Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10381 articles
Browse latest View live

RUCIBWA RUTE URUBANZA?

$
0
0

By Jean-Jacques Bigwabishinze

Urubanza rw’abo kwa Rwigara

Ni impanga n’izarubanjirije,

Mu manza za politiki 

Zaciriwe mu Rwanda;

Na rwo rwuzuyemo amanyanga,

Rurangwamo amakenga,

Ntirwaciriwe i Mutakara !

Izuba ryararengaga,

Mbona ari ikirengarenga,

Nkibwira ko akarengane

Kazarengana na ryo,

Ejo ryakongera kurasa,

Rigasanga bene Kanyarwanda

Batakiburirwa irengero,

Ngo bashyirwe ku ngoyi 

Bazira akarengane.

Dore umunsi uciye ikibu,

Inkuru y’urubanza yangezeho;

Iryo hohoterwa rikabije

Ryitwikiriye isura y’ubutabera

Ryanteye kwivumbura,

Numvise ko Shima Rwigara,

Umwari watwitangiye,

Noneho ari we utahiwe

Mu gutotezwa n’iyi ngoma

Y’ubutegetsi bw’igitugu,

Ikomeje guhekura igihugu.

Urubanza rw’uwo mwari 

Rucibwa na Kagame,

Kagame ka Rutagambwa,

«Intore izirusha intambwe»;

Ni we utyaza iyo ntorezo,

Rwamukire y’ingeri nshyashya,

Utinyutse kumunenga

Akayimukubita ku gakanu,

Atitaye ku nduru

N’akamu k’abatabaza.

Iyo amaze gufata umwanzuro,

Awunyuza ku byegera bye,

Ngo biwushyikirize inkiko,

Abacamanza b’ingoma

Nibamara kuwumira bunguri

Bajye kurenganya umwari 

Watinyutse kwamagana amakosa 

Y’ubutegetsi bw’Inkotanyi.

Umwari Shima Rwigara

Ibye bizwi na bose:

Kagame yamwishyizemo,

Amutangira ku mugaragaro,

Amugabiza inzego za Leta,

Ngo zimugaraguze agati,

Zibasire umuryango we wose,

Nibirimba ziwurimbure !

Natabarije uwo mwari,

Abazi Kagame barampebya,

Bati « ntagira rutangira,

Ni igikurankota,

Ubwo yariye karungu,

Akaba akûubììra imikaka,

Agakabura amakuza,

Arashaka urugimbu

Rw’umwana w’intama ! ».

Nti « ese bariya bacamanza

Ko mbona babukereye,

Bambaye amakanzu y’ubumanzi

N’imishanana y’ubushishozi,

N’amakote y’ubudakemwa,

Ntibazagira ikimwaro,

Bakarenganura uwo mwari ? ».

Bati « ubutabera ni baringa,

Ubucamanza bw’u Rwanda

Burarwaye, burarembye,

Buracyari mu kirago,

Kwijajara si iby’ejo;

Uzira ubusa azira guhigima,

Iyo agumye ku izima arabizira,

Kujurira bikitwa kirazira ! ».

Ubutabera bw’isi ni nk’igicucu:

Uricara kikakwicara iruhande,

Wagenda kikakugenda inyuma,

Ku manywa y’ihangu ukagikandagira,

Kiberinka yatangaza kikakwitaza,

Kikarambya, kikirambura, kikagusumba,

Izuba ryarenga kikarembera,

Urumuri rwazima kikazimira.


Indege shyashya ya Kagame “Gustream G650ER ” iba muri compagnie yitwa “Qatar Executive

Ni kuki Tom Ndahiro yibasiye Théophile MPOZEMBIZI wa FDU-INKINGI?

$
0
0

Mu bugome n’ubuhezanguni bwe, intagondwa Tom Ndahiro yigize umwibone

Tom Ndahiro, wabaye rudasumbwa mu buhezanguni, aherutse kwibasira Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI), amwandikaho ibintu bitagira epfo na ruguru ashakisha ahantu yamugerekaho jenoside. Nibajije niba ari ubuswa kubera ukuntu yapfundikanije nabi ibinyoma, umujinya se w’umuranduranzuzi asanganywe ku bantu badakomera amashyi FPR cyangwa amaco y’inda. Abamuzi bambwiye ko atari ukubera amashuri make, kuko abafite amashuri nk’aye batameze nkawe ; ko atari ugukunda cyane FPR, ikaba nayo ibizi kandi imubonaho n’ikibazo cy’amashuri make, bityo akaba ari yo mpamvu atabonye umwanya ukomeye, noneho akishakira umurimo ushoborwa na bake nkawe : uwo kutamwara n’iyo bavumbuwe babeshya, no gushira isoni bakanatukana.

Abenshi rero bambwiye ko ari amaco y’inda, ko ajya aho abonye amaramuko. Ntashobora rero kumena isahani ye ngo areke kubeshya no gutukana. Ngo yishakiye ikindi kiraka cyo kuneka Kiliziya gatolika agamije kuyirimbura, kuko adatinya Imana nk’abandi bantu benshi. Ariko bakanavuga ko abiterwa no gushaka gushimisha ba shebuja barega Kiliziya gatolika kuba ariyo yakanguriye abahutu kwivumbura k’ubutegetsi bwa cyami, bigatuma abo ba shebuja baba impunzi.

Bambwiye ko yarangije imyaka ine gusa y’amashuri yisumbuye muri Tanzania ajya kwiyigira iby’ubuhinzi, kuko atashoboraga gukomeza indi myaka ibiri yashoboraga kumwemerera kujya muri Kaminuza. Intambara ya FPR niyo yatumye azamura umutwe. Yihomye kuri Ibuka, yinjira muri association y’abacikacumu yiyita ko arengera ikiremwa muntu. Yarangije yiyita inzobere ku kibazo cya jenoside.

Ntabwo akunda abacitse ku icumu kurusha uko bikunda. Umuryango we wose wari wibereye muri Tanzania igihe u Rwanda rwari mu miborogo. Birangiye, yagiye kwizanira umubyeyi we amushyingura mu cyubahiro mu Rwanda igihe bashishikarizaga abacikacumu gutaburura ababo ngo babajyane mu nzibutso. Ntaho uzamubona arengera abacikacumu badashaka ko ababo bajyanwa mu nzibutso.

Icyaha Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) yazize ni uko hari aho yanditse ko abantu ba FPR bishe ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu na miliyoni z’abanyekongo bagomba nabo kujyanwa mu rukiko nkuko abishe abatutsi bagomba kubihanirwa, bikaba ari yo nzira y’ubwiyunge nyakuri. Tom Ndahiro ari mu bazwiho ubicanyi. Icyo kibazo kiramureba. Namwe nimwisomere.

Ku itariki ya 22/11/2018, uwitwa Tom Ndahiro yashyize kuri Twitter ye (@TomNdahiro) inyandiko y’urukozasoni musoma aha hasi. Iyo « tweet » ye yari yikomye bwana Théophile Mpozembizi ufite twitter @MpozeTheo akaba na commissaire w’ishyaka FDU-INKINGI ushinzwe itangazamakuru. Ntibitangaje ko iyo nyandiko iturutse ku muntu nk’uwo : Tom Ndahiro wihaye inyito ngo y’umushakashatsi kuri jenoside asanzwe azwiho ubuhezanguni, urwango mu nyandiko ze kandi akenshi akabikorana ubuswa n’umwirato wuzuye ubwibone. Ariko se bizamugeza ku ki ?

Uko ikibazo giteye

Akoresheje impapuro z’impimbano (nk’uko bimenyerewe muri Leta ya FPR, bakabyita « gutekinika »),  Tom Ndahiro yanditse ibi bikurikira :

 Biragaragara ko  Tom Ndahiro ari kwemeza ko Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) ari umuhungu wa Prezida SINDIKUBWABO Théodore, bityo akabigenderaho avuga ko Théophile ari igicibwa. Urwo rupapuro ruhimbano rwa mbere ntaho ruhuriye n’ukuri kuko Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) nta sano na busa afitanye na Théodore  SINDIKUBWABO. Kandi no kuba ukomoka kuli Théodore  SINDIKUBWABO byonyine ntabwo byagombye kuba icyaha !

Ku rupapuro ruhimbano rwa kabiri, Tom Ndahiro aremeza ko Théophile akiri muto muri 1991, ishuri ryamwirukanye, rikamutuma kuzana ababyeyi be, ngo kuko bari bamufatanye umuhoro awubitse mu gitanda munsi ya matelas. Ngicyo ikinyoma cyacuzwe kugira ngo gifate uwo Tom Ndahiro yihitiyemo ari we Théophile Mpozembizi.

Nyamara, uwo barega ntiyigeze akandagira muri iryo shuri. Ikindi kandi, izo mpapuro ncurano za Tom Ndahiro zerekana amashuri abiri atandukanye (Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, na Collège du Christ-Roi), tukaba twibaza uko bazihuza bikayoberana. Ni ikinyoma rero cyambaye ubusa, kandi Tom Ndahiro nta soni bimuteye, nta guhanagura iyo « tweet », nta no kuba yabisabira imbabazi. Yarumaguje, yiyemeza ubugome.

Nyir’ubwite akimara kubona ko bamubeshyera, yasubirije kuri twitter agaragaza ko ibyo bamuvugaho ntaho bihuriye na we:

Twakoze iperereza

Twasanze koko Dr SINDIKUBWABO Théodore afite umwana witwa Théophile Mpozembizi, witiranwa amazina yombi n’uwa FDU-INKINGI. Ariko n’uwo muhungu wa SINDIKUBWABO nawe ntaho ahuriye n’impapuro mpimbano za Tom Ndahiro. Abashaka kumenya ibye bazamubaze.

Imikorere ya Tom Ndahiro

Tom Ndahiro avugwaho byinshi. Ngo yabaye mu mashyamba hamwe n’inkotanyi. Ariko cyane cyane ngo yamaze abantu abicisha. Jenocide yayigize intwaro ye.

Tom Ndahiro azwiho kuba umuhezanguni w’intagondwa : bigaragazwa n’inyandiko ze zuzuye urwango, agasuzuguro n’ubwirasi. Izo nyandiko zigaragara cyane kuri internet ku www.igihe.com, kuri www.rushyashya.com cyangwa www.umuvugizi.wordpress.com. Birazwi ko Tom Ndahiro ashyigikiwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko akora ibyaha (mu mvugo no mu nyandiko) byagombye guhanwa n’amategeko ariko ntawe umutunga agatoki. Aho niho akura kuba umwibone wahawe ubudahangarwa.

Tom Ndahiro akaba rero ari umwe mu batekereza politiki y’akarengane : uwo bashaka kurenganya barabanza bakamwandikaho ibyaha by’ibihimbano, bakamwandagaza mu binyamakuru. Bwacya Leta ya FPR ikohereza abapolisi bakamufata, bakamushyikiriza ubucamanza n’abashinjabinyoma, ubwo akarengane kagakomeza. Iyo ni nayo nzira Mme Victoire INGABIRE yanyujijwemo akigera mu Rwanda muri 2010.

Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) arazira iki ?

Mu minsi ishize, Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaza imikorere y’abahezanguni batatu : Tom Ndahiro, André Twahirwa na Vincent Gasana. Muri izo nyandiko yerekanye uburyo abo bagabo, mu buhezanguni bwabo, bari bikomye ishyaka FDU-INKINGI n’abayobozi baryo kugeza aho bavuga ko iryo shyaka rigomba gucibwa, kandi bazi neza ko ritari ryemererwa gukorera mu Rwanda. Inyandiko zabo zerekanye ko bafite ubwoba ko ibintu byahinduka biturutse kuri FDU-INKINGI. Inyandiko za Théophile Mpozembizi zarabavuguruje, ziberekana uko bari, bituma wa mujinya murandura-nzuzi ubatanga imbere ngo bamugerekeho urusyo. Ngiyo imvano yo guhimba ibinyoma.

Kubera ko jenoside bayigize iturufu yo kwikiza uwo bashatse, Tom Ndahiro yihutiye guhimba ikinyoma cya jenoside kuko azi ko yagikoresheje kenshi, ko kandi kidahusha. Ariko noneho ntabwo byamuhiriye. Umutego mutindi ubadukanye nyirawo kuko afatiwe mu cyuho. Reka dutegereze ibindi agiye gushakisha.

Akamenyero ko kubeshya nta nkomyi katumye Tom Ndahiro yibwira ko abazasoma « tweet » ye bazemera izo mpapuro mpimbano : agaragaje ubuswa bwe.

Ikigaragara ni uko aba bahezanguni nka Tom Ndahiro badashaka ko hagira ubavuga uko bari. Ntibifuza ko hari uwahuza abanyarwanda ngo bumvikane kandi babane neza. Abahezanguni ni ba rusarurira mu nduru, niyo mpamvu bashaka ko abanyarwanda bahora mu kurindagizwa ubudashira, kandi ni yo politique tubona iri gukorwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ariko Tom Ndahiro na bagenzi be mu buhezanguni baribeshya : akababaro n’akarengane abanyarwanda bahuriyeho kazabahuza kuko abenshi, kandi mu moko yose, bumvise ko basangiye gupfa no gukira. Bumvise ko FPR yiyemeje kubasya itarobanuye.

Théophile Mpozembizi azakomeza afashe ishyaka rye FDU-INKINGI gusobanurira abanyarwanda ko bagomba kwirinda kugwa mu mutego w’ubutagondwa n’ubuhezanguni, no kugendera kure abo ba rusarurira mu nduru.

Kuba umuhezanguni, intagondwa n’umuswa ni ukugwingira ubugira gatatu

Abahezanguni bari muri FPR ntibemera ko hari uwabavuguruza cyangwa ngo abatunge agatoki. Bumva barabaye ibihangange biri hejuru y’amategeko, ntibabwirwa ; n’iyo babwiwe ntibumva ; n’iyo bumvise ntibava ki izima. Nguko uko babaye intagondwa.

Tom Ndahiro nawe ari muri abo bagwingiye kubera ko bahisemo gukomatanya ibibi byinshi kandi badashaka kubivamo. Biyemeje gushyigikira akarengane no guhora barindagiza abanyarwanda. Bumva ntacyo basigara bari cyo akarengane karamutse gacitse kuko ako karengane ari ko gatuma biha imyanya barimo, ituma bigabiza ibyiza by’igihugu uko bashatse.

Kuba hari abantu bagwingiye kuri ubwo buryo kandi bishyira hejuru y’amategeko bituma n’igihugu nacyo kigwingira muri byinshi. Icyo ni ikibazo gikomereye u Rwanda.

Ni iki abanyarwanda bategereza kuri Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni ?

U Rwanda, kuva muri 1990 kugeza ubu, rumaze gutakaza abana barwo benshi biturutse ku bahezanguni b’impande zose. Ihame ridahinduka ni uko nta cyiza kizaturuka ku bahezanguni n’intagondwa ziri mu butegetsi bw’u Rwanda, uretse kuyobya abanyarwanda no gukomeza kubakurura mu makuba y’ubwicanyi n’iterabwoba.

Imyaka ibaye myinshi abanyarwanda babuzwa uburyo, kandi ntibizahagarara igihe cyose abo bahezanguni ari bo bazaba bafite ijambo, bakishyira hejuru y’amategeko. Politiki yo guhonyora no guhoza ku nkeke nibo iturukaho. Ntimuzibwire ngo barabavugira, kuko iyo igihe cyo kubikiza kigeze ntibasusumira. Umuryango wa RWIGARA Assinapol ni urugero rugaragara ; impunzi zo mu nkambi ya Kiziba urwo zabonye murarwibuka.

Muri iki gihe hari imirambo itoragurwa hirya no hino mu gihugu kandi ba nyirayo ntibazwi : urupfu rwabo ruturuka ku migirire y’abahezanguni bumva ko bafite uburenganzira bwo kwica, bo bakabaho.

Abahezanguni bakomeje kwikoma ishyaka FDU-INKINGI, abayobozi baryo n’abarivugira

Ni kuki abahezanguni nka Tom Ndahiro, André Twahirwa, Vincent Gasana ndetse na Jean Damascène Bizimana bakomeje kwikoma ishyaka FDU-INKINGI ? Igisubizo ntabwo kiri kure, ni uko bikanze ko ibintu bishobora guhinduka abanyarwanda baramutse bitabiriye kuyoboka iryo shyaka no gukurikira politiki yaryo. Abo bahezanguni babayeho kubera akarengane kahawe intebe mu gihugu. Ishyaka FDU-INKINGI riramutse riciye ako karengane, abahezanguni bakwigizwayo, ntibabona abo bongera  kubuza uburyo no kwambura utwabo. Aho niho hava ubwoba butuma bibasira Mme Victoire INGABIRE Umuhoza, prezidante w’ishyaka ndetse bagashakisha ibinyoma bagereka kuri iryo shyaka. Ariko ibyo binyoma ntacyo bizatanga, kuko ishyaka FDU-INKINGI rizakomeza ribahate ineza, ribahate urukundo, ubumwe no gufatanya mu banyarwanda kugira ngo twubake igihugu cy’amahoro. Ngiyo politiki izahindura ibintu, u Rwanda rukaba igihugu cy’amahoro, twirinda inzangano no gusuzugurana.

Umwanzuro

Mu kwikoma Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI), Tom Ndahiro yari azi ko ahimbye ikinyoma kimucisha umutwe, bikamutesha agaciro ari nako yashakaga gukora mu jisho ishyaka FDU-INKINGI n’abayobozi baryo. Ahubwo byatumye Tom Ndahiro afatirwa mu cyuho cyo gucura ibyaha byo gushinja ibinyoma, nk’uko asanzwe abigira. Tom Ndahiro yamaze abantu kuri ubwo buryo, mu mayeri ahishe. Ariko noneho ntabwo acyububa, ari kubikora ku mugaragaro, niyo mpamvu yishyize hanze, kandi  akumaguza, nta soni.

Ibyo binyoma ntabwo bizaca intege ishyaka FDU-INKINGI kuko ryiyemeje politiki yo gufasha abanyarwanda gushira ubwoba no gusabana mu kuri. Ukuri ni ryo shingiro ry’ubumwe n’ubwumvikane burambye duharanira. Banyarwanda mukunda ukuri, mwirinde abahezanguni kuko ntacyo bazabagezaho uretse kubaryanisha. Nimuhaguruke duhuze imbaraga, nk’uko Prezidante Victoire INGABIRE abidusaba, maze twubake igihugu kigendera ku mategeko kandi giha buri wese uburenganzira bwe mu gihugu cye.

NDUWIMANA Pierre Célestin
Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI  

Bwana NSENGIYUMVA Sylvestre ARASUBIZA IBIBAZO MWAMUBAJIJE

Pierre Buyoya ari mu bantu 17 bashakishwa kubera urupfu rwa Perezida Ndadaye

Kenya:imyigaragambyo yo gusaba ko imfungwa za politiki zafungurwa mu Rwanda

Urubuga Isimbi rwasuye ba bageni bambaye kamambiri mu gusezerana

$
0
0

Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Ubu bukwe bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Amafoto yabo yarakwirakwijwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga abenshi bibaza cyane kuri ubu bukwe. Byabanje gufatwa nka filime y’urwenya yarimo ikinwa, abandi bahise bakorwa ku mutima no kubona Ndahimana asezerana yambaye kamambiri n’imyenda ishaje kandi isa nabi.

Uru rugo rufite inkuru ikomeye kandi iteye ikiniga ukurikije uko basobanura ubuzima babayemo iwabo ahitwa mu Kinini. Iriya karuvati yasezeranye yambaye niyo yasigiwe na se, yabuze inkweto yambara kubera ubukene ahitamo kwambara izisanzwe zimenyerewe nk’izikarabirwamo kandi nazo zishaje.

Urubuga ISIMBI, rwasuye uru rugo rugirana nabo ikiganiro kirambuye, gikubiyemo byinshi ku buzima bwabo…

“Umunyarwanda ntahindura ubwoko ahubwo yongera amoko nk’uko yongera amaboko” Pierre Munyaneza

$
0
0

Biremezwa na Pierre Munyaneza muri iki kiganiro twagiranye kuri iki cyumweru tariki ya 02 Ukuboza 2018.

Ni intangiriro y’ibindi biganiro n’undi wese ushaka kuzatanga ibitekerezo ku byo yavuze, azakirwa kuri micro yacu


SOBANUKIRWA ISANO IRI HAGATI Y’ABARYANKUNA BAZWI MU MATEKA Y’U RWANDA KUBWA RUGANZU NDOLI N’ABARYANKUNA BO KU NGOMA YA PAUL KAGAME.

$
0
0

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Mu mpera z’Ugushyingo 2018 hatangajwe ku mugaragaro itangazo ry’Impinduramatwara yiswe “GACANZIGO” ishyizwe ahagaragara n’ Urugaga Nyarwanda Ruharanira Ubwumvikane bw’Abenegegihugu RANP-Abaryankuna (Rwandan Alliance for the Natinal Pact) rwiyemeze guhangana n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ruri mu gihugu imbere nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’uwo mutwe Bwana NDABARINZE Mugabo.

N’ubwo yabyitangarije mu magambo ye, naho atakwirirwa abivuga umunyarwanda wakurikiye amateka y’igihugu acyumva “Abaryankuna”yahita abyibwira…Ku batazi amateka n’inkomoko y’Abaryankuna nabateguriye iyi nkuru ngo basobanukirwe tunahereho tugereranye abo Baryankuna bo ku ngoma ya Ruganzu NDOLI n’aba badutse ubu ku ngoma ya Paul KAGAME.

INKOMOKO Y’ABARYANKUNA

Ahagana muw’1477 Umwami w’u Rwanda Yuhi II Gahima amaze gutanga , abana be barwaniye ingoma , banga kuyoboka NDAHIRO II CYAMATARE wari umaze kwima ingoma asimbuye Se. U Rwanda rucikamo ibice bibiri : Igikomangoma JURU, yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo ( u Buriza ), naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro Cyamatare . Juru amaze gupfa, Igikomangoma BAMARA  ashaka gusimbura mukuru we Juru . Bamara uwo yari atuye ku Kimisagara ya Kigali akagira umuhungu witwa BYINSHI. Kugira ngo bagere ku mugambi wabo, BAMARA n’umuhungu we BYINSHI n’ingabo zabo (Abanyabyinshi) biyemeza gutatira ubuvandimwe maze bitabaza Nsibura Nyabuga umwami w’umushi w’i Bunyabungo wari umaze kwigarurira Ijwi. Ndahiro Cyamatare yagize amakenga akomeye cyane, ahita afata igikomangoma Ndoli wagombaga kuzamusimbura ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge Nyabunyana wabaga i Karagwe k’Abahinda ho muri Tanzaniya y’ubu, kugirango hato umuryango we utazashira, u Rwanda rukabura umwami.

Nsibura Nyebuga  na Nyina Nyiransibura batera u Rwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu rwabereye mu Rugarama ( ubu ni mu karere ka Ngororero) Ndahiro II arugwamo yambutse umugezi wa Kibilira, ingoma Ngabe “Rwoga” iranyagwa, Umwamikazi Nyabacuzi n’izindi nshoreke z’umwami zifatwa mpiri zicirwa mu Miko y’Abakobwa ahaje kwitwa i Rubi rw’i Nyundo muri Kingogo.   U Rwanda bararuyogoza, abantu barashira, n’abasigaye bakuuka umutima, bata umuco, imihango iribagirana, “ibyiza biratuuba, ibibi biratuubuuka”. 

Mu mponoke zasigaye harimo umugabo witwaga Kavuna ka Ryankuna wamenyekanye cyane kubera kwanga gukomeza kurebera ibibi byakorwaga n’Abanyabungo ndetse n’Abahinza  bigabije u Rwanda bakarusiribanga igihe kingana n’imiganura 11 (Imyaka 11) . Usibye Kavuna ka Ryankuna na bagenzi be 16, hari n’abahoze ari Abanyamabanga( Abiru) ba Ndahiro Cyamatare bari barabashije kurokoka Nsibura na Nyiransibura: mu Nduga hari Mpande ya Rusanga i Cyotamakara cy’i Buhanga; Karangara wo mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; Cyabakanga cya Butare i Nyamweru mu Bumbogo; Abasangwabutaka b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago na Minyaruko ya Nyamikenke wari utuye i Busigi. Abo nibo bari bagize itsinda ryaje kwitwa ABARYANKUNA 

UBURYO ABARYANKUNA BABASHIJE KUGARURA UMWAMI I RWANDA.

Nyuma y’uko babashije kubona neza ko igihugu cyubamye, cyacitsemo ibice nta garuriro, kikaba kirimo amahano menshi kubera ihagarikwa ry’imihango n’imigenzo inyuranye ku bwo kutagira umwami uhuriza hamwe abanyarwanda, nyuma yaho kandi baboneye ko Abahinza biyicaje ku ngoma batabashakira ineza, bafashe icyemezo cyo kubagomera no guhangana nabo bakoresheje uburyo bwose bwari mu bushozi buke bwabo nk’abaturage,dore ko batari na benshi. 

  1. Ubwo Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara yatwawe na Rukomane mwishywa wa Mateke, naho Nduga itwarwa na Mateke ubwe. Rukomane rero yaje guhagurukira Abaryankuna abahigira kubura hasi no kubura hejuru.Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina, bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, wari warahoze ari umurozi wa Ndahiro bati “Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?” Nkoma, ati: “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi”. Abandi baramubwira, bati: “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye bazabumuduhera agapfa tukaruhuka!” 

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati: “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.” Aho ninaho havuye insigamigani “Yakoze iyo bwabaga”! Umuhinza wa mbere Abaryankuna baba baramwivuganye!

  1. Nyuma y’igihe gito ibyo bibaye mu Nduga haje gutera amapfa ateza icyorezo cy’inzara. Abanyenduga batangira kwinuba, Abaryankuna babyuririraho bumvisha abaturage  ko Mateke ari we wateje inzara mu gihugu. Ubwo Mateke yari afite imfizi y’intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana, bikaba ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba baramutera, baramufata baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena n’ikivumu barakirimbura, bihurirana n’igicu imvura itangira kugwa maze Abanyenduga babigira ihame ko ari we wayicaga. Abaryankuna bakomeza kubacengezamo ko : “Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo berekezaga kuri Ndoli).” Umuhinza wa Kabiri baba baramuhitanye!
  1. Nyuma y’aho Abaryankuna bakoresheje ‘UBWENGE’bakabasha gutsinda abahinza babiri bari barigize ishyano ryose mu gihugu,Umuhinza wari usisigaye ukomeye yari BAMARA watwaraga ubwanacyambwe. Abaryankuna bashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru kuva i Rwanda muri Nduga kugeza i Karagwe k’Abahinda aho NDOLI yari abundiye kwa Nyirasenge akajya agezwaho amakuru yose y’uko igihugu kimeze…kugeza ubwo yagarutse i Rwanda agashyikira kwa Minyaruko wa Nyamikenke…akubura u Rwanda nyuma y’imyaka 11 yose!

Amakuru nkesha Urugaga Nyarwanda Ruharanira Ubwumvikane bw’Abenegegihugu (RANP-Abaryankuna) aremeza ko aba Baryankuna  bavutse mu bihe bisa neza na neza nk’iby’Abaryankuna bo mu kinyejana cya 15, kuko nabo bemeza ko u Rwanda rwubitswe n’Abanyarwanda b’abahemu kandi ba banyenda nini (Bagereranywa na BAMARA n’umuhungu we BYINSHI ndetse n’Abanyabyinshi babayobotse),bafatanyije n’Abanyamahanga (Bagereranywa n’ABANYABUNGO). 

Kuva aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, amahano asimbura ayandi, ibyiza byaratuubye, ibibi biratuubuuka! Usibye n’Abanyarwanda, n’Abanyamahanga baturanye n’u Rwanda bahaboneye ishyano rikomeye.

Uko Abaryankuna bahanganye n’Abahinza n’Abanyabungo bari barigaruriye igihugu bari imbere mu gihugu bakoresheje “UBWENGE” no Kwiyemeza gukome, uwo mutima waranze abo baryankuna ukabageza ku nsinzi ninawo Abaryankuna bateganya gukoresha.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali honyine harabarurwa Abasore b’Abaryankuna bageze ku 8 n’abandi 6 b’inshuti z’abo cyangwa bakoranaga mu buzima busanzwe, bamaze gushimutwa n’inzego z’Ubutasi z’u Rwanda. Abaryankuna baragira bati “Twigiye ku birenge by’abatubanjirije…ntidushobora gukomwa imbere n’icyo ari cyo cyose igihe u Rwanda rukiri mu maboko y’Abanyabungo n’Abanyabyinshi’ bo muri iki gihe!

Nabibutsa ko mu myumvire y’Abanyarwanda bo hambere, Abanyabungo bafatwaga nk’abantu batuye iyo izuba rirengera muyandi magambo batuye mu mwijima cyangwa mu bujiji, mu gihe Abanyabyinshi bo ari abantu bashaka kwigwizaho ibintu byinshi, muyandi magambo akaba ari abantu b’inda nini, b’ibisahiranda, barya akaribwa n’akatarirwa!

“ MU CYA 1477, ABANYAMAHANGA B’I BUJIJI, BIFATANYIJE N’ABANYARWANDA B’INDA NINI BUBIKA U RWANDA” Abaryankuna bafanyije n’Abandi banyarwanda bakunda igihugu bagaruye umwami yubura u Rwanda. “MU 1994 ABANYAMAHANGA BAFATANYIJE N’ABANYARWANDA (BIGARAGARA KO BASHAKAGA INYUNGU ZABO BWITE) BIGARURIYE U RWANDA , BARANGIJE BARARWUBIKA. Ni igihe Abaryankuna iyo bari hose mu gihugu bagomba  guhaguruka bakarwubura, bakarusubiza bene rwo aribo Abanyarwanda.

NG`IYI NYAMUNINI INKORANYA RUKUSANYA NDIMEBYIRI : Ikinyarwanda n’Igifaransa-Eugène SHIMAMUNGU

François MUTUYEMUNGU-Uburiganya bwa FPR mu bushoramari

Ndagisha inama: Gukorera abantu iyicarubozo bigiye kunsenyera

$
0
0

Mwiriwe kandi muraho basomyi ba The Rwandan? Munyemerere mbagishe inama kuko umutima wanjye uraremerewe. Ndabizi ko abenshi muri bubabazwe n’akazi nkora. Gusa, gatumye mfata umwanya wo kubatura ibibazo kanteye.

Dore uko ikibazo giteye

Nitwa Coporal Mugwiza Prosper ( izina ryahinduwe), maze imyaka ibiri nkora muri imwe mu nzu zikorerwamo iyica rubozo ku bantu baba bafashwe babangamiye leta y’u Rwanda aho tubakorera ibikorwa bibabaza imibiri ya bo kugira ngo tubakuremo amakuru nk’uko tuba twabitegetswe n’abadukuriye.

Ibyo bikorwa ni ibihe ?

Mu by’ukuri abantu bakorerwa ibitandukanye bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho. niyo mpamvu nshaka kwibanda kubyanjye nazabona akanya nkababwira n’ibindi.

Gushyira ubugabo ku mashanyarazi

Iki gikorwa kirababaza cyane k’uburyo ugikorerwe avuga ibyo wamubajije n’ibyo utamubajije. Aha rero hari igihe tubikora twamupfutse mu maso kugira ngo atatubona amasura, ariko hari n’igihe tubikora areba ahubwo twe twambaye ibidashobora gutuma atumenya.

Kujomba kirida (cure dents) ku mabya

Iki gikorwa nacyo ntaho gitaniye n’icya mbere, kuko umugabo udatangiye aho amakuru ntayo aba afite.

Aha tubanza kuyazirika ku buryo yirega cyane hanyuma tugatangira kujombagura gahoro gahoro ku buryo uwo tubikorera avuga n’akari imurori. Ibi byose n’ibindi byinshi ntavuze bituma abo tubikorera bahahamuka ku buryo bavuza induru (iyo bapfukuwe umunwa ) bahinda umushitsi, bakinyarira cyangwa bakinera n’ibindi byinshi bigaragaza ko umuntu ari kubabara by’intangarugero.

Muti njyewe mfite kibazo ki kandi ibyo nkora mbihemberwa amafaranga y’umurengera ?

N’ubwo  ibyo nkora mbihemberwa kandi nkaba narakuyemo umugore n’inzu, nta mahoro y’umutima n’ay’ umubiri mfite. Iyo ngeze mu rugo ngasubiza amaso mu byo niriwemo, mpita nzinga umunya (kurakara) bityo bigatuma abana ndetse n’umugore batanyisanzuraho.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko n’iyo tugeze mu buriri ndara nshikagurika ndi kurota amajwi y’izo nzirakarengane ziboroga. Noneho ikibazo gisumba ibi byose ni uko iyo dutangiye gutera akabariro ngatekereza ibyo nkora igitsina gihita kibura umurego maze madamu wanjye akimyoza kakahava! Si ibyo gusa kuko ibi byose byatumye ahinduka ku buryo asigaye anansuzugura.

Inama ngisha ni iyi ?

Ko bagenzi banjye bagerageje kureka kariya kazi bose byarangiye bishwe abandi bagafungirwa ahatazwi nzakore iki ko bimaze kundambira? Nonese ko nimpunga nkajya inyuma y’igihugu  naho bazansangayo nk’uko babikoreye abandi ubwo nzaguma muri aka gahinda kugeza ryari? Hanyuma se nzerure mbwize umugore ukuri ko nkora akazi ko kwica abantu wenda yazanyumva? Mungire inama kuko ndababaye.

Murakoze!

ITANGAZO: IHINDUKA MW’IHURIRO RY’INYABUTATU

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe nshuti z’u Rwanda,

Komite nyobozi y’Ihuriro ry’Inyabutatu irabamenyesha ko yavuguruye izina ry’Ihuriro, Ikirangantego hamwe na email byaryo mu buryo bukurikira:

1.Ihuriro ryacu risigaye ryitwa Inyabutatu. Ihuriro ry’Inyabutatu ntiricyitwa Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom).

2.Ikirangantego kivuguruwe ni iki mubona hejuru y’iyi nyandiko.

3.Email address “  rwandankingdom@inyabutatu.org” yahagaritswe burundu. Email address nshya y’Ihuriro ry’Inyabutatu ni iyi:  ihuriro@inyabutatu.org.

Ihuriro ry’Inyabutatu riharanira inyungu rusange z’abanyarwanda bose. Ntirishyigikiye na gato ubutegetsi bushingiye ku Akazu, Agatsiko, cyangwa andi matsinda y’abagiranabi bireba bonyine, bagamije kugaraguza agati abaturarwanda.

Harakabaho u Rwanda rwigenga, rugendera ku mategeko abanyarwanda bibonamo kandi yubahiriza uburenganzira bwa muntu. Equal Rights and Justice for All.

Yozefu Mutarambirwa
Umuyobozi mukuru w’Ihuro ry’INYABUTATU

To tell the whole truth with clarity and charity

PRESSURE HANO ??

$
0
0

Ukuri n’uko Kagame na Leta ye ya RPF bari kotswa igitutu impande zose kuburyo bitazabakundira gukomeza ubugizi bwa nabi bagirira abanyarwanda, bidegembya nkuko bamenyereye.
Mureke dukomeze kumwotsa igitutu duharanire ko abanyarwanda batakomeza guhonyorwa n’ubutegetsi bwa RPF.

www.amahoriwacu.org
Facebook.com/peaceathome
Twitter @amahoriwacu2017

Suzanne Bonamici, umushingamategeko wa Amerika, yavuze icyo atekereza ku rubanza rwa Diane Rwigara

$
0
0

Bamwe mu bagize inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, basaba leta y’u Rwanda kwita ku rubanza rwa Diane Rwigara, bavuga ko ari “ingenzi ko umuntu akora politike mu mahoro ntibimuviremo gutabwa muri yombi ngo ahinduke imfungwa ya politike”.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Diane Rwigara igifungo cy’imyaka 22, ashinjwa ibyaha birimo kugumura rubanda no kuyangisha ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ashinjwa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga imikono y’abamushyigikiye ngo abe yashobora kwiyamamaza mu matora ya perezida yabaye mu mwaka wa 2017, amatora Perezida Paul Kagame yatsinze n’amajwi arenga 99%.

Diane Rwigara w’imyaka 37 y’amavuko, ahakana ibyo aregwa, akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politike.

Umwe muri abo bagize inteko ishingamategeko y’Amerika, ni Suzanne Bonamici.

Yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ati: “Ndabizi ko leta y’u Rwanda iri gukurikiranira hafi ibyo turimo kuvugira hano mu nteko kandi ntekereza ko ari ingenzi gutanga ubu butumwa.

“Ndabizi ko hari iterambere ryatewe mu Rwanda mu bukungu, by’umwihariko nyuma ya jenoside, kandi ndabizi ko hari abagore benshi bari mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda – iki kikaba ari ikintu cyiza.

“Ariko ntitwakwemera ko ibyo bipfukirana ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira muri politike.

“Niba abagore bari mu myanya y’ubutegetsi, bagomba kwemererwa kuba mu mwanya uwo ari wo wose w’ubutegetsi harimo no kuba perezida, bitarinze bituma umuntu aba imfungwa ya politike.

“Kandi ukwisanzura mu gutanga ibitekerezo, kw’ingenzi mu bihugu bigendera kuri demokarasi, niba habaye amatora yagombye kuba mu mucyo no mu bwisanzure, kandi ntibigaragara na busa ko aheruka [mu Rwanda] yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure”.

Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko iki ari ikibazo kiri mu maboko y’ubucamanza, ko ubucamanza butagomba kotswa igitutu na politike, kandi ko Amerika ahubwo ikwiye kwita ku bibazo byayo n’Abanyamerika.

Madamu Bonamici yagize ati: “Ndabizi ko ari ko bavuga [leta y’u Rwanda]. Ariko icyo twe twavuga ni uko iyo umuntu ashobora kuba yakatirwa igifungo cy’imyaka 22, kubera ko ashatse kujya muri politike mu mahoro nkuko abyemererwa n’amategeko, uko ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu.”

“Kandi birakwiye ko inteko [y’Amerika] n’abantu batandukanye bo ku isi babikurikiranira hafi.

“Nanone urebye iterambere ryagezweho, niba Perezida Paul Kagame ashaka kwerekana ko mu Rwanda ari amahoro, kandi ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, gutangira neza kwaba kurekura abafungiwe ibitekerezo byabo.

Madamu Bonamici yavuze ko atazi neza niba urubanza rwa Diane Rwigara rushobora guhindura bikomeye umubano w’u Rwanda n’Amerika.

Ariko yavuze ko azi ko hari abandi bo mu nteko y’Amerika baturuka mu mashyaka yombi, iry’abarepubulikani n’iry’abademokarate, bari gusaba ko urubanza rwe rukurikiranirwa hafi.

Byitezwe ko urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi rusomwa kuri uyu wa kane, ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

BBC


Pierre Buyoya aravuga ko gukurikinwa kwe bishobora guteza imidugararo mu Burundi

Nyakwigendera George H W Bush ari mu bafashije FPR na Uganda

Pierre Buyoya ngo ntabwo atewe ubwoba n’impapuro zo kumufata

Ibyishimo mu rukiko nyuma y’aho abo kwa Rwigara bagiriwe abere!

Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bagizwe abere.

$
0
0

Kuri uyu wa kane tariki 6 Ukuboza 2018 nibwo habaye isomwa ry’Urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Mukangema mu cyumba cy’Urukiko Rukuru ku Kimihurura

Saa munani n’umunota, nibwo Inteko iburanisha yari yinjiye mu cyumba, umucamanza abanza kwibutsa ko gufata amashusho n’amafoto nta burenganzira byatangiwe, bibujijwe.

Mukangemanyi Adeline na Diane Rwigara bageze ku rukiko mu rukiko bambaye imyambaro y’ibitenge.

Umucamanza yahereye kuri Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, bakekwaho kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Iki cyaha kiregwa na Mukangemanyi mu buryo bumwe, bw’ibiganiro byagiye binyuzwa kuri WhatsApp. Umucamanza yavuze ko igisuzumwa ari ukureba niba ubwo butumwa bwari bugenewe abantu muri rusange. Umucamanza yavuze ko igisuzumwa ari ukureba niba ubwo butumwa bwari bugenewe abantu muri rusange.

Kuri Diane Rwigara, urukiko rwasuzumye niba kuba yarahamagaje itangazamakuru ari ukumenya niba ibikubiye mu butumwa yatanze bugamije kwangisha abaturage ubutegetsi, gutera rubanda intugunda agamije kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda. Ku cyaha cyo guhimba inyandiko, kwari ukureba niba mu mikono yatanze harimo imikono mihimbano no kureba niba hari aho yiganye imikono y’abantu, cyangwa niba yarayikoresheje azi ko ari imihimbano.

Nyuma yo kumva ubwiregure bwa Mukangemanyi kuko ari we wabonetse, ku cyaha cyo gukoresha amagambo agamije guteza imvururu, umucamanza yavuze ko icyaha kibaho iyo ijambo ryakoreshejwe mu ruhame.

Urukiko rukaba rusanga igisuzumwa ari ukuba amajwi Mukangemanyi n’abo baregwa hamwe yaravugiwe mu ruhame kuko kuba ari imvugo nta mpaka bigibwaho.

Yavuze ko icyo urukiko rushingiraho rurega Mukangemanyi ari amajwi yifashe akoherereza Mugenzi, Mushayija na Mukangarambe cyangwa ayo bagiye bamwoherereza, harimo aho Mukangemanyi yavugaga ko ‘aba bantu nta mbuto yo gutegeka bafite, icyo bazi ari ukwica gusa’.

Umucamanza yavuze ko mu biganiro bagiranaga, bigaragara ko ari nk’aho umuntu yasaga n’aho abwira undi nk’abari kumwe, akifata amagambo akoherereza undi, nk’aho ari umuntu umwe ubwira undi bari kumwe.

Icyakurikiye ngo kwari ukureba niba ari imvugo zavugiwe mu ruhame, itegeko rikaba risobanura ko uruhame ari ahantu hateraniye abantu barenze babiri, cyangwa ubutumwa butangajwe hakoreshejwe internet cyangwa itangazamakuru.

Gusa ngo iyo ari ubutumwa bwoherejwe bifatwa nk’uruhame ari uko ubwohererejwe aba ashobora nawe kubwoherereza undi, kandi ngo uwohereje aba afite ubushake ko ibyo yohereje bikwirakwizwa.

Gusa ngo hano byagaragaraga ko ari ubutumwa bwabaga bwohererejwe umuntu umwe, nta bushake bwo kubugeza ku bantu benshi.

Bityo ngo ubutumwa bw’aba baregwa ntibwafatwa nko gukwirakwiza kuko bishingirwa ku butumwa umuntu yageneraga mugenzi we, butagenewe abantu benshi.

No kuba bose baregwa, ngo ntabwo byafatwa nko “gushishikariza”, kuko nta muntu ubushinjacyaha bwagaragaje ko yashukaga abandi, ari nayo mpamvu bose bwabakurikiranye.

Umucamanza yagarutse ku rubanza rwa Bizimungu Pasiteri na Ntakirutinka baregwaga gushishikariza abandi kujya mu migambi mibi, aho Pasiteri yaregwaga kuvugira mu nama zo gushinga ishyaka PDR Ubuyanja ko ubutegetsi buvangura, buyobowe n’abatutsi n’ibindi. Kandi ngo ntaho byagaragaye ko ubwo butumwa bwagejejwe kuri rubanda.

Ni yo mpamvu ngo nk’ibintu byavugiwe mu nama itari uruhame, muri urwo rubanza bitarahanwe nk’ibyavugiwe muri rubanda. Ku bw’ibyo ngo amajwi y’abo kwa Rwigara ntiyari agenewe rubanda, yari ay’umuntu ku giti cye, bitandukanye n’icyaha gihanwa n’ingingo ya 204 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ku bw’ibyo urukiko rusanga ibyo Mukangemanyi Adeline na bagenzi be baregwa bitagize icyaha baregwa. Ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kiregwa Mukangemanyi, umucamanza yasobanuye ko kibarwa iyo hari nk’amagambo ashobora gutera intugunda bishingiye ku ivangura, kandi hakaba hari uri kubyinjizwamo, kubikangurirwa.

Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga Ubushinjacyaha burega Mukangemanyi na bagenzi be iki cyaha, bushingiye ku majwi, avuga ko leta yigaruriye abantu baturutse i Burundi n’Abagogwe kandi ngo ari bo bakora ubwicanyi, agasaba Tabitha kutegera bene abo bantu.

Ngo muri ayo majwi hari n’aho yavuze ko Mucyo Jean de Dieu yishwe ahondaguwe imihini, ko umuherwe Rwabukumba yishwe bakabeshya ko yiyahuye n’abandi. Umucamanza yavuze ko nabyo bihurira ku kuba amajwi yashingiweho yarahererekanyijwe, kandi ngo ntaho bigaragara ko ayo majwi hari uwo “yashishikarije” kuko bombi iki cyaha bakiregwa, bityo Ubushinjacyaha bugomba kugaragaza uwo ayo majwi “yashishikarizaga”.

Yavuze ko ubusanzwe iyo abantu bahuje umugambi bititwa gushishikariza, ahubwo byaba gucura umugambi cyangwa kugambana, kurusha gukurura amacakubiri nk’uko babiregwa. Ngo byari kuba icyaha iyo babikangurira abandi.

Umucamanza yavuze ko nubwo Mukangemanyi na bagenzi be bohererezanyije amajwi, bitafatwa nko gutangaza. Yavuze ko hanashingiwe ku zindi manza zaciwe, kuganira ibintu hagati y’abantu babiri bidahagije ngo bigire icyaha kuko bitaba ari uruhame.

Yongeye gutanga urugero ku rubanza rwa Pasiteri Bizimungu rwaciwe n’urukiko rw’Ikirenga, aho rwemeje ko nta kimenyetso cyerekana ko ibyavugirwaga mu nama zo gushinga ishyaka PDR…Ubuyanja byageraga kuri rubanda, kuko byavugwaga n’abantu bahuje umugambi, ntibijye hanze, bityo ntibyafatwa nk’icyaha.

Umucamanza yavuze ko kuba Ubushinjacyaha butaragaragaje ko ubutumwa bw’amajwi bagiye bahererekanya hari ahandi bwageze cyangwa nko ku mbuga nkoranyambaga ari bo ubwabo babikoze, bitakwitwa icyaha, ati “bityo nta cyaha cyo gukurura amacakubiri cyakozwe.”

Kuri Diane Rwigara, ku cyaha cyo gukurura imvururu hashingiwe ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, abamwunganira bireguye ko yatanze ibitekerezo bye bwite kandi abyemererwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ko atavugishaga rubanda kuko yabwiraga abanyamakuru b’umwuga…..

Gusa Umucamanza yavuze ko nubwo umuntu yemererwa n’Itegeko Nshinga gutanga ibitekerezo, itegeko rigena ko bitagomba kubangamira ituze rya rubanda n’imyitwarire mbonezabupfura.

Umucamanza yavuze ko icyarebwe ari ukumenya niba Diane yarangishije rubanda ubutegetsi cyangwa yari agamije gukurura imvururu.Umucamanza yavuze ko hari ibyo Ubushinjacyaha burega Diane ko ari ukwamamaza ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi, guteza imidugararo n’uko abanyarwanda basubiranamo……We akavuga ko ari ukuri nk’akarengane mu kwimura abantu ku nyungu rusange, ko ubukungu buri mu bantu bamwe, ko abantu baburirwa irengero n’ibindi, kandi ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

Umucamanza yagaragaje ko urubanza rwa Deo Mushayidi rwari rwasabwe gushingirwaho, rutashingirwaho kuko we icyo gihe yakoresheje inyandiko kandi akabyiyemerera.

Yavuze ko icyo ubushinjacyaha bwashingiragaho burega Diane kwangisha abaturage ubutegetsi cyangwa guteza imvururu yamamaza ibihuha, hatagaragazwa uko byakozwe kuko hatarebwa gusa kuba amagambo yavuze afatwa nk’atari ay’ukuri.

Umucamanza yavuze ko itegeko ry’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga byemerera umuntu gutanga igitekerezo nubwo byagira uwo bishimisha cyangwa bidashimisha, kikaba cyaba icyaha igihe cyabangamira ituze rusange.

Umucamanza yavuze ko icyaha cyo gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi bibarwa ari uko habaye gushishikariza abantu kwivumbagatanya kandi bikanyuzwa mu buryo butaziguye. Yavuze ko urukiko rusanga bikwiye kugaragazwa mu buryo butari ukugenekereza ko yashishikarije abantu gukora ibyaha aregwa.

Urukiko rwavuze ko rusanga kuba ubukungu buri mu maboko y’abantu bari mu ishyaka riri ku butegetsi, kuba hari abantu baburirwa irengero, kuba Komisiyo y’Amatora ikora ibyo itegetswe, ngo uretse kuyasubiramo, ntaho byagaragajwe ko ayo magambo ateza imvururu.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amagambo ye ateza intugunda cyangwa imidugararo, ariko ko bitakozwe, bityo icyo cyaha kitamuhama. Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga amagambo Diane Rwigara yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, ntaho ubushinjacyaha bwagaragaje ko ateza imvururu.

Ku cyaha kijyanye n’impapuro mpimbano yakoresheje ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017 Umucamanza yahereye ku busabe bw’uwunganira Diane Rwigara, Me Buhuru Pierre Celestin, wavugaga ko mu gukurikirana iki cyaha hagenderwa ku itegeko rigenga amatora, aho kuba igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umucamanza yavuze ko mu itegeko rigenga amatora harimo ngo “bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko” cyangwa ngo “bitabujijwe ko hafatwa ibihano bikomeye”, bityo ibyo Me Buhuru umwunganira yasabaga nta shingiro bifite kuko ryemera ko n’andi mategeko yakwifashishwa.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abantu Diane yagiye yaka imyirondoro ababwira ko agiye kubashakira akazi ko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi. Agashakisha imyirondoro yagiye ikorwa ahantu hatandukanye n’ibindi, akayishyira ku rutonde rwe yashyikirije Komisiyo y’Amatora, akanabahimbira imikono.

Bwanagaragaje ko isuzuma rya Kigali Forensic Laboratory (KFL) ryerekana ko imikono yakoreshejwe yiganywe, ariko ngo kuba KFL yerekana ko imikono ari imihimbano, icyo bifasha ubushinjacyaha ari ikimenyetso cyo gutangira iperereza, si igihamya ko Diane ari we wayihimbye.

Bityo ngo Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko byagiye bikorwamo ku buryo buvamo ibyaha bya Nshimiyimana Diane Rwigara. Ikindi ni uko mu turere two hanze ya Kigali, Diane yari afite abamusinyishirizaga bityo babazwa ibyo bakoze.

Kuba Diane Rwigara ngo yarajyanye imikono mihimbano muri Komisiyo y’Amatora, Ubushinjacyaha nabwo ngo nibwo bwagombaga kugaragaza ko yayijyanyeyo abizi ko ari imihimbano.

Kuba Ubushinjacyaha butagaragaza ko Diane yashyikirije iyo mikono Komisiyo y’Amatora azi neza ko ari imihimbano, ibimenyetso bigaragaza ubushake bwo gukora icyaha bituzuye.

Umucamanza yanavuze ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko urutonde Nshimiyimana yatanze muri NEC harimo umuntu utari mu Rwanda ndetse n’uwitabye Imana mu 2016 hakagaragazwamo n’icyangombwa cyo kwitaba Imana, urukiko rusanga nko ku muntu utari uhari, bigaragaza ko atari we wisinyiye.

Gusa ngo urukiko rwari rukeneye kumenya niba ari Nshimiyimana wabasinyiye, kandi byagombaga kugaragazwa n’Ubushinjacyaha. Ntibyakorwa.

Ikindi cyagarutsweho ni sim card nyinshi zafatiwe mu nzu ya Diane Rwigara mu gihe cy’isaka, bikaza kugaragara ko abo zanditseho bari mu bice bitandukanye by’igihugu, imyirondoro yabo ikaba iri mu bamusinyiye.

Urukiko rusanga kuba muri Kicukiro harimo umuntu ufitiwe sim card na Diane kandi akaba yaramusinyiye ndetse aho akaba ari we wishakiye imikono, ngo birashoboka ko yayifashishije mu kumusinyira.

Gusa ngo hari hakenewe ibimenyetso kurusha kubikeka. Ibyo ngo bikaba byanzura ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko iki cyaha yagikoze.

Ku birego byose, umucamanza yavuze ko “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite. Rwemeje ko icyaha cyo guteza imvururu n’amacakubiri kuri Mukangemanyi, Mukangarambe, Tabitha Gwiza na Turayishimiye, kitabahama. Rukaba rwemeje ko ari abere.”

Kuri Diane Rwigara, Urukiko rwemeje ko ibyaha byo guteza imvururu no gukora inyandiko mpimbano, bitamuhama. Rukaba rwemeje ko ari umwere, ndetse rwemeje ko amagarama y’urubanza aguma mu isanduku ya leta.

 

 

 

 

 

 

 

 

Viewing all 10381 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>