Paris:urubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira rwongeye gutangira mu bujurire
Kiziba: Impunzi ziti batwimye imirambo y’abacu ngo tubashyingure
Nyuma y’aho Polisi y’igihugu ikoze ibikorwa byo gusaka mu nkambi ya Kiziba, ndetse igatangaza ko impunzi 23 zafatiwe mu bikorwa by’urugomo zigashyikirizwa ubugenzacyaha, Impunzi ziravuga ko zifite umutekano muke, ko ndetse bamwe batakirara mu nkambi.
Abaturage begereye inkambi, bo babwiye Ijwi ry’Amerika, ko guhahirana hagati y’Impunzi nabo byahagaze mu minsi ishize. Impunzi zikavuga ko nta kindi zifuza ataruko Leta y’u Rwanda yazireka zigasubira iwabo muri Congo.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali, Assumpta Kaboyi, niwe yadushikirije iyi nkuru:
Major Augustin Gatarayiha apfana iki na Semuhanuka?
Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse mu gitangazamakuru Igihe.com yanditswe na Cyprien Niyomwungeri yiswe : “Inzira y’inzitane n’ubutwari bwa Maj. Gatarayiha wanzwe urunuka na Habyarimana azira gushaka Umututsikazi” njye nk’umuntu uzi neza Major Augustin Gatarayiha mu gihe kitari munsi y’imyaka 40 niyemeje kugira icyo mvuga ngo nyomoze ibyatangajwe na Major Gatarayiha bihushanye n’ukuri ntatinya kwita ibinyoma.
Ikinyoma cya mbere: kwigira nk’umuntu Perezida Habyalimana yatinyaga
Major Gatarayiha mubyo abwira aba bana b’abanyamakuru nkeka ko batazi byinshi ku byabaye mu myaka yashize hari aho yigaragaza nk’umuntu wari igitangaza Perezida Habyalimana yajyaga gushaka ngo baganire ndetse ngo akamwingingira ibintu runaka. Uyu Major Gatarayiha yari umuntu wo hasi cyane ku buryo kubera n’amafuti yagiraga atari gutinyuka kugera imbere ya Perezida Habyalimana
Icyo twavuga cy’ukuri ni uko igihe cyose yarwanyweho na Colonel Pierre Céléstin Rwagafirita bavaga mu karere kamwe i Kibungo wamufataga nk’umuhungu we ndetse akamukingira ikibaba cyatumaga ahabwa imyanya myiza yo kuyobora ibigo bya gisirikare kandi hari benshi atarushaga ubushobozi.
Ikinyoma cya 2: kubeshya ko yatotezwaga
Major Gatarayiha ntabwo yigeze atotezwa ahubwo yari ameze nk’umwana uvuna umuheha agahabwa undi kuko yigereraga kwa Colonel Rwagafirita cyangwa akoherezayo umugore we Sylvia.
Nta muntu wabaye i Gitarama mu myaka ya 1985 kugeza 1989 utazi ivatiri ya Audi y’umuhondo ya Major Gatarayiha yakoreshaga mu gukanga no kwambura abaturage cyane cyane abakoraga magendu bajya Dubai dore ko Major Gatarayiha amaze kubona ko harimo agafargnga yatangiye gukora magendu nawe.
Ntawe uyobewe muri Gitarama ko Major Gatarayiha yakubise Depite Piyo Kayibanda, umuhungu wa Perezida Kayibanda bapfuye ibibazo by’abagore ntavugira aha.
Uretse ibi hari andi mafuti menshi ajyanye na Discipline Major Gatarayiha yabaga arimo, ariko buri gihe Colonel Rwagafirita akamukingira ikibaba kwa Colonel Laurent Serubuga wari umugaba wungirije w’ingabo icyo gihe.
Major Gatarayiha avuga ko ngo yabujijwe kwegera imbere mu ntera za gisirikare ngo abandi bakabazamurwa we agasigara none se yifuzaga ko bamuzamura kandi yari umunyamafuti akanarenga abandi? Uretse ko anabeshya kuko yabaye Major nta mugenzi we n’umwe biganye urarenga iryo Peti. Mu gihe yabaga Major abandi basirikare bo muri Promotion ya 11 ya EO nkawe nabo bari ba Major baje kuba ba Lt Colonel mu 1992 mu gihe Major Gatarayiha yavaga mu gisirikare akurikiye Colonel Rwagafirita wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yigiriye mu bucuruzi dore ko igihe cyose yaranzwe n’induruburi z’ubucuruzi zivanze no kunyereza umutungo.
Mu 1989 abasirikare bo muri Promotion ya 11, bari Commandant Gatarayiha, Major Anastase Ntirurashira, Major Alphonse Nzungize, Commandant Godefroid Butare, Commandant Pierre Ayirwanda, Major BEM Innocent Kamanzi na Major Joseph Ndamiyinka (wari waritabye Imana muri 1988).
Ikinyoma cya 3: uburyo yabanye n’umugore we Sylvia witwaga Amina kera
Ababaye i Butare bazi neza uburyo yabanye n’umugore we Sylvia wavukaga i Ngoma i Butare, ntawe uyobewe ko yamuteye inda maze Major Gatarayiha agashaka kumukwepa ariko umukobwa akamubera ibamba akishyingira (iyo nda yaje kuvamo umukobwa we w’imfura Fifi).
Icyo twakongera kuri ibi ni uko Major Gatarayiha atari urugero rwiza rw’abagabo babanye n’abagore babo neza koko niba Hari umugore wakubiswe kenshi gashoboka cyangwa wasambaniweho abarusha Sylvia ni bake cyane mu Rwanda.
Ikinyoma cya 4: Urupfu rw’umuhungu we Pélé
Pélé yitabye Imana koko agonzwe n’imodoka ya MRND yari itwaye Frédéric Nzamurambaho waje kuba Ministre akanicwa mu 1994. None se ubu Major Gatarayiha yaduhamiriza ko Perezida Habyalimana yatumye Frédéric Nzamurambaho kujya kwica umwana wa Major Gatarayiha?
Urupfu rwa Pélé rwababaje abantu benshi, ariko Se yagombye kuvugisha ukuri. Pélé yakinaga n’abandi bana ajya kw’ishuri aho bitaga URG bakundaga kwita Karafage i Gitarama mu mujyi maze mu kwambuka umuhanda atarebye nibwo imodoka ya Peugeot 505 y’umweru yari ifite plaque za Leta (z’umuhondo) yavaga mu cyerekezo cy’i Butare yamugonze ahita yitaba Imana.
Haciyeho imodoka ihita imujyana byihuse i Kabgayi kwa muganga ariko yari yamaze gushiramo umwuka, Major Gatarayiha yahise agera aho kwa muganga mu ijipe ya Nissan ya gisirikare iriho ihema yakundaga kugendamo amaze kumenya ko umwana we yapfuye yahise abaza aho uwamugoze ari ariko barahamuhisha kuko Nzamurambaho n’umushoferi wari umutwaye bagiye kwihisha kwa Préfét wa Gitarama w’icyo gihe witwaga Emmanuel Bagambiki.
Major Gatarayiha yahise ajya mu rugo gushaka imbunda ngo ajye kurasa abo bagonze umwana we, maze arayibura kuko bari bamaze kubimenya umugore n’abandi bagore barayihisha bayijyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama bidatinze na Colonel Rwagafirita yahise ahagera agerageza kuguyaguya Major Gatarayiha aracururuka. Mu mihango yo guhamba Pélé ni Cololnel Rwagafirita wari umushyitsi mukuru.
None se Major Gatarayiha yashakaga ko Nzamurambaho aza mu gushyingura kandi. yarimo amuhiga hose ngo amurase?
Ikinyoma cya 5: Bugesera na Cyangugu mu 1990
Major Gatarayiha mu byo avuga harimo ibinyoma bivanze no kuyobya abantu, kuko igihe yari mu Bugesera abasirikare bose bari yo abenshi boherejwe ku rugamba bayobowe ba Colonel BEM Déogratias Nsabimana na Major BEM Vénant Musonera na Major Francois Niyonsaba, kuba yarasigaye mu kigo I Gako ni uko yari azwi nk’umusirikare ukingiwe ikibaba i bukuru kandi w’umusongarere wibera muri business byagaragaraga ko ntacyo yamara ku rugamba. Uretse kubivuga kw’izina gusa ngo yabaga mu Bugesera ubundi akenshi yabaga yibereye i Kigali. Kuko n’umuryango we nyuma yo kwimuka i Gitarama wahise utura i Kigali nta handi wigeze wimukira.
Aho ikinyoma cye gikabirije n’uko yemeza ko yavuye mu Bugesera tariki ya 8 cyangwa ya 9 Ukwakira 1990 agana i Cyangugu mu ndege yari itwawe na Commandant Pilote Ruterana na Capitaine Pilote Habiyambere, nyuma arongera avuga ko iyo ndege ari yo yamukuye I Cyangugu na none igihe yimurirwaga I Byumba! Aha yibagirwa ikintu cy’ingenzi ni uko Commandant Pilote Ruterana yapfuye tariki ya 7 Ukwakira 1990 ahanuwe n’inkotanyi mu Mutara mu ndege yari atwaye. Ubwo se bahuriyehe ko yari yapfuye?
Ikinyoma cya 6: Ubwicanyi I Byumba
Major Gatarayiha ntabwo yahakana ko atishe umwana w’umusore wari wasaze agatera amabuye, uwo mwana yari umuhungu w’umusirikare w’umuréserviste witwaga Kimawumawu.
Major Gatarayiha ahakana ko atazi icyo Major Pierre Ngira yazize igihe yafungwaga? Ariko uretse kujijiksha ayobewe ko Major Ngira na Commandant Bagambiki bazize ko boherereje abasirikare bari ku rugamba za Gatuna na Kaniga amasasu n’ibindi bikoresho maze bakagwa mu mutego bagashinjwa uburangare no gukorana n’umwanzi?
Umusomyi wa The Rwandan
Nimwiyumvire ibinyoma bya Major Gatarayiha hano hasi:
UBUTUMIRE MU KWIBUKA ABACU MU BWIYUNGE N’UBWUBAHANE
FDU-INKINGI ifatanyije n’Ihuriro Nyarwanda RNC na PS IMBERAKURI inejejwe no gutumira abanyarwanda n’inshuti zabo muri misa yo Kwibuka abanyarwanda bose bazize génocide yakorewe abatutsi n’ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu bwakozwe na FPR-Inkotanyi bugamije kurimbura abahutu bushobora kwitwa génocide imbere y’urukiko nk’uko Mapping report y’Umuryango w’abibumbye (ONU) ibivuga.
GAHUNDA:
Misa izabera i Buruseli ku cyumweru taliki ya 13/05/2018 kuri Kiliziya Bon Pasteur guhera saa saba.
Adresse:
Rue Korenbeek,231
1080 Bruxelles
Kuhagera na transport public uvuye Gare du Midi ufata metro 2 cyangwa 6 Roi Baudouin ukaviramo Beekkant cyangwa Simonis ugafata Bus 87 Simonis via Beekkant ou Beekkant via Simonis ukaviramo kuri arrêt HOOGBOSCH .
Kuza kwifatanya n’abacu nta vangura tubibukira hamwe ni ukwimakaza demokarasi, ubwiyunge n’ubwubahane.
Murakoze.
FDU-INKINGI
Innocent TWAGIRAMUNGU
Tél. +32 495 48 29 21
Rwanda: Jean Baptiste Mugimba Yatangiye Kwiregura
Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kumva ubwiregure bwa Bwana Jean Baptiste Mugimba ku byaha bya Jenoside aburana n’ubushinjacyaha. Uyu wahoze ari umunyamanaga mukuru w’ishyaka CDR mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yabwire urukiko ko ibyaha aburana byacuzwe n’agatsiko k’abantu kagambiriye kumutwarira imitungo
Atangira kwiregura ku byaha bya jenoside ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho, bwana Mugimba ni we wafashe umwanya munini mu iburanisha rya none.
Ubutabera buramurega ibyaha bya jenoside bine. Icyaha cya jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abandi gukora jenoside.
Yasobanuye ko icyaha cya jenoside, gucura umugambi wa jenoside n’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside byose bigizwe n’ibikorwa bimwe kandi bishingiye ku batangabuhamya bamwe bagenda bagaruka.
Ibyo bikorwa birimo inama yo ku itariki 08/04/94 aregwa ko yasabiyemo imbunda zo guha interahamwe zikica abatutsi, gushyiraho amabariyeri yicirwagaho abatutsi akanayagenzura, gukora amalisiti y’abatutsi bagombaga kwicwa, kujya mu bitero byicaga abatutsi, gutera inkunga Radio Televiziyo Libre des Mille Collines RTLM mu mpine yafashwe nka radiyo rutwitsi n’ibindi.
Mugimba ntiyiyumvisha uburyo ibi bikorwa byagenda bigaruka kuri buri cyaha. Yahisemo kwibanda kuruta ku cyaha cya kane cyo gushishikariza abahutu gukora jenoside.
Yavuze ko ubushinjacyaha bwemeza ko bufite umutangabuhamya umwe kuri iki cyaha kandi ko uregwa n’abamwunganira bagenzuye basanga uwo ufatwa nk’umutangabuhamya yarakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko ku byaha bya jenoside.
Yavuze ko amategeko atemera abari kuri urwo rwego gutanga ubuhamya. Yavuze ko anabaye umutangamakuru, amakuru ye nta gaciro yagira igihe cyose nta buhamya bw’abandi buyashyigikira.
Bwana Mugimba yabwiye urukiko ko mbere y’uko u Rwanda rusaba ko Ubuholande bumwohereza kuza kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha rwemeye amasezerano ko rutazamurega icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Gusa ngo iyo we n’abunganizi basesenguye basanga uretse guhindura inyito naho ubundi ibikorwa bigize icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ngo ubushinjacyaha bwabyimuriye ku cyaha cyo gushishikariza abandi gukora jenoside.
Aravuga ko hari umutangabuhamya w’ubushinjacyaha yirinze kuvuga imyirondoro ye kubw’umutekano we wari interahamwe I Nyakabandi mu mujyi wa Kigali wanabihaniwe agasaba imbabazi akemera ibyaha. Uwo wari interahamwe arashinja uregwa ko yagiye gutoreza interahamwe mu kigo cya Gisirikare I Gabiro.
Uwo wari interahamwe ngo aravuga ko Mugimba yagiye I Gabiro mu kwa Karindwi muri 92 gutoza urubyiruko rw’ishyaka CDR yari abereye umunyamabanga mukuru. Yavuze ko nyuma y’amezi ane ishyaka ryabo rishinzwe bitashobokaga kuko ryari rikiyubaka. Yavuze ko urubyiruko rw’ishyaka ari rwo mpuzamugambi rutari rwakabayeho kandi ko gutoza interahamwe byatangiye muri 93.
Mugimba yabwiye urukiko ko uwo wafungiwe ubuterahamwe n’ubwo avuga ko yari umusirikare I Gabiro ku ipeti rya Sergent byamuhaye kubona Mugimba atoza interahamwe ngo bitigeze bibaho.
Yumvikanye yikoma ubushinjacyaha ko mu kwa Gatatu 2011 bwakiriye abatangabuhamya bamushinja butabanje gushishoza bihagije kuko mu 2010 ngo haremwe agatsiko k’abatangabuhamya bamushinja.
Yasobanuye ko ari icyo yise agatsiko kamuhimbiye ibyaha kagamije kumutwarira imitungo. Yavuzemo uwitwa Rangira, Bigirumwami n’abandi ngo bahuriye mu kabari Panorama mu mujyi wa Kigali bamucurira ibyaha kugira ngo bazamutwarire imitungo.
Umwe mu bo avuga ko bari muri ako gatsiko yise “Entreprise Criminelle” mu rurimi rw’igifarangsa ngo ubushinjacyaha bwaje kumutahura afungwa igihe cy’umwaka. Bityo rero ngo iyo buza gushishoza mu 2011 bwagombaga gutahura ako gatsiko ntibukore ikirego kimurega.
Amagambo agira ati “Umututsi ni umwanzi agomba guhigwa, si umunyarwanda yaturutse muri Etiyopiya aza gutegekesha inka n’ayandi ni yo Mugimba bamurega ko yaba yaravugiye mu kigo cya Gisirikare I Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Umucamanza bwana Antoine Muhima yamubajije niba ntacyo ayaziho.
Uregwa yasubije ko amagambo nk’ayo adashobora gusohoka mu kanwa ke. Yagize ati “ Uretse n’ibyo no kugeza ngana uku mumbona sinigeze ngera aho I Gabiro simpazi.”
Icyakora umucamanza agasigarana kwibaza niba abo avuga ko bamuhimbiye ibyaha ari na bo bakomeje gukurikirana bakazaba abatangabuhamya b’ubushinjacyaha muri uru rubanza.
Mugimba yavuze ko abandi batangabuhamya baje bashimangira ibyo yise ibinyoma byari byarakorewe mu nkiko gacaca za Nyarugunga.
Ikindi ashingiraho aravuga ko yari afite urupapuro rw’inzira ruzwi nka Passport yari yarahawe rwo gutembera nk’abandi banyarwanda bose. Akavuga ko iyo aza kuba hari ibyaha bamukekaho atashoboraga kwemererwa iyo pasiporo.
Bwana Mugimba yahoze ari umukozi muri banki nkuru y’igihugu icyarimwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR. Araregwa ibyaha bine bikomeye kandi bidasaza bya jenoside. Ibyaha byose araburana abihakana akavuga ko byacuzwe mu mugambi wo kumutwarira imitungo irimo amazu mu mujyi wa Kigali.
Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 31 z’uku kwezi kwa Gatanu. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.
Burundi: VOA na BBC Bizafungirwa Imirongo ya FM
Urwego rujejwe gucungera ingene ibinyamakuru bikora mu Burundi, CNC, rwafashe ingingo yo guhagarika imiringo ya FM amaradiyo mpuzamakungu abiri, VOA na BBC, asamiranira ku butaka bw’igihugu c’Uburundi mu kiringo c’amezi atandatu.
Karenga Ramadhan arongoye urwo rwego yavuze ko radiyo BBC itihanuye kandi yaragabishijwe, nayo radiyo Ijwi ry’Amerika yararenze amategeko mu kubandanya isamiranira ku murongo w’iradiyo yugawe, mbere inaha akazi umumenyeshamakuru w’umurundi aronderwa n’ubutungane bw’Uburundi .
Karenga Ramadhan arongoye urwego CNC mu kiganiro ku bamenyeshamakuru yemeje ko abagize urwo rwego bumvirije ibivurwa mu binyamakuru bisamiranira mu Burundi kuva umwaka wa 2018 utanguye.
Kuri uyu wa kane baciye bafata ingingo yo guhagarika iradiyo y’Abongereza BBC hamwe n’Ijwi ry’Amerika mu kiringo c’amezi atandatu kudasubira gusamiranira ku butaka bw’Uburundi kuva kw’igenekerezo ry’indwi ukwezi kwa gatanu 2018. Karenga avuga ko BBC itihanuye kandi yaragabishijwe.
Ku bijanye n’iradiyo Ijwi ry’Amerika uyo arongoye urwego CNC yavuze ko iyo radiyo yahonyanze amategeko bikomeye ari naco gituma ifatiwe ibihano itanagabishijwe. Ayo nayo ni nko kuvugira ku murongo w’iradiyo yugawe, guha akazi umumenyeshamakuru aronderwa n’ubutungane bw’Uburundi hamwe n’ugutangaza amakuru ahengamye.
Ikindi kinyamakuru cafatiwe ibihano n’ikinyamakuru Le Renouveau cahagaritswe igisata co kumenyekanisha mu kiringo c’amezi atatu. Eka na radiyo y’Abafaransa, iradiyo Isanganiro hamwe na radiyo CCIB fm bagabishijwe n’urwo rwego.
Abajijwe nimba izo ngingo urwo rwego rwafashe atari izerekana ko mu gihugu c’Uburundi ata bwigenge bwo kumenyesha amakuru buhari mu gihe Uburundi buri no mu bihe bidasanzwe vy’amatora, uwurongoye CNC yishuye ko urwo rwego rwisunga amategeko atakindi ruraba.
Karenga yavuze ko izo ngingo za CNC atari ntabanduka kuko uwubona yarenganijwe ashobora kwitura ubutungane afise ukuri bukamurenganura. Izo ngingo zikaba ziyongera ku yafashwe ku wa 11 ukwezi kwa kane n’urwo rwego yo guhagarika igisata c’ikinyamakuru Iwacu aho abantu batangira ivyiyumviro ku nkuru zanditswe n’ico kinyamakuru. Izo radiyo zihagaritswe zikaba zisanze mu bihano. Radiyo ntumbero FM yahagaritswe mu kiringo c’amezi atandatu na CNC kuva m’ukwezi kwa mbere 2018.
Umumeneshamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Bujumbura Raymond Nzimana yakurikiranye iyi nkuru
“NTABWO PAUL KAGAME YAKOMATANYA KUBA RUTWITSI NO KUBA KIZIMYA MOTO”
Ubutumire: Kwibuka imyaka 20 “Seth Sendashonga” atuvuyemo
Ku itariki ya 16 Gicurasi 2018, nibwo tuzibuka imyaka 20 ishize Nyakwigendera Seth Sendashonga atuvuyemo.
Muri urwo rwego ikigo “Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique (ISCID asbl)” cyishimiye kubatumira kuza kwifatanya n’abanyamuryango bacyo kwibuka uwo munsi. Uwo muhango uzaba kw’ itariki ya 2 Kamena 2018 mu Bubiligi, umugi wa Buruseli (Walker Hall, Rue Capitaine Crespel 29, Bruxelles 1050) guhera saa munani (14h00)
Muri uwomuhango kandi ikigo ISCID kizaboneraho no kubamurikira igitabo “Inzira y’ubutwari”
Tubashimiye kuzaza muri benshi kwifatanya natwe kuri uwo munsi,
Uhagarariye ISCID asbl,
Jean-Claude Kabagema
P5 irasaba ko impunzi za Kiziba zitahohoterwa HCR yo irasaba ko abazirashe aribo bakora iperereza
KIZIBA: HCR IGUYE MU MUTEGO NK’UWO MINUAR YAGUYEMO KURI ETO KICUKIRO 1994
Yanditswe na Cassien Ntamuhanga
Nyuma y’imyaka 24 mu Rwanda habaye genocide yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndengangakamere bwakomeje kuba mu Rwanda ndetse no mu karere, haba hakiri abantu bafite ipfunwe z’ubugwari bagize maze bakananirwa gutabara abari mu kagaga icyo gihe, ku buryo bamwe bagiye babisabira imbabazi abandi bakaba barakomeje gufunga amaso ku mabi akorwa na Leta ya Kigali babitewe n’iryo pfunwe gusa. Kuba kandi barananiwe gutabara, Leta ya Kigali yabigize iturufu ikangisha abo banyamahanga isiribanga ndetse inahonyora uburengazira bwa muntu.
Nk’uko byagendekeye ingabo za MINUAR zakomokaga mu gihugu cy’Ububirigi zari kuri ETO Kicukiro kuya 11 Mata 1994, ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire nawe wahawe amabwiriza na Lt Colonel Joseph Dewez wari ukuriye ingabo z’ububirigi muri Kigali nyuma yo kubyumvikanaho na Colonel Luc Marchal wari wungirije umuyobozi wa MINUAR ibyo bikaba byaraturutse ku gitutu cy’abanyapolitiki bo muri Leta y’u Bubiligi bafatiraga ibyemezo i Bruxelles, ubwo abatutsi bagera ku 2,000 bari bazihungiyeho bizeye umutekano nyuma zikaza kubasiga zivuga ko zibasize mu maboko ya Leta, bagitirimuka aho zigahita zadukirwa n’Interahamwe zari zirekerereje ku gipangu cy’iryo shuri, ni nako neza neza byagendekeye impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba zagiye ku biro bya HCR i Karongi maze mu buryo bumwe n’amagambo amwe, uhagarariye HCR aho, Umudage Bwana Mark Roeder atererana impunzi maze azisiga mu menyo ya Rubamba, avuga ko azisize mu maboko ya Leta y’u Rwanda, agitirimuka aho igipolisi kibiraramo kirabarasa abandi kirakomeretsa 11 bitaba Imana!

Ikibabaje ni ukubona amateka yisubiramo mu gihe gito kingana gitya. Kugeza ubu igihugu cy’Ububirigi, kiri mu nkiko kubera uruhare gikekwaho rwo kuba cyaratereranye abatutsi ndetse n’abandi banyarwanda bari bahungiye bariho bicwa icyo gihe cyane cyane abari bahungiye ku ishuri rya ETO, kuko bivugwa ko kuhakura ingabo byari icyemezo cy’Ububirigi kitari icyemezo cya ONU.
I Kibeho mu gihe inkambi yasenywaga mu 1995 abantu ibihumbi n’ibihumbi bagatikira ONU yari ihari. Mu gihe inkambi zo muri Congo zaraswaga mu 1996, HCR yagombaga kurengera izo mpunzi iri mu bigendeye hakiri kare ndetse isa nk’iyaruciye ikarumira.
Mwumvise kandi ko n’uwari uhagarariye MINUAR umunya Canada Romeo Dallaire arira ay’ingona avuga ko yahungabanyijwe n’ibyabereye mu maso ye ntabashe kugira icyo abikoraho. Bikaba bibabaje rero kuba aba bakozi ba HCR n’umuryango mpuzamahanga muri rusange bagiye kugwa mu mutego nk’uwo bagenzi babo baguyemo mu 1994, 1995 na 1996.

Ubusanzwe iyo ugeze ku marembo y’inkambi z’impunzi ku isi hose usanganirwa n’ibyapa byinshi. Muri ibyo byapa ntihashobora kuburamo ikerekana ko bitemewe kwinjirana imbunda mu nkambi z’impunzi. Nyamara nyuma y’uko izi mpunzi zirasiwe ku biro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe impunzi HCR, usibye kuvuga ko HCR ibabajwe n’ingufu z’umurengera zakoreshejwe ku mpunzi no gusaba abakoze ubwo bwicanyi gukora iperereza, nta cyemezo gifatika HCR yafashe cyaba icyo gushyira igitsure kuri Leta y’u Rwanda cyangwa icyo gutuma impunzi zisubiza umutima mu gitereko.
Ahubwo amagambo aherutse gutanganzwa n’umuvugizi wa HCR mu Rwanda Madamu Daniela Ionita, arasa nagaragaza ko izo mpunzi zagambaniwe. Kuko ntibyumvikana ukuntu umuvugizi wa HCR yatinyuka kubona impunzi zasumbirijwe n’abantu bazirasheho, binjiranye intwaro mu nkambi nkabambariye urugamba rukomeye, mu nkambi HCR isanzwe izi ko nta kibazo cyabagamo, maze agatinyuka akavuga ko, “Impunzi ziri gushotora abapolisi, zibabwira amagambo mabi, ndetse ko ziri kwitwara nk’abanyabyaha” nk’uko yabitangarije imwe mu ma radiyo mpuzamahanga.
Ikindi kintu gitangaje gituma hakomeza kubaho kwibaza byinshi ku ihohoterwa ry’impunzi z’abanyekongo bo mu nkambi ya Kiziba, ni uko impunzi z’abarundi zasabye gusubizwa iwabo nyuma yo kwanga kwibaruza hakoreshejwe ikoranabuhanga(Biometric registration) ndetse no guhabwa inkingo (Mandatory Vaccination) maze huti huti Leta y’u Rwanda ikabimenyesha HCR gusa ikaba ari nayo izishakira amabisi akazigeza ku mupaka, igikorwa HCR yatangaje ko cyayinejeje, nyamara impunzi z’abanyekongo zo zikaba zisaba ikibazo nk’icyo zo zigahembwa kuraswa ndetse HCR ikaba isa nkihombetse amaso!
Ubwo aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, Umutaliyani bwana Filippo Grandi, umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ku isi HCR, we n’intumwa yari ayoboye babashishe kumva ibibazo by’impunzi nubwo ibiganiro bitarangiye kubera amayeri y’abategetsi b’u Rwanda bibutse ibitereko basheshe maze bakaburizamo uwo mubonano utarangiye, nyamara nk’uko abari bahagarariye impunzi babitangaje ubutumwa bukaba bwari bwamaze gutangwa, kandi ngo nyiri amaso yerekwa bike ibindi akirebera.
Gusa igitangaje na none ni ijambo uwo muyobozi zavuze ubwo yahuraga na perezida Kagame, aho yavuze ko HCR inezezwa n’uburyo u Rwanda rwita ku mpunzi! Niba yaramuninguraga nk’uko abanyarwanda babikorerwa ntawamenya!
Aha nabibutsa ko igihugu cy’u Rwanda gishinjwa kuba cyarateje intambara muri Congo,maze kikazana ziriya mpunzi mu Rwanda. Kinashinjwa kandi kuba inyuma y’umugambi wapfubye wo guhirika ubutegetsi mu Burundi, ari nabyo byatumye impunzi z’abarundi zihungira mu Rwanda. Mbere y’uko icyo kibazo kiba Leta yakoresheje amahugurwa yo kwakira impunzi zije ikivunga kandi ubwo zinjiraga mu Rwanda, Leta yoheje amabisi yo kuzisanganira ku mupaka, ibintu Leta y’u Burundi yavugaga ko ari nko gushishikariza abarundi guhunga igihugu. Leta y’u Burundi kandi inashinja Leta y’u Rwanda gushora impunzi mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wayo ndetse no gushyira abana mu gisirikare.
Ibyo byose bikaza byiyongera ku birego uruhuri byagaragajwe n’izi mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba, harimo gushyira impunzi mu gisirikare no mu zindi gahunda za Leta nk’ubudehe, ndetse no kuzibira amadosiye azihesha amahirwe yo gutura ndetse no kwivuriza mu mahanga. Ibyo birego rero bikabije kuba byinshi bikaba bitakumvikana ukuntu umuntu nka Filippo Grandi yabirengaho agashimagiza u Rwanda ngo rufata neza impunzi.
Mbibutse ko uyu mugabo Filippo Grandi ari inararibonye kuko yatangiye gukorana n’umuryango w’abibumbye mu 2005 aho yakoze cyane cyane mu bibazo by’impunzi mu bihugu bitandukanye nka Palestine, Afghanistan, Sudan, Syria, Turikiya, Iraq, Kenya, Benin, Ghana, Central Africa, RDC na Yemen. Reka twizere ko rero ibi bigwi yagize mu kazi ke bitazasigwa icyasha no kurebera ibiriho bikorerwa impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba.

Aho ikibazo kigeze rero bikaba bisaba ko abayobozi ba HCR mu Rwanda no ku isi bagomba kugira icyo bakora bakagarurira ibintu hafi kuko nibitaba ibyo bararegwa ubufatanyacyaha, kwirengagiza gutabara abari mu kaga cyane ko binari mu nshingano zabo.
HCR na Leta y’u Rwanda bagomba kumenya ko burya atari buno, ubutegetsi bwa FPR bumenyereye kwicira abantu mu nkambi HCR n’amahanga birebera. Byarabaye ku ya 22 Mata 1995 i Kibeho, byaraba 1996 mu nkambi z’impunzi mu cyahoze ari Zayire, byakomeje kuba aho impunzi zagiye zikambika zigaterwa n’ingabo z’u Rwanda none n’ubu birasubiriye?
Icyakora rubanda ntibagira n’isoni! Kuba u Rwanda rudaterwa ikimwaro n’inkomanga by’ibikorwa nk’ibi ukwerekana ko bihebye bakaba barivuyeho! Imikorere nk’iyi imenyerewe mu bakoresha ibiyobyabwenge bikaze bita “Mugo” ngo niyo ubikoresha ashobora gukora icyo ari cyo cyose, kuko aba azi ko ntawe umurora kabone niyo yaba ari mu isoko!
Ababishoboye rero muburire aba bayobozi ba HCR, kuko ntacyo bazitwaza nyuma yo gushinjwa n’amateka!
Izi mpunzi kandi ntizatereranywe gusa na HCR ndetse n’abandi baterankunga bakorera mu nkambi! Ahubwo zanatereranywe na Leta ya Congo zikomokamo, kuko bitumvikana ukuntu u Rwanda rugira ziriya mpunzi ay’ifundi igira ibivuzo, Ubuyobozi bwa Congo burebera, Ambasaderi wa Congo i Kigali mu Rwanda akaba atarajya kureba uko abenegihugu be bameze hariya ku Kibuye, ndetse n’imiryango itabogamiye kuri Leta yaba iyo mu Rwanda no muri RDC ikaba ntacyo iri gukora.
Abandi batereranye ziriya mpunzi ku buryo buteye isoni ni itangazamakuru nyarwanda rikorera mu Rwanda. Usibye gutangaza ibyo Leta yatangaje, itazamakuru nyarwanda wagira ngo ntiribona kiriya kibazo. Ibi byerekana ikigero gikabije cy’ubwoba buri mu gihugu. Aba bose bategerezwa kwikubita agashyi naho ubundi aya maraso y’izi mpunzi azabazwa benshi.
Kugeza ubu impunzi 14 zishwe n’igipolisi cy’u Rwanda, naho abagera kuri 44 bari muri gereza (nibo bavugwa na Leta y’u Rwanda) abandi bari ku gasozi barahigwa bukware. Twabibutsa ko atari ubwa mbere impunzi z’abanyekongo zisaba U Rwanda, RDC na HCR kuzisubiza mu gihugu cyabo ariko bose bakica amatwi!
Kuwa 14 Werurwe 2014 uwari umuyobozi w’inkambi ya Kigeme nawe yatangaje ko impunzi zo mu nkambi ya Kigeme iri i Nyamagabe mu cyahoze kitwa Gikongoro, nazo zifuzaga gucyurwa ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Urugiye kera ruhinyuza intwari iki kibazo cy’impunzi z’abanyekongo, zisaba gutaha ntizibyemererwe, nikidakenya Leta y’u Rwanda kizakenya aba bayobozi ba HCR.
Ntawe ubuza umwana ujya iwabo gutaha, nk’uko nawe atabara iminsi!
Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigiye kuvugurura ubuyobozi bukuru.
Itangazo rigenewe itangazamakuru
ITANGAZO No Ishema 2018/05/001
« Guharanira IMPINDUKA bitangirira mu gikari ».
1.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirakataje mu kwivugurura kugira ngo ryiyongerere ubushobozi bwo kugera ku ntego ryiyemeje yo GUTINYURA Rubandigoka igahagurukira kwigobotora ingoyi y’igitugu cy’Agatsiko k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE barangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame.
2.Muri urwo rwego, ndamenyesha ABATARIPFANA bose, abakunzi b’Ishyaka ISHEMA n’Abanyarwanda muri rusange ko kuri iki cyumweru taliki ya 7/5/2018 abayobozi bose b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bagize Komite Nyobozi Yaguye bazahurira mu mwiherero wo kungurana ibitekerezo, kurebera hamwe ibibazo biremereye bibangamiye rubanda muri iki gihe no gutora Komite Nyobozi nshya.
3.Tubazirikane kandi tubasabire guhora ari intangarugero mu kubahiriza Indangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya.
Bikorewe i Paris,
Taliki ya 4/5/2018.
Padiri Thomas NAHIMANA,
Umunyamabanga Mukuru.
Noble Marara arasobanura ibya Kiziba n’impamvu yagiye i Bruxelles kwibuka bose
CAPITAINE JEAN MARIE TURABUMUKIZA ATI ISHYAKA RYA FPR INKOTANYI & RPA NI UMUSHINGA WAHOMBYE
Imvo n’imvano: Impaka z’urudaca hagati y’abanyarwanda kuri Genocide
Padiri Nahimana yagarutse ku mpinduka y’ubutegetsi, anamagana cyane ubwicanyi bw’impunzi za Kiziba
Gatesire Théodette yasezeye mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda
Yanditswe na Ben Barugahare
Gatesire Théodette wari Komiseri wa 2 ushinzwe « mobilisation », n’Umuyobozi wungirije w’ibiro bihoraho by’Ishyaka ( Secretariat permanent) yasezeye mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda riyobowe na Padiri Thomas Nahimana.
Abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati:
Gatesire Théodette ni muntu ki?
Gatesire Theodette ni umunyarwandakazi wavutse mu mwaka w’1978, avukira mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, ari naho yarerewe. Afite impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi bw’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 n’impamyabushobozi yo ku rwego rwa masters mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nayo yakuye muri iyo kaminuza mu mwaka wa 2013. Arubatse, afite abana babiri.
Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza. Guhera mu mwaka wa 2006 yakoze umurimo wo kuyobora ba mukerarugendo basura pariki y’ibirunga kugeza muri 2007, ubwo yatangiraga gukorera ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke cya ‘The Dian Fossey Gorilla Fund International’ gifite icyicaro i Musanze mu ntara y’amajyaruguru. Kuva mu mpera za 2015, aba mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasabye ubuhungiro.
Azwiho gutanga ibitekerezo mu nkuru zisesengura ibibazo bikomeye u Rwanda rugenda ruhura nabyo zikanatanga inama ku bikwiye gukosorwa, abinyujije ku rubuga «www.muriho.blogspot.be» n’ahandi. Anandika inyandiko z’ubushakashatsi atangaza muri za revues scientifiques zitandukanye.
Bruxelles-06 05 2018: Inama n’ubusabane by’ishami rya FDU-Inkingi mu Bubiligi
Yanditswe na Marc Matabaro
I Bruxelles mu Bubiligi uyu munsi ku cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018 hateraniye inama y’abayobozi ba FDU-Inkingi muri icyo gihugu hamwe n’abandi barwanashyaka bo mu bihugu bikikije Ububirigi.
Inama yabaye mu muhezo, ariko nyuma y’inama abanyarwanda bashyigikiye cyangwa bifuza kumenya no gushyigikira FDU-Inkingi bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu nzu y’inama.

Abayobozi ba FDU-Inkingi mu rwego mpuzamahanga bari bahagarariwe n’umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka Dr. EMMANUEL MWISENEZA hamwe na Vice Président wa kabiri Joseph BUKEYE.

Umunyamakuru wa The Rwandan yegereye abakuru mu ishyaka bamusobanurira ibijyanye n’iyo nama. Yashoboye kumenya ko inama nk’iyo iba ishaka kwegeranya abayobozi bahagarariye uduce dutandukanye mu bubirigi.
Hajemo no kwakira abiyemeje kwinjira mu ishyaka. Nyuma y’aho abayobozi mu Rwego mpuzamahanga bahawe ijambo ngo batangarize abayoboke amakuru y’ishyaka, Dr. Emmanuel MWISENEZA yabwiye abari aho ko ibibazo by’ishyaka bikomeje kuba ifungwa rya Madame Victoire Ingabire hamwe n’abandi bayoboke b’iryo shyaka.
Ariko yakomeje ashimira abarwanashyaka uburyo bakomeje gukora uko bashoboye abafunzwe bose bakabona ingemu hamwe n’abunganizi mu manza za hato na hato.

Dr. Emmanuel MWISENEZA yakomeje kandi ashimangira uburyo ishyaka ryiteguye kandi rigeze kure mu migambi, no guharanira impinduka ku buryo buhamye mu gihugu, ko kandi ishyaka FDU-Inkingi rifite abayoboke benshi n’inzego z’ishyaka ku buryo bwimbitse mu gihugu.
Inama ya FDU-Belgique kandi yateguraga Kongere y’ishyaka mu rwego mpuzamahanga aho hazaba amatora mashya y’abayobozi b’ishyaka.
Ijambo ry’umunyamabanga wa FDU-Inkingi wungirije Dr Emmanuel Mwiseneza muri icyo gikorwa:
« Democratic Alliance » izahinduka ishyaka muri Kanama 2018
ITANGAZO
DEMOCRATIC ALLIANCE inejejwe no gutangaza ibi bikurikira:
- Ku itariki ya 4/8/2018,
(1) izatangiza ku nshuro ya mbere igikorwa ngarukamwaka cyo kuzirikana « Demokarasi y’Ubwuzuzanye » mu Rwanda,
(2) izazirikana imyaka makumyabiri n’itanu ishize « Amasezerano y’Amahoro » y’Arusha ashyizweho umukono n’icyo yari agamije,
(3) izahabwa statut nshya ibe itakiri ishyirahamwe, ahubwo ihinduke « Ishyaka ».
- Iributsa ko
(1) itariki ya 4/8/1993 ari wo munsi « Amasezerano y’Amahoro » hagati ya FPR-Inkotanyi na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yashyizweho umukono i Arusha muri Tanzaniya,
(2) itariki ya 4 Kanama yatoranyijwe nk’umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana « Demokarasi y’Ubwuzuzanye » mu Rwanda.
Bikorewe i Liège, ku itariki ya 6/5/2018
Seburanga Jean Leonard
Perezida
Democratic Alliance
Tel: +32465337114
E-mail: seburanga@yahoo.fr
Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu m’Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.
Centrafrique: Perezida Kagame yaba agiye kwishora mu yindi ntambara.
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru atangazwa na Ministeri y’ingabo mu Rwanda ku rubuga rwayo rwa Twitter aravuga ko Leta y’u Rwanda yohereje mu gihugu cya Centrafrique, ingabo zigera kuri 540 ziganjemo izirwanisha ibimodoka by’intambara.
Nk’uko byatangajwe na Lt Colonel Charles Rutayisire uyoboye izo ngabo zoherejwe muri Centrafrique, abasirikare boherejwe bava mu mitwe itandukanye y’ingabo za RDF, irimo (ingabo zidasanzwe) Special Force, (izirwanisha imodoka z’intambara) Mechanised Infantry, (izirwanira mu kirere) Air Force na (izirwanira ku butaka)Infantry Force.
Aba basirikare boherejwe muri Centrafrique mu gihe umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ari mu ruzinduko muri icyo gihugu aho yabonanye n’intumwa ya ONU idasanzwe muri icyo gihugu, Parfait Onanga-Anyanga, urwo rugendo rw’iminsi ibiri ngo rugamije gusura ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu dore ko ziherutse gutakaza umusirikare aguye mu mirwano yanahitanye abaturage ba Centrafrique 27.
Uku kongera ingabo muri Centrafrique bigaragara ko ari uburyo bwo kubuza inyeshyamba ziganjemo abayisiramu zizwi kw’izina rya Seleka kwigarurira ubutegetsi no gufata umujyi wa Bangui dore 2/3 by’igihugu bigenzurwa n’imitwe y’inyeshyamba.
Izi nyeshyamba ziganjemo abayisiramu zifite ibirindiro mu majyaruguru zimaze iminsi zisuganya zivuga ko zizatera umurwa mukuru Bangui ibi bikaba byarakajije umurego nyuma y’aho igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA (umutwe wingabo za ONU muri Centrafrique) cyo kwambura intwaro imitwe y’ubwirinzi y’abayisiramu batuye mu gace ka PK5 mu mujyi wa Bangui yaguyemo abaturage ba Centrafrique bagere kuri 27.
Uko bigaragara Perezida Kagame nka Perezida w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe arashaka kubaka izina atabara ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra ndetse anigaragaza mu rwego mpuzamahanga nk’uwashoboye gufasha ONU aho rukomeye.
Iki gikorwa ku batazi Perezida Kagame bashobora kwibaza ko nta nyungu afite mu bibera muri kiriya gihugu ariko inyungu zigaragarira buri wese, uretse ko Centrafrique ifite amabuye y’agaciro menshi na Peteroli, ubu buryo bwo kohereza ingabo butuma u Rwanda rushobora kubona amafaranga y’amahanga (devise) menshi ava mu mishahara y’abasirikare n’ibindi nka serivisi n’ibikoresho bibagendaho (akenshi bitangwa n’amasosiyete ya FPR).
Ku ruhande rwa Diplomasi mpuzamahanga bituma kandi amahanga adakabukira Leta y’u Rwanda iyo yishoye mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kudatanga ubwisanzure kw’itangazamakuru, guhungabanya umutekano mu bindi bihugu ndetse n’ibikorwa bihushanye n’amahame ya Demokarasi, birimo kudadira urubuga rwa politiki, gutekinika amatora no guhindura itegeko nshinga.
Igishobora kubangamira cyane Perezida Kagame ni uko inyungu ze zagongana n’izi igihugu cy’u Burusiya cyatangiye gushinga imizi muri icyo gihugu aho kinatanga imyitozo ku ngabo za Leta ya Perezida Faustin-Archange Touadéra.
Nadine Claire KASINGE: Perezidante mushya w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda
ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU
Itangazo N° Ishema 2018/05/002
« Ni koko guharanira impinduka bitangirira mu gikari »
- Nk’uko byari byatangajwe kuwa gatanu tariki ya 04/05/2018, ku cyumweru tariki ya 06/05/2018 abagize ubuyobozi bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda bateraniye mu mwiherero udasanzwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
- Bamaze kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingutu bikomereye abanyarwanda muri iki gihe, Abagize ubuyobozi basanze ari ngombwa gukomeza umurego mu rugamba twiyemeje kugira ngo mu Rwanda hashyirweho ubutegetsi bushyize imbere inyungu rusange kandi bushingiye ku mahame ya demokarasi binyujijwe mu ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza by’igihugu.
- Hatowe kandi Komite nshya y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku buryo bukurikira :
Perezidante : Madamu Nadine Claire KASINGE
Visi Perezida : Bwana Chaste GAHUNDE
Umunyamabanga nshingwabikorwa : Bwana Vénant NKURUNZIZA
Umubitsi : Madamu Virginie NAKURE
- Abagize Komite nshya bamaze kurahira bahise batangira imirimo batorewe, ndetse basabwa gushyiraho amakomisiyo ya ngombwa mu gihe cya vuba.
Tubifurije imirimo myiza.
Harakabaho Demokarasi mu Rwanda
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho umuco mwiza w’ubutaripfana
Bikorewe i Paris, kuwa 06/05/2018
Bwana Vénant NKURUNZIZA
Umunyamabanga nshingwabikorwa