Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10368 articles
Browse latest View live

Nagirango ngire icyo ntangaza ku mugaragaro gituma njye n’umuryango wanjye duhigwa bukware na FPR-Inkotanyi

$
0
0

Intangiriro: 

Iyi nyandiko ifite intego yo kumurikira no kumenyesha bamwe mu Banyarwanda batadufiteho amakuru ahagije. Muri make ni ndifuza gukuraho igihu ku bagishidikanya kubera ikinyoma n’amakuru atari yo akwirakwizwa kuri twe n’abambari ba FPR hirya no hino ku mbuga bagamije guca abantu intege.

Muranyihanganira ntange imirongo migari gusa y’ibibazo bituma system ya Kagame na FPR ye batubonye urwaho yadukata amajosi. Détails nyinshi si ngombwa byaba birebire kuko izo mpamvu zifite imizi myinshi bitari ngombwa kurondora hano kuri facebook.

1. Mu 2010 mbere y’uko duhunga NANZE UMUGAMBI MUBISHA WA FPR WO KUBESHYERA EX-FAR KO ARIZO ZISHE IMPUNZI MURI KONGO. Muri make uwo mugambi nawugejejweho n’inzego zo hejuru za FPR/RDF. Nasabwaga ko nk’umwe mu mpunzi nari mu mashyamba ya Kongo igihe cy’ubwicanyi nakora “faux témoignages ” (ubuhamya butari bwo) bwafasha FPR kuvuga ko ari Ex-FAR zarimbuye impunzi z‘Abahutu muri Congo 1996-2003. Byari biteganyijwe ko ngaragara kuri za TV, Radio Mpuzamahanga nizo mu gihugu, mu binyamakuru n‘ahandi ndetse nkanahabwa akayabo ko kumfasha kwandika igitabo mvuga ibyo binyoma. Nari nijejwe ibitangaza n’imyanya ya Politiki yo hejuru n‘ibindi. Umugambi narawanze ahubwo nkuramo akanjye karenge ndahunga. Nyuma namenye abo FPR yifashishije bandi kandi benshi baranzi nanjye ndabazi

2. NAJE KUMENYA KO HARI UMUGAMBI WO KUNYIRENZA : hari umuntu (w’Umututsi ntatangaza izina rye) wakoranaga n‘inzego za Gen. Jack Nziza wanyibiye ibanga angira inama yuko nareba aho mba ngiye n’umuryango wanjye (hari mu ntangiriro 2010) kuko hari umugambi mubisha kuri njye n’uwo twashakanye. Uwo muntu w’Imana ngo yumvise bamvugaho mu nama z’ibanga zo kwa Nziza ko nintakora neza akazi nahawe (gutanga faux témoignages navuze haruguru) ko nzicwa.

3. FPR YASHIDUTSE NAKUYEMO AKANJYE KARENGE MAPPING REPORT ITARANASOHOKA. Hari benshi mu banyarwanda bibaza uko nahungishije Madamu n’abana 2 mu mpera za Nzeri zishyira Ukwakira 2010. Imana n’abagiranza baramfashije mbigeraho. Byarashobotse si ngombwa ko ntanga détails zuko nabigenje kandi sinjye njyenyine waba warabashije guhungisha famille

4. KWANGA UNDI MUGAMBI WO GUFASHA FPR GUCYURA MU RWANDA ABAHUTU BARI BAKOMEYE MU BUTEGETSI BWA KERA BABA i BURAYI. Nubwo mu 2010 nari maze kubaca murihumye muri FPR bo ntibacitse intege, birinda no kunyereka ko hari inzikabamfitiye. Mu ntangiriro ya 2011 ndi Delft mu Buhorandi baciye ku musore umwe w’Umututsi wari waranyikundishijeho cyane ndetse akanyereka ko arwanya ubutegetsi bwa Kigali (izina rye si ngombwa hano). Baje kumucaho kugirango angezeho igitekerezo cyo kubafasha gucyura bamwe mu Bahutu bahoze mu butegetsi bwa kera mu Rwanda. Uwo mugambi wari uturutse aho bita ibukuru unyuzwa kwa Dr Emmanuel Ndahiro muri DMI nawe awumugezaho. Ubwo bugambanyi nabuteye utwatsi nkibwumva ndetse wa musore mba menye uwo ariwe mpita mugendera kure.

5. NKIRI NO MURI FPR NTIBIGEZE BANSHIRA AMAKENGA: akenshi nkiri mu Rwanda nakoreshaga inama ku Gisozi/Gasabo hari za maneko zaje kumva ibyo mbwira Abenegihugu. Ubundi bakavuga ko iyo njyeze iwanjye nkoresha izindi nama z’aba Opposants. Benshi mu Bategetsi ba FPR bambonagamo nk’umuntu wabafasha kwinjiza Abahutu benshi mu cyama (FPR). Gusa hari umwe mu Basirikare babo wigeze kumbwira amaze gusinda ko batanyizera kuko ntari Contrôlable/manipulable. Murabizi nta myanya yo hejuru mu Rwanda nigeze njyamo, ahubwo icyayoberaga Abatekinisiye bo hejuru muri FPR ni ukuntu njyewe ntari nshishikajwe no kujya mu myanya yo hejuru mu butegetsi. Ndetse hari Umutekinisiye wo hejuru muri FPR wigeze kumbaza umwanya nifuza mubwirako mpugiye mu gutegura ubukwe bwanjye (ahari mu mpera za 2005). Ibyo kudashamadukira kujya mu buyobozi hejuru kwanjye byabateye impungenge kuko uko FPR isanzwe ifata ABAHUTU ari uko basama ikaroha mu gifu cyabyo akaribwa n’akataribwa, ikabakoresha mu nyungu ishaka.

6. KWAMBURWA PASSPORT muri Gicurasi 2012: iki kibazo ndacyagikoraho ubushakashatsi ngo menye impamvu nyazo zatumye njye n’umugore wanjye tujya ku rutonde rw’abantu 25 bambuwe passports. Ariko uretse impamvu navuze haruguru zaba zaratumye FPR ibikora igirango inyihimureho ku migambi yayo nari maze gutera utwatsi, izindi mpamvu nkeka zikomeye nuko UBUTEGETSI BWA KIGALI BWANYIKANZEMO KO NABA NDI MU BATEGURA IGITERO NGO CYARI GUTURUKA TANZANIYA. Wa musore navuze haruguru yigeze kumva nivuga bisanzwe ko ba Kayumba na Karegeya nk’abasirikare nabo batazicara ngo barebere: Uwo musore arita mu gutwi ahita atanga rapport Kigali. Indi mpamvu ya kabiri ni Imyigaragambyo yo gushyigikira Madame Victoire Ingabire yabereye i Bruxelles mu ntangiriro za Gicurasi 2012 nitabiriye nambaye ingofero isa n’imyenda ya Gisirikare: message nashakaga gutanga akaba ari uko abantu bagomba KUVA MU BWOBA. Ibyo kutwambura Passports no kudushyira hamwe na group ya ba Kayumba, Karegeya Rujugiro byakozwe mu minsi mike ikurikira imyigaragambyo (aha naho hari abo nkeka batanze rapport ku magambo navugiye mu myigaragambyo). Indi mpamvu ya gatatu yo kwamburwa passport ni uko nkeka ko hari documents zanjye z’ibanga zari kuri mudasobwa yanjye ndi mu Buhorandi zerekeye ishingwa ry’ishyaka ISANGANO zaba zaribwe n’umuntu wazigezeho akoresheje wireless twakoreshaga mu kigo nizemo . Ubwo hari muri Gicurasi 2012 twitegura gutangiza ISANGANO mumezi 5 akurikira mu Kwakira 2012

7. Kuba témoin gênant (umutangabuhamya utifuzwa): Kuba ndi muri bake bahonotse ubwicanyi kirimbuzi “Super Genocide” yakorewe Abahutu mbisangiye n’abandi barokotse agafuni. Gusa igiteye FPR ubwoba ni ingamba dufitiye iki kibazo harimo no gutinyura abantu bakabivuga ku mugaragaro batarya iminwa babyita uko bigomba kwitwa.

8. “ICYAHA RUSANGE”: ibi nabyo sinabitindaho kuko atari umwihariko kuri twe gusa nkuko mubizi system y’agatsiko ka FPR yimitse Apartheid isubye iyakorewe Abirabura muri Afurika yepfo

9. IMPAMVU YO KUBA NDI UMU OPPOSANT WIGARAGAZA kandi ISANGANO rikaba ryaragfashe umurongo utajegajega wo kuzana impinduka: ibi byo gushinga ishyaka byaje nyuma byuzuza biriya mvuze hejuru ariko cyane cyane muri iyi minsi FPR yongeye kurakazwa nuko mu ishyaka ryacu ISANGANO dukunze tuzamura kiriya kintu cya JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU. Ndetse ISANGANO rikaba riri mu mashyaka make yemera guhuza imbaraga mu IHURIRO ririmo na FDLR, nk’INGABO Z’ABATURAGE benshi ubu bibonamo ko yabarengera. FDL nk’imfubyi z’abana b’u Rwanda. Twarabigaragaje kabone nubwo bakomeza gutera ubwoba budafite ishingiro. Twibutse ko na Mandela nk’uko mubizi yavuye kuri list y’abanyamerika y’imitwe y’iterabwoba ejobundi muri 1998 yaramaze kuba Perezida w’Afurika yepfo nkanswe FDLR yo igizwe n’imfumbyi itari no kuri ayo marisiti bakangisha.

10. Ikindi twatangaho ibisobanuro ni ku bantu bibeshya ku ishyaka ryacu ISANGANO bagashaka kwitiranya ibyo kwamburwa passport kwacu no kwita Isangano akana ka RNC. Ababitekereza gutyo nabo bafite ubujiji bwinshi kuko uwambere watubera umugabo ni Dr Rudasingwa Theogene kuko no mu banyapolitiki tumaze kuvugana ntarimo. RNC iri ukwayo ifite uko ikora natwe mu ISANGANO turi ukwacu dufite uko dukora n’umurongo w’ibitekerezo uhamye. Igihe cyo kuganira nikigera ubwo tuzahura.

Umwanzuro 

Ubugome bwa Kagame na FPR ye bakomeje gukorera Abanyarwanda hirya no hino Abahutu, Abatutsi n‘abandi biratwereka ko bakomeje gahunda yabo yo kumarisha abanyarwanda no gukomeza kubiba amacakubiri
Ikibazo u Rwanda rufite ni system yose y’agatsiko ka FPR kihisha inyuma y’ubwoko bw’Abatutsi kugirango kagundire ubutegetsi. Turasaba cyane cyane ABATUTSI bashyira mu gaciro kwitandukanya na Sytstem mbi bakayirwanya ku mugaragaro kuko iratuma bakomeza guhabwa ishusho mbi mu karere hose. ABAHUTU benshi nabo barabizi ikibazo cyabo ni ubwoba (kandi birumvikana kuko ntawe utinya ishyamba ahubwo atinya icyo yabonyemo) ariko nabo twabasaba kuva mu bwoba kuko kwihisha atari wo muti w’ibibazo

Iri totezwa riratureba(la menace par le système FPR est réelle. Tous, nous sommes en danger et nous sommes menacés !). Nta yindi nzira uretse gushyira hamwe imbaraga z’Abanyarwanda nta vangura tukirengera. Tubyiyumvishe cyane cyane Abanyapolitiki bafashe umurongo wo guhindura ibintu.

Mukomere kandi mugire Urukundo nyarwo n’amahoro.

Jean Marie V. Minani


Afrika y’Epfo n’u Rwanda mu kwirukana abakozi bo muri za Ambasade z’ibihugu byombi!

$
0
0

Amakuru agera kuri the Rwandan aremeza ko nyuma y’umugambi waburiyemo wo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa ndetse n’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya, Leta ya Afrika y’Epfo yafashe icyemezo cyo kwirukana abakozi bakuru bakoraga mu biro bihagarariye u Rwanda i Pretoria muri Afrika y’Epfo.

Amakuru atugeraho aravugako hirukanywe abitwa Didier Rutembesa na Nikobisanzwe Claude bakaba bahawe  amasaha kuba bavuye ku butaka bwa Afrika y’Epfo. Aba bagabo bombi bari bazwi cyane mu kazi ko kuneka impunzi n’abandi banyarwanda baba muri Afrika y’Epfo cyane cyane abo mu ihuriro nyarwanda RNC.

Ayo makuru akomeza avuga ko hari n’abandi banyarwanda badakora mu biro bihagarariye u Rwanda birukanywe kubera ibyo bikorwa byo kuneka ariko ntabwo turamenya amazina yabo.

Hagati aho amakuru yandi ava i Kigali tugikoraho iperereza aremeza ko Leta y’u Rwanda yihimuye ikirukana abakozi 6 bakora mu biro bihagarariye Afrika y’Epfo i Kigali nabo ngo bazize kuneka

Biracyaza…

Ubwanditsi

The Rwandan

UBWOKO BWANJYE, UBURENGANZIRA BWANJYE, AGACIRO KANJYE

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi,  Nshuti z’u Rwanda, mu minsi ishize, Leta ya Kigali irangajwe imbere na Paul Kagame, yatangije gahunda yiswe “Ndi Umunyarwanda” ndetse bitegekwa ko iyi gahunda yashyirwa muri gahunda za Leta zose.

Nkimara kubyumva nariruhukije mu mutima , nti yenda ahari wasanga Kagame ahindutse umubyeyi, akaba yibutse ko abanyarwanda bose bangana imbere y’amategeko ntangira kwitera ejuru nti:” Mme Ingabire, Maitre Ntaganda n’abandi nkawe bavuye mu gihome!”, nti :” Guhera ishyanga uzira ibitekerezo byawe cyangwa uwo uri we bibaye amateka mu rwa Gasabo!”.  Ibi byishimo si ko byaje gukomeza, kuko nkimara kumva icyo iyo gahunda igamije, nakubise igihwereye.

Mubyukuri biragoye kubyumva, ni amahano .  Nawe se,bwarakeye ngiye kumva numva ngo iteka riraciwe “ Kwitwa umuhutu si icyaha gusa, ahubwo bibaye icyavu”, umuhutu udapfukamye ngo yisige icyaha cya Génocide, kabone n’ubwo yaba avutse muri akakanya urimo usoma iyi nyandiko, ntazabona icyayi ngo asomeze umukati, n’iyo sekuru yaba atarijanditse mu bya Génocide ngo ni umugome kuko ari umuhutu. Maze bamwe si ugupfukama amavi arakoboka bati:”Paul Kagame, Nyaguhora ku ngoma, nibyo koko abahutu baracumuye igihugu gicura imiborogo, none Nyakugira ibyo ugaba, utubabarire ntuduce umutwe  , icyaha kidushyire ku mutwe ariko uduhe icumbi bucye kabiri  no kuri ka mukaru udusomyeho.”

Naherukaga mu itegekonshinga twitoreye twese, icyaha ari gatozi. Naherukaga iyo umuntu yireze icyaha mu ruhame , bitamugira umwere ngo uzamurwe mu ntera nk’uko byagenze kuri bagiti mujisho(simbavuze amazina namwe muzi abihaye umurimo mwitumo wo kuvugira abahutu), ahubwo itegeko rimuhana bikwiranye n’icyaha yakoze n’ubwirege bwe.

Eseye! Niba aribyo koko ko uwo umuntu akoreye mu ngata yaracumuye, ari ngombwa kwambara icyaha cye, ukajya imbere ya Padiri kwicuza  ngo ukunde unywe amacunde, ni kuki Paul Kagame atabaye nyamugabwa mbere mu ri izombabazi z’agahato abeshya ko ari zo ipfundo ry’ubwiyunge bwabaye akabuze mu butegetsi bwe, maze yitse ati: “Banyarwanda ,banyarwandaka zi, Leta ya Habyarimana yahemukiye u Rwanda nk’uko mu bizi, none icyo cyaha rwose gituma ngira ipfunwe nkagenda mbundabunda imihana yose, ni mumbabarire mumpe imbabazi naracumuye”. umunsi yabikoze, Ndi Umunyarwanda izayobokwe si nzajurira, naho uwo muti mutindi yavugutiye abandi ngo banywe, akiheza kandi mu byukuri mu bawukeneye ari uwa mbere, sinzawunywa maze iyo bwaki y’amacakubiri izampitane ntawe uzabiryozwa.

Ikibabaje kurusha ibindi, ni uko iyi Ndi umunyarwanda abanyamadini bayihaye umugisha , birengagiza ko Imana yonyine ariyo ihora abana gukiranirwa kwa ba se, maze si ukuyiseseka mu Ivangili ntagatifu rubura gica ,ngo bakunde babe abatoni ba Kagame.

Si ibyo gusa. Uwavuga Leta ya Kigali y’ubu yahera umwuka atarayiheraheza.  Utayizi azayibarirwa, agaciro ka muntu iwabo karagura ikuta, ubihakana azambwire aho ayo mu “Agaciro Development Funds yagiye. Nibatyaze amenyo ngo bazarya Ruhaya, uwayihimbye yari azi impamvu, ariko amaherezo  nawe azabiryozwa kuko ni “Ubwambuzi bushukana”. Abize amategeko mumbe hafi, ingingo ihana icyo cyaha muyikomereho, burakeye tuyitabaze tw’ikize ab’ibibifu binini.

Ntibwakeye kabiri bati” Mu Rwanda nta moko ahari ntanayahigeze. Biriya twita amoko(Tutsi, Hutu, Twa) n’ibice by’abantu bishingiye ku bushobozi (social classes) byazanywe n’abazungu”. Ibi byo narabyumvise, ndaca.

Sinitaye ku mateka, kuko abo nari niteze ko bagiye kuyagorora, byarabananiye bihitiramo kuyavana ho burundu  ngo nta muhutu, nta mutusi , nta mutwa , turi abanyarwanda gusa. Kuva kera nambere y’umuzo w’abazungu, u Rwanda rwarangwaga n’inyabutatu ya Gihanga wahanze u Rwanda. Kuba muri iyo nyabutatu  nibyo biduha agaciro ko kwitwa umunyarwanda. Umuntu wese utisanga mu nyabutatu ya Gihanga tuvuze haruguru(hutu, tutsi, twa) si umunyarwanda  habe nagato. Na barya bahabwa ubwenegihugu baturutse ibwotamasimbi ni abene gihugu gusa, ni abanyarwanda b’abingingano ntitunganya agaciro habe na gato.Ndi umunyarwanda ntabihawe n’umuntu uwariwe wese, cyangwa urukiko urwarirwo rwose.

Ibiri gukorwa muri iyo gahunda ya ndi umunyarwanda ni ibikorwa mbanzirizatsembabwoko(Les faits pre-génocidaires). Ndabivuga atari amakabyankuru  kuko ibyo bikorwa byuzuyemo Gutesha agaciro ikiremwa muntu, igikoresho cya mbere cyakoreshejwe mu gutegura jenoside yo muri 1994.

Kuba uri umuhutu, umututsi , umutwa bigutere ishema ku bw’iryo kamba  watamirijwe mu ruhanga n’uwaguhanze. Utazabikubahira uzamujyane i Lahe n’ahandi haba amategeko bamuhanure niyanga bamuhambire urusyo ku ijosi bamuhirike ku rutare agende buheriheri, ariko ye kuba ihwa rihanda amahoro agukwiye. Niba nshyomotse mumbabarire si ko navutse, ni agahinda n’umuruho nikoreye ariko vuba aha nzabitura mubone ko nanjye agatwenge kambera.

Dore icyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ihatse

  1. Gutesha agaciro ubwoko bw’abahutu, bagahorana ipfunwe n’ikimwaro muri Sosiyeti nyarwanda. Ibi bizabavira mo kwiyanga , ndetse bizatuma n’umututsi wese ugiriye umuhutu nabi atabibona mo icyaha(igihemu) kabone n’iyo yamwica kuko nta gaciro azaba agifite kubera urusyo rw’icyaha atagizemo uruhare yahambirirwe ku ijosi.
  2. Ukugiriye imbabazi aba abaye sobuja. Abahutu bose  nibamara gusaba imbabazi nk’uko byifuzwa, nta ruvugiro bazaba bagifite. Imbabazi ntizivanaho ingaruka z’icyaha. Bose bazitwa abagororwa n’ubwo bazaba batari mu mabohero asanzwe azwi. Bazaba abacakara nk’imfungwa za Gereza ya 1930. Ngiyo ingoma ya gihake abantu bibwiraga ko idashobora kugaruka mu Rwanda.
  3. Ibikorwa bya bunyamaswa, kugoma n’ibindi bizaba byinshi ku bahutu kuko ntacyo bazaba bakirengera, n’ubundi nabo ubwabo bazaba bibona nk’abanyabyaha, nta burenganzira bwo kubaho bafite. hazakurikiraho guhiga bukware abo bahutu(Genocide). Bizitwa ko umugome agomye ubugira kabiri, abenshi bazashyirwa mu mabohero ari ntampamvu, abandi bicwe, ntawuzaba akibavugira kandi nabo ubwabo ntibazaba bagishoboye kwivugira kuko bazaba bibona nk’abanyabyaha( abajenocideri).

Hari n’ibindi by’inshi tutarondora.  Ng’urwo urwanda Paul Kagame ari kubaka, kandi ntasoni bimuteye nk’uko yabyivugiye muri ya masengesho y’imyato aherutse. Gusa ajye yibuka ko:”urya inshuro y’inshuti bukira udahaze!”

Mu bwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda kuva 1959, byatangiraga abaramukiwe kwicwa basigwa icyaha cya rusange, rya kamba navuze haruguru rigahinduka umuvumo, uryambaye agahabwa akato, agapfukamanga asaba ikigongwe ngo ababarirwe cya cyaha atagizemo uruhare, bikaba iby’ubusa rya kamba yatamirijwe na Rurema rikamubera igicumuro akaba igicibwa bikarangira aciwe umutwe ngo ni Inyenzi, abakurikiyeho ngo ni Interahamwe, abakurikiye ho ngo ni Abacengezi,birongera abandi ngo bafite ingengabitekerezo, abari gupfa uyu munsi namwe mwishakire izina kuko rirahari.

Hatabayeho guhuma abantu amaso, umuntu  wese ufite ubwenge agendeye kuri ururuhererekane rw’inzirakarengane zagiye ziryozwa ibyaha zitakoze, yafata umwanzuro akamagana ikibi kandi niyo atabikora ntakizabuza ukuri gutsinda ikinyoma. Kagame ubwe yigeze kwivugira ati “Twarapfuye, ntituzongera gupfa ubwa kabiri”. Ni byokoko yavuze ukuri, kuko yabaye aka wamuhanuzi watumwe kuvuma ubwoko bw’Imana ahubwo akabuha umugisha. Mbisubiremo nanjye nti. Twapfuye burya, ntituzapfa ubugira kabiri. Abafite ubushobozi bose nibahaguruke bakumire hakiri kare, bazimye umwotsi wa Genocide uri gututumba mu Rwanda utarabyara umuriro. Amahanga ahugiye muri Siriya, Centre Afrique n’ahandi, maze na Kagame akajijisha yohereza Ingabo guharanira yo amahoro, kandi basize iwabo birigucika.

Runukamushyo rwa Nyamurorwa(Umusizi w’umuhanga) yaravuze ati:”Mvuge mpfe, mbe ntavuze mpfe, napfa mvuze”. Banyarwanda , waba umututsi, waba umuhutu , waba umutwa, turi batatu havuye mo umwe twashira. Uyu ni umwanya wo guhaguruka, tukarwanya Poliki mbi iduteza umwiryane, inzara, ubutindi n’ibindi. Abenshi basobetswe n’ubwoba batinya ko bapfa, ibyo sibyo . Ba imbarutso y’umusemburo w’amahoro mu rwakubyaye kandi niyo wapfa uzize ukuri uharanira ntagihombo kirimo. “Upfuye atutira aba yuzuje”.

Ndahamagagarira amahanga kutarebera, ngo nyuma nibimara gucika, amafaranga ahatikirire ngo barohereza inzobere gukora amaperereza maraso yaramaze kumeneka. Icyo dusaba ni iki:

1.Guhagarika inkunga iyariyo yose ihabwa leta ya Kigali no gufatira  ibihano abategetsi ba Kigali mu buryo ubwaribwo bwose.

2. Kwihutira kohereza mu Rwanda, itsinda ry’impuguke  mu gukumira no kurwanya Genocide, kugirango rifashe kugaragariza amahanga ibirimo bibera mu Rwanda, bityo amahanga abone aho ahera atabara amazi atararenga inkombe.

3.Kwihutira kugeza imbere y’ubutabera abantu bose bafite aho bahuriye n’ibirmo kubera mu Rwanda kuko ntaho bitaniye na Genocide.

4. Gufasha u Rwanda kugira impinduka mu buyobozi, hakaba ho ubuyobozi burengera inyungu z’abo buyobora aho gushishikazwa no kumena amaraso y’abatavuga rumwe nabwo.

Ntawe utegeka Imana imurema, twese twisanga kuri iyi si turi abo turibo, waba umuzungu cg umwirabura. Waba umututsi , umuhutu, umutwa cyangwa umu masayi, icyo ni icyubahiro wambaye. Kugira ubwoko ni Uburenganzira ntavogerwa ufite kandi ubwo burenganzira ntavogerwa niko gaciro kawe. 

Akarere ka Musanze

Kuwa  03, Werurwe, 2014.

 

Abifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email y’ishyaka ryacu ni  iyi:  abasangizi@gmail.com  

 

Ikigo Leta ya FPR yise “Nkunda abana” giteye agahinda! (Video)

“MBONA NTACYO NAMARIYE ABANYARWANDA”:Faustin Twagiramungu

$
0
0

Bwana Faustin Twagiramungu ufite uburambe muri politiki asanga uburinganire, ubwisanzure, ukwishyira ukizana yakomeje guharanira, bitaragerwaho. Ngo kwifatanya na FDRL akaba abiterwa n’urukundo afitiye abanyarwanda bose; kuko yumva nta munyarwanda n’umwe wagombye guheezwa no guhezwa ishyanga.

Ibyo abivuga kuko ngo ajya kwifatanya n’impunzi z’abatutsi ubwo zasabaga gutaha mu Rwanda, yabonaga rwose ko ari uburenganizra bwabo; ngo n’ubwo baje kumubera “indyarya z’inyaryenge”. Naho ku bijyanye no “KWIBUKA”, ngo agira urumeza iyo abona Perezida Kagame ajya muri Loni kurwanira abapfu.

Akaba ngo akomeje gusaba ko abantu bashishikarira kwishyira hamwe ngo basabe ko Loni yemera na génocide yakorewe abahutu hakurikijwe iperereza ry’akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu mwaka wa 2010 “Mapping report”, imyaka ikaba isaga itatu.

Ku byerekeye uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu Bubiligi mu minsi iri imbere, Faustin Twagiramungu avuga ko azaba ari kumwe n’abazajya kwereka amahanga ko Kagame atagombye kuba umushyitsi muhire ngo kubera iyica-rubozo akomeje kugirira abanyarwanda n’abanyekongo.

Click here to view the embedded video.

Source:Ikonderainfos.

Ishyaka rishya RDU riribwira abanyarwanda

$
0
0

Nyuma y’ishingwa ry’ishyaka rishya RDU ” Rwandan Democratic Union” mu rurimi rw’icyongereza cyangwa UDR ” Union Democratique Rwandaise”  mu gifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga “Ubumwe bw’abanyarwanda baharanira demokarasi” iryo shyaka rikaba rigizwe ahanini n’abahoze mu Ihuriro Nyarwanda RNC, twifuje kuganira n’abayobozi b’iryo shyaka.

Ikinyamakuru The Rwandan ku bufatanye na Radio Impala ivugira kuri internet no ku mirongo migufi (ondes courtes) ku murongo M16, KHZ 17,540. Ibiganiro byayo byumvikana buri munsi mu Rwanda saa moya kugeza saa mbiri za ni mugoroba.  Baganiriye n’abayobozi b’ ishyaka rishya.

Abo ni :

Dr Paul Murayi: Perezida w’Ishyaka

Bwana Aloys Manzi: Visi Perezida

Bwana Saleh Karuranga:Umunyamabanga Nshingwabikorwa

na Madame Claudette Mukamutesi: Umubitsi

Abayobozi b’iryo shyaka  barasobanura ibyo bazageza ku banyarwanda ndetse n’itandukanyirizo ryaryo n’andi mashyaka asanzwe ari muli opposition Nyarwanda.

Abadashobora gukurikira icyo kiganiro kuri za Radio zabo bashobora kumva icyo kiganiro cyose kuri Radio Impala hano>>>

Abayobozi b'ishyaka RDU: Bwana Aloys Manzi, Madame Claudette Mukamutesi, Bwana Saleh Karuranga na Dr Paulin Murayi

Marc Matabaro

The Rwandan

Green Party iragira icyo ivuga kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Forum y’Amashyaka

$
0
0

Inama ya biro politike y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije Mu Rwanda, yaterenye kuwa 7 Werurwe 2014, kuri Auberge Bel Angle, Kimironko, Kigali, yafashe umwanzuro kuri Gahunda ya Nd’Umunyarwanda na kuri Forum Nyunguranabitekerezo y’amashyaka ya politike  yemewe Mu Rwanda.

Ishyaka DGPR rishyigikiye ko abanyarwanda bose muri rusange bashyira hirya ibibatandukanya bagashyigikira gahunda yo kuba abanyarwanda mbere yibindi byose (Nd’Umunyarwanda).

Ishyaka DGPR ariko rirasaba ko habaho impinduka kuri iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu buryo bukurikira:

  1. Gusaba imbabazi, bigomba gukorwa gusa nabagize uruhare mu byaha bya genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ariko bakazisaba abo bahemukiye.
  2. Abasabwa imbabazi, turabashishikariza ko bazitanga, aho kwicecekera, kugirango tugere ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri.
  3. Abayoboye bose u Rwanda kuva rwabaho kugeza kuri genocide yakorewe abatutsi muri 1994, bagomba kwemera amakosa bakoze bakayasabira imbabazi.  Muri abo harimo Umwami wa nyuma w’u Rwanda, uhagarariye ingoma za cyami zose, n’abandi bakiriho bayoboye Repubulika ya mbere n’iya Kabiri. Twizeye ko ibi nibiba bikozwe neza, bizafasha mukuzana ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, kuberako ingoma zose zayoboye u Rwanda, zakoshereje abanyarwanda mu buryo butandukanye.
  4. Amateka y’uRwanda, agomba kwigishwa, nkuko ameze, kugirango ye kuzajya ahindurwa n’abanyapolitike, barimo kuyobora mu gihe runaka, uko bishakiye.

Ishyaka DGPR na none ryafashe umwanzuro kuri Forum Nyungurana bitekerezo y’Amashyaka ya politike yemewe mu Rwanda. Ryemeje ko ryazatanga ubusabe bwo kuyijyamo, kugirango rizashobore gusangiza abandi bayobozi b’amashyaka ya politike, gahunda ya politike yaryo, no guteza imbere umuco w’ibiganiro mpaka ( debat) nk’ Ishyaka ritavuga rumwe na Leta hamwe n’abayoboye leta, ku ngigo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Werurwe 2014

Dr.Frank Habineza

Perezida, Democratic Green Party of Rwanda

Ubuze inda yica umugi: capitaine Pascal Simbikangwa yakatiwe imyaka 25!

$
0
0

Capitaine Pascal Simbikangwa yakatiwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2014 igihano cyo gufungwa imyaka 25 nyuma y’aho urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rumuhamirije ngo uruhare yagize muri jenoside yo mu 1994.

Capitaine Simbikangwa w’imyaka 54 y’amavuko, ugendera mu igare kubera impanuka y’imodoka yakoze mu 1986 yahamijwe icyaha ashinjwa kugira uruhare no kuba icyitso mu byaha byibasiye inyoko muntu mu rubanza rwamaze ibyumweru 6, abakatiye Capitaine Simbikangwa bakaba biherereye amasaha agera kuri 12 ngo bafate icyo cyemezo.

Ababuranira Capitaine Simbikangwa bavuze ko bateganya kujurira kuko ngo uru rubanza n’ibyemezo byafashwe bishingiye kuri politiki. Hari benshi muri uru rubanza babona ko Leta y’u Bufaransa irasa nk’ishaka gutangaho Capitaine Simbikangwa igitambo ngo kugirango yigaragaze neza mu gihe mu minsi ya vuba hazizihizwa imyaka 20 jenoside ibaye kandi ishobore kongera kugirana umubano mwiza na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda.

Fabrice Epstein,umwe mu baburanira Capitaine Simbikangwa yatangaje ko bakibaza niba bazajurira, ku ruhande rw’uregwa  ngo icyo cyemezo ntabwo cyamutangaje.

Abunganira Capitaine Simbikangwa bavuze kandi ko iyo ibyo uwo baburanira aregwa biba bimuhama koko aba yakatiwe burundu

Umufaransa Alain Gauthier akaba yarashakanye n’umunyarwandakazi Dafroza Mukarumongi, wagaragaje cyane gusizanira gufungisha abahutu bose bahungiye Leta ya FPR mu Bufaransa, akaba ari nawe uru rubanza rwaturutseho, yatangaje ko igihano cyahawe Capitaine Simbikangwa ari gito ariko ngo icya ngombwa ngo n’uko yakatiwe. Ngo iki ni igikorwa gikomeye kibaye bwa mbere mu Bufaransa, ngo byerekana ko ngo abakekwaho jenoside nta na hamwe bashobora kuzaba mu mahoro.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko n’ubwo Capitaine Simbikangwa atari umutagatifu yakatiwe nta bimenyetso bifatika bimuhama ndetse n’abamushinja bakaba baragaragaje kwivuguruza no kuvuguruzanya ahubwo hakaba harashingiwe ku mpamvu zijyanye na politiki no gushaka gutanga urugero ku rubanza rwa mbere rujyanye na jenoside mu Bufaransa.

Hari benshi babona iki kibazo Capitaine Simbikangwa ahuye na cyo ari nk’icyo Bwana Jean Paul Akayesu wahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Taba muri Gitarama yahuye nacyo ubwo yakatirwaga gufungwa burundu n’urukiko rwa Arusha bikaba byarabaye nk’urubanza rwo gutangiriraho no gutanga urugero rw’uko amahanga afite ubushake bwo guhana jenoside. N’ubwo abenshi mu bashinje Bwana Akayesu nyuma baje kwivuguruza ndetse bamwe bahungira mu mahanga basobanura uburyo bahatiwe ndetse bakigishwa gushinja ibinyoma ntacyo byahinduye ku mikirize y’urubanza.

Ubwanditsi

The Rwandan


Perezida Kagame ati: Sindi umuririmbyi!

Capitaine Pascal Simbikangwa yajuriye!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Paris mu Bufaransa, aravuga ko abunganira Capitaine Pascal Simbikangwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014 batangaje ko ajuririye igihano yakatiwe cy’imyaka 25 y’igifungo.

Ababuranira Capitaine Simbikagwa bahamya ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 gifite imvo za politiki aho abayobozi b’u Bufaransa bagamije kugusha neza leta y’u Rwanda mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka imyaka 20 habaye jenoside.

Nk’uko Me Fabrice Epstein na  Me Alexandra Bourgeot baburanira Simbikangwa babitangaje ngo batangajwe na kiriya gihano cyashingiye gusa ku buhamya burimo kwivuguruza nta kindi kimenyetso kigaragara bashingiyeho bashinja uwo baburanira.

Ubushinja cyaha bwo buravuga ko bugiye gukora uko bushoboye ngo noneho igihano cyahawe Capitaine Simbikangwa cyongerwe dore ko bwari bwasabye ko afungwa burundu.

Ubwanditsi

The Rwandan

 

Leta y’u Rwanda ikomeje gushimuta abarwanashyaka ba PS Imberakuri

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 006/P.S.IMB/014.

Nyuma y’uko abarwanashyaka batatu ba PS IMBERAKURI bashimutiwe mu gihugu cya Uganda,ndetse hakiyongeraho gutera ubwoba abayobozi batandukanye b’ishyaka aho bari hose mu gihugu, bikarangira ba rushimusi ba FPR bongeye gushimuta abandi bayobozi, ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

Kuwa 16 Werurwe 2014 ni ho abarwanashyaka batatu bashimutiwe i Kampala muri Uganda bashimutwa n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, ariko aha ntawabica ku ruhande kuko usibye inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda nta wundi wari wumvikana ko yashimuse umunyarwanda muri icyo gihugu.

Ishimutwa ryaba basore batatu ryahise rikurikirwa n’iterabwoba rikomeye kugeza aho buri muyobozi w’Imberakuri arimo kugendwaho n’abantu batazwi aho agiye hose, ibi byatangiye kuwa 17 Werurwe 2014 ubwo bamwe mu basanzwe bikorera ku giti cyabo bakomeje guherekezwa n’abantu batazwi, aba bantu batazwi bakomeje guherekeza Imberakuri ni nabo bashimuse ejo kuwa 18 Werurwe 2014 umujyanama w’ishyaka Bwana BAZIMAZIKI Damien bakamukura mu mugi wa Kigali imbere ya City Plaza muri Nyarugenge ahagana mu ma saa kumi nimwe n’igice(17h30) none bikaba bigeze iki gihe yaba umuryango we kimwe n’Imberakuri zitazi aho aherereye.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi guca burundu umuco wo gushimuta abanyarwanda cyane cyane abatavuga rumwe nabwo maze bakerekana abarwanashyaka bane b’ishyaka amazi atararenga inkombe, niba bafite n’ibyo bashinjwa ntaho amategeko y’igihugu cy’u Rwanda ateganya ishimutwa. Ishyaka ry’Imberakuri rirasaba incuti z’u Rwanda gufasha abanyarwanda aho bari hose bakomeje kurengana,by’umwihariko bakotsa igitutu leta ya Kigali ikerekana abarwanashyaka b’ishyaka(IYAKAREMYE Jean Damascene,NSABIMANA Valens,SIBORUREMA Eugene na BAZIMAZIKI Damien) aho bari,kuko dufite impungenge ko ubu bari kwicwa urubozo.

Kubwa PS Imberakuri

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.

Karangwa Semushi wahoze ari Visi Perezida wa PDP-Imanzi yashinze ishyaka rye rya politiki!

$
0
0
Twebwe Abanyarwanda  twahuriye mu nama yateranye none ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2014,
. Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo zaryo : iya 52, 53, 54 n’iya 55 ;

. Dushingiye ku itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3 n’iya 18 ziteganya ko umuntu ku giti cye cyangwa afatanyije n’abandi afite uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwisanzura, ubwo kugira umutekano we bwite, ubwo kwisanzura mu bitekerezo, mu gukoresha umutimanama no mu kwihitiramo idini cyangwa imyizerere n’ubwo kugaragaza cyangwa guhindura idini rye cyangwa imyizerere ye ari wenyine cyangwa afatanyije n’abandi, mu ruhame cyangwa ahiherereye ;
. Dushingiye kandi ku itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948 mu ngingo yaryo ya 19 aho riteganya ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwisanzura mu mitekerereze n’ubwo gutanga ibitekerezo ; ibi bikaba bivuga kugira uburenganzira bwo kudahungabanywa azira ibitekerezo bye, ubwo gushakisha, kwakira no gukwirakwiza nta mupaka amakuru n’ibitekerezo mu buryo ubwo ari bwo bwose ;
. Dushingiye ku kuba ubu burenganzira buvugwa haruguru bwarongeye gushimangirwa n’amasezerano mpuzamahanga mu byerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano no mu bya Politiki yo ku italiki ya 19 Ukuboza 1966 mu ngingo yayo ya 19 ;
 Dushingiye ku kuba uburenganzira bwo kwibumbira mu mashyirahamwe buteganywa n’Amasezerano Nyafurika y’Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu n’ubw’Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 mu ngingo ya 10 n’iya 11 ;
. Mu gushimangira ko dukomeye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ku itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu, ku masezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki, ku masezerano nyafurika y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubw’abaturage no ku yandi mategeko n’amabwiriza akurikizwa mu Rwanda ;
. Dushingiye kandi ku cyifuzo rusange cyo guharanira no kurengera uburenganzira bw’Ikiremwa muntu no gutanga ibitekerezo bya politiki byubaka Igihugu ;
. Dusanze kandi ko kugira ngo ibitekerezo binyuranye bya Politiki byubaka Igihugu bisangirwe, bisaba urubuga rwa Politiki rusesuye ;
Twiyemeje kandi dushinze Ishyaka rya Politiki ryitwa  People’s Democratic Alliance,  «PDA» mu magambo ahinnye y’icyongereza ; Ishyaka rigamije guharanira no kurengera ibitekerezo byavuzwe mu Ingingo zavuzwe haruguru, n’ibindi bibazo byose bishamikiyeho.
Mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kubahiriza Amategeko y’Igihugu  cy’ u Rwanda, mubijyanye n’Ishingwa n’imikorere y’Amashyaka yemewe mu gihugu cy’ u Rwanda, dutoye  Bwana KARANGWA Semushi Gérard  nka Perezida w’Agateganyo akaba kandi n’Umuvugizi w’Ishyaka ryavuzwe hejuru.
Ni muri urwo rwego kandi duhaye uburenganzira n’ububasha busesuye  Bwana KARANGWA Semushi Gérard bwo kwandikisha Ishyaka rya People’s Democratic Alliance(PDA)  hakurikijwe Amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Bikorewe i Kigali, taliki ya 16 Werurwe 2014.
 
Mu izina ry’Abanyamuryango bikubitiro bagize Ishyaka
People’s Democratic Alliance (P.D.A.)
 
HAKIZIMANA Apollinaire (Sé)
Contact:   Tel0787443419
 
 
B.P:5722/13 KIGALI       E-MAIL: pda2014.pdapa2014@yahoo.fr ; pdarwanda@gmail.com
TEL:(+250)787443419

Ikiganiro mbwirwaruhame cya CPC cyabereye i Bruxelles mu Bubirigi

$
0
0

Radiyo Impala yakurikiranye conference de presse ya CPC “Coalition Politique pour le Changement” yari iyobowe na Perezida wayo Faustin Twagiramungu.

Icyo kiganiro cyatanzwe mu rurimi rw’igifaransa cyabereye mu gihugu cy Ububiligi kuwa 19/03/2014.
Ni mwiyumvire ni kuli Radio yanyu, Radio Impala.

Dr Paulin Murayi na Bwana Faustin Twagiramungu

Dr Paulin Murayi na Bwana Faustin Twagiramungu

PS Imberakuri irashinja DMI gushimuta abarwanashyaka bayo

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 007/P.S.IMB/014.

Rihereye ku makuru arigeraho ahamya ko DMI(Ishami rya Gisirikari Rishinzwe Iperereza mu Rwanda) ari ryo riherutse gushimuta abarwanashyaka baryo tariki ya 16 Werurwe 2014 muri Uganda ku bufatanye n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala Lt Col BURABYO ndetse na ruharwa Lt Col GAKWERERE Francis uzwi mu kwivugana Nyakwigendera Col KAREGEYA;

Rigendeye ku iyicarubozo rikomeye ubu bari guhatwa mu kigo cya Gisirikare i Kami kiri i Kinyinya mu mu mugi wa Kigali kimwe n’iryo undi murwanashyaka Damien BAZIMAZIKI ari kubonera mu nzu y’urupfu ya Gacinya iteganye n’ibiro by’uruganda rw’icyayi i Gikondo mu mugi wa Kigali na we akaba yarashimuswe tariki ya 18/03/2014 i Kigali;
Ribabajwe n’ihigwa bukware ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje gukorera abanyarwanda batavuga rumwe na bwo haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose bugamije kuzuza umugambi wo kubamarira ku icumu;

Ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza y’abaturage (PS IMBERAKURI) rihamagariye Umuryango mpuzamahanga,imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, gutabara mu maguru mashya abarwanashyaka baryo mu gihe bakirimo akuka kuko nibatindiganya bazasanga ari intumbi kubera uburyo bubi bafunzwemo n’iyicarubozo ndengakamere bari gushyirwaho.

P S Imberakuri kandi yongeye gusaba LONI, umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’ibihugu byose bifitanye umubano na Leta y’i Kigali kuyifatira ibihano bikaze kugira ive ku izima yemere kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo bityo kumena amaraso by’abana b’u Rwanda yagize akarande bihagarare.

KU BWA PS IMBERAKURI

ALEXIS BAKUNZIBAKE,
PEREZIDA WUNGIRIJE

Prezidansi y’u Rwanda yaba ikoresha za Konti kuri twitter mu buryo budasobanutse

$
0
0

Mu mpera z’icyumweru gishize hari umunyamakuru w’umunyamerika wahambirijwe yirukanwa mu Rwanda mu buryo bweruye, byatangajwe ko yirukanwe mu rwanda kuko hari ibyaha yari akurikiranweho iwabo muri USA. Ariko mu kazi ke uyu munyamakuru ngo yari ari gukurikirana no gukora iperereza kuri konti ya twitter @RichardGoldston, isa n’ibogamiye cyane ku butegetsi bw’u Rwanda.

Iyi Konti kuri twitter bivugwa ko ari troll (ubwoko bw’izikoreshwa mu buryo budasobanutse neza , cyane zihimbwa ku mpamvu zihariye ngo ikoreshwa n’abandika kuri konti bwite ya Peresident w’u Rwanda Paul Kagame .

Umunyamakuru Steve Terrill, yahoze akorera Agence France-Presse mu Rwanda, yari arimo ategura inkuru nyinshi ku bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorerwe Abatutsi , inkuru yateguriraga ibitangazamakuru bitandukanye birimo USA Today.

Uyu munyamakuru ukoresha cyane Twitter yanditse inkuru nyinshi akora n’ibyo yita ubushakashatsi ku buryo abategetsi mu Rwanda bakoresha uru rubuga mpuzabantu , avuga ko hari amakuru menshi leta y’u Rwanda ihitamo kunyuza ku mbuga rusange mbere yuko atangazwa aho arihose mu bitangazamakuru .

Steve Terrill yari yavuze ko mu Rwanda hari politiki yo guhimba konti za Twitter ku myirondoro itariyo hagashyirwaho amafoto y’abanyamahanga n’abantu b’ibyamamare ku ruhande mpuzamahanga ,ubundi zigakoreshwa mu kuvuga neza ubutegetsi bw’u rwanda no gushimagiza iterambere ryarwo.

Aha yatanze urugero kuri iyi konti @RichardGoldston…iyi yubatse ku mazina y’umucamanza rurangiranwa w’umunyafrika y’epfo, ishyirwaho ifoto y’umuprofesseurs w’umunyamerika Andrew Manis uzwi mu mirimo yo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Mu nkuru ya RFI u Rwanda rukomeza gushimangira ko uyu munyamakuru Steve Terrill yirukanywe mu Rwanda kuko yarafite ibyo akurikiranyweho n’ubutabera bw’iwabo muri amerika bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge ,akaba rayaje mu Rwanda igihe yari akiri gukora igihano nsimbura gifungo.

Ukuri kwatahuwe n’abanyamakuru mpuzamahanga, ku kibazo Twittergate

Nyuma y’igihe kitari gito uwo munyamakuru Steve akurikirana imikoresherezwe ya Konti @RichardGoldston, agatangira gukeka ko yaba ikoreshwa n’abakozi b’u Rwanda (kubera ko yatangazaga ibikorwa bishimagiza ndetse ikibasira abavuga nabi u Rwanda), ngo byaje kuboneka ko bishoboka cyane, bitewe n’icyo Uwo munyamakuru yita ’Ikosa’ ryo gusubizwa na Konti Ya Perezida Kagame nyamara yaragombaga gusubizwa na @RichardGoldston.

Inkuru ya BBC iravuga ko uwo munyamakuru yandikiye @RichardGoldston amusaba ibisobanuro, anamubaza uburyo yamubazamo niba ashobora kumwandikira kuri email, kuri Twitter, cyangwa akamuhamagara kuri telefoni.

Gusa ngo byabaye nk’ibitunguranye, igisubizo yari guhabwa na @RichardGoldston yagihawe na Perezida kagame kuri konti ye ya Tweeter.

JPEG - 66.5 ko
Umunayamkuru Steve yandikiye @RichardGoldston

Ifoto ya 2

JPEG - 37.8 ko
Twitter ya Perzida Kagame niyo yaje kugaragaraho igisubizo ku kibazo cyabajijwe @RichardGoldston

Zombi zafatiwe kuri twiiter

Nyuma y’urwo rujijo Konti ya @RichardGoldston yarasibwe ; Ibisobanuro bya perezidanse y’u Rwanda.

Habayeho kwibaza byinshi kuri iki kibazo, bamwe bakibaza niba ari umuntu umwe ukoresha izo konti zombi (iya Perezida Kagame n’iya @RichardGoldston) gusa bikomeza kuba urujijo.

Iyo ugerageje kureba konti z’abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga ; @soniarolley wa RFI ku mugabane w’afurika, Jennifer Fierberg @jfierberg1 umunyamakuru wigenga ukorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, bose baribaza umuntu ukoresha konti ya @RichardGoldston yaba ari inde ?

Kera kabaye tariki ya 8 z’uku kwezi kwa Gatatu, Perezidanse y’ u Rwanda yaje kuvana abantu mu rujijo itangaza ko iyo konti ’@RichardGoldston’ yasibwe ndetse ko yakoreshwaga n’umwe mu bakozi ba perezidanse y’ u Rwanda “@RichardGoldston yari konti itemewe yakoreshwaga n’umwe mu bakozi ba perezidanse, yamaze gusibwa ndetse n’uwo mukozi ari kubiryozwa”

Perezidanse y’u Rwanda yabwiye BBC ko ari “umukozi muto ; Junior employee” wakoreshaga iyo konti @RichardGoldston yakurikirwaga n’abayobozi bakomeye b’igihugu bagera kuri 40, bagakurikirwa na konti @VillageUrugwiro ndetse ikaba inakurikiwe n’abantu barenga 2000 muri rusange,

Hari raporo nshya y’umuryango RSF, urengera abanyamakuru yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe ivuga ko abanyamakuru mu Rwanda n’ubundi bakibangamirwa mu akzi kabo, usibyi kuba iyo raporo ivuga ku bindi bibazo byibasiye abanyamakuru mu Rwanda, iki kibazo cy’umunyamakuru Steve cyagarutsweho cyane, ndetse banahamya ko impamvu Leta y’ u Rwanda yamwirukanye ku butaka bwayo, ari ukubera icyibazo twavuze haruguru Twittergate.

Kanda hano usome ibyo uwo munayamakuru yandikiye abashinzwe itumanaho muri perezidanse y’u Rwanda.

Bimwe mu byanditswe na konti ya @RichardGoldston

1. Hari ibyo @RichardGoldston yigeze kuvuga kuri Martin Kobla ukuriye MONUSCO

2. Hari ibyo @RichardGoldston yigeze kuvuga kuri Perezida Jacob Zuma wa SA

3. Hari ibyo @RichardGoldston yigeze kuvuga kuri M23 na FDLR

Richard Dan Iraguha

Source: Isango star


FDLR si amashitani. FPR si abamalayika ! (JMV Ndagijimana)

$
0
0

Ikiganiro TFR (La Tribune franco-rwandaise) yagiranye na Ambassaderi Jean-Marie Ndagijimana ku bivugwa muli iki gihe ku mutwe wa FDLR (Forces Démocratiques pour la libération du Rwanda)

tfr : FDLR ni iki, amateka yayo ni ayahe?

Ambassaderi Ndagijimana : FDLR ni umutwe w’ingabo ugizwe na bamwe mu bahoze ali Ingabo z’u Rwanda mbere ya 1994 (FAR), hiyongereyeho n’izindi mpunzi z’abanyarwanda mu cyahoze ali Zaïre.  Twibuke ko guhera mu mpera za 1996 kugera muli 1997, ingabo za FPR-Inkotanyi zateye amakambi y’impunzi muli Zaïre zitsembatsemba abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu barenga ibihumbi 300 nkuko raporo za LONI zabitangaje, kugeza aho Rapport mapping yo mu wa 2010 ihamya ko ubwo bwicanyi ali ibikorwa by’itsembabwoko (jenoside) byakorewe izo mpunzi z’abahutu. Birumvikana ko muli iyo ntambara abahoze ali abasilikari b’u Rwanda (FAR) mbere ya 1994 bagarageje kurengera impunzi uko bashoboye. Nyuma yaho, bashyizeho umutwe mushya w’ingabo witwaga ALIR, waje gusenyuka, nyuma hashingwa FDLR igizwe cyane cyane n’abasore n’inkumi bahunze bakili abana, balimo n’abavukiye muli Zaïre, ni ukuvuga ko abo basore batali mu Rwanda igihe cy’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Muli iki gihe abo basore n’inkumi nibo benshi muli FDLR kuko abenshi mu bahoze ali aba FAR bashaje bakareka imilimo ya gisilikari. Nkulikije uko mbizi, nubwo izina ryayo rivuga ko igamije kubohoza u Rwanda, FDLR ntibereyeho nta nubwo igamije gutera u Rwanda, ahubwo ishinzwe kurengera impunzi zikili mu buhungiro mu mashyamba ya RDC, kugira ngo batahuke mu rwababyaye mu buryo bw’amahoro. Intwaro bazikoresha iyo ingabo z’u Rwanda zibateye. Nahamya ko iyo ingabo za FDLR zitaba zihari impunzi zo muli RDC zali kurimbuka.

TFR : Perezida wa Tanzaniya Kikwete aherutse gusaba ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro na FDLR, mu rwego rwo gushakira RD Congo amahoro arambye. Ubivugaho iki?

Ambassaderi Ndagijimana : Ndabishyigikiye byimazeyo. Icyifuzo cya prezida Kikwete kijyanye n’inshingano maranye igihe zo guhuza abanyarwanda, gihuje n’ibihe tugezemo kandi kijya mu nzira y’amahoro, y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abanyarwanda bose. Abagize FDLR ni abanyarwanda nk’abandi. Ikibabaje nuko aho kugira ngo abayobozi b’u Rwanda babonereho inzira yo gutangira ibiganiro byubaka nkuko umuturanyi wacu yabitugiriyemo inama, ahubwo bifashe mu gahanga bakamuturka baramwandagaza, kugeza naho bamwise interahamwe. Biyibagije ko Prezida Kikwete yatowe n’abaturage ba Tanzaniya, igihugu cy’inshuti y’u Rwanda n’abanyarwanda. Kumwiyenzaho, kumutuka no kumwitirira ibyo atigeze avuga ni ukubangamira amahoro mu karere, no kwanduza umubano mwiza hagati y’abanyarwanda n’abatanzaniya. Ku giti cyanjye nshyigikiye igitekerezo cya prezida Kikwete asangiye n’abandi bayobozi b’ibihugu byinshi byo mu karere kacu, by’umwihariko ibyo mu muryango wa SADCC.

TFR : Mbese MONUC n’ingabo za Kongo ko ziri kwiyemeza “gutsemba” abagize FDLR, ingaruka z’iyo ntambara ni izihe? FDLR nitsindwa nka M23, Kongo n’akarere k’ibiyaga bigali kose bazaba babonye amahoro arambye nkuko Kagame abyemeza?

Ambassaderi Ndagijimana : Sinemera ko LONI yakwongera gukora amakosa nk’ayo muli 1994 na nyuma yaho. Ingabo za FDLR zishobora kuba zikora amakosa nk’abandi bose, aliko ntizigeze zivuga ko zishaka kwigarurira igice cya RDC cyangwa gutera u Rwanda. Icyo FDLR ishaka ni ugutaha mu Rwanda, aliko ntitahe ali ingaruzwamuheto, impunzi ntizitahe ziboshye zicirwa mu maso, zitwa ibirura nkuko mwabibonye kuli za videos zicicikana kuli internet. Nongere mbivuge, abagize FDLR ni abanyarwanda nk’abandi. Simvuze ko ali abamalayika, aliko kandi FDLR si shitani nkuko guverinoma ya Kagame ibivuga igamije kubangisha abanyarwanda. Niba halimo abakoze itsembatsemba, bazashyirwe ahagaragara ubucamanza bubishinzwe bubakulikirane, aliko kuvuga ngo aba FDLR bose ni aba jenosideri sibyo na busa. Ni nkaho wavuga ko abo muli FPR bose ali abicanyi, cyangwa ko ali abajenosideri kubera ko FPR yakoze ibikorwa bya jenoside hagati ya 1993 na 2003 ku butaka bwa Zaïre/RDC nkuko LONI yabivuze muli Rapport mapping. Icyaha ni gatozi. Monusco na FARDC baramutse bateye impunzi mu mashyamba ya RDC, hakwongera hagapfa inzirakarengane nyinshi, kandi ntagihamya ko iyo ntambara yarangira vuba nkuko babikeka.
Abanyapolitiki n’abagize sosiyete civile b’abanyarwanda bashyigikiye ubumwe n’amahoro bali bakwiye kwikusanya, bakajya inama, bakegera LONI n’ibihugu by’ibihangange biyigize, bakabasobanulira ingaruka mbi z’iyo ntambara Monusco itegura. Tugomba gusaba ko impunzi z’abanyarwanda zo muli RD Congo n’ahandi hose zitahuka mu mahoro, nyuma y’ibiganiro twagira kuli icyo kibazo. Nibwo buryo bwiza bwonyine bwafasha abanyarwanda kwiyunga. Ndibutsa ko FDLR yasabye ko Monusco yakwiga uburyo bwiza FDLR yashyira intwaro hasi hakaba ibiganiro by’itahuka mu mahoro.

TFR : Hari abanyarwanda “bari muri opozisiyo” batekereza ko kwifatanya na FDLR byaba ari ikosa rikomeye rya politiki kuko yashinzwe kandi ikaba inarimo abakoze jenoside yakorewe abatutsi. Ni iyihe myumvire yawe kuri iki kibazo gishyushye muri iki gihe? Uvuga iki ku byaha ndengakamere iregwa na LONI, Leta zunze ubumwe bwa Amerika, HRW, … yakoze kandi igikorera ku butaka bwa Kongo?

Ambassaderi Ndagijimana : FDLR si shitani, na FPR si abamalayika ! Baca umugani mu kinyarwanda ngo « inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo ». Abanyapolitiki bo muli « opozisiyo » bifuza cyangwa bavuga ko LONI igomba gufasha ubutegetsi bwa Kagame kurimbura FDLR, ntaho bataniye n’abishimira iyicwa rya Koloneli Patrick Karegeya cyangwa abababajwe n’uko Jenerali Kayumba Nyamwasa yarusimbutse. Wowe utunga agatoki FDLR ukayigerekaho ibyaha ishobora kuba itarakoze, ubwirwa n’iki ko ejo atali wowe utahiwe ? Nibyo koko ntitugomba gushyigikira abagome n’abicanyi, aliko kandi ntitugomba kwigira abacamanza ngo dusabe ko Kanaka cyangwa Kanaka afatwa akajyanwa mu rukiko mpuzamahanga y’i La Haye. Keretse tubifitiye gihamya. Abicanyi bose bagomba gufatwa kimwe, baba bali muli FDLR cyangwa muli FPR.
Ikindi tutagomba kwibagirwa nuko inyuma ya buri musilikari wa FDLR hali umugore we, abana be, n’izindi mpunzi nyinshi. Imyifatire y’abanyapolitiki ku kibazo cya FDLR ntikwiye kurangwa n’ubwoba. Abahora basaba ibiganiro bitavangura (dialogue interrwandais hautement inclusif), ntibali bakwiye kwanga kuganira cyangwa gukorana na FDLR. Abakoze ibyaha bali muli FDLR bagomba kubihanirwa aliko ntibyitilirwe ingabo za FDLR zose.

TFR : Hari abatekereza ko abanyamashyaka ya politiki baziyunga na FDLR bazahita bitwa abajenosideri bakoresha iterabwoba nkuko byabaye kuli ba Mbarushimana, Murwanashyaka, n’abandi… bityo bagafatwa, bagafungwa maze opozisiyo ikaba izimye burundu. Wababwira iki?

Ambassaderi Ndagijimana : Aha urashaka kuvuga PM Faustin Twagiramungu na bagenzi be biyemeje guhuza amashyaka aharanira demokarasi. Ku bwanjye nsanga bakwiye gushimwa no gushyigikirwa by’umwihariko. Ntitugomba kubatera umugongo ngo nuko Leta y’u Rwanda ibise interahamwe cyangwa abajenosideri kandi tuzi neza ko atali byo. Abo bitera ubwoba nuko nta kwemera kwa politiki bafite. Ntawe utinya inkuba ali munsi y’ijuru. Icyo nabwira abavandimwe bacu bashaka kuzayobora u Rwanda mu myaka izaza, nuko bagomba kugira ubutwari bwa politiki « courage politique », ntibakoreshe umunzani ukoreshwa n’ingoma y’igitugu y’i Kigali. Umunyapolitiki wo muli opozisiyo ushaka gushimwa n’ingoma ya Kagame ashatse yava muli opozosiyo akayoboka FPR.
Icyo nasaba amashyaka yitwaje intwaro ni uguhumuriza abanyarwanda, akarahira ko ubuzima bw’abanyarwanda bufite agaciro karuta ibindi byose kandi ko atazongera kumena amaraso y’ abanyarwanda. Niyo mpamvu abashobora kuba baramennye amaraso bali bakwiye kubisabira imbabazi, bakikura mu bandi kugira ngo batabasiga ubwandu.

TFR : Abanyarwanda benshi bemeranya ko amahano akomeje kugwira u Rwanda kuva imyaka myinshi aterwa n’inzego z’umutekano zagiye ziharirwa n’ubwoko bumwe. Mbese uwasangiza amoko atuye u Rwanda ubutegetsi bwa politiki ku buryo bushimishije, inzego z’umutekano (igisilikari, polisi, … ) bigakomeza kwiharirwa n’ubwoko bumwe kuko ari bwo buzi kandi bukunda kurwana, hari icyo bitwaye?

Ambassaderi Ndagijimana : Uwo muti w’igice nt’uhagije kuvura kanseri yokamye abanyarwanda. Ubutegetsi bwa gisivili bugomba gusangirwa, aliko n’inzego z’umutekano zigomba guhuriramo n’abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose. Nkuko dukunze kubivuga mu milimo y’Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge, u Rwanda rugomba kuba urwa twese, rukabera twese, buli munyarwanda akumva ko inzego zose z’ubutegetsi bwa gisivili, bwa gisilikari cyangwa bwa gipolisi zibahagaraliye bose kandi kimwe. Mbese hakabaho ubutegetsi umunyarwanda wese yibonamo. Iyo igisilikari cyangwa igipolisi kigizwe n’abakomoka mu muryango umwe cyangwa mu bwoko bumwe, abandi bahora bafite ubwoba ko bashobora kurimburwa nkuko byagiye bigenda mu myaka ishize. Nta bwoko buzi cyangwa bukunda kurwana kurusha ubundi. Biterwa n’ibihe uko bigenda bisimburana.

TFR : Hari abavuga ko FDLR yabaye iturufu ya politiki Kagame na FPR bakoresha kuburyo kubaho kwa FDLR ari “kaze neza mboga zizanye” kuri Kagame na FPR.” Wabwira iki abatekereza ko kwiyunga no kwishyira hamwe na FDLR ari uguha Kagame na Museveni intandaro (une cause légitime) yo kongera gutera no gusubira muri Kongo kwiba no kwica imfubyi z’abahutu zari zisigaye?

Ambassaderi Ndagijimana : Abanyarwanda bakuze bibuka ko kuva muli 90 abataravugaga rumwe na prezida Habyarimana bamuregaga ko igisilikari cy’u Rwanda yagihinduye icye n’akazu ke, yitwaza FPR kugira ngo agume ku butegetsi. Bashobora kuba baravugaga ukuri ku ruhande rumwe, aliko burya ikinyoma ntigitinda kugaragara. Kagame ntashobora gukomeza kwitwaza FDLR ngo byemerwe. Abana b’abasore bahoze bamurinda muli FPR asanga i Buganda akabicirayo cyangwa akabashimuta ni aba FDLR ? Kayumba Nyamwasa ni umu FDLR ? Nyakwigendera Karegeya yali FDLR ? Seth Sendashonga yali FDLR ? Lizinde yali FDLR ? Imbohe y’inzirakarengane Deo Mushayidi ni FDLR ? Imbohe y’inzirakarengane Victoire Ingabire ni FDLR ? Imbohe y’inzirakarengane Maître Ntaganda ni FDLR ? Imbohe y’inzirakarengane Docteur Niyitegeka ni FDLR ? Andre Kagwa Rwisereka Kagame yaciye umutwe yali FDLR ?

Iyicwa cyangwa ifungwa ry’aba bose bazira ubusa bigaragaza ko iturufu ya FDLR ali urwitwazo. Nongere mpumurize abanyarwanda bali mu Rwanda ko abakorera politiki mu mahanga batifuza na busa ko hakwongera kuba intambara imena amaraso y’abanyarwanda. Tubahamagariye gutegura imitima bayiganisha mu nzira y’ubwiyunge bushingiye ku kuvugisha ukuli, kubabarirana no kurwanya politike mbi yakwongera kubacamo ibice ikabazanamo umwiryane w’amoko n’ibindi byose byatumye u Rwanda rutemba amaraso. Twese turamutse twishyize hamwe, tugahamya ko tureshya nk’ibiremwamuntu, tukibuka ko tuli abantu mbere yo kuba abanyarwanda nkuko umuririmbyi Kizito Mihigo yabitwibukije, nta kibuza u Rwanda twarubanamo neza kandi mu bumwe, mu mutuzo no mu mutekano.

Source:TFR (La Tribune franco-rwandaise)

GEN KAYUMBA NYAMWASA : TWISHYIRE HAMWE NDETSE TWAMAGANE IKIBI CYOSE

Madame Mukamutesi Claudette ati umugore n’umutima w’ urugo ni n’umutima w’u Rwanda

$
0
0

Radiyo Impala ifatanyije na The Rwandan yaganiriye na Madame Mukamutesi Claudette, umwe mu bayobozi b’ishyaka RDU ku ruhare umutegarugori yagira ku mpinduka zo guharanira demokarasi mu Rwanda, Umunyamakuru Marc Matabaro yaboneyeho kandi kubaza ibibazo n’abayobozi bandi ba RDU, abo ni Dr Paulin Murayi, Bwana Aloys Manzi na Saleh Karuranga. ni mwiyumvire ni kuli Radio yanyu, Radio Impala >>>

paulin

Dr Paulin MurayiBwana Aloys ManziBwana Aloys ManziMadame Claudette MukamutesiMadame Claudette MukamutesiBwana Saleh KarurangaBwana Saleh Karuranga

 

 

 

 

 

 

 

 

Perezida Kagame yashyanutse atanga Miliyoni 46!

$
0
0

Perezida Kagame yatanze akayabo k’amayero 50 000 (€50,000) angana hafi millioni 46 z’amanyarwanda yo gufasha gukora neza imashini ya ‘robot’ izajya ifasha umukobwa witwa Joanne O’Riordan wavutse atagira ingingo muri Ireland. Perezida Kagame yemeye iyi nkunga nyuma yo kumva iby’uyu mushinga wo gufasha uyu mwana uri gukorwa, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Independent cyo muri Ireland.

Perezida Kagame asanzwe afasha irushanwa rya CECAFA y’amakipe aho atanga asaga miliyoni 50 z’amanyarwanda ngo irushanwa ribe.
Gufasha ntabwo ari bibi ariko se aka ni akumiro, Abana babuze amafaranga y’ ishuri, abana bamwe bandika ku mbaho babarijwe n’ababyeyi babo, Bourses zakuweho kuri bamwe, abantu baramburwa amatugo yabo kubera babuze amafaranga yo kwishyura mutuelle, abantu barishyuzwa imisoro idasobanutse, arikoPerezida Kagame aratanga amamiliyoni ava mu misoro y’abanyarwanda mu mahanga abanyarwanda barikwincwa n’ inzara, Abana b’abanyarwanda ntacyo bamubwiye!

Urubyiruko rugomba guhumuka, rugafata iya mbere, rugahagurukira ubuzima bw’ igihugu cyarwo u Rwanda, Akarengane rurimo rugomba kukavuga, rukareka ku nama rwunamira abicanyi barubuza guhumeka!  No kuvuga ibyo reutekereza!

Ese Kagame amaze iki ? Uretse kwica abanyarwanda, kubatera ubwoba, no gusahura imitungo yabo? Nyuma iyo mitungo akajya kuyitanga ashyanuka imbere y’abazungu atarusha umutungo ngo yigaragaze neza abone ko yavugwa nk’igihangange!

Ese tutirengagije hari abana bangahe mu Rwanda babuze ubufasha ngo bajye kwivuza mu mahanga, ubu ababyeyi babo bakaba baraheze mu gihirahiro? Ijya kurisha ihera ku rugo.

RWANDA: GUHAMAGARIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI

$
0
0

Nk’uko byatangajwe mu minsi ishize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azaba ari i Buruseli mu Bubiligi, kuya 2 n’iya 3 Mata 2014, yitabiriye inama ihuza buri myaka ine, Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Union Européenne) n’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika (Union Africaine) ku nsanganyamatsiko yiswe “Ishoramari mu baturage, Iterambere, Amahoro”.

Nk’uko mubizi, Perezida Paul Kagame akekwaho ibyaha byinshi birimo guhanura indege ya Perezida Juvenali Habyarimana n’abo bari kumwe barimo Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira kuya gatandatu Mata 1994, agakekwaho kuba yaragize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’impunzi z’Abanyarwanda bari barahungiye muri Kongo hagati ya 1996-97 nk’uko bitangazwa na Raporo Mapping y’Umuryango w’abibumbye yo kuwa mbere w’Ukwakira 2010, ndetse akaba anashinjwa kuba ahora ahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo aho ahora ashyigikira inyeshyamba zirwanya Leta ya Kongo nk’iza M23.

Mu Rwanda, ubutegetsi bwa Perezida Kagame burangwa n’igitugu, guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubafunga, kubica cg kubamenesha mu gihugu, kwiharira no gusesagura, we n’agatsiko ke umutungo w’igihugu mu gihe abenshi mu banyarwanda bicwa n’inzara n’indwara.

Mu rwego rw’ubwiyunge ikinyoma cyahawe intebe aho igice kimwe cy’abanyarwanda cyagizwe ruvumwa gisabwa guhora gisaba imbabazi z’ibyaha kitakoze ngo kuko byakozwe n’abo bahuje ubwoko; ubucamanza burabogamye ku buryo abanyrwanda bahora bacirwa imanza zirebana n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibya jenoside ari abo mu bwoko bumwe gusa bw’Abahutu.

Kubera izo mpamvu zose n’izindi tutiriwe turondora, Perezida Paul Kagame ntakwiye guserukira u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, ntanakwiye no gutumirwa n’umuryango wiyubashye nk’ umuryango uhuje ibihugu by’i Burayi.

Niyo mpamvu duhamagariye abarwanashyaka bacu, abakunzi b’u Rwanda n’abakunzi b’amahoro n’ubutabera, kuzitabira imyigaragambyo yahamagajwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya akarengane no kudahana mu Rwanda (CLIIR) gifatanije n’Umuryango udaharanira inyungu Jambo ASBL n’amashyaka ya politiki.

Iyo myigarambyo izaba tariki ya kabiri Mata 2014, ikazabera kuri Place Luxembourg – 1050 Bruxelles, kuva saa kenda z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’igica munsi (15h-17h).

Muzaze rero muri benshi twerekane akababaro kacu, twereke Perezida Paul Kagame ko uburenganzira yima Abanyarwanda batijanditse mu bwicanyi nka we, adakwiye kubuhabwa kandi aregwa ubwicanyi ndengakamere.

Muzaze muri benshi tunereke abamutumira ndetse n’abaturage babatora, ko bidakwiye guha icyubahiro umuntu nk’uyu, hakoreshejwe imisoro y’abaturage natwe turimo.

Bikorewe i Paris mu Bufaransa, kuya 27 Werurwe 2014.

Dr. Emmanuel Mwiseneza
Umujyanama ushinzwe itangazamakuru muri FDU-Inkingi

Guhamarira imyigaragambyo

Viewing all 10368 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>