“NAHUJE AMASO N’URUPFU”:Mme UWIMANA Marie Goretti
Lt Gen Jean Jacques Mupenzi yasimbuye Lt Gen Jacques Musemakweri
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 9 Mata 2019, aravuga ko habaye impinduka zikomeye mu bayobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda.
Nk’uko itangazo rya Ministeri y’ingabo z’igihugu The Rwandan yashoboye kubonera kopi ribivuga ngo Perezida Paul Kagame Akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu yategetse amahinduka akurikira:
-Major General Jean Jacques MUPENZI yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant General ahita anasimbuzwa Lt Gen Jacques Musemakweri ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka (ARMY CHIEF OF STAFF (ACOS).

-Lt Gen Jacques Musemakweri wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yagizwe umukuru w’Inkeragutabara (RESERVE FORCE CHIEF OF STAFF (RFCOS).

-Major Gen Aloys Muganga wategekaga Inkeragutabara yagizwe umukuru w’igombaniro rirwanisha ibimodoka by’intambara (MECHANISED DIVISION.)
Impamvu Kagame yahinduye abayobozi b’ingabo yamenyekanye
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu ijoro ryakeye nibwo minisiteri y’ingabo ibinyujije kurubuga rwa yo yasohoye itangazo rigaragaza impunduka mubuyobozi bwa gisilikari. Iri tangazo rivuga ko uwari generali majoro Jean Jacques Mupenzi yazamuwe ku ipeti rya lieutenant general akaba yasimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka. Iri tangazo rikomeza rivuga ko Musemakweli yahise agirwa umukuru w’inkeragutabara. Izi mpinduka kandi zageze no kuri Major Gen Aloys Muganga wari ukuriye inkeragutaba maze agirwa umuyobozi mukuru w’igombaniro rirwanisha ibimodoka by’intambara.
Izi mpinduka zigamije intambara yeruye !
Amakuru agera kuri The Rwandan ava ikambere mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), avuga ko impamvu y’izi mpinduka ari uko Kagame atifuza kongera kumva izina Sankara na FLN mu matwi ye.
Ikindi ngo ni uko Musemakweli wari ukuriye ingabo zirwanira ku butaka yagaragaje intege nke z’umubiri kuko yagize ikibazo cya stroke mu mutwe ndetse no mu gufata ibyemezo mu minsi yashize ubwo FLN yakomezaga kwidegembya mu gice kinini cy’ishyamba rya Nyungwe.
Aha ngo byaje kumukomerana ubwo basangaga izi ngabo zarabatanze ibirindiro bikomeye muri iri shyamba bigatuma bahatakaza abasilikari benshi. Iki ngo cyababaje Kagame cyane.
Ikindi kivugwa ni uko bamwe mu basilikari bakuru baturutse Uganda batubahaga Musemakweli.
Urugero ngo ni Gen Ruvusha wabwiwe kurasa byeruye FLN akabyanga yitwaje ko byashoboka ari uko baturutse i Burundi cyangwa muri Congo. Ibi ngo nibyo byatumye Kagame afata icyemezo cyo gushyiraho Mupenzi wakuriye muri DMI kandi ngo akaba atajya aseta ibirenge mu bikorwa byose byo kwica iyo abitumwe n’abamukuriye.
Aloys Muganga ngo aje kuzibura ibifaru byari bimaze iminsi mu bubiko.
Uwaduhaye amakuru akomeza avuga ko impamvu y’ishyirwaho ry’uriya mwanya w’umuyobozi mukuru ushinzwe igombaniro rirwanisha imodoka z’intambara, ari uko ngo bagiye kubikoresha mu buryo bweruye bityo imikoreshereze yabyo ikazajya igira uwo ibazwa.
Ikindi ngo ni uko Muganga azwiho kuba igikoresho (Robot) ku buryo nawe atajya agisha impaka abamutumye gukora icyo ari cyo cyose. Iyi mico ngo niyo Kagame yakundiraga Ibingira na Ruvusha , ariko nyuma ngo baje kwigira intakoreka bakajya bashyiramo inyurabwenge bityo bituma sebuja abakuraho amaboko.
Aloys Muganga wize ibya gisirikare muri Amerika agomba kwifashisha mu kubaka uriya mutwe w’ingabo ukomeye kuko niwo ushobora kwifashishwa cyane mu gihe haba intimara ikomeye n’igihugu cya Uganda.
The Rwandan kandi yabonye amakuru igikorera iperereza avuga ko ririya gombaniro ryahawe Aloys Muganga rigiye kongerwamo izindi ntwaro zikomeye kugeza ubu Leta y’u Rwanda yari yarabikie mu gihugu cya Ethiopia mu rwego rwo kuzihisha abaterankunga bafasha u Rwanda nk’igihugu gikennye.
Abaregera indishyi bajyanye ikibazo cy’indege ya Habyalimana mu rukiko rwa ONU.
Yanditswe na Ben Barugahare
Muri iyi minsi abantu benshi barimo kwibaza niba ikibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana kitagiye kongera kubyuka.
Ibi ni icyizere cya benshi mu baburanira indishyi mu kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ubu bafashe icyemezo cyo kujyana iki kibazo mu rwego rwasigaye rukurikirana ibibazo byasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI).
Nabibutsa ko nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza, inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana abari muri FPR ngo kubera ibimenyetso basanze bidahagije.
Abaregera indishyi ni ukuvuga imiryango y’abaguye mu ndege ya Perezida Habyalimana bajuririye iki cyemezo cy’ubutabera bw’ubufaransa ariko mu gihe hataraboneka igisubizo uburanira Madame Agatha Habyalimana yohereje ikibazo mu rwego rwasigaye rukurikirana ibibazo byasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI).
Mu ibaruwa yanditswe imyaka 25 umunsi ku munsi nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, Me Philippe Meilhac wunganira umupfakazi wa Perezida Habyalimana yasabye ko ubutabera bw’u Bufaransa bwashyikirizwa ibimenyetso biri mu cyegeranyo cy’ibanga cyakozwe mu 2003 n’umurwi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha.
Iki cyegeranyo kitari gisanzwe kizwi cyamenyekanye biturutse ko cyavuzwe mu gitabo cyanditswe n’umunyakanadakazi, Judi Rever, mu kwezi kwa Werurwe 2018. Icyo gihe, abaregera indishyi bahise babimenyesha abakora iperereza mu Bufaransa ku kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana ariko umucamanza Jean-Marc Herbaut yanze gukomeza iperereza avuga ko babonye ibimenyetso bihagije.
Nk’uko uburanira Madame Agatha Habyalimana, Me Meilhac akomeza abivuga ngo muri icyo cyegeranyo cyakozwe n’urukiko rwa Arusha havugwamo abatangabuhamya batari munsi ya 8 bagombye kumenya ibyo bavuze. Ngo iyo raporo ifite agaciro gakomeye kuko abatangabuhamya benshi ntibagihari cyangwa ntibagishaka gutanga ubuhamya kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi.
Rwanda:Urukiko rwangiye abari abayobozi ba FDLR kuburana bidegembya
Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali yanzuye ko Bwana Nkaka Ignace bakunze kwita La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega wari ushinzwe iperereza baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Ubushinjacyaha bwa guverinoma y’u Rwanda burega aba bahoze bari mu buyobozi bukuru bwa FDLR kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye urubanza.
Gen BEM Emmanuel Habyalimana yanenze uburyo abasirikare mu Rwanda bashyizwe mu myanya!
SUDANI:Igisirikare Kivuga ko Bashir Yatawe muri Yombi
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yakuwe ku butegetsi na coup d’Etat. Ni minisitiri w’ingabo za Sudani, Lieutenant-General Awad Mohamed Ahmed Ibn Auf, wabitangaje kuri televiziyo ya leta. Yavuze ko Bashir yatawe muri yombi kandi ko afungiye ahantu hatekanye.
Abasilikali ba Sudani baashyizeho amategeko yo mu bihe bidasanzwe n’inama ya gisilikali igiye gutegeka igihugu igihe cy’imyaka ibili.
General Ibn Auf yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa leta zigize Sudani n’iz’inzego z’ibanze zose zisheshwe
Bakimara kumva ko Bashir yahiritswe ku butegetsi, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahise biroha mu mihanda kubyina intsinzi mu murwa mukuru Khartoun, bararirimba banacinya akadiho.
Urwego rw’iperereza n’umutekano rwatangaje ko rugiye kurekura imfungwa zose za politiki mu gihugu hose. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega uru rwego kugira uruhare rwa mbere mu kwica no gufunga abaturage ku maherere.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo muri Sudani basaba ko Bashir avaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 50 muri iyi myigaragambyo. Naho leta ya Sudani yo ivuga ko abayiguyemo ari 22.
Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI mu Magambo ahinnye y’igifaransa. Rumurega ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo mu ntara ya Darfur.
VOA
Rwanda:Urubanza rw’abayoboke ba FDU-Inkingi rwakomeje mu rukiko i Nyanza
Kuri uyu wa kane taliki 11/04/2019, , aho ababurana batangiye kwiregura mumizi ku byaha baregwa.
Abireguye mu mizi ni Gasengayire Léonille, umubitsi wungirije wa FDU, ushinjwa ko nk ‘umubitsi ari we watangaga amafaranga yose yakoreshwaga mu byaha bashinjwa, akiregura avuga ko amafaranga yakoreshwaga mubikorwa binyuranye by’ishyaka kandi ko yabikaga impapuro zigaragaza neza uko yakoreshejwe.
Abajije w’urukiko aho izo mpapuro ziri, avuga ko byose byatwawe na Polisi yaje gusaka, ndetse abari aho bose batungurwa no kubona ubushinjacyaha butazizanye bukaba ntanaho buzivuga ku kirego cyabwo.
Undi wireguye no Ndayishimiye Papias, ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ibyaha, ariko we aza kugaragriza urukiko ko iyicwarubozo yakorewe na Polisi n’ubugenzacyaha aribyo byatumwe yemera ibyaha ngo abe aruhutse ho gake, none ngo kuva yagera muri prison atakiri muri cachots za polisi akaba yizeye ko yavugisha ukuri ntakuzire.
Twabibutsa ko ubwo yagezwaga mu rukiko ubwa mbere yashatse kwikuramo imyenda ngo agaragarize urukiko ibimenyetso by’iyicwarubozo ku mubiri we no mu birenge ariko urukiko rurabimwangira.
Mu kwiregura kwe, yavuze ku gapapuro yaba yarafatanywe, ngo kaba karanditswe n’umwe mubo bareganwa. Ariko asaba ko ako gapapuro kahabwa abahanga mu kwiga umukono w’abantu kuko yizeye ko byagaragaza neza ko nta n’umwe muri abo bafunganywe wakanditse, kuko we avuga ko yakazaniwe na polisi imukubita imuhatira kwemera ko ikamusanganye, ngo kakaba kariho adresse y’aho yagombaga kwerekeza ndetse na téléphone y’uwo yari kugenda asanga.
Akaba yabwiye urukiko ko ibyo byose yahatiwe kubyemera ko ariko nta kuri kurimo.
Uwa gatatu wireguye ni Athanase Kanyarukiko, wiyemerera ko kimwe n’uwitwa Twagirayezu warekuwe ari abayoboke ba FPR, ko begereye abayoboke ba FDU batumwe na Police kubaneka ngo bamenye ibikorwa byabo, akaba yaratunguwe no kubona mugenzi we bahawe ubutumwa bumwe arekurwa we ntarekurwe.
Kubijyanye n’uko kuneka abayoboke ba FDU, abari murukiko batunguwe no kumva ko umwe muri abo batumwe kuneka abayoboke ba FDU yashyizwe kuri liste y’abo ubugenzacyaha bwasabaga kumviriza télephones zabo ataranatangira kuvugana nabo, bikaba bishimangira itekinika rya muhatigicumuro rikomeje kugaragara muri uru rubanza.
Uru rubanza rukaba ruzasubukurwa ku wa
kabili taliki 16/04/2019
Umuyoboke wa FDU Inkingi ngo yakangishijwe gucibwa umutwe nadashinja bagenzi be!
ABANTU 17 BAHUNGABANYIJWE N’AMAGAMBO BAJYANWA MU BITARO!!
Kwibuka inzirakarengane zishwe, bo babitangira tariki ya 06 Mata. Barasobanura impamvu
Ku itariki ya 06 Mata 2019, mu Bubiligi no mu Bufaransa habereye imihango yo kuzirikana no kwibuka inzirakarengane zishwe mu myaka 25 ishize.
Habaye misa yo kubasabira. Basobanuye impamvu ibahuriza muri iyo mihango. Hagati ubutegetsi bw’u Rwanda butangiza icyunamo no kwibuka tariki ya 07 Mata, ndetse Umuryango w’abibumbye (ONU) wemeje ko tariki ya 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorew abatutsi.
Nk’uko muri bubyumve, abatangira kwibuka ky ya 06 Mata bo basanga bidakwiye kwirengagiza ko hari abishwe guhera kuri iyo tariki ndetse ko muri bo harimo n’abahutu.
Hari n’abemeza ko n’abahutu bakorewe jenoside nk’uko na byo muri bubyumve.
“NI IKI CYANTANDUKANIJE NA PREZIDA KAGAME?”:Dr RUDASINGWA Théogène
Ngo kwa Habyarimana bahasanze igitabo MEIN KAMPF mu kinyarwanda !!! Iki kinyoma cya Sezibera gihatse iki?
Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma
Mu kinyamakuru Igihe.com cyo ku wa 10 mata 2019 hasohotse inkuru ivuga ko kwa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana wari perezida w’u Rwanda kuva tariki ya 5 nyakanga 1973 kugeza ku ya 6 mata 1994 ngo habonetse igitabo cyanditswe na Adolf Hitler, wa muyobozi w’ubudage wagize uruhare rw’ikirenga mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abayahudi mu ntambara ya kabiri y’Isi. Uwo mugabo Hitler yanditse icyo gitabo yise MEIN KAMPF ari mu buroko, igitabo cyarimo ibitekerezo yumvaga yagenderaho aramutse afashe ubutegetsi, muri ibyo bitekerezo hakaba harimo kwica abayahudi bakarimbuka ku isi yose. Icyo gitabo nicyo ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Bwana Richard Sezibera avuga cyabonetse mu rugo kwa Habyarimana (ngo hafi y’inzu bakoreragamo imihango yo guterekera), ngo kikaba cyarashyizwe mu kinyarwanda. Ubu ngo ntibazi aho cyazimiriye.
Ndabona ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ntabwo FPR yategereza imyaka 25 kugirango itangaze iyo nkuru ihambaye. Ndahamya ko uwo munsi babona icyo gitabo (niba nibuka neza Kanombe yafashwe mu kwezi kwa gatanu 1994) Isi yose yajyaga kurara ibimenye kuko cyajyaga kuba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe na Habyarimana ubwe mbere y’uko apfa. Kuko nta yindi mpamvu igitabo nka MEIN Kampf cyaba cyarashyizwe mu kinyarwanda. Iyo nkuru ntabwo yigeze ivugwa muri icyo gihe. Kwa Habyarimana hataragirwa inzu y’umurage gakondo hakorewe inama nyinshi z’abagize guverinoma nta na rimwe byigeze bihavugirwa. Nyuma habayeho amaraporo menshi agerageza gusobanura inkomoko y’ubwicanyi bwabaye n’ababugizemo uruhare, nta na rimwe icyo gitabo cyavuzwe. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashakishije ibimenyetso by’uko jenoside yaba yarapanzwe mbere y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ibyo bimenyetso birabura. Kubera iki igitabo Mein Kampf cyabonetse kwa Habyarimana cyaba kitaravuzwe muri urwo rukiko ? Ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi cy’amafuti.
Ikibazo nyacyo twese twakwibaza ni iki : kuki nyuma y’imyaka 25 intambara irangiye FPR igikeneye gukoresha ikinyoma nka kiriya binyuze kuri ministiri wayo w’ububanyi n’amahanga? Impamvu mbona ya kiriya kinyoma nuko kugeza ubu FPR itarabasha gusobanura icyo yiciye Habyarimana akaba ari nabyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi. Ni umutwaro uremereye Kagame agendana. Abo bafatanije bose bazi ko bicishije abatutsi ku mpamvu zo gushaka ubutegetsi bwose kandi amasezerano ya Arusha yari yabahaye uburyo bwo gutaha mu gihugu bakagira uruhare mu butegetsi bwacyo no mu nzego zishinzwe umutekano. Kwica Habyarimana muri kiriya gihe kwari ukwicisha abatutsi bari mu gihugu ndetse n’abandi bose, nk’abanyapolitiki b’abahutu ndetse n’abanyamakuru bageragezaga kuvuganira abatutsi. Ni igikorwa cy’ubugome kizahora kivumwa mu mateka y’u Rwanda. Ukuri kuratinda ntiguhera. Kuba hari abacikacumu batinyutse gufata iya mbere bakabyamagana ku mugaragaro ni ikibazo gikomereye Kagame na FPR yose. Ariya magambo ba Callixte Sankara, ba Espérance Mukashema na ba Jonathan Musonera basigaye bavuga afite uburemere bukomeye cyane kandi amaherezo n’abandi bacikacumu bazava mu bwoba bavuge ko uwishe Habyarimana ariwe wabakozeho. Ibi rero ni impamvu ikomeye yo gukoresha itekinika kugirango Habyarimana agereranywe na Adolf Hitler wamaze abayahudi.
Ni ngombwa kwibutsa ko Habyarimana yishwe amaze amezi icyenda yarasinye amasezerano ya Arusha kugirango intambara irangire burundu. Iyo usesenguye politiki yakorwaga ku ruhande rwa Habyarimana kuva akimara gusinya amasezerano ya Arusha usanga yarizeraga ko nyuma y’inzibacyuho azatsinda Inkotanyi mu matora kuko yumvaga azabona amajwi y’abahutu. Niyo mpamvu propagande yakorwaga yari iyo kureshya abahutu aribo bitaga rubanda nyamwinshi. Ni nacyo cyatumye FPR iburizamo amasezerano ya Arusha, yabonaga nyuma y’inzibacyuho izatsindwa amatora. Kwica Habyarimana babikoreye kugirango babone ubutegetsi batajyaga kuzabona mu matora. Ibi rero ntabwo wabibwira imfubyi n’abapfakazi bahekuwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Ntabwo Kagame yatinyuka kuvuga ko yateje jenoside kubera ko nawe yumvaga ashaka kuba perezida w’u Rwanda, akigwizaho imitungo. Ngiyi impamvu ya kiriya kinyoma cya Richard Sezibera. Arimo ararwana kuri shebuja ariko nawe ubwo arirwaho kuko ararengera ingoma irimo kumukamira. Ahubwo sinzi impamvu bataratubonera (mu buryo bw’itekinika) umusilikare wahoze mu ngabo zatsinzwe wemera ko ariwe wahanuye iriya ndege ya Habyarimana. Aha naho bazahatekereze !!
Kigali: Victoire Ingabire yitabiriye urugendo rwo kwibuka.
Umurenge wa Remera arinawo Mme Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU INKINGI atuyemo, uyu munsi le 12/4 bari m’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994:
hakozwe urugendo kuva kuri stade Amahoro bagana muri Centre Christus banyuze kuri roind point yo kwa Lando ahatangiwe ibiganiro binyuranye.
Umuyobozi wa FDU Inkingi akomeje kwifatanya n’abanyarwanda bose muri ibi bihe twibuka amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo.
“KWIBUKA NO GUHA AGACIRO NYABYO ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NI UKWIRINDA IBYATUMYE IBA”
ITANGAZO N°007/PS.IMB/NB/2019
Rimaze kubona ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye hakiri ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rushobora kongera kugwa mu manga;
Rimaze kubona ko Ubutegetsi bwa FPR ndetse n’Amahanga bidakora ibikwiye kugira ngo u Rwanda rutazongera kugwa mu manga;
Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda,Ubutegetsi bwa FPR ndetse n’Amahanga ibikurikira:
Ingingo ya mbere:
Ishyaka PS Imberakuri ryifatanyije n’Abacikacumu by’umwihariko, n’Abanyarwanda ndetse n’Amahanga muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ingingo ya 2:
Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashobotse kubera uruhare rutazigiye bw’ubutegetsi bwari ku ngoma mu 1994 ndetse n’uruhare ruziguye rw’amahanga yatereranye Abanyarwanda.
Ingingo ya 3:
Ishyaka PS Imberakuri rirasanga hatabaye igikozwe u Rwanda rushobora kongera kugwa mu kaga kuko ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bukomeje kwitwara nk’ubutegetsi bwari ku ngoma mu 1994 n’amahanga akaba akomeje kurebera ibikorwa bibi bya FPR nk’uko yarebereye mu 1994.
Ingingo ya 4:
Mbere y’uko Jenocide yakorewe Abatutsi itsotsobwa,hari ibimenyetso simuziga n’ubu ibimenyetso nk’ibyo birangwa n’ibikorwa bya FPR Inkotanyi bikomeje kwigaragaza!Aha,havugwa:
1.Kuba FPR Inkotanyi yarafunze urubuga rwa politiki;
2.Kuba FPR Inkotanyi irangwa n’ivangura;
3.Kuba FPR Inkotanyi yikubira ibyiza by’igihugu;
4.Kuba u Rwanda rufite impunzi nyinshi kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi;
5.Kuba FPR Inkotanyi ifunga abatavugarumwe nayo;
6.Kuba mu Rwanda hakomeje kugaragara ubuhotozi bushingiye kuri politiki n’izimira ry’abanyapolitki n’abandi Banyarwanda;
7.Kuba FPR Inkotanyi idashaka kuganira n’abanyapolitiki bari imbere mu gihugu n’abari hanze batavugaru rumwe nayo.
Bikorewe i Kigali,kuwa 12/4/2019.
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)
Ubuhamya bwa Chaste Gahunde:ribara uwariraye (igice cya 1)
07 Mata 1994
Reka nunamire abatutsi bishwe mu mwaka wa 1994.
Tariki nk’iyi aho twari dutuye nta bwicanyi bwahabaye. Tariki ya 08/04/1994 mu ijoro nibwo hishwe umuryango wa Murari muri cellule Kunini, abapolisi ba Komine Mabanza bakoraga patrouille banyuze iwacu batubwira ko uwo muryango wishwe n’abantu ngo bari barakajwe n’amagambo umugore wa Murari yari amaze kuvugira ku kabari mu ga centre kitwaga GBK (Jebeka ).
Ngo uwo mugore yageze mu kabari agurira icupa buri wese wari aho , maze arababwira ngo : “Nimunywe mwuzuze ibyo bifu byanyu, ni byo abahutu mwamenyereye ubundi mugende musahure, ariko mumenye ko akanyu kashobotse “.
Ngo yaratashye baramukurikira bamwicana n’umuryango we. Ntibyari bikwiye.
08 Mata 1994
Tariki ya 08 Mata 1994 aho twari dutuye hirirwe umutuzo uvanze n’ubwoba no kwibaza byinshi. Nta mututsi wari yakwicwa.
Nk’uko nabyanditse muri poste yindi, abatutsi ba mbere bishwe mu ijoro ry’itariki ya 08 ishyira iya 09 Mata.
Uwo munsi (08/04/1994) hakwiye inkuru ivuga ko Abatutsi baza kwica Abahutu. Ku gasozi kacu twese twavuye mu ngo tujya kurara ku gasozi ka Kamagondo. Abatutsi twari duturanye bo ntibaje aho twaraye.
Uyu mwuka wari wakwiriye wari waturutse ku magambo yari yavugiwe mu kabari , aho umugore w’umututsikazi (Imana imwakire) yari ngo yabwiye abahutu ko akabo kashobotse.
Bigeze mu masaha ya saa munani z’ijoro imodoka ya police communale yaje kuhanyura baraduhumuriza ariko twasubiye mu ngo bukeye. Ni nabo batubwiye ko umuryango wa Murari wishwe n’abantu batazwi.
09 Mata 1994
Tariki ya 09 Mata 1994 i Mushubati abantu bose bari bahiye ubwoba. Bamwe ndetse bari bafashe gahunda yo guhunga. Aho twari dutuye twari twaraye ku gasozi ngo abatutsi bataza kutwica nk’uko inkuru zari zakwiriye ko hari gahunda yo kwica abahutu ngo bakabakurikiza Habyarimana. Uwo munsi hadutse umugabo wambaye gisirikare. Yiyitaga Lieutenant. Yamaze i Mushubati iminsi mike cyane. Kugeza n’uyu munsi nta muntu wigeze amenya uwo mugabo. Yavugaga ko aturutse mu Rutsiro. Cellule twari dutuyemo nta mututsi wari yakwicwa.
Twongeye kurara ku gasozi ka Kamagondo burinda bucya. Iryo joro nta modoka ya polisi yahageze. Hakurya muri cellule ya Kunini, abantu batazwi bitwikiriye ijoro bagaba igitero mu ngo z’abatutsi.
Ingo zagabwemo ibitero ni kwa Gérant wa banque populaire Léonard Ruzigandekwe, kwa Mwarimu Munyandege, kwa Mwarimu Gatari, mwarimu Rwakana, mwarimu Gashumba na Mwarimu Munyeshuri. Kuba ibitero byaragabwe ku batutsi bifashije byatumye hatekerezwa ko ikigamijwe ari ugusahura dore ko ubukene bwari bwinshi mu batari bakeya.
Bivugwa ko aho bageze hose bahasanze amayoga n’ibiryo byinshi ku ma plateaux. Cyakora basanze nta n’umwe uri mu rugo rwe. Mu by’ukuri uko twararaga hanze ngo hatagira uza kutwica, abatutsi nabo bari bahuriye ku gasozi ka Kigarama aba ariho barara. Kuri aka gasozi barahagumye bakajya bagaruka mu ngo gutwara ibyo kurya ariko ntibongera gutatana.
Paruwasi ya Mushubati yayoborwaga na Padiri Clément Kanyabusozo yungirijwe na Padiri Robert Matajyabo bose b’abatutsi. Mu gihe indege yahanurwaga bombi bari mu nama ku Nyundo. Ntitwongeye kubabona ukundi, ntibagarutse. Amakuru yaje kutugeraho ko Clément yaba yarishwe n’abahutu bari bariye karungu hariya mu mirima y’icyayi hafi ya Pfunda arimo agerageza kugaruka i Mushubati.
Paruwasi yasigaye iyobowe n’umudiyakoni wari mu biruhuko yitegura kuba Padiri.
10 Mata 1994
Tariki ya 10 Mata 1994 wabonaga hari impinduka. Ishyirwaho rya Guverinoma y’Abatabazi ryatumye twumva ko wenda igihugu kigize ubuyobozi ko nta waza kuduhohotera. Ntabwo twongeye kurara mu gasozi.
Kuri uwo munsi nibwo hishwe umututsi wa mbere muri cellule ya Gafumba, yitwaga Andereya bakundaga kwita Kinyuka. Imana imuhe iruhuko ridashira. Twumvise ko abantu bagiye kumwambura inka ye aranga baramwica nayo barayitwara barayirya.
Nk’uko nabyanditse muri poste iheruka, abatutsi benshi ba cellule Kunini bari bahuye n’abandi baturutse hirya no hino muri secteur Mushubati bihindira ku gasozi ka Kigarama, hari cellule Nyakabande. Bari bafite ubwoba bwinshi ariko barundanyije amabuye menshi aho bari bari.
Hari urugo rw’umututsi rumwe muri Mushubati abarutuye batigeze bava iwabo ngo basange abandi. Ni kwa Muhindi Visenti wari juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera. Imana imuhe iruhuko ridashira. Uyu mugabo yari yararongoye Masenge witwaga Tereza. Tereza yitabye Imana asiga abana batatu abahungu babiri, n’umukobwa umwe. Masenge yari yarapfuye kera bituma Muhindi ashaka undi mugore. Uyu we ariko yari umututsikazi. Yaje gushaka azanye abana babiri umuhungu n’umukobwa twari mu kigero kimwe. By’umwihariko uyu mugore yari yariganye na Mama muri Tronc commun. 94 bombi bari abarimukazi i Mushubati, bari inshuti kandi imiryango yacu yarasuranaga.
Mu gihe abandi batutsi bagiraga ubwoba bakihindira mu Kigarama, Muhindi we yashatse abasore b’abahutu bo kumurinda akazabahemba.
Tugarutse i Gafumba, uretse Andereya wari umaze kwicwa, n’abari bagiye mu Kigarama, abandi batutsi bari bihishe mu baturanyi babo b’abahutu.
Kugeza uwo munsi nta mututsi wari yaza kwihisha iwacu.
Dukomeze twibuke.
11 Mata 1994
Tariki ya 11 Mata 1994 i Mushubati hiriwe havugwa uburyo abatutsi bari mu Kigarama bahahunze mu ijoro ry’iya 10 rishyira iya 11. Bivugwa ko ku gicamunsi cy’itariki ya 10 Mata insoresore ziganjemo abahoze mu gisirikare bayobowe n’umugabo utazwi wiyitaga Lieutenant, zagabye igitero ku gasozi ka Kigarama ahari abatutsi. Icyo gitero cyagerageje kwegera abatutsi ariko kirananirwa kubera ko birwanyeho. Bari bararunze amabuye menshi cyane ku gasozi inshuro zose igitero cyagerageje kuzamuka, cyashubijwe inyuma birangira nta muntu uhaguye. Bwakeye mu gitondo ba batutsi bikubuye bagiye ariko batasubiye iwabo mu ngo zabo. Ni yo mpamvu abatutsi benshi bavukaga i Mushubati batahiciwe, bari bahunze berekeza ku Kibuye na za Bisesero. Scénario nk’iyi yaje kugaragara ku gasozi kari hakurya ya Bumba. Haje kwitwa Nyamagumba byibutsa Nyamagumba ya Ruhengeri. Tuzabigarukaho.
Kuri iyi tariki kandi nibwo i Mushubati hageze ikipe y’aba gendarmes bane bayobowe n’umu sergent, harimo n’umu caporal n’aba soldats babiri. Bacumbitse Kuri paroisse #Mushubati. Icyatumye baza cyakunze kugirwa ibanga rikomeye cyane cyane hagamijwe kurinda ubusugire n’izina bya Kiliziya Gatolika.
Muti gute ?
Nababwiye ibya Padiri mukuru Clément Kanyabusozo n’uwari umwungirije Robert Matajyabo, bombi bari abatutsi bakaba bariciwe ku Nyundo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa. Umudiyakoni wahabaga yabonye imbunda 35 muri plafond ya magasin. Ubusanzwe Robert Matajyabo niwe wari ushinzwe guhaha ukurikije inshingano abapadiri bari bafite, ariko Clément yari yarabimukuyeho avuga ko ajya anywa akayoga kenshi, ko bityo izo nshingano atazivamo. Clément rero niwe wari ufite imfunguzo z’icyo cyumba cyari kibitsemo ibyo kurya. Hashize iminsi Diyakoni yafashe icyemezo cyo kwica urugi kugira ngo ahe abakozi ibyo bateka, muri plafond haza kubonekamo izo mbunda. Izi mbunda zari ubwoko bubiri :23 zari AK47 cyangwa Kalachnikov na 12 za R4.
Diyakoni yabimenyesheje ubuyobozi maze hafatwa icyemezo cyo kohereza aba gendarmes bo kuzitwara ariko hasigara bane barinze aho hantu bafite n’itumanaho.
Byari kuba igisebo gikomeye kuvuga ko Kiliziya yacu yari ibitsemo imbunda.
Uretse patrouille ya police communale yajyaga inyuzamo ikahanyura, hari haherutse kuza igifaru cy’Abafaransa tariki ya 10 Mata gitwara ababikira babaga i Mushubati kibajyana ku Kibuye.
Tugarutse kuri izi mbunda, ukurikije uko byari biteye, biragoye kuvuga ko Clément yari kubika imbunda za Guverinoma. Ahubwo hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko Paroisse yari indiri ya mobilisation ya FPR Inkotanyi.
Aha i Mushubati ni ho Padiri Ruberizesa Innocent, Imana imuhe iruhuko ridashira yari yarandikiye igitabo kizwi ” Nanze kubaho ntariho: Umuti w’agahinda”. Cyakanguriraga abatutsi kwanga kubaho nabi kabone n’aho byaba ngombwa gutanga ibitambo. Padiri Ruberizesa yiciwe muri Paroisse ya Birambo.
Aho i Mushubati abasore babiri baturanye na Kiliziya bari barataye ishuri bajya mu Nkotanyi mu gihe nyamara twe twabonaga ntacyo babaye, ababyeyi babo bari abarimu. Bari inshuti za Padiri Clément Kanyabusozo.
Buri mugoroba abatutsi baturanye na Paroisse bazaga kwa Padiri ngo baje kureba Télévision, bamwe muri bo bemeje ko bajyaga kwiga gukoresha imbunda, ndetse bari bariyise amazina (amapeti ya gisirikare) tukagira ngo ni ukwihangishaho bya gisore. Uwitwaga Egide akiyita Ajida (adjudant) , abandi bakiyita ba Caporal. Mu gihe twakinaga umupira, ukumva umwe arabwira mugenzi we uwugezeho ngo “Murase Kapora” ntitumenye ibyo ari byo.
Izi mbunda zatumye Mushubati ifatwa nk’ahantu stratégique FPR yashoboraga kuza yihutira. Mu nzu ya Paroisse yegereye ivuriro rya Mushubati yabonetse ama stock y’imiceri myinshi Cyane nk’aho hitegurwaga icyiiza. Mu miryango yari ihishe abatutsi bo babazaga niba Padiri Clément ataraza !
Bamaze kumenya ko Clément yishwe nibwo bafashe icyemezo cyo kuva #Mushubati.
12 Mata 1994
Tariki ya 12 Mata 1994 i Mushubati hatangiye ubusahuzi mu ngo z’abatutsi bari bahunze berekeza Rubengera kuri Commune Mabanza nyuma bagakomeza bajya ku Kibuye. Umu gendarme wari uyoboye ikipe yari kuri paroisse yohereje babiri muri bo ngo banyure mu ngo zari zituranye na paroisse zari zasizwe na ba nyirazo. Icyari kigamijwe ni ukubuza gusenya no gusahura. Hari icyizere ko ibintu bisubira mu buryo abantu bakazagaruka mu ngo zabo. Hari aho byageze aba gendarmes barasa amasasu babuza ubusahuzi. Kubera ibi, umu sergent wari uyoboye aba gendarmes yiswe ko ari icyitso, ko “n’ubundi umwitegereje uhita ubona ko ari umututsi”.
Ubu busahuzi bwibasiye urugo rwo kwa Petero Gashumba, kwa Gatari Epimaque, Rwakana Ananiya, Munyeshuri, bari abarimu. Aba bose n’imiryango yabo bari bahunze. By’umwihariko kwa Gashumba no kwa Rwakana bari bafite abahungu mu Nkotanyi. Bari abasore bakuranye bakura ari abahereza ba Missa. Bageze mu mwaka wa munani, ntibatsinze ikizamini cya leta ababyeyi babo babashyira mu mashuri yigenga bayavamo basanga Inkotanyi.
Hari imiryango imwe y’abatutsi yari yigabanyijemo abahunga n’abihisha mu baturanyi babo b’abahutu. Ku ivuriro (dispensaire ) ya Mushubati hari abatutsi bahihishe babarirwaga nko muri 20. Umwe mu baforomokazi Mukankwiro Véronique w’umututsikazi (Imana imuhe iruhuko ridashira) yari ku izamu ariko kubera ibihe bikomeye izamu ryarakomeje akomeza kwita ku barwayi.
Véronique ndamuzi cyane. Umututsikazi w’umushambokazi. Njye nkomoka mu muryango w’Abashambo b’abanyiginya ariko baje guhinduka abahutu. Uhereye kuri jyewe ugasubira inyuma mu bisekuru iyo ugeze ku cya 10 ugera mu batutsi. Tuzabigarukaho.
Uretse kuba duhuriye ku bushambo, Véronique yari afite umwana w’umuhungu, Karenzi Théoneste data yabyaye muri batisimu. Uyu yaje kurokoka, ubu ariho. Imiryango yacu yarasuranaga ndetse twumvaga wenda bazaza kwihisha iwacu. Abana bamwe ba Véronique, bari kumwe nawe ku izamu, abandi bihishe ahatandukanye.
Ku mugoroba wa tariki 12 Mata 1994, havuze induru nyinshi cyane hanze. Ngo bari babonye umugabo w’umututsi witwaga Tadeyo w’i Rarankuba . Bivugwa ko ngo ashobora kuba yari afite imbunda. Iyo nduru ivuze twasohotse mu nzu duhagarara ku irembo. Induru yaturukaga hakurya muri Cellule Kunini. Hashize akanya twasubiye mu nzu tugiye kumva amakuru y’ikinyarwanda ya saa moya z’umugoroba kuri Radio Rwanda. Hari umusore w’umuturanyi.
Tumaze kumva amakuru naramuherekeje kugira ngo nkinge urugi rwo ku irembo. Tugeze hanze twabonye umuntu wububa ashaka kwinjira mu rugo, turamubaza tuti: “uri nde?”
Biracyaza…..
Nyuma ya gahunda yo gukona abagabo Dr R. Sezibera ati Yuvenali Habyarimana ni Hitler
Rwanda/Jenoside: Philibert Muzima asanga Leta n’amahanga bagomba kuriha indishyi
Philibert Muzima ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu kiganiro twagiranye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata, yatubwiye ku mwiherero abacitse ku icumu baherutse gukorera i Paris, atubwira ko abona Leta n’amahanga byatereranye abishwe, akaba asanga kubera iyo mpamvu bakwiye kuriha indishyi banyuza mu kigega cyagoboka abarokotse.
Philibert Muzima yanatubwiye ko abona mu Rwanda hakwiye kujyaho inzego z’ubutegetsi zikomeye, zishinze imizi mu kuzuza inshingano zazo, aho kugira umutegetsi bose babona nk’ufite ububasha bwose ku zindi nzego zose.
Ni iki kihishe inyuma yo kuvuga ko havumbuwe igitabo MEIN KAMPF cya Hitler mu rugo rwa Perezida Habyalimana?
Ibyo JB Nkuliyingoma avuga byose tubyumvikanaho. Icyo nshaka kwongeraho gusa ni nk’igisubizo kuri kiriya kibazo ngo:”…bihatse iki?”
Kuba kiriya kinyoma cyatangajwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga bifite icyo bivuze.
Ku bwanjye byerekana ko FPR itangiye umupango wo kuzabwira amahanga ngo abuze ko hagira uwibuka ku mugaragaro, nka ziriya za misa n’ibindi bikorerwa Perezida Juvenal Habyarimana.
Mu Rwanda ho bisanzwe bibujijwe yewe ari n’ikizira kumuvugaho icyiza na kimwe. Ubu rero FPR itangiye campagne ifite kugera ku nshingano ikurikira .“Habyarimana= Hitler.”
Nimara kubisakaza, izasaba ibihugu byose bibamo abanyarwanda kubuza ko hagira uwavuga cyangwa yibuka ku mugaragaro Perezida Juvenal Habyarimana, yewe n’abo mu muryango we bagomba kubibuzwa.
Impamvu cyangwa ibisobanuro FPR izajya itanga ni ukuvugango: “Nkuko ntawakwemererwa kwibuka cyangwa gusomera Hitler Misa aho iwanyu, ninako mugomba gufata abifuza kwibuka Hitler wacu ariwe Habyarimana”.
FPR kandi izabifashwamo na za “ lobbies” zayo zikomeye cyane muli ibyo bihugu maze icyifuzo cyayo cyubahirizwe.
Bityo rero ntitwagombye kwamagana gusa icyo kinyoma cya Semuhanuka ariwe Sezibera, ahubwo twagombye gukomerezaho twamagana uwo mugambi mubisha wo guhindura kwibuka Habyarimana icyaha mu mahanga yose.
Bityo igihe ayo mahanga azabisabirwa na FPR nibura akazakomaho agatima ko byatangijwe n’icya Semuhanuka kuli MEIN KAMPF yo mu Kinyarwanda ngo yabonetse kwa Habyarimana!
Emmanuel Neretse