Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10381 articles
Browse latest View live

Gutabariza abakobwa bitabira Miss Rwanda

$
0
0

Yanditswe na Prince Muzatsinda 

Mu Rwanda rwacu ijambo ‘miss Rwanda’ rimaze kuba ikimenyabose. Ibi  biterwa n’uko riba buri mwaka kandi rikamamazwa bihagije mu bitangazamakuru bya leta ndetse n’ibyigenga. Abaritegura bavuga ko nta kindi riba rigamije uretse gushakisha umukobwa (nyampinga) uhiga abandi mu bwiza agahabwa ikamba aho yiha imihigo ko azakoresha izina rye ahindura imibereho y’abenegihugu ndetse no guhesha isura nziza  u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. 

Muti rero ikibazo ni ikihe ?

Mu by’ukuri n’ubwo abiyamamaza baba bazi ko ririya rushanwa ari iryo kubateza imbere no kubagira ibyamamare , siko bimeze kuko uretse umwe  cyangwa batatu ba mbere muri bo baba bagize amahirwe aho uwa mbere  atwara ikamba ry’ubwiza agahembwa na minisiteri y’umuco ibinyujije mu bategura ririya rushanwa ndetse n’ibisonga bye bikaba byabona amahirwe yo kwiga ku buntu cyangwa guhabwa kontaro mu bigo by’ubucuruzi bakabyamamariza,  abandi birangira bahindutse ibicuruzwa aho bazimanirwa abashoramari baba bashaka gushora imari mu Rwanda. Ibi bikorwa mu ibanga rikomeye aho ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kibinyuza mu nzego zishinzwe ubutasi maze nazo zigakoresha abagore bibisahiranda bakirara muri twa dukobwa tugifite amabere ashinze bakadushukisha amafaranga bigatuma bamwe muri bo (badafite imitima ikomeye) bemera kwishora muri ubwo busambanyi.  Bityo bagahinduka ibicuruzwa nk’uko twabibwiwe n’umwe mu bashinzwe kujonjora aba bana!

Uyu muntu wahaye amakuru  The Rwandan  akomeza avuga ko aba bana bamaze imyaka itandatu bacuruzwa muri ubu buryo . Aha ngo buri mwaka uko irushanwa ribaye hari itsinda riba rigomba kujonjora abo bana akenshi baba biganjemo abakomoka mu miryango itifashije ariko bafite uburanga. Yemwe ngo ntabwo ibi bigarukira mu Rwanda gusa kuko ngo no hanze yarwo bajyanwayo bayobowe na bamwe mu bakozi ba RDB ndetse na zimwe mu ntasi kabuhariwe zikorera hanze y’u Rwanda. Aha ngo bajyanwa cyane mu bihugu birimo abaherwe benshi aho babakangurirwa gushora imari mu Rwanda, ariko bakanyuzamo bakabibira no kukabanga k’utwo tunyogwe baba bitwaje. Ibihugu bikunzwe kwibandwaho ngo ni  iby’abarabu kuko ngo hariyo abashoramari benshi kandi ngo bakaba bazwiho gukunda udukobwa tukiri duto nka turiya mujya mubona muri miss Rwanda.

Bahabwa amabwiriza y’uko bari bufate abakiliya

Uwaduhaye aya makuru avuga ko aba bana b’abakobwa babanza kwigishwa ibyo abo banyamahanga bakunda gukorerwa mu gitanda; harimo nko kubabwira ko iyo umuzungu utamurigase igitsina(sucer) ntacyo uba umukoreye, kubabuza gukoresha agakingirizo ahubwo bakibuka kuza gufata ibinini bituma batandura ibirwara ngo kuko agakingirizo kabishya imibonano n’ibindi bikorwa bidahesha ikiremwamuntu agaciro. ibi byose ngo babitegekwa  kugira ngo baze kubashimisha bityo bajye basura kandi bashore imari mu Rwanda batagononwa. 

Iyo ubyanze ushobora kwicwa kuko kizira kumvira ubusa intasi za Kagame !

N’ubwo abenshi muri aba bana ngo bijya bibagora gusimbuka uyu mworera, ngo hari bake bahitamo kubyanga. Gusa ngo bene aba ntibikunze kubahira kuko iyo batishwe bahindurirwa indi mirimo isanzwe ikorwa n’intasi kugira ngo batazajya hanze bakamena amabanga. 

Ngayo nguko babyeyi babyaye icyo bita miss Rwanda. Abwirwa benshi akumva bene yo!


Diane Rwigara akimara kugirwa umwere yavuze ko azakomeza politiki

Leta y’u Rwanda ngo igiye kwiga ku ngaruka z’igirwa abere ry’abo kwa Rwigara

Ese umuryango wa Rwigara ushobora kurega Leta ko yabarenganije?

Perezida Nkurunziza avuga ko U Rwanda ari rwo mwanzi wa mbere w’u Burundi

Imiryango y’abafungiye politike mu Rwanda nabo baratabaza

$
0
0

Yanditswe n’umusomyi wa TheRwandan

Ejo ku wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, nibwo mu kimwaro cyinshi inkiko za Paulo Kagame zagize abere Madame Adeline Mukangemanyi na Diane Shima Rwigara. Ibyo ntibyikoze ahubwo byatewe n’igitutu abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakubiye mu miryango n’amashyaka atandukanye hirya no hino ku isi hiyongereyeho n’igitutu cy’amahanga cyane cyane abasenateri b’Abanyamerika bakoze iyo bwabaga bakavugira ku karubanda ko izo nzirakarengane zigomba gufungurwa mu maguru mashya.

Muri iyo miryango yakoze iyo bwabaga harimo Amahoro Iwacu, Global Campaign for Rwandan’s Right, AGLAN, NHRN,… iyo miryango ikwiye gushyimirwa cyane mu rugamba rukomeye rwo kugerera abazira akamama mu Rwanda.

N’ubwo bimeze bityo ntitwabura kumenyesha Diane Shima Rwigara, Adeline Rwigara, Ingabire Umuhoza na Me Bernard Ntaganda kwitondera cyane abo baganira, ababasura, ibyo baganirira kuri telephone zabo na mudasobwa ndetse n’ugusuzuma ibyo banywa n’ibyo bafungura. 

Ntibikwiye na none kutwibagiza ko urugamba rukiri rurerure kuko abatawe muri Rweru  bakeneye ubutabera.

Ntibitwibagize ko aba banyarwanda bakurikira n’abandi tutashoboye kumenya bafungiye muri gereza z’u Rwanda kubera politike n’abo n’abo gutabarizwa:

Deogratias Mushayidi 

Nzirorera Jean Damascène 

Twagirimana Boniface 

Unyuzimfura Jean Pierre 

Maniraguha Rwego Gilbert 

Ruhangaza Aimable 

Gen. Frank Rusagara 

Sibomana Sylvain 

Murekatete Agnès 

Simpenzwe Jean Claude 

Col. Tom Byabagamba 

Manirafasha Norbert 

Ntibanyendera Patrice 

Twagirayezu Fabien 

Barisesa Jonas 

Nsabiyaremye Gratien 

Karuta Innocent 

Lt Joël Mutabazi 

Habyarimana Phocas 

Hakizimana Laurien 

Uwimana Fabien 

Ayingabo Intime Éric alias Kibamba 

Nyirahabimana Bélancelle 

Bizabavaho Alex 

Nahimana Naftat 

Jonas Nahimana 

Ndayisenga Papias 

Nshimiyimana David 

Twagirayezu Janvier 

Havugimana Alexandre 

Ufitamahoro Norbert 

Dr Niyitegeka Théoneste 

Col. Habimana Michel 

Gasengayire Léonille 

Dukuzumuremyi Jean Paul 

Mukeshimana Berchmas

Nsengiyumva Jean Baptiste 

Matakamba alias Ririmunda 

Charles Harerimana 

Cléophas Munezero 

Donat Nsengumuremyi Damascene 

Musafiri Gaetan 

Mukashyaka Xaverine 

Ngarambe Emmanuel 

Bihoyiki Ismail 

Ndababonye Fidele 

Amani Ngarambe 

Irankunda Felecien 

Nzayisenga Papias 

Kanyamuhanda Baptiste 

Dusabimana Vianney 

Ntirenganya Innocent 

Banteziminsi Emmanuel 

Bapfaguheka Elie 

Nshimiyimana Shema Jimy 

Munyagisenyi Vincent 

Nizeyimana Chrisologue 

Karuhije Bahati 

Emmanuel Serugendo

Jean Batiste Nsabimana Sebuhinja

Serukundo Jean Bosco 

Iyamuremye Emmanuel 

Kaberuka Bernard 

Ngirarubanda Paul 

Soriyaho Ezechiel 

Ndacyayisenga Marc 

Bihoyiki Anastase 

Habimana Marc 

Habineza Felicien 

Rukinga Jean d’amour

Eric Nshimiyumuremyi

Jean Baptiste Icyitonderwa

Francois Kabayiza

Lt Col Rugigana Ngabo

Dr Christophe Mpozayo

Théophile Ntirutwa

 

“Nibabishyure ibyo babasenyeye n’imitungo yabo yose batwaye” Padiri Thomas Nahimana

“Na ba Déo Mushayidi barezwe nka biriya ! Kuki batarenganurwa”? Jean-Claude Nkubito

$
0
0

Ibi byatangajwe na Jean-Claude Nkubito ubwo twamubazaga icyo avuga ku mikirize y’urubanza rwarimo n’abo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Nkubito aranemeza ko Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yakoze amakosa yo kujya ku karubanda nyuma y’isomwa ry’urubanza, akavuga ko abategetsi bagiye kureba ingaruka zizakurikira iriya mikirize y’urubanza, no kwiga icyo bazakora.


Rwanda:abadepite barasaba ko abapfubuzi n’abitukuza bahagurukirwa!

Leta y’u Rwanda izishyura Victoire Ingabire miliyoni 65 z’indishyi ibetegetswe n’Urukiko nyafurika

$
0
0

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu ni rwo rwafashe icyo cyemezo ndetse rutanga amezi atandatu, atakubahirizwa hagatangira no kwishyuzwa inyungu.

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko izo ndishyi leta yaciwe ntazo izi kuko nta rubanza yigeze iburana.

Na ho Justin Bahunga visi-Perezida wa FDU inkingi avuga ko bidakwiye ko abategetsi b’u Rwanda bijijisha ku bintu bizwi na buri wese.

Oslo: Imyigaragambyo yo gusaba ko Mapping report ikurwa mu kabati

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukuboza 2018, i Oslo mu murwa mukuru w’igihugu cya Norway habaye imyigaragambyo y’abanyarwanda ndetse n’abanyekongo basabaga ko icyegeranyo cyakozwe ku bwicanyi bwakorewe muri Congo cyakozwe n’umuryango w’abibumbye ONU (mapping report) cyakurwa mu kabati abagize uruhare muri ubwo bwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bagakurikiranwa n’ubutabera.

Iyo myigaragambyo yateguwe ku munsi umuganga w’umunyekongo Denis Mukwege yarimo yakira igihembo kitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2018 aho i Oslo aho yagaye cyane ibyegeranyo bishyirwa mu tubati hakabaho gukingira ikibaba bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu mabi akorwa mu burasirazuba bwa Congo.

Bamwe mu banyarwanda baba mu gihugu cya Norway bari bateraniye imbere y’inzu mberabyombi y’umujyi wa Oslo ahaberaga umuhango wo gushyikiriza igihembo cyitiriwe Nobel cya 2018 Dr Denis Mukwege na Nadia Murad.

 

 

Ngoma: Abaturage batishoboye nabo leta iri kubaka amafaranga y’umutekano. Biraterwa niki?

$
0
0

Kuwa gatanu tariki ya 7/12/2018 mu gitondo cya kare abayobozi b’ umudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera,akarere ka Ngoma, intaray’Uburasirazuba, babyukiye mu baturage babaka amafaranga yiswe ay’umutekano.

Ikibabaje ariko nuko mubayatswe harimo abasaza n’abakecuru rukukuri,abapfakazi n’abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubusanzwe baba barasonewe batagomba gutanga amafaranga y’umutekano n’andi anyuranye, ahubwo leta niyo iba igomba kubagoboka ibaha inkunga y’ingoboka.

Muri abo baturage bayatswe harimo:

1) Umukecuru uzwi nka maman Bunani akaba ari umutindi nyakurya utagira inzu ye bwite kuko iyabamo yatijwe ayitangira umubyizi buri cyumweru.

2) Mukantagara w’imyaka 75 akaba abarizwa mucy’iciro cya mbere cy’ubudehe aherutse no kwisanga yarakuwe muri gahunda ya VUP

3) Baribeshya félecien n’abandi

Umuturage utayabonye bamwirirwana k’umurenge akoreshwa imirimo inyuranye . ikindi kandi aba baturage batishoboye bahabwaga imirimo muri gahunda ya VUP( vision umurenge program) ndetse bagahabwa n’inkunga y’ingoboka.

Abaturage benshi bari bazi ko bafashwa na VUP bisanze k’urutonde rw’abarimo leta ibararane by’amafaranga y’umutekano.

Haribazwa impamvu aya mafaranga ari kwakwa abaturage muri iki gihe byongeye kandi batishoboye basanzwe banafashwa na leta.

Umusomyi wa The Rwandan

Leta y’u Rwanda yategetswe guha Victoire Ingabire impozamarira ya Miliyoni 65

Olivier Nduhungirehe na Rushyashya batumye umubano n’Afurika y’Epfo usubira i rudubi

Rubavu:Leta y’u Rwanda iravuga ko yatewe na FDLR


Francois Mutuyemungu, ati aho kuba imbwa waba imva.

Rweru:Ingabo z’u Rwanda ziraregwa gushimuta abarobyi 3 b’abarundi

Menya byinshi kuri maneko zihishe mu bamotari bo mu Rwanda 

$
0
0

Yanditswe na Prince Muzatsinda 

Umwuga wo gutwara abantu kuri moto umaze gutera imbere cyane aho usanga umubare munini w’urubyiruko ugaragara cyane muri aka kazi. Kubera ko igihugu cy’u Rwanda gisa n’icyubakiye kuri system yo kunekana hagati y’abanyarwanda, abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto nabo bamaze kwinjirirwa, bitewe n’uko leta isigaye yikanga umuhisi n’umugenzi kubera amakosa ikorera abanyarwanda.

Mu kwezi gushize nahuye n’umusilikari twiganye muri seconderi yigize umu motari ngwa mu kantu !

Nk’uko bisanzwe narabyutse ngiye aho nsanzwe nkorera kuri maison de la presse mu nzu  ARJ na Rwanda media commission bikorera ho i Remera mu karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze ku muhanda nahagaritse umumotari ngo antware cyane ko nari nakererewe kandi iyo umuntu atinze kuhagera asanga abanyamakuru bandi bafashe computers kuko ziba zikenewe na benshi baba bari kuvumba network kubera ubukene buri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Niko guhagarika  umumotari akuyemo casque ngo tuvugane igiciro mbona ni umuhungu twiganye mu wa gatanu w’amashuli yisumbuye kandi nari nsanzwe nzi ko ari umusilikari mu ngabo z’igihugu. Nk’umuntu twari tuziranye yarabanje azimya moto turasuhuzanya niko guhita mubaza ukuntu avanga gutwara moto no gukora igisilikari. Yambereye inyangamugayo arambwira ngo : “reka sha igisilikari nta mwanda kitakurisha!” abonye nshaka kumubaza byinshi, ambwira ko nakurira moto hanyuma akaza kumpamagara tugasangira ibya saa sita akansobanurira neza ukuntu akora ubumotari akabuvanga n’igisilikari.

Yangejeje Remera aho nari ngiye. Yahise  ansaba number nkoresha kugira ngo aze kumpa gahunda saa sita zigeze, gusa nakoze umutima utari mu nda bitewe n’ibyo nari mbonye ku nshuti yanjye ntakekaga. Ku bwanjye nabonaga amasaha atagenda bitewe n’amatsiko menshi nari mfite yo kumenya icyihishe inyuma y’ibyo mugenzi wanjye akora.

Isaha zarageze anyandikira kuri whattsapp ngo musange Kicukiro muri motel yiyubashye 

N’amatsiko menshi umuhungu w’abashambo nafashe moto nyarukira kuri iyo motel. Nasanze ari kunywa fanta, nanjye abakozi bambaza icyo mfata ntumaho jus y’inkeri n’agafiriti. 

Nti byatinze kuko bahise babizana turafungura hanyuma abaserveurs (abakozi ba motel) bamaze kugenda arambwira ati ndabona bagiye noneho twaganira. Nanjye nti yego.

Yagize ati: “ buriya shahu rero mu gisilikari habamo inzego nyinshi. Habamo abashinzwe imirwano, abashinzwe kuneka ari nabo mbarizwamo n’abandi benshi. Njyewe rero narangije amasomo asanzwe ahabwa abasilikari batoya (basic) bahita banyohereza kwiga kuneka muri Isilaheri kuko nari nzi indimi. Namazeyo amezi atandatu ngaruka mu Rwanda.  Hanyuma ngarutse hano banyigisha moto maze kuyimenya bampa akazi ko kuneka abatwara taxi moto”!

Yambwiye uburyo bakora aka kazi ndumirwa !

Kuko yari yemeye kumbohokera yaremeye ambwira byose ntacyo ankinze. Avuga ko iyo baguhaye moto ngo ujye mu muhanda baguha n’iseta uzajya ukoreraho ndetse n’ibyangombwa nk’abandi bamotari bose.

Misiyo ziba zitandukanye 

Iyi nshuti y’akadasohoka yakomeje imbwira ko buri muntu ajya mu muhanda afite inshingano yahawe kandi akenshi ziba zitandukanye. Yagize ati “ nka njye njyamo nari nahawe kuzajya numviriza bagenzi banjye ibyo bavuga cyane ko iyo biherereye bonyine batangira kwitotombera imisoro y’umurengera bacibwa ndetse n’amafaranga magana atatu y’u Rwanda batanga buri munsi ariko ntibamenye irengero ryayo.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo biganiro bibanda kukumva abanyamujinya ndetse bakunze kubivuga cyane kurusha abandi hanyuma bagatangirwa raporo ku buryo hashakishwa impamvu zishoboka bityo polisi ikabiyenzaho igafunga moto zabo ubutazifungura kuko iba yazihimbiye ibyaha bikomeye.

Abamotari bifashihwa mugushimuta abatavugarumwe na leta 

N’ubwo uyu muvandimwe atemeye  ko nawe yigeze cyangwa ashimuta abantu, avuga ko hari igihe umupolisi cyangwa umusilikari ahabwa akazi ko kujya guparika imbere y’inzu cyangwa hafi y’ahakunze kunyura uwo leta iba yifuza gushimuta maze yagira umwaku agatega wa mumotari. Iyo bigenze bityo motari (rushimusi) agerageza guca amafaranga make wa muntu maze bikarangira amutwaye. Iyo amaze guhaguruka akoresha uburyo bwose  akamugeza mu gaco ka bagenzi be. Aba baba bakorera mu duce twinshi tugize umujyi wa Kigali  no mu ntara mu mazu utakeka ibiyakorerwamo, maze akahinyuza yahagera agaparika nk’ugiye gufata akantu maze wa muntu bakamugwa gitumo barenze batandatu ku buryo atakwinyagambura cyane ko bose baba bafite imbunda.

Yashoje ambwira ko ntazigera nkora ikosa ryo gusuzugura umumotari kuko ntaba nzi icyatumye aza mu muhanda.

Banyarwanda banyarwandakazi nizere ko usoma iyi nkuru wese atazigera yongera kwita abamotari injiji n’abaturage nk’uko abanyamujyi benshi bakunze kubibeshyaho.

Danmark:Wenceslas Twagirayezu yoherejwe kuburaniramu Rwanda

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera Kuri The Rwandan ava mu umujyi wa København umurwa mukuru w’igihugu cya Danmark aravuga ko umugabo ufite ubwenegihugu bwa Danmark ukomoka mu Rwanda ubu twandika iyi nkuru ari mu ndege imujyanye i Kigali mu Rwanda aho agomba kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Genocide.

Wenceslas Twagirayezu ufine ubwenegihugu bwa Danmark kuva mu 2004 ntako atagize ngo ashobore kuburanira muri Danmark ntiyohejrezwe mu Rwanda dore ko urubanza rwanageze mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bw’abaturage (European Court for Human and People’s Rights)

Wenceslas Twagirayezu yari yarageze mu gihugu cya Danmark mu 2001 akaba yarakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga akanayobora umuryango w’abanyarwanda baba muri Danmark witwa DUTABARANE. Mbere ya 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza mu cyahoze ari Gisenyi.

 

Nafungiwe kwa Gacinya imyaka ibiri nzira gufotora inzu RSSB ikoreramo

$
0
0

Mwiriwe kandi muraho bakunzi ba The Rwandan? Mbere ya byose mbanje kubaramutsa. Ni mugire amahoro akomoka ku Mwami Imana. Uyu munsi nzinduwe no kubagezaho ubuhamya bw’ukuntu nafunzwe imyaka ibiri nzira gusa ko nafotoye igorofa riherereye mu Kiyovu ahitwa kuri peage.

Dore muri make uko byagenze 

Hari mu mwaka w’ 2015, mu kwezi kwa karindwi, ubwo narimo ntaha iwanjye n’amaguru kuko ubusanzwe nari ntuye mu Kiyovu cy’abakene ngakorera mu mujyi rwagati. Birumvikana ko gutaha n’amaguru nta gitangaza kirimo kuko nakoreshaga iminota  itarenga cumi n’itanu. Ubwo nari ngeze kuri peage naje kureba uburyo ziriya nyubako ebyiri zisa neza numva ntatambuka ntafashe amafoto yazo. Nibwo nakuye telephone yanjye mu mufuka, ndahagarara ntangira kuzifotora kugira ngo nintaha iwacu mu cyaro nzereke abaturage b’iwacu ibyiza bitatse Kigali. Ubwo nari maze gufotora amafoto nk’atanu numvise umuntu anturutse inyuma, ankora mu ijosi. Niko kumbwira ati : “urinde, uri uwahe urimo gufotora ibiki?” Naramusubije nti ndi gufotora ziriya etages. Nta kindi yahise akura mu mufuka ikarita ambwira ko ashinzwe umutekano. Nibwo natangiye kugira ubwoba, maze mu kanya nk’ako guhumbya mbona imodoka ya land cruiser ifite ibirahure byijimye iparitse imbere yanjye. Havuyemo  abasore babiri bantunga imbunda bati injira mu modoka vuba. N’ubwoba bwinshi nahise ninjira, imodoka barayatsa baragenda. Gusa ibyo babikoze bamaze kunyaka telephone. 

Banyinjije mu rupangu ku buryo umuntu urimo imbere adashobora kureba hanze kugira ngo atamenya icyerekezo arimo. Banyinjije mu kumba gatoya cyane karimo ibisongo impande n’impande ku buryo winyagambuye byahita bikubaga. Narayemo ijoro ryose habaye nk’ejo  barankingurira ndasohoka gusa nari niyanduje kuko nabuze aho nihagarika nkabyirangirizaho.

Bwarakeye banyereka aho nkarabira, maze gukaraba bampa igishati n’igipantalon bishaje  maze banyinjiza mu. kandi kazu. Aha nasanzemo umugabo wambaye civile atangira kumpata ibibazo. Yatangiye ambaza aho navukiye, ubwoko, imyaka n’amashuri nize. Maze gusubiza ibyi byose yambajije icyo nari buzakoreshe ayo mafoto. Namusubije ko nta kindi nari ngambiriye uretse kuyatunga kuko nabonaga ayo amazu ari meza. Yanze kunyumva ahubwo ancira mu maso ambwira ko nintavugisha ukuri ndibupfe. Namuhakaniye nkomeje ko nta kindi cyera cyirabura nari ngendereye. Niko guhita ahamagara umupolisi wari hanze amugezeho aramubwira ngo nanjyane muri cya kizu kinini.

Iki kizu nzarinda mpfa ntacyibagiwe

Ngeze muri icyo kizu nabwo nafungiwe ahantu ha njyenyine, ariko icyampumurije ni uko iyo bakinguraga ngo tujye kwihagarika nahuraga n’abandi kuko ubwiherero bwari rusange bityo muri iyo minota ibiri twabaga twahawe tukagerageza kwibwirana ndetse tukanahumurizanya mbere y’uko dutandukana. Ubwo buzima nabumazemo imyaka ibiri yose mbona ibyo kurya rimwe ku munsi nabwo ari ibigori birimo amabuye. 

 Bamwe mubo twari dufunganywe nibo bantabarije bamaze gufungurwa

Kubera ko nari naribwiye bamwe mubo twari dufunganywe, hari abatashye bajya aho nabaga mu Kiyovu batanga amakuru bityo inshuti n’abavandimwe batangira gukurikirana ibya njye.

Mushiki wanjye yaratinyutse atura ikibazo ubuyobozi bukuru bwa polisi, maze bumubeshya ko nkurikiranweho gukorana n’abashaka kwigomeka ku butegetsi barangajwe imbere n’umuryango wa Rwigara Assinapolli ndetse banangerekaho ko bansanganye amafoto y’inzu ye yari iri hafi gusenywa. Iyi nayo yari kuri peage ahagana ruguru kandi koko nafunguwe yaramaze gusenywa.

Igitondo cy’umugisha aho umuseke watamuruye intimba ku mutima!

Sinzabyibagirwa hari ku wa gatatu nka saa mbili za mu gitondo. Umupolisi yarampamagaye anjyana ahantu baranyogosha bampa imyenda mishya (naje kumenya ko bayaka abazunguzayi) maze kwambara barangaburira. Hanyuma bambwira ko mfunguwe, ariko bantegeka gucecekeka. Nibwo umu inspector yakoraga mu mufuka ampa ibihumbi ijana by’amanyarwanda maze banyinjiza mu modoka ya carina. Bahise bantwara bangeza aho mushiki wanjye yari acumbitse ku Kimironko. Gusa nawe yari yaramaze kwihanangirizwa ngo aceceke atazabijyana mu itangazamakuru. 

Natangiye ubuzima bushya kuko aho nakoraga bari baransimbuje undi. Gusa ntibyanyoroheye kuko nari mfite ibikomere by’umuburi n’iby’umutima. Nagize amahirwe mbona umuzungu ampa akazi ndetse hashize amezi make anyimurira muri Kenya. Ubu nariyubatse ndetse niteguye gufatanya n’abandi banyarwanda guhirika iriya ngoma iyobowe na barukarabankaba.

Ntabwo nasoza ntashimiye ubuyobozi bwa The Rwandan ku ruhare rwa bo mugusana imitima isobetse amaganya ya bene Kanyarwanda.

Murakoze murakaramira mu rwababyaye.

DIVIN NGIRUWONSANGA

Mombasa-Kenya

Viewing all 10381 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>