Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Ishyaka FDU-Inkingi ryitoreye abayobozi bashya, Leuven 02/09/2018

$
0
0

Abayobozi bashya ba FDU-Inkingi batowe nyuma y’amatoya yabaye nyuma ya:

Kongere yateraniye i Leuven mu Bubiligi kuva tariki ya 1 kugeza 2 Nzeri 2018.

  • –  Présidente: Mme Victoire Ingabire Umuhoza
  • –  Premier Vice-Présiden: M. Boniface Twagirimana
  • –  Deuxième Vice-Président: M. Justin Bahunga
  • –  Troisième Vice-Président: M. Placide Kayumba
  • –  Premier Secrétaire général: M. Sylvain Sibomana
  • –  Deuxième Secrétaire général : M. Fidèle Kabera
  • –  Trésorier : M. Boniface Mbonigaba
  • –  Trésorière adjointe : Mlle Léonille Gasengayire

Ikiganiro Radio Urumuri yagiranye na Joseph Bukeye, Visi Perezida wa Kabiri ucyuye igihe:

 

Ijambo rya Justin Bahunga amaze gutorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FDU-Inkingi:


Gilbert Mwenedata asanga amatora yo mu Rwanda ari byendagusetsa!

$
0
0

Mu nyandiko umunyapolitiki Gilbert Mwenedata yacishije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Facebook yemeje ko amatorayo mu Rwanda ari ikinamico yagize ati:

-Hari abavuga ngo amatora yacu aba ari ikinamico, ariko uwashaka yanavuga ko ari byendagusetsa. Tujya mu matora tuzi neza ibizayavamo. Ese abayategura baba bagambiriye kutubeshya cyangwa ni ukudusetsa? Oya, birababaje. Komisiyo y’amatora yatangaje “abakandida” 500. Ejo tariki ya 03 Nzeli, 2018, Abanyarwanda “bazatoranyamo” abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida bigenga. Ku muntu wese uzi uko FPR na Komisiyo yayo batekenika amatora, ashobora kumenya nibura 90% mu badepite bazatorwa ejo. Reka mbahe urutonde, hanyuma muzambwire niba nibeshye.

Mu badepite 53, baturuka mu mitwe ya politiki no mu bakandida bigenga, abagenewe imyanya mu nteko ni aba bakurikira:
Amazina, Ishyaka akomokamo, Igitsina (F cyangwa M):

1. IZABIRIZA Marie Médiatrice FPR F.
2. BITUNGURAMYE Diogène FPR M
3. MURUMUNAWABO Cécile FPR F
4. RUKU-RWABYOMA John FPR M
5. MUKABAGWIZA Edda FPR F
6. NIYITEGEKA Winifrida FPR F
7. MPEMBYEMUNGU Winifrida FPR F
8. NDAHIRO Logan FPR M
9. MBAKESHIMANA Chantal FPR F
10. HARERIMANA MUSA Fazil PDI M
11. MUTESI Anita FPR F 43 M
12. RWAKA Claver FPR M
13. HABIYAREMYE J.P. Célestin FPR M
14. NYABYENDA Damien FPR M
15. MUKANDERA Iphigénie FPR F
16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier FPR M
17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc FPR F
18. UWIRINGIYIMANA Philbert FPR M
19. RWIGAMBA Fidèle FPR M
20. MUKOBWA Justine FPR F
21. NDAGIJIMANA Léonard PDC M
22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie FPR F
23. NYIRABEGA Euthalie FPR F
24. UWANYIRIGIRA Marie Florence FPR F
25. UWAMAMA Marie Claire FPR F
26. KABASINGA Chantal FPR F
27. BARIKANA Eugène FPR M
28. NIZEYIMANA Pie UDPR M
29. KAREMERA Francis FPR M
30. MUHONGAYIRE Christine FPR F
31. UWAMARIYA Odette FPR F
32. YANKURIJE Marie Françoise FPR F
33. UWIZEYIMANA Dinah FPR F
34. MUKAMANA Elisabeth PPC F
35. BUGINGO Emmanuel FPR M
36. TENGERA Francesca FPR F
37. MUREBWAYIRE Christine FPR F
38. MANIRARORA Annoncée FPR F
39. AKIMPAYE Christine FPR F
40. SENANI Benoit FPR M
41. BEGUMISA Théoneste Safari FPR M
42. NGABITSINZE Jean Chrysostome PSD M
43. NYIRAHIRWA Vénéranda PSD F
44. HINDURA Jean Pierre PSD M
45. RUTAYISIRE Géorgette PSD F
46. MUHAKWA Valens PSD M
47. UWERA Pélagie PSD F
48. MINANI Epimaque PSD M
49. MUKABALISA Donatilla PL F
50. MUNYANGEYO Théogène PL M
51. MBONIMANA Gamaliel PL M
52. MUKAYIJORE Suzanne PL F
53. MUPENZI Georges PL M

CNLG IRABESHYA: PAUL KAGAME NI WE NTANDARO YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BABAGA MU RWANDA IMBERE, SI MANIFESITI Y’ABAHUTU YO MURI 1959!

$
0
0

Mu biganiro IMVO N’IMVANO byo ku mataliki ya 30/7/2018, 1/8/2018 na 4/8/2018, CNLG ihamya ko manifesiti y’abahutu yo muri 1959 ariyo ntandaro ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994. CNLG irimo kuyobya uburari, kandi uwo jenoside yanditse ku gahanga yigaramiye muri Village Urugwiro.

Ese ninde waciye akagozi ko gutangiza jenoside? Yewe n’umwana wiga mu mashuli abanza wumvise Radio Inyabutatu ivuga akari imurori ndetse akareba “BBC Untold Story” yasubiza kiriya kibazo yemeza yivuye inyuma ko Paul Kagame ari we nyirabayazana ya jenoside n’andi mahano yagwiriye igihugu cyacu mu myaka ya vubaha. Uwo mwana yarahira ko manifesiti y’abahutu ntaho ihuriye na jenoside.

Intandaro ya jenoside ni irari ry’ubutegetsi ry’agatsiko k’inkoramaraso ko mu moko yombi (abatutsi n’abahutu) kahisemo gutanga ibitambo by’abana b’u Rwanda baba abatutsi, abahutu, abatwa n’abakomoka kuri ayo moko yose kagamije kugundira cyangwa gufata ubutegetsi ku ngufu.

Intandaro ya jenoside kandi ni umuco wo kudahana wagiye uranga ubutegetsi kuko usanga abari inyuma y’ubwicanyi mu mvururu zo muri 1959, 1963, 1967, 1973, batigeze bahanwa; ndetse ubu noneho byahumiye ku mirari kuko Umwicanyi Paul Kagame wagize uruhare rukomeye muri jenoside yo 1994 yihaye guhana abandi kandi ari we warukwiye gufatwa, agashyikirizwa ubutabera! Kubera ko yakoze amarorerwa akaba yirirwa yidegembya ahantu henshi, yanze rwose kunamura icumu: buri gihe twumva abantu babuze irengero, imirambo y’abantu batazwi ntisiba gutoragurwa hirya no hino, hari abantu baraswa ku manywa y’ihangu bambaye amapingu, hari abaturika imitima kubera amarozi, hari benshi baborera muri gereza bazira amaherere, hari abatoroka igihugu kubera guhigwa bukware, urubyiruko rurara mu bihuru na za ruhurura kubera ko rwafungiwe inzira zose zo kwibeshaho, abana bagwingira kubera ko iyo ari yo gahunda Paul Kagame abafitiye, abaturage bishwe n’amavunja n’inzara n’indwara kubera ko ababona nk’amatungo arutwa n’inka ze aho kubabona nk’abana b’Imana bafite ishusho yayo. Ninde wabasha kurondora amabi ye ngo azayarangize atarwaye isereri? Ububi bwe ntibugira umupaka, bwigaragaza mu bikorwa bye muri jenoside, no mu mibereho ye ya buri munsi ntibwihishira: nibwo bumuranga, kanda kuri iyi link:

CNLG irashaka rero kugumya kujijisha abanyarwanda k’uruhare rukomeye umwicanyi ruharwa Paul Kagame yagize muri jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu gihugu mu Rwanda muri 1994.
Urwo ruhare rwe rwarangije gutahurwa n’isi yose. Umwicanyi ruharwa Paul Kagame ni we waburijemo amasezerano ya Arusha ubwo yarasaga indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana agamije kwifatira ubutegetsi ku ngufu.

Umwicanyi ruharwa Paul Kagame yohereje abakomando be gucengera no gufasha Interahamwe kwica abatutsi bari mu gihugu imbere; umwicanyi ruharwa n’agatsiko ke k’inkoramaraso yabujije amahanga gutabara abatusi bicwaga mu gihe cya jenoside ku italiki ya 30/04/1994, yarashe bamwe mu basirikare be bagerageje gushaka gutabara abatutsi bicwaga:

Nonese, ibi bikorwa bya FPR by’ubugome buhebuje bihuriye he na MANIFESITI y’abahutu?

Bimwe mu byo amateka y’u Rwanda yerekana:

-Amahano yagwiriye u Rwanda yatewe na mwenemuntu, ntiyatewe n’inkuba cyangwa umutingito w’isi cyangwa izindi mpanuka z’ibidukikije. Ubutegetsi bubi nibwo nyirabayazana y’ibibi byugarije abanyarwanda. Ibi tugomba kubyumvikanaho rwose. Dore umuti: ubutegetsi bwiza bugomba
gusimbura ubutegetsi bubi bwokamye u Rwanda.

-Abantu bameze nka Fred Rwigema bashyira imbere inyungu z’abaturarwanda bose kandi batagendera mu kigare cy’ivanguramoko, abahezanguni (bo mu moko yombi) babanga urunuka. Abatutsi n’abahutu bari barangajwe imbere na Padiri Stanislas Bushayijawari mu nama nkuru y’igihugu bo bahisemo kuvugisha ukuri kubyerekeye ugutsikamirwa kw’abanyarwanda benshi ndetse n’ubusumbane bukabije bw’icyo gihe. Nk’umukozi w’Imana, Padiri Stanislas Bushayija yabwiye abanyarwanda ko bagomba kurwanya akarengane.

-Abahutu n’abatutsi bagomba kubana mu Rwanda, buri bwoko bukirinda guharanira gutsembatsemba ubundi, buri bwoko bugahagarika burundu guharanira kugereka urusyo ku bundi. Abatunzwe na politiki yo kuryanisha amako bahabwe akato vuba na bwangu, bari mu batuma imivu y’amaraso igumya gutemba. Kandi muri ibyo byose, ntitugomba kwibagirwa ko icyaha ari gatozi: ntitugomba gushyira abahutu bose mu gatebo kamwe, cyangwa gushyira abatutsi bose mu gatebo kamwe, abatwa nabo ni uko.

-Ubwicanyi ntibugira ubwoko. Ntabwo umudayimoni w’ubwicanyi yibasira abahutu gusa ngo abatutsi abahe agahenge.

-Nta muntu n’umwe uba kamara. Naho umwidishyi yakwirakwiza amafoto ye ahantu hose, akubaka ibikuta bikomeye by’amategeko avuga ko ibinyamakuru byose ari we bigomba kwamamaza no gusingiza wenyine, agakoresha igitugu n’iterabwoba ahatira abaturage kubabera ikigirwamana, ntabwo igihugu gishobora gutera imbere kubera umuntu umwe, naho yakwigira igihangange ate! Kugira ngo igihugu gitere imbere gikeneye imbaraga z’abana bacyo bose. Abaturage ntibagomba kwemera ko umuntu umwe abambura uburenganzira bwabo, akabagaraguza agati. Ibibera mu gihugu cyabo bagomba kubigiramo uruhare rukomeye, igihugu si akarima k’umuntu umwe rudori. Hagomba kubaho ibiganiro binonosoye, kugira ngo hoye kugira abapfana ipfunwe n’ingingimira, ahubwo buri wese azane umusanzu wo gufatanya na bagenzi be kubakira hamwe igihugu cyabo. Abashyize hamwe Imana irabasanga, naho umutwe umwe wonyine icyo ushoboye ni ugusara.

-Igihugu cyacu kizahinduka ari uko abanyarwanda ubwabo babanje guhinduka, bagaharanira kuba inyangamugayo, bagatumbera gukora icyiza gusa ikibi bakagihunga nk’uhunga ibibembe, bagakunda igihugu cyabo kurusha uko bikunda ubwabo (ndetse byaba ngombwa bakemera kugipfira, aho kugisahura kurusha amasiha), bakarwanya batizigama akarengane aho kari hose, bakiga gukorera hamwe no gukundana. Erega tugirira abandi nabi ndetse tukabica kubera ko tudafite urukundo. Dukubita abandi udufundi cyangwa tugafata imipanga tukabatemagura kubera ko nta rukundo dufite. Abakurambere bacu basangiraga akabisi n’agahiye, bafitanye urukundo, bityo Imana ikirirwa ahandi ikarara mu Rwanda. Imana ntikandagira ahatari urukundo. Abateye umugongo Imana, baba biyaturiyeho ibyago, baba bicukurira imva, amahoro arabahunga. Urutare rukomeye tugomba kubakiraho u Rwanda ngo rudahungabanywa n’imiyaga ni amahoro, urukundo n’ubutabera. Nitutiga gukunda Imana no gukundana ubwacu, tuzakomeza dusubiramo turwane kugeza igihe abicanyi n’abagambanyi, abatunzwe n’ibyibano, abatekamutwe bahimbira abandi ibyaha bihambaye, bazagondoza Imana ikabafatira ibihano bibakwiye. Reka twisubireho mu gihe Imana icyicaye ku ntebe y’imbabazi!

-Mbere yo kwihutira kugereka akabi kose ku bapfuye (Kayibanda, Perraudin, Rwabugiri, Classe, Habyarimana n’abandi benshi), tubanze twibaze ibyo ab’ejo hazaza bazatuvugaho tutakiriho, twibaze niba bazadushima (ko twabasigiye umurage mwiza) cyangwa niba bazatuvumira ku gahera (ko twabayeho nk’imbwa zirwanira amayezi).

-Abashaka guhindura amateka y’u Rwanda bagomba kumenya iki kintu cy’ingenzi: umuntu utinyuka kwica mugenzi we, guhohotera abaturage ku manywa y’ihangu, na we akeneye kubohorwa. Uhora arangwa n’ibinyoma, atekinika, si muzima. Uwirirwa yigisha urwango na we si muzima, urwango ni uburozi bw’umutima. Uwishe inzirakarengane na we aba yiyishe (abicanyi bicaye mu Rwanda ni intumbi zigenda zihahagaze). Mu gihe umwicanyi akurubana inzirakarengane ajyanye kwica, na we niko shitani iba irimo kummukurubana imujyana mu muriro utazima.

-Nk’uko abakinnyi b’umupira w’amaguru bafite amategeko bagomba gukurikiza ngo umukino utungane, abanyarwanda bakeneye itegekonshinga bibonamo bose, bityo u Rwanda rukaba igihugu kigendera ku mategeko atabogamiye umwidishyi n’agatsiko ke. Kurwanira intebe y’umukuru w’igihugu no kugundira ubutegetsi kugeza bakwishe, bikavaho. Niba iryo tegekonshinga ritabonetse, iminsi u Rwanda rushigaje yose ni mibi, ni iminsi y’amarira menshi n’imivu y’amaraso ikomeza gutemba.

Yozefu Mutarambirwa,
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Inyabutatu (RPRK)

 

Tunabashyiriyeho iyi migereka:

1. ” REVOLUTION YO MURI 1959 NTIYAKOZWE N’UBWOKO BUMWE GUSA.
https://www.youtube.com/watch? v=UMLPlM1wOyI

2. Gusubiza Bwana Boniface Benzinge –
http://radioinyabutatu.org/ index.php/83-radio…/254- gusubiza-bwana-boniface- benzinge

Joseph Sebarenzi asanga amatora yo mu Rwanda ari Ikinamico

Gatsata: mbere yo gupfa yavuze ko yatewe ibyuma n’Inkeragutabara!

Bamwe mu baturage ntibazi gutandukanya amatora ya Prezida n’ay’abadepite

KONGERE ISANZWE YA KANE Y’ISHYAKA FDU-INKINGI YABEREYE MU MUJYI WA LOUVAIN MU GIHUGU CY’UBUBILIGI

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuva tariki ya mbere kugera tariki ya 2 Nzeli 2018, abagize Kongere
y’Ishyaka FDU-Inkingi bateraniye ku nshuro ya kane muri Kongere isanzwe
y’Ishyaka FDU-Inkingi nkuko amategeko y’Ishyaka abiteganya.

Mw’izina rya perezida w’Ishyaka Madame Victoire Ingabire uri mu
munyururu mu Rwanda, Kongere yafunguwe na Bwana Yozefu Bukeye, Perezida
wa kabiri wungirije. Bwana Yozefu Bukeye yibukije abari bateraniye aho,
ko Kongere ibaye mu bihe bikomeye kubera ko Ishyaka rya FPR liri ku
butegetsi mu Rwanda ryafunze abarwanashyaka 12 ba FDU-Inkingi,
bushingiye ku byaha by’ibihimbano. Mu bafunze harimo n’ Uwungirije wa
mbere Prezidante w’Ishyaka.

Abagize Kongere bateranye kandi mu gihe igihugu cy’u rwanda cyugarijwe
n’iterabwoba rishingiye ku magambo y’ubwicanyi ndengakamere avugirwa mu
ruhame n’abakuriye inzego za politiki n’iza gisilikari; si ibyo gusa
kuko n’abaturage batunzwe n’ubuhinzi bakomeje kwamburwa amasambu yabo
maze akigabizwa n’abagize Ishyaka FPR rimaze kwikubira ubukungu bwose
bw’igihugu.

Komite icyuye igihe imaze gususuzuma ibyagezweho mu gihe yayoboraga
Ishyaka, isanga bishimishije inaboneraho umwanya wo kubigaragariza abari
bateraniye muri Kongere. Ibyagezweho byanasuzumwe n’akanama gashinzwe
gukurikira no gusuzuma ibikorwa by’Ishyaka. Ako kanama nako kakaba
karasanze ibyo bikorwa bishimishije nk’uko kabigaragarije abari
bateraniye muri Kongere.

Abagize Kongere baboneyeho umwanya wo gusuzuma ingamba zafashwe na
komite icyuye igihe kugira ngo Ishyaka rigere ku ntego yaryo, ni uko
batanga amabwiriza-shingiro ya politiki Ishyaka rizagenderaho mu yaka
ibiri iri imbere. Abagize Kongere bishimiye kandi ubwumvikane
n’ubufatanye byaranze imikorere mu nzego zose z’Ishyaka .

Bamaze kumva imvo n’imvano y’ivugururwa ry’amwe mu mategeko
ngengamikorere Ishyaka rigenderaho, abagize Kongre bemeje imishinga
y’ivugururwa bari baragejejweho. Nyuma y’aho, byabaye ngombwa ko mbere
y’uko amatora atangira, komite icyuye igihe isezera, hanyuma akanama
gashinzwe amatora kerekana abiyamamarije kuyobora Ishyaka ku rwego rwa
biro politiki.

Nyuma y’amatora yakozwe mw’ibanga, abakurikira ni bo batorewe kujya muri
biro politiki ku myanya ikurikira :
 Prezidante w’Ishyaka :Mme Victoire Ingabire Umuhoza
 Uwungirije wa mbere Prezidante w’Ishyaka (VP1) : M. Boniface Twagirimana
 Uwungirije wa kabiri Prezidante w’Ishyaka (VP2) : M. Justin Bahunga
 Uwungirije wa gatatu Prezidante w’Ishyaka (VP3) : M. Placide Kayumba
 Umunyamabanga mukuru wa mbere w’Ishyaka : M. Sylvain Sibomana
 Umunyamabanga mukuru wa kabiri w’Ishyaka : M. Fidèle Kabera
 Umubitsi mukuru w’Ishyaka : M. Boniface Mbonigaba
 Uwungirije Umubitsi mukuru w’Ishyaka : Mlle Léonille Gasengayire

Abagize Kongere bamaze kwemeza ibyavuye mu matora, abagize biro
politiki nshya beretse Kongere abakomiseri bazayobora komisiyo
ziteganywa n’amategeko maze nayo irabemera. Abagize Kongere banatoye
kandi abagize za komisiyo zihariye .

Abari muri Kongere baboneyeho umwanya wo kumva ubutumwa bw’abahagarariye
imiryango itabogamiye kuri politiki bari batumiwe muri Kongere. Abo
bashyitsi baragaragaje ko bishimiye imyamzuro yafashwe mu rwego
rw’ubufatanye hagati y’amashyaka ya politiki, ndetse n’ubufatanye hagati
y’Ishyaka FDU-Inkingi n’imirayango itabogamiye kuri politiki. Bishimiye
kandi intambwe Ishyaka rimaze gutera mu kwimakaza umuco wa demokarasi.
Abo bashyitsi bizeje abari muri Kongere inkunga yabo mu bikorwa byose
bizaba bigamije guharanira Ubutabera mu Rwanda.

Mw’ijambo rye, bwana Bahunga Yusitini yaboneyeho umwanya wo gushimira
komite icyuye igihe ku bw’umwihariko Bwana Bukeye Yozefu n’abari bagize
ikipe yari ayoboye. Yanashimiye kandi abari muri Kongere kubera
umurava,ituze n’ubworoherane byaranze Kongere ya kane y’Ishyaka
FDU-Inkingi. Bahunga Yusitini yasabye abari muri Kongere kuba kw’isonga
mu bikorwa by’Ishyaka bigamije kwihutisha kubohora abanyarwanda
bakandamizwa kandi baziritswe ku ngoyi y’Ishyaka FPR liri ku butegetsi
mu Rwanda. Bahunga Yusitini ati ubushake n’umurava byacu bizatugeza ku
ntsinzi nta shiti.

Bikorewe i Louvain , tariki ya 2 Nzeli 2018

Fidèle Kabera
Umunyamabanga Mukuru wa kabiri w’Ishyaka FDU-Inkingi.

FPR biravugwa ko yatsinze ariko amajwi Green Party yagize muri Sweden yatumye abantu bicwa n’ibitwenge.

$
0
0

Mu karere ka Karongi ho ngo bategetswe autora FPR nk’uko byumvikana hano hasi:

 

Uyoboye Green Party mu ntara y’uburengerazuba aremeza ko ishyaka rye ryibwe amajwi agahabwa FPR, ngo abaturage batswe amakarita y’itora bayasubizwa handitseho ko batoye! nk’uko byumvikana hano hasi:

Perezida wa Green Party Frank Habineza yagerageje gusaba Iwacu TV yatangaje amajwi avuga ko Green Party yibwe ariko bsaramuhakanira:


Murisanga: Justin Bahunga, Visi Perezida wa 2 wa FDU-Inkingi arasubiza ibibazo by’abakunzi b’Ijwi ry’Amerika.

Bamwe mu baziranye na Dr Augustin Ngirabatware baburiwe irengero!

$
0
0

Yanditswe na Ben Brugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nzeri 2018 aravuga ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zashimuse abagabo bane bakaba bafungiye ahantu hatazwi.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abo bagabo bane barimo uwitwa Anselme Nzabonimana, amakuru dufite akaba avuga ko bazira gusa kuba baziranye na Dr Augustin Ngirabatware wahoze ari Ministre w’imigambi ya Leta n’ubukungu mu Rwanda kuva kera bakiri n’abana.

Nabibutsa ko muri iyi minsi Urugereko rw’inkiko mpuzamahanga rwasigaye rukurikirana imanza zasizwe n’urukiko mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha rwacyuye igihe rwemeje ko urubanza rwa Dr Augustin Ngirabatware ruzasubirwamo mu mizi nyuma y’aho urukiko rumaze kubonera ibimenyetso bishya.

Ntituramenya niba aba bagabo bashumuswe bafite aho bahuriye n’urubanza rugomba gusubirwamo niba bateganyaga kuzamushinjura cyangwa niba bashimuswe ngo baterwe ubwoba batange amakuru yakoreshwe mu kumushinja cyangwa bategekwe kuzamushinja.

Turacyabikurikirana!

Noneho Kagame yemereye Frank Habineza na Christine Mukabuni kwinjira mu nteko!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 4 Nzeri 2018 aravuga ko amashyaka Green Party na PS Imberakuri igice cya Christine Mukabunani noneho yemerewe kwinjira mu nteko nshingamategeko.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo amashyaka Green Party na PS Imberakuri yarengeje amajwi 5% ku buryo azahabwa imyanya ibiri ibiri mu nteko.

Dore uko abashinzwe gutanga amajwi bayatanze dore ko ibyo gutora byo ari ikinamico:

-FPR n’udushyaka tuyigaragiye 74% n’imyanya 40

-PSD 9% n’imyanya 5

-PL 7% n’imyanya 4

-Green Party 5% n’imyanya 2

-PS Imberakuri  igice cya Mukabunani 5% n’imyanya 2.

 

Gusezera mu ishyaka no ku mwanya aa Perezida wa FDU-INKINGI BELGIQUE

$
0
0

Bruxelles

 

Nyakubahwa Vice-Perezida wa Kabiri wa FDU-INKINGI,

Impamvu : Gusezera mu ishyaka no ku myanya ya Perezida wa FDU-INKINGI BELGIQUE ndetse n’umwe mu bagize Komisiyo y’Amategeko n’Uburenganzira bw’ikiremwamuntu 

Nyakubahwa Vice-Perezida wa Kabiri,

Kubera impungenge nagejeje ku ishyaka ku itariki ya 25/08/2018 ndetse n’uko nabonye umwuka wari wifashe muri congrès yo ku wa 31/08-02/09/2018 nitabiriye na nyuma y’aho (absence totale de dialogue) , mfashe umwanzuro wo kubasubiza inshingano zose nari mfite mu ishyaka kandi mbamenyesha ko mpagaritse kuba umunyamuryango nkaba ariko mbijeje kudatererana urugamba turiho rwo kuzana demokarasi mu Rwanda no gukura abanyarwanda vuba ku ngoyi n’akandoya  bya FPR.

Nyakubahwa Vice-Perezida wa Kabiri,

N’ubwo hari ibibazo tutumva kimwe ku byerekeranye n’ingamba zo guhuza abatavuga rumwe na Leta (opposition)  zagombye kwihutishwa kurusha uko bimeze ubu ndetse no ku ivugururamatwara, ivugururamikorere n’ikibazo cyo kugirira icyizere abato muri twe ngo bafate ikamba ry’urugamba rwa politiki nyarwanda, mfite icyizere ko hari byinshi tuzakomeza gukorera hamwe aho nzaba ndi hose kugira ngo twuse ikivi vuba.

Mbifurije guteza imbere FDU-INKINGI nsezeyemo nayikundaga kandi mbasezeranya ko ntacyo nzayihemukiraho na gito ndetse mbabwira ko ntazatezuka ku  mirimo mazemo igihe kirekire ndwanira ubumwe bwa opposition dushobora kuzahuriramo ngo dutabare vuba benshi bari ku ngoyi badutegereje.

Mugire amahoro.

 

Bimenyeshejwe: Abagize Bureau Politique ya FDU-INKINGI (bose)

 

Bikorewe i Buruseli ku wa 04/09/2018.

 

 Innocent TWAGIRAMUNGU

“ISHYAKA FPR INKOTANYI RIRABYINA INTSINZI ITAGIRA IKUZO!”: Me Bernard Ntaganda

$
0
0

ITANGAZO N°006/PS.IMB/NB/2018

Rishingiye ku majwi yavuye mu ngirwamatora y’Abadepite yabaye kuwa 02 no kuwa 03 Nzeri 2018 aho ISHYAKA FPR INKOTANYI ryikubiye intebe zose maze rigaha imisigire twa dushyaka tuyigaragiye ari two PSD,PL,Green Party na PS Imberakuri ishami FPR INKOTANYI;

Rimaze kubona ko FPR INKOTANYI yadadiye urubuga rwa politiki mu Rwanda maze ikiyemeza gukorana n’udushyaka twemeye gukorera mu bwato yise FORUM;

Rishingiye ko utwo dushyaka tutari imitwe ya politiki ahubwo ko ari udushyirahamwe tw’abantu baharanira inyungu zabo bwite maze bagakeza FPR INKOTANYI kugira ngo bibonera imyanya ya politiki;

Ishyaka PS Imberakuri riratangariza abarwanashyaka bayo,Impirimbanyi za Demokarasi ndetse n’amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere:

Amajwi yavuye mu matora y’Abadepite mu Rwanda yabaye ku italiki ya 02 n’iya 03 Nzeri 2018 yongeye gushimangira bidasubirwaho ko ishyaka FPR INKOTANYI rikomeye ku umugambi waryo wo kwikubira imyanya yose yo mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda.

Ingingo 2:

Umugambi wa FPR INKOTANYI wo kwikubira imyanya yose yo mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda uragaragaza neza ko iri shyaka rititeguye namba gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo ikomeze gukorana n’udushyaka iragiye buka turi muri FORUM ari nako ikumira amashyaka ya politiki atavugarumwe nayo ari mu Rwanda ndetse no hanze.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye gushimangira ko PSD,PL,Green Party na PS Imberakuri ishami rya FPR INKOTANYI atari imitwe ya politiki itavugarumwe na FPR INKOTANYI ahubwo ko ari udushyirahamwe tw’abantu badafite akayihayiho ka politiki biyemeje gukorera mu kwaha kwa FPR kugira ngo bibonere imyanya ya politiki.Ibi birashimangirwa n’ukuntu abakandida bari mu myanya ya mbere ku ntonde z’utu dushyaka ari abakada ba FPR INKOTANYI ndetse no kuri gahunda n’ubutumwa bw’utu dushyaka mu gihe cyo kwiyamamaza kuko twatinyaga kuvuga ingingo zikomeye zirebana n’imiyoborere mibi ya FPR INKOTANYI ahubwo tugashimangira kandi tugashima imigambi yayo.

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri rirashimira ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga cyane cyane Ubumwe bw’Ubulayi bitigeze bitera inkunga iyi ingirwamatora ndetse ntibyoherereze n’indororezi.Riboneyeho kandi kumenyesha amahanga ko nta shyaka rya politiki ritavugarumwe na FPR INKOTANYI ryinjiye mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda nyuma y’iyi ingirwamatora y’Abadepite yabaye ku mataliki ya 2 n’iya 3 Nzeri 2018.

Bikorewe i Kigali,kuwa 05 Nzeri 2018

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri was PS Imberakuri (Sé)

MBONYUMUTWA NI IZINA RITAGATIFU KURI BURI WESE WUMVA KO REPUBULIKA YASIMBUYE KALINGA.

$
0
0

Umututsi wigamba ko yakubise urushyi Mbonyumutwa Dominiko bigatangiza imyivumbagatanyo ya rubanda yo muri 1959 bamugize intwari mu Rwanda bamwiriza kuri radiyo abyigamba mu buryo bwibutsa buri muhutu wese ko igihugu atari icye, ibi bikaba aribyo Kagame aba ashaka kuvuga iyo avuga ngo igihugu cyasubiranye ba nyiracyo. Si ibi byonyine kandi kuko ubu mu Rwanda basigaye bafite umunsi mukuru wa Kanjogera aho bamusingiza bakagerageza kumvisha rubanda ko yari igihanganjye kigomba gusingizwa no kubahwa biyibagije ko bamwe mubo Kajongera yajombye impindu zishyushye mu maso bari bakiriho kugeza muri za 1980. Igihe Kagame yatukaga Victoire Ingabire ngo ni akagore katagira amateka kavuga nk’imashini idoda yashakaga kubwira umuhutu wese wumva ko yagombye kugira ijambo mu gihugu ko atari icye, ko agomba gupfukama akaramya kalinga nshya cyangwa se bakamumena umutwe. Ibi buri munyarwanda wese ushyira mu gaciro aziko ariko bimeze kandi azi neza ko ariyo ngengabitekerezo ya FPR ndetse na bamwe mu bayihozemo bari hanze bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa FPR bitewe n’amakimbirane anyuranye bagiranye na Kagame n’abantu be, bitavuga ko bahinduye imyumvire yabo y’amateka, usibye gusa ko bumva ko Kagame yagombye kuvaho nabo bakamusimbura.

Kuva FPR yatangira kumena amaraso y’abana b’u Rwanda muri 1990, yashoboye gusubira mu mateka yumvisha abantu ko u Rwanda rwatangiye muri 1959 rugatangirira kw’itotezwa ry’abatutsi ryakozwe n’abanyarugomo b’abahutu bari barangajwe imbere na Kayibanda na Mbonyumutwa. Iki kinyoma cyambaye ubusa cyakomeje gusubirwamo igihe kirekire kugeza n’aho abanyapolitiki bamwe b’abahutu bazi neza amateka bahisemo kugisubiramo cyangwa se kwirinda kukinyomoza ngo kugirango badakanga rutenderi. Niyo mpamvu bamwe muribo usanga bavuza induru ngo ntihakagire uvuga kalinga ngo kuko kuyivuga bitoneka abatutsi. Ibi akenshi babivuga basa n’aho bemeza ko umuhutu we adatonekara cyangwa se atanafite uburenganzira bwo kuvuga ko atonekaye ariyo mpamvu agomba kwicara akumva abantu birirwa bitakuma ngo Rwigema yari intwari kandi ariwe warashe amasasu yambere yatangije amahano yabaye mu Rwanda, naho Kayibanda na Mbonyumutwa bo bakaba bagomba gufatwa nk’ibicibwa. Iyi ndwara yo kwemera ibinyoma no gufifika amateka niyo ituma kugeza uyu munsi inkotanyi zivuga rikijyana, hagira umuhutu ushatse kugira icyo yikorera zikaba zimukoreye urusyo ngo rw’irondakoko kandi mu by’ukuri umuco wo kuronda amoko no kwishyira hejuru y’abandi ari uwa Kalinga, ukaba ukomoka muri cyami ndetse ukaba ariwo FPR yubakiyeho. Hari benshi batazi ko mu ntambara ya kabiri y’isi yose umwami Musinga yashyigikiye Hitler n’abadage, yijujuta ko ababiligi bari baramwambuye uburenganzira bwo kwica no gukiza, kandi we n’abatutsi be baravugaga ko ari ibiremwa bidasanzwe bigomba kubahwa no kuyobokwa uko byagenda kose. Kuba FPR yirirwa ibwira abanyarwanda ko umwami nta kindi yakoraga usibye kwirirwa aha abantu inka n’amata ntibikuraho amahano n’itsembabwoko rikomoka mu ngengabitekerezo ya Kalinga ariyo Kagame na FPR bagaruye ikaba itazahinduka igihe cyose ntagihindutse.

Ubu nandika ibi mu Bubiligi abambari ba kalinga nshya barakataje mu gutoteza abana b’abahutu bahakuriye ubu bakaba ari abenegihugu b’Ububiligi ngo babashinja kutemera ivanjili ya Jenoside yigishwa n’abumva ko ibaha ubudakemwa,ikanakingira ikibaba mu bwicanyi FPR ikomeza gukora mu Rwanda no hanze y’igihugu yitwaje iyi turufu ya Jenoside. Muri uru rubyiruko rutotezwa harimo umwuzukura wa Mbonyumutwa ushinjwa ko yitiranwa na sekuru akaba kandi anatinyuka kwitekerereza aho gusubiramo nka gasuku ibyo FPR n’abambari bayo birirwa baririmbisha rubanda ku ngufu. Kuba nyuma y’iyi myaka yose hari abashobora gutinyuka gutoteza umwana ngo bamuziza ibyaha bya sekuru kandi na sekuru ntacyo yakoze ahubwo yaragize uruhare mu kurandura ubutegetse bwari bwubakiye ku ngoma yari yambaye ibishahu by’abahoze ari abayobozi ba rubanda, byagombye kwibutsa abanyarwanda bose ko Kalinga yagarutse kandi ko noneho itagihagijwe n’u Rwanda ko ahubwo yiteguye gutoteza abana b’abahutu cyane cyane abakomoka kubigeze kuyitsinda bagasubiza rubanda icyubahira baduha Repubulika. Kimwe mu bugome budasanzwe bwa kalinga abenshi bakunze kudatekerezaho ni umuco w’ibyo bitaga guca inzigo, byavugaga ko iyo bicaga umuhinza bamwicanaga n’urubyaro rwe n’abandi bose bafite icyo bapfana ndetse bagatsemba n’amatungo ye. Kuba Inkotanyi zaragaruye Kalinga nshya zikihutira gutaburura umurambo wa Mbonymutwa amagufa ye zikayakoresha ubushenzi tutazi, zikaba zigikomeje gutoteza umuryango we nuko kuba ariwe wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda bifite icyo bivuga mu mitwe y’abiru ba kalinga yuba bamwe tutumva ariko iyi myitwarire yabo ifite icyo yagombye natwe kutwigisha aricyo cy’iki. Izina Mbonyumutwa ni izina ritagatifu mu mateka ya Republika ya rubanda. Ibi ngibi abumva bazubakira indi Repuburika ku gipindi cya FPR mu gihe yo igikataje mu kuzimangatanya ikibatsi cy’ubwigenge no mu buzukuru ba Repubulika baribeshya. Gusa nkuko umugani w’abakurambere ubivuga, wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba, igihe cyarageze rero aho ubwoba iyi kalinga nshya imaze ikwirakwiza muri rubanda bugomba kuyisubira munda bukayisubiza ikuzimu igataramana n’umuzimu wa Kanjogera ikareka abana b’u Rwanda bagahumeka.

DARIUS MURINZI.

Jean Paul Dukuzumuremyi ntabwo yorohewe muri Gereza.

$
0
0

Yanditwe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Gereza ya Mageragere aravuga ko ubuyobozi bw’iyi gereza bwafungiye Dukuzumuremyi Jean Paul mu kato (muri kasho).

Amakuru atugeraho kandi avuga ko uyu Jean Paul yabeshyewe ko yahamagaranye n’abayobozi ba FDLR ari muri gereza.

Mu gihe gishize Jean Paul yari yakuwe muri Gereza ya Mageragere yimurirwa muri gereza Nyakiriba nabwo aregwa ngo kuvugana na Kayumba Nyamwasa, nyuma yaje kugarurwa muri iyi gereza.

Uwaduhaye aya makuru y’itotezwa rya Jean Paul avuga kandi ko kubera ibi bibazo yagize, yahise afata icyemezo cyo kwiyicisha inzara aho ari muri ako kato.

Twakwibutsa ko uyu Jean Paul ari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga. Akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 30.

 


U Burundi n’u Rwanda mu isiganwa ryo kugura intwaro rutura mu Burusiya.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’amasezerano y’ibijyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare igihugu cy’u Rwanda cyagiranye n’u Burusiya yashimangiwe n’urugendo rwa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergeï Lavrov, mu Rwanda mu ntangiriro za Kamena 2018, igihugu cy’u Burundi nacyo cyasinyanye amasezerano y’ubutwererane bwa gisirikare n’igihugu cy’u Burusiya mu gihe Ministre w’ingabo w’u Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye yari mu ruzinduko mu Burusiya mu mpera za Kanama 2018.

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yari mu ruzinduko mu Rwanda byatangajwe ko Leta y’u Rwanda yari muri gahunda yo kugura mu Burusiya uburyo bwo gukumira ibitero byo mu kirere, icyo gihe Bwana Sergueï Lavrov yagize ati:“ubutwererane mu rya gisirikare na Tekiniki bumeze neza. Abashinzwe umutekano n’igisirikare mu Rwanda bakoresha za Kajugujugu zacu, n’imodoka zo mu bwoko bwa Oural, hari ubwoko bwinshi bw’intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka no kuzaha u Rwanda ibikoresho n’ubuhanga byo gukumira ibitero byo mu kirere  biri mu biganiro ubu ngubu na Leta y’u Rwanda.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Ambasaderi w’u Rwanda i Moscou mu Burusiya yumvikanye ameze nk’ubogoza bigaragara ko ashaka gushyira igitutu ku bayobozi b’u Burusiya ngo hakorwe vuba na vuba ibishoboka byose ngo intwaro n’uburyo bwo kurinda ikirere bugezweho Leta y’u Rwanda yifuza ibubone mu maguru mashya.

Ku ruhande rw’u Burundi nabo ntabwo bicaye kuko nabo bamaze kwiyemeza kugura uburyo bwo gukumira ibitero byo mu kirere nk’uko byatangajwe na Ministre w’ingabo mu Burundi Emmanuel Ntahomvukiye.

Si ibyo gusa kuko u Burundi ubu bivugwa ko bumaze gusinya amasezerano yo kugura za kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa MI8 et MI24 ndetse n’ibimodoka by’intambara bitamenwa n’amasasu byo mu bwoko bwa BTR-80AS.

Abakurikiye iyi nkundura yo kugura intwaro baribaza niba aka karere k’ibiyaga bigari katagiye kuba isibaniro ry’intambara ikomeye dore ko na Uganda na Congo nabyo bitatanzwe mu byo kugura intwaro.

Gereza ya Nyanza: Dr Théoneste Niyitegeka arimo gutotezwa

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe mu Rwanda bavuye mu ikinamico ry ‘amatora y’abadepite agamije kujijisha isi yose no kwerekana ko Igihugu kigendera kuri demokarasi, niko ubutegetsi bwa Kagame bukomeje gukaza umurego mu guhohotera impirimbanyi za demokarasi zitandukanye zifungiye hirya no hino mu ma gereza aho kuzirekura nk’uko bimwe mu bihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) nka Uganda biherutse kugaragaza ko byubahiriza uburenganzira bwa muntu birekura abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafunze.

Amakuru agera kuri The Rwandan agaragaza ko ibi bikorwa by’iyicarubozo byiganje cyane muri Gereza za Nyarugenge, Nyanza, Rubavu, Rusizi ahakoreshwa ikiboko, gushyirwa muri za kasho, kwicishwa inzara n’ibindi bibi byinshi.

Ubu abari mukaga gakomeye ni Dr Niyitegeka Théoneste wigeze guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu bikarangira ageretsweho génocide aho yakatiwe gufungwa imyaka 15, uyu munyepokitiki ufungiye muri gereza ya Nyanza akaba yarashyizwe muri kasho aho atemerewe gusurwa, yambuwe ibiryamirwa, yicishwa inzara! Akaba ashinjwa abeshyerwa gutunga telefone ngendanwa (smartphone) nyamara zisanzwe zinjizwa muri gereza ya Nyanza na IS Ngirinshuti Robert usorerwa 10.000 Frw kuri téléphone yose yinjijwe.

Undi nawe wibasiwe muri iyi minsi ni Dukuzumuremyi Jean paul ufungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, akaba akatiwe igifungo cy ‘imyaka 30 aho yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi. Akaba amaze iminsi akorerwa iyicarubozo muri kasho ashinjwa kuvugana n’abari muri FDLR.

 

Leta ikaba ikwiye guhagarika ibi bikorwa by ‘ubugizi bwa nabi ikubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse ikagendera kungero zibindi bihugu igafungura imfungwa zose za politique.

Bamwe mu basirikare ba RDF biteguye gutoroka aho kujya ku rugamba

Me Bernard Ntaganda ati: Christine Mukabunani na Frank Habineza ni abakozi ba FPR

FPR yakuye abakandida ku rutonde bitangazwa iminsi ibiri nyuma y’amatora!!

$
0
0

FPR Inkotanyi

1. IZABIRIZA Marie Médiatrice

2. BITUNGURAMYE Diogène

3. MURUMUNAWABO Cécile

4. RUKU-RWABYOMA John

5. MUKABAGWIZA Edda

6. NIYITEGEKA Winifrida

7. MPEMBYEMUNGU Winifrida

8. NDAHIRO Logan

9. MBAKESHIMANA Chantal

10. HARERIMANA MUSA Fazil

11. MUTESI Anita

12. RWAKA Claver

13. HABIYAREMYE J.P. Célestin

14. NYABYENDA Damien

15. MUKANDERA Iphigénie

16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier

17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc

18. UWIRINGIYIMANA Philbert

19. RWIGAMBA Fidèle

20. MUKOBWA Justine

21. NDAGIJIMANA Léonard

22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie

23. NYIRABEGA Euthalie

24. UWANYIRIGIRA Marie Florence

25. BARIKANA Eugène

26. NIZEYIMANA Pie

27. KAREMERA Francis

28. MUHONGAYIRE Christine

29. UWAMARIYA Odette

30. MUKAMANA Elisabeth

31. BUGINGO Emmanuel

32. TENGERA Francesca

33. MANIRARORA Annoncée

34. SENANI Benoit

35. MUREBWAYIRE Christine

36. BEGUMISA Théoneste Safari

37. KALINIJABO Barthelemie

38. MURARA Jean Damascène

39. RUHAKANA Albert

40. MUNYANEZA Omar

PL

1. MUKABALISA Donatille

2. MUNYANGEYO Théogène

3. MBONIMANA Gamaliel

4. MUKAYIJORE Suzanne

PSD

1. NGABITSINZE Jean Chrysostome

2. NYIRAHIRWA Vénéranda

3. HINDURA Jean Pierre

4. RUTAYISIRE Géorgette

5. MUHAKWA Valens

Green Party

1. HABINEZA Frank

2. NTEZIMANA Jean Claude

PS Imberakuri

1. MUKABUNANI Christine

2. NIYORUREMA Jean Rene

Uhagarariye abafite ubumuga

1. MUSSOLINI Eugene

Abahagararira urubyiruko

1. KAMANZI Ernest

2. MANIRIHO Clarisse

Abahagarariye abagore

1. NYIRARUKUNDO Ignacienne

2. UWANYIRIGIRA Gloriose

3. AHISHAKIYE Mediatrice

4. UWERA Kayumba Marie

5. UWAMARIYA Veneranda

6. UWUMUREMYI Marie Claire

7. NYIRABAZAYIRE Angelique

8. AYINKAMIYE Speciose

9. MUZANA Alice

10. MUKABIKINO Jeanne Henriette

11. BAKUNDUFITE Justine

12. UWAMBAJE Aimée Sandrine

13. NYIRAGWANEZA Athanasie

14. MUKARUGWIZA Annonciata

15. RUBAGUMYA Furaha Emma

16. UWINEZA Béline

17. MUKAMANA Alphonsine

18. UWAMAHORO Berthilide

19. MUREKATETE Marie Therese

20. UWINGABIYE Solange

21. NIRERE Marie Therese

22. BASIGAYABO Marceline

23. NDANGIZA Madina

24. Kanyange Phoebe

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>