Muri iyi minsi Victoire Ingabire, umukuru wa FDU-Inkingi, yakiriye abanyamakuru batandukanye harimo RFI y’Abafaransa na Vice HBO y’Abanyamerika
Rwanda: Itangazamakuru mpuzamahanga rirasura Victoire Ingabire ubutitsa
KWIBUKA IMYAKA 25 : IJAMBO RYA Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin
Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda ku Cyunamo cyo muli 2019
Muri ibi bihe kandi twibukaho ayo mahano, turazirikana Abanyarwanda bose babuze ababo kuva mu Kwakira 1990, kimwe n’abakomeje kuvutswa ubuzima mu bikorwa by’irigiswa, n’ihohoterwa, bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame.
Amateka y’imiyoborere mibi mu Rwanda si aya none.
Birakwiye ko dusubiza amaso inyuma tukongera kurebera hamwe inkomoko y’amateka mabi aranga igihugu cyacu. Mu by’ukuri, ntabwo yatangiye muri 1994 nk’uko bamwe babivuga. Ndetse nta n’ubwo yatangiranye na Revolisiyo mvugururamuco (Revolution Sociale) yo mu 1959 nk’uko FPR-Inkotanyi yirwa ibiririmba igamije kwigizayo Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu mu micungire y’igihugu dusangiye twese. Ahubwo ayo mateka adahesha u Rwanda isura nziza kandi akomeje kwisubiramo ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, yabayeho mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda. Igihe Abakoloni b’Abadage n’Ababiligi basesekaraga mu Rwanda, bahasanze ubusumbane ndetse n’akarengane bishingiye ku butegetsi bw’Abanyiginya n’Abega bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ni muri urwo rwego ahagana mu mwaka w’ 1896 ku Rucunshu mu cyahoze ari Komini Nyamabuye muri Gitarama, umugabekazi Kanjogera na musaza we Kabare bo mu bwoko bw’Abega barimbuye Abanyiginya mu ntambara y’izungura.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Uhereye ku ngoma ya Cyami ukagera mu bihe bya Repubulika, isimburana ku butegetsi ryagiye riba mu muvu w’amaraso. Kubera inyota y’ubutegetsi, mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, ku mategeko ya Jenerali Paul Kagame, FPR-Inkotanyi yahanuye indege yari itwaye Perezida wa Repubulika, Nyakwigendera Juvenal Habyarimana, na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, n’intumwa bari bayoboye. Nk’uko bigarukwaho n’abashakashatsi n’inzobere mu bya politiki n’umutekano, ihanurwa ry’iriya ndege yaguyemo abaperezida babiri b’Abahutu mu bihe by’intambara, niryo ryabaye imbarutso y’amahano yagwiriye u Rwanda muri Mata 1994. Icyo gihe, Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa batinzwe iteme na Jenerali Paul Kagame wafashe ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu muvu w’amaraso y’izo nzirakarengane abifashijwemo na ba Mpatsibihugu.
FPR-Inkotanyi ikimara gufata ubutegetsi, yemeje amahanga ko indege yarashwe n’Abahutu b’intagondwa kandi ko Abahutu muri rusange bakoze itsembabwoko ry’Abatutsi. Abahutu baciriwe imanza mu nkiko Gacaca n’izo mu bihugu by’amahanga abandi barafungwa kugira ngo bigaragare ko mu Rwanda hari ubwoko bubiri: Abamalayika, ni ukuvuga Abatutsi, hamwe n’Amashitani y’abicanyi, ari byo kuvuga Abahutu. Iyi mvugo ntabwo ariyo kandi igomba guhinduka kuko ibangamiye bikomeye ubwiyunge nyakuri dukeneye mu Rwanda.
Nyamara ariko bizwi neza ko aho abasilikare ba FPR-Inkotanyi bagiye banyura hose, bishe Abahutu kubera ko ari Abahutu ndetse babakurikirana n’iyo bari barahungiye nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Indi mbaga y’Abahutu yatikirijwe na FPR-Inkotanyi i Kibeho mu cyahoze ari Gikongoro, i Byumba kuri stade, Ubuvumo bwa Musanze na Nyakinama, Kanama mu cyahoze ari Gisenyi, Butare, n’ahandi henshi. Ntabwo ari impuha rero, Itsembabwoko ry’Abahutu ryabayeho. Ubwicanyi kandi ntibwahagaze kuko na magingo aya burakomeje. Muri iki gihe, ubwo bwicanyi bwibasiriye Abahutu n’Abatutsi batavuga rumwe na FPR-Inkotanyi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
FPR Inkotanyi yacuruje icyo yise itsembabwoko ry’Abatutsi mu mahanga ihawe umugisha na ba Mpatsibihugu bafite inyungu mu karere k’ibiyaga bigari nabo bashyigikira ubwo bucuruzi. Ubwo bucuruzi bw’itsembabwoko ry’Abatutsi nibwo Paul Kagame n’agatsiko ke bafatanyije na ba Mpatsibihugu bashingiraho bakandamiza Abahutu, Abatutsi, n’Abatwa kandi basahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Muri RUD-Urunana ntabwo dutandukanya Abanyarwanda bishwe dushingiye ku moko, kimwe n’uko tudashobora gutandukanya ababishe dushingiye ku moko. Ni ukuvuga ko twamagana abagizi ba nabi bakomoka mu bwoko bw’Abahutu, kimwe n’uko twamagana Abatutsi bishe kandi bakomeje kwica Abanyarwanda. Niyo mpamvu hakenewe ubutabera busesuye kandi buzira amarangamutima ya politiki kugira ngo abahekuye u Rwanda bahanwe kimwe imbere y’amategeko.
Umusanzu wa RUD-Urunana muri iyo nkundura, ni ugushyira imbere politiki y’ubworoherane, kwimakaza ubudasa no kubaha ibitekerezo by’abo tudahuje, ariko kandi dufatira hejuru indagagaciro za demokrasi arizo: ubutabera, uburinganire, ubwisanzure, ubuyobozi bugendera ku mategeko (the Rule of Law). Byose bizakorwa hagamijwe guca umuco w’indakoreka n’ibihangange ushyizwe imbere na FPR-Inkotanyi. Igikuru muri byose, icyihutirwa mu Rwanda , ni ugushyiraho inzego z’ubutegetsi zibereye Abanyarwanda bose uhereye ku mwanya wa Prezida wa Republika.
Banyarwanda, Banyarwandakazi
Ni ngombwa rwose ko ubutegetsi bwa Jenerali Kagame buvanwaho, abigizemo uruhare mu biganiro cyangwa se ahatiwe kuvaho we n’agatsiko kayogoje u Rwanda ndetse n’ibihugu duhana imbibi. Ikinyejana tugezemo ni icy’ibikorwa by’iterambere bigamije imibereho myiza y’abaturage no kubongerera ikizere cy’ubuzima buzira umuze. Nyamara ariko, nta terambere ryagerwaho mu gihe imikoranire n’ibihugu byo mu karere u Rwanda rurimo irangwa no guhangana ndetse bishyira intambara ikomeye.
Muri ibi bihe, Kagame ari kwisuganya ategura intambara ikomeye mu karere. Ni mucyo twese twangire Jenerali Kagame n’igisirikare cye kiyobowe n’agatsiko kava mu bwoko bumwe ko bagaba intambara ku bihugu bya Uganda n’Uburundi nk’uko yagiye abigenza muri Kongo. Mu gihe yagerageza kongera kuduteza ibibazo by’intambara, ntakabuza twamugota tukamukubita inshuro akabura aho ahungira. Ariko singombwa ko bigera aho: Jenerali Kagame aracyafite ububasha bwo kuyoboka inzira nyakuri.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri iki gihe imikorere n’imiyoborere ya leta mu Rwanda irangwa n’ubwikanyize bwa FPR-Inkotanyi, indangagaciro za demokarasi ziba mu mvugo. Mu rwego rwo gushyira mu ngiro izo ndangagaciro, muri RUD-Urunana twahagurukiye kugira uruhare mu guhindura icyerekezo cya politiki y’u Rwanda mu birebana no gusimburana ku butegetsi. Muri urwo rwego, Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC/CND), yandikiye Jenerali Kagame imwibutsa ko hakwiye kubaho ibiganiro bya politiki byahuza Abanyarwanda b’ingeri zose (Inter-Rwandan Dialogue (DIR-IRD). Mbibutse ko Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC/CND) igizwe n’abanyarwanda bava mu moko yoze, bibumbiye muri RUD-Urunana na RPR- Inkeragutabara.
RUD-Urunana iboneyeho gukangurira Jenerali Kagame n’ibyegera bye kuzirikana ko aribo bafite inyungu muri bene ibyo biganiro ku mwanya wa mbere. Mu by’ukuri, ibiganiro nibyo byashyiraho uburyo bushya bwabafasha gukomeza ubuzima bwabo mu Rwanda, bo n’imiryango yabo, batagombye kumeneshwa ngo bahunge uburakari bw’Abanyarwanda. Igihe kirageze kugira ngo Abanyarwanda, twe ubwacu tube ari twe tugena ejo hazaza h’igihugu cyacu. Birumvikana ko mu gihe bakomeza kuvunira ibiti mu matwi, Abanyarwanda nabo bazakoresha inzira zose zishoboka zirimo iyo FPR-Inkotanyi yanyuzemo ubwo yafataga ubutegetsi. Ariko ikigamijwe kandi kimirijwe imbere ni uko hashyirwaho ubutegetsi Abanyarwanda bose bibonamo, ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi n’amahame ya Republika. Mbese, ubutegetsi abanyarwanda b’amoko n’ingeri zose bumvikanyeho (Democratie Consensuelle).
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nyuma yo gucoca ibibazo bya politiki binyuze mu biganiro cyangwa kurwanya, gutsinda, no guhirika ingoma ya FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda tuzibuka twese abacu kandi ibibazo bivamo ubwicanyi tubiganireho mu bwisanzure bunyuze mu rubuga rwa demokarasi. Icyo gihe twazajya turwana intambara y’ibitekerezo aho kurwana intambara y’umupanga, agafuni, amasasu n’uburozi Pawulo Kagame n’agatsiko ke badukanye hanze aha.
Turongera gusaba Jenerali Paul Kagame kuvana ibiti yavuniye mu matwi, akareka kurega agatuza, ubwirasi, n’ubwishongore yereka Abanyarwanda n’ibihugu duhana imbibi ndetse n’ibya kure.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ntitwarangiza ntabasabye kuzirikana by’umwihariko ibyo tugamije kugira ngo ibyatugwiriye bitazongera na rimwe. Turabasaba ko aho muzaba muri hose mwazajya mwibuka abanyu ndetse n’izindi nzirakarengane zoze nta kuvangura. Mujye munasaba Imana kandi guhindura u Rwanda rw’ejo kugira ngo ruzabe urw’Inyabutatu; ni ukuvuga Umuhutu, Umutwa cyangwa se Umututsi ntawe uhejwe.
Nitwishyira hamwe, tuzabigeraho vuba kandi neza.
Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa 6 Mata 2019
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democracie
Jean Luc Habyalimana yavuze ko Kagame yatumye kuri Perezida Habyalimana ko azamwica!
NANJYE NDIBUKA
RWANDA NKUNDA, NANJYE NDIBUKA
N’UBWO MPEJEJWE ISHYANGA NANJYE NDIBUKA
SI NAWE UGOMBA KUMPA UBURENGANZIRA BWO KWIBUKA
N’UBWO NTAFATWA NK’UMUNTU NK’ABANDI
N’UBWO ICYO MVUZE CYOSE KITWA GUPFOBYA
NUBWO UWISHE ABANJYE YIHINDUYE INTWALI
UMUNSI KUWUNDI NDABIBUKA.
NANJYE NABUZE ABANJYE, NABUZE INSHUTI MBURA URUNGANO.
NTIBAZAMBUZA KUVUGA AKO GAHINDA KANDI NANJYE NDI UMUNTU.
NABUJIJWE KUBASHYINGURA MU CYUBAHIRO ALIKO NDABIBUKA
KWIBUKA KWANJYE KWABAYE ICYAHA
NGO NTA MUHUTU UKWIYE GUHINGUTSA IRYO JAMBO
IYO ATISWE UMWICANYI, NGO NGAHO ARAPFOBYA.
GUFATA UBWOKO UKABWAMBIKA IBARA, UKABAHA IZINA RUSANGE!
NGO ABAHUTU N’ABAJENOSIDERI BAHEKUYE U RWANDA!!.
IRYO TERA BWOBA NTIRIZAMBUZA KWIBUKA ABANJYE.
JENOSIDE YAKOREWE ABANYARWANDA N’ISHYANO RYAGWIRIYE URWATUBYAYE.
GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI SINYIHAKANA KANDI NDAYAMAGANA
NKUKO NAMAGANA IYAKOREWE ABAHUTU N’ABATWA BATEMEREWE NO KWIBUKA
ABACU BOSE NDABIBUKA.
ABIYITA KO BAJE KUTUBOHOZA BADUSHYIZE KU NGOYI,
INGOYI Y’UBWOBA N’IKINYOMA
INGOYI YO KWICA BAKIGAMBA KU MANYWA Y’IHANGU
SINZIGERA NTUZA MU MUTIMA WANJYE,
MU GIHE ABANJYE BABUZWA KWIBUKA ABACU,
NGO MBARIRIRE MBASHYINGURE MU CYUBAHIRO NANJYE.
MUREKE KUVANGURA ABANYARWANDA KUGEZA KUBAPFUYE
MUREKE KWANIKA AMAGUFWA Y’ABANYARWANDA MUBAGIRA ABAGWA GASI;
SINZATUZA NTARAGERA KU MATONGO Y‘IWACU,
NGO NDEBE AHO IWACU NAVUKIYE NANJYE,
NKAHACIBWA N’ABIYITA INTWALI Z’U RWANDA
UBOSHYE URWO RWANDA ARIBO BARWERETSE IZUBA.
IMANA IDUKUNDA IJYE IBABABARIRA MWESE,
IDUHE UBUTABERA TUBASHE GUTUZA
WIBUKE ABAWE UDASHINYAGURIYE ABANJYE
WEMERE NAWE UKO KURI DUKENEYE TWESE
TUBANE MU RWANDA RUZIRA GUTONESHA
UMENYE KO UBU NANJYE NDI KWIBUKA ABANJYE
NTABANGAMIYE ABAWE MUVANDIMWE WANJYE.
U RWANDA NI JYEWE U RWANDA NI NAWE
UMUNSI IYI NTERO TUZAYIGIRA IYACU
NTA MURURUMBA KUBERA UBUJURA
CYANGWA IKINYOMA GITURUKA KU KIMWARO
TUZICARA TWESE DUTEGE AMATWI IMANA
ITWUNGE N’UBUNDI NIYO RUGIRABYOSE.
DENISE ZANEZA
06.04.2019
Bruxelles-06.04.2019: Misa yo kwibuka Abaguye mu ndege ya Prezida Habyalimana
UBUSOBANURO BW’INDIRIMBO “IBUKA ABAWE”:ABO BOSE MANA UBAKIRE.
Ibuka abawe, ni indirimbo nziza y’inganzo wumvaga ikagutembereza ikakunyura, ikakuruhura. Nayiririmbye 1995. Mu mwaka wa 2004 naje kuyisubiramo ndayica. Iya mbere yayo ni yo nziza kuko ari yo yarimo inganzo, yari yubatse kigeni. Iya kabiri ari nayo uzasanga kuri youtube, yubatse kenyeji. Muri iyi ya kabiri nagerageje gusobanura inganzo nyisobanuza indi, ariko uzi iya mbere wese yakwanga iya kabiri.
Rero gahunda yanjye ntabwo yari ukugirango bakunde indirimbo kandi abantu batanasobanukiwe icyo ivuga, ahubwo byabaye ngombwa ko nyisenya nkayiririmba mu busobanuro. Ariko abana b’Umwuka, abafana banjye badakukira, batoratora buri kamwe mvuze, barabyumvise. Ubundi izo ni zo “Ingabo z’umwami, Imana”, Nta recruitement, nta gipindi, abo binjizwa n’umwuka n’umutima ukunze, bakabamo batajegajega, bagashaka ubwo bwenge nk’ushaka zahabu. Binjira mu mwuka bakurikiye cya kintu FPR yishe ari cyo cyayicaje ku ntebe, ikakica, ikakica no mu Banyamulenge bakundanaga “nk’abatwa”! Tuzakigaruka ho umunsi umwe, nituganira ku gisirikali cy’u Rwanda, n’intambara zo muri Congo.
Tugarutse ku ndirimbo Ibuka abawe ya mbere, hari aho ivuga ngo: “…..ntabwo bari banze kubona uru Rwanda, cyane cyane nk’ubu rwiyuburuye.” Aho rero abantu bahumvise nabi cyane kubera kutamenya ukuri kw’ibintu cyangwa se ikinyarwanda. Ubundi hiyuburura inzoka.
Uzarebe mu kirangantego cya FPR, uzasangamo umutwe w’intare. Ni ho FPR ibera akaga! Ubusanzwe Yakobo ubwo yahaga imigisha abahungu be uko ari 12, yageze kuri Dani, ati “Dani azacira abantu be imanza, ubwo ari umwe mu miryango y’Abisirayeli. Dani azaba inzoka mu nzira n’incira mu kayira, irya ibinono by’ifarashi, uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa. Uwiteka ntegereje agakiza kawe.”
Maze Mose nawe atanga ifoto yo kumureberaho, ati: “Dani ni icyana cy’intare, gisimbuka kivuye i Bashani.” Uko niko FPR yaje, yaje igizwe n’imiryango yose ya isirayeli, ya myariko itatu y’ifu. Mose yarebye nk’uwambutsa ubwoko ariko ntiyarenze Yorodani. Yabonye icyana cy’intare, nkuko mu “Inkoni y’icyuma” mvuga nti Rwigema, “wabaye Mose mu ba Yakobo asiga tutambutse Yorodani, none twabaye nk’impehe….Rurema azaduha undi mukinza.” Noneho reka turebe uko Yakobo yavuze ku muhungu we Yuda. “Yuda, bene So bazagushima, ukuboko kwawe kuzaba kw’ijosi ry’abanzi bawe, bene So bazakwikubita imbere. Yuda ni ICYANA CY’INTARE, urazamutse mwana wanjye uvuye mu muhigo. Yunamye, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore. Ni nde wayivumbura? Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, nyirayo ataraza, uwo niwe amahanga azumvira. Aziritse ishashi ye y’indogobe ku muzabibu, n’icyana cye cy’indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza, ameshesha imyenda ye vino, imyambaro ye ayimeshesha amaraso y’inzabibu, amaso ye atukujwe na vino, amenyo ye yejejwe n’amata.”
Mose we yavuze kuri Yuda ati: “Uwiteka umva ijwi rya Yuda, umujyane mu bwoko bwe, amaboko ye yaramurwaniye, nawe umubera umutabazi, umufasha kurwanya ababisha be.”
Nuko rero iyo turebye Abayuda nibo cyana cy’intare, na Mose agikubita amaso aba Dani bavuye i Bashani. Yabonye Yuda, kuko intsinzi ya Dani ari Yuda, kuko Yuda ari we mutware nkuko Yakobo yamuvuze ati bene so bazakwikubita imbere. Ubwo RPA yambukaga Kagitumba yari irangajwe imbere n’umwuka wa Yuda wari uri muri Rwigema. Bahise bamwica, nabo basubira inyuma. Kugira ngo bazongere gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, bategereje ko umutware w’isezerano yinjira mu gisirikali cy’inkotanyi. Kandi koko twabasanze Uganda inyuma y’u Rwanda, duhimba “Iyambere Ukwakira”, twemeza abantu bose ko Kagituma, Umutara, Ruhengeri hose tuhatuye kandi nta na centimeteri imwe y’u Rwanda bari bafite, turi kuririmbira munsi y’igiti Nakivale! Twarahageze, tubambura commandement mu umwuka, dutangira ibintu bishyashya, buracya turabikora nkuko nabivuze mu muvugo nise “IKIVI CYACU” nti:
“Mw’ijuri ry’ayo majune
Bari bajunjitse ubujigo
Tubakura kw’ijabo
Tubasohora ku mihora
Twahaze amagara yacu
Ducoca ab’Inyamicucu
Uzabaze Kazintwari
Rwabutama na rwimana
Tubamanura inkungugu
Tubambutsa Cyeru
Turi kumwe na Cyiza,
Mico na Gashumba barihe?……
Duhetse impyisi tuyitura mu Rugwiro
Igwira Bagire tuyigira indahiro….”
Nuko ngo Umutware w’Isezerano Aza yunamye, acishijwe bugufi, abunze nk’intare y’ingore, ntihagira umumenya. Inkoni y’ubwami ntiyava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntiyava hagati y’ibirenge bye. Ibirenge ni ubutumwa, ubwo butumwa rero ni bwo bushimangira ubwo butware, ni nayo ntsinzi ku mahanga, kuko nyiriyo nkoni cg nyiri ubwo butware ni Yesu, uwo amahanga azumvira. Imbaraga ze ni zo zigereranywa n’indogobe, ziziritse ku muzabibu ari ryo jambo ry’Imana. Ameshesha imyenda ye vino: imirimo ye yubakiye ku magambo y’Imana, amaraso y’inzabibu. Amaso ye atukujwe na vino, uburakari bw’umwuka Wera. Amenyo ye yejejwe n’amata ni ukuvuga ngo, avuga iby’umwuka, si ikinywamaraso, si umwicanyi. Mose abonye intambara ya Yuda itoroshye, amusabira ku Mana nkuko nabivuze hejuru.
Nguko uko FPR ishaka kwishushanya kandi koko APR yarigizwe n’umutware w’isezerano waje nyuma y’urupfu rwa Rwigema nkuko nabisobanuye, arongoye inyabutatu. Kagame nawe yaje nyuma ya Rwigema, ariko ntiyashoboye no guhagarika ikirenge ku butaka bw’u Rwanda kugeza ubwo umutware w’isezerano yaje. Yarajunjitse ubujigo gusa yica abantu tu! Kagame yaje azanye ubugome, ubwicanyi nkuko Yakobo yavuze Dani ko ari inzoka n’incira, urucantege, aca imbaraga abantu, aruma ibinono by’ifarashi, kuri ya kwa Dani, Dani Munyuza nyine, aho twarwanaga n’abanzi imbere, inyuma turwana n’abo turwanira, bakaruma ibinono by’ifarashi uhetswe nayo akagaranzuka akagwa. Yakobo abibonye aratinya ati: “Uwiteka ntegereje agakiza kawe!”
Ibuka abawe ya kabiri, nasobanuye uko kwiyuburura kw’inzoka kwari mu ndirimbo ya mbere, nkurikije imico ya Dani, uwo Yakobo yise inzoka. Kandi ko ngo azacira abantu be imanza. Nashinje Dani kwica Yuda, mvuga ko abantu bazize ko basa na Yezu na nyina umubyara (Abayuda) bicwa n’ibindi “byiyise abantu”. Ngeze ku guca imanza kwe, ndavuga nti “Nta gacaca n’iyo gushinyagura, urubanza rwo mu rundekere, nzabisaba Imana ihore inzigo.”
Murumva rero ko indirimbo ntayihinduye ahubwo nayisobanuye. Ni yo mpamvu uyumvise yumva itaryoshye nka originale yayo yari yuzuye mo inganzo y’umwimereri. Hari mo abanyapolitiki nka Agathe Uwiringiyimana, Lando Ndasingwa. Yari nziza cyane, yari ikwiriye ab’icyo gihe.
H.T. Sankara
07.04.2019: i Kigali habaye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25.
Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2019. imihango yo kwibuka jenoside yaberaye mu nzu y’inama ya Kigali Convention Centre.
Iyi mihango yabanzirijwe n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, kunamira no gushira indabo ku mva z’abazize jenoside Leta y’u Rwanda ivuga ko bagera ku 250,000 bashyinguwe ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Muri uwo muhango Perezida Paul Kagame yaherekejwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinema ba Chad, Congo, Djibouti, Niger, U Bubiligi Canada na Ethiopia.
Hari kandi abayobozi b’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’abo mu muryango w’ibihugu by’uburayi baje kwifatanya n’Abanyarwanda.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera yabwiye itangazamakuru ko bategereje abakuru b’ibihugu na za guverinema bagera kuri 20.
IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME RITANGIZA KWIBUKA KU NSHURO YA 25
Mbanje kubashimira mwese.
Ku munsi nk’uyu nguyu, amagambo yo kuvuga ibyiyumviro dufite arabura. Ijambo riza mbere yayandi ni ugushima.
Turashimira mwese, inshuti zacu, mwifatanyije natwe kuri uyu munsi, harimo abayobozi batandukanye.
Abenshi muri mwe mwabanye natwe igihe cyose muri uru rugendo. Turabashimira cyane uruhare rwanyu mu kudufasha gukira ibikomere no kongera kubaka u Rwanda.
Ndashimira kandi Abanyarwanda bagenzi banjye twafatanije, kugira ngo twongere twubake Igihugu cyacu.
Mu mwaka w’i 1994 twari mu icuraburindi, nta kizere dufite. Uyu munsi, ahari umwijima hari urumuri n’umucyo bitumurikira twese.
Umuntu yakwibaza ati “Ese byagenze bite?”
U Rwanda rwongeye kuba umuryango umwe.
Abaturage bacu, amaboko yacu, ikiganza mu kindi, nizo nkingi z’Igihugu cyacu. Twese dufatanye urunana. Nubwo imibiri n’imitima yacu byuzuye ibikomere n’inkovu, ariko ntawe uri wenyine; twese dushyize hamwe.
Twese hamwe, twongeye kuboha ipfundo ry’ubumwe bwacu. Abakobwa babaye ababyeyi. Abaturanyi babaye abavandimwe b’abo ubundi badafitanye isano. N’abo tutari tuziranye batubereye inshuti. N’ubundi umuco wacu uduha uburyo bwo kubaka ubumwe n’ubufatanye, bidufasha guhumuriza abababaye no kongera kwiyubaka.
U Rwanda ni umuryango, nubwo twanyuze mu bigeragezo byinshi. Niyo mpamvu tukiriho.
Biragoye kumva no gusobanura ukwigunga n’umujinya by’abarokotse Jenoside.
Ariko kandi, ntidusiba kubasaba kwitanga kugira ngo Igihugu cyacu cyongere kigire ubuzima. Byabaye ngombwa ko amarangamutima n’ibyiyumviro tuba tubishyize ku ruhande.
Hari umuntu wigeze kumbaza impamvu dukomeza kwikoreza abarokotse umutwaro wo kudufasha gukira ibikomere. Cyari ikibazo gikomeye kandi giteye agahinda. Ariko nasanze n’igisubizo cyoroshye, ndetse cyumvikana. Ni uko abacitse ku icumu ari bo bonyine bafite icyo batanga: imbabazi.
Abanyarwanda bakomeje kwikorera uwo mutwaro uremereye batinuba. Ibi byadufashije kuba beza kurushaho, no kunga ubumwe buhamye.
Ubwo twari mu muhango wo Kwibuka Jenoside mu myaka yashije, umwana w’umukobwa yatugejejeho umuvugo watumye abantu benshi barira. Yagize ati: “Byaravugagwa ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.” Hanyuma arabaza ati: “Muri ariya majoro muri Jenoside, Imana yari hehe?
Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira, kandi izahaguma, ntizongera kuhava, nk’uko twumvise mu kanya.
Ndagira ngo abacitse ku icumu mbabwire ngo: Mwarakoze cyane. Imbaraga, ubutwari no kwihangana byanyu, byerekana ko ntacyasenya Ubunyarwanda dusangiye twese.
Uyu munsi kandi, hari imiryango iri hano yaturutse mu bindi bihugu ifite ababo, baba abagabo, ababyeyi, n’abavandimwe, bazize ingengabitekerezo y’ubwicanyi bukabije nk’ubwahekuye u Rwanda.
Abasirikare b’Ababiligi bishwe mu gitondo nk’iki ngiki imyaka 25 ishize. Captain Mbaye Diagne wo muri Senegal warokoye benshi. Tonia Locatelli wishwe muri 1992 azira kuvugisha ukuri ku byari bigiye kuba. N’abandi.
Icyo twababwira muri aka kanya, cyabahumuriza, ni uko dusangiye agahinda, ariko n’icyubahiro duha abagaragaza ubutwari bwo gukora ibikwiye.
Hari n’abandi ku isi hatandukanye bahagaze ku kuri, bafasha kuzana impinduka. Bamwe bari hano
Ambasaderi Karel Kovanda, n’abagenzi be bo muri New Zealand na Nigeria bahamagariye isi guhagarika Jenoside mu Rwanda, nubwo ibihugu by;ibihangange bitari bibyitayeho.
N’umuvandimwe wanjye, Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, azi neza aho u Rwanda rwavuye, kuko yari hano mu ngabo za Etiyopiya zari mu butumwa bw’amahoro amezi make gusa nyuma ya Jenoside, aho yari kumwe n’izindi ngabo zavuye ahandi muri Afurika no ku yindi migabane.
Mwakoze mwese kuba muri hano.
Muri twe, abakoze Jenoside, n’abarebereye abantu bicwa, nabo ni bamwe muri twe, dusangiye Igihugu. Mu kwiyemeza kuvugisha ukuri, guhanirwa ibyo bakoze, no kugaruka mu muryango Nyarwanda, nabo batanze umusanzu ukomeye.
Ubuhamya butangwa n’abakoze Jenoside ni ikimenyetso ntakuka, niba hari icyari gikenewe, ko Jenoside yabaye.
Jenoside yihisha mu kuyihakana no kuyipfobya.
Ariko mbere y’uko abantu batangira kwicwa, na nyuma yaho, habaye uruhererekane rw’ibintu byinshi, byose bifite aho bihuriye.
Kugoreka amateka ntabwo ari agasuzuguro gusa. Ahubwo bitera akaga gakomeye.
Jenoside ntabwo yatangiye ku munsi runaka. Ifite amateka.
Kuki se u Rwanda rwakomeje kugira impunzi nyinshi mu mahanga igihe kirekire?
Kuki abantu bamwe ari bo bakomeje gutotezwa no kwicwa guhera mu mpera ya za 1950 kugeza muri za 1990?
Kuki imibiri y’abishwe yagiye ijugunywa mu migezi, yoherezwa mu Ruzi rwa Nili, ngo isubire iwabo kuko ngo ari ho baturutse?
Kuki ababyeyi bicaga abana babo babaziza isura yabo?
Nta na kimwe muri ibi byose byatewe n’ihanurwa ry’indege. None se byatewe n’iki?
Muri ibi byatubayeho byose, twagize Abarinzi b’Igihango n’abandi bantu b’inyangamugayo. Kongera gusubiraho kw’Igihugu cyacu byavuye mu mbuto z’ibikorwa byabo.
Umwana muto w’umukobwa ugaragara mu mukino tumaze kubona, yarenze ku byo ababyeyi be bamubuzaga, afata uruhinja rwarokotse, arera uwo mwana. Ibi ni ukuri byarabaye. Ubu bombi baratashye kandi bameze neza.
Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya, ngo Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo. Ntabwo bigeze bahemukirana. Batandatu barishwe, mirongo ine barakomereka, bose ni intwari.
Izi ni zimwe mu ngero z’Abanyarwanda batumye tutazima ngo tubure byose na bose.
Abenshi muri twe ntabwo turi mu barokotse Jenoside, nta nubwo turi mu bayikoze. Bitatu bya kane (3/4) by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko. Hafi mirongo itandatu ku ijana bavutse nyuma ya Jenoside.
Abana bacu bafite amahoro kuko bo ni abere. Bazi ihungabana n’ubugizi bwa nabi kuko babyumva gusa mu nkuru tubabwira.
Ikerekezo n’ibyifuzo byacu bishingiye kuri uru rungano rw’abato muri twe. Igiti kigororwa kikiri gito, kandi imbuto yo ishobora kuvamo ibintu byinshi bitandukanye.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite ibyo rukeneye byose mu gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu Bafite inshingano yo gukomeza kugira ibintu ibyabo, kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye.
Ubu turi Abanyarwanda beza kurusha mu bihe byashize, ariko dushobora no kuba beza kurushaho.
Ni twe bantu ku isi badakwiye kugwa mu mutego wo kwijuta ngo twumveko twageze iyo tujya, cyangwa ngo turebere ibikorwa nta ruhare tubigizemo. Akababaro twanyuzemo karahagije kugira ngo dukomeze umurava n’ubushake byo guharanira kubaho.
Ntitwakwemera ko Igihugu cyacu kibaho uko bibonetse kose tutabigizemo uruhare. Tugomba kwiha ikerekezo kandi tugafata ibyemezo bihamye, tuyobowe n’ukwicisha bugufi, n’ibyiza byinshi biri mu mitima yacu. U Rwanda rugomba guhora imbere, naho ubundi ntacyo twaba turi cyo.
Ukuri guca mu ziko ntigushye. Natwe ni uko. Ni nako tugomba kuba.
Igihugu cyacu kimaze gutera intambwe. Ubwoba n’umujinya byasimbuwe n’imbaraga ndetse n’ikerekezo bituma dukomeza kujya imbere twese hamwe, abato n’abakuru.
U Rwanda ni inshuti nyakuri y’inshuti zarwo. Turashaka amahoro, twateye indi ntambwe.
Ariko nta n’ukwiye kwibeshya ku mbaraga Abanyarwanda bafite, bakuye mu byo banyuzemo byose.
Nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda bongera kuryana. Amateka yacu ntabwo twayasubiramo. Ibyo twarabyiyemeje
Buri munsi twiga kubabarira, ariko ntabwo dushobora kwibagirwa bibaho. N’ubundi, mbere yuko dusaba abandi kwihana, tugomba kubanza tukababarirana ubwacu.
Ntacyo dusaba abatugiriye nabi uretse guhindura imyumvire yabo. Naho abatagira isoni, banangiye, bakomeje kwanga kwicuza, ntabwo icyo ari ikibazo kitureba. Kandi ibi ntibizabuza u Rwanda gutera imbere. Habe na gato.
Uburyo u Rwanda rwasenywe birenze uko intwaro za kirimbuzi zari kurugira. Ntabwo ari abantu bapfuye gusa, ahubwo n’igitekerezo cy’u Rwanda nk’igihugu cyarasenywe. Ibi byerekana imbaraga zisenya ziva mu byiyumviro by’abantu, imigambi yabo, n’uburyo bishyirwa mu bikorwa.
Icyo dusaba ni uko nta bandi bantu, cyane cyane abavandimwe bacu bo muri Afurika, bagira ibyago nk’ibyo twagize. Ntawe ukwiye kubyemera.
Dukomeze turwanye abakwirakwiza urwango n’amacakubiri bihishe muri demokarasi, cyangwa bigira abakiza bacu. Ibyo duhuriyeho birenze kure ibidutandukanya. Nta muryango w’abantu usumba undi, cyangwa udashobora guhura n’akaga.
Isomo dukura mu mateka yacu ni ikizere gihamye kuri iyi si yacu. Nta muryango wasenyuka ku buryo utakongera kwiyubaka, kandi agaciro k’abantu ntabwo gashobora kuzima burundu.
Nyuma y’imyaka 25, turacyahari, dore aho tugeze. Twese. Twarakomeretse, kandi imitima yacu yashenguwe n’agahinda. Ariko ntabwo twigeze dutsindwa.
Twihaye uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk’Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi, mubyo dukora byose, kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy’amahitamo yacu.
Murakoze, kandi ndabasaba gukomera. Mugire amahoro.
Léon HABYARIMANA : KWIBUKA ABICIWE MU NDEGE kuri 06/04/94. IMYAKA 25 IRASHIZE
Bruxelles-06.04.2019:Urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25
KWIBUKA IMYAKA 25 :” ICYUNAMO SI ICYA ABATUTSI GUSA”:TWAGIRAMUNGU Faustin
Aimé NIYIGENA (SAGATWA): KWIBUKA ABICIWE MU NDEGE kuri 06/04/94. IMYAKA 25 IRASHIZE
Nyamirambo: Afunzwe azira gusomera abantu mu ruhame amatwara ya Muvoma!

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, uwahoze ari Umuganga mu Bitaro bya CHUB washatse gusobanura “Revolution ya MRND” yifashishije imbwirwaruhame ya Habyarimana Juvenal mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Murenge wa Nyamirambo.
Ubwo umuhango wari urimbanije, uyu muganga w’imyaka 44 ngo yahagurutse yiha ijambo avuga ko itariki ya 7 Mata imushimisha.
Yakomeje atangira gusobanura ibya “Revolution ya MRND” yifashishije imbwirwaruhame uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yagejeje ku banyarwanda ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 yari amaze ku butegetsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza, yabwiye IGIHE ko uwo muganga atari kuri gahunda y’abagombaga gutanga ibiganiro.
Ati “Nta wamuhaye ijambo niwe waryihaye, atangira gusobanura ibya revolution ya MRND yifashishije agatabo yari afite, avuga ko yishimiye ibikorwa bya Habyarimana n’uko abashinzwe umutekano bahita bahagoboka baramucecekesha, umuhango urakomeza.”
Yakomeje agira ati “Uriya muganga amaze imyaka ibiri atuye mu Murenge wa Nyamirambo, yahaje avuye mu Bitaro bya CHUB ngo bamwirukanye. Ntasanzwe agaragara muri gahunda za Leta, ariko ducyeka ko ari ukubera ko aba ari mu kazi kuko akora mu ivuriro riri ahitwa kuri 40.”
Abajijwe niba muri uyu muhango hari ubusinzi cyangwa uburwayi runaka bwagaragaraga kuri uyu muganga, Uwamwiza yasubije ko umurebeye inyuma wabonaga ari muzima.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo afungiye ku sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo.
Ati “Yafashwe kubera ibikorwa yakoze ejo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba acyekwaho ibyaha yakoreye mu ruhame birimo guhakana no gupfobya Jenoside. Harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyari kigenderewe.”
Source:
Emma-Marie Umurerwa
igihe.com
Indege igihanurwa Inkotanyi zanyiciye umuryango, abatutsi bari bataricwa.
Mu ijoro ryo ku ya 7 rishyira iya 8 Mata 1994 niho abasirikare ba FPR Inkotanyi bari bavuye ku Kimihurura muri CND binjiye mu nzu iwacu bica urwagashinyaguro abo bahasanze bose. Umuto muri bo, Isabelle, yari agiye kuzuza imyaka 6 (umugufi imbere ku ifoto).
Iryo joro n’ayakurikiyeho, inkotanyi zishe imiryango myinshi y’abahutu bitwaga ko “bize” (iyo zashoboye gufata) mu gace kose ka RUKIRI. Icyo gihe ubwicanyi bw’abatutsi ntibwari bwagatangiye.
Inkotanyi zatangiye kwica abantu i Remera nyuma y’amasaha makeya indege iguye. Ubwo bwicanyi hamwe n’ihanurwa ry’indege ni byo byakongeje ikiswe génocide yakorewe abatutsi mu gihugu cyose.
Imirambo y’abacu, yabanje gukusanyirizwa mu byobo rusange hanyuma mu myaka yakurikiyeho yaje kuhavanwa ijyanwa mu nzibutso aho yavanzwe n’iy’abatutsi ubu nayo yitwa iy “Abatutsi bazize génocide”.
Jye nibaza niba Kagame ajya yibuka ko muri bariya avuga ko ariho yunamira harimo n’abo we ubwe n’ingabo ze biyiciye. Ese iyo abyibutse cyangwa abitekereje yumva ameze ate?
Imyaka 25 irashize abacu bagiye ntuzabibagirwa.
Tuzahora tubibuka.
We miss you so much!

Nadine Claire KASINGE
Kigeme: impunzi z’abacongomani bavuga ikinyarwanda zatangiye kwimurirwa i Mahama kubera kwikanga FLN
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR , mu minsi ishize yatangiye igikorwa cyo kwimura izi mpunzi kubera kwikanga ibitero simusiga bishobora kugabwa na FLN bikaba byabangamira umutekano w’izi mpunzi.
Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko kuva mu kwezi gushize hamaze kwimurwa imiryango 50. Gusa ngo iki gikorwa gikomeje kugenda biguru ntege bitewe n’uko izi mpunzi zitishimiye kubana mu nkambi imwe n’abarundi ndetse no kuba badashira amakenga imibereho bazahabonera bitewe n’uko abarundi batuye Mahama basanzwe babaho mu bucucike ndetse ikaba n’inkambi izwiho kubamo urugomo rwinshi tutibagiwe n’ishimutwa rya hato na hato rikorerwa impunzi bigizwemo uruhare na leta y’u Rwanda.
Amakuru yakomeje avuga ko n’ubwo badasiba kumva amasasu aturikira mu ishyamba rya Nyungwe n’inkengero zaryo, ko icyifuzo cyabo kwari ukujyanwa gutuzwa ahandi hasanzwe impunzi z’abacongomani bavuga ikinyarwanda aho kubavanga n’abarundi.
Akomeza avuga ko habayeho amanama menshi ahuza ubuyobozi bw’inkambi n’inzego z’umutekano mu Rwanda aho zabasabaga kudakwirakwiza aya makuru, ariko bikarangira binaniranye n’ubwo umubare w’abimuka ukomeje kuba muto cyane.
Uwari umuvugizi wa FDLR, Bazeye n’uwari ushinzwe iperereza, Abega bagejejwe imbere y’urukiko.
Abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya mbere baregwa ibyaha birimo iterabwoba.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nkaka Ignace – wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye – na Nsekanabo Jean Pierre – alias Abega – bagomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FDLR ku butaka bw’u Rwanda.
Aba bayobozi bombi ba FDLR baregwa kandi gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda.
Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza, baregwa gukorana n’igihugu cya Uganda kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, aba bombi ubushinjacyaha buvuga ko bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.
Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.
Ntabwo bari bahabwa umwanya wo kwisobanura ku byo baregwa.
BBC
07.04.2019:Joseph Sebarenzi yagize icyo avuga ku ijambo rya Kagame
Kagame ati abigambye ko bari muri Nyungwe ntibazi ibyo bavuga
Kabarebe yaba ari shitani yigize umuntu ?:Ikiganiro na Kayumba Rugema
ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement:IMYAKA 25 TWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Isi yose iribuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata kugeza Nyakanga 1994. N’ubwo imyaka ishize ari myinshi, Abanyarwanda ntiturashobora kwigobotora ingoyi y’ivangura ry’abazima n’abapfuye. Kubera inyota yo kwikanyiza ku butegetsi, inyungu za politiki no guhunga ubutabera, Leta ya FPR Inkotanyi yahinduye jenoside yakorewe Abatutsi iturufu iyifasha kuzimangatanya iyakorewe Abahutu.
Guhera ku wa 6 Mata 1994 indege y’uwari Perezida wa Repubulika imaze guhanurwa ku mategeko y’uwayoboraga ingabo za FPR Inkotanyi, Bwana Paul Kagame, iyicwa ry’Abatutsi ryafashe intera ya jenoside amahanga arebera. Icyo gihe abahezanguni bo mu bwoko bw’Abahutu biyise Interahamwe n’Impuzamugambi za MRND/CDR bishe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bafite umugambi wo kubamara burundu. Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe kimwe n’ubuhamya bugikomeza gutangwa bigaragaza ko abahezanguni bo muri FPR/DMI nabo bakoze jenoside yibasiye Abahutu mu gihugu no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Nk’uko muri 1994, amahanga yakomeje kurebera n’ubu ntacyahindutse. Kuri uyu munsi wo kwibuka, ibihugu by’ibihangange bisa n’ibirushanwa kuvuga amadisikuru meza no kohereza ubutumwa bwiza ariko mu mikorere bigakomeza gushyigikira ubutegetsi bushyir’imbere ivangura n’irondakoko kandi ari bwo burozi bwatumye Abanyarwanda bica abandi. Birumvikana ko ibisubizo ku bibazo byacu ari twe ubwacu tugomba kubyishakamo.
Dukeneye ubutegetsi butavangura abazima n’abapfuye kugira ngo bufashe abenegihugu kugera ku bwiyunge nyabwo bityo abantu bose bakagira uburenganzira bumwe bwo kwibukira hamwe no kuririra ababo.
Abanyarwanda twese dukwiye kubigira indahiro ko jenoside itazongera ukundi mu gihugu cyacu. Kurwanya icyakumira jenoside ni uguharanira ubumwe nyakuri bw’abagituye, ni ukwirinda no kurwanya ivangura iryo ariryo ryose, ni ukwirinda kuyishakamo inyungu za politiki, ni uguharanira ubutabera butavangura abicanyi na ba ruharwa, ni ukwirinda gukubira ibyiza by’igihugu mu maboko y’udutsiko twitwikiriye amoko, ni ukugira igihugu kigendera ku mategeko kandi kigaha ubwisanzure buri wese.
Umuryango Ishakwe Rwanda Freedom Movement wifatanije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka ababo bishwe bazira ubwoko bwabo cyangwa ibitekerezo bya politiki. Turashishikariza bose kwamagana umuco wo kubafungira mu mfuruka z’amoko yabo kugira ngo mu bihe biri imbere twese twese, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, tujye twibukira hamwe Abahitanywe na jenoside bose. Koko kandi igihe amoko yose azafatana urunana yibuka amarorerwa yahekuye igihugu, nibwo ya ndahiro ivuga ngo ntibizongere ukundi izaba ibaye impamo koko, ikaba ipfundo ribumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Twese twese twibuke duharanira kurwanya icyagarura jenoside mu gihugu cyacu.
ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement
Umuyobozi mukuru
Dr. Theogene Rudasingwa