Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

Tito Rutaremara aremeza ko FPR yari yacengeye MRNDD n’andi mashyaka!


Rwanda: Isesengura ku ifungwa ry’abanyamakuru.

Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize?

$
0
0

Uwaruteje akaga turamuzi. Ni ubutegetsi bubi, bw’abahutu n’abatutsi, nyamara turicecekeye ngo tudakoma rutenderi. 

Ubutegetsi bw’abahutu mbuzi kuva muri nyakanga 1973. Ubwabanjirije ubwo, ntacyo mbuvugaho, kuko ntabwo nzi. Ababuzi neza bambwira ko ngo bwaharaniraga inyungu za rubanda, inyungu z’abari babugize ngo zikaza nyuma y’izindi. Ubwo nzi cyane bwo bwaranzwe n’irondakoko ndetse n’irondakarere. Ni na bwo nyirabayazana y’ibi byose, ibi twibuka muri iyi minsi y’icuraburindi.

Turi ku wa gatatu, taliki ya 06 mata 1994, saa mbili n’igice z’umugoroba. Ntuye ku muhanda witiriwe Paul 6, mu Biryogo ho mu mugi wa Kigali. Ni bwo nkigera mu rugo kuko nari ndimo kwikopesha byeri kwa Kamarashavu. Uyu ni umugore w’umututsikazi ufata neza abakiriya bose, abahutu n’abatutsi. Iby’amoko asanzwe asa n’aho atazi aho byerekera kuko bigaragara ko abamugana bose, abakemurira ibibazo, byaba ibishingiye ku nyota cyangwa ibindi bikururwa no gushira inyota.  

Ku mirongo ya FM ya radiyo Rwanda na RTLM, ni indirimo za Simoni Bikindi na Boniface Ntawuyirushintege (Twishyize mu maboko yawe Nyagasani) zirimo gucurangwa, zigasimbuzwa «musique classique» cyangwa «musique de requiem». Bene izo ndirimbo zicurangwa akenshi mu kiliziya iyo hagize mugenzi wacu watuvuye mo, witabye Imana.

Umaze kwitaba Imana ni uwari Perezida w’u Rwanda, Général major Habyarimana Yuvenali. Kuri micro ya RTLM, Habimana Evariste, alias Kantano, arimo aremeza ko ari inkotanyi zimaze kwica Perezida wa Repubulika, zihanuye indege yari imuvanye i Dar-es-salaam muri Tanzaniya, aho yari avuye mu nama yo kurebera hamwe uko umutekano w’ibihugu byo mu karere (u Rwanda, Tanzaniya, Uburundi, Zayire ndetse na Uganda) wabungabungwa. 

Ni inama yagaragaraga mo ibimenyetso by’akaga, kuko Perezida wa Tanzaniya, Ali Hassan Mwinyi, ntako atagize ngo ayikerereze kugirango isoze ibisa n’imirimo yayo mu gicuku. Mugenzi we, Yuvenali Habyarimana, kubera impamvu zigaragara ku maso z’umutekano we, amusabye ko yasubika urugendo rwo gutaha i Kigali, akazataha bukeye, nyamara Hassan Mwinyi aramutsembeye. Kumutsembera si ikindi ni ukugirango ahari igisasu cyateguwe kize kumuhitana, cyitwikiriye ijoro. Ibi birabaye kuko ibindi bisasu Habyarimana yari yaratezwe guhera muri mutarama 1994, byose byagiye bihusha indege, cyangwa bikaburizwamo, kubera ko ba nyir’ukubirasa babaga babihubukiye cyangwa ba Gashakabuhake batabihaye umugisha.

Ijoro ryo ku wa gatatu, taliki ya 06 mata rirasa n’icuraburindi. Ni rya joro ridacya, ariko riri bucyane ayandi, nta kabuza. Abatutsi bafite uburyo banarihunze mo, kubera ko babona neza ko urupfu rwa Kinani rutari bubasige amahoro. 

Abanyamakuru ba RTLM, Valérie Bemeriki na Habimana Kantano, bamaze gutanga ubutumwa ko abishe Habyarimana ari inkotanyi, ndetse bakanagera kure bavuga ko inkotanyi bisobanura abatutsi bamaze imyaka ine bateye u Rwanda n’abari basanzwe mu gihugu bose, bitirirwaga ibyitso byazo. Utahunga iyi ndirimbo n’inyikirizo y’aba banyamakuru bombi, cyeretse udatinya akaga cyangwa akenda gusa na ko. 

Rya joro riracyeye, nyamara koko ricyanye ayandi. Abajepe bo muri «Camp Kigali» barimo kungikanya urufaya rw’amasasu. Barimo kurasa hejuru, abandi bamaze gusimbuka ikigo. Barimo bariyenza kuri buri wese, cyane cyane abo bakeka ko ari abatutsi. Baranatanga imbunda ku bazishaka. Abamaze kwitoza kuzirashisha, hafi aho kwa Simbizi Stanislas, bahise bashinga bariyeri imbere y’irembo kwa Ndayitabi. 

Uyu musaza, nubwo ngo ahagarariye interahamwe zo mu Biryogo, ni na we urimo kuzibuza kwica abatutsi. Aba barimo benshi bihishe iwe mu gikari, ndetse bazanaharokokera uko bakabaye. Kwa Ndayitabi ni ahantu hizewe, kuko bamwe muri twe tuzanahabika bimwe mu bikoresho byacu, mbere y’uko duhunga. «Chaine musicale» mbitseyo, umuhungu we Yassin azayinsubiza mpungutse, taliki ya mbere z’ukwa cyenda 1994, nta yandi mananiza. 

Intandaro ni ya makimbirane aturanga

Ni amakimbirane aturuka k’ukutumvikana kw’amoko yombi, abahutu n’abatutsi. Aba nta kindi bapfa uretse ubutegetsi. Ubufashe arabwiharira, ntashake kubugabana n’ubundi bwoko, bityo ubwahejwe bukaba gashozantambara.

Iyi gashozantambara itangiye mu myaka ya za 59, iba rurangiza muri 90, ndetse muri 91, hatangiye imishyikirano yo kunga ayo moko yombi kugirango asangire bwa butegetsi ibisambo birwanira mo, bikarangira biteje akaga.

Imishyikirano yo kugabana ubutegetsi itangiriye Arusha muri Tanzaniya. Ni imishyikirano igamije gusaranganya imyanya hagati ya FPR-Inkotanyi, imaze imyaka ine iteye u Rwanda n’isyaka rya MRND rimaze imyaka icyenda riyobora igihugu.

Ikigaragara ni uko iyo mishyikirano irimo amacenga yo mu rwego rwo hejuru. Perezida Habyarimana avuga ko ibizayasinyirwa mo bizaba ari ibipapuro nk’ibindi byose. FPR na yo, ivuga ko ishaka gusaranganya ubutegetsi, yivugira ko ubutegetsi budatangwa n’imishyikirano, ko ahubwo butangwa na kalacinikovu. Ibi binemejwe mu biganiro hagati ya Faustin Musare na Patrick Mazimpaka, mu kwezi kwa cumi 1993, muri «couloir» ya hoteli Mount Meru, aho imishyikirano yo guhuza impande zombi irimo kubera.

Ibi binabanjirijwe n’andi magambo Paul Kagame yivugiye ubwe ahitwa i Ngondore, ubwo Ruvugabigwi, umunyamakuru wa Radio Rwanda, amubajije, ati: «imishyikirano ya Arusha nitagira icyo itanga, muzakora iki?» Kagame, ku gasongabugari ke, amushubije adategwa, agira, ati: «iyo mishyikirano nitagira icyo itanga, uretse ko tutanacyizeye, tuzasubira mu ishyamba». Abari aho, duherekejwe na Minuar (ingabo z’umuryango w’abibumbye), duhise tugwa mu gahundwe.

Imishyikirano ya Arusha nayibaye mo igihe kitari munsi y’umwaka. Nkuko nabivuze hejuru, ni imishyikirano yarimo amacenga menshi, cyane ko n’abari bayihagarariye byagaragaraga ko na bo batazi neza icyatumye bayiza mo. 

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Nyakwigendera Boniface Ngulinzira, ahagarariye Leta y’u Rwanda, naho Pasteur Bizimungu ahagarariye FPR-Inkotanyi. 

Mu gika kitiriwe kuvanga ingabo, ari na cyo kinakomeye, kirimo no kurwana, rwabuze gica. Ni igika kigiye kumara amezi hafi atandatu nta kirumvikanwaho gifatika. Uruhande rw’u Rwanda rurifuza ko kuvanga ingabo byakurikiza amategeko ya cyera, atagize aho ahuriye n’imyumvire y’abarwanyi. 

Aba «officiers» ngo bagomba kuba barize mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM). Mu nkotanyi ibi ntibabikozwa, ndetse Pasteur Bizimungu afite uko abisobanura: «ingabo zacu ntizigeze zigira amahirwe yo kwinjira muri ayo mashuri muvuga ya gisirikare, kuko ubutegetsi bwa Habyarimana bwazibujije kwiga», fin de citation. 

Ibyo arabivuga arimo no kwivumbura, asohoka mu cyumba kiberamo inama. Nguriya ahise yibira muri «piscine» ya Hoteli; arinzwe n’abasore b’abatutsi n’imbunda zabo za masotera, zitihishira mu mifuka yabo. Nguriya Boniface Ngulinzira na we arimo aramwinginga ngo agaruke mu cyumba cy’inama, ibyo bibazo impande zombi zitumvikanaho, bicocerwe mu ruhame. 

Uko bigaragara ni uko Ngulinzira nta kindi yakora mu byemezo bikarishye, birimo gufatwa n’abayobozi b’inkotanyi muri iyo mishyikirano, kuko ubutegetsi bwa Habyarimana ahagarariye buri muri «position de faiblesse». Iyo «position de faiblesse» irivugira kuko niba hemejwe ko habaho «cessez-le-feu» (guhagarika gato imirwano kugira ngo impande zombi zigire icyo zumvikanaho), ingabo z’inkotanyi ari bwo buryo ziba zibonye bwo kwisuganya no gukaza imirwano.

Pasteur Bizimungu azemera gusubukura inama, ariko nta kiri buhinduke mu byo FPR yifuza: ibyo yifuza ni ukuvanga ingabo, n’iyo zaba zitazi kwandika no gusoma amazina yazo. Ibyo birabaye, binashyizweho umukono n’impande zombi.

«Apocalypse»

Iri ni ijambo risobanura imperuka. Ni ijambo ryitiriwe Col Théoneste Bagosora, umwe mu basirikare bakuru bari bagize itsinda rya Leta muri iyo mishyikirano. Théoneste Bagosora nguriya arivumbuye, arasohotse, ndetse avuze ko iyo nama atazayigarukamo. Impamvu: «Ngulinzira ni umugambanyi. Nta mpamvu n’imwe igaragara y’ukuntu ashobora kwemera ko aba «officiers» mu ngabo z’u Rwanda bavangwa mo inkandagirabitabo zo muri FPR-Inkotanyi», fin de citation. 

Nguko uko abagize «délégation» ya FPR-Inkotanyi bahimbye ikirego ko Bagosora yavuze ko ngo agiye gutegura «apocalypse». Nyamara yaba jye, yaba na bagenzi be b’abasirikare bakuru bari aho, Major Ndengeyinka n’abandi, iyo «apocalypse» ntayo twumvise. Ngicyo icyaha col Bagosora azanafungirwa, kize kubura ibimenyetso, nyamara kimuhame, kinamukatire imyaka 30 y’igifungo mu rubanza azaburanishwa mo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Arusha muri Tanzaniya. 

Intandaro ni ya ndege 

Bivugwa ko iyo ndege yarashwe n’abakomando ba FPR-inkotanyi nyamara, n’ubwo Kizigenza wabo yabyiyemereye, abishe abari bayirimo bose ntibigeze bakurikiranwa n’inkiko. Anketi y’umucamanza w’umufaransa, Jean-Louis Bruguière, yashimangiye ko abasirikare ba FPR ari bo bishe Perezida Habyarimana na mugenzi we Ntaryamira, ba Gashakabuhake bayiciye amazi. 

Célestin Kabanda yari umusore ukiri muto, twabanaga muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga. Yari amaze umwaka umwe gusa arongoye umugore mwiza cyane. 

Imishyikirano yose yayibayemo kubera ko yari umwe mu ba «interprètes» b’indimi ebyiri (igifaransa n’icyongereza) zakoreshwaga mu cyumba cy’inama. Ati: «iyi ndege tugendamo izaraswa, kandi iraswa ryayo ntirizasiga ubusaۜ». Uyu mwene Munyabuhoro yaba hari icyo yari azi ku iraswa ry’iyo ndege, nk’uko byari byanavugiwe muri Hotel Mount Meru na bamwe mu bari bagize «délégation» ya FPR-Inkotanyi? Ishyano Kabanda yavugaga icyo gihe ryaje kubara inkuru taliki ya 06 mata 1994, ndetse na Kabanda ubwe riramuhitana. Imana imuhe iruhuko ridashira. 

Kwibuka: iturufu n’inyungu z’ubutegetsi

Kwibuka ni ngombwa. Ni ngombwa kwibuka abo iyo ndege yahitanye bose, ndetse n’abandi bapfuye kubera yo. Iyo iyo ndege itaraswa n’abicanyi b’uyu munsi, sinemeza ko ibyo twibuka uyu munsi byari kuba. Abatuma tubyibuka, ari na bo nyirabayazana wabyo, babifite mo nyungu ki? 

Inyungu ntizabura, ziranivugira, kuko iyo badahanura iyo ndege, ngo byitwe jenoside yakorewe abatutsi, bene kuyihanura ntibaba bakiri ku butegetsi. Abatutsi biciwe muri ako kaga, n’ubu baracyapfa kubera inyungu z’ubutegetsi bw’uyu munsi. 

Ubutegetsi buriho uyu munsi bwatumye banapfa, buracyabirisha ku babishe. Abishe abo batutsi cyangwa abaturuka muri ubwo bwoko, na bo bahora bannya mu bihu, n’iyo baba nta ruhare bagize mu kwica izo nzirakarengane. 

Ngiryo rya terabwoba tumaze mo imyaka 26 twibuka. Twibuka abatutsi n’abahutu bazize ubutegetsi bubi bwa cyera bw’abahutu, n’ubw’abatutsi b’uyu munsi, bukomeje kudushora mu kaga k’icuraburindi. 

Igihe kirageze kugirango duhagurukire rimwe, n’iyonka, turwanye ibyo bisambo byo mu moko yombi arwanira ubutegetsi, bwa butegetsi buteza akaga abanyarwanda iyo bwahirimanye na bene bwo. 

Amiel Nkuliza, Sweden.

Leta ya Kagame igomba guhagarika itotezwa n’ihohoterwa ikomeje gukorera abanyarwanda

$
0
0

Itangazo N° ISH2020/04/004

Mu nama yayo idasanzwe yateranye kuwa kane tariki ya 16/04/2020 iyobowe na Madame Claire Nadine KASINGE, Komite Nshingwabikorwa y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yasuzumiye hamwe ibibazo by’ingutu birimo inzara, akarengane n’ifungwa rya hato na hato bikomeje gukorerwa abanyarwanda banyuranye muri iki gihe cya Corona Virus (Covid-19);

I. Tumaze kungurana ibitekerezo, abagize Komite Nshingwabikorwa dutangaje ibi bikurikira:

1. Leta ikomeje kwitwaza ingamba yafashe mu gukumira icyorezo cya Corona virus igahutaza rubanda.

2. Bitewe n’uko igihugu cy’u Rwanda cyinjijwe mu bihe by’amage mu buryo bunyurayije n’amategeko, ibyemezo byose bifatwa bishingiye kuri izo ngamba nshya binyuranyije n’amategeko, kandi bikabangamira uburenganzira bw’ingenzi bw’abenegihugu n’ububasha bw’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko:

Ingingo ya 3: “Nta muntu ushobora guhanwa kubera gukora ikibujijwe cyangwa kwanga gukora igitegetswe bitari icyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu cyangwa mpuzamahanga mu gihe byakorwaga.”

Ingingo ya 4: “Amategeko ahana agomba gufatwa uko ateye, ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira”.

3. By’umwihariko, Leta irimo guhohotera abanyarwanda n’abanyamakuru bagerageje kuvuga akarengane n’akababaro ka Rubanda muri ibi bihe, ubu abibasiwe akaba ari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amakuru ajyanye n’ako karengane.

4. Umwe mu bafashwe tariki ya 15 Mata 2020 ni Bwana NIYONSENGA Dieudonné alias Cyuma Hassan uyobora Chaine Youtube ISHEMA TV.

5. Bwana NIYONSENGA Dieudonné yafashwe mu gihe yari agiye gukora iperereza ku baturage bamaze kwicwa n’inzara kubera ingamba Leta yafashe mu buryo budakurikije amategeko kandi butitaye ku mibereho ya Rubanda.

6. Dusanga ifatwa rya Bwana NIYONSENGA Dieudonné ari urwitwazo ahubwo rihishe byinshi cyane cyane ko ari umunyarwanda wari usigaye atanga amakuru ubutegetsi budashaka ko amenyekana:

• Ni we waduhishuriye ko umurambo wa Kizito MIHIGO wari ufite ibikomere mu maso bigaragaza iyicwarubozo yakorewe. Ibi ni byo byatumye ikinyoma cyo “kwiyahura” cyari cyavuzwe na Polisi y’u Rwanda gitahurwa.

• Ni we wakoze inkuru ku iyimurwa ry’abaturage mu mujyi wa Kigali mu gace kazwi nka Bannyahe agaragaza akarengane ka rubanda.

• Ni we wakoze inkuru ivuga uburyo abasirikare bagiye gufata abagore ku ngufu muri kariya gace ka Bannyahe mu rwego rwo guhatira abaturage kwimuka. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yahakanye ibivugwa muri iyi nkuru yongeraho ko abaturage batanze ubuhamya ari abarwanya Leta, nyamara nyuma biza kugaragara ko amakuru ya Bwana NIYONSENGA Dieudonné ari impamo.

II. Kubera izo mpamvu zose:

7. Leta ya Kagame igomba guhagarika itotezwa n’ihohoterwa ikomeje gukorera abanyarwanda bose bivuye ku ngaruka zituruka ku ngamba zidafututse, zafashwe mu buryo budakurikije amategeko.

8. Abafashwe bose bashinjwa kurenga ku mabwiriza ya “Guma mu rugo” bagomba guhita barekurwa nta yandi mananiza kuko nta cyaha amategeko mpanabyaha ateganya kitwa gutyo.

9. By’umwihariko Bwana NIYONSENGA Dieudonné Alias CYUMA Hassan na bagenzi be bagomba kurekurwa nta yandi mananiza.

10. Abarenganijwe n’izo ngamba bose bagomba kurenganurwa bagahabwa n’indishyi z’akababaro.

Bikozwe kuwa 16 Mata 2020

Nadine Claire KASINGE

Perezida Ishema Party

Mbere y’uko afatwa, umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné yabanje gutabaza.

$
0
0

Nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Radio ijwi ry’Amerika i Kigali, Eric Bagiruwubusa, umunyamakuru wa Ishema TV, Niyodusenga Dieudonné bakunze kwita Cyuma Hassan yabanje gutabaza mbere yo gutabwa muri yombi n’abavugaga ko ari “abanyerondo” akaba ari bo bamushyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha “RIB”. Arashinjwa ngo “kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19” no “kurwanya inzego zishinzwe umutekano”.

Cyuma Hassan amaze gutabwa muri yombi.

Mwakumva iyo nkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika hano hasi:

.

Ariko iyo benshi twibutse ko uyu munyamakuru mu minsi ya vuba ishize ariwe washoboye gutuma tumenya ko:

-Umurambo wa Kizito Mihigo wari ufite ibikomere mu maso dore ko nta n’uwigeze abinyomoza yaba ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa umuryango wa Nyakwigendera

-Ikibazo kiri muri Bannyahe aho abaturage barimo gusenyerwa muri ibi bihe bya Covid-19 badahawe ingurane ikwiye ndetse abatinyutse kuvuga barimo bahigwa

-Abaturage bo muri Bannyahe bashonje nyuma y’aho bamwe muri bo bamaze gusenyerwa

-Niwe watangaje bwa mbere ko abasirikare ba RDF barimo guhohotera abaturage muri Bannyahe ndetse bagafata n’abagore ku ngufu.

-Umushoramari w’umunyakenya wagiranyt amasezerano n’umujyi wa Kigali bikaba birimo gutuma abaturage ba Bannyahe basenyerwa

Nyuma y’ibi turondoye bituma twibaza koko niba Leta y’u Rwanda itaritwaje COVID-19 ngo ikure mu nzira abanyamakuru batasibaga gushyira ku karubanda byinshi mu byo ubuyobozi bw’u Rwanda bwita “amakuru mabi asebya igihugu”.

Ndi umuhutu kandi ndibuka naganiye n’umututsi David Himbara

$
0
0

Dr. David Himbara tumuzi nk’umunyarwanda w’umututsi wakoze mu biro bya Perezida Paul Kagame nyuma akagana iy’ubuhungiro bamaze kutumvikana mumikorere nk’uko Himbara yagiye abyandika. Mwambaza muti wa Muhutu we wiyemeje kuva mu ipfunwe ryo kwitwa umuhutu waganiraga iki n’uwo mututsi?

Himbara namumenye mu myaka ishize yandika ibintu bijyanye n’u Rwanda cyane yibanda ku buryo umukuru w’igihugu asesagura umutungo w’igihugu mu ngendo zidashira ndetse n’uburyo mu Rwanda bakora imibare micurano mukugaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka. Njye na Himbara twasanze n’ubwo twese dufite amateka atandukanye ariko twese turi abanyarwanda kandi twifuriza ineza u Rwanda! Ikindi, umuryango wa Himbara nawe ubwe bahunze u Rwanda inshuro esheshatu mu gihe njye naruhunze inshuro ebyiri!

Uhereye iburyo: Dr. David Himbara, H.E President Paul Kagame , Dr. Clet Niyikiza and Dr. Jean Damascéne Ntawukuriryayo

Kuri iyi foto yo hejuru murabonaho abatutsi babiri iburyo n’abahutu babiri ibumoso. Urestse iby’ amoko aba bagabo bakuze ubutegetsi bubabwira cyangwa iwabo mu rugo bababwira (n’ubwo ntabihamya) muribonera, namwe y’uko ari ntatandukaniro rigaragara riri hagati yabo! Gusa Himbara na Kagame tubazi nk’abatutsi mu gihe Niyikiza na Ntawukuriryayo tubazi nk’abahutu!

Dr. Innocent Ndagijimana Justice (Hutu) ibumoso Dr. David Himbara (Tutsi) iburyo.

Himbara yishimiye igitekerezo nafashe cyo gukura abahutu mu ipfunwe bamazemo imyaka myinshi. Mu biganiro byacu, Himbara yavuze ati, “Ese burya nawe uri Umuhutu? Nonese ko mbona amazuru tuyanganya (Twarasetse imbavu zirashya)? Namwe murebye murabonako Himbara nanjye tunganya amazuru! Ikindi ngo bareba mu bututsi n’ubuhutu ni uburerebure. Himbara ni 6’2 feet njye nkaba 6’3 feet! Murabona njye n’uyu muvandimwe nita mukuru wanjye dutandukaniye he koko?

Mwambaza muti kuki noneho wemeye ubuhutu kandi tubona nta tandukaniro hagati yawe n’umututsi Himbara? Intambwe ya mbere mukunga abanyarwanda ni ukwemera amoko twisanzemo noneho tukagera ku rwego ntawiyumvamo ipfunwe ryo kwitwa umuhutu cyangwa umututsi! Amoko yacu ni mythy (amayobera) ntabwo ari biological! Tuzagera igihe amoko aba amateka igihe ntawe uzaba yibonamo ipfunwe cyangwa hari ubutegetsi budushyiramo ipfunwe rishingiye ku moko!

Abarundi bo barakataje mu guhuza amoko kuko bo batigeze bashaka gushyiranaho ipfunwe cyane uhereye mu gihe biyemezaga gusangira ubutegetsi. Himbara yambwiye ibyo yiboneye ubwo yajyaga i Burundi aho yumvaga umututsi ashyenga n’umuhutu ati: “Mwa bahutu mwe mwabaye mute ko ubutegetsi bubana niye!” Umuhutu nawe ati: “Wamututsi we ubutegetsi mwabumaranye imyaka myinshi ariko nta byinshi mwagezeho ceceka!” Nta mujinya cyangwa se urwango rwabarangaga ahubwo bose barasekaga! Ibaze uvuze ibintu nk’ibi mu Rwanda!

Nibuka mpura na Madame Maggie Baransaritse kuri Duke University ndangiza Masters muri 2013. Yari kumwe n’Intumwa ya rubanda (member of parliament) bashyenze iby’amoko kuko bavaga mu moko atandukanye numva birandenze kuko iwacu amoko avugwa gusa mu kwibuka! Naribajije nti ese aba bageze mu kwibuka ko batangiye kuvuga iby’amoko? Nasanze bo ntapfunwe mu kuvuga amoko yabo kandi niho nifuza ko abanyarwanda tuzagera!

Dr. Innocent Ndagijimana Justice

NDUHUNGIREHE yaba yarazize urwango Kagame afitiye abahutu?:Major MUPENDE

Mbese Imbwirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ntiyaba igiye kugamburuza ba Mpatsibihugu!

$
0
0

Mbere na mbere mbanje na none gufata mu mugogo abanyarwnda, nanjye ndimo, babuze ababo muri iki gihe twibuka Genocide yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi butarahabwa izina bwayikurikiye cyangwa bwayibanjirije.

Muri make imbwirwaruhame (Discours cyangwa Speech) ni kimwe mu bintu byerekana ndetse bikagaragaza ubuhanga bw’uwateguye insanganyamatsiko runaka. Imbwirwaruhame kandi ifasha abantu guhinduka mu myumvire bivanywe n’uburyo yateguwe, uburyo yatanzwemo n’uburyo yakiriwe na rubanda (Audience) ndetse bitewe n’uwayitanze.

Mu mbwirwaruhame zabayeho kw’isi kandi hari izamamaye cyane kugeza na n’ubu ndetse bishobotse bikaba byaba ibihe byose! Ku mwihariko wanjye hari n’izo ngira ntya ngacishamo amaso na n’ubu cyane cyane ko hari ibyo nkizigiramo cyangwa se kuko zavuzwe cyera ntarabaho cyangwa ntarigeze nzumva rwose habe na mba!

Mpereye kuri iyi mbwirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ndibuvugeho birambuye, nabibutsa izindi zankomanze ku mutima bitewe nyine na bya bindi navuze haruguru biranga imbwirwaruhame y’ingirakamaro.

Natanga urugero nk’imbwirwaruhame ya: Martin Luther King Jr, Nelson Rolihlahla Mandela, Barack Obama n’abandi. Iyo witegereje imbwirwaruhame z’aba bagabo ndetse n’abandi ntavuze usanga zari zuzuyemo ubuhanga bwo kuzivuga, ukuri benshi bibonamo, ndetse kenshi ugasanga nta nusoma ibyo avuga dore ko akenshi baba bavuga ibyo bemera kandi bibarimo.

Ntanga nk’urugero aho Martin Luther King Jr na nubu akibukirwa ku nteruro yitwa ngo << Mfite indoto >> (I Have a Dream). Ahagana mu kwezi kwa 8 mu mwaka w’ 1963 iyi mbyirwaruhame yamamaye cyane yavuzwe n’uyu mukozi w’Imana utararyaga iminwa mu kunenga ivangura ruhu nakandi karengane mu gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika, yagize ati: << Mfite indoto ko abana banjye bane bazatura mu gihugu, aho batazaba bareberwa mu ndorerwamo z’uruhu rwabo, ahubwo bakareberwa kumyitwararikire yabo>>.

Twabibutsa ko iri jambo ryagize uruhare mu mpinduka tubona uyu munsi muri Amerika nubwo hakigaragara hamwe na hamwe abashaka gukwirakwiza ivanguraruhu.

Barack Obama na we hari imbyirwaruhame ye yamamaye cyane ubwo yarimo ahatanira kuyobora Amerika mu mwaka w’ 2008. Yagize ati: <<Nibyo twabishobora>> (Yes, We Can). 

<< Nibyo twabishobora ibyerekeranye n’ubutabera n’uburinganire. Nibyo twabishobora ibyerekeranye no gutanga amahirwe n’uburumbuke. Nibyo dushobora komora icyi gihugu. Nibyo dushobora gusana iyi si. Nibyo twabishobora>>!

Iyi mbyirwaruhame n’izindi nka yo zatumye Abanyamerika babonamo ikintu kidasanzwe uyu mwirabura ukomoka muri Kenya. Tubibutse ko bwari bubaye ubwa mbere umwirabura ategetse igihugu cy’igihangange ku isi. Iyo urebye ukuntu buri wese aba ateze amatwi rwose, bucece ndetse ukabona bamwe basa nkabadahari batwawe bikwereka agaciro k’imbyirwaruhame ihindura benshi.

Nelson Rolihlahla Mandela we umuvuze bwakwira bugacya. Iyi mbirimbanyi ya demokarasi dore ko yafunzwe imyaka igera kuri 27 yose, azwi kuba yararwanije akarengana k’Abirabura mu cyitwaga APARTHEID mu gihugu cya Afrika y’ Epfo. Hari aho yagize Ati: << Nihishuriye ko ubutwari atari ukutagira ubwoba, ahubwo ni ukubasha gutsinda ubwoba… Umuntu w’umunyamurava si umuntu utiyumvamo ubwoba, ahubwo ni utsinda ubwo bwoba>>! 

Gusa hari ikiganiro cye nkunda cyane ubwo yaganiraga na Ted Koppel. Muri icyi kiganiro yabazwagamo ibibazo bitoroshye akabisubizanya ubwenge bwinshi ntaho wabitandukanyiriza rwose n’imbyirwaruhame. Gusa yabazwaga ibibazo maze akabisubiza yitonze. Hari aho yabajiwe impamvu ashyigikira ibihugu bitubaha uburenganzira bwa muntu, bakamubaza impamvu atahindura imyemerere ye kuri ibyo bihugu birimo nka CUBA yari iyobowe na nyakwigendera  Fidel Castro na LYBIA yari iyobowe na nyakwigendera Muammar Gaddhafi bityo akarushaho kubonwa neza mu maso y’amahanga. 

Nelson Mandela utararyaga iminwa yasubije mu magambo akomeye cyane, maze agira ati: << Ku muntu uwariwe wese, uhindagurika mubyo yemera, bitewe nuwo ari kuvugana nawe, uwo si umuntu ushobora kuyobora igihugu>>!

Nyamara se mwaba mwibuka umwe muba perezida wahakanye imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga ko adashobora kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu, maze bwacya kabiri ati abaturage bansabye ko ngomba kwiyamamaza!!! KAGAME. Abantu nk’aba nibo Mandela yavugaga! (People who changes their principles).

Undi muntu nawe wavuze amagambo amaze gufata intera mu muryango nyarwanda ni Barafinda Fred Sekikubo! Uyu mugabo agitangira kuvuga ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda bamwe najye ndimwo, babonaga ko ari nk’umusazi (twibutse ko ubu yanahohotewe akaba yarajyanywe mu bitaro by’abasazi koko i Ndera). Ariko byaje kugaragara ko kwigira nk’umusazi byari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibitekerezo bye byiza mu kuri. Nubwo tutamushyira mu rwego rw’aba bagabo navuze haruguru, ariko yatanze umuganda we tubimushimire.

Urugero ni nk’aho avuga ngo arashaka gukemura IBIBAZO BY’IBIHEKANE! Mubyukuri iri jambo <<Ibihekane>> abenshi barikoresha bari mu mashuri abanza biga nyine ibihekane. Ubu rero ryabaye imvugo ikoreshwa na benshi iyo bashaka gusobanura ko hari ibibazo bitagira uko bingana. Umusazi rero ngo arasara akagwa ku ijambo!

Ngarutse rero kuri uyu mugabo Dr Denis Mukwege abatamuzi ni Umunyekongo wazobereye mu kuvura abana n’indwara z’abagore (Gynecologist). Uyu mugabo kandi ni pasteri mu itorero ry’abapantekositi akaba akorera mu bitaro by’ i Panzi muri Bukavu. Uyu mugabo kandi yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel (Nobel Prize) mu mwaka wa 2018.

Ngarutse rero ku mbyirwaruhame ya Dr Denis Mukwege yavuze tariki 10/12/2018 amaze gushyikirizwa igihembo cy’amahoro (Nobel Prize) mururimi rw’ igifaransa mu gihe cy’iminota 28, mu byukuri ku bwanjye mbona ntaho itandukaniye n’izindi natangiriyeho za ba Mandela, Obama, King Jr n’abandi. Yabashije gusobanura ibibazo bikomeye byugarije akarere k’ibiyaga bigari(u Rwanda, u Burundi, Congo Kinshasa).

Yasobanuye amahano yaranze ako karere maze agahitana inzirakarengane zirenga miliyoni 6 z’Abanyarwanda n’Abacongomani ndatse abandi bakirukanwa mu byabo. Yasobanuye ifatwa kungufu rishingiye ku gitsina ry’abari n’abategarugori ndetse tutibagiwe n’abana bato.

Yasobanuye uburyo umutungo wa Congo aho kubabera inzira yo kwiteza imbere ku banye Congo ahubwo wababereye intandaro yo kwicwa no gufatwa ku ngufu kw’abagore bikozwe na bimwe mu bihugu byo mu karere kandi bishyigikiwe naba MPATSE IBIHUGU!

Yongeye gusaba ko hashyirwaho ikigega cyo gufasha  abarokotse ubwo bwicanyi bityo hakabaho isana mitima yo soko y’ubwiyunge nyakuri. 

Yihanangirije ibihugu rutura bishyigikira bikanatera inkunga abakoze ayo mahano. Ikiruta ibindi ariko yasabye imiryango ikomeye nka UN n’ibihugu bikomeye gushyigikira inzira y’ubutabera maze MAPPING REPORT igasohoka mu kabati abagize uruhare muri ayo mahano bagakurikiranwa.

Hari aho yagize ati: << Nigute twagira amahoro twicariye ibyobo rusange? Nigute twagira amahoro nta kuri n’ubwiyunge? Nigute twagira amahoro nta butabera no gusana ibyangijwe n’intambara? Ubu mvuga nonaha, hari raporo y’iperereza ibitswe neza mu biro bimwe I New York. Yaratunganyijwe hakurikijwe igenzura ryakoranywe ubuhanga n’ubushishozi kubwicanyi bwibasiye abaturage n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byakorewe muri Congo. Iryo perereza rivuga rinasobanura abishwe, aho bya bereye,igihe byabereye, ariko kandi ikanavuga ababikoze! Iryo perereza ryiswe MAPPING REPORT ryakozwe kubusabe bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ibifashijwemo n’umuryango w’abibumbye UN. Ivuga ibyaha birenga 617 by’intambara n’ibyibasiye uburenganzira bwa muntu, binashobotse byakwitwa ibyaha bya GENOCIDE. Niki isi itegereje ngo ubutabera butangwe? Nta mahoro arambye hatabayeho ubutabera>>.

Iyo witegereje uburyo imiryango n’abantu ku giti cyabo bakurikiye iyo mbyirwaruhame bigaraga ko bamwe batangiye guterwa ipfunwe no gukomeza kwirengagiza nkana ukuri. Bikaba bimpa ikizere ko noneho bishoboka ko ibihugu bikomeye nka Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika hamwe n’Ubwongereza baba bagiye kugamburuzwa nabakomeza gusaba ko MAPPING REPORT ishyirwa ahagaragara.

Nongeye gutangarira iriya mbyirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ubwo yongewe kugarukwaho mu nama iheruka kubera muri Senat y’Ubufaransa mu cyiswe Afrika y’Ibiyaga bigari: Imyaka 60 yaranzwe n’akaga gakomeye.Muri iyi nama hagaragayemo abantu bakomeye barimo nka: Dr Charles Onana, Judi Rever, Ambasaderi Jean Marie Ndagijimana n’abandi.

Mubyukuri icyanteye kwandika iyi nyandiko yanjye ni uburyo nabonye bongeye kwifashisha iyi mbyirwaruhame mu mwanya wari wagenewe Dr Denis Mukwege maze igahitishwaho agace k’iminota 11 ku nshuro ya kabiri nyuma yaho ayivugiye ahabwa igihembo cy’amahoro mu mwaka w’2018. Ibi byatewe nuko atabashije kuboneka kuri uriya munsi. Ibi rero binyereka uburemere bw’iriya mbyirwaruhame bikaba bishoboka ko ririya jwi rye rishobora kuzagamburuza bya bihugu rutura (MPATSE IBIHUGU) maze MAPPING REPORT igashyirwa hanze. 

Kubwanjye mbona yaba imwe mu nzira zagarura amahoro mu karere kuko uburyo Paul Kagame yibwira ko akomeye aramutse yokejwe igitutu akaryozwa ibyo yakoreye muri Congo, byafungura amarembo ku bandi bamurwanya baharanira ko ibintu bihinduka. Uburyo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubatse biragoye kubuhindura hatabayeho ikintu cyagabanya ubwishongozi bwe n’igitinyuro haba mu banyarwanda ndetse no mu banyamahanga.

Umusomyi


KUBAHOZE ARI ABASANGIRANGENDO BA SHITANI PAUL KAGAME NA FPR INKOTANYI

$
0
0

Banyarwanda na mwe Banyarwandakazi, FPR INKOTANYI yo mu ibipapuro itaniyehe n’amasezerano ya Arusha ya Ngurinzira na bangenzi be na yo byashyize bikagaragara ko koko yari ibipapuro ? Amahoro arihe ? Ikinteye kwandika iyi nyandiko ni ibiganiro Mupende amaze gutanga kw’ikondera libre no mu ikiganiro ukuri k’ukuri cya Tharcisse Semana

Yavuze byinshi Kandi asanzwe ahabwa ibiganiro akinigura ariko nta rayamara ayapfapfa. Nagirango mubwire we na bangenzi be bahoze ari abasangirangendo ba SHITANI PAUL KAGAME NA FPR INKOTANYI ko  iyo FPR Inkotanyi iri mu mitwe yabo no mumpapuro atari yo tuzi twabonye rugikubita kandi na n’ubu. Iyo tuzi isa na  Kalinga ya ngoma ya basekuru banyu na baso iyo ngoma mbi  yari yaraciwe na kamparampaka y’iya 25 z’ukwacyenda 1961. 

Ibyo muvuga tubitega amatwi kandi tukanabiha agaciro kenshi. Icyo wowe Mupende na bangenzi bawe bakuriye hanze ku babyeyi bahunze repuburika bagakurikira Umwami Kigeli V NDAHINDURWA (NDAHINDURWA koko) ni uko muvuga ikintu kimwe muhuriyeho kandi cy’agaciro : Amateka mwabwiwe n’uburere mwahawe.

Mwaganirijwe agahinda ko kubura igihugu no kwirukanwa n’abari abagaragu babo muhabwa umurage w’amateka yanyu yuzuye urwango n’amarangamutima. Bigaragara ko akarengane karubanda birinze kukababwira. Ahubwo bababwira ko u Rwanda rwari Singapour. 

Bibiliya itubwira ko uburere umwana ahawe mu buto bwe arenda abusazana: Imigani 22. 6 Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. Abanyarwanda bo bavuga ko ingeso ishira nyirayo apfuye. 

Musubira mu nyigisho za baso na basokuru banyu nkaza gasuku. Ni cyo gituma usanga urwango mufitiye abahutu rubatanga imbere. Ibyiza mwaba mushaka gukora bikabananira. Mwize Amategeko ariko ntimuyakurikiza na yo mwihaye yarabananiye. Kandi za kaminuza mwaraminuje mwikurikiriza ubudasa mwahawe n’ababyeyi akenshi bazi gusoma no kwandika gusa. 

Kuba nemera ukuri kwa bibiliya n’Ikorowani bindinda Kuba naza kugorora igiti cyakuze kigoramye. Sugutukana munyihanganire. 

Inkotanyi Mwaje mw’ishusho y’ababyeyi banyu mutwereka uburere mwatojwe. Ese mugirango hari icyo mwaduhishe ? Ba so na ba sokuru bari nka mwe. Twizere ko mutazabihakana cyangwa ngo babe aribo babigira ? 

Ingoma mwimitse i 1994 ni yo nta yindi Grégoire KAYIBANDA yarwanije kandi na mwe musigaye muvuga ko muyirwanya. Ni ukuri se cyangwa wenda uri muri (service de  renseignement extérieur) abatasi bakorera igihugu hanze? Ingenga bitekerezo yanyu ntaho itaniye ni iyabo mwasize i Kigali. Bitugora kumenya icyo mupfa nabo mwasize inyuma iyo mwandagaza Révolution yi 1959 n’abayigizemo uruhare. Abahutu bagannye FPR Inkotanyi na barwanije HABYARIMANA iyo bamenya kare ko mugononwa kuri révolution yabo n’ubu muba mukiri imbarara.

Bananiranye ni Inkotanyi kubera ibyi yi révolution mwabihinduye ingengabitekerezo ya génocide. 

Ku ngoma ya cyami ba so na ba sokuru banyu bararyaga baramwaga barambaraga bakaberwa pe rubanda ihejwe nk’uko ku ngoma ya Paul Kagame biri uku. 

Mwabwiwe n’ababyeyi banyu ko barenganijwe muza muje kubahorera. Ntimwigishijwe gukunda abahutu muvuga ko babiciye bakanabamenesha abo mwasanze mu gihugu  bafatwa nk’abicanyi, abagambanyi ni ibindi bibi. Mwaba ari mwe mwigishijwe urukundo n’ukuri ? Si byo mwatweretse. Iyo mwitegereje ziriya nkotanyi musanga uwigisha ko ari mbi yaba yigisha urwango wowe wazihunze ? Zaje mw’ishusho ya ababyeyi bazo. Uwabarwanyije icyo gihe nta kibi yakoze Kandi n’uwigishije kuzirwanya na we ni uko. 

Ikorowani ritubwira ko Abraham ava iwabo kwa Tera yari amaze kwitandukanya n’ababyeyi kubera basengaga Imana nyinshi kwase. 
Basangira ngendo ba SHITANI PAUL KAGAME NA FPR INKOTANYI mwaba mufite ubutwari bwo kwitandukanya n’umurage wa amateka mwahawe na ba so na ba sokuru ? 

Ikindi kintu gitunguranye kuri Mupende n’uko avuga ko yanakoze mu nzego z’iperereza akaba atazi uko zinjira umwanzi. Umwe mu abahanga mu bya gisikikare w’umushinwa, Sun Tzu, agira ati : iyo ushaka gushengera umwanzi ushaka abinubira ubutegetsi bwe, ushaka abifuza inzego batarimo, ushaka  abari mu butegetsi bakunda imiya ukanashaka na abahejenjwe inyuma n’ubwo butegetsi… 

Président Grégoire KAYIBANDA yari umuhutu ubarizwa muri abo bahejejwe inyuma na Kalinga itatse ibisharu by’abahutu. Umuzungu yarabiyegereje abaha ibyo baso babimaga. Baminuza amashuri bagisuzugurwa bacyibeshwaho ko bakiri nk’abandi bahutu Bose. N’abatutsi benshi basigaye mu gihugu byari uko nyine bari bafite icyo bapfa n’abahunze cyangwa babona ko ntacyo bimaze kubagwa inyuma. Ni cyo cyatumye iyo FPR Inkotanyi wihakana yo yaje ibica nta mpuwe. 

Ese ye uyusubije amaso inyuma usanga abahutu bisunze FPR Inkotanyi na yo ikabifashisha bari bahuriye kuki na yo na bo ubwabo ? 

Nawe n’abandi bagenzi bawe ex-FPR Inkotanyi mushinjwa kuba hari ibihugu bibari inyuma. Iyabaga aribyo pe twaruhuka wenda ibimaze kurambirana ! 

Icyo shaka kuvuga aha ni uko Grégoire KAYIBANDA na bangenzi be bari bafite impamvu zabo Kandi nemera (kubura ubwisanzure n’uburinganire mu gihugu cyabo) zatumye bakora ibyo bakoze. Umuzungu akabatiza umurindi bombi bakabyungukiramo. Uwagutiza umurindi wowe wabyanga? Wabase uri igikoresho cye ? 

Icya nyuma muri ex-FAR harimo ingabo nyinshi zinafite ijambo ryunvikana ibukuru zikomoka iyo mu majyarugu ntibari kwemera ko imiryango yabo ihinduka igikingo cya FAR ikinyoma cyawe ni icya Semuhanuka. 

Ndasoza ngira nti : igiti cyakuze kigoramye ntawe ukigorora simbatezeho guhinduka kandi muhindutse byaba aribitangaza. Na byo bibaho ariko si kenshi. 

Jean UWIZEYE

Gitega:Umunyerondo yakubise umugore utwite| Birakekwa ko inda yaba yavuyemo

Igitabo cya Kizito Mihigo cyageze ku isoko!

$
0
0

Igitabo cyanditswe na Kizito Mihigo ari muri gereza cyasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mata 2020.

Icyo gitabo cyasohotse mu rurimi rw’igifaransa kuri murandasi (Kindle Edition) yacyise: RWANDA: EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et mourir Heureux gishobora kuboneka ku rubuga rwa amazon.com ukuriye uyu mushumi

Rwanda:Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukomeza guhangana na COVID-19 kugeza ku wa 30 Mata 2020.

Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu?

$
0
0

Ntawe. Nta n’umwe. Twese turi bene Gihanga, bene muntu, bene Kanyarwanda. 

Iyi nkuru ishingiye ku buhamya. Ni ubuhamya bukomeye, kandi nemeza ko bureba benshi muri ibi bihe by’icyunamo.

Taliki ya gatandatu mata 1994, Perezida Habyarimana yishwe, arashwe. Abamwishe barabyigambye, ntibanahaniwe icyo cyaha.

Taliki ya 07 mata 1994, urupfu rwa Habyarimana rwatumye ibirara n’abakarani ngufu birara mu bo bitaga abatutsi, baratemagura, ngo barikiza umwanzi. 

Taliki ya 30 z’ukwa gatanu 1994, niyemeje guhungira iwacu muri Komini Murama. Mpamagaye Dr Bonaventure, aho yari atuye mu Rugunga. Uyu ni nyirarume wa Beatrice, umu copine wanjye. Mubajije niba atabona ko, aho bigeze, tugomba guhunga umugi wa Kigali. 

Dr Bona ati ibyo ni byo, nsanga mu rugo tugende. Mu ivatiri ya Leta (Minagri), dufashe urugendo. Kuva kuri Nyabarongo, turimo turasimbuka bariyeri nyinshi. Turabazwa irangamuntu. Zombi zanditse mo hutu. Kubera iyo turufu ya hutu, turakomeje. 

Tugeze i Gitarama. Kuri bariyeri, abazigize bati uwo turamuzi. Uwo wundi, nasigare. Uwari uzwi ni Dr Bonaventure. Ugomba gusigara ni we jyewe. Ndasigaye, Bona arakomeje, ariko ageze imbere aragaruka, ati uwo musore ntabwo ari umututsi, ndetse n’irangamuntu irabyerekana. Barandekuye, turakomeje. Tugeze imbere gato, duhuye n’indi bariyeri. Nimuvemo mwese. Dutanze irangamuntu. Dr Bonaventure nakomeze, wowe usigare hano. Ndasigaye. Nubwo ufite irangamuntu yanditse mo hutu, ushobora kuba uri umututsi. Nti ni ukuri ku Imana, ndi umuhutu, murebe n’ibi bizuru byanjye! Hari umuntu waba uzi, ukuzi hano i Gitarama? Yego. Yitwa nde? Habimana Thomasi. Wahoze ari Burugumesitiri wa komini Nyamabuye? Yego.

Reka tukugezeyo, turebe ko akuzi. Turagiye, bangejeje ku irembo. Ndakomanze. Ndinjira. Bansezeyeho bati, humura uri uwacu!

Kwa Thomas Habimana, mfashwe neza, ndetse cyane. Iwe harunze umurundo w’abitwa abahutu n’abatutsi. Bamwe baranigana mu cyumba cy’uruganiriro, abandi mu bindi byumba. Mushiki we ansasiye mu kumba gato ka jyenyine, aho nisanzuye. Impamvu y’ibyo sinyizi, ariko ndayikeka. 

Thomas Habimana arasabwa n’abanyerondo ko na we agomba kujya akora irondo. Afite akanyafu yitwaje, imbeho yo mu kwa kane yamara kumukubita, nkumva arinjiye. Ni umuntu mwiza ntigeze mbona ku isi. Ahora atuje, yemwe no mu bihe by’amajye. Imana imwakire mu bayo.

Taliki ya 04 kamena 1994, mpamagawe na guverinoma ya Kambanda ikorera i Murambi, hafi aho. Icyo bampamagariye ni ukubafasha kubera ko akazi kabishe. Barakora amanywa n’ijoro, amaso yaratukuye. Barara bandika za «notes verbales» ku bihugu bitabumva. Ku muryango hari Major Ukulikiyeyezu. Urashaka iki hano? Hari itangazo ryampamagaye gukora (Icyo gihe nakoraga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga). Reka nze mbaze. Injira. Ndinjiye. Mvuganye na Jerôme Bicamumpaka, wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga icyo gihe. Ati muri ibi bihe bikomeye, ntitwapfa gukorana n’abantu tutazi neza. Nirukanywe ntyo. 

Nsubiye kwa Thomasi, nyamara nsanze bahunze. Basize babwiye umukozi wabo ko mbasanga muri «zone turquoise» ku Kibuye. Mbiciye amazi. Mpisemo kwigira iwacu n’amaguru. 

Aho mvuka, nsanze barahunze cyera. Ibishyimbo byabaye uruyange mu murima. Nishe urugi, ndinjiye. Ntetse bya bishyimbo. Umwotsi ugicumba, mbona hinjiye umwana twari duturanye. Afite imbunda ku rutugu. Ndamuhobeye. Ati ntukoreho. Wishe bangahe? Nti ni ukuri ku Imana. Aranshoreye, angejeje mu Kigarama, hafi aho. Mu gaco k’inkotanyi, ziti niba hari uwo muzi yishe, na we ni ukumusangisha abandi, aho hafi. Aho hafi ni imirambo y’abahutu gusa.

Ni ukuri ku Imana, navuye i Kigali uyu munsi. Za zindi (inkotanyi) ziti ntimukarenganye abantu, nimumureke azagwe ku bandi. Ndakomeje no ku Gikongoro. 

Data, abavandimwe bose, ni ho barunze, baryamye ku gasozi nk’abandi bose. Data arashaje, ariko si cyane. Afite imyaka 65 gusa. Uko amasasu y’inkotanyi adusatira, ni ko ngenda musindagiza, nyamuhungisha. 

Taliki ya 10 kamena, ati ndatashye, singiye kugwa kuri aka gasi. Ndamuherekeje. Tugeze imbere gato, duhura n’abiyise interahamwe, ziti murajya he mwa nyenzi mwe? Data yari umusaza muremure cyane, unanutse, ufite hafi metero ebyiri z’uburebure. 

Umwe mu nterahamwe ibanguye umuhoro ngo imuteme ijosi! Mpise mvuza induru, nti reka reka turi abahutu! Nimuzane irangamuntu zanyu! Bakizisoma bati, oya, mwarihutuye! Undi ahamagaye data ati sanga abandi hariya ku cyobo. 

Nkomeje kuvuza induru! Induru yanjye ni iya cyera. Abayumvise bahise bahurura, bati uyu musaza turamuzi, nubwo arongora abatutsikazi gusa. Mama yapfuye mfite imyaka 11 gusa. Yaba we n’uwamusimbuye mu buriri ngo bombi bari abongabo. Ibyo umenya yaranabindaze, nubwo ntabiha agaciro. Data ararokotse, ndetse nzamugeza iwe amahoro. Jyewe nzahita nsubira ku Gikongoro kubera ko ntakigoheka, kubera ubwoba.  

Ku wa 07 kamena 1994, hari icyoba cyinshi mu nkambi ku Kibuye ahitwa i Nyamishaba, aho nimukiye. Inkotanyi ngo zirashaka kuhicira abahutu bahateraniye, ngo zikabanaga mu Kivu. Hafi aho ndahabona Padiri Sibomana na directeur wa Caisse d’Epargne (Dominiko Munyangoga). Nti waje tugahunga. Norosoye uwabyukaga. 

Ankubise mu ivatiri ye ya Leta. Tugeze mu Bigogwe, kuri bariyeri, bati nimuvemo. Munyangoga ati ndi umuyobozi wa Caisse d’épargne. Bati uwo ni nde? Ati uyu na we ni umusore twavanye i Nyamishaba kandi ndamuzi neza, si inyenzi. Bati sohoka mu modoka. Ndasohotse. Zana irangamuntu yawe. Irangamuntu ni hutu, n’ibizuru ni hutu. Subira mu modoka, mugende. Munyangoga angejeje ku Gisenyi, ati Imana ikomeze ikurinde. Na we Imana ikomeze imurinde, niba akibaho. Yankijije imihoro ya ziriya ngegera zo mu Bigogwe!

Ku Gisenyi, mpuye na Samusoni Harelimana. Arakururana n’abatutsikazi babiri (Fifi na Cyimana). Fifi ni fiyanse we kandi arakuriwe. Iyo atagira Samusoni, sinkeka ko aba akiriho. Kalacinikovu ye ni yo yamurinze, ndetse irinda n’abandi batutsi bari bihishe mu cyumba iwacu, aho twari ducumbitse kwa Karasankwavu. 

Samusoni azi neza umugi wa Gisenyi, kuko ni ho avuka. Ati aba bagore barushye, reka tujye kubashakira «déplacement». Twinjiye mu rugo kwa Nyagasaza. Ni umucuruzi usanzwe uzwi ku Gisenyi. Mu gikari haparitse akavatiri. Samusoni asanzwe ari ihuni. Agacometse insinga, gahita kaka. Abagore bombi barushye, bararuhutse no mu mugi wa Gisenyi. Samusoni ashatse kujyana Fifi iwabo, ariko batinya ko interahamwe zizamubicira hejuru. Ise wa Samusoni ni adjudant chef mu ngabo za Habyarimana, nyamara na we atinye kwakira umukazana we kugirango zitamwica. 

Fifi na Cyimana, Samusoni azabacumbikishiriza muri stade ya Gisenyi, mbere y’uko bikomera. Ubwiza bw’abo bakobwa bombi, buzabaraburira aho muri stade, bityo twiyemeze kubambukana i Bukavu kuri Collège Alfadjiri. 

Uyu Cyimana ni umukobwa wa Cyimana Gaspard, wahoze ari minisitiri w’imari mu gihe cya perezida Kayibanda. Kimwe n’abandi bahutu benshi, bagiraga za «deuxièmes bureaux» b’abatutsikazi, na we yari yaramubyaranye n’umututsikazi yari yarubakiye urupangu hafi yo kwa Mutwe). 

Kuri Alfadjiri, intumwa idasanzwe, insanzeyo. Iti ya guverinoma iragukeneye ku Gisenyi. Kugeza ubu, sindemera neza ko iyo guverinoma ishobora gutsindwa. Ndambutse no mu biro bya CEPGL, aho yari yarahungiye. Ndongeye mpuye na Jerôme Bicamumpaka. Ati andika vuba iyi «note verbale». Icyo nyandikiye sinshaka kukivuga uyu munsi, kuko ni ukumena amabanga ya Leta. Nyuma ati, ntidushobora gukorana n’abantu tutazi neza. Ndongeye ndirukanywe. 

Mu modoka ya minibus ya Minaffet, ihora iparitse ahongaho, nsabye umushoferi wayo (Augustin) ko twajya tuyirarana mo. Ati ibyo ntiwagombye kubinsaba. Umwe mu bakozi b’iyo Leta ihora ijajaba, ansanze aho hanze, aranyongoreye, ati: waje tukihungira ko iby’iyi Leta bidashobora kumara igihe? Nta munsi washize, numva uwo musore, ntashatse kuvuga izina, yageze mu Bufaransa.

Mu mpera za kamena 1994, ya Leta yiyemeje na yo guhunga. Muri za mercedes z’umukara (marque 190) Leta y’Ubufaransa yari yarahaye Minaffet, abayobozi barazibyiganira mo. Abagererwa turabyiganira muri ya minibisi. Abashoferi ba Leta baragurisha imodoka bambukanye. Umwe muri bo ayigurishije amadolari ibihumbi bitatu, ampaye mo amadolari 50 gusa. N’umujinya ko mbonye make, ntibimbujije kuyakubita iposhe. Tugeze kuri College Alfadjiri. Aba minisitiri ba Leta y’abatabazi batuye muri Hoteli. Baranyuranamo, bashakisha amayeri yo guhungira kure y’aho. Bose bashobora kuba bafite za passports diplomatiques cyangwa ubundi buryo bwo guhunga. Abandi biyemeje gukomereza mu mashyamba ya Zayire, bibeshya ko bazasubira mu Rwanda vuba. Bamwe muri bo bazagwa iyo, cyangwa barokoke ku buryo butazwi.

Kuri College Alfadjiri, ndi umuvunjayi. Amafaranga y’igishoro nayahembewe ku Gisenyi ubwo Sabiti yahembaga amezi atatu abakozi ba Leta. Dutuye mu mahema, ariko kolera iraca ibintu. 

Théoneste Muberantwari ni umunyamakuru wa Nyabarongo/Canard Enchainé. Ni we tubana muri shitingi. Nti waje tugataha, ko nubwo bavuze ngo zirabaga (inkotanyi), ko nta rupfu ruruta urunguru? Dufashe inzira no ku Rusisi. 

Major Cyiza ni we uhamagarira abanyarwanda bahengereza ku mupaka, bibaza niba bagomba gutaha mu rwobo rw’intare, zimaze iminsi mike zifashe igihugu. Cyiza akinkubita ijisho, aranyibutse. Twabanye igihe kinini mu mishyikirano ya Arusha, ndetse twasangiraga agatama, atararokoka. Ati na we urimo urahengereza, aho watashye? Jye na Muberantwari, turamwegereye. Atuguriye icupa hafi aho mu gisharagati. Atugejeje ku modoka ya HCR, yatundaga abashaka gutaha. 

Tugeze kuri bariyeri ahitwa i Cyizi. Ni muri komini Maraba. Iyo bariyeri ni iy’inkotanyi. Zitunyujije mo ijisho. Jye na bagenzi banjye batatu, ziti mwebwe nimumanuke. Turamanutse, tujyanywe mu ibazwa hafi aho muri shitingi. Muri ba nde? Turivuze. Umwe ati nakoraga muri presidence ya Repubulika. Ba ugiye ku ruhande. Na ho wowe? Nakoraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Ba ugiye ku ruhande. Uwa gatatu, ntacyo abajijwe. Irengero rye ntaryo tumenye, ariko turarikeka. Hafi aho hari ibyobo byinshi inkotanyi zirimo kwica, zikabanaga muri ibyo byobo. 

Muri abahutu, cyangwa muri abatutsi? Data yajyaga avuga ko ngo dushobora kuba turi abatutsi! Yakubwiraga ko muri abatutsi bo kwa nde? Ngo twari abanyiginya b’abanyakarama b’inkuru nziza. Icyo ni icyivugo data yakundaga iyo yabaga yasomye akagwa. Igisekuru cya data: Nitwa Sebinyenzi wa Mukiza, Mukiza wa Nyandwi, Nyandwi ya Ruhuga, Ruhuga rwa Semahamba, umunyakarama w’inkuru nziza. Na ho se wowe, iwanyu bavugaga ko uri uwa he? Mama yari umwegakazi, naho data ngo yari umushakamba! Inkotanyi zombi sisekeye rimwe. Murashaka iki rero? Nti dufite inyota. Icyaka cyanjye ni icya kera. Za nkotanyi zituzaniye karahanyuze ishyushye cyane, mpise nyifunguza imikaka y’inyinya zanjye, nyiterera ku munigo! 

Mugenzi wanjye na we mba ndamutinyuye, na we biba uko. Hagati aho umushoferi w’ikamyo ya HCR aracyadutegereje, kuko major Cyiza yari yamunshinze na mugenzi wanjye Muberantwari. Uwo musore wari utwaye iyo kamyo, yaje kwinjira mu gisharagati twarimo, abwira izo nkotanyi ko abo bantu atari bugende abasize, kuko major Cyiza yabamushinze. Bati major Cyiza wuhe? Ati Major Cyiza wo ku Rusizi! Nguko uko twakize imijugujugu yazo, uretse ko wenda ahari tutari kwicwa. Nabonaga twanywanye!

Taliki ya mbere z’ukwa cyenda, ya kamyo itugejeje Nyabugogo. Twese ni ho tugomba kuviramo. Mfashe inzira n’iwanjye, aho nari nshumbitse. Ndafunguye, ndiryamiye. Bukeye bwaho, hinjiye musaza wa Fifi, yambaye imyenda ya gisirikari. Ni wowe wabanaga na Samusoni? Mwishe bangahe? Ni ukuri ku Imana, nta n’inyoni twishe! Samusoni ari hehe? Samusoni yari kumwe na Fifi, nabasize kuri Alfadjiri. Ati reka ngende ndi bugaruke kukureba. 

Hagati aho Fifi yari yaratashye, yaranabyaye photocopie ya Samusoni. Musaza we yaje kugaruka, ati Fifi yambwiye ko mwari abantu beza. Niba uzi aho Samusoni yahungiye, uzamubwire agaruke, ntacyo azaba, yarinze urupfu mushiki wanjye!

Mu cyumweru gitaha nzasubira ku kazi muri Minaffet. Ndacyafite imfunguzo z’ibiro aho nicaraga. Mpasanze inkotanyi y’umwana mwiza. Nti iyo ntebe wicayeho yari iyanjye. Ati reka tujye kubaza minisitiri Gasana. Gasana Anastase anyakiriye neza, ndetse yishimiye ko ari jye muhutu wa mbere ugarutse ku kazi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga. 

Mu kwezi kwa cuni n’abiri 1994, hari urugendo rwa Perezida w’Uburundi mu Rwanda, Sylvestre Ntibantunganya. Communiqué conjoint (itangazo risoza uruzinduko rw’umukuru w’igihugu) igomba kubona uyandika kugirango isinywe n’abakuru b’ibihugu bombi, Perezida Bizimungu na mugenzi we Ntibantunganya. 

Abakozi bose ba Leta twatahaga saa cyenda. Saa cyenda ishigaje itanu, Minisitiri Gasana ati ntutahe, kugirango wandike communiqué conjoint». Ndivumbuye, nti ntabwo nshobora gusigara kuko ngomba kujya kuri PAM kwifatira amavuta n’akawunga. 

Abakozi ba Leta bose bateraga iperu kuri PAM gufata amavuta n’akawunga, kuko tutahembwaga. Gasana ati ndagutegetse, ntutahe. Naranze mfunga ibiro ndataha. Communiqué conjoint yabuze uyandika, umudamu witwa Estheri aza kuboneka, ayandika byatinze. 

Bukeye bwaho, Gasana ategetse ko ntongera kwinjira muri Minisiteri. Directeur général (Simon Insonere) na Directeur de cabinet (Léon Ngarukiye) arabankurikije, kuko yari abarwaye. Abo bombi yababeshyeye ko ngo ari bo banyoheje kutandika iyo communiqué conjoint». 

Icyiza cya Gasana ni uko atansabiye gufungwa (kandi byarashobokaga) kuko nemera ko nakoze ikosa administrative, kandi rihanwa n’amategeko agenga abakozi ba Leta. 

Nguko uko Insonere, Ngarukiye na njye, twirukanywe muri Minaffet nk’abakozi bo mu rugo! Ubuhamya, burakomeza, ibindi, ubundi!

Amiel Nkuliza, Sweden. 

Covid-19: umubare w’abayandura n’abo yica ukomeje kwiyongera.

Kuki ubutegetsi bwa Kagame bufunze abanyamakuru umusubirizo muri iyi minsi?

$
0
0

Abanyamakuru bafunzwe barazira iki?

-Turumva impuguke mu mategeko, turumva uhagariye ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ),

– Harabazwa umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC),

-Harumvwa icyo Urwego rushinzwe ubugenzacyaha n’iperereza, RIB ruvuga kuri iki kibazo.

-Harabazwa n’uhagariye umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru IFJ (FIJ)


Ni izihe ngaruka zizaba ku Rwanda nyuma ya covid-19? Leta y’u Rwanda yarahubutse ku byemezo yafashe

Mu Rwanda nta Politike Ihari:J.B Twishyirehamwe

Intabaza y’impunzi za Kintele muri Congo Brazaville:BAYINGANA Aloys

Inama y’Abanyamakuru Bose Batangaza Amakuru Ku Rwanda

Impuguke za FDU Inkingi zirababeshyuza Tito Rutatemara na Tom Ndahiro.

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live