Nyamagabe- Kagame: ati ntawe ugomba guhishira umuvandimwe cyangwa inshuti
Zimwe mu mpunzi za Kiziba ziburanishwa zahoze mu gisirikare cy’u Rwanda!
Iri ni itsinda rya mbere ry’abaregwa kuba bari bayoboye iyi myigaragambyo, itsinda rindi rigizwe n’abari abayobozi b’impunzi bashinjwa kuba indongozi z’iriya myigaragambyo yaguyemo abagera kuri 11 barashwe n’abapolisi b’u Rwanda, igipolisi kigatangaza ko bitabaraga.
Ubushinjacyaha bubarega; gusagarira, gukubitano gukomeretsa abashinzwe umutekano, kwigomeka, kwigararagambya nta burenganzira no kurwanya ububasha bw’amategeko mu myigaragambyo bakoze kuwa 22 na 23 Gashyantare 2018 i Karongi.
Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko uyu munsi harimo abiganjemo impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba baje kumva urubanza rwa bagenzi babo.
Mu gukora biriya byaha umushinjacyaha yareze aba bagabo ko bari bitwaje ibikoresho gakondo byo kurwanisha kandi babikoresheje bakora ibi byaha. Abari mu iburanisha ngo bumve ibi bahise bahigima nk’ababihakana, maze Perezida w’Urukiko abibutsa ko nta ugomba kuvuga mu rukiko adahawe ijambo.
Abaregwa bose bunganiwe n’abunganizi babiri mu by’amategeko, ariko buri wese yasomerwaga ibyaha akaburana ukwe.
Abaregwa biganjemo abahoze ari abarwanyi mu mitwe y’ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, harimo kandi babiri bahoze mu ngabo z’u Rwanda basezerewe kubera uburwayi bwo mu kiciro cya gatatu (uburwayi budakomeye).
Aba babiri ni nabo bahereweho, bo biregura bavuga ko barwaye mu mutwe n’igihe iyi myigaragambyo yabaga bari barwaye mu mutwe bityo badakwiye gukurikiranwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje isuzumwa ryabakorewe rikozwe n’umuganga w’ibitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera rigaragaza ko nta burwayi bwo mu mutwe bafite.
Bo bavuze ko batemera iri suzuma kuko uwarikoze ngo ari umusirikare kandi ryagombaga gukorerwa ku bitaro bya CHUK aho gukorerwa i Ndera, gusa Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo nta kigaragaza ko umuganga warikoze ari umusirikare ariko anabaye we bitabangamiye amategeko.
Abandi nabo bakomeje gusomerwa ibyaha buri umwe no kwiregura buri wese babifashijwemo n’abunganizi. Biregura bavuga ko inzego z’umutekano ari zo zabasagariye zigakoresha imbaraga z’umurengera mu kubatatanya, ko atari bo basagariye izi nzego.
Iburanisha ry’aba bantu ntabwo ryarangiye kuko haburanye abagera kuri bane gusa abandi ngo urubanza ruzakomeza tariki 13 Werurwe.
Kuri uyu wa gatatu ariko hazaburana abari bagize komite iyoboye izi mpunzi, muri iyi komite niho hagaragaramo n’umugore umwe. Izi mpunzi ziyobowe na Louis Mbangutse Maombi ubu nawe uri mu bafunze aregwa ibi byaha.
Izi mpunzi zigaragambije kubera igabanuka rya 25% ku nkunga yo kuzitunga zahabwaga, kimwe n’iziri ahandi mu Rwanda, zirebererwa na UNHCR.
Kiziba isanzwemo impunzi zibarirwa ku 17 000 z’abanyeCongo, 77% byabo ni abana nk’uko bitangazwa na UNHCR.
Source:
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi
Duhe amasaka tunywe umusururu ugumane amabendera yawe Nyakubahwa
Mbyutse mbona mu mizindaro yawe bandika ko wasuye abanyagikongoro. None se wasanze inkongoro zaho zigihumuramo inshyushyu?
Wasanze se abasyi bakibona udusaka two gusya inyota? Ayo masoko wabategetse guhingira se wasanze asendereye umusaruro?
Ntutubeshye kuko amasura y’abo wasanze agaragaza gususuruka gukeya bitewe n’uko imitima yabo iguye isari.
Duhe amasaka tunywe umusururu ugumane amabendera ya we!
Nta n’iyonka yasigaye, abana basibye ishuri ngo baje kureba umwega ureshya n’urwego!
Reka nkubwire nti : kagire inka zikamwa zitameze nk’izo wagabiye abanyarwanda.
Yewe mwakagara utagira ibambe ! Reka gushinyagurira abanyagikongoro. Bahe amasaka bahinge ugumane amabendera yawe.
Bareke bahingire ingo zabo nyuma babone gusagurira amasoko. Ibyo kandi nutabikora bazisangira Nsabimana Sankara na Rusesebagina kuko bo bafite gahunda yo kubamara isari.
Nonese Mwakagara wa Rutagambwa? Aho uribuka gusura ubutaka butagatifu bw’i Kibeho bushyinguweho abahutu bo mu Nduga n’u Rwanda rwose? Ihangane uhasure kandi ntuveyo utabunamiye. Erega tariki 7 mata nawe uzaba uri gukama amadevize mubatutsi watsembesheje. Ihangane usure Kibeho kuko abayishyinguweho abenshi ni abanyagikongoro.
Unibuke kumanuka ku Kanyaru wunamire ba basore b’imigenda impigi za we zajugunyemo. Maze ibyo byose nubirangiza utahe upfumbate Nyiramongi wa Murefu.
Umusomyi wa The Rwandan
Nyamagabe
Ntabwo nari nzi ko no muri banki ya Kigali (BK) habamo maneko !
Nk’abandi bagabo narahize kandi ndahinga birangira mbonye udufaranga. Ubusanzwe nari mfite compte muri banki y’abaturage, ariko kubera ko nari nagurishije agasambu nasigiwe na famille kandi nakuyemo agatubutse kubera ko ari abashinwa bubaka imihanda bari bakaguze. Nahawe ingurane ifatika kuko mu mateka nanjye niswe millionaire ubwo nishyurwaga miliyoni mirongo itandatu z’amanyarwanda. Ibi rero byatumye nkenera kubitsa muri banki yisumbuyeho kugira ngo bizamfashe kujya mbona inguzanyo nyinshi.
Nafunguje konti nshyiraho miliyoni zanjye bukeye nitaba CID!
Ubwo sociyete y’abashinwa yari imaze gushyira amafaranga yanjye kuri konti nari nsanganwe muri banki y’abaturage, nahise nyakuraho yose kugira ngo njye kuyabitsa muri BK nk’ahantu nari mfitiye imigambi irambye.
Narazindutse amafaranga njya kuyabitsa yemwe nti byatinda kuko mu minota icumi byose byari birangiye mpita mfata inzira nsubira iwanjye.
Nageze mu rugo njya kuri boutique duturaye ntangira gufata agacupa nk’abandi bagabo bose bihaye. Nyamara ibyari ibyishimo no gutebya byahindutse guhinda umushitsi. Mu kanya gato Nahamagawe na telephone itagaragara imbwira ko ari iy’ubugenzacyaha bw’ishami ry’igipolisi.
Uwampamagaye yambwiye amazina, ariko biragoye kwemera ko ari aye nyakuri bitewe n’uko abakozi ba ruriya rwego baba bafite ibyangombwa biriho amazina atandukanye. Yambwiye ko ku munsi ukurikira uwo twariho ngomba kwitaba ku Kacyiru bitarenze saa mbili za mu gitondo.
Ijoro ryambereye rirerire pe!
Bwaratinze buracya mfata moto nerekeza ku Kacyiru. Mpageze nakirwa n’umuhungu wari ufite umucyo ku maso. Yanyatse ibyangombwa, hanyuma anyereka aho nicara nkaba ntegereje. Yinjiye mu cyumba gikurikira azana n’undi mugabo w’amaso atukuye wari wambaye imyenda ya gisivile maze ampa karibu mu cyumba akoreramo. Nkimara kwicara yambwiye amazina ye. Ahita ambaza akazi nsanzwe nkora n’aho ntuye. Nta kuzuyaza namubwiye ko ntuye Kicukiro muri Niboye nkaba ndi umucuruzi w’ibirayi. Yongeye kumbaza niba ari ibyo nkora gusa cyangwa se niba hari n’ibindi. Naramuhakaniye, ariko mbona ahise ahindura isura yijima mu maso. Yahise ambwira ko bari kunkekaho ko naba nakira amafaranga ava mubarwanya leta y’u Rwanda. Narumiwe mpita mubwira ko nta muntu n’umwe urwanya leta tuziranye. Kumbe sinkamenye ko bashaka kumenya imvano ya za miliyoni nabikije muri BK !
Yabonye mubereye ibamba ambwiza ukuri kw’icyo ndikuzira
Mu gihe nari nkomeje kwimyoza, ari ko nambaza Rurema, yambajije imari shingiro ubucuruzi bw’ibirayi nsanzwe nkora bufite. Namubwije ukuri ko ari ibihumbi 800 nkoresha. Niko guhita amwenyura azunguza umutwe. Yahise ambaza inkomoko y’amafaranga nabikije muri BK, musubiza ntarya iminwa ko ari ingurane nahawe nabubakaga umuhanda bashaka kuwunyuza mu isambu nasigiwe n’umuryango. Niko guhita ambwiza ukuri ko niba nshaka gushora zikanywa nakama ntibiteme kandi nahinga bikera ko ngomba guhita nkuraho kimwe cya cumi nka gishyira mu kigega Agaciro Development Fund kugira ngo mu cyama bamenye kandi bamfate nk’umwana wabo!
Ngayo nguko uko abakozi banki ya Kigali bakorana n’inzego z’iperereza bagamije kunyunyuza rubanda.
Umusomyi wa The Rwandan
Kigali
INTWARI FÉLICIEN GATABAZI MU NGORANE Z’AKAZI KA LETA (1992-1994) 3/4 (lnkuru Nyayo, suite et fin)
Yanditswe na Victor Manege Gakoko

Mbere y’uko mbabwira inkuru y’ukuntu twakemuye ibibazo na ELECTROGAZ, ntandukire gato mbabwire ukuntu Gatabazi yakusanyaga akazi ka ministère n’akazi politique. Umunsi umwe nagiye kumureba ngo muzobanurire neza uko ikibazo cya ELECTROGAZ giteye n’impamvu umuyobozi wayo yigometse. Noneho tugeze hagati umuntu aramutelefona. Mu gusuhuzanya numva ari Frédéric Nzamurambaho, mbonye ntyo ndahaguruka ngo nsohoke bavugane neza. Gatabazi abonye mpagurutse ahita ambwira ngo ngume aho. Baravugana bararangiza, noneho anyuriramo muri make icyo Nzamurambaho yamushakiraga.
Ati: we na Twagiramungu, na Mugenzi (umenya yaranambwiye Nayinzira) bavuye kwa Premier Ministre Dismas Nsengiyaremye arabirukana ngo nibamuvire mu biro. Araseka cyane, ati: ibya politique biragatsindwa. Ati: tugomba kumukuraho byanze bikunze, MDR ikadushakira undi mukandida. Yongeraho ati: kugirango Mugenzi wo muri PL atadukoroga biraba ngombwa ko tumwemerera akinjira muri gouvernement kandi mbere twari twarabyanze. Amaze kunsobanurira ahita atelefona Twagiramungu, amubwira rwose ko umuti ari uwo gukuraho Nsengiyaremye wishyize hejuru y’amashyaka yamushyizemo. Mu minsi mike ikurikiyeho imbehe ya Nsengiyaremye baba barayubitse.
Tugaruke rero turebe impamvu umuyobozi wa ELECTROGAZ (Donat Munyanganizi) yari yarigometse kuri Ministre Gatabazi. Urebye n’ibintu byahuriranye. Mbere y’uko Gatabazi agaruka muri MINITRAPE, mu buyobozi bw’ingufu twari dufite umushinga wo kuvugurura imiterere n’imicungire ya ELECTROGAZ (réforme institutionnelle), tugamije no gushyira ubuyobozi bwayo mu maboko y’abikorera ku giti cyabo. Uwo mushinga wari umaze imyaka itatu tuwiga, tuwufashwamo kandi na Banki y’Isi yose.
Ministre Gatabazi rero yasanze tugeze mu gice cya nyuma cyo kwaka ibiciro amasosiyeye mpuzamahanga yazobereye mu gucunga ibigo by’amashanyarazi n’amazi (appel d’offres). Sosiyete yegukanye iryo soko niyo yari kwihititamo abakozi bakuru b’abanyarwanda bungirije ababo, usibye umuyobozi mukuru wagombaga gushyirwaho na gouvernement, dore ko iryo soko Ministre Gatabazi yaritangiye abinyujije mu nama ya gouvernement. Yewe ndetse na FPR yari yabimenyeshejwe ntiyabyanga. Munyanganizi rero abonye ko atizeye kuzabona uwo mwanya yatangiye gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo cya gouvernement yitwaje ko sosiyete izaza izirukana abakozi.
Ni byo koko ELECTROGAZ yari ifite umubare w’abakozi urenga cyane twagombaga guhagarika kuko kubahemba byari bitangiye kuba ikibazo. Ni nimwe mu mpamvu ELECTROGAZ yari itangiye guhomba.
Icyo Munyanganizi yashakaga yagiraga ngo Ministre Gatabazi amwizeze ko izina rye ari ryo azatanga mu nama ya gouvernement ngo bamugire directeur général adjoint wa ELECTROGAZ kuko umwanya wa directeur général wari uw’umuzungu.
Umunsi umwe tugiye gukorera inama muri ELECTROGAZ ndi kumwe n’umuyobozi w’ingufu Marcel Nsabimana, turi kumwe kandi n’intumwa zavuye hanze, twasanze Munyanganizi yatwiteguye bidasanzwe kuko hari abakozi benshi ba nyakabyizi hanze basakuza cyane mu gipangu cya ELECTROGAZ. Tugitangira inama Nsabimana abona telefone ituma ahita agenda byihutirwa. Noneho atubwira impamvu ansaba ko ari jye umusimbura.
Munyanganizi nawe abibonye atyo yisubirira mu biro bye. Inama turayikora turarangiza, tugiye gusohoka dusanga ba bakozi badufungiye inzira bavuga ko tudasohoka kuko dushaka kubirukana. Basaba ko tugomba kubanza kubaha indishyi. Mbanza kujya kureba ushinzwe abakozi ati sibyanjye jya kureba directeur. Nti nyereka umubare w’amafranga bariya bakozi bagomba kwishyurwa. Arawumpa nsanga barawukubye inshuro eshatu ugereranyije n’imibare twari twarakoze mbere. Noneho njya kureba Munyanganizi, nti ibi n’ibiki muriho mudukorera. Arabyitaza ati si jye ni syndicat. Ndamubwira nti ibi bintu biragukoraho nutareba neza. Ati telefona Ministre Gatabazi umusobonurire uko bimeze. Ndamusubiza nti wamwitelefoneye se ubwawe. Ubwo abazungu bumiwe, baribaza ibyo aribyo batangiye no kugira ubwoba.
Noneho nsaba Munyanganizi ko ahamagara gendarmerie. Aremera arayihamagara. Haza Major gendarme n’abajandarme nk’icumi. Major ajya kubanza kubaza Munyanganizi ibyo ari byo, nyuma ansanga aho nari ndi n’abo bashyitsi arambwira ngo ntacyo yabikoraho kuko bitarimo imvururu.
Ntangira kurakara mbwira Major, nti niwanga ko dusohoka ndabwira za ambassades z’ibihugu aba bazungu baturukamo mbabwire ko wafatanyije na directeur kudufataho ingwate. Nti ntiwibeshye ngo utureke ngo tube hano izo nyenyeri barazihungura. Major asubira kureba Munyanganizi, amusaba ko aturekura tugasohoka. Munyanganizi yumvise ko ngiye gutelefona za ambassades abwira Major ngo naherekeze gusa abazungu abe aribo basohoka. Ati ariko Victor agume aha. Ndabyemera.
Abashyitsi bamaze gusohoka neza nta nkomyi njya mu biro bya Munyanganizi, ndamubaza nti umukino ukina ugamije iki, urakugeza kuki? Ati nakubwiye ngo utelefone Ministre Gatabazi uranga. Mbonye byarangiye neza, nti ndemeye ntiza telefone muhamagare. Ndamuhamagara mubwira uko byatugendekeye. Arambaza ati ni wowe rero otage usigaye aho, nti yego Monsieur le Ministre. Nti ibyiza ahubwo reka nguhe Munyanganizi mwivuganire.

Gatabazi arantsembera neza neza, yanga kumuvugisha pe, ati mubwire ahubwo akuzane none aha (illico presto) kuri ministère niba adashaka gutakaza umwanya we. (Munyanganizi ntabwo we yari azi ko Ministre Gatabazi yari yarimaze kwirukanisha umuyobozi wa ELECTROGAZ mu nama ya gouvernement avuga ko yanze gukurikiza amabwiriza yatanze ngo ntategekwa n’umunyenduga).
Munyanganizi muhisha ko Ministre yarakaye ahubwo ko ambwiye ko tujyana kumureba, mbona aremeye. Ndamuseka cyane nti urarwiciriye nti ni wowe wadufasheho ingwate witwaza abakozi. Tuva mu biro bye byari kuri étage ya gatanu, tugeze hasi abakozi baravuga ngo jye ntaho njya. Arababeshya ngo yumvikanye na Ministre, ngo tugiye kumurebena.
Dufata imodoko tugana ku Kacyiru kuri MINITRAPE, tuhageze tujya muri secrétariat ya Ministre gusaba ko yakwakira Munyanganizi. Baradusubiza ngo Ministre yasohotse ngo ariko yasize atumye ngo directeur wa ELECTROGAZ agaruke nyuma ya saa sita.
Munyanganizi yahise yumva ko yaguye mu mutego, ahita yigendera. Nyuma nza guhamagara Ministre Gatabazi, nti twaje turakubura, aransubiza ngo yagiraga ngo amfunguze ati nta intention nimwe nari mfite yo kuvugana n’umuntu nkuriya ukinisha gufataho ingwate abakozi banjye.
INTWARI FÉLICIEN GATABAZI MU NGORANE Z’AKAZI KA LETA (1992-1994) 4/4 (lnkuru Nyayo, suite et fin)
Yanditswe na Victor Manege Gakoko

Kera karabaye Munyanganizi aza kurwara araremba ku buryo bagomba kumujyana kwivuriza i Burayi. Noneho antumaho ko anshaka ngo musange mu rugo iwe.
Ngezeyo ndatangara mbonye arimo sérum. Cyakora yaravugaga, ambwira ko ategereje umuganga umuherekeza bagahita bajya ku kibuga cy’indege.
Noneho, ambwira icyo yanshakiraga ko kwari ukugira ngo ambwire ko abantu benshi barimo n’abanyamahanga ko bamubwiye ko ndi umugabo n’umukozi bakunda.
Ndaseka nti urashaka kuntongoza rero! Nawe araseka, ati ariko nanamenye ko Gatabazi agufitiye icyizere cyane muri n’inshuti. Nti ibyo byo ni byo rwose. Ati noneho nagira ngo mugutumeho mw’ibanga (en privé).
Ndamwemerera mwizeza ko nzatumika. Ampaye ubwo butumwa nagize ikiniga, kuko byari bukubiyemo amagambo akomeye cyane. Ndiyumanganya ngo atabona ko ntangaye.
Noneho ndamubwira nti hari indi dosiye nanjye nifuza ko dukora ikava mu nzira. Ati iyihe? Ndamusobanurira ko abakozi be b’abayoboke ba MRNDD bahagaritse factures za sosiyete kandi yararangije akazi bikurikije contrat twayihaye. Nti kandi bafatanyije n’aba MINITRAPE bakora muri service yacu ndetse n’abo muri MINIPLAN. Ati tubigenze gute, nti hindura uwo mukozi wawe projet uyihe ingénieur numvikana nawe, maze muha izina. Nti naho muri MINITRAPE projet ni jye uyifata nsimbure uyifite ubu uduteza ibibazo. Arabyemera, turandikirana arasinya ndasinya. Mwifuriza urugendo rwiza no kurwara ubukira.
Umunsi ukurikiyeho njya kureba Ministre Gatabazi mushyikiriza ubutumwa bwe. Singiye kumena amabanga y’abantu batabarutse ngo mvuge ibyari muri ubwo butumwa. Ariko icy’ingenzi cyari gikubiye muri ubwo butumwa cyo navuga ni uko Munyanganizi yizezaga Ministre ko ntacyababuza gukorana neza kandi ko atazongera gutambamira ibyemezo bye.

Ubwo Ministre Gatabazi yarabwiye ati “Ok”, noneho mwereka na ya masezerano nagiranye na Munyanganizi agamije gukemura umushinga warangiye ariko sosiyete yawukoze ikaba yari yaranze kuwuha Leta kuko itishyuwe.
Amaze gusoma ayo masezerano yambwiye gutegura ibaruwa isubiramo ibyo twumvikanye akaba ari we uyisinyira ngo bihite bikorwa. Mu byumweru bibiri gusa uwo mushinga sosiyete yari yawumurikiye Leta.
Induru ziravuga ngo nafatiranye Munyanganizi arwaye musinyisha amakosa (bamwe ndetse ngo niganye signature ye). Bamenye ko Ministre Gatabazi we yemeye ko ayo masezerano ari yo, induru zari muri ELECTROGAZ no muri MINITRAPE zahise zihosha.
Nyakwigendera Ministre Gatabazi yatabarutse rero nta kibazo tugifitanye na ELECTROGAZ, ahubwo Munyanganizi jye twaranabaye inshuti cyane. Hagati aho Donat Munyanganizi nawe yaje kwitaba Imana; roho ye iruhuke mu mahoro. Yari umugabo w’umunyabwenge.
Urebye inzitizi zose zo mu kazi kubera ibibazo bya politiki Gatabazi yari amaze kuzikura mu nzira. Twariho twitegura kujya mu nzibacyuho n’ishema ryinshi n’icyizere ko amahoro agiye gusakara mu Rwanda.
Gatabazi yemeraga ko igihe cy’amatora adafifitse nyuma y’inzibacyuho MDR na PSD zifatanyije zizatsinda MRNDD kuko naryo ryari ishaka rikomeye kandi rifite abayoboke benshi. Umugambi yashyiraga imbere kwari noneho ko opposition ijya ku butegetsi “in fine” binyuze mu matora.
Impamvu nahisemo kubabwira izi nkuru muri nyinshi nzi no muri byinshi nakoranaga na Gatabazi ni uko nagiraga ngo mbereke rwose ko gukora politiki bitoroshye, ko birimo “risque” nini cyane na ingratitude rugeretse kandi ko atari amagambo gusa ahubwo ko iherekezwa n’ibikorwa bifatika.
No muri PSD, ntibyari shyashya, Gatabazi yavugaga ko harimo ba opportunistes kandi ko afitemo abanzi n’abamurwanya. Yambwiye amazina amwe n’amwe ntashobora kuvuga ndetse bamwe baracyariho. Nibasome iyi nyandiko bamenye ko Gatabazi bamugandaguye abazi.
Ndibuka umunsi umwe Gatabazi yarambwiye ati urabizi Victor ko hari abantu muri PSD nawe bakurwanya. Nti abo se kandi bikanga iki ko nta myanya nshaka, nti “qu’ils aillent se faire foutre”. Ndamubwira nti urabizi jye aho kuza gutaramira iwawe mpakwa nahisemo et je vais continuer à “tenir le fort” au MINITRAPE Ati ntabwo bazi intambara turwana nazo mu kazi. Yahise yongeraho ngo ibi nanjye ntagiye kubirambirwa. Ati ibi byose nibirangira nzajya kwibera député iwacu i Butare. Yewe nabonanye nawe kenshi kandi mwigiraho byinshi.
Inkuru yo gukuraho Nsengiyaremye ku mwanya wa ministre w’intebe nagobetsemo, nashakaga kubereka ko no gufata ibyemezo by’ingutu mu rwego rwa politiki Gatabazi atabitinyaga kandi yabonaga umuti w’ikibazo iki n’iki bitamugoye. Ko ari umunyabwenge ntawabihakana.
Gukorana no gukorera (na) Félicien Gatabazi byaranshimishije bihebuje. Kuri jye ni Intwari kugeza yenda igihe amateka azanamugira Intwari y’Igihugu. Ariko kuba Intwari ya benshi mu banyabutare ibyo byo ntawe babirwanira.
Icyo Prof Charles Kambanda asobanura ku cyogajuru Paul Kagame yitirira ubutegetsi bwe
Uko James Kabarebe yarwanye n’intare!
Rwanda:Urukiko rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ruregwamo abayisilamu bashinjwa iterabwoba
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruherereye i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo abayisilamu babarirwa muri 40 baregwa ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ku isi.
Umucamanza yongeye kuvuga ko iryo subikwa ryatewe nuko batashoboye kubona umwanya uhagije wo kunononsora umwanzuro wa nyuma w’urubanza.
Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abakurikiranywe muri uru rubanza ndetse n’abo mu miryango yabo, ariko nta mushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa bari bahari.
Mu magambo macye, umucamanza yahise asoma umwanzuro w’uko urubanza rwongeye gusubikwa ku mpamvu yavuze ko abakurikirwanywe ari benshi, ko urukiko rutabonye umwanya uhagije wo kurangiza dosiye zose no kwandika umwanzuro wa nyuma w’urubanza.
Uru rubanza rwari rwasubitswe bwa mbere mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, nabwo umucamanza atanze impamvu zo kubura umwanya wo kurangiza dosiye kubera ubunini bwayo.
Ni urubanza rwashyizwe mu muhezo rugitangira ku mpamvu umushinjacyaha yagaragazaga ko zishingiye ku mpungenge z’umutekano w’igihugu.
Ibyaha bakurikiranyweho birimo iby’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, no gushishikariza abandi kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Umushinjacyaha yavugaga ko hari bamwe bafotowe ku kibuga cy’indege bashaka kwerekeza muri bihugu bya Syria na Iraq ngo gufasha umutwe wiyita leta ya kisilamu.
Umushinjacyaha yongeyeho ko hari abandi bafatanywe amafaranga menshi ngo bakaba bari bashinzwe gushakisha urubyiruko no kurwigisha amahame y’imitwe y’iterabwoba irimo Al-Shabaab na Boko Haram.
Ariko igihe uru rubanza rwari rutarashyirwa mu muhezo, hari bamwe bumvikanye mu rukukiko bavuga ko bazira amakimbirane yari mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda, ko hari ababafungishije bashaka kubihimuraho.
Yisegura cyane kubakurikirwanyweho ibyaha ndetse n’abo mu miryango yabo, umucamanza akaba yavuze ko uru rubanza – rwiswe urwa Fundi Salim na bagenzi be – bidasubirwaho ruzasomwa ku itariki ya 22 z’ukwezi gutaha kwa gatatu.
BBC
Inteko nshingamategeko ya Uganda yize ku kibazo cy’ifungwa ry’imipaka n’u Rwanda

Uko Sylvestre Nsengiyumva abona ikibazo cy’imibanire y’abahutu, abatutsi, abahutsi n’abatwa
Itangazo ry’ Ihuriro Nyarwanda ku ifungwa ry’ Imipaka y’ u Rwanda-Uganda
Ihuriro Nyarwanda, RNC ryamaganye icyemezo cya Leta y’ u Rwanda cyo gufunga igitaraganya imipaka ihuza u Rwanda na Uganda.
Iki cyemezo cyatunguye benshi harimo n’ urwego rushinzwe imisoro rw’ u Rwanda, kije nyuma y’aho Kagame afatiwe mu cyuho ashaka guhungabanya umutekano wa Uganda ndetse n’ uw’ mukuru w’ igihugu cya Uganda.
Ihuriro Nyarwanda riramagana iyi mikorere ya Kagame yo kugira ikibazo cye bwite ikibazo cy’ abanyarwanda bose.
Ihuriro Nyarwanda rirasaba ko Leta y’ u Rwanda yafungura nta mananiza imipaka yose ihuza u Rwanda na Uganda kuko bikomeje kubangamira ubwisanzure mu ngendo z’ abanyarwanda, ariko binateza igihombo ku abanyarwanda n’ ibyabo, ndetse bikaba binyuranyije n’ amahame agenga ubumwe bw’ ibihugu byibumbiye mumuryango wa EAC.
Bikozwe Kuwa 28/02/2019
Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda.
Guverineri Emmanuel Gasana ngo ibya Rayon Sports ntabwo yari azi ko bikomeye kuriya!
U Rwanda rurasaba abanyarwanda kutajya muri Uganda ngo badahohoterwa!
Yanditswe na Marc Matabaro
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2019, Ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Major Dr Richard Sezibera yasabye abanyarwanda kutajya mu gihugu cya Uganda.
Abicishije ku rubuga rwa twitter Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yasabye ko abanyarwanda bakwirinda kujya muri Uganda kubera ko ngo batabwa muri yombi, bahohoterwa, banakorerwa iyicwa rubozo, gufungwa badashobora guhabwa ababunganira mu mategeko, gusubizwa mu Rwanda ku ngufu n’ibindi…
Yatangaje kandi ko imipaka y’u Rwanda yose ifunguye, ariko akagira inama imodoka nini ko zishobora guca ku mupaka wa Kagitumba kubera imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa i Gatuna.
U Rwanda rwasabye Uganda kurekura nta mananiza abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu.
Yanditswe na Marc Matabaro
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ushinzwe umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba mu Rwanda, Olivier Nduhungirehe yasabye abayobozi ba Uganda kurekura abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu.
Ibi Olivier Nduhungirehe yabitangaje yishimira irekurwa ry’undi munyarwanda witwa Donne Kayibanda wari umaze iminsi afungiye mu gihugu cya Uganda akekwaho ubutasi, akaba yarafashwe mu minsi ishize ubwo yari atashye ubukwe muri Uganda ariko hakaba hari amakuru yo kwizerwa avuga ko ari maneko mu nego z’iperereza z’u Rwanda ariko tukaba tutahamya ko yari muri Uganda mu rwego rw’akazi ko kuneka.
Si Ibyo gusa kuko Olivier Nduhungirehe yanatanze urutonde rw’abantu avuga ko bafungiwe mu gihugu cya Uganda.
Olivier Nduhungirehe aho ari mu gihugu cya Burkina Faso aho yitabiriye iserukiramuco nyafurika rya sinema rizwi kw’izina rya FESPACO riteranye ku nshuro ya 26, akoresheje twitter yatangaje ko mu gihugu cya Uganda hafungiwe abanyarwanda barenga 40 mu maboko y’inzego z’iperereza z’icyo gihugu ndetse n’abandi basaga 800 bakaba barahohotewe kuva muri Mutarama 2018.
Uganda yasabye ibisobanuro uhagarariye u Rwanda ku ifungwa ry’imipaka.
Leta y’u Rwanda ivuga ko umupaka wa Gatuna rusangiye na Uganda ufunze ku modoka nini zitwara imizigo kubera icyavuzwe ko ari imirimo y’ubwubatsi ku mupaka impande zombi zihuriyeho.
Iki ni icyemezo cyatunguye abatari bake mu bakoresha uyu muhanda kuko cyafashwe ku munsi w’ejo nta nteguza ibayeho.
Itangazo ryasohowe n’ikigo cy’u Rwanda cy’imisoro rivuga ko umupaka wa Gatuna ufunze by’agateganyo ku modoka nini zitwara imizigo cyakora ntirisobanura igihe icyemezo kigomba kumara.
Iri tangazo rivuga ko ku buryo bw’agateganyo, aya makamyo agomba gukoresha inzira inyura ku mupaka wa Kagitumba.
Ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo ari benshi bari kugira icyo bavuga ku mugaragaro kuri iki kibazo cy’umupaka.
Umushoferi utwara amakamyo werekeza kenshi muri Uganda anyuze ku mupaka wa Gatuna yabwiye BBC ko yatunguwe n’iki cyemzo.
Kuri we ngo hashobora kuba hari izindi mpamvu zitavuzwe n’ikigo cy’imisoro zatumye amakamyo abuzwa gukoresha umupaka wa gatanu.
Ngo yatangajwe no kuba itangazo ryarasohotse kuri uyu wa kane kandi rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa mu gihe imirimo y’ubwubatsi bw’umupaka yari isanzwe iba kandi ntibangamire urujya n’uruza.
Icyaba cyateye iki cyemezo cyose, uyu mushoferi asanga kiri bugire ingaruka nyinshi kuko gukoresha umuhanda wa Kagitumba bituma urugendo rwiyongeraho km zitari munsi 100 kandi n’imihanda itari myiza.
Gatuna ifatiye runini ibihugu by’akarere
Umupaka wa Gatuna wari ufatiye runini urwego rw’ubwikorezi, kuko buri munsi wanyuragaho amakamyo menshi ava mu Rwanda yabisikanaga n’ava muri Uganda atwaye ibicuruzwa.
Uretse ibihugu byombi kandi imodoka zitwara imizigo ziturutse mu Burundi na Kongo na zo zakoreshaga uyu mupaka cyane.
Ku buryo bugaragara umubano w’ibihugu byombi uracyariho ndetse n’urujya n’uruza nta kibazo kigaragara gihari.
Gusa bamwe mu banyapolitiki bagiye bumvikana mu bihe bitandukanye binubira impamvu Abanyarwandsa benshi bakunda kujya muri Uganda.
Ku rwego rw’ubucuruzi ndetse ngo haba haratangiye umugambi wo gushishikariza Abanyarwanda kurebera ahandi ibyo bajyaga gushaka mu gihugu cya Uganda.
U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo mu gihe Uganda yo ishinja U Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo hagamijwe guhungabanya umutekano.
BBC
Uwarashe umuhungu wa Myasiro yakatiwe gufungwa ubuzima bwose!
Leta y’u Rwanda iravuga ko imipaka yose ifunguye!
Amakuru ya Major callixte Sankara – FLN ihagaze neza ku rugamba 01 03 2019
Gereza ya Nyanza:Bamwe mu bagororwa bimuwe bambitswe amapingu ku maguru n’amaboko
Abagororwa icumi baregwa guhungabanya umutekano no kugambanira igihugu, bakuwe miri Gereza ya Nyanza iri i Mpanga baziritse amapingu amaguru n’amaboko bajyanwa ahantu hataramenyekana kugeza ubu abo ni:




-Jean de Dieu Ndayishimiye
-Batambirije Théogène wigeze gutoroka gereza ya Nyanza ari kumwe n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien
N’abandi tutabashije kumenya amazina yabo batwawe ahagana saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2019.
Umusomyi wa The Rwandan
Nyanza