Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Ese ibibazo by’u Rwanda muri politiki byakemurwa nk’i Burundi cyangwa ukundi? Dr A.Gasana arasubiza


Ese Kagame yaba yagiye gusaba imbabazi Museveni?

$
0
0

Perezida Kagame yakoreye uruzinduko mu gihugu cya Uganda, ibi bije nyuma y’amakuru yatangajwe ko Perezida Museveni wa Uganda yasubitse urugendo rwe mu Rwanda kubera ko abashinzwe kumurinda batashoboye kumvikana n’abashinzwe umutekano mu Rwanda ku buryo umutekano wa Perezida Museveni uzarindwa.

Uru rugendo rwa Perezida Museveni mu Rwanda rwari mu rwego rwo kwitabira inama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe hakaba harasinywe amasezerano ajyana n’isoko rusange hagati y’ibihugu by’Afrika. N’Ubwo ibihugu bigera kuri 44 bivugwa ko byasinye aya masezerano ariko ibihugu bikomeye muri Afrika nka Maroc, Misiri, Afrika y’Epfo na Nigeria ntabwo byashyize umukono kuri aya masezerano.

Urugendo rwa Perezida Kagame muri Uganda rw’ikitaraganya benshi mu bakora isesengura bemeza ko ari nk’uburyo bwo gusaba imbabazi nyuma y’aho bivuzwe ko abashinzwe umutekano ba Perezida Museveni basuzuguriwe mu Rwanda bakananirwa kumvikana n’ab’u Rwanda bigatuma Perezida Museveni asubika urugendo rwe.

Uyu munsi ubwo Perezida Museveni yakiraga Perezida Kagame byagaragaye ko Perezida Museveni yirinze gukora mu ntoki za Perezida Kagame. N’ubwo bigaragara ko Perezida Museveni yari yamabaye igipfuko ku kaboko k’iburyo ababonye amashusho y’ibyabaye ku mbuga nkoranyambaga babivuzeho byinshi.

Hari abemeza ko Perezida Museveni atari yizeye umutekano we bityo akigira nk’aho yavunitse ngo ataramutsa Perezida Kagame ngo kuko hari ubwoko bw’uburozi umuntu ashobora kwisiga bukica umuntu ashuhuje. Uretse n’ubu burozi ngo hari ubundi burozi bw’ubutongerano bushobora guca mu gusuhuzanya.

Bamwe bemeje ko iyo haza kuba nta kibazo kirimo Perezida Museveni yari guhobera Perezida Kagame cyangwa akamuha ikiganza cy’ibumoso dore ko byagaragaraga ko adashobora gukoresha ikiganza cy’iburyo.

Igiteye kwibaza ni uko ku munsi w’ejo Perezida Museveni yagaragara nta kibazo cy’akaboko afite ubwo yasuraga Kakumiro District

NJE KUBABWIRA NGO : « ISAHA IRAGEZE, NIMUSHYIGUKE »: BIRUKA Innocent, MRCD.

$
0
0

Aya ni amwe mu magambo ya Bwana Biruka Innocenti, umukangurambaga wa CNRD – Ubwiyunge, n’uw’impuzamashyaka nshya MRCD : Mouvement Rwandais pour le changement démocratique. Iyi mpuzamashyaka yari isanzwe ibumbye ishyaka PDR Ihumure na CNRD ubwiyunge zikuriwe na Rusesabagina Paul na Wilson Irategeka. None guhera tariki ya 18/03/2018, iyi MRCD yakiriye RRM, mouvement iharanira impinduramatwara mu Rwanda ikuriwe na Sankara Callixte, Marara Noble akayibera umuvugizi.

Uyu Biruka Innocenti mwumva muri iki kiganiro, ni umukangurambaga w’iyo mpuzamashyaka MRCD, akaba ariko ari buvuge mu izina rya MRCD.

Agera muri studio y’ikondera libre, yasanze twumva akaririmbo k’abana b’impunzi bagira bati : TURAGOWE…, ubundi bati twacumuye babyeyi bacu, kuki twavukiye ishyanga mu mashyama nk’aya?

Nti benshi mu bo uje kubwira kandi bakumva, barimo aba bana b’impunzi batabaza kuko ngo bageze ahagoye;

Barimo bariya bahinzi bashonje bejeje;

Barimo bariya barimu barengeje ukwezi badahembwa;

Barimo bariya bimwe umurambo w’uwabo ngo kuko babuze amafranga yo kuwugombora;

Barimo bariya babyeyi bwira bakambuka umuhanda bagiye gufata ibisigazwa by’abaherwe bakabyishyura kwoza amazu, gukoropa, kumesa n’indi mirimo ikorwa n’ababoyi dore ko ari bo baba babashyiriye ibyo bisigazwa mu tudobo n’udushashi;

Barimo bariya bana batiga kuko ababyeyi bari mu cyiciro cya kangahe cy’ubudehe;

Barimo ruriya rubyiruko rwarangije za kaminuza rutagira akazi;

Barimo bariya bakobwa bagurisha imibiri yabo ngo babone amaramuko;

Barimo ziriya mpunzi z’abanyarwanda zititaweho , zishakwa kandi zihigwa;

Barimo na bariya bafunzwe amagana n’amagana, cyane cyane imiryango yabo ihora mu nzira ibagemuriye nabo iwabo rukinga bane;

Barimo abenegihugu benshi biciwe ababo, ahubwo bagasabwa gusaba imbabazi;

Barimo abo bose batemerewe kwibuka ababo kuko byakwitwa ingengabitekerezo iheza muti wa mperezayo;

Ni Bariya banyarwanda bategereje ko ngo “imvura ihita, ijoro rigacya”.

Barimo aba, n’aba na bariya.

Yego mu kiganiro cya none Bwana Biruka ntari bubituganirizeho byose, kuko azagaruka agasubiza n’ibindi mushobora kuba mwibaza. Ijambo ni iryanyu Bwana Biruka.

Ikondera libre, 20/03/2018.

Ibaruwa ifunguye nandikiye abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi 1994 bagenzi banjye mbasaba ko dutabariza umuryango wa RWIGARA

$
0
0

Nitwa Emmelyne MUNANAYIRE, nkaba ndi umwe mubacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi 1994 i Ndera ho mu karere ka Gasabo kimwe namwe mwese mwibumbiye mu miryango ya IBUKA, AERG/GAERG, AVEGA, etc. Iyo miryango ikaba  yarashinzwe kubw’ inyungu z’abacitse ku icumu  rya Genocide yakorewe abatutsi .

Ndibutsa ko umuryango wa Rwigara nawo wacitse kw’icumu rya Genocide yakorewe abatutsi none ukaba uri mw’itotezwa n’akarengane karenze urugero. Ndasaba abandi bacitse ku icumu baba bafite umutimanama ngo twese dutinyuke DUTABARE kandi DUTABARIZE uwo muryango. Mwese mwakurikiye urugomo rukomeje gukorerwa uwo muryango kuva wanditse ibaruwa isaba iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo RWIGARA Assinapol warumaze imyaka myinshi yibasiwe na Leta ya Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ukunda kutwibutsa ko yahagaritse Genocide yakorewe abatutsi. Ntibyumvikana ukuntu yabahindukirana akabarwanya barengana.

Mbibutse kandi ko niba tudatabaye ngo dutabarize umuryango wa RWIGARA, twese tuzaba duhisemo KUZAZIMA burundu nk’abacitse ku icumu kandi imiryango nka IBUKA, AERG/GAERG, AVEGA,  igacecekeshwa burundu kuko nta kamaro na gato izaba ikitumariye, n’ icyunamo twibukamo abacu bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi tubireke kuko nta gaciro bifite niba tutarwanira ishyaka abazima ahubwo tugaha agaciro abatazagaruka.

Munyihanganire mbasangize zimwe mu ndangagaciro twigishijwe nk’abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi. Narokotse muri 1994 ndi umwana muto nsigara ndi impfubyi. Abagiraneza batureze dore INDANGAGACIRO batubibyemo kandi ziratwubaka none natwe twubatse ingo zacu, turabyara, turaheka. Dore imwe mu mico myiza batwigishije :

  1. Kuba intwari, kuba ijisho rya mugenzi wawe mu bihe byose no mu ngorane yahura nazo;
  2. Gutabarana, gushyigikirana (solidarité) muri byose;
  3. Gushyira imbere ubuvandimwe (fraternité) mbere ya byose tuzirikana ko turi impfubyi, abapfakazi ;
  4. Kwihesha agaciro, tukagaha na bagenzi bacu ;
  5. Gukumira icyahungabanya undi wacitse ku icumu rya Genocide, tukamutabara, tukamutabariza igihe cyose.

Muri 2013, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » mu rwego rwo gushimangira zimwe muri izi ndangagaciro twigishijwe nk’abanyarwanda. Zimwe n’izi :

• Gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda no guhora iteka azirikana kuzaraga ababyiruka igihugu cyiza. Ukunda iwabo ahazirikana iteka, akaharinda icyago, akahagwiza ibyiza. Ingobyi iduhetse ni Iy’agaciro, turayishinzwe. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye. Byongeye kandi, nta waraga abana be ibyamunaniye. Niyo mpamvu gutunganya Igihugu no kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri ari inshingano kuri buri munyarwanda.
• Kuba inyangamugayo irangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana. Ibi ni byo bituma ukwizerana gushoboka.
• Kugira umuco wo kuganira no gusesengura mu gukemura ibibazo. « Ndi Umunyarwanda » idusaba guhora dushaka ukuri ariko tukabikorana ubworoherane nta guhutaza, tukemera aho twagize intege nke tukabisabira imbabazi tugamije kujya imbere.
• Guharanira icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko buri munyarwanda agira uruhare mu bikorwa bigamije guteza igihugu imbere bikaba umuco ku buryo buri munyarwanda abyibonamo kandi bikaba ishema kubigiramo uruhare.

INDAHIRO y’Umukuru w’igihugu, iya ba Ministiri n’abakozi bakomeye ba Leta yose ikubiyemo amahame ndakuka agira ati : « … ndahiriye u Rwanda ko ntazakoresha UBUBASHA mpawe mu nyungu zanjye bwite… ». Ibi bisobanuye ko nta mutegetsi n’umwe ukwiye guhonyora amategeko arengera abaturage. Umuryango wa RWIGARA ufite uburenganzira mu gihugu nk’abandi baturage, kandi wagombye nawo kurengerwa n’amategeko kuko nayo tuyafite kandi n’Itegeko Nshinga rikubiyemo amahame y’ingenzi yagombye guhesha umuryango wa RWIGARA uburenganzira n’ubwisanzure ukeneye nka bamwe mu bagize umuryango nyarwanda.

Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika, yabonye amajwi 98,7% mu matora yo muri Kanama 2017. Yarahiriye guteza imbere inyungu za buri munyarwanda kandi n’umuryango wa RWIGARA Assinapol ubarirwa mu banyarwanda b’imena. Nibutse ko uwo munyemari yasanze umuryango wa FPR-INKOTANYI mw’ishyamba akawufashisha inkunga zikomeye zibarirwa muri za miriyoni ntashobora kumenya umubare.

Kuki umukobwa we Diane SHIMA Rwigara na nyina umubyara akaba n’umupfakazi wa RWIGARA, Adeline Mukangemanyi bafunzwe barengana tugakomeza guceceka kandi twarigishijwe izi NDANGAGACIRO maze kurondora hano haruguru ?

ESE twaba tugifite UMUTIMANAMA (conscience) wagombye kuturanga nk’abacitse ku icumu?

Reka mbibutse kandi mbature indirimbo « MUTIMANAMA » ya Masabo Nyangezi itwigisha bikomeye kurangwa no gushyira mu gaciro, « tugaharanira UBUTABERA, URUKUNDO n’AMAHORO ». Tugakoresha « UKURI, kwa kundi kutagoragoza ariko kudatinya urumuri, kudatinya umuriro, ukuri kw’ineza idacagase ». Dore amwe mu magambo ya MASABO wayicuranze akayituraga ngo itwubake nka zimwe muri ziriya NDANGAGACIRO navuze haruguru. Ngayo amwe mu magambo Masabo aduheramo inyigisho nziza kandi zisobanutse:

“Ndashishoje nsanga usheshe akanguhe
Aho uzi ko ukuri burya kuri mu bwinshi
Koresha kwa kundi kutagoragoza ariko
Kudatinya urumuri, kudatinya umuriro
Ukuri kw’ineza idacagase
Korera ahabona, hora ucyeye
Shishoza cyane, kingura inzugi
Mena amadirishya y’imitima
Wikube kane ugire gatanu,
Kugeza ugaragaje icyiza

Gira amizero urangamiye
Ubutabera urukundo n’amahoro
Ubaha rubanda rugufi,
Cyane cyane abo udafite icyo umariye
Niba kandi ushaka ko bagushengerera
Garagaza ubuntu ubafitiye
Kuko nta kindi baguca, mutima wanjye

Mbona witwara nk’igitangaza
Nyamara burya uri umuntu gusa
Niyo nagira bimwe bya Mirenge
Utururi udu-kiosque udushinga udu-taxi
Udutanda n’utundi dutungo dukururana
Utwo ni twiza dutera ishema
Ariko umutungo udataha ku mutima
Ngo uwutamirize urugwiro
Umutungo w’igitugu,
Umutungo utetereza abatifite
Ntuzabarwa : hazabarwa gusa
Ibyiza wakoze jya ubyibuka

Kuki urarurwa n’ikimero cy’ibintu
Ugahinda ukavunda ugahurura ugahutera
Zigata inyana! Gira ubwuzu buzira ubwugugu
Horana ishyaka ryo kwanga umugayo

NDASABA mwebwe mwese bavandimwe bacitse ku icumu twibumbiye muri IBUKA, AERG/GAERG, AVEGA, etc aho turi hose ko twahagurukira rimwe tugasaba ko Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika yarekura Diane Shima Rwigara na nyina umubyara Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abandi bacitse ku icumu bafunze bazira ibitekerezo byabo nka KIZITO Mihigo, Déogratias MUSHAYIDI n’abandi ntarondoye amazina.

Mumfashe twese hamwe nk’abitsamuye dusabe ko iyo CYAMUNARA igamije gutera itabi kwa RWIGARA ihagarara, abakozi ba Premier Tobacco Company bagasubizwa mu kazi kabo kuko ikibazo cy’IMISORO basabwa na Rwanda Revenue Autority (RRA) kidafite ibisobanuro byumvikana. Twese tuzi ukuntu mu Rwanda uburyo icyo kigo cya Leta cyishyuza imisoro buri kwezi. Ndetse twese tuzi umuhate wa Leta wo kwishyuza  amafaranga ya Mutuelle, Umutekano, Isuku, n’indi misoro cyangwa imisanzu. Ntibyumvikana ukuntu uruganda rwa RWIGARA Assinapol rwarinze runyereza IMISORO ya Leta ikabakaba Miriyari esheshatu.  Tuzi ko nta mucuruzi n’umwe wamara amezi abiri atishyura imisoro. Keretse niba RRA yaba yarabigizemo uruhare. Icyo gihe rero ni Leta yaba yarakosheje.

Ndarangiza nsaba abacitse ku icumu dusangiye « gupfa no gukira » guhaguruka tugasaba ko CYAMUNARA iteganijwe kuwa gatatu tariki 28 Werurwe 2018 yahagarikwa burundu. Uruganda rwa RWIGARA rugafungurwa rugakorera igihugu, dore ko rwishyuraga BURI MUNSI imisoro ingana na 10.000.000 Frw. Rugaha akazi abakozi bagera kuri 200.
Ndangize nibutsa « KIRAZIRA » twigishwa na gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » :

• Kirazira gusumbisha inyungu bwite inyungu rusange, bikaba ari nabyo bituma bamwe bashobora gusenya ibyubatswe ku kiguzi gikomeye byasabye Abanyarwanda.
• Kirazira kuba ibikoresho by’imigambi mibi ku Rwanda n’abarwo.
• Kirazira kugira ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, urwango, inzika… no kuyitoza abana tubyara kuko bibabera umutwaro uremereye w’ibyo batagizemo uruhare.

Emmelyne MUNANAYIRE
Tariki ya 26 Werurwe 2018
Address email: sebikoroemmelyne@gmail.com

Sweden: Stanislas Mbanenande ngo yahungiye ubwayi mu kigunda!

$
0
0

Yanditswe na Amiel Nkuliza

Turi ku wa gatandatu, taliki ya 10 werurwe 2018. Ni saa saba n’igice z’amanywa, mu kadomo.  Ngeze kuri gereza y’ahitwa i Norrtälje, hafi ya Stockholm, umurwa mukuru w’igihugu cya Suwede. Ni gereza icumbikiye abantu bagera ku ijana na mirongo itandatu, gereza ifungirwa mo ba ruharwa gusa. Aho ni na ho intiti y’umunyarwanda, Stanislas Mbanenande, ifungiwe.

Kuva mu ugushyingo umwaka ushize, nari narasabye ubuyobozi bw’iyo gereza uruhushya rwo kumusura. Ntibyakunze, ariko uyu munsi biciye mo. Ndinjiye: «shyira irangamuntu yawe hano, kura mo umukandara, inkweto, isaha n’ibyo wambaye mu ijosi: ni umukufi uriho umusaraba wa Yezu». «Ba wicaye ahongaho, tugiye kukuzanira umushyitsi wawe». Ni mu kumba katarengeje metero ebyiri kuri ebyiri, karimo n’ubwiherero.

Mbanenande nguwo araje; aherekejwe n’umupolisikazi: «Nguwo umushyitsi wawe; ni aha saa kumi».

«Bite Amiel, ko washaje, ni wowe ufunzwe»? Igisubizo ntigihise kiza, nyamara ahari kirigaragaza ku matama yombi. Mu mutima, nibutse ijambo data yajyaga ambwira, akiriho: «gufungwa si ukujya muri gereza gusa». Muri ibi bihugu twahungiye mo, udafunzwe n’inarashatse, afungwa n’inarabyaye.

Stanislas Mbanenande arakomeye, arabyibushye, afite «morale», n’ubwo yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose. Arazira iki? Nk’uko abyivugira, ibyo azira si ibyaha aregwa, kuko ngo ntabiriho, ahubwo ngo ni akagambane gashingiye ku marangamutima ari hagati y’u Rwanda, igihugu avuka mo, na Suwede, igihugu cyamuhaye ubuhungiro.

«Inkiko za Gacaca zo mu Rwanda zimukiye hano», Mbanenande

Ngiyo inkuru Stanislas Mbanenande ansanganije, tumaze gusuhuzanya no kwicara. Iyo asobanura iby’izo gacaca ngo zimukiye mu gihugu cya Suwede, umusoma mo ubutayegayezwa kuri izo nkiko za gacaca n’imikorere yazo. Iyi mfungwa yemeza ko imikorere y’ubushinjacyaha ndetse n’ubucamanza bw’igihugu cya Suwede, ntaho itandukaniye cyane n’iy’igihugu cy’u Rwanda. Mu Rwanda ngo gacaca zaho zamukatiye gufungwa imyaka cumi n’icyenda, nyamara ngo nta rubanza rwabaye, nta n’aho imyanzuro y’urwo rubanza wayisanga. Ubucamanza bwo muri Suwede, bwamukatiye burundu, na bwo ngo nta kindi bwagendeyeho, uretse ibyo byaha byo mu Rwanda, ngo atagize aho ahuriye na byo.

Mbanenande yongera kwemeza ko uko abashinjacyaha bo mu Rwanda babeshyera abaregwa, bikanabavira mo ibihano biremereye, ari na ko byamugendekeye ku bashinjacyaha bo mu gihugu cya Suwede. Aha yemeza ko uwamushinje ibyaha yabeshye urukiko rw’i Stockholm ko umugore we na musaza we (Maurice Rwambonera) bagiye ku Kibuye, muri 2012, guha ruswa no gusibanganya ibimenyetso mu bamushinja ibinyoma. Nyamara yaba umugore wa Mbanenande, yaba na Maurice Rwambonera, ngo nta n’umwe wigeze arenga imbibi z’u Burayi, nyuma y’uko Mbanenande afashwe, akanafungwa.

Umwunganira, Thomas Nilsson, icyo kinyoma ngo na we yarakinyomoje, nyamara urukiko rw’i Stockholm ngo ntirwabyitayeho. Uyu munyamategeko, ubwo ngo yajyaga mu Rwanda guhura n’abashinja umukiliya we, aba ngo bagiye bahuzagurika mu byo bashinja, bamwe ngo bakavuga ko batazi Mbanenande, abandi ngo bakagenda bivuguruza mu byo bavuze «twumvise bamuvuga». Iyi «twumvise bamuvuga» ngo ni imwe mu mpamvu abacamanza bahereyeho bamukatira gufungwa burundu.

Mu gutsindagira ko ubutabera bw’igihugu cya Suwede ntaho butandukaniye cyane n’ubwo mu Rwanda, Mbanenande yemeza ko na Siboyintore ubwe, umushinjacyaha wa leta y’u Rwanda, yerekanye ko ngo nta bimenyetso yabonye bihama uregwa. Uyu ngo yohereje ahakorewe ibyaha umugenzacyaha witwa Methode, uyu na we atanga raporo ko ngo nta bimenyetso bisa n’icyaha yabonye kuri Mbanenande. Kubera ko akazi k’umushinjacyaha ari ugushinja ibyaha nyine, Siboyintore ngo yongeye gutegeka Methode gushakisha ibyo byaha, kugeza abibonye. Ibyaha byari byarabuze mbere ngo byaje kuboneka, ndetse bishyikirizwa urukiko rw’i Stockholm, rwaje kumukatira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Abajijwe n’umwanditsi w’iyi nkuru uruhare rw’abari bashinzwe kumwunganira, Mbanenande yagize ati:  «abanyunganiye bombi bakoze akazi kabo, kandi bagakoze neza. Beretse urukiko ko ndengana, ko nzira ibibazo bishingiye kuri politiki, urwango na munyumvishirize bya leta y’u Rwanda, ariko urukiko ntirwitaye kuri ibyo byose. Abanyunganira banakomereje ku kicaro cy’urukiko rwa Arusha, gushakisha yo dosiye iregwa mo abandi banyakibuye bafunzwe n’urwo rukiko, cyane cyane aho uwitwa Simbizi muri 1997 yagiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Kayishema, uyu Simbizi akaba ari no mu banshinje ibinyoma».

«Muri «procès verbal» avocat wanjye yashyikirije urukiko, yerekanye neza ko muri iyo document y’urukiko rwa Arusha ntaho izina ryanjye rigaragara, nyamara ibyo byose urukiko rwarabyirengagije, ntirwanabishyira mu myanzuro ya rwo.»

Inshamake y’uburyo  Mbanenande yerekana akarengane ke, iri muri iyi mirongo ikurikira: abazi gusoma icyongereza, murirwariza: «My lawyers Thomas Nilsson and Elizabeth Audel, in their respective self-explanatory statements showed and proved how innocent man I am, and how I am a victim of political and revenge machinations of hatred, well shaped up by the current Rwandan regime in the shade of the so-called «Development Dictatorship», Mbanenande.

Uwacishiriza mu rurimi rw’ikinyarwanda, yasemura iyi mirongo yo hejuru muri ubu buryo: «Thomas Nilsson na Elizabeth Audel banyunganiraga, bagaragarije abacamanza (ba Suwede) ko ndi umwere, ko icyo nzira ari politiki yo kwihimura kw’ingoma ya FPR ubu iyoboye igihugu, ingoma ifashe inkota akarumyo».

Stanislas Mbanenande ntagarukira aho. Anerekana ko n’intiti zaminuje mu mategeko, abarimu ba kaminuza n’abanyamakuru, ngo na bo batanze ibimenyetso bifatika, ibimenyetso bimushinjura, ariko urukiko ngo ntirwabihaye agaciro, ndetse ngo ntibyanashyizwe mu myanzuro ya rwo. Ati: «Inyandikomvugo y’urukiko inyuranye cyane n’ibyavugiwe mu rukiko».

Imwe muri izi ntiti zivugwa ni umwarimu muri kaminuza ya Antwerp, Phillips Rietjens. Iyi mpuguke ku Rwanda, yatangarije urukiko rw’i Stockholm ko rukwiye kwitondera abitwa abatangabuhamya bo mu Rwanda, kuko ngo bahatirwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda gushinja ibinyoma abaregwa.

Mbanenande anerekana ibogama rikabije ry’urukiko, yemeza ko rwanze kumva umunyamategeko wo mu rugaga rw’abunganizi (avocats) bo muri Canada, Philippe Larochelle, uyu akaba yarunganiraga Kayishema na Eliezer Niyitegeka, bafungiwe muri gereza ya Arusha, muri Tanzaniya.

Maitre Philippe Larochelle, nk’umunyamategeko uzi ukuri ku byabereye ku Kibuye, yivugiye ko mu rubanza rw’abiswe ba ruharwa bo ku Kibuye, atigeze abona cyangwa ngo yumve izina ry’uwitwa Stanislas Mbanenande. Kuba urukiko rw’i Stockholm ngo rwaranze kumva uyu munyamategeko wo muri Canada, Mbanenande ngo ni ho ahera yerekana ko ”Gacaca” zamukatiye igihano kitazwi, zimukiye mu gihugu cya Suwede, aho ngo abashinjacyaha n’abacamanza baho babogamiye ku butegetsi bwa leta ya Kigali, imushinja ibinyoma.

Kuki uregwa agereranya ubutabera bwo mu Rwanda n’ubwo muri Suwede?

Mu gusubiza iki kibazo, uregwa abivuga ashize amanga, mu buryo butatu:

«1. Ubwo abagenzacyaha bo mu gihugu cya Suwede bajyaga mu Rwanda gushakisha yo ibimenyetso by’ibyaha ndegwa, mbere yo kubaza abaturage niba bazi neza Mbanenande, babanzaga kwerekana ifoto yanjye. Bamwe mu babazwaga, babanzaga gushidikanya, bavuga ko uwo muntu batamuzi, nyuma bakaza kwisubiraho, bakavuga ko ngo bamuzi». Aha Mbanenande yerekana ko iyi mikorere y’abagenzacyaha ishingiye k’ugutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bw’u Rwanda, bumurega ibyaha ngo atakoze. Ati: «niba atari ubuswa bw’abagenzacyaha, ni uko abakoze ayo maperereza bari babogamiye kuri Leta ya Kigali, ku buryo budasubirwaho.»

«2. Ibyabaye mu Rwanda mu w’1994, byateye isoni ibi bihugu twahungiye mo. Ni yo mpamvu iyo hagize ufatwa mu bakekwaho ibyo byaha, akorerwaho ikinamico z’imanza zififitse, imanza zishingiye ku nyungu z’ubutegetsi bwo mu Rwanda. Ibihugu byo mu burayi bwo mu majyaruguru (les pays nordiques) byo bifite umwihariko wabyo mu kutumva neza ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, muri 1994. Ikibazo gihari si ukutabyumva gusa, ahubwo n’ushatse kubibumvisha, ntibaba bakeneye kumwumva.»

«3. Mu iburanishwa ryanjye, mbere yo guha ijambo abandega kuri videwo link, abacamanza babanzaga gutangaza uwo ndi we, bagira bati: «Hano mu rukiko murabona Mbanenande Stanislas». Iyi mikorere y’abacamanza Mbanenande akaba ayibona mo ko na bo batanze umusanzu ugaragara kuri Leta y’u Rwanda, yari yarashyize imbere abanshinjabinyoma, abanzi n’abatarigeze banca iryera.»

Mbanenande akomeza yerekana ko igihugu cya Suwede afungiwe mo, gitandukanye cyane n’igihugu cy’Ubufaransa. Uregwa yerekana adategwa ko icyo gihugu kiri muri bike by’i Burayi bizi neza amateka y’amahano yabaye mu Rwanda, ari na yo mpamvu abanyarwanda bagituye mo, bakekwaho ibyaha nk’ibyo Mbanenande aregwa, baburanishwa hagendewe ku mategeko adashingiye ku marangamutima cyangwa inyungu izo ari zo zose za politiki.

Inzego z’umutekano za polisi (SÄPO) zasabiye Mbanenande kurindwa, nyamara arafungwa

Igihugu cya Suwede kiri mu bihugu bya mbere by’i Burayi bifite urwego rukomeye rwa polisi rushinzwe umutekano w’abenegihugu bacyo. Mbere y’uko Mbanenande afatwa, uru rwego ngo rwerekanye ko umutekano we ugerwa ku mashyi. Izi nzego ngo zafatanye uwitwa Emmanuel Habiyambere impapuro ziriho irangahantu ry’aho Mbanenande yari atuye.

Uyu Emmanuel Habiyambere ni impunzi y’umunyarwanda ituye muri Suwede, yarezwe inakatirwa n’inkiko zaho, kubera icyaha cyamuhamye cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zituye muri Suwede, ibi abifashijwe mo n’ubutegetsi bwa Kigali ndetse na ambasade y’u Rwanda i Stockholm. Mbanenande akaba ababazwa n’uko aho kugirango ubutabera bwo mu gihugu yatse mo ubuhungiro bugendere kuri raporo y’iperereza yakozwe n’izo nzego, ahubwo bwayirengagije, bugahita mo kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Kigali, ikomeje kumutoteza no kumushinja ibinyoma.

Umwanditsi w’iyi nkuru yashatse kumenya byimazeyo icyo uregwa atekereza kuri ako karengane, yita ake. Mu rurimi rw’icyongereza, uregwa azimiza, agira ati: «To live in the world where the justice is respected and not ignored, is to understand the contraints under which the justice system labors (works). Many natural obstacles, while judges are performing their duties, cannot be overcome, but the man-made ones can be and should be eradicated and not be tolerated», Mbanenande.

Tugenekereje mu kinyarwanda, uregwa aragira ati: «Burya kuba mu bihugu birangwa n’ubutabera (nk’iki cya Suwede ndimo), byampaye kumva neza inzitizi inzego z’ubutabera muri rusange zihura na zo: inzitizi zishingiye ku mikoranire y’inzego z’ubutegetsi (njyanama, nshingamategeko na nyubahirizategeko) abacamanza bahura na zo, kabone n’iyo bo baba babona ukuri kw’ibintu; izi nzitizi, nagereranya n’inkuta zubatswe na muntu, ntibyoroshye kuzirenga n’iyo waba waraminuje. Ngibyo ibibangamira urubanza ruciye mu mucyo w’ubutabera; ngibyo ibigomba kwitabwaho no kurimburwa burundu kugirango ubutabera butabera, bubeho.

Impamvu nyamukuru y’icyo Mbanenande ashobora kuba azira

Stanislas Mbanenande ni imwe mu ntiti z’abanyarwanda b’abahutu. Aba Leta ya Kigali ibazira urunuka. Mbanenande yivugira ko afite impamyabushobozi (maitrise) ebyiri. Nyuma y’amashuri ye ya kaminuza mu Rwanda no muri Canada, yigishije muri université y’u Rwanda, i Ruhande. Ubwo yahungaga muri 1994, yakoze imirimo ikomeye mu mashami atandukanye y’Umuryango w’abibumbye: i Nairobi (Kenya), muri Côte d’Ivoire, n’ahandi henshi mu bihugu bya Afurika.

Mbanenande yemeza ko muri Nations Unies yahembwaga umushahara utubutse, ungana n’ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amadolari ya Amerika ku mwaka (USD 130,000). Abajijwe n’uyu mwanditsi niba Leta y’u Rwanda yari yarabihaye umugisha kugira ngo abone ako kazi benshi baririra, Stanislas Mbanenande yarabihakanye, nyamara yemera ko kuri uwo mushahara Leta ya Kagame yawufataga ho ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadolari ya Amerika (USD 25,000) buri mwaka. Aho hari i Nairobi no muri Côte d’Ivoire.

Nyuma yo gutura i Nairobi, Mbanenande n’umuryango we baje kwimukira mu gihugu cya Suwede. Aho yahakubitaniye n’uwitwa Jacqueline Mukangira, wari uhagarariye u Rwanda i Stockholm. Uyu, kubera ko bari baziranye, cyane cyane umugabo we bari bariganye mu Burusiya, banaturuka mu karere kamwe ka Kibuye, ngo yamusabye ko yakwemera guhagararira «diaspora» nyarwanda muri Suwede.

Kuba chef wa «diaspora» bisobanura kuba umuvugizi w’impunzi z’abanyarwanda, ziyemeje kujya guhunahuna no kubyinira kuri ambasade y’u Rwanda i Stockholm, igihe cyose zikenewe yo. Iki kiraka cya ambasaderi Mukangira, Mbanenande avuga ko yakigaramye. Kuri we, icyo ngo cyari icyaha cya mbere kuri Leta ya Kigali, imukurikiranye muri iki gihe.

Icyaha cya kabiri: ambasaderi Mukangira yamusabye ko ngo yakwemera kujya guhagararira u Rwanda i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi na byo Mbanenande avuga ko yabiteye utwatsi.

Icyaha cya gatatu: Mbanenande ngo yari afite inzu yubatswe ku buryo bugezweho, mu mugi wa Kibuye. Ubwo yashakaga kuyisana, yohereje yo umuntu gukora ingengo ngenderwaho, mu rurimi rw’igifaransa bita «devis» y’ibikenewe byose, umucikacumu wari warayibohoje, ayivanwa mo ku ngufu.

Icyaha cya kane: Mbanenande ngo yari inshuti magara ya Seth Sendashonga. Ubwo uyu yarasirwaga i Nairobi muri 1998, ibihuha byakwirakwijwe na ambasade y’u Rwanda i Nairobi ko hari umunyarwanda wahiciwe, wagenderaga muri Toyota Corola. Iyi Toyota Corola, yari iya Mbanenande, ngo ni na yo yagenderaga mo iyo yabaga avuye mu butumwa bw’akazi, muri Nations-Unies. Mbanenande yemeza ko, kubera ko yari inshuti ya Sendashonga kandi ya hafi cyane, ari we wa mbere wabonye umurambo wa Nyakwigendera mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Nayirobi, aho abicanyi ba Leta y’u Rwanda bari bamwishe urw’agashinyaguro.

Icyaha cya gatanu: ubwo Mbanenande yakoreraga umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Côte d’Ivoire, Leta ya Kigali yohereje abakozi bayo gukora muri icyo gihugu, bakorera ONU, umwe muri bo acumbika kwa Mbanenande. Uyu hamwe na bagenzi be bari bazanye, bamusabye ko yaba umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Côte d’Ivoire ariko, nk’uko yakunze kubivuga hejuru, bene utwo duhendabana yagiye atugarama. Ngibyo ibyaha bya Mbanenande, bishobora kuba byaramuviriye mo igifungo cya burundu mu gihugu yahungiye mo abicanyi bo mu Rwanda.

Muri gereza abayeho ate, yirirwa akora iki, yabuze iki, arateganya gukora iki?

Mu gusubiza iki kibazo, mu rurimi rw’igifaransa, uregwa ati: «les conditions de vie sont acceptables». Ibi bivuze ko ariho, afata ifunguro rye rya buri munsi, aravurwa, ajya mu bwiherero bw’isuku (douche), hanyuma akaryama. Uretse ibyo byose, Mbanenande yivugira ko ari mu bafungwa bagize ikipe ijya hanze gukora imirimo y’ubwubatsi (Ndlr: Stanislas Mbanenande yaminuje mu mirimo nk’iyo y’ubwubatsi: ingénieur civil). Nyuma y’ibyo, na none, ati «nkunda gusoma ibitabo bya «sciences politiques; ngiyo gahunda yanjye, ya buri munsi».

Icyo yabuze: n’ubwo abagize umuryango we bamusura kabiri mu kwezi, avuga ko akeneye kuwegera, akawuba hafi. Ryari? Ibyo ngo si we ubigena, ariko ngo arabyizeye, haramutse habayeho urubanza ruciye mu mucyo w’ubutabera.

Icyo ateganya gukora: Mbanenande nta gisubizo afite gihamye, kuko ngo si we ukigena. Nyamara na none azimiza, agira, ati: «burya umuntu ashobora kuba igitambo iyo igihugu kidashobora kwerekana ubugome n’urugomo rw’ikindi. Iyo ubashije gusurviva (kubaho), tu retrouves tes droits (ugarurirwa uburenganzira bwawe)».

Uwacishiriza aya magambo y’iyi mfungwa ya politiki, yavuga ko nyira yo afite icyizere kidakuka (conviction totale) cyo kuzasohoka muri iki gihome cya gereza y’i Stockholm, cyangwa akimurirwa mu yindi itarubakiwe ba ruharwa.
«I want to benefit a fair trial, not as a task of charity, but as an act of the justice. I do strongly beleive that Swedish laws do protect the victims, there from the Swedish judges to prosecute an innocent person would be unthinkable in the worldwide justice system. I am innocent man, therefore I should not be inflicted any necessary suffering. I do deserve to cleared of charges brought up against my person, so that I could live freely with my family and friends as others normal Swedish citizens», Mbanenande.

Umuryango wa Mbanenande wo wabyakiriye ute?

Stanislas Mbanenande asoma umugore we

Nyuma y’urugendo rwanjye kuri gereza y’i Nörrtälje i Stockholm, natekereje ko byanaba byiza ndamutse mbonanye n’umugore wa Stanislas Mbanenande, akanyurira mo uko abona ifungwa ry’umugabo we. Mu nzu nziza (villa) umugabo we yasize amuguriye, Jeanne d’Arc Mukazana, aratuje. Buri cyumweru azindukira mu misa, iyo atagiye ku kazi. Ari kumwe n’umukobwa we wa bucura, Hilariya Mbanenande. Uyu arimo kurangiza amashuri yisumbuye, akazayakomereza muri kaminuza, ishami ry’amategeko (faculité de droit).

Bakuru ba Hilariya ni babiri gusa: César Mbanenande yiga muri kaminuza (université) y’i Stockholm, naho Gisèle Mbanenande, nyuma yo kurangiza amashuri y’ubukerarugendo (école d’hôtellerie et tourisme), akora i Dubai muri Arabiya Saoudite. Nyina wabo, bigaragara ko, nubwo ababajwe n’ifungwa ry’umugabo we, ntaracika intege. Yizera ko azashyira agataha, kuko yemeza ko ari umwere.

Ati «Byose byatangiriye mu Bubiligi, ubwo umugabo wanjye yari avuye mu butumwa bw’akazi. Ku kibuga cy’indege i Buruseli yarantelefonnye ati igikapu cyanjye ndakibuze. Naramusubije nti tuza, uragisanga i Stockholm.

Umugabo wanjye akigera ku kibuga cy’indege i Stockholm, kuri iyo taliki ya 22 ukuboza 2011, abapolisi bahise bamuta muri yombi. Nyuma y’isaha imwe gusa ibyo bibaye, polisi yarantelefonnye, imenyesha ko umugabo wanjye ntakimubonye uwo munsi, ari na bwo iyi polisi yahitaga isesekara hano, itangira guteragura ibintu hejuru: za mudasobwa yaratwaye, ariko ziza kugaruka. Kuva muri iyo myaka itandatu ishize, umugabo wanjye ntarakandagiza ikirenge mu rugo. Ngibyo, nguko. Ni ukubimenyera, nta kundi», Jeanne d’Arc Mbanenande.

Source: umunyamakuru.com

ETO 1994 : HABA HARI N’ABANDI BICIWE MURI ETO BATAVUGWA.

$
0
0

UBUHAMYA BW’UMUCIKACUMU WAHUNGIYE MURI ETO (Gicurasi 1994)

Tubanze tubasuhuze mwese mwese abakurikira ikondera libre, ikondera ryigenga, ikondera rirwanya ubucakara ubwo aribwo bwose.

Turabasuhuje mwe mumaze kuba benshi, mwifuza gusangiza abandi uburemere bw’amateka mwanyuzemo, aho umuntu yakuwe mu bantu, agahindurwa ikintu.

Nimuze, cyangwa se mutwakure tubatunge umutonzi w’ikondera.

Uyu ukaba ari wa mwanya wacu, wanyu, ijwi ry’impunzi.

Dushimire nyi’ijwi rya none, ni umucikacumu warokotse amasasu y’ Inkotanyi ngo zoherezaga umusubizo ku kigo cya ETO KICUKIRO, aho we n’abandi benshi bari bahungiye.

Hari mu kwezi kwa gatanu mu mwaka w’1994 ; ikigo cya gisilikare cya Kanombe ngo kimaze gufatwa n’ingabo za FPR/Inkotanyi.

Iki kigo cya Kanombe cyafashwe na FPR kuya 23/05/1994.

Nyamara ariko tumaze iminsi twumva urubanza rubera mu gihugu cy’ububiligi, aho nk’igihugu kiregwa kuba kitarashoboye kurinda imbaga y’abantu bagera ku bihumbi bibiri bari bahungiye muri icyo kigo cya ETO , hari mu kwezi kwa kane, tariki ya 11.

Nyuma y’ukwezi, ni ukuvuga mu kwa gatanu 1994, aha muri ETO hahungiye na none imbaga y’abandi bantu benshi , bamwe barapfa, abandi ku bw’amahirwe bararusimbuka.

Mwibuke ko Kagame Paul, wari uyoboye imirwano k’uruhande rwa FPR/inkotanyi yasabye abasilikare bose ba Minuar kuva mu gihugu.

Ubwo rero abahungiye muri ETO mu kwezi kwa gatanu, bari nk’inyama ya nyamunsi, ubwo amateka niyo azabara amararo yabo. Harya ubwo ni nde uzabaryozwa ? Tubibuke.

Uyu mucikacumu yakomeje atubwira uko yashoboye guhunga urwamubyaye u Rwanda, ariko ageze muri kongo yasubijwe mu Rwanda ku ngufu. Iyo avuga ibyo yabonye asubiye iwabo, aragira ati ryabara uwariraye gusa, amateka niyo azamenya imirambo y’inzirakarengane Inkotanyi zambuye ubugingo.

Ni mu kiganiro cy’ubutaha.

Ikondera libre, 27/03/2018

Umunyafrikayepfo yashimutiwe mu Rwanda!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aravuga ko umuryango n’inshuti z’umugabo ukomoka muri Afrika y’Epfo wakoraga akazi mu byo kwamamaza hakoreshejwe interneti witwa Leon Orsmond bahangayitse nyuma y’aho uwo mugabo aburiwe irengero mu Rwanda.

Nk’uko amakuru dukesha NEWS24 abivuga ngo Leon Orsmond w’imyaka 60 yari amaze imyaka igera ku 8 aba mu Rwanda atuye i Kigali, kuva mu kwezi kwa kabiri hagati ntabwo aravugisha abo mu muryango we cyangwa inshuti ndetse nta n’ikintu arandika ku mbuga nkoranyambaga.

Abo mu muryango wa Leon Orsmond n’inshuti ze bakeka ko yatawe muri yombi kuko atatinyaga kuvuga ashize amanga kuri Perezida Kagame ndetse akaba yarakoraga ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga byo gushyigikira Diane Rwigara.

Chelsey May Orsmond, umukobwa w’umugore wa Leon Orsmondtold yabwiye News24  ko aheruka gukoresha imbuga nkoranyambaga ku wa 16 Gashyantare 2018.

Chelsey akomeza avuga ko aheruka kuvugana nawe kuri Whatsapp tariki ya 29 Mutarama 2018, yongeye kongera kumuvugisha mu kwezi kwa kabiri hagati ariko ntiyamubona ku murongo, n’ubutumwa yamwandikiraga yabonaga butamugeraho.

Uwo mukobwa akomeza agira ati:”Twarabanje turategereza mbere yo kubimenyesha abategetsi ba Afrika y’Epfo.” Ngo Visa na Passport byarengeje igihe ndetse na telephone ye irajimije. Ngo Leon Orsmond yavugaga ashize amanga kuri Twitter na Facebook kuri Perezida Kagame n’uburyo mu Rwanda hatari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ngo abo mu muryango wa Leon Orsmond bafite amakuru bahawe n’abantu bavuga ko biboneye atabwa muri yombi. Ndetse ngo bavuganye n’ibiro bihagarariye u Rwanda i Pretoria, babimenyesha Amnesty International yo muri Afrika y’Epfo, Human Rights Watch na Polisi y’u Rwanda.

Umukozi wo muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Afrika y’Epfo ngo yabwiye abo mu muryango wa Leon Orsmond ko ibiro bihagarariye Afrika y’Epfo mu Rwanda byavuganye na MInisteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, polisi y’u Rwanda ndetse n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Ndetse hitabajwe station ya polisi yo hafi y’aho Leon Orsmond yabaga ariko nta makuru abakozi bahagarariye Afrika y’Epfo mu Rwanda bashoboye guhabwa.

Mubyara wa Leon Orsmond witwa Digby Orsmond, avuga ko mubyara we yari afite ibiro bishinzwe kwamamaza hakoreshejwe interneti I Kigali ndetse akaba yarakoreshaga cyane imbuga nkoranyambaga. Ngo bavuganaga kenshi mu bijyanye n’akazi ariko kuva tariki ya 16 Gashyantare 2018 whatsapp ye yahise iva ku murongo. Avuga kandi ko Polisi y’u Rwanda yamenyeshejwe ndetse n’amafoto ye ashyirwa kuri Istagram na hashtags Kigali na Rwanda mu Kidage, igifaransa n’icyongereza.

Bene wabo wa Leon Orsmond bavuga ko hari umuntu uba i Kigali wababwiye ko Leon Orsmond yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zindi zikomeye akaba ari nayo mpamvu polisi itazi aho ari. Bavuga ko yari umuntu udatinya kuvuga ibyo atekereza ku buryo Leta y’u Rwanda itabibonaga neza. Ngo byari kuba byiza iyo yirukanwa akajya iwabo muri Afrika y’Epfo aho kugira ngo ashimutwe.

Inshuti magara ya Leon Orsmond yitwa Philip Botha, nayo ikora ibyo kwamamaza hakoreshejwe interneti ivuga ko baheruka kuvugana nawe tariki ya 16 Gashyantare 2018.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Afrika y’Epfo ntabwo yifuje gusubiza ibibazo by’abanyamakuru ba NEWS24.

Itangazo ryo kurangisha


Ruracyageretse hagati y’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba na Leta y’u Rwanda

Me Innocent Twagiramungu na Gustave Mbonyumutwa baravuga ku nama ya Ibuka yabereye i Bruxelles

Itabi ryo kwa Rwigara rifite agaciro ka Miliyaridi 1 ryagurishijwe icya kabiri cy’agaciro karyo!

Anne Rwigara aravuga ko kugurisha imitungo yabo ari ubujura.

Kigali: Musenyeri Ntihinyurwa yasezeye ku bwepisikopi

$
0
0

Musenyeri Musenyeri Thadée umaze imyaka 47 ahawe ubusaseridoti yasezeye ku murimo w’ ubwepisikopi yari amaze imyaka myinshi akora muri kiriziya gatolika akaba yanditse asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umushumba (Musenyeri uri ku buyobozi bwa Diyoseze) ahagarika izo nshingano agejeje ku myaka 75 y’amavuko. Ni itegeko ryashyizweho na Papa Paul VI mu mwaka wa 1966. Iri tegeko kandi rituma Karidinali urengeje iyi myaka atemererwa kujya mu mubare w’abatora Papa mushya.

Ni muri urwo rwego Musenyeri Ntihinyurwa ugejeje kuri iyi myaka y’amavuko ndetse unayirengejeho umwe yanditse asaba guhabwa iki kiruhuko nk’ uko amakuru abyemeza. Bivuze ko mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , azagena umusimbura mu nshingano ze, akitwa Arikiyepisikopi wa Kigali.

Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thaddée Ntihinyurwa, yizihije isabukuru y’imyaka 75 amaze avutse ku wa 23 Nzeri 2017, yaba abo mu muryango we cyangwa abo babanye bashimye uburyo yababereye umushumba mwiza n’umwarimu bakesha byinshi.Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’ubusaseridoti muri iyi Arikidiyosezi byabereye muri Stade Amahoro i Remera, ahari hateraniye imbaga y’abantu bari baje kwizihiza uwo munsi.

Musenyeri Ntihinyurwa aje akurikira Musenyeri ucyuye igihe, Habiyambere Alexis na we wasezeye ku nshingano ze kubera ko yari agejeje kuri iyo myaka agasimburwa ku buyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet.
Inyuma ya Musenyeri Ntihinyurwa hari abandi bafite iyi myaka nabo bazamukurikira muri iki kiruhuko nyuma y’akazi bakoreye kiliziya nabo bashinzwe; barimo Musenyeri wa Diyoseze Byumba, Nzakamwita Servilien uzakorerwa yubile y’imyaka 75 muri uyu mwaka.

Umushumba wemerewe icyo kiruhuko akomezanya izina rya Musenyeri ariko hakongerwaho ko acyuye igihe(Episcopus emeritus) mu gihe Ntihinyurwa azajya yitwa Archiepiscopus emeritus. Nk’abandi bashumba bose, uwitabye Imana ashyingurwa muri kiliziya(paruwasi katederale), i Kigali ni Saint Michel.

Musenyeri Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971.

Nyuma yohereje kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) ahavana impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare amaze imyaka ine gusa ari Padiri.

Mu nyandiko y’ubuhamya n’ubutumwa bwa Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, ku isabukuru ya Musenyeri Ntihinyurwa, avuga ko yabaye umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Karubanda, ahabwa ubutumwa bwo kuba hafi y’Umuryango wa Benebikira igihe wari mu ngorane.

Musenyeri Rukamba umaze imyaka 49 aziranye na Musenyeri Ntihinyurwa, akomeza avuga ko yanabaye umuyobozi wungirije wa Seminari Propedeutique y’i Rutongo akarangiza neza imirimo yari ashinzwe bigatuma atorerwa kuba umwepisikopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981 agahabwa Ubwepisikopi ku ya 24 Mutarama 1982.

Yamaze imyaka 16 ari umushumba w’iyo diyosezi, aho yasuye amaparuwasi, agashinga amashya, kandi agakorana imbaraga umurimo w’ikenurabushyo muri iyo diyosezi, atangiza na Seminari nto y’i Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Musenyeri Ntihinyurwa amaze imyaka 36 kuri uwo murimo.

Papa Francis aherutse kwemerera abashumba ko bashobora kujya mu kiruhuko cyangwa gusezera ku nshingano zabo mbere yo kuzuza iyi myaka 75. Gusa ubyemererwa ni uwatanze impamvu zagaragaye ko zifatika nyuma yo gusuzumwa na Vatican , ku rundi ruhande Papa ashobora kuvana umushumba runaka kuri uyu mwanya agasigara yitwa Musenyeri kubera amakosa runaka yakoze. Icyo gihe asigarana ibirango by’umusenyeri ariko akamburwa inkoni y’ubushumba kuko ihabwa uyobora diyoseze.

Source: umuryango

Rwanda:Impunzi 33 z’abarundi zatawe muri yombi zizira gukangurira izindi mpunzi kugumuka!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 ikipe ihuje abakozi ba Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi n’ibiza, Ministeri y’ubuzima, HCR n’izindi nzego bakoreye ingendo zo gusura inkambi z’impunzi z’abarundi mu turere twa Bugesera, Nyanza na Rusizi.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeza ibivuga ngo mu gihe izo mpunzi zahuraga n’abo bakozi, abayobozi bazo batangiye ibikorwa byo kuzishishikariza kwanga ubufasha bw’inzego twavuze haruguru.

Ibi ngo polisi yabifashe nko gukangurira izindi mpunzi ibikorwa by’urugomo, maze abakuru b’impunzi bagera kuri 33 bamenyekanye batabwa muri yombi. Barimo 31 bafatiwe I Gashora muri Transit Centre-Bugesera; 1 wafatiwe i Nyarushishi muri Transit Centre-Rusizi; n’undi wafatiwe i Muyira Transit Centre-Nyanza.

Polisi ivuga kandi ko uko gukangurira abantu kwivumbura ku buyobozi ari icyaha gihanwa n’amategeko, iki gikorwa kikaba cyashyize mu kaga ubuzima bw’impunzi zari mu nkambi kimwe n’abakozi bari baturutse mu nzego zitandukanye zari zile kubafasha.
Mu gusoza itangazo ryayo Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu nkambi zose z’impunzi twavuze haruguru umutekano wifashe neza.

Nabibutsa impunzi z’Abarundi zirenga 2500 ubusanzwe  zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku itariki ya 8 Werurwe 2018, zambutse umupaka wa Bugarama, ziza mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wazo utari wifashe neza aho zari ziri muri Congo u Rwanda rurazakira ruzicumbikira mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Gusa kuri ubu izi mpunzi zateje ikibazo ku buyobozi bw’u Rwanda kubera imyemerere yazo itazemerera gukora bimwe mu bikorwa by’ingenzi nko kwivuza, kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga no gukingirwa. Izi mpunzi zifite inkomoko ahitwa Businde mu Ntara ya Kayanza, zikaba zifite imyemerere gatolika ishingiye ku mabonekerwa ataremerwa na n’ubu, iyo myemerere ikaba ari yo ituma zidakora bimwe mu bikorwa twavuze haruguru.

Mu Gushyingo 2017 izi mpunzi z’abarundi zikiri muri Congo mu karere ka Kamanyola zashyamiranye n’abashinzwe umutekano izigera kuri 35 zihasiga ubuzima izirenga 100 zirakomereka.

Kubera imyemerere yazo itazemerera kwivuza, kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga no gukingirwa zahunze ziva muri Congo zibwira ko bizazigendekera neza mu Rwanda none zihungiye ubwayi mu kigunda.

Izi mpunzi zaje zihasanga izindi z’abanye-Congo zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda, ziheruka kwigaragambya mu Karere ka Karongi aho zicumbikiwe ziraswaho n’abashinzwe umutekano hapfamo nyinshi izindi zitabwa muri yombi ku buryo na n’ubu hataramenyekana imibare nyayo y’abapfuye n’abatahe muri yombi

Impunzi nyinshi z’abarundi zakomerekeye mu nkambi ya Gashora

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Gashora mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, aravuga ko impunzi nyinshi z’abarundi zakomeretse mu bushyamirane na Polisi y’u Rwanda yemeye ko yataye muri yombi impunzi zirenga 30 mu itangazo yashyize ahagaragara.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umuntu utashatse ko umwirondoro we umenyekana wabonye ibyabaye i Gashora avuga ko ahagana saa sita z’amanywa abapolisi benshi bageze i Gashora ahari impunzi z’abarundi.

Abo bapolisi batangiye gutandukanye impunzi bazishyira mu byiciro 3: abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore maze bahera ku bana batangira kubabarura bakoresheje ikoranabuhanga (Enregistrement biométrique) ariko bageze ku matsinda yandi y’abasore n’inkumi n’abagabo n’abagore baranangira banga kubarurwa kuko ngo bihabanye n’imyemerere yabo.

Mu kunangira hadutse guhangana gukomeye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izo mpunzi maze impunzi nyinshi zirakomereka izindi zitabwa muri yombi.

Izi mpunzi zimaze kwinjira mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2018 zajyanywe mu nkambi 3, imwe iri mu karere ka Rusizi, indi mu karere ka Nyanza n’indi mu karere ka Bugesera.

Nk’uko uwaduhaye amakuru akomeza abivuga ngo uko gutandukanya izo mpunzi yari amayeri yo kugabanya ingufu zazo mu gutsimbarara ku myemerere yazo kugira ngo bazabarurwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ku ngufu kuko i Gashora mu Bugesera hajyanywe abantu bashaje, ababyeyi n’abana cyane cyane, i Muyira muri Nyanza ho baravanze naho I Nyarushishi muri Rusizi ho higanje urubyiruko.

Mu gusoza uwaduhaye amakuru avuga ko Dionise Nyandwi, umukuru w’izo mpunzi na Jeanne Francoise Ndayisenga umwungirije baburiwe irengero hagiye gushira iminsi 2. Bakaba barahamagawe n’abayobozi b’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Werurwe 2018 ngo bakorane inama bakagenda umuti wa mperezayo.

 


ISHYIRAHAMWE JAMBO RYTABIRIYA INAMA YA IBUKA KURI GENOCIDE- Buruseli 26/03/2018

Impunzi za Kiziba zangiye abakekwa kuba abasirikare b’u Rwanda kwinjira mu nama zagiranaga na HCR

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2018 ava mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 impunzi zo muri iyo nkambi zakumiriye bamwe mu bahagarariye Leta y’u Rwanda zanga ko binjira aho izo mpunzi zabonanaga na Delegation yari igizwe n’ushinzwe sécurité muri UNHCR i Geneva, ushinzwe Africa ukorera i Geneva, ukuriye PAM muri Afrika, uwungirije umuyobozi mukuru wa HCR i Geneva, uwungirije uhagarariye HCR mu Rwanda n’abandi benshi bari bavuye i Geneva.

Abari bahagarariye Leta y’u Rwanda bemerewe kwinjira mu nama harimo Jean Claude Rwahama wo muri Ministeri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Umunyamabanga wa Ministre w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, uwitwa Nyaruhirira, ariko Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Meya wa Karongi n’abandi bantu bari kumwe nabo bakekwa ko ari abasirikare bangiwe kwinjira aho ibiganiro byaberaga ku mpamvu z’umutekano.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko Delegation yaganiriye n’impunzi zari mu matsinda atanu kandi buri tsinda ryarimo nibura umwe wavuye Geneva n’umunyarwanda umwe. Impunzi zavuganye amarangamutima menshi imvo n’imvano y’urugendo rwo gutaha babanje guca kuri UNHCR Karongi ndetse n’uburyo zarashwe na Leta y’u Rwanda.

Babivuze babivuye imuzi amarira ari yose kubera amarangamutima ariko abashyitsi nabo bandika. Hashize umwanya uwitwa Jean Claude Rwahama wo muri Ministeri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yabonye ukuri kose kuri kuvugwa nta bwoba ahimba impamvu yatuma inama ihagarara igihe kitageze kandi abazungu bari bagifitiye amatsiko ubuhamya bw’impunzi.

Maze Rwahama niko kuvuga ati “ntitwakomeza ibiganiro kandi ku ruhande rwa Leta hari abadahari basubijwe inyuma”. Ubwo yavugaga Governor na Mayor. Ubwo ibiganiro bihagarara gutyo ariko ubutumwa bw’impunzi bwari bwamaze kugera kuri abo bavuye i GENEVA. Banahawe rapport yanditswe na komite ku karengane izo mpunzi zivuga ko zikorerwa nabo basiga amakarita yanditseho telefone zabo na Email zabo kugirango impunzi zibone uko zizajya zibihera amakuru igihe cyose bibaye ngombwa ku buryo bwihuse.

Umwe mu mpunzi yagize ati: “Ubu dufite icyizere gikomeye ko ibibazo byacu bizumvwa bikanasubizwa positivement kubera impuhwe n’urukundo twababonanye. Turashimira kandi cyane komite yacu ndetse n’abanyamutekano bacu ku gikorwa cyo gusubiza inyuma abo bagabo ndetse n’abapolisi bari baje bambaye civil bambariye ku mbunda ntoya bita pistori”

Umusomyi wa The Rwandan

Inkambi ya Kiziba – Karongi

Itangazo ryo kurangisha

Impunzi 21 zo mu Nkambi ya Kiziba zirimo gukurikiranwa mu butabera naho 8 ziracyashakishwa

$
0
0

Yanditswe na Steven Frank Ruta

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2018 umuyobozi mukuru wa polisi mu Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Bimwe mubyo yatangaje ni uko impunzi 21 zo mu Nkambi ya Kiziba zirimo gukurikiranwa mu butabera naho 8 ziracyashakishwa.

Nk’uko IGP Emmanuel Gasana yabitangaje ngo abo bose barazira kuba barateje imyigaragambyo ku wa 20 Gashyantare 2018, ubwo impunzi z’abanyekongo  zo mu nkambi ya Kiziba  zavaga mu nkambi zikambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR). Polisi yakoresheje ingufu kugira ngo zive kuri ibyo biro, hishwe impunzi nyinshi kugeza ubu hataramenyekana umubare nyawo.

IGP Gasana yavuze ko impamvu hakoreshejwe amasasu byatewe ni uko impunzi zagaragaje imyitwarire mibi ibangamiye umutekano w’igihugu, anashimangira ko nta muntu ukwiye kumva ko yahungabanya umutekano uko yishakiye.

Yasobanuye ko izo mpunzi zagaragaje guhangana n’abapolisi, bamwe zirabakomeretsa.

Komiseri wa Polisi yashimangiye ko Polisi yakoresheje ubunyamwuga, ngo iyo bitaba bityo hari gupfa benshi.

Rwanda: Impunzi z’abarundi ziti nimuduhe inzira dutahe tujye guhambwa n’abacu

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>