UKO UMUHANGO WO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VICTOIRE WAGENZE. (Video)
Ban Ki-moon aremeza ko M23 ubwo yafataga Goma, yabifashijwemo n’amahanga
Nkuko tubikesha imbuga nka reuters.com na zonebourse.com, muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2013, Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yagaragaje ko ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma muri Kongo Kinshasa m’Ugushyingo 2012, wari ubifashijwemo n’ibihugu bimwe by’amahanga.
Amakuru dukesha izi mbuga nkoranyambaga, akomeza avuga ko n’ubwo Ban Ki-moon yagaragaje ko hakoreshejwe imbaraga ziturutse hanze ku mutwe wa M23 mu gufata Goma, ariko yirinze kugira igihugu na kimwe atunga urutoki.
Muri iyi raporo ku ngufu zishyirwa mu gikorwa cyo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Monusco, akaba agaragaza ko umutwe wa M23 kwemera kuva muri Goma nyuma y’iminsi11 wari umazemo ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ingufu wari watijwe mu kwinjiramo.
Ibi Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye abitangaje nyuma y’uko impuguke z’uyu muryango zakunze gushinza u Rwanda ndetse na Uganda kuba aribyo bitanga ubufasha bwose kuri uyu mutwe wa M23, ndetse zikongeraho ko mu kwinjira mu mujyi wa Goma ibikorwa bya gisirikare byose byari biyobowe n’ibi bihugu.
Umutwe wa M23 ukaba warafashe umujyi wa Goma ku itariki ya 20 Ugushyingo 2012, ariko ukaza kwemera gusohokamo nyuma y’iminsi 11 ubisabwe n’abakuru b’ibihugu by’Ibiyaga bigari.
Nubwo ariko izi raporo z’ Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango nka Human Right Wathc zakunze gutunga agatoki ibi bihugu, byo ku ruhande rwabyo ntibyahwemye kubihakana byivuye inyuma aho bivuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ibi kandi biratangazwa mu gihe hateganyijwe ko ku itariki ya 24 Gashyantare 2013 i Addis Abeba muri Etiyopiya hazasinywa amasezerano yo kugarura amahoro muri Kongo Kinshasa hagati y’Ibihugu Bigize Ibiyaga Bigari.
Ernest NDAYISABA
Umuryango.com
ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N’ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE
Kuva FPR – Inkotanyi n’abayishyigikiye bafata u Rwanda nyuma y’imivo y’amaraso y’abana b’u Rwanda yakomeje kugaragaza ugushaka kwimira, kwica, gufunga no kwigizayo uwo ariwe wese ugaragaje igitekerezo gitandukanye n’ibyo Perezida Kagame Paul na FPR – Inkotanyi ye bashaka cyangwa batekereza; iyo witegereje usanga umugambi bafite ari uwo gucecekesha abantu bose ( funga kimia), nti hagire utanga igitekerezo cyubaka kandi cyubaka u Rwanda n’abanyarwanda, nti hagire uvuga maze abanyarwanda bibere ba humiriza nkuyobore. Ubashije kuvuga yitwa umwanzi w’igihugu, igipingamizi, umujenosideri n’ibindi. Kubera iyo mpamvu Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryifuje kubatangariza ibi bikurikira ku karengane kamaze iminsi gakorerwa umuhanzi KIZITO MIHIGO n’abandi nawe bazira ibitekerezo byabo:
1. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, kubera amahame yaryo ashingiye k’ukuri no gukorera mu mucyo byo nkingi y’amajyambere arambye, riramagana ifungwa ry’umuhanzi w’umuririmbyi KIZITO MIHIGO azira gusa ko yavuze mu ndirimbo ye ati: “abazize kwihorera n’urugomo rutiswe jenoside nabo ni abantu, nabo ndabazirikana, nabo ndabasabira”. Akongeraho ati: “ ndi umunyarwanda yari ikwiye gusimburwa na ndi umuntu”. Kizito yavuze ukuri, afite ukuri kandi ntabwo agomba kukuzira. Nta kibi yakoze uretse ibyaha FPR imuhimbira. Police ya leta ya FPR nimurekure atahe iwe mu rugo asure n’inshuti ze n’abavandimwe be uko abyumva.
2. Umunyamakuru wa Radio Amazing grace witwa Cassien Ntamuhanga hamwe n’umudemob Jean Paul Dukuzumuremyi nabo nibarekurwe batahe iwabo. Kuko Leta ya FPR yabafunze mu rwego rwo gutekinika dosiye yo guhimbira Kizito Mihigo ibyaha ngo bariya ni agaco ke bafatatanije umugambi wo guhirika leta ya FPR Inkotanyi no kwica bamwe mu bayobozi bakuru bayo. Muri wo mugambi leta y’u Rwanda ibarega, ibabeshyera ko bawufatanije na RNC na FDLR.
3. Umuhanzi iyo akora igihangano ke arabanza agatera icyumvirizo sosiyete akoreye kandi akoreramo icyo gihangano cye. Ibyo umuririmbyi Kizito yaririmbye, ni impumeko iri mu banyarwanda mu gihugu hose no hanze yacyo. Leta ya FPR imaze gutangaza ko icyunamo gitangiye mu kwezi kwa mbere 2014 aho gutangira mu kwezi kwa kane, twanditse ko “hari abatutsi benshi batangiye kwinubira icyunamo cyabo cyabonyine kandi bazi neza bagenzi babo b’abahutu nabo bagikeneye kuko bazi ababo bapfuye bazize jenoside hutu yakozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Zaire-Congo”.
4. Muri abo harimo umwenegihugu munyarwanda w’umututsi witwa KAGUBARI Gilbert utuye mu mugi wa Kigali uherutse gufatwa nawe arafungwa azira ko yavuze ngo: “ubu rero bagiye gutangira byabindi byabo byo kurira” nkaho aribo bagira amarira bonyine. Aha Kagubari nk’umututsi wacitse kw’icumu aribaza impamvu hari abandi banyarwanda nkawe barokotse jenoside hutu bo bakaba bagomba kuyarira ajya mu nda, batagira uburenganzira bwo kumenya nabo aho ababo bajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro, babibuke banabatangeho ubuhamya.
5. Hari kandi abaturage b’I Kibungo batatu: MUHIRE LAURENT, SINDIKUBWABO ASUMANI NA HABAMUNGU bafugiwe muri polisi y’i Kibungo bazira ngo “kujugunya mu musarani igitambaro kiriho ubutumwa bujyanye n’icyunamo”, ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside! Biragaragara ko ari abahutu ari abatutsi, propaganda na siyasa za FPR zishingiye ku kinyoma n’urugomo bamaze kuzirambirwa. Bityo tukaba dushyigikiye abatutsi n’abahutu biyemeza gukora ibikorwa byo kwitandukanya n’iriya leta ya FPR kuko barangije kuvumbura ubwabo ko ari leta mbi ibategekesha ikinyoma, igitugu, iterabwoba, urugomo, kubambura utwabo, kubahimbira ibyaha no kubica.
6. Hari umusenateri witwa Panelope KANTARAMA (umuhutukazi) wirukanywe muri Sena y’u Rwanda azira akarengane k’uko yavuze aganira n’abandi ko atabona impamvu leta y’U Rwanda itagirana imishyikirano ya politiki na FDLR n’andi mashyaka atavuga rumwe na leta ya FPR Inkotanyi. Igitekerezo cye ni icyubaka u Rwanda si ikirusenya. Ahubwo Perezida Kagame wanga kwicarana n’abandi banyarwanda nkawe ariko bafite ibitekerezo binyuranye n’ibye ngo bicare hamwe bashakire u Rwanda ibusibizo birambye by’ibibazo by’ingutu rufite, ni we urusenya yibeshya ngo ararwubaka kandi arimo yubakira k’umusenyi ibizahirima ejo n’ejo bundi nk’uko umuhanzi Cecile KAYIREBWA amaze kubiribimba mu ndirimbo ye yise “Ubutumwa”.
7. Hari umudepite intumwa ya rubanda witwa Florence (umututsikazi) nawe wahuye n’akarengane azira ko yigeze kuvuga aganira n’abandi ko Umukuru w’Iguhugu atari akwiye kujya atukana nk’abashumba atuka abanyapolitiki b’abanyarwanda nkawe ngo ni isazi azicisha inyundo, ngo ni imbwa, ibigarasha, abajenosideri, imburamumaro, inkozi z’ibibi, inkorabusa, inzererezi, injiji zize n’ibindi tutiriwe turondora. Uyu mudepite intumwa ya rubanda yarabizie yirukanwa mu nteko ishinga amategeko aza no kugera aho biba ngombwa ko ahunga igihugu cye ngo akize amagara ye kandi cyari kimukeneye.
Ibi biragaragaza ko leta ya FPR abatayishimiye batayishaka banayizinutswe rwose bari mu byiciro byose by’abanyarwanda: bari mu batutsi, mu bahutu, mu banyarwanda bari mu gihungu imbere, mu banyarwanda baba hanze, mu bategarugori n’abari, mu bagabo, mu basore n’inkumi, mu basaza, mu basenateri, mu badepite, mu basirikire, mu basivili, mu banyamugi nka Kagubari , mu banyacyaro nka bariya baturage b’i Kibungo, mu bikorera ku giti cyabo nka Ayabatwa Rujugiro, mu bahanzi nka Kizito Mihigo na Cecile Kayirebwa , n’abandi mwese uko mwiyizi.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abanyarwanda bose gukomeza kwitandukanya n’iriya leta ya FPR ari benshi cyane buri wese mu rwego arimo kugirango twese dufatanye guca akareganane mu gihugu, dukureho iriya leta iriho tuyisimbuze leta nshya ibebereye abanyarwanda bose (abahutu, abatwa n’abatutsi), izira amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose, itagira uwo iheza, isangiza abanyarwanda ibyiza by’igihugu, maze u Rwanda rwacu rube mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe ushyizwe ku ruhande.
Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 16/04/2014
Dr. Gasana Anastase, perzida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.
Niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura ibitekerezo, email yacu ni
abasangizi@gmail.com
Ubwoba bwa FDLR buri gutuma abayobozi ba FPR na Polisi bitana ba mwana!
Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu karere ka Musanze ahahoze hitwa Ruhengeri aravuga ko ubu inzego z’iperereza z’u Rwanda zahutse mu baturage zitaretse n’abasanzwe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze abo bose ngo barazira gukorana n’umutwe wa FDLR.
Igiteye inkeke muri iyi mikorere n’uburyo bamwe mu bayobozi ba gisiviri barimo batanga amakuru avuguruzanya umuntu akibaza ikihishe inyuma y’iri vuguruzanya bikamuyobera.
Amakuru atugeraho yemeza ko abayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo babiri byavugwaga ko baburiwe irengero, bari mu maboko ya polisi aho ngo bakurikiranweho gukorana n’umutwe wa FDLR nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kabitangaza ndetse na Ministre w’umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana akaba yarabikomojemo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuseke.
Muri abo bayobozi ngo harimo umukozi w’Akarere ukuriye Ibiro by’ubutaka, Muganijimana Faustin, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Muko na Gashaki bari baburiwe irengero, Ndahiro Amiel na Nduwayezu Jean Marie, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gashaki, Kanaburenge Francois, n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tubiri two mu murenge wa Gashaki.
Abo baje biyongera kuri Nsengimana Alfred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ufunzwe, nawe akaba akekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR.
Ifatwa ry’aba bayobozi ngo ryatangajwe mu nama y’umutekano idasanzwe y’Akarere ka Musanze yabaye kuri uyu wa 17 Mata 2014, iyobowe n’Umuyobozi wako Mpembyemungu Winifirida, ari kumwe n’abayobozi mu nzego za gisirikare n’iza Polisi.
Iyo nama ngo yari yitabiriwe n’abantu barenga ijana barimo abayozi mu nzego zose mu karere ka Musanze hamwe n’abikorera batandukanye bakorera muri ako karere. Muri iyi nama ngo abari bayitabiriye bafashe umwanzuro wo kwisuzuma hagati yabo, cyane ko bigaragara ko muri bo havamo abategura guhungabanya umutekano. Basabwe by’umwihariko kudahishira bagenzi babo bakeka ko bashobora kuba bakorana n’umutwe wa FDLR.
Igiteye impungenge n’uko polisi n’abayobozi batavuga rumwe kuko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, unakuriye Ubugenzacyaha muri iyo Ntara, Supt Hitayezu Emmanuel, abajijwe n’abanyamakuru yagize ati “Aba bantu ntabo dufite reka ndaza kubaza Umuyobozi w’Akarere aho aya makuru yaba yarayavanye.”!!
Ibi bikaba atari ubwa mbere bibaye kuko bimaze kuba nk’umuco ko polisi ita abantu muri yombi igakomeza guhakana ko itabafite ariko nyuma ukumva ngo abo bantu polisi igaragaje ko yari ibafunze. Uretse ko ibi binyuranyije n’amategeko kuko amategeko atemerera polisi gufunga ukurikiranyweho icyaha amasaha arenga 72 (bihwanye n’iminsi 3).
Abazi imikorere y’inzego z’iperereza zo mu Rwanda bahamya ko akenshi aba bantu baba bagikorerwa iyicwa rubozo bataremera kuvuga ibyo Leta ishaka ko bavuga cyangwa n’ababyemeye baranegekaye bataratora agatege ngo babe baberekana ku mugaragaro!
Iyi mikorere ya Leta na polisi imaze gushyira abaturage mu gihirahiro natanga urugero rw’umwe mu batanze igitekerezo ku rubuga igihe.com yagize ati: “None se mu Rwanda haba hari Police secrète ikora ibyo Polisi isanzwe iba itazi? Harahagazwe. Ese niba bigaragara ko hari abantu benshi bakorana na FDLR, ntibyaba bisobanura ko uko tuyibwirwa atariko imeze? Ese abanyarwanda bazarinde bashira ngo ubutegetsi ntibwashyikirana nayo? Mbona bishobora kuzaba bibi cyane mu minsi iri imbere!”
Umuntu yasoza yibaza niba kugeza ubu Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye batarabona ko abayirwanya bafite ingufu mu baturage no mu nzego z’ubuyobozi ngo bayoboke inzira y’ibiganiro.
Niba koko aba bantu batabeshyerwa umuntu ajanishije yasanga abatarafatwa bakorera FDLR cyangwa bayishyigikiye mu bayobozi no mu baturage bangana iki? Benshi mu banyarwanda ntibashidikanya kuvuga ko ibi bikorwa by’urukozasoni bya Leta bigiye gutuma abaturage bayihagurukira kuko bimaze gufata indi ntera.
Marc Matabaro
The Rwandan
ITANGAZO RY’UBUYOBOZI BUKURU BW’IHURIRO INYABUTATU-RPRK.
Twongeye gushima abanyarwanda bose bumvise kandi bemera ko ubwami bugendera ku itegekonshinga ariyo nzira ihamye yo kwongera kubanisha inyabutatu nyarwanda. By’umwihariko turashima abayoboke bitanga kugira ngo iyi ntego izashyirwe mubikorwa. Intego twatangiye n’umurongo twihaye abanyarwanda benshi mwashimye ntabwo tuzigera tubitezukaho.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) bumenyesheje abanyamuryango bose, n’abandi mwese mushyigikiye ibikorwa by’ihuriro ko inyandiko yose izasohoka idafite ikirangantego cy’ihuriro musanzwe muzi izaba ntagaciro ifite. Ikirangantego n’ibendera by’Ihuriro RPRK ntibyigeze bihinduka. Hakoreshejwe Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, Radio y’inyabutatu, ikinyamakuru, hari abarenze ku mategeko no ku mahame remezo.Bashaka kubikoresha kuburyo bunyuranye n’amatwara n’umurongo twihaye tugenderaho kandi tutazatezukaho w’uko ihuriro inyabutatu-RPRK ari iry’abanyarwanda bose, kandi ko bose bagomba kuryibonamo mu bwisanzure busesuye.
Tuboneyeho gusaba abo bose bashaka guhindura cyangwa kunyuranya n’inshingano z’ihuriro Inyabutatu-RPRK kugaruka mu nzira nziza tugafasha abanyarwanda kwiyunga no kubana mu mahoro. Twibutse abanyarwanda, abadushyigikiye, by’umwihariko abanyamuryango ko ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’itegekonshinga nk’uburyo bw’imiyoborere myiza isubiza ijambo abanyarwanda mu Rwanda rwabo. Murakoze Mugire amahoro.
Eugene Nkubito
Umuyobozi w’Ihuriro Inyabutatu-RPRK
rwandankingdom@rocketmail.com
Impurirane y’ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k’u Rwanda n’Abanyarwanda
Ntangije iki gitekerezo cyanjye kwifuriza abanyarwanda bose Pasika nziza baba abari mu Rwanda, ndetse n’abari hanze yarwo.
Ubusanzwe ku bakristu Pasika bisobanura kuzuka, cyangwa se kwambukiranya uva mu rupfu ugana mu buzima.
Ubusanzwe Pasika abakristu tuyizi mu magambo magufi nk “Izuka kwa Yezu cyangwa se Yesu” Abakristu cyangwa se abasoma Bibliya dusoma ko Kristu yapfuye kugira ngo acungure abantu bari bamaze kurohama mu byaha byabakururiye urupfu, tubwirwa cyane ko muntu yaremwe mu ishusho ibengerana y’Imana, ariko ku munsi yaje gucumura nibwo yiyambuye ubwo bwiza maze urupfu ruza ubwo mu nyoko muntu, ni ukuvuga ko iyo muntu adacumura nta rupfu rwari kubaho, twari kwiberaho nk’Imana.
Mbere yo gupfa tubwirwa ko Yezu Kristu yajyanywe mu butayu kugeragezwa mu gihe kingana n’iminsi 40, ariyo twita IGISIBO, nyuma igisibo gisozwa n’umunsi wa Gatanu mutagatifu ariwo Kristu yashinyaguriweho, agasuzugurwa agakubitwa agahekeshwa umusaraba yaje kwicwa akawubambwaho, hamwe n’abagizi ba nabi. Ibi nibyo abakristu bita Inzira y’umusaraba.
Yezu Kristu yarapfuye ariko arazuka, iyo nzira, urwo rugendo nirwo rwaturutseho ijambo cyangwa izina PASIKA.
Ku Rwanda rero n’abanyarwanda byabaye impurirane, genocide yakorewe abatutsi yibukwa akenshi mu bihe by’igisibo na Pasika, n’ubwo genocide yatangiye ku italiki ya 7 Mata 1994, Genocide yatangiye nyuma y’uko indege yari irimo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi.
Aha nakwibutsa ko muri icyo gihe hariho intambara yiswe iyo kubohoza u Rwanda aho ingabo za FPR zarwanaga n’ingabo za Leta ya Habyarimana zitwaga FAR, icyo gihe ihanurwa ry’indege ryashinjwe FPR Inkotanyi yari yiganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, maze abari begamiye ku butegetsi bwariho bwa Habyarimana nabo biganjemo abo mu bwoko bw’abahutu, babigeretse ku bwoko bwose bw’abatutsi, biyemeza kwihorera cyangwa guhorera umukuru w’igihugu wari umaze gupfa, ng’uko uko Genocide yiswe Genocide yakorewe abatutsi !
Ngarutse ku mbarutso ya Genocide, yabaye ku ya 7 Mata 1994, hari ku munsi wa kane w’icyumweru, cyakurikiraga umunsi mukuru wa Pasika, ibihe byo kwibuka akenshi bihurirana na n’igisibo cya kiriziya Gaturika, uwa gatanu mutagatifu na Pasika.
Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe abatutsi
Mata 1994 Mata 2014 hashize imyaka 20 twibuka Genocide yakorewe Abatutsi, abatutsi nk’uko nabivuze bishwe n’abahutu. Simvuze ko nta Bahutu bapfuye, nta n’ubwo mvuze ko nta Batutsi bishe, aha ndashaka kuvuga kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kuko kuri ubu aribo bibukwa.
Abibuka rero bibuka abatutsi bishwe hagambiriwe kuzimanganya ubwo bwoko, ngira ngo ni nayo mpamvu y’ijambo GENOCIDE
Kwibuka imyaka 20 byahuriranye n’igihe cy’igihe cy’igisibo cya Kiriziya Gatulika cyangwa cy’abakristu, nyuma twagize umunsi w’inzira y’umusaraba ariwo wa gatanu Mutagatifu, none tugeze ku munsi w’izuka ariwo PASIKA, kuvanwa mu rupfu ugana mu IZUKA.
Hibuka nde, hibukwa nde?
Leta y’u Rwanda, ishyigikira gusa kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi, umwanya ugaharirwa abatutsi barokotse cyangwa bacitse ku icumu, ni ukuvuga abakomoka ku miryango yishwemo abantu.
Ubuhamya butangwa n’abiciwe bavuga ibyababayeho, abahutu n’ubwo baba bariciwe mu buryo bunyuranye, ntabwo bahabwa umwanya uwo ariwo wose, ahubwo akenshi usanga batungwa agatoki, aho bikabije usanga ndetse rwose bibyutsa urwango n’inzika hagati y’abaturanye b’ubwoko butandukanye, abandi ndetse bagatabwa muri yombi bashinjwa kuba baragize uruhare mu bikorwa bya Genocide yakorewe abatutsi.
Ntaragera ku muhanzi Kizito Mihigo, ndabanza nanjye mvuge ko nshyigikiye ko habayeho Genocide yakorewe ubwoko bw’abatutsi hagambiriwe kubuzimangatanya kuko bakekwagaho ko bahanuye indege y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akayipfiramo ndetse n’umukuru w’igighugu cy’u Burundi n’abandi bari kumwe
Nemera kandi ko ubwoko bw’Abahutu nabwo bwiciwe, kandi abahutu bishwe nabo bafite ababakomokaho, kandi nabo bakenera kubibuka, n’ubwo Leta itabishyigikira ngo ibabonere umwanya wabyo cyangwa bikorwe mu rwego rw’igihugu cyangwa mu buryo bwemewe nk’uko bikorerwa abo mu Bwoko bw’Abatutsi
Aha niho havuka impaka cyangwa kutumvikana, kandi koko ugasanga Leta ibifitemo ububogame.
Kizito Mihigo ni muntu ki?
Kizito Mihigo ni umuhanzi nyarwanda wamaye cyane cyane mu guhimba no gucuranga indirimbo za Kiriziya Gaturika.
Kizito Mihigo akomoka mu Karere ka Nyaruguru, ahitwa I Kibeho, akaba nawe ari uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi, muri Mata 1994, ubwo we n’abandi bo mu muryango we barokotse, bahungiye mu gihugu mu gihugu cy’ u Burundi, muri icyo gihe Kizito Mihigo yari mu kigero cy’imyaka 12.
Kizito n’abarokotse bo mu muryango we bahungutse nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi, bagiye gutura mu mujyi wa Kigali.
Kizito Mihigo yize mu iseminali ntoya, mu nganzo ye yagaragaye cyane acurangira Chorale de Kigali, kuri Cathedral St Michel, ndetse abazi inshurango ye bumva idatandukanye cyane injyana n’iya Chorale de Kigali y aba Ngoboka Cyriaque.
U mwaka w’2003, Kizito yagiye kwiga muri Kaminuza y’umuziki mu Burayi, yabanje mu Bubiligi, nyuma mu Bufaransa, aho yazobereye mu gucuranga za orges na za Piano.
Kizito Mihigo mu kiganiro yigeze guha Radio BBC y’abongereza mu kiganiro na Felin Gakwaya, yasobanuye ko yakunze kujya akora ibitaramo mu Burayi aho ngo abakunzi be bagakunda kumubaza igitumye aririmbira abamutuye abo aribo bose baba abahutu cyangwa abatutsi, ndetse ngo hari n’aho yabwirwaga ko hari utubari twagenewe bamwe tutinjiramo abandi.
Kizito Mihigo amaze kubona ko indirimbo ze zikunzwe, yifuje kuzifashisha kugira ngo ahuze abanayrwanda b’ubwoko butandukanye, yatangiye ngo kujya akora ibitaramo bigamije kwunga abanyarwanda, ariko ngo kuko yari azwi cyane n’abakuzi b’abakristu kubera kurirmba muri za Kiriziya, yifuje kuriririmba indirimbo igamije kwunga abantu ifite INUMA ho ikimenyetso cy’amahoro kandi cy’imberabyombi abakristu n’abatari bo bakwibonamo.
Kizito ariko yajyaga anyarukira mu Rwanda mu biruhuko, ngo hari ubwo yiyemeje kujya kureba abana biganye I Kibeho ngo yasuyemo umukobwa uvuka ku babyeyi baregwaga kumwicira umuryango, yemera kumwifungurira umutima w’imbabazi, ku buryo ngo byamuteye imbaraga zo gushishikariza abandi nabo kubabarirana.
Kizito Mihigo yabonye ngo ibihangano bye bikunzwe kandi bihuza abantu mu Burayi yahisemo kujya Rwanda atangiza Fondasiyo ishinzwe kwimakaza umuco w’amahoro.
Kizito na Fondasiyo KMP batembereye mu magereza bahamagarira abantu bakoze Genocide gusaba imababazi, mu mashuri bashishikariza urubyiruko kubabarirana n’ubwororherane, ariko muri byose hifashishwaga indirimbo za Kizito.
Mu ndirimbo zakunzwe cyane kandi zafashije abantu, havugwa Umujinya mwiza, Iteme, Inuma, n’izindi.
Kizito Mihigo iyo atazinduwe no kuririmba ibya Kiriziya, aba aririrmba amahoro, aba akomeza abapfushije ababo cyangwa se aririmba ko abantu ari bamwe uko Imana yabaremye, ntaho numvise Kizito aririmba ibitandukanya abantu, kereka kuba abantu bamwumva bakururira ku marangamutima yabo bakamutwerera ibyo bifuza, Kizito nibyo koko yaririmbye kuri Genocide yakorewe abatutsi, kuva muri 2011, Kizito yasohoraga indirimbo yo kwibuka abazize genocide yakorewe Abatutsi, indirimbo ze zajyaga zitangazwa buri ya 7 Mata mu muhango wo kwibuka.
KIZITO MIHIGO yaje kuburirwa irengero mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo
Byaravuzwe mu makuru ku ma radiyo na za Televiziyo mu gihe cya cya cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero.
Abakunzi be ku isi yose bararangishije baratabaza, Polisi y’igihugu yarabajijwe ariko mu ijwi ry’umuvugizi wayo byavuzwe ko ntacyo Polisi ibiziho, ndetse umuvugizi wa polisi anavuga ko umuntu ashobora kujya mu ruzinduko cyangwa agahitamo kutabonana n’abandi bantu, ibi ariko ni ikintu abazi Kizito Mihigo batamukekagaho.
Ibiro bya Fondasio byarasuwe muri, abakozi ba Fondasio KMP bagaragaza ko bahangayikishijwe no kutamenya aho Kizito aherereye, Urugo bwite rwa Kizito rwarasuwe kansi basanga inzugi zikinze, ndetse ngo n’imbwa ye yarishwe n’inzara.
Telefoni igendanwa ya Kizito mu yahoraga itaboneka mu gihe ihamagawe, inshuro nke cyane yayitabye yavugaga ko ahari ariko ntasobanure aho ari n’impamvu ataboneka.
Ibi byabaye kuri Kizito muri kiriya gihe cy’icyumweru, siwe wambere byari bibayeho, byakorewe abandi bahanzi ndetse n’abanyamakuru b’ibinyamakuru byigenga, nyuma ariko bikaza kumenyekana ko bashimuswe bagafungirwa ahantu hatazwi, bakorerwa iyicwarubozo na Polisi cyangwa na DMI. Ibi byatumye abakunzi ba Kizito Mihigo bakeka ko yaba nawe yarajyanywe na Polisi cyangwa se DMI muri ibyo bikorwa byabo by’ubugome.
Inkuru yaje kuba impamo, Kizito yaje gushyirwa ahagaragara na Polisi y’igihugu, yaramaze kumwigisha ibyo yishinja we na bagenzi be harimo n’umuyobozi wa Radiyo Ubuntu butangaje nawe byavugwaga ko yabonetse bwa nyuma mu muhango wo kwibuka muri Stade, nawe Polisi y’igihugu yari yatangaje ko itazi ibye, nyamara aza kugaragazwa hamwe na Kizito n’undi umwe bamaze gupangirwa ibyaha bishinja, hahurujwe abanyamakuru na za camera ngo herekanwe abagizi ba nabi bashaka guhirika umukuru w’igihugu bafatanyije ‘imitwe y’iterabwoba.
Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe Abatutsi
Nk’uko nabivuze Kizito Mihigo abinyujije mu muri Fondasiyo KMP aribyo Kizito Mihigo For Peace cyangwa Kizito Mihigo pour la Paix yashishikarije abanyarwanda gutsimbataza amahoro, gusaba no gutanga imbabazi ndetse n’ubwiyunge. Sinatinya kuvuga ko iki ari igikorwa na Leta y’u Rwanda ubwayo yananiwe kugeraho kandi ifite impano z’amahanga ndetse n’imitungo iva mu misoro y’abaturage.
Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yagararaje igihe kinini kubogama, tutaretse no gusesagura imitungo, amadisikuru meza yaravuzwe,ariko ubwiyunge bufatika ntibwigeze bugaragara.
Kizito Mihigo nk’uko abivuga muri cya kiganiro cy’imvo n’imvano nababwiye, igitekerezo cyo kwitangira amahoro n’ubwiyunge yagitangiriye I Burayi, muri 2008 yagerageje iwabo ku ivuko aho yabonanye na bamwe mu bo biganye amashuri abanza, harimo n’umukobwa ukomoka ku bamwiciye ababyeyi. Kizito yafashe akanya ko kubabarirana n’uwo mukobwa, ndetse n’ubwo Mama w’uwo mukobwa yaguye muri gereza ariko ubwiyunge bw’abana bwatumye se w’uwo mukobwa wishe umuryango wa Kizito nawe abisabira imbabazi. Kizito Mihigo yabigiriye no mu nganzo ahimba indirimbo yise ITEME
Kizito mu gitekerezo cye cyo kwunga no gufasha abanyarwanda kwiyunga yifashishije ibihangano bye ntawe yasize inyuma, kuko Abatutsi biciwe ababo ntibigize bamwikanga, abahutu biciwe na FPR ntibigeze bamwikanga, yemwe n’abahutu bakoze Genocide yakorewe abatutsi ntabwo bamwikanze na gato, bamukinguriraga amarembo, abari mu magereza bo bari baramuhinduye umuvandimwe bisangaho.
Mu Kwezi kwa kabiri 2014, Kizito Mihigo, yasohoye indirimbo nshya yise IGISOBANURO CY’URUPFU, indirimbo yihanganisha uwo ariwe wese wiciwe uwe, kandi ivuga ko abapfuye baba bitabye Imana, njye nkeka ko iyi ari imvugo y’uwemera Imana wese kandi wemera ko urupfu atari iherezo rya muntu.
Iyi ndirimbo Kizito yategetswe ku ngufu na Leta ya Kagame kuyisiba ku mbuga nkoranyambaga, Leta kandi ibinyujije mu kinyamakuru cyiyegamiyeho igihe .com, Kizito yahaswe ibibazo yemeza ko atibagiwe igihe cyo kwibuka abazize Genocide yakorewe Abatutsi, ndetse anatangaza ko afite indirimbo yateguriye italiki ya 7 Mata nk’uko bisanzwe.
Ng’uko uko Kizito Mihigo yabujijwe kwibuka abe ku nshuro ya 20 nk’abandi, ng’uko uko abashubijwe ubumuntu na Fondasiyo KMP basubijwe mu kato, nguko uko Kizito Mihigo yemejwe imbere y’isi ko ari umwicanyi ukorana na FDRL na RNC imitwe y’iterabwoba ngo akaba agamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Kizito Mihigo Umuhanzi karemano kandi wiminuje muri Muzika
Uretse kuba Umukirisitu Gatulika uvuka I Kibeho, ku butaka butagatifu bwasuwe na Yezu Kristu ubwe ndetse na Nyina wa Jambo umubyeyi Bikira Mariya, Kizito yize mu ishuri rirera abana gikirisitu mu iseminali ntoya, ahakuriza inganzo ye y’uburirimbyi, yagaragaye acurangira Korali ya Kigali, yaje kujya mu burayi kuminuza muri Muzika imyaka 5 yose.
Nyamara Kizito Mihigo Iyicwarubuzo rya Polisi na DMI ryamwigishije iminsi 7 yonyine uburyo yakwishinja ibyaha atazi, akabihamya ashize amanga imbere y’imabaga n’abanyamakuru, akemeza ko ari umwicanyi mugihe yakagombye kwibuka abe bishwe bunyamaswa, yari afungiwe ahantu hatazwi, ashinyaguririrwa,ategurirwa kuzashimisha abashinyaguzi barangajwe imbere na Paul Kagame, Jeanette Kagame n’ibisumizi byabo.
Mu minsi 7 Kizito yemejwe ibaha byahanaguwe kuri Rwarakabije na Ninja na bagenzi babo, Mu gihe Kizito Mihigo yagombaga gufatwa mu mugongo no kwihanganishwa, Hafashwe mu mugongo Edouald Bampoliki, amurikirwa isi yose nk’umuntu wahungabanijwe n’ibyo yakorewe muri Mata 1994!
Kizito Mihigo yagereranywa na Yezu mu nzira y’umusaraba
Nyuma yo gushinyagurirwa mu buryo butavugwa harimo gukanwa no gukururrwa UBUGABO no kubuzirika imikoba, nyuma yo kubwirwa ko hasigaye kumukuramo amaso Kizito yemeye byose maze nyuma y’iminsi 7 arashorerwa arashungerwa, aravumwa, afatorwa n’ibinyamakuru by’isi mbere yo kujugunywa mu nzu y’imbohe atuje utanamenya ko hari icyamubayeho. Nta shiti iyi ni ya minsi 40 Kristu yakorewe nkabyo!
Hari aho Bibiliya ivuga ngo “yagiriwe nabi arabyemera, abamuzi n’abamukunda bakipfuka mu maso imbere ye kuko yari ashorewe nk’umwana w’Intama ujyanywe mu ibagiro”
Ibi bivugwa kuri Kristu ni inzira y’umusaraba ariko ni inzira yo gukizwa kwa Muntu !
Nta Zuka ryari kubaho iyo Yezu adapfira ku musaraba, nta Gucungurwa kwari kubaho iyo hatabaho Umunsi wa Gatanu mutagatifu, muri cya gisibo cy’iminsi 40.
Yezu Kristu iyo ataba Umuziranenge ntabwo yari kuducunguza urupfu n’Izuka
Kizito Mihigo umwana warikotse Genocide, wahamagariye abandi kwihana kwicuza no kubabarira, ubu arashinyagurirwa, ari mu nzu y’imbohe hamwe n’abamwiciye abe, nguko uko Kristu yarambuye amaboko ku musaraba ngo atsinde urupfu atangarizeko ukuzuka kw’abantu n’ubuzima bw’iteka.
Kizito Mihigo arababarizwa abanyarwanda b’ubwoko bwose, abeza n’ababi Pasika Nyarwanda iregereje.
Nimugire Mwese Pasika Nziza.
Claude Marie Bernard Kayitare,
I Johannesburg muri Afrika yEpfo.
FDLR iramagana ifungwa ry’abantu babeshyerwa gukorana nayo.
URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA, FDLR, ruhangarikishijwe n’uko Leta y’ u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi, ikomeje gutegekesha igitugu abaturage b’ u Rwanda, ibambura uburenganzira bwabo bw’ ibanze, ikoresheje iterabwoba no gufunga abatavuga rumwe nayo abaribo bose.
1. Mu rwego rwo gutera ubwoba abadashaka ingenga bitekerezo ya FPR, muri poliki yabo y’ ivangura koko n’ amacakubiri mu banyarwanda, Leta ya Kigali iherutse gufunga umuhanzi w’ umuririmbyi Kizito Mihigo na bagenzi be Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi, bashinjwa gufatanya na FDLR na RNC.
2. FDLR Abacunguzi iramagana icyo gikorwa cy’ ubugizi bwa nabi ndetse n’ ibindi byose bikomeje gukorerwa abaturage mu karere ka Ruhengeri na Gisenyi (Rubavu na Musanze) , Aho Faustin Ndagijimana, Amiel Ndahiro, Jean Marie Nduwayezu n’ abandi, bafunzwe babeshyerwa ko bakorana na FDLR.
3. FDLR yashyize intwaro hasi yiyemeje gufata inzira y’ imishyikirano n’ ubutegetsi bwa Kigali, ikaba nta mugambi ifite wo guteza intambara cyangwa umutekano muke mu gihugu, kandi iramutse ibikoze, ikaba itakenera gukoresha cyangwa gukorana n’ abahanzi nka Kizito cyangwa abanyamakuru nka bagenzi be. Mu gihe twarambitse intwaro hasi, FPR na Leta ya Perezida Kagame bo bakajije umurego mu bikorwa by’ iterabwoba ku baturage yagombye kurinda.
4. Kandi abanyarwanda babishatse bagahitamo gufatanya na FDLR cyangwa andi mashyaka atavuga rumwe na Kigali, nta cyaha cyaba kirimo. Tukaba tubona rero Leta ya Kigali nta mugambi wo kunga abanyarwanda ifite, mu gihe ifunga umuhanzi nka Kizito kuko gusa yerekanye ibitekerezo birengera abayarwanda bose baba Abahutu, Abatutsi n’ Abatwa.
5. Kubera iri terabwoba rikomeje gukorerwa abanyarwanda mu karere k’ ibiyaga bigari, ubu abaturage barahunga FPR bava mu Rwanda, bahungira mu turere FDLR irimo ari benshi, nubwo bazi neza ko nta mfashanyo ya L’ONU impunzi zibona hano muri Congo.
6. Iterabwoba ririmo rikorerwa abanyarwanda na leta yabo yitwaje FDLR, niryo kwamaganira kure no guhagarikwa bidatinze, abafunzwe bakarekurwa, kuko nibashaka gufunga abantu bose bakekwaho kutavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa FPR, bazafunga igihugu cyose. Kuko kugeza ubu baba Abahutu, Abatutsi n’ abatwa, abamaze kurambirwa imikorere y’ ubwicanyi n’ iterabwoba rya FPR ari benshi kandi barakiyongera.
Masisi, ku ya 19 Mata 2014
Colonel Wilson IRATEGEKA
Umunyamabanga mukuru w’agateganyo
W’urugaga FDLR
Telefone: +24 381 145 2213
Email: fdlrsrt@gmail.com or humura@gmail.com
FDLR Gutabariza no kwamagana ifungwa rya Kizito. english-kinya
Sheikh Hassan Bahame, Meya wa Rubavu ntabwo yatawe muri yombi!
Amakuru agera kuri The Rwandan avuye mu bo mu muryango wa Sheikh Hassan Bahame, Meya wa Rubavu aravuga ko atigeze atabwa muri yombi!
Ubwanditsi bw’urubuga The Rwandan rumaze kumva amakuru y’itabwa muri yombi rya Sheikh Hassan Bahame nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ikaze Iwacu, twakoze iperereza ku ruhande rwacu ngo tumenye ukuri kw’aya makuru.
Mu iperereza twakoze tukabona amakuru ava mu bo mu muryango we baba ababa mu Rwanda cyangwa ababa mu mahanga ndetse twifashishije n’amakuru y’abandi bantu batuye i Gisenyi twamenye ko Sheikh Hassan Bahame atafashwe ahubwo yari mu nama i Kigali!
Impamvu yaba yaratumye aya makuru asakara cyane n’uko muri iyi minsi hari ibikorwa byo guta muri yombi abantu benshi bashinjwa gukorana na FDLR barimo n’abayobozi cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu, ibyo byatijwe ingufu no kuba Sheikh Bahame atagaragaraga i Gisenyi (Rubavu) ndetse atitabiriye n’ubukwe bw’umushoferi we!
Twabibutsa ko Sheikh Hassan Bahame, Meya wa Rubavu ari umwe bayobozi bagaragaje gukorera FPR byimazeyo ndetse akaba yaragaragaje kenshi kurenza urugero. N’ubwo atafashwe aramutse afashwe nta gitangaza kirimo kuko siwe wenyine wakoreye FPR cyane waba ashyizwe hanze y’uwo muryango nabi urutonde ni rurerure!
Ubwanditsi
The Rwandan
Igihe RNC izahera visa FDU-Inkingi bazaza dufatanye muri CPC: Faustin Twagiramungu
Radiyo Impala ifatanyije n’ ikinyamakuru The Rwandan yaganiriye na Bwana Twagiramungu Faustin President wa CPC, yagaragaje ko atishimiye amashyaka adashyira imbere kwifatanya n’abandi, asobanura ko Rukokoma ari ngombwa mu Rwanda, ati politike y’amayeri igomba kurangira mu Rwanda anagaruka kandi kw’ifatwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, ni mwiyumvire ni kuli Radiyo yanyu, Radiyo Impala.
Mushobora gukurikirana ikiganiro cyose hano >>>
Urubanza rwa Kizito Mihigo na bagenzi be ruzatangira ejo ku ya 21.04.2014
Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya THE NEWTIMES, ikinyamakuru kiri hafi cyane y’inzego z’iperereza z’u Rwanda, urubanza rwa KIZITO MIHIGO n’abo bareganwa rushobora kuzatangira ejo ku wa mbere tariki 21 Mata 2014 mu rukiko rw’ibanze rwa KACYIRU saa munani(14heures/2:00 PM).
Rwanda: FDU-Inkingi itewe impungenge n’ishimutwa ry’abaturage rikajije umurego mu gihugu
Kigali, kuwa 21 Mata 2014-Guhera mu mpera z’umwaka washize wa 2013, nibwo ishyaka FDU-Inkingi ryatangiye kwakira ubutumwa bw’abaturage butandukanye, aho bavugaga ko bari gushimutwa n’abantu basa n’abakorera inzego z’umutekano kuko bamwe batwarwaga ku manywa y’ihangu n’abantu bitwaje imbunda nto « pisitori » bagashyirwa mu modoka bagatwarwa, imiryango yabo ntizongere kubaca iryera. Byageze n’aho bamwe mu baturage nk’abo mu karere ka Rubavu (Gisenyi) batangiye kujya babona imodoka ihagaze hafi, abashoboye bagakizwa n’amaguru, abandi bakavuza induru , maze izo nkozi z’ibibi zigasa n’izigabanya ubwo bushimusi. Icyo gihe inzego z’ubuyobozi iyo zabazwaga aho abashimutwa bajyanwa n’icyo bafatirwa zasubizaga ko ngo abo zifata ari inzererezi, nyamara iki kikaba ari cyambaye ubusa.
Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2014, Ishyaka FDU-Inkingi ryakomeje kwakira ubutumwa buva hirya no hino mu baturage, batakamba ko bakomeje kubura bamwe mu miryango yabo. None dore noneho uko iminsi igenda yicuma niko imiborogo y’ababuze ababo ikomeza kwiyongera mu gihugu hose, ariko cyane cyane mu ntara y’iburengerazuba, ahahoze ari Gisenyi na Kibuye, mu ntara y’amajyaruguru, ahahoze ari Ruhengeri, ndetse no mu mujyi wa Kigali.
Ikimaze kugaragarira buri wese ni uko abashimutwa bashobora kuba batwarwa n’inzego zishinzwe umutekano kuko iyo bamaze kubura imiryango yabo igatabaza izo nzego zivuga ko nta makuru yabo zifite nyamara nyuma y’igihe kirekire zikazavuga ko zibafite ! Aha umuntu yatanga urugero rw’umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, n’abandi… Ubu abaturage bimaze kubarenga batangiye gutayanjwa bandikira inzego z’ubuyobozi bazisaba ko bafashwa kumenya irengero ry’imiryango yabo.
Birababaje cyane kuba umuturage yashimutwa akabikwa imyaka n’imyaniko ahantu hatazwi nyamara amategeko ntaho yemera mwene iri fatwa kuko rinyuranyije n’amategeko. Ibi nibyo biba intandaro y’iyicwarubozo rikunze kuvugwa mu Rwanda rikorwa n’abitwa ko bashinzwe umutekano. Birasa n’aho igihugu cyacu cyiri mu bihe bidasanzwe nyamara nta mutegetsi n’umwe mu babishinzwe wigeze atangaza k’umugaragaro ibihe bidasanzwe ku banyarwanda bityo ngo abaturage bamenye uko bitwara.
Ishyaka FDU-Inkigi rirasaba leta y’uRwanda guhumuriza abanyarwanda no kureba uko ibi bikorwa byahagarara, hanyuma uwo inzego z’umutekano zikeneye kugira icyo zimikurikiranaho bigakorwa hakurikije amategeko.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba kandi Minisitiri w’Umutekano mu gihugu kugira icyo atangariza abanyarwanda kuri iki kibazo cy’ishimutwa kimaze kuba ingorabahizi mu gihugu.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo
Imirwano ikomeye kuri stade Amahoro hagati ya abafana n’abakinnyi ba Rayon Sport na abapolisi.
FPR ikomeje gusenya ihuriro iryo ariryo ryose idashoboye kwigarurira. Ubu ikipe ya Rayon Sport niyo itahiwe. Muribuka uko basenye amashyaka, ibinyamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu n’indi miryango itavuga rumwe na RPF.
Kuri uyu munsi wa Pasika tariki ya 20 Mata 2014, imirwano yabereye kuri stade amahoro ntiwibwire ko yatunguranye, FPR yari imaze igihe iyipanga kugirango isenye ikipe Rayon yayinaniye kuyigarurira, kandi ifite abafana badapfana ijambo.
Dore uko ikinyamakuru Umuseke kibivuga:
“Imirwano ikomeye ku kibuga kuri stade Amahoro
Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali urangiye habaye imirwano ikomeye yakubitiwemo benshi hagati ya Rayon Sports n’abapolisi bashinzwe umutekano ku kibuga.
Ibyo umunyamakuru yabonye: byatangiye Fouad Ndayisenga ajya guha ‘fair play’ umusifuzi Gervais Munyanziza, maze Cedric Hamiss nawe aza kubavugisha, uyu yateranye amagambo n’umusifuzi gato bahita barwana (Gervais na Cedric), Fouad Ndayisenga arabakiza, nyuma Cedric aragaruka, Police iba iraje, Cedric bamera nk’abamutwaye.
Fouad amaze gutwara Cedric aragaruka, umupolisi akubita Fouad ndembo ku itako, abakinnyi ba Rayon baba baraje nabo ngo bahorere Fouad kapiteni wabo, umusifuzi nawe aragaruka yiruka aha Cedric ikarita itukura, maze abapolisi bo bakomeza kurwana ku buryo bweruye n’abakinnyi ba Rayon Sports. Hirya abakinnyi ba AS Kigali bo bari hakurya mu kibuga batuje.
Ubwo barwaniraga ahegereye aho binjirira bajye mu rwambariro, mu rwambariro naho hari abafana bari bamaze kuhinjira bariho barwana n’abapolisi bababuza kwinjira mu kibuga. Abafana bandi ba Rayon bari hejuru muri stade bateraga amacupa arimo inkari menshi mu kibuga.
Iyi mirwano yahoshejwe na Police, abafana bariruka bajya gutora amabuye batera Police. Abakinnyi bo binjira mu rwambariro barekera aho kurwana na Police.
Intandaro
Abafana n’abakinnyi ba Rayon bavugaga ko umusifuzi Gervais Munyanziza yabasifuriye nabi, ndetse ngo abima penaliti mu gice cya kabiri ubwo bagushaga Fouad Ndayisenga mu rubuga rw’amahina ngo agasifura ko yigushije ntanamuhe ikarita y’umuhondo. Ibi ni ibyavugwaga n’abakinnyi n’abafana.
Umutoza wa Rayon Sports imbere y’abanyamakuru mu magambo yavuze yumvikanye avuga ngo “FERWAFA Association des bandits”
Abakinnyi n’abafana ba Rayon Sport bagomba kurwana inkundura bakipakurura igitugu cya FPR bidatinze. Wenda wabona bakuye u Rwanda mu kaga gakomeye rwashyizwemo na Kagame.
Rwanda: Urubanza rwa Kizito Mihigo na bagenzi be rwasubitswe!
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be rwatangiye uyu munsi ku wa mbere tariki ya 21 Mata 2014 ahagana mu ma saa munani mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruri i Kibagabaga rwasubitswe rukimurirwa ku wa kane tariki ya 24 Mata 2014.
Mbere y’uko urubanza rutangira aho urubanza rwabereye hari abantu benshi barimo abaturage n’abanyamakuru ku buryo inzu y’urukiko yari yakubise iruzura ndetse abantu benshi baguma hanze ntibashobora kwinjira bamwe bakurikiranira urubanza mu madirishya, ku buryo umucamanza yavuze ko urubanza nirwongera gusubukurwa ubutaha rushobora kubera ahantu hanini kugirango abifuza kurukurikirana bose barukurikirane.

Abenshi mubitabiriye urubanza bagaragaje ko bashyigikiye Kizito Mihigo ku buryo batanatinye no kubigaragaza mbere y’urubanza na nyuma y’urubanza igihe yari asubijwe aho afungiye aho bamwe bamusezeragaho bamupepera cyane.
Inteko y’abacamanza yari iyobowe na Gasana Jean Damascène naho ubushinjacyaha bwari buhagarariwe Budengeri Boniface.
Urubanza rwatangiye abaregwa basomerwa imyirondoro yabo ndetse n’ibyaha baregwa, ibyo byaha ngo ni ibi: kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugirira nabi umukuru w’igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, ubugambanyi kuri Kizito Mihigo by’umwihariko, gucura umugambi wo kwica…

Agnès Niyibizi, Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014.
Kizito Mihigo wabanje gusamerwa ibyo aregwa ibyo byaha arabyemera byose ariko agasaba igihe cyo gushaka umwunganira mu rubanza kingana n’icyumweru kimwe.
Abandi bareganwa na Kizito Mihigo ari bo: umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi bo bemeye bimwe mu byo baregwa ibindi barabihakana. Agnès Niyibizi na Jean Paul Dukuzumuremyi bo bavuze ko baziburanira
Ubundi uyu munsi hari kuburanishwa ibijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo.
Abacamanza basubitse urubanza barwimurira ku wa kane tariki ya 24 Mata 2014 kugira ngo abaregwa babanze babone ababunganira mu rubanza.
Click here to view the embedded video.
Ubwanditsi
The Rwandan
Rwanda: Umucikacumu Kizito Mihigo mu buroko mu gihe cy’icyunamo
Kuva kw’itariki ya 4 Mata 2014, umucikacumu Kizito Mihigo, akaba n’umuririmbyi n’umuhanzi w’indirimbo ziganjemo iz’Imana, yaburiwe irengero, aza kugaragara kw’itariki ya 14 Mata 2014, ubwo ubutegetsi bwa Jeneral Paul Kagame bwemezaga ko bwamutaye muri yombi, ndetse kw’itariki ya 15 Mata 2014, uwo muhanzi hamwe n’abandi batatu bareganwa berekanywe bari mu mapingu basubiza ibibazo by’abanyamakuru mu buryo bugayitse kandi bunyuranye n’amategeko agenga imfungwa zitarahamwa n’icyaha.
N’ubwo ubutegetsi butabivuga, Kizito Mihigo arazira kuba yarahimbye indirimbo yitwa « Igisobanuro cy’urupfu » yerekana ishavu afite kuba yariciwe ababyeyi be mw’itsembabwoko ryibasiye Abatutsi bari mu gihugu mbere ya Mata 1994, akerekana kandi ko afitiye ishavu abandi bose babuze ababo mw’icuraburindi ryabaye mu Rwanda mbere ya 1994 na nyuma yaho, mu bundi bwicanyi butiswe jenoside.
Ubutegetsi buvuga ko uyu Kizito Mihigo azira kuba ari mw’ishyaka rya RNC rirwanya ubutegetsi buriho ngo akaba kandi akorana n’ingabo za FDLR. Yafatanywe na Kasiyani Ntamuhanga, umuyobozi wa « Radio Amazing Grace», Jean-Paul Dukuzumuremyi wahoze mu ngabo za APR, hamwe na Agnes Niyibizi. N’ubwo imbere y’abanyamakuru Kizito Mihigo yavuze ko ibyo aregwa byose abyemera, byagaragaye ko ibyo yavuze ari ibintu yahatiwe kwemera n’inzego zishinzwe iperereza, dore ko izi nzego zamumaranye iminsi igera ku icumi zitaratangaza ko yafashwe ngo zinavuga aho afungiye, ndetse muri icyo gihe cyose akaba atari afite umwunganira mu mategeko, ndetse n’igihe yagezwaga imbere y’abanyamakuru ari mu mapingu akabazwa ibibazo nabwo ntiyari kumwe n’umwunganizi mu mategeko, kandi ibi byose bikaba binyuranije n’amategeko.
Uyu munsi kw’itariki ya 21 Mata 2014, nibwo Kizito Mihigo n’abo bareganwa bagejejwe imbere y’urukiko badafite ababunganira mu mategeko. Igihe umucamanza yabazaga Kizito Mihigo niba yemera ibyo aregwa, yashatse gusobanura ko adafite umwunganira mu mategeko ariko umucamanza ahita amwotsa igitutu cyo gusubiza gusa niba yemera ibyaha aregwa, bityo ati « ndabyemera », nyamara bigaragara ko ari ukubura uko agira. Urubanza rwahise rusubikwa kugeza kuwa 24 Mata 2014, ngo abasabye gushaka ababunganira mu mategeko babe bababonye mu minsi itatu gusa mu gihe Kizito Mihigo yari yifuje iminsi irindwi !
FDU-Inkingi iramagana uku kwandagaza umuntu utarahamwa n’icyaha, bamwereka abahisi n’abagenzi, aboshye amaboko n’amapingu. FDU-Inkingi isanga ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame bukabije mu gutoneka Abanyarwanda igihe buvuga ko buri mu cyunamo bwibuka Abatutsi bari mu gihugu bishwe bazira ubwoko bwabo, ku rundi ruhande bukaba bukomeje gufunga abacitse kw’icumu bamwe muri bo bubaziza kugaragaza ishavu ku bandi banyarwanda bishwe muri icyo gihe, ndetse na nyuma yaho. Niba koko abacikacumu bageze aho bafungwa baregwa ko bakorana n’abo ubutegetsi burega kuba baragize uruhare mu gutsemba ababyeyi b’abarokotse, ubwo butegetsi bugeze he? Bufatwe bute? Icyo cyunamo kirakorerwa bande mu gihe abo kigenewe ari bo ubutegetsi burimo bujugunya mu munyururu butanategereje ko icyunamo kinarangira? Kuki ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame bwahisemo kugaraguza agati abacitse kw’icumu bene aka kageni? Inkuru igiye koko kuba kimomo ko abatutsi bari mu gihugu mbere ya 1994 bagatangira kwicwa ubwo Paul Kagame yafataga icyemezo cyo guhanura indege akica Jenerali Yuvenali Habyarimana wamubanjirije ku buyobozi bw’igihugu, yabikoze yabigambiriye kugira ngo agire abo batutsi ibitambo n’iteme yagombaga kwambukiraho ngo rimugeze ku butegetsi? Aho ya mvugo yari yarogeye nyuma ya 1994 aho FPR imariye gufata ubutegetsi ya « kuki mwarokotse?» yasaga n’aho ishinja abarokotse kuba bari bafatanije n’ubutegetsi bwahozeho, ntigiye kwongera guhabwa intebe mu Rwanda rwa Paul Kagame ?
FDU-Inkingi isanga urugero rw’ubwiyunge umucikacumu n’umuhanzi Kizito Mihigo yari atangiye kwerekana ari rwiza, ikaba kandi ihamagarira Abanyarwanda kurwitabira kubera ko kumva no kubabazwa n’agahinda k’undi ari intago iboneye yo kubana no kworoherana hagati y’Abanyarwanda. FDU-Inkingi irahamagarira kandi Abanyarwanda gushyira hamwe, bakitaza ivangura iryo ari ryose, ingoma iri mu marembera iikomeje kubashoramo. FDU-Inkingi iramagana bikomeye ifungwa ry’inzirakarengane Kizito Mihigo na bagenzi be, ikanasaba Leta ya Jenerali Paul Kagame kubarekura nta yandi mananiza.
Bikorewe i Lausanne, mu Busuwisi, kw’itariki ya 21 Mata 2014.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi
Tariki 22 Mata: itariki isadanzwe mu mahano ndengakamere yahitanye abanyarwanda ku mpande zombi
Iyi tariki ya 22 Mata ni uruhurirane rw’amahano njyana-muntu yabaye mu gihe cya za Jenoside zahitanye abanyarwanda mu moko yose mu Rwanda no muri Kongo.
1.Ku itariki nk’iyi 1994 abicanyi b’Interahamwe ku ruhande rumwe bari biraye mu Batutsi hirya no hino mu Rwanda ku rundi ruhande abicanyi-Nkotanyi nabo barimo bakindagura Abahutu hirya no hino mu Rwanda mu bice FPR yari yarafashe
2.Tariki 22/04/1994 : FPR /APR yishe Abapadiri 9 kuri Petit séminaire de Rwesero hamwe n’abandi bihayimana n’abaturage benshi bari ahirwa Karushya.
3.Tariki 22/04/1995: nibwo FPR /APR yatsembatsembye abantu batagira ingano mu nkambi ya Kibeho yarimo Abahutu barenga 100 000.
4.Tariki 22/04/1997: FPR /APR yatsembatsembye impunzi z’Abahutu zari Kasese, Obilo, Biaro, Kisangani 52Km, kuri gari ya moshi iri mu mashyamba y’inzitane ya Kongo: Abarokotse ubu bwicanyi n’amaraporo menshi yemeza ko haguye impunzi zirenga 50 000 umunsi umwe gusa.
Inzi nzirakarengane mvuze haruguru akenshi zari zigizwe impinja, abana, abangavu, ingimbi, abagore, abasaza, n’abandi bose batarwanyaga FPR-Inkotanyi, bazize icyo baricyo gusa: kuba baravutse ari Abahutu. ABA BOSE KIMWE N’ABANDI BANYARWANDA ABAHUTU ABATUTSI, ABATWA N’ABANYAMAHANGA BAGUYE MU MAHANO Y’URWANDA TUBIBUKE TUTABAVANGURA. Niko kubaha icyubahiro nyacyo bambuwe naba SEKIBI.
Dusabe Imana isumba byose ngo ibakire mu bwami bwayo.
Jean Marie Vianney Minani
Kizito Mihigo: Ubuhamya burambuye mu ijwi rye bwite.
Abamuhata ibibazo hano si abanyamakuru, ahubwo ni abapolisi n’abasilikari ba Kagame. Iki kiganiro kimara iminota 36, kirarambuye kurusha ka kavideo k’iminota itatu bari berekanye kuri Youtube ka Kizito agirana ingirwakiganiro n’abanyamakuru.
Ibyo avuga byose hano ni ikinamico ryateguwe na Kagame n’agatsiko ke gategekesha u Rwanda igitugu. Abicanyi ba Kagame barabanje bashimuta Kizito bamumarana icyumweru cyose, kugirango babe bamwigisha gufata mu mutwe amagambo y’iyo kinamico. Baramubwiye bati nujya kuri micro uzavuga ibi, nutabivuga tuzakaza ingoyi. Iyo yajijinganyaga bamujombaga ibikwasi, bakamukanda n’imyanya mpuzabitsina, bakanamukubita imigeri. Mbere y’uko ajya kwiyereka abanyamakuru no kujya mu rukiko, babanzaga kumuha imiti yica ububabare (pain killers) nka za ibuprofen na Tylenol kugirango bitagaragara ko yakorewe bya mfura mbi.
Nukurikira neza muri iki kiganiro uraza gusanga hari n’aho bamubazaga amazina y’abantu bamwe na bamwe bo bumva ko bari bayamutoje bihagije, ariko bagasanga atayibuka, kuko bitoroshye gufata amazina yose mu mutwe kandi uri no ku ngoyi. Urugero ni nk’uwitwa Jean Paul (ngo wo kuri FDLR).
Ngaho nawe iyumvire icyo kiganiro>>>
Click here to view the embedded video.
Bosco Mutarambirwa
NJYE IBYA KIZITO MIHIGO NDABONA ARI AMAYOBERA: AKISHULI ABDALLAH
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi
Ndisegura kubantu bagiye gusoma iyi nya ndiko ngo aha badakeka ko ndi umushinyaguzi cyangwa se ntagira umutima ugirira impuhwe abari mumazi abira.
cyane ko njye na KIZITO MIHIGO by’umwihariko duhuriye ku mateka hakurikijwe ibyatubayeho byo kuba njye nawe twaracitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi.
Tumaze iminsi dukurikirana ibyabaye cyangwa se ibiri kuba ku muhanzi KIZITO MIHIGO bijyanye no kumuhamya ibyaha by’ubugambanyi ngo yaba ahuriyemo na RNC ndetse na FDLR
Maze kumva ibiganiro binyuranye yagiye agirana n’abanyamakuru ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano kugeza ubwo bishyirwa kumbuga ngo abantu bose babyumve
(kanda hano wumve ikiganiro) bitumye nibaza ibi bikurikira:
Ese ko hari izindi mfungwa za politiki zimaze igihe ndetse zikaba zaraciye imbere y’inkiko; kuki zo zitahawe umwanya wo gukora ibiganiro nk’ibyo mu ruhame ndetse ngo bicishwe no kumbuga zitandukanye nk’uko biri gukorwa kuri KIZITO MIHIGO?
Si nibwira ko KIZITO MIHIGO yagira ubuhamya buremereye kuruta ubwatangwa na Lt Joel MUTABAZI na bagenzinzi be. Nyamara urubanza rwabo rwabereye mumuhezo.
Iyo yisobanura wumva arushaho kworohereza abamurega cyangwa se abamushinja kuburyo nta cyaha na kimwe atemera ibyo bigatuma nibaza impamvu yaba ategereje abamwunganira (Avocat) mugihe ibyaha byose bimuhama abyihamije ubwe kandi akaba yabisabiye n’imbabazi.
Nkurikije ibyo avuga nsanga yarorohereje ubutabera nako FPR kubyaha aregwa kuburyo ntakwizera ko niba ibyo ibyaha aregwa yarabikoze koko; bitoroshye kugirango ubutabera bwa FPR bumubabarire. Buramutse bumubabariye kandi mwitege akazabikurikira (ndavuga agatendo)
Ntiriwe ndondogora rero dore uko mbona ibyo nise amayobera ya KIZITO MIHIGO
- KIZITO MIHIGO ashobora kuba ari gukoreshwa na leta ya FPR- Inkotanyi atabizi cyangwa se ari amabura kindi kuko ayiri mu maboko ,ibyo ikaba ibikora wenda ihereye kukantu gato yamubonyeho katayishimishije cyane cyane iriya ndirimbo “Igisobanuro cy’Urupfu” ntashidikanya ko ubutumwa buyikubiyemo bwabakorogoshoye kuko muri iriya ndirimbo umuhanzi KIZITO MIHIGO asubiza agaciro abakimwe n’igihugu cyabo kandi ibitekerezo biyikubiyemo bikaba byakongerera imbaraga ibikubiye muri raporo yaMAPPING FPR itifuza ko ibyayo byajya ahagaragara kuko abayishinze n’abayiyoboye bashirira ku ngoyi y’ubutabera.
- Ndahamya ntashidikanya ko KIZITO MIHIGO ntaho ahuriye na RNC ndetse na FDLR cyangwa se n’iyo migambi ivugwa ko yaba itegurirwa muri Tanzaniya.
Ibyo kubizana mu rubanza rwa KIZITO MIHIGO ni uko leta y’u Rwanda ahubwo ariyo ishaka guteza intambara mugihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya nk’uko imenyereye kuziteza mu karere yitwaje ibibazo bya Politiki bishingiye k’uko idashaka gushyikirana n’abatuvuga rumwe nayo cyane cyane abagize umutwe wa FDLR n’andi mashyaka ya opozisiyo.
- Kuba FPR ishaka gukomeza kwereka abanyarwanda cyane cyane abatutsi ko kwica Col KAREGEYA Byari bifite ishingiro kuko yari umwanzi w’igihugu bityo umujinya abatutsi bafitiye iriya leta ukagabanuka kuko ariyo irenganywa (ariyo Victime) noneho ibyo ikora byose ikabikora yirengera.
- Kuba ishaka gutera ubwoba abanyarwanda bari mu gihugu imbere bifuza impinduramatwara yerekana ko izi gukora iperereza ko imenya n’ibibera mu nyenga cyangwa munda y’ingoma
Nyuma yo gukora iryo kinamico nkeka ko ariryo ryaba rikorwa si igitanganza ko mwakumva ngo KIZITO MIHIGO yababariwe cyangwa se yahawe igihano cyoroheje (cya nyirarureshwa) ugereranije n’ibyahawe Mme INGABIRE VITOIRE, DEO MUSHAYIDI,NIYITEGEKA, na NTAGANDA nyamara nkurikije ibyo maze kumva ibyaha aregwa binganya uburemere n’ibyo abo bose baregwa kuko yemera ibyo aregwa kandi akabisabira imbabazi.
Niba amakenga yanjye ntashingiro afite ibiri gukorerwa umuvandimwe KIZITO MIHIGO ni uguteza ubwega kugirango ejo nakatirwa igihano nk’icyakatiwe Mugenzi we uvuka I Rukumberi abatutsi benewabo batazamurira bavuga ko yizize bityo bagakomeza kubeshywa ko bari ku ibere nyamara bakomeje gukorwa mu nda barebera.
Nyuma yo kugaragaza amakenga yanjye kubiri kuba kuri KIZITO MIHIGO ndasaga niba ibyo nibwira bifite ishingiro gahunda leta ya FPR yaba imufiteho ari ndende cyane.
Dore zimwe muzo nkeka ko ashobora gukoreshwamo aramutse adacumbikiwe burundu muri gereza.
Icyambere kuba ashobora gutangira gusohora ibihangano bigaragaza ko FPR ari igihangange kandi ko inzego zayo z’iperereza zitaryama
Kwerekana ko abahutu biciwe ababo na FPR ntagaciro amarira yabo akwiye guhabwa
Guca intege urubyiruko cyane cyane ururi imbere mugihugu kugirango rutitabira impinduramatwara,
Uretse ibyo hari n’ikindi gishoboka kandi cyagirira akamaro FPR kiramutse gikozwe.
Hashobora kuba ikinamico ko KIZITO atorokeshejwe agahunga igihugu maze yagera hanze abanyapolitiki bari hanze cyane cyane abiganje mu bwoko bw’abahutu bakamwakira nka DALAI LAMA maze nawe si ukubacengera maze Jack Nziza akabona amakuru y’imvaho
ICYITONDERWA: Ibi ntangaje kuri KIZITO MIHIGO ni isesengura rishingiye ku makenga cyangwa se (Hypothèse) si ubuhamya nahagazeho.
Aya makenga ndayeterwa na experience mfite mu mikorere y’inzego z’iperereza kuko amayeri nk’aya ntiyaba ari aya mbere akozwe n’ubutegetsi bugeze aharindimuka bugamije kwirengera.
Kimwe n’inshuti,umuryango ndetse n’abakunzi ba KIZITO MIHIGO mbabajwe n’ibyamubayeho byaba ari ukuri byaba ari ikinamico rya FPR kandi akarengane kose gakwiye kurwanywa aho kava kakagera ndetse n’uwo kagirirwaho wese.
Bikorewe i Paris mu Bufaransa
Kuwa 22 Mata 2014
AKISHULI ABDALLAH
Tel: 0033 758 17 30 72
Facebook& Skype :Abdallah.akishuli
E.mail: Abdallah.akishuli@yahoo.com
Abazi neza Kagame baradusobanurira icyo arimo aziza Kizito Mihigo.
PDP-Imanzi na Meya wa Gasabo Willy Ndizeye mu rukiko!
ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° 2014/0016
————————————————————————
Ishyaka PDP-Imanzi riramenyesha Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abarwanashyaka, inshuti n’abakunzi baryo hamwe n’umuryango mpuzamahanga ko ku itariki ya 02 Mata 2014 Bwana HARERIMANA Emmanuel urihagarariye yashyikirije Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ikirego gisaba iseswa ry’icyemezo Ref. No 2865/07.01.02/2013 cyo kuwa 05/11/2013 cya Meya w’Akarere ka Gasabo Bwana NDIZEYE K. Willy; icyemezo kidakurikije amategeko kandi kivutsa abarwanashyaka b’ikubitiro ba PDP-Imanzi uburenganzira buteganywa n’amategeko bwo gukora inama rusange ishinga ishyaka ryacu rya politiki ku mugaragaro.
Tuributsa ko ku itariki ya 26/09/2013 ari bwo twari twandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo tumusaba uruhushya rwo gukora iyo nama yari iteganyije ku itariki ya 08/11/2013. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabanje kuduha urwo ruhushya mu ibaruwa ye Ref. No 2809/07.01.02/2013 yo ku wa 29./10/2013 mbere yo kwisubiraho akatwandikira ibaruwa ikubiyemo icyemezo kivugwa haruguru.
Ntibyatinze, ku itariki ya 06./11./2013 twahise twandikira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu tumutakambira tumusaba gusesa icyemezo cy’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ariko mu ibaruwa ye No 1631/07.01 yo kuwa 10/12/2013 adusubiza ko asanga icyemezo twamusabaga gusesa gifite ishingiro.
Nyuma y’icyo gisubizo cya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kitatunyuze, twahisemo kujyana icyo kibazo imbere y’inkiko nk’uko amategeko abiteganya.
Ubu Urukiko rwakiriye ikirego cyacu rugiha No PAD 0027/14/TGI/GSBO, urubanza rukaba ruteganyijwe ku itariki ya 09/05/2014 saa mbiri za mu gitondo.
Bikorewe Kigali, ku itariki ya 22/04/2014
Harerimana Emmanuel,
Vice-Perezida w’agateganyo wa PDP-Imanzi.
Ese Kizito Mihigo ashobora kwemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze ?
Ibikorerwa Kizito Mihigo muri iyi minsi bikomeje gutera intimba abakunzi be no gukemangwa n’abadashira amakenga imikorere mitindi ya FPR- Inkotanyi ishingiye ahanini ku muco w’iterabwoba.
Turibuka twese uko Kizito Mihigo yatewe hejuru mu minsi ishize birurutse ku ndirimbo « Igisobanuro cy’urupfu » yahimbye agamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bose nta vangura. Benshi barumiwe bumvise ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero, bakamubura mu mihango yo kwibuka Jenoside ku ncuro ya 20,yabaye ku italiki ya 7 Mata 2014. Abanyarwanda batagira ingano baratunguwe ubwo Polisi yemeraga ko ariyo imufunze,ngo kuko akekwaho ibyaha bikomeye cyane bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu. Kugira ngo polisi yikure mu isoni yagombye gukora ibidakorwa ijyana Kizito Mihigo imbere y’itangazamakuru ngo yishinje ibyaha byose(nk’aho ari mu rukiko) byari bimaze kuvugwa n’umukuru w’abapolisi Kizito adahari !
Naho taliki ya 21 /4/2014 Kizito yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere asomerwa ibyaha byose akurikiranyweho aribyo :
*Kugirira nabi ubutegetsi buriho
*Kugirira nabi umukuru w’igihugu
*Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba
*Ubugambanyi
*Gucura umugambi wo kwica
Nanone Kizito yabajijwe niba « yemera icyaha » avuga ko ahisemo kuzaburana nk’ubyemera byose, imbaga yari ihateraniye irumirwa ! Nibwo rero benshi batangiye kwibaza ibibazo byinshi nk’ibi bikurikira:
1.Ese uwiyemereye icyaha imbere y’urukiko aba agikeneye umwunganizi mu mategeko (Avoka) ?
Iyo ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ukagezwa imbere y’urukiko, usomerwa imyirondoro yawe kandi ukamenyeshwa ibyaha ukurikiranyweho. Icyo gihe umucamanza akubaza niba wifuza kuburana nk’uwemera icyaha (plaider coupable) cyangwa se nk’utemera icyaha(plaider non-coupabale). Nizo nzira ibyiri ziteganywa n’amategeko.
Iyo uhisemo inzira yo kuburana nk’utemera icyaha ubwo nyine mu gihe cy’urubanza Ubushinjacyaha buba bugomba gutanga ibimenyetso byerekana ko ari wowe wakoze icyo cyaha, nawe ufatanyije n’umwunganizi wawe (Avocat)mukagomba gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyo byaha bitabayeho cyangwa se ko atari wowe wabikoze, nyuma umucamanza agafata umwanzuro (guca urubanza), akemeza ko akurikije ibirego n’ukwiregura asanze icyaha kiguhama cyangwa se kitaguhama. Uhamwe n’icyaha ahabwa igihano giteganywa n’itegeko, udahamwe n’icyaha akagirwa umwere ndetse hakaba n’ubwo yagenerwa impozamarira !
N’iyo wiyemeje kuburana nk’uwemera icyaha ukenera umwunganizi mu mategeko kuko ugomba kuburana werekana ibimenyetso bihamya koko ko icyo cyaha wagikoze, ukerekana igihe n’aho wagikoreye , uko wagikoze, byaba ngombwa ukerekana n’abo mwagifatanyije.
Iyo wakoze icyaha koko, ugafatwa ugashyikirizwa urukiko, kuburana nk’uwemera icyaha bishobora kuguha amahirwe yo kwihutisha urubanza (nko mu Bufaransa ho rushobora no kutabaho), no kugabanyirizwa ibihano cyane.
Gusa muri « Affaire Kizito » abantu bakomeje kwibaza niba koko ibyaha Kizito Mihigo yemera yarabikoze cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma.
2. Ese Kizito Mihigo ashobora kwemera ibyaha atakoze ?
Hari impamvu zizwi zishobora gutuma umuntu yemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze. Reka tugaragaze izi enye z’ingenzi zikurikira :
(1) Gushaka kumenyekana
Hari abantu basonzeye cyane kumenyekana bakumva kwandikwa mu binyamakuru, kuvugwa ku maradiro no kugaragara ku matelevisiyo byatuma baba aba STAR . Byagaragaye nko mu gihugu cya Amerika aho Insoresore zisonzeye kuba Ibyamamare zishyira mu maboko Polisi iri gushakisha abakoze ibyaha bikomeye runaka, nyuma bikaza kugaragara ko ataribo bakoze icyo cyaha, ariko bo baba bageze ku mugambi wabo wo kumenyekana !
Kizito Mihigo ntabwo yabarirwa muri bene abo kuko we yari asanzwe ari Icyamamare , bikagerekaho ko yari azwi nk’umwana warezwe neza, ukunda Imana kandi ukunda n’abantu, akaba nta kindi yifuzaga uretse ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Kumenyekana nabi nta cyiza byamuzanira.
(2)Gushaka guhishira undi muntu ukomeye
Haba ubwo umuntu yiyemerera ko yakoze icyaha runaka mu by’ukuri ari uburyo bwo gukingira ikibaba undi muntu w’umukire cyangwa w’umutegetsi wagikoze ariko kugezwa imbere y’urukiko kwe bikaba byakwangiza byinshi. Icyo gihe uwemeye icyaha aba ari mu kiraka, arabihemberwa, mu ibanga. Ibyo kandi biba bibangamiye umurimo w’ubutabera kuko ubucamanza buba buhannye utarakoze icyaha mu gihe uwagikoze akomeje kwidegembya, akaba ashobora no gukora ibindi byaha hagati aho.
Mu kwemera icyaha kwe, Kizito Mihigo ntawe tubona yaba ari kugerageza gukingira ikibaba.
(3)Kwemera ibyaha ku gahato
Mu bihugu bikoresha iyicarubozo mu bugenzacyaha nko mu Rwanda, umuntu ashobora kwemera ibyaha atakoze kubera ko amagara amuriye, agahitamo kubyemera kugira ngo inkoni zigabanuke, ahumeke.
Abagize akaga ko gufungwa na FPR muri buriya buryo bemeza ko ibyo Kizito Mihigo avuga muri iki gihe ari amatakirangoyi masa, nta kindi.
(4)Gushinja abadafite aho bahuriye n’icyo cyaha
Umuntu ashobora kwemera icyaha atakoze kugira ngo abonereho uburyo bwo gushinja ubufatanyacyaha abandi bantu ashaka kugirira nabi. Aha niho « Affaire Kizito » ikwiye gushakirwa.
Si ukuvuga ko Kizito Mihigo ari we ubwe ushaka kugira abo ahemukira ahubwo biragaragara ko Paul Kagame n’Agatsiko ke bafite urutonde rw’abantu bagomba gukurwa mu nzira hifashishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuhanzi Kizito Mihigo. Kandi rero byaragaragaye ko Kizito Mihigo yarangije gucirwa urubanza ataranaburana, kuko ashinjwa gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR kimwe n’abayobozi b’Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard! Si abo kandi gusa bari muri “viseur” ya FPR-Kagame.
3.Uru rubanza rwa KIZITO rugamije iki mu by’ukuri?
Nibyumvikane neza : Urubanza rwa Kizito na bagenzi be ni urubanza rwa politiki rufite intego za politiki rugamije kugeraho .
(1)Biragaragara ko hari abanyapolitiki ba Opozisiyo bagiye gushyirwa ku rutonde rw’abakorana na FDLR kugira ngo bacirwe imanza bitwa « aba terroriste » bityo amahanga ntakomeze kubafasha cyangwa kubagirira icyizere cyangwa impuhwe.
(2)Uru rubanza rugamije guha ireme urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya , kugira ngo amahanga areke gukomeza kurushinja Paul Kagame n’abicanyi be ahubwo bigaragarire bose ko uwo muntu koko ari umugizi wa nabi wari ukwiye kunigishwa ikiziriko.
(3)Urubanza rwa Kizito Mihigo rugamije gutegura impfu z’abandi banyapolitiki ba opozisiyo bagiye kwicwa mu minsi iri imbere ariko urupfu rwabo rukabanzirizwa no kwambikwa ibara n’urukiko rugomba kubahamya icyaha cyo kuba abanzi b’u Rwanda ! Amazina y’abo banyapolitiki azahishurwa mu gihe cy’urubanza rwa Kizito Mihigo.
(4)Uru rubanza rugamije « gukiringa » (travestir) amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Kugira ngo Perezida Kagame cyangwa Umugore we Jeannette Nyiramongi bazashobore kongera kwiyamamaza mu 2017, birabasaba gutangira kwikiza abo batekereza bose ko bafite ubushobozi bwo kubabangamira. Muri abo, Kizito Mihigo nk’umusore w’umututsi wacitse ku icumu ukunzwe cyane n’abanyarwanda b’amoko yombi yafashwe nka « menace très sérieuse». Mu kumukura mu nzira hakiri kare, Agatsiko kazabishingiraho kikize n’abandi batari bake : abari mu gihugu n’abari hanze, abasivili n’abasilikari bakuru, abari mu buyobozi n’abataburimo…. bakekwaho kuba batakwitabira umugambi wo kuyoboka no gushyigikira « Dynastie Kagame » ! Mu by’ukuri Paul Kagame akeneye kandi yiteguye gusimburwa n’umugore we, nyuma uyu na we akazasimburwa n’umuhungu we CYOMORO, bikagenda bityo ingoma igihumbi ! Abakekwaho kuba batazashyigikira uyu mugambi, nibo « Banzi b’u Rwanda bashya» Agatsiko kagiye guhiga bukware.By’umwihariko Abatutsi bahoze mu Rwanda ni bo bagiye kongera kubona ishyano. Abashishoza barangije kubona ko iyi « Affaire Kizito » ari intangiriro y’inzira ndende !
4. Uruhare rwa Kizito Mihigo muri iyi kinamico ni uruhe ?
Kizito Mihigo ni umwana w’imfubyi. N’ubwo inganzo ye yari imaze kumugira icyamamare, akaba akundwa na benshi, simpamya ko hari umuntu afite wamwitangira bikomeye akiruka ku idosiye ye, kabone n’ubwo yabizira. Uyu mwana niwe Paul Kagame ahisemo kugira igitambo, kumugaraguza agati no kumuhindura igikoresho cy’inyungu ze bwite, nyuma byose bikazasozwa no kumucuza ubuzima.
Kizito rero, Kagame yamuhaye guhitamo hagati y’ibintu bibiri gusa: kwicwa nk’igikeri gihonyowe n’ikamyo cyangwa gukora ibyo bamutegetse BYOSE.
Mu minsi Polisi yamumaranye yitwa ko yaburiwe irengero, Kizito yeretswe ko ashobora kwicwa ntihagire umubaza kandi isi igakomeza ikazenguruka!Ibyo Kizito yarabyiboneye, abyumvira mu mubiri we utarabuze gusogongezwa ku cyo iyicarubozo bisobanura.
Kizito yeretswe kandi ko aramutse yemeye kwigerekaho ibyaha byose bamubwiye no gushinja ubufatanyacyaha abo bamutegetse BOSE yabaho ndetse akaba yanagororerwa ibirenze ibyo atunze ubu.
N’iyo umutimanama wa Kizito waba umwumvisha ko imikino y’ubugambanyi nk’iyo idakwiye, iyo amagara atewe hejuru ntawe utagerageza gusama aye !
Hari ibimenyetsto byinshi byerekana ko ukwemera icyaha kwa Kizito kurimo ikibazo gikomeye. Iby’ingenzi muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira :
(1)Kujyanwa imbere y’itangazamakuru ngo abe ariho yemerera ibyaha kandi bibujijwe n’amategeko
(2)Kwemera ibyaha bwangu atiriwe arondora ibyo aribyo akavuga gusa ngo « ibyo bavuze byose ndabyemera »
(3)Gushinjwa n’abaministri nka Protazi Mitali mbere y’uko urubanza rutangira
(4)”Propagande” idasanzwe yo guharabika Kizito Mihigo yakozwe na FPR mu binyamakuru byo mu gihugu n’ibitangazamakuru mpuzamahanga
(5)Kuba Avocat wa Kizito, Maître Shema Gakuba Charles, yarageze aho akanga kumuburanira kandi byakagombye kutamugora cyane kuburanira uwemera icyaha.
*Bishatse kuvuga ko ibyo Kizito Mihigo yemera mu ruhame binyuranye n’ibyo avugana na Avocat .
*Bisobanuye ko Kizito yifuzaga ko Avocat we yamurwanaho akamuburanira mu buryo bwo guhangana n’ubutegetsi , Avocat yarabitinye .
*Avocat yarangije kubona ko iyi dosiye “itekenitse” gusa, ntacyo afite cyo kuburana.
*Bishobora no gusobanura ko uyu Avocat yashyizweho « pression », agahatirwa kwinjira muri uwo mukino wa FPR yabona bimugoye akabyanga ku munota wa nyuma.
Uko byamera kose uriya Avocat azi byinshi . Niba atari uwo mu nda y’ingoma, dore ko yahoze ari umusilikari wa APR, nareba nabi na we mu minsi mike iri imbere araba yaburiwe irengero.
Umwanzuro
Ku ruhande rwa Kizito Mihigo, ibyo kwemera icyaha birasa no kugerageza gucuma iminsi, mbese aribwira mu mutima we, ati: ningira amahirwe nkabona bukeye, yenda ejo sakindi izaba ibyara ikindi. Muri make Kizito Mihigo ni umusore uri mu mazi abira, ari mu kaga gakomeye , abamukunda ntibakagombye gukomeza KWITURAMIRA gusa ! Abanyapolitiki ba Opozisiyo nabo ntibakwiye kurangara ngo bibwire ko “Affaire Kizito” ari ikibazo gisa n’ibyo dusanzwe tuzi ! Dukwiye kukiganiraho no kugikurikiranira hafi.
Padiri Thomas Nahimana,
Ishema Party.