Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Rwanda: Impamvu hafashwe abantu 5 bafite aho bahuriye na Dr Augustin Ngirabatware

$
0
0

Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi arasobanura impamvu hari abantu 5 bafashwe bifite aho bahuriye n’urubanza rwa Dr Augustin Ngirabatware, ubu urubanza rwe rugiye gusubirwamo mu minsi ya vuba I Arusha muri Tanzania.


PAUL KAGAME YISHONGOYE KU ABABYEYI YICIYE ABANA KU RUGUMBA NYAMARA YATAHANYE N’ABANA BE.

$
0
0

Bavandimwe banyarwanda, banyarwandakazi, nimuhunge nk’uhunga urupfu igitekerezo cyo kuba igikoresho cy’umwicanyi ruharwa Paul Kagame, hato atazabanduza ububi bwe ndengakamere. Ibiganza bye birajejeta amaraso y’inzirakarengane zitabarika yishe. Yaranduye, yanduza Urugwiro aho yirirwa acura imigambi mibisha yo kugambanira igihugu no kwica urubozo abana bacyo. Muramenye namwe ntazabanduze abashora mu bikorwa by’urukozasoni bimuranga: ubwicanyi, ubujura, ubwirasi, ibinyoma bidahagarara n’umunsi umwe, amarozi, ivanguramoko, n’ibindi bikorwa by’urugomo ndengakamere. Erega ashimishwa no kwigereranya n’intare itunzwe no kurya abantu ikabinovora yaryohewe; arayikunda kuburyo yayishyize ku kirangantego cy’ishyaka rye.

Nimuhaguruke vuba na bwangu mufatanye n’izindi mpirimbanyi kumuturumbura muri village Urugwiro aho yihishe ubutabera ngo hatagira umuryoza amahano yakoreye u Rwanda. Twese yatugize ingaruzwamuheto ze, tugomba gufatanya tukamurwanya twivuye inyuma ngo adakomeza kutugaraguza agati no kudukandagira ku gakanu.

Tugomba twese gufatanya kuko twese adufata nk’inkoma mashyi yica igihe ashakiye. Nubwo amahanga yarataga yarangije kutarura ubwicanyi bwe ndenga kamere n’itekinika rye, nta kwibeshya ko abanyamahanga ari bo bazaza kumudukura hejuru kandi bamwe muri bo bafatanya na we guhekenya u Rwanda; ni inshingano yacu rwose kumuvana mu nzira, ngo “Ubabaye ni we ubanda urugi”. Uko akomeza kuduhohotera no kuduhiga ngo adukorere ibyamfurambi, ni ko natwe tugomba gukaza umurego tumuhiga ngo tumushyikirize ubutabera. We yatwimwe ubutabera butagira aho bubogamiye, ariko nibwo twe tumwifuriza. Tugomba gukoresha ubwo butabera kugirango twisubize ibyo yatwambuye akoresheje ingufu n’itera bwoba: uburenganzira bwacu, imitungo y’igihugu yiba buri munsi, imisoro y’ubwoko bwose, n’ibindi byinshi. Ntidushaka ko abana bacu bakurira mu gihugu umwicanyi ruharwa Paul Kagame yagize agatobero nk’akarima ke.

Ntidushaka na gato ko abana bacu babarirwa mu mbwa ze. U Rwanda rw’amata n’ubuki yaruhinduye igihugu cy’amarira, imiborogo, amagufa y’abacu yanitswe i musozi, icyicaro cya Sekibi. Yewe iyaba imivumo y’abanyarwanda yicaga ako kanya, imva ya Paul Kagame iba yarasibanganye kera!

Ukuntu ateye biteye agahinda, nta n’ubwo afitiye u Rwanda n’abanyarwanda urukundo rungana ururo: yatinyutse gushinyagurira ababyeyi yiciye abana ku rugamba,ngo icyo mwashakaga “si igihugu nti mwacyibonye” nyamara we yatahanye n’abana be bose; bukeye yishongora ku abatutsi babaga mu Rwanda barokotse jenoside ngo nibafungire akababaro kabo mu kabati baceceke kandi bamenye ko nta wurya umuleti atamennye amagi.

James Munyandinda

TUVE MU BITOTSI: IVANGURAMOKO RYA EFUPERI (FPR)

$
0
0

Yanditswe na Kayitsinga Wa Mushayija

Byaba bibabaje ko kugeza ubu haba hakiri umunyarwanda (Intore simwe mvuga) utazi cyangwa ugishidikanya ko ubutegetsi bwa Efuperi bushingiye ku ivanguramoko Hutu-Tutsi akaba ari naho bukura nyinshi mu ngufu bufite kugeza ubu .

Usibye umunyarwanda wigize impumyi cyangwa wagizwe yo na leta y’ingona cyangwa iz’impyisi zayibanjirije, abandi bose bafite amaso abona n’umutima wumva bibonera neza ko leta ya Fpr mu buzima bwayo bwa buri munsi ikora uko ishoboye mu gusigasira cyangwa kuvomera urwango hagati y’abahutu n’abatutsi yaba ibikora mu cyayenge cyangwa mu buryo bweruye muri ya gahunda yayo ihoraho ya divide and rule.

Icyo nshaka kwibandaho uyu munsi nerekana iryo rondakoko ni icyitwa amashyirahamwe yemewe mu Rwanda ibindi nzaba mbivuga ubutaha nimbona akanya.

ABAHUTU

Mu by’ ukuri mu Rwanda rwa Efuperi umuryango ngo w’abanyarwanda twese ngo waharaniye kera ngo kuzarurengera; icyitwa ishyirahamwe rihuza abahutu nk’abahutu bishingiye ku mateka banyuzemo NTIRYEMEWE NA GATO kuko rihita rishinjwa ya ntindi y’ingengasi ubwo rikazimywa ubwo bene ryo bagize Imana ntibafungwe cyangwa ngo barigiswe.

Urugero:

– Ntushobora gushinga ishyirahamwe(cg ikimina cg icyo ari cyo cyose) ngo uryitirire ababaye mu nkambi ya Mugunga, Katale,Kashusha… Never!
– Ntushobora gushinga ishyirahamwe ngo uryitirire abarokokeye Tingitingi n’ahandi mu mashyamba ya Congo. Never!
– Ntushobora gushinga ishyirahamwe ry’abanyabyumba b’ ‘imfubyi z’intambara ya 1990-1994, cyangwa iry’ababaye mu nkambi ya Nyacyonga. No way!
– Ntushobora gushinga ishyirahamwe ry’abakomoka kuri Rukara rwa Bishingwe cyangwa abagizwe imfubyi z’ubwicanyi bwakurikiye coup d’etat yo mu 1973. Ngo mwishyire hamwe mu buryo buzwi mukore ibikorwa ku mugaragaro mwitwa gutyo ntibibagireho ingaruka. Never!
-Etc etc…

Ayo mashyirahamwe ya bene ubwo bwoko mvuze hejuru yahuriramo abahutu gusa ntashobora kwemerwa na gato n’iyo yaba ahujwe no kwiteza imbere cyangwa ikindi kintu kitagize icyo gitwaye leta nko gusabana, gufashanya, ibimina, imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi…Kuko amazina yayo aba yibutsa amabi Fpr yakoze cyangwa andi mateka iba idashaka na rimwe ko ajya ahagaragara.

Iyo bene ayo mashyirahamwe yibeshye rero agakora ibintu bya porotiki cyangwa bifite aho bihuriye na porotiki nka #Jambo_asbl efuperi iyarwanya yivuye inyuma kuko ku bwayo abahutu nta burenganzira bafite bwo kwibumbira hamwe nk’abahutu bitari mu nyungu zayo.

Amashyirahamwe ashobora guhuza abahutu leta y’ingona za Efuperi umuryango ngo w’abanyarwanda ngo waharaniye kera ngo kuzarurengera ishobora kwemera ni akora mu nyungu zayo gusa kandi ikayacungira hafi cyane.
Urugero:
– Ishyirahamwe ry’abana ba se/nyina bafungiwe jenocide yakorewe abatutsi mu w’ 1994 ikozwe n’abahutu. Mu by’ukuri iryo shyirahamwe ryemerwa kuko riba ritegetswe gushimagiza ibyiza bya efuperi umuryango ngo w’… ngo wabasubije ubumuntu bakongera bakaba abanyarwanda ndetse bakaba bashima perezida Kamege ku bw’ubushishozi bwe. Bakaba banamagana ingengasi ya jenosidi bla bla bla…

– Ishyirahamwe ry’abahoze muri efudeleri batahutse. Iryo riremerwa kuko riba rishinzwe kwerekana ukuntu abarwanyi ba fdlr batahuka kandi ngo bagafatwa neza na Leta,ubundi rikaba rishinzwe gushimagiza Fpr. ntirishobora na rimwe guhingutsa ibyo ingabo za fpr zakoze mu mashyamba ya Congo.
– Etc.

Mu rwego rwo guca amazimwe, uwaba azi ishyirahamwe nibura rimwe mu Rwanda rihuriyemo abahutu gusa ridakora mu nyungu za FPR cyangwa ridacontrorwa na FPR, mbese rikora mu nyungu rusange zaryo gusa zo kwitaza imbere cyangwa izindi, yaza hano akanyomoza akampa n’ingero. Henshi na henshi maze iyo abahutu bisanze bari guhurira mu ishyirahamwe runaka ari abahutu gusa bariyarranja bagashaka umututsi uriyobora cyangwa abatutsi barijyamo kugira ngo batarebwa nabi.

Nanzura muri make ibyo efuperi umuryango w’abanyarwanda ngo wah…ibikora muri gahunda yayo ndende yo gupyinagaza, kwica mu mutwe no gucecekesha abahutu burundu kugira ngo batazongera kubyutsa umutwe babe baharanira kwibohora igitugu cyayo no gusubirana uburenganzira bwabo kuko iba itinya ko muri bene ayo mashyirahamwe abahuza bonyine nk’abahutu bashobora kuvugiramo ibindi yikanga ko byabangamira ubutegetsi bwayo kuko itajya ibizera na gato.

Ubutaha nzabagezaho iby’amashyirahamwe y’abatutsi muzahita mwibonera ko bitandukanye kure n’ay’abahutu.

N.B: Ibi ni ibitekerezo byanjye uwo tutabyumva kimwe yihangane nta kundi nabigenza

Biracyaza…

Gen Alexis Kagame aravuga ko hari abashaka gutera baturutse i Burundi na Congo

Itekinika: Amstel na brochette byatumye babeshya Ministre

$
0
0

Yanditswe na Kanuma Christophe

Murundi n’Umurenge w’Akarere ka Karongi uri kure cyane uturutse ku buro by’Akarere. Iyo uri umukozi w’Akarere bakaguha misiyo yo kujya gukorerayo, bigusaba kurara wasinyishije Ordre de mission, niba ari amavuta waraye unywesheje imodoka yawe nibwo byibura ushobora kugerayo saa tatu. Ubwo mu gitondo urazinduka ugafata umuhanda ugana Gitarama wamara kurengaho gato i Nyange ureba iburyo bwawe ugakata ukabanza ukanyura mu gasanteri gato wakarenga ugafata umuhanda w’igihuru kimeze nk’ishyamba kugeza utungutse ku biro by’Umurenge.

Iyo rero wazindutse usinyisha ordre de mission, unywesha wenda unapakira utuntu ujyana i Murundi hafi wagererayo ni saa tanu z’amanywa.

Mu myaka yashize uwo Murenge wayoborwaga na Gitifu Kamanzi wari waravuye mu gisirikare.

Ahagana 2009-2010 haje inkundura yo guca Nyakatsi mu gihugu cyose. Abayobozi b’Akarere, Polisi, Igisirikare, Local Defense, NISS,… bahise bigabanya Imirenge buri wese agomba kujya akurikirana aho igikorwa cyo guca nyakatsi kigeze. Uwo murenge wa Murundi wahise uhabwa uwari Gitifu w’Akarere Ningabire Yves Bernard.

Kamanzi wayoboraga Umurenge wa Murundi yari yarasobanukiwe imikorere y’Inkotanyi igihe yari mu gisirikare. Umurenge wari icyaro ariko akora uko ashoboye akora komande ya Mucoma uzi gutegura neza ka mushikake k’ihene. Ndetse azana akayoga kitwa Amstel ayegereza uwo mucoma.

Uko abakozi bazaga kureba aho guca nyakatsi bageraga muri uwo murenge hacyeye, bakabanza bagakorana inama byagera hagati ya saa sita na sa saba bagiye kujya mu Tugari Kamanzi yahitaga abasaba mu byubahiro byabo byinshi kuba babanza bakikora ku munwa. Yabaga yokesheje igice cyose cy’ihene akazimanira umushyitsi akamuzanira na Amstel aho ku gasanteri. Iyo uwaturutse ku Karere yabaga amaze guhaga n’agatama kamugezemo yahitaga abwira Gitifu ati wowe ubwo wabaye umusirikare se ubu kuri terrain twari tugiye ntibyifashe neza? Undi ati nyakubahwa rwose nyakatsi twarazimaze. Bahitaga bikomereza byeri na mushikaki kugeza umushitsi asezeye agataha. Iyo yageraga ku Karere yahita atanga raporo ko Murundi nyakatsi yasanze zashize.

Aka ka ruswa ka Amstel ikonje na mushikaki yagiye ifata abagabo n’abagore benshi babaga bagiye gukorera muri uwo Murenge.

Bwarakeye Kamanzi yandikira Akarere ko nyakatsi bayiciye Murundi, iyo raporo ye yahuriranye n’iya Ningabire Yves Bernard n’iz’abandi bayobozi babaga baraguwe neza naka Amstel na mushikaki bya Murundi biba mahwi. Ntibyatinze Kayumba Bernard wayoboraga ako Karere ka Karongi yahise yandikira Kamanzi ibaruwa yo kumushimira ko abaye uwa mbere kwesa imihigo yo guca nyakatsi aho ayobora. Amaze gushimirwa imbaraga zashizwe mu yindi Mirenge isigaye ya Karongi.

Imyaka yarashize ibya nyakatsi bitangira kuba amateka. N’inkubiri yabyo irarangira. Rimwe umunsi mukuru wo ku rwego rw’igihugu uza gupangwa kuzabera Murundi. Abashyitsi bavuye Kigali no ku Ntara barawitabiriye i Murundi. Nyuma yo kubyinira abashyitsi no kumva amadisikuru yabo abashimira, abadamu bateye intoki basaba ko nabo bahabwa ijambo bakavuga akabari k’umutima. Bose babajije abashyitsi icyo bahoye Umurenge wabo kuba indi Mirenge bumva baragiye bahabwa amabati yo guca nyakatsi ariko bo bakaba bagifite za nyakatsi. Babwiye abashyitsi ko uretse ako Kagari kubatsemo Akarere baciye nyakatsi ku buryo bugaragara ati mu tundi Tugali tugize uwo Murenge guca nyakatsi ntibyigeze bihagera.

Mayor wari aho n’abamwungirije na Gitifu w’Akarere batekereje ko ari amatiku y’abaturage bizeza abashyitsi baturutse muri Ministeri ko uwo Murenge rwose banawushimiye guca nyakatsi.

Ministeri y’ingabo na Minaloc zahise zipanga kuzoherezayo abagenzuzi bidatinze. Bagezeyo basanze ari nyakatsi gusa gusa ho ahubwo ahategereye Umurenge ntacyigeze gikorwa na gito ngo bace nyakatsi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwahise bugwa mu kantu kuko ibaruwa ishimira Kamanzi yari yarahaweho kopi Minaloc n’izindi ministeri.

Mayor Kayumba Bernard yahise atanguranwa yirukana Kamanzi ku buyobozi bw’Umurenge arataha. Nyamara n’ubwo yirukanywe abagiye bafatwa na Amusiteri na mushikake bakandika raporo zifutamye bagumye mu kazi. Kamanzi yabaye insina ngufi itangwaho igitambo.

Andi makuru yatugezeho aremeza ko aka karuswa k’agatama gaherekejwe na n’igisate cy’ihene cyokeje ariko katumye uwigeze kuba Agronome w’Umurenge wa Mubuga witwa Safari Fabien azamurwa nta kizamini kibaye akagirwa Agronome w’Akarere kose ka Karongi.

Uyu Safari Fabien yagiraga akabari kegeranye n’Umurenge, niko kakirirwagamo Mayor Kayumba Bernard n’abamwungirije n’undi muyobozi wundi wabaga yasuye Umurenge. Byabaga akarusho iyo Mayor yahageraga, ntiyishyuzwaga kuko uyu nyiri akabari wari Agronome w’Umurenge yabyitaga ko ari ukubasengerera. Bituma azamurwa ku Karere kuba Agronome nyuma y’uko Kayumba Bernard yirukaniye mu buryo butavuzweho rumwe na benshi Sylvère wigeze kuba Agronome w’ako Karere.

Ngiyo imiyoborere myiza ishingiye ku kinyoma ya RPF Inkotanyi.

Ku bwawe usanga ari Kamanzi wenyine wagombaga kwirukanwa?

 

Rwanda/Jenoside: Ni bande Jambo Asbl igiye kujyana mu rukiko? Kubera izihe mpamvu?

$
0
0

Ibisubizo ni muri iki kiganiro twagiranye na Perezida w’Inama y’ubuyobozi ya Jambo Asbl, Gustave Mutware Mbonyumutwa, kuwa gatanu tariki ya 07/09/2018.

Arasobanura ko hari abakomeje gukwiza ibinyoma bashinja Jambo Asbl ko ihakana jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe iri shyirahamwe ryo riyayihakana nk’uko ryabigaragarje mu nyandiko no mu biganiro bakora.

Gustave Mbonyumutwa aravuga ko bagiye kujyana mu rukiko abo bayishinja ibyo binyoma kuko uretse n’uburemere bwabyo, ngo bimaze kuba akamenyero ko kubisubiramo.

Iraswa ry’umuhungu w’umucuruzi Mathias Myasiro witwa Barthez rikomeje kwibazwaho cyane

$
0
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018, abasirikare bari ku irondo barashe umugabo bivugwa ko ari “umujura” ngo wari umaze kwiba mu rugo rw’umuntu mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, uwarashwe akaba yarahise apfa.

Ibijyanye n’iraswa ry’uyu mugabo byemejwe na Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko umugabo warashwe yashatse kurwanya abasirikare bari bari ku irondo.

Lt Col Munyengango ati: “Byabaye nka saa tanu na 40 za ninjoro muri Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Abasirikare bari ku irondo batabajwe babwirwa ko uwitwa Musanabera Saadah yibwe amafaranga ibihumbi 60 n’icyuma cy’umuziki kizwi nka amplificateur,ni uko irondo riratabara, risanga ni umujura witwa Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Barthez w’imyaka 40, ni umujura usanzwe azwi cyane muri ako gace nk’uko binemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.”

Uyu muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akomeza agira ati: “Uwo mujura wafashwe rero, yahise akora nk’ibyo abantu bamaze iminsi bakora byo gushaka kurwanya inzego z’umutekano, aho kwemera gutabwa muri yombi arwanya abasirikare, ubwo nabo mu kwirwanaho baramurasa arapfa”.

Abazi uyu Nyakwigendera bavuga ko ari umuhungu w’umwe mu bacuruzi bari bakomeye mu myaka ya mbere ya 1994 witwaga Mathias Myasiro wakomokaga mu karere ka Rulindo, uyu Nyakwigendera Myasiro nawe akaba yarishwe mu 1995 benshi bakana bemeza ko yazize imitungo ye yari yiganjemo amafaranga yari ku ma konti mu mabanki ndetse n’ibibanza n’amazu menshi mu mpande zitandukanye z’umujyi wa Kigali. Abari batuye muri Kigali intambara ikirangira ntabwo bazibagirwa uburyo amaferabeto n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bya Myasiro byasahuwe na bamwe mu bacuruzi baje guhinduka no kwitwa abakire barimo ba Rubangura, Ruterana n’abandi….

Iraswa ry’uyu mugabo yitwa “umujura” rikaba ryababaje benshi baribonamo ikindi kibyihishe inyuma kitatangajwe.

Belgique: Gustave Mbonyumutwa yasobanuye uburyo yibasiwe n’abashyigikiye Kagame


Imvo n’imvano: Hari usobanura uko byagenze ku Ndiza kwa Mbonyumutwa mu 1959

Tatien Ndolimana asanga abagize Jambo asbl batagombye kwibuka Genocide yakorewe abatutsi!

Kizito yahagaritse ubujurire ngo yasabye imbabazi yaba agiye kurekurwa

$
0
0

Umuhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo na Demob Jean Paul Dukuzumuremyi basabye urukiko rw’ikirenga kureka ikirego cyabo cy’ubujurire. Bombi urukiko rukuru m u Rwanda mu 2015 rwabahamije ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame. Kizito Mihigo wamamaye mu bihangano by’ubumwe n’ubwiyunge n’ibihimbaza Imana y yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu gihe mugenzi we yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Abaregwa bombi bagaragaye mu cyumba cy’urukiko bari mu mpuzankano z’iroza ziranga abagororwa kandi bakomeye ku masura. Ku muhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo yari n’ishapure ku kuboko ndetse yambaye n’amasogisi y’umweru mu nkweto zitukura ziriho akarango ka Nike kereruka.

Umucamanza yibukije ko ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka abaregwa bombi bandikiye urukiko rw’ikirenga barusaba kureka ikirego cy’ubujurire mu rubanza rwabo.

Ntihasobanuwe impamvu ku yindi yaba yaratumye abaregwa basaba gusubirana ikirego cyabo uretse kubaza buri umwe niba agihagaze ku busabe bwe.

Uhereye kuri Kizito Mihigo ati “ Nyakubahwa Prezida w’iburanisha , banyakubahwa bacamanza n’ubushinjacyaha, Mugire amahoro. Ati yego ni ko bikimeze.”

Umucamanza yabajije Me Antoinette Mukamusoni wunganira Kizito Mihigo icyo avuga ku busabe bwe. Yasubije ko atamuvuguruza ku cyemezo cye kuko icyo akora ari ukumwunganira.

Demob Dukuzumuremyi na we ati “ Nanjye ni ko bikimeze.” Me Blandine Ntabwoba umwunganira na we avuga ko atavuguruza uwo yunganira kuko ari uburenganzira bwe bwo gusaba ko urukiko rwareka ikirego cye cy’ubujurire.

Bwana Faustin Nkusi ku ruhande rw’ubushinjacyaha yavuze ko ayo mabaruwa ya Kizito na mugenzi we bayabonye kandi ko ari uburenganzira bwabo. Yisunze ingingo z’amategeko Bwana Nkusi yasobanuye ko aho urubanza rwaba rugeze hose, rupfa kuba rutarapfundikirwa burundu , uwatanze ikirego ashobora gusaba urukiko rukakireka.

Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga yavuze ko nyuma yo kwandikira urukiko babihurije hamwe kandi no mu rukiko bagakomeza kubisaba, ubusabe bwabo bwubahirije amategeko. Avuga ko urukiko rubibemereye.

Abaregwa bombi ubutabera bw’u Rwanda bwabahamije ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho na Prezoida wa Repubulika Paul Kagame ubwe n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Ni ubwicanyi bivugwa ko bwari kuba bugambiriye bamwe mu bategetsi bakuru b’igihugu.

Ku ruhande rw’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zibumbatiye isanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge n’izihimbaza Imana Bwana Kizito Mihigo yaburanye yemera ibyaha anabisabira imbabazi ku buryo no ku munsi w’ipfundikirwa ry’urubanza yasabye imbabazi umuryango nyarwanda, Prezida wa Repubulika na Madamu we Jeannette Kagame. Kizito kandi ku rwego rwa Mbere yari yarirukanye abanyamategeko mu rubanza rwe yanga ko impaka zabo zishingiye ku mategeko zatambamira ukwiyemerera ibyaha kwe.

Wagaruka kuri Demob Jean Paul Dukuzumuremyi n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bo byari ikinyuranyo. Bo bavugaga ko ibyo baregwa ari ibiremekanyo byacuzwe n’ubutegetsi.

Mu rwego rw’amategeko bivuze ko gusaba kureka ikirego cyabo cy’ubujurire Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi bemeye bidasubirwaho ibyakozwe n’umucamanza wa mbere.

Kizito Mihigo ku rwego rwa Mbere umucamanza yamuhamije ibyaha maze amuhanisha gufungwa imyaka 10 kuko ngo atagoye ubutabera. Ku munyamakuru Cassien Ntamuhanga bivugwa ko yaba yaratorotse gereza yari yahanishijwe gufungwa imyaka 25. Ni mu gihe Demob Dukuzumuremyi we yahanishijwe gufungwa imyaka 30.

Ibyabaye asaba kureka ikirego cye cy’ubujurire mu rukiko rw’ikirenga rero ku rundi ruhande kuri Demob Dukuzumuremyi birasa n’ibyatunguranye kuko nta na rimwe yaburanye yemera ibyaha kugeza no ku ipfundikirwa cy’urubanza aho yabwiye umushinjacyaha ko namufungisha bazibonanira igihe azaba afunguwe.

Icyakora hari amakuru yakomeje guhwihwiswa ko ku muhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo ko hashingiwe ku gihe amaze afunzwe kandi yaritwaye neza mu buroko ashobora guhabwa imbabazi agafungurwa. Abavuga ibyo bakabishingiraho ko iyo yaba intandaro yo gusaba kureka ikirego cye cy’ubujurire.

UBUTUMWA BUGENEWE KOMITE NSHYA YA FDU INKINGI

$
0
0

Mbere ya byose mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana.

Mu cyumweru gishize ishyaka FDU Inkingi ryatoye abayobozi bashya, ibyo twarabyishimiye kuko ishyaka ryacu turarikunda cyane, ndetse by’umwihariko umuyobozi waryo Madame Ingabire Umuhoza Victoire wemeye kwitanga agasiga umuryango we akunda akaza gutangiza urugamba rwa demokarasi kugeza afunzwe ! Bayobozi bashya ni byiza ko mwiyemeje gukomereza aho izindi mpirimbanyi zagejeje ndetse mukaba mwaharenza mu kubaka ishyaka rigendera ku murongo umwe ukwiye.

N’ubwo bimeze bityo ndagirango mbamenyeshe ko ishyaka FDU Inkingi rifite ibibazo bitoroshye ryasigiwe n’ababanje kuriyobora, kugeza ubu ibibazo birimo n’ubwo bitavugwa cyane ariko birahari kandi hatagizwe igikorwa Komite nshya yazisanga yaraguye mu mutego wabayibanjirije. Ishyaka FDU Inkingi kuva ryatahuka mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ryabonye abayoboke benshi kugeza aho ubuteegetsi bwa FPR buhiye ubwoba bugafunga umuyobozi waryo Madame Ingabire Umuhoza Victoire, abandi barishwe ingero zirahari Madame Iragena Illuminée, Sebahinzi Ephrem, Habarugira…….!, abandi barafunzwe, abandi nabo barahunga.

Amateka ni menshi uwayavuga bwakwira bugacya, mu mwaka wa 2011 iri shyaka ryacitsemo ibice bibiri igishyigikiye Ndahayo Eugène, n’igishyigikiye Dr Nkiko Nsengimana, icyo gihe ayo macakubiri yageze no mu Rwanda naho havuka ibice bibiri bihanganye aribyo Komite nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) yari igizwe na Twagirimana Boniface vice Président, Sibomana Sylvain umunyamabanga, Muhirwa Alice Umubitsi, Habiyaremye Gratien ushinzwe urubyiruko, Mukamana Madalaine ushinzwe abari n’abategarugori. Iyi ikaba ariyo yari ishyigikiye Dr Nkiko Nsengimana na Sixbert Musangamfura. Hari kandi na Komite mpuzabikorwa yari igizwe na Hagabimana Anastase Coordinateur, Sebahinzi Ephrem Coordinateur wugirije, Manirafasha Norbert ushinzwe itangazamakuru, Mbarushimana Alain ushinzwe ubukangurambaga, Bazatoha Olive umubitsi. Iyi ikaba yari ku ruhande rwa Ndahayo Eugène na Mberabahizi Jean Baptiste…….

Uyu mwuka mubi watumye ishyaka rihubangana kugeza ubwo abakoraga ibikorwa byo kwitanga batanga imisanzu babihagaritse abandi barivamo. Ibi kandi byageze no ku muyobozi waryo muri gereza, kugeza ubwo asabye impande zombi kumvikana ariko biba iby’ubusa kuko byagaragaye kenshi mu kumusura aho buri ruhande rwashakaga kwigaragaza neza imbere ye.

Abarwanashyaka bo ku rwego rw’imirenge n’utugari bakomeje kuyoberwa amaherezo ya ya macakubiri kugeza ubwo bashatse gufatana mu mashati! Kugeza ubu n’ubwo intambara z’amagambo zahagaze ariko ikibazo kiracyahari kuko hari abarwanashyaka bicecekeye nyamara ku mitima hari akantu, ku buryo ntagikozwe iri shyaka ryazagira uduce twishi.

Mu bihe bishize bamwe mu bashinze iri shyaka barisohotsemo ndetse baza no kwiyunga ubwabo aha ndavuga Ndahayo Eugène, Dr Nkiko Nsengimana, Sixbert Musangamfura bajya gushinga ishyaka rishya ryiswe mouvement inkubiri yaje guhinduka ishakwe!

Aba bagabo n’ubwo bakoze ibyo bavuye muri FDU Inkingi batabashije guhuza impande zose cyane cyane iziri mu Rwanda, ibi bikaba binatera kwibaza niba bitazakurura umwuka mubi mu bihe bizaza dore ko n’ubu nta muyobozi wa FDU Inkingi uravuga kuri iki kibazo. N’ubwo izo mpande zombi zakomeje guhangana nk’uko twabibonaga ku mbuga nkoranyambaga, niko FPR Inkotanyi iticaye kuko yakomeje kubata muri yombi ititaye ku byabo bapfa.

Mu mwaka wa 2014 yataye muri yombi Manirafasha Norbert wabanaga na Madame Ingabire Victoire, ihitana Sebahinzi Ephrem, Iragena Illuminée, Habarugira, Irakoze Frola ahunga Igihugu, Ntavuka Martin atabwa muri yombi, Mbarushimana Alain, Bazatoha Olive barahunga…….! Aba Bose bahuye ni ibibazo bimwe kandi bo ubwabo badacana uwaka, kugeza ubwo mu 2017 komite yose ya CEP yari igizwe na Twagirimana Boniface, Habiyaremye Gratien, Gasengayire Leonille, n’abandi batawe muri yombi kugeza uyu munsi barafunzwe.

Icyo nsaba ubuyobozi bushya :

– Gusuzumira hamwe icyateye ayo macakubiri no kugirango bitazongera

-Kumvikanisha impande zose zigasenyera umugozi umwe

-Gushyiraho urwego rushya mu Gihugu rwo gukomeza urugamba ishyaka ryatangiye

-Gusura imfungwa za FDU zose no kuzitabariza nta kurobanura nk’uko bikunze kuranga bamwe mu bayobizi b ‘ishyaka.

Guhumuriza abarwanashyaka bose bari hirya no hino mu Gihugu.

Twese hamwe tuzatsinda.

Uwiringiyimana Agnès

«Umushinga w’Ubwiyunge buyobowe n’Amategeko, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi»

$
0
0

Bwana Seburanga Jean Léonard

Perezida w’ishyaka DEMOCRATIC  ALLIANCE

Nasomye inyandiko yanyu mwatangaje mu kinyamakuru The Rwandan kuwa 22/08/2018. Iyo nyandiko yitwa: Umwanya w’Ubwoko mu Mishyikirano ku Isangira ry’Ubutegetsi mu Rwanda (draft 1). 

Nifuje kubagezaho ibitekerezo byanjye ku byerekeranye n’uyu mushinga wanyu. Ntabwo ariko mbivuga byose hano kuko mushobora kubisoma mu nyandiko zinyuranye no kubyumva mu biganiro byinshi natangaje kuri site internet www.projet-dvjp.net y’« Umushinga w’Ubwiyunge buyobowe n’Amategeko, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi », mu gifaransa witwa « Projet-DVJP »:  Projet pour la Réconciliation par le Droit, la Vérité, la Justice et le Pardon. Ibyo bitekerezo nabitangaje mbere y’uko mushyira ahagaragara uyu mushinga wanyu, kuko nari nzi ko hari abandi banyarwanda bifuza ubutegetsi busangiwe hakurikijwe amoko.    

Mbanje kubashimira rero kuba mwaratekereje uwo mushinga kandi mukanawutangaza musaba ibitekerezo by’abandi banyarwanda kugirango mubone uko mwawunonosora. Niba ntibeshye, ni mwe mubaye aba mbere mu gutangaza ku mugaragaro uwo mushinga wa politiki nubwo hari abandi banyepolitiki bafite ibitekerezo nk’ibyanyu, cyangwa indi mishinga, ariko bakaba batarabishyira ahagaragara ngo babisangize abandi banyarwanda kugirango bagire icyo babivugaho, ahubwo bakabyihererana. 

Gutangaza ibitekerezo byageza abanyarwanda ku mpinduka ni ingingo duhuriyeho kuko ibitekerezo by’uriya Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri buri wese ashobora kubisoma no kubyumva hano kuri iyi page: http://projet-dvjp.net/documentation/ mu gice cya mbere gifite umutwe witwa: « I. Osons le changement avec les nouvelles idées politiques pour réussir la réconciliation et mieux vivre ensemble – Nos publications. » 

Muri make ariko, ku byerekeranye n’amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, igitekerezo cyanyu kivuga ko « ubwoko bukwiye kugira umwanya bukwiye mu mishyikirano ku isangira ry’ubutegetsi mu Rwanda » gitandukanye n’icy’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri mpagarariye kuko mvuga ahubwo ko « dukwiye kuvana amoko muri politiki kandi nayo tukayavanamo politiki » (la désethnicisation de la politique et la dépolitisation des ethnies) kubera ko nsanga ariya moko ari aya politki (ethnies politiques). 

  1. Ku byerekeranye n’iyo nyito « amoko ya politiki », nongeye kubashimira kubera ko namwe mumpaye ikindi kimenyetso gishimangira ko iyo nyito ariyo y’ukuri kuko ishyaka ryanyu rishaka ko ayo moko akoreshwa muri politiki hagamijwe gusangira ubutegetsi nyine. Ikindi kimenyetso kigaragarira buri wese ko ariya moko ari aya politiki ni uko mu rulimi rw’igifaransa abakoloni batwigishije bayise « ethnies », kandi nyamara igisobanuro cy’iryo jambo kikaba ntaho gihuriye n’ukuri ku bahutu, abatutsi n’abatwa, kuko abo bose basangiye urulimi rumwe, umuco umwe kandi bose batuye hose mu gihugu kimwe. Ibindi bimenyetso murabisanga muri iyi nyandiko. 

http://projet-dvjp.net/2016/02/rwanda-imbaga-yinyabutatu-ifungiwemo-inzirakarengane-zamoko-ya-politiki/

  1. Ku byerekeranye n’iyo ngingo muvuga ko abanyepolitiki mukwiye kugabana imyanya y’ubutegetsi hakurikijwe ariya moko, nabikozeho inyandiko n’ikiganiro nerekana ko biramutse bigenze bityo igihugu cy’URwanda kitagendera ku mategeko, kandi ari byo twese duharanira. Mushobora gusoma no kwumva icyo kiganiro hano.

http://projet-dvjp.net/2015/12/rwanda-igihugu-kiramutse-kiyobowe-namoko-ya-politiki-nticyagendera-ku-mategeko/

  1. Ku byerekeranye n’ingabo z’igihugu, hari n’abavuga ko ngo izo ngabo nazo zikwiye gushyirwaho hakurikijwe amoko ya politiki zikomokamo.  Nabyo nerekanye ko biramutse bigenze bityo igihugu kitagendera ku mategeko kandi ari byo duharanira. Musome iyi nyandiko cyangwa mwumve ikiganiro kiyiriho. 

http://projet-dvjp.net/2017/10/ingabo-zamashyaka-nizamoko-ya-politiki-ntizatuma-igihugu-kigendera-ku-mategeko/

  1. Ntabwo abanyarwanda twese twumva kimwe ariya moko y’abahutu, abatutsi n’abatwa. Hari abibwira ko abanyarwanda twese turi muri ayo moko cyangwa ko twese tuyemera. Ntabwo ari byo. Hari abanyarwannda benshi batiyumvamo ko ari abahutu, abatutsi cyangwa abatwa, kandi hari n’abatazi ayo moko ndetse hari n’abatayemera. Mu mushinga wanyu se muteganya ko abongabo nta burenganzira bagira mw’igabana (isangirwa) ry’ubutegetsi? Jye numva ahubwo hakwiye kuzajyaho inama mu rwego rw’igihugu yakwiga ikibazo cy’ayo moko kuko abanyepolitiki batakitayeho bihagije. Amateka y’igihugu cyacyu kuri icyo kibazo ntituyumva kimwe kuko yagiye agorekwa n’ingoma z’ubutegetsi uko zagiye zisimburana. Ndetse namwe abanyepolitiki ntimwumva kimwe icyo kibazo. Nimutege amatwi mwumve muri icyo kiganiro ibinyoma biri muri système y’INYABUTATU nyarwanda. None se murumva ubwo butegetsi butaba bushingiye ku binyoma ?

http://projet-dvjp.net/2018/08/nidushake-umuti-nurikingo-byirondakoko-nivanguramoko-aloys-musomesha/

  1. Ndarangiza mvuga ko muri uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, jye nemera ko igikwiye ari uguhindura inzego z’ubuyobozi n’ubutegetsi bw’igihugu (changement des institutions du système politique rwandais) no gushyiraho amategeko nyobozi y’ubwiyunge. Sosiyete sivili nyarwanda yigenga kandi itabogamiye kuri politiki y’ubutegetsi ikabigiramo uruhare rukomeye, kuko ku ngoma zose amashyaka ya politiki yananiwe guhuza abanyarwanda twese mu gihugu cyacu. Ntabwo amoko ya politiki ari yo azaduhuza rero kandi yarakoreshejwe mu kudutanya, kuduteranya no kudusumbanya. Icyo gitekezo cy’ishyaka ryanyu kirareba abanyepolitiki bagamije ubutegetsi ariko ntabwo giha icyizere abaturage twese ko ingoma z’igitugu zitazongera kubaho. Kuko ubutegetsi busangiwe neza n’amoko yose si bwo bwabuza abanyepolitiki kwumvikana bakongera kudutegekesha igitugu. 

Impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !

Mugire amahoro.

MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

Umunyamakuru Bob Mugabe yasambanyije abana 2 cyangwa yateye ibuye ku karere?

$
0
0

Nyuma y’ikiganiro cyaciye kuri Radio/Tv Isango Star cyari gikubiyemo isesengura ku matora y’abadepite, umunyamakuru Mugabe akaba yaribajije ibibazo benshi bageranyije no gutera ibuye ku karere, ubu biravugwa ko akurikiranweho gusambanya abana 2 bava inda imwe!

Muri icyo kiganiro cyari kitabiriwe n’umukuru w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza n’abanyamakuru babiri aribo Gonzaga Muganwa na Robert Mugabe, hakozwe isesengura ku matora y’abadepite ari naho Bob Mugabe yibajije ibibazo bibaye ngombwa yabaza umukuru wa Komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda kuko yibazaga uburyo amajwi yatanzwe ngo bikamucanga.

Uyu munyamakuru kandi yumvikanye anenga imikorere y’abadepite aho yavuze ko abadepite bava mu nteko gusa baje gucengeza ibyo bashaka bateguye mu baturage aho kumva ibitekerezo by’abaturage ngo abe ari byo bajyana mu nteko.

Inkuru dushobora gusoma mu kinyamakuru cyegereye Leta y’u Rwanda, igihe.com, ivuga ku byo Bob Mugabe aregwa iragira iti:

Umunyamakuru Robert Mugabe, akurikinywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utarageza imyaka y’ubukure.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yatangarije IGIHE ko bakiriye ikirego cy’umubyeyi uvuga ko yasambanyirijwe abana.

Ati “ Nibyo Robert yahamagawe. RIB yakiriye ikirego cy’uko Mugabe Robert (Bob) yasambanyije abana babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo. Hanyuma ngo anasambanya na murumuna we utarageza ku myaka y’ubukure kuko afite imyaka 17.”

Mbabazi yakomeje avuga ko ubu Mugabe akibazwa ku byaha aregwa kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe ubushinjacyaha.

Kuri iki Cyumweru, Robert Mugabe yumvikanye mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyasesenguraga umusaruro w’amatora y’abadepite aherutse.

Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ye igendanwa dusanga itariho gusa amakuru avuga ko ari ku cyicaro cya RIB aho ari kubazwa.

IGIHE yabonye amakuru ko umubyeyi w’aba bana asanzwe aziranye na Robert Mugabe ndetse ko nawe ari umunyamakuru.

 

Sud-Kivu: Ingabo z’u Rwanda zari zigotowe mu Gatanga zabashije kuhikura

$
0
0

Yanditswe na Kanuma Christophe

Ubushize twabagejejeho amakuru y’uko ingabo z’uRwanda zigotewe ahitwa mu Gatanga mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tumaze kubagezaho iby’iyo mirwano yo ku Ndondo, nyuma y’iminsi igitangazamakuru mpuzamahanga cya BBC Gahuza cyahise nacyo gitangaza ayo makuru yemejwe na Bwana Enock Ruberangabo. Enock yemeje ko ibyo twabagejejeho koko ari ukuri.

Twakomeje gukurikirana ayo makuru tubasha kumenya ko izo ngabo zabashije kwikura mu Gatanga ubu zikaba zarahungiye mu misozi miremire y’ahitwa mu Rurambo. Rurambo aho babarizwa kuri ubu ni hafi ya Kaziba hejuru y’Umujyi wa Bukavu.

Amakuru yatugezeho yemeza ko tariki 25/08/2019 inyeshyamba zikekwa kuba ari iza abanyarwanda barwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda zasatiriye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu Gatanga aho izo ngabo zari zikambitse. Ingabo za Gumino na Twirwaneho n’ubwo ari nkeya bwose nazo zisatira izo ngabo z’uRwanda ziturutse ku rundi ruhande. Umu General w’umuhutu witwa Rugayi Sengabo usanzwe uyoboye ingabo za Congo i Uvira (Commandant Secteur Uvira) yari yohereje ingabo nyinshi gusatira iz’u Rwanda mu Gatanga.

Ingabo z’u Rwanda zibonye zisumbirijwe impande zose, tariki 26/08/2018 murucyerera amahema yose izo ngabo zararagamo yari yabambuwe. Kuburyo bicyekwa ko ijoro rishyira 27/08 izo ngabo zari zimaze guhunga ziva mu Gatanga zifata iyi shyamba nyuma biza kumenyekana ko zimukiye mu Rurambo hejuru ya Kaziba mu misozi miremire ya Bukavu.
N’ubwo bahungiye Rurambo basize ku Ndondo yose nta muturage w’umunyamulenge ukiharangwa nyuma y’imirwano ikaze twabatangarije yabaye ubushize.

Mu nkuru yacu ishize twabatangarije kandi ko abanyamulenge batakaje ingabo 7; benshi mu basomye iyo nkuru bibajije ku ruhande rw’uRwanda niba ntabatakaje ubuzima. Twabashije gutangarizwa ko ku ruhande rw’u Rwanda abasirikare 10 bahasize ubuzima ako kanya mu mirwano hanyuma 20 barakomereka bikomeye ku buryo 4 mu nkomere batakaje ubuzima nyuma; bityo ingabo 14 z’u Rwanda zarapfuye biturutse ku mirwano. Twibajije uko imiryango y’abo bana b’u Rwanda batakarije ubuzima mu misozi miremire ya Kivu y’Epfo n’abo bo mu miryango y’abo bakomerekeye ku rugamba uko babyakiriye ntiturabasha kubimenya.

Amakuru yandi yatugezeho aremeza ko Inkotanyi zitahinduye umuvuno zikiri za zindi zatumizaga abaturage mu nama. Ku mirwano twabatangarije ubushize twabamenyesheje ko umu Colonel uyoboye ingabo z’u Rwanda wibwiye abanyamulenge ko yitwa Colonel William Masabo (amazina ducyeka ko ari amahimbano) yari yatumyeho abakuru b’abanyamulenge ko baza gufata inka ingabo ze zari zanyaze. Izo nka zari 100 ariko amakuru atubwira ko izikabakaba 30 zabashije kwiruka zisubira iwabo. Abo banyamulenge bahagarariye abandi bitegura kujya kwitaba uwiyita Colonel William Masabo babonye amakuru yemeza ko atari imishikirano no guhabwa inka zabo bikenewe ahubwo ko hateguwe kubarasa bose nk’uko byagendaga kera mu Rwanda no mu ntambara zo muri Congo zabanje bahamagaraga abahutu mu nama cyangwa kuza gufata ibiryo ku gasanteri, bahagera, bakabarasa bose.

Abanyamulenge bahise banga kwitaba uwita Colonel William Masabo izo nka barazimurekera n’ingabo ze barazibaga barazirya.

Inkuru nziza ituruka i Mulenge kandi iremeza ko Abanyamulenge n’Abafuliro, tariki 04 z’uku kwezi basinyanye amasezerano y’amahoro ahitwa Cyanzovu. Muri ayo masezerano ayo moko 2 yemeranijwe kutazongera kubangamirana no kwicana mu Bijombo.

Ku rundi ruhande umutwe w’abarundi wa RED TABARA uyobowe na Alexis Sinduhije mu izina rya Capt. Augustin Ngenzi yahakanye ko nta ruhare na ruto umutwe wa RED TABARA wagize muri iyo mirwano yabaye ku Ndondo. Yatangaje ko Red Tabara ibanye neza n’abaturage bo ku Ndondo.

Abana barimo gupfa n’abazapfa mu mirwano izakurikira mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo bazaba bazize iki muby’ukuri? Ese abasirikare b’u Rwanda nta babyeyi bagira bakurikirana bakabaza icyo abana babo bazize?

Ese mu Rwanda inteko nshingamategeko imaze iki idashobora kubaza ubuyobozi bw’ingabo ibivugwa muri Kivu y’Amajyepfo n’intego zabyo?


Rwabuze gica hagati y’abo kwa Rwigara na Rwanda Revenue mu rukiko

$
0
0

Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri rwumvise urubanza ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiregamo abanyamigabane b’uruganda rw’itabi rwa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Icyo kigo kirabarega kugira uruhare mu micungire mibi y’uruganda ngo byatumye rutishyura imisoro ibarirwa muri miliyari hafi esheshatu z’amafaranga. Abahagarariye abanyamigabane b’uruganda bagasaba ko n’uruganda rw’itabi rwagaragara muri uru rubanza.

Iburanisha rya none mu rubanza ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiregamo abanyamigabane b’uruganda rw’itabi rwa Assinapol Rwigara PTC kugira uruhare mu micungire mibi y’umutungo warwo ryihariye inzitizi yatanzwe na Me Janvier Rwagatare wunganira abanyamigabe ba Premier Tobacco Company. Zimwe mu nzitizi yagejeje ku mucamanza ni uko abanyamigabane baregwa kuryozwa umusoro kandi uruganda PTC rufite inyungu zigararagra muri uru rubanza mu buryo butaziguye.

Ku ruhande rw’abunganizi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority barimo Me Clement Gatera bavuze ko basanga nta nyungu zabangamirwa igihe urubanza rwaburanishwa PTC idahari. Bavuze ko basanga uruganda rw’itabi rwa Nykwigendera Assinapol Rwigara ntaho ruhurira n’abanyamigabane barwo.

Bamwe mu banyamigabane baregwa nk’uko basomwe mu cyumba cy’urukiko humvikanamo ku isonga Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa nyakwigendera Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara, umukobwa wa Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bwo kwa Rwigara, Surrass Company Ltd n’abandi.

Ku ruhande rwa Me Rwagatare wunganira abanyamigabane b’uruganda rw’abo kwa Rwigara we agasaba ko urukiko rutafata icyemezo ku ruhare rw’imicungire mibi y’uruganda iregwa abanyamigabane barwo rudahari. Arasanga gufata umwanzuro haburamo PTC byaba ari ukuyicira urubanza idahari.

Umucamanza yanzuye ko agiye kwiherera akumva ibivugwa n’impande zombi akazatanga umwanzuro nyuma.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyishyuza abo kwa Rwigara imisoro ikabakaba miliyari esheshatu z’amafaranga kivuga ko batishyuye mu bihe bitandukanye. Imisoro uyu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara uregwa na leta y’u Rwanda yose urayihakana ukavuga ko ishingiye ku nyungu za politiki.

Kugeza ubu kandi PTC uruganda rwa Rwigara rwakoraga itabi rumaze umwaka usaga rudakora rwinjizaga miliyoni 300 z’amafaranga nk’umusoro wa buri kwezi.

Umukobwa w’imyaka 19 bivugwa ko Bob Mugabe yateye inda ntiyayikuyemo

JAMBO (asbl) KUKI YONGEYE KWIBASIRWA NO GUHARABIKWA? » :Gustave Mbonyumutwa na Robert Mugabowindekwe.

$
0
0

Gusubiza iki kibazo ntibyoroshye, kuko Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware uyoboyoye umuryango Jambo, ndetse na Bwana Robert Mugabowindekwe uyibereye Umunyamabanga Mukuru, nabo ntibabyumva. Gusa icyo bavuga ni uko ngo badashobora kwihanganira ko umuntu yabasanga iwabo mu rugo ngo abakubite urushyi ; kandi ko batazigera baceceka ibyo bazi, babonye, babayemo cyangwa batohoje, ngo iyo nzira y’ukuri bazayikomeza ye !

Iri shyirahamwe Jambo ryemewe n’amategeko y’ububiligi imyaka ikaba irenze icumi, rigizwe n’ababiligi, ryaribasiwe muri uyu mwaka w’2018, rishinjwa ngo guhakana cyangwa gupfobya génocide yakorewe abatutsi.

Ubwa mbere hari mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Jambo yateguraga ikiganiro-mpaka ku umushinga w’itegeko ry’ababiligi ngo rigomba guhana abahakana génocide yakorewe abatutsi. gustave

Kwibasirwa kwa Jambo muri iki gihe se byo kuje gute ?

Ikondera libre, 11/09/2018

Icyo Cassien Ntamuhanga avuga ku ihagarika ry’ubujurire bwa Kizito

RUGIRA AMANDIN AKOMEJE KUGAMBANIRA ABANYARWANDA NTACYO YITAYEHO!! NA VEDA YAGEZE MU KANWA K’INTARE!!

$
0
0

– Abatuye Ububiligi no mu bihugu bituranyi, ngo “akaburiwe ni impongo”, “Murarye muri menge”;
– Umucuruzi VEDA (VEDASTE NTIVUNWA) we yamaze kugera mu kanwa k’intare y’i Kigali, yirengagije uko bishe umuvandimwe we Jeff; n’uburyo RUGIRA yamufungishije muri Kongo ku mategeko y’agatsiko ka efuperi;

Banyarwanda muri kwingingwa ngo mujye gusura u Rwanda, mukirengagiza bene wanyu bagiye muri ubwo buryo, bamwe bakagwayo, abandi bakagarukana amarozi akabicira mu mahanga, mumenye ko iyo gahunda ubu noneho Kagame ariyo yashyize imbere mu kwikiza abo akeka bamurwanya, abicishije mu bicanyi be n’abagambanyi nka RUGIRA AMANDIN (Ambasaderi mu Bubiligi).

Uyu Ambasaderi Rugira Amandin, kugambana no guhemuka si ibya vuba kuko niba mwibuka Nyakwigendera KOLONI (RIP) wari Superefe wa Ruhango, Abicanyi batumwe na Kagame bamutwikiye mu nzu n’umuryango we; kubw’amahirwe babiri mu bana be barabirokotse. Mu rwego rwo kurangiza abasigaye, Kagame yaciye kuri Rugira Amandin ngo ashuke aba bana batahe mu Rwanda, dore ko Rugira ari mwene wabo wa hafi na Nyina ubabyara (nawe wapfiriye muri ubwo bwicanyi), umwana umwe muri abo babiri witwa CLAUDE KOLONI yaje kwizera Rugira Amandin, arataha, ariko bamupakira uburozi, atashye buramuhitana…

Ikibabaje cyane kindi rero Rugira yamaze kugeraho ubu, ni uko yabashije kwemeza Umucuruzi ukomeye wahungiye mu Bubiligi witwa VEDA, (mwene NTIVUNWA VINCENT) akaba ubu nandika iyi nkuru, Veda arimo atembera i Kigali aho yakirwa bikomeye n’abamwiciye murumuna we ariko ntazi ibimutegereje mu gihe kiri imbere… impamvu mvuga ibi ni uko Veda yibagirwa vuba koko!!

Umuvandimwe we JEFF (RIP) yishwe n’abicanyi ba Kagame bamuziza ko agarutse mu Rwanda, gusaba imitungo ise yasize. None aka kanya, VEDA yemejwe n’igipindi cya Rugira! VEDA yirengagije ko uyu Rugira akiri Ambasaderi muri Kongo-Kinshasa, yamufungishije abisabwe na shebuja i kigali kuko bakekaga ko atera inkunga FDLR! Siwe wabonye afunguwe kubera akayabo yishyuye mu ba avocats no kuvuganirwa na benshi mu mpunzi z’abanyarwanda, none ayo mabi yakorewe ahise ayibagirwa!! Asubiye ku bicanyi bamuhigaga ejo!

Ariko banyarwanda, koko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva!!! Kuri abo mvuze haruguru, basubiye i Kigali bakicwa, mwongereho LIONEL NISHIMWE (RIP) wiciwe i Kigali, yigemuye ava muri Zambia atwawe n’igipindi cya mubyara we LORRYS MUNDERERE (uyu nawe amateka azabimubaza), mwongereho kandi RWASIBO wavuye i Burayi ngo agiye gucuruza i Kigali, nawe agendera ko! Mu minsi mike ishize nibwo abicanyi ba Kagame bari muri Afrika y’epfo, biyegereje umuhungu wa NGEZE wari wifitiye imbere heza, amaze kwemera ko bahura, nawe baramwica (RIP).

Lisiti ni ndende y’abo bicwa bigemuye, ubwo nyuma tuzumva na VEDA bavuga ko yazize udutsi two mu mutwe, cyangwa umutima, cyangwa hepatite… naho ari “Utuzi twa Munyuza” Muzabaze uwitwa SYLVESTRE NSENGIYUMVA uburyo yabirokotse.

Niko RUGIRA we ubu koko uzakomeza guhemuka ugeze he?? Ese uziko abantu batakuzi? Reka nkwibutse gato:

– 1994 ujya wibuka ugera i Cyangugu uhunze, wabona bikomeye ukitakana Twagiramungu Faustin ko mutakorana, ko udashobora kuba “MDR Jyojyi”? Ukavuga ko ishyaka ari “MDR POWER”!! Urangije wigira Kongo, ukomeza Nairobi! Ubonye Twagiramungu abaye Minisitiri w’intebe, urongera ugaruka mu Rwanda umuririmba!!

– Uribuka RUSWA wasabaga aho baguhereye umwanya mu buyobozi bw’ishuri rya MBURABUTURO?

– Ese wari uziko hariya muri SEKERETARIYA YA FPR, bafite dosiye y’umuryango wari warashinze muri 2003 uwita “UBUMWE BW’ABAHUTU” ufatanije na ba Gumisiriza, Depite Elisee n’abandi?? Bazagukoresha ubundi bakujugunye, kuko barakuzi bihagije…

Amagambo yawe yo muri za 1991/2 wirirwa uvuga ko uzi “ingo z’abatutsi zo muri Gatare, ko muzazirangiza zose” waba uzi ko byose babizi hariya muri Sekeretariya kandi babibitse?!!

– Rugira we! Ujya wibuka bagusohora mu rugo rw’umucuruzi i Nyamirambo ngo “nta soni ufite kwicara mu bantu n’ibyo bizuru byawe?” Uwagusohoye icyo gihe ubu aragiriye Kagame, uramwibuka! Uko nkuzi ntugira isoni, uzakomeza ihakirizwa ryawe utitaye ku gasuzuguro bakugiriye, ukomeze utange inshuti n’abavandimwe… bwenge buke rwose!!

– Ese uribuka ko wagambaniye VEDA muri Kongo wifuza ko bamutwara i kigali?

– Ese umunsi wahuye n’ABARUNDI uzabakizwa n’iki? Wabonye banga gukurikira Umwicanyi NYARUHIRIRA mu rugo rwawe kuko wari Ambasaderi i Bujumbura, ugira ngo uzahora uri Ambasaderi?? Amaraso yamenetse i Burundi na Kongo, amenwa n’abicanyi ba Kagame wabaga ukingiye ikibaba, uzayabazwa nyamara… ibyawe ni birebire reka ntavuga akari imurori… gusa nibiba ngombwa nako kazaza…

Banyarwanda mushaka impinduka cyane cyane abatuye Ububiligi n’impande zabwo, mwitondere uyu mugambanyi RUGIRA AMANDIN, kuko arabagemurira Kigali maze babashakire amadosiye cyangwa “utuzi twa Munyuza”

NSOZA: Rugira va ku banyarwanda bandi uri gushora mu Rwanda rw’umwicanyi Kagame, uhere kuri bene wanyu bari aho mu Bubiligi: bashiki bawe n’abagabo babo, ndetse na murumuna wawe n’umugore we!! Maze wemeze shobuja rwose!!

Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka…

Kamali Ignace

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>