Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

Charles Ndereyehe: Amashyaka na Société Civile 29 bandikiye Kagame bamugira inama kuri Covid-19

$
0
0

Amashyaka ya politiki n’imiryango idaharanira inyungu ya Société Civile 29, bandikiye Prezida Kagame bamugira inama ku ngamba zikwiye zo kurwanya ingaruka zitewe n’icyorezo cya Covid 19-Bwana Charles Ndereyehe aradusobanurira icyo gikorwa


Rwanda:Abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa ahandi-Min. Dr Ngamije

$
0
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi kiba Isi n’u Rwanda rurimo. 

Mu kiganiro na RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije  yavuze ko  guhera  ku wa Mbere w’icyumweru gitaha inganda zizatangira gukora udupfukamunwa ku buryo buri wese azajya abasha kutugura kandi adahenzwe.

Yagize ati “Ni cyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose, ni ukuvuga ko twese tugomba kuzajya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Guhera ku wa Mbere inganda zizatangira kudukora ku buryo mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa ku isoko  ku buryo uzadushaka wese yatugura.”

Uyu muyobozi yavuze kandi udupfukamunwa tuzakorwa abadukoresha bazajya babasha no kutumesa, aho kamwe kazajya kameswa inshuro 5.

Ati  “Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro 5  ari akazima, bivuze ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara kuko icyo kamara ni uko ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, mbese amahirwe yo kumwanduza aba yagabanutse.  Iyo uvuga amacandwe ntabwo aba yakuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se amugweho yikoreho ngo abe yakwandura…Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha  mu zindi ngamba zafatwa mu bijyanye  n’uko iki cyorezo twakirinda muri rusange mu baturage.

Icyemezo cyo gusaba abantu bose kwambara udupfukamunwa kije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifashe umwanzuro wo kongera igihe cyo gukomeza  gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho igihe cyari cyatanzwe mbere cyari kurangira tariki 19 Mata 2020, kikaba cyongerewe kikazagera tariki 30 Mata uyu mwaka.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze  ko icyo cyemezo cyo kongera igihe cyo gukurikiza ingamba zashyizweho cyari ngombwa kuko abantu banduye bagihari ndetse n’uburyo bwo kubatahura bukomeje.

Yagize ati “Umuntu akurikije intera tugezeho mu kurwanya kino cyorezo, biragaragara ko hari hakwiye ikindi gihe cyakwiyongeraho kugira ngo umusaruro tumaze kubona mwiza, mu  cyemezo cyafashwe cyo kugumisha abaturage mu rugo no kugabanya ingendo zitari ngombwa n’izindi ngamba zafashwe, nk’uko twagiye dukunda kubyibutsa ko igihe cyakwiyongera kugira ngo dukomeze tunoze neza ingamba zashyizweho cyane cyane mu gukurikirana abantu bahuye n’abanduye, kuko baracyahari. Hari abantu tugenda tubona umunsi ku wundi nk’uko tugenda tubitangaza buri mugoroba…”

Uyu  muyobozi yanavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko icyorezo cya koronavirusi gihagaze ahantu hanyuranye harimo no mu byaro ku buryo igihe cyatanzwe nikigera bazamenya ikindi cyemezo cyazafatwa.

Yagize ati “Turashaka kumenya ko nta bwandu buri kugendagenda mu baturage mu buryo butazwi, tugiye gukora isesengura mu buryo bwa kiganga mu gihugu hose guhera ejo, tukazajya mu turere dutandukanye tugasuzuma abantu dukoresheje  protocole zo gukurikirana indwara nk’izi z’ibyorezo kugira ngo tumenye ko hari ubwandu bwaba buri mu baturage tutabizi.”

Yunzemo ati “Bizadufasha kumenya ikizakorwa nyuma y’iki gihe batwongereye kuko  kuko tuzaba dufite aho twahera dufata ibindi byemezo cyangwa guverinoma ifata ibindi byemezo by’uko twazitwara nyuma ya tariki 30 z’ukwezi kwa kane.”

Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya koronavirusi ni 144, aho muri bo 69 bamaze gukira bagasezererwa, na ho 75 bakaba bakivurwa.

Rwanda Food and Drugs Authority yatangaje urutonde rw’inganda zemerewe gukora ibikoresho bikoreshwa mu bwirinzi bwa COVID-19.

COVID-19: Miss Vivy ntavuga rumwe na Ministeri y’ubuzima.

$
0
0

Nyuma y’aho bitangajwe na Ministre w’ubuzima ko hari umurwayi wa covid-19 watabaje arwaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2020, Vivine Uwizeye uzwi nka Miss Vivy yasohoye ubutumwa yiyama Ministre w’ubuzima.

Ikiganiro Televiziyo y’u Rwanda yagiranye na Minisitiri w’ubuzima Dr. NGAMIJE Daniel akemeza ko Umwe mu barwayi babonetse ku wa gataun yari afite akabari mu rugo.

Ibyagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nkuru kandi yanditswe n’ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta y’i Kigali.

Ubutumwa bwa Vivine Uwizeye bwiyama Ministre w’ubuzima.

René Claude Mugenzi arasobanura iby’igitabo cya Kizito Mihigo cyasohotse.

Madame BARAFINDA aratubwira amakuru ye na BARAFINDA

Kwibuka26: Uko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi akanarokoka iyakorewe abahutu

ITANGAZO KURI RAPORO YA CNLG YO MURI 2019 KU BWICANYI BWAKOREWE ABATUTSI MURI CYANGUGU

$
0
0

Banyarwanda , Banyarwandakazi

Mbere na mbere tubanje kwunamira inzirakarengane zose zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’ i Cyanguguby’umwihariko.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu RIPRODHOR ufite mu nshingano zawo guharanira ko habaho ubutabera bwigenga, Leta igendera ku mategeko no kurwanya ivangura iryo ariryo ryose rikorewe abanyarwanda b’ingeri zose.

Muri urwo rwego, Umuryango RIPRODHOR wakurikiraniye hafi kandi ucukumbura ibikubiye muri za raporo za Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside muri 2019, kubihereranye no gukusanya ibimenyetso bishimangira ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri zimwe muzahoze ari perefegitura z’u Rwanda muri 1994.

Twibutse ko Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iteganywa mu Itegekonshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo muri 2003 nkuko ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 139. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ifite inshingano yo kuba Urwego rwigenga rushinzwe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi biri munshingano za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside nk’uko biteganywa mu ngingo ya 2 y’Itegeko No 09/2007 ryo ku wa 16/02/2007 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Umuryango RIPRODHOR ukaba ushima iyi Komisiyo muri iki gikorwa cyo gushakisha

ukuri n’ibimenyetso kubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Gusa rero nubwo hari amakuru y’ingirakamaro iyo raporo yagezeho, iyo raporo ifite inenge nyinshi zirimo kugoreka nkana amateka no kwamamaza ibinyoma bya poritiki ihembera umwiryane mu banyarwanda. Ibyo tunenga iyi raporo turabikubira mungingo 4 z’ingenzi: Amateka y’igihugu n’ubuyobozi bwa Perefegitura ya Cyangugu; Ingengabitekerezo ya Jenoside ,Gupfobya ibyemezo by’ubutabera; uruhare rw’Ubufaransa n’Umuryango w’Abibumbye.

A°Amateka y’igihugu n’imiyoborere ya Prefegitura ya Cyangugu

Muri ikigihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuncuro ya 26 ni umwanya ukomeye wo gusubiza amaso inyuma tukareba neza aho tuva naho tugana. Kumenya neza amateka yaranze igihugu cyacu no kwirinda kuyagoreka ku mpamvu izo ari zozose cyane cyane izigamije gusingiza cyangwa kuyobya ubutegetsi ni imwe mu nenge zikomeye.

Aha twabanza kwibutsa ko ibyago igihugu cyacu kirimo ahanini biterwa n’umuco mubi wo kugoreka amateka no kwimika ikinyoma hagambiriwe gusingiza ubutegetsi buriho no gupfobya ubwavuyeho. Ibibyagaragaye kungoma zose zayoboye U Rwanda kandi uwo muco byagaragaye ko nta kindi bimarira ubutegetsi buriho uretse kuburoha kimwe n’abaturage bacyo.

Muri uru rwego, biratangaje ko iyi raporo nta nahamwe ivuga kandi ngo isesengure ku miyoborere mu gihe cy’ubwami na gikolonize mu gihugu no muri Cyangugu by’umwihariko. Nyamara buri wese azi neza ko imiyoborere mibi ishingiye k’ubuhake na gikolonize aribyo byabaye intandaro y’imyivumbagatanyo yabyaye imidugararo muri 1959: Uburetwa,guhekwa mu maceri, gufata igihe i butware n’ibwami, gukubitwa ibiboko n’ibindi ibihano bipfobya uburenganzira bw’inyoko muntu aribyo nyirabayazana (reba raporo kumiyoborere y’intara ya Shangugu yakozwe na R.BOURGEOIS Administrateri wa Shangugu muri 1934 urupapuro rwa 11-16).

Cyangugu kandi ifite umwanya wihariye mumateka ya Gikoloni mu Rwanda kuko ingaruka nyinshi zahagaragariye kandi zihungabanya imibereho n’imibanire mu baturage. Twabanza kwibutsa ko Abakoloni bambere b’Abadage bahereye i Cyangugu bakambitse i Shangi aho batikije ingabo z’Umwami zari ziyobowe na Bisangwa.

Ikindi tugomba kwibutsa ni uko Cyangugu yakiriye umwami Musinga amaze kunyagwa no kwirukanwa n’Ababiligi. Musinga Abanyacyangugu bamwakiriye nk’Umwami, baramuyoboka kuburyo byarakaje Abakoloni bagahitamo kumucira ishyanga muri Kongo ahitwa Moba ari naho yatabarukiye.

Umwami Kigeri Ndahindurwa uherutse gutabaruka nawe ubwe yavukiye i Cyangugu aranahakurira kandi ntawamutunze urutoki. Kuva icyo gihe cyose kugeza ubu Cyangugu yakomeje kuba icyambu cy’amahoro gihuza impunzi z’abari barahungiye i Kongo n’imiryango yazo yabaga yarasigaye mu gihugu.

Ikindi kitagomba kwiyibagizwa ni uko Musinga amaze kuvanwa i Cyangugu hoherejwe abatware bashya bavuye mu Nduga barushijeho gukaza amatwara y’ibya gihake na gikolonize arimo uburetwa, shiku n’ikiboko.

Kudaha agaciro bene aya mateka muri raporo ni inenge ikomeye ituma abantu badashobora kumva neza uruhare urugomo n’amatwara ya gikoloni byagize mukwangisha abantu ubutegetsi bwa cyami na gikolonize ndetse n’abatware bari babihagarariye kuva kuba shefu kugeza ku bamotsi, ari nabo baje kwibasirwa muri Revolisiyo ya 1959.

No muli aya mahano yagwiririye u Rwanda kuva muli 1994 Cyangugu yakiriye abanyarwanda b’ingeri zose,bavuye hirya no hino mu gihugu nta vangura iryo ali ryo ryose bakorewe, ari abahungaga bajya Zayire n’abenshi bahagarukiye bagatahuka iwabo mu ma prefegitura yabo.

B° Ingengabitekerezo ya Jenoside muri Cyangugu

Indi nenge igaragara henshi muri iyi raporo ni ugufata urugomo rwakozwe n’abantu bake akitirirwa abahutu bose b’i Cyangugu, bakagerekwaho kumaherere kuba abicanyi no kugira ingengabitekerezo ya jenoside. Ibi bigaragara cyane ahavugwa iby’imvururu zabaye muri 1959 kimwe n’urugomo rwakurikiye ibitero by ‘Inyenzi muri Perefegitura ya Cyangugu.

Gihamya y’uko urugomo rwa bamwe rudashobora kwitirirwa abantu bose tuyisanga muri rumwe mu ngero nke iyi raporo ikomozaho. Aha twavuga urugero rwiza rwa Kamoso Agustini, umuminisitiri w’umu Parmehutu wafashe kajugujugu yo kujyana kuvuza abapadiri Matajyabo Robert na Kajyibwami Modeste baribagiriwe nabi n’abanyeshuri b’i Nyamasheke muri 1973.

Hariho izindi ngero nyinshi abakoze ubushakashatsi bujyanye n’iyi raporo bashoboraga kubona bikabarinda kubeshyera Cyangugu ko yasabitswe n’ingengabitekerezo yo kwanga no gutoteza abatutsi.

Ikirushijeho gutera impungenge muri iyi raporo ni uko usanga abavugwaho ko bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari abantu batavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi FPR cyane iyo bakomoje mukuvuga imicungire mibi y’ibyarubanda.

Bene ubwo buhamya bushinja abandi ingengabitekerezo nanone usanga butangwa n’abatangabuhamya bamwe bagiye bavuga ibintu batari bahagazeho cyangwa badafitiye ibimenyetso bifatika.

C° Gupfobya ibyemezo by’ubutabera mpuzamahanga hakimakazwa ibyemezo

y’inkiko Gacaca n’amabwire.

Iyo raporo nanone yifashishije inkiko gacaca ivugako zakoze akazi kazo neza nyamara zinengwa cyane n’abanyarwanda n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kubera kubogama, no kutagira ubwigenge busesuye mu gufata ibyemezo bw’inyangamugayo. Aha twavuga raporo yakozwe n’umuryango Human Rights Watch yo kuwa 31 gicurasi 2011.

Indi nenge ya raporo ya CNLG ni ukwikoma abagizwe abere n’Urukiko mpuzamahanga Arusha (TPIR) ndetse n’inkiko zisanzwe ziri mu Rwanda himakazwa za gacaca zashingiye kuri munyangire n’amabwire ku mugaragaro.

Aha twatanga ingero zimwe na zimwe muli nyinshi zigaragara muli iyo raporo:

  • Muri Cyangugu, Munyengabe Théodore, Mangara Potien n’abandi barekuwe n’Urukiko rw’ubujurire rwa Cyangugu, banga kubarekura babasubiza muri Gacaca kandi binyuranije n’amategeko kuko ntawe uhanishwa bwa 2 icyaha yaburanishijwe n’izindi nkikozemewe.
  • Igiteyeimpungengekurushahoniuburyobamwemubicanyiruharwabirezebakemera icyaha bakoreshwa mu gushinja inzirakarengane cyane cyane abari baragerageje kwamagana no kurwanya ubogome bw’abo bicanyi. Aha twatanga urugero rw’ukuntu umwicanyi ruharwa SINZABAKWIRA Straton wayogoje Karengera yakoreshejwe gushinja ibinyoma muri Gacaca abantu bagize uruhare mu kwamagana no kurwanya urugomo rwibasiraga Abatutsi. Mu bo uwo Sinzabakwira yashinje muri Gacaca harimo Habimana Theoneste. Nyamara abaturage bose bazi ko Habimana ari we wafashe iya mbere agafatanya n’abaturage b’i Karengera na Komite y’Umutekano ya Cyangugu hamwe n’Abasirikari b’Abafaransa mu gukoma imbere Sinzabakwira n’abandi bicancyi bagahunga.
  • Hariho na none aho usanga Raporo ivangitiranya ibintu nkana, igashaka kuganisha ibintu byinshi kuri jenoside kandi bidafite aho bihuriye. Urugero: Abitwa Kanamugire Fideli, Batagata Laurien na Rugambarara Jean bo muri Komini Karengera raporoivuga ko bafunzwe mu byitso muri 1990. Nyamara birazwi ko bafunzwe muri za 1975, bakurikiranweho urupfu rw’uwitwa BIRIKUNZIRA Guillaume nyuma baje kurekurwa n’inkiko .

D° Uruhare rw’Ubufransa n’umuryango w’Abibumbuye muri Jenoside muri Cyangugu.

Iyo raporo kandi iravuga ko abasirikare b’abafransa baje muri opération Turquoise muri Cyangugu batije umurindi Interahamwe muri Cyangugu muri rusange no mu nkambi ya Nyarushishi by’umwihariko. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi giteye isoni. Abari i Cyangugu bazi ko Abafaransa bahumurije kandi bafatanya n’abaturage b’i Cyangugu guhosha urugomo rw’Interahamwe ndetse banafasha guhumuriza Abatutsi bari bihishe no kubageza mu nkambi ya Nyarushishi yari yashyizweho n’ubuyobozi bwa Cyangugu na jandarumeri. Birababaje kubona Komisiyo yo kurwanya Jenoside iharabika Abafaransa ishingiye gusa kubinyoma n’ibihimbano biteye isoni biri mu buhamya bw’abantu babiri gusa mu nkambi yarokokeyemo abantu barenga 13500.

Nyamara abatutsi benshi barokokeye i Nyarushinshi bashima uko ingabo z’Abafaransa zabarokoye zafatanije n’ingabo ziyobowe na Major Cyiza Augustin na nyakwigendera Lt Koloneri Bavugamenshi Innocent. Aha twakwibutsa ko Cyiza na Bavugamenshi ari bamwe mu basirikari bakuru bitandukanikanije na Goverinoma ya Kambanda, bagafatanya n’abandi Banyacyangugu bagashyiraho“Komite y’Umutekano ya Cyangugu” yakoze umurimo utoroshye muri ibyo bihe bikomeye yambura interahamwe intwaro, igacunga umutekano w’abantu arinako ifasha abarokotse jenoside.

Iyo Komite yashyizeho ubuyobozi bw’agateganyo bwayoboye Cyangugu ifatanije n’ingabo z’Abafransa nyuma na Minuar2 kandi habayeho ihererekana bubasha na governema y’ubumwe yashimye imikorere yiyo komite mu butumwa bwatanzwe na ba nyakwigendera Ministri BIHOZAGARA Jacques na Seth SENDASHONGA muli nzeri 1994 . Nta mpamvu igaragara nka komisiyo yigenga yayibujije kubaza bamwe mubari muli iyo komite dore ko abenshi bakiriho usibye Majoro Cyiza waburiwe irengero muli 2003.

Birazwi ko Abatutsi bahungiye i Nyarushishi bafashwaga n’imwe mu miryango nka Croix Rouge yabaruraga abari bahari bose. Biratangaje kubona Komisiyo yemeza ko hari abantu biciwe i Nyarushishi mu maso y’abafransa ariko ntibagaragaze urugero na rumwe cg ibarura bashingiraho.

Raporo ivuga ko ingabo za APR arizo zakijije abatutsi bahungiye i Nyarushishi, ngo kuko interahamwe zabicaga abafaransa barebera, nyamara ingabo za FPR zarageze muri Cyangugu mu kwezi kwa cumi 1994 abafransa baragiye kera zakirwa na Komite y’umutekano n’ingabo zari ziyobowe na Majoro Cyiza ali nazo zagiye kuvangwa niza APR i Gako.

Mu nkambi ya Nyarushishi harokokeye abatutsi benshi. Abo bantu barokotse ahanini kubera ubufatanye bwaranze Abanyacyangugu bafatanije n’abajandarume ba nyakwigendera Lt Coloneli Bavugamenshi bunganiwe n’ingabo ziyobowe na Majoro Cyiza n’abandi bari bafatanije nabo muri Komite y’Umutekano bafashije abafransa gutahura Interahamwe no kuzihashya .

Byagaragaye kandi ko Abanyacyangugu benshi bari mu nzego zinyuranye bitandukanije

kumugaragaro n’ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo byibasiye abatutsi mu gihugu.

Ibi byahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Arusha rwagize abere Abanyacyangugu bari mu butegetsi barimo Minisitiri Andereya Ntagerura, nyakwigendera Generali Gratien Kabiligi na Perefe Emmanuel Bagambiki.

Byagaragariye kandi mu bayobozi b’ikubitiro bagiye muri Guverinoma yasimbuye iy’Abatabazi barimo Minisitiri w’Intebe Faustin TWAGIRAMUNGU na baminisitiri nyakwigendera Alphonse Marie Nkubito na Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA none ubu iyo raporo nibo yitirira ingenga bitekerezo ya Jenoside kubera ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR .

Harimo kandi n’abandi benshi bagaragaye mu bikorwa binyuranye byo kuzahura igihugu no kwomora ibikomere byasizwe na Jenoside mu nzego zinyuranye zirimo Abihayimana,Itangaza- makuru n’imiryango iharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, harimo iyavukiye i Cyangugu.

Kurenga kuri ibyo byose n’ibindi tuzagaragaza birambuye ugasiga Abanyacyangugu isura mbi yo kwanga no gutoteza abatutsi bitera impungenge zatuma umuntu yibaza niba abakoze iyi raporo batari bafite ikindi bagambiriye kinyuranye n’inshingano za Komisiyo. Ibi bisaba ubundi bushakashatsi bucukumbuye.

Umwanzuro

Dushingiye ku nenge tumaze kuvuga, Umuryango RIPRODHOR wiyamye wivuye inyuma ibinyoma byinshi biboneka muri raporo ya 2019 yakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kuri Perefegitura ya Cyangugu kuko bigamije guha nkana isura mbi kandi nta shingiro abaturage bose b’i Cyangugu.

Ntawemerewe kwitwaza iri tangazo ngo avuge ko rigamije guhakana cyangwa gupfobya

jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda cyangwa i Cyangugu by’umwihariko.

Koko rero, Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye n’abayikoze bamwe barakurikiranwe.

Rigamije gusaba ko abashaka kuyivugaho bose bayivuga ukuri, aho kuyivuga uko itagenze.

Nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga kandi n’u Rwanda rugenderaho, icyaha ni gatozi, kandi umuntu aba akiri umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha cyemejwe n’inkiko zitabogamye. N’uwo izo nkiko zihanaguyeho icyaha agirwa umwere.

Umuryango wa RIPRODHOR uboneyeho gusaba Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, ko amakosa yagaragaye muri iriya raporo yakosorwa, biyambaje abatanga buhamya b’inyangamugayo no gushyira mu nshingano zayo intego yo kunga abanyarwanda aho kubashora mu nzangano zibatanya. Bityo ikaba ifashije izindi nzego za Leta gutanga ubutabera ku babukeneye bose no kwimakaza ukwishyira ukizana mu rwatubyaye.

Bikorewe i Lyon ku wa 18/04/2020

RUTIHUNZA Théobald

Perezida

Abanyamakuru 10 bafashwe mu minsi 10:AMACENGA SE?


Rusizi: yarashwe ngo avuye kwiba nyamara abantu bamubonye atwarwana na Police iminsi 4 mbere yaho!

$
0
0

Umuryango wa Jean Damascène Niyonzima ntuvuga rumwe n’inzego z’igipolisi ku mvano y’urupfu rwe. Polisi y’u Rwanda iravuga ko uyu yarashwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho avuye kwiba agashaka kurwanya abapolisi, mu gihe abo mu muryango n’abaturanyi bavuga ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye amaze iminsi 4 mu maboko ya polisi.

Niyonzima Jean Damascène wari utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi vyatanguye kuvugwa ko yapfuye ku cyumweru tariki ya 19 y’uku kwezi kwa kane binyuze mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere CIP Bonaventure Karekezi uvugira igipolisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko yarashwe muri masaha y’igicuku ashyira urukerera ahagana isaa munani z’ijoro.

Uyu muvugizi wa polisi agakomeza avuga ko nyakwigendera yafatanywe bimwe mu byuma by’ikoranabuhanga yari yibye mu kagari ka Kamashangi gaturanye n’aka Gihundwe yari asanzwe atuyemo; ibyo igipolisi kivuga ko yafatanwe birimo televiziyo, nyuma agashaka kurwanya umupolisi amukubita icyuma cya “fer-a-beton” yari yitwaje, undi nawe amurasa mu buryo bwo kwitabara ahita apfa.

Ibi ariko Madame Nyiranzeyimana Christine, umugore wa nyakwigenera ntiyemeranya nabyo. We avuga ko yatunguwe no kumva ko umugabo we yarashwe avuye kwiba, nyamara yari mu maboko y’igipolisi cyamutwaye ku itariki ya 15, ni ukuvuga iminsi 4 mbere y’urupfu rwe.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bwana Niyonzima mbere y’uko yicwa arashwe n’igipolisi kandi anemezwa na bamwe mu baturanyi barimo n’abari kumwe nawe ubwo imodoka y’igipolisi yamutwaraga imukuye ku muhanda.

Yaba umuryango we n’abaturanyi bakavuga ko batiyumvisha uburyo uyu Niyonzima yaba yaratorotse inzego za polisi zari zimufite akajya kwiba. Abo rero bagasaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’umuntu wabo bagahabwa ubutabera.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugana n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ku birebana n’iri perereza umuryango n’abaturanyi ba Bwana Niyonzima basaba ko ryakorwa. Madame Marie Michelle Umuhoza uvugira uru rwego yadusobanuriye ko agiye gushaka amakuru arebana n’iyi dosiye akaza kutuvugisha; nyuma twagerageje kumuhamagara ku murongo wa telefone ntibyadukundira kuko ititabwaga, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubije.

Iki kibazo cy’abakurikiranweho ibyaha bicwa barashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda bikavugwa ko bagerageje kuzirwanya si gishya haba aha mu karere ka Rusizi yewe no mu tundi turere tw’u Rwanda; bamwe bakanashinja izo nzego gukoresha ingufu z’umurengera, uretse ko hari n’abatabura kwibaza impamvu aba bataraswa mu buryo bwo kubaca intege bitarindiriye ko bicwa.

Aha ariko urwego rw’igipolisi rugaragara kenshi muri ibyo bikorwa rukunze kumvikana ruvuga ko mu gihe umupolisi uri mu kazi asagariwe n’ukekwaho icyaha yemerewe kwitabara mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thémistocles Mutijima

Kizito Mihigo: ni iki yanditse mu gitabo cye?

$
0
0

FPR, umutwe wa politiki w’intagondwa kandi uteje akaga… ”

Ku itariki ya 17 Mata 2020, nyuma y’amezi abiri yuzuye akurikira iyicwa rya Kizito Mihigo, igitabo cye cyasohotse. Iki gitabo cyari gitegerejwe na benshi kigizwe n’inyandiko zose Kizito yakoze igihe yari afungiye muri gereza nkuru ya Kigali (1930) yaje kwimurirwa i Mageragere (Nyarugenge). Izina ry’igitabo ni : “Rwanda: Kwakira Ubwiyunge ngo ubashe Kubaho mu mahoro no gupfa byishimo”. Uyu muhanzi atunyuriramo ibyamubayeho, mu bihe bibabaje n’uburyo yarokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu 1994, uburakari bwe n’icyifuzo cyo kwihorera ku bahutu, akanatubwira uko yakirirye impano y’Imana yo kubabarira abamuhemukiye.

Atubwira ku bikorwa bye bya muzika muri Korali ya Kigali, umushinga w’indirimbo yubahiriza igihugu yitabiriye ndetse na bourse ya leta yo kwiga i Burayi. Aratubwira iby’imyaka itatu yamaze afite icyubahiro n’igitinyiro muri Kigali, umubano we n’ishyaka riri ku butegetsi (FPR), n’uburyo yaje gushwana na FPR kandi ibi akaba atabyicuza.

Iki gitabo yagituye Kizito Mihigo Peace Foundation (KMP) ndetse n’imfungwa zose za politiki zo mu Rwanda. Ni igitabo cy’ubuhamya kandi, cyane cyane ku byamubayeho ku ishimutwa rye no gushaka kumwica, ku bantu bose bagize uruhare mu bibazo yagize. Mu buryo burambuye kandi busobanutse neza, Kizito avuga ku biganiro na Inès MPAMBARA, na Bernard MAKUZA, akanatubwira amagambo akakaye n’iterabwoba by’umunyamabanga mukuru wa FPR, François NGARAMBE. Aduhishurira imishinga ye FPR yamwibye, uburenganzira bw’ibihangano bye yambuwe, urukundo rwe, n’umutuzo yaboneye muri gereza.

Umuhanzi w’umukristu, atewe ishema no kugira ubwigenge bwe bwo mu kuganira  no gutanga ibitekerezo ku kibazo icyo ari cyo cyose cyaganirwaho, cyaba icy’idini, politiki, cyangwa ubuhanzi. Yatugejejeho ibyo atekereza kuri FPR, ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi, abatavuga rumwe na FPR n’ibindi.

Bimwe mu byo avuga 

  • Kuri FPR

FPR (Rwanda Patriotic Front), ni umutwe wa politiki w’intagondwa kandi uteje akaga gakomeye, ukaba ufite intego yo kuba ishyaka rimwe rukumbi. (Igice cya 14).

  • Ku bwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi

Ndatangara cyane kubona kuva jenoside yarangira, abatutsi baturutse hanze y’igihugu (ni ukuvuga abavuye mu Burundi, Kongo, Tanzaniya cyangwa Uganda bagarukanye na FPR) bibagora kwihanganira Abahutu, mu gihe twe twari duhari, twiboneye aya mahano kandi tukarokoka imipanga, tukicirwa abacu tubireba, twiga kubana n’abantu bose, harimo n’abicanyi, kugirango tubabarire kandi twiyunge. Binyibutsa wa mugani w’ikinyarwanda nzaririmba vuba aha: “Hataka nyirubukozwemo,  nyirubuteruranwenakebo akinumira”  (Igice cya 6) .

Indangagaciro z’amahoro n’ubwiyunge mu gukumira no gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro, zigomba gusimbura urugomo, gukandamiza, ubushotoranyi, intambara n’iterabwoba byimitswe na FPR Inkotanyi. (…)

Naho ubwiyunge u Rwanda rukeneye muri iki gihe, ntabwo ari hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kuri ubu, ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Perezida Kagame, bugomba kwiyunga n’abatavuga rumwe na bwo baba mu buhungiro, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi ya Victoire Ingabire, RDI Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu, Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana, n’indi mitwe ya politiki yo mu Rwanda ikorera mu mahanga, mu rwego rwo gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka. (Igice cya 34)

  • Kuri gahunda ya “Ndi Umunyanyarwanda”

“Ndi umunyarwanda”, ni gahunda mbi cyane ya politiki yo kubangamira ubwiyunge bw’igihugu, ishyira Abahutu bose mu gatebo kamwe k’abicanyi kandi FPR ikigisha ku mugaragaro urwango mu bisekuruza byose. ” Igice cya 14

Ni igitabo cyiza cyane gikwiye gusomwa na buri wese ubishoboye, cyane cyane abanyarwanda batarahumuka bakaba bakomeje kwigumira mu kinyoma cya FPR. Kugeza ubu kiracyari mu rurimi rumwe rw’igifaransa, gishobora kugurwa unyuze aha.

Chaste GAHUNDE

Nta munyarwanda wabura agapfukamunwa uzakabura azakoreshe umupira we: Minisitiri Nyirarukundo

Prosper Bamara hari ibyo atumvikanaho na Major Mupende.

$
0
0

Mu butumwa Bwana Prosper Bamara yagejeje ku bwanditsi bwa The Rwandan aragaragaza ko yashimye bimwe mu bintu byavuzwe na Major Michael Mupende ariko hari ibyo yamagana yivuye inyuma cyane cyane ibivugwa na bamwe ko abagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwibasiye abahutu ari abana bagiye mu ngabo za FPR bavure mu Rwanda.

Mushobora kumva ubwo butumwa hano hasi:

.

.

Rwanda/Covid-19:Inama y’ibihugu bivuga icyongereza (CHOGM) yasubitswe.

$
0
0
Rwanda CHOGM

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bihuriye mu muryango w’ibihugu wa Commonwealth izwi nka CHOGM, yari iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu yasubitswe kubera coronavirus nk’uko uwo muryango ubitangaza.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’icyongereza, uvuga ko gusubika iyi nama “ari ngombwa” kubera iki cyorezo, ko izabera i Kigali mu gihe kizatangazwa nyuma.

Byari biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihugu birindwi n’ibihumbi 10,000 barimo minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ndetse n’igikomangoma Charles.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yari yarateganyije miliyari 20 z’amafranga y’u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama.

Imirimo yiganjemo ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali imaze amezi ikorwa, iyo irimo kwagura imihanda imwe, kuyirimbisha no kwagura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Mu kwezi kwa gatatu, ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda cyatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama, harimo n’imishinga y’ishoramari ya miliyoni USD 700 izayisinyirwamo.

Abacuruzi mu Rwanda bari barateguriwe – mu nama yabaye mu kwezi gushize kwa gatatu – kubyaza inyungu iyi nama baciye muri Commonwealth Business Forum yari kuzaba mu gihe cya CHOGM.

Mu nama ya CHOGM ya 2018 i Londres nibwo u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama ya 2020
Mu nama ya CHOGM ya 2018 i Londres nibwo u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama ya 2020

Commonwealth ivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko “mu mezi ari imbere ibihugu bigize uyu muryango bizaba bigihanganye na Covid-19 n’ingaruka zayo ku bantu”.

Ati: “Twizeye kuzaha ikaze umuryango wa Commonwealth i Kigali mu nama ya CHOGM mu gihe iki cyorezo kizaba cyatsinzwe”.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Hon. Patricia Scotland avuga ko Covid-19 yahinduye umurongo w’amateka ya none. Ko “abantu bapfuye, ubukungu buri kugwa n’imibereho igaharikwa”.

Madamu Patricia avuga ko buri wese abona akaga inama nini ziteje buri wese. 

Ati: “Ibihe biriho ubu birasaba gufata ibyemezo bikomeye”. 

Iyi nama nibera mu Rwanda izaba ari inshuro ya kabiri ibereye muri aka karere nyuma y’iya 2007 yabereye muri Uganda.

Ntidupfa Amoko Dupfa Amaramuko

$
0
0

Nyuma yo kuvugako ndi Umuhutu kandi nibuka naganiye n’ Umututsi Dr. David Himbara! Muti kagire inkuru? Ese mwaganiye iki? Iyumvire nawe kandi usangize abandi!

Mata 2020, JAMBO Asbl irakomeza imiryango y’abahutu yiciwe i Kibeho, hashize imyaka 25

$
0
0

Umuryango wa Jambo ASBL urasaba Abanyarwanda bose kwifatanya n’imiryango y’abishwe i Kibeho hashize imyaka 25, bazira ko ari Abahutu. Gufatanya twese mu kababaro niyo nzira y’ubwiyunge nyakuri.


Ribara uwariraye: Twagiramungu Faustin ati “FPR Inkotanyi ni abicanyi kabombo”. Twese twabuze abantu

$
0
0

Muri iki kiganiro Ribara uwariraye, Faustin Twagiramungu, asubiza kuri raporo ya CNLG ku bwicanyi bwabaye muri Cyangugu, aravuga ko ubwicanye bwabaye mu Rwanda mu 1994 budakwiye guharirwa abahutu gusa kuko na FPR inkotanyi yishe abahutu benshi. Abanyarwanda mu moko yabo yose bakwiye kwibuka ababo.

Prosper Bamara aravuga ku basore b’abahutu bishwe nyuma yo gusanga FPR.

$
0
0

Mu butumwa bukoresheje amajwi Bwana Prosper Bamara yoherereje ubwanditsi bwa The Rwandan, aravuga ku bantu azi neza b’abahutu basanze ingabo za FPR mu ishyamba nyuma bakaza kwicwa mu buryo we yibaza ko bazize ubwoko bwabo.

Nimwumve ubwo butumwa hano hasi:

FPR yahisemo gutanga ibitambo ku batutsi yanga amasezerano ya Arusha

Uguhomba kwa sosiyeti OneWeb ni intabaza ko n’umutungo wa Prezida Paul Kagame utunze ibirenze ibya Mirenge ku Ntenyo ugiye gupotera

$
0
0

ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT

www.ishakwe.org

rfmishakwe@gmail.com

Nyakubahwa David R. Malpass

President

The World Bank

1818 H Street, NW 

Washington, DC 20433

 USA

Nyakubahwa Kristalina Georgieva

Managing Director

International Monetary Fund,

1900 Pennsylvania Ave NW, 

Washington, DC, 20431

USA

Nyakubahwa Akinwumi Adesina,

President

African Development Bank Group

Avenue Joseph Anoma

01 BP 1387 Abidjan 01

Côte d’Ivoire

17 Mata 2020

Ba Nyakubahwa,

Uguhomba kwa sosiyeti OneWeb ni intabaza ko n’umutungo wa Prezida Paul Kagame utunze ibirenze ibya Mirenge ku Ntenyo ugiye gupotera

Mu mwaka wa 1996, nahawe icyubahiro cyo guhagarira igihugu cyanjye ndi Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari nyuma y’intambara na jenoside yo muri 1994. Ubwo nasuraga ubwa mbere ibigo by’imari n’ubukungu bya Bretton Woods, nandikiye James Wolfensohn, Prezida wa Banki y’isi ku bukungu, musaba gufasha u Rwanda byimazeyo nk’uko byakorewe ibihugu byo mu Burayi ubwo byavaga mu Ntambara ya kabiri y’isi. Namubwiye ko, kubera ko ibihugu by’amahanga kw’isi byatereranye u Rwanda igihe rwari mu kaga gakomeye, ari inshingano ibyo bigo bifite yo kuvuna abanyarwanda kugira ngo bongere biyubake, bahembere ubuzima bwashengutse. Namwibukije ko mbere ya 1990, u Rwanda rwashyigikiwe, rugashimwa cyane na Banki y’isi ku bukungu n’Ikigega cy’isi cy’imari, ubwo rwitwaga intangarugero mu majyambere. Mu magambo ataziguye, nabwiye Prezida Wolfensohn ko ibigo byombi bicunga ubukungu n’imari y’isi, byakoze amakosa agaragara yashoye u Rwanda mu ntambara no muri jenoside.

Uwo mwaka, nagize none amahirwe yo gusinyana, mw’izina ry’u Rwanda, na nyakwigendera Callisto Nadavo wari visiprezida wa Banki y’isi ku bukungu, inkunga ya mbere yihutirwaga ya nyuma ya jenoside ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika. Ndi mu bantu banditse ingamba ya mbere z’iyo Banki yo gushyigikira ibihugu byaje kwita “Intumbero 2020” mu Rwanda. 

None imyaka 26 irashize, abanyarwanda bibuka umunsi ku munsi akaga kaguye kuri buri munyarwanda. Muri iyo myaka 26, Banki y’isi ku bukungu, na Banki y’Afurika y’amajyambere ni byo byabaye kw’isonga mu gushyigikira u Rwanda kuzahura ubukungu n’amajyambere. Turabishima igihe cyose izo nkunga zitagira umunyarwanda zihutaza cyangwa zitanga ibisubizo bihwitse ku bibazo bye. 

Ubu rero nongeye kubandikira kugira ngo mbabwire ko u Rwanda ruri mu bibazo bikomeye kandi ko ibyo bigo muyobora bisa n’ibyiyita ba “Ntibindeba”. Nimudatsimbura ngo mugashye muhashye umuvumba bizitwa ko namwe muri ikibazo cy’u Rwanda, bikazanagira ingaruka mbi zikomeye mu myaka iri imbere.

Impamvu mvuga ibyo ni iyihe?

Kw’itariki ya 27 Werurwe 2020, isosiyeti y’ibyogajuru OneWebyashyikirije urwandiko Urukiko rukurikirana amasosiyete yahombye mu karere k’amajyepfo ya New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Muzi urwo rwandiko yavugaga ko yahombye. Nyamara mbere ho gato, mu ntangiriro y’ukwezi kwa Werurwe, Leta y’u Rwanda ifatanije na SoftBank; Qualcomm, Gruppo Salinas, bashoye miliyari imwe na miliyoni 25 z’amadolari y’amanyamerika muri iyo sosiyeti y’ibyogajuru. Uburemere bw’ishorwa ry’imari rya Leta y’u Rwanda muri OneWeb n’intera y’igihombo gihise gikurikiraho bikomeje gutera urujijo. Ntibihagarariye aho. Prezida w’iyo sosiyeti OneWeb akanayishinga, Grag Wyler, ni umunyamerika uzwi nk’inshuti ya Prezida Kagame. Mu mwaka wa 2006, Leta y’u Rwanda yahaye inkunga itishyurwa sosiyeti yindi ya Greg Wyler yitwa Terracom. Iyo sosiyeti ni yo iyobora Rwandatel kuko 99% by’umutungo wa Rwandatel ari iby’iyo Terracom. Nibutse ko Rwandatel ari nayo sosiyeti yonyine mu Rwanda ishinzwe ugutumanaho kwa telefoni zo mu ngo no mu ku kazi. Nyuma y’umwaka wa 2007, Leta y’u Rwanda yaguze Rwandatel ya Terracom ku madolari 11 miliyoni n’ibihumbi 91. Ntimurambirwe ! Leta y’u Rwanda yahise iyigurisha sosiyeti ya Libiya yitwa LAP Greenmiliyoni 100 z’amadolari y’amanyamerika. Nyuma, mu mwaka wa 2012, Prezida Kagame yahamagariye ku mugaragaro guhirika ubutegetsi no kwica Mouammar Kadhafi, Prezida w’igihugu cya Libiya. Ubwo gushora imari kwa LAP Green mu Rwanda byari bitegerejwe bihita bipokera. Rwandatel ihita ihomba, igurwa na Liquid Telecom Rwanda ku mafaranga miliyoni 4 z’amadolari gusa ! Iyo Liquid Telecom Rwanda ni ishami rya sosiyeti ya Econet Wireless. Uretse akayabo k’amafaranga yabyungukiyemo, Liquid Telecom Rwanda iyoborwa n’umuntu w’inshuti magara ya Prezida Kagame, ishinzwe ibikorwa by’ubutasi mu gihugu no mu karere. 

Tubahe imbonerahamwe y’imishinga n’amasosiyeti y’ibikingi n’ubukonde bikubye kare ijana ibya Mirenge ku Ntenyo :

–          Crystal Ventures : ni iy’ishyaka riri ku butegetsi ya FPR Inkotanyi ;

–          Groupe Horizon : ni iy’ingabo z’igihugu za RDF;

–          Prime Holdings : ni iy’ishami rya maneko ya gisirikare ; 

–          MTN Rwandacell : Crystal Ventures ni umushoramari uyikomeyemo;

–          Kigali Convention Center: Prime Holdings ni umushoramari w’ikirenga, yashyizemo miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika;

–          Kigali Marriott : yanditswe kuri Hatari Sekoko na Billy Cheung nk’abashoramari ku giti cyabo muri iyo hoteli. Sekoko ni umusirikare wa ofisiye ushinzwe kuneka bya gisirikare. Amazina y’amasosiyeti yanditseho ni ikitiriro kuko amasosiyeti menshi ahagarariye ari aya Prezida Kagame;

–          Serena Hotel : yitwaga mbere Intercontinental Hotels, yubatswe n’umutungo wa rubanda ku mafaranga ari hagati ya miliyoni 40-50. Prime Holdings ibarirwa mu bayubatse;

–          Merrimack Pharmaceuticals: muri 2008/2009, Ikigo cy’ubwiteganyirize cy’abakozi cyashoyemo miliyoni z’amadolari y’amanyamerika muri iyo sosiyeti y’abanyamerika. Abanyamerika babiri : Pr Michael Porter wo muri Harvard Business School na Dr Clet Niyikiza nibo bashoramari bayo. Dr Niyikiza yari visiprezida wa Merrimack. Nibutse ko abo bagabo bombi bari muri komisiyo ngishwanama (PAC) y’igihugu ya Prezida Kagame ;

–          L.E.A.F Pharmaceuticals Rwanda : ni ishami rya L.E.A.F. Pharmaceuticals, Dr Clet Niyikiza wavuzwe hejuru yashinze mu Rwanda akaba ari nawe uyiyobora ;-

–          Arsenal Football Club: Leta y’u Rwanda yayihaye akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika kugira ku myambaro y’abakinnyi hajye handikwaho «Visit Rwanda»;

–          Bugesera International Airport : Ikibuga mpuzamahanga cy’indege I Bugesera kimaze gutwara akayabo ka miliyoni 828 z’amadolari y’Amerika, biteganijwe ko bizagera kuri miliyari 1 na miliyoni 31 ;

–          Kigali Arena: ni ingoro y’umukino w’amaboko wa basketball yubatswe na miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika ;

–          RwandAir : ni sosiyeti y’indege igizwe n’indege 12 zibarirwa mu mutungo wa miliyari 1 na miliyoni 631 z’amadolari y’Amerika, ikaba irangwa no guhora mu gihombo n’imfashanyo za Leta ; 

–          Ingendo zo mu mahanga za Prezida n’indege z’umurimbo w’akataraboneka : Kuva muri 2003, Prezida Kagame yaguze indege ebyiri zo mu bwoko bwa Bombardier Global Express BD-700 n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Gulfstream 650G ku mafaranga y’akayabo ya miliyoni hafi 230 y’amadolari y’Amerika. Byanditse ko zaguzwe na Hatari Sekoko wavuzwe hejuru. Uko Perezida Kagame afashe indege ni umusoro wa Leta uriha izo ndege n’ibijyanye n’ingendo ze zose. Ucishirije, Perezida aba yavuye mu Rwanda, ari hanze y’igihugu nangwa iminsi ine mu cyumweru. Icyumba arayemo cyishyurwa amadolari y’Amerika atari hasi y’ibihumbi 16 by’amadolari y’amanyamerika ; 

–          Arab contractors : Ni bo bubatse ingoro ya Ministeri y’ingabo i Kigali, kimwe n’inzu y’indaro bwite ya Prezida Kagame ku kiyaga cya Muhazi. Nta muntu n’umwe wakubwira amasezerano y’ubwo bwubatsi bwombi; 

–          Dubai Port World : Yahawe ubwasisi bw’imyaka 25 bwo gucunga icyambu izubaka imbere mu gihugu ; 

–          Volkswagen car plant : amasezerano n’ubwasisi yahawe ntibuzwi. Ikizwi ni uko nta shingano yo gukoresha umutungo kamere w’u Rwanda yahawe. 

–          Quatar Airways: ifite umugabane wa 60% w’umutungo w’ikibuga cy’indege mpuzammahanga cya Bugesera, mu gihe RwandAir ifitemo gusa umutungo wa 39 %. 

Ubwanyu namwe mwakwibaza impamvu Prezida Kagame yiruka inyuma y’ibintu nko kwohereza ibyogajuru mu kirere, gusahura umutungo rusange awushyira mu maboko ye ku giti cye, kwubaka amahoteli y’akataraboneka n’inzu zihebuje z’amanama bihora bihomba, kwubaka ikibuga cy’indege cya kabiri mpuzamahanga n’icya mbere nta mwenegihugu wari wagikozamo akarenge, kwuba mu munezero w’ibintu ukabije mu gihugu kirangwa nyamara n’ubukene, gutunga sosiyeti y’indege itarigeze na rimwe yunguka, kwishingira ikipi ikomeye y’umupira y’igihugu cy’u Bwongereza, agasubira inyuma gusega icyo gihugu imfashanyo, gushora imari bujura mu bihugu bikize nka Leta zunze ubumwe z’Amerika asahura umutungo w’Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi, cyangwa gushoza intambara zo gusahura igihugu cy’abaturanyi cya Kongo.

Iyo witegereje gato amasosiyeti n’imishinga ndetse n’amanyanga Prezida Kagame akoresha kugira ngo ayigarurire, bikwereka uburyo bwa kiboko ayoboresha Leta. Leta y’u Rwanda iyoborwa n’inzego zishinzwe kuneka n’ubutasi, iza gisirikare n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR Inkotanyi. Izo nzego arazifitiye mu maboko ye. Ako gatereranzamba ka gisirikare gafatanije n’ubutasi kakwiriye igihugu cyose, karakiboha, nta hantu kasize. Kagame yumiye ku butegetsi nk’ikirondwe ku ruhu. Uko kumira ku ruhu nibyo bisobanura uburyo akoresha bwo kunyunyuza umutungo rusange w’igihugu awusahurira mu mutungo we bwite no mu mishinga ihambaye, ariko idafite inyungu n’imwe, ari mu bucuruzi cyangwa se ari mu mibereho myiza rusange y’abanyarwanda. Kubera ko Kagame nta rwego rwa politiki, rw’ubukungu bw’igihugu se, cyangwa abanyagihugu muri rusange, rumucunga, nta muntu n’umwe mbese ushobora kumuryoza imikoreshereze ye mibi y’umutungo. Igihugu yarakigaruriye akigira akarima ke. Agabira uwo ashatse, abayoboke be ni ibisahiranda byamunzwe na ruswa.

Kubera ko ubutegetsi bwe bwubakiye ku gatsiko  gakorera ku bwoba ko mu bwoko bw’Abatutsi, ubutegetsi bwe bukoresha agahato, nta bwumvikane n’abanyagihugu bushoboka. Prezida kagame akeneye umutungo utubutse wo guha abanyamahanga kumuvuga imyato atanagira, Abatutsi abwira ko akorera abahoza mu bwoba. Abahutu, nubwo aribo benshi, abahoza ku nkeke kugira ngo batanarota na rimwe kwumvivumbagatanyaho. Ajugunya mu munyururu abatavuga rumwe na we, arica agakiza, arigisa abantu. Ahora mu ntambara zo gusahura no kubuza amahwemo ibihugu duhana mbibi, ahoza ku jisho abaturage ntawe unyeganyega, ari nako akwirakwiza ubutasi hirya hino mu gihugu no mu mahanga.

Ariko cyane cyane, ishyaka riri ku butegetsi, inzego za gisirikare n’iz’ubutasi no kuneka zifite inshingano zo kugwizaho umutungo Prezida Kagame n’umuryango we. Agena uwo agabira nta nkomyi, uwo ahana se. Mbese gukoresha igitugu n’uburyo bwose bwo guhoza abantu ku nkeke bisa nk’aho byamuhiriye kugeza ubu.

Mumaze kwumva hejuru imyato y’ukuri ya Kagame. Biratangaje kubona ari inshuro ya kabiri mwibeshya kuri Leta y’u’ Rwanda. Imibonere yanyu ya Leta y’u Rwanda ituma Abanyarwanda benshi bibaza niba Leta muba muvuga ari iyo bazi, babamo, babona buri munsi imibereho y’abo. 

Banki y’isi y’ubukungu iti :

“U Rwanda ruri mu bihugu bikeya by’isi byashoboye gukuza vuba ubukungu, rwarwanyije bikomeye ubukene, rukanagabanya ubusumbane mu bantu »;

“U Rwanda ni igihugu gikomeje kugaragaza imiyoborere ihamye y’igihugu gitekanye kuva jenoside yo muri 1994 yaba. Amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2018 abategarugori begukanyemo 64% by’intebe, FPR Inkotanyi yakomeje kugira ubwiganze mu Mutwe w’abadepite. Ni ubwa mbere kandi amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi : Ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibidukikije na PS Imberakuri byinjira mu Nteko nshingamategeko, buri shyaka rifitemo intebe ebyiri. Prezida Kagame yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka irindwi muri Kanama 2018, nyuma y’aho Itegekonshinga rihinduriwe rikamuha uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu”, 

“Igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 59% kijya kuri 45 % mu myaka icumi ishize. U Rwanda rufite umwanya wa kabiri mu bihugu bya Afurika mu kworohereza amasosiyeti gukora akazi kayo”. 

Rwanda – Country partnership strategy FY2014-18 (Vol.2) http://documents.worldbank.org/curated/en/735901468336703252/Main-report

Ikigega cy’isi cy’imari na cyo kigakomeza kivuga :

“U Rwanda rwateye intambwe ndende cyane mu kugera ku ntego z’amajyambere rwiyemeje. Ikigereranyo cy’ubukungu bwihuta kandi bugendeye umujyo umwe bwashingiwe ku ngingo zinyuranye z’igena migambi, zo kurengera umutungo rusange n’imyumvire ihwitse y’ingamba za politiki”;

STAFF REPORT FOR THE 2019 ARTICLE IV CONSULTATION: Rwanda : Staff Report for 2019 Article IV Consultation and a Request for a Three-Year Policy Coordination Instrument-Press Release; Staff Report; and Statement by the Executive Director for Rwanda

Banki y’Afrika itsura amajyambere yungamo iti : 

U Rwanda rwashoboye kuva muri jenoside yo muri 1994 ruba mu bihugu bya mbere birangwa no kuvugurura imikorere no kwongera vuba igipimo cy’ubukungu. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, u Rwanda rwateye intambwe ikataje mu gushyira igihugu mu gitereko gihamye cya politiki, mu kwunga abantu no gushinga igihugu kigendera ku mategeko. Uko gushyira mu bikorwa iyo mivugururire byimbitse n’igihe kirekire cy’amahoro arambye na politiki ihamye byatumye u Rwanda rukataza cyane mu bukungu no mu mibereho y’abaturage. »

RWANDA  BANK GROUP COUNTRY STRATEGY PAPER 2017 – 2021  https://www.afdb.org/fileadmin/uploads/afdb/Documents/Project-and-Operations/Rwanda_CSP_2017-21_EN.PDF

Muri rusange, inyandiko nk’izi ni izikomeza kuvuga imyato y’isano riri hagati y’ishyaka riri ku butegetsi, igisirikare n’inzego z’ubutasi ziyobora u Rwanda zihagarikiwe na Prezida Kagame. 

Mutabeshye cyangwa ngo mwibeshye. Mwakwemeza koko ko abanyarwanda bakize kandi banezerewe kurusha mbere ? Hari ikimenyetso kigaragara cyerekana ko u Rwanda rwatambutse ibibazo byarushoye mu ntambara, muri jenoside, mu bibazo byateye amoko y’abanyarwanda agera aho ahangana birenze urugero hagati yayo cyangwa hagati y’abahuje ubwoko ? Abanyarwanda bakize guhahamuka ? U Rwanda ruratereye ? Ubukungu bw’igihugu busangiwe neza kurusha mbere ? Mubona imizamukire y’ubukungu irambye ? Leta yumva abanyagihugu bashobora kuyiryoza imikorere yayo? Ibyemezo no kugena politiki bikorwa mu buryo bwa demokrasi kandi bigashyigikirwa n’abaturage ? Inteko nshingamategeko na Prezida Kagame batowe binyuze mu mucyo ? Hari inzego mu gihugu zituma ubutegetsi butirara, bwaba nshingwabikorwa, nshingamategeko cyangwa ubutabera ? Koko u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko ? Abanyarwanda bizera koko ubutabera ? Amahano ubutegetsi bwa FPR bwakoreye ubwoko bw’abahutu yaremejwe kandi abayakoze barabiryojwe ? Abahutu bafite uburenganzira bwo kwibuka n’abo ababo? Amashyirahamwe anyuranye akora mu bwisanzure ? Ntawe uniganwa ijambo? U Rwanda rubanye neza n’ibihugu ruhana imbibi ?

Ndabarahiye. Abanyarwanda ubahaye urubuga bisanzuriramo, nta ndishyi, utabakangishije kubica, abanyarwanda ku bwinshi bazubiza baranguruye ibi bibazo byose navuye hejuru bati: “OYA” ku buryo budasubizwaho.

Akazi ko gucura imbonerahamwe zidahuye n’ukuri, umuco w’ingoma zose z’igitugu wafashe intera iteye ubwoba mu Rwanda. Ingendo abakozi b’ibigo by’ubukungu n’imari byanyu zibazana mu Rwanda ntizigera zirenga Umurwa mukuru wa Kigali. Baraza bagakorana n’intasi za Leta ziri mu miryango mpuzamahanga cyangwa nyarwanda. Nta gushaka kujya guhura n’abaturage aho bari, ngo barebe imibereho yabo ya buri munsi. Ibigo byanyu bishobora kugwa mu mitego bitabizi, bigakoporora ibyo bihawe bibyita ubushakashatsi bwimbitse. 

Amasosiyeti, imari n’imishinga ya Prezida Kagame si ay’igihugu, ntabwo ari n’intangarugero cyangwa agamije guhindura imiterere rusange y’ubukungu. Ni imishinga ihanitse cyane yo kwiryoshya idashobora guhanga inzira ihwitse yatuma biha intera u Rwanda ku buryo rwabarirwa mu bihugu bifite umutungo uciriritse mu mwaka wa 2035, cyangwa se rwabarirwa mu bihugu bikize mu mwaka wa 2050. Ni imishinga idahwitse imeze nk’inzu y’itongo igamije kwishakira indonke bwite za Prezida Kagame no kugira ngo barebe ko ingoma ye ishingiye ku bantu bagerwa ku mashyi, yatera kabiri. Ni imishinga y’icyuka, muhumbye gato izaturika, kandi bizatera ingaruka zikomeye igihugu. Dore ko iyo mishinga yanayigize indahiro yuje ubugome, yitakuma avuga ko uzayikoraho wese ashaka kuyisenya azamwica. 

Ubuzima mu Rwanda ntibubabarira, bugwa abantu hejuru gitumo kandi ni bugufi. Na mbere y’uko iki cyorezo cy’indwara ya Covid-19 kinaza, u Rwanda rwari rwarafunze imipaka yarwo n’ibihugu bituranye na rwo. Ntibyumvikana rero ukuntu igihugu gifunze, kitagera ku nyanja, cyitwa igihugu gishimagizwa kuba intangarugero mu kwoherereza inzira umuntu wese ushaka kugishoramo imari. U Rwanda ni igihugu abahinzi batunzwe n’intica ntikize, aho umutungo w’abakene useswa kugira ngo imishinga y’abari kw’ibere isugire isagambe. U Rwanda ni igihugu abaturage barwaye amavunja, inda n’inzoka. Abana bato ntacyo kwambara bagira, barashonje, iyo bagize amahirwe barya rimwe mu munsi. Ubushomeri bwokamye igihugu, abarimu, abakozi bo kwa muganga, abasirikare bo hasi, abapolisi n’abakozi ba Leta benshi bafite umushahara muto. Abanyarwanda barebana amakenga n’ishozi ubukire burenze urugero bwa Prezida Kagame, umuryango we, inshuti ze n’amashumi ye amurindira ubutegetsi. Ubwitonzi mubona ntabwo n’imihanda isukuye ihishe uburakari bushobora gutomboka buri kanya n’ubwo buvumbitse. U Rwanda ni ikirunga gicecetse, kibundikiye umuriro ugurumana mu nsi, nkuko byari bimeze, mbere ya 1958, 1973, na mbere ya 1990. 

Ibikorwa by’ibigo byanyu mu Rwanda bigeze mu mayirabiri akomeye. Ibigo byanyu bishobora kugirira abanyarwanda akamaro igihe mushishikazwe no kumenya imibereho yabo nyayo, igihe mwumva ubwoba bwabo n’ibyo barangamiye, iyo mushishikajwe no kubabaza ibibazo bihwitse, kandi igihe cyose muberetse gufatanya na bo guhangana n’ibibazo bahura n’abyo no gushaka ibisubizo birambye n’imbere hasangiwe. 

Mu bihe biri imbere muzagomba guhitamo. Muzacyeza Prezida Kagame n’amashumi ye y’ishyaka riyobora igihugu, y’igisirikare cyangwa y’inzego z’ubutasi ejo bizatsindwa ? Cyangwa muzafata uruhande rwo guharanira inyungu z’abanyarwanda. 

Amateka azaca urubanza abanje gushishoza.

Murakarama..

Dr. Theogene Rudasingwa

Umuyobozi w’inama nkuru

ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement

Washington DC – USA

Contact: ngombwa@gmail.com

Bimenyeshejwe :

Jay Clayton

Chairman

U.S. Securities and  Exchange Commission

100 F Street, NE

Washington, DC 20549

USA

Hafez Ghanem

Vice President, Africa

The World Bank

1818 H Street, NW 

Washington, DC 20433

 USA

Alison Evans

Director-General

Independent Evaluation Group

1818 H Street, NW Washington DC 20433

USA

Charles Collyns

Director

Independent Evaluation Office 

of the International Monetary Fund 

700 19th Street, N.W., Washington, D.C., 20431

 U.S.A.

Amabi ya Kigali yaramenyekanye ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>