Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10387 articles
Browse latest View live

Burya Pressures zirarutanwa!


Gabiro: Kagame yagaragaye yambariye urugamba!

$
0
0

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukuboza 2018, Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Perezida Kagame yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare, ibintu yaherukaga ahagana mu myaka ya 2.000.

Iyo myitozo yiswe “Hard Punch III” yari imaze amezi atatu, isanzwe iba buri mwaka kandi Perezida Kagame niwe uyisoza ku mugaragaro buri gihe.

Iyo myitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.

Hakoresheje intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.

Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.

Amaherezo y’urugamba rwa Kagame n’abo kwa Rwigara ni ayahe?

Gabiro: Kagame ati: Isasu ryose urashe urabara.Ntabyo dufite byo gupfa ubusa.

Umuvugizi wa FDLR aravuga ko ari bo bateye i Busasamana

$
0
0

Mu kiganiro Radio Urumuli yagiranye na LAFORGE Fils Bazeye umuvugizi wa FDLR yemeje ko ari ingabo zabo zateye i Rubavu tariki ya 10 Ukuboza 2018.

Uyu muvugizi wa FDLR yabajijwe niba koko:

1.FDLR yaba ikiriho?

2.Abo muri FDLR ni bo koko baherutse kugaba igitero cyo ku itariki 10/12/2018 i Rubavu?

3.Niba ari bo kuki bongeye kwiroha mu ntamabara? Bagamije iki, mu gihe bamwe muri bagenzi babo baherutse gutahuka?

4.Uko imirwano yagenze

5.Ni iki kibaha icyizere ko batazakubitwa inshuro buheriheri nk’uko byagenze mu myaka 20 ishize?

The Rwandan kandi yashoboye kubona amafoto bivugwa n’abo muri FDLR ko ari ay’ibikoresho bya gisirikare ingabo za FDLR zashoboye kwambura RDF mu gitero cyagabwe i Busasamana

RDF yakoresheje imbunda ziremereye mu myitozo i Gabiro

Nyuma y’igitero cya Busasamana FDLR yagaragaye ifite ibikoresho n’imyenda yatse RDF!

«Kuva 1959 nta Repubulika iriho kuko nta n’umwenegihugu uhari»: Jean Daniel Mbanda

$
0
0

Ibi Depite Jean Daniel Mbanda yabidutangirije ubwo yakomozaga ku mikirize y’urubanza rw’abo kwa Rwigara.

Agira icyo avuga ku ijambo ryari rimaze igihe gito rivuzwe rinandtswe na Jean-Claude Nkubito mwarisanga kuri iyi youtube:


Ubushinjacyaha bugiye kujurira ku cyemezo cyo kugira abo kwa Rwigara abere!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru ko agiye kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru cyo kugira abere umunyapolitiki Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi.

Jean Bosco Mutangana  yagize ati: « ubushinjacyaha ntabwo rwanyuzwe n’imikirizwe ya ruriya rubanza, twafashe icyemezo cyo kujurira mu minsi iri imbere. Twabonye igihe gihagije cyo gusoma icyemezo cy’urukiko rukuru muri Dossier y’abo kwa Rwigara, twiyemeje gutera intambwe tukajurira. Turatekereza ko ibimentetso twatanze mu rukiko rukuru bitigeze byose byitabwaho ngo bihabwe agaciro.»

Yakomeje agira ati:“Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’uburyo urukiko rwasobanuye ibimenyetso bwatanze. Dutekereza ko tudakwiye kugarukira hariya hejuru y’ibimenyetso simusiga twari dufite ku byaha biremereye. Tumaze gusesengura umwanzuro w’urukiko, turacyafite igihe dushingiye ku ngingo ya 176 mu Itegeko Nshinga iduha iminsi 30. Twizeye ko Urukiko rw’Ubujurire ruzemera ubusabe bwacu hanyuma rugafata icyemezo. Nibwo twaba tunyuzwe mu gihe rwatanga umurongo, tubona ariwo ukwiriye kuba unoze kurusha uw’urukiko rwabanje.”

Nabibutsa ko ku Tariki ya 6 Ukuboza 2018 ari bwo Diane Rwigara yagizwe umwere ku byaha byo gushaka guteza imvururu muri rubanda no gukoresha impapuro z’impimbano. Akaba yari amaze igihe kirenze umwaka afunze we na nyina Adeline Mukangemanyi wareganwaga n’abandi bantu 4 nabo bagizwe abere. Abo bose bararebwa n’ubujurire bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Mutangana yavuze ko Ubushinjacyaha bwajurira cyangwa butabikora, bitazabuza abavuga kuvuga.

Ati “Nk’Umushinjacyaha Mukuru mfite inshingano zo kureba urubanza rutaciwe neza, ntekereza ko uburyo rwaciwe rwasize ibyuho bikeneye kuzuzwa, nkasaba Urukiko Rwisumbuye kongera gusuzuma icyo cyemezo. Ngiye kureba ko ninjurira bizatera ikibazo ku gihugu, naba ngiye kwambara umwambaro utari uwanjye. Imibanire y’ibihugu igengwa na dipolomasi na politiki. Njye sindi umuvugizi wa Leta, nshinzwe gukurikirana ibyaha no kubishinja mu nkiko.”

Uburanira Diane Rwigara avuga ko badatewe ubwoba n’ubujurire bw’ubushinjacyaha

Perezida Museveni yasubije Perezida Nkurunziza ibaruwa yamwandikiye

Perezida Nkurunziza arasaba abaturiye umupaka n’u Rwanda kurikanura

Nduhungirehe ati :Afrika y’Epfo yumvira abaturwanya kurusha twe nka Leta y’u Rwanda

Umuco wo kubeshya wamunze amateka, uranaduhekura

$
0
0

Madamu Marie Claire MUKAMUGEMA na MATATA Joseph barasobanura byimbitse ukuntu ikinyoma cyabaye umuco kuva ku ngoma ya cyami kugeza ubu.

Imyivumbagatanyo n’imvururu byaranze u Rwanda kuva 1959, ari na ko bihekura Abanyarwanda, bituruka kuri icyo kinyoma cyahawe intebe kuva kera. Dutanguranwe dushingire ku kuri.

Indwara yokamye abategetsi yo kwishingikiriza ubwoko nk’imbago (béquilles) bakwiriye kuyifasha hasi, bakarekera abaturage ubwisanzure bwabo bwo kubana nta rondakoko.

Perezida Kagame Avuga ko u Rwanda Rufite Abaturanyi Babi

$
0
0

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16 perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu ke gifite abaturanyi babi atasobanuye abo ari bo. Kuri we, iyo ni intandaro yo kudindiza imigenderanire n’ubuhahirane.

Perezida Kagame muri iryo jambo rye yemeje ko muri rusange u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi biramba. Yatanze urugero rw’imibanire n’ibihugu by’amahanga u Rwanda rwarushijeho kwagura amarembo mu rwego rw’ubutwererane.

Icyakora ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere U Rwanda ruherereyemo Perezida Kagame yavuze ko hakiri ikibazo kuko ubutwererane busa n’ubudashoboka.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa


Kugarura Diane na Adeline mu rubanza, ni ukongera kwikoza isoni” Prof Dr Charles Kambanda

Imvo n’imvano ya Bibliya ya Madame Adeline Rwigara!

$
0
0

Waba uzi amavu n’amavuko, amateka n’igisobanuro cya Bibliya ya Madame Adeline Rwigara ? Ukuri k’Ukuri kurabikuvira imuzi n’imuzingo…

Ikiganiro mwateguriwe na Tharcisse Semana, dukesha ikinyamakuru Umunyamakuru.com

Gereza ya Nyarugenge :Twagirayezu Wenceslas afungiye mu bubiko bw’ibyo kurya (dépôt)

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Ukuboza 2018, Igihugu cya Danemark cyohereje mu Rwanda Bwana Twagirayezu Wenceslas aho agomba kuburana ibyaha bya génocide ashinjwa, uyu mugabo wakomeje kugaragaza ko atifuza kuzanwa mu Rwanda kubera kutizera ubutabera bwaho, atinya ko yahohoterwa! Ibyo yagaragaje bitangiye kugaragara.

Amakuru The Rwandan yabashije kumenya ni uko uyu mugabo Twagirayezu Wenceslas akigezwa mu Rwanda yahise ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, aho yacumbikiwe mu bubiko bw’ibyo kurya bitunga abafungwa (dépôt) izwi ku kabyiniriro ka Sinaï.

Kugeza ubu iyi gereza ikaba idafite amacumbi yihariye (VIP) ashobora gufungirwamo aboherezwa n’Ibihugu byo hanze kuza kuburanira mu Rwanda, dore ko badashyirwa hamwe n’izindi mfungwa.

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana akaba yari aherutse kubeshya itangazamakuru ko Twagirayezu Wenceslas afungiwe muri gereza mpuzamahanga yujuje ibyangombwa byose.

UMWAKA WA 2018 USIZE UBURENGANZIRA BW’IMFUNGWA BUHAGAZE BUTE MU RWANDA?

$
0
0

Hagiye humvikana abantu bamwe na bamwe bashima abandi banenga uko infungwa mu Rwanda zifatwa , hari bamwe bemeza ko zifatwa neza abandi nabo bakavuga ko zikorerwa iyicarubuzo. Reka turebe uko ibibazo bimwe na bimwe byari byifashe uyu umwaka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda.

1. GUKUBITWA MURI GEREZA

Uyu umwaka hakunze kumvikana cyane ikibazo cy’abagororwa bakubitwa muri gereza zitandukanye ariko reka dufate gereza 5 zakunze kuvugwamo inkoni kurusha izindi hano mu Rwanda.

a) GEREZA YA NYARUGENGE

Muri iyi gereza humvikanye abantu batandukanye bavuga ko abantu babo bakubitwa n’abayobozi ba gereza muri abo hari umuryango wa Twagirayezu Fabien wabivuze ndetse utanga n’ikirego ku nzego zitandukanye umutabariza muri izo nzego ziragewe harimo urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS), komisiyo y’uburenganzira bwa muntu (CNDP) ndetse na Minitisiteri y’ubutabera mu Rwanda (Minijust) (http://www.therwandan.com/ki/umuryango-wa-fabien-twagirayezu-urasaba-ko-ibikorwa-byo-kumwica-urubozo-byahagarara/). Umuryango we wavugaga ko yakubiswe na maneko wa gereza ndetse yangirwa no kwivuza.

b) GEREZA YA NYAKIRIBA

Iyi gereza iyoborwa na Sp Innocent Kayumba wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera ubugome akorera infungwa n’abagororwa bafungiye muri iyo gereza. Bimaze kumenyerwa ko umugororwa wese wimuriwe muri Iyi gereza ikaze ahabwa ari inkoni, asanga hateguwe ingunguru irimo amazi mabi maze agahabwa umubatizo bita (Kuvuruguta),akamara iminsi itari munsi ya 30 mugasho karimo amazi ntacyo kuryamirwa no kwiyorosa ahawe.

Mumpera z’ukwezi kwa cyenda Dr Niyitegeka Theoneste yimuriwe yo avanywe muri gereza ya Nyanza nuko yakirwa muri ubwo buryo twavuze haruguru (http://www.therwandan.com/ki/dr-niyitegeka-theoneste-yamaze-kwimurirwa-muri-gereza-ya-rubavu) kugeza magingo aya hari kumvikana abantu batabariza Dr Niyitegeka Theoneste bavuga ko yimwe y’uburenganzira bwo kugemurirwa amafunguro yandikiwe na muganga (https://rugali.com/dr-niyitegeka-theoneste-yimwe-uburenganzira-bwo-kugemurirwa-numuryango-we-bashaka-kumuroga/.

Muri iyi gereza kandi havuzwemo ko bakubise umugororwa witwa Eric wo mu karere ka Rutsiro bikamuviramo gupfa.

c) GEREZA YA NYANZA

Iyi gereza yitwa ko ari gereza mpuzamahanga ariko nayo iracyarangwamo iyicarubuzo kubafungwa, muri uyu umwaka dushoje havuzwemo inkoni kuburyo bukabije ibi kdi bikorwa n’umuyobozi mushya wayo witwa Rutayisire Karera, ushaka umwanya wa kabiri mu Rwanda mu kwicisha abagororwa urubozo (http://www.therwandan.com/ki/amaraso-ashobora-guseseka-muri-gereza-ya-nyanza/,

Gereza ya Nyanza uburyo bushya bwo kwica abagororwa hakoreshejwe inkoni

d) GEREZA YA RUSIZI

Kuwa 25/11/2018 abacungagereza bakurikira:
-Mutabazi
-Gatako
-Nshogoza na
-Viateur

bakubise umugororwa witwa Mushimiyimana Valens ananirwa kwigenza ahubwo bamutwara mu ngorofani, agejejwe muri gereza yangiwe kwivuza bagenzi be bamubarije uburenganzira bwo kwivuza bahita bimuriwa aho bita mugisaza mu rwego rwo kubacecekesha no gukanga abasigaye ngo hatagira ubaza icyo kibazo cya mugenzi wabo, abo bimuwe ni: Sibomana Jean Bosco na Ngendahimana Adaudatus.

Birasanzwe cyane ko abafungwa bakubitwa muri iyi gereza(https://rugali.com/leta-ya-fpr-ikomeje-ibikorwa-byayo-byo-kwibasira-abanyururu-mu-bihome-byo-mu-rwanda/)

e) GEREZA YA NGOMA

Gereza ya Ngoma yagenewe gufungirwamo gusa abagore , ubusanzwe bizwi ko nta muntu upfa gukubita umugore, ndetse niyo mwaba mwarashakanye yaguhemukiye ukamukubita leta iguhana itakubabariye, ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ihohotera rishyingiye kugitsina no guhoza umugore(uwo mwashakanye) ku nkeke.

Byumvikana ko icyo umugore yaba yakoze cyose bidakwiye kumuhanisha inkoni , ariko biratangaje gusanga noneho akubitwa ndetse afunzwe bikarengaho agakubitwa n’umugabo utari we ndetse mu gihugu cyivuga imyato ko cyateje imbere umugore.

Mu kwezi k’Ugushyingo gereza ya Ngoma iherutse kwakira abagororwa b’abagore bavuye Mageragere maze bahageze barakubitwa karahava mubakubiswe twabashije kumenya harimo Mme Uwitonze Clemence n’undi witwa Alphonsine bahimba kibonke

2. UBUCUCIKE MURI GEREZA

Mu Rwanda hari akamenyero ko ukoze icyaha icyari cyo cyose ntakindi gihano ahabwa uretse gufungwa , nyamara muri leta zabanje hari ibyaha butafungirwaga ahubwo byakemurwa n’inzego z’ibanze bakunga abahemukiranye bikarangira kandi bigatanga umusaruro kumpande zombi ndetse na leta ntibihomberemo ariko ubu leta ya Fpr icyayo no ugufunga gusa , hari abantu usanga bafungirwa kwiba ibijumba, ibitoki, amateke, amacupa( amavide) ugasanga bahanishijwe igifungo kirenze imyaka ibiri.

Ibyaha nk’ibi bigira uruhare mu gutuma muri za gereza huzuramo abantu zidafitiye ubushobozi bwo kwakira ariho usanga abafunzwe batagira aho kurara bityo bakaryamishwa ahadakwiye ngo muri za koridoro, kumbaraza n’ahandi ugasanga banyagirwa,ntabuhumekero , kubera imbeho bakarwara umusonga bamwe bagapfa.
(https://bwiza.com/gereza-ya-rusizi-yari-igenewe-gufungirwamo-abagororwa-2600-irimo-3-248/, https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagororwa-babangamiwe-n-ubucucike-muri-gereza-ya-rusizi)

3. IMIRIRE NO KWIVUZA

Abagororwa bo mu rwanda batungwa n’ibigori n’ibishyimbo, aya mafunguro anengwa ko ntantungamubiri zihagije afite kandi ingano(quantity) yayo nayo ntiba ihagije kuburyo byatunga umuntu igihe kirekire kuko bahabwa agakombe kamwe k’ibigori n’akandi k’ibishyimbo, niyo mpamvu akenshi hari abagororwa usanga barishwe n’umudari. http://www.veritasinfo.fr/2018/08/rwanda-systeme-kagame-fpr-igiye-kumaraho-abanyururu-ikoresheje-uburozi-bwitwa-aflatoxin.html

Kuvuzwa nabyo ntibihagaze neza namba kuko usanga kugira ngo abagororwa bavuzwe bisaba inzira ndende abenshi bikarangira batanavujwe ,hari abagwa mu kigondera buzima cya gereza kubera gutinda koherezwa mubitaro bifite ubushobozi, Abashoboye kugezwa kubitaro byisumbuye nabo usanga akenshi Rendez Vous bahabwa zitubahirizwa, abashyizwe mubitaro nabo baba bariho amapingu kubitanda byo kwa muganga ugasanga bazirikiye kubitanda, impapuro abagororwa bahabwa iyo bagiye kwa muganga bandikaho ibyaha bafungiye, ibi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza imbere ya muganga, dufashe urugero ntabwo byoroshye kumva ko umuganga wacitse Ku icumu yaha serivisi nziza uwakoze jenoside, bombi ntibaba bameze neza, ikindi mu cyumba basuzumiramo hari ubwo usanga umurwayi yinjiranamo n’umucungagereza bitwaje ko ngo uwo ari high risk yatoroka.

4. UMUTEKANO W’ABAGORORWA BAFUNZWE

Muri uyu mwaka humvikanye iraswa rya hato na hato muri Gereza bakitwaza ko abarashwe bari bagiye gutoroka, twafata urugero rwa GEREZA ya Nyanza aho uwitwa Nsengiyumva Jotham yarasiwe imbere muri gereza mu ntango z’uyu mwaka bakavuga ko yari agiye gutoroka (http://www.amakuruki.com/20180129-1722, http://www.therwandan.com/ki/umugororwa-witwa-jotham-nsengiyumva-ngo-yagerageje-gutoroka-gereza-araraswa-ahita-yitaba-imana/).

Ndetse twavuga n’izimira rya Boniface Twagirimana Visi Perezida wa mbere wa FDU Inkingi waburiwe irengero ari muri Gereza ya Nyanza yaramazemo iminsi itanu gusa, ibi nabyo ntibyazweho rumwe. (https://www.hrw.org/fr/news/2018/11/08/deja-un-mois-depuis-la-disparition-de-lopposant-rwandais-boniface-twagirimana, http://www.therwandan.com/ki/ibimenyetso-byerekana-ko-twagirimana-boniface-yishwe-cyangwa-yashimushwe-ninzego-ziperereza-zu-rwanda/,
http://www.therwandan.com/ki/ibyo-mutamenye-ku-ishimutwa-rya-boniface-twagilimana/, http://www.therwandan.com/the-secret-about-1st-vice-president-of-fdu-inkingi-boniface-twagirimanas-disappearance-has-leaked-out/)

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali

«Dufashe umuryango wa Ndahimana tutawutesheje ubupfura n’ubumuntu wisanganiwe» Albert Bizindoli

$
0
0

Inshuti yangejejeho inkuru ya Narcisse Ndahimana n’umufasha we Concilie Mutuyemariya, yari yayikurikije aya magambo : mbega ishema, mbega ubupfura. Byanteye amatsiko yo kuyifungura no kuyumva yose.

Nyuma yo gukurikira kiriya kiganiro ku buryo burambuye, nahamagaye uwakingejejeho, mubaza icyo twamarira uriya muryango. Yansubije ko ku ruhande rwe yabitangiye. Ubwo nanjye nihutiye kubigeza ku zindi nshuti za hafi, mbona nazo  zibyakiriye  neza.

Iminsi mike nyuma nabonye  igitekerezo cyo gufasha uriya muryango hari n’abandi benshi mu Rwanda bakitabiriye.

Nifuzaga muri aka kanya  kugira icyo mvuga kuri uriya murayngo n’ubufasha burimo kuwukorerwa.

Igice cya mbere : Amasoma nakuye muri kiriya kiganiro ku mibereho y’umuntu ku giti cye, no kubuzima bw’igihugu cyacu muri rusange.

Uriya muryango washyizwe ahagaragara kugirango utubere isomo.

Narcisse Ndahimana n’umuryango we barabaye cyane.  Aka ya ndirimbo ya kera ngo « umugabo mu kaga ». Ariko na none si we mugabo  ubabaye kurusha abandi kuri iyi isi,  si na wo muryango w’abanyarwanda ufite ibibazo kurusha iyindi yose ihora itambutswa  ku mbuga.

None se kuki kiriya kiganiro cyakomanze ku mutima wa benshi kikabatera gushakisha uburyo bwo gufasha uriya muryango ?

Uburyo Ndahimana n’uwo bashakanye babayeho mu bukene n’uburwayi bwabo, amagambo batubwira, ni inyigisho zikomeye z’ubuzima.  Birakomeye kuzica ku ruhande.

  • Ngo usohotse uko ari ntabugayirwa.

Ndahimana yagiye mu rukiko yambaye gikene. Bitera benshi kumushungera, binumvikana ndetse ko bamwe bamukwena. We nta kibazo abibonamo. Igisubizo cye ni uko usohotse uko ari atagombye kubugayirwa.  Ubu bukwe bwatumye nongera kwibaza ku mashusho mbona y’amakwe (n’indi minsi mikuru) akorwa muri iki gihe n’abanyarwanda (abari mu gihugu, no hanze yacyo). Ariya mafranga y’akayabo akoreshwa mu tuntu n’utundi, tumwe tunatafite n’umumaro ugaragara, ni bangahe baba bayatunze ?

Duhereye kuri iriya nkuru ya Ndahimana tubyibazeho rwose. Twige kubaho uko tureshya, tureke kwiyerekana uko tutari, kuko ingaruka ziza nyuma ni twe twenyine zireba. C’est une question d’honneur et de dignité. Ishema n’icyubahiro si ukwiresheshya n’abagusumba kure, ahubwo ni ukwiyemera uko uri, ukigaragaza gutyo.

Iyi nkuru y’umuryango wa Ndahimana izaba igize akarusho, ejo n’ejo bundi abasore n’inkumi bagiye gushinga ingo  zabo nibafata umugambi wo kujyayo uko bifite, akayabo k’amafranga yasesagurwaga mu birori agakoreshwa mu kwiteza imbere. Bizitwe « A la mode Ndahimana ».  Birareba buri munyarwanda ku giti cye ! Ese aho ntibireba n’igihugu ubwacyo, mu buryo gikoresha amikoro make gifite ?     

Muri ibyo byose kandi,  Ndahimana nta munabi yifitemo, nta shyali, nta rwango agaragaza. Ahubwo arifuriza abifite kunezerwa mu byo bafite.

  • Kwumva ko ubukene butabatesha ishema ry’abo, nk’umugore n’umugore, nk’umurayngo.

Ni muri urwo rwego bifuje gusezerana imbere y’Imana  na leta no kubatirisha abana babo. Kuko batifuza kuba à la marge de la société (gahuru). Kuba ari abakene ntibibabuza kwiyumvamo agciro ka buri wese. Agaciro kawe nk’umuntu ntugaterwa n’ibyo utunze, ugaheshwa mbere na mbere n’uko witwa « umuntu », ubundi ukagakura ku buryo uhagarara ku byo wemera.

  • « Urukundo, agaciro k’isezerano, umuryango ; kwizera Imana »

Sinirwa ngaruka ku rukundo rugaragara muri uyu muryango. Uyu mugore aratangaje gusa : Uburyo yanambiye ku mugabo we, agokera urugo rwe. Baragira bati ikingenzi ni ugufatinkanya mu bukene bwacu, Kungurana inama, Gushyira hamwe, …. « Ko bitagombera amashuli, ntibinagomba amafranga ; mbibarize bitunaniza iki ?!!

Ibi ubizanye mu mibereho rusange y’igihugu cyacu biravuga ngo abakene, ibimuga, abarwayi, ni abacu, ntitugomba kubatererana, kubasuzugura, ahubwo tugomba kwita ku mibereho myiza yabo.   

Igice cya kabili : Ndahimana n’umuryango nibafashwe   ariko bubahwe mu buryo babayeho n’abo aribo

Ibikorwa byatangijwe byo gufasha Ndahimana ntawe utabishima. Nyamara, gufasha kwa Ndahimana, ntibiduha uburenganzira bwo kubagira igikinisho cyangwa se des bêtes de cirque, ntitugomba kubatesha valeurs basanzwe bagenderaho, kuko ni bazitakaza, ibyo bubatse byose bizasenyuka.

Ngo yari yambaye kambabili, none tugiye kumwambika ya myambaro ba Ministre bambara. Kubera iki ? Ibyo ni ugukora nka Baneti. Urwo si urwego rwe. Ndahimana ntabwo ari igiti cya noheli, cyangwa se ifarasi bashyiraho amabara yose ntawe ubibajije icyo bibitekerezaho. Ni umugabo uri mu rugo rwe. Ngo muzamutwara mu mavatiri akomeye agiye kwa padiri ? hanyuma se ni akanguka ? Buzaba ari ubukwe bwe cyangwa ubwanyu ?  

Nitumuhe ubushobozi, hanyuma tumurekere uburenganzira bwo kubukoresha uko yiyumva, bihwanye n’uko yibona et pas uko dushaka kumubona. Yatweretse twese ko kuri urwo rwego aturusha byinshi. Murashaka kumugusha mu mitego abenshi twaguyemo ?

Ibi birareba n’abajya kwifotozanya na bo. Mwabahaye amahoro koko ? Ntabwo ari ingagi mu birunga. Mushobora kubakemurira ikibazo gikomeye cy’amikoro bafite ubu, ariko mukabasigira ikindi gikomeye cyo kwibura bagahinduka ibihindugembe. Nimubibarinde, muzaba muberetse koko ko mwabakunze. RESPECT.

Albert Bizindoli
Viewing all 10387 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>