Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

ITANGAZO RY’ISHYAKA ISANGANO RY’ABENEGIHUGU-ARRDC ITARIKI YA 1 NYAKANGA TUJYE TWIBUKA ICYO IVUZE KURI TWE ABANYARWANDA

$
0
0

Banyarwanda

Banyarwandakazi,

Itariki ya 1 Nyakanga 1962 ni itariki itazibagirana mu mateka yacu n’ay’igihugu cyacu. Iyi tarikiki itwibutsa ishyaka, ubutwari n’urukundo abakurambere bacu bakoranye bashyize hamwe bakipakurura ingoma ya gihake n’uburetwa byari bimaze imyaka irenga 500 byarapfukiranye Rubanda Rugufi yari igizwe ahanini n’Abahutu, Abatwa ndetse na bamwe mu Batutsi b’abakene. Kuri iyo tariki kandi u Rwanda rwipakuruye ingoma y’abanyamahanga bari bamaze imyaka irenga 66 bakoroniza u Rwanda.

Banyarwanda

Banyarwandakazi,

Nta byinshi dufite ku babwira kuri uyu munsi kuko nyir’a maso yerekwa bike ibindi akirebera.Tuvuze ko urumuri rw’ubwigenge nyakuru Abakurambere bacu baharaniye rwajimijwe n’agatsiko kayoboye u Rwanda ubu ntitwaba dutukanye. Kuba Abategetsi ba FPR-Inkotanyi bihanukira bakumvisha abanyarwanda ko hagati ya 1962-1994 u Rwanda rutabagaho ni icyumvikana ko ibyiza byose u Rwanda rwagezeho rubikesheje Revolusiyo ya Rubanda n’ Ubwigenge agatsiko ka Kagame kabikubye na zeru.

Kuba Abanyarwanda benshi batsikamiwe n’agatsiko k’abantu bake bishyize ku butegetsi baciye mu mivu y’amaraso n’ibigaragarira buri wese kereka abadafite amaso cyangwa abavuniye ibiti mu matwi nibo batabona gutyo. Mwese ntawe uyobewe ko nyuma yo kwica abanyarwanda, Abanyekongo no kuyogoza Akarere k’ibiyaga bigari, Agatsiko ka FPR kashyize imbere itwaro nyinshi nka Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango ako gatsiko gaheze mu ipfunwe n’ikumira ku butegetsi igice kinini cy’Abenegihugu. Agatsiko gakomeje kumvisha no gucuruza ibinyoma mu mahanga kavuga nabi impirimbanyi zahagurukiye kugahashya. Nyamara umutego mutindi ngo ushibuka nyirawo araho. Abanyamahanga Agatsiko kari kariyegereje bamaze kuvumbura amayeri yako.

Ubu mu mahanga yose benshi bamaze kumenya ko amahano ya za Jenoside zakorewe Abahutu n’Abatutsi ndetse tutirengangije ko zaguyemo Abatwa ndetse n’Abanyamahanga ari agatsiko ka FPR kabiteguye byose gafatanyije n’abanyamahanga bamwe ba Rusahuriramunduru kubera inyota y’ubutegetsi no gushaka kwikubira umutungo w’u Rwanda no gusahura umutungo-kamere wa Kongo. Banyarwanda Banyarwanda-kazi, Tuvuze ko umuco wa Mpatsibihugu nawo ntaho wagiye ntitwaba dukabije. Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera. Icyahindutse gusa ni uburyo bikorwamo. Muri ibi bihe ba Mpatsibihugu bihisha inyuma y’uduco tw’ingirwabayobozi bakayogoza umutungo w’u Rwanda n’uwa Kongo ndetse n’ahandi muri Afurika tutarondoye. Intambara z’urudaca mu Karere kacu se zishyigikiwe na bande?

Udutsiko twambuye abenegihugu uburenganzira bwo kwitorera abayobozi nyakuri se dushyigikiwe na bande? Abanyarwanda ba Rubanda rugufi nta gaciro namba bafite mu maso y’udutsiko tw’ibisambo n’abicanyi: nkuko mubizi Agatsiko ka FPR kamaze imyaka 20 gakangisha igitugu cya gisirikare n’ingirwabashoramari zigamije kuyogoza ibihugu byacu zibeshya abanyarwanda ko zibazaniye Iterambere.

Nyamara ryahe rirakajya. Nimwihere amaso namwe abari mu gihugu hino no hino mu Rwanda urugi rurakinga babibiri. Ubukene buravugiriza mu byaro no mu mijyi, akarengane ni kose mu gihe abo mu miryango y’agatsiko bibera mw’iraha basesagurira mu mahanga umutungo wagasarangannyijwe abana b’u Rwanda. Iyo se niyo ya Visiyo 2020 yabo babakangishije?

Nta terambere ryo guhoza Abanyarwanda ku nkeke, bamburwa imitungo yabo ku ngufu ikagabirwa abo banyamahanga cyangwa abanyarwanda bo mu gatsiko. Niyo mpamvu urugamba rwacu rwo kwigenga by’ukuri tugomba kuruhagurukira twese hamwe tugatsinda ingoma y’agatsiko ya FPR. Banyarwanda Banyarwanda-kazi, Mu kuzirikana uyu munsi wa none tariki 1 Nyakanga twibuke kandi dushimire Impirimbanyi za Demokarasi dukesha Repubulika n’ubwigenge bw’u Rwanda. Turabasaba gufata akanya mukibuka amaraso, icyuya n’amarira by’abo basokuruza bacu bagendaga nta mpamba badushakira ibyiza twapfushije ubusa igihe bamwe mu banyapolitiki bagambaniraga ubutegetsi bwa Repubulika bakiyaka batyo ubwigenge bwaruhiwe n’abakurambere babo babonye bamaze kuvunikira no kubimenera amaraso kuri bamwe.

Kugirango dusubirane ubwigenge nyakuri dukeneye gushyira hamwe nk’Abanyarwanda tutivangura ubwacu. Kugirango duhashye agatsiko kadashakira u Rwanda ikiza biradusaba kandi ko tubanza gutsinda ubwoba bububuza bamwe mu Banyarwanda gutinyuka no guhagarara kigabo bakarwanya agatsiko kimitse ikinyoma, ubwicanyi n’ivangura.

Tubifurije umunsi muhire aho muri hose imbere mu gihugu ndetse n’abari mu buhungiro hirya no hino kwisi hose. Harakabaho u Rwanda rwigenga nyabyo. Harakabaho Abanyarwanda bayobowe n’abategetsi bitoreye nta gitugu.

Amahoro n’urukundo kuri mwese. Murakoze murakarama.

Bikorewe i Lingen mu Budagi tariki ya 1/07/2014,

Jean-Marie V. MINANI

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu


Nicolas Sarkozy yatawe muri yombi!

$
0
0

Nicolas Sarkozy – wigeze kuba perezida w’Ubufaransa – arimo guhatwa ibibazo n’igipolisi.

Akurikiranwe kubera gukekwaho kugeregeza gukoresha abacamanza ngo bamubogamireho mu gikorwa barimo cyo kureba niba hari aho atakurikije amategeko.

Igipolisi kirimo gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umucamanza wahaga mu ibanga Sarkozy ibyari bikubiye mu iperereza ryamukorwagaho n’ubucamanza.

Sarkozy kandi arecyekwaho kuba yaranagerageje kugira ibikoresho abandi bacamanza.

Ibyo byose ariko arabihakana akavuga ahubwo yibasiwe kubera impamvu za politiki.

BBC

Amarangamutima no gushaka amaramuko bitumye Gen Augustin Bizimungu akatirwa imyaka 30!

$
0
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kamena 2014 Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rw’Arusha rwongeye kwemeza igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 kuri Général Major BEM Augustin Bizimungu  wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mu 1994, wari wakatiwe n’ubundi iki gifungo cy’imyaka 30 muri Gicurasi 2011 ariko akajurira.

Ubushinjacyaha nabwo icyo gihe bwari bwajuriye buvuga ko yahawe igihano gito. Mu bujurire, Gen Bizimungu yavuze ko ngo yasabye ingabo kwitwara neza no kugira disiplini no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Gen Bizimungu, yafatiwe muri Angola mu mwaka wa 2002, ahita yoherezwa gufungirwa Arusha.

Gen Augustin Bizimungu yavutse mu 1953 avukira ahitwa Nyange mu cyahoze ari komini Mukarange muri Byumba. Arangije amashuri yisumbuye ku Musanze yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali mu 1972 ari muri promotion ya 13 y’iryo shuri. Yarisohotsemo ari Sous-Lieutenant mu 1974. Nyuma yo gukora amahugurwa mu bya gikomando i Marche-les-Dames mu Bubiligi  yamaze imyaka myinshi yigisha imyitozo ya gikomando muri Centre d’Entraînement Commando yo mu Bigogwe. Afite ipeti rya Capitaine yoherejwe kwiga muri Institut Royal  Supérieur de Défense i Buruseli mu Bubiligi aho yarangije mu 1984 akahava ari Brevété d’Etat-Major (BEM). Yahise yoherezwa kuba S3 (Ushinzwe imirwano, imyitozo..) muri Bataillon Para-Commando i Kanombe icyo gihe yategekwaga na Nyakwigendera Colonel Stanslas Mayuya. Nyuma yaho yohejwe gutegeka CI Bugesera i Gako. Mu 1987 yimuriwe mu kigo cya Mukamira ajya gutegeka Bataillon Commando Ruhengeri. Intambara ya 1990 yamusanze muri iyo mirimo, ndetse ayoboye abakomando ba Bn Cdo Ruhengeri barwanye urugamba rwo mu Mutara banagira uruhare rukomeye mu guhumbahumba ingabo za FPR zari zasigaye mu ishyamba ry’Akagera nyuma yo gutsindwa urugamba rwo mu Kwakira 1990. Guhera mu ntangiriro za 1991 yagizwe umukuru w’ingabo mu karere ka Ruhengeri aho yitwaye neza ku rugamba cyane cyane muri Gashyantare 1993 aho ingabo yari ayoboye zirimo Bataillon ya mbere Muvumba yari iyobowe na Major BEM Emmanuel Neretse, Bataillon Commando Huye ya Major Ir Faustin Ntilikina na za 105 mm howitzer za BAC zahaye isomo ridasubirwaho Charlie Mobile ya Cyiza na 157 Mobile ya Fred Ibingira mu mujyi wa Ruhengeri cyane cyane ku musozi wa Nyamagumba.

Mu 1994 nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana na Gen Major BEM Déogratias Nsabimana, umwanya w’umugaba w’ingabo z’u Rwanda wahawe Gen Marcel Gatsinzi utarashoboye kugira icyo akora uretse wenda guha ingabo z’u Rwanda amategeko yo kuva mu mujyi wa Kigali. Uko guhuzagurika kwatumye ingabo za FPR zigarurira uduce twinshi ndetse ni nabwo ubwicanyi bwiswe Genocide bwakajije umurego. Bishoboke ko kuba Gen Gatsinzi ataragoye FPR n’ingabo zayo ndetse akajya gukorana nayo byatumye atabazwa uburangare yagize bwatumye habaho akaduruvayo mu gihugu ku buryo ibyinshi mu bishinjwa abayobozi b’ingabo z’u Rwanda byabaye ari Gen Gatsinzi uziyoboye. Mu gihe abarwanyije FPR basiragizwa mu nkiko bashinjwa ngo kutagira icyo bakora ngo bahagarike ubwicanyi cyangwa ngo bahane bamwe mu basirikare bayoboraga bishe abasiviri, Gen Gatsinzi we yagororewe na FPR ndetse n’amahanga amuha ubudahangarwa! Dore ko n’abayobozi b’urukiko rw’Arusha bavuze kenshi ko gufunga abahoze mu ngabo z’u Rwanda byazanye umutekano mu karere, bishatse kuvuga ko icyari kigenderwe kitari ubutabera ahubwo ari ugufasha ubutegetsi bwa FPR gushinga imizi!

Ahagana mu matariki 16 Mata 1994, nyuma y’aho FPR igaragaje ko ishaka gukomeza imirwano no gufata ubutegetsi ku ngufu nibwo Gen Bizimungu yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda nabibutsa ko ari muri aya matariki abayobozi ba FPR barimo Claude Dusayidi, Gerard Gahima, Charles Murigande birukaga amahanga bemeza ko Genocide yarangiye abatutsi bose barangije gupfa ko FPR idashobora guhagarika imirwano idafashe ubutegetsi ko nta ngabo z’amahanga zo gutabara zikenewe! Ibi bikaba bisa no kwivuguruza mu gihe FPR yemeza ko ngo yahagaritse Genocide ku rundi ruhande FPR yivugiraga ko Genocide yarangiye abatutsi bashize guhera mu matariki 20 Mata 1994!

Ibyemezo Gen Bizimungu yafashe mu rwego rwa gisirikare bya mbere akimara guhabwa kuyobora ngabo z’u Rwanda byabaye kubohora OPS Byumba yari iyobowe na ba Nyakwigendera Lt Col BEM Juvénal Bahufite na Lt Col BEM Edouard Gasarabwe yari igoswe n’ingabo za FPR. Nyuma y’aho OPS Byumba iviriye mu mujyi wa Byuma n’uduce tuhegereye ingabo zayo zifatanije na OPS Rulindo ya nyakwigendera Lt Col BEM Antoine Sebahire n’ubwo zitashoboye kugumana imisozi ya Jali zasize zihinduye ibirere Bravo Mobile y’ingabo za FPR.

Akaduruvayo mu gihugu n’ibura ry’amasasu ku ngabo z’u Rwanda kubera kubuzwa kugura intwaro ndetse n’igitutu cy’ibihugu byari bishyigikiye FPR byatumye Gen Bizimungu adashobora kurwana ku gihugu uko yabyifuzaga mu gihe FPR yo yabonaga intwaro n’abasirikare bivuye mu bihugu biyishyigikiye.

Gen Bizimungu yakoze uko ashoboye n’imbaraga nke zari zihari afatanije na bagenzi be bashoboye gukora igikorwa cyiswe Opération Champagne cyashoboye gusohora abantu berenga miliyoni mu mujyi wa Kigali ku ya 4 Nyakanga 1994, ubu hakaba hari abanyarwanda benshi bagihumeka kubera iki gikorwa.

N’ubwo bwose bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda bigirijweho nkana n’urukiko rwa Arusha, urwo rukiko ntabwo rwigeze rushobora kugaragaza bidasubirwaho ko Genocide yateguwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda, abayobozi b’ingabo bahanwe n’urwo rukiko bakaba bashinjwa gusa ngo kudakoresha imbaraga bari bafite ngo bahagarike ubwicanyi cyangwa ngo bahane abasikare bayoboraga. Muri ibyo byose ariko urukiko rwa Arusha nta muntu n’umwe wo muri FPR rwigeze rufata ngo rumucire urubanza kandi byari mu nshingano zarwo n’abagerageje gukurikirana abasirikare ba FPR bagiye bahindurirwa imirimo!

Iyo umuntu asesengiye ikatirwa rya Gen Bizimungu imyaka 30, usanga hari impamvu nyinshi zatumye abacamanza bafata icyo cyemezo kandi iyo urebye izo mpamvu usanga ntaho zihuriye n’ibyaha ashinjwa, navuga zimwe muri izo mpamvu:

-Kuba amahanga yafashije FPR gufata ubutegetsi ashaka guhisha uruhare rwayo ndetse n’urwa FPR agashaka kugereka ibyabaye byose ku ruhande rwatsinzwe

-Gushaka abantu bagomba guhanwa byanze bikunze kugira ngo urukiko rwerekane ko rwakoze akazi karwo

-Kwihorera kw’ibihugu by’ibihangange ku bayobozi b’ingabo z’u Rwanda kuba barabisuzuguye bakanga korohera FPR ngo ifate ubutegetsi ku buryo bworoshye nk’uko babisabwaga.

-Abantu bamwe na bamwe bashakira amaramuko mu guhimba inkuru ziryohera abazungu batitaye ku ngaruka izo nkuru zishobora kugira ku buzima bw’abandi n’imiryango yabo. Natanga urugero rwa Bwana Paul Rusesabagina wakoresheje izina rya Gen Bizimungu mu gitabo cye ndetse na Film yiswe Hotel Rwanda mu gushaka ngo kuryoshya film (ngo ya fiction!) hakaba harabayeho kwangiza isura no gusiga icyasha Gen Bizimungu ku buryo budasubirwaho ku buryo ntawashidikanya ko icyo gikorwa  n’amarangamutima yagikurikiye byagize uburemere ku mikirize y’urubanza rwa Gen Bizimungu.

Niba Bwana Paul Rusesabagina yifuza kuzagira icyo ageraho muri politiki nyarwanda yagombye kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi Gen Bizimungu n’umuryango we ndetse akavuguruza ku mugaragaro bimwe mu bikubiye muri Film Hotel Rwanda binyuranyije n’ukuri.

Mu gusoza iyi nyandiko navuga ko ibikorwa byo guhuza abanyarwanda ngo biyunge bikorwa ubu bimeze nko kugosorera mu rucaca mu gihe hari bamwe bumva ko bo batarebwa n’ubutabera hakaba abandi baremewe kwikorezwa imitwaro yose bo bigaramiye ndetse ntibinabatere isoni zo kwigamba ikibabaje n’uko abo bantu batari muri FPR i Kigali gusa ahubwo bari no mu biyita ko bari muri opozisiyo.

Marc Matabaro

The Rwandan

Itangazo rigenewe Abanyamakuru. CNR-Intwali yahagaritse imikoranire yayo na CNCD

$
0
0

Guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2013, CNR-Intwari ibisabwe kandi ibifashijwemo n’imiryango
nyarwanda idaharanira inyungu za politiki yiyemeje gufatanya n’andi mashyaka atavuga rumwe
n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda.

Icyo gikorwa cyari kigamije kugirango haboneke bwangu, ibisubizo bikwiye kandi byihuse, ku
bibazo bibangamiye abanyarwanda. Ni muri urwo rwego yiyemeje kwinjira mu Nama y’Igihugu
iharanira Impinduka ya Demokrasi CNCD mu magambo ahinnye y’igifaransa, kugira ngo
ishobore kurangiza inshingano yari yihaye.

Mu ntango hakozwe ibikorwa byiza bikwiye gushimwa muri urwo rwego. Ariko uko iminsi
yagiye yicuma habayeho kwibagirwa nkana ko turi mu bihe bidasanzwe kandi bikomeye,bisaba
ubwitange, gushyira mu gaciro, kureba kure n’imikorere idasanzwe kugira ngo intego
nyamukuru igerweho. Igihe kinini cyakomeje gutakazwa mu nyandiko gusa aho gufata ibyemezo
bikwiye no mu gihe gikwiye. By’umwihaliko iyo mikorere ntiyatumye CNR-Intwari ibona uko
yitangira gahunda yari ifite yo gutabara abanyarwanda mu maguru mashya, ishingiye ku bikorwa
yabatangarije mu nyandiko “ Programu ya Guverinoma ya Repubulika ya 3 ” yasohoye kuwa 4
Kanama 2011
(http://cnr -intwari.com/index.php/programme-politique)

Nta narimwe CNR-Intwari itagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abandi banyarwanda mu
gushakira hamwe ibisubizo bikwiye ku bibazo bikomereye u Rwanda, mu bwubahane, mu
bwumvikane n’ubwuzuzanye ariko ntishobora kwemera ko ubufatanye ubwo aribwo bwose
bwahinduka inzitizi yo kuyibuza kurangiza inshingano zayo z’ibanze. Kubera iyo mpamvu
CNR-Intwari, isanze ari ngombwa kuba ihagaritse imikoranire yayo na CNCD kugirango
isubirane ubwigenge bwayo busesuye butuma ishobora kurangiza neza inshingano zayo mu
bihe bitarambiranye.

CNR-Intwari izakomeza gufatanya mu bwisanzure n’andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi
bw’igitugu bwimitswe mu Rwanda, mu gihe cyose ubwo bufatanye buzaba bugamije ibikorwa
bifatika bitayibangamiye. Izafatanya mu bikorwa byose bishoboka kugirango amahoro arambye
agaruke vuba mu Rwanda no mu karere kose k’Afurika y’ibiyaga bigari.

Bikorewe Manchester kuwa 2 Nyakanga 2014

Gakwaya Rwaka Théobald
Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wa
CNR-Intwari

Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda kw’Isabukuru y’imyaka 52 u Rwanda rumaze rusubiranye Ubwigenge

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Uyu munsi taliki ya mbere Nyakanga 2014, u Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 52 rusubiranye ubwigenge. Nibyo, kuko ku italiki ya mbere Nyakanga mu mwaka w’1962 aribwo habaye umuhango nyamukuru w’ihererekanya bubasha mu miyoborere y’u Rwanda ubundi rwategekwaga n’igihugu cy’Ububiligi. Kuri uwo munsi, ibendera ry’Ububirigi ryaramanuwe, maze hazamurwa iry’u Rwanda rwigenga. Mu gihe twibuka imyaka mirongo itanu n’ibiri y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, u Rwanda, ndagira ngo mbonereho, mu izina ry’abo dufatanyije no mw’izina ryanjye bwite, kubifuriza isabukuru nziza.

Muri iyi myaka 52 ishize, u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye kugeza na n’ubu. Ngiryo icuraburindi, imiborogo hirya no hino mu gihugu, iburizwamo ry’ingingo remezo z’ubwigenge bw’Abanyarwanda, inigwa n’ikumirwa by’indangagaciro za demokarasi zari zatojwe Abanyarwanda n’abaharaniye ubwigenge bwarwo n’andi marorerwa. Ibyo byose bikorwa n’agatsiko gatsikamiye u Rwanda n’Abanyarwanda kitwaje ubwoko. Muri iki gihe u Rwanda ruyoborwa n’ako gatsiko ka FPR-Inkotanyi karuzanyemo irondakoko mu miyoborere y’igihugu, mu mibanire y’abaturage ndetse mu nzego z’ubutabera. Muri iki gihe, hari abumva ko u Rwanda ari urwabo kurusha abandi. Nyamara, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bosebaharaniye ubwigenge n’ubwo batumvikanaga ku nzira yo kubugeraho; ariko nibwo bose bifuzaga. Hari nk’ababushakaga hutihuti kugira ngoAbabiligi bahereko bagenda maze bahamane ubutegetsi nkuko byari byarahoze mbere mu Rwanda. Hari abandi bavugaga bati ibyiza ni ukuzana demokarasi noneho ubwigenge bugakurikiraho; abo nibo bahatanye maze bageza u Rwanda ku bwigenge. Dushimire rero Abanyarwanda bose baharaniye ubwigenge. Bose bifuzagako haba impinduka uretse ko batayumvaga kimwe. Uku kutumva ibintu kimwe byagize ingaruka muri politiki bihungabanya umutekano kugeza magingo aya aho ibibazo by’akarengane, umwiryane, ubwicanyi, ivangura ry’amoko, ubwirasi, umurengwe, guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu bigikomeza mu Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

N’ubwo hashize imyaka 52 bivugwa ko abaharaniye ubwigenge bakoze amakosa bigizayo abandi bashingiye ku moko n’uturere, kugeza uyu munsibene ayo makosa aracyakomeza mu Rwanda. Ivangura  rigaragarira mu buyobozi b’ingabo, mu butegetsi bw’igihugu, mu bakozi ba Leta, mu bucuruzi no mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.  Ubu mu Rwanda ingoma  y’ubukoloni n’iyacyami zagarukanye indi sura y’intsinzi ya FPR-Inkotanyi ishingiye ku bwoko. Ubwami bufite isura ya Republika nibwo buyoboza u Rwanda ubukana butigeze bubaho ku ngoma ya cyami. Agafuni, akandoya, uburozi nibyo birangantego by’agatsiko ka RPF Inkotanyi.

Hakorwa iki kugira ngo agatsiko ka FPR-Inkotanyi katubise twigenge mu gihugu cyacu?

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

“Akimuhana kaza imvura ihise.” Ubwigenge n’ubwisanzure twambuwe n’agatsiko kayobowe na Jenerali Paul Kagame, nitwe ubwacu tuzabyisubiza. Nimucyo tukamagane, tukavugirize induru mu Rwanda no mu mahanga, dufatanya n’abaturage b’ibindi bihugu kakoreye amarorerwa, tureke kugura ibicuruzwa bigaha inyungu kikubiliye byose mu Rwanda. Buri wese mu rwego rwe yareba icyo yakora kijya mu cyerekezo cyo kwibohora. Impirimbanyi za demokarasi zahiritse ingoma  muli Tuniziya, Misiri, Libiya n’ahandi ni zitubere urugero. N’ubwo tutifuza kumena amaraso mu Rwanda, bizagera aho bibe ngombwa ko abaturage bihagararaho birengera bakoresheje ibishobora kubafasha byose.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Aho turi hose haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, nimucyo dufatanye duharanire ubwigenge. Nkuko hari abanyepolitiki n’abanyamakuru bafungiye ibitekerezo byabo muri iki gihe, nimucyo twemere tube ibitambo bya demokarasi,  tureke inyungu z’amoko, iz’uturere ndetse n’iza politiki; ahubwo turebe inyungu z’Abanyarwanda bose aho bava bakagera

Imane ikomeze ibalinde

Bikorewe i Washington, DC, kuwa 1 Nyakanga 2014

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi.

UBUTUMWA BW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI KU MUNSI MUKURU W’UBWIGENGE UZIZIHIZWA TALIKI YA 1/07/ 2014

$
0
0

Tariki ya 1/07 ni umunsi mukuru ngarukira mwaka, umunsi abanyarwanda twizihizaho umunsi mukuru w’ubwigenge bw’Igihugu cyacu, umunsi abanyarwanda basezereye ku mugaragaro mu birori, ingoma ebyiri zari zarabatsikamiye: iya Cyami n’iya gikoloni.

Ku itariki ya 28/01/1961 ni bwo u Rwanda rwavuye mu butegetsi bwari bushingiye ku ngoma ya Cyami rwari rumazemo imyaka irenga magana ane , ruhinduka  Repubulika.  Kuri uwo munsi ni bwo abayobozi bari bamaze gutorwa n’abaturage mu matora y’amakomini  yari yabaye kuva taliki ya 26/6 kugeza kuya 30/7/1960 mu Rwanda hose bateraniye i Gitarama bemeza  ko u Rwanda rubaye Repubulika.

Icyo gihe Umwami Kigeli V n’ishyaka UNAR ryari rimushyigikiye mu kwanga isangira ry’ubutegetsi hagati y’abana b’u Rwanda bose nta vangura, bahise bajyana ikirego mu muryango w’abibumbye (l’ONU/UN) ko hari abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda bakamukuraho we n’Ubwami bwe kandi kuri we ubwo bwami bwe nawe ubwe ari intanyeganyezwa. Umuryango w’abibumbye kugirango ukemure izo mpaka wahise  utegura amatora ya KAMARAMPAKA (referendum) yabaye  mu Rwanda hose kw’italiki ya 25/09/1961, abanyarwanda bongera kwemeza ko badashaka ubutegetsi bushingiye ku Bwami ubwo ari bwo bwose, bemeza ko bashaka ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.

Ubutegetsi bubi bwaranze ingoma za Cyami zose kugeza ku ngoma y’Umwami Kigeli V ni bwo bwabibye imbuto mbi y’amacakubiri mu Rwanda yakomeje kuba karande mu banyarwanda kugeza ubu, kuko bwari bwubakiye kw’ivangurabwoko, ubucakara, uburetwa, ubuhake, igitugu, ubwiru n’ikinyoma, uburiganya n’ubuhendanyi, urugomo, akarengane, ubwibone, agasuzuguro,  kunena, guheeza no kwigizayo abandi(exclusion), kwigwizaho ibyiza by’igihugu, iterabwoba  n’ubwicanyi.

Kubera igihe kirekire ubu butegetsi bwa Cyami bwamaze mu Rwanda, imiterere n’imikorere mibi yabwo yahindutse nk’umuco w’imitegekere y’abanyarwanda muri rusange ku buryo ibibi byabwo byambukiranyije ingoma zose na za repubulika zose kugeza ubu. Mbese ubutegetsi bubi twagize mu Rwanda kuva rwabaho kugeza ubu ni umurage mubi cyane  twasigiwe n’ubutegetsi  bwa Cyami.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashimira impirimbanyi za demokarasi by’umwihariko zaharaniye ko ingoma mbi ya Cyami ivaho, bagashishikariza abanyarwanda kuyanga no kuyisezerera, n’abanyarwanda muri rusange kuba barahisemo ubutegetsi bushingiye ku mahame ya Repubulika kuko byagaragaye n’ahandi hose kw’isi ko ayo mahame, iyo ashyizwe mu bikorwa uko yakabaye n’uko bikwiye, agiririra akamaro kanini igihugu na benecyo mu gukemura ibibazo gifite no kugera ku majyambere arambye. Amwe mu y’ingenzi muri ayo mahame ni aya:

(1) Ubutegetsi ni ubw’ababenegihigu (abaturage) bose, butangwa nabo ubwabo (ntibuvukanwa), kandi akaba ari bo bukorera;

(2)  Abenegihugu nibo batanga ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bakabuha undi mwenegihugu uwo ari we wese bashatse binyuze mu nzira z’amatora kandi bakabumwambura igihe bashakiye mu gihe bo ubwabo basanze ko yabakoshereje;

(3)  Kureshya kw’abanegihugu bose imbere y’igihugu cyabo n’imbere y’amategeko akigenga;

(4) Kuba Leta igendera ku mategeko, ntawe uyasumba kabone niyo yaba ari Umukuru w’Igihugu; nawe amategeko akamuhana igihe yayarenzeho cyangwa se yitwaye mu byo akora nk’aho ayo mategeko areba abandi batari we;

(5) Ubutegetsi budafitwe n’umuntu umwe gusa cyangwa urwego rumwe gusa ahubwo buri mu maboko y’inzego zinyuranye, Umukuru w’Igihugu ntabe yaravukanye imbuto ahubwo agatorwa n’abenegihugu kandi agategeka igihe kibaze, yakirangiza abandi benegihugu bose babishaka bakiyamamariza kumusimbura.

Aya mahame ya Repubulika iyo uyongeyeho amahame ya demokarasi ashigiye ku burenganzira bunyuranye kandi busesuye bwa buri mwenegihugu mu gihugu cye hamwe  n’ibyo na we agomba igihugu cye n’abenegihugu bagenzi be, ugira igihugu kiza cyane kibereye abenegihugu bose. Igihugu buri mwenegihugu agendamo yemye kandi akishimira kukibamo kuko akibonamo akumva nawe ari igihugu cye kuko kimufata kimwe n’abandi benegihugu bose nta gutonesha, nta gucagura, nta vangura iryo ari ryo ryose rijemo.

Kuva twabona ubwigenge taliki ya 01/07/1962, aya mahame ya Repubulika na demokarasi ntabwo yigeze ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, akaba ari nabyo byatumye kuva icyo gihe kugeza ubu Repubulika na demokarasi byarabayeho kw’izina gusa, mu bikorwa hakikomereza ubutegetsi bushingiye ku ndangagaciro mbi zarangaga ingoma ya Cyami nk’ivangurabwoko, igitugu, ikinyoma cy’ubwiru, kwica abantu n’izindi nkuko twazivuze muri iri tangazo haruguru.

Urugero, ubutegetsi bwa Kagame na FPR buriho mu Rwanda ubu, bubeshya abanyarwanda n’amahanga ko bushingiye ku mahame ya Repubulika na demokarasi kandi atari byo. Twiyemeje guharanira ko buvaho kuko ari ubutegetsi bubi bwubakiye ku kinyoma, uburyarya, uburiganya n’ubuhendanyi, gukorera mu bwiru, umuco wo guhakwa no guhakirizwa, igitugu, akarengane, urugomo, ubwibone, agasuzuguro, ivangurabwoko, irondakarere n’irondakazu (nepotisme), guheza no kwigizayo abandi(exclusion), kuniga itangazamakuru, kudatanga ubwisanzure mu gukora politiki, gusahura umutungo w’igihugu, gutegekesha itera bwoba no kwica abantu.

FPR Inkotanyi n’abayobozi bayo, uhereye no kuri perezida Kagame  ubwe, ntibemera kwizihiza italiki ya 01/07 igihugu cyacu cyaboneyeho ubwigenge ngo kuko batari bahari. Ibi bikaba byerekana ko ari abantu bokamwe n’ivangurabwoko n’ubundi bwironde bukabije buvanze n’ubwihimure kuko bahisemo kwizihiza gusa italiki ya 04/07 bafatiyeho ubutegetsi ku ngufu z’imbunda n’amasasu.

Turasaba abanyarwanda bose kuzirikana ko tumaze imyaka 41 yose dushikamiwe n’ubutegetsi bw’igutugu bubiri bwashingiye ku ngufu za gisilikare, bukaba bwarungikanije bukurikirana nta n’agahenge k’ubundi butegetsi buzima gaciyemo. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirahamagarira abanyarwanda b’inyangamugayo, abagize sosiyeti sivile, abantu ku giti cy’abo n’amashyaka ya politiki, guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwa buri wese nta vangura iryo ariryo ryose rijemo. Umunsi w’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyacu wari ukwiye kutubera umunsi wo kongera gutekereza aho twavuye n’aho tujya, tukamenya neza ko aho FPR- Inkotanyi ya Kagame n’abambari be baganisha u Rwanda n’abanyarwanda ari ahantu habi cyane; tugahagurukira rimwe, tukirengagiza ibidutanya tugaharanira uburenganzira bwacu n’ububasha bwacu nk’abenegihugu, tukabohoza igihugu cyacu cyagize amakuba yo kugwa mu ntoki z’agatsiko k’abicanyi ba FPR Inkotanyi.

Turangije ubu butumwa bw’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyacu dushishikariza abanyarwanda muri rusange n’abayoboke b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI by’umwihariko n’abandi bifuza kuba bo, kurangwa n’ingengabitekerezo ya politiki ya Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI  yubakiye ku mahame y’ubworoherane (moderatism ideology/ideologie du moderatisme), ubwubahane (mutual respect/respect mutual), ubwihanganirane (tolerance) ubusabane (concorde), ubufatanye (solidarite/solidarity), ubwuzuzanye (complementalite), ubuvandimwe (fellowship/fraternite), ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane (mutual understanding/ comprehension mutelle), ubunyakuri (thruthness/verite, sincerite), gukorera mu mucyo (transparency/transparence), no gusangira ibyiza byose by’igihugu(genuine power sharing) hagati y’abanyarwanda bose ntawe ukumiriwe

Bikorewe Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 30/06/2014

Dr. Gasana Anastase, Chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

Mushatse kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email yacu ni abasangizi@gmail.com

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 012 /PSIMB/2014 RIJYANYE N’IMYAKA 20 FPR IMAZE YICA IGAKIZA.

$
0
0

Rishingiye ku ngorane ziri mu Rwanda muri iki gihe zishingiye cyane cyane ku bukene n’ubutindi bikomeje kuzonga imbaga nyamwishi y’Abanyarwanda; Rigarutse kandi ku mutekano ukomeje kubura mu Rwanda aho Abanyarwanda bahunga, bafungwa, bagashimutwa abandi bakicwa; Rimaze kubona ko Leta iyobowe na FPR yamaramaje mu gufunga urubuga rwa Politiki aho kunenga FPR ari sakirirego; Rimaze kubona kandi ko Leta ya Kigali imaze gushyirwa mu kato n’amahanga uhereye ku bihugu by’abaturanyi; Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza amahanga, Abanyarwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere: Imyaka makumyabiri FPR iri ku butegetsi yaranzwe n’ubukene n’ubutindi bikomeje kugariza Abanyarwanda aho ibyiza n’iterambere Intore za FPR zikomeje kurata byikubiwe n’abantu bake bashobora kwigerera ibukuru.Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga FPR ndetse n’amahanga yahumye amaso ntacyo bagomba kwishimira kuko iterambere ridasangiwe riba riganisha igihugu mu nyenga

Ingingo ya 2: Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamya rikomeje ko kuva FPR yafata igihugu u Rwanda n’Akarere rurimo ntabwo byigeze bigira umutekano. Ibi bikaba biterwa na Politiki ya “mpatse Akarere” ya FPR ishingiye ku ndoto yo kwigira igihangange no kwigarurira Akarere k’Ibiyaga bigari.Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga iyi ariyo mpamvu ibihugu byo mu Karere ndetse n’amahanga bikomeje gushyira mu kato u Rwanda no kwanga Umunyarwanda aho ari hose nk’uko byagenze muri Tanzaniya.

Ingingo ya 3: Imyaka makumyabiri irashize Ishyaka FPR ryabaye byose, ryica rigakiza,ritanga umucyo rigatanga imvura,ritera rikiyikiriza ,rinywera ku nkongoro ya Dede, ryaragize u Rwanda Ubwami bw’Ubwidishyi,,rihungisha ,rifunga,ririgisa,ryikica abanyapolitiki n’abandi bose bashatse kunenga FPR.

Abanenga FPR bahuye n’izo ngorane ni benshi nka RUSANGWA SIBOMANA Aimable wari Umunyamabanga wihariye wa Prezida Fondateri wa PS Imberakuri warigishijwe,RWISEREKA André KAGWA; Visi Prezidawa Green Party wishwe aciwe umutwe, Dr NIYITEGEKA Théoneste ufunzwe kubera ko yatinyutse kwiyamaza kuba Umukuru w’u Rwanda mu mwaka 2003, Mme INGABIRE Victoire; Prezida wa FDU INKINGI ufunzwe kubera ko yatinyutse kwiyamamaza kuba Umukuru w’Igihugu, mu mwaka 2010, Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI wafunzwe imyaka 4 kubera ko yashatse kwiyamamaza kuba Umukuru w’u RWANDA mu 2010, RUGAMBAGE Jean Léonard ; umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI wishwe arashwe kubera kwandikainkuru zinenga FPR na Leta iyoboye n’abandi bahejejwe ishyanga kubera kwamagana FPR.

Ingingo ya 4 : Mu myaka makumyabiri iri ku butegetse yafashe ku ruhembe rw’umuheto nyuma y’intambara yamennye amaraso menshi y’inzira karengane; Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga FPR n’abayishyigikiye bakagombye kugira ipfunywe n’ikimwaro mu kwizihiza imyaka 20 iri ku butegetse kuko nta kwibohoreza mu maraso..Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga ko kwibohoza nyakuri ari ibinyuze mu nzira ya demokarsi aho guca mu nzira y’ubusamo y’amasasu kuko intambara itera inzika n’inzigo iyo bigiye cyera bihorerwa amaraso !

Ingingo ya 5 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba rikomeje amahanga kudakomeza kurebera FPR kuko ibikorwa byayo bifitanye isano muzi n’ibikorwa byabaye mbere ya genocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga ingaruka z’ibyo bikorwa bishobora byanze bikunze gusubiza u Rwanda mu kaga kaganisha kuri genoside yindi.Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI

Me NTAGANDA Bernard (sé)

FPR noneho iherutse gukuraho agahu umunsi w’ubwigenge ikawusimbuza umunsi wo kwita amazina Ingagi z’abana: JMV Minani

$
0
0

Mu ntambara yatangiye tariki ya 1/10/1990 yashojwe na FPR-Inkotanyi nicyo cyago cya mbere u Rwanda n’Akarere kacu k’ibiyaga binini twagushije. Ku munsi wa mbere w’urugamba no mu minsi yakurikiyeho FPR yaranzwe no gusogota gukubita udufuni no kurasa Abenegihugu basanzwe.

Uyu umugambi mubisha wateguriwe mu gihugu cya Uganda kibifashijwemo n’ibihangange kw’isi. Icyahise kigaragara ni uko uwo mushinga-mutindi wa FPR wari uwo kwifatira ubutegetsi bwose, kwica Abenegihugu basanzwe cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu no gusahura umutungo mu Rwanda no muri Kongo.

Niyo mpamvu ikibazo kirenze uko abanyarwanda bamwe bagitekereza. Twarabivuze reka twongere tubisubiremo: Iriya ntambara y’Inkotanyi yo muri 1990 ni contre-revolution ya 1959. Bishatse kuvuga intambara yashojwe n’abana b’INYENZI (INgangurarugo ziYEmeje kuba ingeNZI) bagamije kwigarurira byose mu Rwanda nkuko byari bimeze ku butegtsi bwa Cyami mbere ya 1959.

Muzi mwese ko hagati ya 1959-1962 mu Rwanda habaye IMPINDURAMITEGEKERE (social revolution) ikozwe n’Abenegihugu. Bamwe mu ba Shefu naba Surushefu n’abandi bari mu butegetsi bwa cyami batishimiye izo mpinduka bafashe iy’ubuhungiro. Ndetse zimwe mu mpamvu zo guhunga ni ukubera ibyo bamwe bari bamaze gukora birimo gusesa amaraso y’Impirimbanyi zimwe zaharaniraga impinduka.

Bityo rero bageze hanze agatima ko gutegeka batanyuze mu matora asesuye gakomeza kurehareha. Bibanga mu nda biyita inyenzi maze bagabaga ibitero mu Rwanda umusubirizo hagati ya 1960-1968. Nyuma yaho Inyenzi zaratsinzwe zimara igihe kinini ziga andi mayeri. Mu myaka ya za 1980 nibwo icyari RUNARI (UNAR= Union Nationale Rwandaise) bagihinduye bakita RANU (Rwandese Alliance for National Unity). Muri make RANU=UNAR ni izina ryahindutse gusa biva mu gifaransa bijya mu cyongereza ariko Ingengabitekerezo yabo ni imwe ni iya cyami na gihake nta cyahindutse.

Nyuma yaho muri za 1987 icyo cya RANU bagihinduriye izina bakita FPR kugirango bajijishe Abanyarwanda bamwe b’Abapfayongo batazarabukwa ko abagarutse ari ba bandi b’ingoma y’uburetwa na gihake. Icyo nicyo cyashituye Abanyapolitiki bamwe baba Abapfayongo kurushanwa kugambanira ubutegetsi bwariho. Nubwo twemera ko ubwo butegetsi butari shyashya 100% ariko bwashoboraga guhinduka neza bitanyuze mu mivu y’amaraso.

Uko byagenze ibara umupfu ntawe utabizi kuko nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera. Bilan ya FPR muri iyi myaka 20 ni yihe se? Twe tubona iyo bilan ari trop négatif: ngizo za jenoside: Abahutu barenga 2 000 000 barishwe, Abatutsi bakabakaba 400 000 barishwe, Abanyekongo barenga 6 000 000 sinakubwira, Abaperezida 4 barishwe, Abahutu bagera kuri 2 000 000 bashinjwe na Gacaca.

Iterambere rivugwa ni irihe iriya miturirwa y’abagize agatsiko izamurwa mu Kigali se mu gihe mu cyaru biyicira isazi mu jisho? Kwicisha Abanegihugu inzara, kurigisa abantu, kwica no gufunga abanyapolitiki, kwikubira imitungo kubo mu gatsiko, gusubiza inyuma ireme ry’uburezi, ibinyoma no gutekinika, urwango n’agasuzuguro mu benegihugu, kwironda n’ibindi n’ibindi byinshi tutarondoye ngiyo bilan nyayo ya FPR. muri iyi myaka 20 ishize.

Ku bijyanye n’ubwigenge byo nta byinshi twavuga kuko FPR noneho iherutse gukuraho agahu umunsi w’ubwigenge ikawusimbuza umunsi wo kwita amazina Ingagi z’abana. Ibi ntabwo byadutunguye kuko nkuko twagiye tubigaragaza ubutegetsi bwa Kagame ni ingoma ya Cyami yiyambitse igikote cya Repubulika. Reka duhinire aho uwavuga ibibi ya FPR na shefu wayo Kagame bwakwira bugacya. Gusa icyo dusaba Abanyarwanda bose mu moko yose, mu madini yose, abato, abakuru n’abasheshe akanguhe ni uko bashira ubwoba tukigobotora iriya ngoma y’ubwicanyi, ibinyoma naba rusahuriamunduru.

Harakabaho Abanyarwanda n’u Rwanda Rushyashya!

Mugire urukundo n’amahoro

Jean-Marie V. MINANI

Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu


U Rwanda rwifashe rute nyuma y’imyaka 20 ruyoborwa na RPF?

FPR izagera aho itwinginga ngo dushyikirane: Gen Byiringiro wa FDLR

$
0
0

Radio Impala yagiranye ikiganiro n’umukuru w’agategenyo wa FDLR, Gen Victor Byuringiro, muri icyo kiganiro haganirirwe kuri byinshi birimo, ikiswe kwibohoza na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibyaganiriweho mu biganiro byahuje abahagarariye FDLR n’umuryango mpuzamahanga byabereye i Roma ku bufasha bw’umuryango Saint Egidio.

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano:

 

Nta munyarwanda wibohoje, ahubwo Kagame n’umuryango we bibohoje ubukene: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

$
0
0

Mu kiganiro Lt Gen Kayumba Nyamwasa yahaye Radio Itahuka, Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yatangaje ko abona abanyarwanda bataribohoje ahubwo ari Kagame n’umuryango we bibohoje ubukene!

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano >>>

 

 

Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda.

$
0
0

Tuganire ku Bwigenge bw’u Rwanda bwo ku ya 1 Nyaka 1961, Iya 5 Nyakanga 1973 ndetse n’iya 5 Nyakanga 1975 no ku Ibohorwa ry’Igihugu ryo kuya 4 Nyakanga 1994.

Reka mvuge gato ku byo twita AMATEKA:

Burya kandi amatekeka si ikintu umuntu yihimbira cyangwa ngo agifindafinde uko ashatse, ngo ube wafata ibintu ngo ni uko bikunyuze cyangwa ubyishimiye ngo ufate ikaramu wandike ngo aya niyo mateka yanjye!

No mu ndimi z’amahanga “Histoire” cyangwa “History” aribyo bivuga amateka ni ikintu kikubaho cyangwa cyakubayeho, ntabwo wavuga ngo ibis i nshaka ko biba amateka yanjye ahubwo ndashaka biriya kuko ari byo nikundira.

Muri Bibiliya niho Pawulo Mutagatifu avuga ati “mparanira gukora ibyiza gusa ariko ibibi bikanzitira”

Mu buzima umuntu yifuza kubaho neza, umuntu nyawe ufite ubumuntu, aharanira kuzasigaza inyuma amateka meza, iyo akora ibyiza, umuntu mubi cyangwa se ukora ibibi atabishaka nawe burya byiyandika mu mateka ye

Amateka si akariho, amateka si ubuzima turimo ubu, amateka si ibyo tubona cyangwa dukora ubu….
Amateka ni IBYO ABAZAZA NYUMA YACU BAZATUVUGAHO,
Amateka ni HABAYEHO

Iyo umuntu rero ashaka gusiga umurage mwiza yiyandikira amateka meza mu bikorwa bye igihe ariho, iyo acitswe, abamuje inyuma bagaragaza ibye byose ibyiza n’ibibi bye, ni ukuvuga ko amateka ntawayahunga.

Amateka burya na none abariho bashobora kuyagoreka uko bashaka bagamije ibibashimisha kandi bakurura bishyira kugira ngo bavugwe cyangwa babonwe neza (Kwiyandikira amateka meza)

Ingero zimwe na zimwe dufata mu mateka y’u Rwanda:

1. Guheka umwami cyangwa umutware runaka

Ntabwo ndi uwa cyera cyane ngo menye uko abatware abami n’aho bategekaga habaga hangana ariko natanga ingero umuntu w’ubu yagerageza kumva: None se uri nk’umutware cyangwa umushefu wa Kibungo, urugo rwawe rukaba I Kayonza nta modoka nta gare nta n’amapikipiki, ni gute wamenya ibibera I Rwagana? Ni gute wakoresha inama I gahini, ugakubita za Kayonza, ukagaruka za Musamvu, ukagera za Zaza mbese ukazunuruka Kibungo uko tuyizi mu nyito ya za Perefegitura zo muri Repulika?

Ni gute waba uyobora Kibuye utuye I Nyange, ukajya gusura abaturage mu biguhu muri Gishyita, ukazavayo ukajya kureba ibibera I Kirinda, kandi nawe uri umuntu ukeneye kuba iwawe no kwita ku rugo rwawe!

Ni gute waba uyobora Byumba utuye muri Giti, ukazamenya uko abaturage bariho I Buyoga, ukazazamuka za Manyagiro Ukerekeza Rwagitima na Kiramuruzi

Nyamara byoroshye cyane kubwira umumotsi akavuza ihembe akabwira abo ku Kisaro ati abagabo mwese mukorane MUHEKE UMUTWARE mumugeze I Kinihira azakoreshayo inama, nashaka kuhava abahatuye bazamuheka bamushyikirize abandi, naho namara kuhakora icyo ahakora abaho yari ari nabo bamuheke bamugeze ahandi, bityo bityo……

Kuri jyewe numva ikibazo cyo guheka umutegetsi cyangwa umuyobozi atari urwango yangaga abamuhetse ahubwo ni uburyo bwo kumufasha kugera aho ajya no kurangiza imirimo y’ubuyobozi mu bice byose ayobora!

Abamuhekaga ni nabo bamutwazaga ibyo agndanda, bakamutwaza impamba, bakamutwaza itab bakajya kumusabira igishirira ashatse gutumuraho! Ibi kandi ntibyakorwaga n’abantu bamwe ngo bitwe ko bakandamijwe barasimburanaga!

2. Guhakwa cyangwa gufata igihe ibwami

Guhakwa buja na bugaragu, cyangwa guata igihe I Bwami: Nimumbwire namwe nib anta modoka zariho nthabeho amaterefoni n’amaposita mugira ngo akazi kari gukorwa gute kadasaranganyijwe mu bantu kandi iyo mirimo ari nabo yakorerwaga. Ibi nabyo abantu barasimburanwaga.

3. Kujya mu rugerero

Imitwe y’ingabo yariho, amahugurwa yo kwiga kumasha ngo haboneke ingabo zafasha igihe bikenewe….

Ibyakorwaga byose abantu barasimburanaga, sinumva ko hari uwaba yarahejejejwe mu mujishi ngo ni uko ari ubundi bwoko, cyangwa ngo ahere mu buhake ubudataha iwe, cyangwa ahezwe mu rugerero asazire mu kurwana no kumasha

4. Shiku n’uburetwa

Ngira ngo ibyo bita za shiku n’uburetwa ni nko kuvuga, guhingishwa imirima ntangarugero, cyangwa imiganda, nzi abantuu bitwa ba Kanyarubingo, abo ngo babyawe mu gihe abatware bategekaga abaturage gutera urubingo, nyuma mu myaka yacu twaje kumenya akamaro k’urubingo, abaturage hari ibihe bategekwaga gutera amashyamba, guhinga ikawa n’ibindi ibyo se twavuga ko byari bibi? Icyabakurambere bacu bitaga za shiku n’uburetwa nta kindi ni amabwiriza bahabwaga batabaga bamenyereye. Aha ngaha abanyarwanda banyumve neza sinshaka kubigereranya n’amabwiriza y’ubu yo kubuza abaturage guhinga igihingwa iki n’iki cyangwa kiriya, kuko kuri ubu hari amajyambere abantu barize bashobora gusobanuza no gusobanukirwa

5. Ikiboko

Ntabwo mvuze ko abategetsi bo ku gihe cya Cyami bari miseke igoroye, kuba abantu barakoreshwaga agahato abatabashije kumva neza bagakubitwa ntibivuga ko byari rusange, kuri ubu uretse no gukubitwa mwumvise ko ba Nyakubahwa bakuru bivugira ko abantu bazajya baraswa ku manywa y’ihangu abandi bagakoma mu mashyi batabanje no kwibaza niba uzaraswa ari umunyarwanda, umwana wabo umubyeyi cyangwa umuvandmwe, ubu habayeho inzego abantu barize baranigishwa ni kuki abaturage batabazwa ibibanogeye mu nzira yemewe ya Demukarasi Perezida akareka kujya ku karubanda kuvuga ko azabica?

Isura y’ubwigenge bwo ku ya 1 Nyakanga 1962

Banyarwanda nitureke kubeshywa, nitureke kugendera ku nyungu z’abategetsi bakaza umurego mu kinyoma bagamije gukurura bishyira. U Rwanda cyera rwahoze mu maboko y’abanyarwanda, wenda mu buryo budasaranganyije ariko ikiswe amajyambere cyazanywe n’abazungu, kubera nabo inyungu bashakaga muri Afrika, bakoresha ya ntego yo gutanya kugamije kuganza (Diviser pour reigner), abamisiyoneri babigizemo uruhare kugira ngo nabo babashe kubonera akazi ababo nibyo, ariko nta n’uwakwirengagiza ko n’ivanjiri yogejwe, n’ubwo kutayisobanukirwa aka ya mihini mishya itera amabavu byatumaga umuzungu agerekaho n’ikiboko!

Kugira ngo umumisiyoneri abone umusozi mwiza yifuzaga gushyiraho ibikorwa bye, yagombaga gufata neza umutware akamukeza amwereka ko ari we gihangange, nyamara ku rundi ruhande akereka abana b’abagaragu n’abaja ko nabo bashobora kuzamuka baciye mu mashuri bagatera imbere.

Ibyo ntabwo byari gushimisha abategekaga kuko nabo bumvaga baguma ku ngoma!
Abazungu ku nyungu zabo bitwaje ubujiji n’ubukene bakoroniza abaturage buhorobuhoro abatware n’abategetsi b’abanyarwanda bagenda bagabanyrirzwa ububasha, niho haje kuba ba Rezida n’abandi bategetsi b’abazungu.

Nyuma ariko abagiye babasha gukomeza amashuri no gutembera hanze y’u Rwanda bahakuye ibitekerezo byo kwibohora abazungu n’ubukoroni.

Muri iyo nkubiri niho hagendaga havuka imyivumbagatanyo, niho havuye ko Umuryango w’abibumbye Loni uhitamo gutiza cyangwa kuragiza ababirigi igihugu n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango hategurwe inzira nyayo bakekaga ko yafasha abanyarwanda gukora aatora bagatangaza Repubulika.

N’ubwo ntabivuze byose ariko aha niho hatangiye isafari ya Demukarasi, abari impuguke basaba Loni ko kuba igihugu kirereshejwe ababiligi byahagarikwa, hakabaho amatora maze ubuyobozi bugasubira mu maboko ya benebwo.

Ku ruhande rw’abategetsi ba cyami bari bazi ko ubutegetsi bubavuye mu ntoki byagora kubaho, umuzung yagerageje kubitambamira ari nako noneho asopanya abategetsi ba cyami n’abashakaga kwipakurura ubukoroni. Aha niho hagiye havuka intambara za hato na hato.

Ese ubwigenge bwo ku ya 1 Nyakanga bwahurije hamwe abanyarwanda?
Igisubizo ni OYA

Habaye impaka kuva mu ntangiriro mu myaka ya za 1950, abanyarwanda bose bifuzaga ko butegetsi bw’u Rwanda buva mu maboko y’abazungu bugahabwa abanyarwanda, Abategetsi ba cyami bari babusanganywe bakumva ko nta wundi washobora gutegeka uretse bo n’ababo!

Abanyarwanda bari barize baranatembereye cyane cyane mu mahanga basaba ko haba amashyaka menshi .

Amashyaka yarashinzwe gusa kubera amarangamutima amashyaka yagiye ashingira ku cyenewabo no ku moko.

Abegamiye ku ngoma ya cyami, bakumva ko hakomeza hakabaho ubutegetsi bwa cyami, abari bakubutse mu mashuri nabo bati twarize kandi twabonye uko za Burayi bikorwa! Nguko uko hasabwe ko habaho amatora ya “Kamarampaka” maze hemezwa ko ubwami buseswa, hakabaho Repubulika.

Nyuma hagombaga gukurikiraho noneho isaranganyabutegetsi rishingiye ku mashyaka menshi afite ibitekerezo bitandukanye, ntabwo byari bibi kuko buri muntu yagombaga kureba ishyaka rifite imigambi myiza, aha na none hajemo amarangamutima maze ku munsi wo gutangaza ubwigenge hazamurwa ibendera n’ibirango bya Repubulika

300882_110625582375883_100002853261715_57681_4537224_n[1]Ibirango bya Repubulika

Hamaze kwemezwa Repubulika, ibendera ryarazamuwe, hashyirwaho ikirangantego cya Repubulika ariko ya marangamutima aranga atanga imbere abategetsi bashya bari bamaze gutsinda amatora, ahubwo biba umwanya wo kwihimura ku bandi banyarwanda bazizwa ko ari abo mu bwoko bugirana isano n’abategekaga ku ngoma ya cyami

Ubwigenge abanyarwanda babwumvise uko butari mu Ibendera n’ikirangantego:

Umutuku: Nk’uko twabyize mu mashuri abanza; umutuku ngo wasobanuraga AMARASO abanyarwanda bamennye baharanira demukarasi na Repubulika, aha umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda barigeze barwana n’abazungu bapfa ko batabahaye ubwigenge! Nta ntambara izwi yabaye hagati y’abakoroni n’abanyarwanda, izivugwa zivugwa hagati y’abanyarwanda ubwabo!

Umuhondo: Ibara ry’umuhondo ryari nk’umutsindo ko abanyarwanda bageze kuri Repubulika nibyo ndetse harimo n’irya nyuguti ya “R” ibyo rwose byari byiza.

Ibara ry’icyatsi cyibisi ryavugaga: Ikizere ko abanyarwanda bazahorana kandi bakabumbatira ubwigenge bwabo nabyo si bibi, icyari kidasobanutse ni uko bamwe batekerezaga ko ubwigenge babukeshaga kuvanaho ubwami, bakibagirwa ko abategetsi ba cyami n’ubwo baba batarakoze neza ariko bari abanyarwanda, bene kanyarwanda

Mu kirangantego cya Repubulika nabyo ntabwo byari shyashya: Amara ni yayandi atatu, igisobanuro ni kimwe ku ma bara ariko hakiyongeraho ibimenyetso

Inuma n’umuzeti: byasobanuraga amahoro, amahoro ni meza ntawe utayakeneye
Isuka n’umuhoro: Umurimo n’ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu nabyo yari intego nziza cyane

Umuheto n’umwambi: Ngo byo byari ibyo kurwanirira igihugu. Ibi nabyo ntabwo byari ngombwa mu kirangantego cya Repubulika, nta na hamwe abanyarwanda babwiwe uwo bari kuba barwana kuko na mbere nta na hamwe barwanye n’abanyamahanga cyangwa abakoroni, aha nkaba njye mbona hari harimo akantu gasesereza abanyarwanda bari bamaze kwirukanwa mu gihugu, gusenyerwa no gutwikirwa ndetse bamwe baniciwe imiryango yabo.

5 Nyakanga 1973, iya 5 Nyakanga 1975

Ibyo maze kvuuga haruguru byerekeranye no kuva ku butegetsi bwa cyami, nyuma mu gihe cya gikoronize ndetse no mu gihe cy’ubwigenge na Repubulika siko abanyarwanda babibonaga kimwe, kandi buri ruhande rwageragezaga kwerekana impamvu n’ubwo zitagiraga agaciro kangana.
Abakoloni ntawabarenganya bari abanyamahanga, bariyegamiye basigara barisha Iyobokamana na za Misiyoni, mu by’ukuri icyo bashakaga basaga n’abakigezeho amasambu barakonze, baratura baratunganirwa.

Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bufitanye isano n’abategekaga ku ngoma ya cyami uretse no kugira amajwi macye muri Kamarampaka, habayeho gukorwa mu nda n’imvururu zabibasiye, zikabiicira ababo, abarokotse bamwe barahunze bajya mu bihugu duhana imbibe, abasigaye bakabaho mu ipfunwe n’ubwoba bagahora bibombaritse ngo badakoma rutenderi bakabura ubuzima bwabo.

Mu gihugu cy’uburundi ho abari ku ngoma ya cyami n’ubwo baje nabo kwigobotora umukoroni ariko abari bafitanye isano n’ubutegetsi bwa cyami bakomeje no gutegeka muri Repubulika, abo rero bagiye batera inkunga abahunze mu Rwanda maze bakajya bagerageza kugaba ibitero mu Rwanda aribyo byiswe iby’Inyenzi ariko imbaraga zikaba nke ugererranyije n’abategetsi ba Repubulika bari bamaze kugira igisirikare.

Nakwibutsa ko muri ibi bihe ibyitwaga amashyaka yari yaragiyeho mu guhatanira amatora mu myaka ya za 1960 yari yaramaze gucecekeshwa burundu hasigaye gusa Parmehutu yari ku butegetsi

Ibi byatumye mu myaka ya za 1971, 1972, 1973 abari mu gisirikare bakunze kujya muri izo ntambara bashatse gukuraho ubutegetsi bw’icyo gihe babushinja ko bwananiwe kugarura amahoro n’umutekano.

Aha niho havuye impinduramatwara yo kuya 5 Nyakanga 1975, hatangazwa icyiswe komite y’ubumwe n’amahoro igizwe gusa n’abasirikare 11 bayobowe na General Major Habyarima Juvenal waje nyuma kwiyita IKINANI.

Iya 5 Nyakanga 1975 Hashinzwe MRND

Nkuko amashyaka yandi yo muri za 1960 yatsiratsijwe na Parmehutu, ni nako byagenze muri 1973 nta rindi shyaka ryemewe, abari abategetsi ba Repubulika ya mbere bafungiwe mu buvumo abandi baricwa abandi basubizwa ku isuka baribagirana.

Nyuma y’imyaka 2 gusa Habyarimana amaze kubona ko yafatishije yashyizeho umutwe umwe rukumbi wa Politiki ariwo twitaga Muvoma. Ibintu byose bihindurwa inzego za Muvoma, habayeho urugaga rw’abakozi rwitwa CESTRAR rugirwa urwego rwa Muvoma, habaye URAMA, urugaga rw’abategarugori n’abari narwo rugirwa urwego rwa Muvoma, murumva ko nta hantu ibintu byavaga nta n’aho byajyaga!

Ya Komite y’ubumwe n’amahoroyari yihaye inshingano zo kugarura amahoro no gukemura ikibazo cy’amoko nyamara uretse abatutsi batageze kuri 5 bageze muri Guverinoma mu myaka hafi 30, umutwa 1 gusa wabaye Depite(Munyankuge Laurent), kuko undi wa 2 atabonye amajwi ya ngombwa n’ubwo yari yiyamamaje (Mugabo Pierre), abategetsi ba kiriya gihe babaye abahutu kandi benshi bakomokaga mu karere kamwe abandi bagirana amasano bakica bagakiza bakagabira uwo bashaka. Havutse imvugo mbi yitwaga UZI ICO NDICO, bagera mu bagore beza bati CO NCOMA n’ibindi….

Komite y’ubumwe n’amahoro yazimiriye muri Muvoma, abari bayigize aba abatoni bo mu kazu bakwizwa mu zindi nzego, abandi bashyirwa ku gatebe.

Muvoma (MRND) ntiyakemuye ibibazo 1990 FPR ibyutsa urugamba

Igihe cya MRND ntawashidikanya ko amajyambere yiyongereye, abakozi bahabwa imirimo iringaniza rirageragezwa ariko hakaba imirongo ntarengwa, hakaba ibiharirwa akazu, 1990 hatangira urugamba rwa FPR rugamije kubohoza igihugu.

Nibyo intambara ntikemeura ibibazo ariko iyo byanze hagmbo abitangira abandi, byarabaye, intambara kuva za Byumba yahitanye abantu abandi bava mu byabo. Abari u gihugu abenshi bemera no kuyishyigikira baharanira ko habaho ubwisanzure bwuzuye.

Leta ya Habyarimana yokejwe igitutu hemerwa amashyaka ahangana na MRND ku mugaragaro, hasinywa amasezereano ya Arusha yo kugabana ubutegetsi MRND na Habyarimana barayemera barayasinya, FPR yarwaniraga ku mupaka ishyigikirwa n’andi Mashyaka ihabwa umwanya wo kuza kwitoza mu gihugu, habaho imitwe ya Loni ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano…

FPR mu marangamutima no kwikunda kw’agatsiko ka bamwe mu bayigize

Ngize nti habayeho kwikunda n’amarangamutima kuri bamwe mu bari bagize FPR muri 1994 ntabwo naba nkabije. Niba amasezerano yarasinywe, umutwe warwanaga uturutse hanze y’igihugu ugahabwa umwanya nakwita Privilege:

Ni ukubera iki kandi intambara yagombaga gukomeza?

Ni ukubera iki kandi hari hakenewe ukundi kwibohora kwa nyuma y’isinywa ry’amasezerano?

Ni iyihe mpamvu kubyina insinzi byabaye hamaze gutikizwa abanyarwanda batagira ingano muri Genocide?

Ni ukubera iki abagerageje kwihungira bakurikiranwe bakicirwa mu Nkambi?

Ese habaho gute insinzi mu gihe FPR yateshutse ku nshingano zayo zo guharanira uburenganzira bwa bose?

Mu mwanya wo gucyura impunzi ahubwo ikibazo cy’ubuhunzi kirushaho gukaza umurego?

Mu gihe abahunga bicirwa aho bahungiye?

Italiki ya 4 Nyakanga, ni umunsi w’agashinyaguro gusa

Italiki ya 4 Nyakanga yajyaga kugira agaciro iyo FPR ubwayo iba itekanye, abayirangaje imbere urugamba rugitangira bose bambaye imidende!

Ubu se uretse abaje basanga imiryango yabo yarashize, ubuse abaje baracitse amaguru n’amaboko, ubuse ababafashije bataye imibereho yabo mu Rwanda n’ubwo wenda itari shyashya 100% twasanga bangahe mu bihangange bya none?

Nimumfashe dukore urutonde kuva kuri Paul Kagame bwite, kumanura kuri Habumuremyi Pierre Damien, abakuru b’inteko ibyumba byombi, abagize guverinoma, abakuru b’ingabo, mujye mu ntara, mu turere, mu mirenge no mu byiswe imidugudu mumpe koko ingero z’abaharaniye kwibohora n’igihe babikoreye!

Nimujye mu rundi ruhande murebe abarimo bicwa, abafungwa, abarigiswa, abamburwa imitungo yabo mu gihugu no hanze mu mbwire niba abanyarwanda baravuye cyangwa baragiye ku ngoyi?

Nimurebe ukuntu ku bwa Kinani iminsi mikuru yo muri Nyakanga yajyaga yizihizwa n’ibihugu by’amahanga byagendereye u Rwanda ari byinshi, mugereranye n’abaperezida 3 cyangwa bane bari muri stade ku ya 4 Nyakanga?

Banyarwanda ntimugashukishwe ubuhendwabana! Ntabwo ndi bushinje Kagame n’agatsiko guhanura indege ya Habyarimana kuko nta bimenyetso mbifitiye ariko nta n’ubwo FPR ari abere b’iyicwa ry’imbaga y’abanyarwanda!!!!

Claude Marie Bernard Kayitare

kayitare RNC

“Iby’umugabo witwa Evode Uwizeyimana byanteye kwibaza byinshi” Jeanne Mukamurenzi

$
0
0

FPR yakoze amahano menshi, irica,irasahura irafunga, ihindagura amateka yu Rwanda reka si nakubwira.Ifata umunsi w’ubwigenge iwugira zero,iwuhindura umunsi wo kwita ingagi amazina. Yafashe abantu iboza mu mutwe irabunyuguza reka sinakubwira, abiyitaga ko baminuje, yarabafashe ibamesa mu bwonko irangije ikoresha icyo bita (bleaching chemicals) mucyongeleza.iyi bleaching chemicals ituma imyenda ihinduraibara.Dore ni ibi FPR isigaye ikoresha mu koza ubwonko bwa barya biyita abanyabwenge. Kera baravugaga ngo umugabo ahindukira mu buriri ariko ntahindukira mu magambo. Kuri FPR, si ko biri, abiyemeje gukorera FPR, nta n’umwe ugihindukira mu buriri,ahubwo babaye ba kabuhariwe mu guhindukira mu magambo kugira ngo bakunde baramuke.Imana izandinde umugabo uzanananirwa kwihindukiza mu buriri ahubwo akihindukiza mu magambo.

Gusa Imana tugira ni uko mwene abo bagabo ari bake cyane, bivuga ko chance z’uko nzagwa ku mugabo nk’uwo ari nkeya cyaneeeee. Iby’umugabo witwa Evode Uwizeyimana,byanteye kwibaza byinshi. Ariko rero ntabwo natangazwa n’ibya FPR birasanzwe. Gusa,umuntu asubije amaso inyuma akareba amagambo iriya njajwa y’umuhutu yirirwaga avugira kuri BBC, atuka leta ya FPR ko ari agatsiko k’amabandi n’ibindi byinshi ntakwirirwa ndondora hano,agahindukira akaba umuvugizi w’iyo leta y’amabandi kandi agakoresha BBC yabivugiragaho, niko se badi,iyo leta yaba yarahindutse?

Ariko ibigoryi biragiwra koko, Evode rwose reka kwiha urw’amenyo,nawe ubwawe ibyo urimo ntabwo ubizi gusa you are too excited for nothing. Urajya ku ma radio reka sinakubwira ,ugafata opposition ukayigira zero,abakurungurutse ubugoryi bwawe bakaguha amashyi nawe aho wicaye reka sinakubwira ugashyekerwa!! Cisha make wangu, bucya bwitwa ejo. Ayo mashuri wize abandi batize ni ayahe? ukagera n’aho uvuga ngo aba avocats b’aho bize amashuri ya saa munani??? Wa mugabo we wacishije make ukareka kwirata no kwiyemera! Yewe, aho ndakugarukiye ariko.Yes, aba avocats bari aho mu Rwanda bize aya saa munani,bakabaye batarayize, nta buryo leta yari kwemera guhamagara umuntu w’injajwa nkawe wirirwaga utuka iyo leta ku ma Radio mpuzamahanga, iyo leta watukaga ikarenga ikaguhamagara ngo uyibere umuvugizi mu mategeko! aAho nemeranyijwe nawe Evode, wakoze kubahindura zero, nzi neza ko nabo baguhaye ako kazi ejo uzaba wabahinduye ibishwi bifite mu mutwe harimo Mayonaise,iyo umaze kuba excited rwose uvuga n’akari i Murori ntuhisha uvuga uvuye inyuma. Nari ngiye kukwita Umutaripfana, ariko ntabwo ubikwiye kuko mu bwonko bwawe hara curamye ejo utazavangira abataripfana orginal. Ndabona urimo wihuta cyane,ese uwo muvuduko urikugendaraho niwo bagutegetse kugenderaho? kuri bwangize byinshi? Donc, aho wagombaga kugendera muri 20, uri kuhagendera muri 90!!!??.urakora accident, sigaho.

Wihinduye urw’amenyo, nawe ubwawe ibintu urimo uvuga ntubizi. Gusa ujye ucisha make,don,t be too excited,there is nothing to be excited about, ejo uzaba wabaye ikigarasha kibi cyane, simbikwifurije ariko ni yo nzira. Ingero ni nyinshi nta mwanya wanjye nakwirirwa nta nzitanga, posterity will judge you,and it will judge you hashly. Ubutaha nibongera kugutuma kuvugira kuri BBC, ngusabye kutazongera gushinyagurira iriya Ntwari, Madame,Victoire Ingabire Umuhoza, kuvuga ngo amashyaka yanga kwandikwa n iuko aba atujuje ibisabwa harimo n’abayoboke, urashaka kuvuga ko Victoire yahagurutse akava mu Buholandi ibyo byangombwa byose yasabagwaga bituzuye? Nta soni ugira, ejo bundi wakoresheje press conference,uragenda utuka amashyaka ya opposotion uyihanagurizaho, nta n’umwe wagusubije, kuba bataragusubije si uko ibyo wavuze bitababaje cyangwa ngo bagire uburenganzira bwo kugusubiza,bagufashe nk’umusazi bahitamo kukwihorera, ariko ndabona washyekewe cyane aho ujya gushinyagurira uwo mubyeyi wafunzwe n’iyo leta iyobowe n’agatsiko k’amabandi nawe urimo ukorera,birababaje cyane. Sigaho.

Wavuze ko waje kuvugurura amategeko ngo ataboneye muzayatera umugeri, nuko nuko di. Ndagira ngo nkwibutse ko mandat y’ako gatsiko k’amabandi kayoboye u Rwanda izarangira muri 2017,ni yo manda ya ko ya nyuma nk’uko itegeko nshinga ribyemeza. Ejo utazaba excited ugatera umugeri  ibyo itegeko nshinga rivuga kuri iyo manda, dore ko iyo migeri yawe imeze nabi! Mu byo ugomba gutera imigeri, nyamuneka witonde aho ntukahakoze umugeri. 2017 MANDA YA NYUMA Y’AGATSIKO K’AMABANDI KAYOBOYE URWANDA IZABA IRANGIYE! Evode, mbikwandiye mu nyuguti nkuru kugira ngo ejo utazabyibagirwa ugatera umugeri itegeko nshinga ribyemeza, dore ko buriya ari na cyo wahamagariwe kuko ubanza muri abo bose bize aya saa munani nta n’umwe washobora gutera umugeri itegeko nshinga, ayiga Mana! 2017 izasiga byinshi bisobanutse!

Evode rero nakubwira iki, kaza imigeri wowe wize aya mugitondo, wiga ayo abandi baraho mu gihugu batigeze biga, ariko wabantukiye rwose, babwire di,n iuko batumva. Ni uko ye!!, ujye ubabwira rwose.
Very sad to see people like Evode being turned into a usefu idiot,very sad indeed! Ariko ngo uwigize agatebo ayora ivu!!

Umutaripfana
Jeanne Mukamurenzi

mukamurenzi

Jean de la Paix Mupenzi arisobanura ku byamwanditsweho n’ikinyamakuru Ikaze Iwacu

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N’ABANYARWANDA BOSE

Nyuma yo kubona inyandiko zinyuranye zatangajwe n’ ikinyamakuru IKAZE IWACU ku mbuga za internet, ku mataliki ya 19/02/2014; no kuya 6/7/2014;

Nyuma yo kubona inyandiko nyinshi z’abantu banyandikira bashaka kumenya ukuri kuri ibi byose byatangajwe n’ikinyamakuru IKAZE n’ ibindi byose byagiye bivugwa;

Nsanze ari byiza gutangariza abanyarwanda n’amahanga ibi bikurikira:

  1. Nibyo koko nafungiwe mu gihugu cya Zambia. Nagiye yo taliki ya 25/01/2014 mfungwa ku italiki ya 28/01/2014 mfungishijwe n’abantu bahagarariye diaspora nyarwanda  yo muri Zambia barimo abo nashoboye kumenya nk’abitwa Rodrigue Maniriho na pasteri SHUKURU bigize abakuru b’impunzu, bagiye kundega ibinyoma  muri polisi yaho ngo ndi intumwa ya guverinoma ya Kigali nkaba naje gutata igihugu cya Zambia no kugirira nabi impunzi. Ibi ntibabikoze kubera gukunda impunzi ahubwo babikoze kuko bari babisabwe na leta ya FPR Inkotanyi bakorana nayo rwihishwa ikaba yarabahaye akayabo k’amadolari ishaka ko mpita mfatwa nkoherezwa i Kigali kujya gucibwa umutwe jye na bagenzi banjye twari kumwe. Aha ndashimira impunzi z’abanyarwanda muri Zambia kuba nyuma yo kumva iyo nkuru bamwe bagaterwa ubwoba babuzwa kunsura ariko abandi mu gukurikirana baje kumenya ukuri bamfasha gusobanurira guverinoma ya Zambia amayeli ya Guverinoma ya Kigali ikoresha igura zimwe mu mpunzi, kugeza aho bumviye ukuri bansubiza uburenganzira bwanjye baramfungura.
  2. Mu itangazo IKAZE yatangaje ku rubuga rwayo rwa internet, yacuritse ayo makuru ahubwo ibeshya ko nkorana na Guverinoma y’i Kigali, ko natumwe gusenya umutwe wa FDLR no kugirira nabi impunzi aho ziri hose. Aha ndamenyesha abanyarwanda bose ko ibi atari byo, ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. FDLR ntabwo ikorera muri Zambia, sinumva impamvu nagombaga kujya kuyisenya nkajya aho idakorera. Na  FDLR ubwayo izi ko ibi abihaye kuyivugira bamvugaho atari byo, kuko abagize FDLR abenshi turaziranye, ni inshuti zanjye kandi njye nemera ko bafite intego ya politiki y’umvikana itandukanye n’ ibyo FPR iyitwerera.
  3. Nyuma yo gufungurwa kwanjye, hari inkuru yasohotse ivuga ko leta ya Zambia yanjyanye  mu Rwanda ku ngufu, iyo nkuru y’impimbano ibanza gucicikana muri za facebook, nyuma Ikaze Iwacu ibiterura uko byakabaye ibikubita ku rubuga rwayo.  Ndagirango mbwire abasomye iyo nkuru ko atari ukuri ko ntigeze njyanwa mu Rwanda cyangwa Uganda nkuko byavuzwe. Impunzi nyinshi n’abanyapolitiki tuvugana kuri telephone bazi neza aho mperereye ku buryo babona neza ko ariya makuru  ari ibinyoma. Aha nkaba nsaba ikinymakuru IKAZE kutagwa mu mutego w’ibibazo abanyarwanda baba bifitaniye ku giti cyabo bagashaka kubihindura ikibazo rusange. Ibi ntibyubaka abanyarwanda ahubwo bitiza umurindi ubutegetsi bwa Kagame n’abambari be bifuza ko abantu batakumvikana ngo bafatanye kumurwanya, bityo we akikomereza gutanga amabwiriza ye yo kurasa umuntu wese ukekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
  4. Ndatangariza abanyarwanda n’amahanga yose ko  ntaho mpuriye na leta ya Kigali na Kagame na FPR ye bagendera ku murongo wa politiki y’ivangurabwoko, akarengane, urugomo n’ubwicanyi bukomeje guhekura abanyarwanda.
  5. Nifuje kandi gutangariza abanyarwanda bose, cyane cyane abifuje kumenya aho duhagaze muri gahunda yo kurwanya leta mpotozi ya Kagame  na FPR ye ko umurongo wa politiki nyarwanda wanjye nemera ari umurongo wubakiye ku ngengabitekerezo y’UBWOROHERANE usangiwe n’amashyaka ya politiki PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY.  Ni uyu murongo wa politiki y’ubworoherane, ubwubahane n’ubusabane hagati y’abana b’u Rwanda niteguye guharanira ku rugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urwa politiki, rwaba n’urwa gisilikare mu gihe bibaye ngombwa. Nshyigikiye kandi n’ibindi bitekerezo byose bigamije kurwanya ingoma y’igitugu mu Rwanda no gushaka icyazana ubumwe nyakuri bw’abanyarwanda.

Bikorewe i NDOLA none kuwa 7/7/2014

Brigadier General Dr. Mupenzi Jean de la Paix,

Associate Professor

CNR-INTWARI NTIYIGEZE IVA MURI CNCD NTANUBWO KANDI YANDIKIYE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN IMUSABA KWINJIRA MURI CPC

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ITANGAZAMAKURU

1. CNR-INTWARI iramenyesha Abanyarwanda n’Itangazamakuru ko Amatangazo ya
Bwana Gakwaya Rwaka Théobald yo kuwa 02/07/2014 no kuwa 06/07/2014 avuga ko
CNR-INTWARI ivuye muri CNCD ngo ikaba isaba Bwana Twagiramungu Faustin ko
ya kwinjizwa muri CPC itayazi, ko kandi ibiyakubiyemo bitayireba.

2. CNR-INTWARI, nka rimwe mu mashyaka y’ikubitiro yashinze kandi akaba akomeje
kubaka CNCD ku neza y’Abanyarwanda n’Akarere kacu nkuko byasabwe
n’Amashyirahamwe Nyarwanda mw’izina ry’Abanyarwanda, ikomeje kandi
izakomeza gukorera muri CNCD (Inama y’Igihugu Iharanira Impinduka ya
Demokarasi).ifatanije n’andi mashyaka ihuriyemo nayo ; kandi intambwe imaze
guterwa irashimishije.

3. CNR-INTWARI iboneyeho kandi kwibutsa ko kubyerekeye gushaka uburyo bunoze
bwo kuba habaho imikoranire hagati ya CNCD na CPC, inama ya CNCD iherutse yo
kuwa 28/6/2014 yafashe umwanzuro ushimishije ugira uti : « Inama yakiriye neza
kandi isuzuma icyifuzo yashyikirijwe n’ubuyobozi bwa CPC cyo kwiga uburyo
imitwe yombi yakorana, igifataho umwanzuro werekeye uko byakorwa, inasaba
ubuyobozi kuzawushyikiriza mu nyandiko abayobozi ba CPC bidatinze ».

4. Ibyo Bwana Gakwaya Rwaka yakoze binyuranye cyane n’Amategeko Shingiro kimwe
n’Amahame agenga CNR-INTWARI. Binanyuranye kandi n’amasezerano
n’amategeko bigenga CNCD. Ibyo yanditse, biramureba we n’abandi bantu bake
bafatanyije umugambi wo kwangiza, ntabwo ari icyemezo cyafashwe n’urwego uru
n’uru rw’ishyaka CNR-INTWARI.

5. CNR-INTWARI irasaba abanyarwanda n’itangazamakuru kudaha agaciro izo
nyandiko zombi Bwana Gakwaya Rwaka aherutse gusohora mw’izina ry’ishyaka.
Byongeye kandi guhera uyu munsi, nta nyandiko imuturutseho mw’izina rya CNRINTWARI
igomba guhabwa agaciro kuko bigaragara ko inyandiko ze n’imigirire ye
birangwa no kureba hafi, ukwikunda no gusenya ibyagezweho na bagenzi be muri
rusange, kimwe n’ibyagezweho na CNCD n’ishyaka akomokamo rya CNR-INTWARI
ku buryo bw’umwihariko. Nkuko byakunze kugaragara kuva muri za 90 kugeza ubu
turi mu buhungiro, imikorere mibi mibisha nk’iriya yagiye isenya amashyaka menshi
ndetse n’impuzamashyaka, ahubwo igatiza umurindi ingoma mbisha ya FPRInkotanyi.
Ibi rero nta muntu ushyira mu gaciro wagombye gukomeza kubyihanganira.

Bikorewe i Martigny, kuwa 7 Nyakanga 2014

Général Habyarimana Emmanuel
Prezida wa CNR-INTWARI
Tél. 0041796715570


Twe gutinya Kagame n’abicanyi be. Rwandan youth rise up and speak up for our people.

Ubwigenge n’icyo FPR yise kwibohoza opozisiyo ikibona gute?

$
0
0

Mu gihe hibukwaga imyaka 52 u Rwanda rumaze rusubiranye ubwigenge ku ya 1 Nyakanga ndetse na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda ikaba yizihiza icyo yise imyaka 20 ishize ngo yo kwibohora, ubwanditsi bw’ikinyamakuru The Rwandan rwegereye bamwe mu banyapolitiki ba opozisiyo bemeye kuvugana n’abanyamakuru bacu maze badutangariza kuri bo uko bumva ubwigenge bw’u Rwanda n’ikiswe kwibohora ariko twanifashishije n’ibindi byatangajwe na bamwe mu banyapolitiki mu bindi bitangazamakuru.

ntaganda (2)

Me Bernard Ntaganda, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri: mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika yagize ati:

 

 

munyampetaJean Damascène Munyampeta, umwe bayobozi b’ishyaka PDP-Imanzi: we aragira ati:

“Duhereye ku ijambo ubwigenge ubwaryo, rivuga “indépendance” mu rurimi rw’igifaransa, rivuga ko igihugu n’abagituye bafite uburenganzira bwo guhitamo imibereho yabo, inzego zibayobora n’ibindi byose bijyanye n’ubuzima nta kindi gihugu cyangwa abandi bantu babibahera uburenganzira. None se munyamakuru, uko uzi Abanyarwanda babaho mu Rwanda ibi barabifite? Hari politiki, ubwisanzure umunyarwanda afite bwo guhitamo ejo hazaza he atabyakiye uburenganzira? Duhereye ku rwego rw’igihugu, abategetsi b’u Rwanda bajya kwaka amabwiriza ibwotamasimbi n’ahandi bakesha imfashanyo mbere yo kugira icyemezo bafata cyahindura ubuzima bw’igihugu. Murabizi ko ubu abajyanama, cyangwa abategeka u Rwanda ari ba Tony Blair, Waren n’abandi tutarondoye. Ubwo se ubwigenge buri he? Wakwigenga usabiriza? Tugarutse ku buzima bw’Abanyarwanda, turabizi ko nta bwinyagamburiro bafite. Uvuze ibyo atekereza bidahuye n’ibyo Leta yifuza arara afunzwe cyangwa akaburirwa irengero. Ushatse akazi agomba kubona ukamuhesha ugera i bukuru, kubona ishuri nabyo niko bigenda. None se nibyo twita kwigenga? Gashakabuhake yahinduye izina ariko ubuhake bwarakomeye. Mwatubajije icyo dutekereza ku munsi wo kwibohoza. Ese ko umuntu abohora ikiboshye, ni nde wari uboshye mu Rwanda mbere ya 1990? Twe twabonye amashyaka menshi mbere ya 1994, tuzi ukuntu meetings zakorwaga kandi ntihagire ufungwa cyangwa ngo yicwe abizize. Ubu mu Rwanda rwa FPR wakoresha meeting ukaramuka? Wavuga ku mugaragaro ibitagenda mu butegetsi bwa FPR ukabona aho unywa amazi? Abagerageje tuzi aho bari. Ubu Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka, Ntaganda n’abandi tuzi uko babayeho. Harya ubu uyu munsi wo kwibohoza barawizihiza kandi bazi ko baboshywe n’uwo uvuga ko yabohoye igihugu kandi yaraje agakaza imigozi? Nta kwibohoza kwabayeho muri 1994 kuko FPR yasanze MRND itangiye kuboha Abanyarwanda, maze si ugukaza imigizi imariramo imbaraga zayo zose. Ubwigenge no kwibohoza nyakuri bizabaho ariko uko iyo migozi yose, Abanyarwanda bayicishije urukundo rwa bagenzi babo maze Abatwa, Abatutsi n’Abahutu bagatangira kubaka u Rwanda rushya nta gashakabuhake n’umwe ubateranya, yaba gashakabuhake w’umuzungu cyangwa uw’umunyarwanda.”

 

Minani JMVMinani JMV, umukuru w’ishyaka Isangano Abenegihugu, yagize ati:

“Kwicisha Abenegihugu inzara, kurigisa abantu, kwica no gufunga abanyapolitiki, kwikubira imitungo kubo mu gatsiko, gusubiza inyuma ireme ry’uburezi, ibinyoma no gutekinika, urwango n’agasuzuguro mu benegihugu, kwironda n’ibindi n’ibindi byinshi tutarondoye ngiyo bilan nyayo ya FPR. muri iyi myaka 20 ishize. Ku bijyanye n’ubwigenge byo nta byinshi twavuga kuko FPR noneho iherutse gukuraho agahu umunsi w’ubwigenge ikawusimbuza umunsi wo kwita amazina Ingagi z’abana. Ibi ntabwo byadutunguye kuko nkuko twagiye tubigaragaza ubutegetsi bwa Kagame ni ingoma ya Cyami yiyambitse igikote cya Repubulika.”

 

mukamurenziJeanne Mukamurenzi, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yagize ati:

“Mpamya ko iriya taliki ya mbere y’ukwezi kwa 7, ni taliki y’ingirakamaro mu mateka yacu. U Rwanda rwabaye Repuburika, rwigobotora ingoma ya gihake n’iya gikolonize. Iriya taliki ntikwiye gusibwa mu mateka yacu n’ubwo agatsiko gashaka kuyisibanganya nk’uko kamenyereye gusibanyanya amateka yose. Ariko ntabwo kazayisiba mu mitwe yacu. Naho iriya tariki ya 4, leta y’inkotanyi yise iyo kwibohoza, bazayite iyo kubohoza ibya rubanda niyo kumena amagi, kuko nibwo batangiye kurya umureti. Bidutobera amateka bashaka gusiba umunsi w’ingirakamaro mu mateka yacu, bakawusimbuza umunsi zabohoje ibya rubanda zimaze kurutsembesha amasasu. Mu byo bise ngo ushatse kurya umureti amena amagi. Igihe kirageze ngo ba bazwe amagi bamennye. Kagame n’abambari be bagamije gusibanganya amateka yacu noneho bakishyiriraho ibyabo, ejo muzumva bizihije umunsi wo kurasa abantu ku manywa yihangu. Nguko uko inkotanyi zikora. Ariko ntabwo twakomeza kurebera zihindura amateka yacu nk’uko zihindura umwambaro w’imbere, amateka ni amateka. Bikwitiranya umunsi wo kumena amagi no kuboza ibya rubanda, n’iriya taliki ya mbere Nyakanga. Bajye bawizihiza ikambere iwabo, ntacyo umariye abanyarwanda ahubwo ubatera intimba. Ku bataripfana rero iriya tariki nayo ntimukayipfane, tugomba kubwira FPR ko iriya taliki ari ingirakamaro mu mateka yacu. Muri campanye y’ amatora ya 2017 ishyaka ryacu Ishema ryu Rwanda, ryiyemeje kujyamo, tuzabimwibutsa, kandi turakomeza tubimwibutse dore ko umureti mwinshi yariye utuma yibagirwa vuba. Biri munshingano zacu guhora tumwibutsa rero, no kuba avuga amatora abikesha iriya taliki ya 1 Nyakanga. N’ubwo nyine aba yibye amajwi, ariko twe tuzamwereka uburyo ubwigenge bukora, abaturage bakitorera abayobozi babo mu bwigenge no mu bwisanzure hadakoreshejwe toraha utore uyu kadogo aguhagarikiye n’imbunda. Ishema party tuzabimwigisha kuko arimo kwitwaza ko ngo iriya taliki ya 1 Nyakanga yabayeho adahari, nta kibazo ubwo tuzamwigisha uko bikorwa azaturebeho azasobanukirwa ibyiriya taliki.”

 

Bakunzibake-AAlexis Bakunzibake, umuyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri n’impuzamashyaka FCLR-Ubumwe, yagize ati:

 ”Ku wa 01 Nyakanga buri mwaka, kimwe n’abaturanyi bacu b’abarundi, abanyarwanda natwe twakabaye twizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, ariko kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi ntako itagize ngo yerekana nk’uko ikunze kubibeshya ko u Rwanda rwatangiye kubaho ikimara gufata ubutegetsi ni muri urwo rwego byinshi mu biranga amateka y’igihugu yabikuyeho kugeza naho ikuyeho ibirango byose bya Repubulika ntibyagarukiye aho ahubwo ni itariki turiho tuvuga ubu y’ubwigenge irayifashe iyihindura iyo kujya yigira mu bucuruzi yita ingagi amazina, ni akumiro kuko abantu bashobora gusubiza amaso inyuma batakabaye bakora amahano nkaya. Igishimishije nuko nta munyarwanda uyobewe icyo itarika ya 01 Nyakanga itwibutsa kabone niyo FPR yayisibanganya gute tuzahora tuyizirikana kandi tunazirikana intwari zitanze kugirango uyu munsi ubeho. Naho kubijyanye no kwibohora biba byaciye ibintu abantu bashyizwe ku nkeke ntawe utabona ko ari bimwe byo kurangaza abanyarwanda ibibagiza amabi FPR ikomeje gukorera abanyarwanda, ubu se abanyarwanda bangahe bakubwira ko biboheye? Ndagirango usibye n’abatari muri FPR, ubu abari bayirimo iyo bageze kuri uno munsi agahinda karabica kuko abenshi bibuka ibyo baharaniraga bareba n’ibikorwa bakicuza benshi bibuka uko bavugaga ko bazaca ubuhunzi none bwarikubye, guteza imbere demukarasi ubu uyivuze uricwa wahushwa ugafungwa cyangwa ugahunga, imibereho y’baturage ubu inda zafatanye n’imigongo za bwaki ni zose, ababyeyi babyara bafungirwa mu bitaro, abasirikare barara ku mihanda wagirango baracyari mu ntambara, imisanzu igiye kwica abanyarwanda… tuvuge ko hibohoye ababyeyi bafite abana bamara amezi n’amezi batiga babuze bourse cyangwa hibohoye abashyirwamo amapingu bagiye kwicwa bakabeshyerwa ko bari bagiye gutoroka? Hiboyeye abanyamakuru bafungwa cyangwa batukwa bazizwa umwuga wabo? Utavuze abaturage basenyerwa bakarandurirwa imyaka maze umukuru w’igihugu agaha umugisha ababikoze. Nta munyarwanda yaba uri mu butegetsi cyangwa utaburimo bwa FPR utabona ko u Rwanda ubu rwagiye rwabohwa inshuro nyinshi kurenza uko FPR yarugezemo rumeze, ahubwo iki nicyo gihe cyo gushyira hamwe imbaraga tukabohora u Rwanda n’abanyarwanda. Abanyarwanda twese dukomeze kuzirikana umunsi w’ubwigenge.”

 

twagirimana bonifaceBoniface Twagirimana, umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi: yagize ati:

“Ntabwo ushobora kuvuga ko wabohoye abantu mu gihe mu gihugu ntawe uvuga, warimitse igitugu, ugabira uwo ushatse ukanyaga uwo ushatse! Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe ubashimuta, ubahohotera mu buryo butandukanye. Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe abatavugarumwe nawe bose ubamarira mu buroko, abandi ukica? Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe umutungo w’igihugu wose wihariwe n’agatsiko abandi baturage batagira ingano ubukene bunuma, ubushomeri… Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe ubu buzuye ubwoba, babaye ibikange kubera ibibi bibakorerwa? Inzira yo kwibohaza ahubwo igomba gukomeza tukibohaza ubu butegetsi bubi buri mu Rwanda kuko ntaho burimo kutwerekeza usibye kuzongera kuzaturoha mu yandi mahano, naho ibi byo ni igipindi gisanzwe cya FPR Inkotanyi”

 

PDRPDR-Ihumure umwe mu bayobozi baryo muri Afrika y’Epfo:

“Njye icyo nemera ni uko inkotanyi zitabohoye u Rwanda ahubwo zaruboshye guhera muri 1990 umunyarwanda ntiyari azi amasasu, kwikorera akarago, no kurara muri shitingi. Inkotanyi aho zageraga rubanda barahungaga kandi zikica abantu benshi akenshi bazira ubwoko, ubu impunzi u Rwanda dufite ntizigeze zibaho mbere kuko ubu hahunga umutwa umuhutu n’umututsi, ubwigenge twabonye ntitwigeze tubuha agaciro ngo twibuke ingoyi tuvuyeho maze dushyire hamwe ahubwo twakomeje gutatanya ingufu ndetse nababuharaniye bicwa ntakiragerwaho , abacakubiri ya kiga nduga yahaye ingufu abarwanyaga ubutegetsi n’ibyiza twari tumaze kugeraho, ariko reba ikibabaje , Bizimungu, Rucagu, Lizinde, Mukantabana, Habumuremyi, Kanyaregwe aba nibo batanze kandi bakinatanga ibitambo muri Ruhengeri na Gisenyi, abanyarwanda rero ntago turabasha kwishyirahamwe ngo tumenye umwanzi w’u Rwanda ahubwo usanga dukunze kwigurisha. Uko mbibona iyi ngoma izasiga ihekuye u Rwanda bitigeze bibaho mbere ariko nyuma yayo abana bacu bazabona ubwigenge kandi bazamenya agaciro kabwo twe tutamenye mbere”

 

Victor ByiringiroGen Victor Byiringiro, umuyobozi w’gateganyo wa FDLR, mu kiganiro yagiranye na Radio Impala yagize ati:

“Imyaka 20 FPR imaze ku butegetsi si iyo kwibohora ahubwo abanyarwanda bayimaze mu kangaratete, ukwibohora nyako bazakugezwaho na FDLR”

 

 

gahundeChaste Gahunde, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda: aragira ati:

“Ubwigenge bw’u Rwanda n’icyiswe ukwibohoza k’u Rwanda Ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rwinjiye mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu kigenga gifite ibirango n’abayobozi bemewe kandi bubashywe. Kuva icyo gihe igihugu cyacu cyagize ijambo n’uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo no kwishyiriraho amategeko kigenderaho. Uwo munsi utagira uko usa ntukwiye kwibagirana. Nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwigenga mu mwaka wa 1990 bamwe mu Banyarwanda bafashijwe n’abanyamahanga beguye intwaro batera u Rwanda birengagije ko hari izindi nzira ibibazo byashoboraga gukemukiramo. Tubivuge uko biri kuko ukuri ntikwica umutumirano. Abateye u Rwanda ni abari bagitekereza mu mitwe yabo ko mu Rwanda ubutegetsi bugomba guharirwa ababeshya ko bavukanye imbuto. Kuri bene abo n’abo bashuka bakabyemera, u Rwanda ntirwigeze rubaho kuva mu mwaka rwabonyeho ubwigenge. Aka gasuzuguro gakwiye gukosorwa. Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, igihugu cyacu cyagushije ishyano maze gifatwa n’inyeshyamba zakirwanyije mu gihe cy’imyaka igera kuri ine yose. Mu buryo bw’agashinyaguro iri shyano niryo ryiswe kwibohoza. Nyamara benshi mu babikurikiranira hafi nanjye ubwanjye ndimo basanga kuvuga ko u Rwanda rwabohowe ari nko gutera urwenya kuko ahubwo u Rwanda rwaboshywe cyane, cyakora bigakorwa bijyanye n’igihe tugezemo. Ni ukuvuga ko mu by’ukuri ubu Abanyarwanda bari muri gihake na gikolonize nshya (neocolonialism). Dukeneye indi revolisiyo nshashya izazana ubwigenge u Rwanda rugahumeka ituze n’amahoro, tugasezerera burundu igitugu cy’agatsiko ka FPR tukazamura ibendera rigaragaza ubwigenge bw’u Rwanda, tukarubumbatira tukunga ubumwe nta mususu mu bwumvikane nk’abavandimwe bazira kurasana ukundi.”

 

gatsimbaziNelson Gatsimbazi, umunyamakuru w’umunyarwanda wahungiye muri Sweden we ati:

“Umunsi wo kwibohora ni umunsi uri mu mateka y’uRwanda kandi mu byukuri kuwizihiza kuri njyewe ni uguta umwanya kuko ntabwo wakwizihiza kwibohora kandi ukiboshye. Abanyarwanda baracyaboshye kuko kwibohora kwa mbere ni ukubasha kwishyira ukizana ukavuga icyo utekereza. Mu Rwanda uyu munsi ibyo byose nta na kimwe gikorwa kuko n’abagerageje bose kuvuga icyo batekereza bari mu magereza, abandi barishwe abandi bari mu buhungiro. Gusa navuga ko uwo ari we wese uharanira kwishyira ukizana na demokarasi mu gihugu cyacu cy’uRwanda, azi neza ko urugamba rwo kwibohora rugikomeje kugeza igihe tuzibohorera nyabyo.”

 

akishuliAbdallah Akishuli, umukuru w’ishyaka Urukatsa: ati:

“Icya mbere umuntu yabanza gushimira intwari zaharaniye ko u Rwanda rwava mu bukoloni bw’ababirigi rukabona ubwigenge n’ubwo ntawabura kuvuga ko Afrika yacu yabonye ubwigenge bwa Nyirarureshwa kuko twavuye mu bukoloni buhagarariwe n’abantu b’uruhu rwera bavuga indimi mva mahanga tukinjira mu bukoloni buyobowe n’abagaragu b’abo bahoze badutwaza amategeko mva burayi n’ahandi. Abo bagaragu babo nibo ubu bikorera amategeko abarengera bo ubwabo bakayashyira mu itegeko nshinga bahindagura uko bishakiye. Ikindi kandi uretse no kurihindagura, baheruka baritoresha ku gahato abaturage dore ko baba batanasobanuriwe ibirikubiyemo, nyamara na ba nyiri ukurishyiraho ubwabo ntibibuka kuzirikana ibirikubiyemo ngo barihe agaciro babyubahiriza nk’uko babyiremeye ibyo bikaba biterwa n’uko nta nkiko zigenga tugira mu bihugu byacu by’Afrika. Naho ibijyanye n’ikinyoma cyiswe kwibohoza navuga ko abiyita intwari ubu iyo urebye neza batazi icyo kwibohoza bivuga kuko usanga babyitiranya no kwambura umuntu ikiziriko cyari kimuboshye ku kaguru ahadatera ubumuga kandi ntihabe icyico ukagisimbuza umurunga w’akandoyi kamutuga agatuza kugirango umwereke ingirwa butwari bwawe. Ikindi ntabura kwibutsa ni uko abambikwa impeta z’ubutwari z’ubukotanyi bazihabwa hakurikijwe umubare w’abantu bakindaguye bityo urusha abandi kwica benshi akitwa intwari. Urugero rwa hafi rufatika natanga ni ibyo IBINGIRA yakoreye i Kibeho akiri Colonel ntibwakeye akaba Général ? Iyo hari ugerageje gutaka kubera ububabare aterwa no gutugwa n’ingoyi nk’umwidishyi agirango ingoyi yadohotse bityo akayimurira mu ijosi cyangwa se akamubwirira ku Karubanda ko yahunitse amasasu ahagije ashobora kurasa abo abeshya ko yabohoye akabamarira ku icumu ntacyo yishisha. Mu magambo make FPR yatubohoye kuri politiki y’iringaniza ritavushaga amaraso cyangwa ngo ritume hacura imiborogo iyisimbuza ubwibone, kwiyitirira igihugu nk’akarima kayo bwite, iyicarubozo no gukwiza amarimbi y’inzirakarengane ahantu hose mu gihugu no mu mahnaga. Ibigwi byayo nabigereranya no gutura imibi y’inkaba. Aho abanyarwanda bakoma mumashyi kugirango bucye kabiri kuko uwiriwe ntaba yizeye ko ari burare.”

 

mukamana christineChristine Mukama, umwe mu bayobozi b’abategarugori mu Ihuriro RNC: we ati:

Ubwigenge bw’u Rwanda ku ya 1/7/1962 ni igihe abanyarwanda bipakururaga Ubukoroni bw’Ababiligi, u Rwanda rukigenga, rukabona Independence, abakoroni bagasubira iwabo. Iyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame avanga icyo yise kwibohora cyabaye muri 1994 mu kwezi kwa Nyakanga igihe afata Kigali n’ingaboze za RPA, aba yigiza nkana avanga amasaka n’amasakaramentu. Nta hantu izo sabukuru zombi zihuriye. Ikindi kuba bavuga ko ngo bibohoje, nabyo ntibyumvikana kuko we yenda yaribohoje n’agatsiko ke, ariko abandi bafatanije urwo rugamba ubuse barihe? Bamwe yarabishe, abandi arabafunga.. Adusubize twese abanyarwanda niba kwibohoza bivuga gufata igihugu ku ngufu wanze gutaha mu bwumvikane, ukinjira uhanura indege irimo bagenzi bawe bayobora ibihugu, miliyoni z’abaturage bawe bakaguhunga, izindi milioni zigapfa kubera imirwano watangije, abaturanyi bagaterwa hejuru, bakicwa n’ingabo zawe… Mbese uko niko kwibohoza cyangwa n’ukwiboha no kuboha bandi akaramata?

 

twagiramungu (2)Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza n’impuzamashyaka CPC yagize ati:

 

 

bamara1

Prosper Bamara, umwe mu banyarwanda bakurikiranira politiki hafi: yagize ati:

Ubwigenge ni ikintu cyiza cyane abantu bagomba kwishimira, ndetse twabyita gusubrana ubwigenge igihugu cyacu cyari cyarambuwe n’abavaburayi. Ababuharaniye bakoze ibintu bikwiye icyubahiro rwose. Gusa nanone ntitwabura kugaya uburyo “management” y’ubwo bwigenge yagenze kuva bwaboneka kugeza ubungubu ku munsi wa none. Guhuza abanyarwannda b’amoko yose no kubaha ijambo mu miyoborere y’igihugu cyabo bose byarananiranye uko ingoma za Repubulika zagiye zisimburana. Icyiswe kwibohora rero nacyo ni ikintu cyiza abanyarwanda bagezeho, aliko na none “management” y’ukwibohora yagenze nabi cyane. Ya ngeso yo kunanirwa guha ijambo n’ubuzima abana b’u Rwanda b’amoko yose yarakomeje, ukwikubira no kuyobora nabi birakomeza. Ikintu kibi cyane cyagaragaye ni ugushaka gusibanganya no kugaragaza ko ubwigenge bwabayeho muli 1962 nta gaciro bufite, ko butagomba no kwizihizwa. Ibyo si ibintu by’i Rwanda. Niba nta gaciro bufite, n’ukwibohoza kwa 1994 nta gaciro kwagombye kugira, kuko gushingiye ku mahame y’ubwigenge bwabonetse uli 1962, ni nayo mpamvu Repubulika yakomeje ikitwa iya gatatu. Ni ukuvuga ko icyagezweho cya gihe kigikomeza, kandi gikomeye. Ahubwo ibyabaye muli 1994 byagombye kuba byaraje gushimangira no gusubiza agaciro nyako ubwigenge bwa 1962 , agaciro katakariye mu miyoborere mibi no mu gusumbanya abanyagihugu. Byarakomeje kandi birababaje. Muli make rero, umunsi w’iya mbere Nyakanga wagombye kwizihizwa n’abanyarwanda bose barangajwe imbere n’abayoboye igihugu, hanyuma ibindi bisobanuro by’ibyaba byaragenze nabi n’ibikwiye gukosorwa no kugawa bikagira uburyo bigaragazwa, aliko hatabayeho gutesha agaciro ibihe bikomeye by’igihugu. Reka nongere mbashimire ku bwo kwegeranya ibitekerezo by’abanyarwanda kuli iyi ngingo.”

 

kayumba-nyamwasa1Lt Gen Kayumba Nyamwasa, umwe mu bayobozi b’Ihuriro RNC: Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Itahuka, Serge Ndayizeye yagize ati;

“Ntabwo ari abanyarwanda bibohoye ahubwo ni Kagame wibohoye ubukene we n’umuryango we, ntabwo wafata ubutegetsi hapfuye abantu bangana kuriya ngo uvuge ngo waribohoye.”

 

Ubwanditsi

The Rwandan

 

NIYOMUGABO GERARD WASHIMUSWE NA DMI ARI HAGATI Y’UMUPFU N’UMUPFUMU?

$
0
0

Nyuma y’amezi agera kuri atatu, umwanditsi  w’ibitabo akaba n’umunyamakuru kuri contact FM, NIYOMUGABO NYAMIHURWA GERARD yaraburiwe irengero, amakuru yizewe aturuka mu nzego z’iperereza mu Rwanda aremeza ko ubu amerewe nabi muri gereza ya KAMI aho yakorewe iyicarubozo ku buryo  bukabije.

Ayo makuru yizewe akomeza yemezako NIYOMUGABO yatawe muri yombi na DMI mu ntagiriro z’ukwezi kwa kane 2014 igihe kimwe na Cassien NTAMUHANGA.  Mu rwego rwo kuyobya amararari igihe  DMI yari imaze kubacakira ngo taliki 09 /04 ahagana mu masaa yine z’ijoro DMI, ikaba yaramutegetse koherereza msg abantu 2 b’inshuti ze  ababeshya ko  ngo amaze kwambuka ageze Tanzania, muri ubwo butumwa DMI yoherereje izo nshuti za Niyomugabo ibumwitirira ikaba yarababwiraga ngo “namaze kwambuka ariko mube mucecetse bazabanze bagereke kuri leta ko yanyishe”.

Ibi DMI mu kubikora ikaba yaragirango ibuze abantu bo mu muryango we n’inshuti ze kumutabariza bibeshyako yacitse. Hagati aho, DMI nayo ikaba yarateganyaga kumwica cyangwa gukomeza kumukorera iyica rubozo imukuramo amakuru ndetse inamutegeka kuzemera ibinyoma mugihe yaba ihisemo kuzamugeza  imbere y’inkiko.

Amakuru aturuka mu bantu ba DMI barambiwe ubwicanyi bwa FPR, aremeza ko DMI ikomeje kumukorera iyica rubozo riteye ubwoba ririmo kumutwika n’utumanyu tw’ibidomoro, ku mushyira ku mashanyarazi  ku buryo ubu ubuzima bwe bumeze nabi cyane.

NIYOMUGABO yakunze kuvugwa mu rubanza rwa KIZITO MIHIGO  na bagenzi be NTAMUHANGA CASSIEN aho  ubushinjacyaha  na polisi bimushinja ibinyoma ngo ko nyaba  ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza ba KIZITO  mu ishyaka rya RNC.

Nyuma y’ifatwa rya ba KIZITO,  Leta ya Kigali n’ibinyamakuru byayo bakaba batarahwemye kwibasira uwitwa NSABIMANA CALLIXTE Alias SANKARA  ubarizwa muri RNC  muri Afrika y’Epfo  bamushinja ko ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza muri RNC aba basore bahoze ari inshuti ze ndetse NIYOMUGABO GERARD na  NTAMUHANGA bakaba bariganye na SANKARA  mu mashuri yisumbuye.

Igiteye inkeke n’ukuntu leta y’u Rwanda ikomeje kumugaragura imwica urubozo aho kumushyira imbere y’inkiko ngo yisobanure. Ibi bikaba nta kindi bihishe uretse gushaka kumuvutsa ubuzima.

Umuryango wa Niyomugabo, inshuti ze n’abanyarwanda muri rusange bakaba bakeneye kubona Niyomugabo arekurwa cyangwa agashyikirizwa inkiko mu maguru mashya.

Claude Maririe Bernard Kayitare

kayitare RNC

Evode Uwizeyimana arigisha iki abanyarwanda bababaye?

$
0
0

Mwiriwe, muraho basomyi ba the Rwandan,

Maze gusoma inyandikl ikubiyemo ubwenge n’ubushishozi yanditswe n’umwali Jeanne Mukamurenzi Jeanne , nasanze namwunganira ngasaba imbaga y’abanyarwanda bibagiwe amateka cyangwa se bafata ibyago bakururiwe n’intambara nk’umurage.

Uyu mugabo Evode Uwizeyimana wahawe umwanya w’ubumotsi n’ubushinyaguzi njye sinamutindaho kuko abwira abanyarwanda barubonye, bumvise, basobanukiwe bariraye, bababaye bumiwe, bakamiritse,…

1.Mpereye kuri Perezida Paul Kagame n’agatsiko bafatanyije koreka u Rwanda no kuruteza urubwa, simbona icyo Evode amumariye kuko we ubwe azi kwiyereka amahanga n’abanyarwanda. Perezida Paul Kagame ntakeneye Marketing ikorwa na Evode agambiriye gukundisha FPR na Kagame abanyarwanda kuko bombi bamaze imyaka makumyabili n’itanu babyikorera ku mugaragaro. Kuva mu kwakira 1990 kugeza kuri uyj munsi nandika FPR na Kagame babonye igihe gihagije cyo gusenyano kubaka igihugu. Ibikorwa byaranze uyu mugabl n’ishyaka rye ryimirijwe imbere n’ingabo ze murabizi.

2. Abanyarwanda bamaze imyaka makumyabili n’ine barara rubunda bari ku rugamba rutarangira Evode arabigisha iki?

3. Ababyeyi bamaze imyaka makumyabili n’ine bapfusha abana bari ku rugamba rutagira iherezo Evode arabigisha iki?

4. Abatutsi bari mu gihugu bafite imiryango yabo , basangira n’abaturanyi babo bugacya bagahinduka abanzi babo Evode arabigisha iki? Abo batutsi barokotse ubwicanyi bagasigara iheruheru igihe barimo baririra ababo FPR na Kagame bakabasanga mu mibyuko y’amasaka no mu bisambu babunzemo nk’aho babahumulije bo babyinaga intsinzi abandi barira Evode Uwizeyimana arabakorera thérapie?

5. Abanyaruhengeri bonkereje akaraga kugeza n’ubu bakicwa bumonyo Evode arabibutsa amateka ya Kanyarengwe n’intumbi zo ku Musanze? Ubu se azi ko bibagiwe imigeri ya Deus Kagiraneza n’amafuni ya Kayumba Nyamwasa n’andi mabi yakozwe mu izina n’inyungu ya FPR na Perezida Paul Kagame? Oya Evode arabwira ibitambambuga bitagira ubwonko bufata?

6. Abanyagisenyi Evode abwira bibagiwe Lizinde Théoneste? Bibagiwe umwotsi wo mu Buvumo muri Kanama? Abanyagisenyi Evode yigisha bibagiwe ibyakorewe mu Bushiru kugeza n’ubu bagishinyagurirwa dore ko na Sebuja wa Evode aherutse kubibwirira izuba riva ko azakomeza kubica no kubicira abana? Ibyo FPR na Kagame bakoreye abanyagisenyi sinabirondora .

7. Ubu se abanyakibuye bibagiwe umugabo Seth Sendashonga ku buryo Evode yababwira ibyiza birengagiza?

8. Abanyacyangugu se baba baribagiwe bose uko bangana Umugabo Twagiramungu Faustin , umugabo Nkubito Alphonse Maria  umugabo Gatwabuyenge , umugabo Cyiza n’abandi ku buryo Evode yabaha ubuhamya bw’ibyiza by’ingoma ayobotse aturumbutse muri Canada aho yayamaganiraga kure?

9. Ubu se Evode arigisha imfubyi zitagira ikigega kizifasha kuba impfubyi no kwigira no kwiha agaciro? Abapfakazi batagira amashyirahamwe abahuza batagira impozamarira arabigisha gukamirika? Ababyeyi banyazwe abana bakajyanywa muri Congo mu rugamba rutagira umugambi arabigisha kubyarira icumu bataracumuye?
11. Evode ibyo yirirwa arocamgwamo, ibigambo yirirwa ahuragura bizavamo bourses z’abana babuzwa kwiga no kutagira amikoro?

12 . Uyu mugabo gahunda yirirwamo ntizizasiba mu mitima y’abavanye i Bugande na Kagame urugomo rwakorewe Patrick Karegeya ndetse n’imidende yahawe bamwe mu ngabo n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye babyinanye intsinzi na Kagame ku taliki ya 4 Nyakanga 1994 . Ntibaribagirwa ko Kayumba Nyamwasa yacanye uruti perezida Paul Kagame yicaye ku ntebe y’inteko.

13. Iyi marketing ya Evode ni vide de sens kuko arimo gucuruza politiki y’urugomo rwacuje abanyarwanda icuruza ibinyoma , Kandi igahindura ubwoko bw’abahutu abaja
14.Iyi marketing y’umugabo Evode ntishobora kumara inzara igihe yugarije abanyarwanda kuko ntibazaguguna ku matafari yubatse imitamenywa ya Kagame nq Nyuramongi
15. Uyu mushinyaguzi Evode yagize Imana ajya muri Canada ahunze ariga none ahubutse yo abeshya abatibeshyera ko babayeho neza kandi abigisha kuyoboka? Nasigeho .
16. Dore amaduka amazu y’imyidagaduro gereza n’abazirimo barashya bufiriti niyake instructions tumenye iyo tujya, yigire Inama uretse ko agira Imana ibyo atabonesheje amaso
Ibyo atimvishije amatwi amazuru azabyumva!

Mu ncamake sinavuga ngo kandi ndangize ibyo narebeye mu myenge y’ingoma byatuma Evode yarekeraho gutera isesemi. Tuzasubira

Uwankana

Rurageretse muri CNR Intwali hagati ya Gakwaya Rwaka na Gen Habyalimana

$
0
0

Kuvanaho urujijo muri CNR‐Intwari

Bavandimwe , Bayoboke b’ishyaka CNR‐Intwari,

Bibaye ngombwa ko ngira icyo mvuga ku itangazp Gen Habyarimana Emmanuel Perezida
wa CNR‐Intwari ryo kuwa 7 Nyakanga 2014.

1. Amatangazo yose nasohoye n’andi yose nzasohora ashingiye ku mahame‐ remezo no
ku mategeko agenga imikorere ya CNR‐Intwari (ingingo ya 14 na 16). Ubwo bubasha
bugenwa n’amategeko ntibushingiye k’ubushake n’amarangamutima by’umuntu uwo
ari wese kabone nubwo yaba ari Perezida w’ishyaka. Ntawe rero ufite ububasha bwo
kuyatesha agaciro yirengangije amategeko y’ishyaka n’imirimo buri wese ashinzwe mu
ishyaka.

2.Ni byiza ko abayoboke ba CNR‐Intwari bava mu rujijo bagahagurukira gukorera ishyaka
ryacu ryari ryarafashwe bugwate n’abaharanira inyungu zabo bwite none ubu rikaba
ryigenga.Ibyo Generali Habyarimana Emmanuel yavuze by’iterabwoba no kumpagarika
mu mirimo nshinwze nka Visi Perezida nkaba n’umuvugizi w’ishyaka ntawe ukwiye
kubyitaho ntanuwo bikwiye kurangaza kuko binyuranye n’amategeko agenga ishyaka
rya CNR‐Intwari.

3.CNR‐Intwari izakomeza rero gushyira inshingano zayo mu bikorwa uko bisanzwe
ititaye na busa ku bashaka kuyicamo ibice nta mpamvu. Ndasaba umunyamabanga
mukuru w’ishyaka CNR‐Intwari gukomeza imirimo ye yo guhuza ibikorwa byose
by’ishyaka no kugenzura niba imikorere ya buri wese yubahiriza koko amategeko agenga
CNR‐Intwari. Ndasaba by ‘umwigariko abagize Biro Politiki y’ishyaka buri wese mu
mirimo ashinzwe kugaragaza ibikorwa aho guhera mu magambo atagira umusaruro. Ibi
bizadufasha gukora isuzuma‐mikorere kuri buri wese no kuyiha agaciro.

4.Umunyamabanga mukuru wa CNR‐Intwari asabwe kugeza iyi nyandiko ku
bahagarariye CNR‐Intwari hanze n’imbere mu gihugu kugirango abayoboke bose bave
mu rujijo bakomeze kwitabira ibikorwa by’ishyaka aho gutakaza ingufu mu bikorwa
by’ubwibone bidafitiye ishyaka ryacu akamaro.
Gukomeza guhuriza hamwe ingufu zacu zose aho kuzitatanya nibyo bizatugeza ku
ntego.

Bikorewe Manchester kuwa 10 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi‐ Perezida akaba n’umuvugizi wa CNR‐Intwari.

rwaka

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>