Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

Prof Manasseh Nshuti yasimbuye Olivier Nduhungirehe.


Leta y’u Rwanda yoroheje ibyemezo byo kwirinda covid-19.

UBUYOBOZI BW’IGIHUGU CY’U RWANDA BUKOMEJE KUNANIRWA KUZUZA ISHINGANO ZABWO MU GUHANGANA N’ICYOREZO CYA COVID-19

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 01 GICURASI 2020

IBYEMEZO BY’INAMA YA LETA  YO KUWA 30 MATA 2020   BYEREKANYE KO  UBUYOBOZI BW’IGIHUGU CY’U RWANDA BUKOMEJE KUNANIRWA KUZUZA ISHINGANO ZABWO MU GUHANGANA N’ICYOREZO CYA COVID-19 

Mu itangazo basohoye kuwa 27 Mata 2020, abatavugarumwe na Leta yu Rwanda baba mu Rwanda berekanye neza ingamba zakwifashishwa kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubaho babana n’icyorezo cya COVID-19 kandi bacyirinda.

Nk’uko bikubiye mu byemezo by’Inama ya Leta yateranye kuwa 30 Mata 2020, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda   bishimiye ko yahaye agaciro zimwe mu ngamba zikubiye mu itangazo ryabo ryavuzwe haruguru. Gusa, batewe impungenge n’uko Inama ya Leta yirengagije zimwe mu ngamba zikomeye cyane cyane iziyisaba amafaranga ikaba kandi itigeze yereka Abanyarwanda ndetse n’amahanga gahunda ihamye yo kuzahura ubukungu nk’uko bikubiye mu itangazo ryo kuwa 30 Mata 2020 Umutwe  urebana n’Iburiro agace ka gatatu (3).

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda kimwe n’Abanyarwanda ntabwo batunguwe n’ibyemezo by’Inama ya Leta yo kuwa 30 Gicurasi 2020 dore ko no mu kiganiro Prezida wa Repubulika yagiranye n’abanyamakuru kuwa 27 Mata 2020 atari yigeze atangariza Abanyarwanda ndetse n’amahanga nibura  imirongo migari y’ingamba zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda barasanga igihe ari iki ko  abayobozi b’igihugu   buzuza ishingano zabo zo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda  bwari butuye bucumbagira nyuma bukaza guhuhurwa n’icyerezo cya COVID-19.

Muri urwo rwego, barasanga zimwe mu ngamba   z’igihe kigufi n’iz’igihe kirekire zikurikira zigomba gukurikizwa :

Mu ngamba z’igihe kigufi, Leta y’u Rwanda igomba

  1. Gufata ibyemezo byihutirwa byo kugira ngo   ibintu bisubire mu buryo. Aha, abatavugarumwe na leta y’u Rwanda  baba mu Rwanda barasanga ari ngombwa ko  Banki Nkuru y’u Rwanda ishyira amafaranga ku buryo butaziguye  ni ukuvuga bidaciye mu mabanki,  mu bigo byose bikora iby’ubucuruzi cyane cyane inganda zikora ibintu nkenerwa bya buri munsi nk’ ibiribwa, ibinyobwa, imiti, imyenda ariko n’ibigo bitanga serivisi nk’izo gutwara abantu n’ibintu, iz’ubuzima n’ibindi. Nubwo bishoboka ko Banki Nkuru y’igihugu yaba itemerewe gukora muri ubu buryo, Inteko Ishingamategeko yavugurura itegeko rigenga Banki Nkuru y’Igihugu kugirango ihabwe ubwo bubasha kuko iyi n’iyo nzira yonyine yatuma ibintu bisubira  mu buryo  ku buryo bwihuse cyane cyane ko ibi bigo byabona amikoro yo gusubukura ibikorwa byabyo ,abakozi bagahembwa maze isoko ry’ibintu na serivisi  ndetse n’iry’amafaranga rikagarura ubuyanja ;
  2. Gufasha  by’umwihariko ibigo bitwara abagenzi ibiha amafaranga bizahomba mu gihe bizatangira gutwa abantu kuko bitegetswe kubahiriza ingamba zo gutwara abantu bake mu rwego rwo kubahiriza intera ya metero hagati y’abagenzi ;
  3. Imisoro yose igira ingaruka ku giciro cyane cyane imisoro iziguye ituma ibintu bihenda nk’umusoro  ku nyongeragaciro (TVA) n’amahoro ya Gasutamo yaba igabanyijwe, kubiribwa n’ibindi bintu nkenerwa m’ubuzima bwa buri munsi ;
  4. Mu rwego rwo kuzahura amafaranga yinjira mu Ngengo y’Imari ya Leta ku buryo bwihuse, guhagarika gusonera imisoro abashorimari cyane cyane abanyamahanga mu gihe cy’amezi atandatu (6) keretse abaje gushora imari mu buhinzi no mu bworozi no mu nganda zitunganya ibikomoka ku ubuhinzi n’ubworozi, n’abashorimari mu bijyanye n’ubuvuzi n’uburezi;

Ku birebana n’ingamba z’igihe kirekire, Leta y ‘u Rwanda igomba:

  1. Gukura imigabane yayo mu bigo byose bihomba maze ikabyegurira abashoramari bigenga. Aha haratungwa agatoki Rwanda Air n’amwe mu mahoteli nka SERENA n’ayandi;
  2. Kuvana Ishyaka FPR INKOTANYI mu bucuruzi kuko bibangamiye politiki ishingiye kwipiganwa mu ubucuruzi aho Ibigo by’ubucuruzi bw’ishyaka FPR INKOTANYI byikubira amasoko yose yo mu gihugu kubera igitinyiro rifitiwe nk’Ishyaka riyoboye, kandi bizwi ko riyoboresheje igitugu;
  3. Guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari riteza imbere ku buryo bw’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi,inganda zitunganya  ibiva mu buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi n’uburezi bufite ireme;
  4. Kugira icyerekezo cy’ubukungu busaranganyijwe mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu aho kwibanda ku gice kimwe gusa kuko iyo icyo gice kigize ikibazo, ubukungu bw’igihugu burahirima. Aha, biragaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bwamaze kuzamba kuko Leta yashoye imari yose mu gice kimwe cy’ubukungu aricyo ubukerarugendo, amahoteli, ibibuga by’imikino, indege n’ibindi.

Kubera iyo mpavu, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda barasaba ibihugu by’amahanga n’ibigo mpuzamahanga birimo Banki y’Isi,Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kudakomeza guha Leta y’u Rwanda imfashanyo igihe cyose itubahirije ibikurikira :

  1. Leta y’u Rwanda igomba kwishakamo bwa mbere ibisubizo bityo Icyorezo cya COVID-19 ntikigomba kuba impamvu yo gusabiriza kugira ngo hirindwe icy’iswe « ubucuruzi bwa COVID-19;
  2. Gucunga neza imfashanyo yatanzwe yirinda kuyikoresha mu zindi gahunda zidafite aho zihuriye no kuzamura ubukungu cyangwa kugoboka Abanyarwanda;
  3. Kwemera gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa  barimo  Imiryango Itegamiye ku Nyungu za Politiki, abatavugarumwe nayo, itangazamakuru mu gukurikira  no gushyira mu bikorwa gahunda zose zo kuzahura ubukungu  no kurwanya COVID-19.

Bikorewe i Kigali, kuwa 01 Gicurasi  2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezida wa  DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa  PS Imberakuri  (Sé)

Mpore 2020 : Kwibuka inzirakarengane zose zazize amahano yagwiriye u Rwanda

Akarengane muri Covid19|Tugereranye ibyemezo byo mu Rwanda n’ibyo muri Congo Brazza na South Africa

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI WA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 20 FDLR IMAZE ISHINZWE

$
0
0

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI, INSHUTI Z’URUGAGA FDLR N’ABANDI BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 20 URUGAGA FDLR RUMAZE RUSHINZWE NO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO KU WA 01 GICURASI 2020.

POSTED BY: URUGAGA MAY 1, 2020
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR. Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y’AMAJYAMBERE nyayo. Tubifurije kandi amahoro n’umugisha biva ku MANA ishobora byose.

Tariki ya 01 Gicurasi 2000, tariki ya 01 Gicurasi 2020, imyaka ibaye 20 Urugaga rwacu FDLR ruvutse kandi ruri ku rugamba rwiyemeje rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu n’iterabwoba ya FPR- INKOTANYI iyobowe na Paul Kagame n’agatsiko ke. Kuri uyu munsi kandi, mu rugaga rwacu twifatanya n’abatuye isi yose kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe umurimo, ku babyemera na none tuzirikana YOZEFU Mutagatifu urugero rw’abakozi.

Tubifurije kwizihirwa n’iyo minsi mikuru yose.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI

Kuva ku itariki ya 01 Ukwakira 1990 igihugu cy’u Rwanda cyashowe mu ntambara na FPR-INKOTANYI. Iyo ntambara yatumye u Rwanda rugwiririrwa n’ishyano rikomeye ryo muri 1994 aho imbaga itabarika y’abanyarwanda yatikiye,abarokotse benshi barahunga, ndetse n’abanyamahanga bayiguyemo. Ku bw’ubugome ndengakamere buranga FPR-INKOTANYI, amaraso akomeje kumeneka ari imbere mu gihugu, ari no mu bindi bihugu impunzi z’abanyarwanda zahungiyemo.

Tubibutse ko muri 1996 aribwo impunzi zari mu makambi mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa zagabweho ibitero. Amakambi arasenywa, impunzi zimwe zisubizwa mu Rwanda ku ngufu, izindi zicwa umugenda, izirokotse zihungira mu mashyamba ya Kongo no hirya no hino ku isi. Nubwo byagenze bityo, FPR-INKOTANYI ntiyigeze isubiza inkota mu rwubati yakomeje umugambi mubisha wayo wo kuzimarira ku icumu muri ayo mashyamba. Bituma zimwe mu mpunzi zifata icyemezo cya kigabo cyo gushyira hamwe zishinga ku wa 01 Gicurasi 2000 Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda (FDLR).

Ni muri urwo rwego Urugaga FDLR rutahwemye kumvisha amahanga ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kugira ngo gikemurwe mu mahoro, binyuze mu mishyikirano itaziguye hagati y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’ubwo butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, maze impunzi zitahe zemye mu gihugu cyazo cy’u Rwanda nta maraso akomeje kumeneka.Gusa Leta y’u Rwanda yo ntibikozwa, yatereye agati mu ryinyo ihitamo gukomeza guhiga no kwica impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose. Ese ubundi izo mpunzi yazigirira impuhwe ite mu gihe mu gihugu imbere ubu abatari mu gatsiko kihariye ka Paul Kagame basigaye barabaye ba mbarubukeye mu gihugu kitwa ko ari icyabo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Turizihiza uyu munsi mukuru w’ishingwa ry’Urugaga rwacu FDLR mu gihe FPR-INKOTANYI mu mugambi wayo mubisha wo kwigarurira akarere k’iburasirazuba bwa Kongo (balkanisation) itsemba bamwe mu bahatuye, ingabo za Kagame (RDF) zahawe amabwiriza yo gukuraho igihumeka cyose kitavuga rumwe n’ubwo butegetsi bwabo babifashijwemo n’ubugambanyi bwa bamwe mu bayobozi ba Politiki na Gisirikari b’igihugu cya Kongo. Uburyo zikora,zikora mu mayeri, ubugome n’uburyarya ku buryo zibona uko zikoresha ikinyoma cyazo cyaranze Politiki ya FPR-Inkotanyi kuva batera igihugu cy’u Rwanda, bakica amagana y’impunzi urubozo, barangiza bakereka amahanga ko bakijije imbaga bayikuye mu mashyamba.

Muri ibyo bitero, ingabo za RDF ziba zambaye imyenda ya gisirikari y’ingabo za Kongo (FARDC) ndetse zigashyirwa muri imwe mu mitwe y’ingabo za FARDC kugira ngo udasobanukiwe atarabukwa na busa. Dufatanye dufate umunota umwe twibuke intwari n’inzirakarengane zose zatabarutse muri uru rugamba turiho. Ababuze ababo bose bagire ukwihangana.

BACUNGUZI BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA,

BANYARWANDAKAZI DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA

IMANA turi kumwe kandi ntizadutererana.

Dushikame ku rugamba duhashya umwanzi ushaka kudutsiratsiza kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje yo guharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda. Buri wese akoreshe uko ashoboye duhurize hamwe ingufu tubohoze urwatubyaye. Buri wese asabwe rero:

– Gushikama ku rugamba no gukomeza umutsi

– Guharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda

– Gukundana no gufashanya muri byose

– Kugororokera IMANA no kuyiyambaza igihe cyose na hose…

Ntitwarangiza tutongeye kubashimira mwese umurava n’ubwitange mukomeje kugaragaza muharanira icyateza imbere urugamba turwana. IMANA Nyirimitsindo ikomeze kutugenda imbere.

Tubifurije umunsi mukuru mwiza.

– Harakabaho Urugaga FDLR

– Harakabaho Abacunguzi n’Abacungusikazi

– Harakabaho Inshuti z’Urugaga FDLR

– Harakabaho Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.

Bikozwe kuwa 30 Mata 2020

BYIRINGIRO Victor Lt Gen

Président ai des FDLR

Ubutumwa bwa Cassien Ntamuhanga, mu gikorwa cyo kwibuka bose, avuga nka kamuntu!

$
0
0

Twe nk’Abaryankuna, twemera ko icyumweru cyo kwibuka ndetse no mu binde bihe byose abantu bateraniye hamwe bari Kwibuka, igihe batari kwibuka abantu runaka cyangwa ubwicanyi runaka, bazwi neza, wenda bari kwibuka nk’abatutsi baguye muri kiliziya ya Nkarubuye, abasenyeri baguye i gakurazo, impunzi zaguye mu nkambi ya Kibeho n’abandi bazwi neza gutyo. Ibitari ibyo dusanga ari ngombwa kwibuka Jenoside Yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abanyarwanda butiswe Jenoside.

Hano Nanejejwe ko ari ukwibuka bose, ni ukuvuga kwibuka abatutsi bapfuye, bishwe birumvikana, hanyuma tukibuka n’abahutu bapfuye nabo bishwe, ariko ni nangombwa nanone kwibuka ko abo bantu bishwe n’abanyarwanda, bamwe bo mu bwoko bw’Abahutu, abandi abo mu bwoko bw’Abatutsi. Nubwo atari bose bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Murumva rero uburemere bwayo mahano. Njyewe rero ku giti cyanjye abo bantu bose bagerageje kunyica, bose barankomerekeje k’umubiri, banankomeretsa no k’umutima, nubwo bitarangira, kuko ubundi baravuga ngo dore intorezo igezwe ku gishyitsi, kandi ntawirata acyambaye imyenda y’urugamba, birakwiye ko yakwirata ahubwo arimo kuvanamo imyenda y’urugamba. Kuko tumaze kubona ingero nyinshi z’abantu, bari bazi ko bacitse ku icumu, ariko bagakomeza kurigwaho, kandi bazira nanone icumu ryahitanya abo twibuka ubungubu bapfuye mu myaka ya za 90. 

Birababaje rero, dutegereje umunsi u Rwanda ruzatangarizwa ituze, hagatangazwa ko hunamuwe icumu, hagatangazwa ko intambara umunyarwanda ahangana nundi munyarwanda ishyizwe ho iherezo.

IBITEKEREZO BYE YONGEYE kuri Icyo gikorwa

Icyambere mwese muzi ko mu Rwanda hari imiryango myinshi yashyingirany, bamwe ari abahutu abandi ari abatutsi, bagashyingirana bakabyara. Hanyuma mu gihe cya Jenoside kigeze, iyo wabaga uri umututsi ibyo ntacyo byagufashaga n’ubundi waricwaga, wenda ntihabura bake byafashije, ariko ntibabuzwaga kubona bene babo kwichwa kandi bicwa nabitwa ko bafitanye isano nuwo bashakanye. Ntabyo nta rupfu rurenze urwo. Na FPR mu bwicanyi bwayo nayo iyo yabaga yakwitumye ntago wayiratiraga ngo dore mfite umugore cyangwa ngo mfite umugabo w’umututsi nayo yarakwicaga. Kandi nanone ibyo birasa n’ibindi, kubona abantu wavuga ko ari bene wanyu bari kwicwa nabo washatsemo, nabyo n’ubundi nta rupfu rurenze urwo. Gusa uko byagenda kose ntabapfira gushira. Iyi miryango y’abahutu n’abatutsi yarapfushije ku mande zose, k’ubabwira ngo rero nibibuke igipande kimwe, kandi bo imiryango yayo migari yagutse ivangavanze, ibyi nibyo kubacanganyisha, nukubatesha umurongo, ibyiza kuri bo ni ukwibuka inzirakarengane zose zapfuye kuko zapfuye zizira amako yabo, zizira uko zavutse.

Icya kabiri : Interahamwen’abazifashishe bishe abantu tureba, n’inkotanyi n’abazifashije nabo bica abantu tureba, FPR nka nyina w’Inkotanyi zagize uruhare muri bumwe muri ubwo bwicanyi bwahekuye u Rwanda, itegeka abanyarwa kwibuka igice cyimwe cy’abanyarwanda, ikanabibutsa igice kimwe cy’ababishe, birumvikana iba yikingira ikibaba. Nyeka ko n’Interahamwe iyo ziba zikiriho, zifite uburyo ki , ubushobozi runaka, nazo ziba ziba zitegeka abantu kwibuka igice kimwe. Ntabyo birumvikana zikingira ikibaba. Twe rero nk’abantu babonye izo nkoramahano zombi, tukaba tuzi uko abo twibuka bapfuye, tukaba tuzi ko nt’amakosa bari bakoze yagombaga kubakatira urwo gupfa, tukaba tuzi ko icyo bose baziraga, ikita rusange ari ubwoko, uko bavutse, kandi akaba ari ibintu batigeze bahitamo. Nk’abantu bavuye mu bubata bwa FPR, nindi myumvire icuramye tugomba kubibuka kandi tukabibukira hamwe.

Icya gatatu : Nk’abantu barokotse, wararokotse jenoside yakorewe abatutsi, wawa wararokotse ubwicanyi bw’akorewe abahutu, ibyari byo byose uzi akababaro wahuye nako, byaba biteye isoni wumva akababaro kawe karuta akundi mugenzi wawe wanyuze mu bintu nkibyo wanyuzemo, nsanga byaba ari nko kunnyenga Imana yakurokoye. Twe kugendera kubitekerezo, iterabwoba, n’ubuhezanguni bwa rukabankabara, dutere intambwe tubere u Rwanda, abato kuri twe, imbuto zejo, tubereke ko umuntu ari nkundi, nibura duhe agaciro abatuvanywemo nta ruhare babifitemo.

Niba muri iki gihe abaturanyi batabarana batarebye amoko, niki gituma abantu badahurira hamwe ngo bibukire hamwe abatabarutse bishwe bazira uko bavutse, dore ko abenshi muri bo tutanabashije kubaherekeza mu cyubahiro. Nimubona ko impamvu zibyo byose ari uko dutega amatwi abagize uruhare muri uko guhitana abo bantu? Niba nta ruhare wagize mu kwica abo bantu, niki kikubuza kwifatanya n’abandi, niki gituma urwanya n’abandi babikora, ko kurirana n’abarira anri ingagagaciro z’ubumuntu, n’indangagaciro z’ubukristu kubabwemera.

Cassien Ntamuhanga

Mme Victoire Ingabire:Ingamba zafashwe mu nama ya Leta ntizakemuye ibibazo by’imibereho y’abaturage

$
0
0

Amashyaka Dalfa Umurinzi na PS IMBERAKURI atali muli Guverinoma, arasanga ingamba zavuye mu nama ya Leta yo kuwa 30 Mata, zagombaga kugabanya ibibazo byatewe na “GUMA MU RUGO”, zarazanye urujijo rwinshi kurusha ibisubizo. Kuli bo ngo izo ngamba nshya ntizakemuye ibibazo by’inzara ndetse n’ubukungu bw’igihugu ntizigaragaza neza uburyo buzabyutsa umutwe.


“Kuvuga ko hapfyuye abatutsi gusa , njye simbyemera, n’abatutsi babaga mu RWANDA nabo ntibabyemera”

Biteye amarira, Abana bato b’abakobwa bararana n’uduhinja twabo muri za ruhurura, Inzara irabishe

Ese président Kagame ashaka gutera abaministri be coronavirus? Sylvestre Nsengiyumva.

Kizito Mihigo: Iteme Rihuza Abanyarwanda

$
0
0

Naganiriye na Gallican Gasana umunyarwanda uba muri Canada akaba ari umuyobozi mu Ishyaka Amahoro People’s Congress akaba n’umwanditsi w’igitabo “Akamasa Kazaca Inka Kazivukamo!”

Urupfu rwa Kizito Mihigo rwatubereye iteme dutangira kuganira!

Tugomba gukora nk’abayahudi tukajya guhiga abatwiciye: Perezida wa Ibuka

Agahinda gashira akandi gashibuka-Impunzi za nyuma ya jenoside ziruta kure iza mbere

$
0
0

Ikibazo kizakemurwa na nde ?

Nyuma y’imyaka 26 tumaze habaye jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abahutu n’Abatwa, umuntu ntiyabura kwibaza niba Abanyarwanda barakuye amasomo ahagije muri ayo mahano ku buryo bakora ibishoboka kugirango bayirinde. Muri iyi minsi yo kwibuka twumvise abanyabwenge banyuranye bari mu Rwanda batanga icyizere y’uko ibyabaye bidashobora gusubira kuko ngo ubutegetsi bushya burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwakuyeho impamvu zose zituma jenoside iba. Politiki yiswe « Ndi Umunyarwanda » nicyo ngo yaba igamije.

Bose bavuga ko icyo bita ingengabitekerezo ya jenoside, ariyo nyirabayazana w’ayo mahano, ngo yatangiye ahagana mu w’1956 ubwo bamwe mu Bahutu bize batangiye gushyira mu majwi uburyo Abatutsi bikanyije ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu, Abahutu bagahinduka abagaragu babo. Icyo kibazo cy’Abahutu baharaniraga nabo kugira ijambo mu gihugu cyabo cyaje kuvamo revolisiyo yo muw’1959 yagize ingaruka zikomeye mu muryango nyarwanda. Muri izo ngaruka harimo gutuma igice kimwe cy’Abanyarwanda gihinduka impunzi mu bihugu binyuranye byo ku Isi, cyane cyane ibyo duhana imbibi.

Amateka atwereka ko itotezwa ry’abatutsi muri repuburika ya mbere n’iya kabiri ryatumye impunzi zihera mu mahanga kugeza ubwo zifashe intwaro

Birumvikana ko impamvu zatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bahunga igihugu cyabo zikomeye. Kimwe ndetse n’impamvu zatumye bahera mu buhungiro imyaka irenga 30 kuri bamwe, bagataha hagombye kuba intambara yaduhekuye twese. Tutabiciye ku ruhande, icyo kibazo ni ingaruka y’uburwayi igihugu cyari gifite kandi cyagize uruhare runini mu mahano twavuze. N’ubwo kuri bamwe ikibazo cy’impunzi cyabaye urwitwazo rwo gushoza intambara (impamvu nyayo y’intambara ikaba mu by’ukuri kwari ugushaka gufata ubutegetsi) ntawashidikanya ko izo mpunzi arizo zavuyemo ingabo z’inkotanyi. Iyo hatabaho impunzi FPR ntiyari kubaho. Bikaba bitangaje kuba abanyabwenge twavuze bashimagiza ubutegetsi ngo bwakuyeho impamvu zishobora gusubiza igihugu mu mahano cyanyuzemo bakirinda kuvuga ikibazo nyamukuru cy’impunzi cyarushijeho kongera ubukana kuva FPR yafata ubutegetsi. Barasa n’aho ndetse batumvise ijambo James Kabarebe (umujyanama wa Perezida Kagame) yabwiye urubyiruko rw’abacikacumu mu mpera z’umwaka ushize abasaba kuryamira amajanja biga uburyo bwo guhangana n’impunzi nyinshi z’Abahutu zirimo guhaha ubwenge n’amafaranga bizifashishwa mu myiteguro yo gukora icyo yise izindi jenoside (turabigarukaho)..

Ibi ni impamvu ikomeye ituma tubona ko Abanyarwanda bakwiye gutinyuka bakaganira kuri iki kibazo cy’impunzi. Amateka atwereka ko kurangarana ikibazo nk’icyo bishobora kubyarira igihugu akarambaraye.

Igitekerezo cyo kwandika ku kibazo cy’impunzi nagitewe n’ikiganiro numvise kuri radiyo Itahuka aho Kayumba Nyamwasa (umukuru w’ishyaka rya RNC) yakivuzeho cyane agatanga ibitekerezo numvise byaba ingirakamaro. Ibyo bitekerezo byongeye kuganirwaho mu kiganiro umunyamakuru Tharcisse Semana (radiyo Umunyamakuru) afatanije na mugenzi we Didas Gasana bagiranye n’abatumirwa babiri, Jean Paul Turayishimye na Sylvestre Nsengiyumva. Igishimishije cyane mu byo Kayumba Nyamwasa yavuze ni uko ikibazo cy’impunzi gishobora gukemurwa bitagombye guca mu ntambara. Nta n’ubwo bisaba ko impunzi aho ziri mu bihugu binyuranye byo ku isi zitaha mu Rwanda kuko zimwe muri zo zifite imirimo ikomeye aho ziri, izindi zahashoye byinshi kandi zikeneye gukuramo inyungu. Impunzi zikeneye ko u Rwanda ruhindura imitegekere, rukaba igihugu kigendera ku mategeko yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi.

Kubwira impunzi gutaha mu Rwanda ntagihindutse mu mitegekere ni nko kohereza imbeba muri rwagakoco

Iyo leta iriho ubu ngubu ivuga ngo « amarembo arafunguye impunzi zose zishaka zataha » ntabwo biba bikemura ikibazo impunzi zifite kuko dufite urugero rwa hafi dushobora kureberaho . Madame Victoire Ingabire Umuhoza yaratashye amaze imyaka 16 mu buhungiro, ibyo yakorewe ntawe utabizi. Kugeza maginga aya ameze nk’imbeba yinjiye muri rwagakoco ntashobora gusohoka muri kiriya gihugu. Ba Diane Rwigara nabo ni uko. Ni nk’imbeba zafatiwe muri rwagakoco, ntibashobora gusohoka. Uwarugiye gusohoka ni Kizito Mihigo, uko byamugendekeye turakuzi. Wabwira ute Abanyarwanda b’impunzi ko amarembo afunguye kandi abari mu gihugu barahindutse ingwate, barabuze uko batoroka ?

Mu kiganiro twavuze cya Tharcisse Semana hari uwibukije ko ibitekerezo Kayumba Nyamwasa yatanze kuri icyo kibazo cy’impunzi bijya gusa n’ibya Habyarimana wavugaga ko u Rwanda ari ruto ariko agasaba ko impunzi zibishoboye zizaza kureba uko igihugu giteye ushoboye kumva yahabona imibereho myiza akahaguma. Ni muri ubwo buryo bamwe batashye koko ariko ntibyabahiriye. Urugero : umugabo witwa Tomasi Kabeja yaratashye aba umwarimu muri kaminuza ariko yaje kwicwa hamwe n’umuryango we wose muri jenoside yakorewe Abatutsi. Birashoboka ko hari abantu benshi byagendekeye gutyo bagwa mu mutego batabizi. Ikibazo cyariho mbere cy’imitegekere cyagombaga kubanza gukemurwa mbere y’uko bemera gutaha. Twakwibutsa indangamuntu zandikwagamo ubwoko zikaba zarifashishijwe cyane muri jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kibazo cy’ubwoko mu ndangamuntu nta gihe kitashyizwe mu majwi ariko ubutegetsi bwavuniye ibiti mu matwi. Mu by’ukuri Abatutsi bari nk’ingwate. Kuva mu buhungiro utashye mu Rwanda mbere y’1994 kwari ukongera umubare w’ingwate zari mu gihugu.

Ayo mateka twaciyemo agomba kudufasha kumva ibyo leta y’ubu isaba impunzi. Biratangaje kuba mu gihugu umuturage wese arindishijwe imbunda, leta isaba abantu bari mu mahanga gutaha. Barataha se bajya hehe mu gihe abari mu gihugu batabasha kwinyagambura ? Abaturage nta burenganzira bafite bwo kurya ibyo bejeje, nk’uko bitangazwa mu binyamakuru no mu maradiyo. Ntibemerewe kwibuka ababo baguye mu ntambara cyangwa kubashyingura mu cyubahiro. Ntibashobora guhitamo umukandida bashatse warengera inyungu zabo, ntibashobora gushinga amashyaka kandi Itegekonshinga igihugu kigenderaho ribyemera. Kwigaragambya byaba ari nko kwiyahura ! Ibi bibazo by’uburenganzira bw’abaturage bidakemuwe kubwira impunzi ngo nizitahe amarembo arafunguye ni uguta igihe.

Dushobora gukemura ikibazo cy’impunzi tutabanje kwicana no gusenya ibyo twubatse bitugoye

Ni byiza kumva ko ibibazo biriho bishobora kubona ibisubizo bidaciye mu ntambara , cyane cyane ko tuzi amahano intambara yadushoyemo. Ariko na none ni ngombwa kubwizanya ukuri, tukareka kwibwira ko hari abafite inshingano zo kudutekerereza kandi tubona ingorane Abanyarwanda dufite ari ukuba tudafite ubushobozi bwo guhindura imitegekere y’igihugu cyacu. Umutegetsi umaze

imyaka 26 kandi wumva ko agomba gukomeza ntabwo aba yemera ko abandi bazana ibindi bitekerezo, aho yibeshye cyangwa aho yagize intege nke bakaba bahakosora.

Tugarutse gato ku butumwa twavuze haruguru James Kabarebe yagejeje ku rubyiruko rw’abacikacumi, ni ikimenyetso cy’ubutegetsi budafie ibisubizo nyabyo ku bibazo by’igihugu. Kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ko umwanzi warwo ari urundi rubyiruko rw’Abanyarwanda rushakisha imibereho hirya no hino ku Isi kubera amateka igihugu cyacu cyaciyemo, ni ishyano rikomeye. Ryagombye kwamaganwa na buri wese uhereye ku bitwa abanyabwenge baba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Abanyarwanda bari ku Isi yose bakabaye ingufu z’igihugu kuko bose baba barangamiye i Rwanda, aho imiryango migari yabo iri. Icyo ubwabyo ni ubushobozi bwiyongera bwo guhana amakuru y’ibibera hirya no hino ku Isi aribyo bivamo guhanga imirimo mishya, kuvumbura ibitekerezo bishyashya, kongera amasoko, n’ibindi byinshi.

Ntabwo nshidikanya ko abahanzi, abakora amafilime, abanyamakuru (cyane cyane bakorera kuri murandasi), abavugabutumwa, abo bose bamenye ko isoko ryabo rirenze kure imipaka y’u Rwanda tuzi. Dushobora kugira umubano w’Abanyarwanda bo hanze n’imbere utari uwo kuryamira amajanja ku ruhande rumwe no gutegura jenoside ku rundi ruhande.

Ararekwa ntashira.

Bruxelles, le 26/04/2020

Jean Baptiste Nkuliyingoma

“Indege ya HABYARIMANA, ndi mu bapakiye ibikoresho byayihanuye “: Major RUTAYOMBA

$
0
0

Turi kumwe na none n’impunzi Major Rutayomba Théogène. Twababwiye ko twagiranye ikiganiro kirambuye, kuko nk’uko mudahwema kudutuma, mwifuza kumenya ukuri ku byabaye aho mutari muri, no kuganira ku nzira ndende y’uwo ariwe wese ushaka kuyisangiza abandi.

Turabashimira ibitekerezo mwatugejejeho bijyanye n’ikiganiro cya mbere twagiranye n’uyu Rutayomba Théogène, kandi turabizeza ko ubutumwa mwatugejejeho, tuzabusangiza abandi mu biganiro by’ubutaha.

Major Rutayomba wayoboraga ingabo zishinzwe kurinda Kayumba Nyamwasa, avuga ko guhanura indege ya Habyarimana bitari ibanga kuri we, dore ko ngo ari mu bapakiye ibikoresho byayihanuye.

Ese ko wumva byari byarizwe neza, batekerezaga ko nyuma y’iryo hanurwa n’iyicwa ry’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Juvenali Habyarimana n’abandi bayobozi bari kumwe, bumvaga amaherezo y’igihugu n’abanyarwanda bakirimo azaba ayahe ?

Uyu Ruratayomba akomeza guhakana yivuye inyuma ko we nta ruhare na ruto yagize mu bwicanyi bwakorerwaga abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu mu turere banyuragamo mu ntambara bashoje guhera tariki ya 01/10/1990.

Naho ku birebana n’inkotanyi zivangaga mu nterahamwe, igisubizo cye kirajimije, uretse ko avuga ko ibyo Rutaremara yavuze ngo nta gitangaje, kuko ngo mu nzego zose inkotanyi zari zaracengeye.

Uyu Rutayomba kandi akaba agaya imyitwarire ya Tito Rutaremara, adatinya kwita amazina agayitse, ngo kuko yemeye kuguma muri FPR itakiriho.

Ibindi ni muri iki kiganiro mwateguriwe na Agnès Mukarugomwa na Vestina Umugwaneza.

Ikondera libre, 03/05/2020.


Claude Gatebuke na Jean Paul Samputu baravuga ku byo kwibuka bose.

$
0
0

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Radio Ijwi ry’Amerika, umunyamakuru wayo Geoffrey Mutagoma araganira na Claude Gatebuke na Jean Paul Samputu ku bijyanye n’ibikorwa byo kwibuka bose byateguwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda.

Abanyarwanda b’i impunzi i Kintélé muri Congo-Brazza bashyikirijwe imfashanyo.

$
0
0

Amashyirahamwe “Les Petites Mains” na “SYSTEM vzw” afatanije n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda b’impunzi baba i Brazzaville bateguye igikorwa cyo gufasha impunzi zo mu nkambi ya Kintélé muri Congo-Brazza muri ibi bihe byo kuguma mu nzu Kubera indwara ya Covid-19.

Iki gikorwa ni nk’intango mu gufasha izi mpunzi.

Abifuza gufasha mwasanga amakuru ya ngombwa hano hasi:

Les Petites Mains

ASBL BE39 2990 8369 0919

(BIC : BPOTBEB1)

Compte Paypal: lespetitesmainsasbl@gmail.com https://www.paypal.me/petitesmains

https://www.leetchi.com/fr/c/r4BDOojw

Jean Damascène Bizimana wa CNLG yasubije ibibazo bya The Rwandan

$
0
0

Mu kiganiro Murisanga cya Radio Ijwi ry’Amerika cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020, umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana yaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG), Jean Damascène Bizimana.

Muri icyo kiganiro abantu batandukanye babajije ibibazo muri iki kiganiro barimo n’umunyamakuru wa The Rwandan, Marc Matabaro.

Mwakumva ikiganiro byose hano:

Kwibuka 26: Ubwicanyi bwabaye mu cyahoze ari Butare/Iyo ikamyo itansiga simba nararokotse muri 1994

Twibukiye Hamwe Twunguka Iki? Twahomba iki?

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>