Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

ABASILIKARE BAKURU: IBINGIRA, NZABAMWITA NA RUVUSHA BABA BAZIRA IKI?:Major RUTAYOMBA


Rubavu: abaturage bigaragambije nyuma y’iraswa rya bagenzi babo.

KUKI ABAHUTU BABA MU BIHUGU BIFITE UBWISANZURE BATIBUKA ABAVANDIMWE BABO BISHWE URWAGASHINYAGURO?

Uganda : abanyeshuri 187 b’abanyarwanda bangiwe kwitabira ibirori bisoza kaminuza!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Werurwe 2019, nibwo Kampala university itanga  impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza. Mu banyeshuri bagera 3352 bazahabwa impamyabumenyi harimo abanyarwanda bagera ku 187. Ifungwa ry’umupaka k’uruhande rw’u Rwanda ritumye aba banyeshuri bari barasubiye iwabo bategereje gufata impamyabumenyi bacikwa n’ibi birori by’imbonekarimwe

Umwiza Darlène wari mu bagomba guhabwa impamyabushobozi, yabwiye The Rwandan ko we na bagenzi be batunguwe no kumva icyemezo cyo gufunga umupaka cyahuriranye n’umunsi w’ibirori  byabo. Ngo nk’abantu bari bamaze igihe ku ntebe y’ishuri byababaje cyane kandi birabatungura.

Yagize : “Twumvise ngo umupaka wafunzwe tubanza kugira ngo biroroshye baraza kuwufungura, ariko byaje gukomera ubwo minister Sezibera  yabwiraga itangazamakuru  ko abanyarwada bagomba kwirinda kujya muri Uganda none bikaba bitumye tutitabira ibirori  bisoza amasomo ya kaminuza.”

Yakomeje avuga ko ambassade y’u Rwanda i Kampala ibinyujije mu buyobozi bw’abanyeshuri bahagarariye abanyarwanda biga muri Uganda ko ntawe ugomba guhirahira ajya Uganda ngo bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.

Umuyobozi wungirije wa Kampala Univesrity Badru Katterega avuga ko n’ubwo abanyeshuri b’abanyarwada babujijwe kwitabira uyu muhango, ko nta kabuza igihe cyose bazabonekera bazahabwa impamyabushobozi zabo.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda umaze igihe utifashe neza aho u Rwanda rushinja abagande gufunga abanyarwanda mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’abagande bagashinja u Rwanda gushimuta no kwica impunzi z’abanyarwanda ziba muri iki gihugu no gukora ibikorwa by’ubutasi no kwica bamwe mu bayobozi ba Uganda.

Museveni yasabye abayobozi muri Leta ye kudaterana amagambo n’abayobozi b’u Rwanda.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Perezida Museveni yasabye abayobozi bo muri Leta ye kwirinda gusubiza ku birego baregwa na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Ibi bije bikurikira ikibazo cyijyanye n’ifungwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda, aho abayobozi b’u Rwanda barega igihugu cya Uganda ibirego bitandukanye bakoresheje imbuga nkoranyambaga na bagenzi babo bo muri Uganda bakabasubiza.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, umuvugizi wa Leta muri Uganda, Ofwono Opondo yakuza ko bagiriwe inama yo kwirinda guterana amagambo n’abayobozi b’u Rwanda.

Yagize ati: “Perezida Museveni yadusabye kudasubizanya n’abayobozi b’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga nk’uko twari dusanzwe tubikora, Ministeri n’izindi nzego za Leta ya Uganda zirebwa n’ibi bibazo zizajya zikoresha inzira zabugenewe mu kuvugana n’abayobozi b’u Rwanda”

Nabibutsa ko muri iyi minsi mike ishize uyu muvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwono Opondo yateranye amagambo na Ministre w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Major Dr Richard Sezibera ku rubuga rwa twitter.

Iyi ntambara y’amagambo ikaba yaratangiye ubwo Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera yavugaga ko u Rwanda rutigeze rufunga imipaka ariko ko u Rwanda rwasabye abaturage barwo kudakorera ingendo mu gihugu cya Uganda kuko ngo iyo bagezeyo hari abahohoterwa, bagashimutwa, ndetse bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Mu kumusubiza, umuvugizi wa Leta ya Uganda yahakanye ibyo birego avuga ko nta bikorwa byo guhiga abanyarwanda bikorwa na Leta ya Uganda nk’uko Dr Sezibera yabivuze. Yahise asaba ko hatangwa ibimenyetso by’abo banyarwanda bafungiye muri Uganda, amazina yabo, ibyangombwa byabo, inimero za passports zabo n’aho bafatiwe.

Mu gusubiza Dr Sezibera yavuze ko ibyo bimenyetso byahawe kenshi abayobozi ba Uganda ariko ngo ntacyo abayobozi ba Uganda babivuzeho.

Uretse ibi byo guhohotera abanyarwanda bajya muri Uganda, Leta y’u Rwanda kandi irega bamwe bayobozi mu nzego z’umutekano muri Uganda gutera inkunga abarwaya Leta y’u Rwanda. Abakunze gushyirwa mu majwi cyane ni Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo n’umutwe wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwasabye Uganda guhagarika ibikorwa by’ishoramali bya Tribert Rujugiro

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Hari impamvu nyinshi zashyizwe ahagaragara ku bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ugenda uba mubi. Ariko hari izindi mpamvu zitarashyirwa ahagaragara zituma ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

Kimwe mu bitaravuzwe muri iki kibazo ni ukuba Leta y’u Rwanda yarasabye abayobozi ba Uganda kwirukana umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro washoye imali nyinshi mu gihugu cya Uganda.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko ibyumweru 2 mbere y’uko Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo gufunga imipaka na Uganda kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2019, Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala, Gen Frank Mugambage yari yahuye na Perezida Yoweli Museveni amugezaho ibyifuzo bya Leta y’u Rwanda yifuzaga ko byafatirwa abantu bamwe na bamwe Leta y’u Rwanda ifata nk’abayirwanya baba Uganda.

Amakuru ava mu bantu bari hafi mu butegetsi bwa Uganda avuga ko mu byo Gen Mugambage yasabye Perezida Museveni harimo ko ibikorwa by’ubucuruzi by’umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro byahagarikwa muri Uganda.

Leta y’u Rwanda ikaba ishinja umunyemali Rujugiro gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ubutegetsi bw’u Rwanda ibyo ngo bikaba bikorerwa ku butaka bwa Uganda.

Ngo Perezida Museveni yaba yarabajije Ambasaderi Mugambaga niba igihugu cya Uganda kiramutse gifunze ibikorwa by’ubucuruzi bya Rujugiro, niba koko Rujugiro afasha iyo mitwe irwanya Leta y’u Rwanda nk’umunyemali ufite ubucuruzi mu bihugu byinshi yabura uburyo bwo gukomeza gufasha iyo mitwe.

Nyuma y’aho abayobozi b’u Rwanda babonye ko Leta ya Uganda itubahirije icyifuzo cyabo cyo kubuza uburyo umunyemali Rujugiro, nibwo ibibazo bijyanye no gufunga imipaka byahise bizamuka

Kuba umunyemali Rujugiro mu Akarere ka Arua mu majyaruguru ya Uganda yarahaye abantu barenga 350 akazi gahoraho, abahinzi basaga 15.000 akaba abagurira umusaruro, ndetse hakaba hari n’abandi baturage hafi 1600 bamukorera bya nyakabyizi ku buryo budahoraho, bivugwa ko biri mu byatumye Perezida Museveni atera utwatsi icyifuzo cy’abayobozi b’u Rwanda cyo gufunga ibikorwa by’uyu munyemali.

Nabibutsa ko Rujugiro afite ikigo cy’ubucuruzi gikorera muri Uganda kitwa Meridian Tobacco Company, cyashoye mu majyaruguru ya Uganda akayabo kagera kuri Miliyoni 20 z’amadolari ni ukuvuga asaga Miliyalidi 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Lt Col Muhizi ati:ntawe ushoboza kwigaragambya mu Rwanda ngo bishoboke!

Burundi:Umwe mu batwitse umuntu mu myigaragambyo yo mu 2015 yatawe muri yombi


Rwanda-Uganda: 06.03.2019 ku mupaka ibintu ntibirasubira mu buryo

Itohoza : u Rwanda rurasaba Uganda gufungura maneko zarwo zose

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri ubu inkuru iri kugarukwaho cyane mu karere k’ibiyaga bigari ,  ni ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda. Nyamara n’ubwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda aherutse kubwira itangazamakuru ko uyu mupaka wafunzwe kugira ngo ibikorwa byo kwagura no kubaka neza ibikorwa byo ku mupaka wa Gatuna bidakomwa mu nkokora, amakuru aturuka ikambere mu nzego z’iperereza mu Rwanda aravuga ko uyu mupaka wafunzwe hagamijwe gushishikariza Uganda kurekura abanyarwanda bose bafungiwe muri icyo gihugu aho bakekwaho kuba intasi z’u Rwanda.

Umwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi n’umutekano (NISS), yabwiye The Rwandan ko ibi byo gufunga imipaka ari imikino ya politike yo kubangamira ubuhahirane Uganda ifitanye n’ibindi bihugu. Ahubwo yemeza ko  ikigenderewe ari ukotsa igitutu iki gihugu kugira ngo gifungure abanyarwanda bose bahafungiwe.

Yagize ati “murabizi ko Uganda ifunze abakozi bacu benshi bafashwe bari mu kazi ko kuneka Abagande ndetse n’abandi banyarwanda batuyeyo, ariko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. Ntabwo rero Mzee (Kagame) yari gukomeza kwihanganira kubona amabanga y’igihugu ajya ku karubanda. Uriya mupaka uzafungurwa ari uko bose bafunguwe”.

Uyu mukozi wa NISS waduhaye amakuru ariko tukirinda kuvuga izina rye kubera impamvu z’umutekano we, yakomeje atubwira ko nyuma y’ifungwa ry’uriya mupaka Uganda imaze kurekura abanyarwanda 12. Gusa ngo aberekwa itangazamakuru nibo bake. Ahamya ko ngo uyu mubare ukiri muto cyane kuko abo Uganda ifunze babarirwa muri 400.

Avuga ko gufatwa kw’izi ntasi zose kwatewe n’ifungwa rya Gen Kale Kayihura ndetse na bamwe mubo bakoranaga ngo kuko ari bo bakingiraga ikibaba aba banyarwanda bakoraga ibikorwa byo kuneka no guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

Ihuriro Nyarwanda RNC ryamaganye iraswa bunyamaswa ry’ abanyarwanda rya hato na hato.

$
0
0

Mu ijoro rishyira kuwa gatatu tariki 6 Werurwe 2019, twamenye ko hari abanyarwanda batari munsi ya batatu barashwe maze Col Muhizi Pascal na Meya w’ akarere ka Rubavu bakavuga ko bari abaforoderi. Iyi mvugo igayitse y’ aba bategetsi yerekana Agaciro baha ikiremwa muntu.

Iyi myitwarire ya kibandi turayamaganye ndetse tunibutsa abagira uruhare muri aya mabi bitazahera batagejejwe imbere y’ ubutabera nyabwo.

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryifatanije n’ imiryango yabuze ababo.

Jean Paul Turayishimye
Umuvugizi w’ Ihuriro
Email: jpturayishimye@yahoo.com
WhatsApp:+1508.335.8771

GEREZA YA HUYE IGIYE KUBA NKA BYA BIGO ABANAZI BASHYIRAGAMO ABAYAHUDI!

$
0
0

Mu gihe hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye, hamaze iminsi hagaragara kandi hanumvikana IJWI RITABARIZA IMFUNGWA ZO MU RWANDA ku bwicanyi zikorerwa mu buryo butandukanye cyane cyane havugwa ibikorerwa imfungwa n’imiryango isura kuri Gereza ya HUYE, abantu bashoboraga kwibwira ko byahagarikwa cyangwa se hakagira igihinduka kuri iyo Gereza.

Igitangaje kandi kibabaje cyane, ni uko aho gutabara izo mfungwa, ahubwo inzego nkuru z’igihugu, mu ijwi ry’ukuriye Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa (RCS), ari we RWIGAMBA George, mu nama yakoresheje abafungwa b’iyo Gereza hakimara kuraswa ba bana batanu baherutse, ubwe yeruriye abafungwa ko iyo Gereza LETA iyifata nka Adui (umwanzi), ngo hakurikijwe uko ivugwa mu bitangazamakuru, (kuko bihishura umugambi mubisha wa LETA ku magereza, isi yose ikaba ibasha kumenya ibibera iyo imbere ) !!!

Abamaze gusesengura ibikorwa na LETA ya Paul KAGAME mu magereza y’u RWANDA n’ubwo bitabasha kuvugwa byose, bemeza ko ari nka ya ” SHOAH ” ya Hitler ikorwa mu bundi buryo; (rya rimburambaga Abanazi bakoreye Abayahudi muri bya bizu by’inkambi bari babarundanyijemo : babarasamo, babicisha inzara , imirimo y’agahato, n’ibindi … )

Birababaje cyane kubona ukuntu umuyobozi w’iyo Gereza JAMES MUGISHA, yakomeje gukorera iyicarubozo izo mfungwa (byaravuzwe bihagije), akabuza uburyo imiryango y’izo mfungwa kuzisura , … na n’ubu aho kunamura icumu cyangwa se ngo inzego nkuru zifate ibyemezo birengera iyo mbaga, ahubwo agakomeza kwigamba ko icyamujyanye kuri iyo Gereza azashirwa akirangije, ngo bitabaye ibyo nta cyo yaba amariye uwamutumye ( … )

Ubutumwa bwa MUGISHA JAMES kuri Gereza ya Huye bukomeje gusobanukira mu rupfu rw’umusubizo rw’abafungwa b’iyo Gereza, umubare na George RWIGAMBA ubwe yemeza ko utuma iyo Gereza iba ku isonga mu guhitana benshi n’ubwo nta cyo bimubwiye!

Uhereye umwaka ushize 2018, cyane cyane ubwo James MUGISHA yari ahimuriwe mu kwezi kwa 5 asimbuye uwitwa Camille ZUBA, ubona ko umubare w’abafungwa bapfa muri iyo Gereza ku kwezi wazamutse bikabije :

  • Mutarama 2018 : 2
  • Gashyantare : 10
  • Werurwe :13
  • Mata : 8
  • Gicurasi : 11
  • Kamena : 13
  • Nyakanga : 12
  • Kanama : 14
  • Nzeri : 8
  • Ukwakira : 6
  • Ugushyingo : 12
  • Ukuboza : 22
  • Mutarama 2019 : 28
  • Gashyantare : 36
  • Werurwe ( 01 – 06 / 2019 ) : 4

ABAHITANYWE N’UKWEZI KWA GASHYANTARE 2019

  1. Kamonyo Marc wavutse 1986 , mwene Kabari na Mukasine ukomoka Ruhango / Bweramana
  2. Minani Gaspard wavutse 1955 , mwene Nyakabwa na Nibigore ukomoka Huye / Maraba
  3. Murego Joseph wavutse 1983, mwene Kamonyo na Mutungirehe , ukomoka Kamonyi / Ngamba
  4. Ntibisasirwa Joseph wavutse 1955 , mwene Hakizumwami na Nyirabazungu , ukomoka Huye / Tumba
  5. Mushimiyimana Callixte wavutse 1978 , mwene Ndikuryayo na Nyirambirigi , ukomoka Nyamagabe / Kamegeri
  6. Gatete Alphonse wavutse 1969 , mwene Abiyingoma na Mukandamutsa , ukomoka Muhanga / Mushubati
  7. Munyaneza Célestin wavutse 1989 , mwene Sekimonyo na Kubwimana , ukomoka Gisagara / Mukindo
  8. Kagaba Emmanuel wavutse 1936 , mwene Rukaburanti na Nyiramashi , ukomoka Nyamagabe / Mugano
  9. Sinamenye Esdras wavutse 1965 , mwene Ngeze na Ntahondi , ukomoka Gisagara / Ndora
  10. Ndayisenga J. de Dieu wavutse 1987 , mwene Minani na Nyiramana , ukomoka Huye / Rusatira
  11. Hitumukiza Emmanuel wavutse 1976 , mwene Kanyarwanda na Mukampagaze , ukomoka Kamonyi / Runda
  12. Kabera Célestin wavutse 1939 , mwene Urimubenshi na Nyirabikari , ukomoka Muhanga / Nyarusange
  13. Rwabarinda Xavier wavutse 1958, mwene Mbonyumuvunyi na Nyirabagiruwigize , ukomoka Nyamagabe / Kibumbwe
  14. Rucyahana Gershon wavutse 1995 , mwene Rusatsi na Nyiramudenge, ukomoka Nyanza / Ntyazo
  15. Rwibishaka Emmanuel wavutse 1946 , mwene Kajeguhakwa na Mukakaramira , ukomoka Kicukiro / Gahanga
  16. Mbarubukeye Venuste wavutse 1977 , mwene Ndabakuranye na Uwizeyimana , ukomoka Nyamagabe / Tare
  17. Sindayigaya Zabuloni , wavutse 1957 , mwene Kanyana na Nyirafashaho , ukomoka Ruhango / Mbuye
  18. Nzeyimana Alexis wavutse 1966 mwene Gakumba na Nyirasangwa , ukomoka Huye / Rwaniro
  19. Ruhamya Anastase wavutse 1965 , mwene Sebera na Mukagakwandi , ukomoka Nyanza / Kibirizi
  20. Ntirushwamaboko Pierre wavutse 1954 , mwene Kajuga na Nyirampumbya , ukomoka Gisagara / Mukindo
  21. Mbuguje Jean wavutse 1933 , mwene Segatwa na Nyirampirwa , ukomoka Gisagara / Kigembe
  22. Hitimana Emmanuel wavutse 1950 , mwene Ntwari na Nyirahabiyambere , ukomoka Ruhango / Kinazi
  23. Minani Sylvère wavutse 1943 , mwene Kibwa na Mukarwego , ukomoka Gisagara / Kigembe
  24. Nyirimbabazi Athanase wavutse 1963 , mwene Ayabatwa na Mukamunazi / Gisagara / Ndora
  25. Ndahimana Godefroid wavutse 1968 , mwene Kamandwa na Bazarama , ukomoka Nyamagabe / Kamegeri
  26. Buragiye François wavutse 1951 , mwene Nirere na Nyirabatanyurwa, ukomoka Muhanga / Nyarusange
  27. Munyenkwaya Israël wavutse 1935 , mwene Habuhazi na Nyirahuku , ukomoka Nyamagabe / Gasaka
  28. Kanyenzi Jean wavutse 1938 , mwene Rwaganangabo na Nyirahabimana , ukomoka Nyamagabe / Musange
  29. Rurinda Faustin wavutse 1969 , mwene Sebuzayire na Nyirabavakure, ukomoka Gisagara / Mamba
  30. Ngendahimana Adrien wavutse 1982 , mwene Nzaramba na Nyiragaruka , ukomoka Huye / Karama
  31. Sibomana Célestin wavutse 1989 , mwene Sibomana na Mukarusagara, ukomoka Ruhango / Mbuye
  32. Havugimana Évariste wavutse 1985 , mwene Nikombabonye na Mukankusi , ukomoka Rutsiro / Gihango
  33. Ndekezi Aaron wavutse 1931 , mwene Munyanshongore na Kamatamu , ukomoka Huye / Kinazi
  34. Karemera Louis wavutse 1942 , mwene Segacuzi na Nyirakamondo , ukomoka Gisagara / Ndora
  35. Karangwa Laurent wavutse 1960 , mwene Ugirashebuja na Nyirangiriyambonye , ukomoka Nyamagabe / Mugano
  36. Gahigiro Alexis wavutse 1964 , mwene Bushishi na Bapfakurera , ukomoka Huye / Gishamvu .

Icyo umuntu atabura kwibaza, ni icyakumvikana, haramutse hahitishijwe kuri Radio y’ igihugu amatangazo abika abantu bangana batyo mu kwezi !

Igikomeje guhitana iyo mbaga , cyaravuzwe kenshi : ni INZARA

Nk’ uko byakunze kugaragazwa, muri iyo Gereza hakomeje kuvugwa inyongwa ry’ifunguro ry’abafungwa ( ibishyimbo cyane cyane n’amavuta), bikozwe ahanini n’umucungagereza witwa Vincent MUHIRE wungirije ushinzwe ibya logistique, uyu Muhire ngo akaba yarigize na we akagirwamana, akabifatanyamo na MUGISHA bumvikanye n’umushoramari uba afite isoko ryo kugemurira Gereza; kugeza n’ubwo bahatira abafungwa kwakira ibiribwa n’ifu y’igikoma byaboze!

N’ubwo kandi haherukaga kumvikana akababaro gakomeye k’abagemura kuri iyo Gereza bataka akarengane n’urugaraguro bakorerwa; n’ ubwo abayobozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) babihakanye, amafunguro abo basura baba bageneye ababo (abafite impusha zihariye kubera uburwayi = ikibari ; kuko muri rusange bwo , Gereza ya Huye iracyari mu kato kubera indwara y’iseru yahavuzwe, n’ubwo ubu ntawe ukivugwaho ibimenyetso byayitiriwe); izo ngemu abazigenerwa bakomeje guhatirwa kuzigabanyamo kabiri, uwasuye agasubizayo igice, uwasuwe akinjiza ikindi! Ni ho usanga abarwayi hafi ya bose, ari abagaragaza ikibazo cyo kubura amaraso (Anémie) ku buryo ugize amahirwe yo kujyanwa ku ivuriro rya Kabutare, umuti wihutirwa ahabwa ari ugutabazwa amaraso (transfusion sanguine)

Ikindi cyaje kubabaza cyane, ni ukuntu abasuraga bashoboraga gusigira amafaranga abantu babo muri Service Social ya Gereza ngo bazabashe kugira icyo bahaha muri Cantine, Gereza ikagenda ibangira guhaha, bikaza gusoza benshi mu basigiweyo ayo mafaranga bayabuze (babeshyerwa ko bayahashyemo nyamara yarariwe!) Ubu barabogoza biyicira isazi mu josh, gusa icyo kibazo kimaze iminsi gisakuza muri iyo Gereza ku buryo byagaragaye ko yariwe n’ushinzwe iyo Service Social witwa Vincent NSENGIMANA (uyu akunze nawe kuzengereza abafungwa cyane n’imiryango ibasura)!

Muri icyo kibazo cyo kwifunga ayo mafaranga y’izo ngorwa, hagaragayemo n’uruhare rw’umufungwa witwa RUSHEMA Anastase wakoranaga n’iyo Service mu guhahira abafungwa!

Iyo nzara iravuza ubuhuha kandi mu gihe ku rundi ruhande inkoni n’amapingu na byo binegekaje benshi ku buryo ushinzwe iby’ iperereza muri iyo Gereza (I. O. = Intelligence Officer) witwa Marcel MUTABAZI (ufite ipeti rya S/ Lieutenant) ari hafi rwose guhindura abafungwa ibisenzegeri kubera inkoni!

Ku buryo ubu ngo hari abafungwa bamaze ibyumweru bitatu ku mapingu n’inkoni muri kasho ya Gereza imbere, barimo bamwe bafatanye téléphones n’abazibeshyewe na bagenzi babo!

Urugero rukomeye kandi rwateye ubwoba abarubona ni uwitwa KATABARWA Patrick wari ushinzwe umutekano mu bafungwa (muri cya gipangu kirunzemo urubyiruko), wakubiswe bikomeye n’ubuyobozi bwa Gereza ubwo yari asabye ibisobanuro byimbitse muri ya minsi ya mbere y’itekinika ry’Indwara y’iseru .

Icyo gihe yasamiwe hejuru, ahatwa izirenze iz’akabwana bavuga ko ngo ubwo agambaniye Leta, ahita yimurirwa muri kasho yo mu kindi gipangu; aho amakuru yizewe yemeza ko ijoro rimwe MUGISHA ari kumwe n’Abasirikare 6, bitwikiriye ijoro bakajya kumushimuta ngo bamwice, bamwe mu bafungwa babibonye, batangira kuvuza induru, abo bicanyi bagasubira inyuma!

Ngo byatumye bamusubiza muri kasho yo muri cya gipangu cy’urubyiruko, aho ubu aba yandara adashobora no kwiyambika!

Hari ikintu kitumvikana kandi; ni ukuntu iyo Gereza yashyizwe mu kato bivugwa ko ari ukubera ISERU, kugeza ubwo inzara igarika ingogo bene kariya kageni, nyamara kubera inyungu zisaruwe ku gahato gakoreshwa abafungwa, hari abafungwa barenga 1000 birizwa mu bishanga by’umuceri bahinga batagaburirwa nta n’akantu kandi na mba barota binjiza!

Ese iyo seru harya iyo igeze ku nyungu za Leta iraberereka?

Ese gukoresha abantu utagaburira harya byitwa iki?

Ese iyo nzara, izo nkoni, iryo yicarubozo ryose, … , biraganisha he handi hatari nka harya ha Hitler yashyize abayahudi?

Uko biri kose, waba Umuryango mpuzamahanga, yaba imiryango itabara, yaba iharanira uburenganzira bw’ ikiramemwa – muntu, yaba buri muntu wese wifitemo indoto y’Igihugu cy’u RWANDA ruzira inzangano n’akarengane, yaba n’umuntu wese ushyira mu gaciro amurikiwe n’Urukundo, Impuhwe, Imbabazi n’ubutabera by’IMANA, nta wari akwiye kwima amatwi iri JWI RITABARIZA IMFUGWA!

Dukwiye guhagurukira rimwe tukamagana iryo rimburambaga n’abo bicanyi banze kunamura icumu! Kuko byanze bikunze amateka yazabitubaza.

MUGIRE AMAHORO Y’IMANA!

Umusomyi wa The Rwandan

Huye

Kuki abacunga imitungo y’abayobozi b’u Rwanda muri Uganda bo badahohoterwa?

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu bibazo bw’ubwumvikane buke hagati ya Uganda n’u Rwanda, abayobozi b’u Rwanda bakunze kuvuga ko Abanyarwanda iyo bagiye mu gihugu cya Uganda bahohoterwa, ibyo bikaba byaratumye Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cya kubuza Abanyarwanda gukorera ingendo muri Uganda ndetse n’abagerageje kujyayo bafatwa n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda bikabaviramo ingorane.

Ariko hari ikibazo gikunze kwibazwa na benshi: Niba Uganda ihohotera Abanyarwanda bose bajya ku butaka bwayo kuki imiryango n’abacungira imitungo (abashumba) abayobozi b’u Rwanda bo badahohoterwa ko abenshi bazwi?

Nabibutsa ko benshi mu bayobozi b’u Rwanda bafite imitungo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cya Uganda kandi byakomeje gukora neza nta nkomyi mu gihe abaturage basanzwe bo babuzwa kujya Uganda kugeza no ku bana b’abanyeshuri bigayo hafi y’umupaka.

Ibi bikaba byaragize ingaruka nyinshi z’ubukungu ndetse n’abaturage benshi b’abanyarwanda baturiye umupaka bararira ayo kwarika kubera inzara dore ko benshi muri bo bakuraga amaramuko mu gihugu cya Uganda aho bajyaga guca inshuro no gukora indi mirimo itandukanye ndetse no guhaha kuri make.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo bemeza ko imiryango y’abayobozi bakomeye nk’abaministre ndetse n’abasirikare bakuru ku rwego rwa Jenerali mu Rwanda bafite bene wabo ba hafi muri Uganda ndetse n’abandi bakozi b’abanyarwanda babacungira imitungo.

Umuntu akibaza Niba koko Leta ya Uganda ibaye ifite gahunda yo guhohotera Abanyarwanda itahera kuri abo bafitanye amasano ya haji n’abayobozi bo hejuru b’u Rwanda.

Ingero ni nyinshi:

-Nk’uri kw’isonga mu kubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda, aha ndavuga Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Major Dr Richard Sezibera, bamwe bo mu muryango we baba mu gihugu cya Uganda ahitwa Namutamba ndetse nawe ubwe akaba afite isambu nini ahitwa Misozi (n’ubwo yagerageje kubihakana)! Ese Ministre Sezibera yakwemeza ko ubu abo mu muryango we bafunze, barimo gukorerwa iyicwa rubozo cyangwa ibikorwa afite byahagaritswe cyangwa imitugo ye yafatiriwe?

-Ese imitungo itandukanye ya Gen James Kabarebe n’abayicunga barimo n’abo bafitanye amasano ya hafi hari ingorane byagize? Ese isambu nini afite ahitwa Nyabushozi, amashyo menshi y’inka, amahoteli na za station za Essence n’ibindi afite muri Uganda, inzego z’iperereza za Uganda ziyobewe ko ari ibye?

Kuki abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo n’aba gisirikare bo n’imiryango yabo bumva ko bakomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi muri Uganda nka mobile money, inzu zivunja amafaranga n’ibindi i Kampala ahakunze guhagarara amabisi avuye mu Rwanda ariko bagakomeza kubuza abandı banyarwanda bishakira amaramuko muri Uganda kubikora nabo?

Abayobozi b’u Rwanda bo hejuru bari mu bikorwa byinshi by’ubucuruzi birimo ubuhinzi, sima, amahoteli, ubworozi bw’inka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijya n’ingendo n’ubukerarugendo (tours & travel), ubwubatsi, gutwara ibintu n’abantu, amasengero n’ibindi… Kandi ibi byose biracyakora nta na kimwe cyahagaze cyangwa ngo ababikoramo batabwe muri yombi.

Kigali:Umukobwa wishwe akanasambanywa yasanzwe mu gisambu

Abanyarwanda baturiye umupaka na Uganda barataka inzara


Rwanda: inzego z’umutekano zirasa mu kico gusa!

$
0
0

Mu ijoro ryakeye bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Amajyambere Akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi bumvise amasasu, Umuseke wamenye ko ari umuntu wari umaze umwanya yiruka akurikiwe na Police akekwaho kwiba ashikuje abanyamahanga bagendaga ku nzira n’amaguru. Uwarashwe yahise ahasiga ubuzima.

Umukozi ku rwego rw’Umudugudu w’Amajyambere utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko yamenye ko uwarashwe ari umujura wari kuri moto wibye ashikuje ibyabo abazungu bagendaga n’amaguru mu Kabuga ka Nyarutarama.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko abazungu babiri (umugore n’umugabo) bakomoka mu Bwongereza bariho bagendagenda n’amaguru uyu muntu wari kuri moto yashikuje umugore igikapu kirimo telephone ya iPhone5, Camera n’amafaranga ibihumbi ijana

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko abanyamahanga batabaje Police maze ikurikirana iyi moto bari babonye ‘plaque’, uyu uregwa ubujura ngo yafashwe ariko arongera ariruka maze baramurasa ahita apfa.

Avuga ko ibyo ibyari byibwe aba bashyitsi baje gusura u Rwanda babisanganye uyu warashwe uretse amafaranga atari yuzuye.

CIP Umutesi avuga ko abajura bashikuza iby’abandi bafatiwe ibyemezo. Ati “Nibave mu bujura bakore bave mu byo gushikuza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuko biduhesha isura mbi. Abiba bumve ko Police ku bufatanye n’izindi nzego tuzahashya.”

Ibi byari byibwe kandi ngo byasubijwe ba nyirabyo,  umurambo w’uyu warashwe ujyanwa ku bitaro ku Kacyiru naho moto yari imutwaye irafungwa.

Ku wa mbere w’iki cyumweru  harashwe umugabo wari waje kwiba mu rugo rw’abantu mu kagari  ka Gako mu murenge wa Masaka, Police ivuga ko yashatse kurwanya abashinzwe umutekano bari bamufashe.

Source: UMUSEKE.RW

Iyo Général-major Juvénal Habyalimana aba akiriho aba yujuje imyaka 82!

$
0
0

Inkomoko ya Perezida Juvénal Habyalimana

Juvénal Habyarimana ni mwene Jean-Baptiste Ntibazilikana na Suzanne Nyirazuba. Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937 mu Gasiza mu Bushiru (Gisenyi). Igisekuru cye ni iki: Habyarimana mwene Ntibazilikana, wa Rugwiro, rwa Ruhara, rwa Ndabateze, wa Mahinda, ya Mpaka, wa Buronko, bwa Nyamwendaruba, wa Nkwama, wa Samari, wa Cyuhura, cya Mateke. Ni Umwungura. Yavukanaga n’abana 8, abahungu 4 n’abakobwa 4. Babiri muri bashiki be babaye abihayimana bo mu muryango w’Abenebikira. Sekuru Rugwiro yari umukozi ushinzwe gutekera Abapadiri Bera bari barashinze mu 1914, Paroisse ya Rambura. Ise umubyara Jean Baptiste Ntibazirikana yari umucatéchiste.

Amashuri yize

Afite imyaka 8 y’amavuko, yatangiye amashuri abanza i Rambura. Ajya kurangiza umwaka wa 6 w’amashuri abanza kuri Paruwasi Gatorika ya Nyundo.

Yatangiriye amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi I Gitarama, ariko kubera ko yashakaga kuba umuganga yavuye i Kabgayi ajya kwiga I Bukavu muri Congo, muri Collège interracial de Bukavu. Arangije yagiye kwiga mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Louvanium i Kinshasa.

Ku itariki ya 17 Kamena 1960, Ingabo z’igihugu cya Congo zarivumbagatanije, icyo gihe Juvénal Habyalimana yari amaze imyaka 2 mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza. Nk’abandi banyeshuri b’abanyamahanga byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo agataha mu Rwanda.

Umusirikare w’Umwuga

General HabyalimanaYageze mu Rwanda igihe Dominique Mbonyumutwa, waje kuba Président wa Repubulika w’agateganyo, icyo gihe wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, yashakaga abasore bo kujya mu ishuri ry’aba Officiers ry’i Kigali.

Juvénal Habyarimana yinjiye muri iryo shuri tariki ya 10 Ugushyingo 1960 ari kumwe n’abandi basore b’abanyarwanda 6, aribo: Pierre Nyatanyi (ise wa Nyakwigendera Ministre Nyatanyi Christine), Aloys Nsekalije, Sabin Benda, Epimaque Ruhashya, Alexis Kanyarengwe, na Bonaventure Ubalijoro.

Niwe wasohotse muri iryo shuri ari uwa mbere afite inimero ya gisirikare imuranga (matricule 001), amaze kubona impamyabumenyi yo kumanukira mu mutaka (brevet parachutiste), Juvénal Habyarimana yabonye ipeti rya Sous-Lieutenant ku itariki ya 23 Ukuboza 1961 ubwo aba abaye umusirikare wa mbere w’umunyarwanda wo mu rwego rwa officier.

Yabaye Lieutenant tariki ya 1 Nyakanga 1962, aba ariwe unahabwa ibyubahiro cyo gufata ibendera rya mbere rya Repubulika y’u Rwanda ku munsi mukuru w’ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962.

Ni nawe wayoboye ingabo zasubije inyuma ibitero bya mbere by’abanyarwanda bari barahunze (bari bariyise Inyenzi: Bisobanura Ingangurarugo Yiyemeje kuba Ingenzi). Ibyo bitero byari biturutse mu gihugu cya Uganda biciye mu Birunga tariki ya 4 Nyakanga 1962, u Rwanda rumaze iminsi mike rubonye ubwigenge. Icyo gihe yari afite imyaka 25 gusa!

Akuriwe na Major François Vanderstraeten w’Umubiligi, wari umugaba w’Ingabo, Juvénal Habyarimana yoherejwe gukorera kuva tariki ya 31 Kanama 1962 kugera muri Werurwe 1963, i Cyangugu ashinzwe ako karere ka gisirikare. Harebana na Bukavu muri Congo ahari hatangiye ibikorwa byo kurwanya Leta y’i Kinshasa hakoresheje intwaro.

Ni muri icyo gihe bivugwa ko yaba yarahuye bwa mbere na Joseph Désiré Mobutu wari Colonel akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo (armée nationale congolaise). Tariki ya 23 Kamena 1963, Capitaine Juvénal Habyalimana amaze kugirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zitwaga Garde nationale icyo gihe, yatanze amategeko ko Ingabo z’u Rwanda (Garde Nationale) zitera inkunga ingabo za Congo (armée nationale congolaise). Yagizwe umugaba mukuru w’ingabo afite imyaka 26 gusa kandi aribwo agihabwa ipeti rya Capitaine!

Capitaine Juvénal Habyarimana na Colonel Joseph Désiré Mobutu bashyize hamwe bashoboye gutsinda inyeshyamba zari ziyobowe n’uwitwa Pierre Mulele (Rebelles Mulélistes), muri Kamena 1964, mu rugamba rukomeye rwabereye ahitwa Kamanyola.

Abari bamukuriye icyo gihe bari Ministre w’Ingabo Calliope Mulindahabi na Président Grégoire Kayibanda.

Tariki ya 17 Kanama 1963, Capitaine Juvénal Habyarimana yashakanye na Agathe KANZIGA, wari urangije mu Ishuri ry’Imbonezamubano ryo ku Karubanda i Butare (Ecole sociale de Karubanda)

Tariki ya 23 Kamena 1964, Juvénal Habyarimana, wari Capitaine, yagizwe Umukuru w’Ingabo z’igihugu (Garde Nationale).

Yinjiye muri Guverinoma ya Perezida Grégoire Kayibanda mu 1965 asimbuye Calliope Mulindahabi ku mwanya wa Ministre w’Ingabo (Ministère de la Garde Nationale). Icyo gihe yari Major.

Yazamutse mu ntera ku buryo bukurikira: Lieutenant Colonel tariki ya 1 Mata 1967, Colonel tariki ya 1 Mata 1970, na Général-Major tariki ya 1 Mata 1973.

Perezida wa Repubulika n’umunyapolitiki

Mu ijoro ry’itariki ya 4 rishyira iya 5 Nyakanga 1973, afatanije n’abasirikare bagenzi be 10: Aloys Nsekalije, Epimaque Ruhashya, Sabin Benda, Alexis Kanyarengwe, Jean Népo Munyandekwe, Laurent Serubuga, Bonaventure Buregeya, Aloys Simba, Bonaventure Ntibitura, na Fabien Gahimano, bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda. Bashyiraho ikiswe Komite y’ubumwe n’amahoro yari iyobowe na Juvénal Habyalimana.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryaje mu gihe hari ibintu bimeze nk’imidugararo: Président Kayibanda yari amaze kunanirwa kandi hari ubwicanyi bwibasiye abo mu bwoko bw’abahutu mu Burundi mu 1972, byateye urwikekwe no gusubiranamo hagati y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda.

Bivugwa ko mu gushaka kugarura ingufu zari zimaze kuba nke, Leta ya Kayibanda yashatse gukoresha iturufu yo kwirukana abatutsi mu mashuri no mu nzego za Leta yitwaje imvururu zari zimaze kuba i Burundi aho ubutegetsi bwaho bwari bwiganjemo abatutsi bwari bumaze gukorera ubwicanyi abo mu bwoko bw’abahutu.

Hari benshi bemeza ko ifata ubutegetsi rya Perezida Habyalimana mu 1973, ryahagaritse imvururu zashoboraga kuvamo ubwicanyi ndenga kamere. Ndetse bivugwa ko abatutsi benshi bishimiye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, kuko ryabakijije ihohoterwa bari batangiye gukorerwa, rikanabahorera ibyo bari barakorewe na Leta ya Grégoire Kayibanda.

Mu 1975 yashinze ishyaka MRND (Muvoma Revorisiyoneri Iharanira amajyambere y’u Rwanda). Umunyamabanga Mukuru wayo akaba Bonaventure Habimana. Intego yayo yari Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere.

Havugwaga ko u Rwanda rugendera ku cyo bari barise Démocratie Responsable, nyuma Perezida Habyalimana yakoresheje cyane ijambo “aggiornamento politique” ugenekereje byavugaga guhindura imikorere ujyana n’ibihe, hatangiye ibikorwa by’umuganda ndetse na animations zasingizaga MRND na Perezida Fondateur wayo, ndetse abaturage bose bitwaga ba Militante na ba Militant. Buri mwaka wahabwaga izina bijyanye n’intego igamijwe kugerwaho. Urugero: Gutura Neza, Kurwanya isuri, Kongera umusaruro…

Habyalimana umunyapolitikiYagerageje guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu gihugu, ubutwererane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ndetse n’amahanga ya kure. Abenshi bemeza ko u Rwanda rwari rutekanye mbere y’uko hatangira intambara yatangiwe na FPR-Inkotanyi iturutse muri Uganda. Abamurwanya bavuga ko hari ivangura rishingiye ku bwoko n’uturere mu kazi no mu mashuri byibasiraga abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’abahutu baturuka mu majyepfo.

Yagiranye kandi umubano mwiza n’abanyamadini cyane cyane aba Kiliziya Gatorika, nka Musenyeri Bigirumwami yafataga nk’umubyeyi we, na Musenyeri Vincent Nsengiyumva.

Ku bijyanye n’umutekano, habayeho impfu z’abanyapolitiki ba Repubulika ya Mbere (Havuzwe ko Perezida Habyalimana atahannye abazigizemo uruhare ariko ngo yaba yarahaye impozamarira imiryango ya bamwe muri abo banyapolitiki, umuhungu wa Perezida Grégoire Kayibanda witwa Piyo Kayibanda yabaye n’umudepite), Ihunga rya Colonel Alexis Kanyarengwe, ifungwa rya ba Major Lizinde, Commandant Biseruka, Capitaine Muvunanyambo bivugwa ko ngo bashakaga guhirika ubutegetsi. Abo bose baje kujya gukorana na FPR yaje kubikiza nyuma!

Kuri ubwo butegetsi hagiye haba kandi impfu z’abantu bamwe na bamwe mu buryo budasobanutse zitiriwe ubwo butegetsi. FPR yazikoresheje muri propaganda yayo ariko imaze gufata ubutegetsi ntabwo yongeye kugira icyo ibivugaho. Urugero: Felicula Nyiramutarambirwa, Padiri Siliviyo Sindambiwe, Colonel Mayuya.

Mu bubanyi n’amahanga yagiranye ubucuti n’abakuru b’ibihugu nka Mobutu wa Zaïre, François Mitterrand w’u Bufaransa n’abandi benshi. Bivugwa ko yafashije Perezida Museveni wa Uganda akiri mu ishyamba, yashoboye kandi kwihanganira ubushotoranyi bwa Colonel Jean Baptiste Bagaza w’u Burundi (u Rwanda rwari rufitanye ikibazo cy’umupaka n’u Burundi ahagana mu Bugesera).

Yagiranye ubucuti n’abantu benshi bo mu bwoko bw’abatutsi, abenshi bakoresheje ubwo bucuti mu kuba abaherwe. Navuga nka Valence Kajeguhakwa, Silas Majyambere, Evariste Sisi, André Katabarwa, ba Rubangura bombi…

Ku butegetsi bwe nibwo hubatswe imihanda ihuza imijyi minini yo mu gihugu, za Ministères, Inzu y’inteko ishingamategeko, Stade Amahoro, Ikibuga cy’indege i Kanombe, na za Telefone zakwijwe mu gihugu hose n’ibindi…

Hagati ya 1990 na 1994

habyarimanaMbere gato y’uko FPR-Inkotanyi itera muri 1990, ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana bwari bwatangiye kugira ibibazo bimwe na bimwe by’ubukungu kuko ibiciro by’ikawa byari bimaze gusubira hasi.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’impunzi hari abavuga ko ngo yari agamije guheza impunzi hanze y’igihugu avuga ngo u Rwanda ni ruto. Ariko bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bari mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana bemeza ko ikibazo cy’impunzi Perezida Habyalimana yari afite ubushake bwo kugikemura, ariko impunzi zari hanze y’u Rwanda zari ziganjemo abantu bari bakomeye mu ngabo za Uganda no mu zindi nzego z’ubutegetsi muri icyo gihugu, bumvaga batatahuka nk’impunzi zisanzwe ahubwo bagombaga gutahuka bajya mu butegetsi no mu gisirikare mu gihe bari bahagarariye igice gito cy’abanyarwanda ku buryo imyanya bifuzaga batari kuyibona biciye mu matora dore ko benshi muri bo bari banafite amashuri aciriritse, bityo intambara ikaba yari ngombwa.

Perezida Habyalimana na Lt Col BEMS Ildephonse Rwendeye mu 1989

FPR imaze gutera muri 1990, urwikekwe mu banyarwanda rwariyongereye, rujyanye n’ibikorwa by’urugomo ku mpande zombi zarwanaga muri iyo ntambara cyane cyane ku ruhande rwa FPR yibasiraga abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu ndetse urugomo rwariyongereye mu gihugu hagati nyuma y’aho amashyaka ya politiki yemerewe gukora mu Rwanda.

Abanyapolitiki bo mu mashyaka ya opposition barakomorewe barakora, ndetse bajya no muri Leta, ariko ntibashizwe bakomeza kujomba ibikwasi Perezida Habyalimana, ibyo byajyanaga n’uko FPR yegeraga imbere ku rugamba bitewe ahanini n’akaduruvayo kari mu gihugu ndetse n’amacenga menshi FPR yakoreshaga mu mishyikirano. Abantu bari ku ruhande rwa Perezida Habyalimana babonaga ayo macenga aganisha ku gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu bagendaga barushaho kuba intagondwa.

Amaherezo amasezerano y’amahoro yaje gushyirwaho umukono tariki ya 4 Kanama 1993 i Arusha, hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR (Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, yarimo ibice byinshi kuko abantu bari muri Leta ntabwo bavugaga rumwe ndetse hari bamwe bakoranaga n’uwo barwanaga nawe ku mugaragaro). Muri ayo masezerano FPR yabonye byinshi itashoboraga kubona mu matora cyangwa mu buzima busanzwe hakoresheje gushyira mu gaciro.

Inzego z’inzibacyuho zagombaga kujyaho zananiranye kujyaho n’ubwo bwose amasezerano ya Arusha yasaga nk’ayambuye ubutegetsi bwose Perezida wa Repubulika bugashyirwa mu maboko y’inama y’abaministre, kubera ko impande zombi zifuzaga kugira ubwiganze mu nteko ishingamategeko kugira ngo ibyemezo by’uwo bahanganye bidatambuka, cyangwa nabo bashobore gutambutse ibyabo. Tubibutse ko ku ruhande rumwe hari ishyaka MRNDD ryari rifatanije n’ibice by’andi mashyaka nka MDR, PSD, PL, PDC bitaga Power ndetse na CDR. Mu gihe ku rundi ruhande hari ibindi bice by’aya mashyaka twavuze haruguru byari bishyigikiye FPR.

Mu gihugu icyo gihe hari akaduruvayo katerwaga no kurambirwa intambara kw’abaturage, ubwicanyi, insoresore z’amashyaka ya politiki, abasirikare ba FPR bari baracengeye mu gihugu, ubujura n’ibindi bikorwa by’urugomo. Habaye ubwicanyi bw’abanyapolitiki bwaje kumenyekana ko bwakorwaga na FPR (Gatabazi, Bucyana, Gapyisi..) ariko muri icyo gihe amashyaka ya Politiki siko yabibonaga ahubwo yose yagwaga mu mutego wa FPR agasubiranamo FPR yigaramiye, nayo ikitwaza ako kaduruvayo kugirango ibone ibyo irega Leta yariho icyo gihe.

Ni muri icyo gihe ibintu byari bimeze nabi, tariki ya 6 Mata 1994 ahagana saa mbiri n’igice (20:30’) indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari ivanye Perezida Habyalimana muri Tanzaniya ari kumwe na Mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira n’abari babaherekeje, yarahanuwe igihe yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, hakoreshejwe ibisasu byo mu bwoko bwa missiles SA-16 byakorewe mu Burusiya. Ibisigazwa by’indege ndetse n’imirambo byaguye mu busitani bw’aho Perezida Habyalimana yari atuye i Kanombe.

00030e93-314-300x225Hari abemeza ko iyo ndege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu ngo zashakaga urwitwazo rwo gukora genocide ariko abandi benshi bakemeza ko byakozwe na FPR kuko yatinyaga kuzahangana na Perezida Habyalimana mu matora.

Havugwa ko kuri FPR uburyo bwari busigaye bwari uguteza akaduruvayo mu gihugu kugira ngo ifate ubutegetsi ku ngufu kuko mu matora ntabwo byajyaga kuyishobokera.

Hari amakuru avuga ko Perezida Habyalimana yahamagawe mu nama muri Tanzaniya nk’umutego na Perezida Museveni wari watumije inama yagombaga kwiga ikibazo cy’u Burundi, iyo nama akayitinza ku bushake kugirango Perezida Habyalimana atahe bwije. Ntawakwibagirwa uburyo uwari Perezida wa Tanzaniya, Ali Hassan Mwinyi, yitwaye muri icyo kibazo ubwo yangiraga Perezida Habyalimana kurara muri Tanzaniya akagenda bukeye. Uburyo abari baherekeje Perezida Habyalimana bafashwe indege imaze guhanurwa nabyo bituma hibazwa byinshi!

Bivugwa kandi ko hari imigambi myinshi yo kwivugana Perezida Habyalimana yabaga yateguwe na FPR yagiye iburiramo.

Uko avugwa n’abantu batandukanye

habyalimana et AgatheAbantu benshi bakoranye nawe haba mu gisirikare cyangwa muri Politiki, bemeza ko yari umuntu w’umunyamahoro, w’umukristu, wagiraga ubusabane, utaravanguraga ariko bakanavuga ko yarushwaga imbaraga kenshi na bamwe mu bo bakoranaga hafi mu ifatawa ry’ibyemezo bimwe na bimwe.

Icyo abanyarwanda bamuzi neza bamuvugaho kenshi n’uko yari umuntu mwiza. Ariko hari abatamuzi bamubwiwe n’abandi nabo batari bamuzi neza cyangwa bari bafite inyungu zo kumuharabika ku buryo hari benshi cyane cyane mu rubyiruko bamwanga batamuzi.

Abakurikiranye uko ibintu byari bimeze muri 1994 mbere y’uko yicwa bahamya ko nta mukandida washoboraga kumuhangara mu matora aciye mu mucyo. Bikavugwa ko yishwe kubera ko FPR yabonaga ko itazashobora kumutsinda biciye muri Demokarasi.

Hari ibintu abantu bakunze kurega ubutegetsi bwe:Urupfu rw’abanyapolitiki ba Leta ya Kayibanda, ngo kuba yaba yaravuze ngo u Rwanda ni ruto, no kuba ngo yarashyizeho politiki y’iringaniza mu mashuri.

Ikindi akunze kuregwa ni ibijyanye no gutegura Genocide ariko hari benshi babihakana, kuko urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha nta muntu n’umwe wari mu butegetsi bwe wari wahamwa n’icyo cyaha, ikindi ni uko iyo Genocide yabaye ari uko yishwe, ku buryo hari abemeza ko iyo aticwa abahutu ntabwo bari kwica abatutsi bikabije nk’uko byagenze.

Abamwanga bamuvuga ku buryo butandukanye. Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda bamwe na bamwe bamufata nk’umwicanyi ruharwa, wari umunyagitugu, wari waratonesheje bene wabo gusa mu cyo bise akazu (Tubibutse ko ijambo akazu ryahimbwe n’abanyapolitiki ba opposition muri 1991, bashaka gushishikariza abaturage kwanga Perezida Habyalimana, nk’uko byatanzweho ubuhamya imbere y’urukiko rwa Arusha na Bwana Faustin Twagiramungu wari muri opposition icyo gihe) ariko muri rusange biragoye kumenya uko abanyarwanda bari mu gihugu bamufata mu gihe abavuga ibitandukanye n’ibya Leta ya FPR iriho bahanwa byihanukiriwe!

Nk’umwanditsi w’amateka Jean-Pierre Chrétien agera aho yita ubutegetsi bwa Habyalimana: « nazisme tropical ». Ariko abandi banditsi nka Gauthier De Villers bavuga ko Jean Pierre Chrétien akabya, abandi nka Pierre Péan, bo bemeza ko ibyo byose biterwa n’ibinyoma by’abashyigikiye FPR.

Uwahoze ari Ministre w’Intebe hagati ya Nyakanga 1994 na Kanama 1995 Bwana Faustin Twagiramungu we avuga ko nta na rimwe Opposition ya mbere y’intambara yigeze irega Perezida Habyalimana kwanga abatutsi. Ahubwo icyavugwaga n’uko nyuma yo gufata ubutegetsi mu 1973, Habyalimana yari yarafunguriye abatutsi urubuga mu nzego zitagengwa na Leta (secteur Privé) ku buryo benshi muri bo bari barashoboye kugira icyo bigezaho ndetse havamo n’abaherwe! James Gasana wahoze ari Ministre w’Ingabo wa Perezida Habyarimana, nawe arabyemeza, akavuga ko ahubwo iringaniza ryibasiraga abahutu bo mu majyepfo kurusha abatutsi!

famille habyalimanaUmwarimu muri Kaminuza w’Umubiligi Filip Reyntjens we avuga ko kuva Perezida Habyalimana yafata ubutegetsi muri 1973 kugeza FPR-Inkotanyi iteye u Rwanda muri 1990, igihugu cyari gifite umutekano, kandi nta mvururu zishingiye ku moko zigeze ziba mu Rwanda, akomeza kandi avuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwo butari ntamakemwa bwarutaga ubwo mu bindi bihugu bya Afrika mu myaka ya za 1970 na 1980.

Mu gitabo cye kivuga kuri Genocide yo mu Rwanda, Gérard Prunier nawe avuga ibijya kumera gutyo aho agira ati :

« Abatutsi ntabwo navuga ko bari bamerewe neza cyane kuko bavangurwaga mu nzego za Leta, ariko mu buzima busanzwe ho nta kibazo kinini cyari gihari. Ugereranije n’ubutegetsi bwa Kayibanda, ubuzima bw’abatutsi bwari bwarabaye bwiza, ku buryo abikorera ku giti cyabo b’abatutsi benshi bazwi bari barabaye abaherwe ndetse bari bameranye neza n’ubutegetsi. Mbese abatutsi bari barahariwe ubucuruzi mu gihe bativanze muri Politiki. Iyo mikorere yatumye igihugu gitera imbere kuko ubukungu bw’igihugu bwasaga nk’aho busaranganyijwe. Ku buryo ubutegetsi bwa Habyalimana bwafatwaga nk’intangarugero n’imiryango myinshi itegamiye kuri Leta mbere ya 1990 bitewe n’umutekano n’ubukungu byari bimeze neza»

Izina rya Habyalimana rikomeje kugira ingufu

Nyuma y’urupfu rwe cyane cyane kubera Genocide, izina rye ryabaye nk’aho riteshejwe agaciro na Leta nshya ya FPR yari imaze kujyaho muri Nyakanga 1994. Ku buryo benshi bahuzaga izina rye na Genocide kurusha ibyiza yaba yarakoze.

LA BOÎTE NOIRE RETROUVÉE À L'ONU N'ÉTAIT PAS LIÉE À LA MORT DE L'EX-PRÉSIDENT RWANDAIS HABYARIMANAAbanyarwanda benshi cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu ndetse no kugeza ku baririmbaga ngo navaho impundu zizavuga, nyuma yo guhura n’akarengane, kwicwa, ubuhungiro, gufungwa, igitugu cya FPR n’ibindi byinshi umuntu atarondora, batangiye gukumbura ubutegetsi bwa Habyalimana ndetse kugeza no ku batutsi bamwe bari barabayeho neza ku butegetsi bwe.

Iyo urebye aho Politiki y’u Rwanda igeze ubu, usanga izina rya Habyalimana rikomeje kugira ingufu muri iyo politiki, ndetse nta gushidikanya ko abanyapolitiki bari muri opposition ubu, abazakoresha izo ngufu neza, nabo bahakura ingufu nyinshi cyane mu banyarwanda. Nta gushidikanya ko mu minsi izaza y’u Rwanda, umunyapolitiki uzashobora gufata umurage wa Perezida Habyalimana ndetse akanakoresha izina rye mu bikorwa bye bya politiki nta gushidikanya ko ashobora kubona amajwi menshi mu matora yose yaba mu Rwanda aciye mu mucyo! Dore ko benshi mu bamurwanije bari muri opposition ya kera, ubu basa nk’aho bavuga ko bibeshye cyane mu guhitamo bakorana na FPR.

Ntabwo izina rye ryavuzwe muri Politiki gusa, ahubwo no mu rwego rw’ubutabera n’ububanyi n’amahanga ikibazo cy’urupfu rwe cyateye ibibazo hagati y’u Rwanda n’ubufaransa kugeza n’aho ibyo bihugu byombi bicanye umubano.
Imbarutso yabaye impapuro zifata abasirikare bakuru 9 bahoze ari aba FPR, harimo na Perezida Kagame (we ntabwo yakurikiraywe kuko afite ubudahangarwa nka Perezida w’igihugu) zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière muri 2006. Ku buryo umwe mu baregwa Lt Col Rose Kabuye yafashwe. Ibyo byateye umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ariko uwo mubano waje kongera kubyutswa ndetse n’abacamanza basimbuye Jean-Louis Bruguière wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aribo Marc Trevidic na Nathalie Poux bagiye gukorera amaperereza mu Rwanda.

Ariko mbere yaho gato mu 2010, Leta y’u Rwanda yari yasohoye imyanzuro ya Komisiyo yitiriwe MUTSINZI, yavugaga ko indege ya Perezida Habyalimana itahanuwe na FPR ahubwo yahanuwe n’intagondwa z’abahutu.

Ku itariki ya 10 Mutarama 2012, hasohowe imyanzuro y’impuguke z’Abafaransa ziyobowe na Marc Trévidic  zakoze iperereza ku iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana, iyo myanzuro n’ubwo urubanza rutaracibwa, yateye urujijo rwinshi mu bantu ku buryo na Leta y’u Rwanda yabyuririyeho ikemeza ko ikibazo cy’urupfu rwa Habyalimana impaka zarwo zikemutse ko yishwe n’abahutu b’intagondwa (icyatumye urujijo rwiyongera n’uko mu hantu 6 hashoboka ko iyo ndege yaba yararasiwe havugwamo umusozi wa Kanombe wubatseho ikigo cya Gisirikare cya Kanombe cyarimo abasirikare ba Habyalimana). Ibyo ni nabyo ibitangazamakuru mpuzamahanga byahise bifata, ariko iyo usomye iyo myanzuro neza usanga harimo gukekeranya kandi bigaragara ko iperereza ku bijyanye n’urusaku ritakorewe mu Rwanda ahubwo ryakorewe mu Bufaransa ahantu hari imiterere itandukanye n’iyo mu Rwanda kandi bimwe mu byo impuguke zishingiraho zikeka ahaturutse ibisasu byarashe iyo ndege bishigiye ku rusaku. Ariko iperereza riracyakomeza dore ko n’iyo myanzuro ishobora kujuririrwa mu gihe hari uruhande rubona itarakozwe neza.

Ariko igikomeje gutera inkeke ni ingufu za politiki z’amahanga zidasanzwe zishyirwa muri iki kibazo ndetse n’izimira ry’abatangabuhamya rya hato na hato uwanyuma uherutse kubururwa irengero ni uwitwa Emile Gafirita washumutiwe mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2014 ubwo yiteguraga guha ubuhamya abacamanza b’abafaransa.

N’ubwo bwose bamwe mu bahoze muri FPR bakomeje kwemeza ko indege yahanuwe na FPR abo ni nka Gen Kayumba Nyamwasa, Dr Théogène Rudasingwa, Major Jean Marie Micombero n’abandi… usanga ubuhamya bwabo busa nk’aho abacamanza b’abafaransa batabuha agaciro gakwiye.

Ku ruhande rwa Diplomasi n’ubwo umubano wa Perezida Kagame na Perezida Hollande w’ubufaransa ugaragara nk’utameze neza ariko mu bigaragara ubutegetsi bw’u Rwanda bugaragara nk’ubufitanye ubucuti bukomeye n’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy ndetse ubu ushaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa. Ukugaruka kwa Nicolas Sarkozy nta gushidikanya ko kwagira ingaruka ku migendekere myiza y’idosiye y’ihanurwa ry’indege  ya Perezida Habyalimana.

Ku bijyanye n’itangazamakuru mpuzamahanga ho mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, izina rya Perezida Habyalimana ryaravuzwe cyane biciye mu kiganiro gikorwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa cyiswe Archives d’Afrique kiyobowe n’umunyamakuru Alain Foca

Muri Kamena 2016, Jeanne Habyalimana umukobwa wa Perezida Habyalimana yasohoye igitabo ku buzima bwa Se cyanditse mu rurimi rw’igifaransa yise:Mon père, cette autre partie de moi qu’on m’a arrachée. Hommage à Juvénal Habyarimana tugenekereje mu kinyarwanda umuntu yavuga ko kitwa: “Umubyeyi wanjye igice kimwe cy’ubuzima bwanjye bantwaye”

Marc MATABARO

The Rwandan

Gutabariza abasilikare barokotse igitero cya Busasamana.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hari tariki ya 9 Ukuboza 2018,  Ubwo abarwanyi bitwaje ibirwanisho bagabaga igitero ku basilikari  bari bafite ibirindiro mu murenge wa Busamana mu karere ka Rubavu intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Ku munsi wakurikiyeho inzego za gisilikari ndetse n’iza gicivile zagerageje uko zishoboye kugira ngo umubare w’abasilikari baguye muri kiriya gitero utamenyekana. Ariko ibi byabaye iby’ubusa kuko mu minsi yakurikiyeho hagaragajwe imyenda, ibirwanisho byasahuwe ndetse n’imyirondoro ya bamwe mu basilkari baguye muri iki gitero. Uwahaye amakuru The Rwandan akaba ahamya ko abaguye muri kiriya gitero bagera kuri cumi na batanu  n’inkomere icyenda.

Abarokotse kiriya gitero bafunzwe nabi cyane!

Ubwo inkuru y’icyo gitero yageraga ku bayobozi bakuru b’ingabo ndetse na Paul Kagame ubwe, umujinya w’umuranduranzuzi warabasaze maze bategeka y’uko abasilikari barokotse icyo gitero bose bajyanwa gufungwa kuko bakojeje isoni igihugu gisanzwe kizwiho imbaraga mu bya gisilikari tutibagiwe n’imvugo ikunzwe kugarukwaho kenshi n’abayobozi igira iti :”U Rwanda ruratera, ariko ntiruterwa”.

Nk’uko uwahaye amakuru The Rwandan yakomeje abivuga , ngo iyi kompanyi y’abasilikari (itsinda) ryarasiwe Busamana ngo ahanini ryari riyobowe n’abasilikari badafite ubunararibonye mu ntambara bitewe n’uko ngo ari intoranwa z’abatutsi baba barafashwe bagashyirwa mu gisilikari barangije amashuri yisumbuye, hanyuma bagasoza amasomo bahita bahabwa ipeti rya lieutenant cyangwa sous-lieutenant. Ngo ibi byagize ingaruka zikomeye ubwo baterwaga kuko abo bitwa ko ari bo bayobozi bahiye ubwoba bagata urugamba maze abatoya bakabura ubaha amabwiriza y’uko bagomba guhangana n’umwanzi. 

Amakuru akomeza avuga ko ubwo iyi nkuru yageraga kuri General  Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ngo yaba yararakaye cyane ndetse agahita ategeka ko abo barokotse bose haba abirutse n’abatirutse bajyanwa gufungirwa muri ya magereza aba ikuzimu asanzwe afungirwamo abakoze amakosa akomeye mu bya gisilikari  bitewe n’uko bitumvikana uburyo umwanzi abatera akabaka ibikoresho, akica abasilikari ndetse akagerekaho no kwambura imirambo ibyangombwa.

Ngibyo muri make ibya Paul Kagame n’igisilikari cye aho batemera ko na nyina w’undi abyara umuhungu kandi bakirengagiza umugani uvuga ngo :”Umwana ujya iwabo ntawe umutangira

MUSENYERI ANTOINE KAMBANDA YAGEZE KU MWANYA ARIHO ATE?

$
0
0
Eric Udahemuka

UBURANGARE BWA PEREZIDA HABYARIMANA NA MUSENYERI NSENGIYUMVA VISENTI NIBWO BWICAJE MUSENYERI ANTOINE KAMBANDA KU NTEBE Y’IKITABASHWA YA ARIKIDIYOSEZI YA KIGALI NONE KILIZIYA GATULIKA Y’U RWANDA INKOTANYI ZIGIYE KUYISENYA BURUNDU ABAPADIRI N’ABAKIRISITU BO MU RWANDA BABIREBA N’AMASO YABO

Nari nararahiye ko nta kintu nzongera kwandika kuri Facebook kubera ko abantu benshi basomera kuri facebook ibihandikirwa babifata nk’ibidashinga ariko ibintu birimo kubera mu Rwanda ndumva ntagishoboye kubyihanganira. Iyo ushaka kumenya ibibera mu gisirikari utura hafi y’ikigo cya gisirikari, ubana n’abasirikari cyangwa ugasangira nabo kenshi. 

Iyo ushaka kumenya uko abakarani babaho ukora ubukarani cyangwa ugasangira nabo urwagwa… No mu gipadiri ni uko:  mu myaka 10 nakoreye Kiliziya Gatulika y’u Rwanda nkora muri Radio Maria Rwanda (2004-2014) nabanye kandi nkorana bya hafi cyane n’abasenyeri ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda, abapadiri, abakirisitu, ku buryo amaparuwasi yose yo mu Rwanda nayagezemo. Abapadiri n’abasenyeri bo mu Rwanda nabanye nabo, nakoranye nabo, nasangiye nabo ku meza yabo, nararanye nabo mu myiherero, nageze mu mbere zabo… 

Ninjiye mu nama zabo nyinshi… ku buryo icyo ntabaye ni Padiri gusa. Na Musenyeri Kambanda Antoine turaziranye neza, nawe aranzi, ndamuzi, twarakoranye ari Recteur muri Philosophicum i Kabgayi, twarakoranye ari Recteur mu Nyakibanda asimbuye Smaragde Mbonyintege guhera mu 2006 najyaga musangayo, anabaye Musenyeri wa Kibungo twakomeje kujya duhurira mu bikorwa bya Kiliziya Gatulika binyuranye.

Nabwiwe nabo ibintu byinshi ndetse bimwe ntashobora kuvugira ku karubanda kuko birebana n’umwimerere wa Kiliziya Ibi ahanini bakaba barabimbwiraga kubera isano mfitanye na Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga i Kabgayi mu 1994 akicirwa hamwe n’abandi basenyeri bagenzi be n’abasaseridoti i Gakurazo aho mvuka. Urupfu rwa Oncle wanjye Musenyeri Rwabilinda Jean Marie Vianney rero rwababaje cyane abasenyeri n’abapadiri bo mu Rwanda rurabashegesha cyane uhereye kuri Musenyeri Ntihinyurwa kugera no ku bandi bose bitewe n’uko mu 1996 Papa Yohani Pawulo wa II yagombaga gushyiraho Diyosezi ya cumi mu Rwanda yitwa DIYOSEZI YA KIBUYE ikomorwa kuri Nyundo noneho Rwabilinda akayibera Umwepisikopi. 

Ibi abaturage ntabyo baba bazi noneho nimubimenye ndabibabwiye. Ibi rero nibyo byagiye bituma abapadiri n’abasenyeri mu Rwadna bambwira ibintu byinshi. Nyamara kubera ko nkunda Kiliziya Gatulika y’u Rwanda kubera isano mfitanye nayo, ntabwo nshobora kwihanganira ibirimo kuyibamo nk’aho abategetsi bayo bameze nk’abasinziriye batabona ibirimo kuba kimwe na Vaticani imeze nk’iyakuye u Rwanda ku ibere.

Mu 1986 nibwo Inkotanyi Musenyeri Antoine Kambanda yagiye kuneka mu Nyakibanda avuye muri Uganda

Uyu musenyeri Antoine Kambanda mubona ni umunyarwanda simbihakana ariko amateka ye ni FPR y’umwimerere igenda mu nzira. Musenyeri Kambanda ari mu banyarwanda bahungiye muri Uganda mu 1959/1961 akiri umwana muto. Agezeyo yize amashuri abanza nk’abandi bana, yiga ayisumbuye. Mu 1985/1986 nibwo ubucuti hagati ya perezida Habyarimana na Museveni bwari bushyushye mbese ibintu ari ibicika nta wakwitambikamo. Mu gihe Museveni yafataga ubutegetsi i Kampala we na UNAR yaje nyuma gato guhinduka FPR bari baramaze kunoza umugambi mugari wo kuzakura Habyarimana ku butegetsi ariko Habyarimana we atazi ikipe ikina n’indi.

Muri uko kwezi kwa buki hagati ya Habyarimana na Museveni nibwo Museveni afatanije n’abasenyeri ba Uganda basabye Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali babinyujije kuri Habyarimana ko bahana abaseminari u Rwanda rukohereza abo rushaka kujya kwiga muri Uganda na Uganda nayo ikohereza mu Rwanda abo ibona ari ngombwa. Ubwo nibwo Kambanda yoherejwe mu Rwanda kuhigira iseminari nkuru mu Nyakibanda ariko mu by’ukuri ntabwo yari agiye kwiga gusa ahubwo yari n’intasi ya FPR mu mugambi mugari wo gutegura kuzatera u Rwanda no kuzahitana abasenyeri no kwica Habyarimana. Igitangaje ni uko u Rwanda rwo nta museminari n’umwe rwigeze rwohereza kwiga muri Uganda. Umuzi azamumbwire.

Mu myaka yose Kambanda yize mu Nyakibanda mu biruhuko yajyaga muri Uganda gutanga raporo y’ubutasi bwe nyamara abategetsi b’u Rwanda icyo gihe ntibabyiteho kuko yari yaragiye kwiga mu Rwanda ku kimeze nk’amasezerano y’ibihugu byombi mu mutaka w’idini rya Gatulika ku buryo ahari n’uwari kuvuvura avuga ko ari intasi bitari kumugwa amahoro.

Musenyeri Kambanda ashobora gufatwa nk’umufatanyacyaha wa Paul Kagame mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kwica abasenyeri i Gakurazo taliki 05 Kamena 1994

Taliki ya 7 n’iya 8 Nzeri 1990 nibwo Papa Yohani Pawulo wa kabiri yari mu Rwanda (ku kibuga cy’indege i Kanombe, Nyandungu, Kabgayi, i Mbari mu Kinini…) Aho mu Kinini niho yahereye ubupadiri Kambanda Antoine. Nk’uko amateka abigaragaza ndetse n’abanyarwanda n’isi yose tukaba tubizi, nyuma y’iminsi 22 gusa Kambanda ahawe Ubupadiri, inkotanyi zahise zitera igihugu. Kambanda yahamye mu Rwanda nk’umupadiri mushya. Umuntu akaba yakwibaza impamvu amaze guhabwa ubupadiri atasubiye muri Uganda ngo ajye kuba ariho akorera ubutumwa kuko n’ubwo yari umunyarwanda kavukire ariko yari afite sitati y’ubuhunzi muri icyo gihe kandi abari barahunganye nawe bari bataremererwa gusubira mu Rwanda.

Urupfu rw’abasenyeri n’abapadiri Kagame yarimburiye ku gasozi gatindi ka Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 hagapfiramo na marume Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga cya Musenyeri Nsengiyumva Tadeyo wa Kabgayi njye mbona mu bakwiye kururyozwa na Musenyeri Kambanda arimo kubera impamvu zikurikira :

Abafite ubumenyi mu mategeko no kugenza ibyaha bazi icyo twita UBUFATANYACYAHA icyo aricyo. Ibyo kuba Kambanda yari intasi ya FPR mu gihe cyose yigaga mu Nyakibanda, ni ibintu bizwi kandi byirirwa bivugwa n’abapadiri n’abasenyeri bo mu Rwanda bo muri iki gihe. Ubwanjye nabibwiwe n’abapadiri batabarika ko guhera mu 1985 kugeza mu 1990 yiga mu Nyakibanda yabaga arimo kwamamaza amatwara ya FPR mu badiyakoni abakangurira kohereza abasore bene wabo mu myitozo ya gisirikari ya FPR yarimo gutegurirwa muri Uganda. Niba umuntu agiye ibunaka gutata (kuneka) kugira ngo uzahatere, hanyuma wahagera ukica abantu, mu by’ukuri wa wundi wohereje kuhatata nawe aba yarafatanije nawe kubica kabone n’iyo ataba yari ahari mu gihe bicwaga. Nyamara ikibabaje ni uko abapadiri bo mu gihe cye ntako batagize ngo basobanurire abategetsi ba Kiliziya n’abayobozi b’urwego rw’iperereza kwa Habyarimana ko Kambanda ari ikibazo ku mutekano w’igihugu ariko perezida Habyarimana na Musenyeri Nsengiyumva Visenti bakabazibiranya babasubiza ko ibyo ari ibihimbano kuko umwana bahawe na perezida Museveni ari inyangamugayo none ikivuyemo murakibonye.  

Paul Kagame na Musenyeri Kambanda: mu mugambi wo gusenya Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ku kiguzi icyo aricyo cyose

Musenyeri Kambadna ateye agahinda. Nawe se koko wareba ukuntu Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa isi yose ivuma wowe ukamwita impano y’Imana yahawe u Rwanda n’Afurika koko? Ariko nanjye numva ngo ndijijisha, none se yabuzwa n’iki kumwita atyo kandi umugambi wabo ari umwe (gusenya Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku kiguzi icyo aricyo cyose).

Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko abanyarwanda baryaryana bakicecekera, iyo Kagame atinyuka kubwira abasenyeri mu ruhame ngo azabaha inkunga yo kubaka icyicaro cya Arikidiyosezi ya Kigali amaze imyaka 24 atarasaba imbabazi ku basenyeri bacu yishe, ku bapadiri bandi yarimburiye ku Rweserto, ku rupfu rwa Musenyeri wa Ruhengeri Phocas,… 

Ubwo aba yumva mu bwenge bwe ari muzima? Ababyumva se bo bakamukomera amashyi bo mu bwenge bwabo ni bazima? Njyewe se ubyandikaho buri munsi nsaba ubutabera n’ubwiyunge buhamye mu bana b’u Rwadna ariko simbihabwe nyamara ngakomeza kuvuza iya bahanda ubwo njyewe amaherezo azaba ayahe??? Banyarwanda mbahaye akanya mutekereze gato: Umuntu akwiciye abasenyeri, akaguhotorera abapadiri yarangiza akagusezeranya kuzaguha amafaranga yo kubaka inzu y’amatafari atarakubwira impamvu yakwiciye abawe kandi nawe ushoboye kuyiyubakira wayemera???

Musenyeri Ntihinyurwa azi neza ko Kiliziya Gatulika y’u Rwanda igeze aho umwana arira nyina ntiyumve

Perezida Kagame mubona uriya niwe mwanzi wa mbere wa Kiliziya Gatulika ku rutonde rw’abanzi bayo ifite ku isi. Paul Kagame kandi niwe mwanzi wa mbere w’abanyarwanda bose abahutu n’abatutsi. Impamvu ni uko Kagame avuga ko Kiliziya ariyo yatumye abatutsi bamburwa ubwami mu 1959 ubutegetsi bugahabwa PARMEHUTU. Iki kintu Kagame cyanze kumuva mu mutwe. Icyo rero nicyo Kiliziya ikiryozwa na bugingo n’ubu. Icyo kintu nicyo cyateye urwango runuka hagati ya Kagame na Musenyeri Ntihinyurwa kugeza n’ubu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ibintu bitarajya mu buryo.

Urwo rwango n’inzika biranga Paul Kagame kandi ni nabyo byatumye akomeza kwiyenza kuri Musenyeri Ntihinyurwa ngo yimuke ave haruguru ye. Nyamara icyo abanyarwanda bose bakwiye kumenya ni uko hakurikijwe amategeko ahubwo Paul Kagame ariwe ukwiye kwimuka kuko hariya hubatse icumbi rya perezida ari mu kibanza cya Arikidiyosezi ya Kigali.

Abanyarwanda musoma iyi nyandiko mushobora kwibaza uko byagenze kugira ngo iriya nzu yubakwe(icumbi rya perezida). Umunsi umwe perezida Habyarimana wagombaga gutaha i Kanombe yagiye gusura Musenyeri Nsengiyumva Visenti basangira byeri noneho bamaze kuyihaga bugorobye nibwo Musenyeri Nsengiyumva Visenti abwiye Habyarimana ati ariko ukomeza kuvunika utaha i Kanombe kubera iki ko hano hari ikibanza kinini uwagukeberaho ukahubaka inzu byakugwa nabi? Ni uko icumbi rya perezida ryahubatswe. 

Ndetse harimo urugi ruhuza impande zombi ariko Kagame ahageze yararwishe njyewe wajyaga kwa Musenyeri Ntihinyurwa inshuro nyinshi nabonye ibimenyetso byerekana aho urwo rugi rwahoze. Ku ruhande rwo kwa Musenyeri urugi ruraboneka ariko ku rundi ruhande rwerekera kwa Kagame mu rugo yubatseho urukuta rw’amatafari urugi araruhomera bisobanuye inzika n’urwango rukomeye Kagame yanga Kiliziya. Ibi bikaba byerekana ko nta mpamvu n’imwe Kagame afite yatuma ategeka Kiliziya kwimura inyubako zayo ko ahubwo ariwe ukwiye kubabererekera akajya ataha kuri Muhazi aho yihitiyemo cyangwa akajya kubaka ahandi hose ashaka mu Rwanda.

Paul Kagame noneho Kiliziya Gatulika mu Rwanda ayifashe umurizo

Mu Kinyarwanda iyo uvuze ngo kanaka yafashe ikintu runaka umurizo ntabwo uba uvuze ko icyo kintu gifite umurizo. Kiliziya Gatulika ntabwo ifite umurizo. Ahubwo iyo mvugo iba ishaka kwerekana ko icyo kintu ugifite mu biganza byawe ku buryo burunduye. Imigambi ya FPR yo kurimbura abanyarwanda ni myinshi ntaho irajya rwose. Musenyeri Ntihinyurwa n’aho yari amabuye. Kuva Kagame yagera ku butaka bwa Kigali ntiyigeze amuha amahoro amuhimbira ibyaha atakoze kubera rwa rwango nababwiye hejuru.

Nibuka neza ko Musenyeri RUBWEJANGA umututsi wubashywe mu Rwanda kandi w’imfura utapfa kubona ariwe wigeze guha Paul Kagame na Tito Rutaremara gasopo ko bakwiye guha Ntihinyurwa amahoro n’ubwo bitababujije gukomeza kumuzengereza. Impamvu naditse ubu butumwa ntabwo ari ukujajwa cyangwa kwivanga mu mikoranire hagati ya Kiliziya na Leta y’u Rwanda n’ubwo bwose nzi neza ko iyo mikoranire mu Rwanda mu by’ukuri itagihari kubera intambara y’ubutita itutumba guhera mu 1994 kugeza n’uyu munsi.

Nanditse ubu butumwa kugira ngo abanyarwanda bamenye ukuri kandi nibabona Kiliziya Gatulika mu Rwanda isenyutse bazamenye uko bigenze, bazamenye ababikoze n’impamvu byakozwe bityo kandi si kera ni vuba na bwangu ubwo Kabanda ageze muri uriya mwanya agahuru kagiye kubyara umunyutsi.

Perezida Habyarimana wishe Kayibanda agafata ubutegetsi njye mbona atari azi agaciro kabwo

Umwanditsi ntako atagoragoza: Burya politiki niwo mwuga ugoye kuruta indi yose. Gufata ubutegetsi ni ikintu kimwe ariko kuburinda no kububumbatira kikaba ikindi. Habyarimana iyo aza kuzirikana neza impamvu Kayibanda yafashe ubutegetsi ntabwo byari kumutwara umwanya munini cyangwa ngo bimusabe gutekereza byinshi ku kumenya ukuri. Nyamara Museveni w’ikirumirahabiri n’indyarya yaramucengeye amuca munsi we atabizi kubera nyine kwa kutareba kure kwe kugeza agejeje mu mbere ze abazamuhitana kandi koko baramnwishe.

Bavandimwe banyarwanda, nimukanguke, nimuhumuke, nimusenge ariko munatekereza kandi buri munsi muzirikana ko FPR nta kindi cyayizanye mu Rwanda uretse gucamo ibice abana b’u Rwanda no kubarimbura. Twibuke ko Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ariyo yatanze umusanzu ukomeye mu kugera ku mpinduramatwara yagejeje abanyarwanda kuri Repubulika taliki 01 Nyakanga 1962. Rero kwicaza mu bushorishori bwa Kiliziya inkotanyi zirwanya iyo Repubulika, nta kuyisenya birenze ibyo. 

U Rwanda rukeneye abategetsi barukunda, bakunda abaturage barwo, babifuriza ineza kandi babashishikariza amahoro no gutera imbere mu rukundo, mu bworoherane no mu kwiyunga kwa nyako ubutabera bugakora akazi kabwo neza, abanyabyaha bose bagahanwa ntihabe umwana umwe ukubitwa iminyafu ngo undi avune umuheha bamwongeze undi.

UDAHEMUKA Eric

Umunyamakuru mu buhungiro muri Australia

IMIBANIRE Y’U RWANDA N’IBIHUGU BIHANA IMBIBI

$
0
0

Kuva aho FPR inkotanyi  ifatiye ubutegetsi nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 umubano w’Urwanda n’ibindi bihugu wahise utangira kuzamo agatotsi kandi buri gihe abategetsi b’Urwanda bahora bavugako ari abere muri ibyo bibazo byose,impamvu ibitera ari abaturanyi babi bafite n’ ishyari.

Imibanine na RDC

Kuva mu  mwaka wa 1996 mu ntambara ya mbere ya Congo, Urwanda rutera Zaire (RDC), impamvu yicyo gitero bavugaga ko ari ugukurikirana abasize bakoze genocide yakorewe abatutsi. Icyo gihe abantu benshi babyumvaga neza nanjye ndimo nkumwe mu barokotse iyo genocide.Nyuma yaho mu mwaka wa 1998 mu ntambara ya kabiri ya Congo niho hatangiye kumenyekana ko batagenzwa no kurwanya interahamwe nkuko babivugaga. Ahubwo barasahuraga umutungo wa Congo yewe no kwica impunzi z’abahutu n’abaturage.Izo ntambara zaguyemo abarenga 6.000.000 tutibagiwe n’abana b’abanyarwanda bari abasirikare baguye muri izo ntambara udashobora kumenya umubare wabo. Nyuma yizo ntambara ebyiri haje nyuma intambara zo muri kivu nubu zigikomeza kugwamo inzirakarengane kandi zose president Kagame na leta ye baba baziri inyuma bitwaza kurwanya abasize bakoze genocide. 

Imibanire na Tanzanie

Amakimbirane na Tanzanie nayo yaraje abanyarwanda babagayo barirukanwa kugeza naho Perezida Kagame ashinja Perezida Kikwete ko akorana na FDLR ahigira no kuzamwica.Impunzi zari zituye muri Tanzanie bamwe bari bamazeyo n’igihe kinini cyane batandukanyijwe n’imiryango yabo,bamburwa n’imitungo yabo.Bajyeze mu Rwanda bajyanywe gutuzwa mu nkambi mu buzima bubi.

 Amakimbirane n’Uburundi

Amakimbirane n’u Burundi nayo yaje aho Urwanda rushakiye kwigisha demokarasi Uburundi.Bavugako Perezida Nkurunziza Pierre atagomba kongera kwiyamamaza .Ibyo byarananiranye habaho guhirika ubutegetsi  nabyo birapfuba. Hakurikirwa no guterana amagambo ku mpande zombi.Uburundi bushinja Urwanda ko bushyigikiye ababurwanya. Urwanda narwo rushinja leta y’Uburundi ko ikorana n’interahamwe zasize zikoze genocide. Ubwo byakurikiwe no gufunga imipaka.Ibyo byagize ingaruka ku baturage.Ibiribwa bimwe byavaga i Burundi birabura tutibagiwe n’ingendo z’abaturage basuranaga kuko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandiwe kuva na cyera. 

Imibanire na Uganda

Karundura rero n’ibibazo biri hagati y’Urwanda n’Ubugande. Byatangiye habaho guterana amagambo hagati y’ibihugu byombi bose bashinjana gushyigikira abahungabanya umutekano muri buri gihugu.Urwanda rushinjwa gushimuta impunzi zaruhungiye i Bugande zikajyanwa mu Rwanda cg zikicirwa i Bugande.Urwanda narwo rushinja abagande guhohotera abanyarwanda bajyayo,tutibagiwe no gushyigikira FDLR leta ishinja kuba ishaka kuza gukomeza genocide.

Ubwo imipaka irafunze ibicuruzwa byahanyuraga ntibikiza,ibiciro by’ibiribwa biriyongera kw’isoko kandi nubundi byari bihanitse.Abakoraga ubwo bucuruzi nabo bagiye guhomba tutibagiwe n’imisoro nayo izagabanuka.Abanyarwanda bajyaga kwivuza i Bugande ni benshi kuko birazwiko bagira ubuvuzi buteye imbere kurusha mu Rwanda. Abanyeshuli benshi b’abanyarwanda babujijwe kujya gukomeza amasomo yabo kuko ibiruhuko byari birangiye.Ubwo nabo barimo kwibaza uko bizagenda niba amakimbirane akomeje hagati y’abategetsi ndavuga abategetsi kuko abaturage ntabibazo bafitanye.

Ibyo rero bituma nibaza ukuntu ibihugu bine byose duhana imbibi byaba bikorana na FDLR n’ukuntu abatavuga rumwe n’ubutegetsi hafi ya bose bashinjwa gukorana na FDLR.

Nubwo kandi ubutegetsi bwa FPR buvuga ibyo ;bukomeje kwica abacitse kw’icumu rya Genocide,kubafunga no kubambura imitungo yabo. 

Ibyo kuvugako abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari abasize bakoze genocide n’urwitwazo kugirango iturufu ya genocide ikomezwe gukoreshwa.Ibihugu duturanye njye mbona nta shyari bidufitiye kuko ntacyo tubirusha kandi ahubwo aritwe tubikeneye ku bijyanye cyane cyane n’ibiribwa.

NGAMIJE Richard

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live