Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Rdt Captain Patrick Safari ati: Niba James Musoni ari umugabo azansabe imbabazi cyangwa Imana izamporere!


Ministre James Musoni yagaragaye mu nama muri Kigali Convention Centre

$
0
0

Ministre James Musoni urimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kubera ikibazo cy’imbonezamubano yagaragaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018 muri Kigali Convention Centre ahaberaga inama y’ibihugu ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA).

Nk’uko bigaragazwa n’ifoto imwe rukumbi The Rwandan yashoboye kubona Ministre James Musoni yagaragaye yicaye asa nk’uwigunze agaragara nk’uri mu bitekerezo byinshi.

Inyuma ye hari hicaye Prof Nshuti Manasseh ufatwa nk’umwe mu banyakigega ba FPR na Perezida Kagame.

 

SINAPFUYE NDAHARI

$
0
0

Yanditswe na Habyalimana Thomas Sankara

Nabonye inyandiko imbika hano kuri facebook, ariko nta kibazo buri gihembwe barambika! Nanjye ngahora nisobanura impamvu nkiriho. Ubundi jyewe nta kibazo mfite, uretse mu minsi ishize aho nagiranye ibibazo na polisi ya Kayihura na Kagame, nuko mfata icyemezo cyo kubasengera kuko amashitani yirukanwa no gusenga.

Narabasengeye cyane ndavuga nti Mana yanjye nzi ko utajya urenganya, nanjye nanga akarengane, bariya bagabo ubarebe, ibyabo byose ari ibibi cg ibyiza bakorera muri Uganda, uzabishyire kukarubanda, ntihazagire n’itafari risigara rigeretse kurindi. Ubundi uzabacire urubanza rubakwiriye ukurikije kutabera kwawe. Nongeye ho ko niba ari bo bishe Kaweesi, amaraso ye azabagaruke ababere ikigoyi n’umutego.

N’ubu amasengesho ararimbanije ku banzi banjye bose, kuko maze igihe kirekire mfite abanzi benshi kandi jye nta muntu nanga n’umwe. Abanzi banjye bose narabareze ku Mana. Bamwe barantangatanze impande zose, bajya no muri HCR, igipolisi cyabo kindiho, nuko ndabasengera, batangiye kurimbuka ni bwo nagiye kwibaruza nk’izindi mpunzi, kuko igihe cy’Abanyarwanda bibaruje ho, jye bari banteze ngo banyice, bakanavuga ko bazaza kunyiba iwanjye, nuko sinajyayo. Nanjye ndahira ko nta muntu nzatakira, kandi uzaza iwanjye atazanywe n’amahoro, azamenya ko mu Bisirayeli hari Imana. Murumva ko ntari guhunga Polisi kandi ari yo ishinzwe umutekano w’abaturage twese. Nirinze no kubigeza kwa Perezida, mvuga nti niba atabona ko hari mo “imungu”, ni ikibazo ndetse nawe ubwe bimureba, dore ko bataduhiga bamuretse!

Ariko ubusanzwe ntabwo nzi impamvu abantu bamwe bambarira mu bo iriya ngoma mbi yakwica. Mu bintu byatuma Kagame angira ho ububasha nta na kimwe kindiho. Nubahiriza ingingo zose zerekana itandukaniro ryanjye nawe. Nabibabwiraga turebana amaso ku maso, bamfungiye I Kami. Nababwira ga ko batanshobora, bakabyita ibisazi, kandi ababivugaga bagapfa ngihari. Nkanabibwirira ko nta mbwa izagira icyo intwara. Ariko incuro bagerageje zose nta somo bahakuye, n’ubu baracyagerageza, bamwe barapfa bagasigira abandi.

Ubusanzwe rero ndi umuhungu uri kuri mission, nasezeranye isezerano n’Imana. Reka mbibabwire nubwo nta muntu n’umwe wari uhari, icyambere yambwiye ni ukubaho. Abumva bashaka kunyica nyoberwa aho izo mbaraga bazikura! Ikindi twasezeranye n’Imana ni uguhesha isi umugisha, no kuzahesha Abanyarwanda bose umugisha ari wo mahoro. Ndetse Integeka kujya numvira ijwi rimwe gusa, ari ryo jwi ryayo, ngo ntazayoborwa n’abantu n’iyo baba ari abahanuzi. Ayo ni amwe mu masezerano nagiranye n’Imana mbabwiye, uwumva ashaka kuyahindura, amese kamwe ajye kubisaba Imana yivuguruze.

Mukomere, abasenga Imana muyisenge mu mwuka no mukuri, Imana ntiba mu mazu yubatswe n’abantu! Abashaka ayo makanisa mwubahirize amategeko agenga ubucuruzi bwose murebe ko mutazaturana neza na Kagame. Igihe kirageze ngo ab’Imana bagaragare, batandukane na ab’aba Kagame. Nizo nkuba zibakubitira muri ibyo bituro mwita insengero, ni uko ari amasezerano yegereje, n’abasigaye nimutihana muzarimbuka mutyo! Hari igihe ntababuriye ngo muve mu bituro?!

 

IGIPOLISI CYA MOZAMBIQUE CYAKAJIJE UMUTEKANO W’INDEMBE Vital HITIMANA ALIAS GENERAL, UHERUTSE KURASASWA URUFAYA N’ABANTU BATARAMENYEKANA!

$
0
0

Nyuma y’aho umunyarwanda ukorera imirimo ye y’ubucuruzi mu mujyi wa Maputo muri Mozambique, arasiwe amasasu umunani mu nda no mu gatuza ubwo yariho aparika imodoka ye mu rugo rwe, ruri muri Zimpeto mu gace karimo umutekano uhambaye, ahazwi nka Villa Olimpia, ahagana mu ma saa yine arengaho iminota z’ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2018, Imana igakinga akaboko, kuri ubu akaba arembeye bikomeye mu bitaro byigenga bya Maputo,”Hospital Privado de Maputo”, Polisi ya Mozambique yakajije umutekano.

Kuri ubu noneho police yakajije umutekano w’iyo ndembe! Ni nyuma y’aho Muka Hitimamana Madame Alphonsine MUKARUGWIZA ahishuriye inshuti n’imiryango ko afite impungenge ko abamurasiye umugabo bashobora kumuhuhurira mu bitaro dore ngo ko bari baherutse kumutonganyiriza iwe maze akajya kuryama yahahamutse.

Amakuru dukesha umwe mu bagize umuryango wa Vital HITIMANA alias General, utifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, aravuga ko Alphonsina Mukarugwiza yabahishuriye ko umugabo we yari aherutse kwakira abagabo babiri bavuye i Kigali, cyakora ko ari ubwa mbere yari abonye bamutonganya ndetse bakaza no kumuheza mu biganiro bagiranaga. Nyuma akabona umugabo we aza kuryama yahahamutse.

Yagize ati: Mukarugwiza yatubwiye ko ubwe yiyumviye bamubwira bati :“Amambere wagiye mu kabari uridoga ngo twaguhaye imbunda turakwihorera; ugira utya udutumyeho ngo hadui umufite mu ntoki zawe, dutwitse amafaranga turaje ngo dukore akazi! Uca inyuma ujya kwigamba ngo uzabashyira mu mufuka yawe ubacyure i Kigali…utuma nabo bafata izindi ngamba! None turaje turababuze ngo ntuzi iyo bari. Ubwo urabona tuzakomeza kwihanganira umunwa wawe?”

Yakomeje atubwira ati: “bamaze kurakaranya bansabye ko nabaha umwanya nk’abagabo bagasigara baganira…maze ngenda mfite ubwoba! N’uko kera kabaye mbona aje yatentebutse! None nimurebe ibyabaye!”

Mukarugwiza yongeyeho ko impamvu atitaye kuwarashe umugabo we ari uko yamuciye mu maso kandi akaba yarabimenyereye ko hari igihe iwabo haza abantu biyoberanya kuko yari abiziranyeho n’umugabo we.

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko bamaze kumva ibyo byose nk’umuryango bamugiriye inama yo kubimenyesha police, kuko niba abamugiriye nabi ari abantu yikururiye wa mugani w’igikoba kikururiye amakara, bashobora no kumusanga mu bitaro bakamuhitana!

Police ya Mozambique nayo ikurikije aho igeze iperereza ntiyigeze ikerensa ayo makuru ikaba yahise yongera umutekano w’iyo ndembe ndetse n’uw’umuryango we.

Vital HITIMANA uri guhumekera mu byuma atunzwe na serumu, umuryango we akaba ari ukubara ubukeye, yari aziko ari kw’ibere…

Umusomyi wa The Rwandan

Maputo

 

 

RDC/AFERWAR – DUTERIMBERE : BA “BANDEBEREHO” BANZE GUCIKA INTEGE KU RUGAMBA RW’UBUZIMA.

$
0
0

Muraho murakomeye nshuti basomyi b’urubuga rwacu!

Turizera ko intangiriro z’umwaka wa 2018 zikomeje kubabera nziza.
Hano mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, natwe turakomeye dukomeje kwihanganira ubuzima butoroshye tubamo, kandi Imana iraturinze n’ubwo bwose abifuza ko twarimbuka tugashiraho nabo batahwemye gukomeza kuduhiga.

Iyaturinze n’ubu ikiturinze niyo yonyine ibasobanya indimi nka bamwe bubakaga umunara w’i Baberi, bityo imigambi mibisha yabo igakomwa munkokora , n’uko abaciriwe akobo bagacirirwa akanzu bose babireba aka yamvugo y’ abubu.

Nk’uko musanzwe mubizi rero , impunzi zo mu mashyamba ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo iyo zibonye agahenge ntizijya zigapfusha ubusa.

Abategarugori n’Abari bibumbiye muri AFERWAR – DUTERIMBERE bo bakora iby’akarusho :

• Dore nk’ubu bamaze iminsi mu isarura ry’ibishyimbo by’ishyirahamwe ryabo. N’ubwo bwo bwose isoko ritameze neza (umwero cg se umusaruro wari wagerageje kuba mwiza ariko ibiciro ku masoko ntibimeze neza kubera intambara za hato na hato). Ntawabura kwishimira ko Imana yakoze igitangaza noneho intambara ntibibateshe ngo bigende bipfire mu murima.
Bityo ishyirahamwe ntirizabura uko rigenza ingorwa ziruta izindi babana nazo, niyo byaba kuvuza batanu muri zo.

• Ibihe by’imvura nabyo rero ngibi biraje, kandi iteka bizahaza impunzi kubera kubura Amahema , icyo kwifubika, kwandura indwara zishingiye kumwanda Murabizi namwe ko mugihe cy’imvura umwanda wiyongera ), ukongeraho na Malaria yabaye akarande muri aya mashyamba n’ibindi…
Kubera izompamvu ishyirahamwe AFERWAR – DUTERIMBERE ubu yatangiye amahugurwa mu impunzi aho yagabye amashami hose kugirango ikangurire abantu cyane cyane Abari n’Abategarugori ibijyanye n’isuku n’agaciro k’amazi meza yo Soko y’ubuzima.
Ba MBUMBURUGO na Ba NYAMPINGA iyo bafite isuku bakayigirira n’abana bato n’ibikoresho byo murugo abasigaye bo mumuryango baribwiriza.

• Uretse n’ayo mahugurwa, ubu AFERWAR DUTERIMBERE yanafashe iyambere mugusukura no gutunganya neza amariba (amasoko y’amazi cg se amavomero).
Mugihe cy’imvura amavomero menshi akunda kwangirika agatwarwa n’isuri abantu bakavoma ibirohwa kuko baba batarabyiteguye kare ngo bayakorere neza. Ibyo baba badashoboye nko kuyubakira neza, basaza babo baba babari hafi bakabafasha.

• Kubera ko n’ubundi ntawe uryama ashonje, iyo imvura yaganutse (igihe cy’imvura cyageze) abantu baba batanguranwa no kwongera guhinga. Murabyumva namwe ko ubu abagize ishyirahamwe bari gukoresha imbaraga nyinshi cyane kuko uretse n’ayo mahugurwa bari gukorera izindi mpunzi n’ibyo bikorwa byokwita ku isuku y’ayo mavomero, bagomba kwitegura gusubira guhinga wa murima w’ishyirahamwe bakabikomatanya no guhingira ingo zabo, batibagiwe kuvugurura twa turima tw’igikoni kuko ari intego ko buri munyamuryango wese agomba kukagira murwego rwo gushimangira intego bihaye yo guhora iteka bitwa ba << BANDEBEREHO >>

Nshuti bavandimwe namwe bakunzi b’urubuga rwacu , nguko uko muri iki gihe buri munyamuryango nyuma y’ibikorwa byo kwita ku urugo rwe, abagize ishyirahamwe AFERWAR – DUTERIMBERE bashishikajwe n’ibikorwa rusange by’ishyirahamwe ku inyungu z’impunzi zose babana nazo.

Ubwo kandi niko baba banakomeza gukangurira basaza babo gukomeza kubafasha mu muganda wo gutunganya amashuri y’abana, kugirango barebe ko bagabanya muburyo bwose bushoboka , GUTAKAZA AMASOMO KW’ABANA bitewe no kwigira ahadasakaye. Mugihe amahema ataraboneka hakaba hifashishijwe ubundi buryo bwo gusakara hakoreshejwe ibyatsi (ikinyabahunde n’ibirere), kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Bakunzi b’urubuga rwacu munyemerere mbe mpiniye aha tuzongera ubutaha.
Turashimira byimazeyo ubwitange bw’aba ba << BANDEBEREHO >> bo muri AFERWAR – DUTERIMBERE tubasaba ngo bakomeze umurego ntibacibwe intege n’ubuzima babayeho ,bakomeze wa muco wo gukora byose basenga, biragiza lmana biringiye ko umunsi umwe izabahindurira Amateka.

Abagatorika muri mwe ubu muri mugisibo Muzagire IGISIBO cyiza.
Umugisha w’lmana umanukire ku ishyirahamwe ryanyu no ku impunzi zose muri rusange.

Murakoze murakarama.

UWASIZE Marie Jeanne.

Duterimbere – Media.

RRM+ CNRD +PDR= MRCD TWABAREGA IKI?

$
0
0

Nyakubahwa muyobozi wa the Rwandan, nkwandikiye ngirango untambukirize iyi nkuru ikubiyemo Ibitekerezo byanjye bwite.

Mu by’ukuri maze kubona itangazo ryo kwihuza kwa RRM na CNRD nahise nibuka ukuntu CNRD yatandukanye na FDLR iyirega ko ntacyo ikora ngo yihutishe urugamba; ibi bikaba arinabyo abasore ba RRM batangaje ubwo ba sezeraga muri RNC .

Mu by’ukuri rero ikipe ya Gen Wilson Irategeka na Gen we Hamada ba CNRD ndetse n’ikipe ya SANKARA Callixte na Noble Marara ba RRM bafite akazi katoroshye ko kugarurira ikizere impunzi z’abanyarwanda bacuriwe ishyanga ndetse n’abari mu Rwanda bahahamuwe n’ingoma ya FPR Inkotanyi.

Dukurikije uko twumva ko RRM ifite imbaraga mu Gihugu aho ngo yigaruriye imitima y’urubyiruko rwinshi rwashobewe, ndetse n’ ibyitso mu nzego za Leta ukongeraho ingufu CNRD ifite Dore ko SUD KIVU yose Gen Hamada agenzura igice kiruta u Rwanda inshuro 2 mu gihe muri Nord Kivu ahari ibirindiro bikuru ngo bya CNRD ingabo za Gen IRATEGEKA zigenzura agace kari hafi kungana n’u Rwanda nta kabuza ko izi mbaraga zihurijwe hamwe izi mbere nizo hanze; amaraso mashya y’abasore ba RRM benshi bahoze mu nkotanyi bazi amayeri yazo n’uko zirwana kandi bakunze kumvikana ku maradiyo ko barambiwe ibigambo bashaka kwesurana na Kagame bashyize kubutegetsi; kongeraho ingufu z’ abasore ba CNRD ba kamiritse ishyamba ariko na none barirambiwe bashaka gusubira iwabo; ntakabuza ko uretse amashitani asa n’ayateye opposition nyarwanda ubundi MRCD yakadukijije igisuzuguriro n’umwirato wa Kagame ngo byanyuze mu yihe nzira?????

IGISHYA MBONA

1.abasore b’abatutsi nabo bashotse ishyamba

Mu myaka 24 ishize Kagame na FPR ye ntakindi ubutegetsi bwabo bwubakiyeho uretse gukangisha genocide. Kuba uyumunsi habonetse umutwe w’abasore b’abatutsi basanzwe bazwi muri Opposition barimo abacikacumu nka SANKARA ndetse na MARARA wavuye i Bugande akaba yarahoze mu barindaga Kagame bakaba biyemeje kuyoboka ishyamba ntakabuza Kagame bizamugora gusobanurira isi uburyo yatewe n’interahamwe.

2. CNRD UBWIYUNGE ITSINZE IGITEGO CYA POLITIKE

Kuva 1994, abahutu bameneshwa mu gihugu bakomeje kwikorera umusaraba bonyine mu ma shyamba ya Kongo; kuba uyumunsi rero CNRD imaze umwaka ivutse ibashije kwihuza na RRM imaze amezi macye ivutse uwavuga ko ari ingaruka zo kuba RNC ya Nyamwasa na FDLR ya Byiringiro bamaze imyaka irenga 8 barananiwe kumvikana, uwabibona atyo ntiya gatewe amacumu.

Aho kwibasira abishyize hamwe ahubwo FDLR na RNC nabyo byakabateye ishyari ryo guhuza bagatabara abanyarwanda aho gukomeza kwiyemerana amagambo atagira ibikorwa.

Ku bwanjye nkaba mbona akari karabuze kabonetse kuko twari tumenyereye amashyaka ya politike gusa arimo abahutu n’abatutsi; kuba rero abahutu n’abatutsi biyemeje guhuriza hamwe imbaraga za gisirikare niza politike ntawabura kubishyigikira uretse ba ntamunoza cg umwe ubura icyo atuka inka akavuga ngo dore urucebe rwabo.

3. DIPLOMACY IZABOROHERA

Kuba RRM na CNRD byabasha gukubita ikibatsi FPR umusaza Rusesabagina umwe mu banyarwanda bacyeya bibyamamarare bashobora gukomanga henshi bagakingurirwa kandi ijwi ryabo ri kumvikana iyi nayo niturufu ikomeye kuri MRCD ishobora kuyifasha guhigika FPR mu gihe cya vuba.

UMWANZURO

MRCD izahura ningorane zikomeye, cyane ko abanyarwanda benshi barambiwe amagambo banyotewe n’ ibikorwa. Bahawe ikizere kenshi kikaraza amasinde. Kuburyo rero kugirango MRCD ireme agatima abanyarwanda igomba gukora agakorwa mu gihe kitarambiranye kagaragariza FPR ko na Nyina wundi abyara umuhungu.

Ku rundi Ruhande abanyotewe n’impinduramatwa nabo bose ntibakwiye kwigira ba ntibindeba ngo baterere iyo ahubwo bakwiye nabo gushyigikira MRCD kuko ntagica intege nko kubona abasirikare babura imiti mugihe izindi mpunzi zimaze guhaga wine na byeri ugasanga zijujuta ku mbuga za what up na Facebook ngo ibintu biratinda.

UMUSOMYI WA THE RWANDAN

KAYIRANGA Richard
KAMPALA

INITIATIVE HUMURA: Uruhare rw’abayobozi b’amadini ku mibereho y’abanyarwanda.

$
0
0

Umuryango nyarwanda warahungabanye ndetse abenshi bali mu bwihebe.

Inzara yabaye karande, Ubukene burakoresha abanyarwanda amabi.

Ibyo byose bikaba ingaruka mbi z’ubuyobozi bw’igitugu buyoboye u Rwanda.

Abayobozi b’amadini baba babireba?

Niba babibona babikoraho iki ko guhumuriza imitima irushye bili mu mulimo biyemeje?

“TUGEZE AHAGOYE NIMUDUTABARIZE” Ijwi ry’impunzi z’i WALUNGU muri RDCongo/ Mubera Dénis

$
0
0

Tumaze iminsi tubagezaho « IJWI RY’IMPUNZI ». Muri uyu mwanya tuzirikane impunzi zikiri mu mashyamba ya RDCongo, imyaka ibaye 24 ndetse irenga kuri bamwe.

Si inkuru, ni intabaza. Dushimire mwe mwatwandikiye mutubaza uko mwatabara, nkawe Flora, Eric, Alice n’abandi. Ubutumwa bwanyu mwabushyikiriza abantu biyemeje gukusanya infashanyo no kuyigeza ku mpunzi aho ziri hose : SOS REFUGIES. Numéro ya compte ni BE57 000 3257 39 235 (SOS REFUGIES).

Muri uyu mwanya, ijwi twumva ni iry’impunzi zo mu nkambi ya WALUNGU, mu burasirazuba bwa RDCongo. Iyi nkambi ngo ikikijwe na senyenge, nta winjira, ntawe usohoka.

Urugero rubabaje ni urw’umubyeyi Veneranda n’umwana we Claude ngo bahejejwe inyuma y’ikigo kandi afite umugabo n’abandi bana mu nkambi imbere ; umuntu yakumva ko batunzwe n’iki ? Ko barara he ?

Mwebwe murengera ikiremwamuntu, mubaze MUNUSCO na Leta ya Kongo , na HCR niba izo mpunzi zo zitari mu zirebwa n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Reba nk’ubu ngo guhera mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize w’2017, infashanyo yabo ni intica ntikize, ngo abana barwaye bwaki ; ahubwo bakababwira ngo BYANGE UHAVE UTAHE I RWANDA.

Bageze ahagoye, nabo ni abo gutabarwa no gutabarizwa.

Ikondera libre, 16/03/2018.


Ese mu Rwanda icyizere kizongera kuva hehe?

$
0
0

Yanditswe na Emmelyne Munanayire

Birababaje kubona iwacu mu Rwanda batwigisha ngo umurunga w’iminsi ni umurimo ariko wareba ugasanga kubera ubutegetsi bubi, abantu baba barakoze ndetse bagahirwa barenga bagapfa nk’abandi bose.

Ko batubwiraga se ngo abato tugomba kwihesha ishema, ngo tugomba kubasha kwihangira imirimo tukagera ku ndoto zacu ubu twabishingira hehe? Ubu rero maze igihe kirekire nibaza ariko narumiwe rwose.

Njya numva nihebye iyo nibutse ukuntu twabwirwaga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo: kutibagirwa ibyabaye, inshingano z’uwarokotse Jenocide, kwibuka twihesha agaciro, kwitanga ngo ibyabaye bitazongera ndetse n’ibindi byinshi.

Hari abantu b’Imana batwitangiye baraturera turi imfubyi tukaba tubashimira. Abo batureze baratubwiraga ngo tugomba kwerera Imana imbuto no gukomera tukirinda guhemuka. Ariko nsigaye ndeba nkabona byari nko guca umugani, iyo ubonye uko abayobozi baba bagora abaturage.

Mpereye ku musaza Rujugiro Tribert, umunyemari twavugaga ko yahiriwe, ko yahezwe, wakagombye kubera urugero abashaka kubaho neza bagakunda umurimo nsanga wagirango nawe yaruhiye ubusa. Nawe se umuntu wabayeho ari impunzi agakora, agatunga bigeze hariya ariko yagira ngo agarutse iwabo akaba ariho yamburirwa ndetse hafi kuhasiga ubuzima ubwo bisobanuye iki ? Ubwo se twavugako gukorera mu Rwanda hari icyizere bitanga ?

Na none iyo nsesenguye ibyabaye ku muryango wa Assinapol Rwigara, ariko cyane cyane kuri Diane Rwigara mbura rwose aho nakura icyizere maze nkumva ntabona imibereho yo mu Rwanda rw’ejo.

Diane na we navugako ari urugero rw’urubyiruko kandi ndahamya ko mpereye ku mabyiruka ye yashoboraga kutugeza ku buyobozi butambutse cyane ubwo dufite none.

Hamwe na bagenzi banjye b’urungano twavuganye, tubonako Diane nk’umwana warokotse Jenoside, utabogamye ahubwo wiyemeje kuvugira abaturage bose atavangura ahubwo agamije kurenganura buri wese, yatubera ikitegererezo.

Ariko se ubu ntarimo kubabarira muri gereza nk’umugome? Mu murongo wa Diane dushobora guhera kubyabaye tukiyubaka maze tugatuma ibyabaye bitazongera. Ingero z’abarenganyijwe kandi ni nyinshi.

Ndagirango nsoze mbwira buri munyarwanda ufite umutima mwiza ngo duhitemo gushyigikira icyiza, tuve mu bwoba. Abakuru bibuke ko bagomba guha urugero rwiza abato bakareka kuba ba mpemukendamuke.

Abato nabo bamenye ko ari bo rwanda rw’ejo maze barwanire kwibohora kuko tudakwiye gutegereza gusa kuzahora dusuhukira i mahanga.

Banyarwanda twarashavuye cyane, mureke twitange kugirango twese tuzabeho neza.

Jean NGENDAHIMANA ati : ” NTA BUTEGETSI NSHAKA, ARIKO NZAVUGA KUGIRANGO ABANTU BAMENYE UKURI

$
0
0

IJWI RY’IMPUNZI n’ABIMUKIRA

Uyu Yohani Ngendahimana benshi muramuzi ari umunyamakuru wa radio Amazing akorana na Cassien Ntamuhanga uyu watorotse uburoko mu Rwanda. Nyuma y’aho yakoze kuri Radio Isango star, umwuga yahagaritse afate inzira igana mu budage. Aho mu budage yahageze mu wa 2015, ariko mu myaka itatu gusa, Ngendahimana amaze kuba umwenegihugu, akaba akuriye umuryango yashinze ubwe ugamije guha ubuvugizi impunzi n’abimukira, ari no muri urwo rwego twahuriye i Buruseli mu Bubiligi yaje mu nama mpuzamahanga ku bimukira.

Uyu Ngendahimana yaradushakishije ngo we nk’umuntu ukiri muto, akangurire urubyiruko kumenya kwigena nk’uko ishyirahamwe Jambo ribivuga : kwigena, kwitekereza no kwitekerereza. Ndetse abwira impunzi n’abimukira ko IGIHUGU ARI ICYAGUHAYE AMAHIRWE YO KWISANZURA, ngo mu gihe mu Rwanda ibyo ari nk’inzozi. Iyo wiriwe niho iwawe.

– Uyu Ngendahimana, ukomoka ku babyeyi b’impunzi, dore ko ababyeyi be bari barahungiye muri RDCongo mu mwaka w’1959, yatashye mu rwababyaye mu mwaka w’1996, afite imyaka 6.

Ngendahimana yakuriye mu Rwanda, ariga, araminuza, arakora, ariko ngo hari byinshi bimubabaza :

– Icyambere ni umubabaro yagize igihe Ntamuhanga Cassien bakoranaga ageretsweho ibyaha bikomeye, agafungwa, ngo hiyongeraho na Niyomugabo Gérard wamwigishije, we waburiwe irengero kugeza magingo aya ;

– Ababazwa kandi n’impunzi n’abimukira, bakoreshwa mu gufata ubutegetsi ; mu mvugo y’amaganya, aribuka bamwe mu bo mu muryango we bagiye k’urugamba rwa FPR/Inkotanyi, ngo batigeze bagaruka ;

– Ngendahimana kandi ati Kuki mu Rwanda, umwenegihugu nta gaciro afite ? ngo uzi icyongereza arusha agaciro uvuga ikinyarwanda, ati kandi iterambere ridashingiye k’umuco ngo ni imyumvire NJYABUKENE ;kuko agereranya n’ubudage abamo, ko utazi ikidage ahubwo ntacyo ushobora gukora ;

Yewe, kuba yaranabaye umunyamakuru, aravuga ibyo yagiye atohoza, nyamara ngo ibigera ku baturage bikaba bike kuko ngo amakuru nayo agenwa n’ubutegetsi mu Rwanda.

We rero ngo kuba nta butegetsi ashaka mu Rwanda, ngo ashobora kuvuga ukuri kugirango abantu bakumenye .

Ngendahimana rero fata ijambo ijoro ritaragwa

Kuko umwijima ari nk’isuri , Isuri imwe rukukumba

Fata ikondera ryigenga, Ikondera ridaheza

Rigaheza gusa ubucakara bw’ingeri zose.

Ng’iri Ikondera rirangurura, menyekanisha igitekerezo cyawe bwite, Cyangwa se « ubunararibonye bwawe », ubera urugero abakibyiruka.

Maze amahoro arimo umucyuro ucyura ituze, n’umubirizi ubira Urugwiro,

Ari n’Agahuza aka ka Muntu ; Atahe iwawe ahagire Inturo.

Ikondera Libre, 16/03/2018

Mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’ibibazo uruhuri Kagame yatanze Miliyoni y’amadolari yo kurwanya iterabwoba muri Saheli!

$
0
0

Nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bushimira bwa Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Bwana Moussa Faki Maahamat yashyize ku rubuga rwa twitter, Perezida Kagame arashimirwa ko yatanze inkunga y’akayabo ka Miliyoni imwe y’amadolari yo kurwanya iterabwoba mu karere ka Saheli.

Ese u Rwanda nta bindi bibazo rufite byihutirwa ku buryo u Rwanda nako Kagame yakwishyira imbere mu kujya gutagaguza umutungo ukamurwa mu banyarwanda ku mbaraga?

Ese bwaba ari uburyo bwo kwibonekeza imbere y’ibihugu byo muri Afrika y’uburengerazuba byinshi bitazi byinshi ku Rwanda ahubwo bikundira Kagame urwango bahuje bafitiye igihugu cy’u Bufaransa?

Mu Rwanda Hari ibibazo byinshi by’ubukungu aho abakozi benshi badahemberwa igihe aho usanga abarimu, abakora ubuzi butandukanye mu gihugu baba bamaze amezi arenga 6 badahembwa.

Ubukene bumereye nabi abaturage benshi barya inyama bihishe ngo ba nyiri inu bakodesha batabimenya bakaza kubishyuza ibirarane by’ubukode baba batarishyura kubera ubukene.

Banki nkuru y’igihugu ihora ishyira kw’isoko impapuro z’agaciro ngo irebe ko igihugu cyabona amafaranga yo gukoresha.

Ba rwiyemezamirimo bagize amahirwe bakabona ibiraka biba bitahawe amasosiyete ya FPR baramburwa cyangwa ntibishyurirwe igihe bigatuma nabo bambura abaturage.

Ese mujya mumenya ko n’inzu yahindutse umurato iberamo amanama mpuzamahanga ya Kigali Convention Centre abayubatse bambuwe batarishyurwa kugeza ubu?

 

Immaculate Kayitesi arahakana ibyo Rtd Captain Patrick Safari yamuvuzeho

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Kayitesi Immaculate arasobanura icyo apfa na Rtd Safari aho agira ati: “namaganye ikinyoma cya Safali Kazindu Patrick ushaka kunsenyera urugo nyuma yaho antaye mu nzu kuva 2012.”

Nk’uko byatangajwe na Immaculate Kayitesi ubwe ngo Safari yashakanye na Kayitesi mu 2010, ngo Kayitesi ntiyari azi ko Safari afite abana bane (4) kuko Safari yabimubwiye baramaze kubana.

Ikindi kandi ngo Rtd Captain Safari ashyingiranwa na Kayitesi ntabwo yamubwiye ko yavuye mu gisirikare.

Kayitesi Immaculate mu magambo ye bwite yagize ati:“ mu buzima nahuye n’akaga kuko nashatse umugabo unduta cyane mu myaka, gusa ibyo ntacyo byari bintwayue kuko icyo nari ngamije kwari ukubaka, uyu Safari twashakanye ambwira ko ari ingaragu ko atigeze ashaka ariko icyantunguye ni uko nyuma yo gusezerana, gusaba no gukwa nibwo yaje kumbwira ko afite bane (4) kuko abo bana baje mu birori by’ubukwe, nyuma bahise baza mu rugo turabana.”

Mu kiganiro ni ikinyamakuru Ingenzinyayo.com dukesha iyi nkuru yabajijwe ku makuru avugwa kw’itandukana rye na Safari, Kayitesi yabajijwe niba yaratandukanye na Safari kubera ko yabonye abana ba Safari yarabanje kubamuhisha cyangwa hari ibindi bibazo byari hagati mu rugo?

Kayitesi adusubiza yagize ati: “nashatse ngamije kubaka ariko Safari yambereye umugabo mubi kubera ko yari afite abandi bagore byamuviriyemo kwirengagiza inshingano z’urugo kugera n’aho antaye mu nzu muri 2012 ajya gukodesha ku Kabeza nanjye nguma muri iyo nzu ntiyigeze agaruka.”

Ku kibazo cy’igihe Kayitesi yatandukaniye na Safari, Kayitesi aragira ati: “twatandukanye tumaze umwaka umwe gusa tubanye agenda ntwite muri 2011-2012 n’umwana twabyaranye namubyaye tutabana akodesha ukwe nanjye mba mu nzu yantayemo. Kuva muri uwo mwaka sinongeye kumubona nabwirwaga amakuru ye n’abandi bahuye nawe.”

Ku kibazo cy’ibivugwa na Safari ko yabuzwaga kwinjira mu rugo n’abashinzwe umutekano Kayitesi yasubije ko ibyo ari ibinyoma ndetse ko nta n’ibyigeze bibaho. Yagize ati: “ ibyo nibyo yahimbye nta kuri kurimo kuko anta ntiyongeye kugaruka mu rugo, none se ni gute nari kubuza nyiri urugo kwinjira iwe? Na cyane ko nari kuba ngize amahirwe yo kuba aje kureba uwo yabyaye”

Ku bijyanye n’urubanza ruburana ubutane uko byagenze. Kayitesi yagize ati: “nyuma y’imyaka ine nibana n’umwana twabyaranye nahisemo kujya kwaka gatanya kuko n’ubundi twasaga nk’aho twatandukanye n’ubwo byari bitarajya mu mategeko, mbere umucamanza yaciye urubanza ko tugabana imitungo yose igizwe n’amazu uretse inzu ya Kimihurura aho twashakaniye kuko Safari yambwiraga ko ari iy’umugore we mukuru kandi tukimara gutandukana yahise ayinsohoramo nabi musaba no kundeka ngo nshake aho kuba arabyanga.”

Mukwibaza niba nyuma yo gutandukana imyanzuro y’urukiko yashyizwe mu bikorwa. Kayitesi asubiza kuri iki kibazo yagize ati: “yego ibi nibyo ntandaro kuko Safari yategetswe gutanga indezo y’umwana twabyaranye ingana n’ibihumbi ijana buri kwezi (100.000 frw) kugeza n’ubu yanze kuyatanga ikaba ariyo ntandaro yo kunjujubya  ashaka kunsenyera urugo.”

Ikibazo cy’impapuro mpimbano Safari yarezwe kandi we yemeza ko yashinjwe inyandiko mpimbano kandi yarasinyanye na Kayitesi muri Ambasade y’u Rwanda  mu gihugu cya Uganda. Kayitesi asubiza yagize ati: “ntabwo nigeze musinyira ibi ni ibihimbano bikabije nta n’ubwo nigeze njya mu gihugu cya Uganda kandi idosiye yakozwe n’Ubugenzacyaha bwa polisi y’u Rwanda imushyikiriza urukiko araburana arafungwa.” “Iyi dosiye yamufunze kubera kujya muri banki gushaka inguzanyo mu buryo bwe bwihariye kuko yasinye mu mwanya wanjye ntaho nigeze mpurira n’inyandiko yakaga inguzanyo.”

Mu byo Safari avuga yemeza ko yafashije Kayitesi na murumuna we kubona akazi abahaye inimero ya Telefone ya Minister James Musoni. Kuri ibyo Kayitesi abitera utwatsi agira ati: “ibyo Safari avuga ni ibinyoma kuko umuvandimwe wanjye yakoze ikizamini nk’abandi, kandi yabonye akazi naratandukanye nawe yibana nanjye nibana kuko ntabwo yari kuba adatunze uwo yabyaye ngo atunge rubanda.”

Safari ashinja Kayitesi kandi ko mu gihe yigaga mu gihugu cya Uganda yamuhaga amafaranga akayakoresha mu nyungu ze bwite aho yakwishyuye umwenda bari babereyemo Banki ndetse ngo akamubuza no kugaruka iwe mu rugo. Kayitesi kuri iki kibazo ati: “jyewe birantangaza ubwo urumva umuntu yakwemera kuguha amafaranga kandi mutabana, ikindi Safari arabeshya ntiyari kuza aho ndi twaratandukanye nta n’ubwo afite uburenganzira bwo kumvugaho naratandukanye nawe, naho mu gihugu cya Uganda Safari yabeshye abantu ko yari umunyeshuri kandi yakoraga mu mushinga witwa NILE BASIN.”

Safari yatangaje kandi ko hari ibimenyetso byerekana ko yakennye kubera Kayitesi. Kuri iyi ngingo Kayitesi yagize ati: “arabeshya kuko yakoze inyandiko mpimbano ntiyishyura ideni rya banki arabihanirwa ibisigaye ni ukumparabika ashaka kuntesha agaciro no kunsenyera urugo kuko yamenye neza ko mfite fiyanse twabyaranye kandi tugiye kurushinga.”

Mu gusoza avuga ku bye na Safari Kayitesi ati:“icyo narenzaho ni uko ibyo Safari yavuze byose ari ibihimbano bishamikiye ku rwango kugeza n’aho yavuze ko namubujije kwinjira mu rugo, kongeraho ko yakoze ibyaha bitandukanye agakurikiranwa n’ubutabera  akabihanirwa.”

Kayitesi asoza aha ubutumwa Jabari n’abategarugori agira ati: “burya mu muco nyarwanda turangwa no kugira ukuri ndetse n’indangagaciro ya kirazira ntabwo byari bikwiye gukomeza kubona abanyarwanda barenganya abandi nk’uko narenganye n’ah’inzego bireba kugira uruhare mu nkundenganura. Ikindi ni uko abazajya bashakana bajya babanza kumenya ko abo bagiye kubana batigeze  bashaka kuko ibi nibyo bibyara amakimbirane mu ngo maze ingo zigasenyuka zitamaze kabiri.”

Prof Filip Reyntjens ‏yemeje ko habaye Genocide ebyiri mu Rwanda

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Prof Filip Reyntjens umwarimu muri Kaminuza ya Anvers mu gihugu cy’u Bubiligi akaba yarakoze ubushakashatsi bwinshi ku Rwanda ndetse akandika ibitabo byinshi bikiyongeraho ibiganiro byinshi yagaragayemo cyangwa yagizemo uruhare byavugaga kuri Genocide, yatangaje akoresheje urubuga rwa twitter ko yemeza ko mu Rwanda habaye Genocide ebyiri!

Prof Filip Reyntjens avuga ko yamaze igihe kinini yemera ko FPR-Inkotanyi yakoze ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu 1994 ariko itakoze Genocide. Ariko ngo igitabo cya Judi Rever cyasohotse mu minsi ishize kitwa In Praise of Blood. ngo kigaragaza bidashidikanywaho ko Inkotanyi zakoze Genocide mu 1994. Kuri iyi ngingo Prof Filip Reyntjens aragira ati: “Rero, nibyo habaye Genocide ebyiri.”

Prof Filip Reyntjens avuga kandi ko Urugereko rw’urukiko rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha rugomba gukurikirana FPR-Inkotanyi kuko yakoze Genocide mu Rwanda mu 1994.

Prof Filip Reyntjens yemeza ko ibimenyetso bisobanuye neza n’amazina y’abakekwa gukora iyo Genocide biri mu gitabo In Praise of Blood. Ngo Urugereko rwasimbuye urukiko rw’Arusha rwagombye gukora ibyananiye urukiko rw’Arusha ni ukuvuga gukurikirana abahoze ari abasirikare n’abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi.

ABATUTSI BAZAMENYA RYARI KO KAGAME YABATANZEHO IBITAMBO NGO BAREKE KUMWIRUKA INYUMA?

$
0
0

Yanditswe na Benito Kayihura

Ubu kandi umubajije icyari kimurakaje aha yakubwira ko yari arakajwe nuko Interahamwe zamaze abatutsi kumbi we yari ari guhumeka insigane kubera ko i New York UN yari imaze gutora umwanzuro wo kohereza ingabo ziza gutabara abatutsi maze bikabangamira umugambi we wo gufata ubutegetsi wasaga nugeze ku musozo.

Kagame yahise akora ibintu 3 ngo aburizemo icyo cyemezo:

1. Yahise ategeka Bwana Claude Dusaidi wari intumwa ya FPR i New York guhita yamaganira kure icyo cyemezo kure avuga ko nibiramuka bikozwe birafatwa nk’igikorwa cy’ubugambanyi.

2. Yahise ategeka Bwana Charles Muligande kwandika ibaruwa avuga ko kuza gutabara abatutsi ntacyo bimaze ko abatutsi bashize (Kandi Genocide yari imaze iminsi 30 gusa itangiye) Mwibuke kandi ko yamaze iminsi 100

3. Yanahise ashyira iterabwoba ku bihugu byateganyaga kohereza ingabo avuga ko nihagira uwibeshya akaza aramurasa cyangwa indege iri bukandagire mukirere cy’u Rwanda izanye ingabo iraraswa

ibyo Kagame yakoze byatumye koko izo ngabo zitaza nuko abatutsi bakomeza guhigwa bukware no kwicwa nta kirengera, nibutse abakiri bato ko icyo gihe Les Fars zari zihanganye ku rugamba rukomeye na FPR aho inshuro nyinshi les Fars zinginze Kagame ngo areke kubarasaho bage guhosha ubwicanyi Kagame akanga, byagezeho banamusaba kuvanga ingabo bakajya gutabara abatutsi byose Kagame arabyanga (Nibutse ko Habyalimana yapfuye avuye gusinya amasezerano yarimo no kuvanga ingabo, kiriya gihe rero FPR nayo yari yahindutse les Fars)

KUKI KAGAME YANGAGA KO HAGIRA UMUNTU UZA GUTABARA ABATUTSI?

Kiriya gihe Leta yari izwi ni Les Fars naho Kagame akaba inyeshyamba, ubusanzwe rero iyo ingabo z’amahanga zoherejwe mu butumwa bw’amahoro ziza zifite mission yo guhagarara hagati y’impande 2 zigahosha imirwano, ziba ariko zinagomba gukorana bya hafi na Leta ndetse akenshi bakanafatanya mu kugarura umutekano, Iyo biramuka bigenze gutyo rero byari guha amahirwe Les Fars yari isumbirijwe ku rugamba kubera amasasu yari atangiye kubashirana bagatangira kuyashaka, kwisugaganya no gukosora amakosa yari amaze gukorwa icyo gihe maze bagasubiza inkotanyi inyuma cyangwa se bakazihatira kubahiriza amasezerano yari yamaze gushyirwaho umukono na Perezida Habyalimana.

Kagame we yumvaga hapfa abatutsi benshi bashoboka kugirango abone icyo arega abahutu mu mizo ya mbere maze UN ikabafatira iibihano byo kugura imbunda n’amasasu maze akabona uko yitsindira intambara agafata ubutegetsi adasangiye n’abahutu iyi akaba ari nayo mpamvu yacengeje mu nterahamwe abasirikare be bo mw’itsinda ryitwaga network commando bakica abatutsi bityo baba batinyuye abahutu bari bagishidikanya kwica. (Hari abantu babonye Iterahamwe zambaye ibitenge ziri gusohoka muri CND ifite imipanga n’amahiri)

ibi bikorwa bya Kagame ariko ntibihindura abere abahutu bishoye mu bwicanyi ariko nanone ntibibuza guhamya ko Kagame ariwe wateguye akanagira uruhare muri Genocide ibi akaba aribyo bituma ahora arwana no guhindura amazina n’inyito byayo ndetse n’amateka kugirango urubyiruko rukomeze kuba mu mwijima n’ikinyoma cyuko abahutu aribo bateguye Genocide bakayishyira no mu bikorwa we akaza aje kuyihagarika gusa.

Abatutsi bakuru ibi bintu barabizi ariko abenshi baranga bagashyikira Kagame kuberako:

1. Bahizwe bakanicwa n’abahutu 94 bityo kureba kure aho amaso atageza ngo banarebe uruhare rwa Kagame ko ariwe Nyirabayaza muri biriya bintu bikabananira

2. Hari benshi bigishijwe bakanatozwa kwanga abahutu bababwira ko ari abantu batagira ubwenge baremewe gutegekwa n’abatutsi

3. Nta muntu burya utagira uruhande abogamiraho n’umusifuzi burya aba afite ikipe yumva yikundiye nubwo atayibera cyangwa ngo abigaragaze ariko burya kaba karimo. n’abantu bafite ibyo bahuriyeho barakundirana kdi s’icyaha, uzarebe abantu bize ku bigo bimwe cyangwa muri promotion/intake zimwe ukuntu bahuza urugwiro iyo bahuye, n’abatutsi rero kuba baragwirirwe n akaga kamwe ku bahutu 94 akaba ari na nyamuke bituma bakundirana bityo babona Umututsi mwene wabo ari President ndetse naho ukandagiye hose mu gihugu hakomeye haba hicaye umututsi banareba ukuntu bafite ijambo n’agaciro imbere y’umuhutu bakumva birabanejeje kabone nubwo yaba yaburaye, mbega ni nka kuriya ufana ikipe yatsinda ibyishimo bikakurenga kdi itari buguhe n’igiceri na kimwe.

ABANYARWANDA DUKWIYE GUFASHA HASI KUBA ABAFANA B’AMOKO

S’icyaha gufana cyangwa gukunda uwo musangiye ubwoko ariko se bite iyo ari no mu makosa ukaba ubibona ariko ugakomeza kumujya inyuma ngo nuko musangiye ubwoko? Hari abatutsi benshi bemera kandi babona ko Kagame ari Umwicanyi ukwiye kuvaho ariko bakumva ko aho kugirango abahutu bongere gutegeka Kagame yagumaho, bene aba ni babandi bumva kdi babona Kagame wenyihe gusa nk’ikibazo mu Rwanda ariko systeme ikaba yakomeza kuko ntacyo itwaye, Reka mbibutse ko abami b’abanyiginya bategetse u Rwanda imyaka 400 bakuranwa ku butegetsi ariko ubuhake, uburetwa, shiku n’ikiboko ku bahutu bigakomeza, Umwami Rudahigwa niwe wenyine wabibonyemo ikibazo abikuraho abiru bahita bamwica ngo abasuzuguje abahutu.

Hari n’abahutu njya numva cyangwa njya mbona hano bashima bakanashyigikira kwicwa kw’abatutsi 94 ngo ababikoze bakoze ibikwiriye bikiza umwanzi nyamara kandi bakarenga bakavuga ko Inkotanyi zakoze amahano zica abavandimwe n’ababyeyi babo mu cyahoze ari Byumba mu myaka ya za 90? Nonese niba ubabajwe n’abawe bapfuye kuki utakwishyira no mu cyimbo cy’umututsi wabuze abe (cyane ko uzi uko gupfusha abawe bimera) ngo wumve agahinda ke kdi ko abantu dukoze kimwe bityo dusangiye agahinda, intimba n’akababaro ko kubura abacu?

DORE IGIKWIRIYE

Hakenewe Leta idashingiye ku bwoko kuba muri FPR harimo abahutu ntibivuze ko ubutegetsi busangiwe ahubwo barimo ku mpamvu 2 gusa:

1. Guhuma amaso abazungu hagamijwe kwerekana ko Kagame yasaranganyije ubutegetsi

2. Kugusha neza abahutu batareba kure ngo bibwire ko nabo bari mu buyobozi

Muri FPR abahutu bafite imipaka mu guhabwa imyanya, hari imyanya udashobora gusangamo umuhutu n’umwe niyo byagenda gute: Mu barinda Umukuru w’igihugu, Secretaire Generall muri Ministere iyariyo yose, Ushinzwe iperereza mu gisirikare, Ukuriye ONG, Ministere y’ubutabera cyangwa Imari. Aho uzasanga kandi umuhutu hose buri gihe haba hari umututsi umwungirije ari nawe ukora akazi kose akarinda uwo muhutu kugira ibyo amenya bitareba abahutu ariko iyo bahaye umwanya umututsi ntibashobora kumuha umuhutu ngo amwungirize

igikwiriye rero suko twahakana ko amoko ariho twiharira ubutegetsi cyangwa twireguza ngo umenya gute ubwoko bw’umuntu kdi nta rangamuntu byanditsemo ahari se twibwira ko aritwe gusa tuzi ubwenge ahubwo n’ugusaranganya byose nta guhendana umunyarwanda akajya abona akazi cyangwa akinjira mu gisirikare hatabanje kurebwa ngo ni bwiko ki? yarokokeye he? Ni mwene nde? bavuye he? n’utundi dutiku twinshi tubera mu mihezo y’abahezanguni

Nyuma y’amoko hakenewe kandi guterwa indi ntambwe yo gufasha hasi kwica no gufunga abo mutabona ibintu kimwe, kutiharira ubukungu bw’igihugu no kunyaga abantu ibyabo mw’izina ry’imisoro no kubasenyera amazu kuko ibyo bidakosowe mu Rwanda bitinde bitebuke hazaba indi revolution cyangwa intambara ishobora kuzahitana benshi kuko ndabona ubugome n’urugomo byararenze ku batavuga rumwe na Leta bikanimukira no mu baturage basanzwe babicisha inzara ku bwende bababuza guhinga, gusarura no kugurisha imyaka yabo.

Amoko yombi yarahemukiranye bityo dukeneye ubwiyunge bukorera ku bipimo bizima atari nk’iriya minzani banyonze ya Kagame yumvisha Abanyarwanda ko abatutsi aribo gusa barenganye kandi ibiganza byabo bikaba byera de! hakaba n’amashitani yitwa abahutu atagira ubwenge cyangwa ikindi kintu kizima azi uretse kwica abatutsi gusa, iyi ngo akaba ariyo mpamvu bagomba gupfukama ndetse nuwavutse uyu munsi agasaba imbabazi abatutsi z’amabi ba Sekuru be bakoze. dukeneye ko mu Rwanda Politique ishingira ku migabo n’imigambi by’abashaka kuyobora hanyuma bashobora kubyumvisha abaturage bikabanyura amatwi bakabaha uburenganzira bwo gutegeka babinyujije mu matora apana kwicara bakatugenera abatuyobora ku ngufu, ibintu byo gukundira umuntu gusa ko dusangiye ubwoko bikwiye gucika, ariko bizashoboka gusa igihe umuhutu ategetse akumva ko ari Perezida w’abanyarwanda bose apana bene wabo gusa cyangwa n’umututsi bikagenda gutyo.

Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari amaze iminsi mu buroko

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru amaze iminsi agera kuri The Rwandan aravuga ko Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari amaze iminsi yaratawe muri yombi ariko ntabwo byigeze bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko hatamenyekana neza icyo Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari yaba yarazize ariko uwahaye amakuru ubwanditsi bwacu yatubwiye ko hakekwa ko uyu mugabo wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya umaze n’iminsi mike asezerewe mu gisirikare yaba yaragaragaje kutishima ku buryo butishimiwe n’abantu bamwe.

Nabibutsa ko mu myaka yashize Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari yigeze guhura n’ingorane ubwo yafatwaga nk’umurakare agashinjwa kugira imyifatire mibi irimo n’ubusinzi bukabije, ku buryo yagize amahirwe abantu bakamugira inama yo kujya gusaba imbabazi kwa Perezida Kagame amazi atararenga inkombe.

Bivugwa ko Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari yagiye gusaba imbabazi afite ubwoba bwinshi ko ibye byarangiye ku buryo hari abavuze ko yakuyemo imyenda agasaba imbabazi yigaragura hasi nk’umwana aboroga imbere ya Perezida Kagame icyo waciye inkoni izamba akamubabarira.

Major Gen Mubarakh Muganga

Undi bihwihwiswa ko nawe ari mu bibazo ni Major General Mubarakh Muganga bivugwa ko afungishijwe ijisho (afungiye iwe mu rugo) ngo azira kutishimira ko abandi babazamuye mu ntera mu minsi ishize we ntagire icyo ahabwa.

Abakunze guhurira n’umwe mu bafasha ba Major Gen Mubarak Muganga (dore ko afite benshi) witwa Bébé Kamuzinzi Mubarakh ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook bahamya ko muri iyi minsi atakigaragaza amashagaga dore ko mu minsi yashize bivugwa ko we n’igikundi cy’abandi banyarwandakazi bavuga ko bashyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda bidasubirwaho bagaragazaga imyitwarire y’urugomo n’ubushizi bw’isoni bibasira uwo ari we wese bakekaga kutabona ibintu kimwe nabo.


Major Gen Jean Jacques Mupenzi aravugwa mu bwicanyi bwo muri Komini Giti

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Imwe mu nkuru igaragara mu gitabo In Praise of Blood cyanditswe n’umunyakanadakazi Judi Rever ni ivuga ku bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu bwoko bw’abahutu mu cyahoze ari Komini Giti yari muri Perefegitura ya Byumba bugakorwa n’abasirikare ba FPR nyamara iyo Komini ivugwaho kugeza ubu ko nta mututsi n’umwe wayiciwemo mu 1994. 

Kenshi abashyigikiye FPR (iyo muri bo hagize n’abemera ko FPR nayo yishe abahutu) mu gushakira ibisobanuro n’impamvu nyoroshyachyaha ubwo bwicanyi FPR yakoreye abaturage b’abahutu hakunze kuvugwa ko ingabo za FPR zicaga abahutu zirwana zihagarika Genocide cyangwa bitewe n’abasirikare bamwe basangaga imiryango yabo yashize bakihorera kubera akababaro n’umujinya. Ariko iyo bigeze muri Giti umuntu yibaza impamvu n’uruhe rwirwazo FPR yahereyeho itsemba abaturage b’abahutu ba Giti.

Kimwe mu binyoma bya mbere byuzuye agashinyaguro mu bivugwa na FPR kikanasubirwamo n’abanyamakuru n’abiyita impuguke n’abashakashatsi b’abazungu ni ibyabereye muri Komini Giti ya Byumba mu 1994.

Nk’uko bivugwa mu buhamya bugaragara mu gitabo In Praise of Blood cyanditswe n’umunyakanadakazi Judi Rever Giti ikunze kuvugwa mu bitabo no mu binyamakuru nka komini yonyine yo mu Rwanda Aho ngo abahutu batakoze Genocide. Uwari Burugumesitiri wa Giti by’umwihariko yashimiwe ko yahanganye n’abicanyi akabuza ko abatutsi bicwa. Ariko Judi Rever avuga ko yagerageje gukurikirana ibyabereye muri Giti yegeranya ibimenyetso n’ubuhamya byerekana uburyo FPR yakoresheje Giti mu buryo buteye ubwoba kandi bikagira icyo bigeraho muri Propaganda yayo. Ibi umuntu akaba yabishingiraho mu gusobanukirwa imikorere iteye ubwoba ya FPR mu tundi duce tw’u Rwanda mbere, mu gihe, na nyuma ya Genocide.

Judi Rever

Tariki ya 23 Mata 1994, hafi ibyumweru bibiri gusa Genocide itangiye, umunyeshuri ufite ababyeyi bava mu moko yombi (abahutu n’abatutsi) witwa Clément yari hafi yo ku biro bya Komini Giti aho yari yagiye gusura umwana w’inshuti ye n’urungano. Bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ijoro ritangiye kugwa umuturanyi yaramubwiye we n’inshuti ye Gaudence ngo batahe burije ntawamenya igishobora kuba ijoro riguye.

Ku tariki ya 10 Mata 1994 ingabo za FPR za Mobile ya 21 na Mobile ya 101 zari zageze muri Komini Giti ndetse n’abihayimana bo mu iseminari ya Rwesero bari barangije kwicwa n’abasirikare ba FPR. Ubwicanyi bwamaze iminsi myinshi abantu barahiye ubwoba. Nyamara ibyumweru 2 nyuma yaho hari agahenge gateye inkeke ku buryo bamwe bari batangiye kwizera ko intambara yarangiye.

Clément na Gaudence bari ku igare bagenda mu mihanda y’igitaka mu misozi yo muri Giti. Bageze ku kigo nderabuzima iruhande rw’amashuri abanza babonye abasirikare ba FPR bashoreye ikivunge cy’abantu babinjiza mu mashuri.

Gaudence yabwiye Clément ko afite ubwoba ko bagomba kwihuta bagataha iwabo bakava mu nzira. Clément abonye uburyo abasirikare ba FPR barimo gusunika abaturage ku kibuga cy’ishuri aremera baragenda, anyonga igare vuba na vuba uko ashoboye.

Clément ageze mu rugo, Ise umubyara, umugabo w’umuhutu wakoraga akazi ko kuburanira abandi mu nkiko, akaba n’umuyobozi mu nzego z’ibanze wari uzwi n’abantu benshi yari yabuze.

Bukeye mu gitondo ibihu bitangiye kugabanuka, Clément na mwene nyina bafata inzira bajya kumushaka. Kuko bakekaga ko hari ikintu kibi cyamubayeho bahise berekeza ku mashuri abanza, aho babonye igare rya Se baritaye aho. Hari mu gitondo kare cyane ku buryo nta musirikare wari urinze aho ku mashuri. Binjiye mu kibuga cy’ishuri bahise bakubitwa n’inkuba.

Mu kibuga kiri hagati y’amashuri hari huzuye imirambo, mu byumba by’amashuri nabyo byari byuzuye abantu bishwe. Clément na mwene nyina bashoboye kubona umurambo wa Papa nabo mu mirambo yari aho. Yari yamenwe umutwe (ashobora kuba yari yakubiswe agafuni) banamuvunne akaguru.

Clément akimubona yahise afatwa n’ubwoba atashobora gusobanura bahise biruka bajya kwihisha mu murima w’amasaka wari hafi aho. Barakomeza bajya mu rugo kubwira mama wabo wari umututsikazi ko papa wabo yishwe.

Clément yumvaga atareka se ngo aborere ku gasozi ngo aribwe n’imbwa. Ijoro riguye yasubiye kw’ishuri kwiba umurambo wa Se afashijwe na mubyara we n’umuturanyi bajyana umurambo mu rugo bawuhamba rwihishwa.

Umuturanyi wabo, umugore ukiri muto w’umuhutukazi, ku bw’amahirwe yarokotse ubwicanyi bwakorewe ku mashuri abanza. Ngo yari yafashwe ku tariki ya 23 Mata 1994 ahetse umwana. Yabwiye Clément ko abasirikare ba FPR bafashe abaturage b’abahutu babakuye mu ngo zabo, abandi bafatirwa ku ma bariyeri ingabo za FPR zari zashyize ahantu hatandukanye muri Giti, maze bose barabashorera babajyana ku mashuri abanza.

Ngo iruhande rwe hari abantu bajijutse nk’abarimu, abakozi ba Leta, abanyapolitiki, n’abacuruzi bose b’abahutu mbese abantu bose bagaragaraga nk’aho bishoboye cyangwa ari abantu bavuga rikijyana. Ngo ijoro riguye, abasirikare bahisemo abagabo b’abahutu babona bafite ibigango babaha udufuni babategeka kwica abantu bo miryango yabo. Nyuma abo bantu bamaze kwica bene wabo basabye kwicwa batagaragawe ibyo barabihabwa bahita baraswa n’abasirikare ba FPR.

Uyu muturanyi wahaga ubutumwa Clément yakubiswe agafuni inyuma ku mutwe agwa igihumure ku buryo abasirikare baketse ko yapfuye. Akangutse nyuma y’amasaha menshi yasanze uruhinja yari ahetse rwapfuye iruhande rwe.

Ingabo za FPR zifatanije n’abasivile b’abatutsi zakomeje guhiga no kwica abahutu bigaragara ko bajijutse n’imiryango yabo mu minsi yakurikiyeho.

Byatwaye igihe kinini kugira ngo abasirikare ba FPR bashinzwe iperereza bashobore kuvumbura umwarimu witwa Sindambiwe wari washoboye kwihisha. Mbere yaho ariko abasirikare ba FPR bajugunye umugore we n’abana be mu rwina barabica.

Mu minsi yakurikiyeho abasirikare ba FPR bavumbuye umugabo wari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu ishyamba ry’inturusi baramurasa baramwica.

Clément we yagize amahirwe yo kurokoka. Nk’uko abivuga kubera ko yagaragaraga nk’umututsi kubera nyina w’umututsikazi mu minsi ya mbere ingabo za FPR zinjira muri Giti uko asa nk’abatutsi byamufashije gutuma abasirikare ba FPR batamwica. Ariko ubwicanyi butangiye kwiyongera yakijijwe na Se wo muri batisimu w’umututsi wari ufite umuhungu wagiye mu Nkotanyi, uwo muhungu akaba yaragize uruhare runini mu kwerekana abagombaga kwicwa muri Giti.

Uwo muhungu wari waragiye mu nkotanyi yabonye Clément arimo gukubitwa yicajwe hasi n’umusirikare wa FPR wari ufite ipeti rya lieutenant witwa Jean Jacques Laurent Mupenzi (ubu ni Major General muri RDF) akeka ko agiye kumwica ako kanya, ariko uwo muhungu w’i Giti wagiye mu nkotanyi yahise abwira Jean Jacques Laurent Mupenzi ati: “Uwo mureke ni umwe mu bana bacu.”

Uwari Burugumesitiri wa Giti, Edouard Sebushumba, w’umuhutu yahise ajya kwihisha amakuru atangiye gukwira ko inkotanyi zageze i Giti kimwe n’abandi baturage batinyaga ko inkotanyi zabivugana. Yihishe igihe kigera ku kwezi mu nzu y’umukecuru w’umutindi nyakujya. Amakuru y’aho yihishe atangiye kumenyekana abasirikare ba FPR bahise bajya kumushaka bamusanga ubwanwa n’umusatsi byaramurenze ku buryo bitari byoroshye kumumenya.

 

FPR yifuzaga gukoresha Sebushumba muri Propaganda, bityo bamubwira ko atagomba kugira ubwoba ko agomba gutaha iwe ko FPR izamurindira umutekano. FPR yaje gutangaza ku Isi hose ko Edouard Sebushumba ari Burugumesitiri wenyine mu Rwanda watumye hataba Génocide muri Komini yayoboraga.

Ni uko Burugumesitiri wa Giti yabaye ikirangirire kubera ngo yabujije intagondwa z’abahutu kwica abatutsi muri Komini yayoboraga. Mu makuru menshi avugwa kuri Genocide, Giti ikunze kuvugwa nka komini yonyine mu Rwanda abahutu batakoze Genocide. Iyo urebye aya makuru yifashishijwe mu guhuma amaso abantu kugira ngo ubwicanyi bwakozwe na FPR muri Giti butamenyekana.

Sebushumba yakomeje guceceka ku byabaye muri Giti, kubera uko guceceka yarabihembewe ntiyicwa, ahabwa igihembo cya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda na Perezida Pasteur Bizimungu, ndetse ahabwa imyanya mu butegetsi kugeza ubwo abaye na Depite kugeza mu 2008.

Ngire icyo mvuga kunga ya miliyoni imwe y amadolari umusesaguzi Kagame aheruka guha Sahel .

$
0
0

Yanditswe na Jeanne Mukamurenzi

Nyuma yo guhindura itegeko nshinga akishyiriraho izindi manda atemerewe, akitsindisha amatora aho yiyamamaje wenyine amaze guheza abari guhiganwa nawe mu matora. Ntagushidikanya Kagame ubu ni umwami uganje mu Rwanda. Ubwami yarabucakiye. Gusa
umururumba w’ubutegetsi n’ibyubahiro afite ntibijya bituma yicara hasi ngo arye iminyago ye, niyo mpamvu ahora ateza intambara hirya no hino mu karere, ubwami bwo mu Rwanda ntibumuhagije.

Ubu noneho ari gukora ibishoboka byose ngo abanyafrika bamubone nka Muammar Gaddafi abinyujije mu nkunga ya miliyoni y’amadolari yasohoye mw’isanduku ya leta, mu gihe abanyarwanda bari kwicwa n’inzara, bwaki ni yose mu bana, abaturage baranywa amazi y’biziba….

Nyakwigendera Gaddafi yaratangaga, yateye inkunga ibihugu byinshi byo muri Africa,
Nabyirutse numva abantu bavuga ngo ibyubusa biba kwa Kadafi, maze gukura nsoma amateka ye nibwo nasobanukiwe icyo uyu mugani wasobanuraga.

Kagame rero arashaka gushyira akarenge ke mu nkweto za Kadafi, gusa ntabwo zamukwira habe namba. Dore uko inkweto za Kadafi ari nini mukarenge Ka Kagame.

Kadafi yaratanganga cyane, Ariko mbere yo gutera inkunga ibindi bihigu, yitaga ku nyungu z’abaturage be mbere ya byose.

-Nta muturage we wabaga Ataka inzara, nta bwaki yarangwaga mu gihugu cye.
-Nta munyeshuri mu gihugu cye wabaga yabuze buruse
-Nta bashomeri babaga banyanyagiye mu gihugu cye, n’abari bahari leta ye yarabafashaga.
-Abakozi bo mu gihugu cye bahembwaga agatubutse kandi bagahemberwa igihe. 
Libiya yari ifite iterambere rigaragarira bose riturutse ku bukungu bwa peterole.

Binyuranyije na Kagame. U Rwanda rurakennye nta mutungo kamere rufite mwinshi, ruterwa inkunga n’ibihugu by’amahanga.

Iterambere ry’u Rwanda ritangirira kwa Kagame rikarangirira ku gatsiko ke kamufashije kwigarurira ubutegetsi, ndavuga imitamenwa iri mu duce twa Kigali aho abazunguzayi bicwa iyo bibeshye bakahakandagira.

Mu Rwanda inzara mu baturage ni yose, Ariko Kagame yabirenzeho akomba isanduku ya leta kugirango yigaragaze nk’umuterankunga ukomeye. Ntiyitaye ku kibazo cy’abashomeri, abanyeshuri babuze buruse, abaganga n’abarimu bamaze umwaka badahembwa n’ibindi bibazo bitabarika byugarije igihugu.

Ibi si byo byaranze Kadafi, yaranzwe no gutanga Ariko agatanga ku byo yasaguriye abaturage be. Kagame mu gushaka ibyubahiro dore ko ntaho atabishakira bitumye akomba isanduku ya leta. Ngubwo ubudasa bwa Kagame.

Yatanze milioni y’amadolari ntihabuze n’indi yatanze muri Jeune Afrique kugirango imwamamaze.

Banyarwanda ntimugatungurwe ejo nimubona ku rupapuro rubanza rwa Jeune Afrique hari ifoto nini ya Kagame maze hasi bagashyiraho umutwe ugira uti: Havutse umuterankunga ukomeye nka Kadafi.

Utazi Kagame aramubarirwa.

Nguko uko mbibona.

 

Perezida Museveni yanze gukora mu ntoki za Perezida Kagame!!

$
0
0

The game continues we keep eyes open the chief of deceptions and notorious killer enters state house.

Publié par Rugema Kayumba sur dimanche 25 mars 2018

RWANDA : URUBANZA RWA Mme NGULINZIRA N’ U BUBILIGI RURAKOMEJE.

$
0
0

Kuwa kane , 15/03/2018, umunsi wa gatatu w’urubanza, m’urukiko rw’ubujurire rwa Buruseli mu Bubiligi :

Tubibutse ko uru rubanza rumaze igihe, ubu rugeze mu urukiko rw’ubujurire. Hakaba harega Mme Ngulinzira Florida n’abo bafatanije, hakaregwa leta y’u Bubiligi n’abasilikare batatu bari muri mission ya Loni mu Rwanda mu mwaka w’1994, baregwa ko baratereranye abantu bari bahungiye mu kigo cy’amashuli cya ETO ku kicukiro bakahicirwa, muri abo harimo na Nyakwigendera Ngulinzira Boniface. Hari tariki ya 11/04/1994.

Turabasuhuje mwese kandi tubashimiye ubutumwa mwatugejejeho mumaze kumva incamake y’ uru rubanza rwo kuwa kane tariki ya 08/03/2018 twagejejweho na Bwana Ndagijimana Jean Marie Vianney.

Hari uwatwandikiye urwandiko rurerure ugira uti :
….Bamwe mu bo mu muryango wanjye nabo baje guhungira muri ETO nyuma y’uko abasilikare b’i Kanombe basaba abaturage kugenda kuko inkotanyi zari zimaze gufata ikibuga ndetse zirimo kurasa cyane no mu kigo. Ubwo rero abo nabo baciye za ETO nabo baje kuraswaho n’inkotanyi nabwo zibicamo benshi.
Ndibuka ko mama wanjye nasanze akiriho mpungutse, kuko ari mu banyuze muri ETO kicukiro igihe baharasa agira amahirwe arabirokoka we n’abo tuva indi imwe. Ariko kubera amasasu menshi baratatana. Ubwo ngo bageze za gitarama inkotanyi zibasubiza inyuma ntizatuma basubira mu ngo zabo.

Abo bose ziberekeza za Ndera nk’uko Ndagijimana yabikubwiye muri kiriya kiganiro. I Ndera urabizi ko ari hakurya ya Kanombe. Ngo hari abantu benshi inkotanyi zatwaye zibavana aho i Ndera zibashuka ngo zibajyanye gusarura umuceli naho zibajyanye kubica………..amateka yacu afite uburemere burenze.

Ubundi butumwa buragira buti :
Abantu baguye mu mutego ; ntibazi ko abenshi bahaguye ari abahutu nyuma y’ifatwa rya Kanombe ! Comment rétablir la vérité ?
Nibyo twababwiye ubushize, ko uru rubanza ruvugwamo icyuho abicanyi b’ingeri zose banyuzemo kugirango hapfe inzirakarengane, ari abahutu, ari abatutsi, ari abatwa, yewe n’abanyamahanga.

Ikigarukwaho cyane ni uko ngo imbarutso y’amabi yose ari ihanurwa ry’indege ya Prezida Habyarimana ; ariko kugeza ubu uwayihanuye akaba atarashyikirizwa inkiko.
No m’urubanza rwa none tariki ya 15/03/2018, iyi ndege yagarutsweho, kuko iraswa ryayo n’iyicwa ry’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvénali n’abo bari kumwe ngo biri mu byahungabanyije MINUAR, ngo abasilikare bibona bashakwa impande nyinshi nk’abatabazi kandi muri icyo gihe hari n’ingabo zimwe za minuar zahise zikaryama ngo zigira i Bugande, tutibagiwe n’abasilikare bari bigiriye muri parike y’akagera bayobowe na Lieutenant Lotin ariko ngo Luc marchal wabayoboraga atabizi, ari nabo baje kwicirwa i Kigali.

Mu byihutirwaga, ngo hajemo no guhungisha abanyamahanga babaga mu Rwanda, kurinda ikibuga cy’indege ; kandi ibyo akaba ari amategeko yatangwaga na Général Dallaire wayoboraga Minuar, wari uwa LONI.

Reka tugaruke ku byavuzwe uyu munsi kuwa kane 15/03/2018, k’umunsi wa gatatu w’uru rubanza Mme Ngulinzira Florida n’abo
bari kumwe barezemo Leta y’u Bubiligi n’abasilikare batatu :

Colonnel Luc Marchal na Lieutenant Colonnel Joseph Dewez, hamwe na nyakwigendera Kapitene Luc Lemaire.
Twongere duhe ikaze Bwana Ndagijimana JMV wari uri muri urwo rubanza, atunyuriremo muri make uko byari byifashe.

Twabamenyesha ko uru rubanza ruzongera kuburanwa kuwa 12/04/2018.

Ikondera Libre, 22/03/2018

Ikibazo cya Safari na Kayitesi: Ikimenyetso simusiga cy’ubwoba Kagame afitiye Musoni

$
0
0

Nyuma y’aha hasakariye inkuru y’ikibazo kiri hagati ya Rtd Captain Patrick Safari n’uwahoze ari umugore we Immaculate Kayitesi (bamwe bita Natacha) ndetse icyo kibazo kikaba kinavugwamo Ministre w’ibikorwa-remezo James Musoni, ubwanditsi boa The Rwandan bwakoze iperereza kuri iki kibazo.

Duhereye kuri Rtd Captain Patrick Safari dore ko ari we nyirabayaza w’iki kibazo dore ko yagiye mu binyamakuru kuvuga ibyo yita akababaro ke ndetse ibyo byose akabigereka ku wari umufashawe Immaculate Kayitesi ndetse na Ministre James Musoni, ibyinshi Rtd Captain Safari avuga ni ibinyoma.

Rtd Captain Safari bivugwa ko ari umugogwe wavukiye muri Congo akaba yarasezerewe mu gisirikare mu 2005 kubera uburwayi ndetse n’umufasha we akaza kwitaba Imana nawe azize uburwayi.

N’ubwo ariko Safari yasezerewe mu ngabo yakomeje gukora mu iperereza n’ubwo yagiye ahabwa akazi mu nzego za Leta zitandukanye zirimo na MInisteri y’ubutegetsi bw’igihugu yategekwaga icyo gihe na James Musoni ndetse abamuzi neza bavuga ko yakomeje gutunga imbunda ya masotera (Pistolet) kugeza ubu ndetse ngo rimwe na rimwe arayigendana.

Mu gihe Safari yari yarapfushije umugore yabanaga n’abana be ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we ahitwa mu Rwintare ku Kimihurura aho yari afite inzu. Amakuru twashoboye kubona avuga ko abo mu muryango we bagerageje kumushakira undi mugore ariko ntibyagenda neza kubera uburwayi bwa Safari uwo mukobwa atashoboraga kwihanganira.

Nyuma Safari yaje guhura na Kayitesi wakoraga muri Ministeri y’ubuhinzi maze barakundana bagera n’aho barushinga ariko muri ibyo byose hari byinshi Safari yahishe Kayitesi birimo ko yigeze umugore agapfa ndetse ko afite n’abana bane byumvikane ko n’iby’uburwayi yabimuhishe.

Nyuma yo kubana Safari yapangiwe akazi muri Uganda uwaduhaye amakuru akeka ko kari akajyanye n’iperereza ariko akabeshya abantu ko arimo kwiga. Hari n’andi makuru avugwa na Kayitesi n’abandi bantu ko yakoraga mu mushinga witwa Nile Basin bikaba binuganugwa ko ako kazi yagahawe biturutse kuri Ministre Musoni na Rtd Major Gen Jackson Nkurunziza (Jack Nziza).

Mu gihe Safari yabaga Uganda ataha mu Rwanda rimwe na rimwe abana be ndetse na bene wabo yari yarasize mu rugo bananiranywe na Kayitesi bivugwa ko yabafataga nabi cyane ndetse guhera mu 2012 abana na bene wa Safari bimukiye ku Kabeza aho Safari yabakodesherezaga inzu.

Kwimuka kw’abana ba Safari bisa nk’ibyahaye rugari Kayitesi ashobora gukora ibyo yishakiye dore ko na Safari yabaga Uganda dore ko na mbere y’uko abana ba Safari bimuka Kayitesi bivugwa ko yacyurwaga kenshi bwije n’imodoka z’amajipe zihenze.

Abantu bari hafi ya Kayitesi twashoboye kuvugana nabo batubwiye ko Safari nk’umuntu wari maneko wakoze kandi muri MInisteri y’ubutegetsi bw’igihugu yari afite nimero ya telefone ya Ministeri Musoni akaba yarayihaye Kayitesi wayishakaga ngo asabire murumuna we akazi aciye kuri MInistre Musoni.

Kayitesi amaze kubona inimero ya telefone ya Ministre Musoni ngo yashoboye kuvugana nawe bityo asabira murumuna we akazi waje no ku kabona muri Electrogaz n’ubwo bwose Kayitesi we avuga ko murumuna we yabonye biciye mu ipiganwa.

Bivugwa ko kuva icyo gihe ari bwo Kayitesi yamenyanye cyane na Ministre Musoni wamuhesheje akazi ahubakwaga Kigali Convention Centre bityo ava aho yakoraga mbere muri Ministeri y’ubuhinzi.

N’ubwo Kayitesi yakomeje kubonana na Safari ariko yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru ku buryo Safari yatangiye gukumirwa kwinjira kwa Kayitesi uretse ko n’ubundi umuryango we wari umumereye nabi umusaba kureka Kayitesi bavugaga ko ari indaya kandi yanga abana ba Safari.

Ubwo habaye kujya mu manza z’ubutane zaje kuvamo ko Safari afungwa azira inyandiko mpimbano kuko Kayitesi yamuregaga kwigana umukono we akajya kwaka inguzanyo muri Banki ariko abaduhaye amakuru batubwiye ko igitutu n’ingufu Kayitesi yakuraga kuri Ministre Musoni byagize uruhare mu mikirize y’urubanza uretse ko na Safari nk’umuntu wari Maneko atakurikiranwe bikwiye kuko atigeze afungwa imyaka 7 yari yakatiwe n’urukiko rwamuhamije inyandiko mpimbano.

Ubwo rero habayeho gutandukana byemewe n’amategeko ndetse Safari ategekwa kujya atanga indezo y’umwana hagati aho Kayitesi yari yarabyaye üretse ko Safari we yemeza ko uwo mwana ngo ari uwa Ministre Musoni ndetse Kayitesi arega Safari kuba yaranze kumuha indezo yategetswe n’urukiko.

Hagati aho ubuzima bwarakomeje Kayitesi ashaka n’undi mukunzi ariko ntitwashoboye niba uwo mukunzi bivugwa ko bakoranaga kuri Kigali Convention Centre barihuriye ubwabo cyangwa yaramuragijwe na Ministre Musoni kugira ngo abantu bereke kwibaza cyane ku migenderanire ya Kayitesi na Ministre Musoni.

Muri make iki kibazo cy’imbonezamubano cyari gisanzwe kizwi n’abantu batari bake cyaje guhinduka icya politiki ubwo bamwe mu bafitiye ishyari Ministre Musoni bashyize ingufu nyinshi mu kumucongera kwa Perezida Kagame wageze aho ararambirwa yemera gutanga Ministre Musoni ngo akubitwe iminyafu mbere yo kubanza kumutsibagura mu mwiherero wa 15 we ubwe.

Rero iki kibazo cye Kayitesi, Safari na Musoni cyazamuwe mu gutesha agaciro Ministre Musoni kubera ko nicyo cyonine bashoboraga gukoresha ntikigire ibindi bibazo bikomeye gitera. Nta gushidikanya ko Safari yashinje Ministre Musoni abitegetswe kuko nta kuntu umuntu nka MInistre Musoni yakwandagazwa mu binyamakuru biri hafi ya Leta nka Rushyashya n’igihe bidaturutse ibukuru.

Mu isesengura n’iperereza twakoze twabonye amakuru yemeza adashidikanya ko James Musoni ari umuntu ukomeye muri Leta y’u Rwanda ku buryo benshi batabikeka ndetse arusha ingufu Perezida Kagame ubwe!

Umwanya wa Ministre w’ibikorwa-remezo James Musoni afite ni nk’agakingirizo kuko mu by’ukuri niwe iyoboye igihugu biciye mu kuba amaboko, amatwi n’amaso bya Perezida Kagame, kuko ibintu hafi ya byose mu gihugu bimucaho kuko Perezida Kagame ari iyo mu bushorishori ntaho ahurira n’abantu.

Abafite ibyo bavuga cyangwa ibindi bikorwa mu gihugu Perezida Kagame abicisha muri James Musoni nawe kugeza ubu agerageza kubikora neza ku buryo Perezida Kagame abyishimira. Uko kuba umuntu wishyikira kuri Perezida Kagame kandi wizewe niho hari ingufu ze zikomeye.

Izindi ngufu za James Musoni zishingiye ku kuba ari we wubatse inzego z’ubuyobozi bw’igihugu kuva hasi kugera hejuru afatanije n’inzego z’iperereza cyane cyane na Rtd Major Gen Jack Nziza agihari. Abaministre, abasenateri, abadepite, abayobozi b’ibigo bikomeye, abaguverineri b’intara, ba Meya, ba Gitifu, abapolisi, abasirikare ….. abageze kuri iyo myanya bidaciye kuri James Musoni ngo abihe umugisha ni mbarwa. Kandi  n’abagiye muri iyo myanya bitamuciyeho abo yari kwifuza kwigizayo byari kuba byoroshye nk’ubufindo.

Kuba aba bayobozi bose bazi ingufu za James Musoni nibyo bituma haba bya bindi byasajije Perezida Kagame agatangira kubaza uburyo umuntu yiremereza kugeza ho agera ku kibuga cy’indege abantu bose bagata akazi kabo bakaza kumwakira, yavuga ngo harashyushye abantu bakarwanira kumutwaza ikoti cyangwa yakenera intebe abantu nka 5 bakarwana bagonganira gutanguranwa kuyimuzanira.

Ibi byose byageraga kuri Kagame ntabyiteho kuko yabaga ashimishijwe n’uburyo James Musoni amukorera akazi ke neza kuko aba muri rwinshi iyo ari mu Rwanda ubundi akaba yifatiye rutemikirere yigiriye mu mahanga. Uretse ko ibyamugeragaho ari bike kubera ibyo twavuze mbere ko yibera mu bicu ntaho agihurira n’abantu n’abagize amahirwe bakamubona baba bakome amashyi bati Nyagasani cyangwa bikomanga ku gatuza ngo baracumuye ngo barebe ko barebwa neza.

Uko kuzamuka mu bushorishori kwa James Musoni kwateye ishyari benshi cyane cyane ababona bagenda bigizwayo ku buryo ibirego byabaye byinshi ku buryo na Perezida Kagame atangira kugira impungenge ku ngufu James Musoni yaba afite.

Kuba abitse amabanga menshi kandi agategekera igihugu Perezida Kagame nk’uko abishaka bituma Perezida Kagame yibaza yitandukanije na James Musoni undi cyangwa abandi yizeye bamusimbura bagakora ibyo akora neza.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko mu gihe Perezida Kagame yakiraga Perezida wa Zambia wari mu ruzinduko mu Rwanda ntashobore kujya mu nama ya 19 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC) yaberaga i Kampala muri Uganda akoherezayo James Musoni, uko kwicara kuri taburedoneri (table d’honneur) kwa James Musoni wari kumwe na ba Prezida Museveni, Kenyatta, Magufuri, Salva Kiir byatumye hari abahekenya amenyo bayamarira mu nda.

James Musoni muri iyo nama y’i Kampala yabaye muri Gashyantare 2018 yayoboye intumwa zirimo Ministre w’ubutabera Johnston Busingye, umunyamabanga ba Leta Olivier Nduhungirehe n’abandi… Mu gihe James Musoni we yari yahawe ibyubahiro bimeze nk’ibihabwa abakuru b’ibihugu abandi bari bamuherekeje bari aho bareba nk’abatangajwe n’ibyo bintu bishya babonye ubundi batamenyerereye kubona kuko cyari ikimenyetso cy’uko koko James Musoni ari Super Minister atari Ministre usanzwe nkabo. Wenda ntihabuze ukeka ko hari n’icyo Musoni yongoreranye na Museveni.

Ntibwakeye kabiri nyuma y’iminsi itarenze 3 hahise haba umwiherero wa 15 w’abayobozi i Gabiro. Ku munsi wa mbere w’inama uretse gutukana ngo abana barwaye bwaki cyangwa kuvuga ngo ararwana n’abaministre, uwo munsi Kagame ntacyo yavuze kiganisha kuri James Musoni, bishatse kuvuga ko bari bataramujya mu matwi ngo bamuteze James Musoni.

Ku munsi wa kabiri w’umwiherero byabaye ibindi bindi Perezida Kagame yaje yariye umwanda yibasiye abayobozi ngo biremereza nk’aho hari ubimurusha ndetse yanashyize mu majwi James Musoni atumva ukuntu agera ku kibuga cy’indege abantu bagata akazi bakajya kumwakira.

Kagame uzi ko ari we ukwiriye ibyubahiro wenyine yagaragaje uburakari bukabije atiyumvisha ukuntu hari undi muntu mu Rwanda wahabwa ibyubahiro n’iyo byaba atari byinshi nk’ibye. Uwavuga ko Perezida Kagame yigize ubwoba ko izamuka rya cyane rya Musoni ryatuma agira ingufu zatuma amusimbura.

Abakora isesengura twaganiriye bavuga ibyabaye kuri James Musoni ukurikije akamaro afitiye Perezida Kagame ari nko kumukubira akanyafu bakamwereka ko byose bishoboka kandi ako kanyafu Perezida Kagame yagahaye umugisha kuko nta wundi muntu wari gutinyuka kwandikisha James Musoni mu binyamakuru ngo aramuke.

Kuba inkuru zibasira James Musoni zarasohotse mu binyamakuru biri mu kwaha kwa Leta kandi bikorana hafi n’inzego z’iperereza bifite icyo bivuze cyatuma umuntu yemeza adashidikanya ko iki gikorwa cyo gukubira akanyafu James Musoni cyateguwe n’inzego z’iperereza kandi ku rwego rwo hejuru ni ukuvuga Gen Joseph Nzabamwita.

Mu isesengura uyu munyafu wakubiswe James Musoni washobotse kubera ko abarwanya Musoni bashoboye kumvisha Perezida Kagame ko Musoni ari ikibazo nawe yemerera Gen Nzabamwita gukosora gato Musoni nka bya bindi byo mu gitabo cya Yobu aho Imana yemereye Shitani gutoteza Yobu ariko itagomba kumwica.

Uko bigaragara iki kibazo ntacyo kizatwara James Musoni kuko Perezida Kagame akimukeneye ngo amufashe kuyobora igihugu kandi n’iyo yava ku mwanya wa Ministre yakomeza gukora akazi yakoraga n’ubundi kuko umwanya w’ubuministre w’ibikorwa-remezo ubundi ni agakingirizo.

Ikigamijwe muri uku kwibasira James Musoni ni nko kumutesha agaciro mu bantu no kwereka buri wese mu Rwanda cyane cyane abafataga James Musoni nk’Imana yabo ko atakiri umutoni bityo abataga akazi bakajya kumwakira avuye mu ndege cyangwa abamutwazaga amakoti babireke ndetse bamwe bajye bamubona bakizwe n’amaguru bumva ko ari umuntu utarebwa neza ibukuru bityo ntazongere kwisumbukuruza ashaka kureshya na Rudasumbwa rwa Rutagambwa.

Ikindi twavuga ni uko abateguye bakanigisha Safari ibyo agomba kuvuga bahisemo umuntu twavuga ko ari rubanda rwo hasi udashobora guhungabanya ubutegetsi kuko byashoboka no kuba bari gukoresha umugabo ufite umugore w’umuyobozi mukuru mu gihugu (dore ko hari benshi bagize icyo bapimira Musoni).

Ese nyuma y’iminyafu James Musoni yakubitiwe mu mwiherero n’indi yakubiswe hakoresheje ibinyamakuru hari indi minyafu imutegereje? Twizere ko atateguriwe inkoni ijana nka za zindi z’abayisiramu.

Mu gusoza twavuga ko ubu ikivugwa na benshi ari ubwoba bufitwe ubu n’imandwa za James Musoni nka ba Ladislas Ngendahimana, Aimable Bayingana n’abandi… Kandi ni mu gihe kuko Musoni ahirimye khari benshi bamushingiyeho nabo bashobora kwisanga mu manegeka.

 

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>