Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10397 articles
Browse latest View live

Dusobanukirwe n’ikiswe manifeste y’abahutu

$
0
0

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, Bwana Jean Damascène BIZIMANA, umukuru w’ikigo cy’igihugu CNLG yatanze ikiganiro i Kabgayi aho yasobanuriye abaturage n’abandi bamwumvaga ko inyandiko yiswe « Manifeste y’Abahutu » ari yo nkomoko ya jenoside yo muri 94.

Nyuma ya ho, Radiyo BBC yagarutse kuri iki kiganiro, ikoresha ikiganiro mpaka abanyarwanda b’inararibonye ngo bagire icyo bavuga kuri iki gitekerezo cya Bwana BIZIMANA.

Nifuje nanjye kugira icyo mvuga ku bitekerezo bya Bwana Bizimana n’abamukurikiye mu kiganiro mpaka cyabereye kuri BBC.

Iyi nyandiko irimo ibice bitatu.

Mu gice cya mbere, nderekana imvo n’imvano y’iyi nyandiko, mpereye ku ko U Rwanda rwari rurahagaze muri iyo myaka ya 50.

Dr Jean Damascène Bizimana

Mu gice cya kabiri mpereye ku nyandiko y’umwimere, nderekana ibirimo, kandi nanjye ntange igitekerezo cyanjye kuri kiriya kibazo : ese koko Manifeste y’abahutu ni yo ntandaro ya kwanga no kwica abatutsi ? Ese ibyo bwana Bizimana yemeza ko muri iyo nyandiko handitsemo ngo « Gukemura kibazo ni ukwica no kwigizayo abatutsi » ni byo ?

Mu gice cya gatatu ndagaruka kuri bimwe nagiye numva ku kiganiro cyo kuri BBC, ngire icyo mbivugaho.

Nb : Nifashishije cyane igitabo cya Bonaventure MUREME, Manuel d’histoire politique et sociale du Rwanda contemporain. Tome 1, la révolution rwandaise et la première république rwandaise, L’Harmattan, sept 2012, 431 pages.

IMVO N’IMVANO YA MANIFESTE Y’ABAHUTU

Mu myaka ya 50 hatangijwemo gahunda nyinshi zagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abanyarwanda bose.

Mu w’1952, ni bwo habaye amatora ya mbere mu gihugu. Muw’1954, Umwami Rudahigwa yaciye ubuhake. Hirya no hino mu gihugu hatangijwe n’imbaraga nyinshi imishinga ya kijyambere : kwubaka imihanda, gutera amashyamba, kwubaka amashuli, amavuriro, amazu y’ubutegetsi, gutera ibihingwa bishya, guca imiringoti, … Umubare w’abanyarwanda barangije amashuli wakomeje kwiyongera mu milimo ya Leta, mbere yiharirwaga n’abazungu. Mbese impinduka zari zose, U rwanda rutera imbere, rwiyuburura.

Impinduka zo muri za 50 zahaye indi ntera ikibazo hagati y’amoko gakondo y’abanyarwanda.

Dore zimwe mu ngero nkeya twafatiraho :

  • Uburyo amatora yakorwaga (1952, 1956) bwatumye imyanya hafi ya yose, cyane cyane iyo mu nzego nkuru z’igihugu, yiharirwa n’abatutsi.
  • Kubera imirimo yo guteza imbere igihugu, “Akazi », ikiboko, byakajije umurego, tutibagiwe imisoro ya hato na hato yasabwaga abaturage. Ibi byatumye abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abahutu cyane cyane (abatutsi bake bake bashoborag kuboneka muri iki cyiciro), bahunga igihugu. Ku basigaye ubuzima bwa buri munsi bwari umusaraba.
  • Imirimo myiza yahabwaga abanyarwanda yagaragaraga nk’iyihariwe n’abo mu bwoko bw’abatutsi

Abahutu batangiye kugaragaza ipfunwe no gusaba ko ibintu bihinduka

Ibyo byose byakorwaga, byateraga abahutu bize ipfunwe ryo kutagira uruhare mu buzima bw’igihigu cyabo ruhwanye n’ubushobozi bumva bafite. Ahubwo bagahezwa mu myanya yo hasi. Igihe bene wabo ku misozi babagaho nk’abacakara mu bukene n’ubujiji bukabije.

Buri muntu ku giti cye, yabanje kwihererana ipfunwe rye mu mpfuruka. Nyamara buhoro buhoro, duhereye mu ntangiriro za 50, batangiye kugenda biyegeranya, bishyira hamwe, ngo bamagane akarengane bagirirwa, n’ako bene wabo bagirirwa muri rusange. Amashyirahamwe yashinzwe muri icyo gihe (abize mu iseminari ya Kabgayi, abize mu ishuri ry’abarimu i Zaza) ni yo yafashe iya mbere, mbere y’amashyaka, mu gusobanura no gusesengura neza ibibazo no gutangiza ibikorwa byo gusaba ko ibintu bihinduka.

Abatutsi batangiye gusaba independansi no kongererwa ubutegetsi

Abatutsi na bo ku ruhande rwabo ntibari bishimiye uburyo babangikanye n’ubutegetsi bw’ababiligi. N’ubwo bari baragumishijwe mu butegetsi, bari baratakaje ububasha n’igitinyiro bari bafite mbere. Icyifuzo cyabo gikuru cyari uko Ababiligi bava mu gihuhu bwangu, bagasubirana ubutegetsi bwabo.

Ni muri iyi « contexte » Manifeste y’abahutu yatangajwe ku wa 24 werurwe 1957 ije ikurikiranye vuba na « Mise au Point » yasohotse ku ya 22 Gashyantare 1957.

Mise au Point : umuntu agenekereje biravuga ngo « Dore aho duhagaze »

Iyi nyandiko yanditswe n’Abatutsi bagize Inama Nkuru y’Igihugu (CSP), yari igenewe gushyikirizwa komisiyo y’igenzura ya Loni yari iri mu ruzinduko mu Rwanda Dore bimwe mu by’ingenzi iyo nyandiko isaba :

  • Kwongerera ububasha Umwami n’abashefu.
  • Gushimangira gahunda yo guteza u Rwanda imbere mu rwego rw’ubukungu
  • Gufungura ishuri rya Kaminuza mu Rwanda. “L’instruction de la masse a été la seule poussée, …le programme de la création d’une université est celui qui nous tient le plus à cœur.
  • Ko U Rwanda ruhabwa ubwigenge mu maguru mashya.

Bamaze gusoma iyi nyandiko ni bwo Abarwanashyaka b’Abahutu basohoye iriya nyandiko yaje kwitwa manifeste y’Abahutu. Muti ese muri biriya « Mise au point » ivuga, icyo banengaga ni iki ?

N’ubwo bemeranya ku bijyanye no guteza imbere igihugu mu bukungu, bafite byinshi bayinengaga

  1. Ko itigeze na rimwe igira icyo ivuga ku bibazo by’isaranganya ry’ubutegetsi, imirimo, n’ibindi byose bijyanjye n’imiberho myiza y’abaturage, kandi bo bamaze igihe berekana ko hari ibibazo bigomba gukosorwa. Babibonyemo agasuzuguro no kutita na gato ku bibazo abaturage bafite, ahubwo abatutsi bo muri CSP bakaba bashishikajwe gusa n’ibibafitiye inyungu bwite.
  2. Bafashe iyi yandiko nk’uburyo bwo kuburizamo urugamba bari bamaze imyaka batangije rwo kwipakurura umuco n’ubuyobozi by’abakandamizaga. Urugamba rwari rutangiye gufata indi ntera.
  3. Igaragaragara nko gutanguranwa kw’abatutsi ngo babahe indepandansi bwangu babone uko baburizamo ibyifuzo by’abahutu.

Ni bwo nyine na bo bafashe umugambi wo gusohora iriya nyandiko, ngo berekane na bo aho bagaze. Bayise « Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda » (Inyandiko igamije gusesengura imiterere y’ikibazo hagati y’amoko gakondo mu Rwanda) Yaje nyuma kwamamara ku izina rya Manifeste y’Abahutu.

IBIKUBIYE MURI MANIFESTE Y’ABAHUTU

Maximlien NIYONZIMA Godefroid SENTAMA

Aba ni bamwe mu banditse manifeste y’abahutu, bafatanije na Grégoire KAYIBANDA, Joseph GITERA, Claver NDAHAYO, Isidore NZEYIMANA, Calliope MULINDAHABI, Sylvestre MUNYAMBONERA na Joseph SIBOMANA .

Ijambo nyamukuru rya manifeste y’abahutu ni uko Ibibazo bijyanye n’ubwigenge bitagomba gupfukirana akarengane k’umuhutu. Abanyarwanda babanze bakemure ibyo bibazo, hanyuma bafatanyirize guharanira ubwigenge.

Inyandiko igizwe n’ibice bine :

Mu gice cya mbere harimo ibitekerezo bibiri by’ingenzi :

  • Ikibazo cy’u Rwanda ni icyarimwe ikibazo cy’ubusumbane mu mibereho y’abaturage (conflit social) n’ikibazo cy’ubwoko (conflit racial). Ibi turabigarukaho nyuma.
  • iki kibazo kitabonewe umuti cyashyira u Rwanda mu kaga gakomeye.

Kuri iyi ngingo ya kabili baragira bati : Ntacyo byagezaho igihugu na gito, gukemura amakimbirane ari hagati y’abatutsi n’ababiligi, wirengangije ikibazo nyamukuru kiri hagati y’abahutu n’abatutsi ».

Mu gice cya kabiri baragaragaza bamagana, kandi bavuguruza ibyo abadashaka ko abahutu batera imbere, bitwaza  nko kuvuga  ngo Abahutu ni ibicucu ntacyo bashoboye / abahutu bakurikira butama / abatutsi bavukiye gutegeka /

Mu gice cya gatatu barerekana akarengane k’umuhutu gaterwa n’uko ubutegetsi, ubukungu bw’igihugu, ibyiza bigize imibereho y’abaturage, amashuri, akazi keza, byose ari umwihariko w’abatutsi. Uko kwikubira, ni yo ntandaro y’ibibazo byose rubanda ifite : Akazi, uburetwa (gukorera abatware nta gihembo), gusahurwa no kwamburwa ibyo bakoreye, ikiboko, gutanga imisoro y’ikirenga, kwishyura imirimo bafitiye uburenganzira,…

Mu gice cya 4, baratanga uburyo babona ibyo bibazo byakemurwa

Ibisubizo batanga biri mu byiciro bibiri : guhindura burundu kandi vuba imitere y’ubutegetsi mu gihugu / gukuraho ubusumbane buri hagati y’abaturage : « Quelques solutions peuvent être présentées et dont l’efficacité n’est possible que si le système politique et social actuel du pays change profondément et assez rapidement ». Dore zimwe mu ngingo zigize ibyo bisubizo :

  • Inzego z’ubuyobozi gakondo zigomba kuvaho
  • Gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi
  • Guca itoneshwa no kwikubira bishingiye ku gatsiko
  • Amahirwe amwe kuri bose
  • Hagomba kujyaho inzego z’imilimo n’ubuyobozi zirimo abantu bafite ubumenyi kandi babishoboye, zigenzurwa n’abaturage
  • Gukuraho ibintu byose bitanya abanyarwanda aho kubunga

INGARUKA Z’IYI NYANDIKO

Mu rwego rwa Loni

Nyuma y’izi nyandiko zombi, Loni yohereje Komisiyo mu Rwanda kugenzura uko byifashe. Yasanze ko manifeste y’abahutu ivugisha ukuri ku byerekeye kwikubira ubutegetsi (monopole politique), agasuzuguro kagirirwa abahutu (« sous humanisation des hutu») akarengane ka buri munsi kagirirwa abaturage.

Ku rwego rw’ababiligi

Nyuma y’iyi nyandiko bafashe ibyemezo bimwe na bimwe bigamije guca akarenganne ka buri munsi abaturage bagirirwa n’abashefu. (Mureme B., pg 133). Nyamara ibyerekeye kugabana ubutegetsi ntibabasha kugira icyo babikoraho kigaragaraga, cyane cyane ko bamwe nta gaciro bagihaga  (Avis du directeur provincial des affaires indigènes du Rda-Udi : « Un problème de pauvres gens, mais en soi qui n’en est même pas un, du moins quant à l’aspect dramatique dont on veut le revêtir » Mureme B., 146)

Ubuyobozi gakondo bw’igihugu n’abandi batutsi

Bisabwe n’Inama Nkuru y’igihugu, kuva ku wa 30 werurwe 1958, i Nyanza hateraniye komisiyo igizwe n’umubare ungana w’abahutu n’abatutsi (10), kugirango ishakire umuti ikibazo hutu twa tutsi. Iyo komisiyo yamaze iminsi 15 isuzuma iyi nyandiko ingingo ku yindi. Imaze gusuzuma ibyayigejejweho, Inama Nkuru y’Igihugu yemeje ku bwiganze bw’amajwi ko nta kibazo hutu/twa/tutsi kiri mu Rwanda. (Mureme B., pg 139 – 149)

Muw’1958, abahutu 18 bishyize hamwe bandikira ibaruwa umwami bamusaba ko abanyarwanda nk’abavandimwe bagabana ibyiza byose bafatanije kugeza ku gihugu.

Ku ya 17 gicurasi 1958, ni bwo abiyise Abagaragu bakuru b’ibwami basubije iyi nyandiko basobanura ko ntacyo bapfana n’abahutu, ko bo ari ba shebuja, abandi bakaba abagaragu. (Mureme B., pg 143). Ubwo iyi nyandiko yashyirwaga hanze muri 58, ntabwo ba nyiri ukuyandika bigeze bayihakana. Ababikora ubu sinzi icyo bashingiraho.

Bukeye bw’aho, abandi batware 15 b’abatutsi (« vieux nobles tutsi ») bandikiye umwami bamubwira ko badashyigikiye umushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda. (Mureme B., 144)

Abatutsi batari bake, cyane cyane abize bagaragaje ko ibikubiye muri iriya nyandiko bifite ukuri, kandi ko byaba byiza ku neza y’igihugu ko byitabwaho. Babashubije ko ibyo ari amakabyankuru, abandi barababwira ngo uhaye abahutu uburenganzira waba ujugunye igihugu mu kajagari. Aha twavuga ba Padiri Alexis Kagame, na Musoni Boniface.

NONE SE KOKO IYI NYANDIKO YAKWITIRIRWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 94 ?

Bwana Bizimana ntabwo ari we wa mbere utangaje biriya. Ku mbuga habonekaho izindi nyandiko, zimwe zanditswe n’abazungu izindi n’abanyarwanda, zemeza biriya yatangarije i Kabagyi. Aho Bwana Bizimana atandukaniye na bariya bose ni uko yafashe ijambo nk’umuyobozi mukuru mu gihugu wigisha abaturage, bikaba bisobanura ko atanga umurongo wa politiki wa Leta ahagarariye. Muri urwo rwego, ntandukiriye gato, umuntu yakwibaza icyo bimariye ubutegetsi kwigisha abaturage ko ababyeyi ba Perezida Kayibanda bakomotse muri Kongo? Turi abanyarwanda twese kimwe ?

Ese abandika, cyangwa abavuga ko Manifeste y’abahutu ariyo yateye jenoside bashingira ku ki ?

  • Ngo kuba inyandiko ikoresha kenshi ijambo hutu/tutsi ; hamites/bantou.
  • Ngo ikibazo “social” (amakimbirane hagati y’abaturage ashingiye ku mibereho ya buri munsi) bakigize “racial” (icy’amoko), bityo bakurura mu banyarwanda umwiryane ushingiye ku moko.
  • Bamwe bongeraho ko ibibazo bavuga atari ukuri, abanyarwanda bose bari bafite uburenganzira bumwe, ko ntawabuzwaga gutera imbere, abasigaraga inyuma ni bo babaga babyiteye, bidashingiye ku bwoko. Ngo kandi bagaragaraga mu moko yose.
  1. Gukoresha kenshi ijambo hutu/tutsi ; hamite/bantou.

Mu ntangiriro, abanditse manifeste y’Abahutu bavuga ko bagiye gutanga umusanzu mu gusobanura ikibazo kimaze iminsi cyandikwa mu binyamamkuru, kandi kiganirwaho cyane muri rubanda. Ibi bisobanura ko muri icyo gihe ikibazo ari ko bacyitaga (le problème a toujours été posé comme ça : hutu/tutsi). Imvugo Gatutsi, Gahutu, Gatwa, Kazungu yari imvugo isanzwe. Kubagaragaza nk’abantu batandukanye byari bimenyerewe, haba muri rubanda, haba mu bategetsi, mu njijuke, cyangwa se mu bazungu. Abanyarwanda ubwabo bari biyizi nk’abatutsi cyangwa se abahutu. Bamwe n’ishema ryinshi ryo kwitwa abatutsi (hamite mu gifaransa muri icyo gihe), abandi n’ipfunwe ryo kuba abahutu bitewe n’urwego byabashyiragamo. Ese uyu munsi ho bimeze bite ? Ibitekerezo byo ku nkomoko z’U Rwanda byagiraga abatutsi bakuru n’abatware b’andi moko. Abazungu bahageze barabishimangiye : Le Tutsi raffiné, intelligent VS le Hutu rustre, peu intelligent et le Twa …

Ntabwo abanditse manifeste ari bo bahimbye amoko, nta n’ubwo ari bo bonyine cyangwa abambere bayakoresheje mu mvugo, no mu nyandiko. Et surtout ntabwo ari bo bahimbye ubusumbane bwari hagati yayo.

  1. Ikibazo “social” (amakimbirane asanzwe hagati y’abaturage ashingiye ku mibereho myiza) bakigize “racial” (ikibazo cy’amoko), bityo bashyamiranya abanyarwanda

Ibi nk’uko nabyerekanye hejuru, abanditse Manifeste ni byo baheraho mu nyandiko yabo : Problème racial ou conflit social ? Ikibazo cy’amoko cyangwa cy’imibereho y’abaturage ? Kuri bo ipfundo ry’ikibazo ni uko ubwoko bumwe –abatutsi- bwihariye ubutegetsi. Bati : «  Mu gihugu giteye nk’U Rwanda, kwikubira ubutegetsi bihinduka kwigwizaho umutungo wose w’igihugu, n’ibyiza bigize imibereho myiza y’abaturage ». Conflit social irahari ariko ipfundo ryayo ni problème racial. Ntushobora gukemura le conflit social, udapfunduye iryo pfundo rya monopole racial.

Nkuko nabyerekanye haruguru na bamwe mu batutsi bari barize, nka Padiri Alexis Kagame cyangwa se Boniface Musoni na bo ubwabo babonaga ikibazo cy’u Rwanda nk’ikibazo cy’ubwoko bwikubira ibyiza byose by’igihugu, bagasaba bene wabo kwemera gutakaza zimwe mu nyungu zabo ku neza y’igihugu.

Ubundi se umuntu arebanye ubushishozi, nta zindi nyungu ashaka kurengera, uwakuruye amakimbirane mu gihugu, ni uwerekanye, akamagana akarengane bamwe mu baturage bagirirwa n’abandi, cyangwa ni uwo akarengane kari gafitiye inyungu, akanga kugakosora, ngo adatakaza ibyo yari afite ?

Kuba abahutu barahagurutse bakavuga akarenagne kabo, bakerekana aho gashingiye n’ibyakorwa ngo gakosorwe, bibaye bite ikosa ? Ari bo, ari ababimye amatwi, bagamije kurengera inyungu zabo bwite, n’ababo ni nde nyirabayazana w’ibyakurikiyeho ?

Nyamara abanditse manifeste ntibari babuze kubibona no kuburira buri wese : « Ikibazo cy’amoko, kigenda kirushaho kongera ubukana uko umunsi ukeye. … Ibyo bikaba bituganisha mu bibazo bikomeye, bifite uburemere buruta kure ibyo twita uyu munsi « ibibazo bikurura amacakubiri».

Nibajije Ibindi bibazo nyumva ya kiriya kiganiro

  • «  Gukemura ikibazo ni ukwica no kwigizayo abatutsi»

Ibi ni bimwe mu byo Bwana Bizimana yatangarije i Kabgayi. Byaba byiza ko yerekana igika yabisomyemo, kuko njye nayisomye yose simbibone. Nta n’imvugo iganisha kwica irimo. Icyo bifuzaga ko kiranduka burundu ni umuco wo kwikubira ubutegetsi kuko ari wo wakuruye akarengane muri Rubanda. Ndetse mu bisubizo batanga byakemura ibibazo baragira bati : « Hagomba gukurwaho ibintu byose bitanya abanyarwanda, aho kubunga ». Twibukiranye kandi ko batangiye urugamba basaba ko bahabwa umwanya mu buzima bw’igihugu. Gukuraho umwami, gufata ubutegetsi, ntabyo bari bafite muri gahunda zabo batangira. Kunangira kw’abo babwiraga ni byo byatumye bahindura umuvuno.

  • Sous Chef Benzinge ati Umwami Rudahigwa yifuje ko Abatutsi bagabana ubutegetsi n’Abahutu, Ababiligi ni bo babyanze.
Boniface Benzige

Inyandiko yonyine nzi y’umuzungu wanze ko abahutu binjira mu butegetsi ni iya Mgr Classe, nawe kandi ntiyari abisabwe n’abatutsi. Dans les années 20. Ubundi mu myaka yakurikiyeho, igihe cyose abahutu bagiraga icyo baka, barabasubizaga ngo nta kibazo cy’amoko kiri mu Rwanda. Umwami Rudahigwa ubwe yatanze icyo gisubizo kenshi, agiha Abahutu, Ababiligi, n’abahagarariye Loni. Abahutu barababwiraga, ngo ubundi se mwakwiyamaje nk’abandi, cyangwa se ngo ntabyo mushoboye, …

Sous-chef Benzinge nzi ko azi neza Bwana Maus A., umubiligi wari muri Conseil Du vice-gouvernorat wahisemo kwegura nyuma y’uko umwami Rudahigwa yanze ko Umuhutu yinjira muri iyo nama, yitwaje ko ngo U Rwanda ari nyabutatu, nta muhutu, nta mututsi, nta mutwa ubaho. Amoko yo mu Rwanda abaho, cyangwa ntabeho bitewe n’aho inyungu ziri.

  • Abanyarwanda bari bafite uburenganzira bumwe, abakene bagaragaraga mu moko yose

Ni byo koko ko hari abatutsi bari mu bukene nk’ubw’abahutu. N’abahutu bari bafite imitungo iruta iy’abatutsi benshi. Ikibazo ariko ntabwo ari ukureba umuntu ku giti cye, uburyo ashobora kwirwanaho abifashijwemo n’uriya cyangwa uriya, uburyo yaciye système mu myanya y’intoki (dans un sens ou l’autre). Ikibazo ni ukureba uburyo umuco w’igihugu wemerera bamwe ibintu ukabibuza abandi muri rusange.

  • Manifeste yanditswe na nde?
Amb Ndagijimana

Nk’uko Ambassadeur Ndagjimana yabitangaje muri kiriya kiganiro navuze haruguru. Nta gaciro na gato bifite kumenya niba ari Kayibanda na bagenzi be bayanditse cyangwa se ari ababiligi bayibandikiye. Icyingenzi ni ukureba ibikubiyemo.

Ariko na none umuntu yakwibaza : abatutsi bo muri CSP banditse « Mise au point » ibyo ntawe ubishidikanyaho, ariko abahutu bo ntibashobora kuba baranditse « Manifeste » ? Iyi mvugo iraganisha kuri bimwe mu byo Manifeste yamagana : « Abahutu ni ibicucu, ntacyo bashoboye ». Abavuga biriya uyu munsi ni cyo baba batubwira. Nongere nunge mu rya ambassadeur Ndagijimana, uwasomye inyandiko za Munyangaju, Kayibanda na bagenzi babo muri kiriya gihe (Temps Nouveaux, AMI, n’ahandi) atangazwa cyane n’ubwenge bariya bagabo bari bafite. Bari abahanga bo mu rwego rwo hejuru. Mu bitekerezo bari bafite, n’uburyo babigaragazaga.

UMWANZURO

Ese inzira yo kwunga abanyarwanda ni ugukora nk’aho ikibazo cy’amoko kitabaho, cyangwa ni ukwishakamo ingufu abanyarwanda bakakiganiraho, bakagishakira umuti ?

Mu myaka ya 50, abagishyize ahagaragara bitiriwe ko aribo bagikuruye. Disikuru ya Bwana Bizimana niko ikomeza kubona ibintu. Yirengangiza nkana uruhare rwagizwe n’abanze ko ibintu bihinduka.

Icyo umuntu yabaza Bwana Bizimana kimwe n’abandi batekereza nka we ni ukumenya icyo bariya bari gukora ngo bakemure ibibazo by’akarengane barimo, badasheshe ipfundo rya « Monopole raciale » (ukwikubira kw’ubwoko) ryari intandaro yabyo ? Gutegereza ko bizikemura ? Ko abikubira bagera aho bakarekura, abarenganya bakikosora ?

Gihishwa inyuma ya za politiki zifite imvugo igikikira, kivugwa uko kiri frontalement, ikibazo cy’amoko ni ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda. Kugeza uyu munsi. Ibyo tumenyereye ni uko ubwoko bufite ubutegetsi bwikubira bugaheza, abandi bagaceceka bategereje ko bazabona imbaraga zo kwigaranzura, bagakora ibyo abandi babakoreye.

Igihe kirageze ko abanyarwanda ubwabo badategereje ko abanyapoliyiki babibakorera, bicara hamwe bagashakisha uburyo ibyo byahagarara, tukubaka umuryango abana bose bafite ijambo, bafite agaciro, basabwa bimwe, bagahabwa bimwe.

Tugarutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi, yabaye imyaka 40 nyuma ya manifeste y’Abahutu. Nsanga ko iyo ibiyikubiyemo byubahirizwa (n’abayanditse, ntitwavuga ko nyuma bayubahirije), usibye jenoside, ahubwo nta n’intambara y’amoko na nto yari kuba mu Rwanda. Amakosa yatujyanye muri jenoside yagiye akorwa buhoro buhoro mbere na nyuma ya Manifeste y’abahutu. Si ngombwa ko twirirwa dushaka kuyasesengura uyu munsi, igihe kubwizanya ukuri bidashoboka. Uwo munsi nugera tuzabiganiraho kandi tuzabyumva kimwe, tugamije gusa ko igihugu cyacu kijya mbere, abagituye bakakibamo mu mahoro.

Amahoro kuri twese.

Albert BIZINDOLI, taliki ya 1 kanama, 2018

____________________________________________

Iyi nkuru yasohotse bwa mbere mu kinyamakuru LECP INFO

 


INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA

$
0
0

Yanditswe na Jean Damascéne Neretse

Mu minsi ishize nibwo twumvise ko umuhungu wa Ngeze Hassan witwaga Thomas Ngeze yitabye Imana muri Afrika y’ epfo aho bikekwa ko yahotowe.

Thomas Ngeze yari umusore wize iby’ amategeko araminuza. Akaba yari yarahisemo gukorera muri Afrika y’ Epfo by’ amaburakindi dore ko we kubwe yifuzaga gutaha mu Rwanda.

Nyuma y’ uko ababyeyi n’ inshuti bamugiriye inama bakamwibutsa imiterere y’ubutegetsi bwari bwariyemeje mu nshingano zabwo gucyura impunzi, none ahubwo ubwo butegetsi bukaba bwarateje abantu benshi guhunga. Ubu abantu bahunze u Rwanda cyangwa bagikomeje kuruhunga bakaba bakubye inshuro nyinshi impunzi zariho mbere.

Ntabwo ari mu Rwanda gusa, aho ubutegetsi bwa Fpr bwateje ibibazo bitera ihunga ry’abaturage benshi. Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hamaze gupfa abantu barenga miliyoni 10 abenshi barahunga abandi bakaba baragiye bahura n’insanganya z’akataraboneka. Nk’ ababyeyi guterwa ibyuma mu nda ibyara, cyangwa gufomozwa kw’ababyeyi batwite. Abanyekongo benshi, kimwe n’ abanyarwanda batabarika ubu bagiye bandura indwara nyinshi batari basanganywe (nka SIDA) zagiye zizanwa n’abo ba gashozantambara.

Ni muri ibi bihe kandi ingabo za Kagame zitangiye kujya zikubitwa n’abasore ba FLN maze zikabura cyangwa zikananirwa kwerekana uko zishobora guhangana.

Mu by’ukuri mu kinyarwanda bavuga ko «uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse». Ibi nibyo koko kuko Kagame n’agatsiko ke ubona bakora ibyo bamenyereye gukora kuva kera, bakibwira ko bizahora bibahira. Ejobundi nibwo twabonye ku mbuga nkoranyambaga, aho abafaransa baburijemo umugambi mubisha Kagame n’agatsiko ke bari bafite ko kwivugana Yoweri Kaguta Musaveni wa Uganda.

Turibuka neza ukuntu igihe Kagame yivuganaga abantu banyuranye i Burundi harimo General Adolphe, yagize gutya akinubira ukuntu President Petero NKURUNZIZA ategekera mu nzu ngo atajya atembera ngo atambagire igihugu. Umusaza duturanye w’inararibonye mu maperereza yariyamiriya arambwira ati mujye mwumva ikinyarwanda neza. Ati Kagame ntawe aba atabwiye. Kuba yinubiye ko NKURUNZIZA adatambagira igihugu ni uko yamuteze akamubura. Ariko ubu abakurikira amakuru y’ i Burundi bose barabibona ko NKURUNZIZA asigaye atambagira igihugu kurusha uko Paul atambagira amahanga. Ni ukuvuga ko icyo gihe NKURUNZIZA nawe yari azi neza ko yari ageramiwe, ahigwa. Mu gihe amaze kwizera no guhashya abari bamutumwe ntibyamubuza kongera kugenda igihugu cye nk’ibisanzwe nk’ugenda mu murima we.

Paul Kagame yafashe ubutegetsi binyuze mu nzira y’ amaraso, ubwo yari amaze kwivugana umugabo bari bamaze gusinyana amasezerano y’ amahoro. Kagame yinjije, abasirikare mu gihugu bacuza imiborogo bambaye imyenda y’interahamwe yatangirwaga ubuntu. Mu mijyi nka Kigali aho wabazaga uti ni inde wishe kanaka koko, barakubwiraga ngo ni interahamwe zaturutse aha n’aha. Hari abavuga ko urupfu rwa Ndadaye w’uburundi ariwe waruteguye akanarushyira mu bikorwa. Urupfu rwa Kabila wa Kongo, bivugwa ko Kagame arufitemo uruhare rw’ibanze.

Abantu benshi bumiwe igihe Paul Kagame we ubwe yavugaga ko ashobora kuzivugana Prezida wa Tanzania Bwana Jakaya Mrisho Kikwete. Ibyo ariko byamuteje isoni abura n’uko abisobanura mu makoraniro y’abandi bakuru b’ibihugu. Nyuma y’aho igihe abwira NKURUNZIZA ko ngo hari umurongo ntarengwa ariko uwo murongo na n’ubu ukaba utaramenyekana neza aho Kagame yawuciye kuko ibyabaye hagati aho ari byinshi. Hibazwa niba uwo murongo uciwe haruguru y’i Nyabimata gato cyangwa niba uri kuri feux-rouge za nyuma ugana ku Rugwiro.

Kagame rero njye ndabona ameze nka ya nyamaswa imaze gukomereka. Ni inyamaswa yo kwirinda cyane kuko ubu yabonye ko kumanika kwa kwaha kwishe inkware (gufata ubutegetsi abinyujije mu nzira nk’izo yakoresheje abuhinduza i Burundi agasiga ateranyije amoko agasubiranamo, uko yabufashe mu Rwanda amaze guteranya amoko yari abanye neza imyaka myinshi kugeza igihe abenshi dutangiye kumenya ukuri kw’abatumariye abacu nyuma y’imyaka 20, uko yadurumbanyije Kongo yose ababeshya ibitandukanye bitewe n’aho yabaga ageze kugeza igihe Mobutu arundukiye, uko yari yibasiye Uburundi kugeza igihe abasirikare bakuru barasirwaga mu bigo byabo, uko yari amaze kujogoroza igihugu cy’Ubugande aho umuntu yakwita mu ndaro ye ….. muri ibyo byose rero bimaze kumushobera atangiye kubona ko ukwaha kwe kutakica inkware.

Njye ndabona ari yo mpamvu yiyemeje guhitana umuhisi n’umugenzi muri iyi minsi imeze nk’itangira iya nyuma y’ubutegetsi bwe. Ndabivuga gutyo kuko mbona bariya bahungu biyemeje kumuhangura batazashirwa intego yabo batayigezeho. Ubu rero nibwo abazi ubwenge bagombye gushyira amasaha ku gihe bagafata izindi ngamba z’ubuzima cyane cyane abazi ko bajya bitsirita ku ntore ze. Kagame n’agatsiko ke ubu bameze nka ya nyamaswa y’inkazi yakomeretse. Agapfa kaburiwe ni impongo.

Bemba yatanze kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC

$
0
0

Jean Pierre Bemba – wahoze ari visi perezida muri Repubulika igendera kuri demokarasi ya Congo akaba yarigeze no kuba umukuru w’umutwe witwaje intwaro – yatanze impapuro zisaba kuba umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri k’uyu mwaka.

Bwana Bemba yari aherekejwe n’igipolisi igihe yagezaga izo nyandiko mu biro by’akanama gashinzwe amatora mu murwa mukuru Kinshasa.

Yatahutse mu gihugu cye muri kino cyumweru nyuma yo kumara imyaka irenze icumi mu buhungiro no muri gereza.

Yaje kugirwa umwere ku byaha by’intambara yashinjwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu kwezi kwa gatandatu.

Kandidatire ye byitezwe ko igihe guha ingufu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.

Jean Pierre Bemba yatsinzwe na Joseph Kabila mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2006 maze ashinjwa kuba yarateje ibikorwa by’urugomo mu murwa mukuru Kinshasa nyuma yayo matora.

Ibi ariko yakomeje kubihakana.

Mu nyuma yashinjwe kugambanira igihugu nyuma yaho abasirikare bamurindaga barwanaga n’igisirikare cya leta mu kwezi kwa gatatu muri 2007.

Yaregwaga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ibyaha byakozwe n’inyeshyamba ze muri Repubulika ya Centrafrique hagati ya 2002 na 2003.

Indege y’intambara y’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu nama yahuzaga 21 mu mashyaka 32 yemewe mu gihugu cy’u Burundi yaberaga mu ntara ya Kayanza mu rwego rwo kwitegura amatora yo mu 2020, kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, Guverineri w’intara ya Kayanza yatangaje ko indege y’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi.

Guverineri w’intara ya Kayanza Bwana Anicet Ndayizeye muri iyo nama yarimo na Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi, yemeza ko indege y’intambara y’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi. Ngo ikibahangayikishije ni umuturanyi wabo (u Rwanda). Ngo ni abayobozi b’u Rwanda babi si abaturage b’abanyarwanda. Abo bayobozi ntibasiba gukora ibikorwa bishotora u Burundi.

Mu gusobanura iby’iyo ndege y’intambara y’u Rwanda, Guverineri wa Kayanza yagize ati:

“Ku batabizi, tariki ya 13 z’ukwezi gushize, indege y’igisirikare cy’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi muri Komini Kabarore y’intara ya Kayanza yinjira mu Burundi ibirometero 4 ireba ibirindiro by’ingabo z’u Burundi. Ibi byaraturakaje. Twarifashe. Ibi ntabwo bisobanura ko tutashoboraga kuyihanura ariko nifuzaga ko mwe abayobozi bacu ba politiki mwamenya ubwo bushotoranyi. Ndasaba abashobora kugera ku bayobozi b’u Rwanda ngo bababwire ko ibyo barimo gukora bidahesha icyubahiro igihugu cyabo atari byiza na gato.”

Mu makuru yahise kuri Radio Ijwi ry’Amerika mu kiganiro “Iwanyu mu Ntara” bagize icyo babivugaho:

Ikinyoma

$
0
0

Yanditswe na Karangwa

Ikinyoma n’indwara yokamye abanyarwanda ku buryo buri muntu wese ibyo yemera biba bimeze nk’ukwemera gutagatifu bizatuma abanyarwanda bahera mu ngoma zibaheza mu bucakara

Nkurikiranira hafi politike y’uRwanda ariko nkaba narumiwe n’impande zitandukanye ziba zitumvikana ku Amateka y’u Rwanda; wakora isesengura ugasanga inyungu zishingiye mukurengera ibibi byakozwe n’ubwoko runaka bwari kubutegetsi, bikaba ngombwa ko abagiyeho bakora iyo bwabaga bagahindura amateka kunyungu zabo. 

Ikibabaje kinatangaje n’uko na bari mu opposition hanze y’igihugu, bakomeje kurangwa n’imitekerereze yo hasi cyane, irangwa n’ubuhezanguni bukabije. Numvise imvo n’imvano iheruka, yavugaga kuri “revolution yo 1959”, nibaza niba abasaza b’inararibonye nka Twagiramungu, Benzinge, n’abandi badashobora kumvikana ku mateka bikampa kwibaza ibi bikurikira:

  1. Ese hari uyobewe ko Ubwami butatangiriye kuri Mutara? Ese Benzinge kumvisha ko Umwami Mutara yari (modéré) yifuzaga guhindura ibibi byakorewe aba Hutu mu bwami bwahise bikuraho ibibi byari byarakozwe n’Abami baba Tutsi bamubanjirije? Kuba uri Umututsi ugatsimbarara ku gitegekerezo cy’uko ari wowe wagowe ukirengagiza uruhare ubwami bwagize mu gutandukanya abanyarwanda wumva bizakumarira iki? Abanyarwanda bunguka iki mu binyoma byawe? 
  1. Ese hari uyobewe ko “Revolution ya 1959” hari aba Tutsi yahitanye, igatuma n’abandi benshi bahunga igihugu? Kuba uri Umuhutu usanga gutsimbarara ku byiza byayo ukibagirwa ku ngaruka zabaye, wungutse iki?, Wunguka iki? Ejo hazaza uzunguka iki? Abanyarwanda bunguka iki mu binyoma byawe?
  1. Ese hari uyobewe ko Kayibanda n’ubuyobozi bwe butakemuye ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi ahubwo yaje akora politike isa nk’aho ari iyo kwihorera no kwikanyiza? Ndibutsa igihe hicwa abanyeshuri, abihaye Imana akavuga “Ce ne sont que des bandits…”. Ese kuba uri Umuhutu, cyangwa warakoranye na Kayibanda, wumva bikumarira iki kutanenga ibibi yakoze? Wumva abanyarwanda bunguka iki mu binyoma byawe?
  1. Ese hari uyobewe ko na Habyarimana atabashije gukemura uko bikwiye ikibazo cy’amoko mu Rwanda, ahubwo akuririza ivangura Ntara yari yaratangijwe na Kayibanda? Ese kuba uri Umuhutu, wakoranye na Habyarimana cyangwa warahuye n’ingorane zatewe n’ubwicanyi bwatangiye 1990 kugeza kuri za genocide (Uko wowe uzemera), ugahisha ukuri ugatsimbarara ku kinyoma wumva ucyemura iki? Wumva bikumariye iki? Abanyarwanda bazunguka iki mu binyoma byawe?
  1. Ese hari uyobewe ko FPR Inkotanyi zabeshye abayamuryango bayo n’abanyarwanda muri rusange, zikagira uruhare rukomeye mu gukuza urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi? Ko uri umututsi cyangwa inkotanyi, wumva bikumariye iki kwirengagiza ubwicanyi bwakozwe na RPF (Uko bwitwa kose), n’ubu bigikomeza, gusahura igihugu, guhohotera ku buryo ndengakamere uburenganzira bwa muntu, gukenesha nkana abanyarwanda no  kubatera ubwoba? Ese ubona amaherezo ari ayahe? Ese wumva ukunda u Rwanda cyangwa wikunda? Ese wikunze n’undi akikunda wumva muzahuzwa n’iki?

Icyo twese twamenya:

  • Nta mwicanyi mwiza ubaho
  • Wabishaka utabishaka u Rwanda ruzaturwamo n’Abahutu, Abatutsi, Abatwa….
  • Ntawutura nk’Umusozi
  • Amaherezo yo gucinyiza abandi, kwica abandi, guhohotera, kurenganya, kubeshyera, kwogeza abagizi ba nabi, bigira ingaruka zitari nziza.

Ikibabaje

  • Ngo Demokarasi n’amashyaka menshi ya opposition!!!
  • Gufatanya ngo si ngombwa n’ubwo ntacyo bitwaye!!!
  • Ngo amashyaka yose ntiduhuje «Agenda» kandi arwanya agatsiko kamwe ku nyungu z’abanyarwanda bose!!
  • Buri munsi haravuka amashyaka akomoka ku bari basangiye amashyaka bagasubiranamo!!!
  • Abamaze gusubiranamo batangira kurwana hagati yabo aho gukomeza urugamba rwo kubohoza abanyarwanda!!!
  • Amashyaka menshi ya opposition afite radio zikorera kuri Youtube yirirwa asenyana hagati yayo aho kwita kubibabaje abanyarwanda muri rusange
  • Nkibaza nti abapfa ubusa badafite ubutegetsi bazumvikana bamaze kubugeraho??

Imvo n’imvano: impaka kuri manifeste y’abahutu 1957 (igice cya 2)

Igihugu cy’u Burundi ngo kiriteguye.

$
0
0

Mu gihe urwego ruhuriyemo ingabo zo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari zakoraga iperereza ku birego by’uko indege y’u Rwanda yavogereye ubutaka bw’uburundi, abayobozi b’u Burundi bo barahumuriza abaturage babo babawira ko bari maso kandi biteguye guhangana n’umwanzi.

Gilbert Mwenedata yashinze ishyaka rya Politiki.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 aravuga ko Bwana Gilbert Mwenedata wigeze gushaka kwiyamamaza  ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda yashinze ishyaka rya Politiki.

Nk’uko itangazo rishinga iryo shyaka ribigaragaza ngo ryashingiwe mu mujyi wa Washington muri Leta Zunze utbumwe z’Amerika, Gilbert Mwenedata aribereye Perezida naho uwitwa Charles Musabyimana akaribera umunyamabanga mukuru.

Iryo shyaka ryiswe IPAD-RWANDA bivuze People’s Initiative for Democratic Alliance mu cyongereza, Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique mu gifaransa , nano mu Kinyarwanda rikitwa URUNANA RW’ABANYARWANDA BAGAMIJE KWIMAKAZA DEMOKARASI.

Kuba iri shyaka ryashinzwe ku itariki ya 4 Kanama 2018 ngo si igitangaza kuko ngo iyi tariki irakomeye mu mateka y’u Rwanda nk’uko bigaragara muri iri tangazo ritangiza ishyaka. Ngo hashize umwaka, tariki 4 Nyakanga 2017 habaye amatora yimitse Perezida Kagame muri manda ya gatatu yari inyuranyije n’amategeko. Tariki ya 4 Kanama 1993 ngo hashize imyaka 25 hashyizweho umukono amasezerano ya Arusha abanyarwanda benshi bari bafitiye icyizere ko azarangiza intambara n’imyiryane.

intego zaryo ni:UBUMWE, UBUFATANYE N’UBUTABERA: IMBARUTSO Y’AMAHORO ARAMBYE NA DEMOKARASI MU RWANDA 

Hano hasi murahasanga itangazo rishinga ishyaka IPAD-Rwanda mu rurimi rw’icyongereza:

Memo for Launching IPAD Rwanda


Ngeze Hassan aremeza ko umuhungu we Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens bishwe na Leta y’u Rwanda

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’impfu ebyiri z’abanyamategeko bose bakomoka mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi umwe wa Bruges ndetse bose bakagwa muri Afrika y’Epfo, The Rwandan yagerageje gukora iperereza kuri ibi bintu.

Nabibutsa ko Thomas Ngeze yaguye mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo mu kwezi ka Kamena 2018 naho mugenzi we Pieter-Jan Staelens nawe yasanzwe mu modoka yapfuye ndetse yahiriyemo mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2018 nawe muri Afrika y’Epfo.

Amakuru twashoboye kubona ava mu bantu begereye umuryango wa Thomas Ngeze avuga ko Pieter-Jan Staelens yari afitanye ubucuti na Thomas Ngeze kuva kera kuko mu myaka ishize ubwo Thomas Ngeze n’abandi bo mu muryango we bageraga mu Bubiligi, Pieter-Jan Staelens wakoraga akazi ko kunganira abantu mu nkiko wazobereye mu bijyanye n’uburenganzira bw’abimukira yabafashije kubona ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi.

Nyuma yo kubona ubuhungiro imigenderanire hagati ya Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens yarakomeje ndetse akajya anamufasha mu bintu bimwe na bimwe no mu myigire ye.

Thomas Ngeze arangije amashuri ye kubera ko yabonaga mu Bubiligi ibintu bitihuta kandi yari amaze kurangiza mu bijyanye n’amategeko y’ibihugu by’i Burayi na mpuzamahanga, yitabaje Pieter-Jan Staelens wari usigaye aba muri Afrika y’Epfo amenyereye icyo gihugu, Thomas Ngeze yahise yimukirayo ndetse ni na Pieter-Jan Staelens  wamufashije gushaka inzu ndetse n’iby’akazi.

Thomas Ngeze ariko yari anyotewe no kujya mu Rwanda ariko Pieter-Jan Staelens na Se Hassan Ngeze bari mu bantu bamugiriye inama yo kuba yitonze akabanza akizera umutekano we neza.

Nyuma y’urupfu rwa Thomas Ngeze rero birumvikana ko Pieter-Jan Staelens ari we wafashije umuryango wa Ngeze mu bijyanye no gukurikirana urwo rupfu no kugira ngo umurambo ujyanwe guhambwa mu Bubiligi dore ko ari ho yashyinguwe mu mujyi wa Bruges

Ibi ikirimo gukorwa n’abakora iperereza ndetse na Se wa Pieter-Jan Staelens nawe w’umunyamategeko akaba anayobora urugaga rw’abavoka mu mujyi wa Bruges ni ukumenya niba urupfu rwa Pieter-Jan Staelens ari impanuka cyangwa yarishwe nyuma imodoka yarimo igatwikwa kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso. Ikindi ni ukumenya ibyo yari azi ku rupfu rwa Thomas Ngeze byashoboraga kuba byatuma yakwicwa kugira ngo bitajya ahagaragara.

Abo mu muryango wa Hassan Ngeze bo bemeza badashidikanya ko ari ubutegetsi bw’i Kigali bwivuganye umuhungu wabo none bukaba bunivuganye n’uwageragezaga gukurikirana ngo hamenyekane neza ibyamubayeho.

Umuntu uri hafi y’umuryango wa Ngeze The Rwandan yashoboye kuvugana nawe uvugana kenshi na Hassan Ngeze aho afungiye muri Mali yatubwiye ko ibimenyetso bafite ari byinshi, akaba ari nayo mpamvu batabaza amahanga kugira ngo abakurikiranire ubwo bwicanyi bwibasiye umuryango wabo.

Uwo muntu tutashatse gutangaza umwirondoro we kubera impamvu z’umutekano we yagize ati: “Na leta y’u Bubiligi turimo tuvugana kuri icyo kibazo twababwiye ko avocat Pieter-Jan Staelens yishwe kubera ko ariwe wari ufite amakuru yose y’iyicwa ry’umwana wacu. Nta kindi uriya mu avocat yazize usibye gukulikirana ikibazo cy’urupfu rw’umwana wacu”

Akomeza avuga kandi ko Hassan Ngeze yemeza ko umwana we Thomas Ngeze kimwe n’uriya mu avocat Pieter-Jan Staelens bose bishwe na leta y’u Rwanda. Ngeze akaba avuga ko abifitiye ibimenyetso bifatika dore ko mbere y’iyicwa ryabo mu kwezi kwa gatanu ministre w’ubutabera w’u Rwanda, Johnson Busingye yari yasabye urukiko mpuzamahanga ko rwamuha adresse zose z’aho umuryango wa Hassan Ngeze uherereye kimwe n’aho abana be baherereye ariko Perezida w’urukiko mpuzamahanga akaba yarangiye u Rwanda ko rudashobora guhabwa iyo myirondoro kimwe n’ibindi byose birebana n’ubuzima no kwivuza (dossier médical) bya Hassan Ngeze. Perezida w’urukiko akaba yarafashe ibyemezo bibili byangira u Rwanda kimwe cyafashwe tariki ya 12 Nyakanga 2018 ikindi gifatwa ejo bundi tariki ya 1 Kanama 2018.

Hassan Ngeze ashimangira kandi ko afite ibimenyetso ko abishe umuhungu we ari nabo bishe urya mu avocat bagira ngo basibanganye ibimenyetso kuko uyu mu avocat ariwe wakurikiranye dossier y’urupfu rwa Thomas guhera umunsi yiciweho kugeza umurambo ujyanywe mu Bubiligi.

Hassan Ngeze icyo kibazo cy’iyicwa ryabo bantu bombi akaba yarakigejeje mu bayobozi b’urukiko mpuzamahanga ariko akaba nta myanzuro yari yafatwa kuko mu rukiko bagikora iperereza kuri izo mpfu zombi. Ibi bikaba byarakozwe mu gihe Hassan Ngeze ategereje icyemezo cyo gufungurwa cyagombye gusohoka mbere y’ukwezi kwa cyenda.

“UBUHAMYA BWANJYE BW’AGAHINDA NATEWE NA FPR/ INKOTANYI” Sylvestre NSENGIYUMVA

Kayanza: abanyapolitiki b’abarundi baramagana icyo bita agasomborotso k’u Rwanda

Congo: Imirwano hagati ya FDLR n’ingabo za Congo

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Kanama 2018 aravuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018 habaye imirwano hagati y’ingabo za FDLR n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Nk’uko ayo makuru dukesha CODHAS, umuryango uharanira uburengenzira bw’ikiremwamuntu ukorera mu gace ka Rutchuru muri Kivu y’amajyaruguru, ngo imirwano yari ikomeye irimo n’intwaro zikomeye.

CODHAS kandi ikomeza ivuga ko iyo mirwano yabereye mu duce twa Rugali na Kibumba muri Kivu y’amajyarugu kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018 guhera saa yine z’ijoro kugeza saa munani z’ijoro (22h00-02h00).

Uwo muryango ku rubuga rwawo rwa twitter wemeza ko iyo mirwano yaguyemo abantu 2, umusirikare wa FARDC n’umusirikare wa FDLR.

Bikaba bikekwa ko iyo mirwano yatewe n’ingabo za FARDC zari mu birindiro biri hafi aho zacakiranye n’abasirikare ba FDLR ngo bavaga mu ishyamba rya Pariki ya Virunga berekeza hafi y’umupaka w’u Rwanda. Ayo makuru ntasobanura neza aho abo basirikare ba FDLR bagiye nyuma y’imirwano, niba barakomeje mu duce turi hafi y’u Rwanda cyangwa barasubiye muri Pariki ya Virunga.

Twagerageje kuvugana n’abo muri FDLR ngo tumenye niba ibivugwa n’uyu muryango uharanira uburengenzira bw’ikiremwamuntu bifite ishingiro ariko ntabwo biradushobokera, mu gihe twashobora kuvugana nabo turabagezaho icyo FDLR ivuga kuri iyi mirwano.

 

Ngo amakompanyi akora imihanda nabi ni aya Kagame!

Ubuhamya bwa Eric Maniriho ku bwicanyi bwabereye mu majyaruguru y’u Rwanda

Lt Gen Karenzi Karake yaba yaratawe muri yombi

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kanama 2018 aravuga ko Lt Gen Rtd Emmanuel Karenzi Karake yatawe muri yombi akaba agiye kumara hafi ibyumweru bibiri afunze.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Lt Gen Rtd Karenzi Karake yafatiwe igihe kimwe na Denis Karera ku buryo benshi bahamya ko ibyo bafungiwe ari bimwe.

Nabibutsa ko Denis Karera yafashwe tariki ya 25 Nyakanga 2018 nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we. Nyamara ariko ari Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo Théos Badege cyangwa ikigo gishimzwe ubugenzacyaha (RIB) mu ijwi ry’umuvugizi wacyo Modetse Mbabazi bose barahakana bakarengwa ko nta makuru bafite kw’ifungwa rya Denis Karera ndetse izo nzego ngo ntizigeze zinamukurikirana.

Abamenyereye imikorere y’ubutegetsi bw’i Kigali bahamya badashidikanya ko aba bagabo bafungiye muri ya magereza atemewe n’amategeko azwi kw’izina rya “Safe House”.

Mu gihe hari benshi bemezaga ko Denis Karera yafunzwe kubera impamvu zijyaye n’ubucuruzi n’imali, ifungwa rya Karenzi Karake ryo rije rituma benshi batangira kubona ko ifungwa ry’aba bagabo ryaba rishingiye ku kindi kitari ukuba baribye Perezida Kagame dore ko Denis Karera yabarwaga mubo bita abashumba bakora akazi ko gucunga imitungo ya Perezida Kagame.

Umuntu nka Karenzi Karake utagaragaraga mu bucuruzi gufungirwa rimwe na Karera Denis kandi bose barakoze cyane mu bijyanye n’iperereza bituma umuntu yibaza ikindi cyabahuza ku buryo icyaha baba baregwa cyagirwa ubwiru ku buryo ubutegetsi butinya kubashinja ku mugaragaro. Ikindi aba bagabo bahuriyeho ni uko bose bashakishwa na Espagne kubera ibyaha by’ubwicanyi n’ibyaha byo mu ntambara ndetse bakaba barakoreye ingendo mu Bwongereza vuba aha Karera we ntiyafashwe ubwo yariyo muri Nyakanga 2018 ariko Karenzi we yarafashwe mu 2015.

Kuba Karenzi Karake igihe yategekaga inzego z’igihugu z’iperereza NISS yaragize uruhare runini mu bwiyunge hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni byatuma umuntu akeka ko gufungwa kwe kwaba gushingiye ku kuba afite uko abona umubano w’u Rwanda na Uganda ku buryo butandukanye n’abandi nka Perezida Kagame ubwe.

Kuba wenda nka Karenzi Karake yaragaragaje gushima Perezida Museveni ku bintu bimwe na bimwe ndetse akaba yanenga bimwe mu bikorwa bibi byibasira Uganda na Perezida Museveni bikorwa na Leta ya Kigali ubu bishobora gutuma hari abamwijundika mu gihe baba banasanzwe bazi umurongo we wo gukora ibishoboka byose ngo umubano w’u Rwanda na Uganda uzahore umeze neza igihe cyose.

Nk’umuntu nka Karenzi Karake ntayobewe ko kuba u Rwanda rufitanye ibibazo n’abaturanyi barwo bose bishobora kuvamo amakuba akomeye mu gihe ibyo bihugu byose byaruviraho inda imwe.

Birakekwa cyane ko Karenzi Karake na Denis Karera baba baragaragaje aho bahagaze ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda ndetse hakagira n’ibikorwa bakora byeruye byo kugaya iyi politiki yo gushondana na Uganda ku buryo bishoboka ko baba barateye Intambwe bakavugana na bamwe mu bayobozi ba Uganda mu rwego rwo koroshya ikibazo ariko nta ruhushya rwa Perezida Kagame, ibi bikaba ari nabyo byabaviriyemo gufungwa.

Nabibutsa ko Karenzi Karake ibyo gufungwa no gufungurwa nk’urugi ari ibintu amaze kugiramo uburambe dore ko uretse gufungwa na Kagame ubwe rimwe na rimwe ngo amuziza “agasuzuguro” yanafungiwe mu Bwongereza mu 2015 ubwo yari yagiyeyo kwivuza indwara y’imbyiko, akurikiranyweho ubwicanyi n’ibyaha byo mu ntambara yaregwaga n’igihugu cya Espagne.

Ugufungurwa kwe kukaba kwarabijije icyuya Kagame byabaye ngombwa ko yitabaza umugore Tony Blair, imyigaragambyo imbere y’ibiro bihagarariye u Bwongereza ndetse hashingwa n’ikigega kiswe “Ishema ryacu”. Ibi ariko ngo Kagame ntiyabikoreye urukundo yari afitiye Karake ahubwo hari abemeza byari ukwirinda ko hagira amabanga Karenzi Karake amena ndetse no kwirinda ko byaba no gufungurira inzira ubutabera ngo bitinyure bamwe mu batinya gufata abakekwaho ibyaha by’ubwicanyi bo muri FPR habe hafatwa n’abandi.

Igikomeje gutangaza abantu benshi ni ukuntu umuvandimwe wa Ministre w’ubutabera ashimutwa akanafungirwa ahantu hatemewe n’amategeko ariko Ministre akaruca akarumira! Ubwo se umuturage washimutiwe umuntu we nyamenya ayo acira n’ayo amira?

Twiyibutse uko byari bimeze mu 2015 ubwo Lt Gen Karenzi Karake yafatirwa mu Bwongereza:


RWANDA:ABARENGA 50 BIGARAGAMBIJE BARASHAKA KWISHYURWA

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 abahoze ari abakozi ba NPD COTRACO barenga 50 bazindukiye ku biro by’akarere ka Kicukiro basaba ubuyobozi bw’aka karere kubishyuriza imperekeza nyuma yo gusezererwa ku kazi ntibahabwe ibyo bemererwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iyi SOSIYETE ikora imihanda yaje kwemera gukuraho ibyo aba bahoze ari abakozi bayo bafataga nk’amananiza maze inemera ko igiye kuzenguruka igihugu itanga ibyo amategeko ateganya ku bakozi basezerewe.

Inkuru dukesha NIYODUSHIMA Dieudonne wa Flash FM

MURI GEREZA YA NYANZA UMUGORORWA YAPFUYE AKEBWE IJOSI!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, aturuka muri Gereza mpuzamahanga ya Nyanza-Mpanga aratumenyesha ko ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota makumyabiri z’umugoroba (18h20) aribwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umufungwa witwa MBASHOBOZIKI Cyprien, wavutse 1962 akaba ari mwene Kamana na Renzaho, ukomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Rusebeya, Akagali ka Kabona. Akaba yarinjiye muri Gereza mu mwaka wa 2007 aho yari akatiye igifungo cy’imyaka 30.aregwa icyaha cya génocide.

Birakekwako uyu mugororwa yaba yiyahuye akoresheshe icyuma yikebye ijosi, ngo kuko yararambiwe gufungirwa ubusa ndetse no kwiheba kubera imibereho mibi igaragara muri iyi gereza, dore ko n’amafunguro imfungwa ziriguhabwa muri iyi minsi atujuje ubuziranenge kuko bahabwa agakombe k’ibishyimbo byaboze n’agakombe k’ibigori.

Gereza Mpuzamahanga ya Nyanza ikaba ifungiyemo imfungwa nyinshi ziregwa ibirego bishingiye kuri politique, aho ndetse zimwe na zimwe zatangiye kwiheba nyuma y’aho umuyobozi wa RCS Gen. George Rwigamba akoresheje inama rusange akabwira imfungwa ziregwa génocide, ubugambanyi, gufata abagore ku ngufu ko zitemerewe gusaba kurekurwa by’agateganyo nk’uko abandi babyemererwa! Ibyo bikaba byarateye benshi kwiheba no gucika inteke kuko bibaza amaherezo y’ubuzima bwabo bikabayobera. Ibyo bikaba aribyo bamwe bashingiraho bemeza ko uyu mugororwa yiyahuye yikebye ijosi.

Ku rundi ruhande amakuru aturuka mu bacungagereza batifuje gutangaza amazina yabo, birakekwa ko uyu mugororwa yaba yishwe akaswe umutwe nk’uko byagendekeye André Kagwa Rwisereka wishwe na DMI! Imitetere y’uburyo abagororwa baryama biragoye ko umuntu yakwiyahura kugeza ubwo yifasha icyuma akikeba ijosi kugeza ritandukanye n’umutwe nta muntu ubibonye! Ibyo bikaba byabereye aho uwo mugabo aryama.

Si ubwa mbere muri gereza ya Nyanza havugwa impfu z’abagororwa mu buryo budasobanutse, kuko tariki 28/07/2017 umugororwa witwa Minani Froduard yishwe akubiswe amahiri n’imipanga na bagenzi be, icyo gihe bivugwako yarwanye na bagenzi be nyamara byaje kumenyekana ko bamusanze mu buryamo bwe baramwica! Ku itariki 28/01/2018 umugororwa Nsengiyumva Jotham yishwe arashwe bivugwa ko yashatse gutoroka, ariko amakuru afite gihamya yemezako yakuwe aho aryama ajya kuraswa.

Magingo aya uburyo iyi gereza ibayeho biteye amakenga kuko ibarizwamo imfungwa ziregwa ibyaha bikomeye birimo génocide ku bafite ibihano birebire, abaregwa kugambanira igihugu, abasore bo mu idini rya islam baregwa iterabwoba ndetse n’imfungwa zikomoka muri Sierra Leone ziregwa ibyaha byo mu ntambara.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Gatsibo: Abasirikare barashe bica abaturage 8

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo. ku gice giherereye mu ishyamba ry’ikigo cya gisirikare cya Gabiro, ku itariki 2 na 03/08/2018 harasiwe abaturage barenga 8, bane barashwe ku wa 02/08/2018 abandi bane baraswa bukeye bwaho kuwa 03/08/2018.

Nk’uko ikinyamakuru “Amakuru ki?” Dukesha iyi nkuru kibivuga ngo aba baturage basanzwe bajya gucukura amabuye y’agaciro yitwa coltan muri iryo shyamba mu rwego rwo gushaka amaramuko. Aha rero ngo abasirikare ntibashaka ko hagira ujya muri iryo shyamba yaba umushumba uragiye, umuntu utashya inkwi, nucukura coltan.

Aha ariko abaturage baribaza impamvu batabafata bagahanwa n’amategeko aho kurasa mu kico. Abaganiriye n’ikinyamakuru “Amakuru ki?” nabo bavuga ko hashobora kuba harapfuye benshi barenze abo, abandi bagakomereka, cyane cyane ko ari mu ishyamba abenshi batanaboneka baribwa n’impyisi kandi namwe murumva kugirango urase mu kivunge cy’abantu hapfemo 8 haba hakomeretse benshi cyane.

Abapfuye bose n’abo bafashe ari bazima kuri ayo matariki burijwe imodoka za gisirikare barajyanwa, ariko hari amakuru twabonye ko abapfuye bahawe ba nyirabo bakabahamba. mbese muri uwo murenge ni ukwirwa bahamba abantu barashwe n’abasirikare.

Ikindi n’uko ubu abasirikare baza kurara baraririye abantu mu byaro bakeka ko ngo bacukura amabuye, ubu twandika iyi nkuru abenshi barahunze abandi barafatwa, mbese abaturage bafite ubwoba bukabije ku buryo babona nta mutekano uhari.

Abaturage basanga ibi ari ubwicanyi bugambiriwe kuko abo bantu nta ntwaro baba bafite bakabaye bafatwa bagahanwa niba koko gucukura ayo mabuye ari icyaha, ariko kubica si ibintu by’i Rwanda.

 

MUTARA III RUDAHIGWA

$
0
0

 Mutara III Rudahirwa (03.1911 – 24.07/1959) – Yabaye umwami w’uRwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959. Yasimbuye ku ngoma se Yuhi V Musinga wanyazwe ingoma n’abakoloni b’ababiligi. Yasimbuwe ku ngoma na mwenese Kigeri V Ndahindurwa wimye ingoma iminsi itatu gusa nyuma y’urupfu rwa Rudahigwa. Rudahigwa yabaye umwami ku bushake bw’abakoloni n’abapadiri bera. Aba kandi bakomeje kumukurikiranira hafi bamufasha kuyobora u Rwanda uko babyifuzaga.

Rudahigwa Karoli Lewoni Petero yavukiye i Nyanza muri Werurwe 1911. Ni umwana w’imfura w’Umwami Yuhi wa V Musinga na Nyiramavugo Kankazi Radegonda. Nkuko Musenyeri Bakuzimihigo Kizito(1) abivuga, akiri muto Rudahigwa yahuye n’ingorane z’uko nyina yabaye intabwa, maze abaho mu bukene bukomeye ku Rwesero rwa Muhazi.

Rudahigwa yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu ishuri ry’abana b’abatware i Nyanza.
Kuva muri 1929 yagizwe umutware wa Nduga na Marangara. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin afatanyije na Musenyeri Leon Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Yuhi IV Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931 agacirirwa i Kamembe.

Kuwa 15 Ukwakira 1933, Rudahigwa yashakanye na Nyiramakomali. Baje gutana nyuma y’uko Nyiramakomali amaze gukuramo inda kabiri.  Kuwa 13 Mutarama 1942  Rudahigwa yashakanye na Rosaliya Gicanda, wamubereye umugore wa kabiri, ariko nawe ntibabyaranye.

Ku wa 17 Ukwakira 1943, Rudahigwa yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Karoli Lewoni Petero. Aya mazina ngo yakomotse kuri Gouverneur wa Ruanda-Urundi witwaga Charles Voisin, Musenyeri wa Vicariat ya Kabgayi witwaga Leon Classe na Gouverneur General wa Congo Mbiligi na Ruanda-Urundi witwaga Pierre Ryckmans ari nawe wabyaye umwami muri batisimu. Yabatirijwe rimwe n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, bamwita Radegonda.

Kugeza mu mwaka w’1950 Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakoze politiki yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kristu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kristu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946. Mu mwaka w’1949, Umwami Rudahigwa yasuye Uburayi ubwa mbere, agera i Buruseli mu Bubiligi, ndetse ashobora no kujya mu Budage.

Kuva mu mwaka w’1950 Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye kurushaho guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda no gusubirana ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abatobato.

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda: ashinga Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura muri 1956, iba Collège Interracial du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza, agura ikibanza kinini ubu cyubatsemo Ambassade y’u Rwanda i Buruseli, agamije ko hazajya hacumbika abanyarwanda baje kwiga i Burayi.

Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politiki, akuraho ubuhake muri 1954, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga uburetwa. Gukuraho ubuhake byamuteranyije na bamwe mu bashefu bakuru batashakaga ko buvaho, kandi yabategekaga no kugabana inka zabo n’abagaragu babo.

Mu mwaka w’1957(2), hamaze gusohoka inyandiko zikarishye imwe yatangajwe n’Inama Nkuru y’Igihugu yari igenewe umuryango w’abibumbye(3), n’indi yanditswe n’impirimbanyi za demokarasi z’abahutu nayo yari igenewe umuryango w’abibumbye hamwe n’ababiligi(4), abatutsi b’abahezanguni basabye umwami Rudahigwa kwica Gitera.  Bivugwa ko we ngo yabasabye kwica igitera Gitera kuba arwanya umwami aho kwica Gitera ubwe.

Nyuma y’uko ziriya nyandiko imwe itangajwe n’Inama Nkuru y’Igihugu indi itangajwe n’impirimbanyi zo kurenganura abahutu, umwami Rudahigwa yashyizeho komisiyo yo kwiga ku kibazo cy’abahutu n’abatutsi mu gihugu. Umwanzuro w’iyo komisiyo wabaye kwemeza ko nta kibazo abahutu n’abatutsi bafitanye, kuko ntacyo bapfana.

Kuwa 24 Nyakanga 1959(5) Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yagiye I Bujumbura yitabye ubutumire bwaje nka telegramme.  Uwohereje iyo telegramu ntiyamenyekanye.

Umwami yasize bagenzi be agiye guhura n’umuganga we. Bizwi ko uwo muganga yamuteye urushinge ngo rwa penicelline umwami agahita apfa. Inama Nkuru y’Igihugu yize ku kibazo cy’uko hamenyekana neza impamvu yatumye umwami apfa, iza gufata umwanzuro w’uko iryo suzuma ridakorwa ku bwiganze bw’amajwi 19 kuri 7. Umwamikazi yari yifuje ko iryo suzumwa ritakorwa.

Kubera ko Rudahigwa nta mwna yagiraga wamusimbura ku ngoma, abiru bemeje ko asimburwa na mwenese Ndahindurwa mwene Musinga na Mukashema wavukiye i Kamembe kuwa 29 Kamena 1936. Yimiye i Mwima ubwo bari mu muhango wo gushyingura umwami Rudahigwa, afata izina ry’ubwami rya Kigeli V Ndahindurwa.  Uyu Kigeri V Ndahindurwa yimye yemera kuba umwami ugendera kw’itegeko nshinga, gusa abahezanguni b’abatutsi bakoze ibishoboka byose kugira ngo atumvikana n’impirimbanyi za demokarasi, bikaba byaratumye habaho revolisiyo yaciye ubwami mu Rwanda igashyiraho repubulika. 

Byanditswe na

Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi

 

_______________________________________________________________

 (1) Kizito Bakuzimihigo: Mutara III Rudahigwa, uwatuye u Rwanda Kristu Umwami. Palotti Presse. Kigali 2013. (184 pages)

(2)Marcel Pochet: Retrospective le probleme ruandais 1952-1962. Ed. Sources du Nil  2012 (pp 23-30, pp 53-58).

(3) Inyandiko izwi  ku nyito “Mise au point” yanditswe muri Gashyantare 1957.

(4) Inyandiko izwi ku nyito “Manifeste des bahutu” yanditswe kuwa 24 Werurwe 1957.

(5) http://murengerantwari.unblog.fr/2012/06/13/special-50-ans-dindependance-kigeli-v-lhomme-de-la-situation/ derniere visite 04 Aout 2018  a 11h.00 

 

Twabajije Gilbert Mwenedata igishya ishyaka IPAD Rwanda rizaniye abanyarwanda

$
0
0

Mu kiganiro cyo ku itariki ya 07/08/2018 kuri Radiyo Urumuri, Gilbert Mwenedata arasobanura ibijyanye n’ishyaka amaze gushinga

Viewing all 10397 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>