rwanda no kurusaba kutemera kwakira abimukira. Amwe muri ayo magambo aragira, ati: “Kagame, ntabwo turi ibigurishwa.”
Umunya-Eritrea Thomas w’imyaka 29 umaze igihe cy’amezi 11 afungiye ahitwa Holot yasabye leta y’u Rwanda kudashyira umukono ku masezerano na guverinema ya Israheli yo kwakira izo mpunzi. Yagize, ati: “Aho koherezwa mu Rwanda nzemera gufungwa.”
Ku cyumweru, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Israheli byatangiye guha impapuro z’integuza impunzi zigizwe n’Abanya-Eritrea n’Abanyasudani.
Ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa gatatu, ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Isiraheli, Arye Dery, yamaganye amakuru avuga ko izo mpunzi zizahura n’ibibazo ubwo zizaba zoherejwe mu kindi gihugu kitari icyo zikomokamo.
U Rwanda rukomeje guhakana ko rwasinyanye amasezerano y’ibanga na Israheli yo kwakira abimukira b’Abanyafurika.
Indi myigaragambyo kuri za ambasade z’u Rwanda yo gusaba ko icyo gihugu kitokwakira abimukira yari iteganyijwe mu yindi mijyi irenga 15 ku migabane y’Ubulayi, Aziya n’Amerika ya ruguru.