Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

Urubanza rwa Karegeya: Umucamanza azafata umwanzuro niba ahitamo gutangiza urubanza kuwa mbere


ISHYAKA PPDR RITANGIYE INZIRA IGANA KWEMERWA

$
0
0

Itangazo rigenewe abanyamakuru n°01/19:

Ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 muri Hotel Hiltop iri mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali, habaye bwa mbere inama ihuza abarwanashyaka b’ishyaka ritaremerwa n’amategeko ryitwa ishyaka ry’iterambere na demokarasi mu Rwanda PPDR.

Iri ni izina rishya ry’ishyaka ryashinzwe n’abarimo Mpayimana Philippe mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, aho ryitwaga PPR rihindutse PPDR.

Mu nama yahuje abarwanashyaka ba mbere baturutse mu turere 16 mu tugize igihugu cyacu, bemeje ko ijambo demokarasi rigaragara mu izina. Bashyizeho kandi abayobozi b’agateganyo ari bo :

– Bwana MPAYIAMANA Philippe : Perezida w’ishyaka PPDR,
– Bwana NIYITEGEKA Augustin : Visi Perezida wa mbere
– Bwana SEBAGENZI Ally Husseine : Visi Perezida wa kabiri,
– Madame HABUMUTEGETSI Jacqueline : Umunyamabanga mukuru,
– Bwana IZABAYO Jacques : Umunyamabanga wungirije akaba n’umuvugizi na
– Bwana NDAHAYO Louis : Umubitsi

Abarwanashyaka 20 bashyize umukono ku masezerano y’uburwanashyaka. Abenshi nta shyaka bari basanzwemo. Abandi bagera kuri 300 bategerejwe kuzashyiraho umukono mu nteko rusange ikomeje gutegurwa, ari nayo izabahesha ibyangombwa byo kwemerwa n’amategeko y’uRwanda.

Mpayimana Philippe yibukije abitabiriye inama impamvu asanga kurema ishyaka rishya ari ngombwa mu Rwanda : ni ukugirango ibibazo by’abanyarwanda birusheho kwitabwaho n’abayobozi, kugirango PPDR ibe itorero ry’abanyarwanda bifuza kwinjira mu mirimo y’ubuyobozi no kugirango iterambere ry’uRwanda rishinge imizi muri demokarasi ari yo izatuma ridasubira inyuma.

Inyikirizo y’ishyaka yemejwe ni INDI NTAMBWE.

Afrika y’Epfo: Umuryango wa Col.Karegeya Urasaba Iburanisha

$
0
0

Umucamanza w’urukiko rwa Randburg, mu nkengero z’umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo, yumvise ubushinjacyaha n’umuryango wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.

Iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya wari warahungiye muri Afurika y’epfo, ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg mu mpera y’umwaka wa 2013.

Muri urwo rubanza umuryango wabajije urukiko impamvu urubanza rw’abakekwa mu iyicwa rya Karegeya rutaratangira. Basabye ko aho guta umwanya bongerera kumva abatangabuhamya, bakwiye gutangiza urubanza nyirizina kuko bemeza ko abakekwa kwica Colonel Karegeya bazwi.

Ubushinjacyaha nabwo bwagombaga gusobanura impamvu, batigeze batanga ikirego.

Umucamanza azatangaza icyemezo mu cyumweru gitaha.

Thomas Kamilindi yaganiriye n’umunyamategeko Gihana Kennedy uhagarariye umuryango wa Patrick Karegeya muri uru rubanza.

Polisi y’u Rwanda irahakana itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga riyitirirwa

$
0
0

Itangazo police yari yashyize ku rubuga rwayo twa twitter nyuma ikarisiba:

Bimwe mu byavuye mu iperereza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya byagaragajwe

$
0
0

Muri Afurika y’Epfo, mu rukiko, bimwe mu byavuye mu iperereza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya byatangiye kugaragazwa kuva tariki ya 16 Mutarama 2019 kandi n’ibindi biteganyijwe gushyirwa ahabona mu minsi ikurikiraho

Amerika irihanangiriza urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga muri Congo

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye kwemeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Mutarama 2018 yifuza ko imigendekere y’ibijyanye n’amatora Congo irimo byagenda neza.

Abayobozi b’Amerika bongeye gusubiramo indi nshuro ko bari ku ruhande rw’abaturage ba Congo kandi ko aribo bagomba kwihitirwamo Umukuru w’igihugu biciye mu matora akozwe mu bwisanzure no mu mucyo.

Amerika irasaba ishimitse Komisiyo y’amatora muri Congo ko imibare y’ibyavuye mu matora idakuka izatangaza izaba ihuye n’ugushaka kw’abaturage.

Leta y’Amerika kandi irabwira idaciye ku ruhande abacamanza b’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo kuzakurikiza amategeko.

Abanyamerika kandi basubiramo ukwihanangiriza kugenewe abanyapolitiki ba Congo nk’uko yari yabivuze mbere nyuma gato y’itangazwa ry’amajwi, abayobozi b’Amerika Bari bavuze ko Leta yabo bazakurikirana abazateza imidugararo mu bihe by’amatora cyangwa abazashaka kuburizamo inzira igana kuri Demokarasi.

Leta y’Amerika isoza ivuga ko gutsimbataza amahoro muri Congo bizaturuka mu bisubizo biciye mu mucyo no kubahiriza amategeko bizahabwa ibibazo bizazamurwa muri ibi bihe.

IJAMBO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE MURI ETHIOPIA KU KIBAZO CYA CONGO

Urukiko rw’ikirenga rwemeye kwakira ikirego ku ngingo zimwe ziri mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha

$
0
0

Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga mu Rwanda yemeje ko ikirego cya Me Richard Mugisha n’abamwuganira gifite ishingiro. Mu mpera za 2018 ni bwo Me Mugisha yaregeye zimwe mu ngingo z’amategeko zigaragara mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu mwaka ushize. Aravuga ko izo ngingo zinyuranyije n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho kuko zibangamiye ubwissanzure bw’itangazamakuru n’umuryango nyarwanda muri rusange. Arasaba kuzikura ku rutonde rw’ingingo z’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo z’amategeko esheshatu zigaragara mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ni zo umunyamategeko Richard Mugisha asaba urukiko rw’igikrenga kuzivana ku rutonde rw’izindi ngingo kuko ngo zinyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko nshinga risumba ayandi. We n’abamwunganira baravuga ko zibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’umuryango nyarwanda muri rusange. Izo ni iya 136, 138, 139, 154, 233, na 236.

Izo ngingo ziri mu byiciro bibiri izihana icyaha cyo gusebanya cyane ku bategetsi bakuru harimo n’umukuru w’igihugu, gusebya imihango y’idini n’izihana ibyaha by’ubusambanyi kuri umwe mu bashakanye.

Me Speciose Kabibi uhagarariye leta muri uru rubanza we agasanga Me Mugisha atagaragaza inyungu ku giti cye zamuteye gutanga ikirego cyangwa ngo agaragaze ko yaba yarakoze icyaha akagongana n’izi ngingo z’amategeko. Agaheraho azamura inzitizi yo kutakira iki kirego.

Me Mugisha we akavuga ko afite uruhare nk’umunyamategeko mu ishyirwaho ry’amategeko anogeye abanyarwanda kandi atanyuranyije n’itegeko nshinga. Agasobanura ko bitaba ngombwa gutegereza ko hakorwa icyaha ngo abone gutanga ikirego; atagomba kurebera ku bintu bizangira ingaruka ku mbaga na we arimo.

Umucamanza Prof Sam Rugege agaragaza isesengura urukiko rwakoze yashimangiye ko ikirego cya Me Mugisha cyo gusaba gukuraho zimwe mu ngingo z’amategeko zinyuranyije n’itegeko nshinga gifite ishingiro.

Iki ni ikirego urukiko rw’ikirenga ruvuga ko kidasanzwe ndetse ari ubwa mbere kigiye kuburanishwa mu nkiko z’u Rwanda. Kubera uburemere bwacyo, umucamanza Prof Rugege yategetse ko abantu ku giti cyabo, ibigo, imiryango itegamiye kuri leta n’abandi bose bifuza gutanga ibitekerezo muri uru rubanza babimenyesha ubwanditsi bw’urukiko bitarenze tariki 08/02 uyu mwaka. Yategetse kandi ko nyuma yo kwimenyekanisha bazakora inyandiko bakazishyikiriza umwanditsi bitarenze tariki ya 28/02 mbere y’uko iburanisha ritangira.


Afrika y’Epfo:Umuryango wa Col. Karegeya Urasaba Iburanisha

$
0
0

Umucamanza w’urukiko rwa Randburg, mu nkengero z’umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo, yumvise ubushinjacyaha n’umuryango wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.

Iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya wari warahungiye muri Afurika y’epfo, ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg mu mpera y’umwaka wa 2013.

Muri urwo rubanza umuryango wabajije urukiko impamvu urubanza rw’abakekwa mu iyicwa rya Karegeya rutaratangira. Basabye ko aho guta umwanya bongerera kumva abatangabuhamya, bakwiye gutangiza urubanza nyirizina kuko bemeza ko abakekwa kwica Colonel Karegeya bazwi.

Ubushinjacyaha nabwo bwagombaga gusobanura impamvu, batigeze batanga ikirego.

Umucamanza azatangaza icyemezo mu cyumweru gitaha.

Thomas Kamilindi yaganiriye n’umunyamategeko Gihana Kennedy uhagarariye umuryango wa Patrick Karegeya muri uru rubanza.

Ese Kagame ugira 99% niwe ukwiye kwiringirwa mu gukemura amatati ku byavuye mu matora muri Congo?

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo aravuga ko abayobozi ba Congo batunguwe n’icyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe wavuze ko ugiye kohereza intumwa zawo i Kinshasa kandi uwo muryango unasaba urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo guhagarika gutangaza ibyavuye mu matora ngo bigaragara ko yaranzwe n’ibintu byatuma abantu bayagiraho amakenga.

Intumwa z’Afrika yunze ubumwe zigomba kujya i Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019, nk’uko amakuru ava i Addis Abeba ku cyicaro cy’uwo muryango abivuga.

Nk’uko itangazo umuryango w’Afrika yunze ubumwe washyize ahagaragara ribivuga izo ntumwa zizaba zigizwe na Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Moussa Faki, na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uyoboye uwo muryango muri iki gihe n’abandi bakuru b’ibihugu b’Afrika.

Leta ya Congo yahise isubiza mu Ijwi ry’umuvugizi wayo, Lambert Mende, wavuze ko urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo rwigenga ntawe ushoboza kuruvugiramo yaba Leta ya Congo ubwayo ndetse yaba n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe.

Yakomeje avuga ko bitari mu nshingano za Leta ya Congo cyangwa mu nshingano z’umuryango w’Afrika yunze ubumwe kubwira urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo ibyo rugomba gukora

Iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe gishobora gutuma habaho impinduka ku kirangaminsi cy’amatora muri Congo nyuma y’itangazwa ry’uko Félix Tshisekedi ari we watsinze nyuma Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri akabinyomoza.

Irahira rya Perezida mushya ryari ritegenyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019 nk’uko byari biteguwe mu kirangaminsi cya komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), hagati aho urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga rugomba gufata icyemezo ku kirego rwashyikirijwe na Martin Fayulu nyuma rugatangaza ibyavuye mu matora ku buryo budakuka ibyo bikaba byari bitegerejwe kuri uyu wa gatanu cyangwa ku wa gatandatu.

Kuri uyu wa gatanu i Kinshasa ku cyicaro cy’urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga nta bashinzwe umutekano benshi bahagaragaraga nk’uko byari bimeze ku wa kabiri igihe hafatwaga icyemezo cyo kwiga ku kirego cya Martin Fayulu. Urukiko rwari rwavuze ku wa kabiri ko rugiye kwiga ku kirego cya Martin Fayulu. Ni kuri uyu wa Kane mu ijoro umuryango w’Afrika yunze ubumwe wafashe icyemezo gikomeye mw’izina ry’abayobozi benshi b’Afrika bari mu nama yigaga ku kibazo kijyanye n’amatora muri Congo yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya kuri uyu wa kane.

Abo bayobozi b’Afrika bavuze ko hari amakenga ku mibare y’agateganyo yatangajwe ko ari yo yavuye mu matora. Nabibutsa ko komisiyo y’amatora yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora naho amashyaka ashyigikiye Perezida Joseph Kabila wari usanzwe ku butegetsi agatsindira imyanya irenga 350 kuri 500 mu nteko ishinga amategeko. Ku ruhande rwa Martin Fayulu we yavuze ko ari we watsinze amatora n’amajwi 61%.

Ibinyamakuru byinshi n’imiryango mpuzamahanga birimo Financial Times, TV5 Monde, Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) n’akanama k’impuguke kuri Congo (GEC) byavuze ko hari inyandiko zerekana ko Martin Fayulu mu by’ukuri ari we watsinze amatora.

Abakuru b’ibihugu by’Afrika rero basabye ko itangazwa ry’ibyavuye mu matora mu buryo budakuka ryaba rihagaritswe. Hakaba hagiye koherezwa intumwa zigizwe n’abakuru b’ibihugu by’Afrika barimo Paul Kagame uyoboye umuryango w’Afrika yunze ubumwe na Perezida wa Komisiyo y’uwo muryango Moussa Faki. Izi ntumwa ngo zigomba kubonana n’impande zose zirebwa n’iki kibazo mu ntumbero yo gushakira umuti ibibazo byatewe n’itangazwa ry’amajwi yavuye mu matora yabaye muri Congo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Ku ruhande rw’impuzamashyaka Lamuka ya Martin Fayulu bishimiye iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Martin Fayulu yatangaje ku rubuga rwa twitter ko uburyo bwonyine bwo gukuraho impaka kuri iki kibazo ari ukongera bakabara amajwi bundi bushya kugira ngo bubahe ubwigenge n’ubushake bw’abaturage ba Congo.

Iki cyemezo cy’umuryango wa Afrika yunze ubumwe kigaragaza ko ibihugu by’Afrika byahagurukiye iki kibazo mu gihe umuryango w’abibumbye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi byo byari byahisemo kutagira icyemezo bifata ahubwo bigasaba abanyekongo kwirinda gushyamirana. Mu gihe Leta ya Congo yakomeje gusubiramo kenshi ko yifuza gutunganya amatora nta nkunga y’amahanga cyangwa ukwivanga guturutse hanze.

Iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyakiriwe neza n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise wanyujije kuri Twitter ubutumwa, avuga ko ashyigikiye byimazeyo imyanzuro yafashwe muri iyo nama. Ati “OIF ishyigikiye byimazeyo imyanzuro y’inama yo ku rwego rwo hejuru ku kibazo cya RDC igizwe n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma za SADC, ICGRL n’ibihugu bya Afurika biri mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yabereye i Addis-Abeba ejo.”

 Umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019 wavuze ko ushyigikiye icyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyo gusaba ko itangazwa ry’amajwi mu buryo budakuka ryaba rihagaritswe.

N’ubwo iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyashimwe na benshi hari na benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muryango uhagurukira ibihugu bimwe ibindi ukabyihorera. Hari n’abibajije impamvu ntacyo uwo muryango wavuze ku “ntsinzi” ya Perezida Kagame wagize 99% mu matora yo mu 2017 amaze kwigizayo Diane Rwigara akoresheje komisiyo y’amatora n’ubutabera none ubu uyu Diane Rwigara akaba yaragizwe umwere nyuma yo gufungwa umwaka urenga we n’umubyeyi we.

Kuba Perezida Kagame agaragara muri iki kibazo cya Congo hari benshi batabyishimira kuko bamufata nk’umwe mu bari kw’isonga mu guteza ibibazo muri Congo bakanahamya ko iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyafashwe mu nama yabereye mu muhezo atari cyo Perezida Kagame yifuzaga.

Umwe mu bakongomani twaganiriye yatubwiye ko kujya kwa Perezida Kagame i Kinshasa ngo agiye gukemura ibibazo by’amatora ari ubushotoranyi ku baturage ba Congo uretse ko urugendo rw’abakuru b’ibihugu by’Afrika biri mu nyungu z’uruhande rwa Martin Fayulu. Kuri uwo mukongomani abona Perezida Kagame atazatinyuka kujya i Kinshasa kereka najyayo yihishe mu bandi baperezida benshi kandi ngo nabwo ntihazabura abazigaragambya bamwamagana.

U Bubiligi bwemeje ko impamyabumenyi ya Félix Tshisekedi ari impimbano.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha Televiziyo yo mu gihugu cy’U Bubiligi VRT, aravuga ko bisabwe n’ubutabera bwa Congo, ubutabera bw’U Bubiligi bwemeje ko umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Congo Félix Tshisekedi, wanatangajwe ko ari we watsinze amatora na Komisiyo y’amatora, yakoresheje impamyabumenyi y’impimbano mu gihe yatangaga kandidatire ye.

Ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi cyari byabajije ishuri Félix Tshisekedi avuga ko ryamuhaye impamyabumenyi ryitwa Institut des carrières commerciales (ICC) iryo shuri ryashubije ko urupapuro rw’umutsindo Félix Tshisekedi yatanze muri Komisiyo y’amatora rutari mu zo iryo shuri ritanga.

Ishyaka rya Tshisekedi ryo ryavuze ko urwo rupapuro rw’umutsindo rutigeze rukoreshwa mu gutanga kandidatire muri komisiyo y’amatora. Ariko Televiziyo VRT yo ivuga ko urwo rupapuro rw’umutsindo rwakoreshejwe.

Ubushinjacyaha bukuru bw’urukiko rw’ubujirire rw’ahitwa Matete i Kinshasa bwagize amakenga ku buryo muri Kanama 2018 bwohereje abakora iperereza mu Bubiligi ngo bafashe ubutabera bw’U BUbiligi kumenya ubuziranenge bw’urupapuro rw’umutsindo rwa Félix Tshisekedi.

Tariki ya 21 Ugushyingo 2018 habura ukwezi kumwe gusa ngo habe amatora muri Congo, ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ububiligi bashyikirije imyanzuro y’iperereza abayobozi ba Congo. Ubuyobozi bw’ishuri Félix Tshisekedi avuga ko yizeho bwemeje ko urupapuro rw’umutsindo ari uruhimbano, ubwo buyobozi bwahaye ubutabera bw’ububiligi dosiye yuzuye ya Félix Tshisekedi, muri iyo dosiye bikaba bigaragaramo ko koko Félix Tshisekedi yari yanditse muri iryo shuri mu gihe cy’imyaka 20 ariko ntabwo yigeze akora ibizamini bihagije cyari gutuma yimukira mu mwaka ukurikiyeho.

Ba Ministre Didier Reynders w’ububanyi n’amahanga na Koen Geens w’ubutabera bemereye televiziyo VRT ko ubutabera bw’ububiligi bwafashije ubutabera bwa Congo muri iyi dosiye ya Félix Tshisekedi.

Abakora isesengura ku bimaze iminsi bibera muri Congo baremeza ko iki kibazo cy’impapuro mpimbano kiri mu byerekana ko Félix Tshisekedi yagizwe igikoresho na Perezida Kabila akamutangaza nk’uwatsinze ngo ajijishe bityo bimuhe uburyo bwo kugumana ubutegetsi akoresheje gutangaza ko yatsindiye abadepite benshi mu nteko nshinga mategeko y’igihugu n’inteko nshingamategeko z’intara bityo Ministre w’intebe na Ministeri zikomeye, Perezida wa Sena, Perezida w’inteko na ba Guverineri benshi bakava mu bashyigikiye Perezida Kabila.

Niba ubutabera bwa Congo bwari buzi ko Félix Tshisekedi yatanze impapuro z’impimbano ukwezi kumwe mbere y’amatora bukamureka ntiyangirwe kwiyamamaza bishatse kuvuga ko yakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila bwifuzaga kumukoresha niba batari basanzwe hari ibyo bumvikanye kuva mbere.

Mu itegeko nshinga rya Congo havugwamo ko hagize impamvu ituma Perezida adashobora gukomeza imirimo ye asimburwa na Perezida wa Sena, niba rero Perezida wa Sena azava mu bashyigikiye Kabila hari n’igihe ashobora kuba Kabila ubwe maze muri manda ya Tshisekedi hagati hakazaba impamvu ituma Tshisekedi ava ku butegetsi bigatuma Kabila agaruka ku butegetsi atavunitse!

UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA

$
0
0

Yanditswe na Prosper Bamara

Uyu mukobwa ni icyitegererezo cy’umugore w’umunyafurikakazi mu bwiza bw’umwimerere, mu ndero no mu kuba intwari.

NI agati Imana ubwayo yiterekeye ku ntebe y’icyubahiro mu beza b’u Rwanda, kuburyo kugahungabanya bitashoboka n’iyo habaho imiyaga ibihumbi. Ibye byose ni ibitangaza nk’ibya Yezu w’umunyanazareti wagize atya akavukira i Bethlehemu kandi hari abibwiraga ko nta gihangange cy’umuhanuzi cyahaturuka. 

Ni umunyarwandakazi ubereye u Rwanda, ubwiza bwe nta munyafurika butagaragarira. 

Uyu mukobwa ni urugero umukuru w’igihugu yaheraho ashimangira inyigisho ze ku byerekeye kwirinda ibitukuza byakwangiza uruhu bikangiza n’ubwiza karemano. Ni urugero umukuru w’igihugu yashingiraho ashimangira inyigisho ze zo kumvisha abanyagihugu n’abanyafurika muri rusange ko kwisuzugura aribyo bitera kudindira muri byose. Uyu mukobwa ubwe we n’amateka ye ni Imfashanyigisho ikomeye Imana yihereye abayobozi n’abigisha b’inzego zose, kuko wamutangaho urugero kuva ku rwego rwa Nyumbakumi kugera ku rwa Perezida, wamutangaho urugero kuva mu mashuri abanza kugera muri kaminuza ukibona ibyo umuvugaho kandi biteye amatsiko.

« Phenomene Mwiseneza » ni chapitre ikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda ndetse yagombye no kuzashyirwa mu nyigisho no mu bitabo by’integanyanyigisho zo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, igakorwaho ubushakashatsi mu byiciro bihanitse n’iby’ikirenga bya kaminuza.

Imana yahaye Josiane Mwiseneza igikundiro kidakeneye ubuhanga mu ibarura rya za sms kugirango cyigaragaze, kuko na bake basa n’abatunguwe bakaba bagishinyiriza mu kumurwanya ntibahakana ko icyabakanze cyane ari ukwibeshya kwabo ko ari « agakobwa k’agaturagekazi k’intamenyekana kandi k’agakene katazarenga umutaru, kandi kazahinduka urw’amenyo! ». Aba bose Imana yaberetse ko ariyo igena ubuhangange atari bo. Yahaye Josiane gukundwa haba mu Rwanda ndetse no hanze, abumvise ibye bose baratangara cyane, ku buryo haramutse habayeho amatora nyayo ku mukobwa abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo bifuza kuri iri kamba nta wamukurikira n’umwe mu bo bari kumwe. Josiane afite abakunzi benshi cyane badashobora kwirengagizwa kandi bamutera inkunga idasanzwe bibaye ngombwa.

Ubuhangange n’uburanga Imana yamuhaye buzigaragaza cyane  ubwo n’abacuruzi n’abahanzi bazavoma imigisha yo gukundisha ibicuruzwa n’ibihangano byabo (publicités) ku isooko yitwa Josiane Mwiseneza : amazina ye, amashusho ye, amateka ye, guca bugufi kwe, ukwamamara kwe, ugutungurana kwe, inzira y’ukuzamuka n’ukumenyekana kwe, n’ibindi. 

Umubare munini w’abanyarwandakazi ni utuye mu byaro kandi ubarirwa mu kigero cy’abaciririrtse n’abakene kuko n’igihugu cyacu kikibarirwa mu bikennye cyane ku isi. Ibi bivuze ko uyu mukobwa Josiane Mwiseneza ari ishusho y’umunyarwandakazi muri rusange, by’umwihariko akaba ari ishusho y’u Rwanda ubwarwo mu ntambara rurimo yo kwivana mu cyiciro cy’intamenyekana n’icy’ibihugu bikennye cyane kurusha ibindi ruzamuka rwinjira mu kiciro cy’ibihugu byo ku kigero cy’ubukungu cyisumbuyeho ndetse rugana mu kazagera ku rwego rw’ibihugu byihagije kandi bikize. Ishusho ye yakwifashishwa mu kugaragaza urugendo u Rwanda rurimo rwo gushaka kuva mu bukene rujya mu bukire, kuva mu butamenyekana rujya mu bwamamare. Abahanzi rero nababwira iki … nimukore ku nganzo dore Josiane Mwiseneza arahari, mushushanye kandi muririrmbe u Rwanda na Afrika, mwigishe isi y’abato n’abakuru.

Reka tubisubiremo ko ubu bushake u Rwanda nk’igihugu rurimo bwo kuzamuka cyane ruva mu kiciro cyo hasi cy’ubukungu rwinjira mu kindi cyo hejuru, buragaragarira muri Josiane Mwiseneza : kwanga guhera hasi, kwiyumvamo ubushake, kwemera muri we ko nta kidashoboka, kubyitegura mu mutima no mu ngiro, kubiharanira, kudatinya inzitizi n’amagorwa biri muri urwo rugendo rwo kugera ku cyo yiyemeje, kudaterwa ubwoba cyangwa ngo acibwe intege n’aho aturutse hasi cyane asatira ikibuga cy’abazwi ku rwego rwo hejuru cyane, … Muri make « visions » z’iguhugu cy’u Rwanda zose zimubumbiyemo kandi zimugaragaraho, dore ko no kurwanya imirire mibi mu banyarwanda abifite muri gahunda ze nyinshi kandi nziza.

Naho kudidibuza cyangwa kutadidibuza indimi z’inzungu n’ubwo byigwa bikamenywa iyo bitangiwe ubushobozi buhagije, ntibyaba ibuye uwishimiwe na benshi cyane yatsitaraho, kuko nabyo ushobora gusanga ari ishusho rusange yazagenda ihinduka buhoro buhoro mu gihugu hose. Kandi burya n’umukuru w’igihugu tuvuge nko mu bihugu bya kure cyane y’icyacu ashobora gusemurirwa mu nama z’ibirangirire iyo bikenewe kubera kutamenya cyangwa se kutaba intyoza mu rurimi rwashyizwe imbere, iryo semura ribaho kugira ngo ibitekerezo bye isi itabihomba, kandi kuba atavuze cyangwa se atazi kuvuga mu rurimi rwagenwe mu nama ntibibuza igihugu cye kuba cyatorerwa kuyobora ibindi mu muryango uyu n’uyu mpuzabihugu cyangwa mpuzamahanga, kuba yahabwa umwanya uyu n’uyu mu ruhando rw’amahanga cyangwa se igihembo runaka. Ibindi ni ibigenwa n’ababishinzwe (nk’amabwiriza ngenderwaho), kandi ikigenwa n’abantu cyose cyakorerwa igorora igihe byagaragara ko kitagororortse ijana ku ijana. Ni nacyo gutera imbere bivuga. Ururimi kavukire ni indagamuco, kandi agaciro karwo kagomba kwiganza imbere y’izindi ndimi ntirano, zo zigwa gusa kugira ngo zidufashe guhaha ahandi no gushyikirana n’abahandi. Naho urwacu rw’igihugu, Ikinyarwanda, nirwo kamara ku bireba u Rwanda na gahunda z’abaseruka mu marushanwa y’abanyarwanda. Iz’amahanga zikenewe ku mpamvu zikomeye, nabwo abatoranyijwe bagenerwa uburyo buhagije kandi bunoze bwo kuzibandaho no kuzitozwa by’umwihariko hagamijwe ikigenderewe. Ibyo ntibinaniranye, ariko ijwi ry’abanyarwanda benshi rikumvwa mu guhitamo.

Turasaba Imana ngo ihe Josiane iri kamba rya Miss Rwanda 2019, imurinde icyitwa itekinika cyose kandi irifungire amayira aho rishobora guturuka hose.  Izamushoboze gufasha abo mu byaro n’abanyarwanda bose bireba gukira ikibazo cy’imirire mibi n’ibindi byinshi bibugarije. Azabwire benshi uko yazamutse kandi bizahe benshi imbaraga zo kuzagenza nkawe. Adahawe iri kamba, n’ubwo byatangaza bose kimwe n’uko yarihabwa (aha niho ibye bibera amayobera), yakwirinda ibimusubiza inyuma mu mitekerereze no mu rugendo rwe yatangiye rutagombye kugira ikirusubiza inyuma. 

Iri rushanwa n’abatari barizi barimenye kubera uyu mukobwa. Mu byaro bagiye kujya baganira Miss, kandi iyo gahunda ubwayo iteye intambwe nshya kuko hahindutse byinshi mu buryo abantu bayumvaga, ndetse n’amategeko ayigenga ashobora kuzatera imbere kubera ubu buryo Josiane Mwiseneza yadutse ari intamenyekana none akaba aganje mu biganiro no mu bitangazamakuru.

Imana imurikire abashinzwe guhitiramo u Rwanda umwari wa Miss, kandi ihundagaze ubugiraneza bwayo ku bana bose bari muri iri rushanwa, ibahe gukunda ibyiza no kurangwa na byo.

Hari abasanga ko amahanga adakwiye kuvangira RDC ku kibazo cy’amatora

$
0
0

Uko l’Initiative pour le Dialogue et la Paix (IDPA) mu izina ry’umunyamabanga nshingwabikorwa, Jean-Claude Nkubito, ibivugaho ndetse n’ibitekerezo bya Didas Gasana

Nyabugogo: Umumasayi yabujije imodoka ya polisi kugenda akoresheje imiti!

Ese impamvu za politiki zaba zaragerageje kwivanga mu rubanza rw’iyicwa rya Col Patrick Karegeya?

$
0
0

Hari imyifatire igenda itahurwa gahoro gahoro, iri gutera abantu kwibaza niba nta mpamvu za politiki zaba zaragerageje kwivanga mu rubanza ku ihotorwa rya Col Patrick Karegeya.

Abari i Jahanesbourg muri Afuruka y’Epfo, ahatangiye gushyirwa ahabona ibyavuye mu iperereza baratubwira uko babibona. Umwe mu banyamakuru bari yo ni Serge Ndayizeye, watubwiye uko babibona ku munsi wa none.


Amashirakinyoma ku rupfu rw’umunyamideri Alexia Mupende

$
0
0

Mu gutangira inkuru nifuje kugeza ku Banyarwanda mbanje gusaba abazasoma iyi kuru bose kutazashaka kuyivangamo amarangamutima ya politiki kuko njyewe uyanditse nta politiki nkora ahubwo nababajwe n’umuryango nyarwanda watakaje umwana wawo akiri muto azize amaherere no gukunda ibyubahiro by’isi bya bamwe.

Bimwe mu bitera abantu kwibaza byinshi kuri uru rupfu

Ku munsi wo gushyingura Nyakwigendera, Nyina Rose Mupende yavuze amagambo yateye benshi kwibaza. Hari aho yagize ati: «Alexia yishwe n’umuntu tutatekereza ko yabikora..» Yarongeye ati:»uriya mukozi ntabwo ari we wamwishe ahubwo yarakoreshejwe» Ibi bikaba bishaka kuvuga ko abo mumuryango wa Alexia bazi uwabahekuye ariko bafite ubwoba bwo kumuvuga. Nyina wa Alexia yavuze kandi ko abasigiye ubwoba! 

-Hatangajwe ko Alexia yishwe n’umukozi wo mu rugo afatanije n’undi muntu ariko ababonye umurambo wa Alexia bavuga ko aticishijwe icyuma ahubwo yajombwe akantu gasongoye ku mutsi wo mu ijosi ku buryo n’igikomere kitagaragaraga cyane, ibi bikaba bisobanura ko yishwe n’umuntu uzobereye mu bikorwa byo kwica bucece kandi kinyamwuga. Kuki polisi yashatse kuyobya uburari yitirira ubu bwicanyi umukozi wo mu rugo kandi byaragaragaraga ko atari we?

-Imyitwarire y’abantu bamwe bakomeye hano mu gihugu nyuma y’urupfu rw’Alexia nayo iteye kwibaza. Akimara kwicwa hahise hakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambuga zitandukanye amafoto ya nyakwigendera n’iyo nkuru y’incamugongo, ariko nyuma y’amasaha make hatangiye ibimeze nk’igitutu ku bantu batandukanye babuzwa gukomeza kuvuga ku rupfu rwa Alexia n’abantu bakomeye mu gihugu. Ibi bikaba byarateye kwibaza impamvu hari abadashaka ko hagira abavuga kuri urwo rupfu inzego zishinzwe umutekano zari zimaze kuvuga ko zikeka ko rwagizwemo uruhare n’umukozi wo mu rugo.

-Abagiye mu kiriyo iwabo wa Alexia bashoboye kwibonera ko hari ikimeze nk’umwuka w’ubwoba kuri bamwe mu bari basobanukiwe ibyabaye ndetse hari na bamwe mu bayobozi bagiriye inama abantu bo miryango yaba yahafi kwirinda kugaragara ku kiriyo cya Alexia.

-Bamwe mu bayobozi bagiye gushyingura Alexia bimeze nk’urwiyerurutso no gutera ubwoba umuryango wa nyakwigendera nyamara bari mu babujije abantu kujya ku kiriyo no gukomeza kuvuga ku rupfu rw’Alexia.

Ibyo njye nashoboye kumenya ni ibihe? :

Alexia Mupende yagiranye ubucuti na Bertrand Ndengeyingoma, umusore umaze iminsi asabye akanakwa Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika.

-Alexia Mupende yari atwite inda ya Bertrand Ndengeyingoma bikaba biri mu mpamvu zatumye yicwa ikitaraganya nyuma y’aho umwe mubo yabibwiye amuviriyemo bikagera ibukuru.

-Alexia Mupende yari aziko ashobora kwicwa ndetse yari yarabibwiye benshi bo mu muryango we ndetse n’inshuti zimwe za hafi. Dore ko yari yaratewe ubwoba.

-Alexia Mupende yategetswe kureka ubucuti na Bertrand Ndengeyingoma anategekwa gushaka umugabo mu maguru mashya. Ni nayo mpamvu yahise ategura ubukwe yari afite mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

-Lt Muhwezi Paul wari mu ngabo zirwanira mu kirere ariko akorana hafi n’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu yaguye mu mpanuka idasobanutse i Nyagatare ubwo yajyaga kwerekana umugeni iwabo kw’ivuko, uyu Lt Muhwezi akaba yari yarategetswe kurongora Alexia ngo arekane na  Bertrand Ndengeyingoma ariko ntibyashoboka.

-Ise wa Alexia ari we Alex Mupende afatwa na bamwe nk’umuntu utishimiye ubutegetsi dore ko yakoze no mu biro by’umukuru w’igihugu akaba yari n’inshuti ya Nyakwigendera Patrick Mazimpaka.

-Umukozi bavuga ko yagize uruhare mu kwica Alexia yajyanywe n’abishe Alexia akaba afungiye muri Safe House i Kinyinya niba bataramwimura cyangwa ngo bamwice, ubwo arimo kwigishwa ibyo azavuga nibamugaragaza bakavuga ko yafashwe. Uyu mwana kandi mbere yo kujya gukora mu rugo kwa Mupende akaba yarabanje gukora mu nka zabo. Uyu mwana nawe akaba ari uwo gutabarizwa.

-Mushiki wa Bertrand Ndengeyingoma yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’AlexiaNsoza inyandiko yanjye nasabaga abanyarwanda kureka umutima wa kinyamanswa ushoboza gutuma umuntu w’inzirakarengane yicwa azize gusa ubucuti yagiranye n’umuntu bamwe babona ko bitari bikwiye.

Muhorane Imana 

Umusomyi wa The Rwandan 

Kigali

Perezida Kagame ntabwo ari we wagombye kwigisha abanyekongo iby’amatora

Urukiko rurengera itegeko nshinga muri Congo rwemeje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iri joro ryo ku wa gatandatu tariki ya 19 rishyira ku cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 ava i Kinshasa muri Congo aravuga ko urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri Congo rumaze kwemeza ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora yabaye muri Congo tariki ya 30 Ukuboza 2019.

Urwo rukiko rwabanje kugira impfabusa ikirego cya Martin Fayulu ruvuga ko nta shingiro gifite. Ibi bikaba byemeje burundu ko Félix Tshisekedi agiye kuyobora Congo mu myaka 5 iri imbere.

Iri tangazwa ry’itsinda rya Félix Tshisekedi risa nk’irisuzuguye ibyari byasabwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe bari mu nama i Addis Abeba muri Etiyopiya bari basabye ko urukiko rwaba ruretse gufata icyemezo ku byavuye mu matora.

Nabibutsa ko hari intumwa z’umuryango w’Afrika yunze ubumwe zigomba kujya i Kinshasa muri Congo kuri uyu wa mbere mu rwego rwo kugerageza gukemura ibibazo byaturutse ku matora zikabonana n’abarebwa n’ibibazo by’amatora bose.

Umuntu yakwibaza niba intumwa z’umuryango w’Afrika yunze ubumwe zigikoreye uruzinduko muri Congo cyangwa zizarusubika.

Igisigaye ni ukumenya uko abarebwa n’iki kibazo bose bagiye kubyitwaramo.

Miss Rwanda 2019: Josiane akomeje kwanikira bagenzi be mu matora ya SMS

$
0
0

Hasigaye amasaha atageze kuri 24 abakobwa 20 bari mu mwiherereho bakinjira mu bihe bidasanzwe aho guhera kuri uyu wa Mbere umukobwa umwe azajya asezererwa buri munsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, nibwo gutora hakoreshejwe SMS byatangiye.

Amajwi y’ agateganyo abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, bashyize ahagaragara yagaragaje ko Mwiseneza Josiane yatowe inshuro 5283 mu gihe Bayera Nisha Keza umukurikiye yatowe inshuro 1983 naho uwa gatatu, Mutoni Oliver akagira amajwi 1377. Umukobwa wa nyuma muri iri barura ry’agateganyo ni Uwihirwe Yasipi Casmir ufite amajwi 17 gusa.

Uko gutorera kuri SMS bikorwa

Guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

Kuba hari abakobwa barusha abandi amajwi mu itora ryo kuri telefone ntibivuga ko abatowe n’abantu bake ari bo bahita basezererwa ahubwo guhera kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, abagize akanama nkemurampaka baraza guhitamo abakobwa 13 hanyuma batanu baraba batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bavamo umwe uratoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

uko amajwi yari ahagaze nyuma y’amasaha abiri gusa hatangiye matara yo kuri SMS
Uko byari bimeze kuri iki cyumweru isaa yine z’amanywa ku saha y’i Kigali

Umwanzuro ku bakobwa batowe kurusha abandi kuri uyu munsi uramenyekana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye. Guhera uyu munsi niko bizajya bigenda kuzageza ku wa Kane w’icyumweru gitaha, buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa umwe kuzageza hasigayemo 15 muri 20 babashije gukatisha itike yo kujya mu mwiherero.

Source: Ukwezi.rw

Abashaka kugenda bakurikira uko amajwi ya Miss Rwanda 2019 kuri SMS agenda atangazwa wakurikira uyu mushumi https://www.miss.rw

KAGAME NI KIDOBYA MURI CONGO

$
0
0

1. Kagame wasahuye Congo, uyitera buri gihe ashakiye, wishe amamiliyoni y’abanyekongo, wasahuye Congo, wakoze genocide y’abahutu muri Congo n’i Rwanda, umaze kwica aba Perezida 3 ( Habyarimana, Ntaryamira, Kabila) aragenzwa n’iki mu matora ya Congo?

2. Kagame dictator mu Rwanda ujya mu byitwa amatora iwe ntawundi wemerewe kuyajyamo, akabona amajwi 100%, yakwigisha iki abanyekongo kubya matora?

3. African Union yataye agaciro umunsi igira umukuru wayo Kagame uzwiho ubwicanyi muri Congo no mu Rwanda, utegekesha igitugu. Nta moral authority ifite kubaza abanyekongo ibya amatora yabo.

4. France, UK, USA, Belgium, UN bishe Congo n’abanyekongo igihe kirekire cyane, bakica Lumumba, bagashyiraho Mobutu koko icyo bigisha abanyekongo ni nk’iki?

5. Abanyaburayi na Amerika bakoresheje Mobutu mu gusahura Congo no ku destabiliza Africa, kubangamira abaharaniraga ubwigenge (Angola, South Africa, Namibia, Mozambique..). Igihe cyarageze bamwigizayo bakoresheje Kagame. Ubu Kagame niwe wasimumbuye Mobutu. Ubu niwe uhagarariye inyungu z’abanyaburayi na Amerika muri destabilization ya Africa no kuyisahura.

6. Akarere ubu kagiye kuba isibaniro hagati: China/Russia ku ruhande rumwe n’abo banyaburayi/ Amerika ku rundi.

7. Birashoboka ko hazavuka intambara muri Congo, igihugu bakagicamo ibice (secession) nk’uko Kagame/DMI babyifuza kandi bakorera ba mpatse ibihugu.

8. Kagame azakoresha imvururu/intambara muri Congo gutera u Burundi.

9. Macron na Kagame bafite secret pact: Kagame yijeje Macron ko namuvanaho i dossier y’indege yabafasha muri Congo. Iryavuzwe riratashye.

10. Gukoreshwa nka nyampara mu nyungu za ba mpatsibihugu zibangamiye abanyarwanda n’abanyafurika mu ngamba mpinduramatwara.

Tube maso!

Dr. Theogene Rudasingwa

19/1/2019

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>