Serafina Mukantabana aravuga uko abavuye Walungu na Kanyabayonga bagaze mu Rwanda
Gen Fred Ibingira yahererekanyije ububasha na Major Gen Aloys Muganga
Boniface Twagirimana yanyerejwe ku itegeko rya Président Paul Kagame

Yanditswe na Kantengwa Alice
Kuva tariki ya 08/10/2018 kugeza uyu munsi ubutegetsi bwa Kigali ntiburagaraza aho bwashyize Twagirimana Boniface Vice Président w ‘ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yarakuwe muri gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza ubwo hari mu ijoro igikorwa cyakozwe hifashishijwe umwicanyi Aimable Murenzi wamamaye cyane mu bikorwa byo gukoreshwa n’inzego z’ubutasi mu kugerageza kwica umunyamakuru Jean Bosco Gasasira umuyobozi w ‘ikinyamakuru umuvugizi, ibikorwa yagiye gukomereza muri gereza aho yatotezaga imfungwa ubu akaba yaragororewe kurekurwa akajya gukomeza akazi afatanyije na Didas Nduguyangu nawe warekuwe nyuma yo guhitana umwanditsi mukuru w ‘ikinyamakuru umuvugizi Jean Léonard Rugambage.
Nk’uko dusanzwe tuzi neza uburyo Igihugu cyacu kiyoboranwe igitugu gikomeye n’agatsiko ka FPR Inkotanyi gahagarariwe na Président Paul Kagame ukurikirana ibibera byose mu Gihugu kugeza no kurara amenye neza uko umuturage w ‘umuhinzi yaraye ! Nta muntu n’umwe wagira uburenganzira bwo kujya muri gereza ngo afate imfungwa ya politique ayivutse ubuzima bitazwi na Président Paul Kagame ariyo mpamvu ntagushidikanya ko ariwe watanze amabwiriza yo kwica Twagirimana Boniface.
Gereza Mpuzamahanga ya Mpanga nimwe muri gereza u Rwanda rukunze kuratira amahanga ruvugako yujuje ibyangombwa byose by’amagereza agezweho mu rwego rw ‘isi, nyamara siko biri kuko iyo gereza imaze kwamamara mu kwica no gukorera ibikorwa bibababaza umubiri imfungwa. N’ubwo ibyo bikorwa byagiye bigaragara no mu yandi magereza nka Nyarugenge, Nyakiriba, Huye, Rusizi ntabwo byageze kuntera nkiya gereza ya Mpanga izwiho gucumbikira imfungwa zavuye mu Gihugu cya Serra Leone, ubu nazo zirambiwe kuyifungirwamo kuko zatangiye guhohoterwa n’umuyobozi wa gereza CSP Rutayisire Karera. U Rwanda rukaba rwarifuzaga ko n’uwahoze ayobora Igihugu cya Liberia Charles Taylor ufungiye mu Gihugu cy’Ubwongereza, ariho yazaza gufungirwa !
Tugarutse ku izimira rya Twagirimana Boniface birerekana ko uwo mugambi ukomeje no ku bandi bafungwa mu gihe ntagikozwe ngo ibyo bikorwa bihagarare kuko ubu amakuru twabashije kumenya tuyahawe na bamwe mu bakozi ba RCS batifujeko dutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko nyuma y’aho CSP John Mukono yimuwe arangije mission yo kunyereza Twagirimana Boniface n’ubundi ibibera kuri iyo gereza bikomeje gutera kwibaza niba atari gahunda ndende yo kumaraho imfungwa no gutoteza abacungagereza n’abaganga !
CSP Rutayisire Karera umuyobozi wa gereza ya Nyanza mu mikorere ye arangwa n’iterabwoba rikabije ku bandi bakorana kugeza n’ubwo yagaruye ikiboko ku mfungwa atitaye ku buzima bwazo, nk’uko uwo mukozi yakomeje abidutangiriza ngo bibaza niba ibi bikorwa bibera kuri iyi gereza bidafite umugambi mubisha bihatse cyangwa se niba atari amabwiriza yavuye mu nzego nkuru z’Igihugu.
Mu Rwanda hari komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Umuryango transparence Rwanda Internationale, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishingamategeko n’indi miryango iyo yose nta n’umwe urasaba ko ibyo bikorwa byo kunyereza no kwica imfungwa bihagarara cyane cyane ko bitari mu bihano bihabwa abakatiwe n’inkiko. Ubwo aheruka kugirana ikiganiro na radio urumuri Ministre w ‘ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johston Busingye yabajijwe ku izimira rya Boniface Twagirimana muri gereza ya Mpanga asubizako atazi ibyamubayeho! Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka HRW, Amnesty International yakomeje gutunga agatoki ko kuba hari ibikorwa by’iyicarubozo bikorerwa muri za gereza ariko u Rwanda rwahise ruyikoma! Kugeza ubwo rwanze ko impuguke z’umuryango w’abibumbye ziza gukora iperereza ku bikorwa by’iyicarubozo bibera muri za gereza.
Kugeza ubu The Rwandan ikaba kimaze igihe kitari gito itabariza imfungwa by’umwihariko iziri muri gereza iteye amakenga ya Mpanga zirirwa zikubitwa n’umuyobozi wa gereza CSP Rutayisire Karera, ese nizimara gutakaza ubuzima nabwo Ministre Busingye azavuga ko atazi ibiri kuba?
Uko byagenda kose abakora ibikorwa byose bigamije kuvutsa ubuzima umunyarwanda uwari wese bazabiryozwa. Mbonereho kwibutsa Komiseri w’amagereza George Rwigamba, Komiseri ushinzwe amategeko Michel Kyamugisha, Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge CSP Iyaburunga, CSP John Mukono wayoboraga gereza ya Mpanga, IO wa gereza ya Mpanga Mudacyahwa Deo, IS Ngirinshuti Robert n’abandi bose bafatanyije mu kunyereza Twagirimana Boniface ko hari umunsi bazabazwa ibyo bakomeje gukora kuko ntagahora gahanze.
Turasaba kandi abafite ababo bafungiye muri za gereza zo mu Rwanda gukurikiranira hafi abantu babo no kubatabariza ahantu hose hashoboka mu gihe hari amakuru abagezeho ajyanye n’iyicarubozo kuko umugambi ni muremure.
MURI FDLR BARAVUGA IKI KU KIBAZI CY’IMPUNZI Z’I KANYABAYONGA?: Lt Gen BYIRINGIRO Victor
Victoire Ingabire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nta gahunda afite yo kuva mu Rwanda
IHEREZO RY’AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA RIZABA IRIHE ?
Yanditswe NGAMIJE Richard
Kugira ngo mvuge ku bibazo bitwugarije abanyarwanda muri iki gihe, birasaba ko dusubiza amaso inyuma tukareba ku ntangiriro. Mbere y’uko U Rwanda rubona ubwigenge hariho ingoma ya cyami kandi nakwemeza ko abatutsi aribo bari abatoni batunze batunganiwe. Abahutu n’abatwa bo babaga abagaragu bitavuze ko hari abo umwami yikundiraga akabagabira, akabagira yemwe n’abatutsi.
Ibyo mu gihe cy’ubwami ntago mbitindaho ariko naho ubusumbane bwabagaho. Muri Revolisiyo yo mu 1959, abatutsi barameneshejwe barahunga, barasenyerwa abandi baricwa. Icyo gihe rero ubutegetsi bwafashwe n’abahutu ariko nabo baza baje kubaka akazu n’amacakubiri kuko baheje abatutsi banongeraho n’uturere abantu bakomokamo.Ubwo hatangiye kumvikana kiga na nduga. Hagati aho Umwami ahunga ntiyahunganye n’abatutsi gusa kuko n’abahutu n’abatwa barahunze. Abo bahutu bacye n’abatwa bahunze kuko bakunda umwami cyangwa se bumva batabaho Umwami adahari kuko aribyo bavutse basanga bagomba guhakwa n’Umwami.
Mu 1973 General major Habyalimana Juvenal nabo bari bafatanyije bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire ariko nabo bakomeza gukandamiza abatutsi yewe n’abahutu bo mu nduga. Muri uko guhirika ubutegetsi nabwo abatutsi barishwe abandi barahunga.
Tariki ya 1/10/1990 FPR Inkotanyi zarateye bavugako baje kubohora abanyarwanda bagahagarika akarengane n’icyenewabo. Muri iyo ntambara abatutsi n’abahutu bari mu gihugu barahagurutse bafasha kurwanya ubutegetsi bwa Habyalimana bivuye inyuma. Imperuka yabaye aho indege ya president Habyalimana irasiwe tariki ya 6/4/1994, abatutsi baricwa muri genocide hamwe n’abahutu batabonwaga neza. Mu gihe abatutsi bicwaga FPR yarimo irwana intambara ifata ubutegetsi mu kwa karindwi 1994. Ubwo umubare munini w’abahutu barahunga igihugu abenshi bahungira muri Zaire(RDC). FPR imaze gufata ubutegetsi abatutsi n’abandi bose bari bafite inyota y’impinduka bariruhukije ariko ibyishimo ntibyatinze kuko babonye ko ingoma zose zayoboye U Rwanda ari kimwe itandukaniro n’uko FPR yishe kandi ikomeje kwica amoko yose upfa kuba utari mu murongo w’abo cyangwa ushatse gutanga ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo.
Ubu rero muri ino minsi abanyarwanda muri rusange bagenda bamenya buhoro buhoro ibyabakorewe. Abatutsi babaga mu Rwanda mbere ya 94 bagizwe ibitambo kugira ngo FPR igere ku butegetsi, none n’ubu bakaba bakomeje kwicwa urusorongo abandi bagafungwa liste ni ndende. Abahutu bo barapyinagajwe uvuze aba afite ingengabitekerezo ya Genocide cyangwa agashinjwa ko yakoze Genocide.
Igihe kirageze ahubwo navuga ko cyarenze ngo abanyarwanda tugire ubupfura nk’uko amateka yarangaga abanyarwanda abivuga kuvuga ukuri, kwanga akarengane aho kava hose.Tukirinda abadukoresha mu nyungu zabo. Ubu inzara irimo kwica abantu ntago itoranya irica abanyarwanda bose. Iyo abarwayi bagiye kwa muganga bakabura abaganga bazi kuvura cg bakabura imiti indwara irabahitana kandi ntago indwara ihitamo ubwoko.
Amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo yakagombye kuduha isomo ariko siko biri. Muri ino minsi wumva ku ma radio abantu batukana iyo ufite ibitekerezo binyuranye n’ubutegetsi uba uri umugambanyi, umwanzi w’igihugu,ikigoryi, ikigarasha, utambitse ibirenge n’ibindi…. Ibyo byose binyibutsa uko abari gutukana ubu nabo bitwaga imihirimbire, imburagasani.
Ibibazo by’abanyarwanda nitwe tuzabibonera ibisubizo byakwanga tugashira urusorongo.
Burundi: Ubushinjacyaha Bwafashe 4 Bushinja Urupfu rwa Perezida Ndadaye
Mu Burundi, umushikirizamanza kizigenza wa Repuburika yemeza ko hahagaritswe abantu bane bose bahoze mu gisirikare cya kera kugira ngo bakorweho iperereza ku bijyanye n’iyicwa rya Perezida Ndadaye Melchior ryakozwe mu mwaka w’1993.
Sylvestre Nyandwi akaba yavuze ko n’abandi bariho barashakishwa kugira ngo ubutungane bw’Uburundi burwanye ukudahana n’ugukinga icyaha nk’icyo kugira ngo ntikizongere mu gihugu.
Abo bantu bahagaritswe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kugira ngo bakorweho amaperereza. Mu gihe havugwa ko hari urubanza rwari rwaciwe, Nyandwi yavuze ko ubushikirizamanza bwasabye ko rusubirwamwo kandi ko hariho abo ubutungane bwasanze bafite uruhare muri iryo yicwa ariko batigeze bahagarikwa.
N’ubwo umushikirizamanza kizigenza wa Repuburika atavuze amazina y’abantu bane bahagaritswe bamwe mu miryango y’abahagaritswe bemeza ko ari intwazangabo zahoze mu gisirikare cya kera barimo General Celestin Ndayisaba, Colonel Niyonkuru, Colonel Gunungu Gabriel hamwe na Colonel Nahigombeye.
Bose mbere yo gufatwa igipolisi kikaba cyabanje gusaka mu ngo zabo ariko ntacyahasanzwe.
Ku kibazo cy’uko leta yari yashize iby’iyo dosiye mu murwi ushinzwe gutohoza ukuri n’ukunywanisaha Abarundi CVR, Nyandwi yasubije ko umurwi CVR utabuza ubutungane bw’Uburundi gukora.
Melchior Ndadaye yishwe ku wa 21 Ukwakira1993 ari kumwe na bamwe mu bafasha be nyuma y’amezi atatu ishyaka Sahwanya Frodebu Ndadaye yaserukiye ritsinze mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’abashingamateka.
Rwanda: umunyamakuru Phocas Ndayizera yaburiwe irengero
Uganda ivuga ko itazakurikiza ingingo ya HCR ku mpunzi z’Abanyarwanda
Nyuma y’iminsi icumi, impunzi z’Abanyarwanda zahunze kuva mu mwaka w’i 1959 kugeza mu 1998, zikuriweho ubuhunzi n’icyemezo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, leta ya Uganda ivuga ko itazakurikiza icyo cyemezo.
Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko bufite impunzi zigera ku bihumbi cumi n’umunani (18.000) zakomeje kuza mu gihugu na nyuma y’iyo myaka HCR ivuga.
Leta ya Uganda iravuga ko yatangiye gutegura uburyo yaha ubwenegihugu abo Banyarwanda bari ku butaka bwayo.
Mugenzi wacu Laurent Martin Harimenshi yavuganye na Ministre wa Uganda ashinzwe impunzi, Musa Ecweru.
Ikiganiro cyose Victoire Ingabire yahaye Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika


NDAYOBOTSE Lambert aratabariza murumuna we Niyohoza Patrick waburiwe irengero hamwe na bagenzi be 9, iminsi itanu irashize.
Iminsi itanu irashize Niyohoza Patrick ashimutiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho yari mu mirimo ye isanzwe. Ibyo byabaye bukeye bwo kuwa kane ushize tariki ya 22/11/2018 mu gicuku nibwo abantu bambaye imyenda ya gisivili bavuga ko bashinzwe umutekano bari baraye binjiye mu ngo 2 zo mu kagali kacu maze bashitamo abasore 2. Uwitwa NIYONKURU Emmanuel n’uwitwa NKURIKIYIMFURA Théoneste bakunda kwita Sergent babakuye iwabo mu rugo, mu kagari ka Nyabuliba, umurenge wa Jali, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umusaza ababajije abaribo n’aho bamujyaniye umwana bamubwiyeko bashinzwe umutekano, ko ibindi ajya kubaza ku Murenge. Ageze ku Murenge bamubwiye ko nta bashinzwe umutekano bazi baje muri ako gace! Abatwawe bose bavanywe mu ngo zabo bajyanywe mu modoka zo mu bwoko bwa “Vigo” zisanzwe zikoreshwa na RIB (Rwanda Investigation Bureau), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Mu gukomeza gushakisha irengero rya Niyohoza, umuryango we waje kumenya ko hari n’abandi basore icyenda na bo bashimuswe n’abo bantu baje mu modoka za RIB mu gitondo cyo ku wa gatanu no mu minsi yakurikiye. Amazina y’abamaze gushimutwa ni aya akurikira:
1. NIYOHOZA Patrick
2. NIYONKURU Emmanuel
3. MUNYENSANGA Martin
4. IYAKAREMYE Marcel
5. NGARAMA Elias
6. NKURIKIYIMFURA Théoneste
7. NSHIRAGAHINDA Ernest
8. BYIRINGIRO Garno
9. Terrence
10. MUSHIMIYIMANA Yves
Ababyeyi n’abavandimwe b’aba basore bashimuswe kugeza magingo aya ntabwo bazi irengero ry’ababo n’icyo bazira. Inzego z’ubuyobozi kimwe n’iz’umutekano (police) bagerageza kwiyambaza, zose zikomeje kubarerega no kwigurutsa ko zaba zizi ibyiri shimutwa.
Mugihe twari tukiri mu rujijo nibwo twumvise ku maradio bavuga ko hari n’umunyamakuru witwa Phocas Ndayizera waburiwe irengero! Uwabasha kudutabariza, yatubariza aho
abo basore bajyanywe!
Murakoze,
NDAYOBOTSE Lambert
Perezida Paul Kagame yasabye polisi na minisiteri y’ubuzima “guca” ikoreshwa ry’imiti ihindura ibara ry’uruhu rw’abayikoresha.
Byibazwa ko kwitukuza bikomeje kwiyongera mu gihugu.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Kagame ku cyumweru yavuze ko iyo miti igira “ingaruka ku buzima”, asaba izo nzego ko “vuba cyane” zihagarika ikoreshwa ry’iyo miti.
Yasubizaga ubutumwa bw’umwe mu bakoresha Twitter witwa Fiona Kamikazi, uzwiho kuba hafi y’ubutegetsi, wasabaga ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge na minisiteri y’ubuzima gutangiza igikorwa kigamije kurwanya kwihindura ibara ry’uruhu.
Avuga ko ari ikibazo “GIKOMEYE” kandi “amazi akaba ari kurenga inkombe!…”
Nuko Perezida Kagame ni ko gusubiza, avuga ko kwihindura ibara ry’uruhu bigira ingaruka, zirimo no “gukoresha imiti itemewe n’amategeko”.
Ingaruka ku buzima
Dr Françoise Gahongayire, muganga uvura indwara z’uruhu ku bitaro bya King Faisal Specialist Hospital biri mu murwa mukuru Kigali, avuga ko kwitukuza cyangwa skin bleaching mu rurimi rw’Icyongereza, bifite ingaruka ku buzima bw’ababikora.
Dr Gahongayire yabwiye BBC ati: “Akenshi bagira kanseri z’uruhu, kubera ko ingufu zaryo ziragabanuka…Ibara ry’uruhu rirahinduka, izuba rikababura. [Bishobora no gutera] complication (ikibazo) y’impyiko”.
Dr Gahongayire avuga ko kuri ubu nta bushakashatsi buhari bugaragaza uko kwitukuza bihagaze mu Rwanda, nubwo yemeza ko bimaze “imyaka” bikorwa.
“Dushobora nko kwakira abantu bane ku munsi bagize amabara yera, ubwoya, ibisebe, amaribori…kubera kwitukuza”.
“Buri muti wose ugira ingaruka. Umuti utemejwe na muganga uba ufite ingaruka kuko nta dosage [igipimo cy’umuti] bijyanye n’indwara runaka”.
“Bafata uruvangitirane rw’imiti…nta muganga uba yayibandikiye kandi bakayifata igihe kirekire”.
Kuba inzobe – bamwe mu bihindura ibara ry’uruhu baba bashaka kugeraho – bamwe mu Rwanda babifata nka kimwe mu bimenyetso by’ubwiza.
Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi, kwitukuza bikomeje kwiyongera muri Afurika, aho mu mwaka wa 2011, 77% by’abagore bo muri Nigeria (abarenga miliyoni 60) bakoreshaga imiti yo kwitukuza “mu buryo buhoraho”.
BBC
IBINTU BIKOMEYE NIFUZA GUKORA NDAMUTSE MBAYE PREZIDA W’ U RWANDA
Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe ndagarutse ngo twongere twiganirire tudaterana amagambo ahubwo twungurana ibitekerezo mu nzira itavusha,
Niyemeje kujya mubikorwa bya politiki ngamije kugera kubutegetsi kugirango nzabashe gutanga umuganda wanjye w’ibitekerezo n’ibikorwa bijyana nabyo ndi mu mwanya wabigenewe mu nzego zifata ibyemezo.
Niyo mpamvu nsabye abasomyi kudatangazwa n’ikifuzo cyanjye cyo kuba nasimbura Paul Kagame kuko niyumvamo ubushake n’ubushobozi byamfasha kuyobora igihugu neza kumurusha.
Ntagitangaza kirimo rero kumva ko umunyapolitiki yifuza kugera kurwego rukuriye izindi zose,
Uwaba adafite inzozi nk’izanjye yaba abeshya rubanda cyangwa se atazi icyo ashaka.
Ubwo mubinyemereye reka ntangire ngira nti:
Gukoreshwa n’amarangamutima yaba ashingiye kurukundo-buhumyi cyangwa kurwango-buhumyi ni ubugwari ni ikigaragaza intege nke za nyiri ukuyagaragaza,
Ibyo ntibikwiye kuranga umuyobozi ukorera cyangwa wifuza gukorera abaturage b’igihugu cye.
Ubuhezanguni bwa cyane buheza nyirabwo mu icuraburindi ry’ubwoba agirira mugenzi we abona ko hari ikibatandukanya nk’ibyo tubona iwacu bya hutu tutsi.
Gukundana kw’abadahuje ubwoko sicyo cyangombwa icy’ingenzi ni uko bumva ko basangiye igihugu kandi akaba nta n’umwe ukirushaho undi uburenganzira, bityo rero ntakigoye kirimo kuba bakwishyira hamwe mugihe bahuje inyungu cyangwa se umwanzi ubahiga bose atarobanuye kugirango bamuhashye hanyuma bahane ituze hagati yabo kabone n’iyo baba barasaritswe n’ihahamuka rishingiye kubwoko.
Igihugu kiruta umuryango, nawo ukaruta inzu hanyuma nayo ikaruta umuntu umwe kugiti ke,
Inyungu z’igihungu ziremereye kurusha ibyo dukunda ,ibyo twifuza ko byashyikira abo tudakunda kuko baduhemukiye.
Urwango no guhoora ntibitsinda intimba ahubwo, ineza niyo ica ingoyi z’urwango n’amakimbirane maze umucyo n’ituze bigataha mu mitima ya twese abo bireba.
Simparanira inyungu z’ubwoko ubu n’ubu, nta bwoko nifuza gukundwakaza kandi nta n’ubwoko nsaba Kunkunkundwakaza ngo nkunde ntekereze nk’uko ababwiyumvamo bifuza.
Buri wese ankundiye twabana neza naho utabishaka nkamubererekera kuko ayo mazuru dupfa niwo mwanzi utumye tumarana tugahaza inkongôro, naho inkongooro ziteretswe abidishyi.
Mugihe kitari gito, nakunze kwibaza ikintu cyatuma abanyarwanda bashobora kubaho mu mahoro kandi banezerewe bikambera ihurizo rikomeye cyane cyane kubera ko u Rwanda rwacu rwabayemo ubwicanyi ndengakamere bwibasiye abanyarwanda butavanguye amoko baba baturukamo, hakaniyongeraho ko abavuga ko bashaka guhindura ibintu nabo ubwabo bananiwe guhinduka.
Nakomeje kureba ukuntu abanyarwanda benshi babana n’intimba zidashira batewe n’ubutegetsi bwagiye busimburana mu Rwanda kuva kungoma z’abami aho abami b’abatutsi baje batsemba ab’aba’abahutu bakanigarurira ibihugu byabo hanyuma bakimika ubuhake bushingiye ku nka,
Nyuma haje ikiswe Revolusiyo ya Rubanda Nyamwinshi na Kamparamaka , hakurikiraho Repubulika ya mbere, iyakabiri, none hagezweho ingoma y’Umwami utagira ikamba Paul Kagame.
Ibyo byose nta humure byaduhaye ahubwo byaduhinduye ibikange bidutera kwikangana tugatinya guturana none no mu mahanga biraduhangamuye.
Muri iki gihe cyose cyatambutse byagaragaye ko ibyishimo bya bamwe ari byo byago by’abandi, intwari za bamwe arizo bishi b’abandi.
Naragenzuye Nsanga INTWARI Z’ABAHUTU hari ibikorwa by’indashyikirwa zakoreye Rubanada rwa giseseka rwari rwaraheze kungoyi y’ubucakara kuburyo kubuza umuhutu kuzivuga ibigwi ari ukumuhohotera.
Nasanze kandi INTWARI Z’ABATUTSI nazo hari ibikorwa by’indashyikirwa zakoreye u Rwanda kuburyo kubuza umututsi kuzivuga ibigwi ari ukumuhohotera.
Nta NTWARI Z’ABATWA ndamenya uwandusha kuzimenya yantungira agatoki nazo zigahabwa icyubahiro zikwiye.
Mu bikorwa by’izo ntwari ntabwo zabaye miseke igoroye kuri bamwe nk’uko bisanzwe kuri Kamere muntu ituma duhora dukosa kabone n’iyo ayo amakosa yaba yitwaje intego y’ibikorwa by’ingirakamaro, ntibibuza kubabaza abo yahungabanyije.
Ikibazo nifuza gushakira umuti ni ikingiki: Tuzahore muri urwo turebana ay’ingwe?
Igisubizo cyanjye ni oya kuko turushaho kubihomberamo aho kubyungukiramo.
Nyuma yo kubitekerezaho nasanze Ndamutse mbaye perezida nakora ibi bikurikira kugirango ndimbure intimba mu mitima y’abanyrwanda;
U RWANDA NA RUHINDURA LETA YUNZE UBUMWE (État Fédéral ) yaba igizwe n’Ubwami bw’abahutu buturanye mu mahoro n’ubwami bw’abatutsi.
État Fédéral yayoborwa na Perezida ndetse na Ministre w’intebe wa Guvernoment Fédéral
Habaho inzego zikurikira kurwego rw’igihugu muri État Fédéral :
Inteko ishinga amategeko
Ministère zinyuranye
Inzego z’ubutabera
Igisirikari cy’igihugu
Igipolisi cy’igihugu
Izindi nzego zishamikiye kuri izi
INTARA EBYIRI Z’INGENZI Z’ U RWANDA
u Rwanda narugabanyamo intara ebyiri arizo:
Intara y’iburasirazuba n’Intara y’iburengerazuba
NAGARURA UBWAMI (Royaume) MU RWANDA
Ubwami bw’abatutsi:
Nabuha intara y’ iburasira, ubwo bwami bwaba bufite uburenganzira bwo kwita izina iyo ntara. Iyi ntara yaba igizwe na Perefegitura enye, abakuru bazo (ba perefe) bakitwa ABATWARE
Ubwami b’abahutu:
Nabuha intara y’iburengera zuba ubwo bwami bwaba bufite uburenganzira bwo kwita izina iyo ntara. Iyi ntara yaba igizwe na Perefegitura enye, abakuru (ba perefe) bazo bakitwa ABAHINZA.
URWEGO RW’ABAMI (statut Politique)
Aba bami baba bafite urwego (statut) rwa gouverneur w’intara mu rwego rwa politiki rusange y’igihugu. Buri bwami bwagira guverinoma ndetse n’inteko ishinga amategeko (locale)
INGABO Z’UMWAMI
Buri Mwami yahabwa ingabo zimurinda zibarizwa mu mutwe w’ingabo z’igihugu ushinzwe kurinda abayobozi.
Isibo (Unité) ishinzwe kurinda Umwami w’Iburengerazuba wakwitwa INZIRABWOBA naho Isibo (Unité) Ishinzwe kurinda umwami w’iburasirazuba ikitwa ABAKOTANYI.
Muri izo ngabo kandi habamo izigenda hafi cyane y’umwami zambaye imyambaro gakondo nk’ingabo za mbere y’umwaduko w’abazungu.
Naho umutekano w’intara zabo waba uri mu nshingano z’ingabo z’igihugu muri rusange.
Buri bwami bwaba bufite ubwigenge busesuye (Autonomie) mu gufata ibyemezo by’umwihariko bigamije iterambere n’ubukungu bw’intara zabwo .
Abami n’abatware baba babujijwe kugira cyangwa kubogamira ku mitwe ya politiki cyangwa gutonesha ubwoko bumwe mu moko atuye intara ziyobora kugirango bidahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda.
GUHOZA AMARIRA Y’ABAPFAKAZI B’INTWARI
Janette Rwigyema
Umufasha wa Nyakwigendera Générale Fred GISA RWIGEMA wagizwe intwari y’Imanzi,
Namugira intumwa yihariye ya Perezida wa Etat federale mu ntara y’Iburasirazuba
Agathe KANZIGA
Umufasha wa Nyakwigendera Perezida Juvenal HABYARIMANA, Namugira intumwa yihariye ya Perezida wa Etat federale muntara y’iburengerazuba
Izi ntumwa zaba zifite statut ya Vice president d’état Federal kandi zigahabwa ibyangombwa byose bituma zitunganya imirimo yazo.
Imiryango y’abandi bantu bazwi mu mateka yo kwitangira igihugu batavuzwe hano nabo bagenerwa amashimwe abamara intimba.
IMBABAZI RUSANGE (Amnistie générale)
Ntabundi buryo bwarandura burundu amakimbirane ari mubanyarwanda uretse gutanga (guhana) imbabazi kubyaha byose amoko y’abanyarwanda akunze kwitanaho bamwana, niyo mpamvu natanga imbabazi kubyaha byose by’intambara ndetse na Génocide byakozwe n’abayobozi b’u Rwanda kuva kungoma ya cyami kugeza kungoma ya Kagame ni muri urwo rwego hakorwa ibi bikurikira:
NAHANAGURA IJAMBO GENOCIDE MUMATEKA Y’U RWANDA KUKO NTA NYUNGU RITUZANIRA,
Jenoside ni umutwaro twikorejwe na ba Mpatse ibihugu kugirango tuzahore mu makimbirane no mumyiryane idashira bakomeze babone uko batunyunyuza,
Niyo mpamvu ubwicanyi bwose bwakozwe mugihugu cyacu bwakwitwa ibyaha by’intamabara byakorewe abanyarwanda.
Kubera rero ko twaba twamaze gutanga imbabazi,
Amateka cyangwa amakuru avuga kubyaha by’intambara yacibwa mubiganiro mbwirwa ruhame,mu bitangaza-makuru bya leta n’ibyigenga kandi bikabuzwa kwandikwa mu mateka y’u Rwanda
Abagezweho n’ubwo bwicanyi nibo bonyine baba bemerewe kubivuga mu buhamya bwabo kumunsi n’ahantu byabugenewe kandi igice gikubiyemo ubwo buhamya ntigifatwe amajwi.
GAHUNDA YO KWIBUKA
Buri bwoko bugize abanyarwanda bwahabwa uburenganzira bwo kwibuka no gushyingura mucyubahiro ababo.
INTWARI Z’U RWANDA
Byakunze kugaragara ko amoko abiri kuri atatu adakunze kumvikana ku ntwari z’igihugu nk’uko byavuzwe haruguru, niyo mpamvu nsanga ko nyuma yo gutanga imbabazi rusange (Icyuhagiro), abantu babaye abakuru b’igihugu kuva kungoma ya cyami kugeza ubu bose bashyirwa mu ntwari z’igihugu hakiyongeraho n’abandi byagaragara ko ari Ngombwa.
Iki gitekerezo nta maranga mutima arimo ahubwo ni uburyo bwo guhosha agatereranzamba k’amakimbirane ya magara ntunsige.
KWITIRIRA INTWARI ZACU IBIKORWA REMEZO
Perezida KAYIBANDA Grégoire : ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’ i KANOMBE cyasubirana izina ryacyo ariryo rya perezida Kayibanda
Perezida KAGAME Paul, yakwitirirwa Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i NEMBA mu Bugesera
Perezida HABYARIMANA Juvenal yakwitirirwa Stade Amahoro ,
Perezida BIZIMUNGU Paster yakwitirirwa Stade Régional y’i Nyamirambo,
Géneral Fred Gisa RWIGYEMA yakwitirirwa inyubako ya Kigali Conventional Center,
MBONYUMUTWA Dominique yakwitirirwa Stade Kamarampaka,
Ikigo cya Gisirikari cy’i Kanombe cyasubirana izina ryacyo rya Colonel Mayuya
Izindi ntwari tutarondoye nazo zakwitirirwa ibindi bikorwa remezo.
Abo twagira intwari bose twajya tubibukira kubikorwa byiza bakoze naho ibibi tubashinja tukabirenzaho amazi y’uruuho kugirango umuvumo wabyo utadukurikirana.
Ikindi kandi ni Uko abaperezida batakiriho nabo imibiri yabo yashyingurwa mucyubahiro gikwiye umukuru w’igihugu, Naho abariho bakagenerwa ibyo bateganyirizwa n’amategeko nk’umushahara,kurindirwa umutekano n’ibindi…
IKIBAZO CY’IMFUNGWA ZA GENOCIDE
Imbabazi twatanga zagera no kumfungwa za génocide z’ingeri zose, zaba izafunzwe na Gacaca ,inkiko z’u Rwanda ndetse n’iz’ ARUSHA,
UMUNSI WO KURAHIRA, GEREZA ZOSE ZAKINGUKA ABARIMO BAGATAHA NTAYANDI MANANIZA.
Sinshobora kwimira kungoyi abantu bacura imiborogo kandi bizwi neza ko abenshi muri bo bafunzwe n’inkiko nzitagira ubutabera niyo mpamvu nsanga ntawatanga imbabazi kubyaha biremereye kubifi binini ngo azime rubanda rwa giseseka bakoze ibindi byaha biciriritse.
Nta munyarwanda wakongera gufungirwa mumahanga azira ibyaha yakoreye kubutaka bw’u Rwanda kandi ntabwo u Rwanda rwatanga umunyarwanda ngo ajye kuburanishwa n’inkiko zo mu mahanga mugihe hari ibyo ayo mahanga amurega yaba yakoreye kubutaka bwayo.
NAGARURA IDINI GAKONDO MU RWANDA
Agahugu katagira umuco karacika.
Nyuma y’ubushakashatsi bumaze iminsi bushyirwa ahagaragara n’impuguke mu mateka zinyuranye zikomoka muri Afrika zifashishije ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Pr Cheikh Anta Diop zikomeje kugaraza ko aya madini Dusengeramo ari ibiwani byazanywe n’abanyabucakara ndetse n’abakoloni kunyungu zabo, dutera umugongo gakondo yacu maze ibyago by’ubwoko bwose biratwinjirana kuko twimye agaciro abakurambere bacu tugaterekera abavamahanga batatwumva, Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko aya madini y’amavamahanga ntamugisha twayaboneramo kuko ukwemera kwayo kudufata nk’abacakara.
Niyo mpamvu ndamutse mbaye perezida natera inkunga ikomeye umushinga ugamije gusubiza icyubahiro gikwiye imyemerere yacu ndetse n’abakurambere bacu.
Uburyo bwo gusenga bwavugururwa bijyanye n’igihe tugezemo.
Nk’uko Abaislam biyambaza Allah, Aba Christu bakiringira Yesu, twe twajya twiyambaza IMANA RUGIRA, (Rurema Iyakare..)
Igitabo gitagatifu cyacu cyakwitwa ISOKO Y’UBUGINGO naho Itorero (Idini) ryacu ryakwitwa BENIMANA
Ingoro nkuru y’Imana yakwubakwa mu BYIMANA
KWIGISHA UBUPFURA
Nyuma y’ibyo ibyose hashyirwaho gahunda yo kwigisha inyigisho zitoza abantu ubupfura arizo:
Ubutabera, Ubunyangamugayo, gukunda no kwubaka igihugu kitarangwamo umwiryane ushingiye kumoko.
IKIBAZO CY’ABANYAMULENGE N’ABAHUTU B’ABAKONGOMAN
Natangiza ibiganiro bitaziguye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya RD.Congo hashingiwe kumpamvu zatumye bisanga muri Congo zazanywe na Berlin ya Kabiri.
Kugirango turangize burundu ikibazo cyabo bityo babeho mu mutuzo usesuye.
UMUSOZO
Ibyo unenga muri ibi bitekerezo ntuzabikore nuba perezida kuko njye nindamuka mbaye perezida ntakizambuza kubishyira mubikorwa.
Nsezeye nzagaruka.
Mugire Amahoro
AKISHULI Jabo
Umuyobozi w’URUKATSA
UKUNTU KWIGA MU MASHULI YISUMBUYE NA ZA KAMINUZA BYARI BIMEZE KURI REPUBULIKA YA 1 N’IYA 2
Yanditswe na Victor Manege Gakoko
(Ibiganiro nagiranye na Anastase MAKUZA na Colonel Aloys NSEKALIJE)
Igice cya mbere : Ikiganiro nagiranye na Anastase Makuza, Intwari ya Repubulika ya Mbere, wabaye na ministri w’uburezi
« Nta wampora ababyeyi navutseho, nta nuwamporo aho navukiye, byaba ari kumpohohotera ushatse kunziza uko nsa, cyangwa uko ndeshya kimwe no kuntensha agaciro ngo kuko ndi umwana wa Repubulika. Sinabihisemo, ariko ndabyishimiye byimazeyo, kuko biri muri zimwe ndangagaciro zinyubatse. » (Victor Manege Gakoko)
Muri Nyakanga 1976 cyangwa se 1977, naje mu birukuko i Kigali mvuye i Moscou aho nari maze imyaka 2 cyangwa 3 niga mw’inshuri rikuru rya énergie muri URSS (MEI). Bwari ubwa mbere mfashe icyo kiruhuko, naje mfite n’umugambi wo kuzaganira na Anastase Makuza. Kuko yari inshuti cyane ya data, data namusabye ko yazamumbariza ko bishoboka. Data yaranshubize ati usibye ko n’ubu wamusanga iwe mukaganira ati ni umugabo ukunda gusabana, ati ariko nzamukubwirira. Hashize iminsi, data ambwira ko yatumitse kandi ko Makuza yamubwiye ko akunda rwose kuganira n’urubyiruko.
Ubwo bukeye, mbwira mukuru wanjye Vincent Minega Gakoko ngo tujyaneyo kuko we yahisangaga. Tugezeyo, baradufungurira, baratwicaza, jye banyicaza iruhande neza rwa Makuza. Amaze kudusuhuza, asaba ko batwicira inyota. Bamaze kudusukira primus mu birahure, Makuza ati « ku buzima bwanyu ». Noneho mu kinyabupfura ndamureba mu maso, ariko numva mfite ikintu cy’icyoba. Muri ako kanya Vincent n’inshuti ze baba bigiriye mu bindi, nsigarana gusa na Makuza. Ku mutima ndibwira ngo sinza gushobora kubona uko ntangira. Makuza nk’umuntu uzi psychologie, abona ko mfite isoni noneho aba ari we utangira kubaza. Ati harya wiga mu Burusi, nti yego. Ati uzi amateka y’ukuntu mwoshoboye kujya kuhiga se? Nti reka da, nti nabonye ngenda gusa. Ariko muri uko kumbaza ndamureba mu maso noneho nashiritse ubwoba. Nahise mbona umugabo ufite urugwiro, ufite indoro ireba kure, kandi unarebera hejuru ku buryo numvaga ibintu avuga abirenze cyane. Yavugaga yitonze cyane, andeba, aseka, asa nunyiga. Mu gihe gito gusa, nahise mbona ko Makuza afite icyo bita « charisme » idasanzwe, undi munyarwanda nabonanye nkayo muri icyo gihe ni Musenyeri Alors Bigirumwami ; dore ko banareshyaga.
Noneho arakomeza, ansobanunira ko kugira ngo bashobore gushinga repubulika bitangiye ari bato ati hari ibintu byinshi twahuye nabyo tutari twiteguye (circonstances imprévues). Ati nk’urugero, UNAR yari yaradutanze kumenyekana muri ONU kandi yo ishyira imbere gusa ubwigenge. Ati natwe hagati yacu nti twumvaga ibintu kimwe iteka. Ati akazi gakomeye kakozwe na Président Kayibanda ati kuko we yumvaga bose akabyigaho noneho akazana igizubizo gikubiyemo ibyifuzo bya benshi. Jye nta kibazo numvaga nabaza kuko ari nk’amakuru yampaga, namuteze amatwi gusa.
Arakomeza arambwira ati tumaze kubona ubwigenge ababiligi benshi bakoraga mu nzego za leta (administration) bahise bataha biradutungura kuko tutari dufite abanyarwanda benshi bize bo kubasimbura. Ati nta n’ubwo twari twaratekereje kuzashyiraho amategeko azagenga abakozi ba leta. Ati nta kundi twari kubigenza usibye gukomeza gukoresha amategeko y’ababiligi ati ku buryo nka papa wawe wari assistant-vétérinaire yahawe umwanya (grade) n’akazi (fonction) bya docteur vétérinaire w’umubiligi wakora ako kazi.
Ati Président Kayibanda abonye icyo kibazo kibangamiye repubulika, yihutiye gushaka ukuntu ishuli rya kaminuza (université) ryajyaho kandi ministeri y’uburezi ikanagerageze gusaba ibihugu by’inshuti za bourses nyinshi. Asobanura ko igihugu babanje kwiyambaza ari Belgique. Yongeraho ko ababiligi bemeye kubafasha ariko bourses ntibazongera cyane. Ababiligi bashiraga imbere « assistance technique ». Ati nyuma ndi ministre w’uburezi nza kubwira Président Kayibanda ko twanagirana umubano n’abarusi (URSS). Akibyumva, Président Kayibanda ngo ahita amusubiza ko adashaka abo bokoministes (communistes). Ati batwononera igihugu. Anastase Makuza yamubwiye ko yamwihoreye ariko hashize iminsi arongera abonana na Président amwumvisha ko Leta y’u Rwanda igomba kugenderaho kuri politiki itagira aho ibogamiye (politique de non alignement).
Ati Président Kayibanda amaze kwiyumvira, ngo aramubwira ati tegure urugendo (mission) yo kujya i Moscou gusaba niba abarusi bashobora kudufasha mu rwego rw’uburezi. Ngo yongeraho ati nubona bemeye kudufasha, unabwire ko Leta y’uRwanda yifuza kugirana nabo umubano ushingiye kuri za ambassades. Anastase Makuza arambwira ati sinatinze kwitegura no kwaka abandi bakozi bakuru bo mu zindi ministeri twafatanya urwo ruzindiko. Noneho, ntiyambwira uko urugendo rwagenze, ahubwo ambwira ko hasinywe amasezerano akubiyemo koko imfashanyo mu rwego rw’uburezi n’andi yemera ko leta zombi yashyiraho umubano muri rusange ushingiye kuri za ambassades.

Ati ng’uko uko ambassade y’u Rwanda i Moscou yavutse, abarusi banaduha bourses ariko kubera za mpungenge za Président Kayibanda, atanga inama ko habanza hakoherezwa abanyeshuli bake ngo tukabanza tukareba icyo bitanga. Anastase Makuza, ansobanunira ko babanje kohereza abari bafite impamyabushobozi y’ubwarimu. Ati na ministre Lazare Mpakaniye agiye kuyobora ministeri y’uburezi nawe ni ko yabigenje. Ati byaje kuhinduka aho ministre Gaspard Harerimana abereye nawe ministre w’uburezi, ubwo yatangiye kwohereza muri URSS abanyeshuli barangije humanités scientifiques na modernes.
Ati nyuma ya coup d’état, ministre Thaddée Bagaragaza bahaye kuyobora ministeri y’uburezi, we yakubye kabiri umubare w’abanyeshuli bagiye kwiga muri URSS, ati kandi anasaba ko bakwiga muri za facultés zinyuranye kugira ngo u Rwanda rushobora kubona abakadres (les cadres) muri nzego zose z’ubukungu bw’igihugu. Ati ng’uko ukuntu nawe wagiye kwiga mu Burusiya muri 1974. Naramushimiye cyane kubera igihe yampaye aganiriza ayo makuru. Nunze mu rye mubwira ko koko twe twagiye kwiga muri URSS muri 1974 turenze mirongo itanu (50) ari nabo ba mbere leta y’u Rwanda yohereje umubare munini w’abanyeshuli b’abanyarwanda kwiga mu mahanga. Anastase Makuza arangiza ambwira ko ikibabaje ni uko ibihugu by’iBurayi y’uburengerazuba byakomeje gutanga bourses nkeya kandi ntibanafungura facultés zose.
Yampayemo n’urundi rugero, ati buriya papa wawe nawe yaradufashije cyane. Urugero rufatika yatanze ngo ni uko papa bamaze kumugira directeur wa élevage, yasabye ko bamushakira mu mahanga bourses 10 z’abanyeshuli bazajya kwiga doctorat muri médecine vétérinaire. Igitekerezo cye ministre Harerimana yacyakiriye neza arazimushakira rwose kandi arazibona mu bihugu binyuranye, n’uko abanyeshuli bajya kwiga ubuvuzi buhanitse bw’amatungo.
Anastase Makuza yasozereje kuri Aya magambo. Yarambwiye ati : «mu bintu bimwe by’imena twakoze byashimishje cyane Président Kayibanda, ni kuba twarashoboye gushyiraho Kaminuza y’uRwanda i Butare», kuko yabigizemo ku mwihariko uruhare rwe cyane. Nananifuzaga ko iyo Kaminuza igenda ikura ku buryo abanyeshuli bazajya bajya kwiga mu mahanga mu kiciro cya gatatu gusa no muri spécialités zihanitse. Anastase Makuza yongeraho ati yatabarutse umugambi we atawugezeho. Ati ariko nkamwe mukiri bato mujye muzirikana ko Président Kayibanda yari umuhanga, ureba kure, umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru, umukozi utaruhuka, uzi no gushishoza, cyane cyane wakundaga u Rwanda n’abanyarwanda akanifuza ko bava mu byo yakundaga kwita : UBUJIJI, UBUTINDI, UBUTIRIGANYA N’UBUCAKARA
Igice cya kabiri: Ikiganiro nagiranye na Colonel Aloys Nsekalije, umwe mu basirikari bakuru bahiritse leta ya Président Kayibanda, akaba yaranabaye ministre w’amashuli abanza n’ayisumbuye.
Nyuma hashize iminsi, Colonel Nsekalije tuza guhura, turaramukanya. Abatazi Colonel Nsekalije (hors contextes militaire et politique) ni umugabo wasetsaga cyane. Noneho arambwira ngo mwene Gakoko ko utagarutse ngo dukomeza ikiganiro cyacu. En fait, nanjye namwisangagaho kuko ari jye wari waramuhaye umuriro mu nzu ye y’i Remera. Kubera iyo service namuhaye twahise tuba inshuti en particulier. Hanyuma nanjye ndamusubiza nti mon Colonel, ahubwo ngize Imana niba ufite umwanya tureba aho tujya dukomeze. Ahita yemera ako kanya. Iyo nsubije amaso inyuma numva yari akeneye umuntu de confiance abwira ibimuri ku mutima.
Tumaze kubona aho twicara, si natinda mpita mubaza nti relations zawe na FPR zimeze zite? Arimyoza ati ntiwabara, uzi ko narezwe muri Gacaca. Ngwa mu kantu, kuko bavugaga ko yarwanyeho abantu benshi muri génocide. Ariko ahita ambwira ko yatsinze ko bizamenyekana mu cyumweru gikurikiyeho. Ndongera ndamubaza nti ese wabonye occasion yo gukobonana no kuganira na Président Kagame ? Aransubuza ati rimwe bigeze kuntumira muri événement (ntabwo yavuze circonstances kandi ashobora no kuba yaranabonanye na we kenshi), njyayo nsanga na Président Kagame ahari (hano ntabwo yambwiye niba ari igihe yari vice-président cyangwa yarabaye déjà président). Ati ngezeyo ibikomerezwa byo muri FPR byiha kumvugiraho bintesha agaciro. Ati jyewe Nsekalije mpitamo kwivuga, ati narivuze pe no ku ngoma ngo di (bivuga ko ari muri lignée y’ibwami directement ou indirectement). Ati abaraho bose baraceceka, ati Président Kagame we wumvise icyo nashakaga kuvuga arampamagara, musanga aho yari yicaye, turaganira bisanzwe. Ndaseka cyane, nti noneho koko abavuga ko uri umututsi ntibabeshya. Nawe araseka ntiyasubiza. Nungamo nti ariko jye mbona ahubwo uri umugogwe. Colonel Nsekalije ati mwene Gakoko aho nturiho uneka? Nti sinabikora, ariko tubihinira aho. Noneho agaruka ku kiganiro cye na Président Kagame. Ati naramubwira nti Excellence, Vision 2020 izamera nka MRND yacu. Ati kubera iki? Ati ndamusubiza nti kuko ari ibihimbano bidafatika bitavuye mu bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage. Ndamureba ndi mon Colonel nti uvuga ukuri koko kwambaye ubusa pe, nti abantu bakwibeshyaho ntibakuzi. Iyo iba ibaye introduction, tujya kuri sujet ikomeye cyane.

Nti mon Colonel, umbwize ukuri rwose, nti politique yanyu muri MRND parti-état y’iringanyiza yari igamije iki? Ati wahora, ati iyo niyo yadukozeho. Yongeraho ati ni erreur politique monumentale. Noneho aransobanurira. Ati twaratekereje (sinamubajije “twa” abo ari bo ariko naketse abakoze coup d’état cyangwa se ba gacurabwenge ba idéologie-maîtresse ya MRND) dusanga abanyenduga, préfecture y’iwanyu i Butare, na Gitarama na Gikongoro ari zo zifite umubare munini w’abantu bize kandi bafite imyanya ikomeye muri leta. Ati ikindi kandi muri izo préfectures uko ari eshatu niho wanasangaga umubare munini w’abatutsi mu bakozi ba leta toutes catégories confondues.
Ati ng’uko uko politique y’iringaniza yavutse ngo turebe uko twakosora icyo kibazo. Nyuma tumaze kwemeza iyo politique tubura stratégie twakoresha ngo tuyishyire mu bikorwa. Ati nti twari kwirukana abo bakozi nta n’abandi dufite bo kubasimbuza. Ati noneho nteka umutwe ntangira kurwanya réforme scolaire kugira ngo mfate ministeri y’amashuli abanza n’ayisumbuye. Ati Président Habyarimana arayimpa. Ati noneho ngeze muri iyo ministeri ngirana ikibazo na ministeri y’amashuli makuru; tugonganira kuri bureau itanga bourses. Bavuga impamvu bourses ari izabo, ati nanjye ntanga arguments zanjye. Mvuga ko niba ari ministeri y’amashuli abanza n’ayisumbuye ishyiraho programme y’amasomo yigishwa muri secondaire ko byumvikana ko ari yo ikwiriye guhitamo no gushyira abanyeshuli batsinze mu mashuli makuru. Ati ibyo bigakorwa hakurikijwe programme ya leta yo kutegura abakozi ba leta n’abikorera ku giti cyabo muri secteurs zose za administration n’ubukungu by’igihugu. Colonel Nsekalije ati nti byatinze ministre w’amashuli makuru tubyemeranwaho, ati ariko nubundi ntaho yari kunyura.
Ati noneho ndeba umubare wa bourses zose zitangwa mu Rwanda no mu bihugu by’inshuti nsanga hari facultés zirimo abanyeshuli benshi cyane cyane, nk’urugero, muri sciences de l’éducation, humaines, sociales et économiques kurusha domaines techniques. Noneho nsaba URSS bourses nyinshyi muri domaines techniques.
Ati icyakurikiyeho, ndongera nsaba statistiques z’abakozi ba leta mbaza na informations y’igihe bazajya bafatira pension. Ati byose maze kubibona nkora planification yo guha bourses no kwohereza abanyeshuli benshi bo muri Nord cyane cyane muri URSS muri domaines techniques. Ati icyari kihishe inyuma ni uko abakozi b’abanyenduga bafataga pension bagombaga kusimburwa au fur et à mesure n’aba cadres bo muri Nord bakimara kurangiza kandi nta compétition iriho. Ati ni uko twagiye tubikora. Kubyeyekeye abanyeshuli b’abatutsi ati twagerageje koko gukora équilibre muri secondaire dukurikije quota, ati ariko nta na rimwe iyo quota yubahirijwe ati kuko hari imyanya najyaga nitangira ku giti cyanjye, ati ukongeraho n’imyanya imwe n’imwe ba directeurs b’amashuli y’isumbuye batangaga à leur discrétion, ati ndetse ukanongeraho n’indi abakozi banjye bansinyishaka bariye ruswa. Ati nari nzi ko abakozi banjye barya ruswa ariko nkabona ari marginal.
Dufata pause gato noneho ndamubwira nti mon Colonel, ariko iyo politique yari discriminatoire. Ansubiza ati iri rwose mu byatumye MRND irohama. Aha ampa explications, ati ibyo twakoraga se hari utarabibonaga? Ati byageze aho aba ministres bo muri Sud bari muri gouvernement batangira kuba mécontents ariko batabyerura. Nyuma ministre Félicien Gatabazi aba ari we unkorera affront ouvertement avuga ko iyo politique atayishyigikiye na gato. Colonel Nsekalije anyibutsa ukuntu Gatabazi yamusebeje kuri stade Huye i Butare. Ati rero sinabyihanganiye kandi nzi neza ko les intellectuels du Sud bamushyigikiye, ati binakubitiraho ko Président Habyarimana yamweraga cyane. Ati noneho ikibazo kiba personnelle : Gatabazi cyangwa jyewe, tuba abanzi gutyo. Nyuma murusha amayeri mukuza muri gouvernement. Nti ni wowe rero wamufungishije? Ansubiza ati en quelques sortes oui. Arakomeza ati gusimbura Gatabazi, nahise njya gushaka Général Ndindiriyimana (ariko icyo gihe ahari yari commandant) ngo abe ministre ngo azanabe ledear wa Butare. Ati Ndindirimana arantsembera ambwira ko ari umusirikare ko nava muri gouvernement azasubira mu gisirikare.
Tuba dukoze tour y’ikibazo cya équilibre mu mashuli makuru no mu kazi ka leta gutyo. Hari ibindi byinshi twaganiye biri hors contexte, nk’ibitabo yanditse, nka gestion des droits d’auteur ze, n’ikigitabo kindi yari ariho yandika.
Mu gusoza ubona ababaye cyane yarambwiye ati igihe cya mashyaka menshi, ishyaka PSD niryo ryavutse comme réponse au régionalisme implicite twazanye mu Rwanda. Ati twarumiwe tubonye umubare des intellectuels barigiyemo. Ati nagiye kureba Président Habyarimana mubwira ko biturangiriyeho. Yongeraho ati niyo inkotanyi zidatera MRND yari mu mazi abira. Akantu important nari nibagiwe. Colonel Nsekalije yari convaincu ko mu matora y’ubutaha coalition MDR/PSD zonyine zari kubona majorité ituma zijya k’ubutegetsi (kandi koko ni nayo stratégie Félicien Gatabazi yashyiraho imbere).
Turangije, ndamushimira cyane, musaba ko yazampa interview excusif ku byo twaganiye byose. Aranyemerera, nyuma ya deux ou trois mois aba yitabye Imana. Ngira akababaro kenshi cyane kuko nari nashoboye kumugira inshuti personnel ikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Havutse umutwe w’urubyiruko rwiteguye guhangana na FPR ruri imbere mu gihugu!
Umunyamakuru Phocas Ndayizera mu maboko ya RIB ashinjwa Iterabwoba
Umunyamakuru Phocas Ndayizera umaze icyumweru yaraburiwe irengero yeretswe abanyamakuru kuri uyu mugoroba ku biro by’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha.
Phocas Ndayizera azwiho kuba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, akaba kandi yarakoranye na BBC Gahuzamiryango nk’uwukora ku giti cye (freelance) kugeza mu kwezi kwa gatandatu guheruka.
Yongeye kuboneka ku cyicaro gikuru cy’ubugenzacyaha yambaye amapingu, bigaragara ko afite umunaniro.
Ubwo yasabwaga kubwira abanyamakuru icyo akurikiranyweho, Ndayizera yavuze ko ntacyo azi ku byo ashinjwa, abwira abanyamakuru uko yafashwe.
Ngo nawe aracyategereje iperereza ngo rigaragaze ubwoko bw’ibyaha akurikiranyweho.
Ku ruhande rw’ubugenzacyaha na bo bemeye ko ari bo bamaze icyumweru bafunze uyu mugabo.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha Bwana Modeste Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko Ndayizera akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Abanyamakuru babajije impamvu urwego rw’ubugenzacyaha rutegereje iminsi 7 yose kugira ngo rwemere ko ari rwo rufunze uyu mugabo mu gihe uru rwego rwari rwakomeje kuvuga ko rutazi aho aherereye.
Phocas Ndayizera yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize afatiwe mu mujyi wa Kigali.
Kugeza uyu munsi mbere ya saa sita abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ntawashoboraga gusobanura irengero ry’uyu munyamakuru.
Kugeza kuri uyu wa kabiri, umugore we yavugaga ko atazi neza aho umugabo we yaba yaragaragaye bwa nyuma, haba i Muhanga aho batuye cyangwa se mu kandi gace k’igihugu.
Ibinyamakuru byinshi byandikirwa ku mbuga za interineti byari bikomeje kwibaza aho uyu mugabo yarengeye, ndetse hari n’ibyibaza niba yaba akiriho.
Ubwo umuvugizi w’ubugenzacyaha yari imbere y’abanyamakuru yumvikanishije ko Phocas Nadayizera afunganye n’abandi bakekwaho icyaha kimwe na we.
Ariko ngo niwe wagaragajwe kubera ko ari we benshi bari bamaze iminsi babaza uko byamugendekeye.
BBC Gahuza-Miryango
Intumwa za Rubanda muri Amerika Zirasaba u Rwanda Kurekura Diane Rwigara
Bamwe mu basenateri n’abadepite bagize inteko ishinga amategeko na Sena ya leta Zunze ubumwe z’Amerika, babinyujije ku mbuga zabo za Twitter, barasaba Leta y’u Rwana kurekura umwali Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara. Abo bayobozi bagaragaje impungenge bafite mu ikizwa ry’uru rubanza. Senateri Dick Durbin umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena yagize ati: “Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara. Ati, mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”
I am troubled by what appears to be highly questionable charges against Diane Rwigara for seemingly running for office peacefully #FreeDianeRwigara #FreeAdelineRwigara https://t.co/N8w3nI8T1V
— Senator Dick Durbin (@SenatorDurbin) November 26, 2018
Mu bandi bagaragaje bakemanze imiburanishirize y’urwo rubanza, banasaba ko Diane Rwigara yasubizwa uburenganzira bwe busesuye, harimo Senateri Patrick Leahy uhagarariye leta ya Vermont muri Sena. We yagize ati: “Iyo ubushinjacyaha bukoreshejwe nk’intwaro yo kurenganya abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, demokarasi ubwayo iba ihungabanijwe. Yongeyeho agira ati, uyu munsi nahamagariraga Leta y’u Rwanda gusubiza Diane Rwigara uburenganzira bwisanzuye”.
When prosecution is used as persecution against political opponents, democracy itself is threatened. Today I call on #Rwanda to #FreeDianeRwigara.
— Sen. Patrick Leahy (@SenatorLeahy) November 26, 2018
Naho umudepite Ann Wegner, ukomoka muri leta ya Missouri, yagize ati: “Uyu munsi turahamagarira u Rwanda kurekura Diane Rwigara, kuko kugira uruhare muri polotiki mu mahoro, atari icyaha.”
Today we call on #Rwanda to #FreeDianeRwigara. Peaceful political participation is not a crime. pic.twitter.com/0uFCKcrHcT
— Ann Wagner (@RepAnnWagner) November 26, 2018
Naho umudepite Barbara Lee uhagarariye leta ya California na we yunzemo ati: “Mu Rwanda, Diane Rwigara n’umubyeyi we bakurikiranywe n’ubutabera kuko bagize akanyabugabo ko kwamagana ruswa n’igitugu. Akavuga ati, bombi ni intwari kuko kuba baratanze umusanzu wabo muri politiki atari icyaha.”
In Rwanda, Diane Rigwara and her mother Adeline are being prosecuted for having the courage to speak up against corruption and autocracy.
They are heroes. Political participation isn’t a crime. #FreeAdelineRwigara #FreeDianeRwigarahttps://t.co/UAGdb0r2ww
— Rep. Barbara Lee (@RepBarbaraLee) November 26, 2018
Aya Magambo ya bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Amerika yumvikanye icyumweru kimwe mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro ku rubanza Leta y’u Rwanda ibiranamo na Diane Rwigara na Nyina Adeline. Kuwa kane w’icyumweru gitaha, ni bwo biteganijwe Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru mu Rwanda.
Ni mu rubanza bashinjwamo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe Diane yiteguraga kwiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu. Hari n’ibindi byaha ashinjwamo hamwe n’umubyeyi we, birimo guteza imvururu no guhembera amacakubiri mu gihugu. Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we Adeline igihano cy’imyaka 22 y’uburoko no gucibwa ihazabu y’amafaranga.
Diane Rwigara n’umubyeyi we bari baratawe muri yombi na polisi y’u Rwanda, mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda mu mwaka w’2017, barekurwa by’agateganyo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
VOA
RIB iravuga ko yafatanye umunyamakuru Phocas Ndayizera intambi (Dynamites!)
Abaganga ba RDF bambeshye ko ndwaye umutima n’umwijima kugira ngo ntajya kuri cadet kubera ko ndi umuhutu!
Yanditswe na Prince Muzatsinda
Umwaka ushize nibwo hasohotse itangazo rihamagarira abasore n’inkumi bujuje ibisabwa kugira ngo binjire mu gisilikari cy’u Rwanda ku rwego rwa cadet officer. Nk’abandi basore benshi bari babikeneye nanjye nihutiye kwandika nsaba kwinjira mu gisilikari cy’igihugu kuko nari nujuje ibisabwa. Ariko ibyambayeho ni agahomamunwa!
Nk’uko bisanzwe kugira ngo wemererwe kwinjira muri kiriya gisilikari, ni uko uba ufite ubuzima buzira umuze. Nanjye rero mbere yo kwandika nsaba kwinjiramo nanyarukiye mu ivuriro riherereye iwacu i Musanze aho mvuka, nkoresha ibizamini byose (general checkup) kugira ngo ntazata umwanya wanjye njya gusaba akazi wenda batazankundira. Ibizamini byaje binyereka ko nta kibazo na kimwe mfite. Nta sida , hepatite, igifu, umutima n’ibindi. Mbega nari nujuje ibisabwa byose kugira ngo nemererwe kwinjira mu gisilikari cy’igihugu cyanjye. Ubwo nahise nandika nsaba kwinjira ndetse ntanga n’ibindi byangombwa byose byari bikenewe.
RDF nayo ibanza gupima abashaka kwinjira ndetse ikabanza ikamenya inkomoko nyiri zina y’abasabye kwinjira !
Nk’uko nabibabwiye hejuru, nanditse ibaruwa isaba akazi kandi ntanga n’umwirondoro wanjye nk’ibisanzwe. Nk’uko mubizi mu mwirondoro haba harimo aho wavukiye n’amazina y’ababyeyi bose. Nk’abandi barera bose bavuka mu Ruhengeri n’igice kimwe cya Gisenyi ndi umuhutu utavangiye kandi n’iyo mvuga biroroshye kuntahura kuko mvuga ikirera cy’ikivuge.
Mbere yo gusaba kwinjira muri RDF sinari nzi ko Abahutu bahezwa kuri cadet!
Nk’umuntu wari wujuje ibisabwa nari nizeye ko nzemererwa nta shiti. Ariko naje gutungurwa ubwo bankoreraga ibizamini by’ubuzima bakampa ibisubizo bivuga ko ndwaye umutima n‘umwijima. Ngo bityo sinashobora amasomo ahabwa abasilikari. Naratunguwe kuko nari narabanje gupimwa, ariko ndavuga nti wenda clinic nivurijeho niyo ifite ibyuma bidakora neza. Naratashye nsubira iwacu mu rw’umurera mfite agahinda kenshi. Ariko nibazaga ukuntu njya nywa mutzig eshanu singire ikibazo cy’uwo mwijima n’umutima bikanyobera. Mbonye bikomeje kumbera urujijo nahisemo gusaba rendez-vous mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo menye neza niba ndwaye bityo ntangire kwivuza. Kubera ko nari mfite musaza wa mama ukora muri ibyo bitaro kubona rendez-vous ntabwo byangoye.
Umunsi warageze njya gukoresha ibizamini nsanga ndi mutaraga !
Abanyarwanda benshi bazi neza uburyo biriya bitaro bikomeye ku buryo gushidikanya ku bizamini umuntu aba yahawe bidashoboka cyane ko atari ubwa mbere nari nipimishije. Nabajije Docteur nti : ko hari aho baherutse kumpima bagasanga mfite ikibazo cy’umutima n’umwijima none waba wizeye ibyuma byanyu ? Yansubije ko aho napimiwe na RDF ariho bafite ibyuma byapfuye.
Nitabaje mwene wacu witwa ko akomeye ngo mubwire iby’ako karengane ampa igisubizo gitangaje !
Nkimara gusobanukirwa ko ibyo nakorewe ari ikinamico, nahise njya kureba mwene wacu witwa ko akomeye kuko akora mu rukiko rw’ikirenga. Ngeze iwe mutekerereza uko byagenze maze mu ijambo rimwe arambwira ati “ nti muramenya ko ingoma yanyu yajyanye na Habyarimana na Bagosora”!
Yongeyeho ko nakoze ikosa ryo kujya kudepozamo ntamubwiye ngo ajye gupfukamiriza ibukuru kugira ngo banyemerere kuko ngo n’ibitonyanga bike byemererwa bibanza kunyura kuri bene wa bo bakomeye bakabasabira mubagenerali b’inshuti, ariko ngo aba na bo hari umubare batarenza kuko muri intake(icyiciro) kitemerewe kurenza 3% by’abahutu!
Ngayo nguko uko RDF ikora igamije gukenesha abahutu no kubapyinagaza.
Police idasanzwe yabyutse isaka muri gereza ya Nyanza
Yanditswe na Kantengwa Alice
Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cye ku wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018 ava muri Gereza ya Nyanza i Mpanga aravuga ko abapolisi bo mu rwego rudasanzwe (spécial police) baturutse mu Mujyi wa Kigali, bari kumwe na Canine Brigade (ikoresha imbwa) mu rukerera ahagana i saa kumi n’igice bazindukiye kuri iyo gereza barayigota binjira mu gipangu cya Delta Wing kibarizwamo imfungwa mpuzamahanga zaturutse mu Gihugu cya Sierra Leone, imfungwa z’abanyarwanda zavanwe mu Mahanga ndetse n’imfungwa zimwe na zimwe zishinjwa kugambanira Igihugu n’abayisilamu bashinjwa iterabwoba.
Abapolisi bo mu mutwe udasanzwe bari kumwe n’abaturutse kuri station ya police ya Nyanza n’abacungagereza bose hamwe bagera ku ijana na makumyabiri, nibo babyutse basaka izo mfungwa. Amakuru akomeza avuga ko habaye isaka ridasanzwe ahasatswe ibyumba byose, imisarane, igisenge cy’inzu n’inkengero z’urupangu. Igikorwa cyabaye hari abayobozi bakuru ba RCS barimo Komiseri Michel Kyamugisha uri mu bateguye umugambi wo kunyereza Vice Président w’ishyaka FDU-Inkingi Twagirimana Boniface. Iki gikorwa cyo gusaka izi mfungwa cyamaze amasaha icyenda aho hari ibyasohowe bikurwa mu nzu z’izo mfungwa kugeza ubu bitaramenyekana neza.
Igikorwa cyo gusaka kirangiye imfungwa zikurikira zasohowe aho ziryama zijya guhatwa ibibazo
-Dr Léon Mugesera
-Mugimba Jean Baptiste
-Iyamuremye Jean Claude
-Ntaganzwa Ladislas
-Col Gaheza Norbert
-Munyagishari Bernard
-Mbarushimana Emmanuel
-Bandora Charles
-Pasteur Jean Uwinkindi
Kugeza ubu impamvu yatumye izi mfungwa zisakwa ku buryo bukomeye ntiramenyekana, ibintu bibayeho nyuma y’aho ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza butangarije imfungwa zose gutanga imyenda n’ingofero bya gisirikare byaba bigifitwe na bamwe mu bafungwa.
Twabibutsako iyi gereza ya Nyanza kandi imaze iminsi irangwamo umwuka utari mwiza ukururwa n’umuyobozi wayo CSP Rutayisire Karera ukorera iyicarubozo imfungwa n’abagororwa! Iyi gereza kandi ntiragaragaza aho yashyize umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi Twagirimana Boniface.
Harakekwa ko iri saka rishobora no kuza gukurikirwa n’ikinamico rya police ryo gutangaza ko hari ibidasanzwe bahafatiye! Tukaba tugikurikirana iyi nkuru.