Urubanza rwo kwa Rwigara rwahinduye isura Tabitha Gwiza, JP Turayishimye n’abandi bashobora kuburanishwa badahari
Rwanda: Ibiza bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu
Mu Rwanda imvura imaze iminsi igwa ikomeje guhitana abantu n’ibintu, mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi -uburengero bw’Urwanda- hapfuye abantu 13, naho mu nkengero z’Umugi wa Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ho hakaba hapfuye 3.
Mu gihugu hose, abarenga 20 nibo bamaze gupfa muri iri joro gusa; naho kuva mu kwezi kwa mbere Ministeri ishinzwe ibiza mu Rwanda ikaba yerekana ko abamaze guhitanwa n’ibiza barenga 200.
Leta iravuga ko abaturage bagomba kuva mu manegeka vuba na bwangu kuko ngo izakoresha imbaraga nibatabikora kugirango ikize ubuzima bwabo nubwo bamwe muri bo bavuga ko nta bushobozi bwo gushaka aho berekeza.
Umugezi wa Nyabarongo, mu nkengero z’Umurwa mukuru Kigali uruzuye, bamwe mu baturage bakaburaga uko bambuka imigezi iva cyangwa igana aho batuye
Iyo migezi ya Nyabugogo na Yanzi yuzuye inarenga ibiraro banyugarahaho.
Muri aka gace kegereye umugi wa Kigali, kubatseho amazu ari ku buhaname, hari abari mu gahinda ko kubura abaturanyi babo baraye bahitanywe n’amazu yabaguyeho mu ijoro ryakeye bitewe n’imvura nyinshi yaraye iguye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali Emanuel RUTUBUKA aravuga ko abantu batatu aribo baraye bagwiriwe n’inzu, batanu barakomereka.
Ministeri ishinzwe ibiza mu Rwanda iravuga ko mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu abantu barenga 20 baraye bapfuye bazize ibiza. Hari n’ahandi habaye imyuzure n’inkangu zasatuye i Misozi nko mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu mu buryo butari busanzwe.
Ministeri ishizwe ibiza kandi iherutse gutangaza imibare y’ibintu byangiritse birimo n’amatungo abarirwa mu gihumbi kuva mu ntangiro z’umwaka.
Mu cyumweru gishize inama ya Guvernema yari yateranye by’umwihariko yiga ku kibazo cy’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe imaze iminsi.
Leta irahamagarira abatuye aho yita amanegeka kuhava vuba cyane hatarakoreshwa imbaraga.
Ku rundi ruhande, ukurikije ibyiciro by’ubushobozi abantu babarurirwamo mu Rwanda, benshi basabwa kuva mu manegeka bari mu kiciro cya gatatu ntibemerewe inkunga yo kubakirwa mu gihe bimutse.
Bamwe muribo bakaba bavuga ko bikibagoye kwihutira kwimuka ntahandi bafite ho kwererekeza.
Karongi: Abarenga 12 bapfuye mu mvura ya nijoro… Nyabugogo 3 barapfa
Uko ibitego byinjiye ku mukino wa Rayon Sports na Gor Mahia
URUBANZA RWA NGENZI OCTAVIEN: UMUKOBWA WE JUSTINE NGENZI ARAMUTABARIZA
Aragira ati “Ndavugira Data umbyara, Ngenzi Octavien n’abandi bari mu karengane nk’ake.
Iyi ni intabaza y’abatacumuye, bafite ababyeyi bahatiwe n’abagihatirwa igicumuro.
Tubanze tubasuhuze mwese abakurikira ibiganiro by’Ikondera ryigenga, dushimire kandi mwe mudutera inkunga kugirango Ikondera ryigenga rishobore gutuma amajwi atagira kivugira, yose abona aho avugira: Ijwi ry’impunzi, ijwi ry’abacikacumu, mpore, none ubu ni ijwi ntabaza ry’abatacumuye bahanganye na ba Muhatigicumuro.
Justine NGENZI, umukobwa wa Ngenzi Octavien aragira ati: Uwo uri we wese, aho uri hose; Wowe uzi ukuri kuri Data Ngenzi Octavien, tabara kuko Data Ngenzi ararengana.
Akoresha ya nvugo igezweho mu u Rwanda rushya, aremeza ko urubanza rwa se umubyara Ngenzi Octavien rutekinitse: ari ibinyoma. Justine Ngenzi mu ijwi riranguruye, arasaba ko uzi ukuri yakwihutira kukuvuga kugirango se umubyara Ngenzi Octavien abone ubutabera bumubereye, dore ko kuri Justine, ngo se Ngenzi ni umwere.
Uyu Ngenzi Octavien yabaye Bourgmestre w’icyahoze ari komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo.
Kuva mu mwaka w’2010, ari mu maboko y’ubutabera bw’ubufaransa, aho ashinjwa urupfu ngo rw’abatutsi biciwe muri komini kabarondo, ikirego areganwa na Tito Barahira yasimbuye ku mwanya wa Bourgmestre w’iyo Komini Kabarondo . Bakaba barakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu mwaka w’I 2016, ariko uyu Ngenzi na Barahira barakijuririra.
Uyu Justine umukobwa wa Ngenzi we yemeza ko se ari umwere ku mpamvu yivugira mu kiganiro yagiranye n’ikondera libre.
Kuri Justine Ngenzi, ngo umuntu wese ushaka kuvugira abapfuye n’abapfushije, nabanze ashake ukuri, ati kandi tuzafatanya; aha akaba yicira ijisho amashyirahamwe n’abandi bantu bari k’uruhande rw’abashinja se Ngenzi, arimo CPCR , ishyirahamwe rikuriwe na Alain Gauthier, umugabo wa Dafrosa, ryashinzwe mu mwaka w’I 2001, ngo rifite intego yo gufata mu mugongo no gutera inkunga abantu bose bakwifuza kurega mu nkiko abakekwaho génocide yo mu Rwanda yo mu mwaka 1994, cyane cyane abahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa. Kandi CPCR nayo ubwayo ngo ishobora kurega abo bakekwaho ubwicanyi.
Arahamagarira kandi mwe mwese cyane cyane urubyiruko mufite abanyu barengana, ngo muhaguruke, mumenye ukuli, ntimuzaba mucumuye, kandi muzatsinda MUHATIGICUMURO.
Uru rubanza rwa Ngenzi Octavien rwasubukuye imirimo yarwo i Paris mu Bufaransa ku ya 02/05/2018, ruteganije gusoza iburanisha kuya 06/07/2018.
Uwifuza gukurikira uru rubanza rwa Ngenzi octavien, yanyarukira k’urubuga nkoranya-mbaga www.lajusticepourngenzi.com/cr-audiences.
Natwe mu Ikondera libre tuzakomeza kurubagezaho uko tuzabishobora.
Justine NGENZI, umukobwa wa Ngenzi Octavien, ikaze ku Ikondera libre.
Ikondera libre, 05/05/2018, I Buruseli mu Bubiligi.
Nadine Kasinge: “intego nshya ni ugushyiraho vuba ubutegetsi bukorera abaturage, buzira akarengane”
Louise Mushikiwabo agiye guhatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF)
Abahitanywe n’ibiza i Karongi bashyinguwe
Leta y’u Rwanda ntiyishimiye irekurwa ry’abarangije ibihano bahawe n’urukiko rw’Arusha
Madame Speciosa MUJAWAYEZU, Ministre w’intebe mushya wa Guverinoma ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Nahimana Thomas
IMPINDUKA MURI GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO
Itangazo rigenewe Itangazamakuru
ITANGAZO NO GREX/2018/05/001 : GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YIVUGURUYE
I.Mu rwego rwo kubahiriza « CHARTE ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » (Guverinoma ya Rubanda) yashyizweho umukono taliki ya 20/03/2018,
II.Muri gahunda yo gushyiraho inzego ziteganywa n’iyo CHARTE no kuzirahiza kugira ngo zishobore gutangira imirimo yazo,
III. Ashingiye ku bubasha ahabwa na Charte ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro cyane cyane mu ngingo zayo: 14; 15; 16; 37;
IV.Nyuma yo kugisha inama abagize « Inama Yaguye ya Guverinoma » yateranye ku wagatandatu taliki ya 5 Gicurasi 2018;
Perezida wa Repubulika, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyizeho :
A. Ministre w’Intebe mushya : Madame Speciosa MUJAWAYEZU
Madame Speciosa Mujawayezu, (La Haye, Pays-Bas)
B. Abandi bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bahawe inshingano mu buryo bukurikira:
- Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
- Ministre w’Urubyiruko: Bwana Patrice NIYONZIMA
- Ministre w’Itangazamakuru no guhugura rubanda: Bwana Chaste GAHUNDE
- Ministre w’Umuryango,Umuco n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA , uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
- Ministre w’Igenamigambi, Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA
- Ministre w’Ubutabera : Bwana Deogratias MUSHAYIDI, uhagarariwe na Bwana Venant NKURUNZIZA
- Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano: Bwana Joseph NAHAYO
- Ministre w’imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere ry’Umurenge : Madame Virginie NAKURE
- Ministre w’Ubutaka n’imiturire : Bwana Justin SAFARI
- Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko : Madame Marie Médiatrice INGABIRE
- Umuhuzabikorwa w’INTEKO Y’INARARIBONYE: Madamu Marie Claire MUKAMUGEMA.
- Abavugizi b’Inama ya Guverinoma : (1) Madame Marine UWIMANA, (2)Marie Médiatrice INGABIRE, (3)Chaste
Bwana Patrice Niyonzima( Bujumbura, Burundi).Ministre w’Urubyiruko
V. Ubu hafunguwe ukwezi ko kwiga imishinga ya buri Ministeri, kunoza Ingamba n’Iteganyabikorwa rusange rya Guverinoma ya Rubanda.
Madame Marie Médiatrice INGABIRE (Paris, France). Umuhuzabikorwa w Inama Nkuru y ‘Urubyiruko
Marie Claire Mukamugema, (Bruxelles, Belgique).Umuhuzabikorwa w’Inteko y’Inararibonye.
« Ibyifuzo bya rubanda niko gushaka kw’Imana »
Bikorewe i Paris, taliki ya 09/05/2018
Marine UWIMANA,
Umuvugizi w’Inama ya Guverinoma
Inzozi twaroteye u Rwanda, ni inzozi zo kubaho tubanye mu mahoro n’ituze twese: Gilbert Mwenedata
Bavandimwe kandi nshuti zanjye, muraho!
Nishimiye kongera kubagezaho ubu butumwa! Hari ku itariki nk’iyi y’ukwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2017 ubwo nabasangizaga icyemezo nari nafashe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Nabashimiye uburyo mwemeye gushyigikira urwo rugendo, benshi mwemeye no kudusinyira kugira ngo dushobore kubona imikono yari ikenewe. Kuba tutaraje ku rutonde rw’abemejwe nk’abakandida, si ku bwacu ibyo murabizi.
Ibyo twaciyemo kuva ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, ibyo abenshi mu nshuti zacu mwahuye na byo mukabyihanganira birababaje. Hari abakubiswe n’abafunzwe mu bihe twashakaga imikono, hari abatotejwe hirya no hino mu turere no mu mirenge, abahamagajwe kwitaba inzego z’umutekano n’iz’iperereza, abakomeje kujujubywa mu buryo bunyuranye kubera ko badusinyiye cyangwa bakadushyigikira. Ibyo muhura na byo biratubabaje kandi bikwiye kubabaza Umuryango-Nyarwanda wose. Nubwo hari abajya batubwira kwicecekera ngo tutazikururira akaga, twebwe twemera ko kuvuga ukuri aribyo bizakiza Urwanda. Uru rugendo twakoze, rwarushijeho kutwereka ko twari mu kuri. Rwarushijeho kutwereka ko umusanzu wacu ukenewe. Rwatweretse ko ubwoba no kubona akarengane tugaceceka bishobora gushyira Abanyarwanda mu kaga.
Namwe nimubirebe. Ubu se uwahoze ari umutoni w’ubu butegetsi dufite ari he uyu munsi? Uwabufashije kubaho ari he? Uwifashe akaryumaho we se ubu twakwemeza ko amerewe neza? Uwo butishe, uwo butaricira, uwo butarafunga, uwo butaratoteza, uwo butarashonjesha ngo bumwambure ibyo yaruhiye, uwo butaranduriye imyaka akabura icyo aramiza umuryango we, buri wese ntabuze icyo yabonye kandi cyamubabaje. Ni ya nkoni ikubise mukeba. Umunyabwenge we rero ngo ayirenza urugo. Ni yo mpamvu dukwiye gufatanya kugira ngo iyi nkoni tubona bakomeje gukubitisha Abanyarwanda bene wacu, inshuti zacu, ukize n’uworoheje, buri wese mu cyiciro cy’ubudehe bamushyizemo, twese tuyirenze urugo. Kuko byaragaragaye, bucya bayikubitisha n’uwiyitaga inkundwakazi wibwiraga ko bitazamugeraho. Tuyirenze urugo ari rwo Rwanda rwacu.
Twe twahisemo kuyirenza urugo duharanira ko ukuri gukura ikinyoma ku ntebe. Twahisemo kwinjira muri politiki, tugamije gufatanya n’Abanyarwanda ngo turenze urugo inkoni y’akarengane, inkoni yo kubura ubutabera, kuburirwa irengero, kwicwa no kwicirwa, inkoni yo gusenyerwa no kwamburwa imitungo, gucirwa ishyanga, inkoni y’igitugu, inkoni yo gukenesha benshi mu Banyarwanda hariho abahinduye u Rwanda nk’umwihariko wabo. Izo nkoni ni zo tudashaka guhisha mu mbere twishimira ko zimaze gukubita umuntu wese dusangiye isano yo kuba Abanyarwanda. Turifuza kubona abadukomokaho baba mu gihugu izo nkoni zose zitakirangwa mu rwatubyaye.
Inzozi twaroteye u Rwanda, ni inzozi zo kubaho tubanye mu mahoro n’ituze twese. Ni iz’abereshya imbere y’amategeko, ni iz’abasangira badacuranwa, ni iz’abasasa inzobe bakabwizanya ukuri kugira ngo bigorore, bityo bashire impumu zo kwangara no guhunga ubutitsa. Inzozi twaroteye u Rwanda ni izo kugira uburenganzira bungana mu gihugu, hatariho abavuga rikijyana n’abavuga rikabajyana. Ni inzozi zo guhoza abarira bose, cyane cyane imfubyi n’umupfakazi. Ibyo bizaboneka ari uko twemereye amahame ya demokarasi kutuyobora, natwe ubwacu tukiyemeza kuyoborwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo. Izo ni zo nzozi zaduteye kubagezaho igitekerezo cyo gutanga kandidatire kirya gihe.
Mu gusoza rero, ndashaka kubamenyesha ko izo nzozi zitarangiye burya. Ahubwo, urugendo twatangiye rugomba gukomeza. Ntabwo twarekeraho Abanyarwanda bagitsikamiwe batagira umudendezo. Amarira ni menshi, ababuriye amahwemo mu gihugu kivugwamo amahoro n’umutekano ni benshi. Tugomba gufataniriza hamwe kugira ngo turengere abarira bose, duhoze abahogoye. Mu gihe kidatinze tuzabagezaho uburyo tuzakomezamo ibikorwa bya politiki twatangiye. Muhumure, tugomba kuneshesha ikibi icyiza.
Amahoro y’Imana abane namwe mwese.
Gilbert Mwenedata
MU RWANDA HATANGIYE URWEGO RWIHARIYE RURI KUBARURA ABATUYE MU MANEGEKA, DR EDUARD NGIRENTE
Bakuwe mu manegeka ku ngufu batuzwa mu rusengero rwenda kugwa
Nyamasheke: Ubucucike mu mashuri n’imyigire biteye agahinda
Nyuma y’ikibazo cya Bougie:Meya na Visi Meya ba Nyabihu beguriye icyarimwe!
Ku murongo wa telefone Uwanzwenuwe Theoneste yemereye ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko yeguye ku buyobozi bw’ akarere ka Nyabihu yongeraho ko ari ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati “Muragira ngo se mbibibwirire? Ni byo neguye…Ni ku mpamvu zanjye bwite. “
Uwanzwenuwe yabwiye UMURYANGO ko ibaruwa y’ubwegure bwe yamaze kuyigeza kuri njyanama y’akarere, gusa yavuze ko atazi neza niba Mukansanga Clarisse nawe ibaruwa y’ubwegure bwe yayitanze.
Tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse yavuzweho ko yahawe urumuri ngo yanga kurwakira avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.
Ibi Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko atanze kwakira urumuri rw’ikizere ko ahubwo buji zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.
Meya Uwanzwenuwe Theoneste na Visi Meya Mukansanga beguye nyuma ko kwegura k’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ndetse n’ uwari umuyobozi w’akarere yungirije ushinzwe Imari n’ iterambere.
Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyabihu, GASARABWE Jean Damascène yatangarije ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko njyanama yamaze kwakira amabaruwa ya Uwanzwenuwe na Mukansanga ndetse ngo bombi bavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Yongeyeho ati “Amabaruwa yabo maze kuyakira mu kanya gato rwose nta n’iminota ingahe irashira. Bashyizemo ko beguye ku mpamvu zabo bwite ariko muri njyanama ukuntu dukora iyo umuntu avuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite haba hari impamvu turicara tugasuzuma neza”.
Gasarabwe yavuze ko bagiye gukora inama mu gihe cya vuba bagashaka uraba ayobora akarere ka Nyabihu by’agateganyo. Gusa yijeje abaturage ko nta cyuho kiri mu buyobozi bivuze ko nta muturage urakenera serivisi ku karere ngo ayibure nubwo komite nyobozi y’akarere yose yeguye ku mirimo mu bihe bitandukanye.
Guhangana n’Ibiza Bibaye Ingorabahizi mu Rwanda
Leta y’u Rwanda iremeza ko kubera ikibazo cy’amikoro adahagije bikigoranye guhita ikemura burundu ikibazo cy’ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake n’ibindi. Mu kiganiro ministre w’intebe Bwana Edouard Ngirente yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukemura ikibazo buhoro buhoro
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agaragaza ingamba leta y’u Rwanda ifite ku kibazo cy’ibiza byayogoje igihugu cyose, ministiri w’intebe bwana Edouard Ngirente yatangaje ko ahanini ibi biza byatewe n’imvura isa n’iyatunguranye ku yari yitezwe.
Aravuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ikiriho ari ukureba uko abaturage batuye mu manegeka bakimuka abafite ubushobozi bakiyimura abakene leta ikabafasha.
Imibare kugeza na n’ubu y’abashobora kwimuka ntiramenyekana kandi umukuru wa Guverinoma aravuga ko ari ibintu bizagenda buhoro buhoro kubera ikibazo cy’amikoro adahagije ya leta
Ku baturage bakinangira banga kwimuka Umukuru wa guverinoma yashimangiye ko kugeza ubu nta na rimwe leta yakwihanganira ko hari umuturage wahitanwa n’ibiza.
Muri gahunda irambye yo gukemura ikibazo leta y’u Rwanda iravuga ko yatangije kubaka imidugudu y’icyitegererezo ahantu hatari mu manegeka. Ni gahunda izakomeza.
Ubusanzwe umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali uza mu myanya y’imbere mu m ijyi isukuye kandi itekanye. Ku rundi ruhande iyo bigeze ku biza ubuzima bwa bamwe busa n’ubuhagaze kubera ikibaya cya Nyabarongo. Mu 2016 na bwo igihe Ibiza byasaga n’ibyahagaritse ubuzima bw’abatari bake ikiraro cyari cyafunzwe kubera Ibiza ku buryo hari n’abamaze iminsi barara muri gare ya Nyabugogo. Icyo gihe ubutegetsi bwizezaga ko bugiye gukemura ikibazo mu maguru mashya.
Na magingo aya igisubizo kuri iki kibazo kiracyari mu nyigo. Ariko bikomeza guca amarenga ko cyaba gishingiye ku mikoro make.
Kugeza ubu imibare ya minisiteri yita ku biza mu Rwanda iragaragaza ko kuva iyi mvura idasanzwe yatangira kugwa imaze guhitana abantu basaga 200 n’amazu abarirwa mu 10,000. Leta y’u Rwanda iravuga ko mu butabazi bw’ibanze kuri ibi biza bumaze kugendaho miliyoni zisaga 300 z’amafaranga.
Hagati aho mu itangazo ryagenewe abanyamakuru dukesha ibiro bya amasade ya USA mu Rwanda riravuga ko Bwana Peter Vroom ambasaderi wa Amerika I Kigali mu Rwanda atangaza ko igihugu cye cyateye inkunga u Rwanda ingana na 50,000 by’amadolari ni ukuvuga asaga miliyoni 40 z’amafaranga muri gahunda yo guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Kugeza ubu ariko nanone, haracyari ikibazo cy’ikomeye gishingiye ku iteganyagihe ryamenyesha bya nyabyo umunsi ku wundi uko rubanda bagombye kwitwara.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru ari i Kigali mu Rwanda.
Impaka hagati ya Joseph Ngarambe na Dr Charles Kambanda
Ibuka na FPR se baba batazi kubara ?
Kimwe mu bintu byigisha ni ibitabo bibara inkuru (roman) n’indirimbo z’abahanzi. Igitangaje ariko, ni uko kenshi ibivugwa n’aba banyabugeni baba babyihimbiye, bagamije gutanga ubutumwa. Si ibintu rero biba byarabayeho umunsi uyu n’uyu n’ahantu runaka. Igitangaza gusa, ni uko umara kubisoma cyangwa kubitega amatwi wasohoka mu nzira ugakubitana n’ibisa na byo.
Rugabire za Joe Dassin na Masabo.
Mu ndirimbo nyinshi dukesha umuhanzi Nyangezi Masabo harimo imwe yise “Imbunda”. Asobanuramo ukuntu yarimo aratira mugenzi we imbunda yari inanditseho izina rye, uyu ngo akayimwambura, akamuzamuza amaboko akayandurukana. Uyu yayijyanye gusahura banki ayitayo. Urubanza rero rwafashe nyir’izina ryanditseho nyir’ukwiba yigaramiye. Asoza agira ati :
“Mu buroko nize gukora amanyanga yose.
Nifaburikiye rugabire zireba imbere n’inyuma.
Abarinzi bambona ntibasobanukirwe aho ngana.
Nabanyuzeho bagira ngo ndi kuza.
Nasize bumiwe rwose bayobewe”.
Ni byiza ariko kwibutsa ko iyi ndirimbo atari umwimerere wa Masabo. Yacuranzwe bwa mbere mu gifaransa n’umucuranzi Joe Dassin. Icyo Masabo yakoze ni ukuyishyira mu kinyarwanda ari byo bita “adaptation” mu mwuga wo kuririmba. Ngiyo impamvu ituma mvuga rugabire za Joe Dassin na Masabo.
Rugabire za FPR na IBUKA ?
Muri iyi mitaga duteye umugongo ikaba isaga 24 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, hari byinshi FPR na IBUKA bagiye bakora bitera kwibaza. Iyo ubizirikanye umera nka bariya barinzi ba gereza. Wibaza niba bagana iburyo cyangwa ibumoso, niba bajya imbere cyangwa basubira inyuma bikagushobera. Bisa rwose n’aho bambaye ziriya rugabire zituma umuntu atagira icyerekezo kigaragara.
Tariki 22 kamena 2010, mu kinyamakuru igihe.com, hasohotse inyandiko yibazaga impamvu umubare uhamye w’abahitanywe na jenoside utarashobora kumenyekana. Shaba Bill wayanditse yaragize ati: “Imiryango mpuzamahanga itandukanye harimo Umuryango w’Abibumbye, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, iyo bagaruka ku mibare y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bakunda kuvuga ko ari ibihumbi 800, ndetse bamwe bakanavuga ko uwo mubare utagezeho bagira bati: “Ni hafi y’ibihumbi 800″(A peu pres 800.000).
Ibi bitandukanye cyane n’uko bigenda mu Rwanda, kuko abayobozi bo mu nzego zose, imiryango ikorera mu Rwanda ndetse n’abaturage bavuga ko umubare w’Abatutsi bazize jenoside uri hejuru ya miliyoni imwe(+ de 1.000.000)”.
Wenda icyo umuntu yakwibutsa Shaba ni uko kuvuga ngo “ni hafi y’ibihumbi 800” cyangwa ngo “ni hejuru ya miliyoni imwe” byombi bihuriye ku nenge yo gukekeranya no kugenekereza ku kibazo nyamara kimaze imyaka 24. Mu kungurana ibitekerezo, nzinduwe no gusesengurira hamwe n’abandi banyarwanda umuzi w’ikibazo Shaba yibajije: Kuki?
Igisubizo kibangutse ni uko kumenya umubare w’abahitanywe na jenoside bitari ku rutonde rw’ibyihutirwa.
Singire inkovu nkomeretsa, uyu si umwanzuro wanjye cyangwa icyifuzo, ahubwo ni ifoto y’imikorere ya FPR na IBUKA. Ndavuga FPR kuko ari yo iramutwa igihugu, nkavuga IBUKA kuko ari yo ihagarariye abacitse ku icumu. Jenoside ikirangira, kutamenya umubare w’abo yahitanye n’abayirokotse ntibyihutirwaga. Imfubyi zo gufashwa zari nyinshi, abapfakazi…utaretse n’ibindi bibazo igihugu gihura na byo mu rugamba rwo kwiyubaka. Nyamara nyuma y’imyaka 24, ndabona ko uwo byatera inkeke ataba aciye igikuba. Ibiri amambu, n’abo bacitse ku icumu twari twihutiye gufasha n’ubu ntawe uzi umubare wabo nyakuri. Niba se tutazi abazima, twamenya dute abatabarutse? Impamvu ni uko ibi bibazo byombi ari nk’ibipande by’urupapuro rumwe. Uwakemura kimwe n’ikindi yaba akirya isataburenge.
Icyagaragaye na none muri iyi myaka, ni uko hari ibindi bishyirwamo ingufu iyo bishyizwe ku murongo w’ibyihutirwa kandi koko bikagerwaho. Ni muri urwo rwego ku wa gatatu tariki ya 26 Mutarama 2011, muri Hotel Laico, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (Ibuka), watangaje ibikubiye mu bushakashatsi wakoze bugaragaza urutonde rw’Abahutu bagize ubutwari bagahisha Abatutsi muri Jenocide yo mu mwaka wa 1994. Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere 30 tw’u Rwanda. N’ubwo ibibazo bidahuje uburemere, ariko mbona uwahera aha n’ikibazo cy’abahitanywe na jenoside akagishyira mu byihutirwa kandi akabinyuza mu nzira nk’iriya kitarenza umwaka. Ikibazo ni ukumenya ingingo shingiro zayobora muri iki gikorwa.
Kutagira ingingo shingiro (manque de critères).
Hari uwakwibwira ko kuba umuntu yarahitanywe na jenoside cyangwa yarayirokotse ari ngingo yumvikana kandi isobanutse. Mu bikorwa si ko biri. Dore uko imyaka yagiye ihita, ibipimo byagiye bihinduka ndetse n’indorerwamo zihindura amabara. Uhereye no ku mazina yagiye ahabwa ariya mahano, wakumva ko harimo intirimwa. Reka tuyibukiranye uko yakurikiranye:
-Jenoside y’abanyarwanda (génocide rwandais): ni ryo zina ryatanzwe na Loni.
-Itsembabwoko n’itsembatsemba.
-Itsembabwoko.
-Jenoside.
-Jenoside y’abatutsi (iri ryavuyeho kuko ngo ryashoboraga guteza urujijo hakaba n’uwakwibeshya ko ari abatutsi bayikoze).
-Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuva ku izina rya mbere ukagera ku rigezweho magingo aya, urugendo rwabaye rurerure. Ubwo kandi ni ko hari benshi bagiye batakara mu nzira, amateka agakomeza urugendo. Kugira ngo rero imibare ndakuka igerweho, haba ku barokotse n’abahitanywe na jenoside, birasaba kubanza kugira ibipimo ndakuka duheraho dushyira buri wese mu cyiciro arimo. Uko bigaragara mu mikorere y’ababishinzwe, birasa n’aho bitari mu byihutirwa.
Urugendo ruracyari rurerure.
Uwakwibeshya yagira ati ubwo noneho tugeze ku nyito ihamye ya “jenoside yakorewe abatutsi” tubonye umusingi twatangiriraho mu kumenya abo yahitanye n’abayirokotse. Kubitekereza gutya kwaba kwihuta. Nta gihamya y’uko ejo n’ejobundi bitazahinduka. Si kera ni muri mutarama 2011 aho IBUKA yagombye kunyuza umweyo mu bitwa abayo, kuko ngo yasanze hari abugamye mu mutaka wayo nyamara batabuze intaho. Abahigitswe si bake kuko bageraga kuri 30%. N’ubwo Balikana Eugène yemezaga ko noneho ibintu bigiye mu buryo, ubanza urwishe ya nka rukiyirimo, nk’uko twabisomye mu nkuru ya Kayonga J. yasohotse mu kinyamakuru igihe.com tariki 11 mutarama 2011. Yaragize ati: “Balikana yavuze ko kuri ubu hari urutonde bizera ko ari urw’abakwiye gufashwa koko, ngo igikurikiyeho ni uko abo byagaragaye ko babeshye ngo bafashwe bazabihanirwa n’amategeko. Mu bazahanwa ngo hakaba harimo na bamwe mu bakoreraga FARG cyangwa bahoze mu buyobozi bwayo, ngo kuko nabo babigizemo uruhare. Gusa nyuma y’aho hari abinubiye urutonde rushya bavuga ko batarugaragaraho kandi bakwiye gufashwa, Balikana yatangaje ko bazakomeza gushishoza bakareba neza niba aribyo kandi niba abari ku rutonde bose bakwiye gufashwa koko”.
Biragaragara rero ko impaka zigikomeje. Ubu kugira ngo umuntu afashwe na FARG bisaba kuba yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba yaravutse mbere y’itariki 31 Ukuboza 1994, akaba imfubyi ku mubyeyi umwe cyangwa bombi, kandi akaba nta bushobozi bwo kwibeshaho afite. Ikitaramenyekanye ni ingingo bariya 30% birukanywe batari bujuje muri ziriya eshatu.
Ingaruka z’ingendo yo muri rugabire.
Reka ntange urugero rumwe rutari kure rugaragaza imikorere ya rugabire mu bijyanye na jenoside. Ejobundi tariki tariki ya 11 Mata 2011, Inama Nkuru y’Itangazamakuru yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyamakuru 51 bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ndetse n’amazina y’ibitangazamakuru bakoreraga. Mbere yaho gato, umuryango Reporters Sans Frontières wari wasohoye urundi rutonde maze Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda irarwamagana ibinyujije mu ijwi ry’umunyamabanga wayo Nshingwabikorwa, Patrice Mulama. Icyo barunengaga ngo ni uko rutari rucukumbuye kandi rukavangavanga ibintu, hakaba abanyamakuru bahitanywe na jenoside rwibagirwa ngo hakaba n’abo rushyiraho kandi ahubwo bayishinjwa. Uyu muyobozi yatangaje ko bo bamaze imyaka bakora ubushakashatsi bucukumbuye kandi imyanzuro yabwo ikaba igiye gushyirwa ahagaragara.
Icyatangaje abantu, ni uko uru rutonde rwa MHC rwaje rwo ruca agahigo mu guhuzagurika. Rwagaragayeho n’abanyamakuru ruvuga ko bazize jenoside kandi nyamara bakiriho nka Mpambara Eulade. Mu kwisobanura, Patrice Mulama yasubiye inyuma yiregura ko ngo na RSF yari yaramushyize ku rutonde rw’abahitanywe na jenoside! Byanteye kwibaza ukuntu wanenga icyegeranyo cya RSF ko kivangavanze warangiza ukakifashisha mu gukora icyawe cyegeranyo wita ko gisesenguye kinacukumbuye. Nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Faustin Nkurunziza wandikira ikinyamakuru igihe.com (13/04/2011), Mulama yahamije ko urutonde rwa MHC ahagarariye ngo ruriho n’abatagomba kurujyaho: “Patrice Mulama yatubwiye ko uru rutonde rwakozwe ari urw’agateganyo kuko bakiri mu igenzura ryarwo. Yavuze ko basanze hari n’abatagomba kurujyaho kuko batapfuye muri jenoside”. Igitangaje ni uko uku kwivuguruza kw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru kwaje nyuma y’iminsi 2 ishyize ahagaragara icyo yitaga ubushakashatsi bucukumbuye! Byanteye kwibaza niba imitwe ya bamwe idakora nka za rugabire za Masabo. Ariko iyo bigeze ku mateka ya jenoside ho agahuru kaba gahuye n’umunyutsi.
FPR na IBUKA mu mpatanwa.
Ngo umwana apfa mu iterura. Amateka y’imyitwarire ya FPR na IBUKA mu bibazo by’abacitse ku icumu n’abo yahitanye byatangiye kera. Byagiye byiyongera kugera aho bitakigira igaruriro. Ubu rero aho bigeze, kuvunura biragoye, kujya mbere bikaba ingorabahizi.
Ikibazo cy’inzibutso.
Jenoside ikimara kuba, ikibazo cya mbere cyabaye icyo gushyingura abo yahitanye. Igishuko cyabaye gushaka gushyira inzibutso ahantu hose hatitawe ku kureba uburyo zizitabwaho n’ibindi bibazo bizavuka hanyuma.
Ikosa rya mbere ryabaye imibare yagiye ishyirwa ku nzibutso. Jenoside ubwayo ni amahano akomeye birenze kamere. Ntikeneye kuyikabiriza no kuyongerera ibidasobanutse. Iyo ufashe kiliziya ukandikaho ko yaguyemo abantu 15.000 uba urimo upfobya jenoside. Kiliziya nini zizwi mu Rwanda ni Catedrali Butare, Nyundo, Bazilika Kabgayi na Kiliziya ya Sainte famille. Muri izi zose, uwashyiramo abantu akabahagarika bamwe hejuru y’abandi kugera ku gisenge nta n’imwe yajyamo abantu ibihumbi bitanu! Ibi rero byarakozwe henshi, ntihagira uhigima ngo bititwa ko ahakanye jenoside, nyamara aho bigana ishyamba si ryeru. Iyo biza gukorwa hamwe cyangwa habiri, ntibyajyaga kuba ingorabahizi. Byakozwe henshi. Ingaruka yabyo ni uko ubu inzibutso zigomba kuzimira. Muti gute?
Kuki inzibutso zigomba kuzimira?
Nta mwaka urashira, twajyanye n’abakozi dukorana i Karongi tugiye gutembera. Nk’uko tubikora kenshi, twanyuze kuri paruwasi gatolika ihari tujya gusura urwibutso, cyane ko mu bo dukorana hari n’abanyamahanga baba bakeneye kwerekwa amateka yacu. Umupadiri twahasanze ntibuka izina yadusobanuriye amateka y’inzirakarengane zishyinguye aho, mu gosoza atubwira ko no mu mugi hashyinguye imbaga nyamwinshi yatikiriye kuri Stade Gatwaro. Twiyemeje na ho kunyurayo. Tuhageze byabaye ingorabahizi kumenya aho izo nzirakarengane zishyinguye. Twarayoboje batwereka ahantu hagana ku musozi harenzwe n’ikigunda twicuza icyo twazaniye abo bavamahanga. Byanteye kwibaza. Nyuma y’aho, nagiye nitegereza n’ahandi hanyuranye mu gihugu nsanga ahenshi ari uko. Ahatari hake inzibutso zaheze mu cyeregati nko mu Bisesero, ahandi ntizubakiye, ahandi zarenzwe n’ikigunda, aho zubakiye na ho inyandiko zarasibamye n’ibindi. Kuki?
Jenoside ebyiri (double génoside)
Nta zicibwa amahembe zibuze icyo zizira. Ni kenshi FPR na IBUKA bitotombera imiryango n’abantu bashinja guhakana jenoside no kuvuga ko habaye ebyiri. Igitangaje, ni uko batinze kubona ko na bo ubwabo imikorere yabo yunga mu rya bariya. Uwashaka kuvuga jenoside ebyiri, si ngombwa kujya gukora iperereza muri Kongo. Uwashiritse ubute agateranya imibare igiye yanditse hirya no hino ku nzibutso atungurwa no kubona ko jenoside yahitanye abantu barenga miliyoni enye !Urwibutso rwa Gisozi rwonyine rumaze kugeramo 250.000, ni ukuvuga ¼ cya ba bandi 1.000.000. Uko wagoragoza kose ukavuga ko amabarura ya mbere ya jenoside atavugishaga ukuri ku mubare w’abatutsi bari mu Rwanda, ntiwasobanura ko uriya mubare ari uw’abatutsi gusa. Ikindi kandi, ni ngombwa kwibutsa ko hari n’abarokotse na bo tutazi umubare kugeza ubu. Iyo ibyo byose ubiteranyije, bibyara ihurizo ry’ingorabahizi. Iyo ugiye mu mpaka n’abashyigikiye ko habaye jenoside ebyiri bagutsindisha imibare yo ku nzibutso ukaruca ukarumira.
Ngiri ipfundo ryo kudashishikazwa no gutangaza imibare y’abahitanywe na jenoside. Ngiyi insiriri yo kutamenya umubare nyakuri w’abarokotse. Ngiyi imvano yo kuba inzibutso zigana mu marembera. Ngicyo icyerekezo cya FPR na Ibuka. Muri uru rugendo rugana aho tutazi, biragoye kumenya ugenda imbere hagati y’aba basangirangendo, kubera nyine cya kibazo cya rugabire. Ikigaragara, ni uko bombi biyemeje kudasobanya mu ntambwe. Ubarebera ku ruhande ntasobanukirwa aho bagana, ariko na bo basa n’abatahazi.
Edmond Munyagaju
KJ : Jenoside yakorewe abatutsi izabe se koko umusaraba wa FPR na IBUKA ?
Nyabihu: Kuregwa kutakira Bougie mu mihango yo kwibuka bitumye Mukansanga Clarisse ajya mu gihome
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan muri iri joro ryo ku wa gatanu tariki ya 11 rishyira ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, aravuga ko uwari Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yatawe muri yombi.
Nk’uko umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Modeste Mbabazi yabyemereye itangazamakuru agira ati:“yafashwe arafungwa kubera ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo akurikiranyweho.”
Nta byinshi uyu muvugizi yatangaje ariko amakuru twashoboye kubona ni uko Clarisse Mukansanga yafashwe mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubu akana afungiye muri station ya polisi ya Mukamira.
N’ubwo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) atavuze byinshi ku mpamvu z’ifatwa ry’uyu wahoze ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu.
Nta gushidikanya ko ifungwa rya Clarisse Mukansanga rifite umuzi ku tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere hari abashinja Mukansanga Clarisse ko yahawe urumuri yanga kurwakira ngo avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.
Ibi ariko Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko ngo atanze kwakira urumuri rw’icyizere ko ahubwo bougies zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.
Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2018 mu gitondo, uyu Mukansanga Clarisse yari yeguye ku mirimo ye aho yashyikirije ibaruwa yegura inama njyanama y’akarere ka Nyabihu nk’uko byemejwe na Perezida wayo Jean Damascène Gasarabwe ubwo yavuganaga n’itangazamakuru.
Si Clarisse Mukansanga gusa weguye kuko n’uwari Meya w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste nawe yeguye ku mirimo ye. Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko saa tatu z’iki gitondo yabonye amabaruwa y’aba bayobozi bombi bamenyesha ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Twababwira ko nta gihe kirashira Ngabo James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yeguye, nawe yeguye hashize igihe gito na Antoine Mugwiza wari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu yeguye.
Mu gosoza tugarutse ku ifatwa rya Clarisse Mukansanga, abakora isesengura twashoboye kuvugana bavuga ko n’ubwo mu Rwanda hadakunze kwihanganirwa umuntu wese uketsweho icyaha cy’ingengabitekezo ya Genocide, ariko icyaha cyo gukekwaho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere ubwacyo atari icyaha kiremereye cyatuma umuntu akurikiranwa kuriya.
Ibi bikaba biganisha kwibaza niba nta bindi bimenyetso ubugenzacyaha bwabonye mu iperereza bwakoze cyangwa bwatekinitse bishimangira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi bifitanye isano bishinjwa Clarisse Mukansanga.
Hari n’abahamya ko mu gihe uyu Clarisse Mukansanga yashyikirizwa ubutabera ibyaha akurikiranweho bishobora kwiyongera bitewe n’ikigero cy’ubushake bwo kumucisha ubutwe abamushinja bafite.
Mu gihe tugitegerejo uko iki kibazo cyizarangira twizere ko Clarisse Mukansanga atazasangwa mu buroko “yiyahuye” cyangwa ngo “araswe ngo agerageza gutoroka nyuma yo gushaka kurwanya abamurinze”, nk’uko byagendekeye benshi mu bari bafunzwe mu minsi ishize.
Hari andi makuru tutarabonera gihamya gifatika avuga ko Clarisse Mukansanga yatse ubutane n’umugabo we ku buryo nabyo byamuviramo gupangirwa, hari n’abavuga ikibazo cy’ivanguramoko ngo aho abagogwe ngo badashimishwa n’uko hagira umuhutu ujya mu buyobozi muri ako karere.
Dore uko byar byifashe tariki ya 12 Mata 2018 ubwo bivugwa ko Clarisse Mukansanga yangaga kwakira urumuri rw’icyizere:
Urubyiruko ruti : “Byaraducanze”
Yanditswe na Emmelyne Munanayire
Nyuma y’ inyandiko nise « Ese mu Rwanda icyizere kizongera kuva hehe? »
Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko bagize icyo bavuga basubiye mu mikorere n’ ibinyoma bya FPR basanga nta kerekezo gihamye bahabwa kuko gahunda za FPR zihora zihindagurika . Kudasobanukirwa neza amateka y’ ibyahise bituma batumva neza n’ibyejo hazaza.Urwo rujijo rero nirwo rubatera kuvuga mu mvugo y’ ubu bati : “Byaraducanze ”
Byatangiye batubwirako inshingano yari ugukura abana b’Abanyarwanda ishyanga bagataha iwabo ari nayo mpamvu nyamukuru y’intambara ya 1990. Ubundi ngo twaje guhagarika Jenoside ngo twaje gutabara Abatutsi. Ubwo rero imvugo nziza zaraje : Never again, twiyubake, duharanireko bitazongera kubaho , dukunde igihugu, twihangire imirimo, nitwe bayobozi b’ejo hazaza n’ibindi byinshi.
Hajemo gushwana ngo abavuga Igifaransa nta mwanya bituma benshi bahezwa ndetse baterwa ubwoba ariko ibyo turabirenga dufunga amaso ubuzima burakomeza. Ibirarane muri FARG no kutubakira Abarokotse Jenoside bose twafunze amaso, intambara zidashira zitumaraho urubyiruko, abubatse ntibabone umwanya wo kurera, imiryango bakayubakira ku iringi ngaho Congo na Darefuru ; ubwo nyuma y’instinzi haza gupfubura none za gatanya zabaye nyinshi.
No mu bukungu no mu bucuruzi simbibona neza. Uretse no guhanga imirimo n’abayifite barayamburwa ; abagerageje bakabahiga, abayagwije bakayabaka, abaherwe bakazira imitungo yabo. Abarangije kaminuza bagashakira mu mihanda, kuri moto cyangwa se ku igare bahimbirwa amategeko ngo batajya mbere ; abazunguzayi n’udutebo twabo baramburwa bakaraswa ku manywa y’ihangu, abagabo b’intangarugero baricwa, abandi bakamburwa ibyabo bagahunga ; Rwabukamba, Makuza, Rwigara barabishe, umugwizatungo nka Rujugiro yasubiye guhunga.
Aho tujya ntituhazi ntakuri kuba i Rwanda, abavuze bose barabiryozwa. Karegeya yarahunze ageze no hanze barahamutsinda, Nyamwasa nawe aho ari ntibasiba guhigira kumwica nubwo bamurashe Imana igakinga ukuboko, Rugigana Ngabo mwene wabo arazira ibyo atazi, ba Joel Mutabazi ngo ni abagome kandi batarashatse kwica uwo barindaga. Diane Rwigara aheze mu gihome ku maherere kuko gusa yashatse kugarukira igihugu amaze kubona ayo mahano yose. Mukangemanyi nyina wa Diane muka Rwigara ngo agomba kumvishwa kuko ari umugore udahemuka n’umubyeyi ukunda abe.
Ubu iyo numva ibivugwa ku rubanza rwo kwa Rwigara nibuka iriya mvugo ngo byaraducanze isigaye ivugwa n’abapolisi n’abasirikare iyo ubabajije uko babona ibyo leta irimo gukora muri ibi bihe. Naho mucuti wange amaze kumva ko babuze ibyaha barega ba Diane na Mama we ahubwo bagatangira gutekinika batera ubwoba ngo bazakurikirana n’abandi bo mu muryango bari hanze, ahita agira agahinda maze atera ka karirimbo ngo: Ngire nte, nkore iki, ese mbaze nde ko uwo nabajije atakiriho?
None se banyarwanda ko dushize tureba? ibirimo kuba mu gihugu cyacu byagombye gutuma dutinyuka tukitanga, tugatabarana. Biriya byose ni iterabwoba rigamije gusa gusibanganya ibimenyetso by’ubugome bw’abanyagitugu bigaruriye u Rwanda. Ubwo rero natwe nidushyira hamwe tuzagaragaza ubugome bwabo maze tubakure ku ngoma tubashyikirize ubutabera.
Dusobanukirwe impamvu kandidatire ya Louise Mushikiwabo muri OIF yakuruye impaka
Umutumirwa udukorera isesengura, ni impuguke muri politiki, iby’ububanyi n’amahanga abifitemo ubunararibonye imyka irenga 30.
Yitwa Justin Bahunga akuriye komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’andi mashyirahamwe muri FDU Inkingi, ni nwe kandi ukuriye komisiyo nk’iyo mu rwego rw’impuzamashyaka (Plate forme) P5, ihuriwemo na FDU, RNC, PS Imberakuri, Amahoro People Congress, na PDP Imanzi