Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

BARAHINYURA ati: “ESE KO TUVUGA RWIGEMA Fred, MAZIMPAKA Patrick we, urwo yapfuye nirwo yari akwiye?”

$
0
0

NI IKI GIHAMYA KO FRED RWIGEMA YABA YARARASHWE NA BUNYENYEZI NA BAYINGANA? Barahinyura arasubiza.

Tubasuhuze mwese mwese abakurikira ibiganiro by’Ikondera libre, tubifurize ndetse amahoro n’amahirwe , kuri mwe no ku banyu bose.

Mwatugejejeho ibitekerezo bijyanye n’ikiganiro twagiranye na Bwana Barahinyura Shyirambere Yohani, k’urupfu rwa Fred Rwigema. Uyu Barahinyura wari uwa gatatu mu bari bahagarariye FPR/INKOTANYI, kuko yari ashinzwe itumanaho n’itangazamukuru, yadutangarije ko Fred Rwigema nta shiti yishwe na Bunyenyezi na Bayingana, nabo ngo bakaba barahise bicwa. Nyamara ubutegetsi bwa FPR/INKOTANYI bwagize Fred Rwigema Intwari, bwemeza ko Rwigema yazize Haduyi, umwanzi, uwo akaba yari Ingabo z’u Rwanda, mu gihe cya Habyarimana Yuvenali.

Kandi ngo Rwigema amaze gupfa, Barahinyura yasubiye mu Bugande, noneho ngo Inyumba aloysia amucumbikishiriza kwa KALE KAYIHURA, bamubwira ko uyu KALE KAYIHURA ari umucuruzi, businessman. Nyuma ngo niho yamenye ko Kale Kayihura ari umusilikare ukomeye mu ngabo za Uganda.

Uyu Barahinyura rero, aranemeza ko Patrick MAZIMPAKA NAWE , NGO URWO YAPFUYE , SIRWO YARI AKWIYE

Mazimpaka Patrick uherutse kwitaba Imana aguye mu buhindi, ngo Barahinyura aramuzi neza, dore ko bombi bari mu b’ingenzi muri FPR/INKOTANYI.

Barahinyura aravuga n’abandi barimo na Kanyarengwe wamwinjije muri FPR/INKOTANYI.

Ikondera libre, 01/02/2018.


KUKI TEAM RWANDA IDAHABWA AGAHIMBAZAMUSYI KAYO?

NDAMIRA – Episode 21

$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo ninjiye ku mupaka w’u Rwanda, ariko nari nabanje gufata aka jeton nibwiraga ko nimbona bikaze ndibuhite mpindukira, washoboraga kuba wafata jeton ukambuka nk’ugiye gutembera ku Gisenyi ukagaruka.

Ninjiye ku butaka bw’u Rwanda, nasanze kuri bariyeri hariho umusirikare umwe w’inkotanyi, niwe wafunguraga bariyeri nk’imodoka zinjiye cyangwa zisohotse, ubwo naramwegereye mubwira ko ndi umunyarwanda utahutse, arambwira ngo ninjye inyuma ahari ibiro bya HCR banyandike, akimbwira gutyo nakubise agatima kuri za nkuru nari navuye mu nkambi mbwiwe ko iyo ujijutse ifuni ihita ikurya. Ubwo ataragira ikindi ambwira, nahise mubwira nti: Ariko umusirikare witwa RUKARA Frank uramuzi? Arambaza ngo urambariza iki? Ndamusubiza nti ni mwene wacu, nagirango numve waba umuzi undangire aho aba nzamusure, yahise ansubizanya ubuseriye bwinshi cyane ngo genda uzamusanga imbere.

Gahoro gahoro nari natangiye kwiyambura umwambao wa FAR ndimo kugerageza gushaka undi nakwambara. Uyu RUKARA Frank namubazaga, ni umwana wo kwa Agatha wari waragiye mu nkotanyi, kumubaza gutya bwari mu rwego rwo kwikundisha ku nkotanyi ngo bumve ko nanjye dufitanye isano ya bugufi. Abahanga bavuga ko inyamaswa irama kurusha izindi ari ibasha kwisanisha n’ibihe uko bigenda bihinduka. Ubwo nanjye nageragezaga guhindukana n’ibihe mbinyujije mu muhungu wa Agatha.

Igisubizo uwo musirikare yampaye ntabwo cyanyuze, kuko namubwiraga mureba mu maso, nitegerezaga cyane réactions ze ku magambo ndimo kumubwira. Ubuzima bwari bwaranyigishije gusoma ibimenyetso umuntu agaragaza akwishimiye, akubeshya cyangwa akuryarya, uwo musoda w’inkotanyi rero nawe yari yavumbuye ko ndimo kumwikundishwaho bya nyirarureshwa. Nahise mfata icyemezo cyo gusubira inyuma, umutima wanjye ntiwanyemereraga gukomeza urwo rugendo.

Mu Gusubira inyuma, ku ruhande rwa Zaire, hari hahagaze imodoka yari yiteguye kwambuka iza mu Rwanda. Iyo modoka yari irimo impunzi zo muri 1959 zihungutse, ku rugi hari hahagaze umuntu wahoze akinira KIYOVU, witwaga KAMANA Alexis. Uyu Alexis nari muzi cyane kuko ubwo iyo twabaga tuvuye kwigira gukomezwa kwa padiri i Nyamirambo, twanyuraga kuri stade Mumena tukareba imyitozo ya Kiyovu.

Naramwegereye mbanza kuneka ibyo bavuga, umudamu wasaga nk’ukuze yabazaga Kamana igihe biri bufate kugera i Kigali, utuntu twinshi mbega, mu kumviriza ibiganiro byabo, niho namenyeye ko ari impunzi za 1959 zitashye.

Amahirwe yari abonetse yo gutaha mu Rwanda nta bwoba, isura yanjye y’icyo gihe yanyemereraga guca ahantu hose nitwa umututsi, aho nta kibazo nari mbifiteho, icyari gisigaye ni ugushaka uburyo ninjira muri iyo modoka.

Ntabwo byangoye, nahamagaye Alexis mu izina, ahita ahindukira ubona asa n’utunguwe, arambaza ngo unzi he se sha? Ndamusubiza nti nkuzi ukina muri Kiyovu, mpita nongeraho nti nangira ngo unsabire lift ngiye i Kigali.

Ataragira icyo avuga, uwo mudamu wumvaga ibyo twavuganaga na KAMANA Alexis yahise ambwira ngo urira tugende. Ubwo nahise nurira imodoka umuhungu muzima wavuye i Kigali mpetse R4 ndwana n’inkotanyi ndasa ibiti n’amabuye, mu gihe gito cyane mba mpungutse ndi impunzi ya 1959.

Mu Kanya gato bariyeri barayifunguye wa musirikare ntabwo yambonye, duca ahantu batubaruriraga, birarangira twurira ikamyo turagenda. Iyo modoka kuko yari ihetse ibintu byinshi yagendaga gahoro, ahantu ha mbere twahagaze ni mu Bigogwe, abasirikare b’inkotanyi batwakirana urugwiro, bakatubaza niba tuzabasha kumenya aho iwacu bari batuye, bakatubaza aho tuje duturuka, ibintu nk’ibyo ariko mu rwenya rwo kwishimira intsinzi.

Aho mu Bigogwe hari inzoga, nahise ngotomera icupa rimwe dore ko amafranga twari twahembwe nasaga nk’ukiyafite yose. Uko nasomaga ku icupa nitegerezaga inkotanyi, nareba ukuntu zatwishimiye natekereza ukuntu mu byumweru bike nanyuze aho ndi umu FAR, akoba kakaza. Nkibaza nti nk’ubu hagize nk’uwambonye nyura ahangaha byagenda gute? Ni mugihe kuko umunsi wa mbere turara mu Bigogwe twari twafashe position mu mbago zayo, ikindi kandi twagiye gusaba ibirayi mu baturage, byarashobokaga ko haba hari umuturage wambonye akaba atarahunze. Navugaga make cyane ngo ntaza kwinyuraguramo, ikindi kandi nta muntu narebaga mu maso, nireberaga hejuru cyangwa ku misozi sinatumaga hari uwo duhuza amaso, kuko byarashobokaga ko bansomamo igihunga bakanyibazaho.

Nta kanya twamaze aho, twarakomeje urugendo tukajya tunyura kuri za baririyeri, abasirikare bakadusuhuza nta kutubaza byinshi, tugakomeza, kuko imodoka yagendaga gahoro twageze i Kigali bwije. Muri iyo modoka harimo undi mugabo nawe wari wasabye lift, iwe hari mu Biryogo, yari yagiye i Goma gusa muri gahunda ze mu kugaruka aza muri iyo lift. Ubwo yansabye ko niba ntaho mfite njya naza kurara iwe nkazagenda ejo bukeye. Naremeye tujyana iwe hari mu Biryogo, umudamu we aratwakira, gusa bo ntabwo nagombaga kubabeshye ko ndi umu 1959, ariko kandi sinagombaga kubabwiza ukuri kose.
Kubera ko umugore yari afite amatsiko yo kumenya uko nageze Zaïre, nahimbye inkuru ariko ifatiye ku byabaye, nababwiye ko nabaga kwa Agatha, bagahunga ntahari, noneho umukongomani duturanye yahunga nanjye akanjyana, ubwo uwo mukongomani navugaga ni wa wundi watwaye RUGEMA kwa muganga ari kumwe n’umu GD Jean Paul.

Ubwo twaraganiriye, bakavuga inkuru zinyuranye z’ibiri kubera i Kigali, sinzi ukuntu bakomoje ku ndangamuntu, bakibikomozaho umutima urasimbuka, mbere yo kuva muri Zaïre igipapuro twari twarahawe cyemeza ko turi abasirikare nari naragitaye mu Kivu, ariko mbanje kukigira ubushwangi. Indangamuntu rero nari nkiyifiye, kandi yanditsemo ubwoko HUTU, nahise nsaba ko banyereka aho ubwiherero buri, barahanyeretse hari hanze, nagezemo mfata indangamuntu ndayicagagura ku buryo bushoboka mbese ihinduka ivu, ndangije nyijugunya mu bwiherero, basi ubwo mba mbaye umuntu mushya.

Amasaha yarageze turaryama, ikintu cyanshimishije iryo joro nuko bwakeye nta rusaku rw’imbunda, grenades ifirimbi se cyangwa induru z’abantu. Ku babaga I Kigali hagati ya 1991 na 1994 mere y’uko Genocide  itangira murabyibuka ko bitashobokaga ko bucya nta sasu cyangwa grenades biruritse, iryo joro naryamaze neza, nari niyoroshe mbega byari byiza.

Bwarakeye mu gitondo ndazinduka, sinashakaga gutinda mu Biryogo, kuko aho nari mpamaze iminsi mike mpavuye kandi nari umusirikare, byarashobokaga ko nahura n’umuntu wambonye agahita avuga ati n’uyu yari umusirikare. Narazindutse nerekeza mu mujyi, ngeze ku Gitega hafi y’ibiro bya secteur Gitega, nabonye akabutike gafunguye, ninjiramo nsanga bacuruza byose n’icyayi, ubwo ngura icyayi n’umugati ndarya ndangije nkomeza urugendo.

Nakomeje uwo muhanda ujya mu mujyi, nyura munsi yo kuri EPA nzamuka agahanda gaca kuri Ecole Belge mba mpingutse ku muhanda ujya CHK, niko icyo gihe hitwaga ubu ni CHUK, nkomeza nerekeza mu mujyi, nzamukira kuri ORINFOR, nambuka umuhanda nca kuri Ambassade y’abanyamerika mba ngeze Saint Michel.

Nakase nerekeza kuri RWANDATEL, nyica iruhande manukira ku muhanda uca munsi ya Hotel Mille collines, ngera kuri Centre Culturel Franco-Rwandais, ubwo mba nikubise muri rond point, mpita manuka ngana kuri payage. Aho hose nanyuraga nahuraga n’abasirikare b’inkotanyi, iyo babaga bari iburyo nanyuraga ibumoso bakwambuka bagana ibumoso nanjye ngahita nambuka nerekeza aho bavuye. Ntabwo nifuzaga no kuba nanakwegerana nabo, byarashobokaga ko bansomamo ubusirikare, nkabirinda rero.

Ngeze kuri Saint Famille, hari icyapa cya taxi ngihagararaho, mu by’ukuri ariko nari ntaramenya aho ngana, gusa ikintu cyanje mu mutwe ni ukujya kwa Kizito. Kwa Kizito nari narahagiriye ibihe byiza, ikindi kandi Kizito yari umuntu wakundaga inkotanyi cyane, ikintu nifuzaga cyane ni protection, nari nkeneye umuntu niyegamiza, Kizito rero niwe numvaga nakwisunga. FAR mu gihe cyabo bari barampaye protection ishoboka kugeza yemwe no kumushahara, ariko ubuzima bushya bari binjiyemo muri Zaire, nta kindi bari bagishoboye kumarira, gusa ndabishimira Imana kandi nabo abo twabanye bose abakiriho n’abatakiriho ku bw’uburinzi bampaye.

Mu Rwanda rushya rwa FPR inkotanyi rero nari nkeneye ubundi burinzi, ubwo nahise mbona taxi yerekeza i Remera ku giporoso, mba nyicamo, iragenda ariko ubwoba ntabwo bwaburaga. Ahantu hose nahakekaga kuba nahura n’umuntu wambonye mu gisirikare, sinari nzi ubukana byari kugira iyo ndamuka mfashwe kuko nari ntarasobanukirwa mu by’ukuri n’ubuzima bushya igihugu kirimo.

Ntibyatinze mba ngeze ku giporoso, ubwo mba ndamanutse no ku cyapa cya mützig, ha handi kwa Gatera na Kizito bari batuye, ninjiye mu gipangu, nabanje kunyura kwa Gatera, kuko byagaragara ko hari abantu, umudamu wa Gatera Maman Fiston yarankinguriye, ampa karibu ntabwo twaherukanaga. Urwo rugo narwo Genocide yari yararugezemo, umugabo we Gatera yari yarishwe, n’umuhungu we Fiston nawe yari yarishwe, twaganiriye akanya gato amaze kumbwira ibyo byose, mubaza niba kwa Kizito bahari, andangira aho bimikuye hatari kure y’aho ngaho, ubwo mba ndamusezeye njya kwa Kizito.

Nageze kwa Kizito nta bana bahari, umudamu we yari ahari n’umukobwa wahabaga witwaga Kamashazi nawe yari ahari, ubwo baba baranyakiriye, ariko wabonaga muri urwo rugo hari ubukonje, wabonaga hari ikintu kitari cyiza kirimo kubabaho, inkuru ya mbere mbi namenye n’uko umwana wabo w’umukobwa wari mwiza cyane wakurikiraga MUZIMA Médiatrice witwaga UWAMAHORO Egidie yishwe muri genocide.

Bari bagifite ibikomere ariko kandi hari ikindi kibazo cyari gihari uko byagaragaraga ku maso, wabonaga badatuje. Nagerageje kubaganiriza uko nshoboye ubwo bigeze mu ma saa sita Kizito aba araje ariko nawe wabonaga asa nk’aho umutima utari mu gitereko. Ubundi Kizigo yari umugabo w’urugwiro ariko icyo gihe yasaga nk’ukonje rwose.

Igihe cyarageze tujya ku meza, twafashe amafunguro, nkomeza kwitegereza bucece umwuka uhari, nitegereza na none bucece uko no mu baturanyi baho bimeze, mbona hari ikintu cy’icyoba ku bantu hafi ya bose bari batuye aho ngaho. Ubwo nari ntangiye guhura n’ukuri k’ubuzima bushya abantu barimo, ni mu gihe kandi igihugu cyari kivuye mu ntambara yahitanye abantu batabarika abandi nabo baragihunga nabo bakomeje gupfira ishyanga.

Nabaganirijeho gato, ndangije mbasezeraho, ubwo nari maze kubona ko hari ikibazo ariko ntazi uko kimeze, nahise nkomeza urugendo. Ahantu ha kabiri natekereje kujya ni kwa Mbungira, nibwiraga ko wenda nk’abantu b’abakire nka Mbungira batigeze bahunga, ubwo nafashe umuhanda nerekezayo, mba nkomanze ku gipangu, numvise umuntu afunguye urugi rwo kuri salon, ku mutima nti buriya ni umukozi. Nahise ngira ibyishimo ku mutima, mu gufungura igipangu, nafunguriwe n’umwana mwiza w’umukobwa ariko ukiri mutoya, nk’imyaka nka 12 ngereranyije, ntabwo yavugaga ikinyarwanda neza yasaga n’uvangamo ikirundi, nari ntaramenya ko amazu abohozwa, ubwo naramubajije nti Mbungira arahari?

Yaratunguwe mbona asubiye inyuma azana undi nkeka ko yari mukuru we kuko barasaga cyane ari beza koko. Yarambajije ati urashaka nde, ndamubwira nti hano ni kwa parrain wanjye ndifuza kubonana nawe. Yaransubije ngo ntabahari, ndamubaza nti ese bimukiye he? Ntacyo yanshubije yahise afunga igipangu.

Ubwo nahise manuka nyura kwa Dr Rukeribuga Joseph, kuko bari batuye hafi aho, nasanze bariyo bose, menya ko bo inkotanyi zabajyanye i Byumba, Dr Joseph yari umuganga w’amatungo, ariko n’abantu yashoboraga kuba yabasha kubavura wenda nk’inkomere.

Aho rero niho namenyeye inkuru mbi ko wa mwana Rugema Frank interahamwe zari zaratemye tukabasha kumugeza kwa muganga, yitabye Imana, Espérance mushiki wanjye akaba umudamu wa Dr Rukeribuga Joseph, yambwiye ko hashize icyumweru bamushyinguye, nabwiwe ko yavuye ku bitaro yarakize ariko akaza gufatwa n’indwara itunguranye agahita yitaba Imana. Umuhungu wari umukozi wo mu rugo nawe yaje kumbwira nyuma ko Rugema yifuzaga cyane kumbona mbere y’uko yitaba Imana.

Ubwo Espérance nawe yanganirije nawe muri make uko inkotanyi zabakuye aho, ambwira amakuru y’abaturanyi nari nzi bishwe n’urwo bapfuye, gusa naho nabonaga hari ubwoba, n’ubwo bwose twabaga twicaye muri salon dufunze ariko yambwiraga anyongorera. Ubwo ni nabwo yambwiye ko kwa Agatha bagarutse ko bagize amahirwe bakarokoka, ubwo mpita mfata icyemezo cyo gusubira kwa Agatha.

Nahise mbasezera ubwo mba ndamanutse, nyura ku muhanda wo kuri APADE, ngeze ku marembo ya APADE nibuka ko hari indi famille ihatuye yo kwa Emelitha, uyu ni wa mudamu wari ugiye kumpa akazi ko kuba manager i Kibungo ariko ngahitamo kwiga.

Ubwo nahise njya iwe nkomanga ku gipangu, ngira n’amahirwe niwe wamfunguriye igipangu. Yankubise amaso ahita yishima cyane, yari afite ubwoba ko napfuye, yahise ambaza ati ese ubu uvuye he? Namubwiye ko mvuye muri Zaïre, ariko ibyo kuba umusirikare sinabimuhingukiriza, yahise ashyira urutoki ku munwa nko kumpa ikimenyetso cy’uko ngomba guceceka.

Yarambwiye ati ibya Zaïre byibagirwe ntugire aho ubihingutsa habe no mu nzozi, yarambwiye ati: mu nzu ndi kumwe na musaza wanjye wari waragiye mu nkotanyi, ari kumwe na bagenzi be b’abasirikare uhingukije ko uvuye Zaïre ntiwamenya aho bakunyujije, yarambwiye ati ryumeho. Basi ubwo nari mbonye mot de passe, yanyinjije mu rugo arongera afunga igipangu, ancisha mu gikari nasaga nabi birumvikana, anzanira essuie-mains anyereka akazu k’umukozi ati genda uvanemo iyo myenda ukenyere ino essuie-mains uze mu nzu muri douche.

Ubwo imyenda nayivanyemo yose, mpita ninjira mu nzu, ansaba kwihangana akanya gato, yanshyuhirije amazi, mu kanya gato amazi aba araje anzanira ibyangombwa byose bikenewe ndoga, maze koga yanjyanye mu cyumba cy’umuhungu we Kevin dore ko twanganaga haba mu gihagararo no mu myaka. Ubwo nasanze yashyize imyenda ku gitanda ati uhitemo igukwiriye, ubwo ariko abari muri salon ntabwo bari bazi ibiri kubera inyuma mu nzu. Ndangije kwambara no kwitunganya byose, mbese mbaye umuntu mushya yampaye karibu muri salon ariko yabanje kunyihanangiriza, ambuza kutavuga menshi, kutanywa inzoga nyinshi, no kudahingutsa ibyo muri Zaïre. Ya myenda yanjye yari yayihaye umukozi arayitwika.

Ubwo nahise njya muri salon, abo basore b’inkotanyi bari banezerewe cyane baransuhuza no mu cyubahiro cyinshi, ubwo bahita bampereza icupa, ubwo yahise ababwira uwo ndi we, kon di umwana we yanyikundiye ababwira amateka yanjye yandi yarazi, ababwira uburyo twahuye, baranyihanganishije, basi ubwo mba ninjiye mu buzima bushya ntangira kubyina intsinzi nk’abandi!

Igihe cyarageze abo basore barataha, nsigara mu rugo hamwe n’uwo mu maman n’abana be batoya kuko umuhungu we ntabwo yari ahari. Ubwo inkotanyi zabajyanaga i Byumba we yahise ajya mu gisirikare ariko yari ataragaruka, ntabwo bari bazi niba akiriho cyangwa yarapfuye, gusa nyuma yaje kugaruka, aho yari yaragiye n’icyari kimujyanye mbibahishiye mu gitabo kirambuye kuri iyi nkuru, kuko nayo n’andi mateka.

Uretse abana be bato bari aho, hari n’abandi bana bo muri famille bari barabashije kurokoka Genocide, bari muri urwo rugo, bari abakobwa babiri n’umusore umwe twari mu kigero kimwe. Abo basirikare bamaze kugenda rero, noneho twarisanzuye ambaza neza iby’urugendo rwanjye muri Zaïre. Birumvikana ko ibyo kuba umusirikare kwari ukuryumaho, ya nkuru nari nahimbye mbwira abaho nari naraye, nari nayifashe mu mutwe nka Gatisimu, niyo nongeye kubasubiriramo. Namusobanuriye uko nageze kwa Parrain wanjye nkahasanga abantu bavuga ikirundi araseka aratembagara yarambwiye ati uri umurame.

Ubwo ibiganiro byarakomeje, buri wese avuga ibye n’uko yarokotse, hari uwaje rero kuzana inkuru y’uko hari igihe interahamwe zajyaga zibareba mu biganza, ubwo ikiganiro cy’ibiganza kiba kiragarutse. Buri wese yahise yerekana ibiganza cye, bose barareberanaga maze bakemeza ko ari abatutsi bakurikije ibyo barebaga mu biganza byabo.

Ubwo nanjye ntabwo natanzwe, nari ngize amahirwe yo guhamya ubututsi bwanjye mu zindi mfura, nibutse ko ubwo nari nkiri kwa Agatha mu gihe cya Genocide, hari umudamu wandebye mu kiganza akambwira ko ndi umututsi ko ngomba kujya nirinda kwerekana ibiganza byanjye cyane, ku mutima ndavuga nti igihe ni iki cyo kwigaragaza, narababwiye nti muze nanjye mundebere.

Naberetse mu biganza byanjye, babinyuzamo amasooo, barabyitegerezaaa, barangije kubireba bose mbona bahise barebana mu maso baraseka.

Babonye iki?………….

Biracyaza……

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

MURI LETA Y’URWANDA IYOBOWE N’UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI.

$
0
0

Kagame na FPR baje bavuga ko bagamije gukuraho umunyagitugu Juvenal Habyarimana bakimakaza demokarasi n’ukwishyira ukizana mu rwa Gasabo nyamara ibihabanye n’ibyo nuko igitugu (dictature) bagisimbuje igisuti (fascisme) maze u Rwanda baruhindura igihugu cy’inkomamashyi gusa bakoresheje intwaro y’iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru.

Muri guverinoma y’u Rwanda iyobowe n’umunyagisuti Kagame abaminisitiri, abasenateri, abadepite, abasirikare bakuru kimwe n’abapolisi bakuru bose ni inkomamashyi. Nta n’umwe ushobora kuvuga akarengane k’abanyarwanda. Havuzwe byinshi ku mikorere mibi y’ubutabera bwo mu Rwanda kandi ni byo koko ibintu byazambye inshuro icumi kuruta uko byari biri kuri leta ya Habyarimana. N’ubwo FPR ibeshya ngo kuri leta ya MRND hariho umuco wo kudahana ukwo si ukuri ahubwo hariho ubumuntu kandi buri muntu afite ijambo mu rwamubyaye. Urugero: Umusirikare wo hasi (sous-officier) yashoboraga kuvuganira umuvandimwe we abonye arengana maze inkiko zikamurenganura.

Nyamara muri leta ya Paul Kagame, kabone n’iyo yaba ari général ntashobora kuvugira uwe urengana kabone n’iyo urubanza rwe rwaba ari urucabana. Umuntu ufite ubwo bushobozi ni Kagame wenyine naho abasigaye ni inkomamashyi gusa. Mu Rwanda général aricwa cyangwa agafungirwa akamama abasigaye bakaryumaho ngo batubikirwa imbehe. Mbese Kagame ni umwami uganje nk’intare mu ishyamba aho ifata akanyamaswa ishatse ikagacocomera udusigaye tugakwira imishwaro.

Buriya mubonye isomwa ry’urubanza rirebana n’uruganda rwa nyakwigendera Assinapol Rwigara mwakwumirwa pe. Abayobozi bakuru b’igihugu bose bazi neza ko ari akarengane gakabije gashingiye ku nzika na munyangire ya Kagame ariko nta n’umwe watinyuka kubyamagana ngo wenda abizire. Barangiza bakirirwa bavuga amangambure ngo baratoza urubyiruko rwabo kuba intwari mu gihe bo ari ibigwari ruhenu. Umuntu wese ubona akarengane nka kariya agaceceka aba ari ntabutwari agana kuko ntanubwo aba abona ko ururimo kurya abandi nawe rutazamuhitaho kuko ntacyo akinzeho cyangwa arusha abo rugeramiye.

Ikibabaje cyane nuko abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda uko ari icyenda nabo bibumbiye hamwe na leta bakaba bashyigikiye ku mugaragaro imiyoborere mibi ya FPR Inkotanyi aho guhagarara mu kuri nk’abahanuzi dore ko ariyo nshingano nyamukuru Imana yabahaye ku isi.

Abo bepisikopi gatolika ni aba:
1. Rukamba Philippe (wa Diocèse ya Butare)
2. Ntihinyurwa Thadée (wa Diocèse ya Kigali)
3. Mbonyintege Simargde (wa Diocèse ya Kabgayi)
4. Harorimana Vincent (wa Diocèse ya Ruhengeri)
5. Mwumvaneza Anaclet (wa Diocèse ya Nyundo)
6. Nzakamwita Sylverien (wa Diocèse ya Byumba)
7. Kambanda Antoine (wa Diocèse ya Kibungo)
8. Hakizimana Célestin (wa Diocèse ya Gikongoro)
9. Bimenyimana Jean Damascène (wa Diocèse ya Cyangugu)

Muri iki cyumweru hari gusomwa itangazo rimara iminota mirongo ine mu maparuwase gatolika yose yo mu Rwanda. Iyi akaba ari ibaruwa abepisikopi bo mu Rwanda bandikiye abakristu babo muri uyu mwaka wa 2018 wiswe uw’ubumwe n’ubwiyunge. Abasenyeri bose bashyize umukono kuri iryo tangazo. Ni amabwiriza ya FPR yahawe abasenyeri gatolika ngo babitangaze mu nsengero hose cyane cyane igihe cya Misa. Bimwe mu byo banditse barashimagiza inkiko gacaca zahekuye abatari bake, bemeza ko mu Rwanda nta bwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa buharangwa; bageraho bakavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi, bakanagaruka ku muryango Ibuka w’abarokotse iyo jenoside ngo yakorewe abatutsi. Bagasoza ibaruwa yabo bataka leta ya FPR Inkotanyi batitaye ku marorerwa yakoreye abanyarwanda kuva kera no kugeza ubu, leta yishe abepisikopi b’i Gakurazo n’abanyarwanda batagira ingano n’ubu ikaba igikomeje ubugizi bwa nabi.

Kuba abasenyeri barahindutse inkomamashyi ni nabyo barimo bashishikariza abakristu babo bose. Ibi akaba ari bimwe mu bituma ubumwe n’ubwiyunge bitagerwaho kuko kuba hari abakristu bagizwe incike na FPR warangiza ugashaka kubumvisha ko FPR Inkotanyi ari umuryango mutagatifu ni nko kubwira abantu ko Sekibi ari mwiza mugihe ntawe uyobewe ububi bwe.

Igisuti cya Kagame na FPR kirakabije kuko aho kugabanyuka ahubwo uko umwaka ushira undi ugataha niko kigenda kirushaho gukaza ubukana. Gusa n’ubwo abanyarwanda bacecetse, agahinda bafite uwo bazagatura ntimumbaze.

Byateguwe na:
Jean Rukika

Ese Seyoboka mama we azabona ubutabera ryari?

$
0
0

Damiyani Seyoboka yahoze ategeka ikigo gikomeye mu Rwanda cya MAGERWA akaba na SE wa S/Lt Henri Jean Claude Seyoboka ubu uri mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo aho abamuburanisha icyaha nyamukuru bakigize kuba yararashishaga imbunda ziremereye akaba ngo muri uko kurasa yaracukuye ibyobo bigaragara ku nzu y’ingoro inteko ishingamategeko ndetse ngo Akaba agaragaza ingengebitekerezo ya Genocide kuko yigaragambirirje mu Canada yamagana Perezida Kagame!

Uyu musaza Damiyani Seyoboka wari uzwiho imico myiza cyane cyane aho yari afite isambu mu Kagarama ka Kicukiro yari azwi n’abantu benshi muri ako gace dore ko abenshi yari yarabashakiye arazi muri MAGERWA akiyitegeka.

Hari uwamubajije baganira ati: aba baturage hafi ya bose muturanye ko wabahaye akazi ni ukubera iki? Yasubije ko gutunga, ugahinga, ukanorora uturanye n’abantu bakennye bashonje amaherezo bakubuza amahoro, ibyiza rero ni ukubashakira akazi kugirango nawe n’ibyawe mushobore kugira umutekano. Abo nibo basigara bakurindiye ntawakwiba bahari

N’ubwo bwose Muzehe Seyoboka Damiyani yari azwi nk’umuntu mwiza ntibyamubujije gushimutwa no kurigiswa ku kagambane ka Polycarpe Gatete wari warigaruriye umutungo we mu Kagarama!

Umugabo witwa Muhutu w’umututsi bivugwa ko ari nawe wari warashyingiye Muzehe Seyoboka umugore we wa kabiri Eugenia, yapfuye yishwe n’agahinda k’inshuti ze z’amagara Seyoboka na Iyamuremye wakoraga muri SIRWA bapfuye imburagihe!

Umusomyi wa The Rwandan

Kagarama

Nyaruguru: abaturage baratabaza kubera ihohoterwa bazira ikibazo cy’amasambu ya mbere ya 1959

S/Lt Seyoboka yasabwe kutigamba mu rukiko ko yashe CND!

$
0
0

Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwakomeje kuburanisha mu mizi urubanza Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside. Uregwa yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose ku byaha ubushinjacyaha bumurega

Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha ari mu mpuzankano y’icyatsi iranga imfungwa za gisirikare n’amataratara mu maso. Yari n’umushandiko w’amadosiye yifashisha aburana yunganiwe mu mategeko na Me Theophile Kazineza.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yireguraga ku byaha ubushinjacyaha bumurega bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha ubushinjacyaha bumurega ko yabikoze akiri umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa Prezida Juvenal Habyarimana.

Umucamanza yibukije uregwa ko mu myiregurire ye atarashe ku ngingo kuri buri cyaha kandi ko byari bigoye kumenya buri kimwe n’uburyo yakireguyeho agihakana.

Lieutenant Seyoboka yasobanuriye umucamanza ko nta ruhare urwo ari rwo rwose yagize ku byaha aburana. Yavuze ko icyaha cya jenoside ari ndengakamere cyakozwe n’abanyarwanda bagikorera abandi banyarwanda ahakana ko yagikoze kuko ngo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare. Yavuze ko nta muntu uwo ari we wese wamuhaye gahunda yo kugira uwo yica kandi ko na bagenzi be b’abasirikare babanaga muri Kaminuza ntawagaragaye muri Jenoside.

Ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside yasobanuye ko amatariki aregwaho ko yayoboraga ibitero byahitanye abatutsi mu Kiyovu yari ayoboye urugamba agenzura imbunda zarasanaga n’ingabo zahoze ari iza RPA. No ku cyaha cyo kurimbura imbaga yasobanuye ko iyo aza kuba afite umugambi wo kurimbura ataribuhungishe Mukase wari mu bwoko bwahigwaga.

Ibi kimwe n’ibindi bisobanuro yatanze kuri uyu wa Gatatu ubushinjacyaha burabifata nko gushaka kujijisha urukiko.

Capitaine Kagiraneza Kayihura ku ruhande rw’ubushinjacyaha yafashe imyiregurire y’uregwa nk’igamije kwishongora. Yavuze ko atakagombye kuba avuga ko yagenzuraga imbunda zarasaga kuri CND kuko ngo si ubutwari.

Yafashe ifoto igaragaza ko Lt Seyoboka yari mu myigaragambyo muri Canada ayereka urukiko ; avuga ko uregwa afite ubugome bukabije bwatumye akora jenoside.

Sous Lieutenant Jean Claude Seyoboka avuga ko hari mugenzi we witwa Lt Claude bityo ko bishoboka ko mu kumurega bamwitiranyije. Ku bushinjacyaha ibi bigamije kuyobya uburari kuko abatangabuhamya bashinje uwo bazi.

Ku kimenyetso uregwa yashyikirije urukiko kigaragaza ko bimwe mu bikorwa aregwa yigaga muri Kaminuza umushinjacyaha arasanga nta shingiro cyagira kuko nta n’amatariki akigaragaraho. Yasobanuye ko kuba yarigaga muri Kaminuza bitamuzitiraga gusohoka akajya gukora jenoside.

Yamushinje gukora icyo yise amarorerwa mu bitero byahitanye abatutsi Saint Paul, Sainte Famille n’ahandi mu Kiyovu.

Umushinjacyaha aravuga ko Lt Seyoboka yari akuriye kandi atoza umutwe w’interahamwe zishe abatutsi mu Kiyovu. Yagize ati “Iyo aza kuba umuntu muzima azirikana ko ayo marorerwa yahekuye u Rwanda yagombye kuba asaba imbabazi aho kujijisha”. Yamwikomye ko iyo yiregura acishamo agaseka mu rukiko kdi yiregura ku byaha bya jenoside.

Lt Col Deo Rusizana ukuriye iburanisha yibukije umushinjacyaha ko abanyarwanda batagomba guheranwa n’agahinda n’ubwo jenoside yabagizeho ingaruka zikomeye. Ati “ Abanyarwanda ntibazabaho ubuziraherezo bafunze amasura. Jenoside yakozwe n’abanyarwanda ikorerwa abanyarwanda ntawakwirengagiza ingaruka zayo ariko abanyarwanda ntabwo baheranwa n’agahinda.”

Sous Lieutenant Seyoboka aravuga ko mu mpera z’ukwa gatatu 94 yari mu biruhuko, yari Kanombe atigeze agera I Kigali. Avuga ko yahageze kuri 13/04. Kigali Havugwa ni muri Centre y’umujyi na Kiyovu aregwamo ibikorwa irimo.Ni ibisobanuro umucamanza yibukije umushinjacyaha ko ariko uregwa abivuga. Gusa ubushinjacyaha bwo bukavuga ko atari uko abyireguraho.

Umucamanza mu Ijwi ryuje uburakari yabwiye umushinjacyaha ati “ Wibuke ko ari njyewe uzafata icyemezo. None ko ari njye uzafata icyemezo uramvuguruza uzaza no kumvuguruza mu cyemezo nzafata. Ha ubwisanzure ubucamanza.

Ku batangabuhamya b’impande zombi, ubushinjacyaha bwavuze ko bufite abatangabuhamya icyenda bashinja uregwa.

Uregwa na we yavuze ko afite abatangabuhamya 16 biganjemo abari abasirikare n’abakiri mu kazi yifuza ko bamushinjura. Hari uwo yavuze ko bakoranaga ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana bamufata nk’icyitso cy’inkotanyi none ngo yatunguwe no kumva afunzwe ku butegetsi buriho mu Rwanda.

Urukiko rwamubajije niba yaba azi icyo afungiye maze mu mvugo yatomoye ati “ None se ibibera mu Rwanda ko bimeze nk’amayobera matagatifu, ubwo nuko”. Hari n’abandi batangabuhamya yatsimbarayeho ariko urukiko rukamubwira ko rusanga ntacyo baba baje gufasha ubutabera. Uregwa ati “ Ntawe uburana n’umuhamba nta kundi”

Umucamanza na we ati “ Mu bazaguhamba sindimo, icy’ibanze ni ukureba icyakugirira akamaro.” Sous Lieutenant Henri J-Claude Seyoboka w’imyaka 51 avuka I Kigali mu karere ka Nyarugenge I Rugenge hazwi nko mu kiyovu.Yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bw’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana.

Yabarizwaga mu itsinda ry’abasirikare barashisha intwaro ziremereye. Yageze mu Rwanda mu mpera za z’umwaka wa 2016 avuye mu gihugu Canada aho yakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi. Ni uwa kabiri woherejwe mu Rwanda na Canada kuhaburanira ibyaha bya jenoside nyuma ya bwana Leon Mugesera na we wahageze mu mwaka wa 2012.

Ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ubushinjacyaha bumurega byose arabihakana.

Iburanisha rizasubukura ku itariki 19/03 uyu mwaka wa 2018.

Ese kuba Perezida w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe Paul Kagame bizamworohera?

$
0
0

Kuri benshi bakora isesengura kandi bamenyereye imikorere y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe  bakaba banamenyereye gukurikirana imikorere y’imiryango ihuza ibihugu barahanya ko Perezida Kagame bishobobora kumugora kuyobora umuryango w’Afrika yunze ubumwe kubera imikorere y’uwo muryango isaba ibiganiro byinshi no kujya inama ku bintu byose ndetse no ku byemezo bifatwa.

Ibi bikaba bihabanye n’imikorere ya Perezida Kagame umenyereye gutegura ibintu mu karwi gato bakorana maze ibyo bintu bigahabwa abandi ngo babishyire mu bikorwa badahawe umwanya wo kubyigaho ndetse rimwe na rimwe badafite uburenganzira bwo kubijora. Ngo Perezida Kagame arimo gukoresha uko ashoboye ngo asige yubatse izina mu muryango w’Afrika yunze ubumwe.

Hari abashinja Perezida Kagame kuba we n’agakipe ke barakoze bitaruye abandi bikaba bikekwa ko ibihugu by’Afrika bishobora kwisanga byatuweho ibintu bihubukiwe bitatekerejweho bihagije cyangwa ngo biganirweho hagati y’ibihugu.

Uwo murongo ukaba ufitwe n’ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo byibumbiye mu muryango SADC bibona gahunda za Perezida Kagame zigamije kwibonekeza no kwiha umwanya adakwiye muri Afrika mu gihe afite agahugu gato kadafite n’ingufu z’ubukungu.

Hari umudiplomate umwe w’umunyafrika wagereranyije Perezida Kagame nk’umukuru w’umudugudu wibwira ko ibyo yakoze mu mudugudu we ashobora kubikora mu mujyi munini, ati: hano ibintu siko bigenda!


Ni ryari Leta y’u Rwanda izakorera abaturage itagamije kwishyira imbere no kwigaragaza uko itari?

$
0
0

igikorwa cyose gikozwe mu izina rya Leta cyose mu Rwanda n’iyo cyaba kiri mu nshingano nyamukuru za Leta gikorerwa ibikorwa bya propaganda bihambaye byo kukigaragaza no kugishakiramo inyungu z’umurengera.

Hari abayobozi bamwe bashaka kumvisha abanyarwanda ko n’iyo izuba rivuye cyangwa imvura ikagwa byose ari ukubera ubushake n’ubugiraneza bya Perezida Kagame.

Ikibazo kiri aha:

-ese inshingano zose Perezida Kagame afitiye abanyarwanda arazisohoza cyangwa arazubahiriza?

-Ese ibimutangwaho we n’umuryango we bingana n’umusaruro atanga?

-Ese yagombye gushimirwa by’umurengera nk’aho akoze igitangaza iyo akoze inshingano ze ahemberwa nka Perezida wa Repubulika?

-Ese gukora mu mutungo wa Leta akagira icyo agenera uwo yihitiyemo byagombye kugirwa igitangaza nk’aho yakoze mu mutungo we bwite?

-Ese igikorwa kitwa cyiza cyose cyagombye guhindurwa igikangisho n’intwaro ya propaganda ku bavuze kuri bimwe bitagenda mu gihugu?

 

Ikibazo cy’abimukira b’abanyafurika:Abayobozi b’u Rwanda banze kwakira abadepite bo muri Israël

$
0
0

Abategetsi b’u Rwanda banze kwakira umurwi w’abadepite batavuga rumwe na leta mu gihugu cya Isiraheli bashakaga kuvuga ku kibazo cy’abimukira b’abanyafrika Isiraheli iriho ivuga ko ishaka kwirukana ku butaka bwayo.

Michal Rozin, wo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Israel ryitwa Meretz, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, Agence France Presse, ko bari mu Rwanda mu gikorwa cyo guperereza kubera ko bashaka kumenya ukuri.

Avuga ko basabye kubonana n’abategetsi b’u Rwanda kugira ngo baganire kw’iyirukanwa ku butaka bwa Isiraheli mu buryo avuga ko budaciye mu mategeko bw’abasaba ubuhungiro bakomoka mu gihugu cya Eritreya, bakajyanwa mu Rwanda. Yamara Rozin avuga ko abategetsi b’u Rwanda banze kubaha umubonano, ngo bakaba babaza igituma ibyo bitashobotse.

Isiraheli yiteguriye kwirukana abanyasudani n’abandi bakomoka muri Eritrea ibihumbi n’ibihumbi kivuga ko binjiye mu buryo budaciye mu mategeko kandi batasabye ubuhungiro. Isiraheli yabahaye guhitamo kuva ku butaka bwayo kw’italiki ya mbere y’ukwezi kwa kane, bagasubira mu bihugu baje bavamwo cyangwa bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa.

Leta ya Isiraheli ikomeza guhisha amazina y’ibihugu byumvikanye kugirango byakire abimukira bazaba birukanywe ku butaka bwayo. Nyamara amashyirahamwe ashinzwe gufasha abimukira avuga ko ibyo bihugu ari Uganda n’u Rwanda. Ibyo bihugu bibiri byahakanye ibivugwa n’ayo mashyirahamwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko abadepute baje bava muri Isiraheli batakiriwe kubera ko badashaka kwivanga mu bireba Isiraheli.

VOA

NDAMIRA – Episode 22

$
0
0

Ubwo barasetse, barongera baraseka bararambarara, barangije barebena mu maso barongera baraseka, barambwiye bati, ibyo biganza byawe ujye ureba aho ubihisha bitazagukururira ingorane. Neza neza ibyo wa mudamu yambwiye ahamya ko ibiganza byanjye ari iby’abatutsi, abo nabo bambwiye ko ari iby’abahutu. Ntawakumva ipfunwe nagize, sinzi uwambeshye hagati y’aba bakobwa twari kumwe cyangwa se wa mudamu twahuriye kwa Agatha mu gihe cya Genocide.

Icyo navanyemo nk’isomo n’uko mu gihe runaka, umuntu ashobora kukwita icyo ashaka bitewe n’inyungu abifitemo cyangwa ibyiyumvo afite mu mutima we. Uyu mudamu yanyise umututsi atari uko yabisomye mu kiganza, ahubwo kuko yari yarabyishyizemo arebeye ku ishusho y’inyuma gusa. Aba bakobwa nabo banyise umuhutu kuko mu kiganiro twagiranye nari nababwiye ko mpungutse mvuye muri Zaïre. Iyo nza kubabwira ko nanjye nacitse ku icumu, ko iwacu barimbuwe, bari kunsomamo ubututsi, muri make yaba wa mudamu cyangwa abo bana twari kumwe nta kintu na kimwe bigeze basoma mu biganza byanjye, ahubwo basomye ibyo batekerezaga mu mitwe yabo baba ari byo bambwira.

Nagize ipfunwe yego ariko ntacyo byantwaye, kuko ibyo guhezwa nari narabimenyereye, twakomeje ibiganiro twinywera ku ka byeri, igihe kiragera tujya kuruhuka, banyereka chambre yanjye ndaryama.

Uwo wari umunsi wa kabiri ngarutse i Kigali, bwarakeye mbwira wa mudamu nti reka njye kureba aho nabaga uko bimeze, yansezeyeho ariko ambwira muri make imyitwarire ngomba kugira bitewe n’uko icyo gihe byari bimeze. Yambwiye ibyo ngomba kwirinda kuvuga, aho ngomba kwirinda kujya …n’ibindi.

Naramanutse ngera kuri Rwandex, nzamuka inzira igana Gikondo SEGEM, ndagenda n’i Nyarurama kwa Agatha kuko iwacu inzu yari yarasenyutse nta kintu gisigaye na mukecuru mama akiri za Gikongoro. Nasanze bose bahari baranyakira birumvikana bari bafite amatsiko yo kumenya aho nari ndi n’uko byagenze bakimara guhunga.

Agatha yansabye kumusanga mu cyumba cye, kugirango ambaze by’amashirakinyoma uko bimeze nta wundi wumva, namubwiye muri make uku mu rugo byagenze bakimara kuhava, mubwira ukuntu twatewe, mubwira ukuntu twasahuwe n’abadusahuye, kuko benshi nari mbazi, mbese namusobanuriye byose ku murongo ntacyo mukinze, ni mu gihe kandi nijye wari warasigaye kuri urwo rugo.

Ubwo ndangije kumubwira gutyo, noneho musobanurira uko nahunze nkagera muri Zaïre, sinamubwiye ko nabaye umusirikare, ariko namubwiye ko nahunganye n’abasirikare. Yambajije niba hari undi muntu nabibwiye duturanye kuri uwo musozi ndamuhakanira, ahita ambwira ati uryumeho, ibyo kujya muri Zaïre ntuzagire undi ubihingukiriza, ushake indi nkuru uhimba, yansabye guceceka na ndetse ambuza no kuba nabibwira abana be, kuko bashoboraga kubiganiriza abandi bigahita bimenyekana vuba. Gusa ntabwo byari kunkundira kubihisha abantu tubana buri munsi kandi turi nk’abavandimwe. Abo twakundaga gusabana cyane narabibabwiye ariko iby’igisirikare sinabibahingukiriza. Ubwo ubuzima bwahise bukomeza nanjye nguma ahongaho, nk’uko byari bisanzwe.

Agatha yansabye kujya kwibaruza, uwitwaga KABISA Jean Damascène niwe wabarugaga abantu bahungutse, ubwo nagiye iwe musangayo. Uyu KABISA yari umucikacumu interahamwe zari zararimbuye umuryango we hafi ya wose, yarafite abana bagera kuri 7, harokotse 2 gusa abandi bose na maman wabo bari barishwe. Birumvikana rero uwo muntu ufite ako gahinda kose uko yarameze muri we, ntibagiwe n’umujinya, kumuhingukiriza ko mvuye muri Zaïre nkeka ko bitari kungwa amahoro. Yambajije aho nari ndi ndamucurika ndamucurukura, mubwira inkuru za hehe na hehe, mbega bimwe bavuga ngo inkuru za mva he ndajya he, maze kumwemeza yampereje umuhoro ngo ni njye kumutemera ibiti byari munsi y’iwe.

Umuhoro narawufashe ndagenda nsanga yo undi musore witwaga Gahutu wakoraga ibiraka bisanzwe nko guhereza abafundi mbega bamwe bakora uturimo twose, nawe arimo gutema ibiti, iwabo hari muri Bicumbi. Natemye igiti cya mbere KABISA aduhagaze hajuru n’amahane menshi cyane, ku mutima nkavuga nti ibi ni bya bindi bavuze ko inkotanyi nizifata igihugu ubuhake buzagaruka mu gihugu, sinzi ukuntu KABISA yasubiye iwe mu rugo umuhoro nywuta aho nditahira njya kwa Agatha.

Muri urwo rugo ntabwo nari umushyitsi, ubwo nahise njya mu kazi mfasha abandi imirimo yari irimo gukorwa. Icyo gihe nta mafranga yari ariho abantu bakoreshaga uko bashoboye kose bakirwanaho, iyo wajyaga ku isoko wahahishaga amafranga ufite yaba amanyarwanda amarundi cyangwa amagande.

Kwa Agataha rero mu rwego rwo kubaho bari barashinze akantu k’akabari gatoya ariko, habagamo urwagwa, za Primus z’indundi, muri ako kabari hakoragamo umugabo w’umuturanyi witwaga Tumbo. Uwo munsi rero nageraga kwa Agatha, ubwo twari dutangiye imirimo, na Tumbo nawe avuye kurangura urwagwa, atangiye koza amacupa, twagiye kubona tubona abasirikare b’inkotanyi binjiye mu rugo, ubwo nta kindi batubwiye bahise bafata Tumbo bajya kumufunga, bari bazanywe n’umugabo bitaga Kabaka. Ubwo uwo Kabaka yari yarakaye cyane yaravugaga ngo kabiri gatatu mu rugo rw’umugabo ntibishoboka. Yagaragazaga ko kuva muri 1959 kugera muri 1994 abatutsi bagiye barenganywa bikabije, ko rero bigomba guhagarara. Ubwo Tumbo baramujyanye, atarangije ibyo yakoraga , ubwo mpita musimbura njya gukora muri ako kabari ka Agatha.

Narazindukaga mu gitondo nkajya kurangura urwagwa ku Kimisange aho bitaga mu Rugarama, mu ga centre kitwaga mu I Rasaniro. Hashize igihe gito cyane, ntangiye gucuruza urwo rwagwa, nahise nigarurira imitima y’abaranguzanga urwagwa bose, wasangaga bambyiganiraho kugirango mbagurire. Sinari nzi impamvu ituma bankunda cyane, nyuma naje kumenya ko bankundaga kuko jyewe mba nizaniye ijerekani, bakansukira nkarwitwarira nkagenda ndwikoreye ku mutwe mu gihe abandi bo barubajyaniraga kugera aho bakorera. Jyewe rero sinari mbizi uwagiraga amahirwe naramuranguriraga.

Iyo nabaga ngeze mu rugo nahitaga njya i Gikondo nkarangura Primus z’indundi ubwo byagera nimugoroba ngafungura akabari abantu bagatangira kunywa. Akenshi babaga ari aba cadres ba FPR n’abacikacumu, bakundaga kuganira uko barokotse, abandi bakavuga uko barwanye intambara, ubwo nanjye nabaga ndi aho nteze amatwi. Muri ibi biganiro niho namenyeye ko KABISA mu kurokoka kwe yabifashijwemo na KARAMIRA Frodouard (nzabigarukaho mu buryo burambuye mu gitabo ndi gutegura). Igihe cyo gutaha cyarageraga, nkajya mu rugo ubwo mu gitondo ubuzima bugakomeza gutyo.

Kuri uwo musozi sijye jyenyine wari waragiye mu gisirikare, hari undi mugabo witwaga Habyarimana, nawe yari yarakigiyemo nkanjye, ariko we aho twari dutandukaniye nuko mu kugaruka nabonye protection, ariko we ntayo yabonye. Jyewe Agatha yaramprotege cyane, kuko nabarwaga muri bene wabo, nta n’uwanyibajijeho.

Uwo Habyarimana, rero yarahungutse muri iyo minsi atangira kujya abivuga ko yabaye umusirikare, umunsi umwe twahuriye ku iriba, arambwira ati: kuki waje wenyine utambwiye ngo tuzane kandi twarabaga hamwe? Nibyo koko uyu mugabo Habyarimana yabaga i Mugunga nawe, ariko naje mu ibanga rikomeye uretse wa musore Gatera twagombaga kuzana nta wundi wari ubizi, yewe yaba na Bonaventure ntacyo nari namuhingukirije. Na Lt Magambo ntacyo yari abiziho. Uwo mugabo Habyarimana mu Kumbaza gutyo nahise mwiyama, naramubwiye nti: iby’uko nabaye musirikare ubyibagirwe uzavuge ibyawe, yaranyumviye hashize iminsi yagiye kwiyerekana, na n’uyu munsi ntabwo aragaruka.

Wa mwana witwaga BIZAGWIRA Richard nawe yaraje ariko we iwabo hari mu Rugunga nawe yagiye kwiyerekana agira amahirwe bamushyira mu gisirakare cy’inkotanyi, yigeze no kunsura aransengerera ariko nawe muheruka kera muri za 1995, sinzi niba akiriho.

Iminsi yarashize indi irataha, ubuzima ngenda mbumenyera n’ubwoba bugenda bunshiramo, n’iby’uko nabaye umusirikare bigenda binshiramo ngaruka mu buzima nk’abandi.

Mbere y’uko 1994 irangira Agatha yabonye abantu bakodesha amazu ye yose, yari ONG y’abanyamerika yitwaga ORA International, bahise bashyiramo abana b’imfubyi, Agatha yahise yimukira mu Kiyovu cy’abakire. Nasigaye mu rugo mu kazu k’aka annexe karebaga ku muhanda.

Ubwo mba ntangiye kwirwanaho, natangiye kujya nshakisha ibiraka byo gutuma mbona amafranga yo kubaho, sinzi ukuntu umunsi umwe nabwiye umuntu ngo anshakire akazi. Yambajije ikibazo gikomeye cyane, yarambajije ati uzi gukora iki nk’umwuga? Nabuze aho ndeba, narisuzumye koko nsanga nta mwuga nzi gukora, ubwo muri jye hahise havukamo ikifuzo cy’uko ningira amahirwe yo gusubira mu ishuli nziga imyuga.

Nakomeje kugenda nshakisha akazi, umunsi umwe ubwo nari i Gikondo muri parc industriel, nshakisha nageze ahantu TRANSITRA yakoreraga, iyi yari isosiyete yatwaraga imizigo, icyo gihe bari bafite isoko ryo gutwara ibintu birimo ibiribwa CRS (Catholic Relief Services) yafashishaga, abantu mu gihugu cyose. Ngeze aho kuri TRANSITRA, nabonyemo umuntu nzi wari umukanishi yitwaga Jean Pierre, akaba nawe yari murumuna wa nyakwigendera Mahame, akaba na mukuru wa Ntakirutimana Dieudonne umwe wamfashije kuzana Rugema kwa Agatha interahamwe zimaze kumutema.

Uyu Jean Pierre kuko nari muzi, nahise mubaza niba nta kazi yabasha kumbonera, byahuje n’uko hari umushoferi witwaga SAFARI Jean Claude utari ufite umu boy-chauffeur. Ubwo yahise amubwira ati nkuboneye umuhungu muhe akazi. Ubwo SAFARI yahise ampa akazi ako kanya, ubwo ahita atangira kunyigisha uko akazi gakorwa, gusuzuma imyuka y’imodoka, guhambura amapine, gupima amavuta n’ibindi, ubwo uwo munsi nahise ntangira akazi.

Twajyaga gupakira ibiribwa nk’umuceri, amavuta..hari n’igihe twabakiraga amasuka muri depot za CRS zari kuri Rwandex cyangwa MAGERWA, tukabijyana za Gikongoro, Butare, cyangwa i Rutare muri Byumba. Iyo twajyaga isafari nabaga nandikiwe icyo twitaga mayirege y’ibihumbi bibiri, yari amafranga menshi icyo gihe. Iyo twabaga tumaze gupakira twajyaga mu igarage tugafata ibikenenewe byose, amavuta n’ibindi hanyuma umuzungu witwaga Yvès wadukoreshaga akaduha mayirege yacu ubwo tukaba dufashe isafari. Kuko twakundaga kuva i Kigali hakeye, twararaga mu Ruhango bugacya mu gitondo dukomeza urugendo.

Ako kazi nagakoze amezi make, ikindi kandi iruhande rw’ako kazi nahise nongera ho na business y’indi y’amagare, naguze amagare abiri nyaha abantu bakajya kuyakoresha Nyabugogo akazi k’ubunyonzi, bakajya bampa 200 ku munsi, nko mu kwezi kwa 3 muri 1995 nibwo amashuli amwe n’amwe yigenga yatangiye kwigisha. Icyo gihe nibwo na ESA Gikondo yongeye gufungura imiryango.

Mu mutwe wanjye harimo igitekerezo cyo gushaka kwiga, nashoboraga gukomeza ako kazi, kandi mu gihe gito nari kuba mbaye umushoferi w’ikamyo kuko nari maze kumenya kuyitwara nsigaje kumenya amabanga y’akazi yo ku ngendo ndende gusa, ariko iby’ingenzi nari mbizi.

Gusa jyewe nahisemo ishuli, n’ubwo nifuzaga kwiga imyuga, ariko amahirwe yo kwiga kuri ESA yari agihari. Ubwo amashuli atangiye nasezeye akazi, narimaze kugeza mu myaka 20, nsubira ku ishuli. Kuri ESA nahise njya mu mwaka wa kabiri, twarize ariko ubona bitagenda neza, icyo gihe kuko nari narahagaritse akazi kwiga byarangoye cyane amafranga amaze gushira, kuko Agatha yabaga mu kiyovu, jyewe nari narasigaye i Nyarurama, mbaho jyenyine nta handi ngira ho gukura ibintunga, gusa nari nzi kwihambira cyane, iyo nagiraga icyo mbona byabaga ari sawa nakibura nabwo nkihangana. Ya magare nayo yari yarampombeye kubera kutabona uburyo nyakurikirana, yikirizaga abayakoresha gusa, yakoreraga igihumbi akanyaka i pièce igura 2000.

Muri famille yacu ku ruhande rwa Papa, hari umudamu witwaga UWANYIRIGIRA Berthe wakoraga ibintu bya Salon de Coiffure, yari yarahuye n’umusirikare w’inkotanyi witwa GAKWAYA Charles, barabana, bari batuye i Gikondo, ubwo naramwisunze akajya amfasha mu myigire yanjye, yari imfura y’I Rwanda. Ikindi kandi wa mudamu witwaga Gikundiro Domina wari ufite umugabo witwaga Kabandana wishwe mu ba mbere, yari yararokotse, barumuna b’umugabo we babaga i Burundi bari barahungutse. Muri bo hari umwe witwaga SINDAYIGAYA Déogratias twendaga kungaga, yajyaga aza tukararana mu nzu nabagamo, kuko iwabo hariyo abantu benshi, ibyo rero byatumye iyo famille twegerana cyane mbega tuba nk’abavandimwe, ariko sinashoboraga kubahingukiriza ko nabayeho umusirikare.

Nkurikije uburyo nigagamo, ntabwo nari kuzabishobora, uretse icumbi gusa nta kindi nari mfite, ubufasha nahabwaga n’Agatha bwerekeranye no kwiga mbere y’intambara yabufatanyaga na Jean Marie kandi yari yarishwe. Icyo Agatha yampaye gusa ni icumbi no kwigira ubuntu, ariko ibindi bisigaye nagombaga kwirwanaho, ntabwo byari byoroshye kuva ku ishuli ukajya gushaka ibigutunga muri ibyo bihe.

Natekereje ukuntu nabona ishuli niga mba ku ishuli, ariko byari bigoye kuko niyo ndibona sinari kubona Minerval cyangwa ubundi bushobozi bundi. Nigiriye inama yo kwisunga abihaye Imana, nari narigeze kujya mu iteraniro ry’abadvantiste, mbona ukuntu Pasteur Amon RUGERINYANGE yigisha, mbona ni umuntu mwiza, nigiriye inama yo kujya kumureba aho yakorega hafi ya CHK, kuko niwe wari ukuriye iryo Torero. Naragiye ngeze kuri reception, nakirwa n’umukobwa we wari inzobe, mubwira ko nifuza kubonana na Pastor Amon, yaranyemereye ndinjira. Pastor yanyakiranye urugwiro, musobanurira ibibazo byanjye byose, ampa urwandiko njyana kuri ADRA, hari umuzungu nahasanze, yavugaga icyongereza gusa, yumvise ntavuga icyongereza yanga kunyakira.

Ubwo nari ndimo kwibaza uko nzabigenza ngo nige, amashuli ya Leta yahise atangira, hari nko mu kwa 10 muri 1995, nahise nigira inama yo kujya gusaba ishuli rya Leta kandi nkiga mba ku ishuli. Narazindutse cyane njya ku Kacyiru kuri MINEPRISEC aho basabiraga amashuli, ku bw’amahirwe nahahuriye na wa Mudamu witwa Beatha, umwe nigeze gukora impanuka turi kumwe nkiba kwa Kizito. Byaramushimishije cyane kumbona, yambajije amakuru, ambaza aho nshaka kwiga, mubwira ko icyo nshaka kwiga ari imyuga, yarambwiye ati ese waretse nkakoherereza mu Byimana ko ari ishuli ryiza? Naramuhakaniye ndamubwira nti ndashaka imyuga gusa, ubwo yahise areba ku ma liste arambwira ngo imyanya isigaye muri ETO Kibuye gusa ahandi hose yashize, ati kandi ku Kibuye nikure hari n’imihanda mibi.

We yarazanye bya bindi by’abanyakigali ngo ahantu ni habi umwana wanjye ntiyahajya, naramusubije nti nibishaka bibe ku Ijwi mu Kivu hagati ntacyo bimbwiye, yarasetse arangije ahita abwira umugabo muremure munini witwaga Marcelin ngo uyu mwana mushyire muri ETO Kibuye. Mu minota mike cyane nari maze kubona urupapuro ruriho amazina yanjye ko ndi mubemerewe kwiga mu wa 2 muri ETO Kibuye.

Ubwo maze kubona ishuli hari hasigaye urundi rugamba rwo kubona ibikoresho, Minerval ticket n’ibindi? Bizava he?

Biracyaza……………

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

ISHYAKA PS IMBERAKURI RYAMAGANYE ICYEMEZO CY’UMUCAMANZA MU RUKIKO RW’IKIRENGA GIKOMEZA GUFUNGiRA ABAYOBOKE BA FDU INKINGI UBUSA.

$
0
0

Kuwa 8 Mutarama 2018 niho bwana SIBOMANA Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi na MUTUYIMANA Anselme baburaniye mu rukiko rw’ikirenga aho bajuririga icyemezo cy’urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi ruri i Karongi rwabahanishije kuwa 13/01/2014 igifungo cy’imyaka itandatu buri wese ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463 y’itegeko n° 01/2012/ol ryo kuwa 02/05/2012.

Kuri uyu wa 09 gashyantare 2018 ,saa saba n’igice nibwo urukiko rw’ikirenga rurangije umuhango wo gusoma urwo rubanza, aho rushoje rutegetse ko icyemezo cy’urukiko rukuru kidahindutse mu ngingo zacyo zose.

Rishingiye ku zindi manza zagiye zicibwa cyane ku banyapolitike batavuga rumwe na Leta ya Kigali

Rigarutse kandi ku byaha byarezwe aba bayoboke ba FDU Inkingi n’imyitwarire y’ubushinjacyaha ndetse n’inkiko zababuranishije

Ryibukije bimwe mubyo ubushinjacyaha bwabareze buvuga ko bwana Sibomana na Mutuyimana banenze gahunda za leta iyobowe na FPR Inkotanyi. Mubyo ubushinjacyaha bubarega kunenga harimo ko:

– Bavuze ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ntacyo imariye abaturage kuko bajya kwivuza bakabura imiti bakabandikira kujya kugurira imiti muri farumasi ubwisungane batanze ntibugire icyo bubafasha mu kwishyura.

-Bavuze ko leta yita Ku mujyi wa Kigali gusa ikibagirwa icyaro aho ngo batanze urugero rw’umuhanda karongi rubavu wari utarakorwa.

– Bavuze ko leta ibeshya abaturage ko ikigega agaciro cyahozeho kandi mu mateka y’u Rwanda ntaho wa bisanga, abanyarwanda bahatirwa kugatangamo imisanzu irenze ubushobozi bwabo.

– Bavuze ko uburezi mu Rwanda nta reme bufite kandi ko n’abarangiza nta kazi babona.

– Bavuze ko leta izonga abaturage ibaka imisoro irenze.

– Bavuze ko mu Rwanda amazi n’amashanyarazi ari bike cyane.

Ishyaka PS Imberakuri risanga n’ubwo aba barezwe bahakanye ko batabivuze cyane ko n’abo ubushinjacyaha bwahatiye kubashinja babihakanye,ariko ntawashidikanya ko bimwe mu bibazo bwivugiye bibangamiye rubanda koko,bityo urukiko rukaba rutakagombye guhana uwavuze ko hari igihe ujya kwa muganga ntibaguhe umuti ukajya kuwigurira ngo byitwe ibihuha kandi bibaho kandi kuri benshi cyane ko abanenze nubundi bari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Ishyaka PS Imberakuri risanga uku kubogama kw’inkiko mu Rwanda bikomeza gushimagira nta shiti kwa kubura ubwisanzure bwazo cyane iyo zigeze ku batavuga rumwe na FPR Inkotanyi aho zisya zitanzitse ari nabyo bikomeza kwerekana mu buryo bweruye imikorere mini ya Leta ya Kigali yo gukomeza kuniga no kubuza rubanda ubwisanzure.

Ishyaka PS Imberakuri risanga uru ari urugamba rwo guharanira demokarasi rugikomeza bityo rikaba risaba impirimbanyi zose by’umwihariko Imberakuri kudacibwa intege n’ibi byose ahubwo ko ari igihe cyo kongera imbaraga n’ubushake kuko ibyiza byose biharanirwa.

Imana ibidufashemo!

Bikorewe i Kigali kuwa 9 Gashyantare 2018

Prezida interimeri wa PS Imberakuri

Sylver MWIZERWA (se)

Rusizi: Abaturage 20 bafunzwe bakekwaho amarozi!

$
0
0

Bamwe mu baturage barimo abagore n’abagabo bo mu midugudu itanu y’akagari ka Mpinga ni mu murenge wa GIKUNDAMVURA wo mu karere ka Rusizi bafungiwe kubiro by’uyu murenge aho bakekwaho kuroga,ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko nibamara gutanga amakuru bakeneweho baza kubarekura.

Intandaro y’ifatwa ry’aba baturage ngo nuko umwe muri bo aherutse kuvugwaho kuroga umuturanyi we yari yararagije inka,maze ubuyobozi bukoresha inama uwo abaturage bavugagaho uburozi wese yarafashwe kuwa kane tariki ya 8 Gashyantare maze bafungirwa ku biro by’akagari ka Mpinga dore ko aba bagore n’abagabo baturuka mu midugudu itanu y’aka kagari.

Aba baturage bose barahakana ibyo bashinjwa ahubwo bakavuga ko ari inzangano z’abaturanyi bababeshyera ko ari abarozi.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi buvuga ko aba baturage bafashwe mu rwego rwo kubahungisha abaturanyi babo ngo batabagirira nabi ariko nyuma yo kubabaza ku byo bakekwaho baraza kubarekura basubire mu ngo zabo.

Source:

Alfred Ntakirutimana

TV1

Rwanda: Ubuzima butoroshye bw’abarimu mu mpamvu zituma ireme ry’uburezi rikomeza kwangirika

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigacya, Abarimu bavuga ko umushahara muto utuma batagira inzu zabo babamo’ naho REB iti ‘Hari uburyo buzabafasha buri gutekerezwa’, ngayo nguko naho Ireme ry’Uburezi mu Rwanda ripfira burundu bikagera n’aho umunyeshuri arangiza kaminuza atakwiyandikira igitabo, ahubwo hagakorwa icyo bise ”Kudoda igitabo ” (kudodesha igitabo bisobanura kwandikisha igitabo ku undi muntu kuko wowe uba utazi n’iyo bigwa kandi ngo uba uri kurangiza kaminuza! Akenshi abarangiza Kamunuza mu Rwanda bandikirwa ibitabo n’abari muri Gereza!)

Abarimu batandukanye bavuga ko umushahara muto bahabwa utuma bagorwa no kwiyubakira amazu yo guturamo bakavuga ko n’inguzanyo bahabwa n’Umwarimu Sacco itaborohereza kuba yabafasha kuyubaka, umwarimu muri kaminuza ya INATEK witwa Habakubaho J.M.V, ihereyeye i Kibungo mu karere ka Ngoma yatangarije itangazamakuru ko ireme bahanga mu banyeshyuri bahiga risa n’aho batangira bundi bushya kuko muri segonderi bahava nta kintu baba bazi, ibi biviramo bamwe kurangiza batazi kwiyandikira igitabo, ndetse yakomoje kukuba ababaha ubumenyi mu masegonderi baba nabo batanabufite, uretse kwifasha ko bahabwa umushahara muto

Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) kikavuga ko hari gutekerezwa umushinga uzabafasha kubona amacumbi bishyize hamwe na leta ikabunganira” aha leta ivuga kububakira amazu bagakomeza bayakodesha kuko ari abarimu ba leta. Gusa kuri iyi ngoma ya Kagame utangiye gushaka imisanzu mu baturage ntimubyitege kabisa”

Umushahara w’abarimu ngo ntuborohereza kuba bakubaka, Umwe mu barimu na none wa 2 waganiriye na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru wigisha mu mashyuri yisumbuye  yavuze ko bitewe n’umushahara muto bahabwa bitaborohera kubaka ndetse ngo no kuba bakwaka inguzanyo yo kubaka m’ Umwarimu Sacco nabyo ntibyoroshye kuko icyo kigega bashyirirweho kidapfa gutanga bene iyo nguzanyo kuko kubaka bisaba ubushobozi buhambaye nyamara umwarimu Sacco bawuguzamo amafaranga yo gukora ibikorwa bisanzwe nko kwishyura amashuri y’abana n’utundi tuntu duto duciriritse.

Yagize ati “Duhora tuguza nk’amafaranga yo kurihira abanyeshuri kandi n’ubwo tuba twemera kurihira abana bacu, iyo bavuye hasi duhembwa ipfa ntikire, bazamuka nta reme ry’uburezi, nayo tukagenda tuyishyura ariko mu buryo butatworoheye, urumva uba wigomwe cyane, reba uba uhembwa amafaranga make cyane, kugira ngo umwarimu yubake inzu ye muri iki gihe ntabwo byoroshye, ubu se wagura ikibanza? ubwo urumva ku myubakire n’ibintu bidukomereye cyane nk’abarimu ugereranyije n’imishahara yacu”

Umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier avuga ko harimo kwigwa umushinga wazafasha abarimu kubaka amazu bishyize hamwe bitabasabye inguzanyo m’Umwarimu Sacco kuko yashyiriweho gusabwamo inguzanyo zo kwiteza imbere, gusa akabizeza ko bishyobora kuzakorwa nyuma y’imyaka 10 kuko bisaba ngo ko n’abaturage biyumvamo gutanga imisanzu, ndetse n’abakunda kujya kugura ibintu mu masoko bagasabwa kujya babaza umugurisha inyemezabwishyu kugirango leta ibone iko yaka umusanzu uwo mucuruzi.

Yagize ati “Turimo turatekereza y’uko aho kugira ngo bagumye bake inguzanyo muri Sacco zo kubaka inzu kandi mu by’ukuri Sacco yarashyiriweho kwiteza imbere, noneho bakaba barimo baka inguzanyo inyinshi muri zo ari izo kubaka amacumbi noneho ugasanga iby’iterambere byo barasa nk’ababishyize ku ruhande, turimo gutekereza ukuntu muri ino gahunda rusange yo gushyiraho imidugudu y’ibyitegererezo hirya no hino mu gihugu, n’aba barimu turajya tububakira ahantu hamwe nk’umudugudu, hanyuma tuzajya tubishyuza ducye ku kwezi tubereranye na buri Murezi, niba tutashishikariza abarimu kwishyira hamwe, ahubwo niba n’iyo banki inabafashije ikareba niba hari icyo yakora kibunganira ariko bakagira amazu meza”

Gasana Janvier ntatangaza neza igihe gusa (akagaragaza ko bizakorwa muri iyi myaka 10) uyu mushinga uzashyirirwa mu bikorwa kuko avuga ko ukiri gukorerwa inyigo ngo ushyikirizwe inzego zishinzwe kuwushyira mu bikorwa ngo ziwusuzume kandi ziwemeze.

Agasoza avuga ko ibintu ari buhoro buhoro gusa ngo abijeje ko mu myaka 10 bazaba bagerageza kugicyemura, naho ubu bakaba baborohereza mu gucumbika mu mazu leta yubatse yita ko ari imidugudu y’Abarezi, aho usanga baba hamwe nk’abanyeshyuri muri Dorotwari.

Kiriziya gatorika yo mu Rwanda, Ubwiyunge, na Kizito Mihigo

$
0
0

Yanditswe na Karinganire Patient

Ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018, Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatangije umwaka w’ubwiyunge, ishyira ku mugaragaro ibaruwa yanditswe n’abasenyeri bo mu Rwanda, ivuga mu magambo maremare uko bo bumva ubwiyunge. Muri iyo baruwa abasenyeri bo mu Rwanda bavuga ko batanze ubwo butumwa mu rwego rwo kwitegura icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ni ukuvuga ukwezi kwa Mata 2019.

Ku ruhande rumwe, abanyarwanda bamwe bishimiye ko Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda yagerageje kuvuga ku ngingo y’ubwiyunge itavugwaho rumwe n’abanyarwanda bose, ikagaragaza uruhande ihagazeho, bityo bikagabanya urujijo.

Ku rundi ruhande ariko, abandi bababajwe n’uko Kiriziya Gatorika itarabasha gutomora kugeza n’ubu, ngo igaragaze ko ubwiyunge budashobora kugerwaho mu gihe hakibukwa uruhande rumwe rw’abanyarwanda (arirwo rw’abatutsi bazize Jenoside yabakorewe koko), hakirengagizwa urundi narwo rwiciwe ndetse bikomeye (arirwo rw’abahutu n’abatutsi bishwe na FPR), ibyo Kiriziya ikabitinya kuko ubutegetsi buriho mu Rwanda aribwo bwakoze ubwo bwicanyi tuvuze bwa nyuma.

Aho Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda itandukaniye n’iyo muri Congo, nuko muri Congo abakristu batinyutse guhaguruka bamagana ubutegetsi bw’igitugu, naho mu Rwanda Kiriziya ikaba ishishikariza abakristu gukunda no gukurikira ingoma y’igitugu ya FPR iyobowe na Paul Kagame, ititaye ku nzirakarengane zitagira ingano yisasiye.

Mu myaka ishize, umwe mu bakristu gatorika wo mu Rwanda yarenze uwo murongo mubisha ubangamiye ubwiyunge bw’abanyarwanda, atinyuka kuvuga ibitavugwa mu gihugu cyacu.

Muri Mata 2014 Kizito Mihigo (umuhanzi w’umukristu Gatorika) yaririmbye indirimbo yose “Igisobanuro cy’urupfu” agaragaza ko abishwe mu Rwanda bose bakwiye kwibukwa.

Yaravuze ati: “Nta rupfu rwiza rubaho, rwaba Jenoside cyangwa intambara. Uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka n’uwazize indwara, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira ”

Ati: Jenoside yangize imfubyi, ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe Jenoside.”

Nyuma y’iyo ndirimbo abanyarwanda benshi ntibatunguwe n’uko uwo muhanzi yafunzwe ashinjwa ibyaha byo kurwanya ubutegetsi na Perezida Kagame. Benshi mu bakurikira ibyo mu Rwanda bemeza ko uyu muririmbyi yazize ukuri kuri mu ndirimbo ye.

Mu gihe Kiriziya Gatorika yizihiza umwaka w’ubwiyunge, umuntu ashobora kwibaza niba abasenyeri n’abakristu bayo bazibuka uyu muhanzi wahimbye indirimbo amagana bifashisha mu misa.

Ese Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda ishobora gusaba Leta ya Kigali kurekura Kizito Mihigo ? Ese babitinyuka?

Uko byagenda kose, Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda izakenera gushirika ubwoba imbere ya FPR, niba ishaka ko inyigisho za Kristu yigisha zumvikana.


NINDE UZASIMBURA DEGAULE MURI FERWAFA ?

$
0
0

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu taliki 9 Gashyantare 2018 akanama gategura amatora ka FERWAFA kongeye gushyira mu rujijo ibirebana n’amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ateganijwe taliki 31 Werurwe uyu mwaka. Aho ukuriye aka kanama Kalisa Adolfe Camarade yibukije ko ari Degaule ndetse na Rwemalika Felicita bari bahanganye mu kwiyamamaza guheruka amatora akaza gupfuba nabo ngo nta busembwa bafite bubabuza kuba bakwiyamamaza!

N’ubwo Abo bakandida b’ubuheruka bombi ntacyo baratangaza ku giti cyabo niba baziyamamaza cyangwa ntibiyamamaze, ayo magambo ya Camarade yahise yongera urujijo mu matora agiye kuza bituma umuntu yakwibaza ku muntu uzayobora FERWAFA imyaka ine iri imbere. Amwe mu mazina manini yakunze kugarukwaho  Regis Muramira amaze iminsi aganira n’abantu benshi bazobereye ibya ruhago mu Rwanda mu bubari, mu mahoteli, mu mahuriro, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi harimo ko bose bahurije ko umuti nta wundi usibye kugira inteko rusange ihamye (abayobozi b’amakipe biyubashye kandi bazi gufata imyanzuro inogeye mu gihe gikwiye mu nyungu rusange z’igihe kirekire).

Ikindi twaganiriye benshi bakirinda no kuba amazina yabo yagaragara mu iyi nkuru ni umuntu ushobora kuzasimbura Nzamwita Degaule igihe azaba asoje mandat ye/ze muri FERWAFA bitewe n’ikizere abatora bazaba bakomeje kumugirira. Bose mu byifuzo byabo ntibihuriza ku izina rimwe, ahubwo byabaye ngombwa ko dukurikiranya amazina duhereye ku cyizere abafana babafitemo nk’uwazasimbura Degaule akusa ikivi ndetse akaba yanahindura byinshi mu mikorere ya FERWAFA.

1.Nkubito Athanase:

Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w’umupira w’amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara  ku mategeko by’umwihariko ay’umupira w’amaguru, igice kigaragara nk’icyuho gikomeye muri football mu Rwanda.

Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w’agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF (ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika) ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi  imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk’imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y’igikombe cy’isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.

Amakuru yizewe agera kuri  Regis Muramira aranemeza ko ubwo aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka yahuye na bamwe mu bayobozi bamwijeje ko ariwe muyobozi utaha wa FERWAFA nubwo we ku giti cye tuganira yirinze kugira icyo abivugaho.

Uwo twaganiriye yagize ati: “yemeye guhara umushahara w’umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w’umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu”.

2.Martin Ngoga

Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati: “Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n’icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk’ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye”.

Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.

Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa  n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.

N’ubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Majoro Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma. Anazwiho kuba umukunzi magara w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko. Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga. Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

3.Nizeyimana Olivier:

Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka muri za 20 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye.

Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshuri n’abaturage muri rusange bo mu mujyi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mujyi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.

Ni  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize  bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.

Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.

Nizeyimana Olivier akaba ari n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe.

4. Afande Sekamana.

Undi mugabo wagarutsweho ariko binyuze gusa mu mbuga nkoranyambaga ni Afande Sekamana uherutse kujya mu karuhuko k’izabukuru mu gisirikare. Gusa nta byinshi byavuzwe nyuma ya Twitter ya Tom Ndahiro yahise ihererekanywa  na benshi muri za whatsapp, facebook na instagram.

5.Murenzi Abdallah:

Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n’akarere ka Nyanza.

Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro aho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cy’icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu kiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y’umuntu wakuye Rayon sports ‘mu muhanda’ ubwo iyo kipe yajyaga kubana n’akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.

Football yayibayemo kuva akiri umwana dore ko umubyeyi we Murenzi Kassim yakiniye Rayon sports n’ikipe y’igihugu mu myaka ya za 1980.

6. Rwemalika Félicité

Uyu mubyeyi uherutse gutsindwa ari wenyine ubwo Nzamwita Degaule yakuragamo candidature, nawe amakuru ava ku nshuti ze za hafi yemeza ko atarakurayo ikizere cyo kuba yaba umugore wa 3 uyoboye Federasiyo y’umupira muri Afrika nyuma y’uwo muri Sierra Leone Isha Johansen na Lydia Nsekera wayoboye federasiyo y’i Burundi.

7.Nzamwita Degaule:

Ubwo Kalisa Adolphe Camarade yatangazaga ko nta busembwa Degaule afite bwamubuza kwiyamamaza  kuyobora FERWAFA nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bamwe bu bayobozi b’amakipe twashoboye kuganira bahurije ku mpamvu ko aramutse yemerewe kwiyamamaza ubu nta mukandida n’umwe wamuhangara mu matora ya FERWAFA kuko ngo afitanye umubano mwiza cyane na benshi mu bakuriye amakipe n’andi mashyirahamwe ashamikiye kuri FERWAFA atora nk’abatoza, abaganga, abasifuzi n’abandi hafi ya bose bahuriza ko bamubonamo umugabo wagira byinshi yabagezaho bitewe n’ubuhanga mu gushakisha ubuhahirane n’andi mafederasiyo manini yo hirya na hino muri Afrika no ku isi muri rusange.

source: Regis Muramira

Amajyaruguru:Abaturage babangamiwe no kwakwa imisanzu ya FPR ku ngufu, abayibuze bakakwa imyaka bejeje!

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu Rwanda mu nce zitandukanye muri iki cyumweru cyose habaga umukwabo wo kwaka abaturage umusanzu wa FPR inkotanyi. Gusa impungenge abaturage bo bafite n’uko bahora bakwa aya mafaranga, bakibaza ese mu Rwanda haba ishaka rimwe? Kuki ayandi yo yiyicariye atajya ababangamira abaka aya mafaranga? Ndetse udafite amafaranga agatanga ibyo yejeje. Ibi byatumye bamwe mu baturage batangira kwijujuta kuko batumva ukuntu uyu musanzu wakwakwa ku ngufu aho abawaka bakoresha uburyo bwo kunyura mu ngo z’aba baturage.

Gahunda uko iteye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubwo ni bamudugudu, ndetse n’abashyinzwe umutekano muri buri mudugudu bakora iki gikorwa cyo gukusanya uyu musanzu, aho banyura kuri buri rugo baka amafaranga 500 y’u Rwanda cyangwa bakaka umuturage ibyo yejeje bitari bugure amafaranga ari munsi y’ayo.

Buri muturage ategetswe gutanga amafaranga 500 kuzamura. Bivuze ngo murabyumva ko umucuruzi atabahinguka mu maso atanga ayo, kuko we yitwa ko yifashije. Hari n’abo baca ibihumbi n’ibihumbi bitewe n’uko bagaragara mu bukungu.

Iki gikorwa cyane cyane kiri gukorwa mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Musanze, na Burera kuko ari naho baaturage baba batinya igitugu cya FPR kurusha ahandi.

Umwe mu baturage batuye akarere ka Burera witwa Mukabutera Jeanne d’Arc yaganiye n’ibitangazamakuru byinshyi byo mu Rwanda nka Radio 103.6 HOT FM dukesha iyi nkuru avuga ko abangamiwe na ba mudugudu bahora bamutera ngo yanze kwishyura amafaranga ya FPR!

Mukabutera yagize ati: ”Njyewe niba mfitanye ibindi bibazo na ba mudugudu bacu simbizi, buri gihe bahora bambaza umusanzu wa FPR, njye nkibaza abaturage nitwe dufasha FPR?”

Yakomeje avuga ko kuyatanga yakayatanze ahubwo amaze iminsi arwaje umuhungu we w’imyaka 18 kandi utari ufite n’ubwishyingizi mu kwivuza, akaba yarakubiswe isuka ya majagu mu mutwe na murumuna we akaza gutorokera muri uganda. Yakomeje agaragaza ko FPR yakamwihanganiye akazayishyura ari uko uyu muhungu we yakize.

Twabibutsa ko umuhungu we yari yakubiswe isuka ya majagu ku itariki ya 01/01/2018 nk’uko tubikesha ibitangazamakuru nka Urumuri.rw aho bagaragaza ko uyu musore yatangiye kuzana inyo mu matwi.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi J.M.V ni umwe mu Bayobozi bashya bashyizweho nyuma y’uko Kagame Paul agundiriye ubutegetsi, aho yabanje guhindura itegeko nshinga, agashyira mu baturage igitugu bakemera ko rihinduka batoye yego.

Uyu Gatabazi mwene Mwarimu Gatabazi uvuka ku Mulindi wa Byumba, tubibutse ko yari MC mu kwamamaza Kagame ari na byo byanamuhesheje kuyobora iyi ntara, ni umwe mu bagabo abaturage batinya ku myanzuro aba yafashe. Ari nako ari gukanga bano baturage, bityo bakumva ko ibyo bakora byose uyu musanzu bagomba kuwutanga kuko bishobora kubakururira akaga.

Ngizo imbaraga z’aba bayobozi ba za Mudugudu muri iyi ntara ndetse bakaba bari kwaka uyu musanzu bumva ko bahagarikiwe. Kandi uhagarariwe n’ingwe aravoma.

Mgr Mbonyintege yabwiye Jeanne Mukamurenzi ko Kiliziya Gatorika y’u Rwanda idasinziriye.

$
0
0

Mu kiganiro Mgr Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Kabgayi yagiranye na Jeanne Mukamurenzi, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, uwo Mwepiskopi aragaragaza uko abona ibintu kandi agasobanura imikorere ya Kiliziya Gatorika y’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro cyakozwe ku murongo wa Telephone, Mgr Mbonyintege yashimangiye ko Kiliziya y’u Rwanda ntaho ibogamiye ko ikora byinshi bamwe badasobanukiwe imikorere yayo badashobora kubona.

 

Twagiramungu ati: « ikizashobora Kagame si imbunda ahubwo ni rubanda kuko nihaguruka aziruka! »

$
0
0

Mu kiganiro musanga munsi hano Fawusitini Twagiramungu yagiranye na Jean-Claude Mulindahabi, mu ngingo 10 asobanura:

1.Ko ingoma ya cyami yaranzwe n’ibibi n’ibyiza mbere y’umwaduko w’abazungu

2.Icyatumye habaho Revolisiyo (impinduramatwara)

3.Icyatumye kugeza ubu abategetsi bo muri Repubulika batarabonera umuti ibibazo birimo n’amakimbirane hagati y’abanegihugu

4.Intambara ya FPR yaje itanguranwa n’amashyaka yari yiteguye kuzana impinduka nziza mu Rwanda

5.Arusha, FPR yemeye amasezerano ku munwa ariko itayemera ku mutima

6.Kagame agomba kubazwa byinshi byateje akaga abanyarwanda na n’ubu bigikomeza

7.Akomeza agira ati: « twarwanyije ubutegetsi bwa Habyalimana turabizira, bica bene wacu, ku bw’ibyo jenoside ntigomba kwitwa ntusi gusa

8.Ntawugomba kwibwira ko arusha undi uburenganzira ku gihugu

9.Gushyiraho ubutegetsi bwiza, no kubana mu mahoro birashoboka, icyangombwa ni uko abantu bashira ubwoba bakabiharanira, kabone n’aho byasaba ibitambo

10.Ikizashobora Paul Kagame si imbunda, ahubwo ni rubanda kuko nihaguruka aziruka

NDAMIRA – Episode 23

$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ishuli ryari rimaze kuboneka, ariko nta Minerval, nta kintu n’iki na kimwe nari mfite cyari kunjyana ku ishuli, i Nyarurama icyo gihe mukecuru yari yaragarutse, ariko n’ubwo bwose twaje guhuzwa n’ibyago byo mu ntambara, tukongera tukiyunga, akongera kumbera umubyeyi nkamubera umwana, hari izindi mbaraga inyuma zamusukumaga zikamubuza kongera kunyakira, nta bushobozi na buke yari afite zo kwiyambura izo mbaraga. Gusa nubwo izo mbaraga zari zihari zimubuza kungarura iruhande rwe ku mutima we nari umwana we kandi nanjye ku mutima wanjye yari umubyeyi wanjye kandi n’uko bizahora kuri ubu n’iteka ryose. (ibi nzabigarukaho birambuye mu gitabo).

Kwa Agatha naho ibintu byari byarasubiye i Rudubi, aho agarukiye kuba i Nyarurama, yambwiye ko yamfashije bihagije kandi ntiyabeshyaga byari ukuri, ansaba ko nakwirwanaho. Ubwo byansabye kuva muri urwo rugo njya kubana na SINDAYIGAYA Déogratias kuko n’ubundi twari dusanzwe tubana mu kazu k’aka annexe nabagamo ko kwa Agatha. Icyo gihe kubera ko bari bafite famille nini byamusabye ko akodesha inzu ku ruhande tukayibanamo ariko amafunguro tukayafata kwa Maman Thierry. Ntabwo bwari ubuzima bworoshye kuko nawe yari yaravuye i Burundi atarangije amashuli yisumbuye, yari yaragiye kuyakomereza muri Ecole Zaïroise.

Ni muri ubwo buzima nari ngiye kwigamo amashuli yisumbuye mba ku ishuli. Umuntu wa mbere nagejejeho igitekerezo cyo kumfasha ishuli ni Bertha, yanyijeje kuzakoresha uko ashoboye akamfasha, muri iyo munsi hari umudamu ntibuka izina rye, wari umukiriya we kuko yamusukaga imisatsi. Yamugejejeho ikibazo cyanjye, uwo mudamu aramubwira ngo azambwire musange ku kazi ke bashobora kumfasha kuko bari bafite association yita ku mpfubyi, uwo mudamu niho yakoraga.

Bertha yantumyeho, anyereka uwo mudamu, turaganira noneho andangira aho akorera, icyo gihe yakora muri Association ntibuka nayo izina, yakoreraraga mu mazu ya Saint Michel, yari iy’umugabo witwaga NGOMIRARONKA irindi zina sindyibuka. Nagezeyo uwo mudamu aranyakira noneho anyereka uwo NGOMIRARONKA, turaganira, ariko ambajije imyaka yanjye mubwira ko ari 20, ambwira ko bafasha abana bari munsi y’iyo myaka, ubwo jyewe mba mburiyemo.

Uwo mudamu yarambwiye ati wowe jyenda kuri komine ushakishe icyangombwa wenda bandike ko ufite 19, ukinzanire nzamukwingingira agushyire mu bana tuzafasha.

Nagiye kuri komine Kicukiro icyo gihe yakoreraga i Gikondo hafi yo kwa Padiri, uwari bourgmestre yari KAYIRA Paul, ntabwo bangoye icyangombwea bahise bacyandika, banyandikira ko navutse muri 1976, ngabanya umwaka umwe kugirango ntageza ku myaka 20.

Icyangombwa nagishyiriye uwo mudamu, nawe yongera kunsabira kuri NGOMIRARONKA ariko biba iby’ubusa, uwo mudamu yifuzaga kumfasha cyane, kuko nari namubwiye ko nshaka kwiga imyuga, kandi n’umugabo we yari yarize imyuga kandi byari bibatunze babayeho neza, yumvaga nawe kumfasha kwiga imyuga bizamfasha akagira umuhate rero wo gushaka kumfasha.

Ubwo NGOMIRARONKA yari yanze neza kunshyira mu bandi, uwo mudamu yampaye agapapuro ngo nkajyanire umugabo we, icyo gihe umugabo we yari chef de garage mu igaraje rya CICR I Gikondo muri park industriel yitwaga KAYIBANDA. Nahise manuka ngerayo nsanga bagiye kuruhuka, ndamutegereza, saa munani agarutse namuhaye ako gapapuro umudamu we yampaye, yaragasomye nta kindi yambajije yahise ampereza amafaranga 20.000 frw.

Ubwo ibintu byari bitangiye kujya mu buryo, ikintu cya mbere nihutiye gukora ni ukujya kuri ETO Kibuye kwiyandikisha nkanamenya n’ibisabwa ngo umuntu ajye kuhiga. Nahise nitegura mfata bus yo ku Kibuye, ngerayo nahasanze nyakwigendera MVUKIYEHE Denys wari umuyobozi w’iryo shuri, nerekana rwa rupapuro rwo kuri ministree bampaye runyemerera kwiga ahongaho, baranyandika bamapa na liste y’ibikoresho bikenewe.

ETO Kibuye ryari ishuli rishyashya kandi ryubatswe ku buryo bugezweho, abanyeshuli ba mbere bari baratangiye kuryigamo, intambara ya Genocide yateye bageze mu wa kane. Ntabwo ryari ryarigeze risahurwa kuko mu gihe cya opération turquoise abafaransa bari baricumbitsemo, ryari rifite ibikoresho byinshi cyane.

Ubwo rero nabonye ibikoresho bikenewe nshimishwa n’uko nta matelas zirimo kuko aho zari zihari, ikindi cyanshimishije n’uko nta Minerval yishyuzwaga ku bantu bafite icyemezo cy’uko ari imfubyi. Ubwo nahise nurira bus ngaruka i Kigali, amafranga 20.000 KAYIBANDA yari yampaye yari menshi ariko kandi nagombaga andi kuko icyo gihe nta kintu na kimwe nari mfite kindi. Uretse n’ibyo naje kugira ikibazo cyo kurwara isereri ikaze cyane, ku buryo nashoboraga kwirirwa ndyamye mu nzu ntahindukiza umutwe, cyangwa ngo nywunyeganyeze, sinzi aho byaturukaga, icyo gihe nagiye kwivuriza kwa DR MUREMYANGANGO yari afite ivuriro rye iwe mu rugo ku Kicukiro hafi ya APADE. Ayo mafaranga yashiriye cyane cyane muri ubwo burwayi, norohewe nibwo natekereje gushakisha andi ngo ngure ibikoresho byasabwaga.

Ibyo kuba nakwirukira mu ma famille yandi si ikintu cyanzaga mu mutwe na gatoya, nari nararambiwe. Ubwo nari ndimo gutekereza icyo ngomba gukora, iruhande rwanjye hari Radio irimo kuvuga amakuru, mu makuru bavugaga rero harimo inkuru irebana na Ministère y’umuryango no guteza imbere abari n’abategarugori.

Nahise ngira igitekerezo cyo kujya kwiyambaza iyo ministère, kuko numvagamo ijambo umuryango, ku mutima nkavuga nti ubu ibibazo by’abatagira kivurira nabyo birabareba. Nayoboje aho iyo ministere ikorera, ndahamenya icyo gihe yakoreraga hafi ya Saint Michel. Nagiyeyo baranyakira, mbabwira ibibazo byanjye barabyumva ariko barambwira bati ibyo bibazo wabijyana muri ministeri ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, icyo gihe yakoreraga ku Kacyiru, bandangira ibiro nzajyamo yemwe bambwira n’izina ry’umuntu nzagenda nshaka, uwo muntu yitwaga Emmanuel.

Mu kanya nk’ako guhumbya nari ngeze ku Kacyiru, ibyo biro mba mbyinjiyemo, uwo mugabo Emmanuel, mba ndamubonye, mubwira ibyanjye amaze kubyumva yampaye agapapuro ambwira ibindi biro nkajyanamo, nahise nkajyana bansaba kuzagaruka ejo. Ntabwo nacitse intege, bukeye bwaho naragarutse, nabo bahita bampa akandi gapapuro kansubiza kwa Emmanuel, uyu nawe yansabye kuzagaruka ku wa mbere utaha, kandi ubwo byari mu bntangiriro z’icyumweru.

Numvise ncitse intege, aho ngaho muri ibyo biro, harimo umudamu w’umu secrétaire witegerezaga ibyo ndimo, yarampamagaye anjyana ku ruhande ambaza ibyanjye mubwira byose, uwo mudamu yavugaga ikirundi, bivuze ko ari umunyarwanda wari warahungutse avuye I Burundi. Yamaze kuntega amatwi arambwira ati rero aba bantu ntacyo bazakumarira, bazakomeza bakwirukanse kugeza igihe uzumvira urambiwe ukarekera aho, wowe inama nakugira jya kwirebera ministre, natagufasha ariko byibura aranakubwira ko byanze wigendere, uwo mudamu yambwiye ko yitwa Maman Belyse yari atuye mu Gatenga.

Ubwo maze kurita mu gutwi, yandangiye aho ibiro bya ministre biri, icyo gihe ministre yari Bwana Pie MUGABO, nahise njya ku biro bya ministre, nahasanze undi mudamu wavukaga za Musha nawe wifuzaga ubufasha bwo gushyinguza abantu be bari barishwe muri Genocide.

Ubwo naramwegereye ambwira ko amaze iminsi asirisimba aho bamubwira ngo nagende azagaruke. Naramubwiye nti banyibiye ibanga itonde urebe uko mbigenza mu kanya ministre naza. Namubajije niba yamenya niba ministre ari mu biro cyagwa yasohotse, yansubije ko arimo, ubwo nahise ntegereza ku muryango.

Ntibyatinze ministre yarasohotse, nkimubona muri jye niyumvisemo ko ntagomba gutinda mu makorosi, ubwo mba musamiye hejuru mba ndamusuhuje: MURAHO NYAKUBAHWA MINISTRE NDI UMWANA W’IMFUBYI………bla blablabla blabla..blablabla…, ibintu umuntu yavuga mu buryo busanzwe nk’iminota ibiri, mu masegonda atarenze 20 nari namaze kubivuga, sinzi niba ministre yarumvise ibyo navugaga.

Ministre yahise ambwira ngo ihangane gato ndaje sha, nkeka yaragiye mu bindi biro, ubwo nko mu minota 5 yari agarutse, arambwira ati harya sha wambwiraga ngo ngwiki? Ubwo mba ndongeye ndatangiye ndadoda, kuko uko navugaga ni nka kwa kundi imashini idoda ivuga, narihutaga cyane bishoboka mbega nka kumwe abanyamerika bavuga. Ubwo yahise amfata akaboko anjyana mu biro bya Secrétaire Général cyangwa se Directeur Général kimwe muri ibyo.

Uwari muri uwo mwanya icyo gihe yitwaga NSANZABAGANWA Straton, ministre yinjiye mu biro bye aramubwira ngo akira uyu mwana umufashe, ministre yahise yongera arasohoka, ubwo nasigaranye na NSANZABAGANWA. Yambajije ibyanjye ndamusobanurira yumvamo izina MUNYANGABE Ladislas, iryo zina yari arizi, kuko uyu nawe ashobora kuba yaravukaga i Musange, ikindi kandi mu byo naje kumenya nyuma n’uko iwabo bahunga mu gihe cya za 1959 MUNYANGABE ngo ashobora kuba yarabibafashijemo.

Yumvise iryo zina, ahita avanamo amarinete aranyitegereza cyane mu maso, arambaza ngo uri uwa MUNYANGABE koko cyangwa uri umutekamutwe? Ntabwo yumvaga ukuntu umwana wa MUNYANGABE ashobora kubura uburyo bwo kujya kwiga. Iyo famille yari ayizi, wari umuryango munini cyane kandi ukomeye, kandi warimo abakire benshi, ntiyumvaga uburyo umwana wo muri uwo muryango yaburanirwa, kugeza naho atabasha kubona ubushobozi bwo kujya kwiga.

Akimbwira gutyo ngo ndi umutekamutwe, sinzi aho umujinya waturutse impapuro zose nari mfite mu ntoki zanjye nzimukubita imbere ku meza n’amarira menshi ndasohoka mpita nkubitaho urugi, musiga mu biro. Aho niho navumburiye ko ubuzima nanyuzemo bwangize umunyamahane, yahise ansoka inyuma arangarura, ambaza niba MUNYANGABE nta pension yasize yabasha kumfasha kwiga. Namusubije ko ibya pension ntacyo mbiziho, yahise afunga ibiro anjyana kuri caisse sociale yari hakurya y’umuhanda, yaragiye abaza dossier ya MUNYANGABE, icyo gihe ntabwo ibintu byari byakaba informatisé byari ugutegereza ko bajya kureba iyo mu mafishi hirya iyo kure ma makarito, bansabye kugaruka nka nyuma y’iminsi 2.

Ibyo ntabwo nabikozwaga, nahise nsubira kwa ministre, ntegereza ko ministre agaruka, byari bigeze mu saa sita bose bari bagiye mu kiruhuko. Nagumye aho hamwe na wa mudamu, nko mu ma saa munani n’igice ministre MUGABO aba aragarutse, nta nubwo yibukaga ko yanjyanye kwa NSANZABAGANWA yasanze ndangaye ahita amfata akaboko anturutse inyuma, ahita ambwira ngo harya sha ibibazo byawe bimeze bite ? Nsubiriramo.

Nahise nongera kuvuga kwa kundi ahita ambwira ngo OK genda ukore liste y’ibyo ukeneye ejo uzayinzanire. Wa mudamu nawe wari umaze iminsi asirisimba aho nawe aba abyungukiyemo, nawe ministre aramubwira ngo jyenda nawe ejo uzanzanire ibaruwa isobanura ikifuzo cyawe n’ubufasha ukeneye uko bungana.

Uwo mudamu yahise ampereza inote ya magana atanu ati genda ndakwemeye, iyo utahaba sinari kuzava ahangaha. Ubwo narishimye birumvikana ubwo mpita nsubira kwa wa mudamu witwaga Maman Belyse wari wangiriye iyo nama, mubwira uko bigenze.

Yarishimye cyane arangije arambwira ati rero ministre ukuntu akora, iyo umusabye amafaranga 10.000 aguha 5.000, wowe rero umusabe menshi we aziyigabanyirize. Ubwo yarambwiye ati genda ubyandike ku rupapuro ubizane mbikwandikire ku mashini yandika, nta computer zari muri ibyo biro icyo gihe.

Liste naragiye ndayikora, ndangije nyizanira uwo mudamu ahita abinyandikira ku machine, icyo gihe nakoze Total y’amafranga 62.500, mu gitondo cya kare nari nageze ku biro bya ministre urupapuro nduha secrétaire we. Yararurebye atangira kunca amazi, ngo ndiyemera ngo nasabye menshi n’ababyeyi banjye batambonera, ariko ntabwo yari azi ibanga ryanjye na Maman Belyse. Yarambwiye ngo ninsubizeyo urwo rupapuro ngabanye, nanjye nahise mubwira nti mfite copy yarwo niba utarumuha nguriya aho yicaye ndarwijyanirayo kandi ntabwo uri bumpagarike.

Ministre yarumvaga yahise ahamagara uwo mudamu ati: zana iyo liste hano, ubwo yarayimushyikirije, ntacyo yasomye, yarebye Total gusa ahita asinya 25000 Frw, ahita ambwira ngo ndujyane kwa gestionaire bampe amafranga nihute njye ku ishuli. Nahise mushimira mpita nsohoka, icyo gihe umusirikare wamurindaga yari yanyikundiye cyane arambaza ngo ariko wabayeho umusirikare? Naramuhakaniye araseka mpita nikomereza.

Nahise nsubira kwa maman Belyse kwihangana byarananiye ndamuhobera cyane, ndamushimira nawe anyereka aho ibiro bya gestionaire biri, nabisohotsemo mfite inote 5 za 5.000 mu mufuka wanjye umuhungu muzima.

Ubwo naramanutse nyura aho maman Belyse yakoreraga musezeraho, ndangije ndataha, ngura ibikoresho, muri iyo minsi nabaga ndi kumwe na Déo cyangwa nkajya kuba kwa Emeritha kubera bwa burwayi bw’isereri.

Naguze ibikoresho bikenewe uwo munsi, igihe cyo kujya ku ishuli cyari cyageze yari mu minsi ya nyuma yo kwakira abanyeshuli, ubwo bukeye mu gitondo mba ngiye muri gare nurira bus ya Kibuye. Icyo gihe nasanze ica I Nyange yuzuye mfata ica mu Birambo. Mu rugendo rwanjye njya ku ishuli najyanye n’abandi bana 2 bari baherekejwe n’ababyeyi babo aribo NGABOYISONGA Edmond na IYAKAREMYE Jean Paul, basi ubwo mba ngiye kwiga mu nterina kandi ngiye kwiga imyuga nk’uko nabyifuzaga.

Hariho umuco wo kunnyuzura abanyeshuli bashyashya, ubwo nanjye rero byanze bikunze byagombaga kumbaho. Twageze ku ishuli nko mu ma saa kumi za ni mugoroba, hari abana benshi bari barageze aho mbere yacu, ariko harimo umwe wagaragaraga cyane witwaga MWICIRA MITALI Janvier, akagira izina ry’ubu scout rya Agneau Animateur nyuma yaje kugira irindi ry’ubuhanzi rya Dady de Maximo.

Ari mu bantu ba mbere twahise tuba inshuti, uwo mugoroba yagiye kunyereka ku ruzitiro aho baguriraga imineke, nkimara kugura imineke sinzi umwana ngo wari warigize kagarara akaba yari mu bari basanzwe biga aho na mbere y’intambara. Yari afite umuco rero wo kunnyuzura, yahagaragaga aho ngaho yabona uguze ibintu uri mushyashya mukabigabana wakwaga akabifata ku ngufu.

Ubwo yabonye rero nanjye nguze imineke aba arayinshikuje atangira kuyirya, nazamukiye mu ry’agaca, manukira mu ry’akanira mukubita urushyi yikubita hasi bazana amazi bamusukaho.

Ubwo abatareba kure bahise banyita umusazi, ariko abareba kure bari bavumbuye uwo ndiwe, bahita bigira inama yo kunyigiraho inshuti inzira zikigendwa.

Nta mikino nagiraga…………

Biracyaza……………

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

 

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>